Tag: featured

  • U Rwanda ku mwanya wa 7 ku Isi n’uwa 2 muri Afurika mu kwimakaza ihame ry’uburinganire –

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa Karindwi n’amanota 80.5% mu bihugu 156 byo hirya no hino ku Isi, aho rwazamutseho imyanya ibiri kuko mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa cyenda.

    Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibihugu, harimo umubare w’abagore bitabira ibijyanye n’ubukungu n’amahirwe bahabwa muri byo, abagore n’abakobwa bari mu bijyanye n’uburezi, ubuzima no muri politiki.

    Mu bijyanye no guteza imbere abagore mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n’amanota 56.3%, kuko rwazibye icyuho mu myanya y’abagore muri politiki haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri za Minisiteri.

    U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 48 mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore, ariko iyi raporo yagaragaje ko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga, aho ababyeyi bapfa babyara bakiri benshi kuko mu bantu ibihumbi 100 babyara, 248 babura ubuzima, ndetse ko abagore bari hasi y’umwe muri bane batwite ari bo bakurikiranwa inshuro enye uko zagenwe.

    Kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi, u Rwanda rwagize 95.7%, gusa iyi raporo yerekanye ko bibiri bya gatatu by’abagore ari abatarize, aho 39% by’abakobwa ari bo biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 6% gusa aribo biga Kaminuza.

    Impamvu imibare mu burezi ari mike kandi u Rwanda rukaba rufite amanota menshi, ni uko ikibazo cy’uburezi kiri hose mu bahungu n’abakobwa, kitibasiye bamwe. Ku Isi hose rwaje ku mwanya wa 115.

    Mu bijyanye n’ubukungu, u Rwanda rwamanutseho imyanya itanu, ruza ku mwanya 48 ku Isi, aho muri Afurika ruri mu bihugu 23 bya mbere. Iyi raporo yagaragaje ko byibura 60% by’abagore bari ku isoko ry’umurimo.

    Umubare w’abagore mu myanya yo hejuru y’akazi u Rwanda rwarazamutse ruva kuri 14.1% kugera kuri 28.6%. Mu bijyanye n’imibare y’abagore bari mu mirimo y’ikoranabuhanga yiyongereyeho 1.7%, kuko mu 2020 abarenga 40% bakoraga iyi mirimo ndetse izamuka ryayo ryerekana umuhate ukomeye w’abakobwa mu gukora ubu bwoko bw’akazi.

    Uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu itangwa ry’akazi riri ku mwanya wo hejuru (80.9%) gusa ikibazo kigaragara ni uko umubare munini w’abagore bakora bafite akazi kadahamye, bahembwa amafaranga make cyangwa bari mu myanya y’akazi yo hasi ugereranyije n’abagabo, kuko ari 60% ubagereranyije n’abagabo.

    -  Uko imibare ihagaze ku Isi no muri Afurika y’Iburasirazuba

    Igihugu cyaje ku mwanya wa mbere mu kwimakaza ihame ry’uburinganire ku Isi ni Iceland n’amanota 89.2%, Finland ifite amanota 86.1%, Norvège iza ku mwanya wa gatatu, New Zealand ku mwanya wa kane na 84.0%, Suède iba iya gatanu n’amanota 82.3%.

    Namibia yaje ku mwanya wa Gatandatu ku Isi, iba iya mbere muri Afurika n’amanota 80.9%, aho yakurikiwe n’u Rwanda ku mwanya wa Karindwi ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika, Lithuania yabaye iya munani, Ireland iya cyenda n’u Busuwisi bwashyizwe ku mwanya wa cumi.

    Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rukurikirwa n’u Burundi buri ku mwanya wa 26 ku Isi n’uwa Kane muri Afurika, Uganda iri ku mwanya wa 66 ku Isi n’iya 10 muri Afurika, Tanzania ni iya 82 ku Isi n’iya 13 muri Afurika, Kenya n’iyo iheruka ku mwanya wa 95 ku Isi n’uwa 16 mu bihugu 35 bya Afurika.

    Raporo ikorwa na WEF buri mwaka harebwa uko ibihugu hirya no hino ku Isi bihagaze mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

    U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu kwimakaza ihame ry’uburinganirre, aho mu rwego rwa politiki rwaje ku mwanya wa 6 ku Isi

  • Volkswagen Rwanda yashyize ku isoko imodoka nshya –

    Mu Rwanda hari hasanzwe hateranyirizwa ubu bwoko bwa Volkswagen Polo, gusa hakorwa into zizwi nka ‘supermini car’.

    Mu itangazo ubuyobozi bw’uru ruganda bwashyize hanze bwavuze ko bwahisemo gukora Polo iri mu bwoko bw’imodoka abenshi bakunze kwita ‘voitures’ kugira ngo barusheho guhaza isoko ry’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa CFAO, Ikigo gishinzwe gucuruza no gukwirakwiza imodoka za VolksWagen mu Rwanda, Levy Ouso, yavuze ko igiciro cya ‘Polo Sedan’ n’imiterere yayo biberanye n’isoko ry’u Rwanda.

    Ati “Imodoka nshya ya Polo iri mu ishusho y’imiterere igezweho y’imodoka, inshya iri ku rwego rwo hejuru rw’imodoka za VolksWagen ku Isi mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse akaba ari imodoka nziza mu bijyanye n’igiciro.”

    Yakomeje avuga ko kuba iyi modoka yagiye hanze byaguye umubare w’ubwoko bw’imodoka za Volkswagen zikorerwa mu Rwanda.

    Ati “Ibi byaguye ubwoko bw’imodoka za Volkswagen mu Rwanda, kubera ibi umubare munini w’abakiliya b’imodoka zacu bashobora kwihitiramo imodoka bagendeye ku byo bakunda n’ibishoboka.”

    Imodoka nshya ya ’Polo Sedan’ ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ’V’ bine, ibintu bituma itanywa lisansi nyinshi aho nibura ikoresha litiro imwe kuri kilometero 16.

    Polo Sedan ifite umwihariko w’uko ifite imbere hisanzuye haba ku mugenzi wicaye mu mwanya w’imbere cyangwa mu bari mu myanya y’inyuma. Ikindi kiyitandukanya na Polo (Supermini car) ni uko yo ifite igice kijyamo imizigo kitagira aho gihurira n’abagenzi.

    Iyi modoka iboneka mu buryo bubiri iri automatic cyangwa manuel, bitewe n’ibiyigize nk’intebe z’uruhu, camera n’ibindi ishobora kubona kuri miliyoni 26 Frw (full option) cyangwa miliyoni 24 Frw (standard).

    Uretse kuba igaragara neza inyuma iyi modoka inafite uburyo bw’umutekano butandukanye burimo Airbag na Electronic Stability Program (ESP). Iyi modoka iteranyirizwa mu cyanya cy’inganda i Masoro aho Volkswagen Rwanda ikorera uyiguze ahabwa garanti y’imyaka itatu.

    Mu Rwanda hasanzwe hateranyirizwa ubwoko butandukanye bw’imodoka za Volkswagen zirimo Passat, Amarok, Tiguan, Teramont na Polo.

    Polo Sedan ifite imiterere iberanye n’isoko ry’u Rwanda

    Iyi modoka igiye kujya iteranywa na Volks Wagen Rwanda

  • Uko Rusesabagina yakoze ibyaha aregwa n’uburyo ‘Sankara’ yinjije Nsengimana Herman muri MRCD/FLN (Amafoto na Video) –

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Werurwe 2021, Ubushinjacyaha bweretse urukiko ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN.

    Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

    Nsengimana ni ingaragu yabaga mu gace ka Ziraro, Kitindiro, muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. Muri aka gace ni ho yafatiwe mu bikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

    Herman Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu Birwa bya Comores mu 2019.

    Tariki ya 5 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ari na ryo rifite umutwe w’Ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

    Ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi, akananyuzwa mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubijwe mu buzima busanzwe.

    Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.

    Kuri uyu munsi kandi Ubushinjacyaha bwatangiye no gushinja Rusesabagina uregwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’iterabwoba. Ibigera kuri bitatu ni byo Ubushinjacyaha

    Ubushinjacyaha bwavuze uruhare rwa Paul Rusesabagina mu gushinga FLN n’uburyo inkunga yakusanywaga.

    Mu byaha Ubushinjacyaha bwatangiriyeho burega Rusesabagina harimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba no Gutera inkunga iterabwoba.

    Mu mabazwa yo mu nzego zitandukanye zirimo Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, Rusesabagina Paul yemeye ko hari amafaranga yatanze mu gushyigikira ibikorwa bya FLN.

    Ubushinjacyaha kandi bwanavuze ku nyandiko zitandukanye zerekana amafaranga yatanzwe arimo ayavuye kwa Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze muri MRCD ndetse n’ayavuye mu bandi bantu akanyuzwa muri PDR Ihumure, ishyaka rya Rusesabagina.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:52: Iburanisha rya none rirasojwe. Urubanza ruzakomeza ku wa Kane, tariki ya 1 Mata 2021, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Rusesabagina Paul.

    14:42: Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gutera inkunga MRCD/FLN hari amafaranga yatanzwe na Rusesabagina ubwe, ayakusanyijwe binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD n’ayavuye muri PDR Ihumure.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yagize ati “Ibi turasanga Rusesabagina akwiye kubiryozwa nka gatozi, ari ayo yatanze, ayaguzwe telefoni, ayakusanywaga binyuze mu baperezida aho yakusanywaga binyuze muri Collège des presidents.’’

    14:34: Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu nyandiko za Western Union, mu bihumbi 34 by’amayero yoherejwe mu bihugu birimo Madagascar ahatanzwe asaga ibihumbi umunani, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatanzwe 24.560 na Comores, byiyongeraho u Burundi n’u Rwanda.

    Buvuga ko abayohereje muri RDC yoherejwe n’abantu bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8828 n’abarimo Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Jean de Dieu w’i Goma na we wahawe amafaranga.

    14:24: Ku wa 27 Ukuboza 2018, Uwiragiye Odette, umudamu wa Munyemana Eric yohereje muri Madagascar amadolari 1000 yakirwa na Philippe wakoranaga na Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    Uwiragiye Odette wavukiye mu Rutsiro akagera mu Bubiligi avuye muri Benin, ubwo yabazwaga na Polisi y’u Bubiligi yavuze ko ari umugore wa Munyemana Eric, avuga ko ibibazo byinshi adashaka kubisubiza ariko yemera ko umugabo we yagiye amuha amafaranga inshuro nyinshi akayoherereza abantu.

    Mu ibazwa yakorewe na Polisi, Uwiragiye yirinze gusubiza ibibazo byerekeye umugabo we nk’akazi akora, abo yoherereza amafaranga n’ibindi.

    Ati “Uwiragiye Odette na we yabaye umwe mu bo Munyemana Eric yakoresheje nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zavuye mu bigo nka Money Gram na Western Union.’’

    14:17: Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by’uyu mutwe.

    14:10: Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC amafaranga kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose.

    14:01: Nsabimana Callixte yavuze ko yahawe telefoni yanyujijwe kuri Jose Philippe ndetse mu kubaza yamenye ko zaguzwe na Olivier ariko amafaranga yatanzwe na Rusesabagina Paul.

    Ubwo yisobanuraga mu Bugenzacyaha, Paul Rusesabagina yavuze ko izo telefoni zaguzwe ndetse ku wa 21 Ukwakira 2019, Polisi y’u Bubiligi mu isaka yakoze yabonye fagitire zaguriweho izo telefoni.

    13:53: Ubwo yari mu Bushinjacyaha, Nsabimana Callixte ’Sankara’ yavuze ko yifashishaga umwana witwa Philippe’ kugira ngo abikuze amafaranga kandi na Munyemana Eric yari abizi.

    13:38: Ubushinjacyaha bwavuze ko muri transferts 32 zirimo iz’amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy’ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC. Bwasobanuye ko buri kwezi, Munyemana Eric yasobanuriraga abari mu buyobozi bwa MRCD uko amafaranga yakoreshejwe.

    Nsabimana Callixte Sankara na we yavuze ko uko amafaranga yakirwaga n’ibikorwa yashyirwagamo byatangirwaga raporo.

    13:27: Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba mu Bubiligi ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.

    Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.

    Mu buhamya bwa Baroka avuga ko yohereje amafaranga muri Madagascar, muri RDC hari utuye mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe mu Rwanda yavuze ko ‘atamwibuka.’

    Inyandiko igaragaza ko Mukangamije Thacienne, umugore wa Rusesabagina Paul yoherereje amayero 1000 umuntu wo mu Birwa bya Comores, agahabwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’ nkuko byanemewe na Rusesabagina.

    Ubwo Sankara yabazwaga kuri aya mafaranga yasobanuye ko amafaranga yahawe ari ayo yari yasabye nka tike kuko yashakaga kuva muri Comores ashaka kujya muri Afurika y’Epfo kuko yari afite impungenge z’ubuzima bwe.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gikorwa ari icyo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, ariko bikanyuzwa ku bandi bantu.

    -  Umwana wa Gen Irategeka Wilson yavuze uko Rusesabagina yatangaga amafaranga yo gufasha FLN

    Ndagijimana Jean Chrétien ubyarwa na Lt Gen Irakiza Wilson Lumbago ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Icyo gihe yagize ati “Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa, na Sankara batwerekaga amafoto kuko njye ntabwo nahuye nawe.’’

    Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    13:13: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro byatanzwe na Col Niyonzima Artemond wari Umucungamutungo wa CNRD, yavuze ko amafaranga yakusanywaga aho abantu ku giti cyabo boherezaga amafaranga akanyuzwa kuri Munyemana Eric.

    Ubushinjacyaha buvuga ko imvugo ya Rusesabagina n’iya Col Niyonzima bihura neza bijyanye n’uko amafaranga yakusanywaga.

    Mu mabazwa atandukanye kandi Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ubwo yabazwaga muri Kanama 2020, yavuze ko Rusesabagina yahaye amabwiriza Munyemana Eric ngo yoherereze amadolari ibihumbi 15 umucuruzi Issa wo mu Bujumbura, yagombaga kugurwa ibikoresho by’intambara.

    Yanasobanuye ko hari amadolari ibihumbi 6000 yatanzwe na Rusesabagina agahabwa Gen Irategeka ndetse ni yo yakoreshejwe ubwo Nsengimana Herman n’abandi basore 30 berekezaga mu mashyamba ya Congo.

    13:09: Nyuma y’isaha n’iminota 12, Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo. Ubushinjacyaha bugiye gukomeza gusobanura ibyaha bishinjwa Rusesabagina Paul n’ibimenyetso bushingiraho.

    11:57: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa saa Saba nyuma y’ikiruhuko.

    11:54: Rusesabagina yavuze ko iyo Gen Wilson Irategeka yasabaga amafaranga akenewe mu bikorwa bya gisirikare, abayobozi b’amashyaka yahurijwe muri MRCD baricaraga bagakusanya inkunga mbere ikoherezwa muri RDC.

    Ubushinjacyaha busobanura ko nubwo Rusesabagina atazi uko byakorwaga ariko imiterere y’ubuyobozi ni yo yagenaga ibigomba gukorwa.

    11:51: Rusesabagina yavuze ko buri wese yatangaga umusanzu wa buri kwezi, abandi baterankunga bari bahari ariko bari bazwi n’Umubitsi wa MRCD, Munyemana Eric.

    Yavuze ko abo azi batangaga amafaranga ari abayobozi b’amashyaka aribo Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Gen Wilson Irategeka ariko atamenya amafaranga batangaga ko yanyuzwaga ku mubitsi.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ukwiregura kwa Rusesabagina kwerekana ko yateraga inkunga umutwe w’ingabo utemewe wa FLN.

    11:47: Rusesabagina ari mu Bugenzacyaha yavuze ko yatanze ibihumbi 20 by’amayero yo gushyigikira FLN. Yavuze ko hari hamaze gukusanywa ibihumbi 300 by’amadolari, ariko akaba atazi umubare w’ayohererezwaga FLN kuko yose ntiyanyuraga mu bashinzwe imari cyangwa muri perezidansi.

    Rusesabagina Paul avuga ko amafaranga yamaraga gukusanywa yahabwa Munyemana Eric wari Umubitsi akaba ariwe ugena uko akoreshwa.

    11:44: Ibikorwa byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu gutera inkunga iterabwoba bikubiye mu byiciro bitatu birimo ibyo yakoze ku giti cye, ibyo yagizemo uruhare byo gukusanya inkunga z’amafaranga ndetse n’ibikorwa byanyuze mu Ishyaka rye PDR Ihumure.

    11:37: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine agiye kwerekana icyaha cya gatatu Rusesabagina Paul aregwa, kijyanye no gutera inkunga iterabwoba.

    Iki cyaha ghanishwa ingingo ya 24 y’itegeko rikumira kandi rigahana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi y’inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu y’inkunga yatanze.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine

    11:33: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yabwiye urukiko ko uburyo MRCD/FLN yashinzwe, uruhare Rusesabagina yabigizemo n’ibikorwa bye, bishimangira nta shiti ko yabaye muri uwo mutwe w’iterabwoba.

    -  AMAZINA RUSESABAGINA NA BAGENZI BE BITAGA ABARWANYI MU GUSIBANGANYA IBIMENYETSO

    11:27: Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN.

    Iyi mvugo kandi yuzuzwa n’ibyo yaganiriye na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge.

    Gen Irategeka yamubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice?’’

    Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu murima.

    11:24: Mu byavuye mu isaka Polisi y’u Bubiligi yakoreye mu rugo rwa Rusesabagina muri telefoni ye hasanzwemo ibyo yaganiriye na Twagiramungu Faustin.

    Kimwe muri byo ni icyo mu 2018 aho avuga ko “Ubu sindi hafi, ndi kwiruka hirya no hino nshakira abahungu banjye uko icyo kibazo cyakemuka ariko ubu simpari.’’

    Umushinjacyaha Habarurema yabwiye urukiko ko mu kwiregura kwe mu Bugenzacyaha, Rusesabagina Paul yavuze ko abo yitaga abahungu be ari abarwanyi ba FLN.

    11:16: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu ishingwa rya MRCD n’ishyirwago ry’ingabo za FLN harimo video iri kuri YouTube yahawe inyito ivuga ko “Rusesabagina claims deadly attacks on Rwandan territory”

    Muri aya mashusho Rusesabagina yiyemerera ibitero byishe abantu ku butaka bw’u Rwanda, avuga uko byagenze.

    Mu magambo ye, yavuze ko mu 2018 ingabo za FLN hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko mu 2019 ibyo bikorwa bigomba kwihutishwa mu guhagarika ibikorwa na FPR.

    Ati “Uburyo bwose bwa politiki bwarakoreshejwe ariko nta cyagezweho. Ndahamagarira cyane urubyiruko rwa FLN ko rukwiye kugaba ibitero ngo rubohoze Abanyarwanda kandi bagomba kumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine busigaye.’’

    Inteko iburanisha igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine

    Umucamanza Muhima Antoine ni we Perezida w’Inteko Iburanisha

    11:02: Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Rusesabagina Paul yaragize uruhare mu kuyobora MRCD/FLN binyuze mu byemezo byafatwaga ndetse n’amatangazo yashyizweho umukono.

    Mu itangazo ryabonywe na Polisi yo mu Bubiligi ubwo yasakaga urugo rwa Rusesabagina mu Mujyi wa Bruxelles harimo ko abasore be ari bo barwanyi ba FLN bakomeje urugamba rwo guhangana n’ingabo za FPR.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikorwa bye bitari ibya gisirikare ahubwo ari iby’iterabwoba.

    10:57: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ibikorwa bya MRCD/FLN birimo n’ibitero byagabwe mu bice bitandukanye ndetse bikagirirwa ku baturage byerekana ko hari hagambiriwe guca igikuba mu baturage.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    10:49: Icyaha cya kabiri Ubushinjacyaha burega Paul Rusesabagina ni ukuba mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Muri iyi dosiye havugwamo imitwe y’iterabwoba ibiri irimo MRCD/FLN na FDLR FOCA.

    Itegeko rigena ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko itarenze 20.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa byakozwe na FLN byerekana ko ari umutwe w’iterabwoba.

    Umutwe w’iterabwoba uba ufite gahunda ugenderaho kandi hari umugambi ushaka kugeraho.

    Umushinjacyaha Habarurema yagize ati “Icya mbere MRCD/FLN ifite gahunda kuko mu buyobozi bwayo iyoborwa mu buryo bwa Collège des présidents ari nayo yatangaga amabwiriza y’ibigomba gukorwa. Icya kabiri ni uko igihe MRCD yashingiwe, icyari kigamijwe ari uguhatira FPR kwemera imishyikirano. Ibi byerekana ko icyatumye MRCD/FLN yashakaga gukora ibikorwa bigamije guhatira leta ibyo ishaka binyuze mu bikorwa by’iterabwoba.’’

    10:39: Ubushinjacyaha bwavuze ko FLN yahawe izina muri Gicurasi 2018. Busobanura ko kuba Rusesabagina ari mu bashinze ingabo za FLN byemezwa na Col Nizeyimana Marc wemereye Ubushinjacyaha ko FLN yashinzwe ari Umutwe w’Ingabo ushamikiye kuri MRCD nyuma yo kwihuza kw’amashyaka ane arimo RRM rya Nsabimana Callixte ‘Sankara’, CNRD Ubwiyunge ya Gen Irategeka Wilson, RDI- Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina.

    -  Rusesabagina ari kuburanishwa atari mu rukiko

    Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ibyaha byose Rusesabagina Paul ashinjwa. Uyu mugabo w’imyaka 66 ari kuburana atari mu rukiko kuko yikuye mu rubanza avuga ko ‘nta butabera’ yizeye kubona.

    Umucamanza Muhima Antoine yatangaje ko buri gihe Rusesabagina amenyeshwa imyanzuro y’urukiko ndetse n’igihe amaburanisha azabera.

    Yagize ati “Birakorwa nk’ibisanzwe ariko uyu munsi gereza yatwandikiye ko Rusesabagina yanze gusinya ku nyandiko yabugenewe. Urukiko rwafashe umurongo ntibyabuza urubanza gukomeza.’’

    Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha icyenda yikuye mu rubanza ndetse aburanisha adahari. Iyi foto yafashwe mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021

    10:27: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko itarenze 15.

    Mu nyandiko mvugo ubwo yari mu Bugenzacyaha, Rusesabagina yemeye ko umutwe w’ingabo utemewe yawutangije afatanyije na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ washinze Ishyaka rya RRM, Gen Irategeka Wilson washinze CNRD Ubwiyunge.

    UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KU BYAHA BIREGWA RUSESABAGINA PAUL N’IBIMENYETSO BYASHINGIWEHO

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    10:17: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko FLN yashinzwe nk’umutwe w’ingabo za MRCD ndetse byashimangiwe n’inyandiko yashyizweho umukono na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Umutwe w’Ingabo ari FLN ariko Umutwe w’Iterabwoba ukaba MRCD/FLN.

    Itsinda ry’abashinjacyaha imbere y’Inteko Iburanisha

    10:06: Umushinjacyaha yasobanuye ko MRCD/FLN ari umutwe w’ingabo ariko ukaba ari n’uw’iterabwoba hashingiwe ku bikorwa byawo.

    Ati “Ingabo za Leta mu Rwanda zirazwi, kuba rero hari FLN ifite ingabo ni umutwe utemewe. Iyo urebye ibikorwa byawo n’icyo ugambiriye, nta cyabuza ko uwo mutwe witwa uw’iterabwoba.’’

    09:52: Nsengimana Herman ashinjwa kuba yarinjije abantu mu mutwe w’ingabo za FLN. Akigera muri RDC, yinjiye mu birindiro byayoborwaga na Irategeka Wilson wari Visi Perezida wa Mbere wa MRCD.

    Mu ibazwa rye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko ibyo kwinjiza mu gisirikare abasore bavuye muri Uganda n’u Rwanda byashinzwe Nsengimana Herman wafatanyaga na Twihangane Sherrif.

    Ibyo abasore bageraga mu birindiro bya MRCD bakirwaga na Nsengimana Herman bagakora imyitozo mbere yo kwinjira muri FLN.

    09:50: Ubushinjacyaha bwavuze ko inshingano z’ubuvugizi zikomeye mu iterabwoba kuko amagambo avuga aha imbaraga abarwanyi ndetse agaca igikuba mu baturage.

    Umushinjacyaha Ruberwa ati “Umuvugizi ntakwiye gufatwa nk’umuntu woroheje mu mutwe w’iterabwoba.’’

    09:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yanavuze ko mu bindi bimenyetso bishingirwaho ari ibiganiro byanyuze kuri Radio Ubumwe na BBC avuga ku bitero FLN yabaga yagabye ndetse anahamagarira urubyiruko kwitabira ibyo bikorwa.

    Mu ibazwa rye, Nsengimana yumvishijwe ayo majwi ndetse yemeye ko ari aye kandi ari we wabitanze muri icyo gihe yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    09:31: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gishobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarengeje imyaka 20.

    Yasobanuye ko kugira ngo umutwe w’iterabwoba ubeho hasabwa ibintu bibiri birimo gukorera kuri gahunda [aho MRCD yari ifite gahunda ikoreraho] ndetse na FLN ikaba ifite ingabo zayo.

    Ati “Hari ibimenyetso byerekana ko yabaye mu mutwe wa MRCD/FLN bishingiye ku mvugo ze. Abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 17 Mutarama 2020, yasobanuye uko yinjiye muri MRCD/FLN.’’

    Nsengimana Herman yasobanuye uko akimara kwinjizwa muri FLN yoherejwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Rutshuru.

    Ruberwa ati “Imvugo ya Nsengimana yuzuzanya n’ibikorwa yagizemo uruhare. Ubwo yari umuvugizi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yigamba bimwe mu bitero ndetse akanahamagarira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa FLN.’’

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hari ikiganiro cyanyuze kuri Radio Urumuri aho Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN, abajijwe ku gitero cyo ku wa 22 Nzeri 2019, yasubije ko icyo gitero cyagabwe Ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’ahari ikigo cya Gisirikare.

    Ati “Kwigamba icyo gitero byerekana uruhare yagize mu bikorwa by’iterabwoba. Ibyo yavuze byuzuzanya n’ibyavuzwe na bamwe mu bakigiyemo barimo Ntibiramira Innocent [na we ukurikiranywe muri uru rubanza] wavuze ko muri icyo gitero bari bagiye gutega imodoka.’’

    Ntibiramira yavuze ko bakimara guhagarika imodoka biteguye kuyitwika, abasirikare bari ku burinzi babarasheho biruka ntacyo bakoze.

    09:20: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo igikorwa cyakozwe, ubushake bwo kugikora mu buryo bunyuranye n’itegeko no kuba icyo gikorwa kinyuranye n’itegeko ry’u Rwanda byerekana ko Nsengimana Herman yakoze icyaha.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko mu ibazwa rya Nsengimana Herman yinjijwe mu ishyaka rya RRM na Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

    Yavuze ko mu bimenyetso byerekana ko Nsengimana Herman yabaye muri FLN harimo imvugo ze zibyemera n’itangazo ryo ku wa 5 Gicurasi 2019 ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina wari Umuyobozi wa MRCD/FLN rivuga ko Nsengimana yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe.

    Ruberwa Bonaventure ari mu itsinda ry’abashinjacyaha muri uru rubanza

    -  UKO NSENGIMANA HERMAN YINJIYE MURI FLN

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko ibyaha ashinjwa yabikoze ari muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya Mata 2018 na Ukuboza 2019.

    Nsengimana Herman yavuye mu Rwanda ku wa 22 Mata 2014 ajya muri Uganda. Yari asanzwe aziranye na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari usanzwe ari inshuti y’umuvandimwe wa Herman.

    Mu 2018 ni bwo Nsengimana yinjiye muri RRM, ishyaka rya Sankara. Nyuma yo kugirana ibiganiro Nsengimana yasabwe kuva muri Uganda akajya muri RDC, akaba umuyoboke wa RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yinjiye muri FLN.

    Ku wa 18 Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare, yazirangije ku wa 12 Nzeri 2018. Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.

    Nsengimana yabaye Komiseri ushinzwe Itangazamakuru ndetse n’Urubyiruko. Ubwo Sankara wari umuvugizi wa FLN yafatwaga, ku wa 5 Gicurasi 2019, yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo.

    Nsengimana Herman ni we wasimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ku buvugizi bwa MRCD/FLN

    08:47: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura ibyaha biregwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD/FLN ndetse n’ibimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ areba muri dosiye ze mbere y’uko iburanisha ritangira. Uyu musore w’imyaka 39 yaburanye yemera ibyaha 17 byose ashinjwa

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21

    Me Nkundabarashi Moïse aganira n’umukiliya we Nsabimana Callixte ’Sankara’ mbere y’uko iburanisha ritangira

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Indi nkuru wasoma: Ishingwa rya MRCD/FLN n’uko Paul Rusesabagina yakoranye n’abahoze muri FDLR (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Imbunda bazitaga amasuka! Amazina Rusesabagina na bagenzi be bitaga abarwanyi mu gusibanganya ibimenyetso –

    Uyu mugabo wahoze ari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD aregwa hamwe na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

    Bose baburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ku byaha birimo iterabwoba, kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi bitandukanye.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwagarutse ku byaha Rusesabagina ashinjwa ko yakoze biturutse ku mutwe w’ingabo wa FLN ushamikiye ku ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryiswe MRCD.

    Muri rusange Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ibindi byaha birimo gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ubwo hasobanurwaga uko bimwe mu byaha yagiye abikora, Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yabwiye urukiko ko uburyo MRCD/FLN yashinzwe, uruhare Rusesabagina yabigizemo n’ibikorwa bye, bishimangira nta shiti ko yabaye muri uwo mutwe w’iterabwoba.

    Mu ibazwa kandi Rusesabagina yahishuye ko ingabo za FLN yazitaga abahungu be, ibi bigashingirwa ku biganiro yagiye agirana na Twagiramuntu Faustin aho yakoreshaga imvugo ‘Abahungu banjye’.

    Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN. Yavuze ko yateye inkunga y’ibihumbi 20 by’Amayero ndetse akanakusanya andi agamije gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

    Iyi mvugo kandi yuzuzwa n’ikiganiro hagati ya Rusesabagina ari kumwe na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge.

    Mu biganiro bagiranye icyo gihe Gen Irategeka yaramubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice.’’

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro hitwaga mu murima.

    Ubushinjacyaha buti “Ibi byose birerekana ya sano iri hagati ya MRCD/FLN na Rusesabagina wari ushinzwe gukusanya amafaranga akayoherereza abo barwanyi.”

    Ubushinjacyaha bwavuze ko umwana wa Lt Gen Irakiza Wilson Lumbago witwa Ndagijimana Jean Chrétien, ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.

    Icyo gihe yagize ati “Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa na Sankara batwerekaga amafoto kuko njye ntabwo nahuye nawe.’’

    Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.

    Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha bitandukanye by’iterabwoba

  • Hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 42,7 Frw –

    Ibi biribwa n’ibinyobwa birimo ifu, ibinyobwa birimo ibidasembuye, urusenda, umutobe, inzoga, n’ibindi byafashwe mu mukwabu wahawe izina rya Operation FAGIA OPSON VI, uherutse gukorwa uhuriweho n’izi nzego.

    Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko ikibabaje ari uko abantu bacuruzaga ibyafashwe, babikoraga birengagije ko byangiza ubuzima b’abantu.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare, yavuze ko abanyenganda bemerewe gukora ibintu runaka bahitamo gukora batarandikisha ibyo bifuza gukora kugira ngo bisuzumwe.

    Ati “Iyo babyandikishije nibwo tumenya mu by’ukuri ibizaba bigize igicuruzwa runaka bizaba byujuje ubuziranenge. Nibyo byiza bagomba gukora mbere yo kujya ku isoko.”

    Muri rusange ibinyobwa byafashwe byiganje muri Gasabo, Gakenke, Musanze mu gihe i Rulindo higanje ubuki butujuje ubuziranenge. Ahandi hagaragaye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge birimo n’itabi ni mu Burasirazuba ahagaragaye itabi ritujuje ubuziranenge.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ibicuruzwa nka biriya bizafatwa aho bizagaragara hose.

    Ati “ Kimwe mu bintu bikomeye mvuga ni uko Polisi izakomeza gukorana n’inzego zose kugira ngo dufate biriya bicuruzwa hamwe n’ababicuruza kandi biri mu nshingano za Polisi.”

    Yavuze ko ibyiza ari uko abantu bazibukira gucuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kandi bakumva ko igishoro baba bashyize mu kubikora iyo bifashwe gihinduka impfabusa.

    Abafashwe bakora badafite uruhushya rwo gukora cyangwa abacuruza ibitujuje ubuziranenge bahanishwa ibirimo gufungirwa ibikorwa ndetse bakaba bagezwa imbere y’ubutabera.

    Abahagarariye inzego zirimo Polisi, RIB, Rwanda FDA na PSF bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kubereka ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge

    Ibicuruzwa byafashwe birimo ibimenyerewe mu maduka abaturage bakunze kugura

  • Nyanza: Yahaye umwuzukuru we umuti w’amahumane, akubitwa n’abaturage ashinjwa uburozi –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, nibwo Mukandekezi yakubiswe mu buryo bukomeye n’abaturage babiri barimo umugore n’umugabo.

    Aba baturage bamukubise bavugaga ko ari kuroga kuko babizi ko gusigira umuti w’amahumani mu nzira byanduza abandi bayinyuzemo.

    Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma,

    Mukantaganzwa Brigitte, yemereye IGIHE iby’aya makuru ariko ashimangira ko abakubise uyu muturage bamuhohoteye ndetse bagiye gukurikiranwa.

    Ati “ Byabaye mbere ya saa sita gato ariko uko byagenda kose ntawemerewe kwihanira. Navuganye n’umuyobozi w’Umudugudu mubaza uko umurwayi ameze mubwira ko areba abo mu muryango we akajya kwa muganga kugira ngo tubone izo mpapuro zo kwa muganga maze abamuhohoteye bakurikiranwe kuko barazwi ni babiri.”

    Yongeyeho ko nyirabayazana w’iki kibazo ari uwo mugore watangiye akubita uwo mukecuru cyane ko n’uwo mwana yari arimo gusiga umuti mu mutwe ari umwuzukuru we atari uw’uwo mugore.

    Yaboneyeho gusaba abaturage bo muri aka gace kwirinda kwihanira ahubwo bakajya bagana ubuyobozi igihe hari ikibazo bagiranye na bagenzi babo kuko iyo umuntu akosherejwe hari amategeko amurengera anahana uba yahamwe n’icyaha.

    Uyu mukecuru yakubiswe azira ko yasigiye umwuzukuru we umuti w’amahumani mu nzira

  • Abasirikare bagerageje guhirika ubutegtsi muri NIGER #RwOT

    A military unit tried to seize the presidential palace in Niger’s capital Niamey overnight but it was pushed back by heavy gunfire and order has been restored, local media reported on Wednesday citing a Niger security source, days before a handover of power.

    The assailants, from a nearby air base, fled after their attack was met with heavy shelling and gunfire from the presidential guard unit, three other security sources said, adding that a search was ongoing. 

    Heavy gunfire was heard in the area of the presidential palace in Niger’s capital around 3:00 a.m. local time (0200 GMT) on Wednesday for about 30 minutes, according to residents.

    Other shots were also heard early in the morning in the area of Niamey International Airport, where Niger’s military base is located.

    Source : https://news.cgtn.com/news/2021-03-31/Heavy-gunfire-reported-near-presidential-compound-in-Niger-s-capital-Z4VFIxSL7O/index.html

  • Kwibwa bagitangira, kudacika intege: Inzozi za Shimwe na Kagirimpundu bifuza uruganda rw’inkweto nka Adidas –

    Nk’ubu niwumva u Rwanda uzarwumva muri Centrafrique, aho ingabo zarwo ziri guhashya inyeshyamba zihamaze igihe zijujubya abaturage.

    Uru rugamba rw’iterambere rwagizwemo uruhare rukomeye n’inganda z’imbere mu gihugu. Kuva mu mwaka wa 2015 ubwo Leta yatangizaga ku mugaragaro gahunda ya ‘Made in Rwanda’ urwego rw’ubudozi ni rumwe mu zungukiye cyane muri iyi gahunda.

    Bigitangira, inganda z’imyenda n’inkweto zari nke, ariko uko ibihe byashize, izi nganda zariyongereye, ubwoko bw’imyambaro na bwo buriyongera bikiyongera ku zindi nyungu zisanzwe zizanwa n’inganda, zirimo guhanga imirimo n’ibindi bitandukanye.

    Mu bungukiye muri iyi gahunda, harimo Kagirimpundu Kevine na Shimwe Ysolde bari bamaze umwaka batangije ikigo gikora inkweto, baracyise ‘Uzuri K&Y’, bakaba ari nabo ba mbere bashinze uruganda rukora inkweto muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

    Imbuto y’umugisha yashibutse ku giti cy’umuruho

    Nta gushidikanya ko ‘Uzuri K&Y’ ari cyo kigo kinini cy’Abanyarwanda gikora inkweto mu Rwanda. Mu kiganiro na IGIHE, Shimwe na bavuze ko urugendo rw’imyaka irindwi rwabagejeje kuri iri terambere rutaboroheye muri rusange.

    Shimwe yagize ati “Ntabwo byari byoroshye na gato kuko twatangiye nta rundi ruganda rukora inkweto mu Rwanda twari kujya kureberaho, icyo twakoze twagiye dufata abantu bazikoraga ku muhanda dutangira kwigira hamwe.”

    Yongeyeho ko icyo gihe bitari byoroshye kuko hejuru yo kutagira ubushobozi bw’igishoro, bari na bato cyane nta bumenyi buhagije bafite.

    Yagize ati “Icyo gihe kandi ntibyari byoroshye, twari tukiri bato turi abanyeshuri nta bushobozi buhambaye twari dufite ngo tube twajya kwihugura hanze, ariko twarafatanyije twifashisha murandasi dutangira gukora.”

    Mu ntangiriro ntibyari byoroshye, kuko ubwo ikigo cyabo cyatangiraga gutera imbere, baje kwibwa inkweto bari bamaze gukora bikabasubiza inyuma.

    Shimwe yagize ati “UTC ni rimwe mu maduka yageze i Kigali mbere, twabonaga tuhashyize inkweto twabona abakiliya ariko tukaba nta bushobozi bwo gukodesha iduka twari dufite. Tuza kumvikana n’uwari urifite tumuha inkweto zisaga 150 ngo aziducururize.”

    Yakomeje avuga ko imikoranire yabo yaje kugenda nabi wa muntu bahaye inkweto yica amasezerano bibaviramo igihombo cya miliyoni ebyiri.

    Ati “Uko twabitekerezaga siko byagenze. Wa muntu twaje kumubura, amafaranga turayabura kandi twabaga tuyategereje kugira ngo tubone uko dukora izindi nkweto. Uko kumushaka, za nkweto n’inyungu byaduhombeje asaga miliyoni ebyiri.”

    Nyuma y’iki gihombo, aba bakobwa bakomeje guhatana barakora, ndetse kuri ubu iduka ry’umukobwa wabambuye ni ryo bari gukoreramo.

    Yagize ati “Ibintu dukora byubakiye ku rukundo tubikunda, niyo mpamvu tudacika intege. Twarakomeje turagerageza ndetse ririya duka twari turifite ku mutima kuko riri ahantu heza kandi turifiteho n’amateka. Navuga ko igihombo twagiriye muri UTC mbere cyaduteye ishyari ryiza, bituma dukora cyane kugira ngo natwe tugire iduka ryacu. Mu 2016 twafunguye iduka kuri Kigali Height, kuko aha (UTC) haduhoraga ku mutima, twahafunguye iduka mu mwaka wa 2020.”

    Covid-19 yabaye kidobya mu bucuruzi bwa Uzuri K&Y

    Kimwe n’ubundi bucuruzi bwose, ubwa Uzuri K&Y bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19 kuko bimwe mu bikoresho bibafasha mu kazi kabo babikura hanze y’u Rwanda.

    Ati “Twafunguye iduka ryacu rya UTC haciye iminsi ibiri hahita haza gahunda ya Guma mu rugo. Ubwo inyungu zose twari twiteze zarahangirikiye. Ikindi kandi ibikoresho byinshi dukoresha tubikura hanze, kuba ingendo zari zarahagaze ntitwabonaga ibikoresho. Kubera Covid-19, habayeho ihindagurika ry’ubucuruzi umuntu atazi ngo buracya hakorwe iki no kubura ibikoresho, byatumye tutabasha gusohora inkweto twateganyaga gusohora muri 2020.”

    Shimwe yavuze ko bitewe n’ubusabe bw’abakiliya, bakoze iyo bwabaga babasha kubona ibikoresho inkweto zirakorwa, ubu ziri kuboneka mu buryo buvuguruye.

    Ati “Abakiliya bacu bakomeje kutubaza inkweto tutari tugikora buri wese abaza izo ashaka. Twagerageje gukora uko dushoboye ubu ziri kuboneka kandi twabonye n’umwanya uhagije wo kuzikoraho neza ubu zirahari zimeze neza.”

    Intego ni ukugera ku rwego rwa Adidas na Nike

    Aba bakobwa bavuze ko inzozi zabo ari ukwagura ibikorwa byabo, ku buryo bigera ku rwego mpuzamahanga kandi uruganda rwabo rukaba nk’ibindi bigo bizwi cyane nka Adidas na Nike.

    Yagize ati “Uyu mwaka tuzuzuza imyaka umunani Uzuri K&Y ibayeho. Twakoze ibikorwa byinshi ubu tumaze kugurisha inkweto zisaga ibihumbi 40, dufite amashami atatu mu Mujyi wa Kigali, twumva ari ishema rikomeye dufite kandi twishimira.”

    Bavuze ko urugendo rugikomeje, kandi intego ari zose, bati “Urugendo ruracyakomeje, dufite icyerekezo cyo kuba ikirango kizwi ku Isi yose nka kumwe ubona Adidas ukayimenya waba uri mu Rwanda, Uganda n’ahandi hose ku Isi ukayimenya. Aho niho dushaka kubona Uzuri K&Y aho izaba imeze nka Nike buri wese abasha kuyibona akayimebya.”

    Shimwe yashimangiye ko ukurikije urugendo n’inzira banyuzemo, baje kwiga ko urugendo rw’iterambere rushoboka kuri bose, bityo basaba abandi bakobwa bafite imishinga y’iterambere kwitinyuka bakayishyira mu bikorwa.

    Yagize ati “Buriya hari igihe tubona ba rwiyemezamirimo barageze kure tukagira ngo byarizanye. Umuntu arahaguruka akarwana, rero abana b’abakobwa bakwiye guhaguruka bagakora ibyo bakunda bizabagirira umumaro mu hazaza.”

    Yongeyeho ati “Kandi buriya gutangira umushinga ntibisaba amafaranga menshi, ahubwo bisaba kuba ufite igitekerezo noneho ukacyubaka, ubundi ugatangira kugikorera ibintu bizagenda biza.”

    Kugeza ubu, Uzuri K&Y ifite amaduka atatu mu Mujyi wa Kigali, rimwe riri muri Kigali Height, UTC n’irindi rishya riri Kibagabaga. Bacururiza no kuri murandasi ndetse no ku rubuga rwa Africare.

    Bakora inkweto zifite umwihariko wa kinyafurika haba iz’abagore n’abagabo

    Muri Uzuri K&Y bakora ibindi bikoresho by’umurimbo

    Iduka rya Uzuri K&Y riri UTC baryigaruriye bararabanje kuryamburirwamo

    Izi kweto zari zarabuze kuko batabashaga kubona ibikoresho bihagije kubera Covid-19

    Kubera Coranavirus izi kweto zari zarabuze, ariko zagarutse ku isoko

    Mu gihe cya Coronavirus Uzuri K&Y ntiyabonaga ibikoresho biturutse hanze

    Muri Uzuri K&Y bamaze gukora inkweto zisaga ibihumbi 40

    Shimwe Ysolde na Kagirimpundu Kevine bashinze Uzuri K&Y

    Uzuri K&Y ikora inkweto zo mu bwoko butandukanye z’abagore

    Uzuri K&Y imaze gucuruza inkweto zisaga ibihumbi 40

    Zimwe mu kweto zakozwe mu gihe cya Coronavirus

    Abashinze Uzuri K&Y bifuza ko bagera ku rwego rukomeye nka Nike na Adidas

    Zimwe mu kweto nshyashya ziri ku isoko

    Amafoto Uwumukiza Nanie


  • Ikinyamakuru “The Guardian” mu gushaka guharabika u Rwanda cyashinje Karegeya kugira uruhare mu bwicanyi –

    Nta muntu n’umwe utemera ko kurwanya iterabwoba bisaba igihugu ubushobozi bukomeye, ariko iyo bije ku Rwanda bamwe mu biyita ko barunenga cyangwa batavuga rumwe n’ubutegetsi bwarwo usanga intego yabo ari uguca intege Igihugu no kukibuza kugira uburyo bukwiye bwo kurwanya itebwoba no kurinda umutekano w’abaturage.

    Ngo agahwa kari ku wundi karahandurika. Nta kimwaro baterwa no kwirengagiza, guha uburemere buke, cyangwa gushakira ibisobanuro ndetse banahakana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba byibasiye u Rwanda myaka mike ishize.

    Ahubwo, mu buryo bumeze nko gufata umukara bakawita umweru, ikibi bakakibatiza icyiza, abo biyise ko batavuga rumwe na Leta bakanatiza umurindi imitwe y’iterabwoba, bakunze kumvikana bashinja Guverinoma ubugizi bwa nabi, nk’uko Baumont aherutse kubikora mu nkuru ye yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza “The Guardian” ifite umutwe ugira uti: ‘We choose good guys and bad guys’: beneath the myth of ‘model’ Rwanda – bishatse kuvuga ko ba mpatsibihugu na ba gashakabuhake aribo bafite ububasha bwo kugenera abandi uko babaho).

    Iyi nkuru ya Baumont ishingiye ku bikubiye mu gitabo cy’umwikomo cya Michela Wrong, bisa nk’aho yacyanditse abitewe n’agahinda yatewe no kubura Patrick Karegeya.

    Isesengura rya Baumont ry’icyo gitabo cy’umwikomo cya Michela Wrong ryirengagiza ibintu by’ingenzi bagerageza guca hejuru, kubera ko intego rusange y’iyo nkuru ari uguharabika u Rwanda, no gukorera ubuvugizi abafite uruhare mu bugizi bwa nabi n’ibikorwa by’iterabwoba bigamije kwibasira u Rwanda.

    Inkuru ya Beaumont isubira mu magambo yanditswe na Michaela Wrong avuga ko hari umudipolomate w’Umufaransa (atavuga izina) wamubwiye ko mu 1994 ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zakoreye ubwicanyi abaturage b’Abahutu bashakaga guhungira muri DR Congo (icyahoze ari Zaire).

    Amagambo y’umudipolomate w’umufaransa niyo Baumont na Michela Wrong bagize inkingi y’igitabo n’inkuru byabo bigamije guhimba amateka y’umugambi w’ubwicanyi FPR-Inkotanyi itigeze igira mu buzima bwayo.

    Uwo mudipolomate w’Umufaransa bamushyize imbere nk’umuntu wari ufite amakuru y’impamo kandi udafite aho abogamiye, nyamara byamaze kugaragara neza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa bakomeje gufasha Guverinoma yari irimo gukora jenoside, kandi bagakora ibishoboka byose ngo bajijishe Isi ko nta ruhare u Bufaransa bwari bufite muri jenoside.

    Bibaye ari nk’urubanza ruregwamo FPR-Inkotanyi, ibyo Michela Wrong na Baumont bavugwa ko byavuzwe n’umudipolomate w’Umufaransa nta gaciro na gato bishobora guhabwa, kuko bizwi ko Guverinoma y’u Bufaransa yari ishyigikiye ku mugaragaro Guverinoma yari irimo gukora jenoside, mu gihe ku rundi ruhande ingabo zari iza FPR- Inkotanyi zarwanaga zigamije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nk’uko bizwi, uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyabose. Raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu witwa “Amnesty International” yatangaje ko mu 1994 na 1995 u Bufaransa bwakomeje guha inkunga Guverinoma yakoze Jenoside yari yatangiye imyiteguro yo kugaba ibitero ku Rwanda, kandi intwaro n’imyitozo y’abarwanyi byose byatangirwaga mu nkambi z’impunzi zari mu burasirazuba bw’icyahoze ari Zaire.

    Naho ku bijyanye n’ibitero by’abacengezi baturukaga mu nkambi z’impunzi muri Zaire, mu 1995, Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (UN High Commissioner for Human Rights office in Rwanda) byatangaje ko “Ibitero by’abacengezi bigamije intego zitandukanye, harimo kwica abari impunzi batahutse bava muri Zaire bakagaruka mu Rwanda batabiherewe uburenganzira n’abayobora inkambi z’impunzi; ndetse no kwica abakekwaho gukorana na guverinoma y’ubumwe, harimo abashyize intwaro hasi bakishyira mu maboko ya gerinoma y’Ubumwe, ndetse n’abatanga amakuru ku bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Kugerageza kwegeka kuri FPR-Inkotanyi ubugizi bwa nabi bwakozwe n’Ingabo zari iza Guverinoma yakoze Jenoside, Interahamwe n’Abacengezi ni ibintu bikorwa n’abantu biyemeje kuyoborwa n’ubwenge budafite umurongo uhamye.

    Ibi ni nabyo bisobanura uburyo hari abasobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo bakirengagiza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barafashe bugwate abaturage, barimo abagore n’abana, kugira ngo bajye babashyira imbere nk’udukingirizo cyangwa ibitambo bakoreshaga bikingira.

    Mu by’ukuri, izi mvugo zigerageza gushinja Leta y’ubumwe icyo zigamije ni ukurangaza mu rwego rwo kuyobya uburari ku byakozwe na guverinoma yakoze jenoside amahanga arebera binyuranye n’amategeko mpuzamahanga ku bijyanye n’inkambi z’impunzi, aho kwambura intwaro ex-FAR n’Interahamwe, Leta ya Congo yabatuje mu nkambi ziri hafi n’imipaka y’u Rwanda nta kuvangura abasirikare n’abaturage. Amategeko mpuzamhanga abuza kandi gufata bugwate no gukoresha abasivili nk’udukingirizo mu bikorwa bya Gisirikare.

    Mu Isi itarangwamo akarengane no kwigiza nkana, amateka yandikwa ku Ngabo zari iza FPR-Inkotanyi ni ayo kurata ubutwari bw’ingabo zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi, kandi zikabohora Igihugu mu maboko y’Interahamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, zicyura ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyarwanda bari barafashwe bugwate.

    Ayo niyo mateka y’ukuri akwiye kuvugwa no kwigishwa, mu rwego rwo gutesha agaciro ibivugwa na bamwe mu bahoze ku buyobozi mu Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibyo birego by’ibihimbano bikomje gukwirakwazwa, ikibi gikomeje guhabwa umwanya wo gukura nk’uko bigaragazwa n’ibyanditswe na Beaumont na Wrong bafata abagize uruhare muri Jenoside, harimo n’abari abayobozi mu Bufaransa – nk’abafite ijambo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu rwego rw’uwo mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka, intwari zahagaritse jenoside bagerageraza kuzitirira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, naho abagize uruhare muri Jenoside bakabahanaguraho ibyaha, naho Leta y’u Rwanda bakayihimbira kuba nyirabayazana y’imvururu mu karere k’ibiyaga bigari mu myaka ibarirwa mu 20 ishize.

    Ingaruka z’ibi bikorwa bigoreka amateka ni ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bitiza umurindi abayikoze ku buryo buri gihe bumva babonye ubushobozi basubukura umugambi wabo, bityo n’ibyo Isi yose yiyemeje ko “Jenoside itazongera ukundi (Never Again) bigahinduka intero yo mu magambo gusa.”

    Ku rundi ruhande, ibyo Michela Wrong yanditse agereranya inshuti ye Patrick Karegeya n’umunyamakuru Khashoggi, bigaragra ko nta shingiro bifite na gato.

    Ibyo Michela Wrong yavuze ko atazakoresha marangamutima cyangwa gupfundikiranya by’amakabyankuru mu gitabo cye, byarangiye ahubwo aribyo akoze gusa.

    Urugero, hari aho avuga ko “Afurika y’Epfo yashatse gupfukirana inkuru zavugaga ku rupfu rwa Karegeya” kandi nk’uko bizwi Leta ya Afurika y’Epfo yirukanye Abadipolomate b’u Rwanda, ishyiraho amananiza mu buryo bwo gutanga Visa ku Banyarwanda bashaka kujya muri icyo gihugu, ndetse yagerageje gukurikirana mu butabera Abanyarwanda, ariko inkiko zo muri Afurika y’Epfo zemeza ko ikirego kidashobora kuburanishwa mu mizi kubera ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bufite muri dosiye, bityo urubanza ruhita ruhagarikwa.

    Ibi byemezo byafashwe na Afurika y’Epfo mu rwego rwa dipolomasi n’ubutabera Michela Wrong arabyirengagiza akavuga ko Afurika y’Epfo yashatse gupfukirana no gucecekesha ibijyanye n’urupfu rwa Karegeya. Ariko mu by’ukuri impamvu irazwi.

    Agahinda k’umunyamakuru Michela Wrong kubera urupfu rw’inshuti ye biragaragara ko gatuma iki kibazo akigira bwite.

    Uretse ibyo gufata iki kibazo kijyanye na Karegeyeamu buryo bwite, Michela Wrong arapfundikiranya, akagoreka ibyo bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bavuze ku bijyanye n’urupfu rwa Karegeya.

    Ibyo abo bayobozi batandukanye bavuze bihuye na politiki y’Igihugu yo kutajenjeka mu kurinda umutekano w’Igihugu, no kurwanya umuntu wese uzashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

    Ariko bifashwe nk’urugero mu buryo bwo kuvuga no kugereranya, reka dufate ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guhashya umuntu wari inyuma y’ibitero bya gerenade byibasiye Umujyi wa Kigali mu 2010 bigahitana abantu benshi.

    Ibyo bitero bya gerenade iyo biramuka bikozwe mu Bwongereza, umuntu yakwibaza niba Michela Wrong hari ikibazo yari kugira mu gihe Leta y’u Bwongereza yashyira mu bikorwa umugambi wo guhashya umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa MI6, kabone n’iyo yaba ari inshuti ye magara, mu gihe yaramuka ahunze igihugu, agashinga umutwe witwaje intwaro, maze ukagaba ibitero by’iterabwoba mu mujyi wa Londres?

    Ese Michela Wrong yashingira he agereranya umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’ u Bwongereza (M16) wagambanira Igihugu agakora ibitero by’iterabwoba mu Bwongereza n’umunyamakuru Khashoggi wishwe azira gukora umwuga we w’itangazamakuru?

    Ntabwo yanabirota! Kandi impamvu zirumvikana. Imwe muri izo mpamvu ni uko ubuzima bw’Abongereza buhabwa agaciro, kandi amarangamutima y’ikimenyane nta gaciro agira iyo umutekano n’ubuzima by’Abongereza biri mu kaga ,kandi nta kintu na kimwe gishobora guhabwa agaciro, n’iyo yaba impamvu ya politiki, cyasobanura ibikorwa by’iterabwoba bihitana abasivili b’inzirakarengane.

    Igitabo cya Wrong cyaba kivuga ko Karegeya yishe Sendashonga?

    Kimwe mu bintu bitangaje mu nyandiko za Beaumont na Wrong ni uburyo bageregeza kugaragaza Karegeya mu ishusho y’intungane nka Khashoggi w’Umunyarwanda, barangiza bakagereka urupfu rwa Seth Sendashonga kuri Leta y’u Rwanda.

    Uretse ko Michela Wrong bigaragara ko yemera ukuri igihe biri mu nyungu ze gusa, naho ubundi nta muntu uyobewe ko Sendashonga amaze guhunga u Rwanda yatangiye gukorana n’abahoze mu ngabo za ex-FAR n’Interahamwe mu mugambi wo gutera u Rwanda, nk’uko byemejwe n’umunyamakuru w’Umufaransa, Gerard Prunier.

    Mu gitabo cya Gerard Prunier, (ku rupapuro rwa 366), yaranditse ngo: “Sendashonga yari amaze kwegeranya abofisiye bagera kuri 40 n’abandi basirikari basaga 600 bahoze muri Ex-FAR, bakaba bari bemeye kumuyoboka. Bari biteguye kumukurikira kuko batari bishimiye ubutegetsi bwa FPR mu Rwanda, kandi bananiwe kumvikana na bagenzi babo bari bibumbiye mu mutwe wa ALIR (Armée pour la Libération du Rwanda).”

    Niba Michela Wrong ahamya ko u Rwanda rwishe Seth Sendashonga, yasobanura gute ko inshuti ye Karegeya (yita intungane nka Khashoggi ) atabigizemo uruhare kandi yari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze y’Igihugu muri icyo gihe.

    Ariko icy’ingenzi ni uko Michela Wrong akwiye gushyira mu gaciro, akabona ko nta kimenyetso gifatika na kimwe ashingiraho yemeza ko Leta y’u Rwanda ifite aho ihuriye n’urupfu rw’inshuti ye.

    Abagerageza gushinja Leta y’u Rwanda ibirego bidafite ishingiro nka Michela Wrong, ntabwo batinda kwinyuramo, nk’uko mu gitabo cye atangira avuga ko Karegeya yari intungane, bikarangira amushinje uruhare mu rupfu rwa Sendashonga, kandi nta bimenyetso na mba abifitiye.

    Biramutse kandi ari byo, byaba bivuze ko Karegeya atari intungane n’umwere; kimwe n’uko umwanzi w’u Rwanda wifuza guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda adakwiye kwitwa “umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta”.

    Aho ibihe bigeza, harageze ko Wrong na Baumont n’abandi bameze nk’abo bemera ko u Rwanda rutagenerwa uko rubaho, kandi ko atari insina ngufi. Nibumve ko batazi u Rwanda kurusha bene rwo.

    Ntabwo u Rwanda rubeshejweho n’impuhwe z’Ibihugu by’i Burayi na Amerika cyangwa n’uko hari abanyamahanga barwikundira.

    Michela Wrong avuga ko ibihugu bikomeye bitajya bishyira igitutu ku Rwanda, bitewe n’imyumvire iciriritse ya mpatsibihugu yo kugira abayobozi bamwe bashyirwa ku ibere, bakemererwa gukora ibyo bishakiye.

    Iyo Michela Wrong avuga ko u Rwanda rutajya rutungwa agatoki, umuntu yakwibaza urwo Rwanda avuga urwo ari rwo.

    Ikibabaje ni ukubona igitangazamakuru nka “The Guardian” cyemerera Baumont na Wrong kwibasira igihugu ku mpamvu z’amaherere zidafite ishingiro, uretse gusa ko umuntu yatekereza ko ari mu rwego rwo kwibuka no kwimara agahinda kubera inshuti ye.

    Ibi na none bigaragaza ko ushatse kwandika wese yibasira u Rwanda ahabwa umwanya, kandi ibitangazamakuru nabyo bikitwara nk’aho amahame y’umwuga adakurikizwa ku bijyanye n’u Rwanda, inyandiko za Baumont na Wrong zuzuyemo amarangamutima, zirapfundikiranya ibidafitanye isano, kandi zirimo isesengura riciriritse.

    Ibivugwa na Michela Wrong bibaye ari ukuri yaba yarashatse kuvuga ko Patrick Karegeya yagize uruhare mu rupfu rwa Seth Sendashonga

  • Ngoma: Ivuriro ryambuye abakozi, umucungamutungo afatira imfunguzo z’ububiko bw’imiti –

    Iri vuriro rito riherereye mu Kagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Mutenderi.

    Bamwe mu barikoreragamo babwiye TV1 ko kuva ku muforomo wavuraga abarwayi kugeza k’uwari ushinzwe gucunga umutekano w’iri vuriro bambuwe n’uyu rwiyemezamirimo ndetse anahita aburirwa irengero.

    Uwari umubitsi waryo Uringaniye Jeanine yagize ati “ Ikibazo mfite ni icy’uko nambuwe na rwiyemezamirimo wa hano kuri iri vuriro witwa Bucyana Anastasie . Twakoze amezi atanu aduhembamo amezi abiri, ubu tumubaza amezi atatu ataraduhemba, njyewe n’ubu ndamuhamagara telefone ntayifate kandi ikibazo cyacu ari gitifu w’Akagari arakizi ari umurenge urakizi n’Akarere karakizi .”

    Yongeyeho ko ingaruka bari guhura nazo ari iz’uko rwiyemezamirimo mushya wahawe iri vuriro ari kumusaba imfunguzo z’ububiko bw’imiti.Yavuze ko atazazitanga atishyuwe.

    Ati “ Ingaruka n’uko rwiyemezamirimo mushya wamusimbuye aza kunyaka imfunguzo z’ububiko bw’imiti nkamubwira ko ntazimuha uwo bahaye iri vuriro ataraza ngo atwishyure.”

    Uwari ushinzwe gucunga umutekano w’iri vuriro we yagize ati “ Nari umuzamu w’ivuriro aha. Ikibazo mfite ni uko muri ayo mezi atatu namukoreye ntabwo yigeze ampemba na rimwe.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yabwiye IGIHE ko bari gushaka guha rwiyemezamirimo mushya iri vuriro kugira ngo rikore nk’uko bikwiye.

    Ati “ Tubirimo dufite na dosiye nini cyane turimo dukurikirana kuko turashaka ko rwiyemezamirimo mushya yinjiramo, ntabwo ari imiti myinshi n’uko rwiyemezamirimo aba ashobora kuba yarasizemo ibikombe bibiri cyangwa kimwe. Twebwe icyo dukora, dufata ikigo nderabuzima kiri hafi kigafasha abarwayi bahari ariko dufite rwiyemezamirimo mushya twenda kwinjizamo.”

    Yavuze ko ikibazo cy’abahoze bakorera iryo vuriro bazakomeza kugikurikirana.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwijeje ko ikibazo cy’iryo vuriro kiri gukurikiranwa