Tag: featured

  • Uko byari byifashe i Kanombe mu masaha yakurikiye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana: Ubuhamya –

    Indege ikimara guhanuka, hasohotse itangazo risinywe mu izina ry’uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, ribuza abaturage kuva mu ngo zabo.

    Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida batangiye gushinga za bariyeri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, Abatutsi batangira kwicwa bahigwa aho bari hose mu gihugu. Tariki 7 Mata igikuba cyaracitse mu gihugu, buri Mututsi wese umutima urakuka yumva ko ibye birangiye.

    Twagirayezu Innocent utuye mu yahoze ari Kanombe ubu ni mu Mudugudu wa Muhabura, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, avuga ko ibyabaye kuri iyo tariki abyibuka nk’aho byabaye ejo.

    Mu masaha ya saa Mbili z’ijoro ari nabwo indege ya Habyarimana yahanutsemo, Twagirayezu yari ari i Remera ahazwi nko mu Giporoso, nyuma arataha avugana n’abantu b’inshuti ze kuri telefoni [icyo gihe habagaho Fix].

    Avuga ko yaganiraga n’abo bantu wumvaga bose bahuriza ku kuvuga ko kuba ‘Ikinani’ kigiye wenda agahenge kagiye kugaruka mu Rwanda.

    Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatatu, Twagirayezu yavuze ko tariki 7 Mata 1994, bitewe n’uko yari atuye haruguru y’umuhanda uva mu Giporoso werekeza Rubirizi, mu masaha ya saa Kumi n’imwe za mu gitondo yumvise amasasu menshi yari ameze nk’arimo kuvugira iruhande rw’urugo rwe bituma agira amatsiko.

    Icyo gihe yashatse uko yajya ku muhanda kureba uko bimeze ariko agisohoka mu rugo atungukira ku rugo rw’umukecuru bari buturanye wari ufite abana benshi, ahageze asanga bose babarunze iruhande rw’umuryango bamaze kubica.

    Ati “Ni ukuvuga ngo ya masasu numvaga yasaga nk’aho avugira mu rugo ni uwo muryango barimo bica. Nahageze barangije bagiye, igitekerezo nagize, naravuze nti abantu bishe aba bantu nta muntu bari busige.”

    Yakomeje agira ati “Wari umuryango ukennye ku buryo n’abana b’uwo mukecuru bazaga kurya iwanjye. Ubundi abantu bica hari igihe bica umuntu kubera ukuntu ameze, ishyari kuko yifashije ariko mbonye bishe uwo muryango, naravuze nti ntabwo byoroshye.”

    Twagirayezu avuga ko nk’umuntu utari azi ibizakurikiraho yasubiye iwe mu rugo afata camera aragaruka afotora abo bantu bari bamaze kwicwa yumva ko ari amafoto azereka ubutabera.

    Ati “Naragarutse ngeze mu rugo, nari mfite umuryango w’umugore n’abana bane ndetse n’umwana wa mukuru wanjye wabaga aho ndetse hari n’undi mwana wa muramu wanjye. Ndababwira nti rero ibintu mbonye hariya ntabwo byoroshye ndabona bikomeye, ahubwo dusenge twishyire mu maboko ya Nyagasani.”

    Yavuze ko nk’umuntu wari mukuru icyo gihe yari amaze kubona ko abantu bishwe bazize ko ari Abatutsi ari nabwo yahise yigira inama yo guhunga ajya hafi na Alpha Palace gushaka Interahamwe yari inshuti ye ngo arebe ko yamuhisha.

    Kuri uwo munsi w’itariki 7 Mata ngo ibikorwa byo kwica byari byatangiye ndetse ni bwo Interahamwe zashyizeho amabariyeri mu mihanda yo muri ibyo bice ari na zo ziciweho Abatutsi benshi.

    Twagirayezu avuga ko nyuma y’uko abavandimwe be n’abandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside, we n’abandi barokotse batangiye urugendo rwo kwiyubaka kuri ubu ubuzima bukaba bwaragarutse ndetse bwarabaye bwiza kurenza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Twagirayezu yavuze ko indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa, Abatutsi bo muri Kanombe batangiye kwicwa

  • Abanyamakuru basabwe kwigengesera ku nyito z’amagambo bakoresha mu #Kwibuka27 –

    RMC yatangaje ibi mu gihe kuva kuri uyu wa 7 Mata 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Itangazo ry’uru rwego ryashyizweho umukono n’Umuyobozi warwo, Barore Cléophas, ryibukije abanyamakuru bose ko bagomba kwigengesera ku nyito zikoreshwa muri ibi bihe bitewe n’uko ahanini icyo umunyamakuru avuze sosiyete yumva ko ari impamo.

    Rigira riti “RMC iributsa abanyamakuru kwitwararika muri ibi bihe bidasanzwe byo kwibuka ku nshuro ya 27 nk’uko basanzwe babikora, bakoresha inyito zabigenewe, utazizi cyangwa ukekerenya akabanza kubaza bagenzi be cyangwa CNLG.”

    Rikomeza rigira riti “Kandi bakumira icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ku gupfobya no guhakana Jenoside.”

    Abanyamakuru kandi nkababwira sosiyete basabwe kwirinda kuba umuyoboro w’abakora ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kugaragara mu bihe byo kwibuka.

    Umwihariko ku bitangazamakuru bikorera kuri internet

    Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (Online) bikunze kugarukwaho ku bunyamwuga bwabyo n’ababikorera rimwe na rimwe bikanaha urubuga umuntu runaka hatitawe ku kugenzura ubutumwa agiye gutambutsa ahubwo bagamije kwibonera ababakurikira benshi.

    RMC yashyize umwihariko kuri ibi bitangazamakuru ibisaba kwitondera uburyo bwo gusakaza inkuru no gushyiramo ubushishozi mu byo bakora.

    Ati “By’umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, hamwe n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo gusakaza amakuru, kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo z’urwango, amacakubiri n’izikomeretsa.”

    RMC yifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 ariko runasaba inzego zitegura ibikorwa byo kwibuka korohereza ibitangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo kwibuka.


  • Ibaruwa ifunguye abarokotse Jenoside baba mu Bufaransa bandikiye Macron bamwingingira gusaba imbabazi abacitse ku icumu –

    Babisabye nyuma ya raporo ya Komisiyo Duclert, ishimangira ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare rukomeye kandi ntagereranywa’ mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi baruwa imenyesha Perezida Marcon ko “Igihe kigeze ngo mutinyuke mugire icyo mubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Basobanuye ko bumva ari ngombwa ko Leta y’u Bufaransa isaba imbabazi, bati “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa, twemera ko Repubulika y’u Bufaransa ikwiye gusaba imbabazi abayirokotse n’imiryango yabo yagizweho ingaruka nayo. Mu mwaka wa 1994, twarahizwe, turafatwa, twicwa bunyamaswa tuzira ko turi Abatutsi, kandi twaravutse gutyo”.

    Bongeyeho ko “Muri ibyo bihe, twari dufite ubwoba buvanze no kwigunga, twumva ko umwanya uwo ari wo wose batwica. Kubera ko nta handi twari buhungire, kandi tukaba twarumvaga ko turi abantu nk’abandi, hari ubwo twabaga dufite icyizere cy’uko hari abandi bantu bazima bazaza kudutabara”.

    “Gusa hari bamwe muri twe babonye kare ko icyo cyizere cyaraje amasinde ubwo babonaga bamwe mu bagombaga kubarinda babasiga mu maboko y’ababisha. Aba tuvuga ni bamwe mu bari abasirikare ba MINUAR. Ubuzima bw’imbwa zabo na bene wabo bwari bufite agaciro kurusha ubw’Abatutsi bari bategerejwe n’abagome ngo babicishe imihoro, ibisongo, amacumu n’ibindi”.

    Ingabo z’u Bufaransa zaje muri Opération Turquoise muri Kamena 1994 nazo ntacyo zakoze ngo zitabare abicwaga, ahubwo zagize uruhare mu guhungisha abayobozi benyegeje Jenoside.

    Bakomeje bagira bati “Uko iminsi yashiraga ni ko benshi muri twe bicwaga n’abagome, abandi bakicwa n’inzara, umwuma, uburwayi…muri make twarateranywe. Mu gihe abandi badutaye, abasirikare ba FPR nibo badutabaye badukiza Jenoside yari igamije kuturimbura. Hari bamwe muri twe twibwiraga ko ibitubaho amahanga atabizi, ariko twaje kumenya kandi dutangazwa n’uko yabimenye ariko aranuma!”

    Raporo Duclert yashyikirijwe Perezida Macron tariki 26 Werurwe 2021, igaragaza ko u Bufaransa guhera mu 1990 bwari buzi umugambi wa Leta ya Habyarimana wo kurimbura abatutsi ariko bukinumira, ahubwo bukarushaho gufasha iyo Leta.

    Abarokotse Jenoside bagize bati “Twaje kumenya ko u Bufaransa buri ku isonga mu bamenye ibyatubayeho ariko buhitamo gukorana n’abatwicaga. Bwafashije abatwishe bari muri Guverinoma ya Juvénal Habyarimana ndetse umugambi wo kutwica watangiye tukiri abana, twiga amashuri abanza ubwo baduhagurutsaga ngo turi Abatutsi”.

    Bongeyeho ko “U Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand, bwahisemo gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwari bufite umugambi wo kuturimbura, bubikora bwirengagije umuburo bwahawe n’abadipolomate na ba maneko babwo, barimo abakoreraga DGSE [Urwego rw’iperereza ryo hanze] n’indi miryango itegamiye kuri Leta”.

    Bifashishije ubuhamya bwatanzwe na Jean Carbonare wari umaze igihe gito avuye mu Rwanda, akaburira u Bufaransa ku mabi yarimo gutegurwa mu Rwanda ariko bukirengagizwa na Leta y’i Paris, imvugo zakoreshejwe muri raporo ya Duclert z’uko u Bufaransa ‘bwirengagije’ ibyari kubera mu Rwanda, zidahagije.

    Abanditse iyi baruwa kandi bashimye icyemezo cyafashwe na Perezida Emmanuel Marcon wemeye ko tariki ya 7 Mata uba umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bikubahirizwa mu Bufaransa.

    Bati “Ni intambwe igaragaza ko u Bufaransa bwemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo dusaba kuri iyi nshuro u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, ni uko mwavuga Ijambo ryafasha mu gucecekesha abahora bapfobya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Muri iyi baruwa kandi, abayanditse basabye Perezida Marcon gushyiraho ahantu henshi, harimo n’inzu ndangamurage, hakajya hibukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa, mu rwego rwo gufasha abantu by’umwihariko Abafaransa kumenya ayo mateka.

    Nyuma ya raporo Duclert igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo, abarokotse basabye guhabwa ubutabera.

    Bagize bati “Nta mpamvu mwananirwa kugira uruhare mu gutuma tubona ubutabera kandi mwariboneye ibikubiye muri iriya raporo. Twifuza ko hari igihe Perezida w’u Bufaransa azasaba imbabazi abana bacu kubera uruhare iki gihugu cyagize mu kwica ababyeyi babo”.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda basabye Perezida Marcon gusaba imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside

  • Perezida Kagame yifashishije inkuru y’ikirura n’intama, asaba Abanyarwanda kutaba insina ngufi –

    Ni ubutumwa yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti zabo ubwo yatangizaga iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 kuri uyu wa 7 Mata 2021.

    Umukuru w’Igihugu yifashishije inkuru we n’abo biganaga mu mashuri abanza babwiwe y’ikirura n’intama zahuriye ku mugezi maze ikirura gishaka impamvu zose zishoboka zatuma kirya intama.

    Ati “Baratubwira bati hari umugezi hari amazi atemba nk’uruzi mbese […] ikirura cyari kiri aho amazi arimo aturuka kinywera amazi noneho hepfo aho amazi agana hari intama nayo yinywera amazi.”

    Yakomeje agira ati “Noneho ikirura kibonye iyo ntama, gitangira gushaka impamvu yo kugenda ngo gicakire iyo ntama kiyirye, ariko ngo birabanza biraganira. Ikirura gihamagara intama kiravuga kiti ‘Eeeh niko sha, urabona ndinywera amazi hano nawe uraho urayanduza? Uraho uranduza amazi ndimo nywa?’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe intama yaciye bugufi cyane ibwira ikirura ko bitewe n’uko iri hepfo amazi adashobora kuzamuka ahubwo iramutse iyanyoye yatemba amanuka ariko ikirura cyanga kubyumva kirakomeza gishakisha urwitwazo.

    Ati “Urimo rwose uranyubahuka, intama iti rwose mumbabarire ntabwo nari ngamije kukubahuka rwose ngusabye imbabazi nyakubahwa. Ikirura kiti hari n’undi munsi wantutse, warantutse ndabyibutse.”

    Yakomeje agira ati “Intama iti rwose ni ubwa mbere nje kunywera kuri uyu mugezi, ikirura kiti “urakomeje? Rwose urimo uranantera umujinya, niba atari wowe agomba kuba ari mukuru wawe cyangwa mushiki wawe waje aha ngaha. Urabyumva ikirura cyahise kiyicakira.”

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu yahisemo kubwira Abanyarwanda iyo nkuru ari uko hari ahantu henshi usanga u Rwanda cyangwa ibihugu bya Afurika bifatwa gutyo.

    Ati “Iyi nkuru ndayibabwira kuko rimwe na rimwe usanga dufatwa nk’uku nguku, nk’uku byabaye muri iyo nkuru, ugasanga hari umuntu uri hejuru iyo uri kuvuga ati niko sha, uri aho urimo uranantuka? Kandi utigeze unamuvugisha, ati niba atari nawe ni mwene nyoko cyangwa mushiki wawe…”

    Yakomeje agira ati “Hari abantu bamaze igihe babitugira, ariko reka mbabwire ntimuzigere mwemera kugirwa intama, nta n’ubwo nifuza kuzaba ikirura nk’icyo twavuze mu nkuru, njyewe nzashimishwa no kuba uwo ndiwe, nkaba uwo ndiwe uzahangana n’iki kirura kimeze gutyo.”

    Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, Perezida Kagame yanagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibihugu by’amahanga bigikomeje gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi ngingo zitandukanye.

    Yavuze kandi ku biha urwaho abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko atari ibintu byo kwihanganira.

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutemera kuba insina ngufi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


  • Musanze: Umugabo yafatiwe mu cyuho agiye kugurisha inzu itari iye –

    Iyi nzu yari igiye kugurishwa iherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Migeshi ni iya Murindabigwi Clement w’imyaka 48 y’amavuko utuye mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Rugeshi.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo bari bagiye gukora amasezerano y’ubugure uwari ugiye kuyigura yasabye ko akorerwa imbere y’inzego z’ibanze ariko uwari ugiye kuyigurisha amubwira ko atari ngombwa bituma na we agira amakenga.

    Muri uko kutumvikana ni bwo Polisi yahageze ku makuru yari yahawe n’undi muturage wari uzi neza nyir’inzu, ifata uwo mugabo undi bari kumwe muri ubwo buriganya ariruka aratoroka ndetse kuri ubu akaba agishakishwa.

    Andi makuru avuga ko uwo mugabo wafashwe akomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagali ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Kabatesi, akaba acyekwaho ubwambuzi bushukana bwo gushaka kugurisha inzu itari iye.

    Polisi y’Igihugu yagiriye inama abaturage ko bakwiye kumenya ko ubwambuzi bushukana buhari bakagira amakenga mbere y’uko bishyura, bakabanza gushaka amakuru nyayo ku mutungo utimukanwa bashaka kugura bifashishije inzego z’ibanze.

    Uwo mugabo wafashwe yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ashyikirizwa Ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye aho acyekwaho Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo ya 174.

    Mu gihe yaba abihamijwe n’urukiko icyo cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu 3 Frw ariko itarenze miliyoni eshanu 5 Frw.


  • Kayonza: Umurambo w’umusore wakuwe muri Muhazi nyuma y’iminsi ibiri arohamye –

    Uyu murambo watoraguwemo mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mata 2021, mu Mudugudu wa Kinyemera mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uwo musore yarohamye muri iki kiyaga ubwo yari yagiye kogerayo, amazi akaza kumurusha imbaraga.

    Yagize ati “Ni umusore wari usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ariko akagira ingeso yo kujya koga muri Muhazi. Ejo bundi yagiye koga rero umuhengeri umurusha ingufu uramutwara, yarohamye tariki ya 5 Mata, umurambo we wabonetse uyu munsi.”

    Abazi uwo musore bavuga ko yari asanzwe azi koga cyane ariko akaba yarazize umuhengeri waje mu mazi ari mwinshi bituma umurusha imbaraga.

    Gitifu Murekezi yasabye abaturage kwirinda kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi kuko bitemewe.

    Ati “Abaturage turabibutsa ko kogera muri kiriya kiyaga bitemewe, abajya kwisukira kogeramo ntabwo bikwiriye kuko harimo ingaruka zo kuhatakariza ubuzima. Ahagenewe koga haba hari n’ibikoresho byabugenewe byatabara abantu, kwiyiba bakajya mu mazi ntabwo byemewe.”

    Ababyeyi basabwe gukomeza kwita ku bana babo, bakababuza kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko byagaragaye ko abana benshi aribo bakunda guhura n’ibibazo byo kurohama.

    Ifoto yerekana Ikiyaga cya Muhazi ahakuwe umurambo w’umusore wari umaze iminsi ibiri arohamye

  • Perezida Kagame yashimye ‘Raporo Duclert’ ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mugambi wa Jenoside yateguwe na Leta ya Habyarimana Juvénal.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga umugambi wo gutegura kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Umukuru w’Igihugu ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu Gatatu tariki 7 Mata 2021, yagarutse ku byatangajwe n’aba banyamateka 13 bashyizweho na Perezida Macron.

    Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

    Bakiniye ku buzima bw’Abanyarwanda

    Iyi raporo kandi yazamuye amarangamutima y’abandi basirikare bakomeye bahoze mu butumwa bw’ubutabazi u Bufaransa bwakoreye mu Rwanda guhera muri Kamena 1994 bwiswe ‘Opération Turquoise’ ndetse n’abari bari mu zindi nzego z’ubuyobozi.

    Abo bose bagiye bagaragaza ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwagiye bwirengagiza kenshi amakuru n’ibimenyetso byagaragazaga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Bufaransa bwanze guhara inyungu zabwo za politiki buhitamo gushyigikira ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu mugambi karundura wo kubamaraho wari warateguwe na Leta ya Habyarimana.

    Ati “Nuko rero ubwo ubuzima bw’Abanyarwanda bwabaye ikintu gikinirwaho, ikintu gikinirwaho muri iyo mikino yabo yo kurengera inyungu za Politiki. Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye.”

    Yakomeje agira ati “Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

    Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    U Rwanda rugiye kuvuga uko rwakiriye Raporo Duclert

    Raporo Duclert yasohotse mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibintu abasesenguzi bavuga ko ari inkuru nziza ya mbere iturutse i Paris kuva mu myaka 27 ishize.

    Perezida Kagame washimye intambwe yatewe n’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere u Rwanda ruzaba rwamaze kugira icyo ruvuga kuri Raporo Duclert.

    Ati “U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi, ibivuye muri izi raporo nk’uko zakozwe n’abantu babishinzwe ku byerekeranye n’ibyo impuguke zakoze ku byo komisiyo yari irimo ikoraho bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe, icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka y’ibyabaye.”

    Yakomeje agira ati “Ibyakozwe mu myaka myinshi ishize n’abayobozi b’u Bufaransa bagerageza guhisha uruhare rwabo byagize ingaruka zikomeye, amateka yarahinduwe mu kwamamaza ibinyoma bivuga ko habayeho Jenoside ebyiri harimo n’ibyavuzwe muri mapping report.”

    “Imanza zishingiye ku binyoma zatangijwe mu Burayi zikurikirana bamwe mu bagize inzego nkuru z’igihugu cyacu, abakekwaho uruhare muri Jenoside ubu bahawe ubuhungiro bakomeza kuba intakoreka ndetse ubusabe bw’u Rwanda bw’uko bakoherezwa mu gihugu babwima amatwi.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Mata kandi ni bwo Leta y’u Bufaransa yashyize hanze inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur zifashishijwe na Komisiyo Duclert mu gukora raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n’abashakashatsi bifuza kuzikoresha.

    Izi nyandiko zari mu bubiko bw’igihugu zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mitegekere y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha ‘uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z’inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw’u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa babigizemo.

    Perezida Kagame yatangije iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


  • Twibuke dukomeza kwibukiranya igihango dufitanye- Madamu Jeannette Kagame –

    Ni ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021, ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo bifatanyaga mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Twibuke dukomeza kwibukiranya igihango dufitanye; ko isano-muzi yacu ari Ubunyarwanda, kandi ko tuzakomeza kubukomeraho tuburage abadukomokaho, na bo bikomeze bityo! Humura Rwanda!”

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ariko by’umwihariko mu Rwanda, kwibuka biteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse mu 2018, hagiyeho itegeko ryihariye ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itaratinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

    Perezida Paul Kagame na Madamu ubwo bacanaga urumuri rw’Icyizere mu gutangiza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27

  • Mu mafoto: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abasaga 500 gutangiza #Kwibuka27 (Amafoto) –

    Uyu muhango wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 7 Mata 2021 witabiriwe n’abasaga 500 barimo abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n’abandi.

    Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ibi bikorwa byitabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’ubushobozi bw’abo Kigali Arena ishobora kwakira mu gihe abandi Banyarwanda n’abari hanze yarwo babikurikiranye hifashishijwe radio, televiziyo, ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nk’uko abakurambere babivuga ko umuryango utibuka uzima, ari nayo mpamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kugira ngo bifashe mu kurwanya abapfobya amateka.

    Mu kiganiro cyagarutse ku mizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ingengabitekerezo ya Parmehutu na MRND ari imizi ya kure ya Jenoside.

    Mu bindi biganiro byatanzwe harimo ibyagarutse ku buhamya bw’abarokotse Jenoside, indirimbo zo kwibuka ndetse n’ubundi butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga muri Kigali Arena. Aha Umukuru w’Igihugu yasuhuzaga Perezida wa Sena, Iyamuremye Augustin

    Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabimburiwe no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, n’abandi bitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye

    Perezida Kagame yavuze ko kongeraho kubaho k’u Rwanda byagizwemo uruhare na bamwe mu Banyarwanda bashatse kubaka igihugu kibabereye

    Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahinduka

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo bituma bakomeza gutera intambwe ijya imbere

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner

    Musenyeri Nzakamwita Servillien na we yitabiriye iki gikorwa

    Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, François Ngarambe

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, na we yitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert, mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, akurikiye impanuro z’Umukuru w’Igihugu

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, mu bitabiriye uyu muhango

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, na we yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen Maj Mubaraka Muganga

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango watangirijwemo icyumweru cy’icyunamo

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, mu bahagarariye igihugu hanze bitabiriye uyu muhango

    Abasirikare bakuru mu bitabiriye uyu muhango

    Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye uyu muhango. Aba barimo Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye (ibumoso) n’Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner (iburyo)

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, mu banyamadini bitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w’Umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside Yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo, Mukabayire Valérie

    Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mu banyamahanga b’inshuti z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango

    Francis Kaboneka wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na we yitabiriye uyu muhango

    Abitabiriye uyu muhango muri Kigali Arena bicaye bubahirije amabwiriza yo kwirinda

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


  • Ntibizongera na rimwe – Perezida Kagame yaburiye abagifite umugambi wo gutera u Rwanda –

    Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ari “Ikintu cyiza cyo kurinda” ndetse ko ‘Aho bishoboka hose’, u Rwanda ruzakomeza ibikorwa byo kugeza mu butabera abagira uruhare mu guhungabanya umutekano warwo.

    Kugeza mu nkiko zo mu Rwanda harimo imanza nyinshi z’abantu baregwa kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, barimo Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’Ihuriro rya MRDC, ryari rifite umutwe w’inyeshyamba za FLN wagize uruhare mu bitero byahitanye inzirakarengane mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarike abashaka guhungabanya umutekano rufite.

    Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe n’amategeko mu kurwanya ibitero ku baturage bacu, ibyo nta mpaka zihari”.

    Yongeyeho ko “Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w’igihugu cyacu imbere y’ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro”.

    Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuko bamwe mu bazanywe kuburanira mu Rwanda bari batuye mu bihugu by’amahanga, “Barinzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi”, ku buryo ikibazo ibyo bihugu byagize atari icyatumye abo bantu bazanwa mu nkiko z’u Rwanda, ahubwo ari “Ukwibaza uko bageze mu Rwanda”.

    Yagize ati “Ni nko kuvuga ngo reka twe kuburanisha uyu muntu ku byaha yakoze, reka twirebere gusa uburyo yageze mu rukiko, ibindi tubyirengagize, rero dufite urugendo rurerure muri iyi nzira”.

    Ahereye kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yibajije niba “Tutakabaye twita ku bifite umumaro, ari yo mpamvu [abo bantu] bari kuburanishwa mu nkiko z’u Rwanda”.

    Aha Perezida Kagame yagarukaga ku mpaka zimaze iminsi z’abibaza uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, aho hari abavuga ko yashimuswe n’ubwo ubushinjacyaha bwagaragaje bidasubirwaho ko ari we wizanye nta gahato ashyizweho.

    Abagifite umugambi wo guhungabanya umutekano baburiwe

    Hirya no hino hakunze kumvikana abantu bavuga ko batavuga rumwe n’u Rwanda, ndetse ko bazarubohoza bakoresheje imbaraga zose zirimo n’iza gisirikari, nk’uko MRCD yabigerageje mu mwaka wa 2018, ariko ibikorwa byabo bikaburizwamo rugikubita.

    Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazabigeraho

    Perezida Kagame yongeye kuburira iyi mitwe, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k’imitwe y’iterabwoba.

    Yagize ati “Abanyarwanda ntibashobora kwihanganira kwemera ko iyo mikino mibi ikomeza gukinirwa ku butaka bwacu, ntibizashoboka na rimwe”.

    Perezida Kagame kandi yanenze “Ibihugu bitwigisha amahame ya demokarasi, amahame y’uburenganzira bwa muntu”, ariko bigacumbikira abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, cyangwa bakinafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bakora bikitirirwa ko ari “Abantu bagamije kugeza u Rwanda kugera ku rwego rw’iterambere rutarageraho”.

    Ntibajya bihishira

    Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni kuba byinshi mu bihugu bicumbikiye abafite ibyaha bashinjwa n’u Rwanda, byanga kubatanga bivuga ko ibyo baregwa ari ibihimbano, bikavuga ko abo bantu bazira kuba ari “abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”.

    Yavuze ko igisekeje ari uko ibyo bihugu bidatinda kubona ko abo bantu u Rwanda rushinja ari abanyabyaha koko, “Kuko hari ibihugu bimwe bibafite mu nkiko zabo”, abo bashinjwa ibyaha bitandukanye.

    Yongeyeho ko bitumvikana ukuntu hari ibihugu byanga kuburanisha abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside, kandi byaranze no kubohereza mu Rwanda.

    Yagize ati “Hari ibihugu byinshi bifite abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubusabe bw’u Rwanda bwo kubohereza kugira ngo baburanishwe bukangwa […] ntibyabaye mu Bufaransa gusa, biri no mu bindi bihugu bikize, tuzi aho ibi bikorwa bimaze imyaka 15”.

    Yasobanuye ko “Hari aho twavuganye n’ibihugu bibacumbikiye, turabasaba tuti ‘abantu batanu bari hano, mwabaduha tukababuranisha? Igisubuzo cyari oya, nta masezerano yo guhererekanya imfungwa dufitanye, ntitwizeye inkiko zanyu, ntitwizeye amategeko yanyu”.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo bihugu byanze kubohereza mu Rwanda, bikanga no kubaburanisha, bigakomeza gutyo imyaka 15 ikarenga.

    U Rwanda rumaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside zigera kuri 1 146 bari mu bihugu 33. Muri abo, 46 nibo bonyine bamaze gufatwa n’ibihugu barimo, bagejejwe imbere y’ubutabera.

    Kudahana abagize uruhare muri Jenoside byateye ingaruka zizashira nyuma y’imyaka myinshi

    Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa byo kudahana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bimaze kugira ingaruka zikomeye, zirimo ubwiyongere bukabije bw’ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

    Yagize ati “Iyo abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside bahawe uburenganzira bwo gutura kandi kubazana mu Rwanda ntibikunde, bigira ingaruka zikomeye. Twabonye ubwiyongere bukabije mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, ku buryo bizatwara imyaka myinshi kugira ngo bihindurwe”.

    Yongeyeho ko bamwe mu bazi ukuri, bakabaye basobanura ukuri ku mateka y’u Rwanda, bahitamo kwicecekera, ati “Ikibabaje ni uko abantu benshi bazi ukuri, bahitamo kubyitarutsa, bakicecekera”.

    U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27, bikazamara iminsi 100 igaragaza igihe Jenoside yamaze, aho yaguyemo Abatutsi barenga miliyoni.

    Bamwe mu bari bateraniye muri Kigali Arena ahavugiwe ijambo ritangiza kwibuka ku nshuro 27 Jenoside yakorewe Abatutsi