Tag: featured

  • Rutsiro: Umuforomo akurikiranyweho gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukozi we wo mu rugo –

    Uyu muforomo ukora ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Karere ka Rutsiro, yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukozi we wo mu rugo.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko byabaye ku wa 27 Werurwe mu rugo rw’uyu muforomo mu Murenge wa Boneza mu Kagari ka Bushaka.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje ku cyaha akurikiranyweho.

    Ati “Yafashwe tariki ya 31 Werurwe 2021 ubu afungiye kuri station ya RIB Ruhango.”

    Murangira yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha aho biva bikagera, by’umwihariko ibyo gusambanya ku gahato kuko bigira ingaruka zikomeye ku wabikorewe no ku muryango nyarwanda muri rusange. Yasabye kandi abantu kujya batanga amakuru ku muntu wese wakoze iki cyaha, imiryango ikirinda kukizinzika no kumvikanisha impande zirebwa.

    Yavuze ko uyu muco mubi ukwiye kurwanywa na buri wese, kandi ko inzego z’igihugu ziteguye kubigiramo uruhare uko bishoboka kose.

    Mu gihe uyu mugabo yahamwa n’icyaha, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.


  • Centrafrique: Sadiki Abass wayoboraga umutwe witwaje intwaro wa 3R yapfuye –

    Amakuru yatanzwe n’uwitwa “Général Bobbo” watangaje ko ari we muyobozi mushya w’uwo mutwe, yavuze ko Sadiki Abass yaguye ku kigo nderabuzima cya Kambakota kiri muri kilometero 320 ugana mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru, Bangui.

    Aljazeera yatangaje ko uwo mugabo wari warashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Amerika, yakomerekejwe n’amasasu yarasiwe mu gitero umutwe wa 3R wagabye mu Mujyi wa Bossembele uri muri kilometero 130 uva i Bangui ku wa 16 Ugushyingo 2020.

    Ayo makuru ariko yavugurujwe n’Umuryango w’Abibumbye n’abandi bo mu nzego z’umutekano, bavuga ko ahubwo Abass yaba yarakomerekeye mu gico imodoka ye yatezwe mu Ukuboza 2020. Kuva icyo gihe amakuru y’urupfu rwe yagiye ahwihwiswa ariko uwo mutwe ntiwayemeza.

    Sadiki Abass wapfuye ku myaka 59 y’amavuko, yashinze 3R mu 2015 agamije guhangana na guverinoma ya Perezida Faustin Archange Touadéra. Mu 2019 Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, washinje umutwe we kwica abaturage 46, naho muri Kanama 2020 Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bimufatira ibihano bimushinja kwica, gufata ku ngufu, gutoteza no gukura abaturage mu byabo.

    Umutwe wa 3R ni umwe mu ifite ibikoresho kandi umenyereye Amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Centrafrique.

    Mu Ukuboza nawo wiyunze ku yindi iri mu ihuriro rya Coalition des Patriotes pour le changement (CPC) riyobowe na François Bozizé wahiritswe ku butegetsi mu 2013. Intero yaryo ni imwe, guhungabanya umutekano w’igihugu no guhirika Perezida Touadéra ku butegetsi.

    Bi Sidi Souleymane wari uzwi nka Sadiki Abass wayoboraga umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro wa 3R yishwe n’ibikomere by’amasasu yaherukaga kuraswa /Ifoto: PM News

  • Amayobera ku rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda wasanzwe mu ntebe yashizemo umwuka –

    Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, CAVEM.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo urupfu rwe rwamenyekanye. Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe yapfuye.

    Yahise atabaza, maze inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

    Kugeza ubu, nta makuru ahamye y’uko yasanzwe aramenyekana usibye kuvuga gusa ko umurambo we wari mu ntebe.

    Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n’utunyangingo, Microbiology.

    Dr Mushimiyimana yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo

  • Umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo wuzuye utwaye asaga miliyoni 376 $ –

    Mu itangazo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yanyujijie kuri Twitter, yatangaje ko ibikorwa byo kubaka umuhanda Kagitumba- Kayonza – Rusumo, byarangiye ndetse ko wuzuye nyuma y’imyaka itatu imirimo yo kuwuvugurura itangiye.

