Tag: featured

  • Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abana 5% batasubiye ku mashuri –

    Bitewe n’igihe kinini amashuri yamaze yarahagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, hari abanyeshuri batabashije gusubira ku mashuri ku mpamvu zirimo kuba hari abatewe inda, ababuze amafaranga y’ishuri n’ababuze ayo kugura ibikoresho.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange buri kwezi bakora ibarura kugira ngo barebe imibare y’abanyeshuri basubiye mu mashuri ndetse hakanacukumburwa impamvu z’abatarasubirayo.

    Yavuze ko muri rusange ibarura baheruka gukora [mu mpera za Gashyantare 2021], ryagaragaje ko mu mashuri y’incuke abagera kuri 4% batasubiye mu mashuri mu gihe abanza ari 5% ndetse n’ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro bose bakaba ari 5%.

    Yakomeje agira ati “Bigaragara ko tugifite abana benshi batasubiye mu ishuri, ndetse twagerageje no kureba impamvu yabyo […], hari abagiye bagira ikibazo cy’amafaranga ndetse n’ibikoresho by’ishuri, hari n’abagiye babura imyenda y’ishuri kubera igihe kinini twamaze tutiga hariho abagiye bayikorana ku buryo yangiritse, abana bamwe bakagira ipfunwe ryo gusubira ku ishuri badafite imyenda.”

    “Ariko dufite n’icyiciro cy’abana benshi bagiye mu yindi mirimo irimo ubuhinzi ndetse n’iyo mu rugo, aha ngaha ndagira ngo inzego z’ibanze zidufashe kugira ngo ba bana nabo bagaruke mu ishuri […] kugera igihe kinini twamaze turi muri guma mu rugo abenshi binjiye muri iyo mirimo ku buryo kugaruka mu ishuri byananiranye.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze kandi ko hari ikindi kibazo gikomeye cy’abana batewe inda ndetse n’abandi bashyingiwe bityo bakaba batarasubiye mu mashuri.

    Ati “Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy’abana b’abakobwa batewe inda zitateganyijwe, ndetse hariho n’abashatse imburagihe. Izi ni zo mpamvu zateye iyi 5% y’abana batasubiye mu ishuri ariko natwe ntabwo twatereye aho turakomeza dushakishe.”

    Mineduc yaburiye ababyeyi n’abandi bantu baba bagifite abana mu ngo zabo batarasubiye ku mashuri ko hari ibihano bibategereje.

    Abanyeshuri basabwe kwitwararika mu gihe cy’ibiruhuko…

    Mineduc yatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, abanyeshuri bazatangira gutaha bajya mu biruhuko nyuma y’uko bamwe muri bo bamaze amezi atanu ku mashuri.

    Abanyeshuri bazarangiza gutaha ku wa 3 Mata basubire ku mashuri ku wa 19 Mata 2021.

    Mineduc yashimye by’umwihariko inzego z’ubuzima, iz’ibanze n’izindi nzego zitandukanye ndetse n’abarezi n’abanyeshuri bitwararitse mu gihe cy’amezi agera kuri atanu abanyeshuri bamaze ku mashuri ariko bibutswa ko urugamba rugikomeje.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati “Icyo dusaba kugira ngo tutongera gusubira aho twavuye, turasaba rero ko abana baje kuruhuka ntabwo baje mu birori. Ntabwo ari umwanya wo gukora umunsi mukuru tuzaba twishimira ko Yezu yazutse ariko turasabwa ko tubyishimira mu miryango yacu.”

    Yakomeje agira ati “Abenshi muri bo baritegura ibizamini bya leta, hari abarangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’abarangiza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye. Icyo tubasaba ni uko bagenda bakaruhuka, bakaguma mu miryango yabo kuko nibatana gato baratuma dusubira mu bihe twarimo.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugira ngo aba banyeshuri badatana bizagirwamo uruhare n’ababyeyi, ababarera ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze. Ariyo mpamvu abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataragera igihe cyo kwishima ahubwo ari umwanya wo kuruhuka no gutegereza urwo rubanza rubategereje.

    Minisitiri w’Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri

    Minisitiri w’Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri

    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro abagize Guverinoma basobanuriyemo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Amafoto: Muhizi Serge


  • MTN Rwanda yongeye gutegura amarushanwa agenewe abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere –

    Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri kuko ryatangiye mu mwaka ushize ndetse icyo gihe ryitabiriwe n’amatsinda 15.

    Amatsinda 12 yaje ku isonga yarahembwe ndetse yatangiye kwiteza imbere. Urugero ni itsinda ryaje ku mwanya wa mbere mu buhinzi, ryo mu Karere ka Rwamagana ryitwa ‘Twite ku Buzima’, ryegukanye igihembo cya miliyoni 1 Frw, ubu rikaba ryaraguye ibikorwa byaryo, rigura imirima ndetse rishora no mu yindi mishinga irimo gutaka ibirori nk’ubukwe, kwambika abageni n’ibindi.

    Iri rushanwa ritegurwa na MTN Rwanda mu rwego kuzirikana iterambere ry’urwego rw’abagore mu Rwanda, banashishikarizwa gutinyuka gukora no kwiteza imbere.

    Muri uyu mwaka, iri rushanwa ryitabiriwe n’amatsinda 15, harimo amatsinda atatu afite imishinga y’ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda izahemba amatsinda atatu ya mbere muri buri cyiciro, itsinda rya gatatu rizahembwa amafaranga 400.000 Frw, irya kabiri rihabwe 700.000 Frw mu gihe irya mbere rizahembwa miliyoni 1 Frw.

    Amatsinda atazabasha gutsinda nayo azagenerwa agahimbazamusyi ka 200.000 Frw.

    Uyu mwaka kandi ufite umwihariko kuko Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yashyizeho igihembo cy’umwihariko kizahabwa itsinda ryitwaye neza kurusha andi, rizahembwa 2.000.000 Frw.

    Mu kiganiro na IGIHE, Yvonne Mubiligi, ukuriye Ishami rishinzwe Imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, ari naryo rifite aya marushanwa mu nshingano, yavuze ko intego y’iri rushanwa ari ugushimira no gushyigikira ibyagezweho n’abagore bari mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira.

    Mubiligi yashimye abafatanyabikorwa barimo Itorero ry’Abangirikani (AEE), Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

    Mu butumwa bwa Albert Mabasi wo muri AEE yashimye cyane MTN Rwanda ku ruhare rwabo mu iterambere ry’umugore.

    Uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Uwamahoro Marguerite Marie, yashimye MTN Rwanda ku nkunga itera abagore bari mu matsinda ibinyujije mu marushamwa, ibyabashoboje kongera igishoro, nabo bakiyumvamo ubundi bushobozi.

    Yanaboneyeho n’akanya ko gukangurira abandi bagore batarinjira mu matsinda yo kwiteza imbere kubikora, kuko bituma bahuza imbaraga bagateganyiriza imbere habo heza.

    Umuhango wo guhemba amatsinda uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, ukazaba hifashishhijwe ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda ishyigikira ibikorwa by’iterambere ry’abagore

  • Uburyo bunoze bwo kugaburira inka bijyanye n’ibilo ifite –

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abafashamyumvire mu bworozi, abasaba kujya basobanurira aborozi uko inka ikwiye kwitabwaho.

    Yavuze ko inka iramutse yitaweho uko bikwiye itanga umukamo utubutse kandi igakomeza kumera neza.

    Ati “Ubundi itungo ryakagombye kurya 10% k’ibilo ripima. Ni ukuvuga ngo niba inka ipima ibilo 200 yakagombye kubona ubwatsi ibilo 20 ku munsi.”

    Yakomeje asobanura ko inka idakwiye kugaburirwa urubingo gusa ahubwo ikwiye guhabwa n’ubundi bwatsi ndetse n’amazi kugira ngo biyirinde imirire mibi n’ingaruka zayo.

    Ati “Ariko muri ibyo bilo 20 ntibibe ari urubingo gusa; ni ho hahandi twavugaga ko biba bimeze nko kugaburira umwana ibijumba gusa. 2/3 bikwiye kuba ari urubingo (ibinyampeke), 1/3 kikaba ari ubwatsi bundi busanzwe bufatwa nk’ibishyimbo (ibinyamisogwe). Noneho inka yakagombye kubona amazi uko iyashaka ikayanywa kuko burya amata hafi 100% agizwe n’amazi.”

    Bamwe mu borozi batangiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na RAB zo kugaburira neza inka zabo babwiye IGIHE ko umukamo wiyongereye.

    Mukarurangwa Françoise wo mu Karere ka Huye yagize ati “Bamaze kutwigisha baduhaye n’imbuto y’ubwatsi bwo gutera burimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe. Mfite inka ivanzemo ubunyarwanda bwinshi yakamwaga litiro ebyiri ariko ubu igeze kuri litiro eshanu inshuro imwe.”

