Tag: featured

  • Abapolisi b’u Rwanda 80 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo –

    Aba bapolisi bari bayobowe na CSP Faustin Kalimba ari nawe uzaba uyoboye iri tsinda ryose rizaba rigizwe n’abapolisi 240.

    Aberekeje muri ubu butumwa babisikanye n’abandi 80 bageze i Kigali bayobowe na SP Gilbert Ryumugabe.

    Umuhango wo guherekeza abagiye no kwakira abagarutse wabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, wayobowe na CP Denis Basabose ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

    Abavuye mu butumwa bw’akazi, yashimiye ubutwari, ubunyamwuga, umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe kirenga umwaka. CP Basabose yavuze ko imyitwarire yabo yahesheje ishema Polisi y’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aba bapolisi batangiye gusimburana kuva tariki ya 10 Werurwe 2021, barimo kugenda mu byiciro kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Aba bapolisi barimo kugenda mu byiciro, muri uku kwezi kwa Werurwe tariki ya 10 hagiye abapolisi 80 n’uyu munsi hagiye abandi 80, hasigaye ikindi cyiciro cy’abapolisi 80 nabo biteganyijwe ko bazagenda mu kwezi gutaha kwa Mata nyuma y’uko abagiye uyu munsi bazaba barangije akato. Kugenda mu byiciro by’abapolisi 80 birakorwa kugira ngo babashe kujya mu kato ari umubare uringaniye.”

    CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko aba bapolisi bagenda basimburanwa, iyo hagiye 80 hagaruka abandi 80 kugeza igihe bose uko ari 240 bazasoza gusimburanwa. Yavuze ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeza kubahirizwa haba ku bagiye ndetse n’abagarutse mu gihugu cyabo cy’amavuko.

    CSP Sendagangarwa yakomeje avuga ko abapolisi bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye baba baragize igihe gihagije cyo guhabwa amahugurwa ajyanye n’inshingano bagiyemo. Ayo mahugurwa niyo abafasha gusohoza neza ubutumwa bagiyemo.

    Ati” Ubusanzwe Abapolisi b’u Rwanda bagenerwa amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga bakora, ariko iyo hari abatoranyijwe kuzajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bagenerwa andi mahugurwa y’umwihariko ajyanye n’akazi baba bitegura kujyamo kuko kaba kadasanzwe.”

    “Hariya baba bagiye gucungira umutekano impunzi, kurinda abayobozi batandukanye, gufasha abaturage bugarijwe n’ibibazo byatewe n’intambara, ibyo byose rero baba bagomba guhabwa amahugurwa yihariye azabafasha kubyitwarmo neza kandi mu bunyamwuga n’ikinyabupfura.”

    Yanavuze ko usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abaturage hanakorwa ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubaha amazi meza, gusukura aho batuye, kubakira abatishoboye, ubuvuzi n’ibindi bitandukanye.

    Aba bapolisi b’u Rwanda barimo kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ni icyiciro cya Gatandatu. U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu mu butumwa bwa Loni mu 2015.

    Mbere y’uko batangira igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yabanje kubaha impanuro abasaba gukomeza kurangwa no gukora kinyamwuga, ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukorera hamwe nk’ikipe, kubaha abaturage n’indangagaciro zabo bazirikana ko biri mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda.

    Mbere yo gutangira imirimo yabo, bazabanza bajye mu kato mu kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Abagiye mu butumwa bw’amahoro basabwe kurangwa n’ikinyabupfura no guhesha ishema Polisi y’u Rwanda

    Abapolisi basoje ubutumwa, bashimiwe uko bakoze inshingano zabo mu mwaka bamaze muri Sudani y’Epfo

    Aba bapolisi basimbuwe n’abandi 80 bahise berekeza muri Sudani y’Epfo

  • U Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro ka miliyoni y’amadolari mu cyumweru kimwe –

    Imibare yatangajwe na NAEB igaragaza ko muri rusange ikawa yose yoherejwe mu mahanga mu minsi irindwi ishize ipima ibiro 311,286.

    Ku rundi ruhande ariko iki kigo cyatangaje ko habayeho igabanyuka rya 1,3% ku mafaranga yari yinjijwe n’ikawa yoherejwe mu mahanga mu cyumweru cyabanje mu gihe ingano yoherezwa yo yagabanyutseho 2,8%.

    NAEB itangaza ko ikawa itunganyije [itonoye] neza yoherejwe mu mahanga ingana na 49,4%, mu gihe itunganyijwe ariko itarangiye ari 49,3% naho idatunganyije ikaba ari 1,2%.

    Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ikawa nyinshi mu cyumweru gishize harimo u Bushinwa, u Bufaransa, Oman, Malaysia na Kenya.

    Ikawa ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi

  • Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ibiganiro ku miterere y’ubukungu bw’Isi ikandamiza ibihugu bikennye –

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yitabiraga inama ya ‘International Debt architecture and Liquidity’, yibanze ku kurebera hamwe uburyo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byafashwa mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kugabanyirizwa amadeni no kuyavugurura ku buryo bibona amafaranga akenewe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, aho kuyakoresha byishyura amadeni.

    Perezida Kagame yavuze ko imiterere y’ubukungu bw’Isi idaha amahirwe ibihugu bikennye, kuko mu bihe nk’ibi bya Covid-19 aho imisoro n’amadevize byagabanutse, ibihugu bikennye bibona amafaranga yo gukoresha binyuze gusa mu nguzanyo, kandi ubwo bitaretse kwishyura izo bisanganywe mu mafaranga y’amahanga, akunze kuba ari amadorali.

    Ku rundi ruhande, ibihugu bikize ntibishingira ku nguzanyo mu kuzahura ubukungu bwabyo, ahubwo bikoresha uburyo bwitwa ‘Quantitative easing’, butuma banki nkuru zigura ibirimo impapuro mpeshamwenda ku giciro kiri hasi cyane, ku buryo banki zaguriwe zibona amafaranga menshi kandi ahendutse, nazo zikayatanga ku bwinshi mu baturage bakayakoresha imishinga ibateza imbere, ubukungu bukazahuka butyo.

    Perezida Kagame yavuze ko ibi ari ubusumbane bushyira mu kaga ibihugu bikennye. Yagize ati “Ibihugu bimwe bishobora kubona amafaranga yo kwigobotora ingaruka za Covid-19 binyuze muri ‘quantitative easing’. Abasigaye twese tugomba kuguza ku bigo byigenga cyangwa bya za leta, nk’uko bigenda ku bantu.”

    Yongeyeho ko “Hatagize igikorwa, ubu busumbane bwahungabanya bikomeye imitegekere y’Isi, aho ibihugu bikennye bitagira amahirwe yo kugera ku rwego rw’ibihugu bikize”.

    Mu rwego rwo kwirinda ko ibihugu bikennye byabangamirwa cyane n’amadeni, Perezida Kagame yasabye ko byakongererwa igihe cyo kwishyura amadeni ndetse bikongererwa amafaranga binyuze muri gahunda ya ‘Special Drawing Rights’ inyuzwa mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

    Perezida Kagame kandi yasabye ko mu biganiro byo kuvugurura amasezerano y’inguzanyo hagati y’ibihugu bikennye n’ababigurije, ubuzima bwiza bw’abaturage bukwiye gushingirwaho, harebwa ku ntego z’iterambere z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Yongeyeho ati “Kuvugurura imiterere y’amadeni ku rwego mpuzamahanga ntibikwiye gusa kugaragara nk’ingamba zo mu bihe bya Covid-19, ni ibiganiro bikwiye gukomeza kuko bigaruka ku busumbane bukomeje kwangiza Isi. Gushaka ibisubizo bidasanzwe kuri iki kibazo bikwiye kuba ingingo y’ingenzi ku muryango mpuzamahanga mu bihe biri imbere”.

    Iyi nama yari yatumijwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ku bufatanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

    Perezida Kagame yasabye ibiganiro ku miterere y’ubukungu bw’Isi

  • Bane bahitanywe na Covid-19 –

    Bane bapfuye harimo abagabo batatu muri bo babiri ni abo mu Karere ka Nyanza n’undi umwe w’i Kigali. Aba biyongeraho umugore wo mu Karere ka Ruhango.

    Impfu z’aba bantu bane zatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba 305 mu gihe 13 bo bari barembye bikomeye.

    Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, 21.490 nibo bamaze kwandura ubariyemo na 71 babonetse kuri uyu wa Mbere. Umubare w’abakize nawo wiyongereyeho 75 bituma abamaze gukira bose ari 19.860.

    Abakirwaye kugeza ubu ni 1.325.


  • Nyanza: Ba gitifu babiri beguye nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Abasezeye ni Kamanayo Jean Damascène wayoboraga akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi na Uwimana Theoneste wayoboraga aka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi.

    Bandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa Mbere bamumenyesha ko basezeye ku kazi kuko batakigashoboye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko abo bayobozi bombi banditse nyuma yo gufatirwa mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse umwe muri bo akurikiranyweho no gukubita umuturage.

    Yagize ati “Ikosa rya mbere ni uko bombi bafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Uwo mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi we akurikiranyweho n’icyaha cyo gukubita umuturage, RIB iri kubikurikirana.”

    Ntazinda yavuze ko nyuma yo kubona amabaruwa yabo basezera bavuga ko batagishoboye akazi, igikurikiyeho ari ugushaka abandi bayobozi bazayobora utwo tugari.

    Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza gahunda nziza za Leta n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ifoto igaragaza Umujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo

    [email protected]


  • Icyuho mu iyubahirizwa ry’itegeko riha umuntu uburenganzira bwo guhabwa amakuru –

    Ingingo ya gatatu y’itegeko N° 04/2013 ryerekeye kubona amakuru, ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

    Ingingo ya 14 n’iya 15 zo zigaragaza uburyo umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo abone amakuru mu kigo cyigenga, kandi inzego z’abikorera zitegekwa gushyiraho umukozi ushinzwe gutanga amakuru.

    Mu mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF (The Legal Aid Forum), abashinzwe gutanga amakuru mu bigo binyuranye bari guhugurwa, kugira ngo bazafashe ibigo bakorera kuzamura imyumvire ku iyubahirizwa ry’itegeko ryemerera abantu guhabwa amakuru.

    Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yahujwe n’intego ya 16 mu zigamije iterambere rirambye zizwi nka SDGs (Sustainable Development Goals).

    Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yanenze abantu batubahiriza itegeko rigena uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

    Ati “Uburenganzira bwo guhabwa amakuru ni ingenzi kuko iyo amakuru atanzwe bifasha abaturage gusobanukirwa uko igihugu gihagaze bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa. Itangazamakuru rifasha mu kurandura ubujiji no kurwanya ibihuha. Icyo nabonye mu Rwanda, ni uko itangazamakuru ridakora mu buryo buboneye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, (Rwanda Media Commission), Mugisha Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko uretse kuba iri tegeko ritubahirizwa, hakiri n’ibindi byuho mu mategeko ubwayo.

    Ati “Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay’ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru, ariko ubu byakuwemo.

    Mugisha yavuze ko iri tegeko ryashyiriweho gufasha abanyamakuru gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye, ariko ngo nta nkuru zicukumbuye zikorwa. Kuba bishoboka ko hari benshi batazi ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru na byo ni imbogamizi ikomeye.

    Umuyobozi Nshingabikorwa w’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF, Kananga Andews, yavuze ko n’ubwo hari abanyamakuru bahohoterwa, hari n’abandi badakurikiza amategeko mu gihe bari gutara inkuru.

    Ati “Dufite ibibazo by’abanyamakuru bahohoterwa, ku buryo hari n’abafunzwe ubu turi kuburanira. Abanyamakuru na bo bakwiye kujya bakurikiza amategeko mu gihe bari gutara amakuru.”

    Kananga kandi yavuze ko hari abanyamakuru usanga badasobanukiwe itegeko ribaha uburenganzira bwo guhabwa amakuru, bigatuma hari n’ubwo barenganywa kubera kutamenya.

    Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

    Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru

    Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yanenze abatubahiriza itegeko rigena uburenganzira bwo guhabwa amakuru

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, yagaragaje icyuho kikiri mu mategeko kizitira abanyamakuru mu kazi kabo

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

  • Abarwanyi 37 bahoze mu mitwe ya P5 na RUD Urunana bitabye urukiko (Amafoto) –

    Abarwanyi 36 nibo bitabye Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, mu gihe umwe muri bo witwa Sergeant Ngirinshuti Emmanuel uzwi ku izina rya Karemera yatorotse ubutabera akaba ashakishwa.

    Urukiko rwasubitse iburanisha nyuma y’inzitizi zirimo kuba Sergeant Ngirinshuti ataraboneka akaba yagombaga gutumizwaho mu gihe cy’ukwezi [bivuze ko naba ataraboneka azaburana adahari], bityo rukaba rwanzuye ko iburanisha tariki 4 Gicurasi 2021.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

    Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Harimo abafatiwe mu gitero cy’i Musanze…

    Ku wa 4 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero k’u Rwanda bizeye gufata igihugu, bica abaturage ndetse mu bari bakigabye 19 bahise bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.

    Iki gitero cyahitanye abantu 14 mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze. Abo barwanyi bishe abaturage babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri Centre y’ahitwa mu Kajagari babicisha udufuni, amabuye n’izindi ntwaro gakondo.

    Aba batanu bafashwe mpiri babwiye itangazamakuru ko binjiye mu mitwe yitwara gisirikare ibarizwa mu mashyamba ya RDC hagati y’umwaka wa 2018 na 2019. Bavuze ko bavuye mu mashyamba y’icyo gihugu binjirira mu Birunga ku ruhande rw’u Rwanda bagamije guteza umutekano muke no gufata ubutegetsi.

    Umwe muri bo yagize ati “Abari batuyoboye baduhaye amabwiriza yo kwinjira mu gihugu tunyuze mu Birunga, tugahangana n’abasirikare tugafata ubutegetsi.”

    “Abadushoye muri uru rugamba bari batwijeje ko niturutsinda hari ibihembo biduteganyirijwe birimo inzu nziza meza, amafaranga, imodoka kandi zihenze n’ibindi.”

    Uretse aba bafatiwe mu gitero cy’i Musanze, abandi bitabye Urukiko muri aba 37 ni abafashwe mu 2020 binyuze mu bikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo kurandurana n’imizi, imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

    Muri aba bafashwe uretse Sergeant Ngirinshuti wahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, harimo na Captain Rubega Ibrahim waherewe iryo peti mu ishyamba kuko muri RPA yari Sergeant.

    Aba bose uko ari 37 batangiye kwitaba ubutabera bwa gisirikare mu Rwanda muri Nyakanga 2020, aho nyuma baje kuburana bakatirwa gufungwa by’agateganyo, kuri ubu bakaba bagiye gutangira kuburanishwa mu mizi.

    Aba bahoze mu mashyamba ya RDC bagambiriye kugirira nabi u Rwanda bakurikiranywe n’ubutabera bwa Gisirikare

    Hagaragajwe inzitizi zituma iburanisha ryimurirwa muri Gicurasi

    Inteko Iburanisha uru rubanza yafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere

    Mu cyumba cy’iburanisha amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arubahirizwa

  • Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Amira Elfadil uri mu ruzinduko mu Rwanda –

    Ibiganiro bya Minisitiri Biruta na Mohammed Elfadil byagarutse ku ngingo zirimo ubuzima bw’impunzi ziri mu Rwanda, gahunda ya AU yo kongera amafaranga agenewe urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika, ndetse banarebera hamwe aho umushinga wo gushyiraho Ikigo cya Afurika cyita ku Buzima igeze.

    Mohammed Elfadil amaze iminsi mu Rwanda kuko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yari yasuye inkambi yakirirwamo by’agateganyo abimukira baturutse muri Libya iri i Bugesera, icyo gihe yari aherekejwe n’Abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Abayobozi ba Minisiteri ifite ibikorwa by’ubutabazi mu nshingano mu Rwanda, MINEMA.

    Ubu muri iyi nkambi harimo abantu 283, naho abagiye mu bindi bihugu ni 235. Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Kugeza ubu abana batanu bamaze kuvukira muri iyi nkambi, mu gihe abandi babiri bitabye Imana barimo uwageze mu Rwanda arembye. Biteganyijwe ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Uruzinduko rwa Komiseri Amira rugamije kureba imiterere y’iyi nkambi, uko abayicumbikiwemo babayeho no kuganira n’aba bimukira bacumbikiwemo kugira ngo bamugaragarize ibyifuzo byabo bikomeze gushakirwa ibisubizo na Afurika Yunze Ubumwe.

    Biruta yakiriye Amira Elfadil Mohammed Elfadil n’itsinda rye

    Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Amira Elfadil Mohammed Elfadil byagarutse ku mibereho y’impunzi mu Rwanda

  • Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara twakomorewe ingendo –

    Ibyemezo bya Guverinoma byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa 30 Werurwe 2021. Bitandukanye n’ahandi mu gihugu, mu turere twa Nyanza na Gisagara, ingendo zirabujije guhera saa moya z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo.

    Ni mu gihe mu bindi bice by’igihugu, ho ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo naho ibikorwa by’ubucuruzi byo bigomba gufunga saa mbili kugira ngo abantu bagere mu ngo nta muvundo mu nzira.

    Ibikubiye muri aya mabwiriza mashya

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00).

    b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu zizakomeza. Ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zizasubukurwa.

    c. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00) mu turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

    d. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

    e. Inama zikozwe imbonankubone (physical meetings) ziremewe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.

    f. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

    g. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00 PM).

    h. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

    i. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Mbili za nimugoroba (8:00 PM).

    j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    k. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    l. Abagenzi bose baza n’abava ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

    m. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


  • Huye: Hatangijwe ibiganiro bigamije kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca –

    Ibyo biganiro biri kubera mu mirenge itandukanye yiganjemo ikigaragaramo umubare munini w’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca nka Rwaniro, Huye, Rusatira na Karama.

    Kuri iyi nshuro haganirijwe abo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Rukira karimo imanza 823 zitararangizwa.

    Bigizwemo uruhare na Association Modeste Et Innocent (AMI) abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahujwe n’abo bayisahuye babasaba imbabazi banishyura ubwishyu bw’iyo mitungo batanga amafaranga asaga miliyoni 1,8 Frw.

    Munganyinka Venantie afite umugabo Inkiko Gacaca zahamije ibyaha bya Jenoside zimukatira igifungo cy’imyaka 30, yashimishijwe n’imbabazi yahawe n’abo umugabo we yasahuriye imitungo.

    Ati “Twajyaga duhura n’abo nta na mwiriwe nta na mwaramutse. Twahuraga bakambwira ngo ese ubwo nta kintu wibaza? Bavuga ko ntabishyuye imitungo ugasanga birabangamira imibanire yacu ariko ubu ndabohotse.”

    Kandorero Hilarie wari afite umugabo wasahuye imitungo ariko nyuma akaza gupfa na we yishimiye imbabazi yahawe avuga ko yumva akeye ku mutima.

    Ati “Njyewe kuva bampaye imbabazi, n’Imana yo mu Ijuru ibahe umugisha, dore manitse amaboko.”

    Umwe mu basahuriwe imitungo witwa Misago Emmanuel yavuze ko kuba impande zombi ziyunze bishimishije kuko ngo hari ubwo bajyaga bahura bakareba nabi.

    Ati “Byari bibangamye kuko hari ubwo twahuraga bakaturusha uburakari. Gusa ubu kuba tubahaye imbabazi mu ruhame tugomba kubana neza.”

    Umuyobozi wa Gahunda y’imishinga iteza imbere abaturage muri AMI, Nyirabizimana Emeritha, yavuze ko guhuza impande zifitanye ibibazo by’imanza zaciwe na Gacaca, ari inzira nziza yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Ni indashyikirwa kuko ntabwo abantu bakora ngo biteze imbere kandi baturanye batumvikana. Niyo mpamvu twafashe iya mbere turabahuza nk’abantu baharanira ko abantu babana mu mahoro kandi bakagira ubumuntu muri bo.”

    Mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Huye hari imanza z’imitungo 8047 zaciwe n’Inkiko Gacaca zabaye itegeko ariko ntizarangizwa. Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na AMI hamaze kurangizwa imanza 5556.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye na AMI bahurije hamwe abafitanye ibibazo bishingiye ku manza za Gacaca zitararangizwa

    Impande zombi zibanza kuganirizwa ku kubana neza no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

    Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na AMI mu Karere ka Huye hamaze kurangizwa imanza 5556

    Kuri iyi nshuro haganirijwe abo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Rukira karimo imanza 823 zitararangizwa

    [email protected]