    Rigira riti “Hari mu 2018, imyaka itatu irashize dutangiye kuvugurura no kongera umuhanda wa kilometero 208 wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo. Uyu munsi umuhanda wo ku rwego rw’Akarere wabaye Nyabagendwa ushobora guhuza Umuhora w’Amajyaruguru n’uwo Hagati kandi wuzuye utwaye miliyoni 376.5 $.”

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe iterambere ry’umirimo y’ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, Patrick Emile Baganizi, yavuze ko imirimo yo kubaka yagenze neza kandi ko hatabayeho gutinda kuko byahuye n’igihe bari bihaye.

    Yavuze ko uyu muhanda witezweho byinshi ku baturage batuye mu turere wubatsemo twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe, ndetse ko uzoroshya urujya n’uruza mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Ati “Icyo abantu bazungukira kuri uwo muhanda nk’uko byumvikana mu turere unyuramo, abaturage baratangira gutekereza ibikorwa by’iterambere bijyanye n’uburyo hameze. Ikindi bigiye gufasha mu guhuza ibihugu, muribuka ko imodoka zivanye ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa ziwukoresha kugira ngo zigere Kagitumba n’iziva i Dar es Salaam zikagera ku mupaka wa Rusumo. Rero iyo imodoka zitwaye ibicuruzwa zinyura mu muhanda ukozwe neza igihe byamaraga mu nzira kiragabanuka.”

    Yavuze ko nta kibazo cy’abaturage cyangwa se abandi bagize uruhare mu mirimo cy’uko batishyuwe kizabaho kuko mbere yo kwishyura rwiyemezamirimo abanza kwerekana ko yakemuye ibyo bibazo.

    Ati “Ukuntu dusigaye dukora imirimo yo kubaka imihanda, kugira ngo dusinyire rwiyemezamirimo inyemezabwishyu ya nyuma, abanza kuzana ibyemezo biturutse mu karere cyangwa mu mirenge ibyo bikorwa byanyuzemo bigaragaza ko yamaze kwishyura abaturage yakoresheje, bivuze ko hariya ibyo bibazo bitazabaho.”

    RTDA yavuze ko umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wubatse mu buryo bwagutse kandi uzorohereza abawukoresha kuwugendamo.

    Uyu muhanda ubu ni nyabagendwa, witezweho koroshya urujya n’uruza mu bucuruzi

    Abaturiye uyu muhanda bazawungukiraho byinshi

    Ibikorwa byo kubaka uyu muhanda byatangiye mu 2018

    Amafoto: Mininfra


  • U Rwanda rwakiranye yombi umwanzuro wo gukomeza gufunga Théoneste Bagosora –

    Bagosora afungiye muri gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35, nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.

    Ku wa 6 Werurwe 2019, yari yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye. Ku wa 2 Mata nibwo Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa atararangiza igihano cye nk’uko yari yabisabye.

    Minisiteri y’Ubutabera ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yakiriye neza uyu mwanzuro wo gukomeza gufunga uyu mugabo ‘wakoze ibyaha ndengakamere’.

    Iti “Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza umwanzuro wa Perezida wa IRMCT wo ku wa 1 Mata 2021, uhakana icyemezo cyo kurekura Bagosora Théoneste mbere y’igihe.”

    “Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gusaba inshuro nyinshi IRMC gusesengura ’uburemere bw’icyaha cyangwa ibyaha ufunzwe yahamijwe’ ku mwanzuro wo kumurekura mbere y’igihe.”

    Minisiteri y’Ubutabera yakomeje itangaza ko ibyaha bya Bagosora bikomeye ku buryo bitari bikwiye ko arekurwa.

    Iti “Ibyaha bya Bagosora birakomeye ku rwego ndengakamere, bitari ukubera gusa ko ari ibya kinyamaswa ahubwo ari ukubera akaga byateje ndetse n’uruhare rukomeye yagize nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo bitaza kuba ibikorwa bye, byashobokaga ko ibyabaye byari gukumirwa.”

