Tag: featured

  • Bane bahitanywe na Covid-19 –

    Bane bapfuye harimo abagabo batatu muri bo babiri ni abo mu Karere ka Nyanza n’undi umwe w’i Kigali. Aba biyongeraho umugore wo mu Karere ka Ruhango.

    Impfu z’aba bantu bane zatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba 305 mu gihe 13 bo bari barembye bikomeye.

    Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, 21.490 nibo bamaze kwandura ubariyemo na 71 babonetse kuri uyu wa Mbere. Umubare w’abakize nawo wiyongereyeho 75 bituma abamaze gukira bose ari 19.860.

    Abakirwaye kugeza ubu ni 1.325.


  • Nyanza: Ba gitifu babiri beguye nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Abasezeye ni Kamanayo Jean Damascène wayoboraga akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi na Uwimana Theoneste wayoboraga aka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi.

    Bandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa Mbere bamumenyesha ko basezeye ku kazi kuko batakigashoboye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko abo bayobozi bombi banditse nyuma yo gufatirwa mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse umwe muri bo akurikiranyweho no gukubita umuturage.

    Yagize ati “Ikosa rya mbere ni uko bombi bafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Uwo mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi we akurikiranyweho n’icyaha cyo gukubita umuturage, RIB iri kubikurikirana.”

    Ntazinda yavuze ko nyuma yo kubona amabaruwa yabo basezera bavuga ko batagishoboye akazi, igikurikiyeho ari ugushaka abandi bayobozi bazayobora utwo tugari.

    Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza gahunda nziza za Leta n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ifoto igaragaza Umujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo

    [email protected]


  • Icyuho mu iyubahirizwa ry’itegeko riha umuntu uburenganzira bwo guhabwa amakuru –

    Ingingo ya gatatu y’itegeko N° 04/2013 ryerekeye kubona amakuru, ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

    Ingingo ya 14 n’iya 15 zo zigaragaza uburyo umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo abone amakuru mu kigo cyigenga, kandi inzego z’abikorera zitegekwa gushyiraho umukozi ushinzwe gutanga amakuru.

    Mu mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF (The Legal Aid Forum), abashinzwe gutanga amakuru mu bigo binyuranye bari guhugurwa, kugira ngo bazafashe ibigo bakorera kuzamura imyumvire ku iyubahirizwa ry’itegeko ryemerera abantu guhabwa amakuru.

    Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yahujwe n’intego ya 16 mu zigamije iterambere rirambye zizwi nka SDGs (Sustainable Development Goals).

    Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yanenze abantu batubahiriza itegeko rigena uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

    Ati “Uburenganzira bwo guhabwa amakuru ni ingenzi kuko iyo amakuru atanzwe bifasha abaturage gusobanukirwa uko igihugu gihagaze bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa. Itangazamakuru rifasha mu kurandura ubujiji no kurwanya ibihuha. Icyo nabonye mu Rwanda, ni uko itangazamakuru ridakora mu buryo buboneye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, (Rwanda Media Commission), Mugisha Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko uretse kuba iri tegeko ritubahirizwa, hakiri n’ibindi byuho mu mategeko ubwayo.

    Ati “Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay’ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru, ariko ubu byakuwemo.

    Mugisha yavuze ko iri tegeko ryashyiriweho gufasha abanyamakuru gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye, ariko ngo nta nkuru zicukumbuye zikorwa. Kuba bishoboka ko hari benshi batazi ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru na byo ni imbogamizi ikomeye.

    Umuyobozi Nshingabikorwa w’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF, Kananga Andews, yavuze ko n’ubwo hari abanyamakuru bahohoterwa, hari n’abandi badakurikiza amategeko mu gihe bari gutara inkuru.

    Ati “Dufite ibibazo by’abanyamakuru bahohoterwa, ku buryo hari n’abafunzwe ubu turi kuburanira. Abanyamakuru na bo bakwiye kujya bakurikiza amategeko mu gihe bari gutara amakuru.”

    Kananga kandi yavuze ko hari abanyamakuru usanga badasobanukiwe itegeko ribaha uburenganzira bwo guhabwa amakuru, bigatuma hari n’ubwo barenganywa kubera kutamenya.

    Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

    Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru

    Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yanenze abatubahiriza itegeko rigena uburenganzira bwo guhabwa amakuru

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, yagaragaje icyuho kikiri mu mategeko kizitira abanyamakuru mu kazi kabo

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

  • Abarwanyi 37 bahoze mu mitwe ya P5 na RUD Urunana bitabye urukiko (Amafoto) –

    Abarwanyi 36 nibo bitabye Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, mu gihe umwe muri bo witwa Sergeant Ngirinshuti Emmanuel uzwi ku izina rya Karemera yatorotse ubutabera akaba ashakishwa.

    Urukiko rwasubitse iburanisha nyuma y’inzitizi zirimo kuba Sergeant Ngirinshuti ataraboneka akaba yagombaga gutumizwaho mu gihe cy’ukwezi [bivuze ko naba ataraboneka azaburana adahari], bityo rukaba rwanzuye ko iburanisha tariki 4 Gicurasi 2021.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

    Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Harimo abafatiwe mu gitero cy’i Musanze…

    Ku wa 4 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero k’u Rwanda bizeye gufata igihugu, bica abaturage ndetse mu bari bakigabye 19 bahise bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.

    Iki gitero cyahitanye abantu 14 mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze. Abo barwanyi bishe abaturage babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri Centre y’ahitwa mu Kajagari babicisha udufuni, amabuye n’izindi ntwaro gakondo.

    Aba batanu bafashwe mpiri babwiye itangazamakuru ko binjiye mu mitwe yitwara gisirikare ibarizwa mu mashyamba ya RDC hagati y’umwaka wa 2018 na 2019. Bavuze ko bavuye mu mashyamba y’icyo gihugu binjirira mu Birunga ku ruhande rw’u Rwanda bagamije guteza umutekano muke no gufata ubutegetsi.

    Umwe muri bo yagize ati “Abari batuyoboye baduhaye amabwiriza yo kwinjira mu gihugu tunyuze mu Birunga, tugahangana n’abasirikare tugafata ubutegetsi.”

    “Abadushoye muri uru rugamba bari batwijeje ko niturutsinda hari ibihembo biduteganyirijwe birimo inzu nziza meza, amafaranga, imodoka kandi zihenze n’ibindi.”

    Uretse aba bafatiwe mu gitero cy’i Musanze, abandi bitabye Urukiko muri aba 37 ni abafashwe mu 2020 binyuze mu bikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo kurandurana n’imizi, imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

    Muri aba bafashwe uretse Sergeant Ngirinshuti wahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, harimo na Captain Rubega Ibrahim waherewe iryo peti mu ishyamba kuko muri RPA yari Sergeant.

    Aba bose uko ari 37 batangiye kwitaba ubutabera bwa gisirikare mu Rwanda muri Nyakanga 2020, aho nyuma baje kuburana bakatirwa gufungwa by’agateganyo, kuri ubu bakaba bagiye gutangira kuburanishwa mu mizi.

    Aba bahoze mu mashyamba ya RDC bagambiriye kugirira nabi u Rwanda bakurikiranywe n’ubutabera bwa Gisirikare

    Hagaragajwe inzitizi zituma iburanisha ryimurirwa muri Gicurasi

    Inteko Iburanisha uru rubanza yafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere

    Mu cyumba cy’iburanisha amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arubahirizwa

  • Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Amira Elfadil uri mu ruzinduko mu Rwanda –

    Ibiganiro bya Minisitiri Biruta na Mohammed Elfadil byagarutse ku ngingo zirimo ubuzima bw’impunzi ziri mu Rwanda, gahunda ya AU yo kongera amafaranga agenewe urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika, ndetse banarebera hamwe aho umushinga wo gushyiraho Ikigo cya Afurika cyita ku Buzima igeze.

    Mohammed Elfadil amaze iminsi mu Rwanda kuko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yari yasuye inkambi yakirirwamo by’agateganyo abimukira baturutse muri Libya iri i Bugesera, icyo gihe yari aherekejwe n’Abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Abayobozi ba Minisiteri ifite ibikorwa by’ubutabazi mu nshingano mu Rwanda, MINEMA.

    Ubu muri iyi nkambi harimo abantu 283, naho abagiye mu bindi bihugu ni 235. Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Kugeza ubu abana batanu bamaze kuvukira muri iyi nkambi, mu gihe abandi babiri bitabye Imana barimo uwageze mu Rwanda arembye. Biteganyijwe ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Uruzinduko rwa Komiseri Amira rugamije kureba imiterere y’iyi nkambi, uko abayicumbikiwemo babayeho no kuganira n’aba bimukira bacumbikiwemo kugira ngo bamugaragarize ibyifuzo byabo bikomeze gushakirwa ibisubizo na Afurika Yunze Ubumwe.

    Biruta yakiriye Amira Elfadil Mohammed Elfadil n’itsinda rye

    Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Amira Elfadil Mohammed Elfadil byagarutse ku mibereho y’impunzi mu Rwanda

  • Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara twakomorewe ingendo –

    Ibyemezo bya Guverinoma byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa 30 Werurwe 2021. Bitandukanye n’ahandi mu gihugu, mu turere twa Nyanza na Gisagara, ingendo zirabujije guhera saa moya z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo.

    Ni mu gihe mu bindi bice by’igihugu, ho ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo naho ibikorwa by’ubucuruzi byo bigomba gufunga saa mbili kugira ngo abantu bagere mu ngo nta muvundo mu nzira.

    Ibikubiye muri aya mabwiriza mashya

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00).

    b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu zizakomeza. Ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zizasubukurwa.

    c. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00) mu turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

    d. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

    e. Inama zikozwe imbonankubone (physical meetings) ziremewe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.

    f. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

    g. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00 PM).

    h. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

    i. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Mbili za nimugoroba (8:00 PM).

    j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    k. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    l. Abagenzi bose baza n’abava ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

    m. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


  • Huye: Hatangijwe ibiganiro bigamije kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca –

    Ibyo biganiro biri kubera mu mirenge itandukanye yiganjemo ikigaragaramo umubare munini w’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca nka Rwaniro, Huye, Rusatira na Karama.

    Kuri iyi nshuro haganirijwe abo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Rukira karimo imanza 823 zitararangizwa.

    Bigizwemo uruhare na Association Modeste Et Innocent (AMI) abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahujwe n’abo bayisahuye babasaba imbabazi banishyura ubwishyu bw’iyo mitungo batanga amafaranga asaga miliyoni 1,8 Frw.

    Munganyinka Venantie afite umugabo Inkiko Gacaca zahamije ibyaha bya Jenoside zimukatira igifungo cy’imyaka 30, yashimishijwe n’imbabazi yahawe n’abo umugabo we yasahuriye imitungo.

    Ati “Twajyaga duhura n’abo nta na mwiriwe nta na mwaramutse. Twahuraga bakambwira ngo ese ubwo nta kintu wibaza? Bavuga ko ntabishyuye imitungo ugasanga birabangamira imibanire yacu ariko ubu ndabohotse.”

    Kandorero Hilarie wari afite umugabo wasahuye imitungo ariko nyuma akaza gupfa na we yishimiye imbabazi yahawe avuga ko yumva akeye ku mutima.

    Ati “Njyewe kuva bampaye imbabazi, n’Imana yo mu Ijuru ibahe umugisha, dore manitse amaboko.”

    Umwe mu basahuriwe imitungo witwa Misago Emmanuel yavuze ko kuba impande zombi ziyunze bishimishije kuko ngo hari ubwo bajyaga bahura bakareba nabi.

    Ati “Byari bibangamye kuko hari ubwo twahuraga bakaturusha uburakari. Gusa ubu kuba tubahaye imbabazi mu ruhame tugomba kubana neza.”

    Umuyobozi wa Gahunda y’imishinga iteza imbere abaturage muri AMI, Nyirabizimana Emeritha, yavuze ko guhuza impande zifitanye ibibazo by’imanza zaciwe na Gacaca, ari inzira nziza yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Ni indashyikirwa kuko ntabwo abantu bakora ngo biteze imbere kandi baturanye batumvikana. Niyo mpamvu twafashe iya mbere turabahuza nk’abantu baharanira ko abantu babana mu mahoro kandi bakagira ubumuntu muri bo.”

    Mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Huye hari imanza z’imitungo 8047 zaciwe n’Inkiko Gacaca zabaye itegeko ariko ntizarangizwa. Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na AMI hamaze kurangizwa imanza 5556.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye na AMI bahurije hamwe abafitanye ibibazo bishingiye ku manza za Gacaca zitararangizwa

    Impande zombi zibanza kuganirizwa ku kubana neza no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

    Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na AMI mu Karere ka Huye hamaze kurangizwa imanza 5556

    Kuri iyi nshuro haganirijwe abo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Rukira karimo imanza 823 zitararangizwa

    [email protected]


  • Kamonyi: RIB yataye muri yombi bane bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha ukora muri FERWAFA –

    Mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe 2021 ni bwo imodoka ya Iraguha David yatwikiwe aho atuye mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iraguha yavuze ko imodoka ye yatwitswe ari iyo mu bwoko bwa Toyota Corolla.

    Yakomeje avuga ko umwe mu bakoze iki gikorwa ari we wamuhaye amakuru ku Cyumweru bigatuma ababigizemo uruhare bose bafatwa.

    Ati “Ejo mvuye muri siporo umuntu yarampamagaye arambwira ngo mfite amakuru yose y’ibyabaye n’ibiteganywa kuba. Ambwira ko imodoka atari yo yari igambiriwe gusa hari n’ibindi. Amakuru nakuye mu baturage n’ayo yagiye ambwira nsanga birahura.”

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abantu bane bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha batawe muri yombi.

    Yagize ati “Hafashwe abantu bane bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukoresha ibikangisho.’’

    Abafashwe ni Nzabihimana Gaspard w’imyaka 32 [wacuze mugambi] na mushiki we Mujawimana Olive w’imyaka 19, Ndungutse Pacal uzwi nka Paccy na Ntikozisoni Elie w’imyaka 29 bakodeshaga mu gipangu kimwe.

    Iraguha yabwiye IGIHE ko mu bafashwe, babiri ari bo yari aziranye na bo ariko yemeza ko nta cyo bapfaga.

    Ati “Nta kibazo twari dufitanye, bamwe simbazi uretse Gaspard [Nzabihimana] utuye hariya, umukobwa ni mushiki we, na we atuye hariya, abandi simbazi.”

    Yakomeje avuga ko Nzabihimana Gaspard bari basanzwe babanye neza ndetse yajyaga amushakira ibiraka, akamufasha mu bintu bitandukanye gusa nyuma hajemo ubwumvikane buke ubwo yapfushaga umugore we mu minsi ishize.

    Ati “Yambwiye ko umugore we yapfuye arozwe, avuga ko umugore wanjye ashobora kuba yarabigizemo uruhare ngo nubwo atari we. Abaturage barabimbwiraga kubera ko umuntu aba yiriwe mu kazi nkavuga nti ubwo bizarangira.”

    “Twaracecetse turituriza, ingaruka rero ni iriya, nari ngiye kumujyana n’ubundi mu nzego z’iperereza kugira ngo ibintu ari kuvuga agabanye kubivuga, ariko nza kubyihorera. Tariki ya 24 [Werurwe] yantwikiye imodoka kandi icyari kigamijwe ntiyari imodoka gusa, yashakaga no gutwika inzu ngo natwe dushye.”

    Iraguha yavuze ko abaturage na Polisi bamufashije kuzimya umuriro, imodoka aba ariyo ihangirikira mu gihe amadirishya y’inzu na yo yari atangiye gufatwa.

    Abakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe ‘iperereza rikomeje.’

    Imodoka ya Iraguha David yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe/Ifoto:Intyoza

    Iyi modoka yaratwitse irakongoka

    RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gutwika iyo modoka/Ifoto:Intyoza

  • Uko warinda umwana kugwingira bidasabye amikoro ahambaye –

    Ni ubushakashatsi bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu, aho ubwo mu Ukuboza 2020 bwagaragaje ko kuva mu 2015 abana bagwingira kubera imirire mibi bagabanutseho 5%, bava kuri 38% bagera kuri 33%.

    Ni ubwo umubare ugenda ugabanuka, haracyari ibibazo by’imyumvire, ubumenyi buke no kutita ku bana bikomeje kuba imbogamizi yo kurandura igwingira mu Banyarwanda burundu.

    Hari abitwaza ko iyo mirire mibi ku bana babo iterwa n’amikoro make, nyamara inzobere mu by’imirire zivuga ko kurinda umwana igwingira bidasaba amikoro ahambaye, ahubwo “ni ukubiha umwanya” kandi “ukumva ko bikenewe”.

    Mu kiganiro na Mukakayumba Anastasie uzobereye mu by’Imirire, yasobanuye uburyo umubyeyi uwo ari we wese ashobora kurwanya igwingira bidashingiye ku kuba ari mu cyiciro runaka cy’imibereho.

    Mukakayumba yavuze ko intambwe ikomeye iterwa umwana akivuka no mu bihe byo kumwonsa kugeza agize nibura imyaka ibiri.

    Ati “Umwana akivuka aba agomba konswa mu minota 30 iyo nta kibazo cyihariye nyina afite kandi akamara nibura imyaka ibiri yonka. Ishobora no kurenga kuko si byiza gukura umwana ku ibere mu gihe agaragaza ko akirishaka. Kurimukuraho bikorwa aganirizwa buhoro buhoro, kugeza abyumvise akabyakira.”

    Umwana umaze kugeza mu mezi atandatu, atangira gukenera imfashabere zunganira amashereka kugira ngo agire imbaraga. Ibyo na byo bigira uko bikorwa kandi bikitonderwa.

    Mukakayumba yagize ati “Ubanza ibiryo byoroshye birimo isukari ariko bitabamo acide, nk’amaronji, marakuja, amapapayi na jus nkeya yoroheje. Imfashabere itanzwe neza kandi mu buryo bukwiriye, itwarwa buhoro buhoro witegereza neza ibyo umwana akunda akaba ari byo byitabwaho cyane, ibyo adakunda ntubimuhatire.”

    Iyo nzobere ivuga ko iyo mfashabere uko umubyeyi wese yaba areshya yabasha kuyibonera umwana mu gihe abyitayeho ndetse akabihuza no kumukingiza uko bikwiye.

    Ati “Ushobora kumuha ibiryo, ntumugirire isuku, ntumukingize n’ubundi akagwingira. Agomba konswa, akavuzwa igihe agaragaje uburwayi, agatangira guhabwa imfashabere mu gihe amezi yayo ageze kuko gutinda kuyimuha bituma umubiri utabona intungamubiri ukeneye zirenze iziri mu mashereka.”

    Nyuma yo konsa neza, gukingiza no guha umwana imfashabere ndetse akanagirirwa isuku, iyo ageze igihe cyo kurya hari amafunguro yategurirwa kamurinda kugwingira haba mu gihagararo cyangwa mu ntekerezo.

    Mukakayumba yavuze ko umwana mbere na mbere akenera igikoma cy’ifu ivanze kandi “iyo fu ntihenze ku buryo umuntu yavuga ko yayibuze kubera ubushobozi.”

    Ati “Ni ifu ivanze irimo ibinyampeke nk’amasaka, uburo, ibigori, soya, ingano kandi nabyo hari uko bivangwa. Itegeko ryo kuvanga ibigize ifu y’igikoma ni ugufata utuyiko dutatu tw’ibinyampeke ugashyiramo akayiko kamwe k’ibinyamisogwe. Ubwo niba ari amasaka urakoresha dutatu, uvangemo kamwe ka soya.”

    Icyakora yasobanuye ko ingano atari nziza ku bana bari munsi y’amezi 12.

    Hasobanurwa ko umwana agenda ahabwa ibiryo bitewe n’uko amaze kungana. Iyo ataramera amenyo ahabwa ibyoroheje, yamera make hakagira ibyiyongera, yayamera yose nabwo akabasha kurya n’ibyo atahabwaga.

    Yakomeje avuga ko “mu biryo bifasha kurinda umwana igwingira kandi abenshi babona harimo ibijumba, ibirayi, akawunga, soya, indagara n’imboga. Mu mikoro ya benshi ntawabura 100 ryo kugura igi yabishatse kuko riri mu byo umwana aba akeneye kenshi iyo atangiye kurya.”

    “Imboga za dodo zirimeza ahantu henshi ku buryo n’utabasha kuzigura yazibona, ushobora gukoresha amashu, karoti, cyangwa isombe bitaguhenze.”

    Uretse amafunguro, Mukakayumba yavuze ko umwana akenera n’imbuto kugira ngo umubiri we ukure neza.

    Ati “Avoka, imineke, marakuja, amatunda, ibinyomoro n’izindi zirahari haba mu mijyi no mu cyaro.”

    Mukakayumba asanga igwingira ry’abana rishingiye ku mirire mibi ridaturuka ku ibura ry’amafunguro akwiye, ahubwo bituruka “ku kutagira umuco wo kumva ko bikenewe.”

    Yakomeje ati “Mbese ntibumve ko umwana agomba guhora arya ibijumba n’ibishyimbo buri gihe. Niba anabimuhaye, niyongeremo imboga, ashyiremo indagara, yongeremo igi; byanze bikunze umwana yakura neza.”

    Asanga hakenewe ko buri mubyeyi ashyiramo imbaraga, mu gihe afite umwana akabiha agaciro mu kurandura icyo kibazo.

    Yagaragaje ko ibibazo by’ubwumvikane buke mu muryango, kudafatanya n’imyumvire iciriritse biri mu bikomeje gutiza umurindi igwingira ry’abana.

    Ikibazo cy’igwingira ry’abana rishingiye ku mirire mibi kigaragara mu cyaro no mu mijyi. Aha hari mu 2017, ubwo abana bagaragayeho imirire mibi mu Karere ka Kicukiro baabwaga amafunguro

  • Ishoramari Leta iri gushyira mu nganda rihatse iki? –

    Dr Ngirente yavuze ko iyo gahunda yitwa ‘Manufacture and Build to Recover Program (MBRP)’ igamije guteza imbere inganda ziri mu gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu.

    MBRP ni gahunda ngari ikubiye mu byiciro bine, ikazibanda ku mishinga yose igamije gushyigikira abashoramari bifuza gushora imari mu bijyanye n’inganda ndetse n’ibijyanye n’ubwubatsi bwazo mu Rwanda.

    Icyiciro cya mbere kizungukira muri iyi gahunda ni icy’ubwubatsi muri rusange. Ku mushinga wose ufite ishoramari ringana na miliyoni 10$ (arenga miliyari 9,8 Frw) cyangwa zirenga, uzajya usonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ubwubatsi byakorewe mu Rwanda no ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Iyi mishinga inasonerwa kandi amahoro ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Rwanda cyangwa mu Karere ariko iri sonerwa rizajya ryemezwa nyuma yo gusuzuma umushinga ukwawo.

    Icyiciro cya kabiri ni icy’imishinga y’ibitunganyirizwa mu nganda. Muri iki cyiciro, inganda zizoroherezwa mu gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku mashini n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda byakorewe imbere mu gihugu.

    Ikindi cyiciro cya gatatu kijyanye n’ubwubatsi bw’inganda, aho umushinga ugomba kuba ugamije gushora imari itari munsi ya miliyoni 1$ (arenga miliyoni 990Frw) yo kubaka inganda nshya.

    Ku mishinga yari isanzwe ihari, imari ikenerwa ni itari munsi ya miliyoni 1$ cyangwa 20% by’ishoramari ryari risanzwe. Ku mishinga mishya y’ubwubatsi bw’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, umushinga ugomba gushora imari itari munsi y’ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 98 Frw).

    Iyi mishinga izoroherezwa mu gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ubwubatsi bikorewe mu Rwanda n’ibitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Izanasonerwa kandi amahoro ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Rwanda cyangwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ariko hasuzumwa umushinga ukwawo.

    Icyiciro cya kane kireba imikorere myiza y’inganda aho izikirimo zoroherezwa mu kugabanyirizwa umusoro ku bihembo by’abakozi mu mwaka wa 2021, ndetse no mu kwishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete.

    Izi nganda kandi zizagabanyirizwa ibihumbi 50 Frw by’umusoro kuri buri miliyoni 1 Frw yiyongereye ku byo zinjije cyangwa zohereje mu mahanga. Ku bijyanye n’imirimo, hazabaho kugabanyirizwa 10% by’umusoro ku bihembo kuri buri mukozi mushya uhawe akazi.

    Mu bindi bizakorwa, harimo gushora miliyari 150 Frw mu gufasha inganda guhangana n’icyorezo cya Covid-19, avuye kuri miliyoni 955 Frw amaze guhabwa inganda kugeza ubu.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yasobanuye ko “Guverinoma yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko hakenewe izindi ngamba zo kugabanya ikiguzi cyo gutangiza imishinga mishya no kwagura iyari isanzweho mu rwego rwo kuzahura ubukungu. Ibi bijyana no gushishikariza ababishaka bose gushora imari mu bukungu, cyane cyane mu rwego rw’inganda.”

    Icyizere ku rwego rw’inganda rumaze imyaka mu ruhuri rw’ibibazo

    N’ubwo hari byinshi byagezweho mu guteza imbere urwego rw’inganda, umusaruro uturuka muri uru rwego uracyari muke ugereranyije n’isoko ry’u Rwanda, ahanini bigashingira ku bibazo bimaze imyaka muri uru rwego bitarabonerwa ibisubizo.

    Bimwe mu bibazo bikomeye byakomeje kugarukwaho cyane, ni ikibazo cy’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bihenze kurusha ibikorerwa hanze, akenshi bigaterwa n’igiciro kiri hejuru gikoreshwa mu gutanga umusaruro w’uruganda, birimo umuriro n’amazi biboneka bihenze.

    Mu bindi bibazo kandi harimo kuba inganda, cyane cyane izitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, zinagize 59% by’inganda 962 ziri mu Rwanda, zikunze gutunganya umusaruro uri munsi cyane n’uwo zakagombye kuba zikoreraho, bitewe n’ibibazo birimo kubura ibikoresho by’ibanze bikurwamo umusaruro, kutagira ibikoresho bihagije ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Nk’ubu mu nganda 596 zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, impuzandengo igaragaza ko inyinshi muri zo zitanga umusaruro uri hagati ya 30% na 50%, kandi nyamara umusaruro w’ibyo izo nganda zikora ugakomeza guturuka hanze y’igihugu, ukaza uhenze cyane.

    Nk’urugero, turebye nko ku muceri, inganda zo mu Rwanda zitunganya gusa umusaruro ungana na 45% by’ukenewe mu gihugu, nyamara hari inganda z’umuceri 25 mu gihugu hose zikorera ku bushobozi buri munsi ya 25% by’ubwo zagenewe gukoreraho.

    Iki kibazo kandi kiri no mu musaruro w’ibigori, aho inganda zibitunganya zikora gusa umusaruro ungana na 35% by’ukenewe wose mu gihugu.

    Ku rundi ruhande, inganda zikora isukari zitunganya 11% by’umusaruro ukenewe mu gihugu, izikora imbaho zigatunganya 4%, imyenda bikaba 10%, mu gihe ku bikoresho bya pulasitiki ari 11%.

    Inganda inzira yizewe mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda

    Covid-19 yateye u Rwanda rwari rumaze imyaka rushora bifatika mu bikorwa byo kureshya ba mukerarugendo no kwakira inama kandi ibimenyetso byose byerekana ko uyu murongo igihugu cyihaye warimo gutanga umusaruro mu mpande zose, ku buryo n’ubukungu bw’u Rwanda bwari bushingiye kuri uru rwego mu buryo bufatika.

    Ikibazo gikomeye ariko ni uko ntawe uzi igihe iki cyorezo kizacogorera kugira ngo ubuzima busubira uko bwari bumeze, kandi n’ubwo byagenda gutyo, ntibizwi neza ko ibintu bizasubira ku rwego byariho, ku buryo umubare w’inama n’abantu u Rwanda rwakira wasubira ku rwego wari ugezeho mu 2019.

    Nk’ubu byitezwe ko u Rwanda ruzaba rwamaze gukingira nibura 60% by’abaturage barwo mu mwaka utaha, kandi ikingira ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bizatanga icyizere kuri ba mukerarugendo ku bushobozi bw’igihugu bwo kongera kwakira abantu mu bwisanzure, bagakora ingendo nyinshi batikandagira.

    Gusa kuba u Rwanda rwagera kuri iyi ntego, ntibihagije kuko uburyo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi, bica amarenga ko ubukerarugendo butazaba buri mu by’ibanze bizakorwa n’abantu nyuma gato ya Covid-19.

    Muri rusange, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo (UNWTO) rivuga ko bizatwara imyaka ine kugira ngo ubukerarugendo busubire ku rwego bwahozeho mbere ya Covid-19.

    Ibi byose rero bituma ubukungu bw’u Rwanda budashobora gukomeza gushingira ku rwego rw’ubukerarugendo kandi kugira ngo bukomeze bukure neza, birasaba ko igihugu gishaka uko gisimbuza urwo rwego bwangu ku buryo amadevize, imisoro n’imirimo rwatangaga ikomeza kuboneka.

    Ukurikije imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda rero, urwego rw’inganda ni rwo rufite ubushobozi bwo gusimbura ubukerarugendo bityo icyuho cyatewe n’icyorezo cya Covid-19 ku bukungu bw’u Rwanda kikaba gito.

    Mu kiganiro na IGIHE, Impuguke mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko “Urwego rw’inganda ni yo nzira nziza yo kuzahura ubukungu mu buryo bwihuse, ugatanga n’imirimo ku bantu benshi kuko ruzwiho gukenera abakozi benshi.”

    Kugeza ubu uru rwego rutanga akazi ku bantu 708.796, bangana na 20% by’abakozi bose mu Rwanda, rukurikira urwego rw’ubucuruzi rutanga akazi ku bantu 24,5% mu bakozi bose bari mu Rwanda.

    Uru rwego kandi rwinjije umusoro ungana na miliyari 235 Frw mu mwaka ushize, uvuye kuri miliyari 195 Frw mu mwaka wari wabanje, ndetse umusoro w’urwego rw’inganda ukaba wari 16,5% by’umusoro wose wakusanyijwe muri uwo mwaka.

    Kaberuka yavuze ko kuba inganda zagizwe iz’ibanze mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda, bizanajyana no gukuraho izindi mbogamizi zatumaga urwo rwego rudindira.

    Yagize ati “Kuba bahaye urwego rw’inganda agaciro kanini, bazanafata umwanya bashake ibisubizo ku bibazo bishobora gukemuka, nk’amashanyarazi n’amazi kuko ari bimwe mu bintu bihenda cyane inganda, Leta igomba kugira icyo ibikoraho kuko inganda ntizatera imbere zidafite ibizifasha gutanga umusaruro.”

    Kaberuka yavuze ko gushora mu rwego rw’inganda bizagira ingaruka nziza ku zindi nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi.

    Yakomeje ati “Iyo umuhinzi azi ko umusaruro we uzagurwa n’uruganda ruri hafi ye, na we agira ishyaka ryo kongera umusaruro ku giti cye kuko aba azi neza ko uko akora cyane ari ko azakuramo agatubutse, rero ibyo bizatuma n’ubuhinzi buzamukiraho kuko ni urwego rukenera inganda cyane mu Rwanda.”

    Isoko Rusange rya Afurika rihanzwe amaso

    Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryatangiye gushyirwa mu bikorwa. Iri soko riracyari rito ndetse umusaruro waryo wa nyawo witezwe mu myaka 10 iri imbere.

    Kaberuka avuga kuba u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda, binagamije kwitegura kuzungukira kuri iri soko, umunsi rizatangira gutanga umusaruro.

    Yagize ati “Ririya soko ni amahirwe ku nganda zo mu Rwanda, kandi tubyitwayemo neza tukitegura hakiri kare, ryazajya gufata umurongo natwe tumaze kumenyera ku buryo twaba mu ba mbere baryungukiramo. Ibyo ni ibintu bishoboka ushingiye ku muvuduko urwego rw’inganda ruriho mu Rwanda ndetse n’uburyo Leta igiye kurushoramo imari itubutse.”

    Umuvuduko w’inganda zo mu Rwanda ugaragarira mu bwiyongere bwazo mu myaka itatu ishize, kuko mu nganda 962 ziri mu Rwanda, 283 zatangiye kuva mu mwaka wa 2017.

    Leta yahagurukiye kuzahura ibibazo biri mu nganda zo mu Rwanda