    Ntawuyigira Alphonse we avuga ko mbere bari bazi ko inka yatungwa n’urubingo gusa.

    Ati “Mbere twari tuzi ko inka yatungwa n’urubingo gusa, ikanywa amazi yashotse rimwe ku munsi ariko tumaze kwiga kuyigaburira byatanze umusaruro. Nkanjye nitanzeho urugero, mfite inka nakamaga litiro enye inshuro imwe arimo bamaze kunyigisha naragiye nyigaburira neza; ubu umukamo wariyongereye kuko mu gitondo nyikama litiro zirindwi, nimugoroba nkakama litiro eshanu.”

    Aborozi bagiriwe n’inama yo kugirira inka isuku muri byose bayirinda indwara zitandukanye zituruka ku mwanda zirimo ifumbi y’amabere.

    Basabwe kujya begera abafashamyumvire mu bworozi kugira ngo babagire inama kandi babona itungo ryabo ritamaze neza bagahita biyambaza abavuzi bayo bemewe kugira ngo barivure hakiri kare.

    Aborozi bagenda bahabwa imbuto z’ubwatsi butandukanye butuma inka imererwa neza

    Bahawe imbuto z’ubwatsi zirimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yasobanuye ko inka igomba kugaburirwa bijyanye n’ibilo byayo

    Beretswe uko ubwatsi bubikwa neza bukamara igihe butangiritse

    RAB yasobanuye uko inka ikwiye kugaburirwa bijyanye n’ibilo ifite

    [email protected]


  • Guverinoma yatanze icyizere cyo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 guhera muri Mata –

    Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel mu kiganiro n’abanyamakuru cyasobanuriwemo amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma ibinyujije mu itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 29 Werurwe 2021.

    Iki kiganiro cyo gusobanura amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, cyitabiriwe n’abayobozi muri guverinoma, barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Covid-19 mu gihugu igihari kuko nibura buri munsi abasaga 50 bagaragarwaho ubwandu bushya bw’iki cyorezo mu gihugu hose ndetse hari n’uturere tw’Intara y’Amajyepfo twibasiwe cyane kurusha ibindi bice by’igihugu.

    Avuga ko nyuma y’ibyumweru bitatu utwo turere turi mu kato, imibare yatangiye kugenda igabanyuka ariko ubu mu Majyepfo hakiri ubwandu bwinshi usanga impamvu ari uko hari abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Ari ukwambara agapfukamunwa, uguhana intera ndetse hari n’abafatwa bari mu birori mu ngo zabo cyangwa n’ahandi. Bamwe iyo ubababajije barakubwira bati inkingo zarabonetse bagakeka ko kubona urukingo rwa mbere bihagije. Gukingirwa urukingo rwa mbere ndetse n’urwa kabiri ntibikubuza kwirinda Covid-19.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kuba urukingo rufasha mu kuba umuntu atakwandura ya Covid-19 y’igikatu ariko uwaruhawe yaba yahawe dose imwe cyangwa ebyiri ziteganywa n’inzego zishinzwe ubuzima, bitabuza gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda iki cyorezo.

    Mu byo yavuze bishobora gutuma habaho ikwirakwira ry’iki cyorezo muri ibi bihe harimo uruhurirane rw’abanyeshuri batashye kandi bagiye gutaha mu gihe harimo icyumweru cya Pasika bityo hatabayeho kwirinda byaba intandaro yo kugira ngo iki cyorezo cyongere gukwirakwira mu baturage nk’uko byagenze mu minsi mikuru isoza umwaka.

    Ikindi ni uko virusi ya Covid-19 yihinduranyije, zikaba ziri amoko menshi aho bigaragara ko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba zihari.

    Ati “Bivuze ngo abantu bakwiriye kwitonda. Utazandura Covid-19 ya yindi yihinduranyije, igoye kuyivura cyangwa ikaba ishobora no kuguhitana. Abantu bakwiye kubimenya batazumva ko ikibazo cya Covid-19 kirangiye.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze kandi ko hari ikibazo cy’abantu bameze nk’abarambiwe, bashobora gutuma habaho ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19.

    Ati “Iyo twitwaye nabi none mu mpera z’ukwezi, igikurikira ni uko mu byumweru bitarenze bitatu, ni mubona dutangiye kurenga 100 nta handi bizaba biturutse, ni uko twitwaye nabi muri ibi bihe.”

    Dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ni vuba

    Mu ntangiro za Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gukingira abanyarwanda bari mu byiciro by’abafite ibyago byo kwandura Covid-19, kurusha abandi.

    Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo ibihumbi 397, ziri mu byiciro bitatu harimo 102.960 za Pfizer n’izigera kuri 240.000 za AstraZeneca ndetse n’izindi 50 000 za AstraZeneca rwahawe n’u Buhinde nk’impano.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva muri icyo gihe ari nabwo gahunda yo gukingira yatangiraga aho abamaze guhabwa inkingo ari ibihumbi 348.

    Amabwiriza avuga ko abahawe urukingo rwa Pfizer bagomba gutegereza iminsi 28 kugira ngo bahabwe dose ya kabiri. Minisante itangaza ko amakuru yagiye atangwa n’abakingiwe ariyo azagenderwaho bahamagarwa kugira ngo bahabwe iya kabiri.

    Minisitiri Dr Ngamije yatangaje ko ku itariki ya 2 Mata 2021, u Rwanda ruzatangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa COVID-19, avuga ko buri muntu azabona ubutumwa bumutumira gufata urukingo rwa kabiri mu kwirinda guhurira hamwe abantu ari benshi.

    Yavuze ko abanyarwanda bahawe dose ya mbere y’urukingo bagomba kugira icyizere kuko amakuru yabo inzego zibishinzwe zirayafite bityo igihe cyo gutanga dose ya kabiri nikigera bazahamagarwa bakayihabwa.

    Ati “Igihe kizagera buri muntu wese tumubwire ngo ngwino ujye aha n’aha ufate urukingo rwawe rwa kabiri. Abantu bihangane bamenye ko amakuru yabo tuyafite ntawe uzacikanwa.”

    Yakomeje agira ati “Inkingo igihugu kiri kuzishakisha mu minsi iri imbere n’izindi zizaza, nta muntu ugomba kubura urukingo mu bo tugomba kuziha.”

    Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko umuhigo u Rwanda rwihaye ari uko nibura abanyarwanda 60% bazaba bamaze gukingirwa mu 2022, bari muri ba bandi bafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko muri Mata u Rwanda ruzatangira gutanga dose ya kabiri ya Covid-19 ku bahawe iya mbere /Ifoto: Minisante

  • Gakenke: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye ifunga umuhanda (Amafoto) –

    Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahahoze Ibiro by’Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba, ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi kamyo yari ipakiye isima yabuze feri

    Yagize ati “Ni byo impanuka yabereye munsi y’ahahoze Ibiro by’Akarere muri Buranga, ni ikamyo yaguye yari yikoreye isima ivuye za Musanze.”

    Yongeyeho ko iyi mpanuka nta muntu yahitanye ahubwo yakomerekeyemo kigingi wayo ariko yahise ajyanwa ku bitaro nta Nemba.

    Aho iyi kamyo yaguye hakunze kubera impanuka z’amakamyo akunze kuhaburira feri.


  • Huye: Umurambo w’umugabo wagaragaye mu mugezi, birakekwa ko yishwe –

    Abatuye muri aka gace bavuze ko babonye amaraso hafi y’urugo rwa nyakwigendera ku itariki ya 26 werurwe 2021 ariko nyuma baza gutungurwa no gusanga umurambo we ahandi.

    Byatumye batangira gukeka ko yaba yarishwe maze abakoze ubwo bugizi bwa nabi bakajya kumujugunya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo ryatangiye.

    Ati “Amakuru yo ni yo umurambo waragaragaye ku mugezi ugabanya umurenge wa Karama n’uwa Nyaruguru.”

    Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro gusuzumwa kugira ngo hamenyekane icyishe uyu mugabo ndetse iperereza ryatangiye gukorwa. Bivugwa ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Nyirimana.


  • RIB yinjiye mu rugo rwa Dr Kayumba Christopher ishaka ibimenyetso by’ahakorewe icyaha –

    Abagenzacyaha basuye urugo rwa Dr Kayumba usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Rwandese Platform for Democracy (RPD), ku wa 29 Werurwe 2021.

    Dr Kayumba Christopher wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yashinjwe n’Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 2017.

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, yabwiye IGIHE ko yakiriye ikirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye ariko ntacyo kaminuza yabikozeho.

    Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka ni bwo Ntarindwa yareze Dr Kayumba muri RIB ndetse ku wa 23 Werurwe, yarahamagajwe kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abagenzacyaha basuye ahabereye icyaha ngo harebwe uko byagenze.

    Yagize ati “Icyabaye ni ugusura ahabereye icyaha bizwi nka ‘crime scene reconstruction’. Abagenzacyaha mu kugenza icyaha habamo no gusura ahabereye icyaha. Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreraga mu rugo iwe aho acumbitse.’’

    IGIHE yamenye ko nyuma y’ikirego cya Ntaringwa hari abandi bakobwa batanze ibirego muri RIB bavuga ko Dr Kayumba Christopher yagerageje kubafata ku ngufu.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango washinzwe na Dr Kayumba wavuze ko abakozi bane ba RIB aribo basatse urugo rwe ndetse bafata amafoto yarwo.

    Rivuga ko nyuma y’aho abakozi be bo mu rugo na bo bagiye kubazwa nyuma bakaza gutaha.

    Mu rwego rwo gukomeza iperereza biteganyijweko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021, Dr Kayumba yitaba RIB ngo akomeze kwisobanura ku byaha ashinjwa.

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho guhohotera umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017

  • Abapolisi b’u Rwanda 80 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo –

    Aba bapolisi bari bayobowe na CSP Faustin Kalimba ari nawe uzaba uyoboye iri tsinda ryose rizaba rigizwe n’abapolisi 240.

    Aberekeje muri ubu butumwa babisikanye n’abandi 80 bageze i Kigali bayobowe na SP Gilbert Ryumugabe.

    Umuhango wo guherekeza abagiye no kwakira abagarutse wabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, wayobowe na CP Denis Basabose ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

    Abavuye mu butumwa bw’akazi, yashimiye ubutwari, ubunyamwuga, umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe kirenga umwaka. CP Basabose yavuze ko imyitwarire yabo yahesheje ishema Polisi y’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aba bapolisi batangiye gusimburana kuva tariki ya 10 Werurwe 2021, barimo kugenda mu byiciro kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Aba bapolisi barimo kugenda mu byiciro, muri uku kwezi kwa Werurwe tariki ya 10 hagiye abapolisi 80 n’uyu munsi hagiye abandi 80, hasigaye ikindi cyiciro cy’abapolisi 80 nabo biteganyijwe ko bazagenda mu kwezi gutaha kwa Mata nyuma y’uko abagiye uyu munsi bazaba barangije akato. Kugenda mu byiciro by’abapolisi 80 birakorwa kugira ngo babashe kujya mu kato ari umubare uringaniye.”

    CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko aba bapolisi bagenda basimburanwa, iyo hagiye 80 hagaruka abandi 80 kugeza igihe bose uko ari 240 bazasoza gusimburanwa. Yavuze ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeza kubahirizwa haba ku bagiye ndetse n’abagarutse mu gihugu cyabo cy’amavuko.

    CSP Sendagangarwa yakomeje avuga ko abapolisi bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye baba baragize igihe gihagije cyo guhabwa amahugurwa ajyanye n’inshingano bagiyemo. Ayo mahugurwa niyo abafasha gusohoza neza ubutumwa bagiyemo.

    Ati” Ubusanzwe Abapolisi b’u Rwanda bagenerwa amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga bakora, ariko iyo hari abatoranyijwe kuzajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bagenerwa andi mahugurwa y’umwihariko ajyanye n’akazi baba bitegura kujyamo kuko kaba kadasanzwe.”

    “Hariya baba bagiye gucungira umutekano impunzi, kurinda abayobozi batandukanye, gufasha abaturage bugarijwe n’ibibazo byatewe n’intambara, ibyo byose rero baba bagomba guhabwa amahugurwa yihariye azabafasha kubyitwarmo neza kandi mu bunyamwuga n’ikinyabupfura.”

    Yanavuze ko usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abaturage hanakorwa ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubaha amazi meza, gusukura aho batuye, kubakira abatishoboye, ubuvuzi n’ibindi bitandukanye.

    Aba bapolisi b’u Rwanda barimo kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ni icyiciro cya Gatandatu. U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu mu butumwa bwa Loni mu 2015.

    Mbere y’uko batangira igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yabanje kubaha impanuro abasaba gukomeza kurangwa no gukora kinyamwuga, ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukorera hamwe nk’ikipe, kubaha abaturage n’indangagaciro zabo bazirikana ko biri mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda.

    Mbere yo gutangira imirimo yabo, bazabanza bajye mu kato mu kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Abagiye mu butumwa bw’amahoro basabwe kurangwa n’ikinyabupfura no guhesha ishema Polisi y’u Rwanda

    Abapolisi basoje ubutumwa, bashimiwe uko bakoze inshingano zabo mu mwaka bamaze muri Sudani y’Epfo

    Aba bapolisi basimbuwe n’abandi 80 bahise berekeza muri Sudani y’Epfo

  • U Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro ka miliyoni y’amadolari mu cyumweru kimwe –

    Imibare yatangajwe na NAEB igaragaza ko muri rusange ikawa yose yoherejwe mu mahanga mu minsi irindwi ishize ipima ibiro 311,286.

    Ku rundi ruhande ariko iki kigo cyatangaje ko habayeho igabanyuka rya 1,3% ku mafaranga yari yinjijwe n’ikawa yoherejwe mu mahanga mu cyumweru cyabanje mu gihe ingano yoherezwa yo yagabanyutseho 2,8%.

    NAEB itangaza ko ikawa itunganyije [itonoye] neza yoherejwe mu mahanga ingana na 49,4%, mu gihe itunganyijwe ariko itarangiye ari 49,3% naho idatunganyije ikaba ari 1,2%.

    Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ikawa nyinshi mu cyumweru gishize harimo u Bushinwa, u Bufaransa, Oman, Malaysia na Kenya.

    Ikawa ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi

  • Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ibiganiro ku miterere y’ubukungu bw’Isi ikandamiza ibihugu bikennye –

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yitabiraga inama ya ‘International Debt architecture and Liquidity’, yibanze ku kurebera hamwe uburyo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byafashwa mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kugabanyirizwa amadeni no kuyavugurura ku buryo bibona amafaranga akenewe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, aho kuyakoresha byishyura amadeni.

    Perezida Kagame yavuze ko imiterere y’ubukungu bw’Isi idaha amahirwe ibihugu bikennye, kuko mu bihe nk’ibi bya Covid-19 aho imisoro n’amadevize byagabanutse, ibihugu bikennye bibona amafaranga yo gukoresha binyuze gusa mu nguzanyo, kandi ubwo bitaretse kwishyura izo bisanganywe mu mafaranga y’amahanga, akunze kuba ari amadorali.

    Ku rundi ruhande, ibihugu bikize ntibishingira ku nguzanyo mu kuzahura ubukungu bwabyo, ahubwo bikoresha uburyo bwitwa ‘Quantitative easing’, butuma banki nkuru zigura ibirimo impapuro mpeshamwenda ku giciro kiri hasi cyane, ku buryo banki zaguriwe zibona amafaranga menshi kandi ahendutse, nazo zikayatanga ku bwinshi mu baturage bakayakoresha imishinga ibateza imbere, ubukungu bukazahuka butyo.

    Perezida Kagame yavuze ko ibi ari ubusumbane bushyira mu kaga ibihugu bikennye. Yagize ati “Ibihugu bimwe bishobora kubona amafaranga yo kwigobotora ingaruka za Covid-19 binyuze muri ‘quantitative easing’. Abasigaye twese tugomba kuguza ku bigo byigenga cyangwa bya za leta, nk’uko bigenda ku bantu.”

    Yongeyeho ko “Hatagize igikorwa, ubu busumbane bwahungabanya bikomeye imitegekere y’Isi, aho ibihugu bikennye bitagira amahirwe yo kugera ku rwego rw’ibihugu bikize”.

    Mu rwego rwo kwirinda ko ibihugu bikennye byabangamirwa cyane n’amadeni, Perezida Kagame yasabye ko byakongererwa igihe cyo kwishyura amadeni ndetse bikongererwa amafaranga binyuze muri gahunda ya ‘Special Drawing Rights’ inyuzwa mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

    Perezida Kagame kandi yasabye ko mu biganiro byo kuvugurura amasezerano y’inguzanyo hagati y’ibihugu bikennye n’ababigurije, ubuzima bwiza bw’abaturage bukwiye gushingirwaho, harebwa ku ntego z’iterambere z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Yongeyeho ati “Kuvugurura imiterere y’amadeni ku rwego mpuzamahanga ntibikwiye gusa kugaragara nk’ingamba zo mu bihe bya Covid-19, ni ibiganiro bikwiye gukomeza kuko bigaruka ku busumbane bukomeje kwangiza Isi. Gushaka ibisubizo bidasanzwe kuri iki kibazo bikwiye kuba ingingo y’ingenzi ku muryango mpuzamahanga mu bihe biri imbere”.

    Iyi nama yari yatumijwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ku bufatanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

    Perezida Kagame yasabye ibiganiro ku miterere y’ubukungu bw’Isi