Tag: featured

  • Abanyeshuri 18 barimo Abarundi bigaga muri College Adventiste de Gitwe birukanwe burundu –

    Abo banyeshuri birukanywe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021 bihurirana n’umunsi wo kujya mu birukuko kuri bagenzi babo. Abirukanwe bose ni 18 barimo Abanyarwanda batandatu n’Abarundi 12. Harimo abakobwa babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi.

    Umuyobozi w’iryo shuri riherereye mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, Nshimiyimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko bafashwe banywa ibiyobyabwenge kandi bari basohotse ikigo bajya kunywa inzoga bagaruka basinze.

    Ati “Bose hamwe ni 18 harimo Abanyarwanda batandatu hakaba n’Abarundi 12. Byatewe n’amakosa bakoze harimo abanyweye ibiyobyabwenge, harimo abatorotse ishuri ku wa Kane bageze hanze bajya mu byo kunywa inzoga, noneho nza kuvugana n’umuntu ushinzwe umutekano, babahagaritse aho kugira ngo bahagarare bashaka kurwana.”

    Yakomeje avuga ko babahaye amabaruwa bajya kwereka ababyeyi ko birukanwe kuko uwo muco wo kutagira ikinyabupfura no gushaka guhindanya isura y’ikigo batawihanganira.

    Nshimiyimana avuga ko abo banyeshuri bari basanzwe bafatirwa mu makosa bagahanwa byoroheje ndetse bagatumwa n’ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bafatanyirize hamwe kubahana.

    Yibukije abanyeshuri ko amategeko y’ishuri ahari kandi agomba kubahiriza kuko asobanutse.

    Ati “Amategeko akoze ku buryo umwana uyubahiriza yiga neza akarangiza neza kandi arangizanyije uburere bwiza.”

    Ntabwo twirukanye Abarundi, twirukanye abanyeshuri

    Nshimiyimana yavuze ko hari abo yabonye bashatse kubigira politike bavuga ko hirukanywe abana b’Abarundi, avuga ko ibyo atari ko bikwiye gufatwa.

    Ati “Nabonye hari abanyepolitike bo hakurya iriya bashaka kubishyiramo politike; twe nta barundi twirukanye, twirukanye abanyeshuri. Kuko hano ntitugira ibyo, iyo umwana ari mu ishuri ahanwa n’amategeko y’ishuri, ntabwo iby’ubwenegihugu cyangwa ibindi byose birebwaho.”

    Yakomeje avuga ko komite ishinzwe imyitwarire ku ishuri ari yo yafashe icyemezo cyo kubirukana kuko bari basanzwe bakora andi makosa yiyongera kuri ayo.

    Ati “Harimo n’abirukanwe kabiri, hari abo twirukanye basaba imbabazi turabagarura barongera barirukanwa. Ubwo rero ibyo bindi sinzi icyo babishingiraho kuko uretse n’ibyo, ikibazo cyabo Polisi yacu ya Kabagari iracyizi, ushinzwe uburezi ku murenge arakizi. Ntabwo ari ikintu wavuga ngo ‘wenda bahohotewe’; twarabihanganiye bishoboka ariko ntibakosoka.”

    Nshimiyimana yavuze ko ishuri ayoboye ritajya ryihanganira ingeso mbi, avuga ko iyo bahannye umwana inshuro nyinshi bakabona akomeje kunanirana, bamwirukana aho kugira ngo ‘yice izina ry’ishuri’.

    College Adventiste de Gitwe ni ishuri kugeza ubu ryihaho abanyeshuri 450, rikaba rifite abiga mu cyiciro rusange n’abo mu cyiciro gikurikiraho (Section). Rifite amashami arindwi.

    Ubuyobozi bwa College Adventiste de Gitwe bwatangaje ko butajya bwihanganira imyitwarire mibi

    [email protected]


  • Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu- Perezida Kagame –

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu Gatatu, tariki 7 Mata 2021, ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni.

    Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahinduka, ngo gusibangane cyangwa ngo kwibagirane ari nayo mpamvu abahashaka kuyahakana Abanyarwanda batizigera bagira ubwoba bwo guhangana nabo.

    Ati “Ni amateka, ni ukuri kutazahinduka ariko rero niba abahakana amateka, bagahakana ibyabaye, bitabatera isoni, njyewe wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abitabiriye uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko n’ubwo hashize imyaka 27 ihagaritswe hari abagikomeje gutsimbarara bakanga gutanga amakuru y’aho abishwe bajugunywe.

    Yagize ati “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe, buri gihe utwibutsa byinshi bikomeye. Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu, abakoze aya mahano barakidegembya hirya no hino ku Isi. Ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana.”

    Ni inshuro ya kabiri ibihe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibaye Abanyarwanda n’Isi muri rusange bahanganye na Covid-19, byatumye ibikorwa bitandukanye birimo ibihuza abantu benshi bikumirwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu badashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe, byongera agahinda ku barokotse Jenoside.

    Yakomeje agira ati “Kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege aribyo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu. Turabashimira inkunga yanyu no kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko kugira ngo igihugu n’Abanyarwanda bongere kubaho bikomoka kuri benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza rubabereye, bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi.

    Ati “Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayabonye bayafatishije amaboko yombi. Iyi ni inkingi ikomeye mu bigize imbaraba zacu. Kubera izo mpamvu no mu bihe by’ibibazo bikomeye n’abifuzaga kubarangaza no kubatesha igihe, Abanyarwanda barushijeho gukomeza kunga ubumwe.”

    Yakomeje agira ati “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu. Iyi ninayo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo aribyo bituma bari abo bari bo uyu munsi.

    Perezida Kagame yavuze ko nta gihe u Rwanda rwabayeho rwunze ubumwe nk’uko bimeze ubu

  • CP Munyambo yasabye ab’i Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka banyuze ahatemewe –

    Yabigarutseho ku wa 5 Mata 2021 ubwo yagiranagana ikiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu mirenge ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.

    Ibyo biganiro byitabiriwe n’abavuga rikumvikana muri iyo mirenge ndetse n’inzego z’umutekano.

    Yabashimiye uruhare bagize mu gukumira ibitero by’abitwaje imbunda bagiye batera muri iyo mirenge mu 2018 na nyuma yaho, abasaba gukomeza ubufatanye n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano.

    Yakomeje avuga ko hari ibyo bagomba kwirinda kugira ngo umutekano ukomeze kuba nta makemwa.

    Ati “Hari ibyo turibusubiremo cyane cyane ibikunze kubera mu giturage ubona tugomba gukomeza kurwanya nk’uko mwarwanyije ibikorwa by’umwanzi. Hari magendu kubera ko imunga ubukungu bw’igihugu ni ngombwa ko dufatanya tukayirwanya.”

    “Hari kwambuka imipaka bitemewe n’amategeko, rimwe na rimwe abaturage bacu bakaba bahohoterwa mu bihugu bagiyemo, nabyo tukabyirinda tukabirinda n’abavandimwe bacu.”

    Mu bihe byashize, mu Karere ka Nyaruguru hagiye hagaragara abakora ubucuruzi bwa magendu burimo inzoga n’itabi ndetse n’urumogi bakura mu Burundi.

    Hari kandi abambukaga imipaka mu buryo butemewe bagiye guhahayo no gukorera amafaranga.

    Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ibyo gucuruza magendu no kwambuka imipaka mu buryo butemewe babiretse kuko basanze ari bibi.

    Nsanzurwimo Emmanuel uyobora Umudugudu wa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata yavuze ko mbere bajyaga gukorera amafaranga mu Burundi ariko kuri ubu babiretse kubera kwanga guhohoterwa.

    Ati “Ndashima ko ibikorwa by’ubuhinzi byiyongere ubu tukaba dusigaye duhinga tukeza. Mbere twajyaga tujya guhingira Abarundi ariko ubu ndakeka ko ari bo bakaje kuduhingira, kuko imirima y’icyayi yaragwiriye, Girinka irahari nta kibazo cyatuma dusubira guca inshuro hakurya.”

    Abatanze ibitekerezo bavuze ko mbere bajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo muri Nyungwe, ariko babiretse kuko basigaye bahinga mu masambu yabo.

    Bavuze ko bashyizeho amarondo ya ku manywa na nijoro bagamije kwicungira umutekano, bakumira icyawuhungabanya cyose.

    CP Munyambo yabasabye n’ubufatanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu; abana bata amashuri n’abangavu bashyingirwa imburagihe kuko biri mu bihungabanya umutekano wo mu ngo no mu miryango.

    Yabijeje ko Polisi y’Igihugu izakomeza gufatanya nabo muri byose hagamijwe guteza imbere igihugu n’abagituye.

    Abitabiriye ibiganiro bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Abaturage bavuze ko batacyambuka umupaka mu buryo butemewe

    CP Munyambo yasabye abaturage bo muri Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka babundabunda

    Ibyo biganiro byitabiriwe n’abayobora inzego z’ibanze, abavuga rikumvikana ndetse n’inzego z’umutekano

    [email protected]


  • U Bufaransa bwashyize hanze inyandiko za Mitterand na Balladur zifashishijwe mu gukora raporo ‘Duclert’ –

    Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 1994 ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa mu gukomeza gutera inkunga ya Leta ya Habyarimana Juvénal butitaye ku kuba bwarabonaga ibimenyetso ku iri gutegura Jenoside.

    Iyi raporo yashyizwe hanze nyuma y’imyaka ibiri yari ishize iyi komisiyo isesengura inyandiko z’igisirikare n’abayobozi bakuru b’iki gihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu nyandiko zasesenguwe harimo iza Perezida Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Balladur ndetse na telegram bagiye bohererezanya.

    Nyuma y’imyaka myinshi izi nyandiko ari ibanga kuri uyu wa 7 Mata 2021, Leta y’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo kuzishyira hanze, abifuza kuzisoma bose bakaba bazibona.

    Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n’abashakashatsi bifuza kuzikoresha.

    Izi nyandiko zari mu bubiko bw’igihugu zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mitegekere y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha ‘uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z’inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw’u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa babigizemo.

    Prof Vincet Duclert wayoboye Komisiyo yakoze iyi raporo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP ko kuvuga ukuri bizatuma u Bufaransa n’u Rwanda byongera kugirana umubano mwiza.

    Ati “Mu myaka 30 ishize, impaka ku Rwanda zari zuzuye ibinyoma, akarengane, kugoreka n’ibikangisho byo kugezwa imbere y’ubutabera. Ibyo byari nko gukandamiza.”

    “Ubu tugomba kuvuga ukuri ndetse twizeye ko uko kuri kuzatuma u Bufaransa bujya mu biganiro n’ubwiyunge n’u Rwanda ndetse na Afurika.”

    Biteganyijwe ko muri iyi gahunda hazashyirwa hanze impapuro zirenga 8000. Amakuru dukesha Le Figaro avuga ko nyuma y’izi nyandiko za Mitterrand na Balladur hazakurikiraho igikorwa cyo gushyira hanze inyandiko z’igisirikare cy’u Bufaransa kuri Jenoside yakorwe Abatutsi.

    Iki gikorwa cyo gushyira hanze izi nyandiko cyabaye mu gihe Abanyarwanda batangiye ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA yavuze ko kizafasha mu kumenya ukuri, guhangana n’abafite ingebitekerezo ya Jenoside ndetse n’abahakana bakagoreka amateka.

    U Bufaransa bwashyize hanze inyandiko zakoreshejwe na Komisiyo Duclert mu gukora raporo igaragaza uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Gisagara: Imiryango 26 y’abarokotse Jenoside yubakiwe inzu zo kubamo zatwaye miliyoni 282 Frw –

    Izi nzu zatashywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mata 2021, ku munsi ubanziriza uwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Inzu icyenda zubatswe mu Murenge wa Muganza mu gihe enye zashyizwe mu wa Gikonko. Zubatse mu buryo bw’ebyiri muri imwe. Inzu imwe ifite agaciro k’asaga miliyoni 21 Frw.

    Buri muryango wahawe inzu n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ameza, ibitanda, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku n’ibyo mu gikoni n’ibindi.

    Bamwe mu bazihawe bavuze ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza kuko babonye aho kuba heza.

    Uyisabye Emmanuel yagize ati “Nyuma ya Jenoside ubuzima bwarananiye njya kuba inzererezi, nyuma ngarutse mu karere kacu natangiye kugenda ncumbika aho mbonye. Ubu kuba mbonye inzu ndishimye cyane kuko imibereho yanjye igiye guhinduka kandi ndashimira ubuyobozi bwiza n’Inama.”

    Nyirabazungu Colette yavuze ko yari amaze igihe asembera none akaba yishimira ko agiye guturiza mu nzu nziza yahawe.

    Ati “Nshimiye Perezida wacu Paul Kagame, arakabaho arakaramba. Ubu byandenze, nonese umubyeyi ukubakiye akaguha n’ibikoresho byose wamunganya iki? Turamushimiye kandi si ubwa mbere tumushima.”

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inzu zo kubamo, bavuze ko bashimira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko busanzwe bwita ku mibereho yabo kandi bukabagira inama.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemance, yavuze ko ubusanzwe kugira ngo umuntu atere imbere bisaba kuba afite aho atekerereza, asaba abahabwa inzu n’ibindi bikorwa remezo kujya babifata neza.

    Yagize ati “Umuntu wese akwiye gutuza agatekana ari mu nzu ye, kuko buriya kugira ngo witeze imbere ni uko uba ufite aho uba n’aho utekerereza. Icyo tubasaba cya mbere ni isuku no gufata neza inzu bahawe kuko ni izabo.”

    Gasengayire yabasabye guharanira kwiyubaka no kwiteza imbere kandi igihe cyose bagira ikibazo bakabimenyesha ubuyobozi.

    Izo nzu bazitashye ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mata 2021

    Wari umunsi w’ibyishimo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gisagara

    Mu Karere ka Gisagara imiryango 26 y’abarokotse Jenoside batishoboye yubakiwe inzu zo kubamo zatwaye miliyoni 282 Frw

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemance, aganira n’umwe mu miryango yahawe inzu

    Inzu bahawe zubatse mu buryo bw’ebyiri muri imwe kandi zifite igikoni ubwiherero n’ubwogero

    [email protected]


  • Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27 –

    Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru no guhana intera.

    Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo abadipolomate batandukanye n’abayobozi bahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA Agahozo.

    Nyuma y’umuhango wo gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, gahunda zirakomereza muri Kigali Arena ahatangirwa ibiganiro bitandukanye, byitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate batandukanye n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

    Gahunda zijyanye no kwibuka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

    Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27

  • António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi –

    Ibi António Guterres yabitangaje binyuze mu butumwa buherekejwe n’amashusho yashyize kuri Twitter. Ubu butumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bugiye hanze mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda batangiye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikiri mu mitwe ya benshi nk’igikorwa ndengakamere cyibasiye inyokomuntu mu mateka ya vuba.

    Yavuze ko mu kwirinda ko ibyabaye mu Rwanda byagira ahandi biba, abantu bakwiye gufatanya mu kurwanya urwango.

    Ati “Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka ziteye ubwoba zibaho igihe urwango ruhawe intebe. Mu kwirinda ko amateka yisubiramo birasaba guhangana n’amatsinda y’ababiba urwango yamaze kuba ikibazo ndengamipaka.”

    “Tugomba kongera imbaraga zacu ndetse tugashyiraho gahunda imwe duhuriyeho mu kuvugurura no kongerera imbaraga ibikorwa duhuriyeho. Mu gukora ibi tugomba kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse tugakomeza guhatana kugira ngo habeho ingamba zubaha mu buryo bwuzuye abantu bose.”

    Hashize imyaka 27, Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni Jenoside ifite umwihariko w’uko ari Abanyarwanda bayikoreye bagenzi babo kandi ikaba yarahitanye umubare munini w’abantu.

    Abahanga mu mateka n’abanyepolitiki ntibasiba kugaragaza ko muri ibi bihe amahanga yatereranye abicwaga mu gihe yari yarihaye intego ko ntaho bizongera kuba.

    Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1945 ndetse na Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye miliyoni esheshatu, Umuryango Mpuzamahanga wiyemeje ko ubwo bwicanyi ndengakamere butazongera kuboneka ahandi ku Isi, gusa mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye imbaga yabasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa ibi bigaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wongeye guteshuka ku nshingano zawo.

    António Guterres yasabye Isi kurwanya urwango hakumirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahandi

  • U Bufaransa bugiye gushyira ku karubanda inyandiko bufite kuri Jenoside zirimo n’izo mu Biro bya Mitterrand –

    Izi nyandiko zari zisanzwe zihari ariko zicungiwe umutekano ku buryo bitoroheraga uwo ariwe wese kuzigeraho. Amakuru dukesha The New Times avuga ko izi nyandiko zitangira gushyirwa hanze kuri uyu wa 7 Mata 2021, Umunsi hari bunatangizweho igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi nyandiko zigiye gushyirwa hanze zasuzumwe na Komisiyo Duclert, yari irimo abashakashatsi bahawe inshingano zo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prof Vincent Duclert wari ukuriye iyi komisiyo yavuze ko izi nyandiko ziganjemo izo mu Biro bya Perezida François Mitterrand n’ibya Minisitiri w’Intebe.

    Duclert yavuze ko izi nyandiko zigaragaza uburyo abadipolomate b’u Bufaransa n’abayobozi b’igisirikare cy’iki gihugu bari basangiye na Mitterrand imyumvire yo gukomeza kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu bivuga Igifaransa. Iyi myumvire ngo bayikomoraga mu bihe by’ubukoloni.

    Prof Vincent Duclert yavuze ko iyi myumvire ariyo yatumye abayobozi b’u Bufaransa bakomeza gushyigikira uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana nubwo babonaga ibimenyetso by’uko hari umugambi mubi uri gutegurwa.

    Mu bufasha u Bufaransa bwahaye Habyarimana harimo intwaro ndetse no guha ingabo ze imyitozo mu bya gisirikare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Times ko kuba u Bufaransa bwashyira hanze izi nyandiko bigaragaza ubufatanye bw’Isi mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikaba byatanga n’umusanzu mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo yayo.

    Ati “Iyo inyandiko ikubiyemo amakuru y’impamo kuri Jenoside zishyizwe hanze bikozwe n’ibihugu cyangwa abantu, byerekana ubufatanye bw’abantu hirya no hino ku Isi mu gutangaza ukuri kuri Jenoside.”

    Uretse kuba ishyirwa hanze ry’izi nyandiko rizatuma abantu benshi barushaho kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye yavuze ko rizanafasha mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana ndetse n’abayipfobya.

    Raporo ya Komisiyo Duclert yamurikiwe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku wa 26 Werurwe 2021 yagaragaje ko ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Izi nyandiko zizaba zigaragaza uburyo u Bufaransa bwakomeje gufasha Leta ya Habyarimana yateguraga Jenoside

  • Burera: Abantu 66 bafashwe basengera mu nzu y’umuturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Aba baturage bafashwe mu ijoro ryo ku wa 07 Mata 2021 ahagana saa sita n’igice.

    Amakuru y’uko aba bantu barimo abagore 41 n’abagabo 15 bari bari gusengera muri uru rugo, Polisi yayahawe n’abaturage batuye hafi aho kuko muri uru rugo hasanzwe hasengerwa mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza aho bamwe bahaza ngo bakorerwe ibitangaza.

    Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Bungwe yahageze ahagana saa sita n’igice z’ijoro ihafatira aba bantu 66 bari bayobowe na Ntantungane Elie w’imyaka 26 y’amavuko akaba n’umuhungu wa Mukankusi nyiri uru rugo.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage [Community Policing] mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, asaba abantu kurushaho kwitwararika birinda kwica nkana amabwiriza ya Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwandurwa na benshi ndetse no guhitana bamwe.

    Ati “Mu gihe cy’umwaka urenga abaturage bigishwa uko bakwiye kwirinda Covid-19, ntibikwiye ko haba hakiri abaturage barenga kuri aya mabwiriza nkana kandi Covid-19 ikomeje guhitana abantu, Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana mu kwirinda Covid-19 kuko igihari kandi ikica abaturage bagenzi babo.”

    “Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo, kutajya mu tubari two mu ngo, gukora ibirori nk’ubukwe n’ibindi bikorwa bitubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Abafashwe ntibahuje idini kuko amadini n’amatorero bagaragaje ko bakomokamo agera ku munani harimo amwe atarafungurirwa kubera kutuzuza ibisabwa.

    Aba bafashwe bavuga ko mu myizerere yabo bajya kuhasengera kugira ngo bahabonere ibitangaza bisubiza ibibazo bafite bitandukanye birimo n’uburwayi, bose bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bigishwe banacibwe amande yateganyijwe ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.


  • Abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ku isonga mu gutsemba Abatutsi muri Kigali –

    Ku itariki 7 Mata igikuba cyaracitse mu gihugu, buri Mututsi wese umutima urakuka yumva ko ibye birangiye.

    Kuri iyi tariki, abasirikare bari mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana ni bo babaye aba mbere mu gusohoza inzozi mbi z’Abatutsi, babiraramo barabica bahereye ku biganjemo Abapadiri n’Ababikira bo mu kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera.

    Icyo gihe Abatutsi 17 barishwe muri icyo kigo harimo na Padiri w’Umuyezuwiti Chrysologue Mahame wari ufite imyaka 67 wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP).

    Kuri iyo tariki kandi ni bwo umusirikare wayoboraga Umutwe w’Abapara-commando wabaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe, Major Aloys Ntabakuze, yategetse abasirikare yayoboraga kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bari batuye ahitwa mu Kajagari hafi y’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Major Aloys Ntabakuze wijanditse mu bikorwa byinshi bya Jenoside nyuma yaje gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR). Mu 2012 uru rukiko rwamugabanyirije ibihano, ahanishwa gufungwa imyaka 35.

    Ku itariki 7 Mata, Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana n’Interahamwe bashatse uburyo bajya kwica Abatutsi bari bahungiye muri Stade Amahoro i Remera bibwira ko harinzwe kubera ko hari hakambitse ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitwaga MINUAR.

    Ku bw’amahirwe uwo mugambi uburizwamo n’Ingabo za FPR Inkotanyi nyuma y’imirwamo ikomeye yazihuje n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana, abari bahahungiye barokoka batyo.

    Mu barokotse harimo uwitwa François Veriter wari Impuguke (consultant) mu bijyanye n’Imiyoborere akorera isuzuma imishinga u Rwanda rwaterwagamo inkunga n’Ishami ryUmuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).

    Bamwe mu bari abayobozi bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana

    Ingabo zarindaga Perezida Habyarimana n’Interahamwe, ku itariki 7 Mata 1994, zatsembye abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wo kwica Abatutsi zihereye ku wari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababiligi bo mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we.

    Uwari uyoboye abo abasirikare bishe urubozo ingabo z’Ababiligi, Major Bernard Ntuyahaga, yaje guhamwa n’icyo cyaha mu 2007 urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018, yakirwa nk’Umunyarwanda wahamijwe ibyaha ariko akarangiza igihano cye.

    Abandi banyapolitiki bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana harimo Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph; uwari Perezida w’Ishyaka PSD, Ferederiko Nzamurambaho; Umunyamategeko Félicien Ngango wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odette Ubonabenshi.

    Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’Itangazamakuru akaba no mu Ishyaka rya MDR na we yishwe ku ikubitiro ndetse na Landouald Ndasingwa wo mu Ishyaka rya PL.

    Tariki 7 Mata nyuma y’itangazo ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana, Abatutsi barishwe mu bice bitandukanye by’igihugu harimo Kigali, Bugesera, Gitarama, Gikongoro, Gisenyi n’ahandi, cyane ko uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, yari yatanze itangazo rivuga ko nta muturage wemerewe gusohoka.

    Ibyo byakozwe kugira ngo hatagira Umututsi n’umwe ubona uko ahunga, maze abari abasirikare bakuru basaba Interahamwe gushinga za bariyeri hirya no hino mu gihugu Abatutsi batangira kwicwa. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

    Icyo gihe Radiyo Muhabura yari iy’Ingabo za FPR Inkotanyi yamaganiye kure ibyo bikorwa byo kurimbura Abatutsi n’abandi Bahutu batari bashyigikiye Jenoside, maze Umugaba Mukuru wazo azibwira ko zifite akazi ko kurenganura abicwa ahita atanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.

    Umuyobozi w’Ibiro bya Minisiteri y’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi