Tag: featured

  • Musanze: Ikibazo cy’isuku nke cyahagurukiwe kuva kuri buri rugo –

    Ni ibikorwa by’ubukangurambaga byatangijwe ku wa Kane tariki 1 Mata 2021, muri gahunda idasanzwe yiswe ‘Irondo ry’Isuku’ ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Isuku ni uguhozaho, isuku ni iya buri wese’.

    Ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw’Akarere, mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Kamwumba Umurenge wa Nyange, ahakozwe isuku ku muhanda uva mu Mujyi wa Musanze werekeza mu Kinigi.

    Mu butumwa yahaye abaturage n’abandi bitabiriye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko ari gahunda igamije kwimakaza umuco w’isuku bihereye kuri buri muntu ku giti cye kandi akabigiramo uruhare.

    Yagize ati “Isuku ni isoko y’ubuzima, bityo ikaba igomba guhoraho kandi ikagirwamo uruhare na buri wese. Ni muri urwo rwego rero, iruhande rwa ya gahunda y’igitondo cy’Isuku yari isanzwe ikorerwa mu mirenge yose buri wa gatatu, Akarere kasanze ari ngombwa ko yongererwa imbaraga binyuze muri iri rondo ry’isuku, kubera ko irondo, nk’uko iri jambo ubwaryo ribivuga, bivuga guhozaho.”

    Abaturage bagaragagaje ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi muri uru rugamba bityo bakimakaza isuku bahereye mu ngo zabo ndetse no hanze yazo bityo Musanze ikaba akarere gasa neza.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwavuze ko kugira ngo iyi ntego ishobore kugerwaho, bwashyizeho itsinda ry’abaturage b’abakorerabushake 15, muri buri murenge, bazajya bakora ubuhwituzi muri rusange no ku bantu ku giti cyabo.

    Mu bandi bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa, harimo Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamazi Axel, Inzego z’Umutekano, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, n’abandi.

    Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bw’isuku bubahirije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Hashyizweho itsinda ry’abahwituzi bazajya bakangurira abaturage kurangwa n’isuku

    Mu Karere ka Musanze bahagurukiye ibibazo by’isuku nke

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’isuku

    Visi Meya ushinzwe Imibereyo myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze (uwa kabiri uturutse ibumoso) afatanya n’abaturage gukubura

  • Umusaruro wa ‘Masenge mba hafi’, gahunda imaze amezi atandatu itangijwe i Kayonza –

    Umwaka ushize nibwo iyi gahunda yatangiye, itangirira mu Murenge wa Rukara mu midugudu 39, muri iyi midugudu yose hagiye hashakwamo umubyeyi ufite indangagaciro na kirazira ndetse n’umukobwa ufite ubuhamya bwiza, bagahabwa amahugurwa ubundi bagasabwa gufasha urubyiruko mu kumenya ubuzima bw’imyororokere.

    Masenge aba ari umugore ufite umuco n’indangagaciro, atorerwa mu Mudugudu agahuzwa n’umukobwa watewe inda akiri umwangavu akamuganiriza ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse akanamugira inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.

    Buri masenge agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, agenerwa amahugurwa n’amafaranga y’itumanaho bikozwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye.

    Mukandayishimiye Claudine utuye mu Mudugudu wa Mirambi ya III mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara, yavuze ko muri aya mezi atandatu yashakishije abana batewe inda bari bagifite ipfunwe, arabegeranya abashyira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kugira ngo batinyuke babashe kwegera abandi.

    Ati “Dufata umwangavu watewe inda tukamushyura mu itsinda ry’undi mwana w’umukobwa utarabyara, agatanga ubuhamya, bamwe batatewe inda bagatinya bigatuma bitwara neza bakirinda ababashuka.”

    Mukandayishimiye yavuze ko muri aya mezi atandatu iyi gahunda yatanze umusaruro ngo kuko yaba aba bangavu batewe inda bagarurirwe icyizere kandi babasha no gutuma inda ziterwa abangavu mu midugudu zigabanuka bitewe no kuganiriza abana b’abakobwa bari kugimbuka.

    Umuyobozi wa LWD ( Learn Work Develop) watangije uyu mushinga wa Masenge mba hafi, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko ibyo bagezeho muri aya mezi atandatu babikesha ababyeyi batoranyijwe mu midugudu babashije kwita ku bangavu neza.

    Ati “Ubu abana b’abakobwa babyariye mu rugo bamaze kuva mu bwigunge basigaye bari mu rubohero, dufite imbohero 39 aho bahurira nabo bakabaganiriza ku bintu bitandukanye, bigishwa kwizigamira, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.”

    Mwiseneza yavuze ko kuri ubu aba bana babonye abo babwira ibibazo bahura nabyo mu miryango, bahuzwa n’imiryango yabo mu buryo bw’ubwiyunge kuko mbere ngo wasangaga ababyeyi babo barabarakariye cyane.

    Ati “Bamwe twanabahaye imashini zidoda ubu dufite abana 93 barimo kwiga kudoda ndetse no kwiga gutunganya imisatsi, urumva kugira ngo baze boherejwe naba Masenge, abatwite twabahuje n’ibigo nderabuzima aho abagera kuri 45 ubu bakurikiranwa.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène, we yashimye intambwe imaze guterwa mu gufasha abangavu babyariye mu rugo, avuga ko kuri ubu hari n’abatinyutse bakavuga ababateye inda ku buryo abarenga 60 bari gufashwa mu buryo bw’imanza nyuma yo guhohoterwa, yavuze ko kandi abagabo 26 bamaze gukatirwa bazira gusambanya aba bana.

    Uyu muyobozi yasabye abana b’abakobwa batewe inda gukomeza gutanga amakuru bagatinyuka bakaganiriza ba Masenge bakababwira ababateye inda kugira ngo bakurikiranwe, yabasabye kandi gukomeza kwirinda bakumvira inama bagirwa na ba Masenge bakongera imbaraga mu kwiteza imbere.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza, habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye bakorerwa dosiye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Ubuyobozi buvuga ko iyi gahunda ya Masenge mba hafi buyitezeho ko aba bangavu bazatinyuka nibura bagatanga amakuru y’abagabo babasambanyijwe bagakurikiranwa bakabiryozwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène (ubanza iburyo), yavuze ko bishimiye ibyo Masenge amaze kugeza ku bangavu batewe inda

    Abagore bake mu batoranijwe mu kuba ba Masenge mu midugudu hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bahuriye hamwe mu kureba ibimaze kugerwaho mu mezi atandatu

  • Abavutse nyuma ya Jenoside bagiye kwigishwa uko batanga ubuhamya bwayo –

    Bazigishwa binyuze mu mushinga ‘Renewed Memory’ (Ubuhamya buvuguruye), watangijwe n’umunya-Israel, Pin Sir, wavutse ku mubyeyi warokotse Jenoside y’Abayahudi, ku bufatanye n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Ambasade ya Israel mu Rwanda ndetse na Kaminuza ya Mount Kenya.

    Mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga wo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga usanzwe uba muri Israel, Umuyobozi Mukuru wa GAERG, Egide Gatari, yavuze ko bari basanzwe bategura amarushanwa ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yo kwandika inkuru, imivugo, gukora amashusho n’ibindi bivuga ku byabaye mu Rwanda, aho ibihangano bikozwe neza bisangizwa abandi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Ibi, Gatari yavuze ko bikorwa kugira ngo hasigasirwe ubuhamya bw’ibyabaye, abavutse nyuma ya Jenoside bafashwe kumenya ahahise habo no kugira uruhare mu kubaka ahazaza heza hazira jenoside ndetse no kugira ngo isi irusheho kumenya ukuri ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje agira ati “Renewed Memory nawo ni umwe mu mishinga dufite. Intego y’uyu mushinga ni ukugira ngo twongere umubare w’abitabira aya marushanwa no gushyira imbaraga mu kwibuka ivangura n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu mu rubyiruko, hirya no hino ku isi.”

    “Aya ni amahirwe ku bakiri bato, kugira ngo bategure ndetse basangize amashusho yerekana ivangura n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu, byabaye ku bantu babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.”

    Uyu mushinga uzahera ku banyeshuri biga muri Kaminuza ya Mount Kenya nk’umufatanyabikorwa, nyuma uzagenda ugera no mu yandi mashuri.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, nawe wari witabiriye uyu muhango yavuze ko nk’umuntu wavutse ku babyeyi bazize Jenoside y’Abayahudi ashimishijwe no gutanga umusanzu we mu mushinga ugamije kwigisha abakiri bato n’abanyeshuri ibyerekeye jenoside.

    Ati “Nshimishijwe n’uko harimo abakiri bato, ndatekereza ko bagomba kubyigishwa ndetse bakabivuga. Kaminuza zigomba kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iyakorewe Abayahudi. Uyu mushinga ni ngombwa cyane, kandi nishimiye ko twahuje Renewed Memory yo muri Israel na GAERG yo mu Rwanda.”

    Amarushanwa y’umushinga wa Renewed Memory biteganyijwe ko azatangira mu cyumweru kizatangira tariki 5 Mata uyu mwaka, habura iminsi ibiri ngo u Rwanda rutangire kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko ari ngombwa ko urubyiruko ruvuga rukanigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi

  • Abakozi bashishikarijwe kugana sendika mu guharanira uburenganzira bwabo –

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yitabiraga Kongere ya Kane y’Urubuga rw’Umurimo n’Ubuvandimwe bw’Abakozi, (COTRAF Rwanda/ Congres du Travail de la Fraternite des travailleurs), yateraniye mu Mujyi wa Kigali.

    Mwambari Faustin yavuze ko amasendika akwiye gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’abakozi.

    Yagize ati “Turasaba amasendika kugira uruhare rukomeye bwa mbere ku cyatuma umukozi abona akazi ndetse nyuma yaho akabasha no kukagumamo kandi agatanga umusaruro. Bigomba kurenga urwego rw’ubuvugizi bikagera no kongera ubushobozi n’ubumenyi kugira ngo abakozi babashe guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse habeho no guhanga indi mirimo mishya.’’

    Perezida wa COTRAF Rwanda, Nzabandora Eric, yavuze ko abakozi bakwiye kugana sendika kugira ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo no kugira ijwi rimwe.

    Yavuze ko hakigaragara abakozi batinya kugana muri sendika bitewe no gutinya kwirukanwa n’abakoresha babo.

    Yagize ati “Ukurikije umubare w’abakozi bagana za sendika ubona ko ukiri muto, ahanini bigaterwa nuko batinya kugaragaza ibibazo bibangamiye uburenganzira bwabo kugira ngo batagirana ibibazo n’abakoresha bityo umukozi agahitamo kutagana sendika atinya kwirukanwa.”

    Nzabandora yongeyeho ko sendika zikwiye kurenga ubuvugizi bakanafasha abakozi kuguma mu mirimo yongererwa ubumenyi n’ubushobozi.

    Bamwe mu banyamuryango b’amasendika bitabiriye iyi kongere bishimiye ibyo sendika zimaze kubagezaho ndetse bakagira inama bagenzi babo kugana sendika kugira ngo bagire ijwi rimwe mu guharanira uburenganzira bwabo.

    Kongere ya Kane ya COTRAF Rwanda yabayemo n’amatora y’abazayobora impuzamasendika mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Nzabandora Eric ni we wongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango atorerwa umwanya wa Perezida.

    Nyuma yo kugirirwa icyizere, yavuze ko bagiye gutanga ubumenyi buzafasha abakozi kunoza umurimo, anasaba abakoresha kuborohereza hagamijwe gusigasira imirimo yahanzwe.

    Ati “Imirimo ishobora guhangwa ariko abakozi bayikora iyo batayikunda ntabwo icyerekezo cy’igihugu cyagerwaho.’’

    Umuntu uri muri sendika atanga 1% ry’umushahara fatizo we buri kwezi, ndetse iyo agiranye ikibazo n’umukoresha sendika arimo imuha ubufasha bwo kuburanira kandi igahora imuhugura.

    COTRAF Rwanda ifite abanyamuryango ibihumbi 42 baturuka muri sendika esheshatu zikora imirimo inyuranye mu gihugu.

    Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yayo yo guhanga imirimo irenga ibihumbi 200 buri mwaka. Mu 2019/2020 yari igeze ku mirimo 224.000, mu 2020/2021 yagabanutseho gato igera ku 196.000 ahanini kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Raporo ya 2020 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku bijyanye n’umurimo, yerekanye ko abakorera inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta barengaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 460.

    Umuyobozi Mukuru w’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Mwambari Faustin, yavuze ko amasendika akwiye gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’abakozi

    Perezida wa COTRAF Rwanda, Nzabandora Eric, yavuze ko abakozi bakwiye kugana sendika ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo

    Abanyamuryango ba COTRAF Rwanda muri kongere ya kane yabereye mu Mujyi wa Kigali

  • Senateri Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba kwishyura ingurane ku mitungo y’abaturage byarananiranye –

    Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Mata 2021, ubwo Minisitiri Gatete yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena ibisobanuro ku bibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange by’umwihariko ku bikorwa ahagenewe kubakwa no kwagurira imihanda.

    Ibibazo biterwa na gahunda zitandukanye zo kwimura abantu byagiye bigarukwaho kenshi hamwe mu ho byagaragaye harimo raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2018/2019 ndetse n’iy’umwaka wa 2019/2020.

    Izi raporo zombi zigaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye dosiye 715 zirebana n’ibibazo byo kwimura abantu mu nyungu rusange. Indi raporo yaragaje ibi bibazo ni iy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB y’umwaka wa 2017/2018 yagaragaje ko hari ubukererwe mu kwishyura ingurane y’ibikorwa by’abantu byagizweho ingaruka n’iyubakwa ry’ibikorwa biri mu nyungu rusange.

    Iki kibazo kandi cyagarutse muri raporo za Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu na

    zo zigaragaza ko abaturage basaga 47% binubira ingurane bahabwa ugereranyije n’agaciro k’imitungo yabo.

    Mu bibazo bikunze kugaragara muri izi raporo zose harimo gutinda kwishyurwa kw’abaturage bimuwe, kwimurwa kw’abaturage hatarateguwe ahandi bagomba kujyanwa ndetse n’ikibazo cy’abaturage bahabwa amafaranga make ku mitungo yabo.

    Ese iki kibazo cyarananiranye?

    Uretse muri izi raporo zitandukanye, Sena y’u Rwanda yagaragaje ko ibibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, bidahwema kugaragazwa n’abaturage igihe hari umuyobozi mukuru wabasuye cyangwa bakabinyuza mu itangazamakuru.

    Hashingiwe ku bwinshi bw’ibibazo bigaragara muri ibi bikorwa byo kwimura abantu kandi bikaba bikunze kugaragara kenshi, Senateri Juvénal Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba byarananiranye ku buryo bitabonerwa ibisubizo bikwiye.

    Ati “Mu buryo buhoraho tubona inyandiko cyangwa ibiganiro bigaragaza iki kibazo, iyo urebye uko icyo kibazo giteye, ikibazo rusange umuntu yabaza duhereye ko byavuzwe n’abantu benshi kandi bikavugwa kenshi. Nagira ngo mbaze ese iki kibazo cyarananiranye ku buryo kidahabwa umurongo ngo kibonerwe ibisubizo bikwiye?”

    Yakomeje avuga ko ibibazo bigaragara muri gahunda zo kwimura abantu bibangamiye amwe mu mahame u Rwanda rwiyemeje kugenderaho mu kubaka Leta igendera ku mategeko kandi iharanira imibereho myiza y’abaturage.

    Senateri Nkusi yavuze ko bimwe mu byo ibi bibazo bibangamira harimo n’ihame ry’uko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa.

    Ati “Ibyo kandi tugasanga hagendewe kuri icyo kibazo cyo kwimura abantu bijyana n’Ingingo ya 34 y’Itegeko Nshinga ivuga ko umutungo bwite w’umuntu ari ntavogerwa yaba uwe ku giti cye cyangwa awusangiye n’abandi, uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu rusange hakurikijwe amategeko, itegeko ryo kwimura abantu ryagiyeho rigaragaza inzira zikurikizwa kugira ngo igikorwa kibe gikorwa.”

    “Ku bijyanye no kubaka Leta igendera ku mategeko bisaba ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze kandi ku gihe, kandi abaturage bakabigiramo uruhare, ibibazo bakabigaragarizwa, ibibagenerwa bigakorerwa mu mucyo.”

    Senateri Nkusi yavuze ko bidakwiye kuba igikorwa cy’inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kibaho.

    Yagize ati “Ntihateganyijwe ko igikorwa cy’inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kijyaho ngo babe basubira inyuma mu mibereho myiza.”

    Senateri Nkusi yavuze ko mu nyigo zagiye zikorwa basanze ibi bibazo bigaragara muri gahunda yo kwimura abantu mu buryo rusange biterwa n’itegurwa ritanoze ry’igenamigambi ry’ibi bikorwa no kuba bidakurikiza imihango iteganywa n’itegeko ndetse ntihabeho n’uburyo bunoze bwo kubikurikirana.

    Senateri Nkusi Juvénal yabajije Minisitiri Gatete ikibura ngo ibibazo biri muri gahunda zo kwimura abantu bikemuke

    Ikibazo kiri kuvugutirwa umuti

    Mu gusubiza ibi bibazo byagaragajwe n’abasenateri, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko ibi bibazo bigihari ariko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije kubikemura.

    Ati “Iki kibazo cyaganiriwe henshi kandi kigaragara henshi, ntabwo ari ikibazo washyira hasi ngo ukihorere hatagize igihinduka.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibirarane by’abaturage bimuwe ahari hagiye kubakwa imihanda hashyizweho itsinda rishinzwe gukora urutonde rw’abaturage bose bafitiwe imyenda mu gihugu.

    Ati “Ibyo bibazo byakomeje biza, Senateri Nkusi yanabivuze n’abayobozi bakuru aho bagiye babibazwa. Twafashe umwanzuro nka Guverinoma dukoranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wo kugira ngo hakorwe noneho icukumbura ry’ibibazo bijyanye no kwimura abantu, amafaranga atarishyurwa bikamara igihe kirekire yose azishyurwe.”

    “Twashyizeho itsinda riyobowe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo batuzanire ibirarane by’ibigo bitandukanye […] twaje kubikora muri ubwo buryo kugira ngo tubone urutonde rumwe rwemejwe n’akarere ko nta kindi kibazo kihasigaye.”

    Minisitiri Gatete yakomeje avuga izi ntonde nizimara kuboneka zizakusanywa abantu bakagenda bishyurwa mu ngengo y’imari y’imyaka itandukanye.

    Ati “Bizarangira muri uku kwezi kwa Mata, noneho mu ngengo y’imari mu bintu by’ingenzi bagomba kwishyura bakabanza guhera kuri urwo rutonde ku buryo ibirarane byose biva mu nzira.”

    Uretse kwishyura ibirarane, Minisitiri Gatete yavuze ko no mu rwego rwo kwirinda ko hari ibindi bivuka hakozwe amavugururwa azajya atuma impinduka mu byangombwa by’ubutaka zikorwa vuba kuko biri mu byatumaga abaturage batinda kwishyurwa.

    Ku kibazo cy’abaturage bimurwaga ariko ntibagire ahandi babona ho gutura, Minisitiri Gatete yavuze ko byaterwaga n’uburyo gahunda yo kubimura yakorwaga.

    Ati “Muri ibi twasanze harimo ikintu kitameze neza nubwo abaturage ubaha amafaranga urasanga hari ikibazo cyo kuvuga ngo aba baturage bari bafite inzu ku muhanda runaka bakaba bagiye kumuha ingurane arajya gutura he?

    “Twaganiriye umwanya muremure na Minaloc kandi hamwe byanatangiye no gushyirwa mu bikorwa kugira ngo umudugudu uri hafi aho, nubwo bamuhaye amafaranga ye bawumutuzemo ataza kugira ibibazo amafaranga akayakoresha akayamara akaza kuba ikibazo kuri Leta. Ariko tukaba tuzi buri muntu wese wamaze guhabwa amafaranga aho ari n’ayo bamugeneye n’ubufasha bushoboka. Ubu twemeranyije n’inzego zibanze ko bigomba gukorwa.”

    Mu bindi bibazo byavugutiwe umuti harimo icy’inzu z’abaturage zangizwaga n’ibikorwa byo gukora umuhanda ariko batarashyizwe ku rutonde rw’abazimurwa.

    Minisitiri Gatete yavuze ko igihe hagiye kubakwa umuhanda hazajya hagurirwa abawuturiye bose kugira ngo batazagerwaho n’ingaruka kandi n’abo zagezeho bakishyurwa vuba umuhanda utararangira nk’uko byari bisanzwe bigenda.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije gukemura ibibazo bikigaragara muri gahunda zo kwimura abaturage

  • Ese koko mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhari? –

    Inkuru ikomeza ivuga ko byaje kugera nyuma maze inzoka ikoresha amayeri adasanzwe maze ishuka Eva ngo arye ku giti cyiswe ‘Icy’ubugingo’. Kuva icyo gihe Muntu ahorana inyota yo kugira uburenganzira ku kintu adakunze guhabwa ho uburenganzira cyangwa kugira ubwisanzure aho yabuvukijwe kabone n’ubwo yaba yarahawe ibya mirenge ku ntenyo.

    Reka tuve muri Bibiliya tujye mu buzima busanzwe! Uburenganzira n’Ubwisanzure bwo gutanga Ibitekerezo ni uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu. Ubwo burenganzira bugendana n’inshingano (kubaha icyo amategeko ateganya).

    Iyi ni ingingo umuntu yavuga ko itazigera ivugwaho rumwe kuko impaka ziyigibwaho ni iz’urudaca, haba mu bitangazamakuru, imiryango itandukanye yiganjemo ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubw’itangazamakuru muri rusange.

    Ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bukoreshwa mu bitekerezo by’ubwoko bwose harimo n’ibishobora kubabaza cyangwa kubangamira cyane abandi.

    Ni ihame rishyigikira ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye cyangwa umuryango wo kuvuga ibitekerezo byabo n’ibitekerezo badatinya kwihorera, gukurikiranwa cyangwa guhanwa na leta.

    Ijambo ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo rikoreshwa mu buryo bumwe ariko, mu buryo bwemewe n’amategeko, rikubiyemo igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gushaka, kwakira no gutanga amakuru cyangwa ibitekerezo, tutitaye ku buryo bwakoreshejwe.

    Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bwemewe nk’uburenganzira bwa muntu hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itangazo ry’Amasezerano Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (UDHR) kandi ryemewe mu mategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu mu masezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu na Politiki (ICCPR).

    Abo mu Burengerazuba bw’Isi usanga akenshi bashinja ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda kuniga ubwisanzure bwo kugaragaza icyo umuntu atekereza haba mu ruhame cyangwa mu miyoboro itandukanye irimo itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byumvikana kenshi zifatira ibihano ibihugu, ibigo by’ubucuruzi cyangwa se abategetsi ku giti cyabo babashinja kubangamira ubwisanzure n’ukwishyira ukuzina kw’abo bayobora mu nguni zitandukanye.

    Nko mu Rwanda, abahanga bagaragaza ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo buhari ahubwo usanga hari benshi bashobora kwanga gutanga ibitekerezo ku bw’inyungu zabo runaka ariko mu by’ukuri ntawe uba wabafunze umunwa.

    Impuguke mu itangazamakuru ndetse akaba yaranabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda [ARJ], Muganwa Gonza, yavuze ko nk’umuntu usanga ari umudepite cyangwa undi muyobozi muri leta akanga kugaragaza ibitekerezo bye atinya ko yazakurwa kuri iyo mirimo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ubwisanzura burahari ariko ntabwo bukoreshwa, hari n’impamvu […], reka tuvuge nk’abanyepolitiki bafite ibitekerezo bagatinya kubivuga ku mugaragaro ariko baba babaze inyungu.”

    Yakomeje agira ati “Ashobora kureba ati niba ndi Depite nimvuga ibi n’ibi, umwanya wanjye ndawutakaza, ariko aba yafashe icyemezo gishingiye ku byo atekereza. Inkuru tubona mu bitangazamakuru mpuzamahanga ntabwo ari uko ziba zibujijwe mu Rwanda ahubwo ni uko abantu baba batinye gukoresha uburenganzira bafite bwo kuzitangaza.”

    Muganwa yavuze ko amategeko y’u Rwanda asobanura neza ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo bwemewe ahubwo wenda ikibazo ari icy’abantu batabukoresha ku bw’izo nyungu runaka baba baharanira.

    Ni bwinshi, ariko ntibukoreshwa!

    Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru biteganywa n’Ingingo ya 38 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhuzwa kenshi n’ubw’itangazamakuru kubera ko itangazamakuru ari umwe mu miyoboro ikoreshwa muri kwa gutanga ibitekerezo.

    Iyi ngingo ivuga ko ‘ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta’.

    Ikomeza igaragaza ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we.

    Itegeko Nshinga risobanura neza ko uko ubwo bwisanzure bukoreshwa n’iyubahirizwa ryabwo biteganywa n’amategeko.

    Muganwa yavuze ko umuntu wese aba afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko itegeko rivuga ko umuntu adashobora gukoresha ubwo burenganzira mu gutesha agaciro abandi bantu ari nayo mpamvu usanga hari amategeko akumira ibyaha bimwe na bimwe nk’itegeko ry’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Kuba ufite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ntabwo bivuze ko uhutaza mugenzi wawe.”

    Yakomeje agira ati “Abantu benshi bakunze kuvuga ngo mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buhari ariko njye ntabwo nemeranya nabo. Ahubwo ubuhari ntabwo bukoreshwa bihagije, yaba abaturage ubwabo cyangwa itangazamakuru, hari ubwisanzure bwinshi kuruta ubukoreshwa.”

    Muganwa avuga ko kuri ubu ikoranabuhanga ryaguye cyane imiyoboro abantu bakoresha batanga ibitekerezo aho usanga bifashisha za YouTube, Twitter, Facebook n’ahandi, aho ibintu byinshi byavugwaga ntibimenyekane ubu bisigaye byoroshye kuko aho kubinyuza habaye henshi.

    Ku rundi ruhande ariko avuga ko leta idakwiye kugenzura ibivugirwa cyangwa ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ahubwo abazikoreraho ibyaha bakwiye kujya bahanwa hifashishijwe amategeko ahana ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ubwisanzure bwabaye iturufu kuri benshi …

    Umuhanga mu bukungu Amartya Kumar Sen, mu gitabo yise ‘Freedom as Development’ agaragaza ko iterambere ridashoboka nta bwisanzure mu nguni zitandukanye, mu gihe abategetsi benshi b’abanyagitugu bagaragaza ko igikenewe ari iterambere naho ubwisanzure atari ngombwa.

    Abaharanira kugera ku butegetsi cyangwa se abarwanya Leta z’ibihugu byabo (Opposition) iturufu bakunze gushyira imbere ni uguharanira ko ngo “rubanda rubona ubwisanzure mu gihugu cyabo”.

    Ni mu gihe hari n’abandi bagaragaza ko ubwisanzure ari nk’igikoresho cyazanywe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi mu kugenzura ibindi bihugu, bakemeza ko hari Demokarasi, ubwisanzure n’izindi ngingo bibereye ibihugu by’abanyaburayi hakaba n’ibereye ibihugu byabo.

    Muganwa avuga ko nka leta hari ibintu bitandukanye ishobora kuba idakora neza, bityo umuturage uri mu gihugu cyangwa umuryango runaka ukaba watanga ibitekerezo ugaragaza ibyakorwa mu gukosora.

    Ku rundi ruhande ariko, avuga ko impamvu n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bufite aho bugarukira nk’uko itegeko ribiteganya, ari uko hari ingaruka zitandukanye ibitekerezo by’abantu bishobora kuzana.

    Ati “Ntabwo nkeka ko hari umuntu wari wabihanirwa, ahubwo impamvu uburenganzira bwose bufite aho bugarukira, hagomba kubaho gushyira ku munzani ingaruka. Reka tuvuge bemeye bakavuga ngo ni uburenganzira bw’umuntu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zaba izihe? Ingaruka zaba uko ishobora kongera kuba cyangwa byateza umutekano muke mu gihugu.”

    Yakomeje agira ati “Ubwisanzure ntabwo bwakwemerwa kugira ngo bubangamire abandi, kubera ko Jenoside kugira ngo ibe, hagomba kubaho abafite ingengabitekerezo, ikindi ni imvugo z’urwango cyangwa gutesha agaciro abandi […], ikindi uwakoze Jenoside aba agomba kuyihakana cyangwa kuyitesha agaciro kugira ngo azimanganye ibimenyetso.”

    Muganwa avuga ko muri rusange ubwisanzure buhari ariko n’amategeko aba agomba kubahirizwa.

    Ati “Ubwisanzure burashoboka, turi muri demokarasi ariko habaho n’ayo mategeko akumira urwango. Iyo urebye no mu gitabo cy’amategeko ahana usanga hari aho bavuga ko umunyamakuru atemerewe guha umwanzi ijambo, ntabwo wavuga ngo njyewe ngomba gushyigikira igihugu cyateye u Rwanda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kubwira IGIHE ko n’ubwo mu gihugu abantu bemerwa n’itegeko gutanga ibitekerezo badakwiye kunyuranya n’andi mategeko nk’irihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

    Abashakashatsi bagaragaza ko mu byiciro byo gushyira mu bikorwa Jenoside, icya nyuma ari ukuyihakana ariyo mpamvu buri wese akwiriye kurwanya ubigerageza yaba abizi cyangwa atabizi.

    Gonzague Muganwa ni umwe mu bemeza ko mu Rwanda hari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ahubwo ko abantu babukoresha nabi

  • Ukudindira gukomeye mu mushinga wa miliyoni 120$ wari witezweho kuhira hegitari 7000 i Kirehe –

    Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2017 wubakwa n’ikompanyi y’Abahinde ya OM Metal & SPML ikagenzurwa na WAPCOS LTD zose zituruka mu Buhinde ari nacyo cyawuteye inkunga binyuze muri banki ya EXIM bank nyuma yo kugirana amasezerano na Leta y’u Rwanda.

    Uyu mushinga wari gukorwa mu byiciro bitatu, icyiciro cya mbere cyari ukubaka ahazafatirwa amazi, icya kabiri kikaba imirima izuhirirwa ndetse n’igice cya gatatu cyo gucamo amaterasi mu mirima izuhirwa kugira ngo amazi atazava imusozi akangiza imyaka.

    Wakorewe inyingo mu 2013 utangira kubakwa muri Nzeri 2017, byari biteganyijwe ko kubaka bizarangira muri Mutarama 2019, nk’uko byari biri mu masezerano ngo Abahinde nibo bari kubaka uyu mushinga ndetse 75% by’ibikoresho akaba ari naho bituruka.

    Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yasuye uyu mushinga agaragarizwa bimwe mu bibazo byatumye udindira.

    Umukozi wa RAB unahagarariye leta mu gukurikirana uyu mushinga, Ndayishimiye Pierre Celestin, yavuze ko bagitangira kubaka hajemo impinduka nyinshi zitari zitezwe ari nazo zagiye zidindiza uyu mushinga.

    Ati “Bijya gutangira baraje basanga ubuso bwuhirwa bwari bwarashyizwemo budakwiye kuko basanze ari mu bitare bisa n’aho ari ibintu bafotoye bakoresheje indege, hakurikiyeho gushaka ubundi buso kuko hano ubuso buzuhirwa ni hegitari 660.”

    Yakomeje avuga ko mu masezerano bavuga ko hazuhirwa ubuso bungana na hegitari 840 nyamara ngo bakubiyemo n’izizubakwaho imihanda n’inzu z’abaturage, nyuma yo kubona ko hari ubuso bitashoboka ko bwuhirwaho ngo hari ubutaka buriho inzuri bwahise buhindurwa ubwo guhingwaho mu gushaka ubuso bunini bwakuhirwaho.

    Ndayishimiye yavuze ko ibi byakerereje uyu mushinga binatuma hakorwa indi nyigo nshya itandukanye n’iyakozwe bwa mbere.

    Ati “Ikindi cyahindutse ni inzu zari kubakwa, bari kuzubaka inzu imwe bakajya bafunga Akagera amazi akinjira muri iyo nzu, bagiye kureba basanga iyo nzu yubatswe nabi biba ngombwa ko basubiramo inyigo hubakwa n’indi nzu izoroshya akazi, izo mpinduka zose nizo zabiteye ku buryo byageze muri Mutarama 2019 umushinga utaratangira.”

    Ibigo biturutse mu Buhinde birashyirwa mu majwi mu kudindiza uyu mushinga

    Ndayishimiye yavuze ko nubwo hagiye habamo ibibazo bitandukanye muri uyu mushinga, ibigo bituruka mu Buhinde byari kubaka nabyo bidakora neza nk’uko bikwiriye, yavuze ko hashize imyaka itatu n’igice bagenda biguru ntege mu buryo buteye inkeke.

    Ati “Nk’iyo hakenewe ibikoresho bagomba gukora raporo ikigo cyabo kikabyemeza, bakabijyana muri RAB bakabyemeza, RAB nayo ikabijyana mu Buhinde muri banki yatanze inguzanyo nayo ikabona kubyemeza.”

    Yakomeje avuga ko n’iyo batanze inyemezabwishyu bisaba amezi atari munsi y’atatu n’atanu kugira ngo izemezwe kubera za nzira inyuramo. Ibi ngo bituma nta kintu na kimwe gikorerwa ku gihe nk’uko byari biteganyijwe, yavuze ko ibigo byubaka bimaze kongererwa igihe inshuro eshanu uhereye ku gihe amasezerano yari kurangirira ariko ngo n’ubu byarananiranye.

    Ibikoresho byose bikoreshwa mu bwubatsi 75% bituruka mu Buhinde

    Kimwe mu bidindiza uyu mushinga cyagaragajwe kandi harimo no kuba ubwo hasinywaga amasezerano harashyizwemo ko 75% by’amafaranga ari mu masezerano agomba kuguma mu Buhinde biciye mu bakozi, ibikoresho n’ibindi nkenerwa.

    Ndayishimiye yagize ati “Ubundi mu masezerano harimo ko 75% by’amafaranga agomba gusubira mu Buhinde haba mu bikoresho ndetse n’abakozi, haramutse hagaragajwe ko batabishoboye umushinga wahagarara.”

    Meya Muzungu Gérard uyobora Akarere ka Kirehe nawe avuga ko kuba ibikenerwa byose bituruka mu Buhinde bituma bakoresha abakozi bake cyane ku buryo bidindiza uyu mushinga, yavuze ko Abanyarwanda bahabwa akazi ari bake cyane ugereranyije n’abakakabonye.

    Ndayishimiye yakomeje avuga ko kuri ubu bategereje ibikoresho biri mu Buhinde aho bimaze amezi abiri n’igice. Ngo ubu bamaze ayo mezi nta kintu na kimwe bakora ngo kuko bababwiye ko ahapakirirwa ibi bikoresho mu Buhinde bakiri muri guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19.

    Umwe mu banyarwanda bakora ubwubatsi muri uyu mushinga utifuje gushyira hanze amazina ye waganiriye na IGIHE, yavuze ko ubu hari abakozi batageze no kuri 20 ngo nabo bakora rimwe na rimwe, yavuze ko abakuriye uyu mushinga batajya bifuza gukoresha abakozi benshi ari nabyo asanga biwudindiza.

    Umuriro uzakoreshwa mu kugeza amazi mu mirima abaturage ntibabasha kuwigondera

    Indi mbogamizi yagaragarijwe Guverineri Gasana Emmanuel ni umuriro mwinshi uzakoreshwa abaturage badashobora kwigondera, Ndayishimiye yavuze ko nibura hazakoreshwa kilowatt 2000 agasanga abaturage batabasha kuwishyura kugira ngo buhire imyaka yabo.

    Yavuze ko hatekerejwe uburyo haboneka imirasire ikaba ariyo izajya ikoreshwa gusa ngo ntibirakunda ko iyo mirasire iboneka ngo biracyari mu nyigo hagamijwe gushaka uburyo umuturage uzajya wuhirirwa yabona inyungu.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira, gutunganya ubutaka na Inovasiyo mu ikoranabuhanga muri RAB, Ruzibiza Emile, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga wadindiye cyane ugereranyije n’igihe wakagombye kurangira, avuga ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo zagihagurukiye ku buryo bizeye ko uzarangira mu minsi ya vuba.

    Ati “Turimo gushyiramo imbaraga hari ibikoresho bikiri hanze ariko byaratumijwe, birumvikana ko umushinga wadindiye mu gihe cya COVID-19 mu Buhinde, barahagarika ariko ubu batangiye gukora, hari aho batangiye gucukura igisigaye ni ugushyiramo amatiyo mu mirima, hari ayaje hari n’andi akiri hanze ataraza.”

    Ruzibiza yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho amakipe menshi y’abakozi ku buryo bihutisha ibikorwa ngo mu mezi atatu ari imbere bazabe basoje abaturage batangire kuhira.

    Uyu mushinga wari witezwe gufasha abantu kuhira

    Wari witezweho gufasha abaturage kuhira

  • Imiterere y’ubwiherero bwa SATO bufite umwihariko wo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda –

    Igikorwa cyo gutanga ubu bwiherero cyabaye ku wa 31 Werurwe 2021 cyitabirwa n’ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Gahanga II ndetse n’abayobozi ba SATO Rwanda.

    Iyi misarane ikoze mu buryo yoroshya ibijyanye n’isuku, nk’aho iyo umuntu amaze kuyikoresha ihita yipfundikira kugira ngo umwuka mubi cyangwa isazi ziyivamo zitagira ingaruka mbi ku bandi.

    Ni imisarane ikoze ku buryo kuyitunganya bitwara amezi make mu bwoko bwayo butandukanye burimo iyo kwicaraho cyangwa gusutamaho. Mu bijyanye no kuvidura ubwiherero, nabyo byorohera ababikora kuko abantu batabasha gushyiramo ibyo babonye byose.

    Rubaduka Mathias uyobora Itorero ry’Abangilikani muri Paruwasi ya Gahanga iri shuri ryubatsemo, yavuze ko SATO Rwanda yafashije iki kigo mu guharanira isuku ndetse no kurwanya indwara zishobora guterwa n’umwanda.

    Ati “Aho ubu bwiherero bwagereye muri iki kigo, hari byinshi bwahinduye, nta mwanda buteza, nta sazi zitumuka mu bwiherero, ubona ko n’abana bajyamo mu buryo bworoshye. Nta munuko kubera ko zirifunga zikanifungura iyo bibaye ngombwa. Rero twashimira umuyobozi wa SATO Rwanda kubera uburyo yagiye atwitaho muri iki gihe tumaranye.”

    Umuyobozi wa SATO mu Rwanda, Ntaganira Cyrus, yavuze ko ubwiherero bwa SATO bufite umwihariko wo kugabanya amazi abantu bakoreshaga babusukurura.

    Ati “Ubwiherero bwa SATO bukozwe muri Pulasitiki, bufite umwihariko wo kwipfundura bukanipfundikira igihe bumaze gukoreshwa. Ikindi ni uko uburyo ubwiherero bwa SATO bukoze muri wa mubiri wabwo, umwanda iyo ugiyeho uhita ugenda, ikindi bikanafasha mu kubusukura kubera ko busukurwa n’amazi make, ni ukuvuga igikombe kimwe cy’amazi gishobora kuwusukura.”

    Yavuze ko bahisemo guha iri shuri ubwiherero kuko ubwo ryari risanganywe bw’umwobo buteza ibibazo bitandukanye.

    Ati “Iriya misarani yatezaga ikibazo cyane cyane nk’aho idapfundikiye kuko ubona amasazi ajyamo akaba yateza umwanda ku bintu ndetse abantu bakandura indwara zitandukanye zirimo izimpiswi, inzoka.”

    Ntaganira yavuze ko n’abana babukoresha nta mpungenge ababyeyi bakwiye kugira z’uko bashobora kugwamo nk’uko bigenda ku isanzwe y’ibyobo.

    Mu gukomeza kurwanya icyorezo cya COVID-19, hanatanzwe robine ebyiri za SATO zifite umwihariko wo gukoresha amazi make kandi umuntu agakaraba neza uko abyifuza.

    SATO ikomoka mu Buyapani, mu Rwanda ikaba ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu nyubako ya Ecomem Co Ltd.

    Ikora imisarane irimo iyo gusutama, igura 8000 Frw na 12 000 Frw n’iyo kwicaraho igura 15 000 Frw iboneka mu nyubako zose zo mu Rwanda zicuruza ibikoresho by’ubwubatsi.

    Ubwiherero bwa Sato bufasha kurwanya umwanda n’indwara zishobora guterwa nawo

    SATO Rwanda yanahaye iki kigo cy’ishuri robine

    Abarimu b’Ikigo cy’amashuri abanza cya Gahanga ya Kabiri bashimiye ubuyobozi bwa SATO Rwanda bwabahaye ubwiherero bwiza

  • LIVE: Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ibyaha biregwa Rusesabagina n’uko yabikoze (Amafoto na Video) –

    Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD, Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

    Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri, Ubushinjacyaha bugiye gukomeza kugaragaza imiterere y’ibyaha biregwa Rusesabagina. Ku wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwasobanuye uko uyu mugabo w’imyaka 66 yagize uruhare mu ishingwa rya MRCD na FLN ndetse n’uko yateye inkunga uyu mutwe wari ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    09:43: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu byavuye mu isaka Polisi y’u Bubiligi yakoreye mu rugo rwa Rusesabagina Paul, muri telefoni ye hasanzwemo ibyo yaganiriye na Twagiramungu Faustin.

    Kimwe muri byo ni icyo mu 2018 aho avuga ko “Abahungu banjye bari mu muriro. Ubu sindi hafi, ndi kwiruka hirya no hino nshakira abahungu banjye uko icyo kibazo cyakemuka no kubashakira uko babona ibikoresho ariko ubu simpari.’’

    Ubushinjacyaha buvuga ko inkunga Rusesabagina yateye FLN yabaga azi neza icyo izakora.

    09:36: Ubushinjacyaha bwerekana ko mu mashusho ya Rusesabagina yizeza ubufasha bwe ndetse akanahamagarira abandi bantu bose gutera inkunga ibikorwa bya FLN.

    Buvuga ko nyuma yo kumenya ibyakozwa za Nyabimata, abantu bakicwa we akomeza kwizeza gushyigikira ibyo bikorwa by’iterabwoba.

    Buti “Iki ni ikimenyetso kimwe kigaragaza ko Rusesabagina nk’uwari uyoboye umutwe wa MRCD/FLN yari azi ibizakorwa. Iyo yahabwaga raporo, bagakusanya amafaranga, yabaga azi neza ibyo azakoreshwa. Ni ibintu yari azi neza kandi na nyuma y’aho yakomeje kwemera ko azakomeza gushyigikira iterabwoba.’’

    09:31: Ubushinjacyaha bwavuze ko atari bwo bwafashe video ariko bugasaba urukiko ko mu gihe bizaba ngombwa ko hashyirwaho umuhanga wo kugenzura umwimerere w’ayo mashusho ‘nta kibazo bubifiteho.’

    Bwongeyeho ko ari amagambo ya Rusesabagina kandi mu ibazwa rye ntiyigeze ahakana ko ari aye.

    Mu magambo ye avuga ko FLN yatangije urugamba rwo kubohora igihugu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikorwa byahawe amazina meza ariko ari iby’iterabwoba kuko byanibasiye abaturage b’inzirakarengane.

    09:25: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yagarutse ku mashusho yanyujijwe kuri YouTube yerekana Rusesabagina yemera uruhare rwe mu gushoza intamba ku Rwanda bigizwemo uruhare na FLN.

    Iyi video iri kuri YouTube ifite umutwe ugira uti “Rusesabagina claims deadly attacks on Rwandan territory”.

    Mu magambo ye, Rusesabagina yavuze ko mu 2018 ingabo za FLN hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko mu 2019 ibyo bikorwa bigomba kwihutishwa mu guhagarika ibikorwa na FPR.

    Ati “Uburyo bwose bwa politiki bwarakoreshejwe ariko nta cyagezweho. Ndahamagarira cyane urubyiruko rwa FLN ko rukwiye kugaba ibitero ngo rubohoze Abanyarwanda kandi bagomba kumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine busigaye.’’

    Dushimimana yasabye urukiko kuzashingira kuri iki kimenyetso rukagiha agaciro nyuma yo kugisuzuma.

    AMAZINA YAHIMBWAGA ABARWANYI, UBUSHINJACYAHA BUYASHINGIRAHO NK’INDI GIHAMYA KO RUSESABAGINA YATEYE INKUNGA ITERABWOBA

    09:15: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu ibazwa rye, Rusesabagina Paul yemeye ko bakoreshaga amazina atandukanye mu biganiro byabo aho abarwanyi bitwaga abahinzi, imbunda [amasuka], imbuto [amasasu] mu gihe Champs de bataille yitwaga umurima.

    Dushimimana yavuze ko ‘umuntu umenya imvugo zikoreshwa imbere kandi zitamenywa na buri wese ari igihamya ko yateye inkunga iterabwoba.’

    Yakomeje ati “Ntabwo yagarukiraga ku mwanya wa Présidence kuko n’abari kuri terrain baraganiraga bakamubwira ibyo bakeneye bigomba guhabwa inkunga. Mu gukora ibikorwa byose, Rusesabagina yari azi ko bizakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.’’

    09:05: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yagaragaje ko mu butumwa Munyemana Eric wari Umucungamutungo yandikiye abari bahuriye muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’ barimo na Rusesabagina ababwira ko mu isanduku nta kintu kirimo kandi abahinzi [abarwanyi] bakeneye gufashwa byihutirwa.

    Icyo gihe Munyemana yavuze ko muri uwo mwaka hari hamaze koherezwa ibihumbi 150 by’amayero.

    Rusesabagina Paul ubwo yabazwaga umubare w’amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero.

    08:55: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bimenyetso byerekana ko Rusesabagina yateye inkunga iterabwoba harimo n’ikiganiro cyo ku wa 29 Mutarama 2019, yagiranye na Gen Hakizimana Antoine uzwi nka Geva wari Umuyobozi wa FLN.

    Muri icyo kiganiro, Gen Hakizimana yabwiye Rusesabagina ko ibirindiro byabo byatewe n’ingabo za FARDC, ariko bicamo bamwe.

    Mu byo yamubwiye harimo ko kugaburira abarwanyi barenga 1000 bitoroshye kuko bavuye mu byo bahinze bitewe n’uko bisaba guhaha gusa. Yamubwiye ko bashaka uko bakwegera ‘iwacu’ mu Rwanda

    Rusesabagina yamusubije ko “Waramutse neza, wakoze kuri raporo irambuye, natwe ku ruhande rwacu turacyakubita inzu ibipfunsi. Ndizera ko mu minsi itari myinshi tuzaba hari icyo twagezeho.’’

    Buvuga ko ari igihamya ko Rusesabagina yari azi neza uko amafaranga yoherezwa muri FLN yakoreshwaga bitandukanye n’ibyo yavuze ko atazi uko amafaranga yakoreshwaga.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi. Ni nayo yakoreshaga muri groupe ya WhatsApp aho izina yakoreshaga ari “Pas Besoin.’’

    • Rusesabagina ari kuburanishwa atari mu rukiko

    Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ibyaha byose Rusesabagina Paul ashinjwa. Uyu mugabo w’imyaka 66 ari kuburana atari mu rukiko kuko yikuye mu rubanza avuga ko ‘nta butabera’ yizeye kubona.

    08:44: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yatangiye asobanura ko mu mikorere ya MRCD, urwego rw’umucungamutungo rwabaga rufite imikoranire ya hafi n’abayobozi bakuru b’iyi mpuzamashyaka ku buryo ibyakorwaga byabaga bizwi.

    08:40: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Urubanza rugiye gutangira Ubushinjacyaha busobanura ibyaha biregwa Paul Rusesabagina.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Kigali International Finance Center yahawe ikirango gishya –

    Kugira ngo ibyo bigerweho, umushinga wa KIFC ukeneye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ibyo bikajyana no kubaka ibikorwaremezo bikwiriye iryo shoramari mu Rwanda, guhugura abantu mu ngeri z’imirimo izakorwa muri ibyo bigo no gushyiraho amategeko ashobora kureshya abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.

    Mu koroshya ibikorwa byo kumenyekanisha KIFC, kuri ubu yamaze kubona ikirango gishya izajya yifashisha gifite umwihariko wo kugaragaza umuco nyarwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance, Nick Barigye, yavuze ko iki kirango ari intambwe ikomeye itewe na KIFC.

    Ati “Kumurika iki kirango ni intangiriro y’urugendo rwacu ndetse bikaba intambwe ikomeye itewe na KIFC. Turifuza ko KIFC iba amarekezo mashya y’ishoramari ryinjira ku Mugabane wa Afurika.”

    “Turifuza kuba amahitamo ya mbere mu kwakira ishoramari no kurikwirakwiza ahandi ku Mugabane wa Afurika. Turifuza guhuza abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga n’amahirwe ari muri Afurika. Turifuza guhuza ba rwiyemezamirimo bo ku Mugabane wa Afurika n’ishoramari mpuzamahanga. Turifuza guhuza Abanyarwanda n’Isi”.

    Ubutumwa bukubiye mu kirango gishya cya KIFC bujyanye n’intego z’uwo mushinga, zirimo kuzagira u Rwanda amahitamo meza yo gushoramo imari ku Mugabane wa Afurika, guhanga imirimo, guteza imbere uburezi ndetse no kuvugurura ishoramari ku rwego rwa Afurika.

    KIFC imaze gufasha ibigo bitandukanye kuzana ishoramari ryabyo mu Rwanda, birimo Chancen International imaze gushora miliyoni 700 Frw mu Rwanda. Harimo kandi RB Baphelo yo muri Afurika y’Epfo, itanga ubujyanama mu ishoramari, ikaba inayoboye na Dr. Donald Kaberuka.

    Harimo kandi Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Afurika (FEDA), kikaba ari ishami rya Banki ya Afreximbank, aho byitezwe ko kizashorwamo miliyoni 350$ ku ikubitiro.

    Hari kandi AfricInvest, Westbridge Mortgage na JurixTax nabyo byinjiye ku isoko ry’u Rwanda bigizwemo uruhare na KIFC.

    KIFC imaze kuba umunyamuryango w’amahuriro akomeye ku rwego rw’Isi arimo World Alliance of International Financial Centers (WAIFC) ndetse na Global Financial Centers Index (GFCI).

    Ikirango gishya cya Kigali International Finance Center (KIFC)