Tag: featured

  • U Bufaransa bwashyize hanze inyandiko za Mitterand na Balladur zifashishijwe mu gukora raporo ‘Duclert’ –

    Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 1994 ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa mu gukomeza gutera inkunga ya Leta ya Habyarimana Juvénal butitaye ku kuba bwarabonaga ibimenyetso ku iri gutegura Jenoside.

    Iyi raporo yashyizwe hanze nyuma y’imyaka ibiri yari ishize iyi komisiyo isesengura inyandiko z’igisirikare n’abayobozi bakuru b’iki gihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu nyandiko zasesenguwe harimo iza Perezida Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Balladur ndetse na telegram bagiye bohererezanya.

    Nyuma y’imyaka myinshi izi nyandiko ari ibanga kuri uyu wa 7 Mata 2021, Leta y’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo kuzishyira hanze, abifuza kuzisoma bose bakaba bazibona.

    Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n’abashakashatsi bifuza kuzikoresha.

    Izi nyandiko zari mu bubiko bw’igihugu zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mitegekere y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha ‘uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z’inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw’u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa babigizemo.

    Prof Vincet Duclert wayoboye Komisiyo yakoze iyi raporo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP ko kuvuga ukuri bizatuma u Bufaransa n’u Rwanda byongera kugirana umubano mwiza.

    Ati “Mu myaka 30 ishize, impaka ku Rwanda zari zuzuye ibinyoma, akarengane, kugoreka n’ibikangisho byo kugezwa imbere y’ubutabera. Ibyo byari nko gukandamiza.”

    “Ubu tugomba kuvuga ukuri ndetse twizeye ko uko kuri kuzatuma u Bufaransa bujya mu biganiro n’ubwiyunge n’u Rwanda ndetse na Afurika.”

    Biteganyijwe ko muri iyi gahunda hazashyirwa hanze impapuro zirenga 8000. Amakuru dukesha Le Figaro avuga ko nyuma y’izi nyandiko za Mitterrand na Balladur hazakurikiraho igikorwa cyo gushyira hanze inyandiko z’igisirikare cy’u Bufaransa kuri Jenoside yakorwe Abatutsi.

    Iki gikorwa cyo gushyira hanze izi nyandiko cyabaye mu gihe Abanyarwanda batangiye ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA yavuze ko kizafasha mu kumenya ukuri, guhangana n’abafite ingebitekerezo ya Jenoside ndetse n’abahakana bakagoreka amateka.

    U Bufaransa bwashyize hanze inyandiko zakoreshejwe na Komisiyo Duclert mu gukora raporo igaragaza uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Gisagara: Imiryango 26 y’abarokotse Jenoside yubakiwe inzu zo kubamo zatwaye miliyoni 282 Frw –

    Izi nzu zatashywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mata 2021, ku munsi ubanziriza uwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Inzu icyenda zubatswe mu Murenge wa Muganza mu gihe enye zashyizwe mu wa Gikonko. Zubatse mu buryo bw’ebyiri muri imwe. Inzu imwe ifite agaciro k’asaga miliyoni 21 Frw.

    Buri muryango wahawe inzu n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ameza, ibitanda, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku n’ibyo mu gikoni n’ibindi.

    Bamwe mu bazihawe bavuze ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza kuko babonye aho kuba heza.

    Uyisabye Emmanuel yagize ati “Nyuma ya Jenoside ubuzima bwarananiye njya kuba inzererezi, nyuma ngarutse mu karere kacu natangiye kugenda ncumbika aho mbonye. Ubu kuba mbonye inzu ndishimye cyane kuko imibereho yanjye igiye guhinduka kandi ndashimira ubuyobozi bwiza n’Inama.”

    Nyirabazungu Colette yavuze ko yari amaze igihe asembera none akaba yishimira ko agiye guturiza mu nzu nziza yahawe.

    Ati “Nshimiye Perezida wacu Paul Kagame, arakabaho arakaramba. Ubu byandenze, nonese umubyeyi ukubakiye akaguha n’ibikoresho byose wamunganya iki? Turamushimiye kandi si ubwa mbere tumushima.”

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inzu zo kubamo, bavuze ko bashimira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko busanzwe bwita ku mibereho yabo kandi bukabagira inama.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemance, yavuze ko ubusanzwe kugira ngo umuntu atere imbere bisaba kuba afite aho atekerereza, asaba abahabwa inzu n’ibindi bikorwa remezo kujya babifata neza.

    Yagize ati “Umuntu wese akwiye gutuza agatekana ari mu nzu ye, kuko buriya kugira ngo witeze imbere ni uko uba ufite aho uba n’aho utekerereza. Icyo tubasaba cya mbere ni isuku no gufata neza inzu bahawe kuko ni izabo.”

    Gasengayire yabasabye guharanira kwiyubaka no kwiteza imbere kandi igihe cyose bagira ikibazo bakabimenyesha ubuyobozi.

    Izo nzu bazitashye ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mata 2021

    Wari umunsi w’ibyishimo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gisagara

    Mu Karere ka Gisagara imiryango 26 y’abarokotse Jenoside batishoboye yubakiwe inzu zo kubamo zatwaye miliyoni 282 Frw

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemance, aganira n’umwe mu miryango yahawe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bw’ebyiri muri imwe kandi zifite igikoni ubwiherero n’ubwogero

    [email protected]


  • Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27 –

    Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru no guhana intera.

    Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo abadipolomate batandukanye n’abayobozi bahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA Agahozo.

    Nyuma y’umuhango wo gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, gahunda zirakomereza muri Kigali Arena ahatangirwa ibiganiro bitandukanye, byitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate batandukanye n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

    Gahunda zijyanye no kwibuka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

    Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27

  • António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi –

    Ibi António Guterres yabitangaje binyuze mu butumwa buherekejwe n’amashusho yashyize kuri Twitter. Ubu butumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bugiye hanze mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda batangiye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikiri mu mitwe ya benshi nk’igikorwa ndengakamere cyibasiye inyokomuntu mu mateka ya vuba.

    Yavuze ko mu kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byagira ahandi biba, abantu bakwiye gufatanya mu kurwanya urwango.

    Ati “Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka ziteye ubwoba zibaho igihe urwango ruhawe intebe. Mu kwirinda ko amateka yisubiramo birasaba guhangana n’amatsinda y’ababiba urwango yamaze kuba ikibazo ndengamipaka.”

    “Tugomba kongera imbaraga zacu ndetse tugashyiraho gahunda imwe duhuriyeho mu kuvugurura no kongerera imbaraga ibikorwa duhuriyeho. Mu gukora ibi tugomba kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse tugakomeza guhatana kugira ngo habeho ingamba zubaha mu buryo bwuzuye abantu bose.”

    Hashize imyaka 27, Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni Jenoside ifite umwihariko w’uko ari Abanyarwanda bayikoreye bagenzi babo kandi ikaba yarahitanye umubare munini w’abantu.

    Abahanga mu mateka n’abanyepolitiki ntibasiba kugaragaza ko muri ibi bihe amahanga yatereranye abicwaga mu gihe yari yarihaye intego ko ntaho bizongera kuba.

    Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1945 ndetse na Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye miliyoni esheshatu, Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje ko ubwo bwicanyi ndengakamere butazongera kuboneka ahandi ku Isi, gusa mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye imbaga yabasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa ibi bigaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wongeye guteshuka ku nshingano zawo.

    António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi

  • U Bufaransa bugiye gushyira ku karubanda inyandiko bufite kuri Jenoside zirimo n’izo mu Biro bya Mitterrand –

    Izi nyandiko zari zisanzwe zihari ariko zicungiwe umutekano ku buryo bitoroheraga uwo ariwe wese kuzigeraho. Amakuru dukesha The New Times avuga ko izi nyandiko zitangira gushyirwa hanze kuri uyu wa 7 Mata 2021, Umunsi hari bunatangizweho igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi nyandiko zigiye gushyirwa hanze zasuzumwe na Komisiyo Duclert, yari irimo abashakashatsi bahawe inshingano zo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prof Vincent Duclert wari ukuriye iyi komisiyo yavuze ko izi nyandiko ziganjemo izo mu Biro bya Perezida François Mitterrand n’ibya Minisitiri w’Intebe.

    Duclert yavuze ko izi nyandiko zigaragaza uburyo abadipolomate b’u Bufaransa n’abayobozi b’igisirikare cy’iki gihugu bari basangiye na Mitterrand imyumvire yo gukomeza kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu bivuga Igifaransa. Iyi myumvire ngo bayikomoraga mu bihe by’ubukoloni.

    Prof Vincent Duclert yavuze ko iyi myumvire ariyo yatumye abayobozi b’u Bufaransa bakomeza gushyigikira uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana nubwo babonaga ibimenyetso by’uko hari umugambi mubi uri gutegurwa.

    Mu bufasha u Bufaransa bwahaye Habyarimana harimo intwaro ndetse no guha ingabo ze imyitozo mu bya gisirikare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Times ko kuba u Bufaransa bwashyira hanze izi nyandiko bigaragaza ubufatanye bw’Isi mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikaba byatanga n’umusanzu mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo yayo.

    Ati “Iyo inyandiko ikubiyemo amakuru y’impamo kuri Jenoside zishyizwe hanze bikozwe n’ibihugu cyangwa abantu, byerekana ubufatanye bw’abantu hirya no hino ku Isi mu gutangaza ukuri kuri Jenoside.”

    Uretse kuba ishyirwa hanze ry’izi nyandiko rizatuma abantu benshi barushaho kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye yavuze ko rizanafasha mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana ndetse n’abayipfobya.

    Raporo ya Komisiyo Duclert yamurikiwe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku wa 26 Werurwe 2021 yagaragaje ko ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Izi nyandiko zizaba zigaragaza uburyo u Bufaransa bwakomeje gufasha Leta ya Habyarimana yateguraga Jenoside

  • Burera: Abantu 66 bafashwe basengera mu nzu y’umuturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Aba baturage bafashwe mu ijoro ryo ku wa 07 Mata 2021 ahagana saa sita n’igice.

    Amakuru y’uko aba bantu barimo abagore 41 n’abagabo 15 bari bari gusengera muri uru rugo, Polisi yayahawe n’abaturage batuye hafi aho kuko muri uru rugo hasanzwe hasengerwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza aho bamwe bahaza ngo bakorerwe ibitangaza.

    Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Bungwe yahageze ahagana saa sita n’igice z’ijoro ihafatira aba bantu 66 bari bayobowe na Ntantungane Elie w’imyaka 26 y’amavuko akaba n’umuhungu wa Mukankusi nyiri uru rugo.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage [Community Policing] mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, asaba abantu kurushaho kwitwararika birinda kwica nkana amabwiriza ya Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwandurwa na benshi ndetse no guhitana bamwe.

    Ati “Mu gihe cy’umwaka urenga abaturage bigishwa uko bakwiye kwirinda Covid-19, ntibikwiye ko haba hakiri abaturage barenga kuri aya mabwiriza nkana kandi Covid-19 ikomeje guhitana abantu, Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana mu kwirinda Covid-19 kuko igihari kandi ikica abaturage bagenzi babo.”

    “Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo, kutajya mu tubari two mu ngo, gukora ibirori nk’ubukwe n’ibindi bikorwa bitubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Abafashwe ntibahuje idini kuko amadini n’amatorero bagaragaje ko bakomokamo agera ku munani harimo amwe atarafungurirwa kubera kutuzuza ibisabwa.

    Aba bafashwe bavuga ko mu myizerere yabo bajya kuhasengera kugira ngo bahabonere ibitangaza bisubiza ibibazo bafite bitandukanye birimo n’uburwayi, bose bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bigishwe banacibwe amande yateganyijwe ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.


  • Abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ku isonga mu gutsemba Abatutsi muri Kigali –

    Ku itariki 7 Mata igikuba cyaracitse mu gihugu, buri Mututsi wese umutima urakuka yumva ko ibye birangiye.

    Kuri iyi tariki, abasirikare bari mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ni bo babaye aba mbere mu gusohoza inzozi mbi z’Abatutsi, babiraramo barabica bahereye ku biganjemo Abapadiri n’Ababikira bo mu kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera.

    Icyo gihe Abatutsi 17 barishwe muri icyo kigo harimo na Padiri w’Umuyezuwiti Chrysologue Mahame wari ufite imyaka 67 wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP).

    Kuri iyo tariki kandi ni bwo umusirikare wayoboraga Umutwe w’Abapara-commando wabaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major Aloys Ntabakuze, yategetse abasirikare yayoboraga kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bari batuye ahitwa mu Kajagari hafi y’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Major Aloys Ntabakuze wijanditse mu bikorwa byinshi bya Jenoside nyuma yaje gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR). Mu 2012 uru rukiko rwamugabanyirije ibihano, ahanishwa gufungwa imyaka 35.

    Ku itariki 7 Mata, Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana n’Interahamwe bashatse uburyo bajya kwica Abatutsi bari bahungiye muri Stade Amahoro i Remera bibwira ko harinzwe kubera ko hari hakambitse ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitwaga MINUAR.

    Ku bw’amahirwe uwo mugambi uburizwamo n’Ingabo za FPR Inkotanyi nyuma y’imirwamo ikomeye yazihuje n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana, abari bahahungiye barokoka batyo.

    Mu barokotse harimo uwitwa François Veriter wari Impuguke (consultant) mu bijyanye n’Imiyoborere akorera isuzuma imishinga u Rwanda rwaterwagamo inkunga n’Ishami ryUmuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).

    Bamwe mu bari abayobozi bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana

    Ingabo zarindaga Perezida Habyarimana n’Interahamwe, ku itariki 7 Mata 1994, zatsembye abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wo kwica Abatutsi zihereye ku wari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababiligi bo mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we.

    Uwari uyoboye abo abasirikare bishe urubozo ingabo z’Ababiligi, Major Bernard Ntuyahaga, yaje guhamwa n’icyo cyaha mu 2007 urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018, yakirwa nk’Umunyarwanda wahamijwe ibyaha ariko akarangiza igihano cye.

    Abandi banyapolitiki bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana harimo Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph; uwari Perezida w’Ishyaka PSD, Ferederiko Nzamurambaho; Umunyamategeko Félicien Ngango wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odette Ubonabenshi.

    Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’Itangazamakuru akaba no mu Ishyaka rya MDR na we yishwe ku ikubitiro ndetse na Landouald Ndasingwa wo mu Ishyaka rya PL.

    Tariki 7 Mata nyuma y’itangazo ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana, Abatutsi barishwe mu bice bitandukanye by’igihugu harimo Kigali, Bugesera, Gitarama, Gikongoro, Gisenyi n’ahandi, cyane ko uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, yari yatanze itangazo rivuga ko nta muturage wemerewe gusohoka.

    Ibyo byakozwe kugira ngo hatagira Umututsi n’umwe ubona uko ahunga, maze abari abasirikare bakuru basaba Interahamwe gushinga za bariyeri hirya no hino mu gihugu Abatutsi batangira kwicwa. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

    Icyo gihe Radiyo Muhabura yari iy’Ingabo za FPR Inkotanyi yamaganiye kure ibyo bikorwa byo kurimbura Abatutsi n’abandi Bahutu batari bashyigikiye Jenoside, maze Umugaba Mukuru wazo azibwira ko zifite akazi ko kurenganura abicwa ahita atanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.

    Umuyobozi w’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi

  • Nyanza: Ibyishimo ku miryango 12 y’abarokotse Jenoside yahawe inzu zo kubamo –

    Abagize iyo miryango bavuze ko n’ubwo bari bamaze igihe kinini batagira aho kuba heza bishimira kuba Leta itabatereranye bikaba ari akarusho ko bahawe inzu zo kubamo nziza ku munsi ubanziriza uwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Izo nzu bahawe zubatse ku buryo bw’inzu imwe irimo ebyiri, aho inzu y’umuryango umwe ifite uruganiriro, ibyumba bibiri, igikoni, ubwiyuhagiriro n’ubwiherero.

    Buri muryango wahawe intebe n’ibitanda bibiri biriho matola ndetse banahabwa ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza.

    Kayitesi Denyse uri mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Mbuye, yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa.

    Ati “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Kuva navuka ni bwo nishimye, ndashimira Leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”

    “Ndi mu barokokeye ku Ibambiro kuko ni njye babanje muri ruriya rwobo ariko navuyemo. Ndashimira ubuyobozi ko butantereranye kandi nanjye sinzabakoza isoni.”

    Ntabwo ari Kayitesi wenyine ufite iri shimwe kuko bagenzi be nabo bavuga ko ubuyobozi bwiza ntacyo babunganya kuko iyo ufite aho kuba uba ufite ubuzima.

    Jean Claude wabanaga na nyirakuru mu icumbi bakodeshaga yavuze ko bakorewe igitangaza gikomeye.

    Ati “Iyi nzu twahawe nzayifata neza rwose, nyicungire umutekano. Ikirahure nikigira ikibazo nzareba uko nagisubizamo, ubu nta mugore mfite kubera ko muri Jenoside bamvunaguye nkavanamo ubumuga ariko Leta yacu ishimwe cyane ibyo inkoreye birakomeye n’ubwo namugaye sinzabura guteza imbere igihugu cyanjye mu bushobozi buke mfite .”

    Uwineza Julienne we yavuze ko ibyo bakorewe ari nk’aho ari abageni kuko ntacyo babimye.

    Ati “Nari maze imyaka myinshi ntagira aho kuba, rwose ibi bintu ntaho ndabibona kuko ubu ndi buryame nsinzire, ibihuru nabivuyemo. Byose turabifite ibyo kurya, ibikoresho, uburiri bwiza. Imana ibahe umugisha kandi mudushimire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abahawe inzu kuzifata neza no gukomera muri ibi bihe igihugu kigiye kwinjiramo byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ubutumwa tubaha ni ubwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wavuze ko abarokotse Jenoside bagomba kugira aho baba kandi hanoze. Mufite igihugu kandi kirabakunda aho mudashoboye ubuyobozi burahari ngo bubafashe.”

    “Intego yacu ni uko Jenoside itazongera kuba. Izi nzu rwose ni izanyu muzigubwemo neza ariko mukomeze no kwirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo ibyiza bikomeze bitugereho.”

    Inzu zatashywe kuri uyu wa Mbere ni esheshatu z’imiryango 12 zuzuye zitwaye miliyoni 123 Frw. Zubatswe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021, Akarere ka Nyanza gateganya kubakira imiryango 35 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amacumbi.

    Inzu zatashywe kuri uyu wa Mbere ni esheshatu z’imiryango 12 zuzuye zitwaye miliyoni 123 Frw

    Inzu bahawe zirimo ibikoresho byose n’umuriro w’amashanyarazi

    Buri muryango wahawe inzu n’ibikoresho birimo intebe zo mu ruganiriro

    Bahawe ibikoresho birimo n’ibiryamirwa

    Bahawe n’ibikoresho bitandukanye birimo ibyo ku meza n’iby’isuku

    Byari ibyishimo ku miryango yahawe izi nzu kuko yemeza ko bigiye kuyihindurira ubuzima

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme (uhagaze) aganira n’umwe mu bahawe inzu

    Ntazinda Erasme yasabye abaturage kuzafata izi nzu neza no gukomera muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    [email protected]


  • Ni nde ukwiye kuryozwa ibyaha bikomeye bishinjwa Mitterrand n’ibyegera bye –

    Umwanzuro wa raporo ya Komisiyo Duclert, ushimangira ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Raporo igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe François Mitterrand, bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bugakomeza gufasha ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal kandi bubizi ko abatutsi bari kwibasirwa.

    Raporo ivuga ibihe bitandukanye, amabaruwa, ibiganiro n’inzinduko zitandukanye abayobozi b’u Bufaransa n’u Rwanda bagize guhera mu 1990, kandi bikagaragara ko Abatutsi bari bari kwibasirwa mu gihugu ariko u Bufaransa ntibugire icyo bukora ngo buhagarike inkunga bwahaga Habyarimana cyangwa ngo bumucyahe.

    Raporo ivuga kuri Opération Noroît ubwo ingabo z’u Bufaransa zoherezwaga mu Rwanda mu 1990 ngo zitange umusanzu ku ngabo za Habyarimana zari zugarijwe n’ibitero bya FPR Inkotanyi. Igaragaza uburyo izo ngabo zakomeje kuba mu Rwanda kandi icyazizanye cyararangiye, ubufasha bw’imyitozo zahaye Interahamwe n’igisirikare cya Leta kugeza kuri Opération Turquoise yafashije Leta yakoraga Jenoside guhungira muri Zaïre, nubwo ho raporo isa n’iruma ihuha kuko nta byinshi ihagaragaza kandi bizwi ko u Bufaransa bwakomeje gufasha abari bamaze gukora Jenoside ngo bagaruke ku butegetsi.

    Raporo kandi igaragaza inyandiko zemeza ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashaga Habyarimana bubizi ko hari ikintu kibi kiri gutegurirwa Abatutsi, dore ko hagati ya 1991 na 1992, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda na we hari telegaramu yoherereje abamukuriye avuga ko Abatutsi mu Rwanda bafite ubwoba ko bashobora gukorerwa Jenoside.

    Igitangaje, ni uko raporo igaragaza ko u Bufaransa bwafashije Habyarimana, gusa igashimangira ko ibyo byakozwe byose ‘atari ubufatanyacyaha’ mu mugambi wa Jenoside.

    Ubufatanyacyaha burigaragaza ku Kazu ka Mitterrand…

    Prof Vincent Duclert uyoboye Komisiyo yakoze iyo Raporo, yabwiye abanyamakuru ko iby’ubufatanyacyaha muri Jenoside ari ijambo rikoreshwa mu butabera, ngo kandi bo ni abashakashatsi ariyo mpamvu batarikoresheje.

    Umunyamategeko Richard Gisagara uba mu Bufaransa, yabwiye IGIHE ko atemeranya na Duclert kuvuga ko u Bufaransa nta bufatacyaha mu mugambi wa Jenoside bwabaye.

    Yagize ati “Iyo avuga ubufatanyacyaha, areba ubufatanyacyaha bwa Leta nk’igihugu, ariko ntabwo yigeze yibaza ikibazo ati ‘ese hari ubufatanyacyaha bw’umuntu ku giti cye?’ Mitterrand we yarapfuye nta we uzamukurikirana, ariko hari abantu bakiriho. Muri raporo avugamo abantu yitaga nk’Akazu kihariye ka Mitterrand.”

    “Abari bakagize barazwi, ni General Quesnot, General Huchon, Hubert Védrine, abo bantu batatu nibo ibintu byose byanyuragaho. Nibo batangaga amabwiriza ajya mu basirikare, nibo batangaga umurongo ugomba gukurikizwa batanyuze ku nzego za Leta, zashyizweho mbere.”

    “Abo bantu baheje inzego za Leta, amakuru yose atari mu murongo wabo bakayirengagiza, umuntu wese ubabwiye ikintu badashaka kumva bakamushyira ku ruhande.”

    Jenerali Christian Quesnot uvugwa mu Kazu ka Mitterrand, yari umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995.

    Ni we wamenyeshaga ubuyobozi bw’ingabo ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda, byaba ibyakorwaga ku buryo buzwi cyangwa bwihishe. Mu nyandiko zose yagejeje kuri Perezida Mitterand, Christian Quesnot yasabiraga ubufasha bukomeye ubutegetsi bwa Habyarimana n’ingabo zabwo.

    Mu gihe cya jenoside, Christian Quesnot yavuganaga kenshi na Perezida wa guverinoma yakoraga jenoside,Théodore Sindikubwabo akanasaba perezida Mitterand ko u Bufaransa bwaha ingabo za FAR ubufasha bwa gisirikare.

    Jenerali Jean-Pierre Huchon na we ugaruka kenshi muri raporo, yari yungirije Jenerali Quesnot kuva muri Mata 1991 kugeza muri Mata 1993, nyuma aba umuyobozi ushinzwe iby’ubutwererane mu bya gisirikare kuva muri Mata 1993 kugeza mu Kwakira 1995.

    Mu kazi ke,yashimangiye ibitekerezo by’ivanguramoko anahuza ibikorwa by’itangwa ry’intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byagenerwaga aba FAR mbere ya jenoside no mu gihe yakorwaga.

    Muri Gicurasi 1994, i Paris, Jean-Pierre Huchon yakiriye inshuro nyinshi mu biro bye abayobozi ba Leta yakoraga Jenoside.

    Ni mu gihe Hubert Védrine yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

    Raporo Duclert igaragaz ako inyandiko nyinshi za Mitterrand ari we wazakiraga akazisoma kandi akamuha inama ku cyakorwa. Uyu mugabo w’imyaka 73 kandi avugwaho kuba umwe mu bashyigikiye ko abari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, bahabwa rugari bagahungira muri Zaïre.

    Umunyamategeko Gisagara avuga ko ibihamya Raporo Duclert igaragaza bihagije ku bufatanyacyaha bw’abantu ku giti cyabo, aho kuba ubw’igihugu muri rusange.

    Ati “Inyito [Duclert] atanga ku bufatanyacyaha, ku bwanjye itandukanye n’inyito inkiko mpuzamahanga zigenderaho zibisuzuma. We avuga ko umuntu kugira ngo yitwe umufatanyacyaha agomba kuba ahuje umugambi n’uwo afatanyije na we icyo cyaha. Amategeko siko abivuga, ntabwo avuga ko ugomba kuba uhuje umugambi n’uwo muntu. Upfa kuba waramuteye inkunga ihagije kugira ngo agere ku mugambi we.”

    Umwanditsi w’ibitabo akaba n’inzobere muri Politiki, Dr Jean Paul Kimonyo na we yemeza ko ibyo raporo igaragaza, harimo ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside nubwo raporo yirinze kubikomozaho.

    Ati “Ibiri muri raporo bihabanye n’umwanzuro wa raporo uvuga ko u Bufaransa butabaye umufatanyacyaha muri Jenoside kubera igisobanuro raporo iha ijambo ubufatanyacyaha.Ushobora kuba umufatancyaha wa Jenoside niyo waba udahuje umugambi n’abakora Jenoside.’

    Kimonyo yabwiye IGIHE ko kuri we abona u Bufaransa ahubwo budashaka gukurikirana abantu babwo bakekwaho uruhare muri Jenoside kubera impamvu za politiki.

    Umusesenguzi mu bya Politiki akaba n’umunyamakuru, Albert Rudatsimburwa kuri uyu wa Mbere yabwiye RBA mu kiganiro Waramutse Rwanda, ko nubwo u Bufaransa butemera ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihamya batanga bibigaragaza.

    Ati “Igikuru nuko nibura bavuze ko byose byakozwe n’umuntu umwe ari we Mitterrand, ntakorane n’inzego za Leta nkuko zakagombye gukora no gukorana. Ntabwo bemera uruhare muri Jenoside ariko barabigaragaza ahantu hose ko icyaha cya Jenoside cyakozwe kandi batanzemo ubufasha.”

    Kuri Gisagara, ntabwo u Bufaransa aribwo buzafata iya mbere mu kugeza mu butabera abakiriho bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Igikurikiyeho, imiryango yindi wenda ishaka kugeza mu butabera ibijyanye na Jenoside ari uguhakana Jenoside cyangwa abayigizemo uruhare, bashobora gufata iya mbere bakajya mu rukiko. Njye ndabona iyi raporo ishobora kuba intangiriro kugira ngo hagire ibindi bikurikiraho.”

    Icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside gihanwa n’amategeko y’u Bufaransa, aho ugihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo cya burundu.

    Muri Raporo Duclert hagaragaramo abandi bagiye bagira uruhare mu gufata ibyemezo n’ibikorwa byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nka Amiral Jacques Lanxade wabaye umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida François Mitterand kuva muri Mata 1989 kugeza muri Mata 1991, nyuma aba umugaba w’ingabo (kuva Mata 1991 kugeza Nzeri 1995).

    Hari Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995, Jenerali Jean-Claude Lafourcade yari umuyobozi w’ikirenga w’ingabo z’abafaransa zari muri Turquoise, Jacques Hogard wari umuyobozi wa Turquoise i Cyangugu, Colonel Jacques Rosier wari umuyobozi w’ibikorwa byihariye (COS) muri zone “Turquoise” n’abandi.

    Mitterrand yari inshuti ya Habyarimana wayoboraga Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mitterrand ashinjwa ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Minisitiri Gatabazi yasobanuye intandaro yo gushyira bimwe mu bice by’Amajyepfo muri ‘Guma mu Rugo’ –

    Kuva ku wa 7 Mata 2021, imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’ubusesenguzi ku miterere y’icyorezo cya Covid-19, bwakozwe n’inzego zishinzwe ubuzima.

    Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ni iya Ruhashya na Rwaniro yo mu Karere ka Huye; Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Murenge wa Ruhashya ibipimo by’abandura muri iyi minsi byageze kuri 15,8%, Umurenge wa Rurambo muri Nyaruguru ufite 13%.

    Indi Mirenge Mamba nka ufite 6,7%, Umurenge wa Kansi wo ni 8%, Umurenge wa Gikonko ufite 8.3%, Umurenge wa Rwaniro ufite 10%.

    RBC igaragaza ko ku wa Mbere tariki 5 Mata, mu Karere ka Huye hose hafashwe ibipimo 1648 hagaragaramo abantu 84 banduye Coronavirus ni ukuvuga 5,1%. Muri Gisagara hafashwe ibipimo 1095, hagaragaramo abanduye Coronavirus 49, ni ukuvuga 4,5%.

    Mu Karere ka Nyaruguru hapimwe 1557 habonekamo abanduye 48, ni ukuvuga 3,1%, muri Ruhango abapimwe ni 1944 habonekamo abanduye 46 bangana na 2,4% mu gihe mu Karere ka Nyanza hapimwe abantu 1726 muri bo abagera kuri 33 basanganwa Coronavirus, bivuze ko ubwandu bwari kuri 1.9%.

    Mu bishyirwa mu majwi nk’ibiri guteza ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu Ntara y’Amajyepfo harimo kuba abaturage batacyambara agapfukamunwa, abandi bagaragara hirya no hino mu tubari bari kunywa inzoga ndetse n’abandi bagisengera mu ngo.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Gatabazi yatanze urugero rw’ibipimo byafatiwe mu isoko rya Huye, mu bantu 100 bapimwe hagaragaramo abantu 10 bafite Coronavirus. Ibi ngo ni ikibazo gikomeye kuko hari abaturage baturuka mu bindi bice by’iyi ntara baje guhahira muri iryo soko.

    Yakomeje avuga ko hari n’ibindi bipimo byagiye bifatwa mu turere twa Gisagara aho bagiye hari nk’aho mu bantu 100 wasangaga nibura 20 cyangwa 25 banduye Coronavirus, ariko wabigereranya mu bipimo biba byafashwe muri buri karere ugasanga ibipimo biri hejuru cyane.

    Ati “Kubera urujya n’uruza rw’abaturage rero ugasanga ibyo ubiretse abantu bagakomeza bakagenda, bakava mu mirenge bajya mu yindi, bakava mu masoko bajya mu yandi, mu kanya gato mu gihe kitarenze n’icyumweru kimwe, Covid-19 yaba yafashe Intara yose y’Amajyepfo abantu bakandura ari benshi kandi kubicunga ntabwo byaba bicyoroshye.”

    Yakomeje agira ati “Ibirenze kuri ibi bipimo nta kindi gikorwa usibye gusaba abaturage ngo bagume mu rugo dukomeze gupima, dukomeze no gukurikirana abanduye, dukomeze no kubafasha noneho nyuma y’iyo minsi abantu bashobore gusubira mu buzima busanzwe.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko abaturage bashyizwe muri Guma mu rugo kandi badafite ibibatunga [Bamwe batungwaga n’uko bakoze] barashyirirwaho uburyo bwo gufashwa kubona ibibatunga nk’uko leta isanzwe ibikora.

    Inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye na Minaloc ndetse na Polisi y’Igihugu zasabye abatuye mu Ntara y’Amajyepfo n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi birinda barinda abo bari kumwe n’abandi.

    Minisitiri Gatabazi amaze iminsi mu ruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo