Tag: featured

  • Nyanza: Abagabo babiri baguye mu cyobo cy’umusarane bagiye kuviduramo ifumbire –

    Baguyemo ahagana saa Tatu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ariko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kubavanamo byari byagoranye.

    Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w’imyaka 37 y’amavuko na Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abo bagabo bari bari mu gikorwa cyo kuvidura ifumbire muri icyo cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarane, umwe aza kugwamo aratabaza, mugenzi we agiye kumutabara na we ahita agwamo.

    Uwitwa Nsabimana Eric yagize ati “Umwe yatabaje avuga ko yaheze umwuka mugenzi we amutabaye na we ahita apfa.”

    Bari bahawe ikiraka cyo kuvidura icyo cyobo ariko uwakibahaye kugeza ubu ntarabasha kuboneka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko batangiye igikorwa cyo kubakuramo ariko kubera uburebure bw’icyo cyobo batarababona.

    Ati “Turacyabashakisha kugeza ubu ntabwo turababona ariko hari icyizere ko baza kuboneka. Turi gufatanya n’inzego z’umutekano.”

    Yagiriye inama abaturage yo kwirinda kujya mu bikorwa byo kuvidura imisarane bakoresheje uburyo bwa gakondo kuko Akarere kaguze imashini yabigenewe, abasaba kujya ari yo bakoresha.

    Hari ibyago byinshi ko muri bo ntawe ugihumeka kuko icyobo baguyemo ari kirekire kandi kirimo gaz ikomoka ku mwanda kuko cyakoreshwaga nk’umusarane.

    Tuyizere Xavier afite abana batatu naho Mayira Thierry ni ingaragu.

    Iki cyobo abagabo baguyemo kimaze igihe gikoreshwa nk’umusarane

    Kubera uburyo icyobo ari kirekire birakekwa ko abagabo baguyemo bashizemo umwuka

  • Hahishuwe uko wa mugeni washyizwe muri Stade yambitswe agatimba mu kujijisha –

    Iyi nkuru yabo ni imwe mu zaciye igikuba yaba ku mbuga nkoranyambaga itera n’ishavu mu mitima y’abantu bijyanye ahanini n’uburyo ubukwe bufatwa mu muco nyarwanda. Wa munsi w’ibyishimo by’imbonekarimwe mu buzima.

    Ni bake mu by’ukuri bazi ibyabereye mu nyubako yo ku Kicukiro yagejeje aho aba bageni batabwa muri yombi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kimwe mu bitarigeze bimenyekana, ni uburyo umugeni yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi.

    Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.

    Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe; wakwibaza rero aho agatimba twabonye mu mafoto katurutse.

    Ati “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”

    Yongeyeho ati “Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.”

    Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.

    Ati “Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.”

    Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.

    Ati “Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.”

    “Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga?”

    Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.

    Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.

    Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.

    Ati “Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa?”

    “Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga?.”

    Uwatanze amakuru kuri Polisi nawe yavuze

    Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.

    Ati “Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.”

    “Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.”

    Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.

    Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.

    Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.

    Nubwo Bisengimana na Nsengimana bari mu maboko ya Polisi kuva bafatwa, hari amakuru ko bashobora guhabwa imbabazi bagafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata batiriwe bajyanwa mu nkiko.

    Uyu mugeni ngo yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi ku buryo yamugirira imbabazi

    Umukenyero usanzwe umenyerewe nk’umwambaro w’icyubahiro wambarwa mu birori, ababyeyi bari bawikinze mu maso

    Abari bitabiriye ubukwe bose bashyizwe muri stade nyuma yo kugaragara barenze ku mabwiriza yo kwirinda

    Izindi nkuru wasoma:

    - Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    - Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire


  • Ntabwo twakoze ibihagije – Alain Juppé avuga ku ruhare rw’u Bufaransa mu guhagarika Jenoside –

    Aya mateka ahanini agusha ku ruhare rw’u Bufaransa mu bihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo, byanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abasaga miliyoni mu minsi 100.

    Urwo ruhare no kureberera Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byagarutsweho na Raporo ya Komisiyo ya Duclert, yerekana ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Leta ya Habyarimana Juvénal, yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Raporo ya Komisiyo ya Duclert yakozwe n’abahanga mu by’Amateka 13 bayobowe na Prof. Vincent Duclert, yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Iyi raporo ikimara gutangazwa yasembuye ibitekerezo bya benshi barimo Abafaransa bashinjwa uruhare mu gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi nka Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa.

