Tag: featured

  • Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire –

    Ni agahomamunwa, ni bimwe umuntu atabona uko asobanura kuko ibyari umunezero w’iteka abantu batangiye, bihita bitangirwa n’agahinda. Ubukwe ni umwe mu mihango itatu abantu bitaho kurusha indi, ukaba uwa mbere bashobora kugiramo uruhare mu migendekere yawo, ukaba kandi umunsi w’umunezero w’urugendo rushya rw’ubuzima.

    Kuvuka umuntu aba atazi uko byagenze, gupfa nabyo ntamenya umubare w’abaje ku kiriyo, abamuririye, amagambo bavuze cyangwa se n’abamuvumiye ku gahera, ariko ubukwe ni bwo bwonyine umuntu ashobora gukora uko ashaka, akizihirwa.

    Mu minsi ishize, hari inkuru twakoze ikubiyemo ibitekerezo by’abantu banyuranye basobanura uko bafata ubukwe bwo mu gihe cya Covid-19, abenshi bavuga ko batifuza kubukora kuko bashaka ko mu gihe buzaba bwabaye, bwazitabirwa n’abantu benshi, bakereka koko inshuti n’abavandimwe ibirori.

    Gusa ariko ubwo muri ibi bihe bya Covid-19 bwo bufite byinshi buhatse. Hari abahisemo kubukora nk’imwe mu nzira ituma badakoresha amafaranga menshi mu kwakira abantu n’indi migenzo ubundi yakoshaga.

    Mu minsi ibiri ishize, ibyari ibyishimo by’umugenzo twese dukunda byazamuye uburakari bwa benshi, agatimba kari umwambaro w’umunsi umwe bigera aho barara bakambaye bakihanaguza amarira.

    Ni nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ifashe ubugira kabiri abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugeza n’aho umukobwa wambaye agatimba yicajwe muri stade boshye ariho ibirori byabereye, ababyeyi bamwambariye nabo imikenyero yo kurimbana bayikinga mu mutwe kubera igisebo no kubura aho bakwirwa.

    Uburakari bwasaze benshi

    Iki gikorwa cyakuruye uburakari bw’abatari bake, bikoma Polisi y’Igihugu yafashe abageni n’imiryango yabo ikabashyira muri stade ibaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ibirori bihuje abantu benshi bibujijwe.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nta tegeko mu mategeko dufite rihanisha umuntu warenze ku mabwiriza kujya kurara kuri stade. Iyo babikoze ni uburyo bwo kugorora abantu.”

    Yakomeje agira ati “Umunsi w’ubukwe, ni wo wonyine umuntu ategura kandi akawutegurana ibyishimo, kwicaza umugeni muri stade, polisi iba yirengagije ubumuntu. Ushobora gufata ababyeyi be, n’abandi, undi ukajya kumuca amande wenda nyuma akazajya no kwitaba. Niba ushobora gufata umuntu mu gatimba ukamuraza muri stade, umuntu abona ko utakiri umuntu.”

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

    Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

    Fiona Kamikazi Rutagengwa yahise amusubiza ati “Ntiwamenya ariko byaba umwe, baba batanu ni ukureba bugufi kuko ntacyo byigisha.”

    Ku rundi ruhande, hari abahuje iki gikorwa no gushaka gusebya abantu aho kwigisha no gutanga ubutumwa, bavuga ko nk’iyo bigeze ku byaha bikomeye nko gufata ku ngufu cyangwa se ihohotera rishingiye ku gitsina usanga inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitwararitse.

    Inshuti K. Liliane we yagize ati “Ntibyari bikwiye, birababaje, bagakoresheje ubundi buryo aho kubagaragaza bigeze hariya.”

    Ku rundi ruhande, hari n’abandi bavuga ko ibyo aba bageni bakoze ari amakosa, ko mbere yo kunenga ababashyize muri stade, abantu bakwiye kwibuka amakosa yakozwe.

    Medard ati “Umuntu uwo ari wese aramutse yaragizweho ingaruka na COVID-19 zirimo kuyirwaza no gupfusha ndahamya neza ko atakwandika ibintu nk’ibi ashinja Polisi kubura ubumuntu mu gushyira mu bikorwa iyubahizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki kiburagasani.”

    Ese Polisi yari ikwiye gutwara kiriya gikorwa kuriya?

    Ingingo ibanziriza iya nyuma mu mabwiriza yo ku wa 29 Werurwe 2021 yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 isobanura ko “ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19”. Ishimangira iyo mirongo itatu ya mbere igira iti “Ibirori byo kwiyakira birabujijwe”.

    Abantu bose bamaze iminsi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye bafatirwa mu bikorwa byo kwiyakira nyuma y’imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko na mbere yo gutangira gufata abantu, bari bababuriye ko abategura ibirori n’abageni bashobora kuzajya bisanga muri stade, bityo ko ingamba ziri gukorwa zije nyuma yo kuburira abantu.

    Ati “Rwose ntituzarambirwa, aho ibi bikorwa birenga ku mabwiriza byagaragaye, polisi izajya ihita ihagera.”

    Yakomeje agira ati “Bavuze abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko nta kurenzaho.”

