Tag: featured

  • Minisitiri Gatabazi yasabye abafite ababo mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda kubagira inama yo gutaha –

    Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 aho byitabiriwe n’abavuga rikumvikana muri ako karere, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa.

    By’umwihariko hagarutswe ku kibazo cy’abahungabanya umutekano mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu ishyamba rya Nyungwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gihugu umutekano umeze neza kandi usesuye, ariko umwanzi wacyo atishimira ibyiza Abanyarwanda bakomeje kugeraho, ari yo mpamvu ahora ashaka kubahungabanya.

    Ati “Kuba batuye ku mupaka w’u Burundi kandi abaduteye baragiye baturukayo, abaturage tubashishikariza gukora cyane, gushyira hamwe n’inzego z’umutekano no gutanga amakuru.”

    “Ariko cyane cyane no gushishikariza abavandimwe babo, bene wabo baba barambutse bakajyayo, gutaha mu mahoro kuko intambara isenya itubaka. Ikindi ni ukubibutsa ko ibyo igihugu cyagezeho nta wabisenya turebera.”

    Yakomeje abibutsa ko gushyira hamwe ari zo mbaraga z’u Rwanda, abasaba kwirinda abashobora kubashuka bagamije kubabibamo amacakubiri.

    Ati “Umwanzi yaragaragaye, aho ari haragaragaye. Umunyarwanda aravuga ngo ‘ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka’. Umwanzi aturuka muri iri shyamba mu gihugu duturanye cyahisemo kumucumbikira. Kandi usibye n’ibyo mufiteyo imiryango, hari imiryango ibayo muziranye nayo, mubabwire gutaha bareke guta igihe, baze mu gihugu.”

    Yagarutse ku bitero byagiye bigabwa n’abaturutse muri Nyungwe mu 2018 na nyuma yaho, abasaba kuba maso kugira ngo bitazasubira.

    Ati “Nta muntu ushobora gutera ahantu atarigeze ahagera ngo ashake amakuru. Bishaka kuvuga ngo igihe mwaterwaga byanze bikunze hari abantu bari babizi cyangwa se hari ibikorwa byabibanjirije bitavuzwe bigatuma icyo gikorwa kigerwaho.”

    Yasabye ko ababa baziranye na bamwe mu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bababwira ko bataha ku neza kuko nibabigerageza ku nabi bitazabahira.

    Ati “Ubutumwa muzajya mubabwira, mubabwire ngo igihe muzazira muzasanga tubiteguye, nimuza neza tuzabakira, nimuza nabi tuzabagerera mu cyo muzaba mwatugereyemo.”

    “Icyo tubasaba mubwire bariya bene wanyu, abashobora gutaha batahe ariko n’abadashaka gutaha mubabwire ko bata igihe kandi igihe bazazira, icyo bashaka bazakibona.”

    Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro batanze ibitekerezo bavuze ko bashyize ingufu mu kwicungira umutekano bafatanyije n’izindi nzego.

    Nsanzurwimo Emmanuel ati “Nyuma yo kubona umwanzi aje kuduhungabanya, twiyemeje ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano dukaza amarondo ya ku manywa na nijoro. Tuvugana kenshi n’inzego z’umutekano ku buryo duhanahana amakuru kenshi.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gukomeza gukora cyane bagamje kwiteza imbere, abibutsa ko Leta izakomeza kubashyigikira ibunganira mu byiza bakora kandi bazakomeza kugezwaho ibikorwa remezo.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abafite abavandimwe mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda kubagira inama yo gutaha

    [email protected]


  • Covid-19: Minisitiri Gatabazi yasabye abatuye mu Majyepfo kwitwararika birinda gusubizwa muri #GumaMuRugo –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo yari mu Karere ka Nyaruguru aho yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa.

    Minisitiri Gatabazi yaganiriye n’abo mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.

    Yagarutse by’umwihariko ku bwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, avuga ko imibare y’abacyandura mu Majyepfo bakomeje kuba benshi, abasaba kwitwararika birinda ko bashyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

    Yagize ati “Intara y’Amajyepfo kuri ubu ni yo iri ku isonga mu bwandu bwa Covid-19 ku buryo bisaba ko abaturage mwongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.”

    “Mu muhanda nagiye mbona abaturage batambaye agapfukamunwa, hari n’abaje hano mu nama batwambara ari uko bahageze, ntabwo ari ko bigenda. Agapfukamunwa ntabwo ari ako kwambara uje mu nama, ni ako kwirinda uri mu bandi baturage mutabana mu nzu, ba bandi baba bashobora kuba bafite aho banyuze utazi.”

    Yabibukije ko agapfukamunwa atari ako kwambara babonye abayobozi cyangwa abapolisi, ahubwo kagomba kwambarwa igihe cyose umuntu avuye mu rugo agiye aho ashobora guhura n’abandi.

    Ati “Urebye uko imibare ihagaze muri Huye, Gisagara, Ruhango, Nyaruguru n’ahandi, murasabwa kongera gutekereza kurushaho, mufate ingamba kuko nibiba ngombwa hari ibice bigomba gusubira muri guma mu rugo.”

    Minisitiri Gatabazi yabibukije ko guma mu rugo ari yo ihenda kurusha kwirinda, abasaba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije gukumira Covid-19.

    Bamwe mu bitabiriye iyo nama batanze ibitekerezo bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

    Bimenyimana Venuste ati “Tugiye kongera imbaraga mu kwirinda kuko kuba imibare y’abandura Covid-19 iri kwiyongera bigaragara ko habayeho kudohoka mu Ntara yacu y’Amajyepfo.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima imaze iminsi igaragaza ko abandura Covid-19 benshi bari kugaragara mu Ntara y’Amajyepfo.

    Mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yashizeho amabwiriza yihariye ku Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru y’uko abantu bagomba kuba bageze mu rugo 19h00, bitandukanye n’ahandi mu gihugu kuko isaha yagizwe 21h00.

    Minisitiri Gatabazi yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru

    Minisitiri Gatabazi yasabye abatuye Intara y’Amajyepfo kwitwararika bakumira Covid-19 birinda gusubizwa muri guma mu rugo

    Minisitiri Gatabazi yasuye Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa Mbere, agirana ibiganiro byihariye n’abagatuye

    Abatanze ibitekerezo biyemeje kongera imbaraga mu gukumira icyorezo cya Covid-19

    Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Minisitiri Gatabazi aganira n’abo mu Mirenge ya Ruheru na Nyabimata muri Nyaruguru

    [email protected]


  • Abajya ku nzibutso za Jenoside basabwe kubanza kwipimisha Covid-19: Impinduka mu bikorwa byo #Kwibuka27 –

    Umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Igihugu uzabera ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

    Bitandukanye n’umwaka ushize ubwo Abanyarwanda bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, kuri iyi nshuro nyuma y’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Kigali hazakurikiraho umuhango nyir’izina uzabera i Rusororo mu Intare Arena.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iki gikorwa kizakurikira umuhango wo gutangiza icyunamo ari nacyo kizavugirwamo ubutumwa nyamukuru.

    Mu bazacyitabira harimo abayobozi bakuru b’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abo mu nzego z’ibanze, abikorera, abanyamadini n’abacitse ku icumu n’ibindi byiciro bitandukanye.

    Ati “Mbega ibyiciro byose by’Abanyarwanda bizahagararirwa muri icyo gikorwa kizabera mu Intare Arena, kirangwe n’ibiganiro, ubuhamya, indirimbo ndetse n’ubutumwa nyamukuru bugenewe Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’amahanga yose. Icyo ni igikorwa gishya ugereranyije n’umwaka ushize.”

    Dr Bizimana yavuze ko abandi Banyarwanda bazakurikira ibi bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ririmo Radio na Televiziyo, ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

    CNLG ivuga ko ibikorwa bitandukanye birimo urugendo rwo kwibuka ndetse n’umugoroba w’icyunamo byose nta bizaba. Ni mu gihe kandi icyumweru cy’icyunamo ibikorwa bisanzwe biba mu bihe bisanzwe byo kwibuka bizaba hatangwa ibiganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Nk’uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko gushyingura byemewe, ni nako bizagenda aho uturere twagiye tubona imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri uyu mwaka bizakorerwa ku nzibutso ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Dr Bizimana ati “Bivuze ko abaturage bafite ababo bataburuwe muri ibi bihe, imiryango izajya igena abayihagararira bakurikije umubare, inzego z’ibanze zizabikurikirana, iz’umutekano n’iz’ubuzima zizabikurikirana nk’uko bisanzwe ku buryo amabwiriza yubahirizwa.”

    Yakomeje agira ati “Iki kirajyana no kuba abantu bajya gushyira indabo ku nzibutso nabyo ni ibintu bifasha kwibuka ababo, kuzirikana abacu, icyo gikorwa nacyo abantu bashobora kuzajya bajya kugikora ariko bubahirije nanone ya mabwiriza yo kwirinda Covid-19, birinda kugenda ari benshi, ari ikivunge, hakajyayo umubare ugenwe wemewe.”

    Dr Bizimana avuga kandi ko abantu bakwiye kwirinda kujya bafata amamodoka arimo abantu benshi ngo babaherekeze nk’uko byari bisanzwe ahubwo bagashishikarizwa bajya bipimisha Covid-19, mbere yo kujya ku nzibutso.

    Ati “Bashobora kubikora mu byiciro bitandukanye cyangwa ku minsi itandukanye, ariko tubanashishikariza kubanza kwipimisha Covid-19 bakamenya uko bahagaze noneho kuba bagiye no kujya mu ruhame icyo bakacyubahiriza kandi bakirinda kugendera rimwe ari benshi. Inzego ntizabyemera kuko amabwiriza aba agomba kubahirizwa uko ateye.”

    Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 hateganyijwe ibiganiro bizajya bibera mu bigo bitandukanye na za Minisiteri aho bizajya bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga abakozi babyo bagasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi uzakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Huye: Abiga imyuga beretswe ibyo bashobora gukora bikabarinda ubushomeri basoje amasomo –

    Ni igikorwa iryo huriro ryakoze risanze abo banyeshuri aho biga mu bigo birimo Don Bosco Rango TVET School; VTC Rwabuye na Koperative ya ‘Kora’ ikorera mu Rwabayanga.

    Iryo huriro ryatangijwe mu Ukwakira 2020 rifite intego yo kunga ubumwe hagati y’abafatanyabikorwa b’akarere mu gusaranganya amahirwe ahari yateza imbere urubyiruko harandurwa ikibazo cy’ubushomeri.

    Umuyobozi wa YDA mu Karere ka Huye, Kayisire Pauline, yavuze ko basuye ibyo bigo mu rwego rwo kumenyekanisha iryo huriro.

    Yakomeje avuga ko kandi rigiye gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ari mu karere no kurushyigikira mu bikorwa by’iterambere.

    Yagize ati “Iyi mikoranire n’abafatanyabikorwa igiye kudufasha guhuza amakuru, gukurikirana no gusangiza amahirwe urubyiruko.’’

    Yakanguriye abafatanyabikorwa bafite gahunda zunganira urubyiruko bagana Akarere ka Huye no kwegera YDA mu rwego rwo kunoza ibikorwa byabo.

    Bamwe mu rubyiruko baganirijwe bavuze ko bari bafite impungenge ko nibarangiza kwiga bazabura icyo bakora bagakomeza kuba abashomeri, ariko ibiganiro bahawe bibongereye icyizere no kwiga bashyizeho umwete.

    Hasuwe umwe mu rubyiruko wahuguwe witwa Ntawuhiganayo Nicodeme witinyutse, agatangira gucuruza ahereye ku bihumbi 10 Frw ariko ubu akaba ageze ku bushobozi bwo kubona inyungu y’amafaranga 3000 Frw ku munsi.

    Yagize ati “Inama nabagira ni ukwirinda ubunebwe, gukura amaboko mu mufuka kandi ntidutinye akazi.’’

    Uwitwa Byiringiro François ukorera ububaji muri Koperative Kora, yavuze ko nyuma yo guhabwa amahugurwa, kuri ubu yatangiye kubona inyungu.

    Kayitare Léon Pierre, umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere yavuze ko YDA ari ingenzi kuko ije gufasha urubyiruko rw’aka karere.

    Ati “Ibyo twiteze kuri aba bafatanyabikorwa ni ugushyira hamwe tukareba amahirwe ahari, tugafatanya gutanga amakuru ku rubyiruko rutayafite, cyane cyane urubyiruko rutuye mu byaro.”

    “Twiteze ko ubufatanye tuzagirana buzatuma amahirwe tubasha kuyasaranganya ndetse tukabasha gufasha urubyiruko.”

    Kugeza ubu YDA mu Karere ka Huye imaze kugira abafatanyabikorwa bagera kuri 32 ikaba ifite intego yo kuzazenguruka akarere kose imenyekanisha ibikorwa byayo.

    Basuye urubyiruko rwiga imyuga itandukanye

    Kugeza ubu YDA mu Karere ka Huye imaze kugira abafatanyabikorwa bagera kuri 32 ikaba ifite intego yo kuzazenguruka akarere kose imenyekanisha ibikorwa byayo

    Ni igikorwa iryo huriro ryakoze risanze abo banyeshuri aho biga mu bigo n’aho bakorera hanze

    Urubyiruko rwiga imyuga rwaganirijwe rusabwa kwigana umwete

    [email protected]


  • Gicumbi: Abaturage baguriye Dasso moto izafasha mu gucunga umutekano –

    Umurenge wa Muko ufite ubuso bungana na Kilometero kare 40, utuwe n’abaturage 19 738 bishatsemo ubushobozi bakusanya amafaranga agura moto. Ugizwe ahanini n’imisozi miremire ihanamye ku buryo hari n’Akagari ka Mwendo ushobora gukoresha amasaha ane ngo ukageremo uvuye aho Umurenge ukorera.

    Bamwe mu baturage bagize uruhare mu kugura iyi moto, babwiye IGIHE ko icyo gitekerezo cyabaturutsemo ubwabo bakakigeza ku Murenge nabo bakagishyigikira kugeza ubwo gishyizwe mu bikorwa.

    Ujeneza Justin ni umwe muri bo uhagarariye abikorera bagizemo uruhare rugaragara. Yagize ati ” Iki gitekerezo cyaturutse kuri twe abaturage, kubera ko hari nk’akagari kugira ngo ugeremo bisaba gukoresha amasaha arenga ane ugenda n’amaguru, biragoye rero ku rwego rw’umutekano kuba habaho ubukererwe bungana gutya ngo uwucunge neza. Twagishyikirije Umurenge wacu nabo baragishyigikira ubundi turitanga kugeza tuguze iyi moto”

    Habineza Emmanuel na we yagize ati ” Turishimye cyane kuko igikorwa cyacu kigeze ku ntego, tuzi neza akamaro k’umutekano kandi Dasso nibo tubana hafi badufasha kuwucunga. Nta sitasiyo ya Polisi tugira muri uyu Murenge, urumva ko aba baradufasha kandi natwe tugomba kubigiramo uruharenk’uko dusanzwe tubikora”.

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Murenge wa Muko, Nteziryayo Anastase yavuze ko nabo bishimiye iyi moto baguriwe n’abaturage, abizeza ko bazarushaho kubaha serivisi nziza.

    Yagize ati “Twabyishimiye cyane ubu tugiye kurushaho gutanga serivisi nziza aho bishoboka tujye dutabarira igihe, hari igihe umuturage yigeze gutemera undi urugo afitanye amakimbirane mu rugo rwe icyo gihe twarahamagawe nijoro biratugora kugerayo kugera ubwo yashyize umuhoro hasi abaturage baramwifatira nabwo byasabye ko irondo ariryo rimurarana kugeza bukeye. Ubu tuzajya duhamagarwa duhite twatsa moto tugereyo vuba”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald avuga ko bazakomeza gufatanya n’abaturage cyane cyane ko nabo bamaze kubona ko umutekano ubareba ndetse anamara impungenge ku baba bibwira ko kugurira moto Dasso byaba intandaro yo kuba hagaragara icyuho cyo kuba abakora amakosa bakoroherwa bitwaje ko hari ubu bufatanye.

    Yagize ati “Hari ababa batekereza ko kuba babafashije ngo nibakora amakosa bazoroherezwa, siko biri kuko tugendeye no ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu ahora atugezaho buri muntu wese afite uburenganzira bungana n’undi, kuba bagira uruhare mu gikorwa nk’iki ntibivuga ko uzakosa atazahanwa, icyo tubasaba ni ugukomeza kwitwararika birinda ibyaha”.

    Moto yaguriwe Dasso yatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu. Bije byiyongera ku matoroshi na za telefoni zigendanwa nazo zaguzwe n’abaturage mu mwaka ishize zigahabwa abanyerondo.

    Moto yaguzwe asaga miliyoni 1.5 Frw yitezweho korohereza Dasso mu gucunga umutekano

    Kubera imiterere y’umurenge wa Muko, hari aho bisaba amasaha ane umuntu agenda n’amaguru ngo ahagere

    Abagize Dasso bavuze ko ubu gucunga umutekano bigiye kujya byoroha kandi ibyaha bigakumirwa hakiri kare

  • Amafoto 100 agaragaza ibikorwa by’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda muri Jenoside na mbere yaho –

    Ni ubufasha bwatangiye mbere cyane u Rwanda rukibona ubwigenge mu 1962 ariko burushaho gukara ubwo Habyarimana yajyaga ku butegetsi mu 1973.

    Mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, u Bufaransa buri mu bihugu bya mbere byatabaye bwangu Habyarimana, ingabo zabwo zijya gutera ingabo mu bitugu Inzirabwoba (FAR) mu cyiswe ‘opération Noroît’.

    Izo ngabo zakomeje kuhaba ubwo imirwano yahagararaga, ariko ubutumwa bwazo busa nk’ubuhindutse zijya mubyo gutoza Interahamwe n’ingabo za Leta, kandi icyo gihe u Bufaransa bwari bufite amakuru ahagije y’uburyo imyitozo ingabo zabo zitanga ikoreshwa mu kwikiza abo Leta itashakaga aribo Batutsi.

    U Bufaransa kandi bwarushijeho kongera inkunga bwateraga Leta ya Habyarimana mu bijyanye n’igisirikare harimo intwaro n’ibindi.

    Uruhare rw’iki gihugu cy’igihangange ku Mugabane w’u Burayi ntirwarangiriye ku bufasha mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside kuko na nyuma yayo cyagize uruhare mu gutorokesha abayigizemo uruhare banyuze mu mashyamba y’icyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Tariki 9 Mata 1994, u Bufaransa bwohereje ingabo zabwo mu Rwanda guhungisha Abafaransa bari bahari, basiga ibihumbi by’abatutsi mu maboko y’Interahamwe n’ingabo za Leta.

    Ntibyatinze nyuma y’amezi abiri, muri Kamena 1994 icyo gihugu cyagaruye ingabo zacyo mu Rwanda, ziza mu cyiswe ’Operation Turquoise’ yari ifite inshingano zo gutabara abahigwaga.

    Intego nyamukuru ya Opération Turquoise yari igamije kurinda impunzi zari zahungiye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, mu duce twahoze ari Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi), Cyangugu (ubu ni mu Karere ka Rusizi) na Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe). Nyuma y’igihe gito ariko byagaragaye ko ubwicanyi bwakomeje kuba mu bice byarimo ingabo 2500 z’Abafaransa ndetse umugambi wa Opération Turquoise uza kumenyekana, kuko yari igamije gufasha abasirikare bari inkoramutima z’u Bufaransa guhunga ubutabera.

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.

    Icyo gihe impunzi zirenga miliyoni n’igice zari zihagarariwe n’abahoze ari abayobozi , abaminisitiri, ba burugumesitiri, bagannye mu nkambi zari zikwirakwiriye ahantu hose kuva muri Kivu y’Amajyaruguru kugera mu majyepfo ya Bukavu hafi y’Umupaka uhuza Zaïre n’u Rwanda.

    Bitewe n’ibi bikorwa, Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja u Bufaransa ko bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwakomeje kugendera kure ayo makuru kugeza ubwo Perezida Emmanuel Macron yaje gushyiraho ‘Komisiyo ya Duclert’ igamije gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mu 1994. Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwafashije Leta ya Habyarimana bufite amakuru y’uko igambiriye kugirira nabi abatutsi, bigakorwa na Perezida Mitterrand n’ibyegera bye, bitabanje kwemezwa n’izindi nzego za Leta.

    Muri iyi nkuru, IGIHE yakusanyije amafoto 100 yo mu bihe bitandukanye yafashwe igihe ingabo z’u Bufaransa zari ziri mu Rwanda hagati ya 1990-1994, cyane cyane ayo muri Opération Noroît na Opération Turquoise.

    Ingabo z’u Bufaransa imbere y’ikibuga cy’indege i Kigali tariki 6 Ukwakira 1990 ubwo zatangiraga opération Noroît

    Abaturage b’Abafaransa n’Ababiligi ku kibuga cy’indege cya Kigali mu Ukwakira 1990 ubwo ingabo z’Abafaransa zazaga gutanga umusada ku za Habyarimana

    Ingabo z’u Bufaransa mu Ukwakira 1990 zirinze ikibuga cy’indege cya Kigali

    Tariki 6 Ukwakira 1990 ubwo ingabo z’u Bufaransa zageraga mu Rwanda muri opération Noroît

    U Bufaransa buri ku isonga mu bihugu bishyirwa mu majwi kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aha ingabo z’u Bufaransa zari zirimo gucunga umutekano mu misozi ya Kibuye muri gihe cya Opération Turquoise

    Umusirikare w’Umufaransa aca iruhande rw’umwana witabye Imana muri Jenoside

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zagenzuraga impunzi zashakaga kujya mu bihugu bitandukanye birimo na Zaïre

    Umusirikare w’Umufaransa ubwo yari ku burinzi mu Nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi ahari hahungiye Abatutsi barenga 8000

    Ingabo z’Abafaransa zishinjwa kugira uruhare mu gutoza interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Aha zanyuraga ku nsoresore zategurirwaga kuzashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zari zifite ibikoresho bihambaye byari kuzifasha gushyira iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibyagezweho

    Ingabo z’Abafaransa zari zirinze umutekano muri Opération Turquoise

    Abafaransa baje mu Rwanda bafite ibikoresho bihagije basa n’abiteguye kurwana

    Imodoka za gisirikare z’ingabo z’u Bufaransa ubwo zari gucunga umutekano ahahoze hitwa Gikongoro muri Opération Turquoise

    Ubwo Ingabo z’u Bufaransa zageraga mu Rwanda muri Kamena 1994, zije muri Opération Turquoise

    Izi ngabo zari zifite ibikoresho bihambaye birimo n’intwaro za rutura

    Izi ngabo zari zari zifite umugambi wo gutorokesha abari muri Leta yakoze Jenoside aho gutabara abari mu kaga

    Mu Rwanda hari ingabo 2500 z’Abafaransa muri Opération Turquoise

    Aha izi ngabo ziteguraga gucyura abaturage bakomoka muri Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi bari mu Rwanda

    Ku wa 27 Kamena 1994, ubwo abasirikare b’u Bufaransa bageraga i Murutu, mu bilometero 60 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo

    Umusirikare w’u Bufaransa ubwo yari arinze umutekano mu Nkambi ya Nyarushishi

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zarimo zireberera imyitozo yakozwe n’Interahamwe

    Ingabo z’Abafaransa zarebereraga impunzi zerekeza mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni muri RDC

    Ingabo z’Abafaransa zari nyinshi mu Nkambi ya Nyarushishi, aha umusirikare w’Umufaransa yari ku burinzi n’imbunda yari igezweho muri icyo gihe

    Umusirikare w’Umufaransa aganiriza abana mu Nkambi ya Nyarushishi bahuje urugwiro

    Hari abakoze imyigaragambyo yo kwishimira Opération Turquoise, banavuga ibigwi François Mitterand wari Perezida w’u Bufaransa

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zarimo ziganira n’abana bari mu nkambi

    Ingabo y’u Bufaransa iri kurebera mu ndebakure mu gihe cya “Opération Turquoise”

    Ingabo z’u Bufaransa zicunze umutekano ahahoze ari ku Gisenyi. Abaturage beretse urukundo abasirikare banitwaza ibyapa bibyerekana

    Aha izi ngabo ziri mu misozi ya za Kibuye muri Kanama 1994

    Abaturage bamwe bishimiye ingabo z’u Bufaransa zari zije muri Opération Turquoise

    Abanyarwanda bamwe bishimiraga inkuru y’uko u Bufaransa bugiye kohereza ingabo muri Opération Turquoise

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre yayoborwaga na Mobutu

    Umusirikare w’Umufaransa arinze umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Zaïre aho abajenosideri benshi banyuze bahunga

    Ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Opération Turquoise”

    Mu nkambi ya Nyarushishi yari hafi ya Congo hari Abafaransa benshi

    Umusirikare w’Umufaransa aganiriza abana mu Nkambi ya Nyarushishi

    Izi ngabo zari zifite imbunda zigezweho byerekanaga ko zari zakereye urugamba

    Opération Turquoise yamaze amezi atatu. U Bufaransa bwaje mu Rwanda bufite abasirikare 2.500 ariko bwari bunafite intwaro zari ku bibuga by’indege bya Goma, Bukavu na Kisangani

    Iyi Opération yarangiye mu kwezi kwa Kanama 1994

    Abanyarwanda bari ku mupaka kwakira ingabo zije muri Opération Turquoise ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Opération Turquoise yamaze amezi atatu mbere yo gushyirwaho iherezo

    Ingabo zatsinzwe (EX FAR) ubwo zari zirinze umupaka w’u Rwanda na Congo, ari nako bizorohera gukomeza guhunga

    Ingabo zahawe ikaze ubwo zinjiraga mu Rwanda. Zari zitwaje ibikoresho bihambaye birimo n’imodoka za gisirikare

    Colonel Didier Thauzin wabaye Umujyanama wa Perezida Habyarimana yari muri Opération Turquoise itaravuzweho rumwe

    Aha abanyamahanga babaga mu Rwanda bari bacyuwe mu gikorwa cyayobowe n’ingabo z’Abafaransa ku bufatanye n’iz’Ababiligi

    Umusirikare wari ku burinzi ubwo Abafaransa bacyuraga bene wabo babahungishije intambara yabaga

    Abanyamahanga bari mu Rwanda bacyuwe babifashijwemo n’Ingabo z’Abafaransa

    Imodoka zacyuye abanyamahanga ubwo zari zigeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe. Cyari kitarahindurirwa izina kuko cyitwaga Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Grégoire Kayibanda

    Imodoka itwaye abanyamahanga yanyuraga ku mirambo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’aho nta cyabaye

    Mbere yo gucyura abanyamahanga hakorwaga intonde zabo bigizwemo uruhare n’Ingabo z’Abafaransa

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zirinze umutekano mu yahoze ari Cyangugu

    Ingabo z’u Bufaransa zururutsa ibikoresho bya gisirikare byari bigejejwe mu Rwanda

    Ingabo zoherejwe muri Opération Turquoise ubwo zari zikiri i Bukavu mbere yo kwerekeza mu Rwanda

    Abantu bagiye gutegereza ingabo z’u Bufaransa bacinya akadiho mu buryo bwerekana ko bari bishimiye ko bagiye kubona ubutabazi

    Abafaransa bagiye muri Zone Turquoise bitwaje intwaro za karahabutaka bisa naho biteguye kurwana inkundura. Bari bafite indege z’intambara zirenga 30 n’abasirikare 2500

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari mu Mujyi wa Bukavu zitegereje indege izigeza mu Rwanda

    Ingabo z’u Bufaransa zagize uruhare mu myitozo y’interahamwe zategurirwaga gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ku Gisenyi, izi ngabo zari ku burinzi mu gihe abaturage barimo bahunga

    Aba basirikare bari bafite misiyo yo gutorokesha abagize uruhare muri Jenoside

    Izi ngabo zari zifite imodoka z’intambara zikomeye

    Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri barahunze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zirinze umutekano i Cyangugu

    Izi ngabo zakoraga ibikorwa byo kuzenguruka zicunga umutekano

    État Major y’u Bufaransa yashinjwe gutegura ‘Opération Turquoise’ kugira ngo abari bamaze gukora Jenoside babone inzira yo guhunga

    U Bufaransa bwohereje abasirikare 2500 batojwe byo mu rwego ruhanitse mu bikorwa by’ubugiraneza kandi bafite ibikoresho byari bigezweho muri icyo gihe

    Aha umusirikare w’umufaransa yari ari kuri bariyeri yaka indangamuntu

    Raporo y’abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye” muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha izi ngabo zari i Gikongoro

    Umusirikare w’Umufaransa aha impunzi amazi yo kunywa

    Mu bice ingabo z’Abafaransa zarimo, hari amasasu menshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Izi ngabo zanagiye muri Congo mu Nkambi z’Abanyarwanda zari zarahungiyeyo

    Impunzi zari nyinshi zicungiwe umutekano n’Abafaransa

    Ingabo z’Abafaransa zishyira ku murongo impunzi ziteguraga kwambuka umupaka zigana muri RDC

    Ibihumbi byinshi by’impunzi ziteguraga guhunga kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye benshi bava mu byabo

    Amaso ya benshi yari ahanzwe ingabo z’u Bufaransa ko zatabara abari mu kaga ariko ntacyo byatanze

    Mu Rwanda, Ingabo z’u Bufaransa zubashye amabwiriza ya politiki ndetse benshi mu basirikare n’abofisiye babwo bakurikije amategeko yatumye badahagarika Jenoside

    Abaturage bihisha kajugujugu y’Abafaransa muri Zone Turquoise

    François Gerard Marie Léotard wari Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa kuva 1993 kugera 1995 yasuye ingabo z’icyo gihugu zari mu Rwanda

    Ingabo zatsinzwe zari zifite amayeri yo kuzamura idarapo ry’u Bufaransa mu rwego rwo kwimenyekanisha ku ngabo zabwo mu kwirinda imirwano

    Ingabo z’u Rwanda zari zifatanyije n’iz’u Bufaransa kuko zari zimaze igihe zaranywanye

    Izi ngabo zabaga mu misozi y’inkambi zirinze umutekano w’abaturage bari bazirimo

    Izi ngabo zari zitegeye inkambi zicungiye umutekano abaturage

    Umusirikare w’Umufaransa aganiriza ababyeyi n’abana babo

    Ingabo z’u Bufaransa zakwirijwe yombi mu Rwanda, n’ubwo zitari zizanywe no kurinda umutekano

    Ingabo z’u Bufaransa ku burinzi bw’imihanda ya Gisenyi mu Burengerazuba bw’u Rwanda

    Abanyarwanda bari biteze ko Abafaransa bazaniye abenegihugu ubutabazi babakiriye babashimira ‘ko bemeye gucungura u Rwanda’

    Ingabo z’u Bufaransa ziri ku burinzi mu bice by’icyaro muri Cyangugu

    Ingabo z’u Bufaransa ku burinzi mu modoka za gisirikare, aho zanyuraga abaturage bazakiranaga ubwuzu

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zicunze umutekano ku Mupaka wa Gisenyi

    Ubwo ingabo z’u Bufaransa zagera mu Majyaruguru y’u Rwanda, zakiranywe ubwuzu n’abiganjemo abana bato

  • Abagera kuri 60 barimo n’abageni bafatiwe muri Hoteli barenze ku mabwiriza ya COVID-19 –

    Aba uko ari muri 60 bafashwe ku mugoroba wo kuwa 4 Mata 2021, bari kwiyakirira muri iyo hoteli.

    Makungu Thierry ari na we wari warongoye yabwiye itangazamakuru ko yemera ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza yo Kwirinda Coronavirus , akaba abisabira imbabazi .

    Ati “ Byari mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, twari turi gufata amafunguro nibwo badufashe, ndemera amakosa nkanayasabira imbabazi.”

    Yavuze ko amakosa yaguyemo yamusigiye amasomo bityo ko agira inama abandi gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse bubaha n’inama zitandukanye bagirwa.

    Harerimana Gasana Jean de Dieu Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Hoteli Le Printemps , yavuze ko bari basabwe gutegura amafunguro y’abantu 50 kuko bari bari bizeye icyumba gisanzwe cyakira abantu 200 ariko baza gusanga ari abantu 60.

    Yavuze kandi ko mu kubategurira ayo mafunguro batari babwiwe ko ari ubukwe bari gutegurira .

    Yasabye abakora ubucuruzi bujyanye n’amahoteli kwitwararika mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ati “ Ubutumwa naha abakora ubucuruzi nk’ubwacu , ni ukwitwararika ku bantu babagana kuko umuntu aza akubwira ko ari ukwiyakira mu buryo busanzwe ariko bifite amayeri abyihishe inyuma cyangwa ashobora gukora ibikorwa bye runaka atitaye ko ashobora kubateza ibibazo. ”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, yavuze hoteli yakoze amakosa akomeye yo kutamenyekanisha ko hari abantu barenze 20 baraza kuhiyakirira.

    Ati “Aha hantu ntabwo bigeze batumenyesha y’uko bafite ubukwe uretse ko butemewe, nta nubwo bigeze batubwira y’uko bafite abantu nibuze barenga 20 kuko icyo kintu nicyo twari twabasabye dukora inama nabo”.

    Yavuze ko inzego z’abikorera basanzwe bagirana imikoranire n’inzego z’ibanze kandi ko babibutsa kenshi ingamba zo kwirinda Coronavirus bityo ko abazajya barenga ku mabwiriza bazajya babihanirwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yasabye inzego z’abikorera kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ati “ Icya mbere turasaba kubahiriza amabwiriza ntibadohoke ariko rero ikigaragara n’uko iyo leta idohoye kubikorera, igashyiraho amabwiriza y’uburyo bakwiye gukora,abantu bashaka kwishyiriraho akarusho”.

    Nyuma yo kuganirizwa ububi bw’icyorezo basabwe kwipimisha COVID-19 ndetse bacibwa n’amande y’ibihumbi 25 000 Frw kuri buri umwe . Hoteli yo yafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 inacibwa amande angana na 150 000Frw.

    Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bose bagera kuri 60 bajyanywe muri stade bagirwa inama bacibwa n’amande

    Bafashwe bari mu birori by’ubukwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba yavuze ko basanzwe bakorana n’inzego z’ibanze bityo ko abazarenga ku mabwiriza bazabihanirwa

  • Agahinda k’umukobwa watewe inda inshuro ebyiri ahohotewe agatereranwa –

    Uyu mukobwa ni umwe kuri ubu watinyutse aganira n’umubyeyi watoranijwe muri gahunda yatangijwe mu Karere ka Kayonza ya ’Masenge mba hafi’ igamije kuganiriza abangavu batewe inda kugira ngo hamenyekane ibibazo bahura nabyo.

    Masenge aba ari umugore ufite umuco n’indangagaciro, atorerwa mu Mudugudu agahuzwa n’umukobwa watewe inda akiri umwangavu akamuganiriza ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse akanamugira inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.

    Buri masenge agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, akaba agenerwa amahugurwa n’amafaranga y’itumanaho bikozwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye (Learn work Develop).

    Uyu mukobwa utifuje ko hatangazwa amazina ye, yavuze ko ubwo yari afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ngo yagiye kurwaza mushiki w’uyu mugabo wamuteye inda. Umugabo ngo yamusanze kwa muganga amusaba kuza gufata imbuto z’umurwayi yisanga yinjiye ahantu mu nzu hameze nko muri ’Lodge’.

    Ati ” Ngezemo rero kuko yari yabipanze yahise ambwira ko tugiye gukora imibonano mpuzabitsina, kuko yandutaga yari abizi njye nari mvuye mu cyaro ntarabimenya, nuko ndamwangira ngiye gusakuza amfuka ikote mu kanwa akora ibyo akora ndagenda.”

    Yavuze ko nyuma yagize ipfunwe ryo kubivuga ngo kuko nta muntu wo kwizera yabonaga hafi, ibi ngo byatumye ahita ava mu ishuri kuko inda yageze aho iragaragara. Yaje kubibwira nyina umubyara bajya kwa muganga babasha kumukurikirana.

    Yakomeje avuga ko igihe cyageze aza kubyara mu buryo butamworoheye arera umwana we mu buzima butari bwiza baratinye no kurega uwamuteye inda kuri ubu usigaye atuye mu Murenge wa Murundi.

    Amutera inda bwa kabiri yamusanze iwabo

    Uyu mukobwa w’imyaka 22 avuga ko ku nshuro ya kabiri uyu mugabo amutera inda yamusanze iwabo mu rugo nyina umubyara babana adahari.

    Ati ” Yaje afite ayo makuru ko Mama umbyara ntawe uhari. Kuva yantera inda ya mbere nibwo twari twongeye kubonana. Yaraje nabwo ndi mu rugo njyenyine arongera aramfata nabwo ahita agenda nongera kwisanga ntwite bwa kabiri.”

    Yakomeje avuga ko noneho ikibazo cye yakigejeje ku bayobozi b’umudugudu bikarangira bamushwishurije bamubwira ko umuntu babyaranye ngo n’ubundi babikoze babyumvikanyeho.

    Yavuze ko uwo muyobozi w’Umudugudu yamuciye intege zo gukomeza kumurega birangira abyaye umwana wa kabiri uwo mugabo nabwo ntiyamwitaho kugeza n’ubu.

    Ati ” Naracecetse rwose sinagira uwo mbibwira kuko numvaga nta muntu wanyumva, Masenge ntiyari yakaje ngo mbimubwire amfashe, narabigumanye gusa.”

    Uyu mukobwa yavuze ko hirya no hino mu giturage hakiri abakobwa benshi bahohoterwa bakabura abo babibwira ngo babafashe bitewe nuko abakabafashije babatererana abandi bakaba ntacyo babamarira iyo babibabwiye. Yavuze ko kuri we kuri ubu yumva akeneye ubutabera ngo kuko kwita ku bana babiri ku myaka ye bikimugoye cyane.

    Ati ” Gukemura ibibazo by’abana babiri ntabwo mbishoboye, Mudugudu akimara kumbwira nabi nararekeye. Nkoresha imbaraga ku kwita ku bana banjye kuko uwo mugabo nubwo yamfashe ku ngufu afite umugore babana mu Murenge wa Murundi, nta kintu na kimwe amfasha “

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, yavuze muri aka Karere hakiri abana benshi bahohotewe ariko bataratanga amakuru ku babahohoteye kugira ngo bakurikiranwe babiryozwe. Ibi ngo bituma niyo bayatanze batinze usanga ababahohoteye baba barahunze bikagorana kubakurikirana.

    Ku kijyanye n’abayobozi baca intege ababa bahohotewe, yavuze ko abo bagiye kongera imbaraga mu kubigisha no kubasobanurira uburyo bakwita ku babagana.

    Ati ” Abo bayobozi ni ukubabwira ibyo bakabireka ubikora ntabwo turi kujyana mu kurwanya ihohoterwa. Yagakwiriye gutanga amakuru kuruta kumuca intege. Kuba umuntu yabyara kabiri ntibikuraho kuba yarahohotewe, na wa wundi wamuhohoteye akanamushaka nawe turamukurikirana akabiryozwa nubwo baba babana.”

    Uyu muyobozi yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa ari nako batega amatwi abahohotewe babagana bakabafasha.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda imburagihe bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 250 niba batanze ibirego mu gihe 60 bamaze gutanga amakuru yuzuye naho abagbo 26 bakaba bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Yatewe inda ya mbere afite imyaka 16, uwamuhohoteye yongera kubikora bwa kabiri ntiyakurikiranwa

  • Nyarugenge: Abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside basabwe kuyatanga –

    Ibi ubuyobozi bw’aka Karere ka Nyarugenge bubitangaje mu gihe hasigaye iminsi mike kugira ngo abanyarwanda binjire mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahiciwe abantu muri Jenoside, buje nyuma y’aho mu minsi ishize mu rugo rw’umuturage wo Murenge wa Nyamirambo wahoze ari interahamwe hakuwe imibiri y’abantu 150 yari mu byobo bitatu ku makuru yatanzwe n’umuturage ariko nyuma y’aho agiranye ibibazo n’abakomoka muri uyu muryango.

    Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abanangiye gutanga amakuru y’ahiciwe inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashyizeho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugu rifite inshingano ikomeye yo gusezesengura amakuru ku bibamgamiye ubumwe n’ubwiyunge .

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE ko basaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abazize jenoside ishyinguirwe mu cyubahiro kugira ngo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igerweho 100%.

    Ati “ Abaturage bakwiye kumva ko ari inshingano ya buri munyarwanda kuvugisha ukuri no gutanga amakuru afite cyane ko nta n’ingaruka biba bifite kuko hariho na benshi usanga bashobora kuba bafite amakuru bakabona ko bayatanze byabagiraho ingaruka. Turagira ngo tubabwire ko nta mpungenge bakwiye kugira igihe baba batanze amakuru ku nzego zibifitiye ububasha kugira ngo abantu bashyingurwe mu cyubahiro.”

    Yakomeje avuga ko kutamenya amakuru kugira ngo abazize jenoside bashyingurwe mu cyubahiro bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge kuko iteka ryose uwabuze uwe ahorana intimba ku mutima .

    Ati “ Iyo habayeho kubohoka abantu bagatanga amakuru habaho kubabarirana kuko n’inama twagiranye n’abayobozi ba Ibuka uhereye ku rwego rw’akarere kugeza ku rw’imirenge, byagaragaye ko hari abarokotse jenoside biteguye kubabarira ariko bakeneye kumenya abo bababarira ariko bitewe n’uko ayo makuru ataraboneka biragoye kubabarira.”

    Umwe mu barokotse Jenoside wo mu Murenge wa Nyakabanda utarifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko mu gihe abantu bagihishe amakuru y’ahiciwe abatutsi muri jenoside ubumwe n’ubwiyunge butazagerwaho nk’uko bikwiye.

    Ati “ None se umuntu yaba azi aho abawe biciwe cyangwa ibyobo bajugunywemo akicecekera wowe ukamubabarira? Njye numva abantu batanze amakuru y’ahantu abacu biciwe nta kabuza n’imbabazi umuntu yazitanga ariko se mu gihe bicecekeye wabababarira ushingiye kuki?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigali, Ngarambe Wellars, yavuze ko bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahiciwe abantu kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “ Ni ikibazo gikomeye kuko hariya hantu mu cyahoze ari Butamwa habereye amarorerwa akomeye, abantu baricwaga bakajugunywa muri Nyabarongo, ni ukuvuga abantu benshi ntabwo babashije kubona abavandimwe babo ngo babashyingure mu cyubahiro . Rero icyo dukora nk’ubuyobozi dufatanyije na komite z’abacitse ku icumi, turacyakangurira abaturage gutanga amakuru ngo ahari imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.”

    Mu karere ka Nyarugenge habarurwa Abatutsi 45,536 bazize Jenoside mu gihe ababashije kubarurwa bakanatangwaho amakuru y’ingenzi y’aho biciwe ari 37, 770.

    Imwe mu myenda y’abatutsi biciwe mu rugo rw’umuturage muri Rwezamenyo mu gihe cya Jenoside. Imibiri y’abo batutsi yabonetse mu 2019