Tag: featured

  • Gatsibo: Abaturage 54 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa Saba z’amanywa mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Steven, yabwiye IGIHE ko amakuru bayahawe n’abaturage ko hari abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati ” Amakuru twayahawe n’abaturage. Batubwiye ko hari ahantu hari kubera umuhango wo gusaba no gukwa barengeje umubare w’abantu bagenewe kwitabira iyo mihango, twasanzeyo abantu barenga ijana bariruka dufata 54 ari nabo twajyanye kwigisha no kubaca amande.”

    Gitifu Rugengamanzi yavuze ko buri muturage watashye ubukwe yaciwe amande angana 10 000 Frw naho abateguye ubukwe buri ruhande rwaciwe 100 000 Frw kugira ngo bibabere isomo ubutaha bajye bubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakubahiriza amabwiriza aba yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima ngo kuko kuyarengaho bishobora gutuma bakwirakwiza iki cyorezo.

    Ati ” Nk’abari baje gusaba bari baturutse mu wundi Murenge wa Murambi, bashobora kuzana icyo cyorezo cyangwa bakagisubizayo bakagikwirakwiza mu bandi baturage ugasanga handuye benshi, twabigishije kandi batwemereye ko batazasubira.”

    Si ubwa mbere mu Murenge wa Muhura hafatirwa abantu bari mu mihango y’ubukwe kuko mu mezi make ashize nabwo hari hafatiwe abandi baturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Abafashwe bari bakoresheje imihango yo gusaba no gukwa bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Baciwe amande banagirwa inama ngo batazasubira

  • Rubavu: Abantu 37 bafatiwe hafi y’ikiyaga cya Kivu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ahazwi nko kuri Saga Bay na Nirvana barimo kubyina barenze ku mabwiriza. Abo Polisi yasanze batarenze ku mabwiriza ntacyo babatwaye.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba Chief Inspector of Police Karekezi Bonaventure yabaganirije abasaba guhindura imyumvire kuko icyorezo kigihari.

    Ati “Batugiriye inama inama yo kwirinda imyidagaduro, n’ugiye muri Hôtel akajyayo yipimishije. Urebye abantu bahafatiwe hariya ni urubyiruko, niba mubyinana kuriya muba muzi ko uwo mwegeranye ari muzima. Iki cyizere kiva hehe? Nk’urubyiruko nitwe twakabaye twubahiriza amabwiriza’’.

    Yakomeje agira ati “Hari abibeshya ko urukingo rwabonetse ariko nta kwirara amabwiriza aracyakomeza. Nta kujya ahari abantu benshi kuko niho haba hari ibyago byo kwandura kuko icyorezo kigenda mu mwuka. Igihugu kirabakunda izi ngamba ntabwo ari uguhana ni ukubungabunga umutekano w’abaturage.”

    Kuya 10 Gashyantare 2021 Polisi yo mu Karere ka Rubavu nabwo yafashe abantu 103 bari kunywera inzoga muri restaurant iri hafi y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. Mbere yaho nabwo tariki 21 Ugushyingo 2020 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe abantu 76 barimo kunywa inzoga babyina mu tubyiniro dutandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Benshi mu bafashwe ni urubyiruko rwari ruri kwishimisha rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo

    Abafashwe bagiriwe inama bacibwa n’amande

    Abafashwe ni abo Polisi yasanze barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Kayonza: Uruhinja rw’amezi atatu rwatoraguwe mu murima rwapfuye –

    Uru ruhinja rwabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021 mu Mudugudu wa Gitega wa mu Kagari ka Nyawera mu Murenge Mwili.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mwili, Ndabazigiye Jean Damascene yabwiye IGIHE ko uru ruhinja rwabonwe n’abaturage batuye hafi aho, bakaba ngo barusanze ruzingazingiye mu myenda rwapfuye.

    Yagize ati ” Amakuru yatanzwe n’abaturage bayaha urwego rw’Akagari nako karatumenyesha duhita tuhagera, twasanze uwo mwana yashizemo umwuka, urebye afite nk’amezi atatu. Kuri ubu turi gushakisha uwahamutaye.”

    Ndayizigiye yavuze ko uwo mwana bamutaye ahazwi nko mu rwuri rwa Minagri mu isambu nini y’iyi Minisiteri iri muri uyu Murenge. Yavuze ko ngo bakurikije ibimenyetso babonye bigaragara ko uwo mwana bahamutaye kuri uyu wa Gatandatu, bakaba bagishakisha amakuru ngo bamenye niba uwamuhataye ari we wamwishe cyangwa niba yamuzanye yapfuye.

    Ati ” Ubu turimo gushakisha amakuru yo kumenya umubyeyi gito cyangwa undi muntu wese waba wakoze ibyo, kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.Twashakishije mu midugudu ihegereye ariko abaturage batubwiye ko abafite abana bato bose bakibafite, gusa turacyashakisha urugo ku rundi.”

    Kuri ubu umurambo w’uru ruhinja wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane uburyo uru ruhinja rwishwe n’abamwishe.


  • Caleb Rwamuganza, Serubibi na Rwakunda bahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu –

    Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin yareganwaga hamwe na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra).

    Mu bandi baregwaga kandi harimo Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imyubakire (RHA) na Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

    Bari bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no kugira akagambane n’upiganira isoko rya Leta.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha bashinjwa byakorewe ku isoko ry’inzu yaguzwe igahendesha Leta aho yaguzwe 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

    Ku wa 31 Werurwe nibwo umwanzuro mu rubanza rwabo wasomwe, maze umucamanza ategeka ko bafungwa imyaka itandatu nyuma yo kubahamya ibyaha byose bakurikiranwagaho.

    Usibye igifungo, bose bategetswe gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw no gusubiza mu isanduku ya 1.804.727.200 Frw.

    Aba bagabo bose baburanye bahakana ibyaha, bavuga ko ahubwo ibyo bakoze mu igurwa ry’inzu ritari rigamije guhombya leta ahubwo ko bakoze ibishoboka byose ngo idahendwa.

    Rwamuganza yahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra yavuze ko ibyo yakoze byose byubahirije amategeko

    Serubibi Eric wahoze ayobora Rwanda Housing Authority yahakanye ibyo aregwa

  • Abanyarwanda 9 barimo abayobozi ba ADEPR muri Uganda bagejejwe mu Rwanda ari ibisenzegeri –

    Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021.

    Abazanywe abenshi bari bafungiwe Gereza ya Mbuya no mu mabohero y’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare, CMI. Bose bahuriza ku kuba bafatwaga nabi, bagakubitwa, bakarazwa mu mazi babwirwa ko impamvu bakorerwa ibyo ari uko ari ba maneko b’u Rwanda.

    Twagirimana Antoine uturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2019 yoherejwe n’itorero rye rya ADEPR kugira ngo ahugure Abapasiteri.

    Ati “Bafunze umupaka ndiyo n’abo nigishije babonye impamyabushobozi. Tariki 24 Mutarama 2021 nari nagiye mu ivugabutumwa, byabaye ngombwa ko haba Inteko rusange abashumba bandi bantora nk’Umuvugizi wabo muri Uganda. Ubwo rero najyaga ku murimo w’Imana, baraje mu rugo bambuze bafata umwana wanjye baramuhondagura baramutwara.”

    Twagirimana yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje gushakisha umwana we aza kumenya ko afungiye i Mbuya.

    Yaje kujyayo agezeyo nawe baramufunga bamubwira ko ari maneko w’u Rwanda, yavuze ko bamubwiye ko ngo amaturo yose batura ayohereza mu Rwanda kugira ngo azarufashe mu gutera Uganda.

    Ati “Icyo nazize ngo nagiyeyo kuneka Uganda noherejwe n’u Rwanda, badufungiye aho i Mbuya tubaho nabi, inkoni ntizabura n’ubu dusizeyo abapasiteri bacu babiri, twagiraga kuryama nabi, tugakubitwa mbere yo kunzana banabanje kundaza mu musarani.”

    Twagirimana yavuze ko muri iki gihugu ahasize umugore n’abana be bane undi umwe ufite imyaka 20 akaba yazanye nawe aho ngo kuva mu mpera za Mutarama yari agifunze.

    Uyu mugabo yagiriye inama abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda kuba babyihoreye ngo kuko ubuzima bwaho buri gusharira ku munyarwanda.

    Ati ” Ubundi ubuzima ntibwari bubi ariko kubera urugomo rukorerwa abanyarwanda no kubafunga bwabaye bubi.”

    Bishop Nyirimpeta Anastase wageze muri Uganda mu 2011, ni umwe mu bagaruwe mu Rwanda. Yagiye muri iki gihugu ajyanywe n’abantu yajyaga asengera, agezeyo akomeza umurimo w’ivugabutumwa yubakayo insengero zigera kuri 54.

    Yavuze ko yafashwe tariki ya 31 Ugushyingo 2020 ubwo yaterwaga n’abo mu nzego z’umutekano bagera kuri 12 buriye ku rwego ubundi bakica inzugi.

    Ati “Bahise banyambika ikigofero ku buryo ntareba, banyambika amapingu ubundi baranjyana nyuma naje kumenya ko ari muri CMI i Mbuya, narayemo n’umuhungu wanjye nubwo tutaraye hamwe, bucyeye baraje bansubiza iwanjye barasaka bansaba kugaragaza imbunda nahawe na Kagame ngo mpe abakirisitu banjye.”

    Nyirimpeta yavuze ko bamuhondaguye bamutegeka kugaragaza izo mbunda nyuma batangira no kumwaka ibyangombwa bya ADEPR kugira ngo babihe Umunya-Uganda ngo ariwe uyiyobora.

    Yavuze ko mu byo yashinjwaga harimo gutora Itegeko Nshinga rigumisha Perezida Kagame ku butegetsi, akanashinjwa kuba ngo yarapakiraga abaturage mu modoka bakajya gutora.

    Ati “Icya kabiri banshinjaga kujya kuri ambasade, bakanshinja kuba maneko wa Perezida Kagame ngo hari amafaranga ajya ampa, ikindi bakanshinja ko ngo Abagande najyaga nzana mu biterane mu Rwanda ko batagarukaga ahubwo babicaga, icya gatanu nkanashinjwa abantu bose bazaga muri Uganda ko nabashyiraga hirya no hino nk’intasi z’u Rwanda mbita abapasiteri n’abakirisitu.”

    Bose uko ari icyenda bagarutse mu Rwanda bataka ububabare umubiri wose kubera iyicarubozo bakorewe

    Muri gereza habera icengezamatwara ryo kwinjira muri RNC ya Kayumba Nyamwasa

    Nyirimpeta yavuze ko muri gereza zo muri iki gihugu zikunze gufungirwamo abanyarwanda baba bafatiwe hirya no hino muri Uganda, hari ababa bafunze bakora icengezamatwara rihatira abantu kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa.

    Ati “Hari nk’abantu bazaga bakamara icyumweru kimwe bagataha undi umazemo amezi abiri atatu akagusigamo, hari n’abatubwiraga ko babafashe bafite n’amakarita ya Kayumba bakadusaba kujya tuvuga ko natwe tuzamuyoboka ngo bazaturekura, njye nkababwira ko ndi Bishop ntajya mu mashyaka.”

    Nyirimpeta yavuze ko yabonanye na Abel Kandiho ukuriye CMI muri Uganda ari kumwe na Charlotte Mukankusi bakamutuka bamubwira ko ari ikigoryi kuba akorana na Perezida Kagame.

    Mukankusi ngo yamubwiye ko niyemera bagakorana abana be bazabaho neza n’insengero ze zigakomeza gukora neza nta kibazo.

    Nyirimpeta yavuze ko yabajijwe inshuro zigera mu icyenda uburyo akorana n’u Rwanda akabahakanira bakanga kwemera ndetse ngo bageze n’aho bamubwira ko Ambasade imuha amafaranga mu ntoki.

    Yavuze ko mu iyicarubozo yakorewe harimo kuba yaravunwe akaboko, ibisebe byanze gukira ku kibuno kubera inkoni, kwangirika ibirenge kubera insinga z’amashanyarazi yakubitwaga, kuvunwa amavi ndetse akanakurizamo kurwara igifu n’umuvuduko w’amaraso.

    Imitungo myinshi ayisize muri Uganda

    Nyirimpeta yavuze ko imitungo ye yose yayisize muri Uganda irimo imodoka, ibibanza bine, insengero 54, inzu nziza yari ari kubaka, ngo kuko ibyangombwa byose yabyambuwe bakabisigarana. Kuri konti ye ngo yari afiteho agera kuri miliyoni eshanu z’amashilingi nayo arafatirwa.

    Mu butumwa yageneye abanyarwanda bagikeneye kujya muri Uganda, yababwiye ko ngo ingaruka zizababaho zose bazazirengera ngo kuko n’abavukiyeyo bari gukubitwa bagafungwa ubundi bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

    Yavuze ko abatotezwa akenshi usanga ari umunyarwanda utangiye kuzamuka mu mikoro, bakamushinja gukorana n’u Rwanda.

    Yasabye leta y’u Rwanda kumufasha umuryango we ukava muri iki gihugu ngo kuko atewe impungenge n’ukuntu ubayeho ngo kuko atizeye umutekano wawo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry’inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.


  • Nyarugenge: Abantu 33 baguwe gitumo bari kunywera inzoga mu Kabari –

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, nibwo aba bantu uko ari 33 barimo abagabo 29 n’abagore bane baguwe gitumo bari kunywa inzoga mu kabari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yabwiye IGIHE ko aba bantu bafashwe ku bufatanye bw’abaturage n’irondo ry’umwuga ndetse na Polisi.

    Ati “Twabafashe kuwa Kane saa kumi n’imwe n’igice ari 33, harimo abagabo 29 n’abandi bane b’abagore. Bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage dukorana hirya no hino, ariko n’aba bashobora kuba ari kwa kundi babona umujyi ubamo ibintu byinshi bakibwira ko abantu bashobora kurangara bagakora ibyo bishakiye.”

    Yakomeje avuga ko hari hashize igihe nta bantu bafatwa mu tubari duherereye muri aka gace anashimangira ko kuva Covid-19 yatangira bamaze gufatira mu tubari dutandukanye abarenga 200.

    Nyiri iyi restaurant irimo n’akabari yaciwe amande y’ibihumbi 300 Frw, anafungirwa igihe cy’ukwezi kuko atari ubwa mbere afashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abafashwe bajyanywe muri sitade bararamo bigishwa ibyiza byo kwirinda Covid-19

  • Kayonza: Urubyiruko ruturuka mu miryango ikennye rwahawe umukoro wo kwihangira imirimo nyuma yo kwigishwa guteka –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021 ubwo hasozwaga aya mahugurwa yo guteka. Ni amahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 20 ruturuka mu miryango ikennye kandi rwarangije amashuri yisumbuye, ariko rukabura amahirwe yo gukomeza kaminuza.

    Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyi ngiro, RTB (Rwanda Technical and Vocational and Training Board) gifatanyije na Silent Hill Hotel.

    Bamwe mu banyeshuri bahawe aya mahugurwa yo guteka mu buryo bw’umwuga, bavuze ko bagiye kwihangira umurimo aho batuye ngo kuko ibyo bigishijwe bishobora kubahindurira ubuzima.

    Tuyishime Louise uturuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi we, yavuze ko mu byo yize mu guteka harimo byinshi bizamufasha kwihangira umurimo aho atuye.

    Yagize ati “Nize ibijyanye no gukora amandazi, imigati, Cake n’ibindi bintu abantu bafatisha icyo kunywa, iwacu aho ntuye rero mbona bitahakorerwa ku bwinshi, ngiye gushaka uko mbihakorera ku buryo bizajya binyinjiriza amafaranga abaturage nabo mbagezeho ibyo bakeneye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye uru rubyiruko kwihangira umurimo aho batuye mbere yo gutekereza gukorera abandi.

    Ati “Turabasaba gushyira mu bikorwa ibyo mwize, mwibuke ko muzacuruza serivisi mwite ku babagana neza, Leta yahisemo kubigisha kugira ngo muhindure ubuzima bwanyu mutere imbere kandi munateze imbere imiryango yanyu, icyo nicyo tubitezeho.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Umukunzi Paul, yasabye abanyeshuri basoje amahugurwa kuba ba ambasaderi w’imyunga n’ubimenyingiro bagakora neza ibyo bize.

    Yagize ati “Burya iyo wize umwuga uba witeganyirije ejo hazaza hawe heza, turabashishikariza kugenda bakishyira hamwe ntibaryamishe ibyo bize ahubwo bakiteza imbere, hari benshi bakeneye ko babakorera ariko turabasaba no gutekereza uburyo nabo bahanga akazi bagatanga akazi no ku bandi.”

    Impamyabumenyi z’uru rubyiruko ziri gitegurwa, bakazazibona mu minsi ya vuba kuko ikigo gishinzwe kuzitanga kirimo kuzitunganya.

    Aba banyeshuri bigishijwe guteka ku buryo bizabafasha mu iterambere ryabo

    Abanyeshuri 20 bamaze amezi atandatu biga

    Amafaranga y’ishuri yishyuwe na Leta

  • CP Kabera yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda COVID-19, abibutsa ko Pasika ari ‘agahoraho’ –

    Ibi CP John Bosco Kabera, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga abaturage 43, bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bari gusengera mu rugo rw’umuturage ruherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

    CP John Bosco Kabera yasabye Abanyarwanda kwizihiza Pasika birinda COVID-19.

    Ati “Icyo twabasaba ni ukugira ngo bizihize Pasika birinda COVID-19 kubera ko Pasika ni agahoraho, hari Pasika nyinshi zabayeho, nyinshi tutabara umubare wazo abaturarwanda barabizi cyangwa se n’Abakirisitu barabizi.”

    Yakomeje agaragaza ko hari Pasika nyinshi zizabaho ndetse zitazwi umubare ku buryo ntawe ukwiye kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo ari kwizihiza uyu munsi mukuru.

    Ati “Hari pasika nyinshi zizaza, zizabaho ntabwo tuzi umubare wazo, ntabwo ari ukuvuga ko Pasika cyangwa indi minsi mikuru ijyanye nayo n’andi masengesho ajyanye nayo uyu mwaka nurangira adakozwe neza bizaba birangiriye aha, k’uwariwe wese ku mukirisitu cyangwa ujya gusenga, umwaka utaha icyorezo twagitsinze cyangwa se n’undi utaha ukurikira undi utaha abantu bashobora kuzizihiza Pasika neza.”

    Mu Rwanda abantu bamaze kwandura Covid-19 ni 22.167 mu gihe abamaze gupfa ni 310.

    CP Kabera yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda Covid-19, abibutsa ko Pasika ari ‘agahoraho’

    CP Kabera yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda Covid-19, abibutsa ko Pasika ari ‘agahoraho’

  • Inshuti nya nshuti: Amerika imaze gutanga miliyari 17 Frw mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Rwanda –

    Iki gihugu cyatanze inkunga zaba iz’amafaranga cyangwa ibikoresha. Kugeza uyu munsi, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko iki gihugu kimaze gushyira miliyari 17 Frw mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Rwanda.

    Mu mezi abiri yonyine ashize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze asaga miliyari 5 Frw muri ibi bikorwa. Muri aya harimo ibihumbi 510 $ byatanzwe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) muri gahunda zo gutanga amahugurwa ku ndwara z’ibyorezo.

    Muri uku kwezi, iki kigo kandi cyatanze ibihumbi 610$ yo gukoresha muri gahunda zo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bugenewe indembe ndetse n’ibihumbi 950$ mu kongerera ubushobozi laboratwari zo mu Rwanda mu gupima COVID-19 ndetse no kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Si CDC gusa yatanze amafaranga yafashije u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 kuko muri Werurwe 2021, Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahaye abakora mu nzego z’ubuzima z’u Rwanda udupfukamunwa, uturindantoki n’imyambaro ifasha abaganga kwirinda COVID-19 bifite agaciro k’ibihumbi 300$. Ibi bikorwa byose Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze byaje byiyongera ku bindi zari zakoze umwaka ushize.

    Turacyari kumwe mu rugamba

    Mu butumwa yatanze ku wa 2 Mata 2021, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vrooman, yavuze ko ibyo igihugu cye gikomeje gukora mu gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kurwanya COVID-19, bigaragaza gusohora kw’isezerano yatanze avuga ko ‘u Rwanda na Amerika bizivana mu kibazo cy’icyorezo cya COVID-19’.

    Ati “Umwaka ushize, nahagaze muri ubu busitani mvuga ko nizeye ko u Rwanda na Amerika bizivana mu kibazo cya Coronavirus, kandi twabigezeho mu mwaka utoroshye twese hamwe. Abanyamerika batanze amafaranga arenga miliyari 17 Frw mu rwego rwo kurwanya Coronavirus.”

    Yakomeje avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gufasha u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya COVID-19 rutararangira.

    Ati “Uyu munsi, turacyari muri uru rugamba. Ariko mumenye ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda […] Erega ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu.”

    Uretse muri ibi bihe bya COVID-19, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere muri bucuruzi, ishoramari, igisirikare, ubuzima, ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, uburezi, iterambere ry’urubyiruko, guteza imbere ubukungu, demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza.

    Nko mu 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 268$. Harimo miliyoni 56$ zakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni 41$ zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni 38$ zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.

    Hari na miliyoni 34$ zari zigenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni 23$ zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.

    Kuva mu 2017 kandi binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID), hatanzwe miliyoni 105$, mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni 147$ naho mu 2019 aba miliyoni 135$.

    Kugeza mu Ugushyingo 2020, iki gihugu cyari kimaze guha u Rwanda miliyoni 105 $ aho igice kinini cy’aya mafaranga cyakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya COVID-19.

    Ambasaderi Peter Vrooman yavuze ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kurwanya COVID-19

    u Rwanda rwiteguye gukorana na Biden

    Amateka agaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kuba hafi y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwiyubaka kw’iki gihugu cyari kivuye ahantu habi.

    Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva kuri Joe Biden, George W. Bush, Barack Obama na Donald Trump bagiye bakorana neza n’u Rwanda.

    Muri Mutarama 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko iki gihugu cyiteguye gukomeza gukorana neza na Amerika no ku buyobozi bwa Joe Biden uherutse gutorwa nka Perezida.

    Biruta yabwiye The New Times ati “Twiteguye gukomeza gukorana n’ubuyobozi bushya mu gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi binajyanye no kuzamura imikoranire isanzwe mu nyungu z’ibihugu byombi.”

    Yavuze kandi ko u Rwanda rwiteze ko ibijyanye n’imikoranire mu by’ubukungu hagati yarwo na Amerika izongerwamo ingufu kuri iyi manda ya Biden.

    Yavuze ko Ibyo bizajyana no kuganira ku masezerano y’ubucuruzi ya AGOA azarangira mu 2025 ndetse n’ubuhahiranire rusange n’umugabane bishingiye ku isoko rusange rya Afurika riherutse gutangizwa.

    AGOA ni amasezerano y’ubucuruzi agenewe ibihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho bifashwa kohereza muri Amerika ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu nta musoro, bikaba mu bwoko busaga 6000 burimo nk’imyenda, ikawa, ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi.

    Amerika yahaye u Rwanda inkunga zitandukanye mu rwego rwo kurufasha guhangana na COVID-19

  • Huye: Abafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bahemukiye –

    Abagororwa bari gufashwa gusaba imbabazi ni abakomoka mu mirenge igera ku munani muri 14 igize Akarere ka Huye, irimo uwa Mbazi na Simbi bafungiye muri Gereza ya Huye.

    Kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abagororwa bakiri muri gereza banditse amabaruwa akubiyemo ubutumwa busaba imbabazi bayanyuza ku buyobozi bwa gereza, agezwa imbere y’imiryango y’abo biciye n’umuryango Association Modeste et Innocent (AMI) usanzwe ikora ibikorwa byimakaza ubumuntu mu bantu, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ayo mabaruwa yasomewe mu ruhame n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze ziba zihari, imiryango yiciwe abayo ibyumva igatanga imbabazi cyangwa ntizitange.

    Abarangije ibihano bo bahujwe n’abo bahemukiye babasabira imbabazi mu ruhame.

    Kuri iyi nshuro igikorwa cyahereye mu Murenge wa Mbazi aho hasomwe amabaruwa ane y’abagifunzwe banditse basaba imbabazi abo biciye. Amabaruwa yose amaze kwandikwa ni 93, akaba yarandikiwe abantu 131 bahemukiwe.

    Naho umwe mu bafunguwe wo mu Murenge wa Mbazi ni we wamaze gusabira imbabazi mu ruhame, ariko igikorwa kizakomereza mu yindi mirenge.

    Twagirumukiza Alexandre wasabye imbabazi akazihabwa, yavuze ko yashimishijwe na zo.

    Ati “Kuba nasabye imbabazi nkazihabwa ndumva umutima wanjye ubohotse. N’ubwo njyewe nafunguwe najyaga numva mfite impungenge ariko ubu zirashize.”

    Umusaza Paul Karemera wiciwe abe, yatanze imbabazi avuga ko impande zombi zigiye kubana nta rwikekwe.

    Ati “Ndumva meze neza rwose, kuko ntanze imbabazi ku wazinsabye. Tugiye kubana neza nta rwikekwe, nta gukeka ko agaruka kunyica. Tugiye kujya dushyingirana dutahane ubukwe, n’ibindi.”

    Umukozi ushinzwe isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge muri AMI, Mukayitasire Mediatrice, yabwiye IGIHE ko igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagororwa cyabanjirijwe no kubigisha kuvuga ukuri, kwicuza, nk’inzira yabafasha komora ibikomere by’umutima no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwarwanda.

    Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, Niyibizi Boniface, yavuze ko abahawe imbabazi n’abazitanze bose bakwiye kudatatira igihango bagiranye.

    Ati “Iyi ni intambwe nziza ari nayo mpamvu tubasaba ngo igiti bateye uyu munsi bazahore bakibagarira bagifumbira kandi bagikorera kugira ngo gikure neza. Turabasaba ko intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge bateye uyu munsi itazasubira inyuma.”

    Ibikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge AMI imaze imyaka igera ku icyenda ibikora ndetse ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze bukavuga ko byagiye bitanga umusaruro mu mibanire y’abaturage.

    Twagirumukiza Alexandre yasabye imbabazi avuga ko n’ubwo yarangije ibihano akeneye kubana neza n’abo yahemukiye muri Jenoside

    Bamwe mu biciwe basomerwa amabaruwa y’imbabazi y’ababahemukiye bagifunzwe

    Twagirumukiza Alexandre aramukanya na Mukangenzi Melanie wamuhaye imbabazi nyuma y’uko azimusabiye mu ruhame

    Nyuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga, abakoze Jenoside n’abayikorewe bafashe ifoto y’urwibutso

    [email protected]