Tag: featured

  • Birababaje- CP Kabera avuga ku mupolisi warashe umuturage warenze ku mabwiriza ya Covid-19 –

    Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, cyagarutse ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 n’amabwiriza mashya aherutse gushyirwaho hagamijwe gukumira ikwirakwira ryacyo.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo havuzwe inkuru y’umuturage warashwe n’umupolisi wari uri mu kazi aho byatangajwe n’abaturage ko yari amusanze mu kabari yarenze ku mabwiriza ya Covid-19.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo wari ufite umugore n’abana batatu yarasiwe mu kabari kari mu Gasantere ka Ndorandi, ubwo we n’abo bari kumwe bikanze polisi baratoroka bahita bajya kunywera inzoga mu rugo rw’umuturage ari naho polisi yabasanze bahita bashaka kongera kwiruka maze irarasa Twizerimana ahasiga ubuzima.

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera, yavuze ko ibyo uwo mupolisi yakoze byababaje abo mu muryango wa nyakwigendera, Abanyarwanda na Polisi y’Igihugu muri rusange.

    Ati “Icyo ngira ngo mvuge ni uko bibabaje. Twese biratubabaje ariko na Polisi birayibabaje cyane cyane ko muri ibi bihe byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, abapolisi baba bakwiye kwitwara neza bagakora kinyamwuga, aho binabaye ngombwa bakitabaza amabwiriza anahari cyane cyane ayo gukoresha intwaro. Ni ryari ukoresha imbunda, ni ryari ukoresha intwaro, biba byagenze bite, bisaba iki? Ibyo rero iyo bitagenze bityo umupolisi akarengera icyo twavuga ni uko arakurikiranwa agahanwa.”

    CP Kabera yavuze ko uwo mupolisi yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse akaba agomba gukurikiranwa ku giti cye, ubutabera bukamuryoza ibyo yakoze ariko bititiriwe polisi kuko itamutumye kurasa umuturage.

    Ati “Ikindi gituma bibabaza, ni uko mu by’ukuri byitirirwa polisi kandi mu mabwiriza atangwa yo kureba uburyo izi ngamba zubahirizwa ndetse n’andi mabwiriza yose y’akazi kajyanye n’umutekano ntabwo polisi yatanga ayo kuba wahohotera umuturage. Kirazira.”

    Umuvugizi wa Polisi yavuze kandi ko iyo bigenze gutyo umupolisi agakora amakosa iyo bibaye ngombwa hari abirukanwa ku bw’imyitwarire ariko abakoze amakosa akomeye nk’ayo kwica umuturage bashyikirizwa ubutabera bakaburanishwa bagafungwa ndetse bazafungurwa ntibagaruke muri polisi.

    Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Gashyantare 2021, abapolisi 386 bari bamaze kwirukanwa barimo 146 byavuzwe ko bazize amakosa y’imyitwarire.

    CP Kabera yavuze ko polisi itanga amabwiriza ya kinyamwuga ariko hari abatana bakayarengaho

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Rwamagana: Umusore yatawe muri yombi azira gusambanya umwana wa mushiki we –

    Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu musore yasambanyije uyu mwana ubwo nyina yamusigaga mu rugo agiye gushakira imibereho aba bana.

    Yagize ati “Uwo musore yari amaze iminsi ataha kwa mushiki we mu rugo. Mushiki we rero yabyutse kare ajya guhinga kugira ngo abone ibyo kurya by’abana, kubera ko ataha atinze yaje asanga umwana ntameze neza, amubajije ibyabaye nibwo yamusobanuriye ko uwo musore yamusambanyije.”

    Yavuze ko uwo musore yari abereye nyirarume uwo mwana, nyuma yaho nyina abimenyeye ngo yahise yihuta amujyana kwa muganga kugira ngo bamuhe ubufasha bw’ibanze nyuma abona kujya kurega kugira ngo akurikiranwe.

    Gitifu Muhigirwa yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo no kubaganiriza mu buryo buhoraho.

    Ati “Icya mbere turabasaba kutagira umuntu n’umwe bagirira icyizere ku bijyanye n’uburere bw’abana babo kuko n’uriya yari nyirarume w’uriya mwana, bamufata nkaho ari umuvandimwe wabo rero ababyeyi bakwiye kugirira amakenga buri muntu kuko ashobora guteza ikibazo umwana wabo.”

    Kuri ubu uyu musore afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Karenge mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.


  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra –

    Umuhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra wabaye kuri uyu wa 30 Werurwe 2021, ni nyuma y’uko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020 ku majwi 53,92%.

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Dr Edouard Ngirente ari we witabiriye uyu muhango ahagarariye Perezida Paul Kagame.

    Ati “Uyu munsi, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, i Bangui, aho yari ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”

    Uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye.

    Muri uyu muhango wo kurahiririra kuyobora Centrafrique muri manda ya kabiri, Perezida Touadéra yavuze ko atazihanganira imitwe yitwaje intwaro ikora ibyaha bitandukanye kugira ngo abaturage b’iki gihugu babashe kubaho mu mahoro no mu mutekano.

    Perezida Touadéra yavuze ko kandi azashyira umuhate mu kubaka sosiyete idaheza ndetse n’urwego rw’ubukungu ruha ikaze buri wese.

    Mu myaka mike ishize umubano w’u Rwanda na Centrafrique wagiye urushaho gutera imbere mu nzego zitandukanye.

    Kugeza ubu abashoramari b’Abanyarwanda bahawe ikaze muri iki gihugu, ndetse muri Gashyantare 2021 bamwe nabo bagiriye uruzinduko muri iki gihugu hagamijwe kureba ahantu hatandukanye bashora imari.

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye irahira rya Perezida Faustin Archange Touadéra

  • Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abana 5% batasubiye ku mashuri –

    Bitewe n’igihe kinini amashuri yamaze yarahagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, hari abanyeshuri batabashije gusubira ku mashuri ku mpamvu zirimo kuba hari abatewe inda, ababuze amafaranga y’ishuri n’ababuze ayo kugura ibikoresho.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange buri kwezi bakora ibarura kugira ngo barebe imibare y’abanyeshuri basubiye mu mashuri ndetse hakanacukumburwa impamvu z’abatarasubirayo.

    Yavuze ko muri rusange ibarura baheruka gukora [mu mpera za Gashyantare 2021], ryagaragaje ko mu mashuri y’incuke abagera kuri 4% batasubiye mu mashuri mu gihe abanza ari 5% ndetse n’ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro bose bakaba ari 5%.

    Yakomeje agira ati “Bigaragara ko tugifite abana benshi batasubiye mu ishuri, ndetse twagerageje no kureba impamvu yabyo […], hari abagiye bagira ikibazo cy’amafaranga ndetse n’ibikoresho by’ishuri, hari n’abagiye babura imyenda y’ishuri kubera igihe kinini twamaze tutiga hariho abagiye bayikorana ku buryo yangiritse, abana bamwe bakagira ipfunwe ryo gusubira ku ishuri badafite imyenda.”

    “Ariko dufite n’icyiciro cy’abana benshi bagiye mu yindi mirimo irimo ubuhinzi ndetse n’iyo mu rugo, aha ngaha ndagira ngo inzego z’ibanze zidufashe kugira ngo ba bana nabo bagaruke mu ishuri […] kugera igihe kinini twamaze turi muri guma mu rugo abenshi binjiye muri iyo mirimo ku buryo kugaruka mu ishuri byananiranye.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze kandi ko hari ikindi kibazo gikomeye cy’abana batewe inda ndetse n’abandi bashyingiwe bityo bakaba batarasubiye mu mashuri.

    Ati “Ikindi kibazo cyagaragaye ni icy’abana b’abakobwa batewe inda zitateganyijwe, ndetse hariho n’abashatse imburagihe. Izi ni zo mpamvu zateye iyi 5% y’abana batasubiye mu ishuri ariko natwe ntabwo twatereye aho turakomeza dushakishe.”

    Mineduc yaburiye ababyeyi n’abandi bantu baba bagifite abana mu ngo zabo batarasubiye ku mashuri ko hari ibihano bibategereje.

    Abanyeshuri basabwe kwitwararika mu gihe cy’ibiruhuko…

    Mineduc yatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, abanyeshuri bazatangira gutaha bajya mu biruhuko nyuma y’uko bamwe muri bo bamaze amezi atanu ku mashuri.

    Abanyeshuri bazarangiza gutaha ku wa 3 Mata basubire ku mashuri ku wa 19 Mata 2021.

    Mineduc yashimye by’umwihariko inzego z’ubuzima, iz’ibanze n’izindi nzego zitandukanye ndetse n’abarezi n’abanyeshuri bitwararitse mu gihe cy’amezi agera kuri atanu abanyeshuri bamaze ku mashuri ariko bibutswa ko urugamba rugikomeje.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati “Icyo dusaba kugira ngo tutongera gusubira aho twavuye, turasaba rero ko abana baje kuruhuka ntabwo baje mu birori. Ntabwo ari umwanya wo gukora umunsi mukuru tuzaba twishimira ko Yezu yazutse ariko turasabwa ko tubyishimira mu miryango yacu.”

    Yakomeje agira ati “Abenshi muri bo baritegura ibizamini bya leta, hari abarangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’abarangiza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye. Icyo tubasaba ni uko bagenda bakaruhuka, bakaguma mu miryango yabo kuko nibatana gato baratuma dusubira mu bihe twarimo.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugira ngo aba banyeshuri badatana bizagirwamo uruhare n’ababyeyi, ababarera ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze. Ariyo mpamvu abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataragera igihe cyo kwishima ahubwo ari umwanya wo kuruhuka no gutegereza urwo rubanza rubategereje.

    Minisitiri w’Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri

    Minisitiri w’Uburez, Dr Uwamariya Valentine, yaburiye abafite abana mu ngo zabo bataragiye mu mashuri

    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro abagize Guverinoma basobanuriyemo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Amafoto: Muhizi Serge


  • MTN Rwanda yongeye gutegura amarushanwa agenewe abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere –

    Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri kuko ryatangiye mu mwaka ushize ndetse icyo gihe ryitabiriwe n’amatsinda 15.

    Amatsinda 12 yaje ku isonga yarahembwe ndetse yatangiye kwiteza imbere. Urugero ni itsinda ryaje ku mwanya wa mbere mu buhinzi, ryo mu Karere ka Rwamagana ryitwa ‘Twite ku Buzima’, ryegukanye igihembo cya miliyoni 1 Frw, ubu rikaba ryaraguye ibikorwa byaryo, rigura imirima ndetse rishora no mu yindi mishinga irimo gutaka ibirori nk’ubukwe, kwambika abageni n’ibindi.

    Iri rushanwa ritegurwa na MTN Rwanda mu rwego kuzirikana iterambere ry’urwego rw’abagore mu Rwanda, banashishikarizwa gutinyuka gukora no kwiteza imbere.

    Muri uyu mwaka, iri rushanwa ryitabiriwe n’amatsinda 15, harimo amatsinda atatu afite imishinga y’ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda izahemba amatsinda atatu ya mbere muri buri cyiciro, itsinda rya gatatu rizahembwa amafaranga 400.000 Frw, irya kabiri rihabwe 700.000 Frw mu gihe irya mbere rizahembwa miliyoni 1 Frw.

    Amatsinda atazabasha gutsinda nayo azagenerwa agahimbazamusyi ka 200.000 Frw.

    Uyu mwaka kandi ufite umwihariko kuko Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yashyizeho igihembo cy’umwihariko kizahabwa itsinda ryitwaye neza kurusha andi, rizahembwa 2.000.000 Frw.

    Mu kiganiro na IGIHE, Yvonne Mubiligi, ukuriye Ishami rishinzwe Imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, ari naryo rifite aya marushanwa mu nshingano, yavuze ko intego y’iri rushanwa ari ugushimira no gushyigikira ibyagezweho n’abagore bari mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira.

    Mubiligi yashimye abafatanyabikorwa barimo Itorero ry’Abangirikani (AEE), Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

    Mu butumwa bwa Albert Mabasi wo muri AEE yashimye cyane MTN Rwanda ku ruhare rwabo mu iterambere ry’umugore.

    Uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Uwamahoro Marguerite Marie, yashimye MTN Rwanda ku nkunga itera abagore bari mu matsinda ibinyujije mu marushamwa, ibyabashoboje kongera igishoro, nabo bakiyumvamo ubundi bushobozi.

    Yanaboneyeho n’akanya ko gukangurira abandi bagore batarinjira mu matsinda yo kwiteza imbere kubikora, kuko bituma bahuza imbaraga bagateganyiriza imbere habo heza.

    Umuhango wo guhemba amatsinda uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, ukazaba hifashishhijwe ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda ishyigikira ibikorwa by’iterambere ry’abagore

  • Uburyo bunoze bwo kugaburira inka bijyanye n’ibilo ifite –

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abafashamyumvire mu bworozi, abasaba kujya basobanurira aborozi uko inka ikwiye kwitabwaho.

    Yavuze ko inka iramutse yitaweho uko bikwiye itanga umukamo utubutse kandi igakomeza kumera neza.

    Ati “Ubundi itungo ryakagombye kurya 10% k’ibilo ripima. Ni ukuvuga ngo niba inka ipima ibilo 200 yakagombye kubona ubwatsi ibilo 20 ku munsi.”

    Yakomeje asobanura ko inka idakwiye kugaburirwa urubingo gusa ahubwo ikwiye guhabwa n’ubundi bwatsi ndetse n’amazi kugira ngo biyirinde imirire mibi n’ingaruka zayo.

    Ati “Ariko muri ibyo bilo 20 ntibibe ari urubingo gusa; ni ho hahandi twavugaga ko biba bimeze nko kugaburira umwana ibijumba gusa. 2/3 bikwiye kuba ari urubingo (ibinyampeke), 1/3 kikaba ari ubwatsi bundi busanzwe bufatwa nk’ibishyimbo (ibinyamisogwe). Noneho inka yakagombye kubona amazi uko iyashaka ikayanywa kuko burya amata hafi 100% agizwe n’amazi.”

    Bamwe mu borozi batangiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na RAB zo kugaburira neza inka zabo babwiye IGIHE ko umukamo wiyongereye.

    Mukarurangwa Françoise wo mu Karere ka Huye yagize ati “Bamaze kutwigisha baduhaye n’imbuto y’ubwatsi bwo gutera burimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe. Mfite inka ivanzemo ubunyarwanda bwinshi yakamwaga litiro ebyiri ariko ubu igeze kuri litiro eshanu inshuro imwe.”

    Ntawuyigira Alphonse we avuga ko mbere bari bazi ko inka yatungwa n’urubingo gusa.

    Ati “Mbere twari tuzi ko inka yatungwa n’urubingo gusa, ikanywa amazi yashotse rimwe ku munsi ariko tumaze kwiga kuyigaburira byatanze umusaruro. Nkanjye nitanzeho urugero, mfite inka nakamaga litiro enye inshuro imwe arimo bamaze kunyigisha naragiye nyigaburira neza; ubu umukamo wariyongereye kuko mu gitondo nyikama litiro zirindwi, nimugoroba nkakama litiro eshanu.”

    Aborozi bagiriwe n’inama yo kugirira inka isuku muri byose bayirinda indwara zitandukanye zituruka ku mwanda zirimo ifumbi y’amabere.

    Basabwe kujya begera abafashamyumvire mu bworozi kugira ngo babagire inama kandi babona itungo ryabo ritamaze neza bagahita biyambaza abavuzi bayo bemewe kugira ngo barivure hakiri kare.

    Aborozi bagenda bahabwa imbuto z’ubwatsi butandukanye butuma inka imererwa neza

    Bahawe imbuto z’ubwatsi zirimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yasobanuye ko inka igomba kugaburirwa bijyanye n’ibilo byayo

    Beretswe uko ubwatsi bubikwa neza bukamara igihe butangiritse

    RAB yasobanuye uko inka ikwiye kugaburirwa bijyanye n’ibilo ifite

    [email protected]


  • Guverinoma yatanze icyizere cyo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 guhera muri Mata –

    Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel mu kiganiro n’abanyamakuru cyasobanuriwemo amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma ibinyujije mu itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 29 Werurwe 2021.

    Iki kiganiro cyo gusobanura amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, cyitabiriwe n’abayobozi muri guverinoma, barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Covid-19 mu gihugu igihari kuko nibura buri munsi abasaga 50 bagaragarwaho ubwandu bushya bw’iki cyorezo mu gihugu hose ndetse hari n’uturere tw’Intara y’Amajyepfo twibasiwe cyane kurusha ibindi bice by’igihugu.

    Avuga ko nyuma y’ibyumweru bitatu utwo turere turi mu kato, imibare yatangiye kugenda igabanyuka ariko ubu mu Majyepfo hakiri ubwandu bwinshi usanga impamvu ari uko hari abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Ari ukwambara agapfukamunwa, uguhana intera ndetse hari n’abafatwa bari mu birori mu ngo zabo cyangwa n’ahandi. Bamwe iyo ubababajije barakubwira bati inkingo zarabonetse bagakeka ko kubona urukingo rwa mbere bihagije. Gukingirwa urukingo rwa mbere ndetse n’urwa kabiri ntibikubuza kwirinda Covid-19.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko kuba urukingo rufasha mu kuba umuntu atakwandura ya Covid-19 y’igikatu ariko uwaruhawe yaba yahawe dose imwe cyangwa ebyiri ziteganywa n’inzego zishinzwe ubuzima, bitabuza gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda iki cyorezo.

    Mu byo yavuze bishobora gutuma habaho ikwirakwira ry’iki cyorezo muri ibi bihe harimo uruhurirane rw’abanyeshuri batashye kandi bagiye gutaha mu gihe harimo icyumweru cya Pasika bityo hatabayeho kwirinda byaba intandaro yo kugira ngo iki cyorezo cyongere gukwirakwira mu baturage nk’uko byagenze mu minsi mikuru isoza umwaka.

    Ikindi ni uko virusi ya Covid-19 yihinduranyije, zikaba ziri amoko menshi aho bigaragara ko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba zihari.

    Ati “Bivuze ngo abantu bakwiriye kwitonda. Utazandura Covid-19 ya yindi yihinduranyije, igoye kuyivura cyangwa ikaba ishobora no kuguhitana. Abantu bakwiye kubimenya batazumva ko ikibazo cya Covid-19 kirangiye.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze kandi ko hari ikibazo cy’abantu bameze nk’abarambiwe, bashobora gutuma habaho ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19.

    Ati “Iyo twitwaye nabi none mu mpera z’ukwezi, igikurikira ni uko mu byumweru bitarenze bitatu, ni mubona dutangiye kurenga 100 nta handi bizaba biturutse, ni uko twitwaye nabi muri ibi bihe.”

    Dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ni vuba

    Mu ntangiro za Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gukingira abanyarwanda bari mu byiciro by’abafite ibyago byo kwandura Covid-19, kurusha abandi.

    Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo ibihumbi 397, ziri mu byiciro bitatu harimo 102.960 za Pfizer n’izigera kuri 240.000 za AstraZeneca ndetse n’izindi 50 000 za AstraZeneca rwahawe n’u Buhinde nk’impano.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva muri icyo gihe ari nabwo gahunda yo gukingira yatangiraga aho abamaze guhabwa inkingo ari ibihumbi 348.

    Amabwiriza avuga ko abahawe urukingo rwa Pfizer bagomba gutegereza iminsi 28 kugira ngo bahabwe dose ya kabiri. Minisante itangaza ko amakuru yagiye atangwa n’abakingiwe ariyo azagenderwaho bahamagarwa kugira ngo bahabwe iya kabiri.

    Minisitiri Dr Ngamije yatangaje ko ku itariki ya 2 Mata 2021, u Rwanda ruzatangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa COVID-19, avuga ko buri muntu azabona ubutumwa bumutumira gufata urukingo rwa kabiri mu kwirinda guhurira hamwe abantu ari benshi.

    Yavuze ko abanyarwanda bahawe dose ya mbere y’urukingo bagomba kugira icyizere kuko amakuru yabo inzego zibishinzwe zirayafite bityo igihe cyo gutanga dose ya kabiri nikigera bazahamagarwa bakayihabwa.

    Ati “Igihe kizagera buri muntu wese tumubwire ngo ngwino ujye aha n’aha ufate urukingo rwawe rwa kabiri. Abantu bihangane bamenye ko amakuru yabo tuyafite ntawe uzacikanwa.”

    Yakomeje agira ati “Inkingo igihugu kiri kuzishakisha mu minsi iri imbere n’izindi zizaza, nta muntu ugomba kubura urukingo mu bo tugomba kuziha.”

    Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko umuhigo u Rwanda rwihaye ari uko nibura abanyarwanda 60% bazaba bamaze gukingirwa mu 2022, bari muri ba bandi bafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko muri Mata u Rwanda ruzatangira gutanga dose ya kabiri ya Covid-19 ku bahawe iya mbere /Ifoto: Minisante

  • Gakenke: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye ifunga umuhanda (Amafoto) –

    Iyi mpanuka yabereye hafi y’ahahoze Ibiro by’Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba, ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi kamyo yari ipakiye isima yabuze feri

    Yagize ati “Ni byo impanuka yabereye munsi y’ahahoze Ibiro by’Akarere muri Buranga, ni ikamyo yaguye yari yikoreye isima ivuye za Musanze.”

    Yongeyeho ko iyi mpanuka nta muntu yahitanye ahubwo yakomerekeyemo kigingi wayo ariko yahise ajyanwa ku bitaro nta Nemba.

    Aho iyi kamyo yaguye hakunze kubera impanuka z’amakamyo akunze kuhaburira feri.


  • Huye: Umurambo w’umugabo wagaragaye mu mugezi, birakekwa ko yishwe –

    Abatuye muri aka gace bavuze ko babonye amaraso hafi y’urugo rwa nyakwigendera ku itariki ya 26 werurwe 2021 ariko nyuma baza gutungurwa no gusanga umurambo we ahandi.

    Byatumye batangira gukeka ko yaba yarishwe maze abakoze ubwo bugizi bwa nabi bakajya kumujugunya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo ryatangiye.

    Ati “Amakuru yo ni yo umurambo waragaragaye ku mugezi ugabanya umurenge wa Karama n’uwa Nyaruguru.”

    Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro gusuzumwa kugira ngo hamenyekane icyishe uyu mugabo ndetse iperereza ryatangiye gukorwa. Bivugwa ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Nyirimana.


  • RIB yinjiye mu rugo rwa Dr Kayumba Christopher ishaka ibimenyetso by’ahakorewe icyaha –

    Abagenzacyaha basuye urugo rwa Dr Kayumba usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Rwandese Platform for Democracy (RPD), ku wa 29 Werurwe 2021.

    Dr Kayumba Christopher wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yashinjwe n’Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 2017.

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, yabwiye IGIHE ko yakiriye ikirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye ariko ntacyo kaminuza yabikozeho.

    Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka ni bwo Ntarindwa yareze Dr Kayumba muri RIB ndetse ku wa 23 Werurwe, yarahamagajwe kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abagenzacyaha basuye ahabereye icyaha ngo harebwe uko byagenze.

    Yagize ati “Icyabaye ni ugusura ahabereye icyaha bizwi nka ‘crime scene reconstruction’. Abagenzacyaha mu kugenza icyaha habamo no gusura ahabereye icyaha. Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreraga mu rugo iwe aho acumbitse.’’

    IGIHE yamenye ko nyuma y’ikirego cya Ntaringwa hari abandi bakobwa batanze ibirego muri RIB bavuga ko Dr Kayumba Christopher yagerageje kubafata ku ngufu.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango washinzwe na Dr Kayumba wavuze ko abakozi bane ba RIB aribo basatse urugo rwe ndetse bafata amafoto yarwo.

    Rivuga ko nyuma y’aho abakozi be bo mu rugo na bo bagiye kubazwa nyuma bakaza gutaha.

    Mu rwego rwo gukomeza iperereza biteganyijweko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021, Dr Kayumba yitaba RIB ngo akomeze kwisobanura ku byaha ashinjwa.

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho guhohotera umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017