Tag: featured

  • Abarimu ntibumva uburyo bakwa inyungu ya 16% ku nguzanyo –

    Umwarimu Sacco ni koperative yashyizweho hagamijwe guteza imbere imibereho y’abarimu akaba ariho bahembererwa, aho bagenda bakatwa 5% ku mushahara wabo ukaba ubwizigame bwabo.

    Aya mafaranga y’ubwizigame bakatwa ni yo uwamaze kugiramo imigabane ihagije ahabwamo inguzanyo. Kuba aba yabaturutsemo ni cyo bashingiraho bavuga ko kwakwa inyungu ya 16% ari ukubasubiza inyuma aho kubateza imbere.

    Bamwe mu barimu baganiriye na Radio 1, bayibwiye ko bitumvikana uburyo basabwa inyungu ya 16% kandi aya mafaranga aba yavuye mu bwizigame bwabo. Bifuza ko nibura inyungu yashyirwa kuri 5%.

    Umwe yagize ati “Birabangamye, kuko ntibyumvikana uburyo umuntu ahabwa amafaranga ye ariko hakajyaho n’inyungu y’umurengera, kandi ari amwe twizigamye.”

    Yakomeje avuga ko hashyizeho Umwarimu Sacco ngo ufashe abarimu n’abarezi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye nabo babashe kwiteza imbere, ariko igiciro babasaba kikaba kitatuma batera imbere.

    Ati “Ibi ntaho byaba bitaniye no kujya muri bya bigo by’imari bindi, kandi Umwarimu Sacco yaje ari ukuzamura iterambere rya mwarimu ariko iyi nyungu batwaka ntiyatuma hari aho wigeza.”

    Mugenzi we yavuze ko bitewe n’ubuzima mwarimu abamo n’umushahara we, kwakwa inyungu ingana kuriya biba ari ukumusubiza inyuma aho kumuteza imbere.

    Ati “Ubuzima mwarimu abamo namwe murabuzi, reba n’umushahara we, iyo yafashe iyi nguzanyo ajya guhembwa ugasanga abonye bitanu, udufaranga duke turi aho, bakwiye kutugabanyiriza byibuze bikagera kuri 5% bitabaye ibyo aho kujya imbere twasubira inyuma.”

    Nubwo abarimu bemeza ko amafaranga bahabwa mu nguzanyo aba yaravuye mu bwizigame bwabo, ubuyobozi bw’iyi koperative bwo buvuga ko ibyo aba barimu batekereza bibeshya.

    Umuyobozi wa Umwarimu Sacco, Uwambaje Laurence, yavuze ko aba barimu badasobanukiwe uburyo inguzanyo itangwa.

    Ati “Inguzanyo tubaha si amafaranga yabo tubasubiza, kuko yamaze gutangwamo inguzanyo ararangira biba ngombwa ko leta ishyiramo inkunga nayo irarangira, biba ngombwa ko n’amafaranga twunguka ku mwaka nayo tuyarekera muri koperative kugira ngo tuyongerere ubushobozi.”

    Yakomeje avuga ko icyatumye inyungu yiyongera ari uko ubwizigame bwarangiye, ubu amafaranga babaha nabo bakaba baba bayafashe ahandi.

    Ati “Inyungu tubaca iterwa n’uko amafaranga twayaranguye hakajyaho n’izindi nyungu zitandukanye, iyo byose biteranyijwe nibyo bituma ubona inyungu ubaca.”

    Abarimu ntibemera ibivugwa n’uyu muyobozi kuko ngo kuva mbere hose bakwaga inyungu ya 16%.


  • Ibintu bishobora gufata indi ntera – Ikiganiro na Dr Kimonyo kuri Raporo ya Komisiyo Duclert (video) –

    Dr Kimonyo agaragaza ko ari ubwa mbere raporo y’urwego rwa Leta mu Bufaransa yemeje ko icyo gihugu cyagize uruhare mu gutera inkunga Leta yateguye ikanakora Jenoside, ibintu asanga ari intambwe iganisha aheza kandi ishobora gutuma n’ibindi bitari bizwi bimenyekana.

    Kuwa 26 Werurwe nibwo inzobere mu mateka 13 zashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu myaka ibiri ishize ngo zicukumbure uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zamushyikirije raporo yazo ya paji hafi 1000.

    Izo nzobere zari ziyobowe na Dr Vincent Duclert zanzuye ko hagati ya 1990 na 1994, u Bufaransa bwayoborwaga na François Marie Adrien Maurice Mitterrand bwafashije Leta ya Juvénal Habyarimana bukica amatwi ku makuru bwagendaga buhabwa n’inzego zirimo iz’ubutasi y’uko Leta ya Habyarimana iri kwibasira Abatutsi b’abasivile kandi ko hari umugambi wo kubarimbura.

    Raporo ivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora ikavuga ko nta bufatanyacyaha u Bufaransa nk’igihugu bwagize muri iyo Jenoside.

    Dr Kimonyo Jean Paul, inararibonye mu bijyanye na Politiki n’amateka y’u Rwanda akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yabwiye IGIHE ko uburemere bw’iyo raporo buri mu myanzuro yayo.

    Afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu bijyanye n’ubumenyi mu bya Politiki yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.

    Ni umwanditsi w’ibitabo, aho amaze gushyira hanze ibitabo bibiri birimo icyo yise ‘Rwanda, un génocide populaire ‘ n’icyitwa ‘Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation’.

    Yagize ati “Urebye raporo uburemere bwayo buri mu myanzuro. Ifite imyanzuro ibiri. Umwanzuro wa mbere uvuga ko Abafaransa bagize uruhare rukomeye cyane mu byabaye mu Rwanda hagati yo mu 1990 -1994. Ikindi ni ubwa mbere urwego rwo mu Bufaransa rubivuze gutyo, ibyo ni intambwe ikomeye cyane.”

    Dr Kimonyo yavuze ko kuba Komisiyo Duclert yarashyizweho na Perezida Macron, hanyuma ikanzura igaragaza ko hari uruhare u Bufaransa bwagize mu gufasha Leta yateguraga Jenoside, ubwabyo ari intambwe ikomeye kuko nta kindi gihe byari byarigeze byemerwa ku mugaragaro.

    Ati “Umuntu asubiye inyuma nk’imyaka itanu, akabaza abayobozi bayoboye kera, akagerageza kubaza niba u Bufaransa bushobora kuba bwarafatanyije icyaha na Habyarimana cyangwa Guverinoma y’Abatabazi muri Jenoside, baragusekaga. Muri iyi raporo bavuga ko u Bufaransa butigeze bufatanya icyaha n’abakoze Jenoside ariko kubaza icyo kibazo ubwabyo bigiha agaciro.”

    Uyu mugabo wahoze ari umujyanama mu bya politiki mu biro bya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nubwo raporo ibererekera iby’ubufatanyacyaha bweruye bwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside, ngo usomye raporo ubufatanyacyaha ahita abubonamo cyane cyane ubw’abahoze mu butegetsi bwa Mitterrand.

    Dr Kimonyo yavuze ko kuba bwa mbere urwego rwemewe na Leta y’u Bufaransa rwaremeje ko icyo gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikintu gikomeye

    Mu myaka 27 ishize, u Bufaransa nk’igihugu bwakunze kugendera kure ingingo ibushyiraho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamakuru, abashakashatsi n’abandi bo mu Bufaransa akenshi nibo bagiye bakomeza kotsa Leta igitutu ngo igaragaze ukuri kw’ibyo ikekwaho.

    Dr Kimonyo avuga ko abo Bafaransa bagize uruhare mu gushyira igitutu kuri Leta yabo, ubu ngo nibwo babonye ishingiro rikomeye ryo gukomeza guharanira ko amakosa y’igihugu cyabo amenyekana.

    Ati “Ubu hari aba-Jenerali batatu bamaze kwandika mu binyamakuru bavuga ko bitandukanyije n’ibintu babategetse gukora kandi bashinja Abanya-Politiki babashyize mu bintu batumvaga. Bavuga ko abayobozi babo bari babizi neza ukuntu byari bimeze. Uburemere bw’abagize icyo bavuga kuri raporo butangiye kuremera kurusha raporo ubwayo kandi imaze icyumweru gusa isohotse.”

    Yakomeje agira ati “Ukuntu gushinja u Bufaransa byagiye bizamuka, njye ntabwo niteze ko bizahagararira aha[…] Iriya raporo bazayuriraho, bashake kugera kure kurusha.”

    Ashingiye kuri ayo makuru y’abahoze mu ngabo z’u Bufaransa no mu buyobozi akomeje kujya hanze nyuma ya raporo kandi ashimangira uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Kimonyo avuga ko ‘ibintu bishobora gufata indi ntera”, hakamenyekana ibindi bikorwa birenze ibyari bizwi bigaragaza uruhare rukomeye rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Avuga ko ibyo abantu batangiye kugaragaza nyuma ya raporo ‘bitangiye kurusha uburemere raporo ubwayo”.

    Komisiyo Duclert ivuga ko nubwo yemerewe kwinjira mu nyandiko zo ku butegetsi bwa Mitterrand, ngo hari ibigo birimo Inteko Ishinga Amategeko byanze ko binjira mu nyandiko zayo, dore ko Inteko nayo mu 1998 hari Komisiyo yashyizeho yari ishinzwe gucukumbura ku byo u Bufaransa bwakoze byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyo Komisiyo ivuga ko hari n’inyandiko basanze zaratwitswe nk’izari zigenewe Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa Mitterrand wari umujyanama we wihariye kuri Afurika.

    Dr Kimonyo yabwiye IGIHE ko ibyo bigaragaza ko hari abahoze mu buyobozi bwagize uruhare muri Jenoside, bagishaka guhisha uruhare rwabo.

    Nyuma y’iyi raporo kandi, benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho. Hari abasabye ko raporo yakwifashishwa nk’igihamya u Bufaransa bukajyanwa mu nkiko ku mabi bwakoreye u Rwanda.

    Dr Kimonyo siko abibona ahubwo asanga icy’ingenzi ari umubano mwiza w’ibihugu byombi nyuma y’imyaka 27 birebana ay’ingwe.

    Ati “ Sinzi ko gukurikirana u Bufaransa mu butabera aribyo u Rwanda rugamije, bagomba kumenya uko ibihugu bibiri bibana. Hari ibibi byabaye ariko abantu bagerageza kubikemura neza, ukuri kukamenyekana, abakoze amakosa bakayemera. Ibyo gukurikira Igihugu kandi icyo gihugu cyerekanye ko gishaka kubana neza namwe, sinzi ko hari inyungu.”

    Dr Kimonyo, asanga raporo Duclert ari intambwe ikomeye ku kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, kubera ubushake bukomeye Perezida Macron yagaragaje kuva yajya ku butegetsi mu 2017.

    Ati “Iyi raporo ntabwo ari cyo gikorwa cya mbere Macron akoze ngo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ube mwiza kurusha, hari ibindi bintu u Bufaransa bwari bwarakoze. Komisiyo itangira bari batangiye gukurikirana abakoze Jenoside baba mu Bufaransa. Hari icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uzarushaho gukomeza no gukomera.”

    Raporo Duclert ivuga ko guhera mu 1990 u Bufaransa bwatanze inkunga ya gisirikare, ibikoresho no kongerera umurava Leta ya Habyarimana, kugeza ubwo ibaye nk’ihagarika ibyo kurwana n’ingabo za FPR Inkotanyi, inkunga u Bufaransa bwateraga igakoreshwa mu kwica no gutoteza abasivili b’abatutsi bafatwaga nk’abanzi batiza umurindi FPR.

    Guhera mu 1991 ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yamenyesheje Guverinoma y’u Bufaransa umugambi wo kurimbura abatutsi wari uri gutegurwa ariko Leta ya Mitterrand yica amatwi nkuko byatangajwe na Colonel René Galinié wari ushinzwe Umutekano wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’u Bufaransa bya Gisirikare mu gihugu.

    Dr Kimonyo yizeye ko raporo Duclert izatuma umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ujya mu buryo nyuma y’igihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe

  • Karongi: Umugabo akurikiranyweho kwica mushiki we amunize –

    Icyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 ahagana tanu z’ijoro mu mu Mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Mubuga.

    Amakuru y’ibanze yamenyakanye avuga ko uwo mugabo yishe mushiki we witwa Ukurikiyineza Esperance abaturage batabaye basanga amuri hejuru yamaze kumuniga yamwishe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yavuze ko bakeka ko bapfuye imitungo irimo amasambu kuko Ukurikiyineza Esperance yari yarapfushije umugabo bituma asubira iwabo aho avuka, musaza we ntiyabyishimira kuko bagombaga kugabana amasambu basigiwe n’ababyeyi.

    Ati “Amakuru dufite ni uko bari bavanye mu kabari bombi, akaba yamunize batashye. Hatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y’ukuri.”

    Uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Birambo kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane amakuru nyayo ku rupfu rwe.

    Uwimana yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi mu gihe bagiranye ibibazo bagaharanira kubikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubisohokamo neza.

    [email protected]


  • Abanyamadini basabwe imbaraga mu bikorwa by’isanamitima mu gihe cyo #Kwibuka27 –

    Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuryango wa Gikirisitu witwa ‘Rabagirana Ministries’ wita ku bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.

    Nubwo hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, amadini n’amatorero aracyakeneye gutanga umusanzu wayo mu rugendo rwo komora ibikomere n’ihungabana ku mitima y’abayirokotse.

    Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka hakiri ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-9, zanatumye amatorero menshi afunga ku buryo aho benshi bakuraga ibibahumuriza batakihabona.

    Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yavuze ko ibi bituma abenshi batabona ibibakomeza muri ibi bihe bikomeye.

    Yagize ati “Ntitwanemeza ko amatorero yose agira gahunda zihamye zafasha mu bikorwa by’isanamitima mu bihe byo kwibuka. Ibikomere biracyahari kandi igihe ntigikiza. Hasabwa kumenya no kwemera ko ukomeretse, hakabaho ingamba z’isanamitima cyane uhereye mu matorero.’’

    Yakomeje avuga ko inshingano z’amadini n’amatorero mu gusana imitima zikwiye kujyana no kwigisha urukundo no guhumuriza kuko uwanga mwene se Bibiliya imwita umubeshyi n’umwicanyi.

    Pasiteri Joseph Nyamutera yavuze ko uru rwego rufite umukoro wo kugarura ‘uburyohe’ mu bataye ibyiringiro bitewe n’amateka asharira.

    Yagize ati “Hari amatorero amwe afite gahunda z’isanamitima rihoraho kandi rihamye. Abari muri yo, bigishijwe gutahura ibikomere, barangirwa n’ibyabafasha gukira. Ibi bitandukanye no kubohoka (deliverance) kuko ibikomere si abadayimoni. Ibikomere bikenera ubujyanama bwuzuye urukundo n’ubwenge. Amatorero asabwa kuba hafi y’abagaragaza ibimenyetso byo gukomereka, n’abahuye n’ingaruka zikomeye za jenoside yakorewe Abatutsi.’’

    Mu butumwa bwe yakomoje ku bibeshya bagasobanura isanamitma nka politiki cyangwa imirimo y’ibigo by’igenga ikenera amafaranga menshi.

    Pasiteri Nyamutera ati “Isanamitima ni umurimo w’Imana nk’ivugabutumwa, gusenga n’ibindi. Si igikorwa gikorwa mu cyunamo gusa. Tubona Isanamitima rikwiriye guhabwa umwanya munini mu matorero cyane mu bihe byo kwibuka.’’

    Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, haracyagaraga abagifite ihungabana baterwa n’ibikomere by’aya mateka kandi bikeneye kuvurwa.

    Rabagirana Ministries isanga abanyamatorero bafite inshingano yo kuzana ubuzima n’amahoro binyuze mu kwimakaza isanamitima.

    Uyu muryango watangiye mu 2015 umaze gutanga umusanzu mu bikorwa birimo guhugura abafite ibikomere bagakira, gukora isanamitima muri gereza n’ibindi.

    Ibikorwa byawo by’umwihariko iby’amahugurwa byatumye havuka indi miryango mu bihugu 20 birimo Kenya, RDC, Ukraine, Misiri, Sri-Lanka ndetse iritegura kwagukira muri Amerika.

    Rabagirana Ministries ikora ibijyanye n’isanamitima n’ubwiyunge n’ibindi birimo gusura inzibutso, kwigisha urubyiruko no kurufasha gukira ibikomere, kuremera abarokotse Jenoside batishoboye no gutanga ibiganiro bigaruka ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yasabye abanyamadini gutanga umusanzu wabo mu bikorwa by’isanamitima

  • Covid-19: Bamwe mu bacuruza mu masoko abiri yo mu mujyi wa Huye bahagaritswe ibyumweru bitatu –

    Ni icyemezo cyafashwe n’inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’iz’abikorera mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mata 2021 hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Imibare y’inzego z’ubuzima igaragara ko imibare y’abandura Covid-19 mu Karere ka Huye ikomeje kwiyongera kurusha ahandi. Iyo kuri uyu wa Gatatu yerekana ko handuye abantu bashya 62 mu gihe ku munsi wawubanjirije hari handuye 45. Mbere yaho hari handuye abantu bashya 75.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma aho ayo masoko aherereye, Mutsindashyaka Alphonse yabwiye IGIHE ko izo ngamba zigamije guhagarika ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Ni ingamba zigamije gukumira Covid-19 zireba abakorera mu masoko yombi, Ingenzi , cyane cyane ko n’ibipimo twahafatiye byagaragaje ko harimo ubwandu. Ni yo mpamvu rero twafashe izo ngamba.”

    Abacururiza mu maduka yo hanze y’isoko bazakomeza gukora ariko amaduka yegeranye ntabwo azajya afungurira rimwe. Yahawe nimero ku buryo azajya asimburana.

    Ati “N’amaduka nayo azajya asimburana kuri 50%. Hari abazajya bakora ku wa Mbere ku wa Kabiri ntibagaruke. Nabwo ni uburyo bwo kugira ngo abantu baze ari bakeya mu mujyi kuko n’ubundi bahahurira baturutse imihanda inyuranye kandi uko baza hashobora kuzamo abanduye.”

    “Ariko iyo abantu basimburana haba harimo amahirwe ko hagize abandura uyu munsi ab’ejo baba ari bazima, nabyo bikatwongerera amahirwe ko dushobora kurwanya iki cyorezo kikaba cyagenda kigabanya ubukana.”

    Yavuze ko no mu bakarani naho hafashwe ingamba ko bazajya bakora ku kigero cya 30% kuko ubusanzwe bakoraga ari benshi bacucitse batanubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira covid-19.

    Muri Salon de coiffure aho bagosha bakanatunganya imisatsi, restaurant na alimentation bazakomeza gukora ariko bagabanye abakozi bagere kuri 30% ndetse n’abo bakira babe ari bakeya.

    Abacuruza serivise z’itumanaho ku muhanda bazwi nk’aba Agents hazajya bakora ari 50%.

    Abacuruza imiti muri Farumasi; banki n’ibigo by’imari bazakomeza gutanga serivise nk’uko bisanzwe ariko bubahiriza ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19.

    Izi ngamba zifashwe mu Mujyi wa Huye nyuma y’uko tariki ya 6 Mata 2021 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifashe umwanzuro wo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara.

    Byatewe n’uko iyo mirenge yari ikomeje kugaragaramo abanduye Covid-19 benshi kurusha ahandi.

    Uretse amasoko azasigara akoreramo abacuruza ibiribwa, amaduka yo mu mujyi wa Huye nayo iryafunguye uyu munsi ejo rizajya rifunga hakore irindi

    [email protected]


  • #Kwibuka27: Igihe cyo gufatana mu mugongo no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge –

    Usibye igikorwa cyo gufatana mu mugongo, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni imwe mu nkingi za mwamba ubumwe n’ubwiyunge bwegamiyeho.

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugushyira imbaraga mu kuyirwanya no kurandura ingengabitekerezo yayo haharanirwa ko itazongera kuba ukundi. Kugira ngo ibi bigerweho ni ngombwa gushyira imbere Ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda bose mbere yo kwibonamo amoko, amasano, idini, akarere n’ibindi himikwa ‘Ndi Umunyarwanda’.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’Ubumwe yiyemeje kubakira ku bumwe n’ubwiyunge mu kongera guhuza Abanyarwanda bari bamaze igihe kirekire muri Politiki y’amacakubiri n’ivangura , kuri ubu Abanyarwanda babanye neza mu mahoro, nta vangura n’amacakubiri. Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge giheruka kigaragaza ko ubwiyunge bugeze 92.5%.

    Intero y’Ubumwe n’ubwiyunge yakiriwe n’imiryango itandukanye. Mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge habayeho ubufatanye bw’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, ishingiye ku myemerere, abikorera n’Abanyarwanda muri rusange bafashe iya mbere mu kwihutisha uru rugendo.

    Imiryango ishingiye ku myemerere yagize uruhare rukomeye mu kunga ubumwe bw’Abanyarwanda, urugero ni muri Paruwasi Umwamikazi w’Intumwa Nyamata yakoze ibikorwa by’isanamitima no gufasha abishe n’abiciwe kunga ubumwe.

    Padiri mukuru wa Paruwasi Umwamikazi w’Intumwa, Nsengiyumva Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bakoze ibikorwa byo gutega amatwi abacitse ku icumu, kubomora ibikomere no kubahuza n’ababahemukiye.

    Yagize ati “Dukora ibikorwa bitandukanye byo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge muri byo harimo gutega amatwi abafite ibikomere no kubyomora, tugaherekeza ababuze ababo kwibuka mbere ya Coronavirus.”

    “Ibi tubiherekeresha isengesho no gutanga inyigisho zitanga ihumure, hari n’igikorwa cyatangiye mu 2016 cyo guhuza abakoze Jenoside n’abayikorewe hagakorwa urugendo rw’isanamitima urwicyekwe rukavaho.”

    Yakomeje avuga ko ibi bikorwa byatanze umusaruro kuko hakozwe amatsinda ahuriwemo n’impande zombi yo kwiteza imbere ndetse hashyirwaho n’agasanduku ko gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

    “Ibi biganiro by’isanamitima byageze ku basaga 600 nyuma yo kubana neza twabakoreye amatsinda 13 bakoreramo ibikorwa byo kubateza imbere. Hashyizweho kandi agaseke twise ‘Mwihoreze’ kabereyeho gufasha uwarokotse wahuye n’ikibazo, hakozwe ibintu byinshi byiza.”

    Usibye imiryango ishingiye ku myemerere n’imiryango itari iya Leta (sosiyete sivile ) nayo ntiyasigaye, kuko Umuryango w’Urubyiruko ‘Rwanda We Want’ ukora ibikorwa byinshi byo guhuza urubyiruko rwarokotse n’urukomoka ku bakoze Jenoside.

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, yabwiye IGIHE ko kuva mu 2018 bashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, ituma barushaho kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha ibindi bibatandukanya.

    Yagize ati “Kuva mu 2018 twashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko ‘Ndi Umunyarwanda’, iki gikorwa gihuriza hamwe abarokotse n’abana bavutse nyuma ya Jenoside n’abavutse ku bayikoze bose bagahana ubuhamya.”

    “Uru rubyiruko buri wese avuga icyo azi nta ngingimira hakaba gutanga ubuhamya no komorana ibikomere ndetse bakigishwa ibibahuza nk’Abanyarwanda bigatuma bashyira hamwe batishishanya.”

    Iyi gahunda imaze gutanga umusaruro kuko imaze kunyuramo n’urubyiruko rusaga 1500 rukaba rwiganjemo urwiyumvisemo Ubunyarwanda no kurenga ibyo rwibwiraga ko birutanya.

    Murenzi yakomeje agaragaza ko urubyiruko rubyumva ariko inyigisho ruhabwa zibangamirwa n’ingengabitekerezo yo ku ishyiga.

    Ati “Umwana ava aha yabyumvise ariko tugenda duhura n’imbogamizi z’ababyeyi bagifite ya ngengabitekerezo ya Jenoside, za nyigisho zose twamuhaye akazimukaramo bikadindiza urugendo rwe.”

    Yakomeje avuga ko bafite intego yo kujya bigishiriza hamwe ababyeyi n’abana mu gukemura ikibazo cy’ingengabitekerezo yo ku ishyiga.

    Ati “Ubu dufite gahunda yo kuzajya twigisha abana bari kumwe n’ababyeyi kuko nibafatira amasomo hamwe, ntawe uzasubiza undi inyuma.”

    Mu gukomeza gushyigikira no kurinda ibyagezweho, haharanirwa gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) irashishikariza Abanyarwanda gukomeza kwibuka biyubaka, birinda amacakubiri no gupfobya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yibukije abantu bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Ndibutsa Abanyarwanda n’undi uwo ariwe wese uzi u Rwanda ko muri iki gihe cyo kwibuka yashishikarira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akirinda kandi akarwanya amagambo ahembera ingengabitekerezo, apfobya ndetse n’asesereza.”

    “Kuko iyo ijambo rikoreshejwe neza rirarema ariko ryakoreshwa nabi rigasenya kandi rikagira ingaruka ku warisohoye. Birakwiye ko abantu bitwararika muri ibi bihe byo kwibuka.”

    U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 27 mu bihe bikomeye birimo icyorezo cya COVID-19, ku buryo bisaba buri Munyarwanda wese kwibuka ariko anatanga umusanzu mu gukumira abapfobya Jenoside ariko yirinda n’iki cyorezo.

    Kwibuka ni imwe mu nkingi ya mwamba mu rugendo rwo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge

  • Gicumbi: Abarokotse Jenoside basabye ko inzibutso zishyinguyemo ababo zubakirwa zikanasakarwa –

    Ni icyifuzo batanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mata 2021, ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 27 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu muhango wabaye hari abantu bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, wabereye ku Rwibutso rwa Mukeri ruherereye mu Murenge wa Byumba ndetse n’urwa Gisuna.

    Munyakazi André ufite abe bashyinguye mu Rwibutso rwa Mukeri, yavuze ko bigiteye isoni kubona hari inzibutso zidasakaye bituma amazi yinjiramo imbere, asaba leta kugira icyo ikora zigasakarwa.

    Ati “Urabona nk’aha hari kunyagirwa, buriya baje bakahubaka byaba ari amahoro kuko imvura iragwa ikinjiramo imbere mu mva. Iyo amazi yinjiyemo byangiza imibiri y’abacu ariko iyo hubakiye amazi abura aho aca.”

    Munyemana Augustin utuye mu Murenge wa Kageyo we yavuze ko hakwiriye kubanza gukorwa imiferege y’amazi ituma amazi yinjiramo imbere, asaba leta kubakira izi nzibutso ngo imibiri y’ababo itazangizwa n’amazi.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, yavuze ko mu nzibutso esheshatu bafite izigera kuri eshatu arizo zidasakaye.

    Yavuze ko izi nzibutso zose bateganya kuzihuriza muri rumwe ruzaba ari urw’akarere kandi ngo rukazaba rwubatse neza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko kuri ubu bari gushaka uko bakemura iki kibazo hubakwa urwibutso rumwe rwahurizwamo imibiri iri mu nzibutso eshanu zitandukanye ziri muri aka karere.

    Yagize ati “Hari gahunda yuko hagomba kubaho Urwibutso rw’Akarere bivuze ko inzibutso zishobora guhuzwa hakabaho Urwibutso rw’Akarere, ariko twe nk’Akarere ka Gicumbi mu biganiro twagiranye na CNLG twabasabye ko twagira inzibutso ebyiri zirimo urw’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urundi rw’umwihariko rw’abazize kuba ibyitso.”

    Meya Ndayambaje yavuze ko urwo rwibutso bateganya kuzarugira urwibutso rwa Mutete aho ngo inyigo yagaragaje ko ruzatwara arenga miliyoni 800 Frw mu kurwubaka no kurutunganya mu buryo bujyanye n’igihe.

    Yavuze ko kuri ubu bakiri mu biganiro hamwe na CNLG, IBUKA n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere bafite ababo muri izo nzibutso eshanu.

    Mu Karere ka Gicumbi habarurwa inzibutso esheshatu, eshatu muri zo zishyinguyemo Abatutsi 1541. Izo nzibutso zirimo urwa Mutete rushyinguyemo imibiri 1042, urwa Rutare rushyinguyemo 268, urwa Nyarurama ruherereye mu Murenge wa Ruvube rushyinguyemo 202, urwa Mukeri rushyinguyemo 16, urwa Mugina rushyinguyemo 13 n’Urwibutso rwa Gisuna rushyinguyemo abishwe mu gihe cy’ibyitso.

    Abarokotse Jenoside basabye ko inzibutso zishyinguyemo ababo zubakirwa zikanasakarwa

    Umuhango wo kwibuka wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

  • Ibikwiye kwitabwaho mu bihe byo kwibuka byafasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Abayigizemo uruhare, abayihindurira inyito, abayikwirakwizaho amakuru y’ibinyoma n’abayikana bakoresha imvugo zihembera urwango cyangwa zikomeretsa abayirokotse, hagamijwe kuyobya abatarasobanukirwa ukuri no gusubiza inyuma Abanyarwanda bageze kure mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ni ikibazo gihangayikishije kuko gishobora gutuma umubare w’abagira ihungabana wiyongera, ndetse bikaba byanayobya urubyiruko rubarirwa ibyabaye rutiboneye.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko intambwe ya mbere ikwiye guterwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari ukwitabira ibikorwa byo kwibuka.

    Ati “Icya mbere ni ukwitabira ibikorwa byo kwibuka. Muri iki gihe ni ibiganiro ahanini bitambuka kuko guhura imbonankubone bitoroshye kubera COVID-19, ariko icyo twashishikariza abantu ni ugukurikira ibyo biganiro bitambuka mu bitangazamakuru no ku mbuga zitandukanye. Bifasha abantu gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994], guhumurizanya no gushyigikirana.”

    Yavuze ko muri uko gukurikirana ibyo biganiro nabwo hakwiye kwitabwa “ku biganiro bizima kuko hari n’ibitangazamakuru bikwirakwiza urwango bikayobya abantu”. Ibyo byiganjemo ibikorera ku mbuga nkoranyambaga zirimo imiyoboro ya YouTube, n’ibikorera hanze y’igihugu birangajwe imbere n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ndayisaba yavuze ko hakwiye no kwitabwa ku “kwirinda no kurinda abandi” muri ibi bihe, himwa amatwi ibitangazwa byuzuyemo ibinyoma n’urwango kandi “n’abanyamakuru bakirinda kubitangaza” kuko bitokoza ababyiruka bikanangiza ababikwirakwiza cyane ko ari n’ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Yasabye abahura n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kubima amatwi ntibabiteho umwanya kandi ntibaheranwe nabyo, ati “N’iyo wabyumvisha amatwi ushobora kubyima umutima”.

    Icya gatatu Ndayisaba asanga cyafasha mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihe byo kwibuka, ni “ukudatiza umurindi ibikorwa by’abayigaragaza” nko kuba byahererekanywa cyangwa bigakwirakwizwa.

    Yasobanuye ko Abanyarwanda banakwiye gushyigikirana no gufatana mu mugongo, by’umwihariko abarokotse Jenoside “ni ngombwa ku baba hafi”.

    Abarokotse Jenoside bakwiye gufashwa kugira ngo babashe kwiyubaka

    Mu kiganiro n’umuganga w’imitekerereze n’imyitwarire bya muntu, Nsengiyumva Innocent, yavuze ko gufasha abarokotse Jenoside bakabasha kwiyubaka nabyo bizagira uruhare mu guhangana n’ingengabitekerezo yayo ikunze kugaragara mu bihe byo kwibuka.

    Ati “Ibyo bibaha imbaraga zo kudahungabanywa n’ibyo bumva bifitanye isano n’amateka yabayeho, ndetse bikabongerera imbaraga zo guhangana n’amagambo cyangwa ibikorwa bigayitse by’abashaka guhakana no gupfobya [Jenoside yakorewe Abatutsi]”

    Uwo muganga yabwiye IGIHE ko n’ubuyobozi bukwiye kubigiramo uruhare rukomeye, “bukaba hafi bukanashyigikira abarokotse Jenoside” ndetse bukanabarindira umutekano. Ibyo bizabongerera imbaraga ntibahungabanywe n’abafite iyo ngengabitekerezo.

    Ku ruhande rw’abapfobya n’abahakana, Nsengiyumva yasobanuye ko “bagomba kubwizwa ukuri ku byo bakoze” kuko ari bwo bazacika intege.

    Ati “Iyo babona abayobozi kugeza kuri Perezida wa Repubulika bashyigikiye politiki nziza kandi banasigasira umutekano w’Igihugu, bituma uwarokotse adahungabana bya hato na hato, bityo akaba yabasha guhangana na bya bitero by’abagoreka amateka.”

    Yakomeje avuga ko kwita ku bagira ihungabana mu bihe nk’ibi nabyo bishobora gufasha guhangana n’ingengabitekerezo igaragara, kuko kumva ingengabitekerezo ya Jenoside bikunda kubagiraho ingaruka.

    Mu bihe bitandukanye hagaragaye ko iyo iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igeze abafite ingengabitekerezo yayo bayigaragaza cyane, bagakora ibikorwa bibi byibasira abarokotse Jenoside ndetse bagakwirakwiza ubutumwa buhinyuza ukuri kuri yo.

    Nko mu myaka yashize humvikanaga inkuru z’abarokotse baranduriwe imyaka,batemewe amatungo,baterewe amabuye ku nzu n’ibindi bikorwa by’urugomo biganisha kukubasubiza mu gahinda. Ni nako ababa hanze baba basiganwa n’iminota bakwirakwiza ubutumwa bupfobya ndetse bugakana Jenoside yakorewe Abatutsi, byose bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.

    Mu butumwa bwe bwo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kugira ubwoba bwo guhangana n’abayihakana.

    Yagize ati “Ni amateka, ni ukuri kutazahinduka ariko rero niba abahakana amateka, bagahakana ibyabaye bitabatera isoni, njyewe wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Nubwo kwijandika muri ibyo bikorwa bihanwa n’amategeko, haracyakewe izindi mbaraga mu guhangana nabyo hirindwa ko byarangaza Abanyarwanda cyangwa bikabasubiza inyuma.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Kwibuka twiyubaka”.


  • Uko ‘Igiti cy’Amahoro’ cyatumye abarokotse Jenoside n’ababiciye bunga ubumwe –

    Iyi gahunda y’Igiti cy’Amahoro imaze gufasha abasaga 72, yatangiye mu 2016 binyuze mu mahugurwa y’ubumwe n’ubwiyunge, aho yahuje imiryango 26 y’abarokotse jenoside n’indi miryango 15 y’ababiciye hamwe n’ababakomokaho ubu bakaba babanye mu mahoro nta rwikekwe.

    Bamwe mu bahujwe n’iyi gahunda baganiriye na Radio Rwanda basobanuye ko Igiti cy’Amahoro cyabaye isoko y’ubumwe n’ubwiyunge kigaca inzigo y’urwango hagati yabo.

    Gakara Jean De Dieu warokotse jenoside yasobanuye uko gahunda y’Igiti cy’Amahoro yatumye yiyunga na Turatsinze Elie wamwiciye, ubu bakaba babanye mu mahoro ndetse bakagenderanirana.

    Ati “Igiti kugira ngo kidutinyure twebwe ubwacu kuko twatinyanaga […] nafashe igiti ngitera kwa Elie, Elie nawe araza agitera iwanjye kugira ngo wa muryango ujye ugikurikirana ucyuhire hanyuma nawe abashe kugera muri rwa rugo rwa wa muntu wo muri wa muryango, abana be n’abanjye n’abadukikije babone ko twiyunze”.

    Elie wamwiciye abo mu muryango we nawe yavuze ko Igiti cy’Amahoro cyamubereye inzira nziza yo gusaba imbabazi.

    Ati “Nakoresheje uko nshoboye kose mbasubiza ibyabo ndangije kandi nabisubizaga mbasaba imbabazi kugira ngo nawe yumve ko aruhutse ubu ni uko njyewe tumeranye.”

    “Ubu niwe tubana iyo ngize ikibazo araza mu rugo, yaba afite ikibazo akampamagara nanjye nkajyayo, ubu rwose iki giti cyatubereye igiti cyiza”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo aba baturage batuyemo yavuze ko kubera umusaruro iyi gahunda yatanze mu Murenge wa Kiramuruzi bifuza ko yagera no mu yindi mirenge yose y’aka karere ndetse ko hari imwe yamaze kugeramo.

    Ati “Byatanze umusaruro mwiza […] muri uwo Murenge wa Kiramuruzi ubu bikaba byaratangiye no kugera mu yindi mirenge, mu Murenge wa Murambi mu Murenge wa Kiziguro, aho hose icyo giti cy’amahoro cyatangiye guterwa kandi turashaka kugira ngo gikomeze kigere no mu yindi mirenge, abanyarwanda bongere bakundane ari nawo muti urambye njye numva kugira ngo duhamye ko jenoside itazongera.”

    Kuva Jenoside yahagarikwa mu mpera za 1994, imibanire y’abanyarwanda ntiyari imeze neza na gato kuko abishe n’abiciwe byari nk’ikizira kuvugana, kugenderanirana cyangwa gusabana kubera ikimwaro n’urwikekwe ku bishe ndetse n’umujinya uvanze n’ubwoba abarokotse jenoside babaga bafitiye ababiciye.

    Kugeza ubu nyuma y’imyaka 27, intambwe imaze guterwa irashimishije mu mibanire y’abanyarwanda ndetse Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yakoze uko ishoboye ngo biyunge, ubu benshi bahumeka umwuka umwe ndetse bagafatanya muri byose.

    Abatuye mu Karere ka Gatsibo bageze ahashimishije muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

  • Minisitiri Gatabazi yijeje gutumikira umuhinzi wamugaragarije ikibazo cy’imiti ikoreshwa mu buhinzi ikica inzuki –

    Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranaga ibiganiro n’abayobora inzego z’ibanze mu mirenge ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe mu Karere ka Nyaruguru, icyo kibazo cy’imiti iterwa ku bihingwa ikica inzuki cyagarutsweho.

    Umufashamyumvire mu bworozi mu Murenge wa Ruheru, Rukwayunga Paul, yavuze ko umuti uterwa ku bigori no ku birayi witwa ‘rocket’ ari wo wica inzuki, asaba ko wakurwa ku isoko hagashakwa undi.

    Ati “Kubera ko duhinga ibigori n’ibirayi dutera umuti witwa ‘rocket’, uwo muti uwutera mu bigori bifite amababi agera ku munani ku buryo udusimba tugera igihe cyo kurya ikigori uwo muti ukuriho, uruyuki rwajya guhova rugapfa.”

    “Nyakubahwa Minisitiri turagira ngo tubasabe ko Minisiteri yanyu yakorana n’iy’Ubuhinzi n’ubworozi mukaduhindurira imiti y’ibigori cyangwa ibirayi, tugahabwa itica inzuki. Mu by’ukuri inzuki zipfuye hari ibihingwa twahinga ntibigire icyo bimara. Inzuki zitariho ibi bigori duhinga byamera ariko ntibitonde.”

    Rukwayunga yakomeje avuga ko inzuki zifite akamaro kanini mu kubangurira ibihingwa ku buryo zitariho hari ibimera byinshi bitabaho.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko icyo kibazo cyumvikana, yizeza ko azakigeza ku nzego z’ubuhinzi kugira ngo hakorwe ubushakashatsi kuri iyo miti.

    Ati “Ikiriho ni uko hagomba gukorwa ubushakashatsi hakaboneka umuti wica udukoko tumwe ariko utica inzuki. Hazabanza hakorwe ubushakashatsi, ndabwira Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi babikoreho.”

    Gatabazi yavuze ko hashobora no kurebwa uko mu gice cyororerwamo inzuki mu buryo buteye imbere, haterwa indabo n’ibindi zihovaho ku buryo zitazajya zikora urugendo zijya mu bigori cyangwa ibirayi.

    Misitiri Gatabazi yijeje gutumikira umuhinzi wamugaragarije ikibazo cy’imiti ikoreshwa mu buhinzi ikica inzuki

    [email protected]