    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yasesenguye igikorwa polisi yakoze, asobanura ko gifite ibyiza n’ibibi ariko ko icy’ingenzi abantu bashyiramo ingufu ari ukwirinda kwica amategeko bayareba.

    Ati “Ni ngombwa ko abantu bubahiriza amategeko, bakumvira inzego zishinzwe umutekano mu gihe hari amabwiriza agomba gukurikizwa.”

    Undi we yavuze ko muri iki gihe Polisi yari igeze ahantu umuntu ayibona ntiyikange ahubwo mukajya inama bityo ko uwo murongo ukwiriye gusigasirwa. Ati “Waba wakoze ikosa ukamuha amaboko akakwambika amapingu”.

    Ati “Nta gihe sosiyete izabaho hatari abantu bari kwica amategeko ariko umuntu wayarenzeho afite uko ahanwa. Buriya ntabwo umuntu umuhana wihanukiriye kuko ahanini abantu batangira kutakwizera.”

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko, aho umunsi ku wundi abapolisi batagoheka, bacunga akantu kose katuma icyorezo cyongera gukaza umurego.

    Hari abagaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize habayeho ukudohoka no koroshya uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, abantu bagatangira gutegura ibirori mu ngo zabo, abandi bagategura iminsi mikuru maze biza gutuma ubwandu bwiyongera mu ntangiriro z’umwaka ibice bimwe na bimwe bisubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abahurije kuri iyi ngingo, basobanura ko abantu bakwiye kumva ko icyo polisi igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo.

    Habuze irya mukuru?

    Umunyarwanda niwe wavuze ati uwakomye urusyo akoma n’ingasire. Uwo ariwe wese biroroshye kubona uruva gusenya uriya mugeni yahuye narwo, ni ibintu byumvikana kandi bigaragarira n’amaso.

    Mbere yo kwifatanya n’abageni mu kababaro, ni ngombwa ko umuntu areba n’urundi ruhande. Umwe mu baganiriye na IGIHE wo mu Karere ka Rubavu warwaye Covid-19, ahamya ko ubwo yanduraga mu Ugushyingo umwaka ushize yari mu birori nk’ibi, agatama karamusabagiza ingamba zo kwirinda arazibagirwa.

    Yamaze iminsi 28 arembye, ahumeka ahatiriza. Uyu munsi yumva Covid-19 nk’umugizi wa nabi ndetse umuntu wese uyikerensa amwamaganira kure.

    Ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, asobanura ko ashingiye ku buremere bw’iki cyorezo bitari bikwiye kubona hari n’umuntu n’umwe wirengagije icyo amabwiriza ateganya.

    Ati “Abantu bakwiye kumva ko polisi icyo igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo. Icyaba cyiza ni ukubahiriza amategeko.”

    Nta wakwifuza ko mwene wabo, umwana we, n’undi baziranye ahura n’ibyo uyu mugeni yahuye nabyo ariko n’ubusanzwe si na byiza ko polisi yinjira mu bukwe. Byari bikwiye ko abantu bakumira ibintu bituma ibirori byabo byitabirwa n’inzego zigenzura amabwiriza ko yubahirijwe, ahubwo bakayubahiriza ku bushake nga gitutu.

    Usibye n’icyo, hari n’ibibazo byinshi abantu bakwiye kwibaza. Ko ubukwe bubamo abakuru, ba basaza ku miryango y’umuhungu n’iy’umukobwa, byagenze bite ngo habure ijambo rya mukuru rikebura abana riti dore amabwiriza avuga ibi na biriya?

    Ababyeyi cyo kimwe n’abantu bakuru bakwiriye nabo kongera kugaruka ku nshingano, bagakebura abakiri bato aho bashatse gutana, bakabashyira mu murongo ukwiriye, ni ko kubarinda bya nyabyo no kubabera ijisho.

    Amategeko avuga ko ibirori bya nyuma y’ubukwe bibujijwe

  • Ni ubwa mbere u Bufaransa bwemeye uruhare muri Jenoside- Senateri Uwizeyimana kuri ‘Raporo Duclert’ –

    Ni ibyasohotse muri Raporo y’Abashakashatsi mu mateka 14, ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, izwi nka ‘Raporo ya Komisiyo Duclert’ [kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert,] yamurikiwe Perezida Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” ndetse bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Senateri Uwizeyimana, Umwanditsi Mukagasana Yolande ndetse n’Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro bagaragaje ko iyi raporo igaragaza intambwe nziza y’u Bufaransa ku kwemera uruhare bwagize muri Jenoside.

    Senateri Uwizeyimana yagize ati “Navuga ngo ni intambwe itewe kuko ni bwo bwa mbere u Bufaransa nka leta bwemeye uruhare bwarwo […] bakoresheje amagambo aremereye cyane y’uko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

    “Uyu munsi icyo ririya jambo rivuze cyangwa icyo iyi raporo ivuze, biragenda bituganisha ahantu u Rwanda n’u Bufaransa dushobora kugira imyumvire imwe ku byabaye mu Rwanda, noneho u Bufaransa bushobora kwemera ko hari amakosa bwakoze.”

    Senateri Uwizeyimana ashimangira ko Raporo Duclert ari intambwe y’ingenzi mu bijyanye no kugana mu cyerekezo cyo gusubizaho umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu bigahitamo gushyira amatiku ku ruhande bikabana mu mahoro.

    Yakomeje agira ati “Iyi ni intambwe njye mbona y’ingenzi mu bijyanye no kugana mu cyerekezo cyo kongera gusubizaho umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ngatekereza ko ibihugu byahisemo kubana […] ariko ikindi navuga ni uko amakuru turimo kubona avuga ko Perezida Macron ashobora kuza mu Rwanda […] ariko reka twitege ko nyuma y’iyi raporo na we ashobora kuzasaba imbabazi.”

    Mukagasana we yavuze ko mbere na mbere ashima Perezida Macron kuko ku butegetsi bwe u Bufaransa buteye intambwe nk’iyi ku byerekeye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Naramushimye, ni intambwe ikomeye ntari ntegereje ku Bufaransa. Iriya raporo ntihagije ariko ni intangiriro, icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza n’abuzukuruza bacu n’ubuvivi buzakomeza bubaze Abafaransa.”

    Mukagasana kandi yavuze ko hashize imyaka 27, abarokotse Jenoside bategereje ko u Bufaransa bwakwemera uruhare bwarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “U Rwanda narwo raporo yarwo irakenewe kugira ngo rubwire abana b’Abafaransa ko babeshywe bihagijwe.”

    Raporo Duclert yasohotse mu minsi 11 mbere y’uko Abanyarwanda batangira kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibintu Tom Ndahiro avuga ko ari ubwa mbere muri kiriya gihugu haturutse inkuru nziza.

    Ati “Buri mwaka wenda guhera mu 1994, amakuru yabaga avuye mu Bufaransa ku Rwanda yabaga ari amakuru mabi, buri mwaka baranateguraga bati mbere y’icyunamo tuzashaka ikintu kivuga ibintu bibi kikuraho icyaha gishinja u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka dufite amakuru atandukanye, aya magambo yo kuvuga ngo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa […] Igihugu nk’u Bufaransa cyagize uruhare rukomeye kandi umuntu adashobora kugira uko aruvuga… ku muntu ukurikira amateka ibi yumva icyo bivuze.”

    Tom Ndahiro avuga ko ari paji nshya kuko mu myaka 27 aribwo bwa mbere u Rwanda rwumvise amakuru meza mbere y’icyunamo aturutse mu Bufaransa.

    Mu 2018, ni bwo Perezida Kagame yasuye u Bufaransa, kuva ubwo impinduka ku mubano hagati y’ibihugu byombi zatangiye kugaragara ndetse mu 2019 Perezida Emmanuel Macron yashyizeho komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Impuguke zigaragaza ko ’Raporo Duclert’ yafashije Abafaransa kumva uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bityo bigatuma nabo bumva uko ibintu bihagaze.

    Senateri Uwizeyimana yashimye intambwe yatewe n’u Bufaransa binyuze kuri ‘Raporo Duclert’

  • Ruhango: Umurambo w’umukecuru utaramenyekana wabonetse ureremba mu cyuzi –

    Uwo murambo wabonetse ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 5 Mata 2021, abaturage bawubonye ureremba muri icyo cyuzi bahita babimenyesha ubuyobozi.

    Uwo mukecuru wasanzwe yitabye Imana ari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Byimana, Bucyedusenge Anitha, yabwiye IGIHE ko bamaze gukura uwo murambo muri icyo cyuzi ariko ataramenyekana kuko nta byangombwa basanze afite.

    Ati “Kugeza ubu ntabwo turamumenya kuko nta byangombwa yari afite. Turi kubaza mu Murenge wa Shyogwe ngo twumve ko baba bamuzi.”

    Ku nkengero z’icyo cyuzi bahasanze inkweto n’inkoni bikekwa ko ari iby’uwo mukecuru, akaba yabihasize akiyahuramo.

    Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.

    Amakuru y’ibanze yamaze gutangwa ni uko hari abaturage bahuye n’uwo mukecuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yerekeza kuri icyo cyuzi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru nyayo kuri uwo murambo.

    Icyuzi cya AIDER cyasanzwemo umurambo w’umukecuru kiri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango

    [email protected]

  • Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire –

    Ni agahomamunwa, ni bimwe umuntu atabona uko asobanura kuko ibyari umunezero w’iteka abantu batangiye, bihita bitangirwa n’agahinda. Ubukwe ni umwe mu mihango itatu abantu bitaho kurusha indi, ukaba uwa mbere bashobora kugiramo uruhare mu migendekere yawo, ukaba kandi umunsi w’umunezero w’urugendo rushya rw’ubuzima.

    Kuvuka umuntu aba atazi uko byagenze, gupfa nabyo ntamenya umubare w’abaje ku kiriyo, abamuririye, amagambo bavuze cyangwa se n’abamuvumiye ku gahera, ariko ubukwe ni bwo bwonyine umuntu ashobora gukora uko ashaka, akizihirwa.

    Mu minsi ishize, hari inkuru twakoze ikubiyemo ibitekerezo by’abantu banyuranye basobanura uko bafata ubukwe bwo mu gihe cya Covid-19, abenshi bavuga ko batifuza kubukora kuko bashaka ko mu gihe buzaba bwabaye, bwazitabirwa n’abantu benshi, bakereka koko inshuti n’abavandimwe ibirori.

    Gusa ariko ubwo muri ibi bihe bya Covid-19 bwo bufite byinshi buhatse. Hari abahisemo kubukora nk’imwe mu nzira ituma badakoresha amafaranga menshi mu kwakira abantu n’indi migenzo ubundi yakoshaga.

    Mu minsi ibiri ishize, ibyari ibyishimo by’umugenzo twese dukunda byazamuye uburakari bwa benshi, agatimba kari umwambaro w’umunsi umwe bigera aho barara bakambaye bakihanaguza amarira.

    Ni nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ifashe ubugira kabiri abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugeza n’aho umukobwa wambaye agatimba yicajwe muri stade boshye ariho ibirori byabereye, ababyeyi bamwambariye nabo imikenyero yo kurimbana bayikinga mu mutwe kubera igisebo no kubura aho bakwirwa.

    Uburakari bwasaze benshi

    Iki gikorwa cyakuruye uburakari bw’abatari bake, bikoma Polisi y’Igihugu yafashe abageni n’imiryango yabo ikabashyira muri stade ibaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ibirori bihuje abantu benshi bibujijwe.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nta tegeko mu mategeko dufite rihanisha umuntu warenze ku mabwiriza kujya kurara kuri stade. Iyo babikoze ni uburyo bwo kugorora abantu.”

    Yakomeje agira ati “Umunsi w’ubukwe, ni wo wonyine umuntu ategura kandi akawutegurana ibyishimo, kwicaza umugeni muri stade, polisi iba yirengagije ubumuntu. Ushobora gufata ababyeyi be, n’abandi, undi ukajya kumuca amande wenda nyuma akazajya no kwitaba. Niba ushobora gufata umuntu mu gatimba ukamuraza muri stade, umuntu abona ko utakiri umuntu.”

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

    Abandi barimo Fiona Kamikazi Rutagengwa we yavuze ko atumva ibyakozwe na Polisi, ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko iteka zibutswa ko ari ukuvogera uburenganzira bw’ukekwa bwo gufatwa nk’umwere igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha, ati “ariko ntabwo bajya babyumva”.

    Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

    Fiona Kamikazi Rutagengwa yahise amusubiza ati “Ntiwamenya ariko byaba umwe, baba batanu ni ukureba bugufi kuko ntacyo byigisha.”

    Ku rundi ruhande, hari abahuje iki gikorwa no gushaka gusebya abantu aho kwigisha no gutanga ubutumwa, bavuga ko nk’iyo bigeze ku byaha bikomeye nko gufata ku ngufu cyangwa se ihohotera rishingiye ku gitsina usanga inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitwararitse.

    Inshuti K. Liliane we yagize ati “Ntibyari bikwiye, birababaje, bagakoresheje ubundi buryo aho kubagaragaza bigeze hariya.”

    Ese Polisi yari ikwiye gutwara kiriya gikorwa kuriya?

    Ingingo ibanziriza iya nyuma mu mabwiriza yo ku wa 29 Werurwe 2021 yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 isobanura ko “ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19”. Ishimangira iyo mirongo itatu ya mbere igira iti “Ibirori byo kwiyakira birabujijwe”.

    Abantu bose bamaze iminsi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye bafatirwa mu bikorwa byo kwiyakira nyuma y’imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko na mbere yo gutangira gufata abantu, bari bababuriye ko abategura ibirori n’abageni bashobora kuzajya bisanga muri stade, bityo ko ingamba ziri gukorwa zije nyuma yo kuburira abantu.

    Ati “Rwose ntituzarambirwa, aho ibi bikorwa birenga ku mabwiriza byagaragaye, polisi izajya ihita ihagera.”

    Yakomeje agira ati “Bavuze abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko nta kurenzaho.”

    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yasesenguye igikorwa polisi yakoze, asobanura ko gifite ibyiza n’ibibi ariko ko icy’ingenzi abantu bashyiramo ingufu ari ukwirinda kwica amategeko bayareba.

    Ati “Ni ngombwa ko abantu bubahiriza amategeko, bakumvira inzego zishinzwe umutekano mu gihe hari amabwiriza agomba gukurikizwa.”

    Undi we yavuze ko muri iki gihe Polisi yari igeze ahantu umuntu ayibona ntiyikange ahubwo mukajya inama bityo ko uwo murongo ukwiriye gusigasirwa. Ati “Waba wakoze ikosa ukamuha amaboko akakwambika amapingu”.

    Ati “Nta gihe sosiyete izabaho hatari abantu bari kwica amategeko ariko umuntu wayarenzeho afite uko ahanwa. Buriya ntabwo umuntu umuhana wihanukiriye kuko ahanini abantu batangira kutakwizera.”

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko, aho umunsi ku wundi abapolisi batagoheka, bacunga akantu kose katuma icyorezo cyongera gukaza umurego.

    Hari abagaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize habayeho ukudohoka no koroshya uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, abantu bagatangira gutegura ibirori mu ngo zabo, abandi bagategura iminsi mikuru maze biza gutuma ubwandu bwiyongera mu ntangiriro z’umwaka ibice bimwe na bimwe bisubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abahurije kuri iyi ngingo, basobanura ko abantu bakwiye kumva ko icyo polisi igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo.

    Amategeko avuga ko ibirori bya nyuma y’ubukwe bibujijwe

  • Ubuhamya bw’uburyo kuboneza urubyaro ari inkingi yo kurwanya igwingira mu bana –

    Biragoranye kubyumva ariko byagera kuri nyir’ubwite ho bikaba akarusho kuko iyo agutekerereje imvune yahuraga nazo usanga bigoye cyane kuba umubyeyi yagira umwana uri mu mirire mibi anatwite inda y’imvutsi.

    Mukamana kimwe n’abandi babyeyi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko ku mubyeyi wifuza iterambere ry’umwana we akwiye kuboneza urubyaro kugira ngo abashe kumwitaho neza.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze uburyo abana babo bagwingiye kubera kutita ku kuboneza urubyaro hakiri kare bikanagira ingaruka ku bana babo.

    Mukamana avuga ko kimwe mu byatumye umwana we agaragara mu mirire mibi harimo kuba yarakurikijwe akiri muto ntabashe kwitabwaho neza ngo abona intungamubiri zikwiye.

    Ati “Iyo umuntu ataboneje urubyaro uhita usama noneho wa mwana akaba akiri muto ku buryo ahita agwingira. Njye uwa mbere nta kibazo yagize ariko uwa kabiri aho gukura yasubiraga inyuma mu biro nyuma yo kumukurikiza akiri muto, byansabye amezi abiri kugira ngo ayivemo.”

    Yavuze ko kimwe mu bintu by’ingenzi Leta ikwiriye gukora, icya mbere ari ugufasha ababyeyi bakimara kubyara kugira ngo batazajya bahita basama ntibabashe kurera abana babo neza.

    Mukamana yavuze ko byamutwaye imbaraga nyinshi mu kurera abana babiri b’inkurikirane, buri umwe amubonera indyo yuzuye neza kandi akamukurikirana mu mirire ku buryo adasubira inyuma.

    Ati “Urumva uwa mbere yari yagiye mu mirire mibi nyuma havuka uwa kabiri, byantwaye imbaraga nyinshi mu kubashakira ibyo kurya birimo intungamubiri bose. Ndashimira Leta kuko yagerageje kumpa imfashabere n’ifu yitwa “Ongera” bikajya binyunganira.”

    Ntawuhongerumwanzi Gaudence utuye mu Murenge wa Hindiro we avuga ko ubwo umwana we yari afite amezi atandatu aribwo yasamye indi nda atangira kugira intege nke mu kumwitaho.

    Yavuze ko ibi byatumye umwana we agaragara mu mutuku yitabaza ikigo nderabuzima kimufasha mu kumuha ongera, shisha kibondo n’ibindi nkenerwa.

    Ati “Urumva mbere naryaga ibijumba nkabinombanomba nkanabiha umwana, imbaraga zari zitangiye kuba nke ntakibona uko nca inshuro ngo mbone ibyo kurya byiza mbagaburira, ni ibyo rero byatumye ajya mu mutuku.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kugana ikigo nderabuzima umwana we yaje kumera neza ndetse anigishwa uko bategura indyo yuzuye y’umwana, yakomeje asaba abaturage kwirinda kubyara indahekana ngo kuko bituma abana babo batabona uburezi bukwiriye ahubwo bakangirika bose.

    Ati “Niba kubona indyo yuzuye y’umwana umwe bigorana, ukamutwitiraho undi na wa wundi atarakura neza urumva uba utihemukiye? Abantu nibumve akamaro ko kuboneza urubyaro kandi babikurikize.”

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muramba giherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, Uwimbabazi Diane, avuga ko iyo umubyeyi ataboneje urubyaro akibyara usanga uretse no kuba yahita atwita bishobora kumuzanira ibindi bibazo bitandukanye.

    Ati “Gutanga inyigisho zo kuboneza urubyaro bihoraho gusa ubu ababyeyi basigaye babyumva si nka kera. Hari nk’ababyeyi usanga abana babo bagaragara mu mirire mibi noneho banatwite abandi, tukajya tubasaba kuza ku kigo nderabuzima kwiga uko bateka indyo yuzuye, ku mubyeyi byabayeho akenshi ava kwa muganga afashe umwanzuro wo kuboneza kuko aba akora ingendo atagakoze.”

    Uwimbabazi avuga ko akenshi umugore utaraboneje urubyaro usanga aho yonsa abana ntabone umwanya wo kwita ku mugabo we ku buryo bishobora kumukururira ikibazo cyo gucibwa inyuma n’umugabo byoroshye.

    Ati “Ariko iyo waboneje urubyaro umwana akamara imyaka ibiri cyangwa irenga usanga afite imirire myiza, umugenera ibyo agombwa neza ku gihe bitewe n’uko umwana uba umufitiye umwanya uhagije.”

    Yongeyeho ati “Iyo waboneje urubyaro ubona umwanya wo kwita ku muryango wawe, na we ubwawe ukiyitaho bigatuma ukora inshingano wakagombye gukora neza harimo kwita ku mugabo n’abana bawe neza.”

    Mu buryo u Rwanda rukunda gukoresha mu kuboneza urubyaro harimo ubw’igihe kirekire nko gukoresha agapira ko ku kuboko kamara imyaka itanu n’agapira ko mu nkondo y’umura kamara imyaka icumi kugeza kuri 12.

    Mu buryo bw’igihe kigufi harimo urushinge rw’amezi atatu, ibinini by’amezi atatu, gukoresha agakingirizo, uburyo bwa burundu bafunga umwe mu bashakanye ndetse n’uburyo bwa kamere.

    Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-2020, bwagaragaje ko kugwingira mu bana byagabanutseho 5% ugereranyije n’imyaka itanu ishize, kiva kuri 38% kigera kuri 33%.

    Ababyeyi bo mu Karere ka Ngororero batanze ubuhamya bwerekana ko kuboneza urubyaro ari ingenzi mu kurwanya igwingira ry’abana

  • RBC yamaze impungenge abatarabonye ubutumwa bwo guhabwa urukingo rwa kabiri rwa Pfizer –

    Kuva tariki ya 2 Mata 2021, ni bwo ibikorwa byo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ku bahawe urwa Pfizer-BioNtech, byatangiriye mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe icyiciro cya mbere cy’ikingira cyatangiye ku 5 werurwe 2021.

    Abahereweho mu gihugu ni abahawe urukingo rwa Pfizer kuko umuntu waruhawe yemerewe guhabwa dose ya kabiri nyuma y’iminsi iri hagati ya 21 na 28 ahawe iya mbere, mu gihe abahawe urukingo rwa AstraZeneca bemerewe gufata dose ya kabiri nyuma y’ibyumweru umunani kugera kuri 12 nyuma yo guhabwa dose ya mbere.

    Ibikorwa byo gukingira hatangwa dose ya kabiri byatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuko ari ho higanje abahawe urukingo rwa Pfizer-BioNTech, kuko ariho hari ibikoresho byabasha kuzibika.

    Nsanzimana aherutse kubwira RBA ko abatarabonye ubutumwa bubamenyesha igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri, umwirondoro wabo uba ubitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga bityo ko badakwiye kugira impungenge.

    Ati “Hari ubutumwa twagiye twohereza, hari abatarabubonye, abo iyo bageze aho dukingirira mu ikoranabuhanga ryacu turabibona, tukabona urukingo yafashe, n’igihe yarufatiye n’umwirondoro we, ku buryo ntabwo bigorana.”

    Yavuze ko buri muntu ugejeje igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri rwa Pfizer-BioNTech, yakwegera ikigo nderabuzima cya Leta kimwegereye agakingirwa.

    Ati “Umuntu wese wabonye urukingo rwa Pfizer, akaba agejeje iminsi yo gufata urwa kabiri, agomba kujya ku kigo nderabuzima icyo ari cyo cyose cyo muri Kigali cya Leta, niyo ataba yarahakingiriwe bwa mbere, ahageze baramubona mu ikoranabuhanga dukoresha. Ntabwo ari ngombwa ko avuga ati ‘nzasubira ha handi cyangwa akavuga’ ati ‘nabyibagiwe, ubwo ntabonye ubutumwa, reka mbireke’ oya”.

    Yongeyeho ati “Buri wese waba yarabonye urukingo turamuhamagarira ko iyo minsi niba yarayigejeje, niba nta butumwa bwamugezeho, turamubwira ko yajya ku kigo nderabuzima cya Leta cyose kiri mu Mujyi wa Kigali azahabwa urukingo.”

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abamaze gukingirwa bakiri bake ugereranyije n’abagomba gukingirwa, kuko hamaze gutangwa inkingo 348.926.

    U Rwanda kandi rumaze kugura inkingo ibihumbi 500 za AstraZeneca zatwaye agera kuri miliyoni 1,6$.

    Abahawe urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer-BioNTech basabwe kwitegura kujya gufata urwa kabiri

  • Drones zitwara amaraso mu Rwanda zigiye gukoreshwa no mu Buyapani –

    Mu 2016 ni bwo Drones za Zipline zatangiye kwifashishwa mu Rwanda, zigatwara imiti, ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’amaraso yo kongerera abarwayi, ku bigo nderabuzima bitandukanye. Ni cyo gihugu cya mbere cyari gikoreshejwemo iryo koranabuhanga iyo sosiyete yakoze mu 2014, nyuma yaho riza gukoreshwa no muri Ghana na Amerika.

    The New Times yatangaje ko iyo sosiyete yemeje ko igiye gukorana n’Ishami rishinzwe Ubucuruzi muri Toyota Group, Toyota Tsusho Corporation, mu kugeza izo serivisi mu bice bitandukanye by’u Buyapani birimo n’ibirwa biri ahitaruye.

    Umuyobozi wa Zipline, Keller Rinaudo, yavuze ko ubwo bufatanye ari intambwe ya mbere itewe muri gahunda yo kugeza ubuvuzi bwihuse kuri buri wese, cyane ko buzatuma abarenga miliyoni 120 z’abatuye u Buyapani bagerwaho n’izo serivisi.

    Ati “Gahunda yacu nka Zipline ni ukugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi nkenerwa cyane kuri buri wese kandi mu buryo bwihuse. Ubu bufatanye na Toyota Tsusho ni intambwe ya mbere ku kugeza iryo sezerano ku barenga miliyoni 120 mu Buyapani.”

    Yavuze ko muri ibi bihe abantu bose batagerwaho n’ubuvuzi bwihuse mu buryo bungana, ikaba ari yo mpamvu izo mpande zihuje mu gushakakira igisubizo icyo kibazo.

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa byo gutwara muri Toyota Tsusho, Masato Yamanami, yatangaje ko imikorere ya Zipline itanga umusaruro mu rwego rw’ubuvuzi, bityo bakaba bifuje ko igera no mu Buyapani.

    Yagize ati “Twizera cyane ko ikoranabuhanga ryabo rifite ubushobozi bwo kongera gutekereza uko serivisi z’ubuzima zagezwa ku batuye Isi. Uburyo bwa Zipline bwagaragaje impinduka mu mikorere, ari nayo mpamvu twishimiye kuzana ako gashya ngo gafashe n’abatuye u Buyapani.”

    Yamanami yasobanuye ko ubufatanye bwabo na Zipline bwatangiye mu 2018 bashoramo imari, hagamijwe “gushyigikira ikoranabuhanga ryayo” ngo rirusheho gufasha urwego rw’ubuzima.

    Toyota Group ni Ikigo cy’Abayapani kiri mu bikomeye bizwi cyane mu Isi, biturutse ku izina cyubatse mu gukora imodoka.

    Magingo aya ibigo nderabuzima 260 mu Rwanda bigezwaho serivisi z’ubuvuzi zihutirwa hifashishijwe izo drones, hakaba hari intego y’uko byazamuka bikaba 700. Uretse serivisi zavuzwe haruguru, ubu izo ndege zinifashishwa mu gukwirakwiza inkingo za COVID-19 mu gihugu.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyatangiye gukoreshwamo drones mu gutwara ibikoresho by’ubuvuzi n’imiti mu 2016

  • Mageragere: Umugabo yishe umwana we w’amezi icyenda, na we ahita yiyahura –

    Ku Cyumweru, tariki ya 4 Mata 2021, ni bwo amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo n’uruhinja rwe yamenyekanye.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Mageragere avuga ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane n’umugore we w’imyaka 21 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko nyuma y’aho amenyeye ko umwana w’amezi icyenda bari bafite atari uwe.

    Bivugwa ko uyu mugabo yashatse umugore we atwite atabizi nyuma yo kubimenya batangira kugirana amakimbirane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwiyahura no kwica uwo mwana nyuma yo gukeka ko umugore we yamuciye inyuma.

    Yagize ati “Hari amakuru avuga ko uriya mwana atari uwo yabyaranye n’uriya mugore bivugwa ko bahuye umugore atwite ariko umugabo akaba atari abizi. Biravugwa ko yari yanamuciye inyuma bikubitanira ko n’uwo mwana atari uwe bituma ajya kwiyahura.’’

    Yongeyeho ko aya makuru yayahawe na murumuna wa nyakwigendera Harerimana ndetse ko imirambo yose uko ari ibiri yahise ijyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakorewe isuzuma.

    Ntirushwa yasoje ashishikariza ababana mu buryo butemewe n’amategeko kwegera abayobozi bakabasezeranya no kwirinda amakimbirane no kwiyambura ubuzima kuko buhenda.

    Mu gace ka Mageragere aho umugabo yiciye umwana we na we agahita yiyahura

  • Kigali: Abana bo ku muhanda basabye gutekerezwaho mu bikorwa by’ikingira –

    Abaganiriye na IGIHE, bavuze ko bafite ubwoba muri ibi bihe Isi iri guhangana na Covid-19, kuko hari bagenzi babo bagize ibimenyetso by’iyi ndwara ku buryo byabahungabanyije.

    Uwitwa Hirwa Innocent uvuga ko atuye mu Murenge wa Muhima, yagize ati “Natwe tuba dufite ubwoba bwayo ariko kubera ko nta kundi twakora ngo badukingire, turabyihorera kuko nta mwana wo mu muhanda ujya upfa kurwaragurika.”

    Uwitwa Olivier Dusabe, uvuga ko atuye hafi y’Isoko rya Kimisagara, yavuze ko hari mugenzi wabo wagize ibimenyetso by’iyo ndwara bagatinya kumwegera.

    Ati “Hari mugenzi wacu warwaye nk’icyumweru cyose afite umuriro mwinshi cyane, noneho tugira ngo ni Covid-19, dutangira gutinya kujya tumwegera ku buryo twese twagize ubwoba ariko ku bw’amahirwe yaje gukira ativuje.”

    Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko icyiciro cy’aba bana cyaba imbarutso yo gukwirakwiza Covid-19, ari ngombwa ko nabo batekerezwaho.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yemeza ko hanabaye gahunda yo gukingira aba bana bo ku muhanda byanyuzwa mu miryango ibafasha.

    Ati “Ubundi hari amashyirahamwe afasha abo bana kugira ngo bave mu mihanda, bakabahuriza ahantu hemewe n’amategeko, niba ari ibigo runaka numva ko n’ubwo uyu munsi hatariho icyiciro cyibanda ku bana, kizabaho ariko kikanyura muri ayo mashyirahamwe nyine atari ukuvuga ngo tugiye kureba abo bana bo mu muhanda.”

    Magingo aya, muri gahunda yo gukingira mu Rwanda ntabwo abantu bafite munsi y’imyaka 18 bari mu bazahabwa urukingo rwa Coronavirus ku ikubitiro.

    Umwe mu babyeyi twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko biteye agahinda kubona abana bo ku muhanda bisabira ubufasha bwo guterwa urukingo.

    Yagize ati “Ni ukuri bariya baba bakiri abana, imyaka ni mito cyane muri za 12, ibaze uwo mwana kuba adatekererezwa kandi akiri muto, aturanye n’abantu bakuru. Njye ibi mbifata nk’igisebo ku muryango Nyarwanda muri rusange, kuva ku babyeyi bareka abana babo bajya mu muhanda no kugera kuri twe twabyaye tukamenya agaciro k’umwana ariko tukareka bariya [bo mu muhanda] bakahaguma.”

    Yongeyeho ati “Ubundi iki cyakabaye ikibazo cy’igihugu twese, twaratsinzwe kandi ntibikwiriye, dukwiye guhagurukira rimwe twese kandi na Leta ikabigarukamo cyane kugira ngo aba bana b’igihugu batazavamo ibirara bizatwiba mu myaka itanu iri imbere, kandi bafite amahirwe yo kurerwa bakazatubera abavuzi mu masaziro yacu.”

    Ubushakashatsi bwerekana ko abana bari mu byiciro bitandura Covid-19, ariko na bo bakwiye kwirinda kuko iki cyorezo gishobora kubageraho batitwaye neza.

    Leta y’u Rwanda imaze iminsi muri gahunda yo kuvana abana ku mihanda no mu bigo bibarera, ahubwo ikabajyana mu miryango bakarererwamo. Iyi gahunda igamije gufasha abo bana kurererwa mu miryango, kugira ngo bige, barye neza bityo banakure neza bafite uburere n’ubuzima bwiza.

    Umwana wo ku muhanda yavuze ko afite ubwoba bwo kuzarwara Coronavirus

    Abana bo ku muhanda babayeho mu buzima butoroshye

  • Ntidutegereze ko Umukuru w’Igihugu aza gukemura ibibazo by’abaturage ku midugudu-Minisitiri Gatabazi –

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobora inzego z’ibanze mu mirenge ikora ku Ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru.

    Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abavuga rikumvikana, abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano.

    Minisitiri Gatabazi yabibukije ko kuba bitwa abayobozi ari uko hari abaturage bayobora, bityo bakwiye kubaha serivisi nziza kandi ku gihe.

    Ati “Abayobozi twese nanjye ndimo ikintu cya mbere dusabwa cy’ibanze ni ukumva ko tubereyeho umuturage kuko duhabwa izo nshingano cyangwa tukazitorerwa kubera umuturage. Kandi umuturage iyo ateye imbere na we muyobozi utera imbere.”

    “Ibyo rero bigasaba ngo tuzirikane serivisi tugomba kubaha, abaturage tubahe serivisi nziza, ushaka ibyangombwa abibone, ushaka ifumbire yateganyirijwe ayibone, ushaka nkunganire ayibone bitamugoye, ujya kwa muganga yakirwe neza, ugiye mu nzego z’ubutabera yakirwe neza. Ibyo iyo bikozwe, igihugu kigira umutekano urambye.”

    Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi bibukijwe ko serivisi nziza ijyana na kurwanya ruswa uko yaba ingana kose.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo byinshi bikwiye gukemukira mu nzego z’ibanze bitarindiriye Umukuru w’Igihugu nk’uko ahenshi bijya bigaragara iyo abaturage batonze imirongo bashaka kumugezaho ibibazo byabo.

    Ati “Abaturage bakeneye ko tubakemurira ibibazo twese dufatanyije. Rwose ntidutegereze ko Umukuru w’Igihugu ari we uza gukemura ibibazo by’abaturage byo ku midugudu.”

    Yibukije ko umuturage ufite ikibazo iyo kidakemutse, ibindi byose wamubwira atabyumva.

    Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batanze ibitekerezo, bagaragaje ko hari aho bagiye bagira intege nke mu gukemura ibibazo by’abaturage ariko biyemeza ko bagiye kwisubiraho.

    Uwiragiye Marc ati “Inama mutugiriye zitwongereye ingufu. Tugiye kurushaho kunoza ibyo dukora twegera abaturage kandi tubakemurira ibibazo.”

    Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi biyemeje kunga ubumwe birinda amakimbirane mu kazi kuko adindiza imikorere.

    Uruzinduko rwa Minisitiri Gatabazi mu Karere ka Nyaruguru rwari rugamije kwegera abaturage no kujya inama nabo; kubashishikariza kwicungira umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Gatabazi akomereza mu Karere ka Nyamagabe aganira n’abo mu mirenge ihana imbibi na Nyungwe.

    Minisitiri Gatabazi yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru

    Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi banga gukemurira abaturage ibibazo bikarindira Umukuru w’Igihugu

    Minisitiri Gatabazi yibukije ko serivisi nziza ijyana na kurwanya ruswa uko yaba ingana kose

    Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Batanze ibitekerezo biganisha ku miyoborere myiza

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aganira na bamwe mu bayobora inzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier

    Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobora inzego z’ibanze, abavuga rikumvikana, abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano

    [email protected]