    Icyemezo cyo kwanga kurekura Bagosora mbere y’igihe, Umucamanza Carmel Agius yavuze ko yagishingiye ku kuba ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse yemeza ko nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.

    Mu gufata iki cyemezo kandi hashingiwe ku mpamvu z’uburemere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka.

    Bagosora yari yasabye kurekurwa kuko amategeko ya IRMCT agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Yamenyekanye cyane kubera ijambo yavuze ku wa 9 Mutarama 1993, ubwo yari mu biganiro byo kwemeza igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka.

    Bagosora wari uhagarariye Leta y’u Rwanda yasohotse yarakaye avuga ko “atashye agiye gutegura imperuka.”

    Ku wa 18 Ukuboza 2008 nibwo ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu. Ni nyuma y’uko yari yafatiwe muri Cameroun tariki ya 9 Werurwe 1996.

    U Rwanda rwakiriye neza umwanzuro wo gukomeza gufunga Bagosora. Aha hari mu 1997 ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko muri Tanzania

  • Kimisagara: Polisi yafashe abantu 43 basengeraga mu rugo rw’umuturage, barimo abavuga ko badatinya Covid-19 (video) –

    Ahagana saa kumi z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021, ni bwo aba bakirisitu uko 43 biganjemo abagore bafite abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw’umuturage.

    Amakuru yo kugira ngo aba baturage bafatwe yatanzwe n’abandi baturage ndetse abafatiwe mu cyuho barimo gusenga bahise bemera icyaha banagisabira imbabazi.

    Mukamuzungu Claudine yavuze ko nabo bazi ko Covid-19 ihari ariko agaragaza ko bagerageza kuyirinda kuko abasengera mu rugo rwe baba bambaye udupfukamunwa.

    Ati “Ni ubuyobozi bwadufashe bwadufatiye mu Kagari ka Kimisagara dusengera mu rugo iwanjye, abantu nyine rimwe na rimwe hari ubwo tujya dusengana ni ubwo buryo bajemo, turabizi ko bibujijwe ariko ndabisabira imbabazi.”

    Yakomeje avuga ko abasengera mu rugo rwe baba bambaye agafukamunwa n’ubwo baba bacucitse mu kwirinda Covid-19.

    Karengera Jean Bosco we avuga ko nta bwoba baba bafite bwo kwandura Covid-19 kuko ngo baba bari kumwe na Yesu.

    Ati “Turabizi ko bibujijwe ariko nta bwoba tuba dufite bwo kwandura Covid-19 kuko Yesu yavuze ngo aho nzaba ndi nzaba ndi kumwe namwe kandi nzabarinda ibyago n’amakuba bibasha kubageraho rero no mu byago niyo ndwara irimo.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yashimiye abaturage batanze amakuru anabashishikariza gukomeza kuyatanga kugira ngo abakomeza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakomeze gufatwa.

    Ati “Icya mbere bitanga ishusho y’uko abantu batumva, abantu batumvira amabwiriza, abantu batumvira inama, ko hari abantu batumvira amabwiriza yo kugira ngo birinde iki cyorezo kandi ntabwo ari byo icya Kabiri.”

    “Abaturarwanda bagomba kumva, upfa kuba urenga ku mabwiriza ugakora ibinyuranyije nayo kwirinda no kurinda bagenzi bawe abaturage nk’aba baduhaye amakuru bakayaduha polisi izaza n’ubundi ibikubaze.”

    Yakomeje agira ati “Ariko noneho reka dushimira abaturage baduhaye amakuru baba barabonye ibyabaye bakavuga ngo ntibyemewe, turabashishikariza ko atari hano honyine mu mirenge myinshi igize Umujyi wa Kigali no mu Turere twayo hirya no hino mu gihugu nibatange amakuru kuko hose polisi irahari n’itangazamakuru rirahari noneho aba bantu bashaka guteza ibibazo abandi batiretse ku buryo bagaragazwa.”

    Yongeyeho ko uyu mugore wafashwe abantu basengera iwe agiye gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.

    Nyuma y’aho muri uyu Murenge wa Kimisagara hafatiwe abantu barenga 80 mu minsi itarenga itatu basengera mu ngo z’abaturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Havuguziga Charles, yavuze ko aba bantu bose bafatiwe muri ibyo bikorwa babiterwa n’ubujiji kuko abenshi baba bagaragaza ko batakwandura kuko baba bari kumwe na Yesu.

    Aba bantu bose bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage Kimisagara

    Umubare munini w’aba bantu bafashwe bari abagore

    Bamwe bari bafite n’abana

    Karengera Jean Bosco we avuga ko nta bwoba baba bafite bwo kwandura Covid-19 kuko baba bari kumwe na Yesu

    Mukamuzungu Claudine yavuze ko yemera ikosa ryo kuba aba bantu basengeraga mu rugo rwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yashimye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe

  • Ku gicumbi aho byabereye; ubuhamya bwa Gitifu Nsengiyumva warashwe ‘n’abahungu ba Rusesabagina’ akarokoka ku bw’amahirwe –

    Mu myambaro isa nk’iya gisirikare, bitwaje imbunda ku ntugu n’utundi dukoresho, aba bahungu ba Rusesabagina, nk’uko yakunze kubita mu biganiro yagiranye na Faustin Twagiramungu mu 2018, baruhukiye mu gasanteri gato k’ubucuruzi kari ahitwa i Nyabimata ya Nyaruguru, babwira abaturage ko ikibagenza ari “Uguhindura Leta ya FPR, mwe mube abahamya b’ibyo dushaka”.

    Muri iryo joro, izo nyeshyamba zari hagati ya 50 na 80, zasanze abaturage bari kureba umupira, zikuramo umusore witwa Habarurema Joseph zimusaba kujya kuberaka aho urugo rwa Gitifu wa Nyabimata ruherereye.

    Bitewe n’uko icyo gitero cyari cyitwaje imbunda, Habarurema nta mahitamo menshi yari afite uretse kujya imbere agakora ibyo bamutegetse byose, bitaba ibyo bakamurasa.

    Mu nzira ariko impungenge zari zose, kuko Habarurema yakomeje kwibaza ikigenza izo nyeshyamba, gitumye bajya guhiga gitifu mu ijoro kandi bitwaje intwaro, bakaza bafite amahane atamenyerewe ku Ngabo z’u Rwanda, kandi ubona n’imyitwarire yabo ari imwe igayitse ya gishumba.

    Amaherezo yaje gufata icyemezo, yiyemeza kutageza icyo gitero kwa gitifu kuko yari yamaze gusobanukirwa ko ikizanye abo bagabo atari inkuru nziza, ahitamo kubahakanira ababwira ko atazi aho urugo rwa gitifu ruherereye.

    Mu gihe yari amaze kubabwira ko “Atazi aho gitifu atuye”, abo bagizi ba nabi bararakaye cyane bahita banamurasa arapfa, aba umuntu wa mbere wari uguye muri icyo gitero cyahitanye abantu babiri.

    Gitifu mu menyo ya Rubamba

    Amaherezo izi nyeshyamba zaje kugera ku rugo rwa gitifu Nsengiyumva Vincent, zibanza kurugota impande zose kandi ubwo amasasu aregeye mu mbunda.

    Nta rusaku bazanye kuko gitifu atamenye ikiri kujya mbere hanze y’urugo, kugeza ubwo bamaze kurugota neza maze umwe muri bo yegera urugi akomanga bisanzwe nk’undi mushyitsi wese.

    Gitifu wari ubanye n’abaturage neza, yagize ngo ni abashyitsi bamugendereye nk’uko byari bisanzwe, ubwo anyarukira ku rugo agira ngo abafungurire, ariko akubitwa n’inkuba agikuraho rideaux, agasanga ni abagabo bafite imbunda, barakaye kandi bambaye imyenda ijya kumera nk’iya gisirikare.

    Mu kiganiro yagiranye na Kivu Press Agency, Nsengiyumva yasobanuye uburyo ibyamubayeho byari biteye ubwoba.

    Ati “Bari buzuye hano [imbere y’umuryango w’inzu] ari benshi, bose batunze imbunda hano, mbabonye rero, rideaux uko nari nyifashe sinabashije kuyisubizaho, nabaye nk’igiti kuko nabonye ko bindangiriyeho”.

    Mu gihe yari akibaza ibyo ari abona imbere ye, abagoteye mu gikari bari bamaze kwitegura, umwe muri bo aboneza imbunda ye neza arekura urufaya rw’amasasu, rimwe rifata gitifu inyuma ku mutwe yikubita hasi.

    Mu gihe amasasu yarekurwaga, ku rundi ruhande izindi nyeshyamba zari zadukiriye imodoka ya RAV4 yari iparitse hanze kwa gitifu, ziyishumikaho umuriro irashya irakongoka, ndetse umuriro unafata igice kimwe cy’inzu na cyo kirashya, usibye ko nyuma cyaje kuvugururwa ubu inzu ikaba imeze neza.

    Umutabazi wabaye igitambo

    Nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu no kubona umwotsi mwinshi mu kirere, umuturage witwa Habimana yagiye kwa Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle, ajyanywe no kumugezaho akaga kari kugwirira umurenge wabo.

    Munyaneza yahise ahaguruka bwangu ajya gutabara, agera kwa gitifu atazi ibiri kuba ubwo aba akubitanye n’inyeshyamba. Inyeshyamba zahise zimwaka telefoni ye, undi arayibaha. Zimusaba noneho kuva aho akagenda, undi arahindukira afata inzira.

    Akireba inyuma mbere yo gutsimbura, inyeshyamba zahise zimurasa amasasu mu kuguru n’ukuboko kw’ibumoso yikubita hasi, ziramwegera zitangira kumukubita imigeri ziziko yamaze gushiramo umwuka.

    Hagati aho, uku gutabara kwa Munyaneza kwabaye nk’ugutuma inyeshyamba zidakomeza gushyira imbaraga kuri gitifu gusa, ndetse zitangira guta umutwe kuko abantu bari batangiye no kuvuza induru.

    Nsengiyumva yagize ati “Yari yaje kuntabara, ni nawe watumye nanjye mbaho kubera ko iyo ataza bari kundasa”.

    Ku bw’amahirwe, aba bagabo bombi ntibapfiriye aho, ariko Munyaneza yaje kugwa mu bitaro bitewe n’ibikomere yari yagize kubera amasasu yarashwe.

    Gitifu Nsengiyumva nawe yajyanywe kwa muganga, abagwa mu mutwe akurwamo amasasu, ariko hagira uduce tumwe tutari bubagwe bitewe n’imiterere y’ahantu twari mu mutwe, ku buryo twamusigiye ubumuga bwa pararize ku gice kimwe cy’umutwe we.

    Yaragize ati “Hari igice babashije kubaga, ariko hari icyo batabashije kubaga bitewe n’imiterere yaho kuko hari za fragment (ibice by’amasasu) zasigaye mu mutwe zitaravamo, ariko ubu ni ukubibana nta kundi”.

    Muri rusange, ibitero bya FLN byatewe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, byahitanye abantu icyenda, barimo Mutesi Jacqueline Diane witeguraga gushyingirwa, Atete Ornella w’imyaka 13, Mukabahizi Hilarie, Nteziryayo Samuel, Niyubuhungiro Jeannine, Niyonshuti Isaac, Maniraho Anathole, Habimana Joseph na Munyaneza Fidèle.

    Rusesabagina wari inyuma y’ibi bikorwa byose, kimwe n’abo bafatanyije barimo Callixte Sankara wari Umuvugizi wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18, bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.

    Ikiganiro Gitifu Nsengiyumva Vincent yagiranye na Kivu Press Agency

    Sankara wigambye ko FLN ari yo yagabye ibitero mu Rwanda, ari imbere y’ubutabera

    Rusesabagina wari Perezida w’impuzamashyirahamwe ya MRCD nawe ari mu rubanza n’ubwo aherutse kuvuga ko atazagaruka mu rukiko

    Abarimo abahungu ba Rusesabagina bumviye ibinyoma bye, bari kumwe nawe mu rubanza

  • Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igifungo –

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimwe mu bintu yibukirwaho na benshi ni uko tariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania, hemerezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka, yavuyeyo arakaye cyane.

    Bagosora yari mu Ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Uyu mugabo yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).

    Yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu afungiwe muri Gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35. Tariki ya 6 Werurwe 2019, yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye.

    Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa akarangiriza igihano cye hanze nk’uko yari yabisabye.

    Bagosora yatawe muri yombi tariki ya 9 Werurwe 1996 afatiwe muri Cameroon ahita yoherezwa muri ICTR ku wa 23 Mutarama 1997. Ubwo yitabaga urukiko ku nshuro ye ya mbere ku wa 7 Werurwe 1997, yahakanye ibyaha byose yashinjwaga.

    Ku wa 18 Ukuboza 2018, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu.

    Ku wa 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho akatirwa gufungwa imyaka 35. Mu mwaka wakurikiyeho ku wa 1 Nyakanga 2012, yoherejwe kurangiriza igihano cye muri Mali.

    Ku wa 6 Werurwe 2019, yasabye ko yafungurwa mbere y’uko igihano cye kirangira, avuga ko mu gihe ubusabe bwe bwakwemerwa, yifuza koherezwa mu Buholandi cyangwa se akaba yakomeza gutura muri Mali.

    Amategeko y’uru rukiko, agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.

    Umucamanza ashingiye ku buremere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka, yavuze ko akwiye gukomeza gufungwa ari nako ahindura imyitwarire.

    Mu bushishozi bwe, yavuze ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.

    Ati “Ndashishikariza Bagosora kugira uruhare mu gihe cyo kwitekerezaho, akiyemeza we ubwe gushyira imbaraga mu guhinduka mu myaka iri imbere”.

    Col Théoneste Bagosora yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941, yinjira mu gisirikare arangije amashuri yisumbuye muri Seminari Nto ya Nyundo mu 1962, asohoka ari Sous-Lieutenant mu 1964. Yakoze mu mitwe myinshi y’ingabo, aza gukora muri Minisiteri y’Ingabo, aba Umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege).

    Bamwe mu bantu barekuwe batarangije igifungo

    1. Ruggiu Georges – yasabye ICTR kumurekura mu 2005 ariko iramwangira. Mu 2009, u Butaliyani bwamurekuye ICTR itabizi

    2. Bagaragaza Michel – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye

    3. Muvunyi Tharcisse – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye

    4. Rugambarara Juvénal – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye

    5. Bisengimana Paul – yarekuwe amaze kurangiza 2/3 by’igihano cye

    6. Serushago Omar – mu 2005 yari yangiwe kurekurwa ariko abyemererwa mu 2012

    7. Ruzindana Obed – yarekuwe atarangije igihano cye mu 2014

    8. Sagahutu Innocent – yarekuwe mu 2014 atarangije igihano

    9. Ntakirutimana Gérard – yarekuwe mu 2014 atarangije igihano

    10. Nahimana Ferdinand – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano

    11. Nteziryayo Alphonse – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano

    12. Rukundo Emmanuel – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano

    13. Simba Aloys – yangiwe kurekurwa mu 2016; ariko aza kubyemererwa mu 2019

    Théoneste Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igifungo cye cy’imyaka 35. Uyu mugabo afungiye muri gereza yo muri Mali

    Bagosora aha yari ari kuganira n’umwuganizi we / Ifoto: AFP

    Umucamanza Carmel Agius niwe wanzuye ko Bagosora akomeza gufungwa

  • Ibirori byo kwizihiza Pasika mu isura nshya –

    Umwaka urengaho iminsi 17 urihiritse icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukangaranya Isi mu buryo budasanzwe kigeze mu Rwanda.

    Bitandukanye n’ibindi byorezo byibasiraga agace kamwe, igihugu, cyangwa umugabane, Covid-19 yo yazengurutse ku migabane yose kandi ikangaranya benshi.

    Ibikorwa bihuza abantu benshi byarahagaze kugeza no ku nsengero mu bihe bitandukanye.

    Magingo aya mu Rwanda hari insengero zitari nke zigifunze kubera kutuzuza amabwiriza yo gukumira icyorezo. Izemerewe gukora zategetswe kutarenza 30% by’ubushobozi bw’abo zisanzwe zakira.

    Mu ntangiriro za Mata buri mwaka, abakirisitu bizihiza umunsi wa Pasika bakunze gushushanya nk’umunsi ubibutsa urupfu rwa Yezu (Yesu) Kirisitu wabitangiye akabapfira ku musaraba.

    Muri iki gihe hari imihango myinshi ikorwa n’amatorero atandukanye mu gushushanyo urwo rupfu.

    Urugero ni nk’inzira y’umusaraba. Ni umwe mu mihango yahuzaga abantu benshi kandi bari hamwe kuko baba bibuka urugendo n’ububabare Yezu yanyuzemo.

    Iyo mihango ntiyemewe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru ku wa 30 Werurwe 2021 ndetse bigashimangirwa n’amabwiriza y’iyi minisiteri yo ku wa 02 Mata 2021.

    Ati “ Ubundi insengero zemerewe gukora ni zo zizakora n’ubundi […] bagiraga igitaramo cya Pasika, twumvikanye ko icyo gitaramo kitazaba abantu bari mu nsengero ahubwo Kiliziya izabinyuza mu bundi buryo, nka radiyo, televiziyo n’ibindi.”

    Yavuze ko kandi muri ibi bihe bya Pasika bifuza ko amatorero yazakomeza kugira uruhare mu bukangurambaga bwo guhashya burundu Covid-19.

    Cardinal Antoine Kambanda aherutse gutangaza ko mu gihe Kiliziya yitegura Umunsi Mukuru wa Pasika, abakirisitu bakwiye guhindura imibereho yabo ya buri munsi, bakayijyanisha n’ibyo Kirisitu ashaka.

    Ati “Bavandimwe rero twe dukurikire Yezu, buri umwe yibaze mu rugendo rwo gukurikira Yezu no kumwigana no gushinga ikirenge mu cye, twibaze igipimo cy’urukundo tumufitiye, kigaragarira mu bwitange dushobora kugirira Yezu mu kumukurikira, mu kwemera kwicisha bugufi, ngo dukurikize umurongo yaduhaye w’ineza itsinda inabi, umurongo w’urukundo utsinda urwango, umurongo w’ubuzima utsinda urupfu kugira ngo tuzukane nawe kuri Pasika.”

    Bishop Nathan Rusengo Amooti uyobora Diyoseze ya Kigali mu itorero Anglican yabwiye The New Times ko Abanyarwanda bakwiye gukomera muri ibi bihe no kurushaho gutekereza ku hazaza aho guheranwa n’amateka y’ibyo banyuzemo muri ibi bihe u Rwanda rwegereje kwinjira mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Amabwiriza insengero zikwiye kugenderaho mu bihe bya Pasika

    Ibikorwa by’inzira y’umusaraba ntibyemewe muri ibi bihe

    Inzira y’umusaraba wari umwe mu mihango uhuza abantu benshi

  • Amayobera ku rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda wasanzwe mu ntebe yashizemo umwuka –

    Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, CAVEM.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo urupfu rwe rwamenyekanye. Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe yapfuye.

    Yahise atabaza, maze inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

    Kugeza ubu, nta makuru ahamye y’uko yasanzwe aramenyekana usibye kuvuga gusa ko umurambo we wari mu ntebe.

    Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n’utunyangingo, Microbiology.

    Dr Mushimiyimana yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo