Tag: featured

  • Musanze: Niyonzima yaretse akazi ka Leta ayoboka ubworozi bw’ingurube –

    Uyu mugabo w’imyaka 54, yize ibijyanye n’Ubuvuzi bw’Amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda i Busogo, ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ndetse akora iyi mirimo mu Karere ka Musanze, mbere y’uko asezera mu 2008 akayoboka ubworozi yari afitemo ubumenyi.

    Mu buhamya bwe, avuga ko uyu mushinga w’ubworozi bw’ingurube umaze kumugeza kuri byinshi kuko yawutangiranye ingurube esheshatu gusa ariko ubu amaze kugira izirenga 400, ndetse akaba yaroroje abaturanyi be.

    Yagize ati “Natangiranye ingurube eshanu n’imfizi imwe mu 2008 maze gusezera ku kazi. Nakomeje korora ingurube kugeza ubwo naguye ubutaka bwo kuzororeraho mva kuri ‘are 10’ ubu murabona ko hari hegitari n’igice nkoreraho ubu bworozi. Mfite abakozi bahoraho 11 na ba nyakabyizi umunani nkoresha muri iyi famu, irimo ingurube zirenga 400.”

    Yongeyeho ati “Si ibyo gusa kuko n’umuryango wanjye ubayeho neza, nishyurira abana amafaranga y’ishuri kandi byose ni muri ubu bworozi mbikura. Iyo urebye neza nahembye abakozi nanakuyemo ibikenerwa byose, simbura kwinjiza amafaranga akubye kabiri umushahara nabonaga mu kazi nakoraga.”

    Niyonzima akomeza agira inama abakiri bato kutagira umurimo basuzugura, ahubwo bagahanga imirimo ishobora no gutanga akazi ku bandi.

    Ati “Nagira inama urubyiruko ko bagomba gutekereza uburyo bwo kwihangira imirimo bagahera ku bintu bito, kuko bigenda bikura iyo ubyitayeho ukabiha umwanya ndetse bakareba n’amahirwe aba abegereye bakayabyaza umusaruro.”

    Uyu mushinga w’ubworozi kandi si Niyonzima gusa wagiriye umumaro kuko n’abaturanye na we na bo batangiye kumwigiraho, abandi babona imirimo n’amasoko biwuturutseho.

    Twizerimana ni umukozi wita kuri aya matungo, yagize ati “Njyewe nahoze ndi umwana wo ku muhanda banyitaga mayibobo, Niyonzima twatangiye gukorana mfite imyaka 20. Nta cyo kurya nagiraga, nta mwambaro niguriraga kuko iyo nari mfite ni abantu bayimpaye, ampemba ibihumbi 30 Frw, ni ho nakuye inzu ifite agaciro ka miliyoni 3 Frw mu myaka irindwi tumaranye. Ubu umugore wanjye twarasezeranye mbikuye muri aka kazi ko kwita ku ngurube ze, ikindi ni uko yanyigishije korora ingurube nkaba mfite izanjye eshanu.”

    Uwamahoro Marie na we yagize ati “Kuba Niyonzima yarazanye ubu bworozi aha byangiriye akamaro cyane kuko yaraje agura amabuye yanjye mbona amafaranga. Niyo nanjye nakoresheje nubakisha uruzitiro iwanjye kandi yarananyoroje, ampa n’ubumenyi ku bworozi bw’ingurube ku buryo nimbona ubushobozi nzazorora neza nkatera imbere.”

    Mu yindi mishinga iri mu nzozi za Niyonzima harimo kubaka ibagiro rigezweho ndetse n’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo kuko akenshi usanga ari byo bikibangamiye aborozi b’ingurube.

    Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kujya ihanga imirimo mishya igera ku bihumbi 200 buri mwaka binyuze mu bikorera mu ngeri zitandukanye, hagamijwe kurwanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

    Niyonzima amaze kugira ingurube zirenga 400

    Uyu mworozi wa kijyambere agira urubyiruko inama yo kwitinyuka rugahanga imirimo

  • Prof. Vincent Duclert yagaragaje uko ‘u Bufaransa bwirengagije ukuri’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Inyandiko zibanzweho ni izerekana amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Iyi raporo yatangajwe ku wa 26 Werurwe 2021, yakozwe na Komisiyo “Duclert” yayobowe n’umuhanga mu by’amateka, Prof. Vincent Duclert; igizwe n’amapaji 996 mu gihe ubariyemo n’imigereka yayo agera ku 1222.

    Komisiyo “Duclert” yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu 2019; umwanzuro w’iperereza yakoze werekanye ko ku ngoma ya François Mitterrand, u Bufaransa bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo yasohotse mu gihe Perezida Macron yitegura kugirira uruzinduko mu Rwanda, ruzaba urwa mbere nyuma y’imyaka 11 Nicolas Sarkozy arusuye mu 2010.

    Abakurikiranira hafi Politiki y’u Bufaransa n’u Rwanda bibaza niba Komisiyo “Duclert” ari intangiriro y’agahenge mu mubano hagati y’ibihugu byombi cyangwa se ikaba ishobora gusubiza ibintu irudubi.

    Kuva raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda yatangazwa, abanyepolitiki benshi barimo Hubert Védrine, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Elysée) ku bwa François Mitterrand; Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri w’Ingabo, Florence Parly, bagaragaje ko banyuzwe n’ibiyikubiyemo bigaragaza ko iki gihugu cyarebereye Jenoside ariko birinda kuvuga ku ruhare rufatika u Bufaransa bwayigizemo.

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Prof. Vincent Duclert yabajijwe niba uko raporo yakiriwe biterekana umubano hagati y’inzego za Leta y’u Bufaransa muri Jenoside n’abandi.

    Yasubije ko mu byavuzwe n’aba bagabo hari ibibazo by’ingenzi mu bikubiye mu nyandiko bigikeneye kwibazwaho.

    Ati “Kuri Hubert Védrine, yibanze ku byo twatangaje ku kuba u Bufaransa nta ‘ruhare rutomoye’ rwagize, nk’ijambo twifashishije dushingiye ku nyandiko twashoboye kunyuramo, ku byabaye muri Jenoside.’’

    Yakomeje avuga ko kuba Hubert Védrine ashaka kwishingikiriza ibikubiye muri raporo mu kwerekana ko nta ruhare na ruto u Bufaransa bwagize muri Jenoside atari ari ukuri.

    Ati “Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside nubwo abayobozi b’Abafaransa batari babizi cyangwa babishaka. Ibyo na byo bikwiye kwemerwa.’’

    Mu myanzuro ya raporo yashyikirijwe Perezida Macron, raporo yerekana ko u Bufaransa bwarebereye ibyaberaga mu Rwanda.

    Ni ingingo Duclert asobanura ko icyo gikorwa gishingiye ku kutita ku nteguza zatanzwe zerekanaga ko hari umugambi uri gutegurwa kandi ushobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Abashakashatsi bakoranye na Duclert bagaragaje ko uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, rushingiye ku myitwarire ya politiki idahwitse yo gukomeza “kwica ijisho” mu gushyigikira ubutegetsi buronda ubwoko, bwamunzwe na ruswa kandi bwimakaje ubugizi bwa nabi”.

    Yakomeje iti “Abayobozi bumvaga ko Perezida Habyarimana ashobora kugeza igihugu kuri demokarasi n’amahoro.”

    Mu nyandiko aba bashakashatsi babonye harimo n’iya Pierre Joxe wabaye Minisitiri w’Ingabo hagati ya Mutarama 1991 na Werurwe 1993, wandikiye François Mitterrand amusaba gufata icyemezo cya gisirikare ku byatutumbaga.

    Duclert ati “Biragaragara ko bifitanye isano n’u Rwanda. Yasabye ko amabwiriza ya Perezida wa Repubulika aba yanditse. […] Hubert Védrine yanze kugeza ubwo butumwa kuri Mitterrand.’’

    Uyu muhanga mu by’amateka kandi yanahishuye ko mu nyandiko babonye harimo izohererezanywaga hagati ya Minisiteri y’Ingabo na Colonel René Galinié wari ushinzwe Umutekano wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’u Bufaransa bya Gisirikare mu gihugu, zavugaga ko nyuma yo kuzisoma zigomba gutwikwa, ibyo agaragaza nk’ibiteye impungenge muri dipolomasi z’ibihugu byombi.

    Muri raporo y’aba bashakashatsi basobanura ko inyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 batabashije kuzinyuzamo amaso kuko hari izabuze n’izindi ibigo byanze ko binjiramo.

    Duclert yavuze ko ibigo byinshi byahaye ikaze Komisiyo yashyizweho na Perezida Macron ariko hakaba hari n’ibyinangiye.

    Ati “Ni byo hari inzego ebyiri zitatwakiriye kubera impamvu. Ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, nayandikiye ibaruwa ya mbere n’iya kabiri, ndetse mpura mu buryo bwihariye na Perezida wayo kuri Hôtel de Lassay ngo musabe kwinjira mu nyandiko zohererezanyijwe n’inteko.’’

    Nyuma yo guhura, ku wa 3 Nyakanga 2020, Inteko yanze ko komisiyo yinjira mu nyandiko zayo.

    Raporo yakozwe na Komisiyo “Duclert” yakomeje gushimangira ko u Bufaransa nta kibi bwakoze muri Opération Turquoise yashyizweho hagamijwe kurokora Abatutsi bicwaga.

    Prof Duclert yavuze ko ku wa 16 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Alain Juppé aribwo yamenye byeruye ko hari kuba Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Hamwe na Minisitiri w’Intebe, Édourd Balladur na Minisitiri w’Ingabo, François Léotard, bashyize igitutu kuri Perezida Mitterrand ngo ashyireho igikorwa cy’ubugiraneza kugira ngo u Bufaransa ntibukomeze kureberera ibyo bikorwa byafatwaga nk’ibyibasiye ikiremwamuntu aho kuba ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.’’

    Ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro No 929 ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Opération Turquoise” yafatwaga nk’igamije ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga.

    Abasirikare b’Abafaransa 2500 ni bo boherejwe muri ibyo bikorwa ndetse barimo n’abari barifashishijwe muri ‘Opération Noroît’ yo mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, icyo gihe u Bufaransa bwatabaye Habyarimana.

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu. Ntacyo Raporo Duclert ivuga mu buryo butomoye kuri urwo ruhare.

    Duclert yavuze ko ubwo FPR yabohozaga u Rwanda mu maboko y’ubutegetsi bubi ku wa 4 Nyakanga 1994, umubano w’impande zombi usa n’uwageze ku musozo.

    Inkuru wasoma: Raporo ya “Komisiyo Duclert” yashinje u Bufaransa ‘uruhare rukomeye’ muri Jenoside, ibererekera Opération Turquoise

    Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda ku wa 26 Werurwe 2021

  • Chorale Il Est Vivant yasubiyemo indirimbo ‘Mu Ngoro y’Imana’ yakunzwe cyane mu Rwanda –

    Mu gihe abakiristu mu Rwanda no ku Isi hose bari kwizihiza Umunsi Mukuru ngarukamwaka wa Pasika, Chorale Il Est Vivant yifatanyije nabo kuri uyu munsi unafite igisobanuro gikomeye kuri yo kuko izina ryayo ‘Il Est Vivant’ risobanura ngo ‘Ni Muzima (Yezu Kristu)’.

    ‘Mu Ngoro y’Imana’ ni indirimbo yakunzwe cyane mu myaka yo hambere, igakunda cyane kugaruka muri gahunda zizwi nka ‘Izasabwe’ kuri radio zitandukanye mu Rwanda.

    Nyuma yo guhabwa ibitekerezo n’abakirisitu, abapadiri, abakunzi bayo ndetse n’abandi babifite mu nshingano muri Kiliziya gatolika, iyi korali yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo inoze amagambo yayo neza kurushaho, ku buryo yajya mu murongo w’indirimbo zikoreshwa mu myemerere n’imisengere muri kiliziya gatolika.

    Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Studio ya Universal Record na Emmy Pro naho Aime Pride atunganya amashusho.

    Chorale Il Est Vivant ikorera muri Centre Christus, Paroisse Regina Pacis Remera, iri muri Arkidiyosezi ya Kigali.

    Intego nyamukuru z’iyi chorale ni ‘louange (gusingiza), Evangelization (iyogezabutumwa) et Fraternite (ubuvandimwe).

    Izindi ndirimbo zayo zizwi cyane harimo “Maranatha”, “Ni wowe Mugenga”, “Nzagusingiza”, “Senga”, “Turirimbe Uhoraho”, “Imana Nyir’Ingoma”, “Mubyeyi Mariya”, “Horana Imitsindo” (uri umwami ubuziraherezo), “Izina rya Yezu”, “Mbera igikoresho” n’izindi.

    Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibitaramo bisubikwa, iyi korali ifite intego yo gukomeza kwifashisha ikoranabuhanga mu kwegera abakunzi bayo.

    Chorale Il Est Vivant yasubiyemo indirimbo “Mu Ngoro y’Imana” yakunzwe cyane

  • Minisitiri Gatabazi yasabye abafite ababo mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda kubagira inama yo gutaha –

    Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 aho byitabiriwe n’abavuga rikumvikana muri ako karere, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa.

    By’umwihariko hagarutswe ku kibazo cy’abahungabanya umutekano mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu ishyamba rya Nyungwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gihugu umutekano umeze neza kandi usesuye, ariko umwanzi wacyo atishimira ibyiza Abanyarwanda bakomeje kugeraho, ari yo mpamvu ahora ashaka kubahungabanya.

    Ati “Kuba batuye ku mupaka w’u Burundi kandi abaduteye baragiye baturukayo, abaturage tubashishikariza gukora cyane, gushyira hamwe n’inzego z’umutekano no gutanga amakuru.”

    “Ariko cyane cyane no gushishikariza abavandimwe babo, bene wabo baba barambutse bakajyayo, gutaha mu mahoro kuko intambara isenya itubaka. Ikindi ni ukubibutsa ko ibyo igihugu cyagezeho nta wabisenya turebera.”

    Yakomeje abibutsa ko gushyira hamwe ari zo mbaraga z’u Rwanda, abasaba kwirinda abashobora kubashuka bagamije kubabibamo amacakubiri.

    Ati “Umwanzi yaragaragaye, aho ari haragaragaye. Umunyarwanda aravuga ngo ‘ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka’. Umwanzi aturuka muri iri shyamba mu gihugu duturanye cyahisemo kumucumbikira. Kandi usibye n’ibyo mufiteyo imiryango, hari imiryango ibayo muziranye nayo, mubabwire gutaha bareke guta igihe, baze mu gihugu.”

    Yagarutse ku bitero byagiye bigabwa n’abaturutse muri Nyungwe mu 2018 na nyuma yaho, abasaba kuba maso kugira ngo bitazasubira.

    Ati “Nta muntu ushobora gutera ahantu atarigeze ahagera ngo ashake amakuru. Bishaka kuvuga ngo igihe mwaterwaga byanze bikunze hari abantu bari babizi cyangwa se hari ibikorwa byabibanjirije bitavuzwe bigatuma icyo gikorwa kigerwaho.”

    Yasabye ko ababa baziranye na bamwe mu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bababwira ko bataha ku neza kuko nibabigerageza ku nabi bitazabahira.

    Ati “Ubutumwa muzajya mubabwira, mubabwire ngo igihe muzazira muzasanga tubiteguye, nimuza neza tuzabakira, nimuza nabi tuzabagerera mu cyo muzaba mwatugereyemo.”

    “Icyo tubasaba mubwire bariya bene wanyu, abashobora gutaha batahe ariko n’abadashaka gutaha mubabwire ko bata igihe kandi igihe bazazira, icyo bashaka bazakibona.”

    Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro batanze ibitekerezo bavuze ko bashyize ingufu mu kwicungira umutekano bafatanyije n’izindi nzego.

    Nsanzurwimo Emmanuel ati “Nyuma yo kubona umwanzi aje kuduhungabanya, twiyemeje ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano dukaza amarondo ya ku manywa na nijoro. Tuvugana kenshi n’inzego z’umutekano ku buryo duhanahana amakuru kenshi.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gukomeza gukora cyane bagamje kwiteza imbere, abibutsa ko Leta izakomeza kubashyigikira ibunganira mu byiza bakora kandi bazakomeza kugezwaho ibikorwa remezo.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abafite abavandimwe mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda kubagira inama yo gutaha

    [email protected]


  • Covid-19: Minisitiri Gatabazi yasabye abatuye mu Majyepfo kwitwararika birinda gusubizwa muri #GumaMuRugo –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo yari mu Karere ka Nyaruguru aho yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa.

    Minisitiri Gatabazi yaganiriye n’abo mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.

    Yagarutse by’umwihariko ku bwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, avuga ko imibare y’abacyandura mu Majyepfo bakomeje kuba benshi, abasaba kwitwararika birinda ko bashyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

    Yagize ati “Intara y’Amajyepfo kuri ubu ni yo iri ku isonga mu bwandu bwa Covid-19 ku buryo bisaba ko abaturage mwongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.”

    “Mu muhanda nagiye mbona abaturage batambaye agapfukamunwa, hari n’abaje hano mu nama batwambara ari uko bahageze, ntabwo ari ko bigenda. Agapfukamunwa ntabwo ari ako kwambara uje mu nama, ni ako kwirinda uri mu bandi baturage mutabana mu nzu, ba bandi baba bashobora kuba bafite aho banyuze utazi.”

    Yabibukije ko agapfukamunwa atari ako kwambara babonye abayobozi cyangwa abapolisi, ahubwo kagomba kwambarwa igihe cyose umuntu avuye mu rugo agiye aho ashobora guhura n’abandi.

    Ati “Urebye uko imibare ihagaze muri Huye, Gisagara, Ruhango, Nyaruguru n’ahandi, murasabwa kongera gutekereza kurushaho, mufate ingamba kuko nibiba ngombwa hari ibice bigomba gusubira muri guma mu rugo.”

    Minisitiri Gatabazi yabibukije ko guma mu rugo ari yo ihenda kurusha kwirinda, abasaba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije gukumira Covid-19.

    Bamwe mu bitabiriye iyo nama batanze ibitekerezo bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

    Bimenyimana Venuste ati “Tugiye kongera imbaraga mu kwirinda kuko kuba imibare y’abandura Covid-19 iri kwiyongera bigaragara ko habayeho kudohoka mu Ntara yacu y’Amajyepfo.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima imaze iminsi igaragaza ko abandura Covid-19 benshi bari kugaragara mu Ntara y’Amajyepfo.

    Mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yashizeho amabwiriza yihariye ku Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru y’uko abantu bagomba kuba bageze mu rugo 19h00, bitandukanye n’ahandi mu gihugu kuko isaha yagizwe 21h00.

    Minisitiri Gatabazi yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru

    Minisitiri Gatabazi yasabye abatuye Intara y’Amajyepfo kwitwararika bakumira Covid-19 birinda gusubizwa muri guma mu rugo

    Minisitiri Gatabazi yasuye Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa Mbere, agirana ibiganiro byihariye n’abagatuye

    Abatanze ibitekerezo biyemeje kongera imbaraga mu gukumira icyorezo cya Covid-19

    Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Minisitiri Gatabazi aganira n’abo mu Mirenge ya Ruheru na Nyabimata muri Nyaruguru

    [email protected]


  • Abajya ku nzibutso za Jenoside basabwe kubanza kwipimisha Covid-19: Impinduka mu bikorwa byo #Kwibuka27 –

    Umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Igihugu uzabera ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

    Bitandukanye n’umwaka ushize ubwo Abanyarwanda bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, kuri iyi nshuro nyuma y’umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Kigali hazakurikiraho umuhango nyir’izina uzabera i Rusororo mu Intare Arena.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iki gikorwa kizakurikira umuhango wo gutangiza icyunamo ari nacyo kizavugirwamo ubutumwa nyamukuru.

    Mu bazacyitabira harimo abayobozi bakuru b’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abo mu nzego z’ibanze, abikorera, abanyamadini n’abacitse ku icumu n’ibindi byiciro bitandukanye.

    Ati “Mbega ibyiciro byose by’Abanyarwanda bizahagararirwa muri icyo gikorwa kizabera mu Intare Arena, kirangwe n’ibiganiro, ubuhamya, indirimbo ndetse n’ubutumwa nyamukuru bugenewe Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’amahanga yose. Icyo ni igikorwa gishya ugereranyije n’umwaka ushize.”

    Dr Bizimana yavuze ko abandi Banyarwanda bazakurikira ibi bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ririmo Radio na Televiziyo, ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

    CNLG ivuga ko ibikorwa bitandukanye birimo urugendo rwo kwibuka ndetse n’umugoroba w’icyunamo byose nta bizaba. Ni mu gihe kandi icyumweru cy’icyunamo ibikorwa bisanzwe biba mu bihe bisanzwe byo kwibuka bizaba hatangwa ibiganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Nk’uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko gushyingura byemewe, ni nako bizagenda aho uturere twagiye tubona imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri uyu mwaka bizakorerwa ku nzibutso ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Dr Bizimana ati “Bivuze ko abaturage bafite ababo bataburuwe muri ibi bihe, imiryango izajya igena abayihagararira bakurikije umubare, inzego z’ibanze zizabikurikirana, iz’umutekano n’iz’ubuzima zizabikurikirana nk’uko bisanzwe ku buryo amabwiriza yubahirizwa.”

    Yakomeje agira ati “Iki kirajyana no kuba abantu bajya gushyira indabo ku nzibutso nabyo ni ibintu bifasha kwibuka ababo, kuzirikana abacu, icyo gikorwa nacyo abantu bashobora kuzajya bajya kugikora ariko bubahirije nanone ya mabwiriza yo kwirinda Covid-19, birinda kugenda ari benshi, ari ikivunge, hakajyayo umubare ugenwe wemewe.”

    Dr Bizimana avuga kandi ko abantu bakwiye kwirinda kujya bafata amamodoka arimo abantu benshi ngo babaherekeze nk’uko byari bisanzwe ahubwo bagashishikarizwa bajya bipimisha Covid-19, mbere yo kujya ku nzibutso.

    Ati “Bashobora kubikora mu byiciro bitandukanye cyangwa ku minsi itandukanye, ariko tubanashishikariza kubanza kwipimisha Covid-19 bakamenya uko bahagaze noneho kuba bagiye no kujya mu ruhame icyo bakacyubahiriza kandi bakirinda kugendera rimwe ari benshi. Inzego ntizabyemera kuko amabwiriza aba agomba kubahirizwa uko ateye.”

    Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 hateganyijwe ibiganiro bizajya bibera mu bigo bitandukanye na za Minisiteri aho bizajya bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga abakozi babyo bagasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi uzakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Huye: Abiga imyuga beretswe ibyo bashobora gukora bikabarinda ubushomeri basoje amasomo –

    Ni igikorwa iryo huriro ryakoze risanze abo banyeshuri aho biga mu bigo birimo Don Bosco Rango TVET School; VTC Rwabuye na Koperative ya ‘Kora’ ikorera mu Rwabayanga.

    Iryo huriro ryatangijwe mu Ukwakira 2020 rifite intego yo kunga ubumwe hagati y’abafatanyabikorwa b’akarere mu gusaranganya amahirwe ahari yateza imbere urubyiruko harandurwa ikibazo cy’ubushomeri.

    Umuyobozi wa YDA mu Karere ka Huye, Kayisire Pauline, yavuze ko basuye ibyo bigo mu rwego rwo kumenyekanisha iryo huriro.

    Yakomeje avuga ko kandi rigiye gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ari mu karere no kurushyigikira mu bikorwa by’iterambere.

    Yagize ati “Iyi mikoranire n’abafatanyabikorwa igiye kudufasha guhuza amakuru, gukurikirana no gusangiza amahirwe urubyiruko.’’

    Yakanguriye abafatanyabikorwa bafite gahunda zunganira urubyiruko bagana Akarere ka Huye no kwegera YDA mu rwego rwo kunoza ibikorwa byabo.

    Bamwe mu rubyiruko baganirijwe bavuze ko bari bafite impungenge ko nibarangiza kwiga bazabura icyo bakora bagakomeza kuba abashomeri, ariko ibiganiro bahawe bibongereye icyizere no kwiga bashyizeho umwete.

    Hasuwe umwe mu rubyiruko wahuguwe witwa Ntawuhiganayo Nicodeme witinyutse, agatangira gucuruza ahereye ku bihumbi 10 Frw ariko ubu akaba ageze ku bushobozi bwo kubona inyungu y’amafaranga 3000 Frw ku munsi.

    Yagize ati “Inama nabagira ni ukwirinda ubunebwe, gukura amaboko mu mufuka kandi ntidutinye akazi.’’

    Uwitwa Byiringiro François ukorera ububaji muri Koperative Kora, yavuze ko nyuma yo guhabwa amahugurwa, kuri ubu yatangiye kubona inyungu.

    Kayitare Léon Pierre, umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere yavuze ko YDA ari ingenzi kuko ije gufasha urubyiruko rw’aka karere.

    Ati “Ibyo twiteze kuri aba bafatanyabikorwa ni ugushyira hamwe tukareba amahirwe ahari, tugafatanya gutanga amakuru ku rubyiruko rutayafite, cyane cyane urubyiruko rutuye mu byaro.”

    “Twiteze ko ubufatanye tuzagirana buzatuma amahirwe tubasha kuyasaranganya ndetse tukabasha gufasha urubyiruko.”

    Kugeza ubu YDA mu Karere ka Huye imaze kugira abafatanyabikorwa bagera kuri 32 ikaba ifite intego yo kuzazenguruka akarere kose imenyekanisha ibikorwa byayo.

    Basuye urubyiruko rwiga imyuga itandukanye

    Kugeza ubu YDA mu Karere ka Huye imaze kugira abafatanyabikorwa bagera kuri 32 ikaba ifite intego yo kuzazenguruka akarere kose imenyekanisha ibikorwa byayo

    Ni igikorwa iryo huriro ryakoze risanze abo banyeshuri aho biga mu bigo n’aho bakorera hanze

    Urubyiruko rwiga imyuga rwaganirijwe rusabwa kwigana umwete

    [email protected]


  • Gicumbi: Abaturage baguriye Dasso moto izafasha mu gucunga umutekano –

    Umurenge wa Muko ufite ubuso bungana na Kilometero kare 40, utuwe n’abaturage 19 738 bishatsemo ubushobozi bakusanya amafaranga agura moto. Ugizwe ahanini n’imisozi miremire ihanamye ku buryo hari n’Akagari ka Mwendo ushobora gukoresha amasaha ane ngo ukageremo uvuye aho Umurenge ukorera.

    Bamwe mu baturage bagize uruhare mu kugura iyi moto, babwiye IGIHE ko icyo gitekerezo cyabaturutsemo ubwabo bakakigeza ku Murenge nabo bakagishyigikira kugeza ubwo gishyizwe mu bikorwa.

    Ujeneza Justin ni umwe muri bo uhagarariye abikorera bagizemo uruhare rugaragara. Yagize ati ” Iki gitekerezo cyaturutse kuri twe abaturage, kubera ko hari nk’akagari kugira ngo ugeremo bisaba gukoresha amasaha arenga ane ugenda n’amaguru, biragoye rero ku rwego rw’umutekano kuba habaho ubukererwe bungana gutya ngo uwucunge neza. Twagishyikirije Umurenge wacu nabo baragishyigikira ubundi turitanga kugeza tuguze iyi moto”

    Habineza Emmanuel na we yagize ati ” Turishimye cyane kuko igikorwa cyacu kigeze ku ntego, tuzi neza akamaro k’umutekano kandi Dasso nibo tubana hafi badufasha kuwucunga. Nta sitasiyo ya Polisi tugira muri uyu Murenge, urumva ko aba baradufasha kandi natwe tugomba kubigiramo uruharenk’uko dusanzwe tubikora”.

    Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Murenge wa Muko, Nteziryayo Anastase yavuze ko nabo bishimiye iyi moto baguriwe n’abaturage, abizeza ko bazarushaho kubaha serivisi nziza.

    Yagize ati “Twabyishimiye cyane ubu tugiye kurushaho gutanga serivisi nziza aho bishoboka tujye dutabarira igihe, hari igihe umuturage yigeze gutemera undi urugo afitanye amakimbirane mu rugo rwe icyo gihe twarahamagawe nijoro biratugora kugerayo kugera ubwo yashyize umuhoro hasi abaturage baramwifatira nabwo byasabye ko irondo ariryo rimurarana kugeza bukeye. Ubu tuzajya duhamagarwa duhite twatsa moto tugereyo vuba”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald avuga ko bazakomeza gufatanya n’abaturage cyane cyane ko nabo bamaze kubona ko umutekano ubareba ndetse anamara impungenge ku baba bibwira ko kugurira moto Dasso byaba intandaro yo kuba hagaragara icyuho cyo kuba abakora amakosa bakoroherwa bitwaje ko hari ubu bufatanye.

    Yagize ati “Hari ababa batekereza ko kuba babafashije ngo nibakora amakosa bazoroherezwa, siko biri kuko tugendeye no ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu ahora atugezaho buri muntu wese afite uburenganzira bungana n’undi, kuba bagira uruhare mu gikorwa nk’iki ntibivuga ko uzakosa atazahanwa, icyo tubasaba ni ugukomeza kwitwararika birinda ibyaha”.

    Moto yaguriwe Dasso yatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu. Bije byiyongera ku matoroshi na za telefoni zigendanwa nazo zaguzwe n’abaturage mu mwaka ishize zigahabwa abanyerondo.

    Moto yaguzwe asaga miliyoni 1.5 Frw yitezweho korohereza Dasso mu gucunga umutekano

    Kubera imiterere y’umurenge wa Muko, hari aho bisaba amasaha ane umuntu agenda n’amaguru ngo ahagere

    Abagize Dasso bavuze ko ubu gucunga umutekano bigiye kujya byoroha kandi ibyaha bigakumirwa hakiri kare

  • Amafoto 100 agaragaza ibikorwa by’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda muri Jenoside na mbere yaho –

    Ni ubufasha bwatangiye mbere cyane u Rwanda rukibona ubwigenge mu 1962 ariko burushaho gukara ubwo Habyarimana yajyaga ku butegetsi mu 1973.

    Mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, u Bufaransa buri mu bihugu bya mbere byatabaye bwangu Habyarimana, ingabo zabwo zijya gutera ingabo mu bitugu Inzirabwoba (FAR) mu cyiswe ‘opération Noroît’.

    Izo ngabo zakomeje kuhaba ubwo imirwano yahagararaga, ariko ubutumwa bwazo busa nk’ubuhindutse zijya mubyo gutoza Interahamwe n’ingabo za Leta, kandi icyo gihe u Bufaransa bwari bufite amakuru ahagije y’uburyo imyitozo ingabo zabo zitanga ikoreshwa mu kwikiza abo Leta itashakaga aribo Batutsi.

    U Bufaransa kandi bwarushijeho kongera inkunga bwateraga Leta ya Habyarimana mu bijyanye n’igisirikare harimo intwaro n’ibindi.

    Uruhare rw’iki gihugu cy’igihangange ku Mugabane w’u Burayi ntirwarangiriye ku bufasha mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside kuko na nyuma yayo cyagize uruhare mu gutorokesha abayigizemo uruhare banyuze mu mashyamba y’icyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Tariki 9 Mata 1994, u Bufaransa bwohereje ingabo zabwo mu Rwanda guhungisha Abafaransa bari bahari, basiga ibihumbi by’abatutsi mu maboko y’Interahamwe n’ingabo za Leta.

    Ntibyatinze nyuma y’amezi abiri, muri Kamena 1994 icyo gihugu cyagaruye ingabo zacyo mu Rwanda, ziza mu cyiswe ’Operation Turquoise’ yari ifite inshingano zo gutabara abahigwaga.

    Intego nyamukuru ya Opération Turquoise yari igamije kurinda impunzi zari zahungiye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, mu duce twahoze ari Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi), Cyangugu (ubu ni mu Karere ka Rusizi) na Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe). Nyuma y’igihe gito ariko byagaragaye ko ubwicanyi bwakomeje kuba mu bice byarimo ingabo 2500 z’Abafaransa ndetse umugambi wa Opération Turquoise uza kumenyekana, kuko yari igamije gufasha abasirikare bari inkoramutima z’u Bufaransa guhunga ubutabera.

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.

    Icyo gihe impunzi zirenga miliyoni n’igice zari zihagarariwe n’abahoze ari abayobozi , abaminisitiri, ba burugumesitiri, bagannye mu nkambi zari zikwirakwiriye ahantu hose kuva muri Kivu y’Amajyaruguru kugera mu majyepfo ya Bukavu hafi y’Umupaka uhuza Zaïre n’u Rwanda.

    Bitewe n’ibi bikorwa, Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja u Bufaransa ko bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwakomeje kugendera kure ayo makuru kugeza ubwo Perezida Emmanuel Macron yaje gushyiraho ‘Komisiyo ya Duclert’ igamije gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo mu 1994. Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwafashije Leta ya Habyarimana bufite amakuru y’uko igambiriye kugirira nabi abatutsi, bigakorwa na Perezida Mitterrand n’ibyegera bye, bitabanje kwemezwa n’izindi nzego za Leta.

    Muri iyi nkuru, IGIHE yakusanyije amafoto 100 yo mu bihe bitandukanye yafashwe igihe ingabo z’u Bufaransa zari ziri mu Rwanda hagati ya 1990-1994, cyane cyane ayo muri Opération Noroît na Opération Turquoise.

    Ingabo z’u Bufaransa imbere y’ikibuga cy’indege i Kigali tariki 6 Ukwakira 1990 ubwo zatangiraga opération Noroît

    Abaturage b’Abafaransa n’Ababiligi ku kibuga cy’indege cya Kigali mu Ukwakira 1990 ubwo ingabo z’Abafaransa zazaga gutanga umusada ku za Habyarimana

    Ingabo z’u Bufaransa mu Ukwakira 1990 zirinze ikibuga cy’indege cya Kigali

    Tariki 6 Ukwakira 1990 ubwo ingabo z’u Bufaransa zageraga mu Rwanda muri opération Noroît

    U Bufaransa buri ku isonga mu bihugu bishyirwa mu majwi kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aha ingabo z’u Bufaransa zari zirimo gucunga umutekano mu misozi ya Kibuye muri gihe cya Opération Turquoise

    Umusirikare w’Umufaransa aca iruhande rw’umwana witabye Imana muri Jenoside

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zagenzuraga impunzi zashakaga kujya mu bihugu bitandukanye birimo na Zaïre

    Umusirikare w’Umufaransa ubwo yari ku burinzi mu Nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi ahari hahungiye Abatutsi barenga 8000

    Ingabo z’Abafaransa zishinjwa kugira uruhare mu gutoza interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Aha zanyuraga ku nsoresore zategurirwaga kuzashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zari zifite ibikoresho bihambaye byari kuzifasha gushyira iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibyagezweho

    Ingabo z’Abafaransa zari zirinze umutekano muri Opération Turquoise

    Abafaransa baje mu Rwanda bafite ibikoresho bihagije basa n’abiteguye kurwana

    Imodoka za gisirikare z’ingabo z’u Bufaransa ubwo zari gucunga umutekano ahahoze hitwa Gikongoro muri Opération Turquoise

    Ubwo Ingabo z’u Bufaransa zageraga mu Rwanda muri Kamena 1994, zije muri Opération Turquoise

    Izi ngabo zari zifite ibikoresho bihambaye birimo n’intwaro za rutura

    Izi ngabo zari zari zifite umugambi wo gutorokesha abari muri Leta yakoze Jenoside aho gutabara abari mu kaga

    Mu Rwanda hari ingabo 2500 z’Abafaransa muri Opération Turquoise

    Aha izi ngabo ziteguraga gucyura abaturage bakomoka muri Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi bari mu Rwanda

    Ku wa 27 Kamena 1994, ubwo abasirikare b’u Bufaransa bageraga i Murutu, mu bilometero 60 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo

    Umusirikare w’u Bufaransa ubwo yari arinze umutekano mu Nkambi ya Nyarushishi

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zarimo zireberera imyitozo yakozwe n’Interahamwe

    Ingabo z’Abafaransa zarebereraga impunzi zerekeza mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni muri RDC

    Ingabo z’Abafaransa zari nyinshi mu Nkambi ya Nyarushishi, aha umusirikare w’Umufaransa yari ku burinzi n’imbunda yari igezweho muri icyo gihe

    Umusirikare w’Umufaransa aganiriza abana mu Nkambi ya Nyarushishi bahuje urugwiro

    Hari abakoze imyigaragambyo yo kwishimira Opération Turquoise, banavuga ibigwi François Mitterand wari Perezida w’u Bufaransa

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zarimo ziganira n’abana bari mu nkambi

    Ingabo y’u Bufaransa iri kurebera mu ndebakure mu gihe cya “Opération Turquoise”

    Ingabo z’u Bufaransa zicunze umutekano ahahoze ari ku Gisenyi. Abaturage beretse urukundo abasirikare banitwaza ibyapa bibyerekana

    Aha izi ngabo ziri mu misozi ya za Kibuye muri Kanama 1994

    Abaturage bamwe bishimiye ingabo z’u Bufaransa zari zije muri Opération Turquoise

    Abanyarwanda bamwe bishimiraga inkuru y’uko u Bufaransa bugiye kohereza ingabo muri Opération Turquoise

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre yayoborwaga na Mobutu

    Umusirikare w’Umufaransa arinze umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Zaïre aho abajenosideri benshi banyuze bahunga

    Ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Opération Turquoise”

    Mu nkambi ya Nyarushishi yari hafi ya Congo hari Abafaransa benshi

    Umusirikare w’Umufaransa aganiriza abana mu Nkambi ya Nyarushishi

    Izi ngabo zari zifite imbunda zigezweho byerekanaga ko zari zakereye urugamba

    Opération Turquoise yamaze amezi atatu. U Bufaransa bwaje mu Rwanda bufite abasirikare 2.500 ariko bwari bunafite intwaro zari ku bibuga by’indege bya Goma, Bukavu na Kisangani

    Iyi Opération yarangiye mu kwezi kwa Kanama 1994

    Abanyarwanda bari ku mupaka kwakira ingabo zije muri Opération Turquoise ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Opération Turquoise yamaze amezi atatu mbere yo gushyirwaho iherezo

    Ingabo zatsinzwe (EX FAR) ubwo zari zirinze umupaka w’u Rwanda na Congo, ari nako bizorohera gukomeza guhunga

    Ingabo zahawe ikaze ubwo zinjiraga mu Rwanda. Zari zitwaje ibikoresho bihambaye birimo n’imodoka za gisirikare

    Colonel Didier Thauzin wabaye Umujyanama wa Perezida Habyarimana yari muri Opération Turquoise itaravuzweho rumwe

    Aha abanyamahanga babaga mu Rwanda bari bacyuwe mu gikorwa cyayobowe n’ingabo z’Abafaransa ku bufatanye n’iz’Ababiligi

    Umusirikare wari ku burinzi ubwo Abafaransa bacyuraga bene wabo babahungishije intambara yabaga

    Abanyamahanga bari mu Rwanda bacyuwe babifashijwemo n’Ingabo z’Abafaransa

    Imodoka zacyuye abanyamahanga ubwo zari zigeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe. Cyari kitarahindurirwa izina kuko cyitwaga Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Grégoire Kayibanda

    Imodoka itwaye abanyamahanga yanyuraga ku mirambo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’aho nta cyabaye

    Mbere yo gucyura abanyamahanga hakorwaga intonde zabo bigizwemo uruhare n’Ingabo z’Abafaransa

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zirinze umutekano mu yahoze ari Cyangugu

    Ingabo z’u Bufaransa zururutsa ibikoresho bya gisirikare byari bigejejwe mu Rwanda

    Ingabo zoherejwe muri Opération Turquoise ubwo zari zikiri i Bukavu mbere yo kwerekeza mu Rwanda

    Abantu bagiye gutegereza ingabo z’u Bufaransa bacinya akadiho mu buryo bwerekana ko bari bishimiye ko bagiye kubona ubutabazi

    Abafaransa bagiye muri Zone Turquoise bitwaje intwaro za karahabutaka bisa naho biteguye kurwana inkundura. Bari bafite indege z’intambara zirenga 30 n’abasirikare 2500

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari mu Mujyi wa Bukavu zitegereje indege izigeza mu Rwanda

    Ingabo z’u Bufaransa zagize uruhare mu myitozo y’interahamwe zategurirwaga gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ku Gisenyi, izi ngabo zari ku burinzi mu gihe abaturage barimo bahunga

    Aba basirikare bari bafite misiyo yo gutorokesha abagize uruhare muri Jenoside

    Izi ngabo zari zifite imodoka z’intambara zikomeye

    Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri barahunze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zirinze umutekano i Cyangugu

    Izi ngabo zakoraga ibikorwa byo kuzenguruka zicunga umutekano

    État Major y’u Bufaransa yashinjwe gutegura ‘Opération Turquoise’ kugira ngo abari bamaze gukora Jenoside babone inzira yo guhunga

    U Bufaransa bwohereje abasirikare 2500 batojwe byo mu rwego ruhanitse mu bikorwa by’ubugiraneza kandi bafite ibikoresho byari bigezweho muri icyo gihe

    Aha umusirikare w’umufaransa yari ari kuri bariyeri yaka indangamuntu

    Raporo y’abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye” muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha izi ngabo zari i Gikongoro

    Umusirikare w’Umufaransa aha impunzi amazi yo kunywa

    Mu bice ingabo z’Abafaransa zarimo, hari amasasu menshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Izi ngabo zanagiye muri Congo mu Nkambi z’Abanyarwanda zari zarahungiyeyo

    Impunzi zari nyinshi zicungiwe umutekano n’Abafaransa

    Ingabo z’Abafaransa zishyira ku murongo impunzi ziteguraga kwambuka umupaka zigana muri RDC

    Ibihumbi byinshi by’impunzi ziteguraga guhunga kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye benshi bava mu byabo

    Amaso ya benshi yari ahanzwe ingabo z’u Bufaransa ko zatabara abari mu kaga ariko ntacyo byatanze

    Mu Rwanda, Ingabo z’u Bufaransa zubashye amabwiriza ya politiki ndetse benshi mu basirikare n’abofisiye babwo bakurikije amategeko yatumye badahagarika Jenoside

    Abaturage bihisha kajugujugu y’Abafaransa muri Zone Turquoise

    François Gerard Marie Léotard wari Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa kuva 1993 kugera 1995 yasuye ingabo z’icyo gihugu zari mu Rwanda

    Ingabo zatsinzwe zari zifite amayeri yo kuzamura idarapo ry’u Bufaransa mu rwego rwo kwimenyekanisha ku ngabo zabwo mu kwirinda imirwano

    Ingabo z’u Rwanda zari zifatanyije n’iz’u Bufaransa kuko zari zimaze igihe zaranywanye

    Izi ngabo zabaga mu misozi y’inkambi zirinze umutekano w’abaturage bari bazirimo

    Izi ngabo zari zitegeye inkambi zicungiye umutekano abaturage

    Umusirikare w’Umufaransa aganiriza ababyeyi n’abana babo

    Ingabo z’u Bufaransa zakwirijwe yombi mu Rwanda, n’ubwo zitari zizanywe no kurinda umutekano

    Ingabo z’u Bufaransa ku burinzi bw’imihanda ya Gisenyi mu Burengerazuba bw’u Rwanda

    Abanyarwanda bari biteze ko Abafaransa bazaniye abenegihugu ubutabazi babakiriye babashimira ‘ko bemeye gucungura u Rwanda’

    Ingabo z’u Bufaransa ziri ku burinzi mu bice by’icyaro muri Cyangugu

    Ingabo z’u Bufaransa ku burinzi mu modoka za gisirikare, aho zanyuraga abaturage bazakiranaga ubwuzu

    Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari zicunze umutekano ku Mupaka wa Gisenyi

    Ubwo ingabo z’u Bufaransa zagera mu Majyaruguru y’u Rwanda, zakiranywe ubwuzu n’abiganjemo abana bato

  • Abagera kuri 60 barimo n’abageni bafatiwe muri Hoteli barenze ku mabwiriza ya COVID-19 –

    Aba uko ari muri 60 bafashwe ku mugoroba wo kuwa 4 Mata 2021, bari kwiyakirira muri iyo hoteli.

    Makungu Thierry ari na we wari warongoye yabwiye itangazamakuru ko yemera ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza yo Kwirinda Coronavirus , akaba abisabira imbabazi .

    Ati “ Byari mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, twari turi gufata amafunguro nibwo badufashe, ndemera amakosa nkanayasabira imbabazi.”

    Yavuze ko amakosa yaguyemo yamusigiye amasomo bityo ko agira inama abandi gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse bubaha n’inama zitandukanye bagirwa.

    Harerimana Gasana Jean de Dieu Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Hoteli Le Printemps , yavuze ko bari basabwe gutegura amafunguro y’abantu 50 kuko bari bari bizeye icyumba gisanzwe cyakira abantu 200 ariko baza gusanga ari abantu 60.

    Yavuze kandi ko mu kubategurira ayo mafunguro batari babwiwe ko ari ubukwe bari gutegurira .

    Yasabye abakora ubucuruzi bujyanye n’amahoteli kwitwararika mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ati “ Ubutumwa naha abakora ubucuruzi nk’ubwacu , ni ukwitwararika ku bantu babagana kuko umuntu aza akubwira ko ari ukwiyakira mu buryo busanzwe ariko bifite amayeri abyihishe inyuma cyangwa ashobora gukora ibikorwa bye runaka atitaye ko ashobora kubateza ibibazo. ”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, yavuze hoteli yakoze amakosa akomeye yo kutamenyekanisha ko hari abantu barenze 20 baraza kuhiyakirira.

    Ati “Aha hantu ntabwo bigeze batumenyesha y’uko bafite ubukwe uretse ko butemewe, nta nubwo bigeze batubwira y’uko bafite abantu nibuze barenga 20 kuko icyo kintu nicyo twari twabasabye dukora inama nabo”.

    Yavuze ko inzego z’abikorera basanzwe bagirana imikoranire n’inzego z’ibanze kandi ko babibutsa kenshi ingamba zo kwirinda Coronavirus bityo ko abazajya barenga ku mabwiriza bazajya babihanirwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yasabye inzego z’abikorera kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ati “ Icya mbere turasaba kubahiriza amabwiriza ntibadohoke ariko rero ikigaragara n’uko iyo leta idohoye kubikorera, igashyiraho amabwiriza y’uburyo bakwiye gukora,abantu bashaka kwishyiriraho akarusho”.

    Nyuma yo kuganirizwa ububi bw’icyorezo basabwe kwipimisha COVID-19 ndetse bacibwa n’amande y’ibihumbi 25 000 Frw kuri buri umwe . Hoteli yo yafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 inacibwa amande angana na 150 000Frw.

    Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bose bagera kuri 60 bajyanywe muri stade bagirwa inama bacibwa n’amande

    Bafashwe bari mu birori by’ubukwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba yavuze ko basanzwe bakorana n’inzego z’ibanze bityo ko abazarenga ku mabwiriza bazabihanirwa