Tag: featured

  • Perezida Kagame yifashishije inkuru y’ikirura n’intama, asaba Abanyarwanda kutaba insina ngufi –

    Ni ubutumwa yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti zabo ubwo yatangizaga iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 kuri uyu wa 7 Mata 2021.

    Umukuru w’Igihugu yifashishije inkuru we n’abo biganaga mu mashuri abanza babwiwe y’ikirura n’intama zahuriye ku mugezi maze ikirura gishaka impamvu zose zishoboka zatuma kirya intama.

    Ati “Baratubwira bati hari umugezi hari amazi atemba nk’uruzi mbese […] ikirura cyari kiri aho amazi arimo aturuka kinywera amazi noneho hepfo aho amazi agana hari intama nayo yinywera amazi.”

    Yakomeje agira ati “Noneho ikirura kibonye iyo ntama, gitangira gushaka impamvu yo kugenda ngo gicakire iyo ntama kiyirye, ariko ngo birabanza biraganira. Ikirura gihamagara intama kiravuga kiti ‘Eeeh niko sha, urabona ndinywera amazi hano nawe uraho urayanduza? Uraho uranduza amazi ndimo nywa?’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe intama yaciye bugufi cyane ibwira ikirura ko bitewe n’uko iri hepfo amazi adashobora kuzamuka ahubwo iramutse iyanyoye yatemba amanuka ariko ikirura cyanga kubyumva kirakomeza gishakisha urwitwazo.

    Ati “Urimo rwose uranyubahuka, intama iti rwose mumbabarire ntabwo nari ngamije kukubahuka rwose ngusabye imbabazi nyakubahwa. Ikirura kiti hari n’undi munsi wantutse, warantutse ndabyibutse.”

    Yakomeje agira ati “Intama iti rwose ni ubwa mbere nje kunywera kuri uyu mugezi, ikirura kiti “urakomeje? Rwose urimo uranantera umujinya, niba atari wowe agomba kuba ari mukuru wawe cyangwa mushiki wawe waje aha ngaha. Urabyumva ikirura cyahise kiyicakira.”

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu yahisemo kubwira Abanyarwanda iyo nkuru ari uko hari ahantu henshi usanga u Rwanda cyangwa ibihugu bya Afurika bifatwa gutyo.

    Ati “Iyi nkuru ndayibabwira kuko rimwe na rimwe usanga dufatwa nk’uku nguku, nk’uku byabaye muri iyo nkuru, ugasanga hari umuntu uri hejuru iyo uri kuvuga ati niko sha, uri aho urimo uranantuka? Kandi utigeze unamuvugisha, ati niba atari nawe ni mwene nyoko cyangwa mushiki wawe…”

    Yakomeje agira ati “Hari abantu bamaze igihe babitugira, ariko reka mbabwire ntimuzigere mwemera kugirwa intama, nta n’ubwo nifuza kuzaba ikirura nk’icyo twavuze mu nkuru, njyewe nzashimishwa no kuba uwo ndiwe, nkaba uwo ndiwe uzahangana n’iki kirura kimeze gutyo.”

    Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, Perezida Kagame yanagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibihugu by’amahanga bigikomeje gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi ngingo zitandukanye.

    Yavuze kandi ku biha urwaho abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko atari ibintu byo kwihanganira.

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutemera kuba insina ngufi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


  • Musanze: Umugabo yafatiwe mu cyuho agiye kugurisha inzu itari iye –

    Iyi nzu yari igiye kugurishwa iherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Migeshi ni iya Murindabigwi Clement w’imyaka 48 y’amavuko utuye mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Rugeshi.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo bari bagiye gukora amasezerano y’ubugure uwari ugiye kuyigura yasabye ko akorerwa imbere y’inzego z’ibanze ariko uwari ugiye kuyigurisha amubwira ko atari ngombwa bituma na we agira amakenga.

    Muri uko kutumvikana ni bwo Polisi yahageze ku makuru yari yahawe n’undi muturage wari uzi neza nyir’inzu, ifata uwo mugabo undi bari kumwe muri ubwo buriganya ariruka aratoroka ndetse kuri ubu akaba agishakishwa.

    Andi makuru avuga ko uwo mugabo wafashwe akomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagali ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Kabatesi, akaba acyekwaho ubwambuzi bushukana bwo gushaka kugurisha inzu itari iye.

    Polisi y’Igihugu yagiriye inama abaturage ko bakwiye kumenya ko ubwambuzi bushukana buhari bakagira amakenga mbere y’uko bishyura, bakabanza gushaka amakuru nyayo ku mutungo utimukanwa bashaka kugura bifashishije inzego z’ibanze.

    Uwo mugabo wafashwe yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ashyikirizwa Ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye aho acyekwaho Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo ya 174.

    Mu gihe yaba abihamijwe n’urukiko icyo cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu 3 Frw ariko itarenze miliyoni eshanu 5 Frw.


  • Kayonza: Umurambo w’umusore wakuwe muri Muhazi nyuma y’iminsi ibiri arohamye –

    Uyu murambo watoraguwemo mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mata 2021, mu Mudugudu wa Kinyemera mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uwo musore yarohamye muri iki kiyaga ubwo yari yagiye kogerayo, amazi akaza kumurusha imbaraga.

    Yagize ati “Ni umusore wari usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ariko akagira ingeso yo kujya koga muri Muhazi. Ejo bundi yagiye koga rero umuhengeri umurusha ingufu uramutwara, yarohamye tariki ya 5 Mata, umurambo we wabonetse uyu munsi.”

    Abazi uwo musore bavuga ko yari asanzwe azi koga cyane ariko akaba yarazize umuhengeri waje mu mazi ari mwinshi bituma umurusha imbaraga.

    Gitifu Murekezi yasabye abaturage kwirinda kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi kuko bitemewe.

    Ati “Abaturage turabibutsa ko kogera muri kiriya kiyaga bitemewe, abajya kwisukira kogeramo ntabwo bikwiriye kuko harimo ingaruka zo kuhatakariza ubuzima. Ahagenewe koga haba hari n’ibikoresho byabugenewe byatabara abantu, kwiyiba bakajya mu mazi ntabwo byemewe.”

    Ababyeyi basabwe gukomeza kwita ku bana babo, bakababuza kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko byagaragaye ko abana benshi aribo bakunda guhura n’ibibazo byo kurohama.

    Ifoto yerekana Ikiyaga cya Muhazi ahakuwe umurambo w’umusore wari umaze iminsi ibiri arohamye

  • Perezida Kagame yashimye ‘Raporo Duclert’ ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mugambi wa Jenoside yateguwe na Leta ya Habyarimana Juvénal.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga umugambi wo gutegura kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Umukuru w’Igihugu ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu Gatatu tariki 7 Mata 2021, yagarutse ku byatangajwe n’aba banyamateka 13 bashyizweho na Perezida Macron.

    Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

    Bakiniye ku buzima bw’Abanyarwanda

    Iyi raporo kandi yazamuye amarangamutima y’abandi basirikare bakomeye bahoze mu butumwa bw’ubutabazi u Bufaransa bwakoreye mu Rwanda guhera muri Kamena 1994 bwiswe ‘Opération Turquoise’ ndetse n’abari bari mu zindi nzego z’ubuyobozi.

    Abo bose bagiye bagaragaza ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwagiye bwirengagiza kenshi amakuru n’ibimenyetso byagaragazaga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Bufaransa bwanze guhara inyungu zabwo za politiki buhitamo gushyigikira ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu mugambi karundura wo kubamaraho wari warateguwe na Leta ya Habyarimana.

    Ati “Nuko rero ubwo ubuzima bw’Abanyarwanda bwabaye ikintu gikinirwaho, ikintu gikinirwaho muri iyo mikino yabo yo kurengera inyungu za Politiki. Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye.”

    Yakomeje agira ati “Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

    Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    U Rwanda rugiye kuvuga uko rwakiriye Raporo Duclert

    Raporo Duclert yasohotse mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibintu abasesenguzi bavuga ko ari inkuru nziza ya mbere iturutse i Paris kuva mu myaka 27 ishize.

    Perezida Kagame washimye intambwe yatewe n’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere u Rwanda ruzaba rwamaze kugira icyo ruvuga kuri Raporo Duclert.

    Ati “U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi, ibivuye muri izi raporo nk’uko zakozwe n’abantu babishinzwe ku byerekeranye n’ibyo impuguke zakoze ku byo komisiyo yari irimo ikoraho bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe, icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka y’ibyabaye.”

    Yakomeje agira ati “Ibyakozwe mu myaka myinshi ishize n’abayobozi b’u Bufaransa bagerageza guhisha uruhare rwabo byagize ingaruka zikomeye, amateka yarahinduwe mu kwamamaza ibinyoma bivuga ko habayeho Jenoside ebyiri harimo n’ibyavuzwe muri mapping report.”

    “Imanza zishingiye ku binyoma zatangijwe mu Burayi zikurikirana bamwe mu bagize inzego nkuru z’igihugu cyacu, abakekwaho uruhare muri Jenoside ubu bahawe ubuhungiro bakomeza kuba intakoreka ndetse ubusabe bw’u Rwanda bw’uko bakoherezwa mu gihugu babwima amatwi.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Mata kandi ni bwo Leta y’u Bufaransa yashyize hanze inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur zifashishijwe na Komisiyo Duclert mu gukora raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n’abashakashatsi bifuza kuzikoresha.

    Izi nyandiko zari mu bubiko bw’igihugu zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mitegekere y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha ‘uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z’inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw’u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa babigizemo.

    Perezida Kagame yatangije iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


  • Twibuke dukomeza kwibukiranya igihango dufitanye- Madamu Jeannette Kagame –

    Ni ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021, ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo bifatanyaga mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Twibuke dukomeza kwibukiranya igihango dufitanye; ko isano-muzi yacu ari Ubunyarwanda, kandi ko tuzakomeza kubukomeraho tuburage abadukomokaho, na bo bikomeze bityo! Humura Rwanda!”

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ariko by’umwihariko mu Rwanda, kwibuka biteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse mu 2018, hagiyeho itegeko ryihariye ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itaratinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

    Perezida Paul Kagame na Madamu ubwo bacanaga urumuri rw’Icyizere mu gutangiza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27

  • Mu mafoto: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abasaga 500 gutangiza #Kwibuka27 (Amafoto) –

    Uyu muhango wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 7 Mata 2021 witabiriwe n’abasaga 500 barimo abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

    Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ibi bikorwa byitabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’ubushobozi bw’abo Kigali Arena ishobora kwakira mu gihe abandi Banyarwanda n’abari hanze yarwo babikurikiranye hifashishijwe radio, televiziyo, ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nk’uko abakurambere babivuga ko umuryango utibuka uzima, ari nayo mpamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kugira ngo bifashe mu kurwanya abapfobya amateka.

    Mu kiganiro cyagarutse ku mizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ingengabitekerezo ya Parmehutu na MRND ari imizi ya kure ya Jenoside.

    Mu bindi biganiro byatanzwe harimo ibyagarutse ku buhamya bw’abarokotse Jenoside, indirimbo zo kwibuka ndetse n’ubundi butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga muri Kigali Arena. Aha Umukuru w’Igihugu yasuhuzaga Perezida wa Sena, Iyamuremye Augustin

    Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabimburiwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, n’abandi bitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

    Perezida Kagame yavuze ko kongeraho kubaho k’u Rwanda byagizwemo uruhare na bamwe mu Banyarwanda bashatse kubaka igihugu kibabereye

    Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahinduka

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo bituma bakomeza gutera intambwe ijya imbere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner

    Musenyeri Nzakamwita Servillien na we yitabiriye iki gikorwa

    Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, François Ngarambe

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, na we yitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert, mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, akurikiye impanuro z’Umukuru w’Igihugu

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, mu bitabiriye uyu muhango

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, na we yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen Maj Mubaraka Muganga

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango watangirijwemo icyumweru cy’icyunamo

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, mu bahagarariye igihugu hanze bitabiriye uyu muhango

    Abasirikare bakuru mu bitabiriye uyu muhango

    Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye uyu muhango. Aba barimo Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye (ibumoso) n’Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner (iburyo)

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, mu banyamadini bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside Yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo, Mukabayire Valérie

    Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mu banyamahanga b’inshuti z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango

    Francis Kaboneka wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na we yitabiriye uyu muhango

    Abitabiriye uyu muhango muri Kigali Arena bicaye bubahirije amabwiriza yo kwirinda

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


  • Ntibizongera na rimwe – Perezida Kagame yaburiye abagifite umugambi wo gutera u Rwanda –

    Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ari “Ikintu cyiza cyo kurinda” ndetse ko ‘Aho bishoboka hose’, u Rwanda ruzakomeza ibikorwa byo kugeza mu butabera abagira uruhare mu guhungabanya umutekano warwo.

    Kugeza mu nkiko zo mu Rwanda harimo imanza nyinshi z’abantu baregwa kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, barimo Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’Ihuriro rya MRDC, ryari rifite umutwe w’inyeshyamba za FLN wagize uruhare mu bitero byahitanye inzirakarengane mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarike abashaka guhungabanya umutekano rufite.

    Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe n’amategeko mu kurwanya ibitero ku baturage bacu, ibyo nta mpaka zihari”.

    Yongeyeho ko “Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w’igihugu cyacu imbere y’ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro”.

    Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuko bamwe mu bazanywe kuburanira mu Rwanda bari batuye mu bihugu by’amahanga, “Barinzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi”, ku buryo ikibazo ibyo bihugu byagize atari icyatumye abo bantu bazanwa mu nkiko z’u Rwanda, ahubwo ari “Ukwibaza uko bageze mu Rwanda”.

    Yagize ati “Ni nko kuvuga ngo reka twe kuburanisha uyu muntu ku byaha yakoze, reka twirebere gusa uburyo yageze mu rukiko, ibindi tubyirengagize, rero dufite urugendo rurerure muri iyi nzira”.

    Ahereye kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yibajije niba “Tutakabaye twita ku bifite umumaro, ari yo mpamvu [abo bantu] bari kuburanishwa mu nkiko z’u Rwanda”.

    Aha Perezida Kagame yagarukaga ku mpaka zimaze iminsi z’abibaza uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, aho hari abavuga ko yashimuswe n’ubwo ubushinjacyaha bwagaragaje bidasubirwaho ko ari we wizanye nta gahato ashyizweho.

    Abagifite umugambi wo guhungabanya umutekano baburiwe

    Hirya no hino hakunze kumvikana abantu bavuga ko batavuga rumwe n’u Rwanda, ndetse ko bazarubohoza bakoresheje imbaraga zose zirimo n’iza gisirikari, nk’uko MRCD yabigerageje mu mwaka wa 2018, ariko ibikorwa byabo bikaburizwamo rugikubita.

    Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazabigeraho

    Perezida Kagame yongeye kuburira iyi mitwe, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k’imitwe y’iterabwoba.

    Yagize ati “Abanyarwanda ntibashobora kwihanganira kwemera ko iyo mikino mibi ikomeza gukinirwa ku butaka bwacu, ntibizashoboka na rimwe”.

    Perezida Kagame kandi yanenze “Ibihugu bitwigisha amahame ya demokarasi, amahame y’uburenganzira bwa muntu”, ariko bigacumbikira abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, cyangwa bakinafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bakora bikitirirwa ko ari “Abantu bagamije kugeza u Rwanda kugera ku rwego rw’iterambere rutarageraho”.

    Ntibajya bihishira

    Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni kuba byinshi mu bihugu bicumbikiye abafite ibyaha bashinjwa n’u Rwanda, byanga kubatanga bivuga ko ibyo baregwa ari ibihimbano, bikavuga ko abo bantu bazira kuba ari “abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”.

    Yavuze ko igisekeje ari uko ibyo bihugu bidatinda kubona ko abo bantu u Rwanda rushinja ari abanyabyaha koko, “Kuko hari ibihugu bimwe bibafite mu nkiko zabo”, abo bashinjwa ibyaha bitandukanye.

    Yongeyeho ko bitumvikana ukuntu hari ibihugu byanga kuburanisha abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside, kandi byaranze no kubohereza mu Rwanda.

    Yagize ati “Hari ibihugu byinshi bifite abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubusabe bw’u Rwanda bwo kubohereza kugira ngo baburanishwe bukangwa […] ntibyabaye mu Bufaransa gusa, biri no mu bindi bihugu bikize, tuzi aho ibi bikorwa bimaze imyaka 15”.

    Yasobanuye ko “Hari aho twavuganye n’ibihugu bibacumbikiye, turabasaba tuti ‘abantu batanu bari hano, mwabaduha tukababuranisha? Igisubuzo cyari oya, nta masezerano yo guhererekanya imfungwa dufitanye, ntitwizeye inkiko zanyu, ntitwizeye amategeko yanyu”.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo bihugu byanze kubohereza mu Rwanda, bikanga no kubaburanisha, bigakomeza gutyo imyaka 15 ikarenga.

    U Rwanda rumaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside zigera kuri 1 146 bari mu bihugu 33. Muri abo, 46 nibo bonyine bamaze gufatwa n’ibihugu barimo, bagejejwe imbere y’ubutabera.

    Kudahana abagize uruhare muri Jenoside byateye ingaruka zizashira nyuma y’imyaka myinshi

    Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa byo kudahana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bimaze kugira ingaruka zikomeye, zirimo ubwiyongere bukabije bw’ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

    Yagize ati “Iyo abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside bahawe uburenganzira bwo gutura kandi kubazana mu Rwanda ntibikunde, bigira ingaruka zikomeye. Twabonye ubwiyongere bukabije mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, ku buryo bizatwara imyaka myinshi kugira ngo bihindurwe”.

    Yongeyeho ko bamwe mu bazi ukuri, bakabaye basobanura ukuri ku mateka y’u Rwanda, bahitamo kwicecekera, ati “Ikibabaje ni uko abantu benshi bazi ukuri, bahitamo kubyitarutsa, bakicecekera”.

    U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27, bikazamara iminsi 100 igaragaza igihe Jenoside yamaze, aho yaguyemo Abatutsi barenga miliyoni.

    Bamwe mu bari bateraniye muri Kigali Arena ahavugiwe ijambo ritangiza kwibuka ku nshuro 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Abanyeshuri 18 barimo Abarundi bigaga muri College Adventiste de Gitwe birukanwe burundu –

    Abo banyeshuri birukanywe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021 bihurirana n’umunsi wo kujya mu birukuko kuri bagenzi babo. Abirukanwe bose ni 18 barimo Abanyarwanda batandatu n’Abarundi 12. Harimo abakobwa babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi.

    Umuyobozi w’iryo shuri riherereye mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, Nshimiyimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko bafashwe banywa ibiyobyabwenge kandi bari basohotse ikigo bajya kunywa inzoga bagaruka basinze.

    Ati “Bose hamwe ni 18 harimo Abanyarwanda batandatu hakaba n’Abarundi 12. Byatewe n’amakosa bakoze harimo abanyweye ibiyobyabwenge, harimo abatorotse ishuri ku wa Kane bageze hanze bajya mu byo kunywa inzoga, noneho nza kuvugana n’umuntu ushinzwe umutekano, babahagaritse aho kugira ngo bahagarare bashaka kurwana.”

    Yakomeje avuga ko babahaye amabaruwa bajya kwereka ababyeyi ko birukanwe kuko uwo muco wo kutagira ikinyabupfura no gushaka guhindanya isura y’ikigo batawihanganira.

    Nshimiyimana avuga ko abo banyeshuri bari basanzwe bafatirwa mu makosa bagahanwa byoroheje ndetse bagatumwa n’ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bafatanyirize hamwe kubahana.

    Yibukije abanyeshuri ko amategeko y’ishuri ahari kandi agomba kubahiriza kuko asobanutse.

    Ati “Amategeko akoze ku buryo umwana uyubahiriza yiga neza akarangiza neza kandi arangizanyije uburere bwiza.”

    Ntabwo twirukanye Abarundi, twirukanye abanyeshuri

    Nshimiyimana yavuze ko hari abo yabonye bashatse kubigira politike bavuga ko hirukanywe abana b’Abarundi, avuga ko ibyo atari ko bikwiye gufatwa.

    Ati “Nabonye hari abanyepolitike bo hakurya iriya bashaka kubishyiramo politike; twe nta barundi twirukanye, twirukanye abanyeshuri. Kuko hano ntitugira ibyo, iyo umwana ari mu ishuri ahanwa n’amategeko y’ishuri, ntabwo iby’ubwenegihugu cyangwa ibindi byose birebwaho.”

    Yakomeje avuga ko komite ishinzwe imyitwarire ku ishuri ari yo yafashe icyemezo cyo kubirukana kuko bari basanzwe bakora andi makosa yiyongera kuri ayo.

    Ati “Harimo n’abirukanwe kabiri, hari abo twirukanye basaba imbabazi turabagarura barongera barirukanwa. Ubwo rero ibyo bindi sinzi icyo babishingiraho kuko uretse n’ibyo, ikibazo cyabo Polisi yacu ya Kabagari iracyizi, ushinzwe uburezi ku murenge arakizi. Ntabwo ari ikintu wavuga ngo ‘wenda bahohotewe’; twarabihanganiye bishoboka ariko ntibakosoka.”

    Nshimiyimana yavuze ko ishuri ayoboye ritajya ryihanganira ingeso mbi, avuga ko iyo bahannye umwana inshuro nyinshi bakabona akomeje kunanirana, bamwirukana aho kugira ngo ‘yice izina ry’ishuri’.

    College Adventiste de Gitwe ni ishuri kugeza ubu ryihaho abanyeshuri 450, rikaba rifite abiga mu cyiciro rusange n’abo mu cyiciro gikurikiraho (Section). Rifite amashami arindwi.

    Ubuyobozi bwa College Adventiste de Gitwe bwatangaje ko butajya bwihanganira imyitwarire mibi

    [email protected]


  • Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu- Perezida Kagame –

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu Gatatu, tariki 7 Mata 2021, ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni.

    Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahinduka, ngo gusibangane cyangwa ngo kwibagirane ari nayo mpamvu abahashaka kuyahakana Abanyarwanda batizigera bagira ubwoba bwo guhangana nabo.

    Ati “Ni amateka, ni ukuri kutazahinduka ariko rero niba abahakana amateka, bagahakana ibyabaye, bitabatera isoni, njyewe wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abitabiriye uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko n’ubwo hashize imyaka 27 ihagaritswe hari abagikomeje gutsimbarara bakanga gutanga amakuru y’aho abishwe bajugunywe.

    Yagize ati “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe, buri gihe utwibutsa byinshi bikomeye. Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu, abakoze aya mahano barakidegembya hirya no hino ku Isi. Ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana.”

    Ni inshuro ya kabiri ibihe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibaye Abanyarwanda n’Isi muri rusange bahanganye na Covid-19, byatumye ibikorwa bitandukanye birimo ibihuza abantu benshi bikumirwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu badashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe, byongera agahinda ku barokotse Jenoside.

    Yakomeje agira ati “Kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege aribyo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu. Turabashimira inkunga yanyu no kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko kugira ngo igihugu n’Abanyarwanda bongere kubaho bikomoka kuri benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza rubabereye, bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi.

    Ati “Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayabonye bayafatishije amaboko yombi. Iyi ni inkingi ikomeye mu bigize imbaraba zacu. Kubera izo mpamvu no mu bihe by’ibibazo bikomeye n’abifuzaga kubarangaza no kubatesha igihe, Abanyarwanda barushijeho gukomeza kunga ubumwe.”

    Yakomeje agira ati “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu. Iyi ninayo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo aribyo bituma bari abo bari bo uyu munsi.

    Perezida Kagame yavuze ko nta gihe u Rwanda rwabayeho rwunze ubumwe nk’uko bimeze ubu

  • CP Munyambo yasabye ab’i Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka banyuze ahatemewe –

    Yabigarutseho ku wa 5 Mata 2021 ubwo yagiranagana ikiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu mirenge ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.

    Ibyo biganiro byitabiriwe n’abavuga rikumvikana muri iyo mirenge ndetse n’inzego z’umutekano.

    Yabashimiye uruhare bagize mu gukumira ibitero by’abitwaje imbunda bagiye batera muri iyo mirenge mu 2018 na nyuma yaho, abasaba gukomeza ubufatanye n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano.

    Yakomeje avuga ko hari ibyo bagomba kwirinda kugira ngo umutekano ukomeze kuba nta makemwa.

    Ati “Hari ibyo turibusubiremo cyane cyane ibikunze kubera mu giturage ubona tugomba gukomeza kurwanya nk’uko mwarwanyije ibikorwa by’umwanzi. Hari magendu kubera ko imunga ubukungu bw’igihugu ni ngombwa ko dufatanya tukayirwanya.”

    “Hari kwambuka imipaka bitemewe n’amategeko, rimwe na rimwe abaturage bacu bakaba bahohoterwa mu bihugu bagiyemo, nabyo tukabyirinda tukabirinda n’abavandimwe bacu.”

    Mu bihe byashize, mu Karere ka Nyaruguru hagiye hagaragara abakora ubucuruzi bwa magendu burimo inzoga n’itabi ndetse n’urumogi bakura mu Burundi.

    Hari kandi abambukaga imipaka mu buryo butemewe bagiye guhahayo no gukorera amafaranga.

    Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ibyo gucuruza magendu no kwambuka imipaka mu buryo butemewe babiretse kuko basanze ari bibi.

    Nsanzurwimo Emmanuel uyobora Umudugudu wa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata yavuze ko mbere bajyaga gukorera amafaranga mu Burundi ariko kuri ubu babiretse kubera kwanga guhohoterwa.

    Ati “Ndashima ko ibikorwa by’ubuhinzi byiyongere ubu tukaba dusigaye duhinga tukeza. Mbere twajyaga tujya guhingira Abarundi ariko ubu ndakeka ko ari bo bakaje kuduhingira, kuko imirima y’icyayi yaragwiriye, Girinka irahari nta kibazo cyatuma dusubira guca inshuro hakurya.”

    Abatanze ibitekerezo bavuze ko mbere bajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo muri Nyungwe, ariko babiretse kuko basigaye bahinga mu masambu yabo.

    Bavuze ko bashyizeho amarondo ya ku manywa na nijoro bagamije kwicungira umutekano, bakumira icyawuhungabanya cyose.

    CP Munyambo yabasabye n’ubufatanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu; abana bata amashuri n’abangavu bashyingirwa imburagihe kuko biri mu bihungabanya umutekano wo mu ngo no mu miryango.

    Yabijeje ko Polisi y’Igihugu izakomeza gufatanya nabo muri byose hagamijwe guteza imbere igihugu n’abagituye.

    Abitabiriye ibiganiro bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Abaturage bavuze ko batacyambuka umupaka mu buryo butemewe

    CP Munyambo yasabye abaturage bo muri Nyaruguru kurwanya magendu no kwirinda kwambuka imipaka babundabunda

    Ibyo biganiro byitabiriwe n’abayobora inzego z’ibanze, abavuga rikumvikana ndetse n’inzego z’umutekano

    [email protected]