Tag: featured

  • Nyanza: Ibyishimo ku miryango 12 y’abarokotse Jenoside yahawe inzu zo kubamo –

    Abagize iyo miryango bavuze ko n’ubwo bari bamaze igihe kinini batagira aho kuba heza bishimira kuba Leta itabatereranye bikaba ari akarusho ko bahawe inzu zo kubamo nziza ku munsi ubanziriza uwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Izo nzu bahawe zubatse ku buryo bw’inzu imwe irimo ebyiri, aho inzu y’umuryango umwe ifite uruganiriro, ibyumba bibiri, igikoni, ubwiyuhagiriro n’ubwiherero.

    Buri muryango wahawe intebe n’ibitanda bibiri biriho matola ndetse banahabwa ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza.

    Kayitesi Denyse uri mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Mbuye, yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa.

    Ati “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Kuva navuka ni bwo nishimye, ndashimira Leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”

    “Ndi mu barokokeye ku Ibambiro kuko ni njye babanje muri ruriya rwobo ariko navuyemo. Ndashimira ubuyobozi ko butantereranye kandi nanjye sinzabakoza isoni.”

    Ntabwo ari Kayitesi wenyine ufite iri shimwe kuko bagenzi be nabo bavuga ko ubuyobozi bwiza ntacyo babunganya kuko iyo ufite aho kuba uba ufite ubuzima.

    Jean Claude wabanaga na nyirakuru mu icumbi bakodeshaga yavuze ko bakorewe igitangaza gikomeye.

    Ati “Iyi nzu twahawe nzayifata neza rwose, nyicungire umutekano. Ikirahure nikigira ikibazo nzareba uko nagisubizamo, ubu nta mugore mfite kubera ko muri Jenoside bamvunaguye nkavanamo ubumuga ariko Leta yacu ishimwe cyane ibyo inkoreye birakomeye n’ubwo namugaye sinzabura guteza imbere igihugu cyanjye mu bushobozi buke mfite .”

    Uwineza Julienne we yavuze ko ibyo bakorewe ari nk’aho ari abageni kuko ntacyo babimye.

    Ati “Nari maze imyaka myinshi ntagira aho kuba, rwose ibi bintu ntaho ndabibona kuko ubu ndi buryame nsinzire, ibihuru nabivuyemo. Byose turabifite ibyo kurya, ibikoresho, uburiri bwiza. Imana ibahe umugisha kandi mudushimire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abahawe inzu kuzifata neza no gukomera muri ibi bihe igihugu kigiye kwinjiramo byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ubutumwa tubaha ni ubwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wavuze ko abarokotse Jenoside bagomba kugira aho baba kandi hanoze. Mufite igihugu kandi kirabakunda aho mudashoboye ubuyobozi burahari ngo bubafashe.”

    “Intego yacu ni uko Jenoside itazongera kuba. Izi nzu rwose ni izanyu muzigubwemo neza ariko mukomeze no kwirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo ibyiza bikomeze bitugereho.”

    Inzu zatashywe kuri uyu wa Mbere ni esheshatu z’imiryango 12 zuzuye zitwaye miliyoni 123 Frw. Zubatswe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021, Akarere ka Nyanza gateganya kubakira imiryango 35 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amacumbi.

    Inzu zatashywe kuri uyu wa Mbere ni esheshatu z’imiryango 12 zuzuye zitwaye miliyoni 123 Frw

    Inzu bahawe zirimo ibikoresho byose n’umuriro w’amashanyarazi

    Buri muryango wahawe inzu n’ibikoresho birimo intebe zo mu ruganiriro

    Bahawe ibikoresho birimo n’ibiryamirwa

    Bahawe n’ibikoresho bitandukanye birimo ibyo ku meza n’iby’isuku

    Byari ibyishimo ku miryango yahawe izi nzu kuko yemeza ko bigiye kuyihindurira ubuzima

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme (uhagaze) aganira n’umwe mu bahawe inzu

    Ntazinda Erasme yasabye abaturage kuzafata izi nzu neza no gukomera muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    [email protected]


  • Ni nde ukwiye kuryozwa ibyaha bikomeye bishinjwa Mitterrand n’ibyegera bye –

    Umwanzuro wa raporo ya Komisiyo Duclert, ushimangira ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe François Mitterrand, bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bugakomeza gufasha ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal kandi bubizi ko abatutsi bari kwibasirwa.

    Raporo ivuga ibihe bitandukanye, amabaruwa, ibiganiro n’inzinduko zitandukanye abayobozi b’u Bufaransa n’u Rwanda bagize guhera mu 1990, kandi bikagaragara ko Abatutsi bari bari kwibasirwa mu gihugu ariko u Bufaransa ntibugire icyo bukora ngo buhagarike inkunga bwahaga Habyarimana cyangwa ngo bumucyahe.

    Raporo ivuga kuri Opération Noroît ubwo ingabo z’u Bufaransa zoherezwaga mu Rwanda mu 1990 ngo zitange umusanzu ku ngabo za Habyarimana zari zugarijwe n’ibitero bya FPR Inkotanyi. Igaragaza uburyo izo ngabo zakomeje kuba mu Rwanda kandi icyazizanye cyararangiye, ubufasha bw’imyitozo zahaye Interahamwe n’igisirikare cya Leta kugeza kuri Opération Turquoise yafashije Leta yakoraga Jenoside guhungira muri Zaïre, nubwo ho raporo isa n’iruma ihuha kuko nta byinshi ihagaragaza kandi bizwi ko u Bufaransa bwakomeje gufasha abari bamaze gukora Jenoside ngo bagaruke ku butegetsi.

    Raporo kandi igaragaza inyandiko zemeza ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashaga Habyarimana bubizi ko hari ikintu kibi kiri gutegurirwa Abatutsi, dore ko hagati ya 1991 na 1992, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda na we hari telegaramu yoherereje abamukuriye avuga ko Abatutsi mu Rwanda bafite ubwoba ko bashobora gukorerwa Jenoside.

    Igitangaje, ni uko raporo igaragaza ko u Bufaransa bwafashije Habyarimana, gusa igashimangira ko ibyo byakozwe byose ‘atari ubufatanyacyaha’ mu mugambi wa Jenoside.

    Ubufatanyacyaha burigaragaza ku Kazu ka Mitterrand…

    Prof Vincent Duclert uyoboye Komisiyo yakoze iyo Raporo, yabwiye abanyamakuru ko iby’ubufatanyacyaha muri Jenoside ari ijambo rikoreshwa mu butabera, ngo kandi bo ni abashakashatsi ariyo mpamvu batarikoresheje.

    Umunyamategeko Richard Gisagara uba mu Bufaransa, yabwiye IGIHE ko atemeranya na Duclert kuvuga ko u Bufaransa nta bufatacyaha mu mugambi wa Jenoside bwabaye.

    Yagize ati “Iyo avuga ubufatanyacyaha, areba ubufatanyacyaha bwa Leta nk’igihugu, ariko ntabwo yigeze yibaza ikibazo ati ‘ese hari ubufatanyacyaha bw’umuntu ku giti cye?’ Mitterrand we yarapfuye nta we uzamukurikirana, ariko hari abantu bakiriho. Muri raporo avugamo abantu yitaga nk’Akazu kihariye ka Mitterrand.”

    “Abari bakagize barazwi, ni General Quesnot, General Huchon, Hubert Védrine, abo bantu batatu nibo ibintu byose byanyuragaho. Nibo batangaga amabwiriza ajya mu basirikare, nibo batangaga umurongo ugomba gukurikizwa batanyuze ku nzego za Leta, zashyizweho mbere.”

    “Abo bantu baheje inzego za Leta, amakuru yose atari mu murongo wabo bakayirengagiza, umuntu wese ubabwiye ikintu badashaka kumva bakamushyira ku ruhande.”

    Jenerali Christian Quesnot uvugwa mu Kazu ka Mitterrand, yari umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995.

    Ni we wamenyeshaga ubuyobozi bw’ingabo ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, byaba ibyakorwaga ku buryo buzwi cyangwa bwihishe. Mu nyandiko zose yagejeje kuri Perezida Mitterand, Christian Quesnot yasabiraga ubufasha bukomeye ubutegetsi bwa Habyarimana n’ingabo zabwo.

    Mu gihe cya jenoside, Christian Quesnot yavuganaga kenshi na Perezida wa guverinoma yakoraga jenoside,Théodore Sindikubwabo akanasaba perezida Mitterand ko u Bufaransa bwaha ingabo za FAR ubufasha bwa gisirikare.

    Jenerali Jean-Pierre Huchon na we ugaruka kenshi muri raporo, yari yungirije Jenerali Quesnot kuva muri Mata 1991 kugeza muri Mata 1993, nyuma aba umuyobozi ushinzwe iby’ubutwererane mu bya gisirikare kuva muri Mata 1993 kugeza mu Kwakira 1995.

    Mu kazi ke,yashimangiye ibitekerezo by’ivanguramoko anahuza ibikorwa by’itangwa ry’intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byagenerwaga aba FAR mbere ya jenoside no mu gihe yakorwaga.

    Muri Gicurasi 1994, i Paris, Jean-Pierre Huchon yakiriye inshuro nyinshi mu biro bye abayobozi ba Leta yakoraga Jenoside.

    Ni mu gihe Hubert Védrine yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

    Raporo Duclert igaragaz ako inyandiko nyinshi za Mitterrand ari we wazakiraga akazisoma kandi akamuha inama ku cyakorwa. Uyu mugabo w’imyaka 73 kandi avugwaho kuba umwe mu bashyigikiye ko abari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, bahabwa rugari bagahungira muri Zaïre.

    Umunyamategeko Gisagara avuga ko ibihamya Raporo Duclert igaragaza bihagije ku bufatanyacyaha bw’abantu ku giti cyabo, aho kuba ubw’igihugu muri rusange.

    Ati “Inyito [Duclert] atanga ku bufatanyacyaha, ku bwanjye itandukanye n’inyito inkiko mpuzamahanga zigenderaho zibisuzuma. We avuga ko umuntu kugira ngo yitwe umufatanyacyaha agomba kuba ahuje umugambi n’uwo afatanyije na we icyo cyaha. Amategeko siko abivuga, ntabwo avuga ko ugomba kuba uhuje umugambi n’uwo muntu. Upfa kuba waramuteye inkunga ihagije kugira ngo agere ku mugambi we.”

    Umwanditsi w’ibitabo akaba n’inzobere muri Politiki, Dr Jean Paul Kimonyo na we yemeza ko ibyo raporo igaragaza, harimo ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside nubwo raporo yirinze kubikomozaho.

    Ati “Ibiri muri raporo bihabanye n’umwanzuro wa raporo uvuga ko u Bufaransa butabaye umufatanyacyaha muri Jenoside kubera igisobanuro raporo iha ijambo ubufatanyacyaha.Ushobora kuba umufatancyaha wa Jenoside niyo waba udahuje umugambi n’abakora Jenoside.’

    Kimonyo yabwiye IGIHE ko kuri we abona u Bufaransa ahubwo budashaka gukurikirana abantu babwo bakekwaho uruhare muri Jenoside kubera impamvu za politiki.

    Umusesenguzi mu bya Politiki akaba n’umunyamakuru, Albert Rudatsimburwa kuri uyu wa Mbere yabwiye RBA mu kiganiro Waramutse Rwanda, ko nubwo u Bufaransa butemera ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihamya batanga bibigaragaza.

    Ati “Igikuru nuko nibura bavuze ko byose byakozwe n’umuntu umwe ari we Mitterrand, ntakorane n’inzego za Leta nkuko zakagombye gukora no gukorana. Ntabwo bemera uruhare muri Jenoside ariko barabigaragaza ahantu hose ko icyaha cya Jenoside cyakozwe kandi batanzemo ubufasha.”

    Kuri Gisagara, ntabwo u Bufaransa aribwo buzafata iya mbere mu kugeza mu butabera abakiriho bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Igikurikiyeho, imiryango yindi wenda ishaka kugeza mu butabera ibijyanye na Jenoside ari uguhakana Jenoside cyangwa abayigizemo uruhare, bashobora gufata iya mbere bakajya mu rukiko. Njye ndabona iyi raporo ishobora kuba intangiriro kugira ngo hagire ibindi bikurikiraho.”

    Icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside gihanwa n’amategeko y’u Bufaransa, aho ugihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo cya burundu.

    Muri Raporo Duclert hagaragaramo abandi bagiye bagira uruhare mu gufata ibyemezo n’ibikorwa byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nka Amiral Jacques Lanxade wabaye umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida François Mitterand kuva muri Mata 1989 kugeza muri Mata 1991, nyuma aba umugaba w’ingabo (kuva Mata 1991 kugeza Nzeri 1995).

    Hari Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995, Jenerali Jean-Claude Lafourcade yari umuyobozi w’ikirenga w’ingabo z’abafaransa zari muri Turquoise, Jacques Hogard wari umuyobozi wa Turquoise i Cyangugu, Colonel Jacques Rosier wari umuyobozi w’ibikorwa byihariye (COS) muri zone “Turquoise” n’abandi.

    Mitterrand yari inshuti ya Habyarimana wayoboraga Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mitterrand ashinjwa ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Minisitiri Gatabazi yasobanuye intandaro yo gushyira bimwe mu bice by’Amajyepfo muri ‘Guma mu Rugo’ –

    Kuva ku wa 7 Mata 2021, imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’ubusesenguzi ku miterere y’icyorezo cya Covid-19, bwakozwe n’inzego zishinzwe ubuzima.

    Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ni iya Ruhashya na Rwaniro yo mu Karere ka Huye; Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Murenge wa Ruhashya ibipimo by’abandura muri iyi minsi byageze kuri 15,8%, Umurenge wa Rurambo muri Nyaruguru ufite 13%.

    Indi Mirenge Mamba nka ufite 6,7%, Umurenge wa Kansi wo ni 8%, Umurenge wa Gikonko ufite 8.3%, Umurenge wa Rwaniro ufite 10%.

    RBC igaragaza ko ku wa Mbere tariki 5 Mata, mu Karere ka Huye hose hafashwe ibipimo 1648 hagaragaramo abantu 84 banduye Coronavirus ni ukuvuga 5,1%. Muri Gisagara hafashwe ibipimo 1095, hagaragaramo abanduye Coronavirus 49, ni ukuvuga 4,5%.

    Mu Karere ka Nyaruguru hapimwe 1557 habonekamo abanduye 48, ni ukuvuga 3,1%, muri Ruhango abapimwe ni 1944 habonekamo abanduye 46 bangana na 2,4% mu gihe mu Karere ka Nyanza hapimwe abantu 1726 muri bo abagera kuri 33 basanganwa Coronavirus, bivuze ko ubwandu bwari kuri 1.9%.

    Mu bishyirwa mu majwi nk’ibiri guteza ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu Ntara y’Amajyepfo harimo kuba abaturage batacyambara agapfukamunwa, abandi bagaragara hirya no hino mu tubari bari kunywa inzoga ndetse n’abandi bagisengera mu ngo.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Gatabazi yatanze urugero rw’ibipimo byafatiwe mu isoko rya Huye, mu bantu 100 bapimwe hagaragaramo abantu 10 bafite Coronavirus. Ibi ngo ni ikibazo gikomeye kuko hari abaturage baturuka mu bindi bice by’iyi ntara baje guhahira muri iryo soko.

    Yakomeje avuga ko hari n’ibindi bipimo byagiye bifatwa mu turere twa Gisagara aho bagiye hari nk’aho mu bantu 100 wasangaga nibura 20 cyangwa 25 banduye Coronavirus, ariko wabigereranya mu bipimo biba byafashwe muri buri karere ugasanga ibipimo biri hejuru cyane.

    Ati “Kubera urujya n’uruza rw’abaturage rero ugasanga ibyo ubiretse abantu bagakomeza bakagenda, bakava mu mirenge bajya mu yindi, bakava mu masoko bajya mu yandi, mu kanya gato mu gihe kitarenze n’icyumweru kimwe, Covid-19 yaba yafashe Intara yose y’Amajyepfo abantu bakandura ari benshi kandi kubicunga ntabwo byaba bicyoroshye.”

    Yakomeje agira ati “Ibirenze kuri ibi bipimo nta kindi gikorwa usibye gusaba abaturage ngo bagume mu rugo dukomeze gupima, dukomeze no gukurikirana abanduye, dukomeze no kubafasha noneho nyuma y’iyo minsi abantu bashobore gusubira mu buzima busanzwe.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko abaturage bashyizwe muri Guma mu rugo kandi badafite ibibatunga [Bamwe batungwaga n’uko bakoze] barashyirirwaho uburyo bwo gufashwa kubona ibibatunga nk’uko leta isanzwe ibikora.

    Inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye na Minaloc ndetse na Polisi y’Igihugu zasabye abatuye mu Ntara y’Amajyepfo n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi birinda barinda abo bari kumwe n’abandi.

    Minisitiri Gatabazi amaze iminsi mu ruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo

  • Onomo Hotel yashumbushije ba bageni baraye muri stade ku munsi w’ubukwe –

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko abantu 57 barimo abageni, ababagaragiye ndetse n’abo mu miryango yabo ari bo bafashwe ku wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021.

    Aba bose bafatiwe mu rugo rwa nyiri hotel Rain Bow bari mu muhango wo gusaba no gukwa. Igitekerezo cyo gukorera ibirori mu rugo cyafashwe nyuma y’uko hotel byagombaga kuberamo yafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

    Nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ateganya ko ubukwe bwitabirwa n’abantu batarenze 20, ndetse ntihabe imihango yo kwiyakira, bajyanywe muri Stade ya Kicukiro kugira ngo bigishwe ku kwirinda COVID-19 ndetse buri muntu yaciwe amande.

    Iyi nkuru yakiriwe mu buryo butandukanye; mu bitekerezo uruhuri byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaje ko bitari bikwiye ko umugeni uri mu gatimba arazwa muri stade ariko abandi bagashimangira ko uwakosheje akwiye kubibazwa hatitawe ku wo ariwe.

    Umugeni wicajwe muri stade ari mu gatimba yakuruye impaka!

    Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ubwo amafoto y’abageni yatangiraga gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abantu bayakiriye bitandukanye.

    Hari uruhande rw’abagaragaje ko ibyakozwe na Polisi byari mu nshingano zayo kandi bigomba kubera isomo abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko ‘Coronavirus itagirira impuhwe uwakoze ubukwe’.

    Aba ariko ntibabyumvise kimwe n’ababona ko ibyakozwe na Polisi yaraje abageni muri Stade ari amahano, ahubwo hari hakwiye gushakwa ubundi buryo bwo guhana abarenze ku mabwiriza batajyanywe muri stade.

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

    Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

    Uwitwa Karangwa Sewase yagize ati “Mu miterere y’abantu, twifitemo kwikunda gukabije. Ugeze aho barimo kongerera abantu umwuka kubera Covid-19 ubwo twaza kumenya neza ibyo twita iby’i #Rwanda. Utabusya abwita ubumera. Nibe n’urayemo buracya agataha. Urwaje uwe warembye, uwapfushije uwe, akarimi gasize umunyu ntiyakumva.”

    Abageni barajwe muri stade bashumbushijwe kurara muri hotel!

    Nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku nkuru y’abageni barajwe muri stade, bamwe batangiye gukusanya amafaranga nk’uburyo bwo kubashumbusha no kubafasha kwishyura ‘ukwezi kwa buki’.

    Uretse abo ariko, hari abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ubushake bwo gufasha aba bageni mu rwego rwo kubahumuriza nka Onomo Hotel Kigali yemeye gushumbusha aba bageni, ijoro baraye muri stade bakarirara muri hotel.

    Umuyobozi wa Onomo Hotel Kigali, Emile Nizey, yabwiye IGIHE ko n’ubwo batemeranya n’ibyo abageni bakoze kuko barenze ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ariko bazirikanye ibyishimo bagombaga kugira ku munsi wa mbere w’ubukwe bwabo.

    Yagize ati “Ibyo twakoze ntabwo ari uko twemeranya na bo mu byo bakoze, barenze ku mabwiriza barabihanirwa, ibyo byo ntacyo twabirenzaho. Gusa n’ubwo abantu bamwe byabababaje ko ari abageni babihaniwe ariko ntibibuza ko bakoze ikosa. Kuba Polisi yarabahannye nta kibi yakoze, yakoze ibiri mu nshingano zayo.”

    Yakomeje agira ati “Twebwe nka hotel ubundi yishimira gushimisha abantu, nyine twabonye ko babihaniwe ni byo ariko twibuka ko bari bafite ijoro nakwita iry’umunezero kuko ni ubuzima bushya bari batangiye […] Twabonye abantu kuri Twitter babisaba turavuga tuti twabashumbusha ijoro bivukije, bakaza bakarara muri hotel kandi bakishima bakumva ko batangiye urugo rwabo neza.”

    Emile Nizey kandi yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko yashyizweho n’inzego zibishinzwe ndetse mu nyungu rusange z’abaturage.

    Iyi hoteli y’inyenyeri eshatu iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko kuri Sopetrad, ifite ibyumva birenga 109 byo kuruhukiramo. Inyubako zayo zitatswe Kinyarwanda n’ibiseke, imigongo n’ibindi bishushanyo by’ubugeni bikoreshejwe amase avanze n’ibyondo biri mu mabara atandukanye mu buryo bunogeye ijisho ry’ubireba.

    Mu bakozwe ku mutima n’aba bageni harimo abakobwa bagize itsinda rya Mackenzies rihagarariwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020.

    Iri tsinda rigizwe n’abakobwa batatu ryemeye ko binyuze mu iduka ryabo ricuruza imyenda mu cyo bise ‘Zöi Design’ bazafasha uriya muryango mushya bakawuha imyambaro.

    Mu butumwa umwe mu bayihagarariye yanyujije kuri Twitter yagize ati “Zöi yifuza kubaha imyambaro bahisemo. Bahawe ikaze igihe icyo aricyo cyose.”

    Usibye aba hari n’abandi bishyize hamwe mu gukusanya inkunga yo gufasha aba bageni binyuze kuri SavePlus, ahamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw mu gihe intego bihaye ari ukugeza kuri miliyoni 1.5 Frw.

    Izindi nkuru wasoma:

    -  Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    -  Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire

    Onomo Hotel yashumbushije abageni baraye muri stade ku munsi w’ubukwe, ibemerera kuyiraramo ijoro ryose

  • Nyamasheke: Ababyeyi batewe impungenge n’ibyumba by’amashuri bimaze imyaka 40 byubatswe –

    Kuri iri shuri ribanza rya Gatebe hari ibyumba icyenda birimo bitandatu byubatswe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye bw’akarere hamwe n’umuganda w’abaturage mu mwaka wa 2017 ariko ibindi bitatu birashaje kuburyo ubona ko bishobora guteza impanuka.

    Aha niho bamwe mu babyeyi bahera bavuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bukwiye kwihutira kuvugurura iri shuri kuko rifite ibisenge bishaje n’ibikuta bishaje kuburyo bishobora guteza impanuka abana baryigiramo.

    Nzabura Simeon yagize ati “Ririya shuri rirashaje kuko ryubatswe muri mu 1982 urumva ko rikuze ariko twashima y’uko batwubakiye ariya atandatu ariko ririya naryo rikenewe kubakwa. Ntabwo rijyanye n’igihe tugezemo kuko imireko yaraguye, amabati arashaje, urumva ko uwarivugurura byafasha.”

    Nyiravuganeza Josephine yunzemo ati “ririya shuri rishaje naryizemo mu 1995, ubona rishaje kuburyo rikwiye kubakwa.”

    Umuyobozi w’ishuri rya Gatebe, Karimunda Emmanuel yavuze ko aya mashuri nabo abahangayikishije kuko ashaje ariko akemeza ko babigejeje ku buyobozi bw’akarere kandi ko bizeye ko azubakwa vuba.

    Ati “Araduhangayikishije nkuko mubibona, iyo umuntu akorera ahantu hatari heza ibyo akora nta musaruro bigira. Iyo imvura iguye abana baba bafite ikibazo bakeka ko anabagwira kandi anava ariko twatanze raporo ku buyobozi.”

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko ibyo byumba bigomba kubakwa nubwo atagaragaza igihe.

    Ati“Icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi ni uko tugiye kwihutira kuvugurura ririya shuri kugira ngo abana babashe kuyigiramo ariko by’umwihariko dufite na gahunda yo kuvugurura ibigo byose bishaje mu karere ka Nyamasheke. ”

    Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke hubatswe ibyumba by’amashuri 756 n’ubwiherero 1080. Harimo ibitaruzura neza ariko akarere kemeza ko ukwezi kwa kane kuzasiga yose yuzuye.

    Iri shuri rirashaje kuko ryubatswe mu mwaka wa 1982 akaba ariyo mpamvu bifuza ko ryavugururwa cyangwa hakubakwa irindi

    Ibyumba bitandatu bubakiwe na RDF nibyo byiza bihari bakifuza ko n’ibindi byamera nk’ibi

  • Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade –

    Uwo muturage ngo yabajije umupolisi niba ubukwe bwemewe, asobanura ko amakuru afite ari uko hari hotel yitwa Rainbow yo ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yakiriye amafaranga yo kuzafasha abo bageni mu birori byabo, gusa igihe kigera ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Bivugwa ko uwo muturage bishoboka ko ari umuntu uzi neza imiryango yari yakoresheje ubukwe, yakomeje atanga amakuru ko nubwo iyo hotel ifunze, nyirayo yemeye kuzabashakira ahandi ho kwiyakirira, kandi ko azanabafasha n’umubare w’abantu ukiyongera.

    Ngo muri ubwo bwumvikane, nyiri iyo hotel yahise ashyiraho umuntu uzarangira abantu baturutse mu ntara aho ibirori bizabera kuko abenshi batari bahazi. Ibyo byose ngo yabikoraga agamije kudasubiza amafaranga yari yarahawe na bene ibirori.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko Polisi yahise itangira gukurikirana, iza kubona nimero y’umuntu uri gushyira ku murongo ibyo birori, abajijwe avuga ko nta biri gutegurwa ndetse aburirwa ko mu gihe hagira ibirori biba, abazaba babiteguye bazahanwa.

    Umuturage wari uhari ubwo aba bageni bafatwaga, yabwiye IGIHE ko ku wa Mbere tariki ya 5 Mata ahagana saa Tatu z’igitondo, abantu batangiye kugera ku nyubako ya nyiri Rainbow Hotel, polisi irabimenya ihita ijyayo. Mu kugerayo, ngo yasanze abantu 57 bari muri uwo muhango mu rugo.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko umugeni ariwe wari watsimbaraye avuga ko ubukwe bwe bugomba gutaha neza nta nkomyi. Ati “Umugeni we yashakaga ibirori, yaravugaga ngo bigomba kuba rwose.”

    Hari amakuru avuga ko mu nama y’ubukwe, hari haganiriwemo uburyo ubukwe buzaba, bemeza ko abantu 70 bazitabira ndetse ngo abakuru mu miryango bagerageje gukomakoma, umugeni abumvisha ko nta kibazo kizabaho.

    Bamwe bikingiranye mu cyumba

    Bivugwa ko ubwo Polisi yageraga muri urwo rugo, nyirarwo yikingiranye mu cyumba ari kumwe n’abakecuru babiri barimo umwe urwaye umutima. Abandi bikingirana mu bwiherero no mu zindi nzu zari aho.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko abana n’abakozi babeshye, bakanga kuvuga aho nyir’urugo ari, ndetse umugore we wari i Musanze akavuga ko umugabo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe ngo Polisi yatwaye abantu yari yafashe ariko bamwe banga kugenda bavuga ko hari abakecuru babiri basigaye barimo n’urwaye.

    Bivugwa ko byabaye ngombwa ko Polisi yasubiye inyuma ishakisha inzu yose irababura, hasigara icyumba kimwe cyari gikinze ari nacyo cy’umuryango. Umugore wo muri urwo rugo ngo yarahamagawe kuri telefoni avuga ko ariwe wagikinze atwara urufunguzo i Musanze.

    Polisi yatangiye gushaka uko yakwinjira muri icyo cyumba kuko amajwi y’abatabarizaga abo bakecuru yari akomeje kuba menshi. Aho bari mu cyumba ngo bahise bibwiriza barafungura bumvise ko Polisi igiye kwica urugi, mu gusaka haza no kugaragaramo na nyir’urugo ari nawe nyiri Rainbow Hotel.

    CP Kabera ati “Ikibazo si Polisi”

    Nyuma y’aho aba bageni bafashwe bakajyanwa muri Stade umukobwa acyambaye agatimba, ibitutsi byabaye byinshi kuri Polisi y’Igihugu, abantu bayishinja kutagira ubumuntu, ko icyo yakoze ari ugukoza isoni abageni aho kubafasha guhinduka.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bantu bakoze amakosa babizi nkana, ndetse ko bari baburiwe ariko bakabirengaho. Yasabye abantu kwirinda kugira Polisi ikibazo.

    Ati “Ubutumwa twabaha ni uko bareba aho ikibazo kiri, ikibazo si Polisi, si amabwiriza, ni abantu batumva, bigishijwe igihe kirekire, ingamba zikoroshywa ariko bo bagakomeza bakagaragara barenze ku mabwiriza. Bishaka gushyira ikibazo aho kitari.”

    Kamwe mu duce abari bitabiriye ibirori baturutsemo kashyizwe muri Guma mu Rugo

    Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo abantu benshi bari baturutse mu Karere ka Nyaruguru kamwe mu dukomeje kwibasirwa cyane n’icyorezo cya Covid-19.

    Kugeza ubu, i Nyaruguru hamaze kwandura abantu 366 ndetse ubwiyongere bw’icyorezo buri gukaza umurego muri iyi minsi kurusha uko byari bimeze. Kuri uyu wa Mbere kabonetsemo abantu icyenda banduye, basanga 18 bari babonetse ku Cyumweru mu gihe ku wa Gatandatu bari umunani naho ku wa Gatanu ari 24.

    Ubu bwiyongere bw’ubwandu bwatumye kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Umurenge wa Ruramba wo muri ako Karere.

    Abageni bagiye kugobokwa

    Ibyabaye kuri aba bageni byakoze ku mutima abantu benshi, biyemeza kubafata mugongo mu gahinda bagize maze batangira gukusanya inkunga yo kubatwerera kugira ngo bazabone uko bakora ukwezi kwa buki kwabibagiza ibitaragenze neza.

    Ku rubuga rwa Save Plus hatangiye gukusanyirizwaho amafaranga yo kubafasha, aho intego abarutangije bihaye ari ugukusanya miliyoni 1,5 Frw. Mu masaha ane gusa, hamaze gukusanywa asaga ibihumbi 300 Frw.

    Ku rundi ruhande, Onomo Hotel yemeye kuzabacumbikira ijoro ryose, maze umuhanzi DJ Pius mu gushima iki gikorwa avuga ko yiteguye kumara icyumweru muri iyi Hotel ari kumwe na Producer we MadeBeats bari gukora EP bazita “Muri Stade”.

    Ikindi kandi inzu ihanga imideli ya Zoï nayo yiyemeje kuzabaha imyambaro bashaka nta kiguzi.

    Magingo aya, nyiri Rainbow Hotel wakiriye aba bantu arafunzwe, dore ko ari isubiracyaha akoze mu kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Aba bageni batangiye gufashwa ku buryo bazagira ukwezi kwa buki kwiza

    Aba bageni bajyanywe muri stade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19; bivugwa ko umugeni ariwe watsimbaraye ku bukwe

  • Nyaruguru: Ikibazo cy’ishwagara bemerewe na Perezida Kagame cyongeye kugaragarizwa inzego –

    Icyo kibazo bakigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo abo mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu bari basuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yavuze ko ubutaka bwabo busharira ku buryo iyo hadahinzwe hakoreshejwe ishwagara, batabasha kweza.

    Ati “Twifuza ko ishwagara yajya itugeraho mu buryo bwa ‘nkunganire’ kandi ikaza ari nyinshi kuko hasanzwe haza nkeya ihenze.”

    Kuri icyo kibazo, ubuyobozi bwasobanuriye Minisitiri Gatabazi ko ishwagara iri muri ‘nkunganire’ ariko ikibazo gikomeye ari uko igera mu Karere ka Nyaruguru ihenze.

    Sibomana Saidi, umwe mu bagize itsinda ryashyizweho ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye, yavuze ko icyo kibazo cy’ishwagara kiri mu byo bamaze kubona ko kibangamye mu Karere ka Nyaruguru

    Ati “Ishwagara iri muri ‘nkunganire’ ariko ikibazo kirimo gikomeye ni uko igera hano ihenze kubera ikiguzi cy’urugendo rwa hano ndetse n’imihanda itameze neza. Kuko inyinshi bayivana i Rusizi indi bakayivana i Musanze, ijya kugera hano ihanze cyane.”

    Hasobanuwe ko kubera urwo rugenda byatumye kuri ubu ishwagara igera ku muturage igura 60 Frw cyangwa ikaba yagera no kuri 65 Frw ku kilo kimwe.

    Ikindi cyavuzwe ni uko uburyo ishwagara izanwamo busa n’ubudasobanutse kuko hatabanza kurebwa umubare w’abayikeneye, bigatuma haza nkeya idakwiye abahinzi.

    Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy’ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba kandi yabiganiriyeho n’izindi nzego basanga byaba byiza ishyizwe muri ‘Smart Nkunganire’.

    Ati “Basobanuye neza icyo bifuza, bifuza ko ishwagara yashyirwa muri ‘Smart Nkunganire’ noneho abayishaka bakajya bayisaba bunganiwe na Leta kandi na Leta nayo irabyemera ko ishwagara yaza abaturage bakajya bishyura 50% na Leta ikabishyurira 50%.”

    “Turavugana na Minisitiri ubishinzwe na RAB kugira ngo byinjire muri Smart Nkunganire ikibazo bari bafite kibe kirakemutse, izajye iza bayitumijeho kuko hari abayifuza hakaze nkeya kandi abayifuza ari benshi. Turabikurikirana kandi igisubizo kizaboneka vuba.”

    Smart Nkunganire ni uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo umuhinzi yunganirwe na Leta. Icyo gihe umuhinzi akoresha telefone ye anyuze kuri *774# noneho akagaragaza ingano y’imbuto n’inyongeramusaruro azakenera.

    Ibyo bikorwa mbere ya buri gihembwe cy’ihinga ku buryo abiyandikishije bose babasha kubona imbuto n’inyongeramusaruro basabye bunganiwe. Bisobanuye ko n’ishwagara iramutse ishyizwe muri Smart Nkunganire ikibazo cyayo cyaba gikemutse.

    Abahinzi bagaragaje ko no guhinga ku materasi y’indinganire byatumye umusaruro wiyongera, bifuza ko n’aho ataragera n’aho yakorwa kugira ngo bakomeza kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru mu biganiro na Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi yijeje abahinzi ko icyo kibazo cy’ishwagara agiye kugikurikirana ku buryo gikemuka vuba

    Rurangwa Jéremie wo mu Murenge wa Ruheru yagaragaje ko ishwagara bemerewe n’Umukuru w’Igihugu itabageraho uko bikwiye

    [email protected]


  • Imirenge itandatu yo mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu rugo –

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minaloc, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata 2021, rivuga ko ibyo bice bishyizwe muri Guma mu Rugo nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya Covid-19 m Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko uturere dutatu.

    Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ari iya Ruhashya, Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

    Minaloc yavuze ko abatuye muri iyi mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda. Ni mu gihe amasoko acuruza ibiribwa yemerewe gukora ariko umubare w’abayajyamo ugomba kugabanywa.

    Ikomeza igira iti “Muri iyi mirenge insengero zose zirafunze, icyakora imirenge yashyizwe muri guma mu rugo mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, umunsi wo gusenga ni umwe mu cyumweru aho kuba ibiri.”

    Mu yandi mabwiriza yashyiriweho iyi mirenge itandatu harimo kuba imirimo ikoresha abantu benshi hazajya hakora 50%, y’abakozi kandi abemerewe gukora babanze kwemezwa n’itsinda ribishinzwe ryashyizweho n’Akarere mu kurwanya Covid-19, nyuma yo gusuzuma ubwihutirwe bwayo.

    Minaloc yakomeje igira iti “Imirimo yo kubaka Gisagara Peat Power Plant mu Karere ka Gisagara ibaye ihagaze, hazasigara hakora abakozi b’ingenzi babanje gupimwa Covid-19 ndetse bakanacumbikorwa mu kigo.”

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yatanzwe n’inzego z’ubuzima no gutanga amakuru mu gihe hagize ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus bahamagara ku murongo wa 114 washyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

    Umurenge wa Kansi muri Gisagara ni umwe mu yashyizwe muri Guma mu rugo

  • Bugesera: Bamenye akamaro ko kwizigamira nyuma yo kubona ingaruka za Covid-19 –

    Ibi babitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021,ubwo imiryango 250 yagizweho ngaruka na Covid yahabwagwa ibiryo byo kurya kuri Pasika birimo umuceri,amavuta ,kawunga, ibishyimbo, isukari mu rwego rwo kuyifasha.

    Buri muturage yahawe ibiro 5 by’umuceri, akajerekani k’amavuta n’ibiro bitanu by’ifu ya Kawunga.

    Aba baturage bavuga ko bishimiye ibiryo bitandukanye bahawe kuko bizabafasha cyane cyane muri ibi bihe abana babo bari mu biruhuko.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko mbere y’uko Covid igera mu Rwanda basesaguraga cyane kandi batari bazi gahunda yo kwizigamira bakanashimangira ko iki cyorerzo cyatumye bamenya kwizigamira.

    Mukahirwa Alice wo mu murenge wa Mareba, yemeza ko kuba ahawe ibiryo bizamufasha cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri.

    Ati “ Twishimye cyane kuko baduhaye ibyo kurya, biri budufasheho gato cyane cyane muri ibi bihe abana bari mu kiruhuko, ntabwo navuga ngo ntitwari dushonje cyane kuko Covid yatumye tumenya kuzigama umuntu arya bike ibindi akabibika n’iyo ari amafaranga niko umuntu asigaye abigenza kugira ngo za guma mu rugo nizigaruka hazabe hari icyo umuntu yibikiye.”

    Byukusenge Anitha wo mu Murenge wa Ngeruka, yagize ati “ Turashima abagiraneza badufashije kuko iki gikorwa gituma tuzirikana ko hari n’abadutekereza muri ibi bihe bya Covid. Twese twamenye kuzigama, iyo abantu baguhaye ibintu nk’ibi biragufasha kuko amafaranga wari kubiguramo uyakoresha ibindi bintu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, Rwasa Patrick, yashimiye abafatanyabikorwa bafashije imiryango 150 yo mu murenge ayobora, avuga ko Covid yabasigiye umukoro wo gukora cyane.

    Ati “ Ndashimira abafatanyabikorwa ko batekereza ko hari abatishoboye muri sosiyete baba bakeneye kwitabwaho kuko bibabigaragaza ko hari imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa. Nubwo habaye ikibazo nk’iki cy’icyorezo kidasanzwe ubundi ni abaturage basanzwe bifasha ku buryo inkunga nk’iyi ari ibafasha ariko itababuza gukomeza gukora kuko twanagize ibihe byiza by’imvura.”

    Yongeyeho ko ibihe nk’ibi bya Covid byasigiye abaturage amasomo yo kurushaho gukora cyane kugira ngo batazajya bahura n’imbogamizi izo ari zo zose zatuma imibereho yabo imera nabi.

    Umuyobozi wa Oxford Africa Trust International Group gifite icyicaro muri Nigeria, cyahaye aba baturage ibi biryo, Delice Umuhoza, yavuze ko bafashishe aba baturage kuko nabyo biri mu nshingano zabo.

    Ati “Mu gihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko bihanganye n’icyorezo Covid-19, natwe turumva neza ko gufasha buri wese ari inshingano zacu. Uretse iki gikorwa cyo gutanga inkunga y’ibyo kurya, mu gihe tuzaba dutangije ikigo cy’imari giciriritse (Microfinance), tuzanatanga inguzanyo mu rwego rwo gushyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.”

    Uretse iyi miryango 250 yo mu Karere ka Bugesera ,Oxford Africa Trust International Group, ku wa Gatanu yari yanahaye ibiryo imiryango 50 itishoboye yo mu Kagari ka Rukiri ya I i Remera mu Karere ka Gasabo

    Mu byo abaturage bahawe harimo n’amavuta

    Abaturage bashishikarijwe kumenya kwizigamira kugira ngo mu bihe by’amage bajye birwanaho

    Byari ibyishimo bikomeye ku baturage bo mu Karere ka Bugesera bafashijwe

  • Musanze: Habonetse umurambo w’umugabo mu kirombe gicukurwamo umucanga –

    Nyuma yo kuva mu rugo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki 6 Mata 2021 ahagana saa Cyenda z’igicuku agiye mu kazi k’ubufundi asanzwe akora, ngo nyakwigendera yasabye umwana we w’umuhungu witwa Tuyizere Jehovaire babanaga mu rugo itoroshi, amusaba no gukinga ubundi afata igare nk’uko bisanzwe ajya mu kazi.

    Bumaze gucya ni bwo umurambo wa Ndahayo wabonetse mu kirombe gicukurwamo umucanga n’igare rye riri hafi ye, aribyo byatumye hakekwa ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari umukingo ufite ubuhaname bugera kuri metero 18.

    Umwe mu bahageze mbere ni Niyomurengezi Samuel, wavuze ko bumvise ikamyo ije gupakira umucanga bakaza baje kuyipakira, maze bakabona igare ku ruhande. Mu kumurika neza, babonye umurambo ku ruhande, barawitegereza basanga ari uwa Ndahayo Abraham waguyemo.

    Aba bari baje mu kazi bahise bahamagara nyiri ikirombe witwa Afurika Jean Marie Vianney, na we akabimenyesha ubuyobozi na Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu uyu nyakwigendera yajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini hamenyekane neza icyo yaba yazize.

    Yagize ati “Nibyo uyu mugabo twasanze yapfuye ari mu kirombe gicukurwamo umucanga, ntabwo twari twamenya neza icyo yaba yazize ariko turakeka ko yazize impanuka kuko aho yaguye hari ikirombe gicukurwamo umucanga ahari ubuhaname bugera kuri metero 18 ndetse n’igare yari atwaye ryari hafi ye, nyuma y’uko inzego zirimo RIB na Polisi zihageze yamujyanye kwa muganga kugira ngo hamenyekane neza icyo yaba yazize.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve nyakwigendera yari atuyemo ari naho yaguye, buvuga ko n’ubwo atabanaga n’umugore we, nta makimbirane bakeka ko yaba yazize, ahubwo ko byaba ari impanuka.

    Basabye abaturage kujya bigengesera mu gihe bagenda bwije cyane cyane aho nabo babona ko bashobora gukora impanuka.

    Ibiro by’Akarere ka Musanze aho Ndahayo Abraham yaguye