Tag: featured

  • Umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo wuzuye utwaye asaga miliyoni 376 $ –

    Mu itangazo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yanyujijie kuri Twitter, yatangaje ko ibikorwa byo kubaka umuhanda Kagitumba- Kayonza – Rusumo, byarangiye ndetse ko wuzuye nyuma y’imyaka itatu imirimo yo kuwuvugurura itangiye.

    Rigira riti “Hari mu 2018, imyaka itatu irashize dutangiye kuvugurura no kongera umuhanda wa kilometero 208 wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo. Uyu munsi umuhanda wo ku rwego rw’Akarere wabaye Nyabagendwa ushobora guhuza Umuhora w’Amajyaruguru n’uwo Hagati kandi wuzuye utwaye miliyoni 376.5 $.”

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe iterambere ry’umirimo y’ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, Patrick Emile Baganizi, yavuze ko imirimo yo kubaka yagenze neza kandi ko hatabayeho gutinda kuko byahuye n’igihe bari bihaye.

    Yavuze ko uyu muhanda witezweho byinshi ku baturage batuye mu turere wubatsemo twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe, ndetse ko uzoroshya urujya n’uruza mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Ati “Icyo abantu bazungukira kuri uwo muhanda nk’uko byumvikana mu turere unyuramo, abaturage baratangira gutekereza ibikorwa by’iterambere bijyanye n’uburyo hameze. Ikindi bigiye gufasha mu guhuza ibihugu, muribuka ko imodoka zivanye ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa ziwukoresha kugira ngo zigere Kagitumba n’iziva i Dar es Salaam zikagera ku mupaka wa Rusumo. Rero iyo imodoka zitwaye ibicuruzwa zinyura mu muhanda ukozwe neza igihe byamaraga mu nzira kiragabanuka.”

    Yavuze ko nta kibazo cy’abaturage cyangwa se abandi bagize uruhare mu mirimo cy’uko batishyuwe kizabaho kuko mbere yo kwishyura rwiyemezamirimo abanza kwerekana ko yakemuye ibyo bibazo.

    Ati “Ukuntu dusigaye dukora imirimo yo kubaka imihanda, kugira ngo dusinyire rwiyemezamirimo inyemezabwishyu ya nyuma, abanza kuzana ibyemezo biturutse mu karere cyangwa mu mirenge ibyo bikorwa byanyuzemo bigaragaza ko yamaze kwishyura abaturage yakoresheje, bivuze ko hariya ibyo bibazo bitazabaho.”

    RTDA yavuze ko umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wubatse mu buryo bwagutse kandi uzorohereza abawukoresha kuwugendamo.

    Uyu muhanda ubu ni nyabagendwa, witezweho koroshya urujya n’uruza mu bucuruzi

    Abaturiye uyu muhanda bazawungukiraho byinshi

    Ibikorwa byo kubaka uyu muhanda byatangiye mu 2018

    Amafoto: Mininfra


  • U Rwanda rwakiranye yombi umwanzuro wo gukomeza gufunga Théoneste Bagosora –

    Bagosora afungiye muri gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35, nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.

    Ku wa 6 Werurwe 2019, yari yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye. Ku wa 2 Mata nibwo Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa atararangiza igihano cye nk’uko yari yabisabye.

    Minisiteri y’Ubutabera ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yakiriye neza uyu mwanzuro wo gukomeza gufunga uyu mugabo ‘wakoze ibyaha ndengakamere’.

    Iti “Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza umwanzuro wa Perezida wa IRMCT wo ku wa 1 Mata 2021, uhakana icyemezo cyo kurekura Bagosora Théoneste mbere y’igihe.”

    “Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gusaba inshuro nyinshi IRMC gusesengura ’uburemere bw’icyaha cyangwa ibyaha ufunzwe yahamijwe’ ku mwanzuro wo kumurekura mbere y’igihe.”

    Minisiteri y’Ubutabera yakomeje itangaza ko ibyaha bya Bagosora bikomeye ku buryo bitari bikwiye ko arekurwa.

    Iti “Ibyaha bya Bagosora birakomeye ku rwego ndengakamere, bitari ukubera gusa ko ari ibya kinyamaswa ahubwo ari ukubera akaga byateje ndetse n’uruhare rukomeye yagize nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo bitaza kuba ibikorwa bye, byashobokaga ko ibyabaye byari gukumirwa.”

    Icyemezo cyo kwanga kurekura Bagosora mbere y’igihe, Umucamanza Carmel Agius yavuze ko yagishingiye ku kuba ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse yemeza ko nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.

    Mu gufata iki cyemezo kandi hashingiwe ku mpamvu z’uburemere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka.

    Bagosora yari yasabye kurekurwa kuko amategeko ya IRMCT agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Yamenyekanye cyane kubera ijambo yavuze ku wa 9 Mutarama 1993, ubwo yari mu biganiro byo kwemeza igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka.

    Bagosora wari uhagarariye Leta y’u Rwanda yasohotse yarakaye avuga ko “atashye agiye gutegura imperuka.”

    Ku wa 18 Ukuboza 2008 nibwo ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu. Ni nyuma y’uko yari yafatiwe muri Cameroun tariki ya 9 Werurwe 1996.

    U Rwanda rwakiriye neza umwanzuro wo gukomeza gufunga Bagosora. Aha hari mu 1997 ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko muri Tanzania

  • Kimisagara: Polisi yafashe abantu 43 basengeraga mu rugo rw’umuturage, barimo abavuga ko badatinya Covid-19 (video) –

    Ahagana saa kumi z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021, ni bwo aba bakirisitu uko 43 biganjemo abagore bafite abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw’umuturage.

    Amakuru yo kugira ngo aba baturage bafatwe yatanzwe n’abandi baturage ndetse abafatiwe mu cyuho barimo gusenga bahise bemera icyaha banagisabira imbabazi.

    Mukamuzungu Claudine yavuze ko nabo bazi ko Covid-19 ihari ariko agaragaza ko bagerageza kuyirinda kuko abasengera mu rugo rwe baba bambaye udupfukamunwa.

    Ati “Ni ubuyobozi bwadufashe bwadufatiye mu Kagari ka Kimisagara dusengera mu rugo iwanjye, abantu nyine rimwe na rimwe hari ubwo tujya dusengana ni ubwo buryo bajemo, turabizi ko bibujijwe ariko ndabisabira imbabazi.”

    Yakomeje avuga ko abasengera mu rugo rwe baba bambaye agafukamunwa n’ubwo baba bacucitse mu kwirinda Covid-19.

    Karengera Jean Bosco we avuga ko nta bwoba baba bafite bwo kwandura Covid-19 kuko ngo baba bari kumwe na Yesu.

    Ati “Turabizi ko bibujijwe ariko nta bwoba tuba dufite bwo kwandura Covid-19 kuko Yesu yavuze ngo aho nzaba ndi nzaba ndi kumwe namwe kandi nzabarinda ibyago n’amakuba bibasha kubageraho rero no mu byago niyo ndwara irimo.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yashimiye abaturage batanze amakuru anabashishikariza gukomeza kuyatanga kugira ngo abakomeza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakomeze gufatwa.

    Ati “Icya mbere bitanga ishusho y’uko abantu batumva, abantu batumvira amabwiriza, abantu batumvira inama, ko hari abantu batumvira amabwiriza yo kugira ngo birinde iki cyorezo kandi ntabwo ari byo icya Kabiri.”

    “Abaturarwanda bagomba kumva, upfa kuba urenga ku mabwiriza ugakora ibinyuranyije nayo kwirinda no kurinda bagenzi bawe abaturage nk’aba baduhaye amakuru bakayaduha polisi izaza n’ubundi ibikubaze.”

    Yakomeje agira ati “Ariko noneho reka dushimira abaturage baduhaye amakuru baba barabonye ibyabaye bakavuga ngo ntibyemewe, turabashishikariza ko atari hano honyine mu mirenge myinshi igize Umujyi wa Kigali no mu Turere twayo hirya no hino mu gihugu nibatange amakuru kuko hose polisi irahari n’itangazamakuru rirahari noneho aba bantu bashaka guteza ibibazo abandi batiretse ku buryo bagaragazwa.”

    Yongeyeho ko uyu mugore wafashwe abantu basengera iwe agiye gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.

    Nyuma y’aho muri uyu Murenge wa Kimisagara hafatiwe abantu barenga 80 mu minsi itarenga itatu basengera mu ngo z’abaturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Havuguziga Charles, yavuze ko aba bantu bose bafatiwe muri ibyo bikorwa babiterwa n’ubujiji kuko abenshi baba bagaragaza ko batakwandura kuko baba bari kumwe na Yesu.

    Aba bantu bose bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage Kimisagara

    Umubare munini w’aba bantu bafashwe bari abagore

    Bamwe bari bafite n’abana

    Karengera Jean Bosco we avuga ko nta bwoba baba bafite bwo kwandura Covid-19 kuko baba bari kumwe na Yesu

    Mukamuzungu Claudine yavuze ko yemera ikosa ryo kuba aba bantu basengeraga mu rugo rwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yashimye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe

  • Ku gicumbi aho byabereye; ubuhamya bwa Gitifu Nsengiyumva warashwe ‘n’abahungu ba Rusesabagina’ akarokoka ku bw’amahirwe –

    Mu myambaro isa nk’iya gisirikare, bitwaje imbunda ku ntugu n’utundi dukoresho, aba bahungu ba Rusesabagina, nk’uko yakunze kubita mu biganiro yagiranye na Faustin Twagiramungu mu 2018, baruhukiye mu gasanteri gato k’ubucuruzi kari ahitwa i Nyabimata ya Nyaruguru, babwira abaturage ko ikibagenza ari “Uguhindura Leta ya FPR, mwe mube abahamya b’ibyo dushaka”.

    Muri iryo joro, izo nyeshyamba zari hagati ya 50 na 80, zasanze abaturage bari kureba umupira, zikuramo umusore witwa Habarurema Joseph zimusaba kujya kuberaka aho urugo rwa Gitifu wa Nyabimata ruherereye.

    Bitewe n’uko icyo gitero cyari cyitwaje imbunda, Habarurema nta mahitamo menshi yari afite uretse kujya imbere agakora ibyo bamutegetse byose, bitaba ibyo bakamurasa.

    Mu nzira ariko impungenge zari zose, kuko Habarurema yakomeje kwibaza ikigenza izo nyeshyamba, gitumye bajya guhiga gitifu mu ijoro kandi bitwaje intwaro, bakaza bafite amahane atamenyerewe ku Ngabo z’u Rwanda, kandi ubona n’imyitwarire yabo ari imwe igayitse ya gishumba.

    Amaherezo yaje gufata icyemezo, yiyemeza kutageza icyo gitero kwa gitifu kuko yari yamaze gusobanukirwa ko ikizanye abo bagabo atari inkuru nziza, ahitamo kubahakanira ababwira ko atazi aho urugo rwa gitifu ruherereye.

    Mu gihe yari amaze kubabwira ko “Atazi aho gitifu atuye”, abo bagizi ba nabi bararakaye cyane bahita banamurasa arapfa, aba umuntu wa mbere wari uguye muri icyo gitero cyahitanye abantu babiri.

    Gitifu mu menyo ya Rubamba

    Amaherezo izi nyeshyamba zaje kugera ku rugo rwa gitifu Nsengiyumva Vincent, zibanza kurugota impande zose kandi ubwo amasasu aregeye mu mbunda.

    Nta rusaku bazanye kuko gitifu atamenye ikiri kujya mbere hanze y’urugo, kugeza ubwo bamaze kurugota neza maze umwe muri bo yegera urugi akomanga bisanzwe nk’undi mushyitsi wese.

    Gitifu wari ubanye n’abaturage neza, yagize ngo ni abashyitsi bamugendereye nk’uko byari bisanzwe, ubwo anyarukira ku rugo agira ngo abafungurire, ariko akubitwa n’inkuba agikuraho rideaux, agasanga ni abagabo bafite imbunda, barakaye kandi bambaye imyenda ijya kumera nk’iya gisirikare.

    Mu kiganiro yagiranye na Kivu Press Agency, Nsengiyumva yasobanuye uburyo ibyamubayeho byari biteye ubwoba.

    Ati “Bari buzuye hano [imbere y’umuryango w’inzu] ari benshi, bose batunze imbunda hano, mbabonye rero, rideaux uko nari nyifashe sinabashije kuyisubizaho, nabaye nk’igiti kuko nabonye ko bindangiriyeho”.

    Mu gihe yari akibaza ibyo ari abona imbere ye, abagoteye mu gikari bari bamaze kwitegura, umwe muri bo aboneza imbunda ye neza arekura urufaya rw’amasasu, rimwe rifata gitifu inyuma ku mutwe yikubita hasi.

    Mu gihe amasasu yarekurwaga, ku rundi ruhande izindi nyeshyamba zari zadukiriye imodoka ya RAV4 yari iparitse hanze kwa gitifu, ziyishumikaho umuriro irashya irakongoka, ndetse umuriro unafata igice kimwe cy’inzu na cyo kirashya, usibye ko nyuma cyaje kuvugururwa ubu inzu ikaba imeze neza.

    Umutabazi wabaye igitambo

    Nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu no kubona umwotsi mwinshi mu kirere, umuturage witwa Habimana yagiye kwa Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle, ajyanywe no kumugezaho akaga kari kugwirira umurenge wabo.

    Munyaneza yahise ahaguruka bwangu ajya gutabara, agera kwa gitifu atazi ibiri kuba ubwo aba akubitanye n’inyeshyamba. Inyeshyamba zahise zimwaka telefoni ye, undi arayibaha. Zimusaba noneho kuva aho akagenda, undi arahindukira afata inzira.

    Akireba inyuma mbere yo gutsimbura, inyeshyamba zahise zimurasa amasasu mu kuguru n’ukuboko kw’ibumoso yikubita hasi, ziramwegera zitangira kumukubita imigeri ziziko yamaze gushiramo umwuka.

    Hagati aho, uku gutabara kwa Munyaneza kwabaye nk’ugutuma inyeshyamba zidakomeza gushyira imbaraga kuri gitifu gusa, ndetse zitangira guta umutwe kuko abantu bari batangiye no kuvuza induru.

    Nsengiyumva yagize ati “Yari yaje kuntabara, ni nawe watumye nanjye mbaho kubera ko iyo ataza bari kundasa”.

    Ku bw’amahirwe, aba bagabo bombi ntibapfiriye aho, ariko Munyaneza yaje kugwa mu bitaro bitewe n’ibikomere yari yagize kubera amasasu yarashwe.

    Gitifu Nsengiyumva nawe yajyanywe kwa muganga, abagwa mu mutwe akurwamo amasasu, ariko hagira uduce tumwe tutari bubagwe bitewe n’imiterere y’ahantu twari mu mutwe, ku buryo twamusigiye ubumuga bwa pararize ku gice kimwe cy’umutwe we.

    Yaragize ati “Hari igice babashije kubaga, ariko hari icyo batabashije kubaga bitewe n’imiterere yaho kuko hari za fragment (ibice by’amasasu) zasigaye mu mutwe zitaravamo, ariko ubu ni ukubibana nta kundi”.

    Muri rusange, ibitero bya FLN byatewe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, byahitanye abantu icyenda, barimo Mutesi Jacqueline Diane witeguraga gushyingirwa, Atete Ornella w’imyaka 13, Mukabahizi Hilarie, Nteziryayo Samuel, Niyubuhungiro Jeannine, Niyonshuti Isaac, Maniraho Anathole, Habimana Joseph na Munyaneza Fidèle.

    Rusesabagina wari inyuma y’ibi bikorwa byose, kimwe n’abo bafatanyije barimo Callixte Sankara wari Umuvugizi wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18, bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.

    Ikiganiro Gitifu Nsengiyumva Vincent yagiranye na Kivu Press Agency

    Sankara wigambye ko FLN ari yo yagabye ibitero mu Rwanda, ari imbere y’ubutabera

    Rusesabagina wari Perezida w’impuzamashyirahamwe ya MRCD nawe ari mu rubanza n’ubwo aherutse kuvuga ko atazagaruka mu rukiko

    Abarimo abahungu ba Rusesabagina bumviye ibinyoma bye, bari kumwe nawe mu rubanza

  • Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igifungo –

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimwe mu bintu yibukirwaho na benshi ni uko tariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania, hemerezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka, yavuyeyo arakaye cyane.

    Bagosora yari mu Ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Uyu mugabo yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).

    Yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu afungiwe muri Gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35. Tariki ya 6 Werurwe 2019, yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye.

    Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa akarangiriza igihano cye hanze nk’uko yari yabisabye.

    Bagosora yatawe muri yombi tariki ya 9 Werurwe 1996 afatiwe muri Cameroon ahita yoherezwa muri ICTR ku wa 23 Mutarama 1997. Ubwo yitabaga urukiko ku nshuro ye ya mbere ku wa 7 Werurwe 1997, yahakanye ibyaha byose yashinjwaga.

    Ku wa 18 Ukuboza 2018, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu.

    Ku wa 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho akatirwa gufungwa imyaka 35. Mu mwaka wakurikiyeho ku wa 1 Nyakanga 2012, yoherejwe kurangiriza igihano cye muri Mali.

    Ku wa 6 Werurwe 2019, yasabye ko yafungurwa mbere y’uko igihano cye kirangira, avuga ko mu gihe ubusabe bwe bwakwemerwa, yifuza koherezwa mu Buholandi cyangwa se akaba yakomeza gutura muri Mali.

    Amategeko y’uru rukiko, agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.

    Umucamanza ashingiye ku buremere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka, yavuze ko akwiye gukomeza gufungwa ari nako ahindura imyitwarire.

    Mu bushishozi bwe, yavuze ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.

    Ati “Ndashishikariza Bagosora kugira uruhare mu gihe cyo kwitekerezaho, akiyemeza we ubwe gushyira imbaraga mu guhinduka mu myaka iri imbere”.

    Col Théoneste Bagosora yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941, yinjira mu gisirikare arangije amashuri yisumbuye muri Seminari Nto ya Nyundo mu 1962, asohoka ari Sous-Lieutenant mu 1964. Yakoze mu mitwe myinshi y’ingabo, aza gukora muri Minisiteri y’Ingabo, aba Umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege).

    Bamwe mu bantu barekuwe batarangije igifungo

    1. Ruggiu Georges – yasabye ICTR kumurekura mu 2005 ariko iramwangira. Mu 2009, u Butaliyani bwamurekuye ICTR itabizi

    2. Bagaragaza Michel – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye

    3. Muvunyi Tharcisse – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye

    4. Rugambarara Juvénal – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye

    5. Bisengimana Paul – yarekuwe amaze kurangiza 2/3 by’igihano cye

    6. Serushago Omar – mu 2005 yari yangiwe kurekurwa ariko abyemererwa mu 2012

    7. Ruzindana Obed – yarekuwe atarangije igihano cye mu 2014

    8. Sagahutu Innocent – yarekuwe mu 2014 atarangije igihano

    9. Ntakirutimana Gérard – yarekuwe mu 2014 atarangije igihano

    10. Nahimana Ferdinand – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano

    11. Nteziryayo Alphonse – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano

    12. Rukundo Emmanuel – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano

    13. Simba Aloys – yangiwe kurekurwa mu 2016; ariko aza kubyemererwa mu 2019

    Théoneste Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igifungo cye cy’imyaka 35. Uyu mugabo afungiye muri gereza yo muri Mali

    Bagosora aha yari ari kuganira n’umwuganizi we / Ifoto: AFP

    Umucamanza Carmel Agius niwe wanzuye ko Bagosora akomeza gufungwa

  • Ibirori byo kwizihiza Pasika mu isura nshya –

    Umwaka urengaho iminsi 17 urihiritse icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukangaranya Isi mu buryo budasanzwe kigeze mu Rwanda.

    Bitandukanye n’ibindi byorezo byibasiraga agace kamwe, igihugu, cyangwa umugabane, Covid-19 yo yazengurutse ku migabane yose kandi ikangaranya benshi.

    Ibikorwa bihuza abantu benshi byarahagaze kugeza no ku nsengero mu bihe bitandukanye.

    Magingo aya mu Rwanda hari insengero zitari nke zigifunze kubera kutuzuza amabwiriza yo gukumira icyorezo. Izemerewe gukora zategetswe kutarenza 30% by’ubushobozi bw’abo zisanzwe zakira.

    Mu ntangiriro za Mata buri mwaka, abakirisitu bizihiza umunsi wa Pasika bakunze gushushanya nk’umunsi ubibutsa urupfu rwa Yezu (Yesu) Kirisitu wabitangiye akabapfira ku musaraba.

    Muri iki gihe hari imihango myinshi ikorwa n’amatorero atandukanye mu gushushanyo urwo rupfu.

    Urugero ni nk’inzira y’umusaraba. Ni umwe mu mihango yahuzaga abantu benshi kandi bari hamwe kuko baba bibuka urugendo n’ububabare Yezu yanyuzemo.

    Iyo mihango ntiyemewe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru ku wa 30 Werurwe 2021 ndetse bigashimangirwa n’amabwiriza y’iyi minisiteri yo ku wa 02 Mata 2021.

    Ati “ Ubundi insengero zemerewe gukora ni zo zizakora n’ubundi […] bagiraga igitaramo cya Pasika, twumvikanye ko icyo gitaramo kitazaba abantu bari mu nsengero ahubwo Kiliziya izabinyuza mu bundi buryo, nka radiyo, televiziyo n’ibindi.”

    Yavuze ko kandi muri ibi bihe bya Pasika bifuza ko amatorero yazakomeza kugira uruhare mu bukangurambaga bwo guhashya burundu Covid-19.

    Cardinal Antoine Kambanda aherutse gutangaza ko mu gihe Kiliziya yitegura Umunsi Mukuru wa Pasika, abakirisitu bakwiye guhindura imibereho yabo ya buri munsi, bakayijyanisha n’ibyo Kirisitu ashaka.

    Ati “Bavandimwe rero twe dukurikire Yezu, buri umwe yibaze mu rugendo rwo gukurikira Yezu no kumwigana no gushinga ikirenge mu cye, twibaze igipimo cy’urukundo tumufitiye, kigaragarira mu bwitange dushobora kugirira Yezu mu kumukurikira, mu kwemera kwicisha bugufi, ngo dukurikize umurongo yaduhaye w’ineza itsinda inabi, umurongo w’urukundo utsinda urwango, umurongo w’ubuzima utsinda urupfu kugira ngo tuzukane nawe kuri Pasika.”

    Bishop Nathan Rusengo Amooti uyobora Diyoseze ya Kigali mu itorero Anglican yabwiye The New Times ko Abanyarwanda bakwiye gukomera muri ibi bihe no kurushaho gutekereza ku hazaza aho guheranwa n’amateka y’ibyo banyuzemo muri ibi bihe u Rwanda rwegereje kwinjira mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Amabwiriza insengero zikwiye kugenderaho mu bihe bya Pasika

    Ibikorwa by’inzira y’umusaraba ntibyemewe muri ibi bihe

    Inzira y’umusaraba wari umwe mu mihango uhuza abantu benshi

  • Amayobera ku rupfu rw’umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda wasanzwe mu ntebe yashizemo umwuka –

    Uyu mwarimu yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, CAVEM.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo urupfu rwe rwamenyekanye. Bivugwa ko ubwo umugore we yageraga mu rugo avuye kwisukisha, yasanze umugabo we ari mu ntebe yapfuye.

    Yahise atabaza, maze inzego zishinzwe umutekano zirahagera gusa icyamwishe ntikiramenyekana.

    Kugeza ubu, nta makuru ahamye y’uko yasanzwe aramenyekana usibye kuvuga gusa ko umurambo we wari mu ntebe.

    Kuva mu 2009, uyu mugabo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yaminuje muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain iri mu Mujyi wa Bengaluru mu bijyanye n’utunyangingo, Microbiology.

    Dr Mushimiyimana yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo

  • Leta iri mu mushinga wo kuvugurura Itorero ry’Igihugu –

    Aya mavugurura ateganya ko izina ry’iri torero rizahinduka, rikava ku ‘Itorero ry’Igihugu’ rikaba ‘Itorero ry’u Rwanda’.

    Uretse izina, harateganywa ko inzego z’ubuyobozi muri iri Torero rishya zizahinduka, ibyo bikajyana no kuvugurura no kwagura inshingano, hibandwa cyane ku guteza imbere umuco w’ubukorerabushake mu rubyiruko ruri mu Rwanda no hanze yarwo.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasobanuye ko uyu mushinga ugamije gukemura ibibazo biri mu Itorero ry’Igihugu.

    Yagize ati “Turashaka gushyira ingufu cyane muri gahunda z’igihugu z’ubwitange kugira ngo dukemure ibibazo bitandukanye bibangamiye umuryango nyarwanda wacu, kandi iyi ngingo isa nk’iyirengagijwe mu itegeko tugiye kuvugurura.”

    Ku wa 31 Werurwe 2021, nibwo abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko, banasaba ko izo mpinduka zarushaho kugira uruhare rugaragara mu gutoza Abanyarwanda ibijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Uyu mushinga ugiye guhabwa Komite izawukurikirana mu Nteko mbere y’uko utorwa ukagirwa itegeko.

    Depite Emma Furaha Rubagumya yagaragaje ko ibikorwa by’Itorero bikwiye guhuzwa n’uburezi butangwa mu mashuri.

    Yagize ati “Ibihugu byateye imbere bifite serivisi zitandukanye z’ubwitange n’ubukorerabushake, bifite gahunda yashyizweho yo kwigisha ibyo bikorwa byabo abana mu mashuri ku buryo abanyeshuri barangiza biteguye gutanga umusanzu ku bushake mu iterambere ry’igihugu cyabo.”

    Ibikubiye mu mushinga w’itegeko

    Uretse amazina, ibindi bikubiye muri uyu mushinga w’itegeko, harimo inshingano nshya z’Itorero zizibanda ku guhuza, gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda z’urugerero n’iz’ubwitange mu gihugu no mu mahanga.

    Hakubiyemo kandi imiterere mishya y’inzego z’imiyoborere y’itorero ry’u Rwanda, iri muri ubu buryo bukurikira.

    Mu nzego z’ubuyobozi harimo ibyiciro bibiri, aribyo urwego rw’Inama Nkuru rwasimbuye icyahoze ari Urwego rw’Inama y’Abakomiseri. Uru rwego rugizwe n’abantu barindwi barimo Umuyobozi w’Inama Nkuru n’Umuyobozi w’Inama Nkuru Wungirije.

    Uru kandi ni rwo rwego ruyobora itorero rugafata ibyemezo, runafite ububasha n’inshingano byo gufata ibyemezo mu byerekeye ubuyobozi, abakozi, umutungo, gutoza na gahunda zijyanye n’ubwitange n’urugerero hakurikijwe amategeko.

    Urwego rwa kabiri ni Urwego Nshingwabikorwa rugizwe n’Umutoza Mukuru w’itorero, Umutoza Mukuru w’Itorero Wungirije Ushinzwe Urugerero n’Umunyamabanga Mukuru.

    Izindi mpinduka zizabaho ni uko Umutoza Mukuru w’Itorero n’Umutoza Mukuru w’Itorero Wungirije Ushinzwe Urugerero, ari abakozi bahoraho bashinzwe gukurikirana imikorere y’itorero ry’u Rwanda n’amashami yaryo azashyirwa muri buri Ntara hakurikijwe ibiteganyijwe muri gahunda y’igihugu y’iterambere, izwi nka NST1.

    Abagize Inama Nkuru ntibazakomeza kuba abakozi bahoraho nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya cyenda y’Itegeko ryo kuwa 16/06/2013 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ahubwo bazagira manda hagamijwe kwirinda igongana hagati y’inshingano z’abakomiseri n’iz’abandi bakozi bahoraho.

    Leta iri mu mushinga wo kuvugurura Itorero ry’Igihugu

  • Arenga miliyari 10 Frw ntaragaruzwa mu mutungo wa Leta wanyerejwe –

    Minisitiri Busingye yabigarutseho ubwo yagezaga ku badepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019, birimo n’amafaranga yanyerejwe ariko akaba ataragarujwe.

    Minisitiri Busingye yagaragaje ko hari uburyo bwashyizweho bugamije kugaruza amafaranga yanyerejwe mu bihe bitandukanye, kandi ko nta muntu ukwiye gusigara atishyuye.

    Yagize ati “Minisiteri y’Ubutabera yashyizeho ingamba zitandukanye zo kugaruza amafaranga ya Leta ataragaruzwa, binyuze mu gutangaza ku mbuga nkoranyambaga urutonde rw’ababereyemo Leta imyenda no gushishikarizwa kwishyura ku neza.”

    Yongeyeho ko urwego ayoboye rwashyizeho uburyo bwo korohereza abashaka kwishyura kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo kwishyurira rimwe umwenda wose.

    Muri izi ngamba kandi biteganyijwe ko umuntu wese udafite ubushobozi bwo kwishyura, azajya yandikwaho uwo mwenda kugeza igihe wishyuriwe kandi ko Leta itazacika intege mu gukurikirana umutungo wanyerejwe.

    Minisitiri Busingye yagaragarije abadepite ko hakigaragara imbogamizi y’abantu bakurikiranwa ariko ugasanga nta mutungo bafite ushobora kuvamo indishyi cyangwa sosiyete yishyuzwa ugasanga itakibaho, kandi hari umwenda wa Leta yari ifite.

    Yanakomoje ku bigo bya Leta byagiye bikora amakosa yatumye Leta ishorwa mu manza ikazitsindwa, bigatuma icibwa amande.

    Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko (PAC) yagaragaje ko hari ibigo bikomeje guteza leta ibihombo biturutse mu kutishyura imisoro ku gihe no kuba hari ibigo bishora Leta mu manza igatsindwa bitewe n’ibyemezo bidakwiye byafashwe na bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo.

    Mu mafaranga yahombejwe Leta, harimo miliyoni 68 Frw zishyuwe na Kaminuza y’u Rwanda nk’amande y’ubukererwe bwo kwishyura imisiro, miliyoni 53 Frw zishyujwe Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, ku bukererwe bwo kwishyura imisoro n’amashanyarazi, ndetse n’amafaranga miliyoni 30 Frw yishyujwe Ikigo Gishinzwe Uburezi, REB, nyuma yo gutsindwa n’abakozi bacyo bakireze mu manza.

    Mu kwirinda guhombya Leta bya hato na hato, Minisitiri w’Ubutabera yemeje ko hashyizweho abakozi bakurikirana imanza Leta iregwamo cyangwa yarezemo.

    Yavuze ko Minisiteri ayoboye yandikiye amabaruwa inzego zose za Leta ashishikariza abayobozi kwirinda amakosa no kuyakumira mu rwego rwo kudashora Leta mu manza zitari ngomba.

    Busingye kandi yavuze ko umuco wo gukemura amakimbirane binyuze mu bahesha n’inkiko ukwiye gutezwa imbere, inkiko zikitabazwa ari uko ibindi bisubizo byananiranye.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu kwishyuza abayifitiye umwenda

  • Icyo ubushakashatsi ku gutera insoro inka bumaze kugaragaza ku kuvukisha inyana za Jersey mu Rwanda –

    Ubushakashatsi bwo gutera inka insoro (embryo transfer) mu Rwanda bwatangiye mu 2011 hagamijwe kubona inyana y’icyororo yujuje amaraso 100%, itanga umukamo w’amata mwinshi kandi mwiza, inashoboye kubaho neza itabangamiwe n’ikirere cy’u Rwanda.

    Umushakashatsi muri RAB mu ishami rishinzwe kwita ku bikomoka ku matungo, Murera Aimable, yasobanuye uburyo gutera insoro mu nka bikorwa ndetse n’aho mu Rwanda bigeze bikorwaho ubushakashatsi.

    Yavuze ko hari inka zibaha insoro n’izindi batera insoro. Ubusanzwe bavuga ‘urusoro’ iyo intangangore yamaze guhura n’intangangabo bigakora igi rimwe.

    Ati “Mu busanzwe inka iyo yarinze itanga intangangore imwe, kugira ngo rero twebwe tubone intanga nyinshi tuyitera imisemburo kugira ngo igire intangangore zirenze imwe, dutera intanga zamara guhura zikaba igi rimwe tukarikura muri ya nka tukaba twaritera izindi.”

    Yasobanuye ko bagira ikindi cyiciro cya kabiri cy’inka ziri buterwe insoro aho bafata inka bakayirindisha, bakayiteramo urusoro hagati y’umunsi wa gatandatu kugeza ku wa munani imaze kurinda.

    Insoro iyo zimaze kuboneka bazibika muri laboratwari aho zishobora kumara imyaka irenge 10 zibitse mu mwuka witwa ‘liquid nitrogen’ kugira ngo igihe cyose bazazikenera bazazikoresha mu kuzitera inka bagamije kubona icyororo bifuza.

    Kugira ngo rwa rusoro bamaze kubona ruzavemo inka, bararufata bakarutera mu nka rugakura, ikazabyara inyana yujuje ibyo bifuza bijyanye n’imiterere ya rwa rusoro.

    Ni ubushakashatsi butanga icyizere

    Murera yasobanuye ko ubwo bushakashatsi bwo gutera insoro, bwatangiye mu Rwanda mu 2011 buhera muri RAB, icyo gihe havuka inyana ebyiri ariko nyuma y’aho busa n’ubuhagaze.

    Mu 2018/19 umushinga Rwanda Diary Development Project (RDDP) wabishyizemo ubushobozi utanga ibikoresho ndetse ufasha no mu guhugura abashakashatsi. Hahise haterwa insoro mu nka z’abaturage no muri RAB.

    Muri Sitasiyo za RAB za Songa na Kinigi havuka inyana zirindwi naho mu baturage bo mu mirenge ya Kibirizi na Muyira mu Karere ka Nyanza no mu Kinigi muri Musanze havuka inyana esheshatu.

    Mu 2020 bavukishije inyana zikomoka ku nsoro 27 muri sitasiyo za RAB, havuka n’izindi esheshatu mu baturage.

    Murera ati “Dutangira mu 2018/19 twarebaga ku nsoro twateye n’izavutse, twari turi ku kigero cya 25% ku kuvukisha. Mu 2019/20 birazamuka bigera kuri 33%. Muri uyu mwaka tukaba twashakaga ko twongera ikigero cyo kuvuka kw’inyana twateye kugira ngo kigera kuri 50%.”

    Yagereranyije ubu buryo bwo gutera insoro n’ubusanzwe bwo gutera intanga avuga ko ikigero gutera intanga bigezeho mu Rwanda kiri ku ijanisha riri hagati ya 60% ya 70% kandi icyo gihe havuka inyana cyangwa ikimasa naho ku rusoro havuka inka y’igitsina cyifuzwa kandi ifite amaraso yuzuye 100% itari ikimanyi.

    Akamaro ko gutera inka insoro ku mworozi

    Murera yahereye ku buryo bwo kubanguriza ku kimasa avuga ko bugira ingaruka mbi nyinshi zirimo gutera inka indwara zirimo amakore, imitezi n’izindi bigatuma ibura urubyaro cyangwa igapfa ndetse ikaba yakwanduza n’izindi.

    Yakomeje avuga ko n’uburyo bwo gutera intanga ari bwiza ariko icyo gihe havuka inka y’icyimanyi itujuje amaraso 100%.

    Yavuze ko gutera insoro bikiri mu bushakashatsi ariko niburangira buzaba ari uburyo bwiza bwo kuvukisha inka yujuje amaraso 100%, itanga umukamo mwiza, irya ubwatsi buke kandi itabangamirwa n’ikirere cy’u Rwanda yavukiyemo.

    Icyakora yavuze ko uburyo bwo gutera insoro bushobora kuzahenda ku buryo byagora umuturage kubwigondera, ariko ko leta ibishyizemo ‘nkunganire’ nk’uko yabigenje mu bijyanye no gutera intanga, byazoroha.

    Gutera inka insoro mu Rwanda bizakemura ikihe kibazo?

    Murera Aimable yavuze ko gutera inka insoro nibimara gukorwaho ubushakashatsi bigatangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, bizakemura ikibazo cy’inka zatumizwaga mu mahanga zujuje amaraso 100%.

    Ati “Kuko Firizone watumizaga muri Afurika y’Epfo cyangwa mu Buholandi, dushobora kuyitera inka yacu ikabasha kuyibyara ikaza ari Firizone yuzuye. Cya giciro cy’ubwikorezi na kwa guhenda bikavaho kuko urusoro ntabwo rugura nk’inka ihagaze ndetse kuko yahatswe n’inka yo mu Rwanda bizakemura n’ikibazo cyo kwihanganira ikirere.”

    Yakomeje avuga ko uko amaraso agenda aba menshi ari nako umukamo wiyongera kandi bizakemura ikibazo cy’ibura ry’icyororo cyujuje amaraso 100%.

    Aborozi babibona bate?

    Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza bamaze kuvukisha inka zikomoka ku gutera insoro, bavuga ko inyana zavutse zimeze neza kandi bazitezeho umusaruro uruta inyana z’ibyimanyi.

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro.

    Ati “Iyi nyana ya Jersey nabonye ari nziza cyane kuko irarya igahaga kandi itariye byinshi cyane. Inka ya Jersey yenda kunganya umukamo w’amata na firizone kandi yo yariye bike, Firizone irya byinshi cyane ku buryo kubona ibiyihagije bigoye.”

    Nsigaye Paul wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza na we yemeza ko inka ya Jersey ari nziza.

    Ati “Jersey zivukira hano nabonye ziba ari inka ziringaniye ari ngufi ahubwo inda zazo zijya hasi. Bikaba bisobanuye ko zitanga umukamo mwinshi kandi zariye bike. Ikindi ni uko zifitemo ubwirinzi zikaba zitapfa kurwara kuko zifite amaraso yuzuye 100%.”

    Umukozi w’umushinga RDDP ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko gahunda yo gutera insoro inka bayishyizemo ubushobozi bagamije kubona icyororo cyiza.

    Ati “Twatangiranye n’abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw’igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo twizere ko mu minsi iza tuzaba tutakizana abava hanze, kuko mu myaka ibiri y’ingengo y’imari ishize habanje kuza uvuye mu Bwongereza, umwaka ushize tuzana umusuwisi araza yigisha Abanyarwanda.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu hari gukora Abanyarwanda bahuguwe kugira ngo harebwe umusaruro batanga, kugira ngo hizerwe ko bashobora kuzakomeza gutanga serivise yo gutera insoro igihe zizaba zatangiye kugezwa mu baturage.

    Yavuze ko biteganijwe ko umushinga wose wo gukora ubushakashatsi ku gutera insoro inka mu cyiciro cya mbere uzatwara agera kuri miliyoni 100 Frw. Kuri ubu hamaze gukoreshwa agera kuri miliyoni 50 Frw mu bikorwa byo guhugura abashakashatsi no kuzamura umubare wabo kandi ubushakashatsi aho bugeze hashimishije.

    Ati “Mbahaye nk’urugero ikimasa kimwe cyaguraga agera kuri miliyoni 14 Frw none ubu tuvukishirije hano, urumva ko nitumara kugira iyi serivise ikomeye tuzajya tubona impfizi zavukiye hano tutongeye gutanga ayo mafaranga.”

    Yavuze ko ubwo bushakashatsi niburangira bukemezwa neza bizafasha aborozi guhitamo korora Jersey cyangwa Firizone bitewe n’ubushobozi bwabo kandi n’umusaruro w’amata wiyongere mu gihugu.

    Abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw’igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y’u Rwanda bakomeje gahunda yo gutera insoro mu nka

    Bimwe mu bimasa byo mu RAB by’icyororo bikurwamo intanga zikenewe

    Gukora insoro bisaba kubanza gushaka intanga ku nka nziza z’icyororo

    Gutera insoro mu nka bisaba ubushakashatsi bwihariye

    Imwe mu nyana yakomotse ku gutera insoro inka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza

    Inyana ya Jersey yavukiye mu rugo rwa Nsigaye Paul mu buryo bwo gutera urusoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Zimwe mu nyana zo muri RAB zavutse bikomotse ku gutera insoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Bamwe mu bahuguwe ku gutera insoro inka bakomeje ubushakashatsi

    [email protected]