Tag: featured

  • Leta iri mu mushinga wo kuvugurura Itorero ry’Igihugu –

    Aya mavugurura ateganya ko izina ry’iri torero rizahinduka, rikava ku ‘Itorero ry’Igihugu’ rikaba ‘Itorero ry’u Rwanda’.

    Uretse izina, harateganywa ko inzego z’ubuyobozi muri iri Torero rishya zizahinduka, ibyo bikajyana no kuvugurura no kwagura inshingano, hibandwa cyane ku guteza imbere umuco w’ubukorerabushake mu rubyiruko ruri mu Rwanda no hanze yarwo.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasobanuye ko uyu mushinga ugamije gukemura ibibazo biri mu Itorero ry’Igihugu.

    Yagize ati “Turashaka gushyira ingufu cyane muri gahunda z’igihugu z’ubwitange kugira ngo dukemure ibibazo bitandukanye bibangamiye umuryango nyarwanda wacu, kandi iyi ngingo isa nk’iyirengagijwe mu itegeko tugiye kuvugurura.”

    Ku wa 31 Werurwe 2021, nibwo abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko, banasaba ko izo mpinduka zarushaho kugira uruhare rugaragara mu gutoza Abanyarwanda ibijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Uyu mushinga ugiye guhabwa Komite izawukurikirana mu Nteko mbere y’uko utorwa ukagirwa itegeko.

    Depite Emma Furaha Rubagumya yagaragaje ko ibikorwa by’Itorero bikwiye guhuzwa n’uburezi butangwa mu mashuri.

    Yagize ati “Ibihugu byateye imbere bifite serivisi zitandukanye z’ubwitange n’ubukorerabushake, bifite gahunda yashyizweho yo kwigisha ibyo bikorwa byabo abana mu mashuri ku buryo abanyeshuri barangiza biteguye gutanga umusanzu ku bushake mu iterambere ry’igihugu cyabo.”

    Ibikubiye mu mushinga w’itegeko

    Uretse amazina, ibindi bikubiye muri uyu mushinga w’itegeko, harimo inshingano nshya z’Itorero zizibanda ku guhuza, gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda z’urugerero n’iz’ubwitange mu gihugu no mu mahanga.

    Hakubiyemo kandi imiterere mishya y’inzego z’imiyoborere y’itorero ry’u Rwanda, iri muri ubu buryo bukurikira.

    Mu nzego z’ubuyobozi harimo ibyiciro bibiri, aribyo urwego rw’Inama Nkuru rwasimbuye icyahoze ari Urwego rw’Inama y’Abakomiseri. Uru rwego rugizwe n’abantu barindwi barimo Umuyobozi w’Inama Nkuru n’Umuyobozi w’Inama Nkuru Wungirije.

    Uru kandi ni rwo rwego ruyobora itorero rugafata ibyemezo, runafite ububasha n’inshingano byo gufata ibyemezo mu byerekeye ubuyobozi, abakozi, umutungo, gutoza na gahunda zijyanye n’ubwitange n’urugerero hakurikijwe amategeko.

    Urwego rwa kabiri ni Urwego Nshingwabikorwa rugizwe n’Umutoza Mukuru w’itorero, Umutoza Mukuru w’Itorero Wungirije Ushinzwe Urugerero n’Umunyamabanga Mukuru.

    Izindi mpinduka zizabaho ni uko Umutoza Mukuru w’Itorero n’Umutoza Mukuru w’Itorero Wungirije Ushinzwe Urugerero, ari abakozi bahoraho bashinzwe gukurikirana imikorere y’itorero ry’u Rwanda n’amashami yaryo azashyirwa muri buri Ntara hakurikijwe ibiteganyijwe muri gahunda y’igihugu y’iterambere, izwi nka NST1.

    Abagize Inama Nkuru ntibazakomeza kuba abakozi bahoraho nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya cyenda y’Itegeko ryo kuwa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ahubwo bazagira manda hagamijwe kwirinda igongana hagati y’inshingano z’abakomiseri n’iz’abandi bakozi bahoraho.

    Leta iri mu mushinga wo kuvugurura Itorero ry’Igihugu

  • Arenga miliyari 10 Frw ntaragaruzwa mu mutungo wa Leta wanyerejwe –

    Minisitiri Busingye yabigarutseho ubwo yagezaga ku badepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019, birimo n’amafaranga yanyerejwe ariko akaba ataragarujwe.

    Minisitiri Busingye yagaragaje ko hari uburyo bwashyizweho bugamije kugaruza amafaranga yanyerejwe mu bihe bitandukanye, kandi ko nta muntu ukwiye gusigara atishyuye.

    Yagize ati “Minisiteri y’Ubutabera yashyizeho ingamba zitandukanye zo kugaruza amafaranga ya Leta ataragaruzwa, binyuze mu gutangaza ku mbuga nkoranyambaga urutonde rw’ababereyemo Leta imyenda no gushishikarizwa kwishyura ku neza.”

    Yongeyeho ko urwego ayoboye rwashyizeho uburyo bwo korohereza abashaka kwishyura kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo kwishyurira rimwe umwenda wose.

    Muri izi ngamba kandi biteganyijwe ko umuntu wese udafite ubushobozi bwo kwishyura, azajya yandikwaho uwo mwenda kugeza igihe wishyuriwe kandi ko Leta itazacika intege mu gukurikirana umutungo wanyerejwe.

    Minisitiri Busingye yagaragarije abadepite ko hakigaragara imbogamizi y’abantu bakurikiranwa ariko ugasanga nta mutungo bafite ushobora kuvamo indishyi cyangwa sosiyete yishyuzwa ugasanga itakibaho, kandi hari umwenda wa Leta yari ifite.

    Yanakomoje ku bigo bya Leta byagiye bikora amakosa yatumye Leta ishorwa mu manza ikazitsindwa, bigatuma icibwa amande.

    Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko (PAC) yagaragaje ko hari ibigo bikomeje guteza leta ibihombo biturutse mu kutishyura imisoro ku gihe no kuba hari ibigo bishora Leta mu manza igatsindwa bitewe n’ibyemezo bidakwiye byafashwe na bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo.

    Mu mafaranga yahombejwe Leta, harimo miliyoni 68 Frw zishyuwe na Kaminuza y’u Rwanda nk’amande y’ubukererwe bwo kwishyura imisiro, miliyoni 53 Frw zishyujwe Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, ku bukererwe bwo kwishyura imisoro n’amashanyarazi, ndetse n’amafaranga miliyoni 30 Frw yishyujwe Ikigo Gishinzwe Uburezi, REB, nyuma yo gutsindwa n’abakozi bacyo bakireze mu manza.

    Mu kwirinda guhombya Leta bya hato na hato, Minisitiri w’Ubutabera yemeje ko hashyizweho abakozi bakurikirana imanza Leta iregwamo cyangwa yarezemo.

    Yavuze ko Minisiteri ayoboye yandikiye amabaruwa inzego zose za Leta ashishikariza abayobozi kwirinda amakosa no kuyakumira mu rwego rwo kudashora Leta mu manza zitari ngomba.

    Busingye kandi yavuze ko umuco wo gukemura amakimbirane binyuze mu bahesha n’inkiko ukwiye gutezwa imbere, inkiko zikitabazwa ari uko ibindi bisubizo byananiranye.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu kwishyuza abayifitiye umwenda

  • Icyo ubushakashatsi ku gutera insoro inka bumaze kugaragaza ku kuvukisha inyana za Jersey mu Rwanda –

    Ubushakashatsi bwo gutera inka insoro (embryo transfer) mu Rwanda bwatangiye mu 2011 hagamijwe kubona inyana y’icyororo yujuje amaraso 100%, itanga umukamo w’amata mwinshi kandi mwiza, inashoboye kubaho neza itabangamiwe n’ikirere cy’u Rwanda.

    Umushakashatsi muri RAB mu ishami rishinzwe kwita ku bikomoka ku matungo, Murera Aimable, yasobanuye uburyo gutera insoro mu nka bikorwa ndetse n’aho mu Rwanda bigeze bikorwaho ubushakashatsi.

    Yavuze ko hari inka zibaha insoro n’izindi batera insoro. Ubusanzwe bavuga ‘urusoro’ iyo intangangore yamaze guhura n’intangangabo bigakora igi rimwe.

    Ati “Mu busanzwe inka iyo yarinze itanga intangangore imwe, kugira ngo rero twebwe tubone intanga nyinshi tuyitera imisemburo kugira ngo igire intangangore zirenze imwe, dutera intanga zamara guhura zikaba igi rimwe tukarikura muri ya nka tukaba twaritera izindi.”

    Yasobanuye ko bagira ikindi cyiciro cya kabiri cy’inka ziri buterwe insoro aho bafata inka bakayirindisha, bakayiteramo urusoro hagati y’umunsi wa gatandatu kugeza ku wa munani imaze kurinda.

    Insoro iyo zimaze kuboneka bazibika muri laboratwari aho zishobora kumara imyaka irenge 10 zibitse mu mwuka witwa ‘liquid nitrogen’ kugira ngo igihe cyose bazazikenera bazazikoresha mu kuzitera inka bagamije kubona icyororo bifuza.

    Kugira ngo rwa rusoro bamaze kubona ruzavemo inka, bararufata bakarutera mu nka rugakura, ikazabyara inyana yujuje ibyo bifuza bijyanye n’imiterere ya rwa rusoro.

    Ni ubushakashatsi butanga icyizere

    Murera yasobanuye ko ubwo bushakashatsi bwo gutera insoro, bwatangiye mu Rwanda mu 2011 buhera muri RAB, icyo gihe havuka inyana ebyiri ariko nyuma y’aho busa n’ubuhagaze.

    Mu 2018/19 umushinga Rwanda Diary Development Project (RDDP) wabishyizemo ubushobozi utanga ibikoresho ndetse ufasha no mu guhugura abashakashatsi. Hahise haterwa insoro mu nka z’abaturage no muri RAB.

    Muri Sitasiyo za RAB za Songa na Kinigi havuka inyana zirindwi naho mu baturage bo mu mirenge ya Kibirizi na Muyira mu Karere ka Nyanza no mu Kinigi muri Musanze havuka inyana esheshatu.

    Mu 2020 bavukishije inyana zikomoka ku nsoro 27 muri sitasiyo za RAB, havuka n’izindi esheshatu mu baturage.

    Murera ati “Dutangira mu 2018/19 twarebaga ku nsoro twateye n’izavutse, twari turi ku kigero cya 25% ku kuvukisha. Mu 2019/20 birazamuka bigera kuri 33%. Muri uyu mwaka tukaba twashakaga ko twongera ikigero cyo kuvuka kw’inyana twateye kugira ngo kigera kuri 50%.”

    Yagereranyije ubu buryo bwo gutera insoro n’ubusanzwe bwo gutera intanga avuga ko ikigero gutera intanga bigezeho mu Rwanda kiri ku ijanisha riri hagati ya 60% ya 70% kandi icyo gihe havuka inyana cyangwa ikimasa naho ku rusoro havuka inka y’igitsina cyifuzwa kandi ifite amaraso yuzuye 100% itari ikimanyi.

    Akamaro ko gutera inka insoro ku mworozi

    Murera yahereye ku buryo bwo kubanguriza ku kimasa avuga ko bugira ingaruka mbi nyinshi zirimo gutera inka indwara zirimo amakore, imitezi n’izindi bigatuma ibura urubyaro cyangwa igapfa ndetse ikaba yakwanduza n’izindi.

    Yakomeje avuga ko n’uburyo bwo gutera intanga ari bwiza ariko icyo gihe havuka inka y’icyimanyi itujuje amaraso 100%.

    Yavuze ko gutera insoro bikiri mu bushakashatsi ariko niburangira buzaba ari uburyo bwiza bwo kuvukisha inka yujuje amaraso 100%, itanga umukamo mwiza, irya ubwatsi buke kandi itabangamirwa n’ikirere cy’u Rwanda yavukiyemo.

    Icyakora yavuze ko uburyo bwo gutera insoro bushobora kuzahenda ku buryo byagora umuturage kubwigondera, ariko ko leta ibishyizemo ‘nkunganire’ nk’uko yabigenje mu bijyanye no gutera intanga, byazoroha.

    Gutera inka insoro mu Rwanda bizakemura ikihe kibazo?

    Murera Aimable yavuze ko gutera inka insoro nibimara gukorwaho ubushakashatsi bigatangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, bizakemura ikibazo cy’inka zatumizwaga mu mahanga zujuje amaraso 100%.

    Ati “Kuko Firizone watumizaga muri Afurika y’Epfo cyangwa mu Buholandi, dushobora kuyitera inka yacu ikabasha kuyibyara ikaza ari Firizone yuzuye. Cya giciro cy’ubwikorezi na kwa guhenda bikavaho kuko urusoro ntabwo rugura nk’inka ihagaze ndetse kuko yahatswe n’inka yo mu Rwanda bizakemura n’ikibazo cyo kwihanganira ikirere.”

    Yakomeje avuga ko uko amaraso agenda aba menshi ari nako umukamo wiyongera kandi bizakemura ikibazo cy’ibura ry’icyororo cyujuje amaraso 100%.

    Aborozi babibona bate?

    Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza bamaze kuvukisha inka zikomoka ku gutera insoro, bavuga ko inyana zavutse zimeze neza kandi bazitezeho umusaruro uruta inyana z’ibyimanyi.

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro.

    Ati “Iyi nyana ya Jersey nabonye ari nziza cyane kuko irarya igahaga kandi itariye byinshi cyane. Inka ya Jersey yenda kunganya umukamo w’amata na firizone kandi yo yariye bike, Firizone irya byinshi cyane ku buryo kubona ibiyihagije bigoye.”

    Nsigaye Paul wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza na we yemeza ko inka ya Jersey ari nziza.

    Ati “Jersey zivukira hano nabonye ziba ari inka ziringaniye ari ngufi ahubwo inda zazo zijya hasi. Bikaba bisobanuye ko zitanga umukamo mwinshi kandi zariye bike. Ikindi ni uko zifitemo ubwirinzi zikaba zitapfa kurwara kuko zifite amaraso yuzuye 100%.”

    Umukozi w’umushinga RDDP ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko gahunda yo gutera insoro inka bayishyizemo ubushobozi bagamije kubona icyororo cyiza.

    Ati “Twatangiranye n’abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw’igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo twizere ko mu minsi iza tuzaba tutakizana abava hanze, kuko mu myaka ibiri y’ingengo y’imari ishize habanje kuza uvuye mu Bwongereza, umwaka ushize tuzana umusuwisi araza yigisha Abanyarwanda.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu hari gukora Abanyarwanda bahuguwe kugira ngo harebwe umusaruro batanga, kugira ngo hizerwe ko bashobora kuzakomeza gutanga serivise yo gutera insoro igihe zizaba zatangiye kugezwa mu baturage.

    Yavuze ko biteganijwe ko umushinga wose wo gukora ubushakashatsi ku gutera insoro inka mu cyiciro cya mbere uzatwara agera kuri miliyoni 100 Frw. Kuri ubu hamaze gukoreshwa agera kuri miliyoni 50 Frw mu bikorwa byo guhugura abashakashatsi no kuzamura umubare wabo kandi ubushakashatsi aho bugeze hashimishije.

    Ati “Mbahaye nk’urugero ikimasa kimwe cyaguraga agera kuri miliyoni 14 Frw none ubu tuvukishirije hano, urumva ko nitumara kugira iyi serivise ikomeye tuzajya tubona impfizi zavukiye hano tutongeye gutanga ayo mafaranga.”

    Yavuze ko ubwo bushakashatsi niburangira bukemezwa neza bizafasha aborozi guhitamo korora Jersey cyangwa Firizone bitewe n’ubushobozi bwabo kandi n’umusaruro w’amata wiyongere mu gihugu.

    Abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw’igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y’u Rwanda bakomeje gahunda yo gutera insoro mu nka

    Bimwe mu bimasa byo mu RAB by’icyororo bikurwamo intanga zikenewe

    Gukora insoro bisaba kubanza gushaka intanga ku nka nziza z’icyororo

    Gutera insoro mu nka bisaba ubushakashatsi bwihariye

    Imwe mu nyana yakomotse ku gutera insoro inka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza

    Inyana ya Jersey yavukiye mu rugo rwa Nsigaye Paul mu buryo bwo gutera urusoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Zimwe mu nyana zo muri RAB zavutse bikomotse ku gutera insoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Bamwe mu bahuguwe ku gutera insoro inka bakomeje ubushakashatsi

    [email protected]


  • Inyungu y’uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw mu 2020 –

    Amafaranga uru ruganda rwinjije yiyongereyeho 39% mu 2020 kuko mu mwaka wabanje wa 2019 rwari rwinjije miliyari 1,4 Frw; naho inyungu itumbagira ku gipimo cya 111% rubasha kwikura mu gihombo gikomeye.

    Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant Ltd, Mbabazi Christian, yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bw’amafaranga binjije n’inyungu byaturutse ku gushaka amasoko mashya no kuvugurura uburyo bw’imikorere.

    Ati “Mu kunguka hari ibintu byinshi byakozwe, hari ugushaka amasoko mashya uyu mwaka ayo twinjije, 70% yaturutse hanze, 30% gusa ni yo yavuye imbere mu gihugu. Habayeho kugurisha byinshi no gushaka abakiliya bashya bo hanze benshi […] Hanabayeho kugabanya ikiguzi dutakaza, gukora ibikenewe no kuvugurura uburyo bwo gutunganya ifu”

    Mbabazi yavuze ko ubusanzwe ifu nyinshi urwo ruganda rwohereza hanze ijya mu Butaliyani, yemeza ko uyu mwaka rwagerageje gushaka n’ahandi, rwabona abakiliya benshi nko muri Amerika, Canada, Australie n’u Bubiligi bituma amafaranga ruvana hanze yiyongera.

    Yakomeje avuga ko mu bihugu bya Afurika nta soko rinini bahafite uretse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kohereza, ahandi hoherezwa ifu nke.

    Mu 2020 Kinazi Cassava Plant Ltd yagurishije toni zirenga 2.200 z’ifu; aho muri zo 760 zagurishijwe hanze, naho 1500 zigurishwa imbere mu gihugu.

    Ibyo bishobora kumvikana nk’aho mu Rwanda ari ho hari kuva amafaranga menshi, ariko ibiciro byo hanze biba biri hejuru y’ibyo mu gihugu.

    Mbabazi ati “Hanze ni ho havuye menshi kuko ayavuye mu Rwanda ni miliyoni zirengaho gato 400 Frw.”

    Kuva uruganda rwa Kinazi rwatangizwa mu 2012 rukora ifu mu myumbati ihingwa mu Rwanda. Usibye kuba rutanga akazi ku barenga 130 rukanageza ifu inoze kandi yuje uburyohe ku Banyarwanda, rwabaye n’isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi.

    Ku bijyanye n’imikoranire n’abahinzi barugemurira imyumbati, Mbabazi yavuze ko bakorana neza. Ati “Muri miliyari 2 Frw twinjije, agera kuri miliyari 1 Frw yagiye mu bahinzi”.

    Ubwo Coronavirus yazaga mu mpera za 2019 yahungabanyije ubukungu ndetse n’ibikorwa bimwe birafunga ahandi abakozi baragabanywa, Mbabazi yavuze ko mu ruganda abereye umuyobozi ho batagabanyijwe ko ahubwo “hinjijwe abandi bakozi bashya” kuko uruganda rwari ruri gukura.

    Yavuze ko ikibazo bahuye nacyo ari icyo kugeza umusaruro ku isoko ryo hanze muri Guma mu rugo, gusa na none baza gufashwa n’uko muri ibi bihe abantu baguze ifu nyinshi barayibika.

    Buri mwaka uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zisaga 7.000 z’ifu ishobora gutekwa bisanzwe cyangwa igakorwamo imigati.

    Ni ifu igurishwa ifunze mu mifuka y’ikilo kimwe, bibiri, 10 na 25. Rukorera mu Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda, ariko ifu yarwo igera hose mu gihugu no hanze yacyo.

    Inyungu y’uruganda rwa Kinazi yiyongereyeho 111%, rwinjiza miliyari 2 Frw

    Ifu y’imyumbati ikorwa n’uruganda rwa Kinazi yifashishwa mu guteka ubugari cyangwa mu gukora imigati

    Iyi fu iboneka no mu mufuka w’ibiro 25

  • Kwizera wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 7 akanamwica, yarashwe agerageza gutoroka –

    Ku wa 31 Werurwe 2021 nibwo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Byaruyumba mu Mudugudu wa Taba havuzwe inkuru y’umusore wasambanyije umwana w’imyaka irindwi, yarangiza akamutera igisongo akamuta mu musarane.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ubwo uyu musore yari amaze gusambanya uwo mwana, yamuteye igisongo mu ijosi kigahingukiranya hafi ku gitsina. Bikimara kuba, ngo yahise amujugunya mu musarane atarashiramo umwuka aracika.

    Umubyeyi w’uyu mwana ngo nyuma yagiye mu musarane, yumva harimo umuntu uri kugongera, ahamagaza abaturanyi, bakuramo wa mwana atarashiramo umwuka bamwihutana kwa muganga gusa aza gupfa ataragera ku bitaro bya CHUK aho yari yoherejwe.

    Kwizera we yahise acika, ariko abaturage bamukekaga batangira kumushakisha bafatanyije n’inzego z’umutekano RIB iza kumuta muri yombi imufungira kuri Station yayo ya Cyumba.

    Hari andi makuru IGIHE yabonye ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, uyu musore yasohotse aho yari afungiye agiye ku bwiherero, ageze hanze yiruka aceremba umupolisi wari umuherekeje undi aramurasa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko koko uyu musore yarashwe.

    Ati “Yari hamwe n’abandi baherekejwe mu bwiherero, acunga umupolisi ku jijsho ariruka, hanyuma umupolisi wari ubarinze aramurasa yitaba Imana”.

    Murangira yasabye abantu kwirinda ikintu cyose gishobora kubagusha mu cyaha, by’umwihariko gusambanya abana, anavuga ko umuntu wese utawe muri yombi aba akwiriye kwirinda kuba yatoroka kuko nabyo ubwabyo aba ari icyaha kigeretse ku bindi.

    Mu Murenge wa Manyagiro niho uwo mwana w’imyaka irindwi yiciwe

  • Lina Higiro uyobora NCBA Rwanda mu bagore batatu batanga icyizere muri EAC mu rwego rw’imari –

    Higiro w’imyaka 49, yashyizwe kuri uyu mwanya binyuze mu bihembo bitangwa ku bagore bagaragaza impinduka n’ubuhanga mu miyoborere ya banki na serivisi z’imari bizwi nka ‘Angaza Award’.

    Angaza Awards ni ibihembo bihabwa abagore b’indashyikirwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye na serivisi z’imari n’amabanki, bigamije kubaha agaciro no kuzirikana uruhare bagira mu iterambere ry’urwego rw’amabanki na serivisi z’imari.

    Intego y’ibi bihembo ni ukubona umubare munini w’abagore uzamuka ukagera mu nzego zifata ibyemezo mu bigo bitandukanye by’imari.

    Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo umuntu abe umwe mu bahatanira ibi bihembo, harimo inshingano afite mu kigo akoramo ndetse n’uruhare agira mu byo kigeraho.

    Abatoranywa ni abagore bakora muri banki, amasoko y’imari n’imigabane, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’ikoranabuhanga n’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse.

    Lina Higiro yaje muri batatu muri ibi bihembo. Ni ku rutonde rurerure rurimo abakomoka muri Kenya, babiri bo mu Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.

    Uwabaye uwa mbere muri abo bagore ni Mary Wamae ukomoka muri Kenya. Ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana amashami y’ibindi bigo bya Equity Group Holdings, akurikirwa na Catherine Karimi uyobora Ikigo cy’Ubwishingizi kizwi nka ‘APA life insurance Company’.

    Uretse Higiro, mu bandi bagore bagaragaye kuri uru rutonde harimo Emmanuella Nzahabonimana Uyobora Ishami ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri KCB Rwanda.

    Higiro watangiye kuyobora NCBA Bank Plc mu 2018, afite ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere y’amabanki. Mbere y’izi nshingano, yakoze nk’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri AB Bank Rwanda, umwanya yagezemo avuye muri I&M Bank aho yakoraga nk’Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Imenyekanishabikorwa.

    Kuva mu 2007 kugera mu 2011, uyu mugore yakoraga muri Guaranty Trust , icyo gihe yari icyitwa Fina Bank nk’Umuyobozi Ushinzwe Serivisi za Banki zireba ibigo bito n’ibiciriritse.

    Higiro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’Imiyoborere y’Ubucuruzi, yakuye muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri North-West University yo muri Afurika y’Epfo.

    Yize kandi muri Kaminuza ya Ryerson muri Canada aho yakuye impamyabushobozi mu bucuruzi n’itumanaho.

    Mu myaka irenga itatu Higiro amaze ayobora iyi banki, yibanze mu gushyigikira iterambere ryayo binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bw’imikorere bufasha abakozi bayo bose gutanga umusaruro.

    Ubuyobozi bwa NCBA Bank Rwanda bubinyujije kuri Twitter, bwavuze ko bwatewe ishema n’ibyo umuyobozi wabo yagezeho, bwemeza ko akomeje guharurira inzira abandi bagore bari mu rwego rw’amabanki n’imari.

    Ati “Dufite amakuru meza, umuyobozi wacu, Lina Higiro yashyizwe ku rutonde rw’abagore 10 batanga icyizere mu by’amabanki n’imari muri Angaza Award. Kuza muri batatu ba mbere, biduteye ishema! Akomeje gukuraho imbogamizi no guharurira inzira abandi bagore bari muri uru rwego.”

    Mu gihe cy’ubuyobozi bwe nibwo iyi banki yafashe icyemezo cyo guhindura izina iva ku kwitwa Commercial Bank of Africa, Rwanda (CBA Rwanda) ihinduka NCBA Bank Rwanda Plc. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kwihuza n’Ikigo cy’Imari, NIC Group Plc.

    Uku kwihuza kwaje kwemerwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, maze NCBA Bank Rwanda Plc itangira gukora nka Banki y’Ubucuruzi mu izina rishya.

    Mu mpera za 2016 nibwo CBA, ifite inkomoko muri Kenya yahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda nk’ikigo cy’imari iciriritse (microfinance bank) maze ihinduka banki y’ubucuruzi mu 2018, nyuma yo kugura Crane Bank Rwanda nayo yakoreraga mu Rwanda kuva 2014. Muri Mutarama 2020 nibwo yaje guhinduka NCBA Bank Rwanda Plc, kugeza ubu ni banki itanga icyizere ku isoko ry’u Rwanda.

    Lina Higiro uyobora NCBA Bank Rwanda yashyizwe mu bagore batatu batanga icyizere muri EAC mu bijyanye n’imari

  • Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi nyuma gukata ku ijosi n’intoki by’umugore –

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 mu Mudugudu wa Rugende Akagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo n’umugore bigeze kubana mu myaka yashize baza gutandukana kubera amakimbirane bagiranaga, ngo ejo bahuriye mu kabari rero biyemeza kwiyunga bagasubirana.

    Uyu mugabo ngo yahise asaba uyu mugore kuza akamusiga muri butike ye yacururizagamo undi araza arahirirwa umunsi wose, ku mugoroba ngo ubwo bageraga mu rugo yamusabye kumuha amafaranga yose yacuruje undi ngo arayabura ahitamo gutangira kuyamubaza amutemesha umuhoro ku ijosi ari nako amutema intoki.

    Ati “ Ku makuru twahawe na nyir’ugutemwa ni uko yamureshyeshyeje butike kugira ngo bongere babane, yamusabye kuza bagacuruzanya ubundi bagatahana bagasubirana, uyu mugabo rero we atanga amakuru avuga ko bageze mu rugo yamubaza amafaranga yacuruje akayabura bahera aho batongana.”

    Yakomeje agira ati “ Undi umujinya ngo wamwishe azana umuhoro atangira kuyamubaza amutema ku ijosi undi yazamura intoki nazo akazitema, umugore aba aratabaje, abanyerondo baratabaza baramumutesha bamujyana kwa muganga naho umugabo we ajyanwa kuri RIB.”

    Gitifu Muhigirwa yavuze ko uyu mugore w’imyaka 41 ku kigo nderabuzima cya Nyakariro bamupfutse ahantu hose yakomerekejwe ku buryo ngo aza kuva kwa muganga agataha.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagira amakenga ngo kuko iyo ubanye n’umuntu mukananiranwa mugatandukana, ngo mwagakiwiriye kongera kubana ari uko biciye mu nzira nziza zizwi n’amategeko.

    Ati “ Niba n’ubusanzwe wabanaga n’umuntu mu buryo bw’amakimbirane mukaza gutandukana, kujya gusubirana mwakabanje kugana inzego z’ibanze mukazibimenyesha kugira ngo mubane bizwi n’amategeko kugira ngo nihabaho n’ikindi kibazo ubuyobozi buzabe bubizi.”

    Kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu, bakaba barabanye mbere mu buryo butemewe n’amategeko.


  • Yahindutse sogokuru ku myaka 36 nyuma y’aho umukobwa we asambanyijwe agaterwa inda –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 ubwo hareberwaga hamwe umusaruro wa gahunda ya Masenge mba hafi imaze amezi atandatu itangijwe mu Karere ka Kayonza igamije guhuza ababyeyi n’abana ndetse no kwita ku bana b’abangavu batewe inda.

    Masenge ni umugore ufite indangagaciro utoranywa mu Mudugudu agahabwa amahugurwa y’uburyo yaganiriza abangavu batewe inda bakigarurira icyizere, abataravuga ababateye inda bakaba babavuga bakabiryozwa, banaganiriza abangavu bakiri bato ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu kubarinda gusambanywa bakiri bato.

    Shumbusho Robert ubu ufite imyaka 37 atuye mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara, yavuze uburyo umukobwa we yasambanyijwe agaterwa inda, akamutoteza cyane kubera gutekereza ukuntu agiye kwitwa sogokuru agifite imyaka mike cyane.

    Ati “ Byarampenze kubyakira, sinigeze mbyishimira n’umunsi n’umwe, byabaye ngombwa ko mubwira nabi ndanamuzonga cyane nk’umwana wari wananiranye, ikigaragara iriya nda yayitwaye mu kunanirana kw’abana kuko yari yanze ishuri atangira kunanirana atyo agenda bamugarura biza kurangira atewe inda.”

    Shumbusho yavuze ko yatangiye kwima uyu mwangavu ibiryo aramutoteza cyane agamije kurwanya uko uyu mwana yabyara agahinduka sogokuru.

    Ati “Mu rwego rwo guhunga kwitwa sogokuru, akimara kubyara nabohereje kwa Muzehe ( Papa umbyara) bakigerayo umwana ntiyabyakiriye neza n’umugore wanjye ntiyabyishimira abantu bakomeza kunganiriza kugeza ubwo nemeye ko agaruka mu rugo.”

    Shumbusho yavuze ko umubyeyi watoranyijwe muri Masenge mba hafi ari umwe mu bamufashije kwakira uburyo akwiriye kwakira ko yabaye sogokuru ngo kuko ntaho yabihungira.

    Ati “Yambwiye ko ntacyasubiza inyuma kuba ndi sogokuru w’umwana, ambwira ukuntu atari njye njye nyine hari n’abari munsi yanjye kandi babyakiriye.”

    Kamayiresi Joselyne ukora nka Masenge mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara, yavuze ko yahise ahura n’ikibazo cy’umwana watewe inda afite imyaka 15 se wari ufite imyaka 36 ngo ntiyabyakiriye neza.

    Ati “Nagendaga mwereka ko atari we wenyine nkanamwereka uburyo akwiriye kubyakira, akamwereka urukundo kandi akamufasha ku buryo nyuma yo kubyara ubuzima bwe bwazakomeza akiteza imbere.”

    Kamayiresi yavuze ko nyuma y’igihe kinini bamwereka ko iryo zina rya sogokuru ridateze kumuvaho yageze aho ngo agacururuka aho ubu babana neza nta kibazo.

    Uwateye inda umwana ntarabiryozwa

    Nubwo uyu mwana w’umukobwa yatewe inda, kuri ubu umwana yibarutse agejeje ukwezi n’igice avutse, Shumbusho yavuze ko batanze ikirego kuri RIB Rukara hakaba hashize amezi atanu n’igice ariko ntakirakorwa.

    Ati “ Ikirego twaragitanze kuri RIB ya Rukara, twagitanze agifite iyo nda hashize nk’amezi atanu ariko nta gisubizo turahabwa, twatanze amazina y’uwayimuteye dusaba RIB kumushakisha.”

    Yavuze ko uwo musore wamuteye inda bafite nimero ze n’amazina ye ndetse hari n’ibimenyetso bashyikirije RIB kugira ngo imukurikirane kuri ubu ngo baracyategereje ko hari igikorwa, umukobwa ngo ajya ahamagara umusore yakumva ariwe agahita akuraho telefone.

    Shumbusho yabwiye abandi babyeyi bakunda guhura n’ibibazo nk’ibye, kujya biyakira bakarera abana b’abana babo neza ngo kuko kumureka bituma abaho nabi akaba yanakurizamo izindi ngaruka.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda imburagihe bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 250 batanze ibirego mu gihe 60 bamaze gutanga amakuru yuzuye naho abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Shumbusho yavuze uburyo yahunze inshingano zo kwitwa sogokuru ariko nyuma yo kwigishwa agasanga ntaho yazihungira

  • Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igihano –

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimwe mu bintu yibukirwaho na benshi ni uko tariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania, hemerezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka, yavuyeyo arakaye cyane.

    Bagosora yari mu Ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Uyu mugabo yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).

    Yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu afungiwe muri Gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35. Tariki ya 6 Werurwe 2019, yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye.

    Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungwa akarangiriza igihano cye hanze nk’uko yari yabisabye.


  • Kamonyi: Yafashwe ahinduranya ibyuma bya moto bikekwa ko yibwe –

    Polisi yatangaje ko uyu musore yafashwe ku wa 31 Werurwe ahagana saa tatu z’ijoro, akura ibyuma muri moto nshya ifite ibirango abishyira mu yindi. Yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi mu gasanteri ka Kamuhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu musore yari kumwe n’abandi bantu babiri ariko bo bikanze abapolisi bagahita biruka.

    Yavuze ko gufatwa k’uyu musore kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wababonye agahita atanga amakuru.

    Ati “Umwe mu banyerondo yari mu gasanteri ka Kamuhanda ari mu kazi abona abantu barimo gukura ibyuma muri moto imwe babishyira mu yindi. Yabegereye ababaza ibyo barimo muri iryo joro baramutuka baramubwira ngo areke bamuhe 500 Frw aceceke, kubera ko yabonaga ibyo barimo babikora mu ijoro yagize amakenga ajya ku ruhande ahamagara Polisi.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko ako kanya abapolisi bahise bahagera basanga koko uriya musore usanzwe ari umukanishi yahambuye moto ebyiri imwe yari ishaje arimo kuyikuramo ibyuma agiye gushyiramo ibya moto nshya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kugeza ubu nta muturage wari watanga ikirego avuga ko yabuze moto.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane nyiri moto ndetse hashakishwe na bariya bacitse.

    Nsengiyumva Jean Claude yafashwe ahinduranye ibyuma by’izi moto ebyiri