Tag: featured

  • Jordan Foundation igeze kure umushinga wo kubaka ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona –

    Hashize igihe Bahati Vanessa washinze umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona baturuka mu miryango itifashije, Jordan Foundation, agaragaje ko afite inzozi zo kubaka ikigo cy’ishuri kizajya cyakira abana bafite ubu bumuga kugira ngo babashe kwitabwaho by’umwihariko ari nako bahabwa ubumenyi kimwe n’abandi bana bose.

    Kugeza ubu imirimo yo kubaka iri shuri rizaba ryitwa Jordan Special School rizaba riherereye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo igeze kure ndetse ryari kuba ryaratangiye nubwo yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

    Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza, ndetse rizaba rifite n’ibibuga by’imikino itandukanye, isomero, amacumbi n’aho gufatira amafunguro. Abanyeshuri bose bazajya bacumbikirwa kandi bahabwe iby’ibanze bakenera mu buzima.

    Mu kwanga ko aba bana bafite ubumuga bwo kutabona bakwigunga bakumva ko atari nk’abandi, ubuyobozi bwa Jordan Foundation bwatangaje ko mu gihe iki kigo kizaba cyuzuye ko kizajya cyakira n’umubare muto w’abandi bana kugira ngo basabane n’aba bandi bafite ikibazo.

    Bahati Vanessa yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo kubaka Jordan Special School nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy’uko aho bakorera hadashobora kwakira umubare munini w’abana kandi bakabura aho babajyana igihe bagiye gutangira amashuri abanza.

    Ati “Umushinga wo kubaka Jordan Special School wavuye ku kuba tugitangira twarakiriye abana gusa uko iminsi igenda tugahura n’ababyeyi benshi cyane bashaka kuduha abana babo ariko tugasanga nta bushobozi dufite bwo kubafata kubera ko aho dukorera ubu ari hato.”

    “Byatumye tugira igitekerezo cyo gushyiraho Jordan Special School kugira ngo tujye twakira abo bana bose bakeneye ubufasha kugira ngo tujye twakira abana baturutse hirya no hino mu gihugu. Uretse ibyo twagiraga ikibazo cy’uko twakiraga abana ariko bageza igihe cyo gutangira amashuri abanza tukabura uko tubajyanayo kuko nta mashuri.”

    Bahati yakomeje avuga ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abana 200.

    Ati “Kizaba ari ikigo gicumbikira abana cyujuje ibyangombwa byose, icyo gihe noneho ntabwo tuzafata abana bafite ubumuga bwo kutabona gusa, ahubwo tuzakira n’abana 100 badafite ikibazo biyongere ku bandi 100 batabona, kugira ngo ba bandi bafite ikibazo batazajya baheranwa n’ubwigunge.”

    Jordan Foundation itangaza ko hatagize igihinduka iki kigo cy’amashuri cyaba cyuzuye mu 2022.

    COVID-19 yazanye imbogamizi

    Uretse ibijyanye no gukoma mu nkokora imirimo yo kubaka ‘Jordan Special School’, Bahati yavuze ko n’icyorezo cya COVID-19 cyabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo n’uko bamwe mu bafatanyabikorwa bahagaritse kubafasha kuko nabo bagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo.

    Ati “Imbogamizi dufite ziracyari nyinshi kuko nta muterankunga uhoraho dufite, ni ukuvuga ngo niba dutangiye kubaka bisaba ubundi bushobozi kandi nubundi dukeneye guha umwana bya bindi byose akeneye, urumva kubibangikanya ni ikibazo.”

    “Natwe nka Jordan Foundation ingaruka za COVID-19 zatugezeho, nanjye ubwanjye zangezeho ni nayo mpamvu zageze no kuri Jordan Foundation kuko ubu ntabufasha tubona bwo gutunga abana, kuko nanjye akazi nakoraga kahagaze kandi ibigo twakoranaga nabyo ibyinshi byarahungabanye.”

    Jordan Foundation itangaza ko igikeneye abafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa byayo bizabashe gukomeza bidakomwe mu nkokora na COVID-19 kandi igasaba Leta kuba haboneka ibigo byinshi byigisha abafite ubumuga butandukanye kugira ngo intego y’uburezi budaheza izagerweho neza.

    Kuva Jordan Foundation yashingwa mu 2016 kugeza ubu ikorana n’abana 120, uretse aba bana Jordan Foundation ifasha n’imiryango yabo kwiteza imbere borozwa amatungo atandukanye binyuze muri gahunda izwi nka Family empowerment.

    Bahati Vanessa yavuze ko afite intego yo kuba Jordan Special School yazaba ikigo gikomeye gikubiyemo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza.

    Yavuze ko yifuza kandi kuzabona umunsi umwe umwana ufite ubumuga bwo kutabona ahabwa amahirwe nk’abandi bana ndetse agahabwa akazi atarobanuwe.

    Jordan Foundation yahisemo kubaka ishuri kuko aho ikorera ari hato hatabasha kwakira abana benshi

    Biteganyijwe ko Jordan Special School izuzura mu 2021

    Jordan Foundation ifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona

    Bahati Vanessa washinze Jordan Foundation agaburira umwe mu bana bafashwa n’uyu muryango

    Bahati Vanessa ateruye umwana we witwa Jordan ari nawe witiriwe uyu muryango

    Abagize isabukuru bafashwa kuyizihiza

  • Ubuzima bushariye bwa Nzayisenga wabyaye afite imyaka 15 akayoboka uburaya –

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubwo yari amaze guterwa inda, ubuzima bwarushijeho kumugora kuko n’ubusanzwe yari abayeho nabi.

    Ati “Ibyanjye ni birebire, byari ibintu bikomeye, natewe inda mfite imyaka 15, noneho umugabo wayinteye kuko yari umupolisi ansaba ko tubana ngo batazamufunga ndabyemera.”

    “Ntabwo twabanye igihe kinini kuko yapfuye ndi kwa muganga nagiye kubyara azize kanseri, iwabo baranyanga ngo ntitwabana umugabo wanjye yapfuye. Byaje kunyobera njye n’umwana tukajya turarana hanze biranga birakomera, nageze aho umwana mushyira mama nawe utishoboye kuko nawe abayeho aca inshuro, ngaruka mu mujyi nibwo natangiye gukora uburaya”

    Kubyara akiri muto byiyongereye ku rwango n’ubundi abo mu muryango we bari basanzwe bamufitiye kuko nawe nyina yari yaramubyariye iwabo, akaza kuhamusiga akajya gushaka undi mugabo.

    Ati “Aho ni ho nakuriye, baranyanga bikomeye kugeza ubwo sogokuru yari amaze gupfa ngeze mu mwaka wa kabiri. Bansabaga kuvoma amajerekani nk’icumi ku munsi ubundi ngo ndarya ari uko maze gutindurira inka, mbese bwari ubuzima bugoye cyane kandi si nari kujya no ku ishuri nabwiriwe, ubwo nahise ndivamo.”

    Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubuzima bwakomeje kumubera bubi ubwo yajyaga kubana na nyina umubyara kuko bwo yahohoterwaga n’umugabo wabanaga na nyina ndetse n’abandi bagore yari yarashatse.

    Ati “Maze kuva mu ishuri nahise njya aho mama yari yarashakiye ngezeyo naho biranga umugabo yari yarashatse akajya anyirukaho n’umuhoro ngo ntiyarera icyana atabyaye, mama yaje kungira inama ngo aho kugira ngo yahukane ninsubireyo azajya aza kundeba kandi n’abandi bagore uwo mugabo yari yarashatse baradutotezaga.”

    Yasubiye kwa se, naho bakajya bamutoteza, ubuzima bukomeza kuba bubi ahava yerekeza inzira y’uburaya.

    Ati “Sinabihisha nahise njya mu buraya, nkajya nsambana bakampa amafaranga nkoherereza mama n’umwana wanjye kuko nawe yageze aho yimuka aho yari yarashakiye kubera ko bamutotezaga ndetse batangiye no kujya bandogera umwana nawe yenda gupfa.”

    Nzayisenga yavuze ko nyuma yo kubyara imburagihe no kuyoboka uburaya, yahisemo kuboneza urubyaro yirinda ingaruka nyinshi yari guhura nazo.

    Ati “Nyuma yo kubyara no gukora uburaya, mama yangiriye inama yo kwambara agapira kugira ngo batazongera kuntera inda, kashira nkashyiramo akandi.”

    Nzayisenga yavuze kandi ko se umubyara yageze n’aho amwima isambu agakomeza kumunaniza amusaba ibirenze ubushobozi bwe.

    Yagize ati “Nagiye kumwaka isambu arambwira ngo nzabwire mama ajye kuyinsabira, mbibwiye mama arambira ngo yanyeretse kwa data nzage kumusaba isambu.”

    “Mu minsi ya vuba nibwo abandi bana ba papa bampamagaye barambwira ngo ko ntaza gusaba papa isambu nyobewe ko azana abagore benshi? Baramumpaye kuri telefoni arambwira ngo nzabanze muture inzoga.”

    Nzayisenga Angelique agira inama abakiri bato ndetse n’ababa bibwira ko gukora uburaya byabatunga bakabaho neza ko ari ukwibeshya no kwiyahura kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi ko nawe abonye ubufasha yava mu buraya akiteza imbere.

    Ati “Mu buraya nahuriyemo n’ibibi byinshi bimwe ntanavugira ku karubanda, nahuriyemo n’indwara, imvune, agasuzuguro mbese ni ibibazo byinshi ubitekereza abyirinde cyane kuko nanjye mbonye ubufasha n’ubushobozi nabivamo nkajya hafi ya mama n’umwana wanjye nkava muri ubu buraya nta na kimwe kizima kibubamo uretse umubabaro gusa.”

    Bamwe mu bazi Nzayisenga bemeza ko ashishikariye gukora ngo yiteze imbere n’ubwo ubushobozi afite bukomeza kumuzitira.

    Uwamariya Gertulde ni umubyeyi umuzi, yagize ati” Ange, ndamuzi igihe kitari gito, twaraturanye ni inyangamugayo, ntiyiba, ntateza amahane pe, kuko duturanye imyaka irenga itatu.”

    Kuva mu 2017 kugeza muri Mutarama 2020, mu Karere ka Musanze hatewe inda abana 198 nyamara amadosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ntiyageraga kuri 70 ibintu Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’izindi nzego bavuga ko batazihanganira bagasaba buri wese kubirwanya atizigamye.

    Nzayisenga asaba abagiraneza kumufasha akabona icyo akora akiteza imbere ari nako yita ku mwana we n’umubyeyi we

    Yabyaye akiri muto afite imyaka 15, umugabo babyaranye ahita apfa maze abura aho yerekeza

    Yagiriye inama abakiri bato ko bakwiriye kwirinda ikintu cyose cyabashora mu buraya kuko bugira ingaruka nyinshi mbi

  • Rubavu: Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka –

    Iyi miyoboro mishya yubatswe muri Rubavu izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n’ibilometero bisaga 109 maze ihe umuriro ingo 8,076.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yasobanuye ko uwo mushinga wahuriweho n’abafatanyabikorwa

    Yagize ati “Uyu ni umushinga twatewemo inkunga na Banki y’Isi, ukaba warakorewe mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Turere twa Burera na Rulindo. By’umwihariko hano muri Rubavu wibanze ku duce duherereye kure y’imiyoboro isanzwe y’amashanyarazi.”

    Butera avuga ko ubu mu Karere ka Rubavu ingo zifite amashanyarazi zigeze ku ijanisha risaga 78%, ubariyemo izifite akomoka ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha akomoka ku mirasire y’izuba.

    Ati “Dufite icyizere ko bitarenze umwaka wa 2024 tuzaba twarangije guha ingo zose umuriro, kuko ahantu dusigaje kugeza amashanyarazi ni hato kandi dufite imishinga myinshi izadufasha kubaka indi miyoboro”.

    Abamaze guhabwa amashanyarazi basabwe n’ibyishimo

    Bamwe mu bamaze kuganura ku mashanyarazi begerejwe, bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho byinshi kandi bakaba bavuye mu icuraburindi.

    Hakizimana Gilbert utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Nyundo, ufite uruganda ruto rukora imigati avuga ko atarabona amashanyarazi yagorwaga no gukora mu masaha y’ijoro.

    Ati “Tutarabona amashanyarazi twakoreshaga moteri ya mazutu ikaba ari yo ikoresha imashini ikora amandazi. Kuva aho mboneye amashanyarazi, nahise ntumiza imashini ikoresha amashanyarazi. Ubu igihombo naterwaga no kugura mazutu kizagabanuka, kuko ku munsi nakoreshaga mazutu ya 7.500 Frw ariko ubu ku mashanyarazi nzajya nkoresha atarenze 3000 Frw. Harimo inyungu.”

    Yavuze ko yagorwaga no gukoresha imashini za EBM atanga inyemezabuguzi ku bakiliya be, ariko ko ubu afite amashanyarazi bizamworohera gukora inyemezabuguzi.

    Ati “Mu buzima busanzwe mu rugo, nabwo wasangaga tugorwa no gusharija telefoni, gutera ipasi ndetse no gucana mu nzu nijoro, mbese byoroheje ibintu byinshi.”

    Nzabanita Evariste utuye mu Mudugudu wa Busheru mu Murenge wa Nyundo akaba akora ubucuruzi burimo resitora, gusharija telefoni n’ibindi bitandukanye, yatangiye kungukira ku mashanyarazi.

    Ati “Ndashima ubuyobozi bwaduhaye amashanyarazi. Nta kibazo tugifite ubu turacana amatara nijoro, tugasharija telephone, ndetse ubu njye natangiye kubona inyungu kuko ibikoresho byanjye ndabicomeka ngakora nta mbogamizi.”

    Ukozivuze Jean Claude wo mu Mudugudu wa Bushari uherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yavuze ko batarabona umuriro hari byinshi bahombaga.

    Ati “Twasaga n’aho turi mu mwijima. Twakoraga urugendo rw’isaha kugira ngo tujye kwiyogoshesha. Nkanjye nari mfite inzu nubakaga, kugira inzugi zingereho byarampenze cyane kuko nagiye kuzikoresha kuri mu gace ka “brasserie”. Kuba tubonye umuriro biradushimishije cyane kuko ntituzongera guhendwa.”

    Hitimana Prosper avuga ko umuriro uzafasha abana be gushaka imibereho bihangira imirimo.

    Ati “Mfite abana barangije kwiga ariko batagira imirimo. Umwe yakogosha, undi akaba yadoda. Nk’ubu hari umwana w’umukobwa naguriye imashini yo kudoda, ariko kubera ko nta matara, ntiyabonaga uko areba nijoro ari kudoda. Ubu rero abana banjye nzabasaba kwihangira imirimo, hanyuma mbafashe kubona ibikoresho bikenewe.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 59.7% harimo izigera kuri 43.8% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15.9% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Nyuma yo kugezwa umuriro muri aka gace, hatangiye kubakwa ibikorwa remezo

    Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yavuze ko imiyoboro iri kubakwa i Rubavu izaha umuriro ingo 8,076

  • Kwangizwa kw’ ibidukikije bitewe n udufukamunwa bikomeje gufata indi ntera #Rwanda #RwOT

     

    Large amounts of discarded PPE found polluting the planet, harming sea and wild life

    According to the report, volunteers through the International Coastal Cleanup network collected 107,219 items of PPE from July to December 2020–although experts believe that number is “a vast undercount.”

    Large amounts of discarded PPE found polluting the planet, harming sea and wild life

    Katie Daviscourt
    Katie Daviscourt Seattle, WA

    The Ocean Conservancy released a shocking report Tuesday that details the amount of pollution harming Oregon’s waterways from PPE that individuals use to combat the novel coronavirus.

    ADVERTISEMENT
    This photo shows a crab swimming out at sea entangled in a mask.

    Although the CDC recommended the use of PPE to help prevent the spread of COVID-19, the reported data reveals a brewing crisis as masks, gloves, face shield, and sanitary wipes create hazardous environments for sea-life and land-life.

    According to the report, volunteers through the International Coastal Cleanup network collected 107,219 items of PPE from July to December 2020–although experts believe that number is “a vast undercount.”

    ADVERTISEMENT
    This photo shows a mask wrapped around a fish, causing it harm as it failed to remove the mask on its’ own.

    On the west coast alone, more than 5,000 pieces of PPE were reported by 13,000 volunteers in the last six months of 2020, according to the senior director of Ocean Conservancy’s Trash Free Seas Program Nicholas Mallos.

    Volunteers recorded the data on the Conservancy’s Clean Swell app under the category ‘PPE,’ although these numbers don’t include the first six months of 2020 where data was being recorded under ‘personal hygiene.’

    ADVERTISEMENT
    This photo shows a mask wrapped around a seaguls feet, preventing it from flying.

    “Notably, the amount of personal hygiene litter recorded in the app between January and July 2020 was three times higher than what was recorded in that same time period for each of the previous three years,” said Mallos in an email.

    The Chief Executive Officer of Solve Oregon, Kris Carico, confirmed the vast increase in litter from PPE materials.

  • Abantu 80 barajwe muri Stade ya Huye ku munsi wa mbere w’ingamba nshya za Covid-19 –

    Utwo Turere twa Ruhango, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara na Huye twashyiriweho ko abadutuye bagomba kuba bageze mu rugo 19h00 bitandukanye n’ahandi mu gihugu kuko ho isaha yo gutaha ari 21h00.

    Ayo mabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021.

    Mu Karere ka Huye ku munsi wa mbere hagaragaye abaturage benshi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biganjemo abatinze gutaha.

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye igaragaza ko abagera kuri 80 ari bo barajwe muri Stade Huye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko muri rusange abaturage benshi bari kubahiriza amabwiriza ariko hakomeje kugaragara n’abayarengaho.

    Ati “Muri rusange twavuga ko abenshi babyubahiriza ariko n’ubu tuvugana turi mu bugenzuzi ko abantu bubahiriza amabwiriza, ntihabura abayarengaho.”

    Yakomeje avuga ko abenshi bari gufatwa ari abarengeje isaha yo gutaha 19h00 n’abandi baba bagiye gusurana mu ngo ndetse n’abajya mu tubari.

    Yibukije ko kugira ngo icyorezo cya Covid-19 gitsindwe bisaba ubufatanye bw’abantu bose, abasaba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

    Yavuze ko abafatwa bayarenzeho bari guhabwa ibihano byashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere birimo kurazwa muri Stade bakigishwa ndetse bagacibwa n’amande.

    Inkuru wasoma: Huye: Ibihano ku bakerensa amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byahanitswe

    I Huye ku munsi wa mbere w’ingamba nshya abantu 80 barajwe muri stade

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biganjemo abatinze gutaha. Mu Turere two mu Majyepfo isaha yo gutaha ni 19h00

    [email protected]


  • Volkswagen Rwanda yashyize ku isoko imodoka nshya –

    Mu Rwanda hari hasanzwe hateranyirizwa ubu bwoko bwa Volkswagen Polo, gusa hakorwa into zizwi nka ‘supermini car’.

    Mu itangazo ubuyobozi bw’uru ruganda bwashyize hanze bwavuze ko bwahisemo gukora Polo iri mu bwoko bw’imodoka abenshi bakunze kwita ‘voitures’ kugira ngo barusheho guhaza isoko ry’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imodoka za Volkswagen mu Rwanda, Levy Ouso, yavuze ko igiciro cya ‘Polo Sedan’ n’imiterere yayo biberanye n’isoko ry’u Rwanda.

    Ati “Imodoka nshya ya Polo iri mu ishusho y’imiterere igezweho y’imodoka, inshya iri ku rwego rwo hejuru rw’imodoka za VolksWagen ku Isi mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse akaba ari imodoka nziza mu bijyanye n’igiciro.”

    Yakomeje avuga ko kuba iyi modoka yagiye hanze byaguye umubare w’ubwoko bw’imodoka za Volkswagen zikorerwa mu Rwanda.

    Ati “Ibi byaguye ubwoko bw’imodoka za Volkswagen mu Rwanda, kubera ibi umubare munini w’abakiliya b’imodoka zacu bashobora kwihitiramo imodoka bagendeye ku byo bakunda n’ibishoboka.”

    Imodoka nshya ya ’Polo Sedan’ ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine, ibintu bituma itanywa lisansi nyinshi aho nibura ikoresha litiro imwe kuri kilometero 16.

    Polo Sedan ifite umwihariko w’uko ifite imbere hisanzuye haba ku mugenzi wicaye mu mwanya w’imbere cyangwa mu bari mu myanya y’inyuma. Ikindi kiyitandukanya na Polo (Supermini car) ni uko yo ifite igice kijyamo imizigo kitagira aho gihurira n’abagenzi.

    Iyi modoka iboneka mu buryo bubiri iri automatic cyangwa manuel, bitewe n’ibiyigize nk’intebe z’uruhu, camera n’ibindi ishobora kubona kuri miliyoni 26 Frw (full option) cyangwa miliyoni 24 Frw (standard).

    Uretse kuba igaragara neza inyuma iyi modoka inafite uburyo bw’umutekano butandukanye burimo Airbag na Electronic Stability Program (ESP). Iyi modoka iteranyirizwa mu cyanya cy’inganda i Masoro aho Volkswagen Rwanda ikorera uyiguze ahabwa garanti y’imyaka itatu.

    Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandukanye bw’imodoka za Volkswagen zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Teramont na Polo.

    Polo Sedan ifite imiterere iberanye n’isoko ry’u Rwanda

    Iyi modoka igiye kujya iteranywa na Volkswagen Rwanda

  • Kimisagara: Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage –

    Ahagana saa Yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 201, ni bwo aba bakirisitu 43 barimo n’abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw’umuturage.

    Abafatiwe mu cyuho bari gusenga bari biganjemo abagore batwite n’abafite abana mu gihe abagabo bari batatu.

    Uwitwa Sibomana Eric yavuze ko yemera amakosa yakoze ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati “Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo, turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.”

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yabwiye IGIHE ko yemera amakosa yakoze kubera ko yafatiwe mu cyuho ari gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe.

    Ati “Ubundi badufashe turimo dusenga, ahantu twasengeraga hitwa ku Isoko y’Umugisha. Ni ho njye ntuye, twari tubizi ko gusenga muri ubu buryo bitemewe ariko turasabira imbabazi icyo kintu kubera ko umubare wabaye mwinshi.”

    Yakomeje avuga ko mu rugo rwe hasengeraga abantu muri Covid-19 ariko batari benshi nk’abahafatiwe uyu munsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo wigize pasiteri afatiwe iwe ari gusengana n’abantu benshi.

    Ati “Bafatiwe mu rugo rwa Liberte Nestor akaba yarigize umupasiteri, urugo rwe yaruhinduye urusengero kandi nta byumweru bibiri bishize tumufashe asengana n’abantu benshi. Igitangaje ni uko abenshi ari abagore batwite abandi bafite abana ariko ubona ko ari ubujiji kuko iyo ubabajije bakubwira ko baba baje gushaka isoko y’umugisha.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yasabye abaturage kwirinda gusengera mu ngo kuko bitemewe, abashishikariza kujya bagana mu nsengero zakomorewe.

    Ati “Icya mbere ni uko bakoze ibitemewe binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, twagiye tubibabwira ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa se ba bandi bajya ahantu bakavuga ko bagiye kwibabaza bagiye mu butayu. Ntibyemewe.’’

    Abaturage basabwe kujya mu misa no mu nsengero zemewe kuko gusengera mu ngo z’abantu bitemewe cyane cyane iyo bahuye baturutse hirya no hino.

    Bamwe mu bagore batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rw’umuturage barimo gusenga

    Abaturage basanzwe mu rugo rwa mugenzi wabo basenga, bamwe bari bafite Bibiliya basoma ijambo ry’Imana

    Mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 higanjemo abagore benshi batwite n’abafite abana bato

    Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yemeye amakosa yakoze yo gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe

    Abantu 43 biganjemo abagore batwite bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage

  • U Rwanda ku mwanya wa 7 ku Isi n’uwa 2 muri Afurika mu kwimakaza ihame ry’uburinganire –

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa Karindwi n’amanota 80.5% mu bihugu 156 byo hirya no hino ku Isi, aho rwazamutseho imyanya ibiri kuko mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa cyenda.

    Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibihugu, harimo umubare w’abagore bitabira ibijyanye n’ubukungu n’amahirwe bahabwa muri byo, abagore n’abakobwa bari mu bijyanye n’uburezi, ubuzima no muri politiki.

    Mu bijyanye no guteza imbere abagore mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n’amanota 56.3%, kuko rwazibye icyuho mu myanya y’abagore muri politiki haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri za Minisiteri.

    U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 48 mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore, ariko iyi raporo yagaragaje ko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga, aho ababyeyi bapfa babyara bakiri benshi kuko mu bantu ibihumbi 100 babyara, 248 babura ubuzima, ndetse ko abagore bari hasi y’umwe muri bane batwite ari bo bakurikiranwa inshuro enye uko zagenwe.

    Kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi, u Rwanda rwagize 95.7%, gusa iyi raporo yerekanye ko bibiri bya gatatu by’abagore ari abatarize, aho 39% by’abakobwa ari bo biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 6% gusa aribo biga Kaminuza.

    Impamvu imibare mu burezi ari mike kandi u Rwanda rukaba rufite amanota menshi, ni uko ikibazo cy’uburezi kiri hose mu bahungu n’abakobwa, kitibasiye bamwe. Ku Isi hose rwaje ku mwanya wa 115.

    Mu bijyanye n’ubukungu, u Rwanda rwamanutseho imyanya itanu, ruza ku mwanya 48 ku Isi, aho muri Afurika ruri mu bihugu 23 bya mbere. Iyi raporo yagaragaje ko byibura 60% by’abagore bari ku isoko ry’umurimo.

    Umubare w’abagore mu myanya yo hejuru y’akazi u Rwanda rwarazamutse ruva kuri 14.1% kugera kuri 28.6%. Mu bijyanye n’imibare y’abagore bari mu mirimo y’ikoranabuhanga yiyongereyeho 1.7%, kuko mu 2020 abarenga 40% bakoraga iyi mirimo ndetse izamuka ryayo ryerekana umuhate ukomeye w’abakobwa mu gukora ubu bwoko bw’akazi.

    Uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu itangwa ry’akazi riri ku mwanya wo hejuru (80.9%) gusa ikibazo kigaragara ni uko umubare munini w’abagore bakora bafite akazi kadahamye, bahembwa amafaranga make cyangwa bari mu myanya y’akazi yo hasi ugereranyije n’abagabo, kuko ari 60% ubagereranyije n’abagabo.

    -  Uko imibare ihagaze ku Isi no muri Afurika y’Iburasirazuba

    Igihugu cyaje ku mwanya wa mbere mu kwimakaza ihame ry’uburinganire ku Isi ni Iceland n’amanota 89.2%, Finland ifite amanota 86.1%, Norvège iza ku mwanya wa gatatu, New Zealand ku mwanya wa kane na 84.0%, Suède iba iya gatanu n’amanota 82.3%.

    Namibia yaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi, iba iya mbere muri Afurika n’amanota 80.9%, aho yakurikiwe n’u Rwanda ku mwanya wa Karindwi ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika, Lithuania yabaye iya munani, Ireland iya cyenda n’u Busuwisi bwashyizwe ku mwanya wa cumi.

    Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rukurikirwa n’u Burundi buri ku mwanya wa 26 ku Isi n’uwa Kane muri Afurika, Uganda iri ku mwanya wa 66 ku Isi n’iya 10 muri Afurika, Tanzania ni iya 82 ku Isi n’iya 13 muri Afurika, Kenya n’iyo iheruka ku mwanya wa 95 ku Isi n’uwa 16 mu bihugu 35 bya Afurika.

    Raporo ikorwa na WEF buri mwaka harebwa uko ibihugu hirya no hino ku Isi bihagaze mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

    U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu kwimakaza ihame ry’uburinganirre, aho mu rwego rwa politiki rwaje ku mwanya wa 6 ku Isi

  • Volkswagen Rwanda yashyize ku isoko imodoka nshya –

    Mu Rwanda hari hasanzwe hateranyirizwa ubu bwoko bwa Volkswagen Polo, gusa hakorwa into zizwi nka ‘supermini car’.

    Mu itangazo ubuyobozi bw’uru ruganda bwashyize hanze bwavuze ko bwahisemo gukora Polo iri mu bwoko bw’imodoka abenshi bakunze kwita ‘voitures’ kugira ngo barusheho guhaza isoko ry’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imodoka za VolksWagen mu Rwanda, Levy Ouso, yavuze ko igiciro cya ‘Polo Sedan’ n’imiterere yayo biberanye n’isoko ry’u Rwanda.

    Ati “Imodoka nshya ya Polo iri mu ishusho y’imiterere igezweho y’imodoka, inshya iri ku rwego rwo hejuru rw’imodoka za VolksWagen ku Isi mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse akaba ari imodoka nziza mu bijyanye n’igiciro.”

    Yakomeje avuga ko kuba iyi modoka yagiye hanze byaguye umubare w’ubwoko bw’imodoka za Volkswagen zikorerwa mu Rwanda.

    Ati “Ibi byaguye ubwoko bw’imodoka za Volkswagen mu Rwanda, kubera ibi umubare munini w’abakiliya b’imodoka zacu bashobora kwihitiramo imodoka bagendeye ku byo bakunda n’ibishoboka.”

    Imodoka nshya ya ’Polo Sedan’ ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine, ibintu bituma itanywa lisansi nyinshi aho nibura ikoresha litiro imwe kuri kilometero 16.

    Polo Sedan ifite umwihariko w’uko ifite imbere hisanzuye haba ku mugenzi wicaye mu mwanya w’imbere cyangwa mu bari mu myanya y’inyuma. Ikindi kiyitandukanya na Polo (Supermini car) ni uko yo ifite igice kijyamo imizigo kitagira aho gihurira n’abagenzi.

    Iyi modoka iboneka mu buryo bubiri iri automatic cyangwa manuel, bitewe n’ibiyigize nk’intebe z’uruhu, camera n’ibindi ishobora kubona kuri miliyoni 26 Frw (full option) cyangwa miliyoni 24 Frw (standard).

    Uretse kuba igaragara neza inyuma iyi modoka inafite uburyo bw’umutekano butandukanye burimo Airbag na Electronic Stability Program (ESP). Iyi modoka iteranyirizwa mu cyanya cy’inganda i Masoro aho Volkswagen Rwanda ikorera uyiguze ahabwa garanti y’imyaka itatu.

    Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandukanye bw’imodoka za Volkswagen zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Teramont na Polo.

    Polo Sedan ifite imiterere iberanye n’isoko ry’u Rwanda

    Iyi modoka igiye kujya iteranywa na Volks Wagen Rwanda

  • Uko Rusesabagina yakoze ibyaha aregwa n’uburyo ‘Sankara’ yinjije Nsengimana Herman muri MRCD/FLN (Amafoto na Video) –

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Werurwe 2021, Ubushinjacyaha bweretse urukiko ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN.

    Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

    Nsengimana ni ingaragu yabaga mu gace ka Ziraro, Kitindiro, muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. Muri aka gace ni ho yafatiwe mu bikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

    Herman Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu Birwa bya Comores mu 2019.

    Tariki ya 5 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ari na ryo rifite umutwe w’Ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

    Ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi, akananyuzwa mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubijwe mu buzima busanzwe.

    Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.

    Kuri uyu munsi kandi Ubushinjacyaha bwatangiye no gushinja Rusesabagina uregwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’iterabwoba. Ibigera kuri bitatu ni byo Ubushinjacyaha

    Ubushinjacyaha bwavuze uruhare rwa Paul Rusesabagina mu gushinga FLN n’uburyo inkunga yakusanywaga.

    Mu byaha Ubushinjacyaha bwatangiriyeho burega Rusesabagina harimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba no Gutera inkunga iterabwoba.

    Mu mabazwa yo mu nzego zitandukanye zirimo Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, Rusesabagina Paul yemeye ko hari amafaranga yatanze mu gushyigikira ibikorwa bya FLN.

    Ubushinjacyaha kandi bwanavuze ku nyandiko zitandukanye zerekana amafaranga yatanzwe arimo ayavuye kwa Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze muri MRCD ndetse n’ayavuye mu bandi bantu akanyuzwa muri PDR Ihumure, ishyaka rya Rusesabagina.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:52: Iburanisha rya none rirasojwe. Urubanza ruzakomeza ku wa Kane, tariki ya 1 Mata 2021, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Rusesabagina Paul.

    14:42: Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gutera inkunga MRCD/FLN hari amafaranga yatanzwe na Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD n’ayavuye muri PDR Ihumure.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yagize ati “Ibi turasanga Rusesabagina akwiye kubiryozwa nka gatozi, ari ayo yatanze, ayaguzwe telefoni, ayakusanywaga binyuze mu baperezida aho yakusanywaga binyuze muri Collège des presidents.’’

    14:34: Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu nyandiko za Western Union, mu bihumbi 34 by’amayero yoherejwe mu bihugu birimo Madagascar ahatanzwe asaga ibihumbi umunani, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatanzwe 24.560 na Comores, byiyongeraho u Burundi n’u Rwanda.

    Buvuga ko abayohereje muri RDC yoherejwe n’abantu bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8828 n’abarimo Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Jean de Dieu w’i Goma na we wahawe amafaranga.

    14:24: Ku wa 27 Ukuboza 2018, Uwiragiye Odette, umudamu wa Munyemana Eric yohereje muri Madagascar amadolari 1000 yakirwa na Philippe wakoranaga na Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    Uwiragiye Odette wavukiye mu Rutsiro akagera mu Bubiligi avuye muri Benin, ubwo yabazwaga na Polisi y’u Bubiligi yavuze ko ari umugore wa Munyemana Eric, avuga ko ibibazo byinshi adashaka kubisubiza ariko yemera ko umugabo we yagiye amuha amafaranga inshuro nyinshi akayoherereza abantu.

    Mu ibazwa yakorewe na Polisi, Uwiragiye yirinze gusubiza ibibazo byerekeye umugabo we nk’akazi akora, abo yoherereza amafaranga n’ibindi.

    Ati “Uwiragiye Odette na we yabaye umwe mu bo Munyemana Eric yakoresheje nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zavuye mu bigo nka Money Gram na Western Union.’’

    14:17: Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by’uyu mutwe.

    14:10: Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC amafaranga kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose.

    14:01: Nsabimana Callixte yavuze ko yahawe telefoni yanyujijwe kuri Jose Philippe ndetse mu kubaza yamenye ko zaguzwe na Olivier ariko amafaranga yatanzwe na Rusesabagina Paul.

    Ubwo yisobanuraga mu Bugenzacyaha, Paul Rusesabagina yavuze ko izo telefoni zaguzwe ndetse ku wa 21 Ukwakira 2019, Polisi y’u Bubiligi mu isaka yakoze yabonye fagitire zaguriweho izo telefoni.

    13:53: Ubwo yari mu Bushinjacyaha, Nsabimana Callixte ’Sankara’ yavuze ko yifashishaga umwana witwa Philippe’ kugira ngo abikuze amafaranga kandi na Munyemana Eric yari abizi.

    13:38: Ubushinjacyaha bwavuze ko muri transferts 32 zirimo iz’amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy’ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC. Bwasobanuye ko buri kwezi, Munyemana Eric yasobanuriraga abari mu buyobozi bwa MRCD uko amafaranga yakoreshejwe.

    Nsabimana Callixte Sankara na we yavuze ko uko amafaranga yakirwaga n’ibikorwa yashyirwagamo byatangirwaga raporo.

    13:27: Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba mu Bubiligi ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.

    Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.

    Mu buhamya bwa Baroka avuga ko yohereje amafaranga muri Madagascar, muri RDC hari utuye mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe mu Rwanda yavuze ko ‘atamwibuka.’

    Inyandiko igaragaza ko Mukangamije Thacienne, umugore wa Rusesabagina Paul yoherereje amayero 1000 umuntu wo mu Birwa bya Comores, agahabwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’ nkuko byanemewe na Rusesabagina.

    Ubwo Sankara yabazwaga kuri aya mafaranga yasobanuye ko amafaranga yahawe ari ayo yari yasabye nka tike kuko yashakaga kuva muri Comores ashaka kujya muri Afurika y’Epfo kuko yari afite impungenge z’ubuzima bwe.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gikorwa ari icyo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, ariko bikanyuzwa ku bandi bantu.

    -  Umwana wa Gen Irategeka Wilson yavuze uko Rusesabagina yatangaga amafaranga yo gufasha FLN

    Ndagijimana Jean Chrétien ubyarwa na Lt Gen Irakiza Wilson Lumbago ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Icyo gihe yagize ati “Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa, na Sankara batwerekaga amafoto kuko njye ntabwo nahuye nawe.’’

    Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    13:13: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro byatanzwe na Col Niyonzima Artemond wari Umucungamutungo wa CNRD, yavuze ko amafaranga yakusanywaga aho abantu ku giti cyabo boherezaga amafaranga akanyuzwa kuri Munyemana Eric.

    Ubushinjacyaha buvuga ko imvugo ya Rusesabagina n’iya Col Niyonzima bihura neza bijyanye n’uko amafaranga yakusanywaga.

    Mu mabazwa atandukanye kandi Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ubwo yabazwaga muri Kanama 2020, yavuze ko Rusesabagina yahaye amabwiriza Munyemana Eric ngo yoherereze amadolari ibihumbi 15 umucuruzi Issa wo mu Bujumbura, yagombaga kugurwa ibikoresho by’intambara.

    Yanasobanuye ko hari amadolari ibihumbi 6000 yatanzwe na Rusesabagina agahabwa Gen Irategeka ndetse ni yo yakoreshejwe ubwo Nsengimana Herman n’abandi basore 30 berekezaga mu mashyamba ya Congo.

    13:09: Nyuma y’isaha n’iminota 12, Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo. Ubushinjacyaha bugiye gukomeza gusobanura ibyaha bishinjwa Rusesabagina Paul n’ibimenyetso bushingiraho.

    11:57: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa saa Saba nyuma y’ikiruhuko.

    11:54: Rusesabagina yavuze ko iyo Gen Wilson Irategeka yasabaga amafaranga akenewe mu bikorwa bya gisirikare, abayobozi b’amashyaka yahurijwe muri MRCD baricaraga bagakusanya inkunga mbere ikoherezwa muri RDC.

    Ubushinjacyaha busobanura ko nubwo Rusesabagina atazi uko byakorwaga ariko imiterere y’ubuyobozi ni yo yagenaga ibigomba gukorwa.

    11:51: Rusesabagina yavuze ko buri wese yatangaga umusanzu wa buri kwezi, abandi baterankunga bari bahari ariko bari bazwi n’Umubitsi wa MRCD, Munyemana Eric.

    Yavuze ko abo azi batangaga amafaranga ari abayobozi b’amashyaka aribo Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Gen Wilson Irategeka ariko atamenya amafaranga batangaga ko yanyuzwaga ku mubitsi.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ukwiregura kwa Rusesabagina kwerekana ko yateraga inkunga umutwe w’ingabo utemewe wa FLN.

    11:47: Rusesabagina ari mu Bugenzacyaha yavuze ko yatanze ibihumbi 20 by’amayero yo gushyigikira FLN. Yavuze ko hari hamaze gukusanywa ibihumbi 300 by’amadolari, ariko akaba atazi umubare w’ayohererezwaga FLN kuko yose ntiyanyuraga mu bashinzwe imari cyangwa muri perezidansi.

    Rusesabagina Paul avuga ko amafaranga yamaraga gukusanywa yahabwa Munyemana Eric wari Umubitsi akaba ariwe ugena uko akoreshwa.

    11:44: Ibikorwa byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu gutera inkunga iterabwoba bikubiye mu byiciro bitatu birimo ibyo yakoze ku giti cye, ibyo yagizemo uruhare byo gukusanya inkunga z’amafaranga ndetse n’ibikorwa byanyuze mu Ishyaka rye PDR Ihumure.

    11:37: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine agiye kwerekana icyaha cya gatatu Rusesabagina Paul aregwa, kijyanye no gutera inkunga iterabwoba.

    Iki cyaha ghanishwa ingingo ya 24 y’itegeko rikumira kandi rigahana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi y’inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu y’inkunga yatanze.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine

    11:33: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yabwiye urukiko ko uburyo MRCD/FLN yashinzwe, uruhare Rusesabagina yabigizemo n’ibikorwa bye, bishimangira nta shiti ko yabaye muri uwo mutwe w’iterabwoba.

    -  AMAZINA RUSESABAGINA NA BAGENZI BE BITAGA ABARWANYI MU GUSIBANGANYA IBIMENYETSO

    11:27: Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN.

    Iyi mvugo kandi yuzuzwa n’ibyo yaganiriye na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge.

    Gen Irategeka yamubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice?’’

    Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu murima.

    11:24: Mu byavuye mu isaka Polisi y’u Bubiligi yakoreye mu rugo rwa Rusesabagina muri telefoni ye hasanzwemo ibyo yaganiriye na Twagiramungu Faustin.

    Kimwe muri byo ni icyo mu 2018 aho avuga ko “Ubu sindi hafi, ndi kwiruka hirya no hino nshakira abahungu banjye uko icyo kibazo cyakemuka ariko ubu simpari.’’

    Umushinjacyaha Habarurema yabwiye urukiko ko mu kwiregura kwe mu Bugenzacyaha, Rusesabagina Paul yavuze ko abo yitaga abahungu be ari abarwanyi ba FLN.

    11:16: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu ishingwa rya MRCD n’ishyirwago ry’ingabo za FLN harimo video iri kuri YouTube yahawe inyito ivuga ko “Rusesabagina claims deadly attacks on Rwandan territory”

    Muri aya mashusho Rusesabagina yiyemerera ibitero byishe abantu ku butaka bw’u Rwanda, avuga uko byagenze.

    Mu magambo ye, yavuze ko mu 2018 ingabo za FLN hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko mu 2019 ibyo bikorwa bigomba kwihutishwa mu guhagarika ibikorwa na FPR.

    Ati “Uburyo bwose bwa politiki bwarakoreshejwe ariko nta cyagezweho. Ndahamagarira cyane urubyiruko rwa FLN ko rukwiye kugaba ibitero ngo rubohoze Abanyarwanda kandi bagomba kumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine busigaye.’’

    Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine

    Umucamanza Muhima Antoine ni we Perezida w’Inteko Iburanisha

    11:02: Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Rusesabagina Paul yaragize uruhare mu kuyobora MRCD/FLN binyuze mu byemezo byafatwaga ndetse n’amatangazo yashyizweho umukono.

    Mu itangazo ryabonywe na Polisi yo mu Bubiligi ubwo yasakaga urugo rwa Rusesabagina mu Mujyi wa Bruxelles harimo ko abasore be ari bo barwanyi ba FLN bakomeje urugamba rwo guhangana n’ingabo za FPR.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikorwa bye bitari ibya gisirikare ahubwo ari iby’iterabwoba.

    10:57: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ibikorwa bya MRCD/FLN birimo n’ibitero byagabwe mu bice bitandukanye ndetse bikagirirwa ku baturage byerekana ko hari hagambiriwe guca igikuba mu baturage.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    10:49: Icyaha cya kabiri Ubushinjacyaha burega Paul Rusesabagina ni ukuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Muri iyi dosiye havugwamo imitwe y’iterabwoba ibiri irimo MRCD/FLN na FDLR FOCA.

    Itegeko rigena ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko itarenze 20.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa byakozwe na FLN byerekana ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Umutwe w’iterabwoba uba ufite gahunda ugenderaho kandi hari umugambi ushaka kugeraho.

    Umushinjacyaha Habarurema yagize ati “Icya mbere MRCD/FLN ifite gahunda kuko mu buyobozi bwayo iyoborwa mu buryo bwa Collège des présidents ari nayo yatangaga amabwiriza y’ibigomba gukorwa. Icya kabiri ni uko igihe MRCD yashingiwe, icyari kigamijwe ari uguhatira FPR kwemera imishyikirano. Ibi byerekana ko icyatumye MRCD/FLN yashakaga gukora ibikorwa bigamije guhatira leta ibyo ishaka binyuze mu bikorwa by’iterabwoba.’’

    10:39: Ubushinjacyaha bwavuze ko FLN yahawe izina muri Gicurasi 2018. Busobanura ko kuba Rusesabagina ari mu bashinze ingabo za FLN byemezwa na Col Nizeyimana Marc wemereye Ubushinjacyaha ko FLN yashinzwe ari Umutwe w’Ingabo ushamikiye kuri MRCD nyuma yo kwihuza kw’amashyaka ane arimo RRM rya Nsabimana Callixte ‘Sankara’, CNRD Ubwiyunge ya Gen Irategeka Wilson, RDI- Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina.

    -  Rusesabagina ari kuburanishwa atari mu rukiko

    Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ibyaha byose Rusesabagina Paul ashinjwa. Uyu mugabo w’imyaka 66 ari kuburana atari mu rukiko kuko yikuye mu rubanza avuga ko ‘nta butabera’ yizeye kubona.

    Umucamanza Muhima Antoine yatangaje ko buri gihe Rusesabagina amenyeshwa imyanzuro y’urukiko ndetse n’igihe amaburanisha azabera.

    Yagize ati “Birakorwa nk’ibisanzwe ariko uyu munsi gereza yatwandikiye ko Rusesabagina yanze gusinya ku nyandiko yabugenewe. Urukiko rwafashe umurongo ntibyabuza urubanza gukomeza.’’

    Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha icyenda yikuye mu rubanza ndetse aburanisha adahari. Iyi foto yafashwe mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021

    10:27: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko itarenze 15.

    Mu nyandiko mvugo ubwo yari mu Bugenzacyaha, Rusesabagina yemeye ko umutwe w’ingabo utemewe yawutangije afatanyije na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ washinze Ishyaka rya RRM, Gen Irategeka Wilson washinze CNRD Ubwiyunge.

    UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KU BYAHA BIREGWA RUSESABAGINA PAUL N’IBIMENYETSO BYASHINGIWEHO

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    10:17: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko FLN yashinzwe nk’umutwe w’ingabo za MRCD ndetse byashimangiwe n’inyandiko yashyizweho umukono na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Umutwe w’Ingabo ari FLN ariko Umutwe w’Iterabwoba ukaba MRCD/FLN.

    Itsinda ry’abashinjacyaha imbere y’Inteko Iburanisha

    10:06: Umushinjacyaha yasobanuye ko MRCD/FLN ari umutwe w’ingabo ariko ukaba ari n’uw’iterabwoba hashingiwe ku bikorwa byawo.

    Ati “Ingabo za Leta mu Rwanda zirazwi, kuba rero hari FLN ifite ingabo ni umutwe utemewe. Iyo urebye ibikorwa byawo n’icyo ugambiriye, nta cyabuza ko uwo mutwe witwa uw’iterabwoba.’’

    09:52: Nsengimana Herman ashinjwa kuba yarinjije abantu mu mutwe w’ingabo za FLN. Akigera muri RDC, yinjiye mu birindiro byayoborwaga na Irategeka Wilson wari Visi Perezida wa Mbere wa MRCD.

    Mu ibazwa rye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko ibyo kwinjiza mu gisirikare abasore bavuye muri Uganda n’u Rwanda byashinzwe Nsengimana Herman wafatanyaga na Twihangane Sherrif.

    Ibyo abasore bageraga mu birindiro bya MRCD bakirwaga na Nsengimana Herman bagakora imyitozo mbere yo kwinjira muri FLN.

    09:50: Ubushinjacyaha bwavuze ko inshingano z’ubuvugizi zikomeye mu iterabwoba kuko amagambo avuga aha imbaraga abarwanyi ndetse agaca igikuba mu baturage.

    Umushinjacyaha Ruberwa ati “Umuvugizi ntakwiye gufatwa nk’umuntu woroheje mu mutwe w’iterabwoba.’’

    09:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yanavuze ko mu bindi bimenyetso bishingirwaho ari ibiganiro byanyuze kuri Radio Ubumwe na BBC avuga ku bitero FLN yabaga yagabye ndetse anahamagarira urubyiruko kwitabira ibyo bikorwa.

    Mu ibazwa rye, Nsengimana yumvishijwe ayo majwi ndetse yemeye ko ari aye kandi ari we wabitanze muri icyo gihe yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    09:31: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gishobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarengeje imyaka 20.

    Yasobanuye ko kugira ngo umutwe w’iterabwoba ubeho hasabwa ibintu bibiri birimo gukorera kuri gahunda [aho MRCD yari ifite gahunda ikoreraho] ndetse na FLN ikaba ifite ingabo zayo.

    Ati “Hari ibimenyetso byerekana ko yabaye mu mutwe wa MRCD/FLN bishingiye ku mvugo ze. Abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 17 Mutarama 2020, yasobanuye uko yinjiye muri MRCD/FLN.’’

    Nsengimana Herman yasobanuye uko akimara kwinjizwa muri FLN yoherejwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Rutshuru.

    Ruberwa ati “Imvugo ya Nsengimana yuzuzanya n’ibikorwa yagizemo uruhare. Ubwo yari umuvugizi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yigamba bimwe mu bitero ndetse akanahamagarira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.’’

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hari ikiganiro cyanyuze kuri Radio Urumuri aho Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN, abajijwe ku gitero cyo ku wa 22 Nzeri 2019, yasubije ko icyo gitero cyagabwe Ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’ahari ikigo cya Gisirikare.

    Ati “Kwigamba icyo gitero byerekana uruhare yagize mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyo yavuze byuzuzanya n’ibyavuzwe na bamwe mu bakigiyemo barimo Ntibiramira Innocent [na we ukurikiranywe muri uru rubanza] wavuze ko muri icyo gitero bari bagiye gutega imodoka.’’

    Ntibiramira yavuze ko bakimara guhagarika imodoka biteguye kuyitwika, abasirikare bari ku burinzi babarasheho biruka ntacyo bakoze.

    09:20: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo igikorwa cyakozwe, ubushake bwo kugikora mu buryo bunyuranye n’itegeko no kuba icyo gikorwa kinyuranye n’itegeko ry’u Rwanda byerekana ko Nsengimana Herman yakoze icyaha.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko mu ibazwa rya Nsengimana Herman yinjijwe mu ishyaka rya RRM na Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    Yavuze ko mu bimenyetso byerekana ko Nsengimana Herman yabaye muri FLN harimo imvugo ze zibyemera n’itangazo ryo ku wa 5 Gicurasi 2019 ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina wari Umuyobozi wa MRCD/FLN rivuga ko Nsengimana yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe.

    Ruberwa Bonaventure ari mu itsinda ry’abashinjacyaha muri uru rubanza

    -  UKO NSENGIMANA HERMAN YINJIYE MURI FLN

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko ibyaha ashinjwa yabikoze ari muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya Mata 2018 na Ukuboza 2019.

    Nsengimana Herman yavuye mu Rwanda ku wa 22 Mata 2014 ajya muri Uganda. Yari asanzwe aziranye na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari usanzwe ari inshuti y’umuvandimwe wa Herman.

    Mu 2018 ni bwo Nsengimana yinjiye muri RRM, ishyaka rya Sankara. Nyuma yo kugirana ibiganiro Nsengimana yasabwe kuva muri Uganda akajya muri RDC, akaba umuyoboke wa RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yinjiye muri FLN.

    Ku wa 18 Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare, yazirangije ku wa 12 Nzeri 2018. Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.

    Nsengimana yabaye Komiseri ushinzwe Itangazamakuru ndetse n’Urubyiruko. Ubwo Sankara wari umuvugizi wa FLN yafatwaga, ku wa 5 Gicurasi 2019, yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo.

    Nsengimana Herman ni we wasimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ku buvugizi bwa MRCD/FLN

    08:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD/FLN ndetse n’ibimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ areba muri dosiye ze mbere y’uko iburanisha ritangira. Uyu musore w’imyaka 39 yaburanye yemera ibyaha 17 byose ashinjwa

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21

    Me Nkundabarashi Moïse aganira n’umukiliya we Nsabimana Callixte ’Sankara’ mbere y’uko iburanisha ritangira

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Indi nkuru wasoma: Ishingwa rya MRCD/FLN n’uko Paul Rusesabagina yakoranye n’abahoze muri FDLR (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy