Tag: featured

  • Agahinda k’umukobwa watewe inda inshuro ebyiri ahohotewe agatereranwa –

    Uyu mukobwa ni umwe kuri ubu watinyutse aganira n’umubyeyi watoranijwe muri gahunda yatangijwe mu Karere ka Kayonza ya ’Masenge mba hafi’ igamije kuganiriza abangavu batewe inda kugira ngo hamenyekane ibibazo bahura nabyo.

    Masenge aba ari umugore ufite umuco n’indangagaciro, atorerwa mu Mudugudu agahuzwa n’umukobwa watewe inda akiri umwangavu akamuganiriza ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse akanamugira inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.

    Buri masenge agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, akaba agenerwa amahugurwa n’amafaranga y’itumanaho bikozwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye (Learn work Develop).

    Uyu mukobwa utifuje ko hatangazwa amazina ye, yavuze ko ubwo yari afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ngo yagiye kurwaza mushiki w’uyu mugabo wamuteye inda. Umugabo ngo yamusanze kwa muganga amusaba kuza gufata imbuto z’umurwayi yisanga yinjiye ahantu mu nzu hameze nko muri ’Lodge’.

    Ati ” Ngezemo rero kuko yari yabipanze yahise ambwira ko tugiye gukora imibonano mpuzabitsina, kuko yandutaga yari abizi njye nari mvuye mu cyaro ntarabimenya, nuko ndamwangira ngiye gusakuza amfuka ikote mu kanwa akora ibyo akora ndagenda.”

    Yavuze ko nyuma yagize ipfunwe ryo kubivuga ngo kuko nta muntu wo kwizera yabonaga hafi, ibi ngo byatumye ahita ava mu ishuri kuko inda yageze aho iragaragara. Yaje kubibwira nyina umubyara bajya kwa muganga babasha kumukurikirana.

    Yakomeje avuga ko igihe cyageze aza kubyara mu buryo butamworoheye arera umwana we mu buzima butari bwiza baratinye no kurega uwamuteye inda kuri ubu usigaye atuye mu Murenge wa Murundi.

    Amutera inda bwa kabiri yamusanze iwabo

    Uyu mukobwa w’imyaka 22 avuga ko ku nshuro ya kabiri uyu mugabo amutera inda yamusanze iwabo mu rugo nyina umubyara babana adahari.

    Ati ” Yaje afite ayo makuru ko Mama umbyara ntawe uhari. Kuva yantera inda ya mbere nibwo twari twongeye kubonana. Yaraje nabwo ndi mu rugo njyenyine arongera aramfata nabwo ahita agenda nongera kwisanga ntwite bwa kabiri.”

    Yakomeje avuga ko noneho ikibazo cye yakigejeje ku bayobozi b’umudugudu bikarangira bamushwishurije bamubwira ko umuntu babyaranye ngo n’ubundi babikoze babyumvikanyeho.

    Yavuze ko uwo muyobozi w’Umudugudu yamuciye intege zo gukomeza kumurega birangira abyaye umwana wa kabiri uwo mugabo nabwo ntiyamwitaho kugeza n’ubu.

    Ati ” Naracecetse rwose sinagira uwo mbibwira kuko numvaga nta muntu wanyumva, Masenge ntiyari yakaje ngo mbimubwire amfashe, narabigumanye gusa.”

    Uyu mukobwa yavuze ko hirya no hino mu giturage hakiri abakobwa benshi bahohoterwa bakabura abo babibwira ngo babafashe bitewe nuko abakabafashije babatererana abandi bakaba ntacyo babamarira iyo babibabwiye. Yavuze ko kuri we kuri ubu yumva akeneye ubutabera ngo kuko kwita ku bana babiri ku myaka ye bikimugoye cyane.

    Ati ” Gukemura ibibazo by’abana babiri ntabwo mbishoboye, Mudugudu akimara kumbwira nabi nararekeye. Nkoresha imbaraga ku kwita ku bana banjye kuko uwo mugabo nubwo yamfashe ku ngufu afite umugore babana mu Murenge wa Murundi, nta kintu na kimwe amfasha “

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, yavuze muri aka Karere hakiri abana benshi bahohotewe ariko bataratanga amakuru ku babahohoteye kugira ngo bakurikiranwe babiryozwe. Ibi ngo bituma niyo bayatanze batinze usanga ababahohoteye baba barahunze bikagorana kubakurikirana.

    Ku kijyanye n’abayobozi baca intege ababa bahohotewe, yavuze ko abo bagiye kongera imbaraga mu kubigisha no kubasobanurira uburyo bakwita ku babagana.

    Ati ” Abo bayobozi ni ukubabwira ibyo bakabireka ubikora ntabwo turi kujyana mu kurwanya ihohoterwa. Yagakwiriye gutanga amakuru kuruta kumuca intege. Kuba umuntu yabyara kabiri ntibikuraho kuba yarahohotewe, na wa wundi wamuhohoteye akanamushaka nawe turamukurikirana akabiryozwa nubwo baba babana.”

    Uyu muyobozi yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa ari nako batega amatwi abahohotewe babagana bakabafasha.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda imburagihe bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 250 niba batanze ibirego mu gihe 60 bamaze gutanga amakuru yuzuye naho abagbo 26 bakaba bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Yatewe inda ya mbere afite imyaka 16, uwamuhohoteye yongera kubikora bwa kabiri ntiyakurikiranwa

  • Nyarugenge: Abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside basabwe kuyatanga –

    Ibi ubuyobozi bw’aka Karere ka Nyarugenge bubitangaje mu gihe hasigaye iminsi mike kugira ngo abanyarwanda binjire mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahiciwe abantu muri Jenoside, buje nyuma y’aho mu minsi ishize mu rugo rw’umuturage wo Murenge wa Nyamirambo wahoze ari interahamwe hakuwe imibiri y’abantu 150 yari mu byobo bitatu ku makuru yatanzwe n’umuturage ariko nyuma y’aho agiranye ibibazo n’abakomoka muri uyu muryango.

    Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abanangiye gutanga amakuru y’ahiciwe inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashyizeho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugu rifite inshingano ikomeye yo gusezesengura amakuru ku bibamgamiye ubumwe n’ubwiyunge .

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE ko basaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abazize jenoside ishyinguirwe mu cyubahiro kugira ngo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igerweho 100%.

    Ati “ Abaturage bakwiye kumva ko ari inshingano ya buri munyarwanda kuvugisha ukuri no gutanga amakuru afite cyane ko nta n’ingaruka biba bifite kuko hariho na benshi usanga bashobora kuba bafite amakuru bakabona ko bayatanze byabagiraho ingaruka. Turagira ngo tubabwire ko nta mpungenge bakwiye kugira igihe baba batanze amakuru ku nzego zibifitiye ububasha kugira ngo abantu bashyingurwe mu cyubahiro.”

    Yakomeje avuga ko kutamenya amakuru kugira ngo abazize jenoside bashyingurwe mu cyubahiro bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge kuko iteka ryose uwabuze uwe ahorana intimba ku mutima .

    Ati “ Iyo habayeho kubohoka abantu bagatanga amakuru habaho kubabarirana kuko n’inama twagiranye n’abayobozi ba Ibuka uhereye ku rwego rw’akarere kugeza ku rw’imirenge, byagaragaye ko hari abarokotse jenoside biteguye kubabarira ariko bakeneye kumenya abo bababarira ariko bitewe n’uko ayo makuru ataraboneka biragoye kubabarira.”

    Umwe mu barokotse Jenoside wo mu Murenge wa Nyakabanda utarifuje gutangaza amazina ye, yavuze ko mu gihe abantu bagihishe amakuru y’ahiciwe abatutsi muri jenoside ubumwe n’ubwiyunge butazagerwaho nk’uko bikwiye.

    Ati “ None se umuntu yaba azi aho abawe biciwe cyangwa ibyobo bajugunywemo akicecekera wowe ukamubabarira? Njye numva abantu batanze amakuru y’ahantu abacu biciwe nta kabuza n’imbabazi umuntu yazitanga ariko se mu gihe bicecekeye wabababarira ushingiye kuki?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigali, Ngarambe Wellars, yavuze ko bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’ahiciwe abantu kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “ Ni ikibazo gikomeye kuko hariya hantu mu cyahoze ari Butamwa habereye amarorerwa akomeye, abantu baricwaga bakajugunywa muri Nyabarongo, ni ukuvuga abantu benshi ntabwo babashije kubona abavandimwe babo ngo babashyingure mu cyubahiro . Rero icyo dukora nk’ubuyobozi dufatanyije na komite z’abacitse ku icumi, turacyakangurira abaturage gutanga amakuru ngo ahari imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.”

    Mu karere ka Nyarugenge habarurwa Abatutsi 45,536 bazize Jenoside mu gihe ababashije kubarurwa bakanatangwaho amakuru y’ingenzi y’aho biciwe ari 37, 770.

    Imwe mu myenda y’abatutsi biciwe mu rugo rw’umuturage muri Rwezamenyo mu gihe cya Jenoside. Imibiri y’abo batutsi yabonetse mu 2019

  • Urusaku rukabije rw’indangururamajwi rubangamiye abakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati –

    Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye gufatira ingamba abavuza indangururamajwi cyane bagacyahwa kuko bibangamira abakorera muri utwo duce.

    Abaganiriye na IGIHE bakorera hafi y’ahaba hari izi ndangururamajwi, bavuga ko buri munsi bataha baribwa umutwe kubera urusaku rwazo ndetse ko hari n’ubwo zibangamira ababagana.

    Mukakayibanda Alice ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza yagize ati “Njye umutwe wanjye warahagorewe ahubwo mudukorere ubuvugizi. Uzi ko njye buri munsi nywa ibinini bibiri by’umutwe kubera urusaku rw’izi ndangururamajwi? Iyo bigeze saa munani ndakinywa nanagera iwanjye nkongera kuko mva hano umutwe wenda gusaduka.”

    Uwitwa Bizimungu Emmanuel yavuze ko atumva impamvu ubuyobozi budafatira ibihano abavuza indangururamajwi cyane.

    Ati “ Ariko ko tuzi ko urusaku rubangamira abantu rutemewe yewe n’imisigiti n’abantu basengaga nijoro bagiye babibuzwa abandi bakabifungirwa, kuki umujyi wa Kigali wo udafatira ingamba abantu basakuriza abandi bakoresheje amaradiyo aba ari kuhasakuriza?”

    Munyandamutsa Jean Paul,Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza n’Imiyoborere mu Mujyi wa Kigali yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

    Ati “Twari tutarakibonamo nk’ikibazo ariko mu gihe mukitubwiye tugiye kugikurikirana”.

    Yavuze ko nta burenganzira bujya butangwa ngo abantu bavuze indangururamajwi aho bacururiza, bityo ko ababikora mu buryo bubangamira abandi bidakwiriye.

    Abenshi mu bacuruzi mu mujyi wa Kigali bifashisha indangururamajwi bagamije gukurura abakiliya ngo bamenye ibyo bacuruza. Biba akavuyo iyo bikozwe na benshi begeranye.

    Indangururamajwi z’abacuruzi zibangamiye abakorera rwagati mu mujyi wa Kigali

    Mu Mujyi wa Kigali rwagati usanga hari ahantu indangururamajwi zishyirwa hejuru y’amabati

    Abacuruzi bakoresha indangururamajwi mu kurushaho gukurura abakiliya

  • Hashimwe uruhare rwa DOT Rwanda mu iterambere ry’urubyiruko mu myaka 10 ishize –

    Ibi byagaragajwe n’abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 uwo muryango umaze ukorera mu Rwanda hanatangizwa ku mugaragaro imishinga mishya igamije iterambere ry’urubyiruko.

    Ibi birori byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga binitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi baturutse mu bihugu binyuranye uyu muryango ukoreramo.

    Mu bitabirye barimo uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa DOT ku rwego rw’Isi Madamu Janet Longmore, uwari uhagarariye ambasade ya Canada mu Rwanda, Francois Quenneville Dumont, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco mu Rwanda, Rosemary Mbabazi, Umuyobozi mukuru wa DOT Rwanda, Uwamutara Violette.

    Harimo kandi Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umunyamabaga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabunga na Inovasiyo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Bamwe mu rubyiruko bakorana umunsi ku wundi n’uyu muryango, bemeza ko bagiye bagera kuri byinshi bakesha kuba barabonye amahirwe yo kunyura muri gahunda zitandukanye za DOT Rwanda bagahabwa ubumenyi n’ubundi bufasha byabafashije mu kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

    Uwitwa Papi Sibomana ufite ubumuga bwo kutabona uri kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Kaminuza mu Bwongereza, yavuze ko yishimira cyane kubona abafite ubumuga bahabwa agaciro muri porogaramu za DOT Rwanda.

    Yagize ati “Binyuze mu bufasha nahawe natangiye kwikorera ndatinyuka. Nshimira cyane ubufasha DOT Rwanda iduha buri munsi. Nk’abafite ubumuga tubona ko twasaga nk’aho twirengagizwa ariko byagaragaye ko uyu muryango utatwirengagije. Ndabwira urubyiruko rwose kugira intumbero bakarushaho gutekereza cyane batitataye kuko bameze.”

    Umuyobozi Mukuru wa DOT Rwanda, Violette Uwamutara, yashimangiye ko mu myaka 10 bamaze bakorana n’urubyiruko mu buryo butandukanye, byatanze amahirwe yo guhindura imiryango yabo n’imibereho.

    Yagaragaje ko iyo urubyiruko ruhawe umwanya, biba isoko yo kurandura burundu ibibazo byugarije umuryango mugari.

    Ati “Icyo nize muri iyi myaka icumi ni uko iyo urubyiruko rushyizwe hamwe kandi rugafashwa mu gusesengura ibibazo biri muri sosiyete, biba inzira nziza yo guharanira impinduka no gushaka ibisubizo birambye.”

    Minisitiri Rosemary Mbabazi yashimye umusanzu w’umuryango DOT Rwanda , ashimangira ko bazakomeza gufatanya nawo muri gahunda z’iterambere.

    Ati “Mu myaka isaga 10 mumaze mwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’urubyiruko rwacu, ndetse navuga ko mwabaye ikiraro gihuza urubyiruko n’amahirwe atandukanye yasaga n’aho atagaragara. Twifuza ko mwazakomeza umuhate wanyu kandi ndatekereza ko tuzakomeza kubaba hafi no gukorana mu bikorwa bitandukanye.”

    Yibukije urubyiruko rwanyuze mu gahunga za DOT Rwanda, gukomeza ayo mahirwe rufite anarusaba kuyabyaza umusaruro no gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungukiyemo mu rwego rwo kuzamurana.

    Uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga DOT Janet Longmore, yagarutse ku nzira y’inzitane DOT Rwanda yanyuzemo, ashimira cyane ubufatanye n’ubudakemwa abakozi barimo umuyobozi mukuru ku rwego rw’Igihugu bagaragaje ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

    Nyuma yo gushimira abafatanyabikorwa barimo na Minisiteri y’urubyiruko na Minisiteri y’ikoranabuhanga, Janet Longmore yahise atangiza ku mugaragaro indi mishinga ibiri yitezweho guhindura ubukungu bw’u rubyiruko binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga.

    Muri iyo mishinga harimo uwiswe “Daring to shift” witezweho guhindura ubuzima bw’abasaga 7,650, barimo 70% b’urubyiruko rw’igitsina gore, bazahabwa ubumenyi mu bijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa byabo by’ubucuruzi, mu guhanga udushya tuzana impinduka nziza muri sosiyete ndetse no kuba bandebereho muri sosiyete.

    Uyu mushinga DOT igiye gushyira mu bikorwa ku bufatanye na Leta ya Canada binyuze muri gahunda ya Global Affairs Canada.

    Undi mushinga ni “Digital Skills for Business”, ugamije kongerera ba rwiyemezamirimo b’igitsina gore ubumenyi mu ikoranabuhanga ndetse no kubafasha gukoresha ikoranabuhanga ribafasha kongera umusaruro mu bikorwa byabo by’ubucurizi.

    Uyu mushinga uzaterwa inkunga na Banki y’isi binyuze mu mushinga “Digital Development Partnership”.

    Uwari ahagarariye Ambasade ya Canada mu Rwanda, Francois QuenneVille Dumont, yashimye cyane ibikorwa bya DOT Rwanda mu myaka 10 ishize mu guteza imbere urubyiruko.

    Yashimangiye ko nka Canada bamaze kubona ko umugore agihura n’imbogamizi zihariye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ari nayo mpamvu iki Gihugu kiri gukorana na DOT kugira ngo ibyo bibazo birandurwe burundu.

    DOT Rwanda imaze imyaka 10 ikorana n’urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu mu iterambere. Kugeza ubu DOT imaze gukorana n’ urubyiruko rwagiye rurangiza kaminuza rugera kuri 821.

    Uru rubyiruko rwahuguwe na DOT Rwanda mu bijyanye no kuba abafashamyumvire ndetse no kugeza porogaramu za DOT zijyanye n’ikorabuhanga, kwihangira imirimo, guhanga udushya tuzana impinduka nziza aho batuye cyangwa bakorera, n’imibereho myiza irambye ku Banyarwanda batadukanye.

    Uru rubyiruko rwagejeje izo gahunda ndetse rubasha guhindura imibereho y’abantu basaga 109,000 baturuka mu turere twose tw’Igihugu.

    Minisitiri Mbabazi Rosemary yashimye uruhare rwa DOT Rwanda mu iterambere ry’urubyiruko

    Francois QuenneVille Dumont uhagarariye ambasade ya Canada mu Rwanda yemeye ko bazakomeza ubufatanye

    Violette Uwamutara Umuyobozi wa DOT Rwanda

    Janet Longmore, uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa DOT ku rwego rw’isi yavuze ko bagiye gutangiza indi mishinga izafasha mu iterambere ry’urubyiruko

    Amafoto: DOT Rwanda


  • Nyarugenge: Abakirisitu 49 bafatanywe n’ubuyobozi bw’itorero basenga barenze ku mabwiriza ya Covid-19 (Video) –

    Bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 4 Mata 2021, ku Munsi Mukuru wa Pasika, ubwo bari bakoze amateraniro binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ateganya ko insengero zifunguwe ari izabiherewe uburenganzira ndetse zubahirije n’andi mabwiriza yo kwakira 30% by’abo zisanzwe zakira.

    Umuyobozi w’Itorero ry’Umutima wa Kristo, Pasiteri Ngarambe Albert, yavuze ko n’ubwo abitabiriye amateraniro bari babaye benshi atari ko byari bisanzwe ahubwo byatewe n’uko abaza gusenga babaye benshi kubera ko ari kuri Pasika.

    Ati “Twari mu materaniro nk’uko mubizi uyu ni umunsi wa Pasika, ubundi ntabwo tujya turenza umubare w’abantu 30%, ariko nagiye kubona mbona abantu barisutse ntazi n’aho baturutse.”

    Yavuze ko gutafwa bimusigiye isomo rikomeye, anasaba abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Abahakana ko Coronavirus itabaho ntabwo babura kuko no muri ibi byo gusenga hari abahakana ko Imana itabaho. Babyumve n’Abanyarwanda bose aho baherereye nta kugenda umuntu yica gahunda na Bibiliya irabitubuza.”

    Umwe mu basengera muri iri torero yavuze ko bafashwe batubahirije amabwiriza ariko bari basanzwe bayubahiriza kuko basimburanaga mu guterana kuko bajyaga ibihe.

    Ati “Ntabwo batureganyije. Ibyo aribyo byose itegeko rya leta rivuga ko abantu bagomba guterana rivuga ko bagomba kuba ari 30%, twe dushobora kutayimenya ariko ubuyobozi bwo burayizi.”

    Ku rundi ruhande ariko IGIHE yahawe amakuru n’Ubuyobozi bw’Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, iri torero rikoreramo butangaza ko ritari risanzwe riri ku rutonde rw’ayemerewe gufungura muri ibi bihe bya Covid-19.

    Inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Polisi y’u Rwanda, zikomeje gusaba Abanyarwanda kutadohoka ku mabwiriza yashyizweho bagakomeza kwirinda Coronavirus.

    Abakirisitu 49 bafatanywe n’ubuyobozi bw’itorero riri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Gakenke: Urubyiruko rworoherejwe kubona amahirwe n’inyungu biri mu buhinzi bwa kawa –

    Iterambere uru rubyiruko rwagezeho rishingiye mu buhamya rwatanze rushingiye ku buryo rwafashijwe ndetse rukoherezwa kwiteza imbere.

    Uru rubyiruko ruvuga ko rwagabanyirijwe umugabane shingiro wari ku bihumbi 30 rugatanga 15 Frw nyuma runahabwa amahugurwa mu buhinzi bwa kawa no gukora ifumbire y’imborera rukoresha muri ubwo buhinzi.

    Binyuze muri ibyo bikorwa, urwo rubyiruko rurimo abirihiye kaminuza, abubatse inzu zo guturamo zigezweho n’ibindi birimo gukora ubworozi bwa kijyambere.

    Habiyaremye Oswald wo mu Murenge wa Rushashi yavuze ko ubuhinzi bwa kawa bwatumye yiyubakira inzu igezweho yo guturamo.

    Yagize ati “Njye njya gukunda kawa nabikomoye ku babyeyi banjye bajyaga kuzikorera tukajyana. Kugeza ubu mfite ibiti birenga 150, nkinjira muri Koperative Abakundakawa, batwakiriye neza, batwigisha kwita kuri kawa, batwigisha gukora ifumbire iborera ukwezi kumwe ndetse batugurira n’umusaruro dukuramo bakanaduha ubwasisi. Ubu maze kwiyubakira inzu igezweho murayibona, ntunze umuryango w’abantu batanu kandi no mu buzima busanzwe ntacyo mbaye ndi mu iterambere nk’abandi.”

    Usabamariya Alice na we yagize ati “Maze kugabanyirizwa umugabane shingiro nkaba umunyamuryango wa koperative, nahinze kawa ubu mfite ibiti 100 nkuraho ibilo birenga 800, byanteje imbere nirihiye kaminuza ndarangije. Mfite inka za kijyambere ebyiri. Mfite intego yo kugira ibiti 500 byanjye bya kawa.’’

    Uru rubyiruko rukomeza rugira inama abakiri bato guhindura imyumvire yo kumva ko kawa ari igihingwa cy’abakuze ahubwo bakareba amahirwe arimo nabo bakiteza imbere.

    Muhire Gilbert yagize ati “Urubyiruko ruhagarike kwibwira ko igihingwa cya kawa ari icy’abantu bakuze cyangwa gitinda kuko iyo cyeze gitanga umusaruro uhagije ndetse kikamara igihe umuntu asarura ntabwo kawa yagenewe abasaza gusa kuko na bo iyo basarura ubu ni iyo bahinze bakiri bato nkatwe.’’

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa yatekerejweho ndetse imaze gushorwamo miliyoni 100 Frw arimo ayashyizwe mu guhugura urubyiruko no kurufasha gusazura kawa aho inyinshi zahinzwe mu myaka 50 ishize.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Niyonsenga Aimé François, avuga ko iyi gahunda izakomeza gushyigikirwa kuko itanga umusaruro ushimishije.

    Yagize ati “Gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa nk’akarere twayitekerejeho kandi tuzakomeza no kuyishigikira kuko yatanze umusaruro. Mbere wasangaga abakuze barahinze kawa bakiyubakira inzu nziza, bakarihira amashuri abana babo n’irindi terambere. Urubyiruko rwayigezemo, ubu ruzi neza gukora ifumbire rukoresha ruhinga rukanayigurisha, rwatangiye no kudufasha gukora pépinière zo gusazura kawa twari dufite yo muri za 1950 yari imaze gusaza n’ubwo tukiri mu rugendo rwo kubigera.’’

    Umuyobozi wa Koperative Abakundakawa, Bizimana Anastase, ahamya ko iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro kuko hatangiye gukorwa ingemwe zirenga ibihumbi 10 buri mwaka hagamijwe kurushaho gusazura ibiti bimaze igihe.

    Yagize ati “Iyi gahunda twafatanyije n’Akarere kacu kandi yatanze umusaruro kuko tumaze korohereza urubyiruko ku mugabane shingiro twakiriye abagera kuri 367 harimo abakobwa 246 n’abasore 121. Bafite kawa zabo banatangiye kudufasha gusazura iyo twari dufite kuko buri mwaka tubona ingemwe zirenga ibihumbi 10 ari bo babikoze. Bibateza imbere natwe tugatera imbere na koperative igatanga icyizere ko izahoraho mu gihe twe bashaje tuzaba tutagishoboye, bo bazaba bahagaze neza.’’

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, RCA, kigira inama abahinzi ba kawa gukomeza gushyigikira gahunda yo gusazura izo bafite kuko inyinshi zishaje no kuzitaho ngo zibagirire akamaro no kwinjizamo abakiri bato bafite imbaraga n’ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

    Uretse Akarere ka Gakenke kashyigikiye iyi gahunda yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bwa kawa, Umuryango udaharanira Inyungu wa Root Capital usanzwe ukorana n’abahinzi ba kawa muri aka gace na wo watanze ibihumbi 20 by’amadorali azagabanywa abagore n’urubyiruko rwo muri Koperative Abakunda kawa.

    Abiganjemo urubyiruko boroherejwe kubona amahirwe n’inyungu biri mu buhinzi bwa kawa

    Urubyiruko rwishimira intambwe rumaze gutera

    Akarere ka Gakenke kari mu duhingwamo ikawa nyinshi

  • Gisagara: Abanyeshuri bagizweho ingaruka na Covid-19 bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku –

    Ku bufatanye bw’akarere ka Gisagara n’abafatanyabikorwa, abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Kabumbwe riherereye mu Murenge wa Mamba bahawe ibikapu, amasabune, umuti w’amenyo n’uburoso bwayo, imyambaro y’ishuri n’ibikoresho by’isuku y’abakobwa (Cotex).

    Mukangenzi Eveline w’imyaka 15 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatanu, yavuze ko kuba ahawe ibikoresho by’isuku bizamurinda gusiba amasomo yagiye mu mihango.

    Ati “Ndishimye cyane kuko iyo ntabaga mfite cotex najyaga kuzigura zikampenda, ariko izi mpawe zizamfasha. Biradushimishije cyane kuko ntawe uzongera gusiba ishuri.”

    Ndikumana Augustin wiga mu mwaka wa kane, we yavuze ko aruhutse gutwara amakayi mu ntoki kuko nk’iyo imvura yabaga yaguye, amakayi yashwanyagurikaga bitewe no kuyatwaraga mu ntoki.

    Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabumbwe, Uwimana Josée, yavuze ko hari abana bajyaga basiba ishuri bitwe n’uko badafite imyambaro y’ishuri ariko bizeye ko mu gihembwe gitaha bigabanuka.

    Kuri iyi nshuro ibyo bikoresho byatanzwe na Association Modeste et Innocent (AMI).

    Umuhuzabikorwa wungirije w’uwo muryango, Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abo bana bagitewe n’uko hari abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw’ingaruka za Covid-19 igenda isigira imiryango.

    Ati “Ibi biraza kubafasha kutagira ikibazo cyo gukomeza amasomo. Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikoresho tubahaye nka biriya bikapu ababyeyi nti babijyane kubihahiramo, amakayi ntibayacanishe umuriro, n’ibindi byose bakabikoresha neza batabijyana kubigurisha.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Manirarora Eugène, yavuze ko ubufasha bwatanzwe buvuze ikintu kinini mu miyoborere, kuko kuyobora umuturage utishimye cyangwa ufite ikibazo bigorana.

    Ishuri ribanza rya Kabumbwe ryigaho abana 1845, bigishwa n’abarimu 38. Iki gikorwa cyo guha ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku abana bagizweho ingaruka na Covid-19, Mu turere twa Nyaruguru na Gisagara cyakorewe mu bigo bya G.S Saint Aloyz Coko, Ecole Primaire Rubona, G.S Rasaniro, G.S Kabirizi, G.S Bunge, na Ecole Primaire Kabumbwe.

    Kizakorerwa kandi mu turere umunani, tugize Intara y’Amajyepfo. Biteganyijwe ko abagera ku 1280 ari bo bazahabwa ubu bufasha mu Ntara yose kuko muri buri karere habaruwemo abana 160.

    Abanyeshuri 160 bo mu Karere ka Gisagara bagizweho ingaruka na Covid-19 bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku

    Bagenewe ibikoresho bitandukanye by’isuku

    Bahawe ibikapu byiza byo gutwaramo amakayi

    Mbere yo guhabwa ibikoresho, bagiriwe inama yo kwiga neza bashyizeho umwete

    Abanyeshuri bahawe ibikoresho by’ishuri bari basanzwe badafite icyo batawaramo amakayi

    Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abo bana bagitewe n’uko hari abana basanze batitabira ishuri kubera kubura ibikoresho ku bw’ingaruka za Covid-19

    [email protected]


  • Musanze: Hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rushya rwa miliyoni 600 Frw –

    Ni urwibutso biteganyijwe ko ruzatwara miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Imyaka ibaye 27 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo biciwe mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri basaba ko imibiri y’ababo ishyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza yakwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro mu buryo bwiza kuko aho bari kuri ubu hari impungenge ko yaba yarangiritse kubera amazi y’imvura kandi nta bimenyentso bihari bigaragaza neza amateka y’aho biciwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko kubaka Urwibutso rwa Musanze byakunze gutinzwa cyane no kuba haragiye hahindurwa aho rwajya n’inyigo y’imirimo izahakorerwa ariko kuri ubu byamaze kunozwa no kwemezwa ko uru Rwibutso ruzubakwa ahahoze hakorera Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwasimbuye urukiko rw’ubujurire rwiciwemo izo nzirakarengane.

    Yagize ati”Kwemeza site y’ahazubakwa Urwibutso rushya, gukora inyigo yarwo no kumenya ingengo y’imari ruzatwara ni ibintu biri mu byatwaye igihe kinini kugira ngo tubinoze neza no kubyumvikanaho n’imiryango ifite abayo bishwe muri Jenoside. Ibi byose byamaze gukorwa no kwemeza, ubu mu gihe cya vuba muri uku kwa kane imirimo iratangira hano hahoze Urukiko ari naho baguye kuko rwo rwarangije kwimuka”.

    Yakomeje yizeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko nubwo bamaze igihe kinini bategereje uru rwibutso, kuri ubu nta kabuza kuko byarangije gutegurirwa n’ingengo y’imari ndetse n’abazarwubaka bakaba biteguye.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ababo bari mu Rwibutso rwa Muhoza biteganyijwe ko bazimurirwa mu rwa Musanze rugiye kubakwa, bavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane ariko bagasaba ko cyihutishwa cyane ko bafite impungenge z’uko gishobora gusubikwa nk’uko byagiye bikorwa na mbere.

    Amza Iddi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza yagize ati” Kuba bagiye kubaka Urwibutso rugezweho ngo iriya mibiri yimurwe ni igikorwa cyiza cyane kandi twishimiye kuko aho iri ubu hatameze neza kandi yangirika kubera imvura. Icyo dusaba ni uko yihutishwa igakorwa kuko na mbere bajyaga batubwira ko igiye gukorwa ariko ntikorwe”

    Nyiraneza Justine nawe yagize ati “Abacu bajugunywe hariya mu rwobo rwahabaga, ntihasakaye, ntan’ubwo hatunganyijwe, turishimye kuba byibuze barumvishe gutakamba kwacu bakaba bagiye kutwibakira urwibutso, icyo tubasaba ni uko byava mu magambo bigakorwa”

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yabaga, bamwe mu Batutsi baturutse mu yahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke, abandi baturuka mu yahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahungira mu yahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo ko bubarindira aho.

    Tariki 15 Mata 1994, ku itegeko ryatanzwe n’uwahoze ari Sous perefe Nzanana, Interahamwe zabahutsemo zibica zikoresheje za gerenade, imbunda n’ibindi bikoresho gakondo, nyuma zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma gato y’urwo rukiko, ari naho haje guhinduka Urwibutso rwa Muhoza rw’ubu rushyinguwemo abagera kuri 800.

    Ubwo Urwibutso rwa Musanze ruzaba rwuzuye, ruzaba ari rwo rukuru ku zindi nzibutso ebyiri zihabarizwa zirimo urwa Kinigi na Busogo.

    Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Muhoza izashyingurwa mu rwibutso rushya nirwuzura

  • Gasabo: Abarenga 40 barimo ababikira bafatiwe muri hoteli barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Abo bantu bafashwe kuri uyu wa Gatandatu, aho bari bagiye kwiyakira kandi bitemewe ndetse bakabikora mu buryo butarimo guhana intera n’ibindi.

    Umubikira uyobora CENTRA Hotel yavuze bo batari bazi ko barenze ku mabwiriza kuko bari bateguriye abantu 50 kandi bashyizemo intera.

    Abafashwe basobanuriwe ingamba zo kwirinda Covid-19 bacibwa amande

    Inkuru irambuye mu kanya….