Tag: featured

  • Inyungu y’uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw mu 2020 –

    Amafaranga uru ruganda rwinjije yiyongereyeho 39% mu 2020 kuko mu mwaka wabanje wa 2019 rwari rwinjije miliyari 1,4 Frw; naho inyungu itumbagira ku gipimo cya 111% rubasha kwikura mu gihombo gikomeye.

    Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant Ltd, Mbabazi Christian, yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bw’amafaranga binjije n’inyungu byaturutse ku gushaka amasoko mashya no kuvugurura uburyo bw’imikorere.

    Ati “Mu kunguka hari ibintu byinshi byakozwe, hari ugushaka amasoko mashya uyu mwaka ayo twinjije, 70% yaturutse hanze, 30% gusa ni yo yavuye imbere mu gihugu. Habayeho kugurisha byinshi no gushaka abakiliya bashya bo hanze benshi […] Hanabayeho kugabanya ikiguzi dutakaza, gukora ibikenewe no kuvugurura uburyo bwo gutunganya ifu”

    Mbabazi yavuze ko ubusanzwe ifu nyinshi urwo ruganda rwohereza hanze ijya mu Butaliyani, yemeza ko uyu mwaka rwagerageje gushaka n’ahandi, rwabona abakiliya benshi nko muri Amerika, Canada, Australie n’u Bubiligi bituma amafaranga ruvana hanze yiyongera.

    Yakomeje avuga ko mu bihugu bya Afurika nta soko rinini bahafite uretse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kohereza, ahandi hoherezwa ifu nke.

    Mu 2020 Kinazi Cassava Plant Ltd yagurishije toni zirenga 2.200 z’ifu; aho muri zo 760 zagurishijwe hanze, naho 1500 zigurishwa imbere mu gihugu.

    Ibyo bishobora kumvikana nk’aho mu Rwanda ari ho hari kuva amafaranga menshi, ariko ibiciro byo hanze biba biri hejuru y’ibyo mu gihugu.

    Mbabazi ati “Hanze ni ho havuye menshi kuko ayavuye mu Rwanda ni miliyoni zirengaho gato 400 Frw.”

    Kuva uruganda rwa Kinazi rwatangizwa mu 2012 rukora ifu mu myumbati ihingwa mu Rwanda. Usibye kuba rutanga akazi ku barenga 130 rukanageza ifu inoze kandi yuje uburyohe ku Banyarwanda, rwabaye n’isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi.

    Ku bijyanye n’imikoranire n’abahinzi barugemurira imyumbati, Mbabazi yavuze ko bakorana neza. Ati “Muri miliyari 2 Frw twinjije, agera kuri miliyari 1 Frw yagiye mu bahinzi”.

    Ubwo Coronavirus yazaga mu mpera za 2019 yahungabanyije ubukungu ndetse n’ibikorwa bimwe birafunga ahandi abakozi baragabanywa, Mbabazi yavuze ko mu ruganda abereye umuyobozi ho batagabanyijwe ko ahubwo “hinjijwe abandi bakozi bashya” kuko uruganda rwari ruri gukura.

    Yavuze ko ikibazo bahuye nacyo ari icyo kugeza umusaruro ku isoko ryo hanze muri Guma mu rugo, gusa na none baza gufashwa n’uko muri ibi bihe abantu baguze ifu nyinshi barayibika.

    Buri mwaka uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zisaga 7.000 z’ifu ishobora gutekwa bisanzwe cyangwa igakorwamo imigati.

    Ni ifu igurishwa ifunze mu mifuka y’ikilo kimwe, bibiri, 10 na 25. Rukorera mu Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda, ariko ifu yarwo igera hose mu gihugu no hanze yacyo.

    Inyungu y’uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw

    Ifu y’imyumbati ikorwa n’uruganda rwa Kinazi yifashishwa mu guteka ubugari cyangwa mu gukora imigati

    Iyi fu iboneka no mu mufuka w’ibiro 25

  • Kwizera wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 7 akanamwica, yarashwe agerageza gutoroka –

    Ku wa 31 Werurwe 2021 nibwo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Byaruyumba mu Mudugudu wa Taba havuzwe inkuru y’umusore wasambanyije umwana w’imyaka irindwi, yarangiza akamutera igisongo akamuta mu musarane.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ubwo uyu musore yari amaze gusambanya uwo mwana, yamuteye igisongo mu ijosi kigahingukiranya hafi ku gitsina. Bikimara kuba, ngo yahise amujugunya mu musarane atarashiramo umwuka aracika.

    Umubyeyi w’uyu mwana ngo nyuma yagiye mu musarane, yumva harimo umuntu uri kugongera, ahamagaza abaturanyi, bakuramo wa mwana atarashiramo umwuka bamwihutana kwa muganga gusa aza gupfa ataragera ku bitaro bya CHUK aho yari yoherejwe.

    Kwizera we yahise acika, ariko abaturage bamukekaga batangira kumushakisha bafatanyije n’inzego z’umutekano RIB iza kumuta muri yombi imufungira kuri Station yayo ya Cyumba.

    Hari andi makuru IGIHE yabonye ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, uyu musore yasohotse aho yari afungiye agiye ku bwiherero, ageze hanze yiruka aceremba umupolisi wari umuherekeje undi aramurasa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko koko uyu musore yarashwe.

    Ati “Yari hamwe n’abandi baherekejwe mu bwiherero, acunga umupolisi ku jijsho ariruka, hanyuma umupolisi wari ubarinze aramurasa yitaba Imana”.

    Murangira yasabye abantu kwirinda ikintu cyose gishobora kubagusha mu cyaha, by’umwihariko gusambanya abana, anavuga ko umuntu wese utawe muri yombi aba akwiriye kwirinda kuba yatoroka kuko nabyo ubwabyo aba ari icyaha kigeretse ku bindi.

    Mu Murenge wa Manyagiro niho uwo mwana w’imyaka irindwi yiciwe

  • Lina Higiro uyobora NCBA Rwanda mu bagore batatu batanga icyizere muri EAC mu rwego rw’imari –

    Higiro w’imyaka 49, yashyizwe kuri uyu mwanya binyuze mu bihembo bitangwa ku bagore bagaragaza impinduka n’ubuhanga mu miyoborere ya banki na serivisi z’imari bizwi nka ‘Angaza Award’.

    Angaza Awards ni ibihembo bihabwa abagore b’indashyikirwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye na serivisi z’imari n’amabanki, bigamije kubaha agaciro no kuzirikana uruhare bagira mu iterambere ry’urwego rw’amabanki na serivisi z’imari.

    Intego y’ibi bihembo ni ukubona umubare munini w’abagore uzamuka ukagera mu nzego zifata ibyemezo mu bigo bitandukanye by’imari.

    Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo umuntu abe umwe mu bahatanira ibi bihembo, harimo inshingano afite mu kigo akoramo ndetse n’uruhare agira mu byo kigeraho.

    Abatoranywa ni abagore bakora muri banki, amasoko y’imari n’imigabane, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’ikoranabuhanga n’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse.

    Lina Higiro yaje muri batatu muri ibi bihembo. Ni ku rutonde rurerure rurimo abakomoka muri Kenya, babiri bo mu Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.

    Uwabaye uwa mbere muri abo bagore ni Mary Wamae ukomoka muri Kenya. Ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana amashami y’ibindi bigo bya Equity Group Holdings, akurikirwa na Catherine Karimi uyobora Ikigo cy’Ubwishingizi kizwi nka ‘APA life insurance Company’.

    Uretse Higiro, mu bandi bagore bagaragaye kuri uru rutonde harimo Emmanuella Nzahabonimana Uyobora Ishami ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri KCB Rwanda.

    Higiro watangiye kuyobora NCBA Bank Plc mu 2018, afite ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere y’amabanki. Mbere y’izi nshingano, yakoze nk’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri AB Bank Rwanda, umwanya yagezemo avuye muri I&M Bank aho yakoraga nk’Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Imenyekanishabikorwa.

    Kuva mu 2007 kugera mu 2011, uyu mugore yakoraga muri Guaranty Trust , icyo gihe yari icyitwa Fina Bank nk’Umuyobozi Ushinzwe Serivisi za Banki zireba ibigo bito n’ibiciriritse.

    Higiro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’Imiyoborere y’Ubucuruzi, yakuye muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri North-West University yo muri Afurika y’Epfo.

    Yize kandi muri Kaminuza ya Ryerson muri Canada aho yakuye impamyabushobozi mu bucuruzi n’itumanaho.

    Mu myaka irenga itatu Higiro amaze ayobora iyi banki, yibanze mu gushyigikira iterambere ryayo binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bw’imikorere bufasha abakozi bayo bose gutanga umusaruro.

    Ubuyobozi bwa NCBA Bank Rwanda bubinyujije kuri Twitter, bwavuze ko bwatewe ishema n’ibyo umuyobozi wabo yagezeho, bwemeza ko akomeje guharurira inzira abandi bagore bari mu rwego rw’amabanki n’imari.

    Ati “Dufite amakuru meza, umuyobozi wacu, Lina Higiro yashyizwe ku rutonde rw’abagore 10 batanga icyizere mu by’amabanki n’imari muri Angaza Award. Kuza muri batatu ba mbere, biduteye ishema! Akomeje gukuraho imbogamizi no guharurira inzira abandi bagore bari muri uru rwego.”

    Mu gihe cy’ubuyobozi bwe nibwo iyi banki yafashe icyemezo cyo guhindura izina iva ku kwitwa Commercial Bank of Africa, Rwanda (CBA Rwanda) ihinduka NCBA Bank Rwanda Plc. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kwihuza n’Ikigo cy’Imari, NIC Group Plc.

    Uku kwihuza kwaje kwemerwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, maze NCBA Bank Rwanda Plc itangira gukora nka Banki y’Ubucuruzi mu izina rishya.

    Mu mpera za 2016 nibwo CBA, ifite inkomoko muri Kenya yahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda nk’ikigo cy’imari iciriritse (microfinance bank) maze ihinduka banki y’ubucuruzi mu 2018, nyuma yo kugura Crane Bank Rwanda nayo yakoreraga mu Rwanda kuva 2014. Muri Mutarama 2020 nibwo yaje guhinduka NCBA Bank Rwanda Plc, kugeza ubu ni banki itanga icyizere ku isoko ry’u Rwanda.

    Lina Higiro uyobora NCBA Bank Rwanda yashyizwe mu bagore batatu batanga icyizere muri EAC mu bijyanye n’imari

  • Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi nyuma gukata ku ijosi n’intoki by’umugore –

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 mu Mudugudu wa Rugende Akagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo n’umugore bigeze kubana mu myaka yashize baza gutandukana kubera amakimbirane bagiranaga, ngo ejo bahuriye mu kabari rero biyemeza kwiyunga bagasubirana.

    Uyu mugabo ngo yahise asaba uyu mugore kuza akamusiga muri butike ye yacururizagamo undi araza arahirirwa umunsi wose, ku mugoroba ngo ubwo bageraga mu rugo yamusabye kumuha amafaranga yose yacuruje undi ngo arayabura ahitamo gutangira kuyamubaza amutemesha umuhoro ku ijosi ari nako amutema intoki.

    Ati “ Ku makuru twahawe na nyir’ugutemwa ni uko yamureshyeshyeje butike kugira ngo bongere babane, yamusabye kuza bagacuruzanya ubundi bagatahana bagasubirana, uyu mugabo rero we atanga amakuru avuga ko bageze mu rugo yamubaza amafaranga yacuruje akayabura bahera aho batongana.”

    Yakomeje agira ati “ Undi umujinya ngo wamwishe azana umuhoro atangira kuyamubaza amutema ku ijosi undi yazamura intoki nazo akazitema, umugore aba aratabaje, abanyerondo baratabaza baramumutesha bamujyana kwa muganga naho umugabo we ajyanwa kuri RIB.”

    Gitifu Muhigirwa yavuze ko uyu mugore w’imyaka 41 ku kigo nderabuzima cya Nyakariro bamupfutse ahantu hose yakomerekejwe ku buryo ngo aza kuva kwa muganga agataha.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagira amakenga ngo kuko iyo ubanye n’umuntu mukananiranwa mugatandukana, ngo mwagakiwiriye kongera kubana ari uko biciye mu nzira nziza zizwi n’amategeko.

    Ati “ Niba n’ubusanzwe wabanaga n’umuntu mu buryo bw’amakimbirane mukaza gutandukana, kujya gusubirana mwakabanje kugana inzego z’ibanze mukazibimenyesha kugira ngo mubane bizwi n’amategeko kugira ngo nihabaho n’ikindi kibazo ubuyobozi buzabe bubizi.”

    Kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu, bakaba barabanye mbere mu buryo butemewe n’amategeko.


  • Yahindutse sogokuru ku myaka 36 nyuma y’aho umukobwa we asambanyijwe agaterwa inda –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 ubwo hareberwaga hamwe umusaruro wa gahunda ya Masenge mba hafi imaze amezi atandatu itangijwe mu Karere ka Kayonza igamije guhuza ababyeyi n’abana ndetse no kwita ku bana b’abangavu batewe inda.

    Masenge ni umugore ufite indangagaciro utoranywa mu Mudugudu agahabwa amahugurwa y’uburyo yaganiriza abangavu batewe inda bakigarurira icyizere, abataravuga ababateye inda bakaba babavuga bakabiryozwa, banaganiriza abangavu bakiri bato ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu kubarinda gusambanywa bakiri bato.

    Shumbusho Robert ubu ufite imyaka 37 atuye mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara, yavuze uburyo umukobwa we yasambanyijwe agaterwa inda, akamutoteza cyane kubera gutekereza ukuntu agiye kwitwa sogokuru agifite imyaka mike cyane.

    Ati “ Byarampenze kubyakira, sinigeze mbyishimira n’umunsi n’umwe, byabaye ngombwa ko mubwira nabi ndanamuzonga cyane nk’umwana wari wananiranye, ikigaragara iriya nda yayitwaye mu kunanirana kw’abana kuko yari yanze ishuri atangira kunanirana atyo agenda bamugarura biza kurangira atewe inda.”

    Shumbusho yavuze ko yatangiye kwima uyu mwangavu ibiryo aramutoteza cyane agamije kurwanya uko uyu mwana yabyara agahinduka sogokuru.

    Ati “Mu rwego rwo guhunga kwitwa sogokuru, akimara kubyara nabohereje kwa Muzehe ( Papa umbyara) bakigerayo umwana ntiyabyakiriye neza n’umugore wanjye ntiyabyishimira abantu bakomeza kunganiriza kugeza ubwo nemeye ko agaruka mu rugo.”

    Shumbusho yavuze ko umubyeyi watoranyijwe muri Masenge mba hafi ari umwe mu bamufashije kwakira uburyo akwiriye kwakira ko yabaye sogokuru ngo kuko ntaho yabihungira.

    Ati “Yambwiye ko ntacyasubiza inyuma kuba ndi sogokuru w’umwana, ambwira ukuntu atari njye njye nyine hari n’abari munsi yanjye kandi babyakiriye.”

    Kamayiresi Joselyne ukora nka Masenge mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara, yavuze ko yahise ahura n’ikibazo cy’umwana watewe inda afite imyaka 15 se wari ufite imyaka 36 ngo ntiyabyakiriye neza.

    Ati “Nagendaga mwereka ko atari we wenyine nkanamwereka uburyo akwiriye kubyakira, akamwereka urukundo kandi akamufasha ku buryo nyuma yo kubyara ubuzima bwe bwazakomeza akiteza imbere.”

    Kamayiresi yavuze ko nyuma y’igihe kinini bamwereka ko iryo zina rya sogokuru ridateze kumuvaho yageze aho ngo agacururuka aho ubu babana neza nta kibazo.

    Uwateye inda umwana ntarabiryozwa

    Nubwo uyu mwana w’umukobwa yatewe inda, kuri ubu umwana yibarutse agejeje ukwezi n’igice avutse, Shumbusho yavuze ko batanze ikirego kuri RIB Rukara hakaba hashize amezi atanu n’igice ariko ntakirakorwa.

    Ati “ Ikirego twaragitanze kuri RIB ya Rukara, twagitanze agifite iyo nda hashize nk’amezi atanu ariko nta gisubizo turahabwa, twatanze amazina y’uwayimuteye dusaba RIB kumushakisha.”

    Yavuze ko uwo musore wamuteye inda bafite nimero ze n’amazina ye ndetse hari n’ibimenyetso bashyikirije RIB kugira ngo imukurikirane kuri ubu ngo baracyategereje ko hari igikorwa, umukobwa ngo ajya ahamagara umusore yakumva ariwe agahita akuraho telefone.

    Shumbusho yabwiye abandi babyeyi bakunda guhura n’ibibazo nk’ibye, kujya biyakira bakarera abana b’abana babo neza ngo kuko kumureka bituma abaho nabi akaba yanakurizamo izindi ngaruka.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda imburagihe bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 250 batanze ibirego mu gihe 60 bamaze gutanga amakuru yuzuye naho abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Shumbusho yavuze uburyo yahunze inshingano zo kwitwa sogokuru ariko nyuma yo kwigishwa agasanga ntaho yazihungira

  • Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igihano –

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimwe mu bintu yibukirwaho na benshi ni uko tariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania, hemerezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka, yavuyeyo arakaye cyane.

    Bagosora yari mu Ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Uyu mugabo yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).

    Yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu afungiwe muri Gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35. Tariki ya 6 Werurwe 2019, yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye.

    Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungwa akarangiriza igihano cye hanze nk’uko yari yabisabye.


  • Kamonyi: Yafashwe ahinduranya ibyuma bya moto bikekwa ko yibwe –

    Polisi yatangaje ko uyu musore yafashwe ku wa 31 Werurwe ahagana saa tatu z’ijoro, akura ibyuma muri moto nshya ifite ibirango abishyira mu yindi. Yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi mu gasanteri ka Kamuhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu musore yari kumwe n’abandi bantu babiri ariko bo bikanze abapolisi bagahita biruka.

    Yavuze ko gufatwa k’uyu musore kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wababonye agahita atanga amakuru.

    Ati “Umwe mu banyerondo yari mu gasanteri ka Kamuhanda ari mu kazi abona abantu barimo gukura ibyuma muri moto imwe babishyira mu yindi. Yabegereye ababaza ibyo barimo muri iryo joro baramutuka baramubwira ngo areke bamuhe 500 Frw aceceke, kubera ko yabonaga ibyo barimo babikora mu ijoro yagize amakenga ajya ku ruhande ahamagara Polisi.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko ako kanya abapolisi bahise bahagera basanga koko uriya musore usanzwe ari umukanishi yahambuye moto ebyiri imwe yari ishaje arimo kuyikuramo ibyuma agiye gushyiramo ibya moto nshya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kugeza ubu nta muturage wari watanga ikirego avuga ko yabuze moto.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane nyiri moto ndetse hashakishwe na bariya bacitse.

    Nsengiyumva Jean Claude yafashwe ahinduranye ibyuma by’izi moto ebyiri

  • Musanze: Ikibazo cy’isuku nke cyahagurukiwe kuva kuri buri rugo –

    Ni ibikorwa by’ubukangurambaga byatangijwe ku wa Kane tariki 1 Mata 2021, muri gahunda idasanzwe yiswe ‘Irondo ry’Isuku’ ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Isuku ni uguhozaho, isuku ni iya buri wese’.

    Ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw’Akarere, mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Kamwumba Umurenge wa Nyange, ahakozwe isuku ku muhanda uva mu Mujyi wa Musanze werekeza mu Kinigi.

    Mu butumwa yahaye abaturage n’abandi bitabiriye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko ari gahunda igamije kwimakaza umuco w’isuku bihereye kuri buri muntu ku giti cye kandi akabigiramo uruhare.

    Yagize ati “Isuku ni isoko y’ubuzima, bityo ikaba igomba guhoraho kandi ikagirwamo uruhare na buri wese. Ni muri urwo rwego rero, iruhande rwa ya gahunda y’igitondo cy’Isuku yari isanzwe ikorerwa mu mirenge yose buri wa gatatu, Akarere kasanze ari ngombwa ko yongererwa imbaraga binyuze muri iri rondo ry’isuku, kubera ko irondo, nk’uko iri jambo ubwaryo ribivuga, bivuga guhozaho.”

    Abaturage bagaragagaje ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi muri uru rugamba bityo bakimakaza isuku bahereye mu ngo zabo ndetse no hanze yazo bityo Musanze ikaba akarere gasa neza.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwavuze ko kugira ngo iyi ntego ishobore kugerwaho, bwashyizeho itsinda ry’abaturage b’abakorerabushake 15, muri buri murenge, bazajya bakora ubuhwituzi muri rusange no ku bantu ku giti cyabo.

    Mu bandi bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa, harimo Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamazi Axel, Inzego z’Umutekano, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, n’abandi.

    Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bw’isuku bubahirije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Hashyizweho itsinda ry’abahwituzi bazajya bakangurira abaturage kurangwa n’isuku

    Mu Karere ka Musanze bahagurukiye ibibazo by’isuku nke

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’isuku

    Visi Meya ushinzwe Imibereyo myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze (uwa kabiri uturutse ibumoso) afatanya n’abaturage gukubura

  • Umusaruro wa ‘Masenge mba hafi’, gahunda imaze amezi atandatu itangijwe i Kayonza –

    Umwaka ushize nibwo iyi gahunda yatangiye, itangirira mu Murenge wa Rukara mu midugudu 39, muri iyi midugudu yose hagiye hashakwamo umubyeyi ufite indangagaciro na kirazira ndetse n’umukobwa ufite ubuhamya bwiza, bagahabwa amahugurwa ubundi bagasabwa gufasha urubyiruko mu kumenya ubuzima bw’imyororokere.

    Masenge aba ari umugore ufite umuco n’indangagaciro, atorerwa mu Mudugudu agahuzwa n’umukobwa watewe inda akiri umwangavu akamuganiriza ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse akanamugira inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.

    Buri masenge agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, agenerwa amahugurwa n’amafaranga y’itumanaho bikozwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye.

    Mukandayishimiye Claudine utuye mu Mudugudu wa Mirambi ya III mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara, yavuze ko muri aya mezi atandatu yashakishije abana batewe inda bari bagifite ipfunwe, arabegeranya abashyira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kugira ngo batinyuke babashe kwegera abandi.

    Ati “Dufata umwangavu watewe inda tukamushyura mu itsinda ry’undi mwana w’umukobwa utarabyara, agatanga ubuhamya, bamwe batatewe inda bagatinya bigatuma bitwara neza bakirinda ababashuka.”

    Mukandayishimiye yavuze ko muri aya mezi atandatu iyi gahunda yatanze umusaruro ngo kuko yaba aba bangavu batewe inda bagarurirwe icyizere kandi babasha no gutuma inda ziterwa abangavu mu midugudu zigabanuka bitewe no kuganiriza abana b’abakobwa bari kugimbuka.

    Umuyobozi wa LWD ( Learn Work Develop) watangije uyu mushinga wa Masenge mba hafi, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko ibyo bagezeho muri aya mezi atandatu babikesha ababyeyi batoranyijwe mu midugudu babashije kwita ku bangavu neza.

    Ati “Ubu abana b’abakobwa babyariye mu rugo bamaze kuva mu bwigunge basigaye bari mu rubohero, dufite imbohero 39 aho bahurira nabo bakabaganiriza ku bintu bitandukanye, bigishwa kwizigamira, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.”

    Mwiseneza yavuze ko kuri ubu aba bana babonye abo babwira ibibazo bahura nabyo mu miryango, bahuzwa n’imiryango yabo mu buryo bw’ubwiyunge kuko mbere ngo wasangaga ababyeyi babo barabarakariye cyane.

    Ati “Bamwe twanabahaye imashini zidoda ubu dufite abana 93 barimo kwiga kudoda ndetse no kwiga gutunganya imisatsi, urumva kugira ngo baze boherejwe naba Masenge, abatwite twabahuje n’ibigo nderabuzima aho abagera kuri 45 ubu bakurikiranwa.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène, we yashimye intambwe imaze guterwa mu gufasha abangavu babyariye mu rugo, avuga ko kuri ubu hari n’abatinyutse bakavuga ababateye inda ku buryo abarenga 60 bari gufashwa mu buryo bw’imanza nyuma yo guhohoterwa, yavuze ko kandi abagabo 26 bamaze gukatirwa bazira gusambanya aba bana.

    Uyu muyobozi yasabye abana b’abakobwa batewe inda gukomeza gutanga amakuru bagatinyuka bakaganiriza ba Masenge bakababwira ababateye inda kugira ngo bakurikiranwe, yabasabye kandi gukomeza kwirinda bakumvira inama bagirwa na ba Masenge bakongera imbaraga mu kwiteza imbere.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza, habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye bakorerwa dosiye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Ubuyobozi buvuga ko iyi gahunda ya Masenge mba hafi buyitezeho ko aba bangavu bazatinyuka nibura bagatanga amakuru y’abagabo babasambanyijwe bagakurikiranwa bakabiryozwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène (ubanza iburyo), yavuze ko bishimiye ibyo Masenge amaze kugeza ku bangavu batewe inda

    Abagore bake mu batoranijwe mu kuba ba Masenge mu midugudu hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bahuriye hamwe mu kureba ibimaze kugerwaho mu mezi atandatu

  • Abavutse nyuma ya Jenoside bagiye kwigishwa uko batanga ubuhamya bwayo –

    Bazigishwa binyuze mu mushinga ‘Renewed Memory’ (Ubuhamya buvuguruye), watangijwe n’umunya-Israel, Pin Sir, wavutse ku mubyeyi warokotse Jenoside y’Abayahudi, ku bufatanye n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Ambasade ya Israel mu Rwanda ndetse na Kaminuza ya Mount Kenya.

    Mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga wo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga usanzwe uba muri Israel, Umuyobozi Mukuru wa GAERG, Egide Gatari, yavuze ko bari basanzwe bategura amarushanwa ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yo kwandika inkuru, imivugo, gukora amashusho n’ibindi bivuga ku byabaye mu Rwanda, aho ibihangano bikozwe neza bisangizwa abandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Ibi, Gatari yavuze ko bikorwa kugira ngo hasigasirwe ubuhamya bw’ibyabaye, abavutse nyuma ya Jenoside bafashwe kumenya ahahise habo no kugira uruhare mu kubaka ahazaza heza hazira jenoside ndetse no kugira ngo isi irusheho kumenya ukuri ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje agira ati “Renewed Memory nawo ni umwe mu mishinga dufite. Intego y’uyu mushinga ni ukugira ngo twongere umubare w’abitabira aya marushanwa no gushyira imbaraga mu kwibuka ivangura n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu mu rubyiruko, hirya no hino ku isi.”

    “Aya ni amahirwe ku bakiri bato, kugira ngo bategure ndetse basangize amashusho yerekana ivangura n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu, byabaye ku bantu babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.”

    Uyu mushinga uzahera ku banyeshuri biga muri Kaminuza ya Mount Kenya nk’umufatanyabikorwa, nyuma uzagenda ugera no mu yandi mashuri.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, nawe wari witabiriye uyu muhango yavuze ko nk’umuntu wavutse ku babyeyi bazize Jenoside y’Abayahudi ashimishijwe no gutanga umusanzu we mu mushinga ugamije kwigisha abakiri bato n’abanyeshuri ibyerekeye jenoside.

    Ati “Nshimishijwe n’uko harimo abakiri bato, ndatekereza ko bagomba kubyigishwa ndetse bakabivuga. Kaminuza zigomba kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iyakorewe Abayahudi. Uyu mushinga ni ngombwa cyane, kandi nishimiye ko twahuje Renewed Memory yo muri Israel na GAERG yo mu Rwanda.”

    Amarushanwa y’umushinga wa Renewed Memory biteganyijwe ko azatangira mu cyumweru kizatangira tariki 5 Mata uyu mwaka, habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rutangire kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko ari ngombwa ko urubyiruko ruvuga rukanigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi