Tag: featured

  • Onomo Hotel yashumbushije ba bageni baraye muri stade ku munsi w’ubukwe –

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko abantu 57 barimo abageni, ababagaragiye ndetse n’abo mu miryango yabo ari bo bafashwe ku wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021.

    Aba bose bafatiwe mu rugo rwa nyiri hotel Rain Bow bari mu muhango wo gusaba no gukwa. Igitekerezo cyo gukorera ibirori mu rugo cyafashwe nyuma y’uko hotel byagombaga kuberamo yafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

    Nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ateganya ko ubukwe bwitabirwa n’abantu batarenze 20, ndetse ntihabe imihango yo kwiyakira, bajyanywe muri Stade ya Kicukiro kugira ngo bigishwe ku kwirinda COVID-19 ndetse buri muntu yaciwe amande.

    Iyi nkuru yakiriwe mu buryo butandukanye; mu bitekerezo uruhuri byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaje ko bitari bikwiye ko umugeni uri mu gatimba arazwa muri stade ariko abandi bagashimangira ko uwakosheje akwiye kubibazwa hatitawe ku wo ariwe.

    Umugeni wicajwe muri stade ari mu gatimba yakuruye impaka!

    Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ubwo amafoto y’abageni yatangiraga gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bayakiriye bitandukanye.

    Hari uruhande rw’abagaragaje ko ibyakozwe na Polisi byari mu nshingano zayo kandi bigomba kubera isomo abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko ‘Coronavirus itagirira impuhwe uwakoze ubukwe’.

    Aba ariko ntibabyumvise kimwe n’ababona ko ibyakozwe na Polisi yaraje abageni muri Stade ari amahano, ahubwo hari hakwiye gushakwa ubundi buryo bwo guhana abarenze ku mabwiriza batajyanywe muri stade.

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

    Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

    Uwitwa Karangwa Sewase yagize ati “Mu miterere y’abantu, twifitemo kwikunda gukabije. Ugeze aho barimo kongerera abantu umwuka kubera Covid-19 ubwo twaza kumenya neza ibyo twita iby’i #Rwanda. Utabusya abwita ubumera. Nibe n’urayemo buracya agataha. Urwaje uwe warembye, uwapfushije uwe, akarimi gasize umunyu ntiyakumva.”

    Abageni barajwe muri stade bashumbushijwe kurara muri hotel!

    Nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku nkuru y’abageni barajwe muri stade, bamwe batangiye gukusanya amafaranga nk’uburyo bwo kubashumbusha no kubafasha kwishyura ‘ukwezi kwa buki’.

    Uretse abo ariko, hari abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ubushake bwo gufasha aba bageni mu rwego rwo kubahumuriza nka Onomo Hotel Kigali yemeye gushumbusha aba bageni, ijoro baraye muri stade bakarirara muri hotel.

    Umuyobozi wa Onomo Hotel Kigali, Emile Nizey, yabwiye IGIHE ko n’ubwo batemeranya n’ibyo abageni bakoze kuko barenze ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ariko bazirikanye ibyishimo bagombaga kugira ku munsi wa mbere w’ubukwe bwabo.

    Yagize ati “Ibyo twakoze ntabwo ari uko twemeranya na bo mu byo bakoze, barenze ku mabwiriza barabihanirwa, ibyo byo ntacyo twabirenzaho. Gusa n’ubwo abantu bamwe byabababaje ko ari abageni babihaniwe ariko ntibibuza ko bakoze ikosa. Kuba Polisi yarabahannye nta kibi yakoze, yakoze ibiri mu nshingano zayo.”

    Yakomeje agira ati “Twebwe nka hotel ubundi yishimira gushimisha abantu, nyine twabonye ko babihaniwe ni byo ariko twibuka ko bari bafite ijoro nakwita iry’umunezero kuko ni ubuzima bushya bari batangiye […] Twabonye abantu kuri Twitter babisaba turavuga tuti twabashumbusha ijoro bivukije, bakaza bakarara muri hotel kandi bakishima bakumva ko batangiye urugo rwabo neza.”

    Emile Nizey kandi yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko yashyizweho n’inzego zibishinzwe ndetse mu nyungu rusange z’abaturage.

    Iyi hoteli y’inyenyeri eshatu iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko kuri Sopetrad, ifite ibyumva birenga 109 byo kuruhukiramo. Inyubako zayo zitatswe Kinyarwanda n’ibiseke, imigongo n’ibindi bishushanyo by’ubugeni bikoreshejwe amase avanze n’ibyondo biri mu mabara atandukanye mu buryo bunogeye ijisho ry’ubireba.

    Mu bakozwe ku mutima n’aba bageni harimo abakobwa bagize itsinda rya Mackenzies rihagarariwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020.

    Iri tsinda rigizwe n’abakobwa batatu ryemeye ko binyuze mu iduka ryabo ricuruza imyenda mu cyo bise ‘Zöi Design’ bazafasha uriya muryango mushya bakawuha imyambaro.

    Mu butumwa umwe mu bayihagarariye yanyujije kuri Twitter yagize ati “Zöi yifuza kubaha imyambaro bahisemo. Bahawe ikaze igihe icyo aricyo cyose.”

    Usibye aba hari n’abandi bishyize hamwe mu gukusanya inkunga yo gufasha aba bageni binyuze kuri SavePlus, ahamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw mu gihe intego bihaye ari ukugeza kuri miliyoni 1.5 Frw.

    Izindi nkuru wasoma:

    -  Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    -  Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire

    Onomo Hotel yashumbushije abageni baraye muri stade ku munsi w’ubukwe, ibemerera kuyiraramo ijoro ryose

  • Nyamasheke: Ababyeyi batewe impungenge n’ibyumba by’amashuri bimaze imyaka 40 byubatswe –

    Kuri iri shuri ribanza rya Gatebe hari ibyumba icyenda birimo bitandatu byubatswe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye bw’akarere hamwe n’umuganda w’abaturage mu mwaka wa 2017 ariko ibindi bitatu birashaje kuburyo ubona ko bishobora guteza impanuka.

    Aha niho bamwe mu babyeyi bahera bavuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bukwiye kwihutira kuvugurura iri shuri kuko rifite ibisenge bishaje n’ibikuta bishaje kuburyo bishobora guteza impanuka abana baryigiramo.

    Nzabura Simeon yagize ati “Ririya shuri rirashaje kuko ryubatswe muri mu 1982 urumva ko rikuze ariko twashima y’uko batwubakiye ariya atandatu ariko ririya naryo rikenewe kubakwa. Ntabwo rijyanye n’igihe tugezemo kuko imireko yaraguye, amabati arashaje, urumva ko uwarivugurura byafasha.”

    Nyiravuganeza Josephine yunzemo ati “ririya shuri rishaje naryizemo mu 1995, ubona rishaje kuburyo rikwiye kubakwa.”

    Umuyobozi w’ishuri rya Gatebe, Karimunda Emmanuel yavuze ko aya mashuri nabo abahangayikishije kuko ashaje ariko akemeza ko babigejeje ku buyobozi bw’akarere kandi ko bizeye ko azubakwa vuba.

    Ati “Araduhangayikishije nkuko mubibona, iyo umuntu akorera ahantu hatari heza ibyo akora nta musaruro bigira. Iyo imvura iguye abana baba bafite ikibazo bakeka ko anabagwira kandi anava ariko twatanze raporo ku buyobozi.”

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko ibyo byumba bigomba kubakwa nubwo atagaragaza igihe.

    Ati“Icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi ni uko tugiye kwihutira kuvugurura ririya shuri kugira ngo abana babashe kuyigiramo ariko by’umwihariko dufite na gahunda yo kuvugurura ibigo byose bishaje mu karere ka Nyamasheke. ”

    Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke hubatswe ibyumba by’amashuri 756 n’ubwiherero 1080. Harimo ibitaruzura neza ariko akarere kemeza ko ukwezi kwa kane kuzasiga yose yuzuye.

    Iri shuri rirashaje kuko ryubatswe mu mwaka wa 1982 akaba ariyo mpamvu bifuza ko ryavugururwa cyangwa hakubakwa irindi

    Ibyumba bitandatu bubakiwe na RDF nibyo byiza bihari bakifuza ko n’ibindi byamera nk’ibi

  • Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade –

    Uwo muturage ngo yabajije umupolisi niba ubukwe bwemewe, asobanura ko amakuru afite ari uko hari hotel yitwa Rainbow yo ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yakiriye amafaranga yo kuzafasha abo bageni mu birori byabo, gusa igihe kigera ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Bivugwa ko uwo muturage bishoboka ko ari umuntu uzi neza imiryango yari yakoresheje ubukwe, yakomeje atanga amakuru ko nubwo iyo hotel ifunze, nyirayo yemeye kuzabashakira ahandi ho kwiyakirira, kandi ko azanabafasha n’umubare w’abantu ukiyongera.

    Ngo muri ubwo bwumvikane, nyiri iyo hotel yahise ashyiraho umuntu uzarangira abantu baturutse mu ntara aho ibirori bizabera kuko abenshi batari bahazi. Ibyo byose ngo yabikoraga agamije kudasubiza amafaranga yari yarahawe na bene ibirori.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko Polisi yahise itangira gukurikirana, iza kubona nimero y’umuntu uri gushyira ku murongo ibyo birori, abajijwe avuga ko nta biri gutegurwa ndetse aburirwa ko mu gihe hagira ibirori biba, abazaba babiteguye bazahanwa.

    Umuturage wari uhari ubwo aba bageni bafatwaga, yabwiye IGIHE ko ku wa Mbere tariki ya 5 Mata ahagana saa Tatu z’igitondo, abantu batangiye kugera ku nyubako ya nyiri Rainbow Hotel, polisi irabimenya ihita ijyayo. Mu kugerayo, ngo yasanze abantu 57 bari muri uwo muhango mu rugo.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko umugeni ariwe wari watsimbaraye avuga ko ubukwe bwe bugomba gutaha neza nta nkomyi. Ati “Umugeni we yashakaga ibirori, yaravugaga ngo bigomba kuba rwose.”

    Hari amakuru avuga ko mu nama y’ubukwe, hari haganiriwemo uburyo ubukwe buzaba, bemeza ko abantu 70 bazitabira ndetse ngo abakuru mu miryango bagerageje gukomakoma, umugeni abumvisha ko nta kibazo kizabaho.

    Bamwe bikingiranye mu cyumba

    Bivugwa ko ubwo Polisi yageraga muri urwo rugo, nyirarwo yikingiranye mu cyumba ari kumwe n’abakecuru babiri barimo umwe urwaye umutima. Abandi bikingirana mu bwiherero no mu zindi nzu zari aho.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko abana n’abakozi babeshye, bakanga kuvuga aho nyir’urugo ari, ndetse umugore we wari i Musanze akavuga ko umugabo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe ngo Polisi yatwaye abantu yari yafashe ariko bamwe banga kugenda bavuga ko hari abakecuru babiri basigaye barimo n’urwaye.

    Bivugwa ko byabaye ngombwa ko Polisi yasubiye inyuma ishakisha inzu yose irababura, hasigara icyumba kimwe cyari gikinze ari nacyo cy’umuryango. Umugore wo muri urwo rugo ngo yarahamagawe kuri telefoni avuga ko ariwe wagikinze atwara urufunguzo i Musanze.

    Polisi yatangiye gushaka uko yakwinjira muri icyo cyumba kuko amajwi y’abatabarizaga abo bakecuru yari akomeje kuba menshi. Aho bari mu cyumba ngo bahise bibwiriza barafungura bumvise ko Polisi igiye kwica urugi, mu gusaka haza no kugaragaramo na nyir’urugo ari nawe nyiri Rainbow Hotel.

    CP Kabera ati “Ikibazo si Polisi”

    Nyuma y’aho aba bageni bafashwe bakajyanwa muri Stade umukobwa acyambaye agatimba, ibitutsi byabaye byinshi kuri Polisi y’Igihugu, abantu bayishinja kutagira ubumuntu, ko icyo yakoze ari ugukoza isoni abageni aho kubafasha guhinduka.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bantu bakoze amakosa babizi nkana, ndetse ko bari baburiwe ariko bakabirengaho. Yasabye abantu kwirinda kugira Polisi ikibazo.

    Ati “Ubutumwa twabaha ni uko bareba aho ikibazo kiri, ikibazo si Polisi, si amabwiriza, ni abantu batumva, bigishijwe igihe kirekire, ingamba zikoroshywa ariko bo bagakomeza bakagaragara barenze ku mabwiriza. Bishaka gushyira ikibazo aho kitari.”

    Kamwe mu duce abari bitabiriye ibirori baturutsemo kashyizwe muri Guma mu Rugo

    Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo abantu benshi bari baturutse mu Karere ka Nyaruguru kamwe mu dukomeje kwibasirwa cyane n’icyorezo cya Covid-19.

    Kugeza ubu, i Nyaruguru hamaze kwandura abantu 366 ndetse ubwiyongere bw’icyorezo buri gukaza umurego muri iyi minsi kurusha uko byari bimeze. Kuri uyu wa Mbere kabonetsemo abantu icyenda banduye, basanga 18 bari babonetse ku Cyumweru mu gihe ku wa Gatandatu bari umunani naho ku wa Gatanu ari 24.

    Ubu bwiyongere bw’ubwandu bwatumye kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Umurenge wa Ruramba wo muri ako Karere.

    Abageni bagiye kugobokwa

    Ibyabaye kuri aba bageni byakoze ku mutima abantu benshi, biyemeza kubafata mugongo mu gahinda bagize maze batangira gukusanya inkunga yo kubatwerera kugira ngo bazabone uko bakora ukwezi kwa buki kwabibagiza ibitaragenze neza.

    Ku rubuga rwa Save Plus hatangiye gukusanyirizwaho amafaranga yo kubafasha, aho intego abarutangije bihaye ari ugukusanya miliyoni 1,5 Frw. Mu masaha ane gusa, hamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw.

    Ku rundi ruhande, Onomo Hotel yemeye kuzabacumbikira ijoro ryose, maze umuhanzi DJ Pius mu gushima iki gikorwa avuga ko yiteguye kumara icyumweru muri iyi Hotel ari kumwe na Producer we MadeBeats bari gukora EP bazita “Muri Stade”.

    Ikindi kandi inzu ihanga imideli ya Zoï nayo yiyemeje kuzabaha imyambaro bashaka nta kiguzi.

    Magingo aya, nyiri Rainbow Hotel wakiriye aba bantu arafunzwe, dore ko ari isubiracyaha akoze mu kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Aba bageni batangiye gufashwa ku buryo bazagira ukwezi kwa buki kwiza

    Aba bageni bajyanywe muri stade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19; bivugwa ko umugeni ariwe watsimbaraye ku bukwe

  • Nyaruguru: Ikibazo cy’ishwagara bemerewe na Perezida Kagame cyongeye kugaragarizwa inzego –

    Icyo kibazo bakigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo abo mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu bari basuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yavuze ko ubutaka bwabo busharira ku buryo iyo hadahinzwe hakoreshejwe ishwagara, batabasha kweza.

    Ati “Twifuza ko ishwagara yajya itugeraho mu buryo bwa ‘nkunganire’ kandi ikaza ari nyinshi kuko hasanzwe haza nkeya ihenze.”

    Kuri icyo kibazo, ubuyobozi bwasobanuriye Minisitiri Gatabazi ko ishwagara iri muri ‘nkunganire’ ariko ikibazo gikomeye ari uko igera mu Karere ka Nyaruguru ihenze.

    Sibomana Saidi, umwe mu bagize itsinda ryashyizweho ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye, yavuze ko icyo kibazo cy’ishwagara kiri mu byo bamaze kubona ko kibangamye mu Karere ka Nyaruguru

    Ati “Ishwagara iri muri ‘nkunganire’ ariko ikibazo kirimo gikomeye ni uko igera hano ihenze kubera ikiguzi cy’urugendo rwa hano ndetse n’imihanda itameze neza. Kuko inyinshi bayivana i Rusizi indi bakayivana i Musanze, ijya kugera hano ihanze cyane.”

    Hasobanuwe ko kubera urwo rugenda byatumye kuri ubu ishwagara igera ku muturage igura 60 Frw cyangwa ikaba yagera no kuri 65 Frw ku kilo kimwe.

    Ikindi cyavuzwe ni uko uburyo ishwagara izanwamo busa n’ubudasobanutse kuko hatabanza kurebwa umubare w’abayikeneye, bigatuma haza nkeya idakwiye abahinzi.

    Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy’ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba kandi yabiganiriyeho n’izindi nzego basanga byaba byiza ishyizwe muri ‘Smart Nkunganire’.

    Ati “Basobanuye neza icyo bifuza, bifuza ko ishwagara yashyirwa muri ‘Smart Nkunganire’ noneho abayishaka bakajya bayisaba bunganiwe na Leta kandi na Leta nayo irabyemera ko ishwagara yaza abaturage bakajya bishyura 50% na Leta ikabishyurira 50%.”

    “Turavugana na Minisitiri ubishinzwe na RAB kugira ngo byinjire muri Smart Nkunganire ikibazo bari bafite kibe kirakemutse, izajye iza bayitumijeho kuko hari abayifuza hakaze nkeya kandi abayifuza ari benshi. Turabikurikirana kandi igisubizo kizaboneka vuba.”

    Smart Nkunganire ni uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo umuhinzi yunganirwe na Leta. Icyo gihe umuhinzi akoresha telefone ye anyuze kuri *774# noneho akagaragaza ingano y’imbuto n’inyongeramusaruro azakenera.

    Ibyo bikorwa mbere ya buri gihembwe cy’ihinga ku buryo abiyandikishije bose babasha kubona imbuto n’inyongeramusaruro basabye bunganiwe. Bisobanuye ko n’ishwagara iramutse ishyizwe muri Smart Nkunganire ikibazo cyayo cyaba gikemutse.

    Abahinzi bagaragaje ko no guhinga ku materasi y’indinganire byatumye umusaruro wiyongera, bifuza ko n’aho ataragera n’aho yakorwa kugira ngo bakomeza kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru mu biganiro na Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy’ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba

    Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yagaragaje ko ishwagara bemerewe n’Umukuru w’Igihugu itabageraho uko bikwiye

    [email protected]


  • Imirenge itandatu yo mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu rugo –

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minaloc, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata 2021, rivuga ko ibyo bice bishyizwe muri Guma mu Rugo nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya Covid-19 m Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko uturere dutatu.

    Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ari iya Ruhashya, Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

    Minaloc yavuze ko abatuye muri iyi mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda. Ni mu gihe amasoko acuruza ibiribwa yemerewe gukora ariko umubare w’abayajyamo ugomba kugabanywa.

    Ikomeza igira iti “Muri iyi mirenge insengero zose zirafunze, icyakora imirenge yashyizwe muri guma mu rugo mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, umunsi wo gusenga ni umwe mu cyumweru aho kuba ibiri.”

    Mu yandi mabwiriza yashyiriweho iyi mirenge itandatu harimo kuba imirimo ikoresha abantu benshi hazajya hakora 50%, y’abakozi kandi abemerewe gukora babanze kwemezwa n’itsinda ribishinzwe ryashyizweho n’Akarere mu kurwanya Covid-19, nyuma yo gusuzuma ubwihutirwe bwayo.

    Minaloc yakomeje igira iti “Imirimo yo kubaka Gisagara Peat Power Plant mu Karere ka Gisagara ibaye ihagaze, hazasigara hakora abakozi b’ingenzi babanje gupimwa Covid-19 ndetse bakanacumbikorwa mu kigo.”

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yatanzwe n’inzego z’ubuzima no gutanga amakuru mu gihe hagize ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus bahamagara ku murongo wa 114 washyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

    Umurenge wa Kansi muri Gisagara ni umwe mu yashyizwe muri Guma mu rugo

  • Bugesera: Bamenye akamaro ko kwizigamira nyuma yo kubona ingaruka za Covid-19 –

    Ibi babitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021,ubwo imiryango 250 yagizweho ngaruka na Covid yahabwagwa ibiryo byo kurya kuri Pasika birimo umuceri,amavuta ,kawunga, ibishyimbo, isukari mu rwego rwo kuyifasha.

    Buri muturage yahawe ibiro 5 by’umuceri, akajerekani k’amavuta n’ibiro bitanu by’ifu ya Kawunga.

    Aba baturage bavuga ko bishimiye ibiryo bitandukanye bahawe kuko bizabafasha cyane cyane muri ibi bihe abana babo bari mu biruhuko.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko mbere y’uko Covid igera mu Rwanda basesaguraga cyane kandi batari bazi gahunda yo kwizigamira bakanashimangira ko iki cyorerzo cyatumye bamenya kwizigamira.

    Mukahirwa Alice wo mu murenge wa Mareba, yemeza ko kuba ahawe ibiryo bizamufasha cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri.

    Ati “ Twishimye cyane kuko baduhaye ibyo kurya, biri budufasheho gato cyane cyane muri ibi bihe abana bari mu kiruhuko, ntabwo navuga ngo ntitwari dushonje cyane kuko Covid yatumye tumenya kuzigama umuntu arya bike ibindi akabibika n’iyo ari amafaranga niko umuntu asigaye abigenza kugira ngo za guma mu rugo nizigaruka hazabe hari icyo umuntu yibikiye.”

    Byukusenge Anitha wo mu Murenge wa Ngeruka, yagize ati “ Turashima abagiraneza badufashije kuko iki gikorwa gituma tuzirikana ko hari n’abadutekereza muri ibi bihe bya Covid. Twese twamenye kuzigama, iyo abantu baguhaye ibintu nk’ibi biragufasha kuko amafaranga wari kubiguramo uyakoresha ibindi bintu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, Rwasa Patrick, yashimiye abafatanyabikorwa bafashije imiryango 150 yo mu murenge ayobora, avuga ko Covid yabasigiye umukoro wo gukora cyane.

    Ati “ Ndashimira abafatanyabikorwa ko batekereza ko hari abatishoboye muri sosiyete baba bakeneye kwitabwaho kuko bibabigaragaza ko hari imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa. Nubwo habaye ikibazo nk’iki cy’icyorezo kidasanzwe ubundi ni abaturage basanzwe bifasha ku buryo inkunga nk’iyi ari ibafasha ariko itababuza gukomeza gukora kuko twanagize ibihe byiza by’imvura.”

    Yongeyeho ko ibihe nk’ibi bya Covid byasigiye abaturage amasomo yo kurushaho gukora cyane kugira ngo batazajya bahura n’imbogamizi izo ari zo zose zatuma imibereho yabo imera nabi.

    Umuyobozi wa Oxford Africa Trust International Group gifite icyicaro muri Nigeria, cyahaye aba baturage ibi biryo, Delice Umuhoza, yavuze ko bafashishe aba baturage kuko nabyo biri mu nshingano zabo.

    Ati “Mu gihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko bihanganye n’icyorezo Covid-19, natwe turumva neza ko gufasha buri wese ari inshingano zacu. Uretse iki gikorwa cyo gutanga inkunga y’ibyo kurya, mu gihe tuzaba dutangije ikigo cy’imari giciriritse (Microfinance), tuzanatanga inguzanyo mu rwego rwo gushyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.”

    Uretse iyi miryango 250 yo mu Karere ka Bugesera ,Oxford Africa Trust International Group, ku wa Gatanu yari yanahaye ibiryo imiryango 50 itishoboye yo mu Kagari ka Rukiri ya I i Remera mu Karere ka Gasabo

    Mu byo abaturage bahawe harimo n’amavuta

    Abaturage bashishikarijwe kumenya kwizigamira kugira ngo mu bihe by’amage bajye birwanaho

    Byari ibyishimo bikomeye ku baturage bo mu Karere ka Bugesera bafashijwe

  • Musanze: Habonetse umurambo w’umugabo mu kirombe gicukurwamo umucanga –

    Nyuma yo kuva mu rugo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki 6 Mata 2021 ahagana saa Cyenda z’igicuku agiye mu kazi k’ubufundi asanzwe akora, ngo nyakwigendera yasabye umwana we w’umuhungu witwa Tuyizere Jehovaire babanaga mu rugo itoroshi, amusaba no gukinga ubundi afata igare nk’uko bisanzwe ajya mu kazi.

    Bumaze gucya ni bwo umurambo wa Ndahayo wabonetse mu kirombe gicukurwamo umucanga n’igare rye riri hafi ye, aribyo byatumye hakekwa ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari umukingo ufite ubuhaname bugera kuri metero 18.

    Umwe mu bahageze mbere ni Niyomurengezi Samuel, wavuze ko bumvise ikamyo ije gupakira umucanga bakaza baje kuyipakira, maze bakabona igare ku ruhande. Mu kumurika neza, babonye umurambo ku ruhande, barawitegereza basanga ari uwa Ndahayo Abraham waguyemo.

    Aba bari baje mu kazi bahise bahamagara nyiri ikirombe witwa Afurika Jean Marie Vianney, na we akabimenyesha ubuyobozi na Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu uyu nyakwigendera yajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza icyo yaba yazize.

    Yagize ati “Nibyo uyu mugabo twasanze yapfuye ari mu kirombe gicukurwamo umucanga, ntabwo twari twamenya neza icyo yaba yazize ariko turakeka ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari ikirombe gicukurwamo umucanga ahari ubuhaname bugera kuri metero 18 ndetse n’igare yari atwaye ryari hafi ye, nyuma y’uko inzego zirimo RIB na Polisi zihageze yamujyanye kwa muganga kugira ngo hamenyekane neza icyo yaba yazize.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve nyakwigendera yari atuyemo ari naho yaguye, buvuga ko n’ubwo atabanaga n’umugore we, nta makimbirane bakeka ko yaba yazize, ahubwo ko byaba ari impanuka.

    Basabye abaturage kujya bigengesera mu gihe bagenda bwije cyane cyane aho nabo babona ko bashobora gukora impanuka.

    Ibiro by’Akarere ka Musanze aho Ndahayo Abraham yaguye

  • Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire –

    Ni agahomamunwa, ni bimwe umuntu atabona uko asobanura kuko ibyari umunezero w’iteka abantu batangiye, bihita bitangirwa n’agahinda. Ubukwe ni umwe mu mihango itatu abantu bitaho kurusha indi, ukaba uwa mbere bashobora kugiramo uruhare mu migendekere yawo, ukaba kandi umunsi w’umunezero w’urugendo rushya rw’ubuzima.

    Kuvuka umuntu aba atazi uko byagenze, gupfa nabyo ntamenya umubare w’abaje ku kiriyo, abamuririye, amagambo bavuze cyangwa se n’abamuvumiye ku gahera, ariko ubukwe ni bwo bwonyine umuntu ashobora gukora uko ashaka, akizihirwa.

    Mu minsi ishize, hari inkuru twakoze ikubiyemo ibitekerezo by’abantu banyuranye basobanura uko bafata ubukwe bwo mu gihe cya Covid-19, abenshi bavuga ko batifuza kubukora kuko bashaka ko mu gihe buzaba bwabaye, bwazitabirwa n’abantu benshi, bakereka koko inshuti n’abavandimwe ibirori.

    Gusa ariko ubwo muri ibi bihe bya Covid-19 bwo bufite byinshi buhatse. Hari abahisemo kubukora nk’imwe mu nzira ituma badakoresha amafaranga menshi mu kwakira abantu n’indi migenzo ubundi yakoshaga.

    Mu minsi ibiri ishize, ibyari ibyishimo by’umugenzo twese dukunda byazamuye uburakari bwa benshi, agatimba kari umwambaro w’umunsi umwe bigera aho barara bakambaye bakihanaguza amarira.

    Ni nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ifashe ubugira kabiri abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugeza n’aho umukobwa wambaye agatimba yicajwe muri stade boshye ariho ibirori byabereye, ababyeyi bamwambariye nabo imikenyero yo kurimbana bayikinga mu mutwe kubera igisebo no kubura aho bakwirwa.

    Uburakari bwasaze benshi

    Iki gikorwa cyakuruye uburakari bw’abatari bake, bikoma Polisi y’Igihugu yafashe abageni n’imiryango yabo ikabashyira muri stade ibaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ibirori bihuje abantu benshi bibujijwe.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nta tegeko mu mategeko dufite rihanisha umuntu warenze ku mabwiriza kujya kurara kuri stade. Iyo babikoze ni uburyo bwo kugorora abantu.”

    Yakomeje agira ati “Umunsi w’ubukwe, ni wo wonyine umuntu ategura kandi akawutegurana ibyishimo, kwicaza umugeni muri stade, polisi iba yirengagije ubumuntu. Ushobora gufata ababyeyi be, n’abandi, undi ukajya kumuca amande wenda nyuma akazajya no kwitaba. Niba ushobora gufata umuntu mu gatimba ukamuraza muri stade, umuntu abona ko utakiri umuntu.”

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

    Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

    Fiona Kamikazi Rutagengwa yahise amusubiza ati “Ntiwamenya ariko byaba umwe, baba batanu ni ukureba bugufi kuko ntacyo byigisha.”

    Ku rundi ruhande, hari abahuje iki gikorwa no gushaka gusebya abantu aho kwigisha no gutanga ubutumwa, bavuga ko nk’iyo bigeze ku byaha bikomeye nko gufata ku ngufu cyangwa se ihohotera rishingiye ku gitsina usanga inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitwararitse.

    Inshuti K. Liliane we yagize ati “Ntibyari bikwiye, birababaje, bagakoresheje ubundi buryo aho kubagaragaza bigeze hariya.”

    Ku rundi ruhande, hari n’abandi bavuga ko ibyo aba bageni bakoze ari amakosa, ko mbere yo kunenga ababashyize muri stade, abantu bakwiye kwibuka amakosa yakozwe.

    Medard ati “Umuntu uwo ari wese aramutse yaragizweho ingaruka na COVID-19 zirimo kuyirwaza no gupfusha ndahamya neza ko atakwandika ibintu nk’ibi ashinja Polisi kubura ubumuntu mu gushyira mu bikorwa iyubahizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki kiburagasani.”

    Ese Polisi yari ikwiye gutwara kiriya gikorwa kuriya?

    Ingingo ibanziriza iya nyuma mu mabwiriza yo ku wa 29 Werurwe 2021 yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 isobanura ko “ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19”. Ishimangira iyo mirongo itatu ya mbere igira iti “Ibirori byo kwiyakira birabujijwe”.

    Abantu bose bamaze iminsi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye bafatirwa mu bikorwa byo kwiyakira nyuma y’imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko na mbere yo gutangira gufata abantu, bari bababuriye ko abategura ibirori n’abageni bashobora kuzajya bisanga muri stade, bityo ko ingamba ziri gukorwa zije nyuma yo kuburira abantu.

    Ati “Rwose ntituzarambirwa, aho ibi bikorwa birenga ku mabwiriza byagaragaye, polisi izajya ihita ihagera.”

    Yakomeje agira ati “Bavuze abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko nta kurenzaho.”

    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yasesenguye igikorwa polisi yakoze, asobanura ko gifite ibyiza n’ibibi ariko ko icy’ingenzi abantu bashyiramo ingufu ari ukwirinda kwica amategeko bayareba.

    Ati “Ni ngombwa ko abantu bubahiriza amategeko, bakumvira inzego zishinzwe umutekano mu gihe hari amabwiriza agomba gukurikizwa.”

    Undi we yavuze ko muri iki gihe Polisi yari igeze ahantu umuntu ayibona ntiyikange ahubwo mukajya inama bityo ko uwo murongo ukwiriye gusigasirwa. Ati “Waba wakoze ikosa ukamuha amaboko akakwambika amapingu”.

    Ati “Nta gihe sosiyete izabaho hatari abantu bari kwica amategeko ariko umuntu wayarenzeho afite uko ahanwa. Buriya ntabwo umuntu umuhana wihanukiriye kuko ahanini abantu batangira kutakwizera.”

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko, aho umunsi ku wundi abapolisi batagoheka, bacunga akantu kose katuma icyorezo cyongera gukaza umurego.

    Hari abagaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize habayeho ukudohoka no koroshya uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, abantu bagatangira gutegura ibirori mu ngo zabo, abandi bagategura iminsi mikuru maze biza gutuma ubwandu bwiyongera mu ntangiriro z’umwaka ibice bimwe na bimwe bisubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abahurije kuri iyi ngingo, basobanura ko abantu bakwiye kumva ko icyo polisi igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo.

    Habuze irya mukuru?

    Umunyarwanda niwe wavuze ati uwakomye urusyo akoma n’ingasire. Uwo ariwe wese biroroshye kubona uruva gusenya uriya mugeni yahuye narwo, ni ibintu byumvikana kandi bigaragarira n’amaso.

    Mbere yo kwifatanya n’abageni mu kababaro, ni ngombwa ko umuntu areba n’urundi ruhande. Umwe mu baganiriye na IGIHE wo mu Karere ka Rubavu warwaye Covid-19, ahamya ko ubwo yanduraga mu Ugushyingo umwaka ushize yari mu birori nk’ibi, agatama karamusabagiza ingamba zo kwirinda arazibagirwa.

    Yamaze iminsi 28 arembye, ahumeka ahatiriza. Uyu munsi yumva Covid-19 nk’umugizi wa nabi ndetse umuntu wese uyikerensa amwamaganira kure.

    Ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, asobanura ko ashingiye ku buremere bw’iki cyorezo bitari bikwiye kubona hari n’umuntu n’umwe wirengagije icyo amabwiriza ateganya.

    Ati “Abantu bakwiye kumva ko polisi icyo igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo. Icyaba cyiza ni ukubahiriza amategeko.”

    Nta wakwifuza ko mwene wabo, umwana we, n’undi baziranye ahura n’ibyo uyu mugeni yahuye nabyo ariko n’ubusanzwe si na byiza ko polisi yinjira mu bukwe. Byari bikwiye ko abantu bakumira ibintu bituma ibirori byabo byitabirwa n’inzego zigenzura amabwiriza ko yubahirijwe, ahubwo bakayubahiriza ku bushake nga gitutu.

    Usibye n’icyo, hari n’ibibazo byinshi abantu bakwiye kwibaza. Ko ubukwe bubamo abakuru, ba basaza ku miryango y’umuhungu n’iy’umukobwa, byagenze bite ngo habure ijambo rya mukuru rikebura abana riti dore amabwiriza avuga ibi na biriya?

    Ababyeyi cyo kimwe n’abantu bakuru bakwiriye nabo kongera kugaruka ku nshingano, bagakebura abakiri bato aho bashatse gutana, bakabashyira mu murongo ukwiriye, ni ko kubarinda bya nyabyo no kubabera ijisho.

    Amategeko avuga ko ibirori bya nyuma y’ubukwe bibujijwe

  • Ni ubwa mbere u Bufaransa bwemeye uruhare muri Jenoside- Senateri Uwizeyimana kuri ‘Raporo Duclert’ –

    Ni ibyasohotse muri Raporo y’Abashakashatsi mu mateka 14, ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, izwi nka ‘Raporo ya Komisiyo Duclert’ [kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert,] yamurikiwe Perezida Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” ndetse bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Senateri Uwizeyimana, Umwanditsi Mukagasana Yolande ndetse n’Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro bagaragaje ko iyi raporo igaragaza intambwe nziza y’u Bufaransa ku kwemera uruhare bwagize muri Jenoside.

    Senateri Uwizeyimana yagize ati “Navuga ngo ni intambwe itewe kuko ni bwo bwa mbere u Bufaransa nka leta bwemeye uruhare bwarwo […] bakoresheje amagambo aremereye cyane y’uko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

    “Uyu munsi icyo ririya jambo rivuze cyangwa icyo iyi raporo ivuze, biragenda bituganisha ahantu u Rwanda n’u Bufaransa dushobora kugira imyumvire imwe ku byabaye mu Rwanda, noneho u Bufaransa bushobora kwemera ko hari amakosa bwakoze.”

    Senateri Uwizeyimana ashimangira ko Raporo Duclert ari intambwe y’ingenzi mu bijyanye no kugana mu cyerekezo cyo gusubizaho umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ibihugu bigahitamo gushyira amatiku ku ruhande bikabana mu mahoro.

    Yakomeje agira ati “Iyi ni intambwe njye mbona y’ingenzi mu bijyanye no kugana mu cyerekezo cyo kongera gusubizaho umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ngatekereza ko ibihugu byahisemo kubana […] ariko ikindi navuga ni uko amakuru turimo kubona avuga ko Perezida Macron ashobora kuza mu Rwanda […] ariko reka twitege ko nyuma y’iyi raporo na we ashobora kuzasaba imbabazi.”

    Mukagasana we yavuze ko mbere na mbere ashima Perezida Macron kuko ku butegetsi bwe u Bufaransa buteye intambwe nk’iyi ku byerekeye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Naramushimye, ni intambwe ikomeye ntari ntegereje ku Bufaransa. Iriya raporo ntihagije ariko ni intangiriro, icyaha cya Jenoside ni icyaha kidasaza n’abuzukuruza bacu n’ubuvivi buzakomeza bubaze Abafaransa.”

    Mukagasana kandi yavuze ko hashize imyaka 27, abarokotse Jenoside bategereje ko u Bufaransa bwakwemera uruhare bwarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “U Rwanda narwo raporo yarwo irakenewe kugira ngo rubwire abana b’Abafaransa ko babeshywe bihagijwe.”

    Raporo Duclert yasohotse mu minsi 11 mbere y’uko Abanyarwanda batangira kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibintu Tom Ndahiro avuga ko ari ubwa mbere muri kiriya gihugu haturutse inkuru nziza.

    Ati “Buri mwaka wenda guhera mu 1994, amakuru yabaga avuye mu Bufaransa ku Rwanda yabaga ari amakuru mabi, buri mwaka baranateguraga bati mbere y’icyunamo tuzashaka ikintu kivuga ibintu bibi kikuraho icyaha gishinja u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka dufite amakuru atandukanye, aya magambo yo kuvuga ngo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa […] Igihugu nk’u Bufaransa cyagize uruhare rukomeye kandi umuntu adashobora kugira uko aruvuga… ku muntu ukurikira amateka ibi yumva icyo bivuze.”

    Tom Ndahiro avuga ko ari paji nshya kuko mu myaka 27 aribwo bwa mbere u Rwanda rwumvise amakuru meza mbere y’icyunamo aturutse mu Bufaransa.

    Mu 2018, ni bwo Perezida Kagame yasuye u Bufaransa, kuva ubwo impinduka ku mubano hagati y’ibihugu byombi zatangiye kugaragara ndetse mu 2019 Perezida Emmanuel Macron yashyizeho komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Impuguke zigaragaza ko ’Raporo Duclert’ yafashije Abafaransa kumva uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bityo bigatuma nabo bumva uko ibintu bihagaze.

    Senateri Uwizeyimana yashimye intambwe yatewe n’u Bufaransa binyuze kuri ‘Raporo Duclert’

  • Ruhango: Umurambo w’umukecuru utaramenyekana wabonetse ureremba mu cyuzi –

    Uwo murambo wabonetse ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 5 Mata 2021, abaturage bawubonye ureremba muri icyo cyuzi bahita babimenyesha ubuyobozi.

    Uwo mukecuru wasanzwe yitabye Imana ari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Byimana, Bucyedusenge Anitha, yabwiye IGIHE ko bamaze gukura uwo murambo muri icyo cyuzi ariko ataramenyekana kuko nta byangombwa basanze afite.

    Ati “Kugeza ubu ntabwo turamumenya kuko nta byangombwa yari afite. Turi kubaza mu Murenge wa Shyogwe ngo twumve ko baba bamuzi.”

    Ku nkengero z’icyo cyuzi bahasanze inkweto n’inkoni bikekwa ko ari iby’uwo mukecuru, akaba yabihasize akiyahuramo.

    Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.

    Amakuru y’ibanze yamaze gutangwa ni uko hari abaturage bahuye n’uwo mukecuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yerekeza kuri icyo cyuzi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru nyayo kuri uwo murambo.

    Icyuzi cya AIDER cyasanzwemo umurambo w’umukecuru kiri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango

    [email protected]