Tag: featured

  • Ingabire Immaculée yagaye abibasira umuntu wagaragaje ihohoterwa rishingiye ku gitsina –

    Abitabiriye amahugurwa ari kwibanda ku masezerano mpuzamahanga agamije gukuraho impamvu zose zituma umugore akorerwa ivangura, CEDAW, bagaragaje ko hakiri abagore n’abagabo banyuranya n’ihame ry’uburinganire ku bushake.

    Abibasira uwagaragaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hashize igihe ribaye, bagiriwe inama yo kudapfobya amakuru atangwa n’uvuga ko yahohotewe kuko ubutabera aribwo busuzuma ibimenyetso bukamenya niba amakuru yatanzwe yujuje ubuziranenge.

    Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, yabwiye IGIHE ko imyumvire ivuga ko umugore uharanira uburenganzira bwe aba ari ingare idahwitse kuko iyo adafite uburenganzira agenerwa n’amategeko n’ubw’umugabo we buba butuzuye.

    Yavuze kandi ko uwibasira uwagaragaje ko yahohotewe ngo ni uko yabivuze hashize igihe kinini, aba ashaka kwimika umuco wo kudahana.

    Ati “Kugaragaza ko wahohotewe biragora, cyane iyo bishingiye ku gitsina. Impamvu batinda kubivuga ni ipfunwe no kuba kubibonera ibimenyetso bigoye. Akenshi nta butabera ahabwa, kandi bituma n’abo mu muryango we batangira kumuseka ngo yajyaga kwishyira hanze ashaka iki.”

    Yakomeje agira ati “Gutinda kuvuga ko wahohotewe bituma ibimenyetso bibura. Niba wahohotewe, bivuge hakiri kare, kugira ngo nibura ukingire abandi.”

    Umuyobozi wungirije w’Umuryango Utegamiye kuri Leta witwa Benimpuhwe, Mukeshimana Thérèse, yavuze ko abahungu n’abakobwa bakwiye gutozwa kubaha bakiri bato.

    Ati “Umwana w’umuhugu akwiye kumenya ko mu gutera imbere kwe adakwiye gusiga mugenzi we w’umukobwa. Abakobwa bakwiye kumenya uburenganzira bwabo, kuko hari n’abahohoterwa babigizemo uruhare bitewe n’uko batazi uburenganzira bwabo.”

    Umuyobozi w’Umuryango w’abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yavuze ko aho kugira ngo ihame ry’uburinganire risuzuguze abagabo, rishimangira ko umugore n’umugabo bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.

    Abitabiriye aya mahugurwa bitezweho kuzamura imyumvire iboneye ku ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo

    Ingabire Marie Immaculée yavuze ko guharanira uburenganzira bidakwiye gutuma umugore yitwa ingare

    Umuyobozi wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yibukije ko umugore n’umugabo bangana imbere y’amategeko

  • Kimisagara: Abantu 41 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage –

    Ahagana saa Yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021, ni bwo aba bakirisitu 41 barimo n’abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw’umuturage.

    Abafatiwe mu cyuho bari gusenga bari biganjemo abagore batwite n’abafite abana mu gihe abagabo bari batatu.

    Uwitwa Sibomana Eric yavuze ko yemera amakosa yakoze ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati “Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo, turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.”

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yabwiye IGIHE ko yemera amakosa yakoze kubera ko yafatiwe mu cyuho ari gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe.

    Ati “Ubundi badufashe turimo dusenga, ahantu twasengeraga hitwa ku Isoko y’Umugisha. Ni ho njye ntuye, twari tubizi ko gusenga muri ubu buryo bitemewe ariko turasabira imbabazi icyo kintu kubera ko umubare wabaye mwinshi.”

    Yakomeje avuga ko mu rugo rwe hasengeraga abantu muri Covid-19 ariko batari benshi nk’abahafatiwe uyu munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo wigize pasiteri afatiwe iwe ari gusengana n’abantu benshi.

    Ati “Bafatiwe mu rugo rwa Liberte Nestor akaba yarigize umupasiteri, urugo rwe yaruhinduye urusengero kandi nta byumweru bibiri bishize tumufashe asengana n’abantu benshi. Igitangaje ni uko abenshi ari abagore batwite abandi bafite abana ariko ubona ko ari ubujiji kuko iyo ubabajije bakubwira ko baba baje gushaka isoko y’umugisha.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yasabye abaturage kwirinda gusengera mu ngo kuko bitemewe, abashishikariza kujya bagana mu nsengero zakomorewe.

    Ati “Icya mbere ni uko bakoze ibitemewe binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, twagiye tubibabwira ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa se ba bandi bajya ahantu bakavuga ko bagiye kwibabaza bagiye mu butayu. Ntibyemewe.’’

    Abaturage basabwe kujya mu misa no mu nsengero zemewe kuko gusengera mu ngo z’abantu bitemewe cyane cyane iyo bahuye baturutse hirya no hino.

    Bamwe mu bagore batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rw’umuturage barimo gusenga

    Abaturage basanzwe mu rugo rwa mugenzi wabo basenga, bamwe bari bafite Bibiliya basoma ijambo ry’Imana

    Mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 higanjemo abagore benshi batwite n’abafite abana bato

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yemeye amakosa yakoze yo gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe

    Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage

  • Kabuga ntagikurikiranyweho kwinjiza mu gihugu imihoro yakoreshejwe muri Jenoside; byagenze bite? –

    Urubanza rw’uyu mugabo ntiruratangira mu mizi, byitezwe ko icyo cyiciro gishobora kugerwaho mu mwaka utaha wa 2021, ubu ikiri gukorwa ni ugukusanya ibimenyetso byose, abatangabuhamya n’ibindi bikenewe.

    Uyu mugabo agiye kumara umwaka atawe muri yombi nyuma y’indi irenga 20 yihisha hirya no hino ku Isi. Bwa mbere hashyirwaho impapuro zisaba itabwa muri yombi rye, kimwe mu byaha yashinjwaga cyari icyo kwinjiza mu gihugu imihoro yifashishijwe mu kwica Abatutsi basaga miliyoni imwe.

    Bivugwa ko mu Ugushyingo 1993, abuga wari umucuruzi kabombo yinjije mu Rwanda imihoro. Icyo gihe sosiyete ye yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi ibihumbi 50.

    Iduka ry’imihoro ryari iry’umukobwa wa Kabuga?

    Ingingo ijyanye n’iyi mihoro yakunze kuvugwaho byinshi, abarokotse Jenoside n’uyu munsi bemeza ko ariyo yakoreshejwe mu kwica Abatutsi kandi ko aricyo yari yarinjirijwe mu gihugu. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu kinyamakuru GQ Magazine hasohotsemo inkuru iva imuzi urugendo rwo guhiga Kabuga ndetse imihoro na none igarukwaho n’umwe mu bana be.

    Dafroza Gauthier, umwe mu baharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuzemo uburyo umunsi umwe yari yitabiriye urubanza rwa Kabuga i Paris akaza kuhahurira n’umukobwa we umwe witwa Winnie Musabeyezu.

    Ngo yaramubwiye ati “Ndi Umukobwa wa Kabuga, nakubaza ikibazo?”. Undi ati “cyane rwose”.

    Ati “Uratekereza mu by’ukuri ko data ashobora kuba yarakoze ibintu ashinjwa?” Undi ngo yaramusubije ati “Umva, ntabwo ndi umucamanza.”

    Winnie ngo yahise amubwira ati “Uziko ari njye wari ufite iduka i Kigali ryacuruzaga imihoro?” Ngo yakomeje avuga ko ubwo bucuruzi bwari bugenewe ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi aho kuba ubwicanyi, ko inkuru z’uko Kabuga yakwirakwije imihoro ku Nterahamwe mbere y’ubwicanyi atari ukuri.

    Yakomeje agira ati “Ndakurahiye, nta muhoro n’umwe w’ubuntu nigeze ntanga.”

    Inyandiko y’ibirego ku mihoro yakunze guhinduka

    Mu nyandiko y’ibirego bya Kabuga yo ku wa 22 Kanama 1998, uwari Umushinjacyaha wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, Umunya-Cameroon, Bernard Muna, yanditsemo ko “kuva mu 1992, Félicien Kabuga binyuze muri sosiyete ye ETS Kabuga yaguze imihoro myinshi, amasuka n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buhinzi azi neza ko bishobora kuba intwaro mu gihe cy’ubwicanyi”.

    Mu Ukwakira 2004, inyandiko y’ibirego yaje guhindurwa n’Umushinjacyaha wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow. Icyo gihe yavugaga iti “Félicien Kabuga yategetse abakozi ba Sosiyete ye Kabuga ETS kwinjiza imihoro myinshi mu Rwanda mu 1993. Muri Mata 1994, yategetse Interahamwe yari afiteho ububasha gutwara imihoro n’izindi ntwaro ku Gisenyi no kuyikwirakwiza cyo kimwe n’izindi ntwaro ku Nterahamwe zo muri Gisenyi”.

    Iyo nyandiko ikomeza ivuga ko Interahamwe zakoresheje iyo mihoro hagati y’itariki ya 7 Mata na 17 Kamena 1994 mu gutsemba abaturage b’ubwoko bw’Abatutsi. Binyuze mu gutumiza imihoro no kuyikwirakwiza, iyi nyandiko yavugaga ko “Kabuga yafashije kandi yashishikarije ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe”.

    Muri Mata 2011 nabwo hongeye gukorwa impinduka mu birego bya Kabuga kuri iyi ngingo y’imihoro, aho Jallow noneho yanditse ko muri Mata 1994 Félicien Kabuga yategetse Interahamwe yagenzuraga gutwara imihoro no kuyikwirakwiza i Gisenyi, zikayikwirakwiza ku zo muri ako gace hagati ya tariki 3 Mata n’iya 7 Mata 1994.

    Ati “Izo Nterahamwe zakoresheje izo ntwaro n’imihoro i Gisenyi hagati ya tariki ya 7 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994 mu gutsemba no kwica Abatutsi bo muri Komine Rouge no mu bindi bice byo muri Perefegitura ya Gisenyi”.

    Kabuga ntagikurikiranyweho kwinjiza imihoro mu gihugu ku bwa Jenoside

    Ubwo Kabuga yari amaze gutabwa muri yombi, Ubushinjacyaha bwasubiye inyuma bureba neza imiterere y’ibirego bye, bwongera kuvugisha abatangabuhamya dore ko hari hashize imyaka 20 inyandiko z’ibirego bye zikozwe nubwo zagendaga zivugururwa uko ibimenyetso bishya byabonekaga.

    Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz, aherutse gutangaza ko ibimenyetso byose byakoreshwaga mu gukora inyandiko zisaba itabwa muri yombi rya Kabuga zari zimaze igihe, ati “rero byasabye ko dusubira inyuma tureba abatangabuhamya b’icyo gihe, tureba abahari”.

    Icyo gikorwa cyakozwe guhera muri Nzeri umwaka ushize, ibyavuyemo nibyo byashyikirijwe urukiko tariki ya 15 Mutarama byemezwa n’Umucamanza ku wa 24 Gashyantare. Ibirego byo kwinjiza mu gihugu imihoro mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi byakuwemo burundu, gusa ibyo gutwara no gukwirakwiza imihoro mu bice bitandukanye bya Kigali no mu zindi perefegitura nka Gisenyi na Kibuye byo bigumishwamo.

    Ntabwo higeze hasobanurwa impamvu Kabuga adakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu imihoro nk’uko inyandiko zindi z’ibirego zabivugaga. Justice Info yanditse ko ibiro bya Brammertz bitigeze bigira ibisobanuro bitanga kuri iyi ngingo.

    Hari indi mihoro yinjiye mu gihugu

    Ku rundi Stephen Rapp, Umunyamerika wahoze akurikiye ubushinjacyaha bwa ICTR, yatangarije Justice Info ko hari ibimenyetso bindi bigaragaza hari indi mihoro yaguzwe na sosiyete itandukanye n’iya Kabuga aho ngo yari yaguzwe nk’igikoresho cyo kwifashisha mu buhinzi mu Rwanda no muri Zaire.

    Ati “Twari dufite ibimenyetso by’imihoro myinshi yaguzwe na Sosiyete ya Kabuga iyikuye mu Bushinwa ikinjizwa mu Rwanda inyujijwe i Mombasa mu 1993. Imbogamizi yari ukwerekana ko iyi mihoro yakwirakwijwe ku bicanyi igakoreshwa muri Jenoside. Hari irindi sano kandi ry’imihoro myinshi yatumijwe icyo gihe n’indi sosiyete itandukanye, kandi hari hakenewe cyane “ibyo bikoresho” mu buhinzi mu Rwanda no muri Zaire.”

    Kabuga aregwa icyaha cya jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.

    Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.

    Byongeye kandi, bivugwa ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n’ibindi.

    Mu byaha Kabuga akurikiranyweho, ikijyanye no kwinjiza mu gihugu imihoro yifashishijwe muri Jenoside cyakuwemo

  • Jordan Foundation igeze kure umushinga wo kubaka ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona –

    Hashize igihe Bahati Vanessa washinze umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona baturuka mu miryango itifashije, Jordan Foundation, agaragaje ko afite inzozi zo kubaka ikigo cy’ishuri kizajya cyakira abana bafite ubu bumuga kugira ngo babashe kwitabwaho by’umwihariko ari nako bahabwa ubumenyi kimwe n’abandi bana bose.

    Kugeza ubu imirimo yo kubaka iri shuri rizaba ryitwa Jordan Special School rizaba riherereye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo igeze kure ndetse ryari kuba ryaratangiye nubwo yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

    Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza, ndetse rizaba rifite n’ibibuga by’imikino itandukanye, isomero, amacumbi n’aho gufatira amafunguro. Abanyeshuri bose bazajya bacumbikirwa kandi bahabwe iby’ibanze bakenera mu buzima.

    Mu kwanga ko aba bana bafite ubumuga bwo kutabona bakwigunga bakumva ko atari nk’abandi, ubuyobozi bwa Jordan Foundation bwatangaje ko mu gihe iki kigo kizaba cyuzuye ko kizajya cyakira n’umubare muto w’abandi bana kugira ngo basabane n’aba bandi bafite ikibazo.

    Bahati Vanessa yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo kubaka Jordan Special School nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy’uko aho bakorera hadashobora kwakira umubare munini w’abana kandi bakabura aho babajyana igihe bagiye gutangira amashuri abanza.

    Ati “Umushinga wo kubaka Jordan Special School wavuye ku kuba tugitangira twarakiriye abana gusa uko iminsi igenda tugahura n’ababyeyi benshi cyane bashaka kuduha abana babo ariko tugasanga nta bushobozi dufite bwo kubafata kubera ko aho dukorera ubu ari hato.”

    “Byatumye tugira igitekerezo cyo gushyiraho Jordan Special School kugira ngo tujye twakira abo bana bose bakeneye ubufasha kugira ngo tujye twakira abana baturutse hirya no hino mu gihugu. Uretse ibyo twagiraga ikibazo cy’uko twakiraga abana ariko bageza igihe cyo gutangira amashuri abanza tukabura uko tubajyanayo kuko nta mashuri.”

    Bahati yakomeje avuga ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abana 200.

    Ati “Kizaba ari ikigo gicumbikira abana cyujuje ibyangombwa byose, icyo gihe noneho ntabwo tuzafata abana bafite ubumuga bwo kutabona gusa, ahubwo tuzakira n’abana 100 badafite ikibazo biyongere ku bandi 100 batabona, kugira ngo ba bandi bafite ikibazo batazajya baheranwa n’ubwigunge.”

    Jordan Foundation itangaza ko hatagize igihinduka iki kigo cy’amashuri cyaba cyuzuye mu 2022.

    COVID-19 yazanye imbogamizi

    Uretse ibijyanye no gukoma mu nkokora imirimo yo kubaka ‘Jordan Special School’, Bahati yavuze ko n’icyorezo cya COVID-19 cyabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo n’uko bamwe mu bafatanyabikorwa bahagaritse kubafasha kuko nabo bagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo.

    Ati “Imbogamizi dufite ziracyari nyinshi kuko nta muterankunga uhoraho dufite, ni ukuvuga ngo niba dutangiye kubaka bisaba ubundi bushobozi kandi nubundi dukeneye guha umwana bya bindi byose akeneye, urumva kubibangikanya ni ikibazo.”

    “Natwe nka Jordan Foundation ingaruka za COVID-19 zatugezeho, nanjye ubwanjye zangezeho ni nayo mpamvu zageze no kuri Jordan Foundation kuko ubu ntabufasha tubona bwo gutunga abana, kuko nanjye akazi nakoraga kahagaze kandi ibigo twakoranaga nabyo ibyinshi byarahungabanye.”

    Jordan Foundation itangaza ko igikeneye abafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa byayo bizabashe gukomeza bidakomwe mu nkokora na COVID-19 kandi igasaba Leta kuba haboneka ibigo byinshi byigisha abafite ubumuga butandukanye kugira ngo intego y’uburezi budaheza izagerweho neza.

    Kuva Jordan Foundation yashingwa mu 2016 kugeza ubu ikorana n’abana 120, uretse aba bana Jordan Foundation ifasha n’imiryango yabo kwiteza imbere borozwa amatungo atandukanye binyuze muri gahunda izwi nka Family empowerment.

    Bahati Vanessa yavuze ko afite intego yo kuba Jordan Special School yazaba ikigo gikomeye gikubiyemo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza.

    Yavuze ko yifuza kandi kuzabona umunsi umwe umwana ufite ubumuga bwo kutabona ahabwa amahirwe nk’abandi bana ndetse agahabwa akazi atarobanuwe.

    Jordan Foundation yahisemo kubaka ishuri kuko aho ikorera ari hato hatabasha kwakira abana benshi

    Biteganyijwe ko Jordan Special School izuzura mu 2021

    Jordan Foundation ifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona

    Bahati Vanessa washinze Jordan Foundation agaburira umwe mu bana bafashwa n’uyu muryango

    Bahati Vanessa ateruye umwana we witwa Jordan ari nawe witiriwe uyu muryango

    Abagize isabukuru bafashwa kuyizihiza

  • Ubuzima bushariye bwa Nzayisenga wabyaye afite imyaka 15 akayoboka uburaya –

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubwo yari amaze guterwa inda, ubuzima bwarushijeho kumugora kuko n’ubusanzwe yari abayeho nabi.

    Ati “Ibyanjye ni birebire, byari ibintu bikomeye, natewe inda mfite imyaka 15, noneho umugabo wayinteye kuko yari umupolisi ansaba ko tubana ngo batazamufunga ndabyemera.”

    “Ntabwo twabanye igihe kinini kuko yapfuye ndi kwa muganga nagiye kubyara azize kanseri, iwabo baranyanga ngo ntitwabana umugabo wanjye yapfuye. Byaje kunyobera njye n’umwana tukajya turarana hanze biranga birakomera, nageze aho umwana mushyira mama nawe utishoboye kuko nawe abayeho aca inshuro, ngaruka mu mujyi nibwo natangiye gukora uburaya”

    Kubyara akiri muto byiyongereye ku rwango n’ubundi abo mu muryango we bari basanzwe bamufitiye kuko nawe nyina yari yaramubyariye iwabo, akaza kuhamusiga akajya gushaka undi mugabo.

    Ati “Aho ni ho nakuriye, baranyanga bikomeye kugeza ubwo sogokuru yari amaze gupfa ngeze mu mwaka wa kabiri. Bansabaga kuvoma amajerekani nk’icumi ku munsi ubundi ngo ndarya ari uko maze gutindurira inka, mbese bwari ubuzima bugoye cyane kandi si nari kujya no ku ishuri nabwiriwe, ubwo nahise ndivamo.”

    Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubuzima bwakomeje kumubera bubi ubwo yajyaga kubana na nyina umubyara kuko bwo yahohoterwaga n’umugabo wabanaga na nyina ndetse n’abandi bagore yari yarashatse.

    Ati “Maze kuva mu ishuri nahise njya aho mama yari yarashakiye ngezeyo naho biranga umugabo yari yarashatse akajya anyirukaho n’umuhoro ngo ntiyarera icyana atabyaye, mama yaje kungira inama ngo aho kugira ngo yahukane ninsubireyo azajya aza kundeba kandi n’abandi bagore uwo mugabo yari yarashatse baradutotezaga.”

    Yasubiye kwa se, naho bakajya bamutoteza, ubuzima bukomeza kuba bubi ahava yerekeza inzira y’uburaya.

    Ati “Sinabihisha nahise njya mu buraya, nkajya nsambana bakampa amafaranga nkoherereza mama n’umwana wanjye kuko nawe yageze aho yimuka aho yari yarashakiye kubera ko bamutotezaga ndetse batangiye no kujya bandogera umwana nawe yenda gupfa.”

    Nzayisenga yavuze ko nyuma yo kubyara imburagihe no kuyoboka uburaya, yahisemo kuboneza urubyaro yirinda ingaruka nyinshi yari guhura nazo.

    Ati “Nyuma yo kubyara no gukora uburaya, mama yangiriye inama yo kwambara agapira kugira ngo batazongera kuntera inda, kashira nkashyiramo akandi.”

    Nzayisenga yavuze kandi ko se umubyara yageze n’aho amwima isambu agakomeza kumunaniza amusaba ibirenze ubushobozi bwe.

    Yagize ati “Nagiye kumwaka isambu arambwira ngo nzabwire mama ajye kuyinsabira, mbibwiye mama arambira ngo yanyeretse kwa data nzage kumusaba isambu.”

    “Mu minsi ya vuba nibwo abandi bana ba papa bampamagaye barambwira ngo ko ntaza gusaba papa isambu nyobewe ko azana abagore benshi? Baramumpaye kuri telefoni arambwira ngo nzabanze muture inzoga.”

    Nzayisenga Angelique agira inama abakiri bato ndetse n’ababa bibwira ko gukora uburaya byabatunga bakabaho neza ko ari ukwibeshya no kwiyahura kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ko nawe abonye ubufasha yava mu buraya akiteza imbere.

    Ati “Mu buraya nahuriyemo n’ibibi byinshi bimwe ntanavugira ku karubanda, nahuriyemo n’indwara, imvune, agasuzuguro mbese ni ibibazo byinshi ubitekereza abyirinde cyane kuko nanjye mbonye ubufasha n’ubushobozi nabivamo nkajya hafi ya mama n’umwana wanjye nkava muri ubu buraya nta na kimwe kizima kibubamo uretse umubabaro gusa.”

    Bamwe mu bazi Nzayisenga bemeza ko ashishikariye gukora ngo yiteze imbere n’ubwo ubushobozi afite bukomeza kumuzitira.

    Uwamariya Gertulde ni umubyeyi umuzi, yagize ati” Ange, ndamuzi igihe kitari gito, twaraturanye ni inyangamugayo, ntiyiba, ntateza amahane pe, kuko duturanye imyaka irenga itatu.”

    Kuva mu 2017 kugeza muri Mutarama 2020, mu Karere ka Musanze hatewe inda abana 198 nyamara amadosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ntiyageraga kuri 70 ibintu Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’izindi nzego bavuga ko batazihanganira bagasaba buri wese kubirwanya atizigamye.

    Nzayisenga asaba abagiraneza kumufasha akabona icyo akora akiteza imbere ari nako yita ku mwana we n’umubyeyi we

    Yabyaye akiri muto afite imyaka 15, umugabo babyaranye ahita apfa maze abura aho yerekeza

    Yagiriye inama abakiri bato ko bakwiriye kwirinda ikintu cyose cyabashora mu buraya kuko bugira ingaruka nyinshi mbi

  • Rubavu: Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka –

    Iyi miyoboro mishya yubatswe muri Rubavu izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n’ibilometero bisaga 109 maze ihe umuriro ingo 8,076.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yasobanuye ko uwo mushinga wahuriweho n’abafatanyabikorwa

    Yagize ati “Uyu ni umushinga twatewemo inkunga na Banki y’Isi, ukaba warakorewe mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Turere twa Burera na Rulindo. By’umwihariko hano muri Rubavu wibanze ku duce duherereye kure y’imiyoboro isanzwe y’amashanyarazi.”

    Butera avuga ko ubu mu Karere ka Rubavu ingo zifite amashanyarazi zigeze ku ijanisha risaga 78%, ubariyemo izifite akomoka ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha akomoka ku mirasire y’izuba.

    Ati “Dufite icyizere ko bitarenze umwaka wa 2024 tuzaba twarangije guha ingo zose umuriro, kuko ahantu dusigaje kugeza amashanyarazi ni hato kandi dufite imishinga myinshi izadufasha kubaka indi miyoboro”.

    Abamaze guhabwa amashanyarazi basabwe n’ibyishimo

    Bamwe mu bamaze kuganura ku mashanyarazi begerejwe, bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho byinshi kandi bakaba bavuye mu icuraburindi.

    Hakizimana Gilbert utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Nyundo, ufite uruganda ruto rukora imigati avuga ko atarabona amashanyarazi yagorwaga no gukora mu masaha y’ijoro.

    Ati “Tutarabona amashanyarazi twakoreshaga moteri ya mazutu ikaba ari yo ikoresha imashini ikora amandazi. Kuva aho mboneye amashanyarazi, nahise ntumiza imashini ikoresha amashanyarazi. Ubu igihombo naterwaga no kugura mazutu kizagabanuka, kuko ku munsi nakoreshaga mazutu ya 7.500 Frw ariko ubu ku mashanyarazi nzajya nkoresha atarenze 3000 Frw. Harimo inyungu.”

    Yavuze ko yagorwaga no gukoresha imashini za EBM atanga inyemezabuguzi ku bakiliya be, ariko ko ubu afite amashanyarazi bizamworohera gukora inyemezabuguzi.

    Ati “Mu buzima busanzwe mu rugo, nabwo wasangaga tugorwa no gusharija telefoni, gutera ipasi ndetse no gucana mu nzu nijoro, mbese byoroheje ibintu byinshi.”

    Nzabanita Evariste utuye mu Mudugudu wa Busheru mu Murenge wa Nyundo akaba akora ubucuruzi burimo resitora, gusharija telefoni n’ibindi bitandukanye, yatangiye kungukira ku mashanyarazi.

    Ati “Ndashima ubuyobozi bwaduhaye amashanyarazi. Nta kibazo tugifite ubu turacana amatara nijoro, tugasharija telephone, ndetse ubu njye natangiye kubona inyungu kuko ibikoresho byanjye ndabicomeka ngakora nta mbogamizi.”

    Ukozivuze Jean Claude wo mu Mudugudu wa Bushari uherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yavuze ko batarabona umuriro hari byinshi bahombaga.

    Ati “Twasaga n’aho turi mu mwijima. Twakoraga urugendo rw’isaha kugira ngo tujye kwiyogoshesha. Nkanjye nari mfite inzu nubakaga, kugira inzugi zingereho byarampenze cyane kuko nagiye kuzikoresha kuri mu gace ka “brasserie”. Kuba tubonye umuriro biradushimishije cyane kuko ntituzongera guhendwa.”

    Hitimana Prosper avuga ko umuriro uzafasha abana be gushaka imibereho bihangira imirimo.

    Ati “Mfite abana barangije kwiga ariko batagira imirimo. Umwe yakogosha, undi akaba yadoda. Nk’ubu hari umwana w’umukobwa naguriye imashini yo kudoda, ariko kubera ko nta matara, ntiyabonaga uko areba nijoro ari kudoda. Ubu rero abana banjye nzabasaba kwihangira imirimo, hanyuma mbafashe kubona ibikoresho bikenewe.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 59.7% harimo izigera kuri 43.8% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15.9% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Nyuma yo kugezwa umuriro muri aka gace, hatangiye kubakwa ibikorwa remezo

    Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yavuze ko imiyoboro iri kubakwa i Rubavu izaha umuriro ingo 8,076

  • Kwangizwa kw’ ibidukikije bitewe n udufukamunwa bikomeje gufata indi ntera #Rwanda #RwOT

     

    Large amounts of discarded PPE found polluting the planet, harming sea and wild life

    According to the report, volunteers through the International Coastal Cleanup network collected 107,219 items of PPE from July to December 2020–although experts believe that number is “a vast undercount.”

    Large amounts of discarded PPE found polluting the planet, harming sea and wild life

    Katie Daviscourt
    Katie Daviscourt Seattle, WA

    The Ocean Conservancy released a shocking report Tuesday that details the amount of pollution harming Oregon’s waterways from PPE that individuals use to combat the novel coronavirus.

    ADVERTISEMENT
    This photo shows a crab swimming out at sea entangled in a mask.

    Although the CDC recommended the use of PPE to help prevent the spread of COVID-19, the reported data reveals a brewing crisis as masks, gloves, face shield, and sanitary wipes create hazardous environments for sea-life and land-life.

    According to the report, volunteers through the International Coastal Cleanup network collected 107,219 items of PPE from July to December 2020–although experts believe that number is “a vast undercount.”

    ADVERTISEMENT
    This photo shows a mask wrapped around a fish, causing it harm as it failed to remove the mask on its’ own.

    On the west coast alone, more than 5,000 pieces of PPE were reported by 13,000 volunteers in the last six months of 2020, according to the senior director of Ocean Conservancy’s Trash Free Seas Program Nicholas Mallos.

    Volunteers recorded the data on the Conservancy’s Clean Swell app under the category ‘PPE,’ although these numbers don’t include the first six months of 2020 where data was being recorded under ‘personal hygiene.’

    ADVERTISEMENT
    This photo shows a mask wrapped around a seaguls feet, preventing it from flying.

    “Notably, the amount of personal hygiene litter recorded in the app between January and July 2020 was three times higher than what was recorded in that same time period for each of the previous three years,” said Mallos in an email.

    The Chief Executive Officer of Solve Oregon, Kris Carico, confirmed the vast increase in litter from PPE materials.

  • Abantu 80 barajwe muri Stade ya Huye ku munsi wa mbere w’ingamba nshya za Covid-19 –

    Utwo Turere twa Ruhango, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara na Huye twashyiriweho ko abadutuye bagomba kuba bageze mu rugo 19h00 bitandukanye n’ahandi mu gihugu kuko ho isaha yo gutaha ari 21h00.

    Ayo mabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021.

    Mu Karere ka Huye ku munsi wa mbere hagaragaye abaturage benshi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biganjemo abatinze gutaha.

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye igaragaza ko abagera kuri 80 ari bo barajwe muri Stade Huye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko muri rusange abaturage benshi bari kubahiriza amabwiriza ariko hakomeje kugaragara n’abayarengaho.

    Ati “Muri rusange twavuga ko abenshi babyubahiriza ariko n’ubu tuvugana turi mu bugenzuzi ko abantu bubahiriza amabwiriza, ntihabura abayarengaho.”

    Yakomeje avuga ko abenshi bari gufatwa ari abarengeje isaha yo gutaha 19h00 n’abandi baba bagiye gusurana mu ngo ndetse n’abajya mu tubari.

    Yibukije ko kugira ngo icyorezo cya Covid-19 gitsindwe bisaba ubufatanye bw’abantu bose, abasaba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

    Yavuze ko abafatwa bayarenzeho bari guhabwa ibihano byashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere birimo kurazwa muri Stade bakigishwa ndetse bagacibwa n’amande.

    Inkuru wasoma: Huye: Ibihano ku bakerensa amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byahanitswe

    I Huye ku munsi wa mbere w’ingamba nshya abantu 80 barajwe muri stade

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biganjemo abatinze gutaha. Mu Turere two mu Majyepfo isaha yo gutaha ni 19h00

    [email protected]


  • Volkswagen Rwanda yashyize ku isoko imodoka nshya –

    Mu Rwanda hari hasanzwe hateranyirizwa ubu bwoko bwa Volkswagen Polo, gusa hakorwa into zizwi nka ‘supermini car’.

    Mu itangazo ubuyobozi bw’uru ruganda bwashyize hanze bwavuze ko bwahisemo gukora Polo iri mu bwoko bw’imodoka abenshi bakunze kwita ‘voitures’ kugira ngo barusheho guhaza isoko ry’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imodoka za Volkswagen mu Rwanda, Levy Ouso, yavuze ko igiciro cya ‘Polo Sedan’ n’imiterere yayo biberanye n’isoko ry’u Rwanda.

    Ati “Imodoka nshya ya Polo iri mu ishusho y’imiterere igezweho y’imodoka, inshya iri ku rwego rwo hejuru rw’imodoka za VolksWagen ku Isi mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse akaba ari imodoka nziza mu bijyanye n’igiciro.”

    Yakomeje avuga ko kuba iyi modoka yagiye hanze byaguye umubare w’ubwoko bw’imodoka za Volkswagen zikorerwa mu Rwanda.

    Ati “Ibi byaguye ubwoko bw’imodoka za Volkswagen mu Rwanda, kubera ibi umubare munini w’abakiliya b’imodoka zacu bashobora kwihitiramo imodoka bagendeye ku byo bakunda n’ibishoboka.”

    Imodoka nshya ya ’Polo Sedan’ ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine, ibintu bituma itanywa lisansi nyinshi aho nibura ikoresha litiro imwe kuri kilometero 16.

    Polo Sedan ifite umwihariko w’uko ifite imbere hisanzuye haba ku mugenzi wicaye mu mwanya w’imbere cyangwa mu bari mu myanya y’inyuma. Ikindi kiyitandukanya na Polo (Supermini car) ni uko yo ifite igice kijyamo imizigo kitagira aho gihurira n’abagenzi.

    Iyi modoka iboneka mu buryo bubiri iri automatic cyangwa manuel, bitewe n’ibiyigize nk’intebe z’uruhu, camera n’ibindi ishobora kubona kuri miliyoni 26 Frw (full option) cyangwa miliyoni 24 Frw (standard).

    Uretse kuba igaragara neza inyuma iyi modoka inafite uburyo bw’umutekano butandukanye burimo Airbag na Electronic Stability Program (ESP). Iyi modoka iteranyirizwa mu cyanya cy’inganda i Masoro aho Volkswagen Rwanda ikorera uyiguze ahabwa garanti y’imyaka itatu.

    Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandukanye bw’imodoka za Volkswagen zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Teramont na Polo.

    Polo Sedan ifite imiterere iberanye n’isoko ry’u Rwanda

    Iyi modoka igiye kujya iteranywa na Volkswagen Rwanda

  • Kimisagara: Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage –

    Ahagana saa Yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 201, ni bwo aba bakirisitu 43 barimo n’abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw’umuturage.

    Abafatiwe mu cyuho bari gusenga bari biganjemo abagore batwite n’abafite abana mu gihe abagabo bari batatu.

    Uwitwa Sibomana Eric yavuze ko yemera amakosa yakoze ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati “Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo, turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.”

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yabwiye IGIHE ko yemera amakosa yakoze kubera ko yafatiwe mu cyuho ari gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe.

    Ati “Ubundi badufashe turimo dusenga, ahantu twasengeraga hitwa ku Isoko y’Umugisha. Ni ho njye ntuye, twari tubizi ko gusenga muri ubu buryo bitemewe ariko turasabira imbabazi icyo kintu kubera ko umubare wabaye mwinshi.”

    Yakomeje avuga ko mu rugo rwe hasengeraga abantu muri Covid-19 ariko batari benshi nk’abahafatiwe uyu munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo wigize pasiteri afatiwe iwe ari gusengana n’abantu benshi.

    Ati “Bafatiwe mu rugo rwa Liberte Nestor akaba yarigize umupasiteri, urugo rwe yaruhinduye urusengero kandi nta byumweru bibiri bishize tumufashe asengana n’abantu benshi. Igitangaje ni uko abenshi ari abagore batwite abandi bafite abana ariko ubona ko ari ubujiji kuko iyo ubabajije bakubwira ko baba baje gushaka isoko y’umugisha.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yasabye abaturage kwirinda gusengera mu ngo kuko bitemewe, abashishikariza kujya bagana mu nsengero zakomorewe.

    Ati “Icya mbere ni uko bakoze ibitemewe binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, twagiye tubibabwira ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa se ba bandi bajya ahantu bakavuga ko bagiye kwibabaza bagiye mu butayu. Ntibyemewe.’’

    Abaturage basabwe kujya mu misa no mu nsengero zemewe kuko gusengera mu ngo z’abantu bitemewe cyane cyane iyo bahuye baturutse hirya no hino.

    Bamwe mu bagore batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rw’umuturage barimo gusenga

    Abaturage basanzwe mu rugo rwa mugenzi wabo basenga, bamwe bari bafite Bibiliya basoma ijambo ry’Imana

    Mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 higanjemo abagore benshi batwite n’abafite abana bato

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yemeye amakosa yakoze yo gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe

    Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage