Tag: featured

  • Kamonyi: RIB yataye muri yombi bane bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha ukora muri FERWAFA –

    Mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe 2021 ni bwo imodoka ya Iraguha David yatwikiwe aho atuye mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iraguha yavuze ko imodoka ye yatwitswe ari iyo mu bwoko bwa Toyota Corolla.

    Yakomeje avuga ko umwe mu bakoze iki gikorwa ari we wamuhaye amakuru ku Cyumweru bigatuma ababigizemo uruhare bose bafatwa.

    Ati “Ejo mvuye muri siporo umuntu yarampamagaye arambwira ngo mfite amakuru yose y’ibyabaye n’ibiteganywa kuba. Ambwira ko imodoka atari yo yari igambiriwe gusa hari n’ibindi. Amakuru nakuye mu baturage n’ayo yagiye ambwira nsanga birahura.”

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abantu bane bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha batawe muri yombi.

    Yagize ati “Hafashwe abantu bane bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukoresha ibikangisho.’’

    Abafashwe ni Nzabihimana Gaspard w’imyaka 32 [wacuze mugambi] na mushiki we Mujawimana Olive w’imyaka 19, Ndungutse Pacal uzwi nka Paccy na Ntikozisoni Elie w’imyaka 29 bakodeshaga mu gipangu kimwe.

    Iraguha yabwiye IGIHE ko mu bafashwe, babiri ari bo yari aziranye na bo ariko yemeza ko nta cyo bapfaga.

    Ati “Nta kibazo twari dufitanye, bamwe simbazi uretse Gaspard [Nzabihimana] utuye hariya, umukobwa ni mushiki we, na we atuye hariya, abandi simbazi.”

    Yakomeje avuga ko Nzabihimana Gaspard bari basanzwe babanye neza ndetse yajyaga amushakira ibiraka, akamufasha mu bintu bitandukanye gusa nyuma hajemo ubwumvikane buke ubwo yapfushaga umugore we mu minsi ishize.

    Ati “Yambwiye ko umugore we yapfuye arozwe, avuga ko umugore wanjye ashobora kuba yarabigizemo uruhare ngo nubwo atari we. Abaturage barabimbwiraga kubera ko umuntu aba yiriwe mu kazi nkavuga nti ubwo bizarangira.”

    “Twaracecetse turituriza, ingaruka rero ni iriya, nari ngiye kumujyana n’ubundi mu nzego z’iperereza kugira ngo ibintu ari kuvuga agabanye kubivuga, ariko nza kubyihorera. Tariki ya 24 [Werurwe] yantwikiye imodoka kandi icyari kigamijwe ntiyari imodoka gusa, yashakaga no gutwika inzu ngo natwe dushye.”

    Iraguha yavuze ko abaturage na Polisi bamufashije kuzimya umuriro, imodoka aba ariyo ihangirikira mu gihe amadirishya y’inzu na yo yari atangiye gufatwa.

    Abakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe ‘iperereza rikomeje.’

    Imodoka ya Iraguha David yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe/Ifoto:Intyoza

    Iyi modoka yaratwitse irakongoka

    RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gutwika iyo modoka/Ifoto:Intyoza

  • Uko warinda umwana kugwingira bidasabye amikoro ahambaye –

    Ni ubushakashatsi bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu, aho ubwo mu Ukuboza 2020 bwagaragaje ko kuva mu 2015 abana bagwingira kubera imirire mibi bagabanutseho 5%, bava kuri 38% bagera kuri 33%.

    Ni ubwo umubare ugenda ugabanuka, haracyari ibibazo by’imyumvire, ubumenyi buke no kutita ku bana bikomeje kuba imbogamizi yo kurandura igwingira mu Banyarwanda burundu.

    Hari abitwaza ko iyo mirire mibi ku bana babo iterwa n’amikoro make, nyamara inzobere mu by’imirire zivuga ko kurinda umwana igwingira bidasaba amikoro ahambaye, ahubwo “ni ukubiha umwanya” kandi “ukumva ko bikenewe”.

    Mu kiganiro na Mukakayumba Anastasie uzobereye mu by’Imirire, yasobanuye uburyo umubyeyi uwo ari we wese ashobora kurwanya igwingira bidashingiye ku kuba ari mu cyiciro runaka cy’imibereho.

    Mukakayumba yavuze ko intambwe ikomeye iterwa umwana akivuka no mu bihe byo kumwonsa kugeza agize nibura imyaka ibiri.

    Ati “Umwana akivuka aba agomba konswa mu minota 30 iyo nta kibazo cyihariye nyina afite kandi akamara nibura imyaka ibiri yonka. Ishobora no kurenga kuko si byiza gukura umwana ku ibere mu gihe agaragaza ko akirishaka. Kurimukuraho bikorwa aganirizwa buhoro buhoro, kugeza abyumvise akabyakira.”

    Umwana umaze kugeza mu mezi atandatu, atangira gukenera imfashabere zunganira amashereka kugira ngo agire imbaraga. Ibyo na byo bigira uko bikorwa kandi bikitonderwa.

    Mukakayumba yagize ati “Ubanza ibiryo byoroshye birimo isukari ariko bitabamo acide, nk’amaronji, marakuja, amapapayi na jus nkeya yoroheje. Imfashabere itanzwe neza kandi mu buryo bukwiriye, itwarwa buhoro buhoro witegereza neza ibyo umwana akunda akaba ari byo byitabwaho cyane, ibyo adakunda ntubimuhatire.”

    Iyo nzobere ivuga ko iyo mfashabere uko umubyeyi wese yaba areshya yabasha kuyibonera umwana mu gihe abyitayeho ndetse akabihuza no kumukingiza uko bikwiye.

    Ati “Ushobora kumuha ibiryo, ntumugirire isuku, ntumukingize n’ubundi akagwingira. Agomba konswa, akavuzwa igihe agaragaje uburwayi, agatangira guhabwa imfashabere mu gihe amezi yayo ageze kuko gutinda kuyimuha bituma umubiri utabona intungamubiri ukeneye zirenze iziri mu mashereka.”

    Nyuma yo konsa neza, gukingiza no guha umwana imfashabere ndetse akanagirirwa isuku, iyo ageze igihe cyo kurya hari amafunguro yategurirwa kamurinda kugwingira haba mu gihagararo cyangwa mu ntekerezo.

    Mukakayumba yavuze ko umwana mbere na mbere akenera igikoma cy’ifu ivanze kandi “iyo fu ntihenze ku buryo umuntu yavuga ko yayibuze kubera ubushobozi.”

    Ati “Ni ifu ivanze irimo ibinyampeke nk’amasaka, uburo, ibigori, soya, ingano kandi nabyo hari uko bivangwa. Itegeko ryo kuvanga ibigize ifu y’igikoma ni ugufata utuyiko dutatu tw’ibinyampeke ugashyiramo akayiko kamwe k’ibinyamisogwe. Ubwo niba ari amasaka urakoresha dutatu, uvangemo kamwe ka soya.”

    Icyakora yasobanuye ko ingano atari nziza ku bana bari munsi y’amezi 12.

    Hasobanurwa ko umwana agenda ahabwa ibiryo bitewe n’uko amaze kungana. Iyo ataramera amenyo ahabwa ibyoroheje, yamera make hakagira ibyiyongera, yayamera yose nabwo akabasha kurya n’ibyo atahabwaga.

    Yakomeje avuga ko “mu biryo bifasha kurinda umwana igwingira kandi abenshi babona harimo ibijumba, ibirayi, akawunga, soya, indagara n’imboga. Mu mikoro ya benshi ntawabura 100 ryo kugura igi yabishatse kuko riri mu byo umwana aba akeneye kenshi iyo atangiye kurya.”

    “Imboga za dodo zirimeza ahantu henshi ku buryo n’utabasha kuzigura yazibona, ushobora gukoresha amashu, karoti, cyangwa isombe bitaguhenze.”

    Uretse amafunguro, Mukakayumba yavuze ko umwana akenera n’imbuto kugira ngo umubiri we ukure neza.

    Ati “Avoka, imineke, marakuja, amatunda, ibinyomoro n’izindi zirahari haba mu mijyi no mu cyaro.”

    Mukakayumba asanga igwingira ry’abana rishingiye ku mirire mibi ridaturuka ku ibura ry’amafunguro akwiye, ahubwo bituruka “ku kutagira umuco wo kumva ko bikenewe.”

    Yakomeje ati “Mbese ntibumve ko umwana agomba guhora arya ibijumba n’ibishyimbo buri gihe. Niba anabimuhaye, niyongeremo imboga, ashyiremo indagara, yongeremo igi; byanze bikunze umwana yakura neza.”

    Asanga hakenewe ko buri mubyeyi ashyiramo imbaraga, mu gihe afite umwana akabiha agaciro mu kurandura icyo kibazo.

    Yagaragaje ko ibibazo by’ubwumvikane buke mu muryango, kudafatanya n’imyumvire iciriritse biri mu bikomeje gutiza umurindi igwingira ry’abana.

    Ikibazo cy’igwingira ry’abana rishingiye ku mirire mibi kigaragara mu cyaro no mu mijyi. Aha hari mu 2017, ubwo abana bagaragayeho imirire mibi mu Karere ka Kicukiro baabwaga amafunguro

  • Ishoramari Leta iri gushyira mu nganda rihatse iki? –

    Dr Ngirente yavuze ko iyo gahunda yitwa ‘Manufacture and Build to Recover Program (MBRP)’ igamije guteza imbere inganda ziri mu gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu.

    MBRP ni gahunda ngari ikubiye mu byiciro bine, ikazibanda ku mishinga yose igamije gushyigikira abashoramari bifuza gushora imari mu bijyanye n’inganda ndetse n’ibijyanye n’ubwubatsi bwazo mu Rwanda.

    Icyiciro cya mbere kizungukira muri iyi gahunda ni icy’ubwubatsi muri rusange. Ku mushinga wose ufite ishoramari ringana na miliyoni 10$ (arenga miliyari 9,8 Frw) cyangwa zirenga, uzajya usonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ubwubatsi byakorewe mu Rwanda no ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Iyi mishinga inasonerwa kandi amahoro ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Rwanda cyangwa mu Karere ariko iri sonerwa rizajya ryemezwa nyuma yo gusuzuma umushinga ukwawo.

    Icyiciro cya kabiri ni icy’imishinga y’ibitunganyirizwa mu nganda. Muri iki cyiciro, inganda zizoroherezwa mu gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku mashini n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda byakorewe imbere mu gihugu.

    Ikindi cyiciro cya gatatu kijyanye n’ubwubatsi bw’inganda, aho umushinga ugomba kuba ugamije gushora imari itari munsi ya miliyoni 1$ (arenga miliyoni 990Frw) yo kubaka inganda nshya.

    Ku mishinga yari isanzwe ihari, imari ikenerwa ni itari munsi ya miliyoni 1$ cyangwa 20% by’ishoramari ryari risanzwe. Ku mishinga mishya y’ubwubatsi bw’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, umushinga ugomba gushora imari itari munsi y’ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 98 Frw).

    Iyi mishinga izoroherezwa mu gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ubwubatsi bikorewe mu Rwanda n’ibitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Izanasonerwa kandi amahoro ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Rwanda cyangwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ariko hasuzumwa umushinga ukwawo.

    Icyiciro cya kane kireba imikorere myiza y’inganda aho izikirimo zoroherezwa mu kugabanyirizwa umusoro ku bihembo by’abakozi mu mwaka wa 2021, ndetse no mu kwishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete.

    Izi nganda kandi zizagabanyirizwa ibihumbi 50 Frw by’umusoro kuri buri miliyoni 1 Frw yiyongereye ku byo zinjije cyangwa zohereje mu mahanga. Ku bijyanye n’imirimo, hazabaho kugabanyirizwa 10% by’umusoro ku bihembo kuri buri mukozi mushya uhawe akazi.

    Mu bindi bizakorwa, harimo gushora miliyari 150 Frw mu gufasha inganda guhangana n’icyorezo cya Covid-19, avuye kuri miliyoni 955 Frw amaze guhabwa inganda kugeza ubu.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yasobanuye ko “Guverinoma yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko hakenewe izindi ngamba zo kugabanya ikiguzi cyo gutangiza imishinga mishya no kwagura iyari isanzweho mu rwego rwo kuzahura ubukungu. Ibi bijyana no gushishikariza ababishaka bose gushora imari mu bukungu, cyane cyane mu rwego rw’inganda.”

    Icyizere ku rwego rw’inganda rumaze imyaka mu ruhuri rw’ibibazo

    N’ubwo hari byinshi byagezweho mu guteza imbere urwego rw’inganda, umusaruro uturuka muri uru rwego uracyari muke ugereranyije n’isoko ry’u Rwanda, ahanini bigashingira ku bibazo bimaze imyaka muri uru rwego bitarabonerwa ibisubizo.

    Bimwe mu bibazo bikomeye byakomeje kugarukwaho cyane, ni ikibazo cy’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bihenze kurusha ibikorerwa hanze, akenshi bigaterwa n’igiciro kiri hejuru gikoreshwa mu gutanga umusaruro w’uruganda, birimo umuriro n’amazi biboneka bihenze.

    Mu bindi bibazo kandi harimo kuba inganda, cyane cyane izitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, zinagize 59% by’inganda 962 ziri mu Rwanda, zikunze gutunganya umusaruro uri munsi cyane n’uwo zakagombye kuba zikoreraho, bitewe n’ibibazo birimo kubura ibikoresho by’ibanze bikurwamo umusaruro, kutagira ibikoresho bihagije ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Nk’ubu mu nganda 596 zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, impuzandengo igaragaza ko inyinshi muri zo zitanga umusaruro uri hagati ya 30% na 50%, kandi nyamara umusaruro w’ibyo izo nganda zikora ugakomeza guturuka hanze y’igihugu, ukaza uhenze cyane.

    Nk’urugero, turebye nko ku muceri, inganda zo mu Rwanda zitunganya gusa umusaruro ungana na 45% by’ukenewe mu gihugu, nyamara hari inganda z’umuceri 25 mu gihugu hose zikorera ku bushobozi buri munsi ya 25% by’ubwo zagenewe gukoreraho.

    Iki kibazo kandi kiri no mu musaruro w’ibigori, aho inganda zibitunganya zikora gusa umusaruro ungana na 35% by’ukenewe wose mu gihugu.

    Ku rundi ruhande, inganda zikora isukari zitunganya 11% by’umusaruro ukenewe mu gihugu, izikora imbaho zigatunganya 4%, imyenda bikaba 10%, mu gihe ku bikoresho bya pulasitiki ari 11%.

    Inganda inzira yizewe mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda

    Covid-19 yateye u Rwanda rwari rumaze imyaka rushora bifatika mu bikorwa byo kureshya ba mukerarugendo no kwakira inama kandi ibimenyetso byose byerekana ko uyu murongo igihugu cyihaye warimo gutanga umusaruro mu mpande zose, ku buryo n’ubukungu bw’u Rwanda bwari bushingiye kuri uru rwego mu buryo bufatika.

    Ikibazo gikomeye ariko ni uko ntawe uzi igihe iki cyorezo kizacogorera kugira ngo ubuzima busubira uko bwari bumeze, kandi n’ubwo byagenda gutyo, ntibizwi neza ko ibintu bizasubira ku rwego byariho, ku buryo umubare w’inama n’abantu u Rwanda rwakira wasubira ku rwego wari ugezeho mu 2019.

    Nk’ubu byitezwe ko u Rwanda ruzaba rwamaze gukingira nibura 60% by’abaturage barwo mu mwaka utaha, kandi ikingira ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bizatanga icyizere kuri ba mukerarugendo ku bushobozi bw’igihugu bwo kongera kwakira abantu mu bwisanzure, bagakora ingendo nyinshi batikandagira.

    Gusa kuba u Rwanda rwagera kuri iyi ntego, ntibihagije kuko uburyo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi, bica amarenga ko ubukerarugendo butazaba buri mu by’ibanze bizakorwa n’abantu nyuma gato ya Covid-19.

    Muri rusange, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo (UNWTO) rivuga ko bizatwara imyaka ine kugira ngo ubukerarugendo busubire ku rwego bwahozeho mbere ya Covid-19.

    Ibi byose rero bituma ubukungu bw’u Rwanda budashobora gukomeza gushingira ku rwego rw’ubukerarugendo kandi kugira ngo bukomeze bukure neza, birasaba ko igihugu gishaka uko gisimbuza urwo rwego bwangu ku buryo amadevize, imisoro n’imirimo rwatangaga ikomeza kuboneka.

    Ukurikije imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda rero, urwego rw’inganda ni rwo rufite ubushobozi bwo gusimbura ubukerarugendo bityo icyuho cyatewe n’icyorezo cya Covid-19 ku bukungu bw’u Rwanda kikaba gito.

    Mu kiganiro na IGIHE, Impuguke mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko “Urwego rw’inganda ni yo nzira nziza yo kuzahura ubukungu mu buryo bwihuse, ugatanga n’imirimo ku bantu benshi kuko ruzwiho gukenera abakozi benshi.”

    Kugeza ubu uru rwego rutanga akazi ku bantu 708.796, bangana na 20% by’abakozi bose mu Rwanda, rukurikira urwego rw’ubucuruzi rutanga akazi ku bantu 24,5% mu bakozi bose bari mu Rwanda.

    Uru rwego kandi rwinjije umusoro ungana na miliyari 235 Frw mu mwaka ushize, uvuye kuri miliyari 195 Frw mu mwaka wari wabanje, ndetse umusoro w’urwego rw’inganda ukaba wari 16,5% by’umusoro wose wakusanyijwe muri uwo mwaka.

    Kaberuka yavuze ko kuba inganda zagizwe iz’ibanze mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda, bizanajyana no gukuraho izindi mbogamizi zatumaga urwo rwego rudindira.

    Yagize ati “Kuba bahaye urwego rw’inganda agaciro kanini, bazanafata umwanya bashake ibisubizo ku bibazo bishobora gukemuka, nk’amashanyarazi n’amazi kuko ari bimwe mu bintu bihenda cyane inganda, Leta igomba kugira icyo ibikoraho kuko inganda ntizatera imbere zidafite ibizifasha gutanga umusaruro.”

    Kaberuka yavuze ko gushora mu rwego rw’inganda bizagira ingaruka nziza ku zindi nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi.

    Yakomeje ati “Iyo umuhinzi azi ko umusaruro we uzagurwa n’uruganda ruri hafi ye, na we agira ishyaka ryo kongera umusaruro ku giti cye kuko aba azi neza ko uko akora cyane ari ko azakuramo agatubutse, rero ibyo bizatuma n’ubuhinzi buzamukiraho kuko ni urwego rukenera inganda cyane mu Rwanda.”

    Isoko Rusange rya Afurika rihanzwe amaso

    Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryatangiye gushyirwa mu bikorwa. Iri soko riracyari rito ndetse umusaruro waryo wa nyawo witezwe mu myaka 10 iri imbere.

    Kaberuka avuga kuba u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda, binagamije kwitegura kuzungukira kuri iri soko, umunsi rizatangira gutanga umusaruro.

    Yagize ati “Ririya soko ni amahirwe ku nganda zo mu Rwanda, kandi tubyitwayemo neza tukitegura hakiri kare, ryazajya gufata umurongo natwe tumaze kumenyera ku buryo twaba mu ba mbere baryungukiramo. Ibyo ni ibintu bishoboka ushingiye ku muvuduko urwego rw’inganda ruriho mu Rwanda ndetse n’uburyo Leta igiye kurushoramo imari itubutse.”

    Umuvuduko w’inganda zo mu Rwanda ugaragarira mu bwiyongere bwazo mu myaka itatu ishize, kuko mu nganda 962 ziri mu Rwanda, 283 zatangiye kuva mu mwaka wa 2017.

    Leta yahagurukiye kuzahura ibibazo biri mu nganda zo mu Rwanda

  • Nyarugenge: Yatunguwe no kumenya ko uwo bari bamaranye amezi atatu bakundana bahuje igitsina –

    Iyo uyu musore muganiriye akakubwira uburyo yakundanye na mugenzi we azi ko ari umukobwa mu gihe cy’amezi atatu yose biragutungura.

    Aganira na IGIHE, Kanamugire yemeje ko yamenyaniye n’uwo musore wiyita Fifi yari amaze amazi atatu afata nk’umukunzi we ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, nyuma y’uko umusore wiyitaga umukobwa amwandikiye amubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazahura umunsi umwe bakaganira.

    Yavuze ko na we yahise amwemerera kuzahura imbonankubone bakamenyana byimbitse ku buryo banakomeje kujya bandikirana no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Facebook nk’inshuti.

    Kanamugire yavuze ko iminsi yagiye ishira ariko bagiye bamenyerana cyane nyuma baza no guhurira ahantu barasangira.

    Ati “Twaje guhurira muri Green Corner angurira icyo kunywa turaganira ariko nyine mbona ko ari umukobwa kubera imiterere ye kuko yari anafite amabere, ambwira ko yankunze cyane ariko ngomba kumwihanganira kuko abimbwiye bitewe n’uko ari ibintu biba bitamenyerewe ko umukobwa yibwirira umusore ko amukunda.”

    Yakomeje avuga ko bagiye gutaha uwo musore wiyitaga umukobwa yamusaye kuzamusura arabimwemerera ariko abura umwanya wo kumugeraho kuko nyuma Umujyi wa Kigali wahise ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Ati “Twakomeje kujya twandikirana ambwira amagambo meza nanjye nkayamubwira nk’inshuti ariko Guma mu rugo ikatubuza guhura tugahora tuganirira kuri telefoni.”

    Yavuze ko uyu musore yamwohererezaga amafaranga yose yifuje ariko aje kumwereka bagenzi be ku ifoto ye basanga baramuzi bahita bamubwira ko ari umuhungu wigize umukobwa.

    Ati “Bagenzi banjye bahise bambwira ngo ni umuhungu wigize umukobwa mbanza kubihakana kuko namubonanaga amabere ntazi ko ari ibintu ajya ashyiramo nyuma bambwira ko iyo ushatse muryamana abyanga ni bwo nabimubwiye ambwira ko we yikundira gusomana gusa ntangira kwemera ko ari umuhungu ndamureka.”

    Yasoje avuga ko yahise arahira ko atazongera gukunda umuntu bamenyaniye kuri Facebook cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga aboneraho no gushishikariza urubyiruko bagenzi be kubyirinda kugira ngo batazahura n’ibyo na we yahuye nabyo.


  • Ubwoko butatu bw’ubuki butujuje ubuziranenge bwahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda –

    Iki kigo cyahise gisaba Abanyarwanda bose kwirinda kongera kugura no gukoresha ubu buki kuko butujuje ubuziranenge ndetse n’abari basanzwe babugurisha basabwa kubihagarika.

    Itangazo ryo ku wa 27 Werurwe 2021, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Rwanda FDA, Dr Karangwa Charles rivuga ko ubuki bwa Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe bwapimwe muri laboratwari ibisubizo bigaragaza ko bwahinduriwe umwimerere.

    Ati “Ndetse mu bugenzuzi bwakozwe ababutunganya bakaba bataramenyekana ahubwo bukitirirwa uruhanda nka Nyungwe Forest rwanditsehoo ko rukora Best Honey mu gihe izindi nta nganda zanditseho zibutunganya.”

    Dr Karangwa akomeza avuga ko “Rwanda FDA, iramenyesha Abanyarwanda bose ko ikuye ku isoko ubuki bwa Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe.”

    Rwanda FDA yasabye amaguriro [supermarkets] n’abacuruzi badandaza ubuki guhagarika gukwirakwiza no kugurisha ubuki bwa ‘Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe ndetse no gutanga amakuru ku hantu baranguye ubwo buki kandi bagasubiza ubuki bwose aho baburanguye bitarenze iminsi itanu.

    Abaranguza ubuki bwahagaritswe kandi nabo barasabwa kwakira ubuki bazagarurirwa n’abo babugurishije kandi bagatanga raporo yimbitse igaragaraza amazina y’ababuranguye, nimero za telefone zabo n’ingano y’ubuki bwagaruwe.

    Iki kigo cya FDA cyasabye Abanyarwanda bose kutongera kugura cyangwa gukoresha ubu buki kuko butujuje ubuziranenge.

    Rwanda FDA, yaherukaga guhagarika ku isoko ry’u Rwanda ubuki bufite ikirango cya ‘HONEY HIVE’ yasanze bwarahinduriwe umwimerere kuko bushyirwamo isukari.


  • Musanze: Hari kubakwa imihanda ya kaburimbo izatwara arenga miliyari 11 Frw –

    Iyi mihanda iri kubakwa mu rwego rwo kongera ibikorwa remezo bigezweho muri uyu mujyi uri mu yunganira Kigali.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bwashyize imbere gahunda yo kongera ibikorwa remezo birimo n’imihanda ya kaburimbo izafasha abagatuye n’abakagenda kurushaho gukora ingendo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Rucyahanampuwe Andrew, yavuze ko kuri ubu imirimo yo kubaka iyi mihanda irimbanyije kandi ko yose izasozwa muri uyu mwaka nk’uko babyiyemeje.

    Yagize ati “Imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Mujyi ni kilometero 6.4, imirimo yo kuyitunganya igeze ku kigero cya 80%, yo yagenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 5.584.371.170 Frw imirimo yo kuyubaka izarangira muri Gicurasi 2021. Usibye mu Mujyi wa Musanze gusa, hari no gukorwa imihanda ifite kilometero 15,4 mu Kinigi izatwara amafaranga agera kuri 6.165.694.128 aha ho imirimo yo kuyubaka azarangira muri Nzeri 2021.”

    Bamwe mu batuye n’abagenda muri Musanze, bishimira iri terambere bagezwaho kuko na bo bari barinyotewe mu myaka myinshi banaze bajya gupagasa muri Uganda na Kigali.

    Habineza Jean Nepo ni umwe muri bo, yagize ati “Mbere twe twumvaga iterambere ari ukujya Kigali gupagasa, narabigerageje njya Kigali biranyangira ndahindura njya Kampala muri Uganda ariko naho ntacyo nacyuye kuko naraje ndubaka nsanga n’abo nasize ino barubatse, nabonye ko nta igihe cyanjye[…] Twishimiye iyi mihanda kuko mbere nakorera make kubera imihanda mibi, nkahora nkoresha moto yanjye yangiritse ariko ubu ubona ko ari ukunyereza kuri kaburimbo naho itari imirimo yo kuyishyiramo irakomeje.”

    Habineza Joseph we yagize ati “Mbere twari dufite umuhanda mubi cyane ujya mu Kinigi, ubu urebe aho iyi kaburimbo tuyiboneye turi kuvugurura tukubaka amazu agenzweho, ubu se wambwira ngo njye gushaka irihe terambere rindi tudafite? Turashimira leta yacu itarahejeje iterambere i Kigali ikumva ko natwe turikwiriye.”

    Imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Karere ka Musanze ifite uburebure bwa kilometero 21,8 izuzura itwaye 11.750.065.298 Frw, azatangwa n’Akarere ka Musanze n’abafatanyabikorwa bako barimo Banki y’Isi yatanze yatanze inkunga yo kubaka imihanda y’i Musanze, Akarere ka Musanze gafatanyije na LODA mu buhuzwabikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bo bazakora imihanda yo mu Kinigi.

    Biteganyijwe ko iyi mihanda izuzura itwaye arenga miliyari 11 Frw

    Iyi mihanda yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu mu Karere ka Musanze

    Yose izuzura mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira

  • Cardinal Kambanda yasabye Abakirisitu Gatolika kuvugurura ubuzima bwabo –

    Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021 mu gitambo cya Misa yasomye ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Mashami.

    Umunsi Mukuru wa Mashami uba ku Cyumweru kibanziriza icyumweru cya Pasika, ugakurikirwa n’icyumweru gitagatifu, aho abakirisitu bazirikana ububabare Yezu yanyuzemo kugeza abambwe ku musaraba.

    Cardinal Kambanda yavuze ko abantu bavuga Imana ariko bayumva mu buryo butandukanye bijyanye n’imyumvire yabo.

    Ati “Abantu bavuga Imana ariko ugiye gusesengura, usanga bayumva mu buryo butandukanye cyane. Hari uyiyambaza ndetse akayishimira ari uko arokotse kandi yari yibye cyangwa agize nabi, yashobora gucika agashima Imana ndetse akayiyambaza. Abamukurikiye na bo bashaka kugaruza no gusana ibyo yangije bakiyambaza Imana, babigeraho bakayishimira. Ugasanga rero hari ukuntu umuntu agira ishusho y’Imana ikurikije imyumvire n’ibitekerezo bye”.

    Yongeyeho ko mu gihe Kiliziya yitegura Umunsi Mukuru wa Pasika, abakirisitu bakwiye guhindura imibereho yabo ya buri munsi, bakayijyanisha n’ibyo Kirisitu ashaka.

    Ati “Bavandimwe rero twe dukurikire Yezu, buri umwe yibaze mu rugendo rwo gukurikira Yezu no kumwigana no gushinga ikirenge mu cye, twibaze igipimo cy’urukundo tumufitiye, kigaragarira mu bwitange dushobora kugirira Yezu mu kumukurikira, mu kwemera kwicisha bugufi, ngo dukurikize umurongo yaduhaye w’ineza itsinda inabi, umurongo w’urukundo utsinda urwango, umurongo w’ubuzima utsinda urupfu kugira ngo tuzukane nawe kuri Pasika.”

    Umunsi Mukuru wa Mashami wizihizwa n’abakirisitu Gatolika bo hirya no hino ku Isi, aho bagenda mu nzira bitwaje amashami y’imikindo.

    Uyu munsi uba ku Cyumweru cya nyuma cy’Igisibo kibanziriza Pasika, aho wizihizwa mu rwego rwo kwibuka Yezu igihe yinjiraga i Yeruzaremu akakirwa n’imbaga y’Abayahudi bari baje kwizihiza Pasika mbere y’uko abambwa ku musaraba.

    Cardinal Antoine Kambanda yasabye abakirisitu kuvugurura ubuzima bwabo bugashingira ku cyo Kirisitu ashaka

  • Urugendo muri politiki, uko yanduye Covid-19, ibyo guhagarikwa… Ikiganiro na Minisitiri Gatabazi –

    Urukundo rw’umupira nirwo rwamwinjije muri politiki mu bintu atazi, atangira akuriye urubyiruko ku rwego rwa Selire, agera ku rwego rw’igihugu. Aha niho yavuye ajya mu Nteko Ishinga Amategeko amaramo imyaka 12. Mu 2017 yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yavuyeho muri Werurwe 2021 agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    IGIHE yaganiriye n’uyu mugabo, avuga byinshi ku buzima bwe, urugendo rwa politiki, ibyo ashyize imbere muri iki gihe, urukundo rwe rwa ruhago n’ibindi. Yanagarutse ku byabaye muri Gicurasi umwaka ushize, ubwo yahagarikwaga ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, gusa akongera gusubizwaho hashize iminsi mike.

    IGIHE: Wakiriye ute kugirwa Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu?

    Gatabazi: Kumva ko nagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ni ibintu nakiranye ibyishimo bikomeye ariko mu mutima hatangira kuzamo gutekereza ngo nzakora iki kugira ngo uwangiriye icyizere ndetse n’abanyarwanda bamvanemo icyo bagombaga kumvanamo cyabagirira akamaro.

    IGIHE: Wize ubuhinzi, uba Agronome igihe kinini, ni gute winjiye muri politiki kugeza aho ubaye Minisitiri uyu munsi?

    Gatabazi: Ubundi nakuze ndi umwana w’imfura mu rugo, wakuranye inshingano zo kwita kuri barumuna be. Hari ukuntu njya nsubira inyuma nkabona ubuzima nagiye ncamo bwaragiye butuma nkura ariko ntakuze mu myaka, gufata inshingano, nkarera barumuna banjye, gushaka ibisubizo mu muryango…

    Nize ndi umwana w’umuhanga uba uwa mbere gusa kuva mu mashuri abanza, ayisumbuye kugera muri Kaminuza ndetse nagiye mpatana kugira ngo ngere ku cyo nshaka. Ntabwo nigeze niga politiki.

    Mu ntangiriro nize ubuhinzi mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ryo ku Kabutare, ubwo mu mutwe wanjye harimo ubwa Agronome ariko hakabamo ikintu cy’ubukangurambaga, gutoza abaturage guhinga neza, korora neza, nkabasanga iwabo nkabasura mu mirima, nabona batari kubyumva nkaberekera ubwanjye, uko bahinga, uko bashyiramo imbuto, uko bashyiramo ifumbire kugira ngo umuturage ahinduke.

    Nabaye nka Comptable muri Commune ya Kiyombe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, njya kuba Comptable wa komine idafite amafaranga […] nkahamagara abacuruzi hariya ku Rushaki nkababwira nti komine igomba kubaho ariko ntabwo tuzafata amafaranga ngo tuyabakure mu mufuka, dukeneye miliyoni eshatu kugira ngo komine ibeho, umwe akavuga ati nzajya ntanga ibihumbi 30 ku kwezi […] ubwabo bagena icyo batanga, dushobora gusana imirenge, amashuri amwe n’amwe.

    Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase

    IGIHE: Mwakomeje gutungwa n’imisoro y’abaturage?

    Gatabazi: Nabwiye Burugumesitiri nti amafaranga y’imisoro ashobora gukomeza kuba make, reka dushake Daihatsu tuyikopeshe, tuzajya tuyishakira akazi yikorere icyayi hanyuma muri weekend abacuruzi bayikodeshe itware amakara i Kigali. Twayishatse muri SAR Motor, dutanga avance, iba iya komine, itangira kuzana amafaranga tugeze aho tubona imodoka ya Burugumesitiri.

    IGIHE: Wabaye no muri Komisiyo y’Igihugu y’Urubyiruko, ho winjiyemo ute?

    Gatabazi: Ubundi nakoze ndi umuntu ukunda gukina umupira yaba Football, yaba Volleyball. Amatora yagiye kuba ntahari, baravuga ngo uhagararira urubyiruko ni inde, bati nta wundi ni Gatabazi. Bantora ntanahari, ngarutse nsanga bageze mu rugo iwanjye, bantoye ntanahari. Icyo gihe bantora ku rwego rwa Selire.

    Urubyiruko icyo gihe rwiyumvaga muri siporo, ntabwo bari bagatekereje ku bikorwa by’imishinga ariko kuko siporo ariyo ituma abantu bagira morali, iyo twabaga twakinnye tutanafite ubushobozi naravugaga ngo uyu munsi turakina turanywa amazi arimo isukari, ubundi tugashaka umucuruzi akadutwara muri Daihatsu.

    Ikipe yacu ya Komine Kiyombe ikazamuka, Kibari yaradutsindaga kuko ari iyo mu Mujyi ariko nabwo babaga batwibye, abanyamujyi urabazi babaga batiye, bakajya gushaka abantu i Kabale ariko twe tukaza tuvuye i Rushaki. Twari tugifite n’abasirikare bo muri Batayo ya 105 nabo tukavangamo kugira ngo abaturage bamenyere kubona abasirikare mu buzima busanzwe.

    Bantora gutyo. Ngeze kuri Segiteri bati ni wowe, kuri komine bati ni wowe, tugeze i Byumba duhuje bose, nsanga abo twakinanye nabo batoye iwabo, twiyamamaza turi abantu bageze ku 10 harimo abafite amashuri menshi, urubyiruko rwose aba ari njye bajya inyuma, mba mbaye umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri Byumba yose.

    Nyuma naje kuba Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko, turangije tuba dutorewe kuyobora urubyiruko mu gihugu mu 1999. Dutangira kureba imishinga twakora, nza kugira umugisha banyohereza kwiga mu Budage mu Mujyi wa Munich ibintu by’iterambere ry’urubyiruko rwo mu cyaro.

    Nyuma natorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’inzibacyuho, nageze aho ibintu biba ubuzima bwanjye. Inzibacyuho yararangiye, twamamaza Perezida wa Repubulika, inzibacyuho irarangira Itegeko Nshinga ritowe; uyu munsi ni aha ngeze.

    Minisitiri Gatabazi ati “Nunyanga aravuga ngo ariko kirakora”. Kuri we gukora ni yo ndangagaciro ikomeye

    IGIHE: Nigeze kumva abantu bavuga ko ufite imidali myinshi muri Football na Volleyball

    Gatabazi: Iyo ngira amahirwe nkakurira mu gihugu nk’icy’uyu munsi batoranya abakinnyi bakiri bato, nanjye mba narabaye umukinnyi w’umuhanga ariko ntabwo byashobotse. Mba narakinnye no mu Mavubi no mu mahanga.

    Mu gace ka EAC mu mikino y’Abadepite ni njye ufite igikombe. Nabonye Ballon d’Or, igikombe cya zahabu [aseka: ariko ntabwo ari zahabu nya zahabu], mu bakinnyi b’abahanga muri football y’abadepite, nabonye icy’umuntu uzi gutsinda ibitego muri Volleyball mu mikino yabereye Mombasa, mbona n’igikombe hano cy’umukinnyi mwiza wo muri EAC. Ubu ndagifite, ariko ntabwo ari bya bindi byo kuvuga ngo hari umuntu uri buze kungura ngo njye gukina muri APR n’ahandi ni iby’abakinnyi bakuru.

    IGIHE: Urebye uko wakuze, umuntu ukunda gutanga ibitekerezo, gufasha abaturage n’ibindi. Iyo miterere yawe hari icyo izagufasha muri aka kazi nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu?

    Gatabazi: Muri aka kazi ndimo, nari ndimo mu ntara, ibyo byatumaga nshobora kumva ko ntari umuntu ukomeye, ko ndi umuntu abantu bashobora kugeraho. Buriya ikintu cyica ibintu, ni uguhabwa inshingano, ugashaka kubyimba, gukomera ugasanga n’ibiro bibaye bito. Uko ugenda uhabwa inshingano, ni ko wagakwiriye kuba uca bugufi, woroha utuma abanyarwanda bakuvanaho ibyo bagomba kukuvanaho.

    Uko ubana n’urubyiruko, abahinzi n’aborozi, abamotari ntabwo naba minisitiri ngo numve ngo ntandukanye na bo baturage kuko uwaguhaye akazi, aba yarakurikiranye uko wabanaga n’abo bantu. Umuntu aguhaye akazi wabanaga n’abantu ukaba ubavuyemo, ubundi uba wishe icyo yahereyeho aguha inshingano. Bityo rero, nzakomeza gusabana n’abaturage, kubegera kurushaho kandi na none nabyo bizaba bibaha uburyo bwo kubageraho bitabagoye.

    IGIHE: Ni ibiki ushyize imbere wumva uzibandaho mu minsi yawe ya mbere?

    Gatabazi: Niba mbaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, hari na Minisitiri w’Ubuhinzi, uw’Ibikorwa Remezo, barahari. Abaturage bakeneye abo bose, ariko bagahuzwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Icya mbere buriya ni uguharanira ko inzego z’ibanze zigira ubushobozi ku buryo zikora akazi kose zigomba gukora.

    Ku midugudu tugiye kuzajya mu matora, tuzagira gahunda yo gushyiraho abakozi batatu ku rwego rwa buri kagari, kuko ni ko kari ku rwego rwo gutanga serivisi tuzagira n’umwanya wo gushyiraho abayobozi ku nzego z’ibanze no gushyiraho za Njyanama, abo bantu babishinzwe bakeneye guhabwa ubushobozi, umurongo, hanyuma ikindi gihe bakajya mu nshingano neza.

    Ikizaba cyihutirwa ni uburyo bwo kubaka ubushobozi bw’urwo rwego. Icya kabiri ntekereza, nkurikije ayo mateka y’ubuzima nagiye nyuramo, haba mu rwego rw’akazi, hari ibintu byagiye bitekerezwa bigashyirwaho kugira ngo iterambere ryihute.

    Hari inzego z’urubyiruko, hari inzego z’abagore, iz’abikorera, abafite ubumuga, imitwe itegamiye kuri leta, hari abafashamyumvire, buriya Perezida wa Repubulika atekereza ko izo nzego zigomba kubaho, yifuzaga ko mu baturage habonekamo abantu benshi bashoboka, bumva ikigamijwe.

    Uramutse ufite izo nzego ku mudugudu, ku kagari, ku murenge, abazirimo bakabyumva, abo barahagije kugira ngo ibintu bikoreke. Ni ugutanga ubutumwa ahasigaye ibintu bigakorwa.

    Gatabazi JMV na Francis Kaboneka bombi banyuze mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma bayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

    IGIHE: Abayobozi b’inzego z’ibanze bakunze kumvikana mu bikorwa bibangamira abaturage. Hari ibya ruswa, guhohotera abaturage n’ibindi. Ni iki mugiye kubikora?

    Gatabazi: Kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ntabwo mfite ubushobozi bwo kurema abantu, baremwa n’Imana bakagira n’uburere bakura mu miryango yabo. Baba baragize n’amahirwe yo kujya mu ishuri, barajijutse, bazi icyo igihugu gishaka, ikiba gisigaye ni ugufasha umuyobozi kumva inshingano ze, akumva icyo cyizere igihugu kiba cyaramugiriye, akumva ko afite n’ishema ryo gukorera igihugu, kiyobowe neza.

    Buriya kubona umurimo, inshingano muri leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame ni icyubahiro, iyo ubyumvise nibwo usigara uvuga uti iki cyizere nagiriwe ngomba kugishyira mu bikorwa nkora ibyo ngomba gukora, mfasha abaturage.

    Abo bayobozi bari mu nshingano buri wese aba afite ibyo asabwa gukora muri iyo mirimo yashinzwe. Ntabwo akarere gakwiriye kuba kagira imihigo ya nyuma ngo nujya kureba usange abakozi bose baragize 90%, ni ukuvuga ngo ni ugufatanya na Minisiteri zibishinzwe, abantu bagasuzuma. Ntabwo umurenge waba urimo abayobozi bakubita abaturage, babahohotera, akarere kabe karimo abayobozi barya ruswa cyangwa se batinza za gahunda noneho ngo nikaba aka nyuma umuyobozi n’abandi ngo bagire amanota meza. Kubazwa inshingano ni ngombwa kandi twabihisemo.

    IGIHE: Muri Gicurasi umwaka ushize, wigeze guhagarikwa ku mwanya nyuma uza gusubizwa mu nshingano. Ni irihe somo rikomeye wakuyemo?

    Gatabazi: Icya mbere ndongera gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; kiriya gihe yafashe icyemezo cyo kumpagarika by’agateganyo mu nshingano arongera arasuzuma arakurikirana abona harimo amakosa nakoze, ariko akabona ko ibyo bitakwica akazi yari yarancinze afata icyemezo ansubiza mu nshingano zo kuba Guverineri.

    Icyo navanyemo gikomeye, ni uko igihugu kigomba kukubaza kuko ntabwo uba uri mu bintu byawe, mu cyumba cyawe ngo ntugomba kugira icyo ubazwa. Ibyo ndabishimira Perezida wa Repubulika kuko kimwe mu bitumye igihugu kigeze aho kiri, ni uko abayobozi babazwa. Ahubwo abantu ntibarabimenyera ku buryo umuntu aba ari mu bintu azi ko nta wabimubaza.

    Dushoboye gukora muri ubwo buryo duhabwamo umurongo n’Umukuru, uwo ku Mudugudu akabazwa, uwo ku Kagari, burya n’ibyo byose tuvuga bipfira ku rwego rwo hasi byashoboka. Minisitiri akaba aziko afite ibyo abazwa, undi nawe akabaza abo ashinzwe.

    IGIHE: Mu myaka hafi ine wari umaze, wabwira umuntu ko Intara y’Amajyaruguru uyisize he?

    Gabatazi: Hari ibyagezweho, ntabwo byagezweho na Gatabazi ahubwo n’izindi nzego twakoranaga […] iyo urebye mu iterambere ry’ubukungu ukareba ubuhinzi nko guhuza ubutaka, umusaruro ugenda wikuba inshuro nyinshi. Ibibazo byari mu baturage, mu buhinzi bw’ibirayi, mbere harimo ibibazo byinshi ubu byarakemutse.

    Twamamaza Perezida wa Repubulika muri Gicumbi, amazi twari tugeze kuri 48%, uyu munsi bageze kuri 73% kandi hari imishinga iri gukorwa ku buryo nirangira dushobora kuzagera hafi 85% tukazagera mu 2024 twujuje 100% twifuza.

    Akarere ka Rulindo kari imbere gafite 92% by’abaturage bashobora kugerwaho n’amazi meza ndetse bafite n’umugambi wo kwizihiza umunsi wo kugeza ku baturage amazi meza 100%. Burera nayo igeze kuri 74%, Musanze igeze kuri 82% kandi nko muri Burera hari imishinga minini yo guha amazi abaturage bo muri iriya misozi yegereye imipaka.

    Aka Gakenke kageze kuri 72% nkaba mbona iyo ugereranyije n’icyo gihe hari ibikorwa bimaze kugerwaho.

    Mu mashanyarazi, Akarere ka Musanze niko kaza imbere, kageze kuri 63% birenga, kagakurikirwa n’aka Rulindo kari kuri 51% hanyuma n’aka Gicumbi kageze kuri 49% ariko hari imishinga minini cyo kimwe n’aka Burera kageze kuri 43%; hari imishinga minini iri gukorwa nimara kurangira bazaba bageze muri za 60-70% ku buryo 2024 twizera ko abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi n’amazi.

    Ubu dufite imihanda nk’uwa Base-Rukomo ukomeza ukagera i Nyagatare wararangiye kandi watangiye mu 2017-2018, hari uwa Base-Butaro-Kidaho, wagombaga kuba wararangiye ariko haza kubamo ibibazo by’ingengo y’imari.

    Iyo ugeze muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, twagombaga kuba twarahaye abaturage inka zigera ku 68211 ariko uyu munsi tumaze gutanga inka 71800.

    Impamvu zarenze ni uko Akarere ka Gicumbi kakomeje uwo muhigo, hiyongeraho n’indi miryango kuko hamaze kurengaho inka ibihumbi 13, iyo tuvuze inka tuba tuvuze imiryango.

    Burera naho bamaze kurenzaho imiryango 188, Gakenke barabura inka 98 kugira ngo buzuze 100%, Musanze barabura inka 1000 kandi ziri mu ngengo y’imari, akarere kari inyuma ni aka Rulindo ariko nabyo byatewe n’uko mbere bajyaga bakorera ku mibare itari yo tubasaba gusubiramo neza no kureba inzu ku nzu dusanga baracyabura inka 5300.

    IGIHE: Abaturage bo muri Musanze ngira ngo banagize uruhare mu kurwanya abagizi ba nabi bari bateye mu 2019…

    Gatabazi: Njye ubwanjye igitero kigitangira, umuturage niwe wampamagaye, nanjye mpamagara umukuru w’ingabo. Twaraye duhanahana amakuru duhereye ku makuru umuturage yatanze.

    Ku munsi wa kabiri ingabo zitabaye, abaturage bafatanya n’ingabo bajyana nazo ku buryo aribo bari basigaye bafata abacengezi mu ntoki bakabashyikiriza ingabo. Abihishe mu misarane, mu bihuru, babavanayo.

    IGIHE: Wigeze kurwara Covid-19, ni iki wabwira umuntu ukiyifata nk’igihuha?

    Gatabazi: Njye narayirwaye mu gihe kirenze iminsi 30 kuva ku itariki 14 Ukuboza kugera ku itariki 16 Mutarama. Ariko yarambabaje mu buryo bwose bushoboka ku buryo nageze n’aho mbwira abaganga nti ndashaka umuryango wanjye nkawusezere.

    Ni indwara mbi, ibabaza, igushyira mu kato ubishika cyangwa utabishaka. Iyo umaze kuyirwara ntabwo uba uri bwongere gusangira n’abandi ikintu icyo aricyo cyose […]bigatuma nawe rimwe na rimwe wiyanga.

    Ifata umubiri wose, ikaguca intege, ikakubuza umwuka. Mu byangoye ni ukubura umwuka.

    Abagizi ba nabi bateye igihugu binjiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, kubera ubufatanye n’abaturage inzego z’umutekano zibasha kubahashya ku buryo bworoshye

  • Rotary Club yahaye abanyeshuri 1500 matera n’ibindi bikoresho by’ishuri –

    Ibi bikoresho byahawe abanyeshuri 1500 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Ibi bikoresho byatanzwe ku nkunga y’Umuryango wo muri Canada wita ku mwana, Sleeping children around the world.

    Iki gikorwa kikaba cyasojwe kuri iki cyumweru mu Karere ka Rwamagana kinitabirwa na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman usanzwe ari umunyamuryango wa Rotary Club.

    Buri mwana yahawe matera, ibase, Ikiringiti, amashuka, amakaye, inkweto, imyenda y’ishuri, udupfukamunwa ndetse n’imyenda y’imbere ku bana b’abakobwa.

    Umuyobozi ucyuhe igihe wa Rotary Club Kigali Virunga, Ingabire Jennifer, yavuze ko ubwo yayoboraga uyu muryango hari undi muryango uba mu gihugu cya Canada wabegereye kugira ngo bakorane mu gutanga ibikoresho ku banyeshuri nubwo haje kwivangamo COVID-19.

    Ati “ Uwo mushinga utekereza ko umwana iyo aryamye neza, akura neza kandi akiga neza, iyo aryamye neza rero bituma abyuka kare akajya kwiga bitewe nuko aba yaryamye neza, niyo mpamvu mu bikoresho twatanze harimo ibyo kuryamira n’iby’ishuri.”

    Ingabire yavuze ko buri Karere bagiye bakagenera abana 300 nibura abana bose bakaba bagomba kungana ku mpande zombi yaba abahungu ndetse n’abakobwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye Leta y’u Rwanda ikorana neza n’abafatanyabikorwa barimo na Rotary Club, yavuze ko imiryango yafashijwe yiganjemo iyubakiwe inzu n’Akarere agasanga bari bakeneye ibyo bikoresho.

    Ati “ Abenshi muri aba ngaba ni abantu twagiye twubakira batari bafite naho baba, bari bakeneye n’imifariso kugira ngo bayirareho, iyo umwana yariye neza akanaryama neza agasinzira, iyo aje mu ishuri abasha kwiga neza iki kikaba ari igikorwa cyiza twabashimira aho abana bagiye kwiga neza kuko aribo ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

    Bishimiye ibikoresho byahawe abana babo

    Bamwe mu baturage bafite abana bahawe matera n’ibindi byangombwa by’ishuri bishimiye kubyakira abenshi bavuga ko bije kubunganira mu gutuma imyigire y’umwana irushaho kumera neza.

    Mukagasana Christine utuye mu Mudugudu wa Karutimbo mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro yavuze ko yari asanzwe afite ikibazo cy’aho umwana we yararaga.

    Ati “ Ubu niba umwana yararaga nabi akarara akumbagurika mu birere, ubu agiye kujya aryama neza yishimye nabashimiye cyane nkanashimira ubuyobozi buba bwadutekerejeho.”

    Nyiransabimana Martha utuye mu Murenge wa Munyiginya mu Kagari ka Binunga mu Mudugudu w’Isangano, we yavuze ko yagorwaga cyane no kubona ibikoresho by’abana be ariko ngo umwe amaze kubihabwa.

    Ati “Namuguriraga ntabone ibyo akeneye byose ariko ubu azajya ajya mu bandi asa neza mu ishuri abe n’umuhanga kuko iyo umwana afite ibibazo mu ishuri ntakurikira neza.”

    Musabyimana Ange wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza we yavuze ko aho yararaga yabyukaga imbavu ziri kumurya ahamya ko kuba yabonye amakaye n’aho kurara heza agiye kwigana ubushake ku buryo azatsinda ikizamini cya leta.

    Rotary Club isanzwe imenyerewe mu Rwanda mu bikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abantu, bubatse isomero rusange rya Kigali ndetse banubaka inzu y’abarwayi bacumbikamo abarwayi ba kanseri mu bitaro bya Kanombe ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Rotary Club Virunga Kigali ibarizwamo abanyamuryango 32 mu gihe mu gihugu hose habarizwa ama club atanu nibura buri club ikaba ibarizwamo abantu bari hagati ya 25 na 30.

    Abana bahawe ibi bikoresho ni abaturuka mu miryango itishoboye

    Abana bavuze ko ibi bikoresho bahawe bigiye kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi

    Rotary Club yahaye abanyeshuri 1500 matera n’ibindi bikoresho by’ishuri

  • Huye: Hamaze kuboneka imibiri 47 y’abishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani –

    Igikorwa cyo gucukura hashakishwa iyo mibiri cyatangiye ku wa 26 Werure 2021 mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage mu buryo bw’ibanga.

    Ayo makuru yayahaye Uwimana Béatrice umwe mu babashije kurokoka mu muryango wa Rwamanywa Antoine wishwe akajugunywa mu musarani ufite metero 10 z’uburebure ndetse inzu wari utuyemo igasenywa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru y’aho abawugize bishwe bajugunywe.

    Abajugunywemo ni abo mu muryango wa Rwamanywa n’abandi bagiye bazanwamo bamaze kwicwa.

    Aho hantu kuri ubu hari umurima uhinzemo ibishyimbo nta n’ikimenyetso cy’uko higeze gutura abantu.

    Uwimana na bagenzi be bashoboye kumenya ababo bavuga ko bibabaje cyane kumara imyaka 27 amakuru y’uko aha hantu hari harimo imibiri ataratangwa nyamara hasanzwe hatuwe.

    Gusa bavuze ko kuri ubu imitima yabo yaruhutse kubera ko ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.

    Uwimana ati “Kuba aba bantu babonetse umutima wanjye uratuje. Mwabonye ko hari n’abandi bahise bagira amarangamutima bararira kuko bari babonyemo ababo. Buriya rero ntabwo ari ukubabara barijijwe n’ikindi ahubwo buriya bagize amahoro n’umutekano mu mutima kuko babonye ababo bakaba bagiye kubashyingura.”

    Amakuru atangwa n’abahoze batuye mu Murenge wa Tumba avuga ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri ako gace kabonetsemo imibiri, hari bariyeri zirenga enye ku buryo hakekwa ko hirya no hino mu masambu ahari haba hari imibiri itashyingurwa mu cyubahiro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga.

    Ati “Ntitumusaba ngo avuge ko ari we wabishe, ariko byibura agaragaze avuge ati ‘aha hantu harimo abantu’; n’ubwo yahashinga igiti akavuga ngo harimo abantu byadufasha kugira ngo dushobore kuba dukora ibishoboka igikorwa cyo gutaburura no gushyingura kibe cyarangira byibuze muri iyi myaka 27, abantu bavugishije ukuri wenda tukavuga ngo bose dushoboye kubabona.”

    Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy’abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n’indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru.

    Icyakora harimo n’iy’abana bitoroshye kumenyera imibare kubera ko yamaze kwangirika cyane.

    Mu gihe hategurwa kuyishyingura mu cyubahiro yabaye ishyizwe ku rwibutso rwa Cyarwa rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.

    Gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikajugunywa mu musarani uri mu Murenge wa Tumba birakomeje

    Iyo mibiri yabonetse mu cyobo cyahoze ari umusarani mu rugo rwa Rwamanywa Antoine rwahoze Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana

    Mu Karere ka Huye hamaze kuboneka imibiri 47 y’abishwe muri Jenoside bajugunywa mu musarani

    Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy’abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n’indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru

    [email protected]