    Uyu musaza w’imyaka 75 yashimye Raporo ya Komisiyo ya Duclert yerekanye ko u Bufaransa nta ruhare rwimbitse rwagize muri Jenoside ahubwo ko abayobozi b’u Bufaransa bananiwe kumva ibyaberaga mu Rwanda byasabaga ko babikoraho bwangu.

    Mu nkuru ya Le Monde, Alain Juppé yagarutse ku rupfu rwa Kavaruganda Joseph wari Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga uri mu banyepolitiki bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana.

    Asobanura ko Kavaruganda ari umwe mu bantu barwaniye ishyaka demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse bikaba byaratumye ahigwa cyane. Icyo gihe abasirikare boherejwe mu Butumwa bwo kugarura Amahoro mu Rwanda (MINUAR) bari bashinzwe kumurinda ntacyo bamufashije.

    Yakomeje ati “Aba basirikare 2300 boherejwe mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha, bananiwe no guhagarika Jenoside. Ikibabaje, bavuye mu Rwanda nyuma y’umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano wo ku wa 21 Mata 1994, wakurikiye icyemezo cy’u Bubiligi cyo kuvana ingabo mu gihugu n’iyicwa ry’abasirikare benshi ryatumye hagabanywa ingabo zikagera kuri 270.’’

    “U Bufaransa bufatanyije n’inshuti zacu z’Ababiligi bwafashe iki cyemezo uyu munsi gifatwa nk’igikorwa cy’ubugwari ku rwego mpuzamahanga.’’

    U Bufaransa icyo gihe na bwo bwafashe icyemezo cyo gucyura abaturage babwo n’abandi bo mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi ubwo Jenoside yari itangiye. Kugeza ku wa 14 Mata, Abafaransa benshi bari bamaze gucyurwa kandi icyo gihe ibihumbi by’Abatutsi bari bamaze kwicwa.

    Inyandiko zitandukanye zagiye zohererezanywa hagati y’abari abayobozi b’Abafaransa mbere ya Jenoside zerekana ko byari bizwi ko hari gucurwa umugambi wo kurimbura Abatutsi ariko iki gihugu ntacyo cyabikozeho.

    Mu buryo busa no guhunga uko kuri, Alain Juppé yavuze ko batamenye ko hari gututumba Jenoside.

    Ati “Ntitwatekereje ko ingabo zacu zoherejwe kurinda umutekano w’abaturage bacu zari nke, zashoboraga guhangana n’abicanyi no kurinda inzirakarengane mu gihe nta bufasha bw’Aba-Commando b’Abataliyani, ingabo z’Abanyamerika zirwanira mu mazi zari mu Burundi kandi zose zari muri misiyo ya Loni. Nta ngabo na zimwe zigeze zibigiramo uruhare.’’

    Alain Juppé ku wa 18 Gicurasi yabwiye Inteko ko mu Rwanda hari kubera imirwano n’ubwicanyi ndengakamere mu gihe inyito y’ibyabaga yari ‘Jenoside’, ariko we yakomezaga gushimangira ko bwakajije umurego by’umwihariko mu gace kari kayobowe n’ingabo za Guverinoma.

    Ku wa 21 Mata 1994, mu biganiro byaberaga muri Loni mu kureba iyo nyito, Ambasaderi w’u Bufaransa Jean-Bernard Mérimée, ku mabwiriza ya Alain Juppé, ngo yakoze ibishoboka ngo Akanama k’Umutekano kadakoresha ijambo ‘Jenoside’.

    Alain Juppé yasobanuye ko we na Édourd Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa muri icyo gihe, banzuye ko batakomeza kureberera ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda.

    Ati “Twafashe icyemezo hashingiwe ku iteka rya Perezida ko hatangizwa Opération Turquoise igamije kurokora ubuzima bw’abari mu kaga.’’

    Intego nyamukuru ya Opération Turquoise yari igamije kurinda impunzi zari zahungiye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, mu duce twahoze ari Kibuye, Cyangugu na Gikongoro. Nyuma y’igihe gito ariko byagaragaye ko ubwicanyi bwakomeje kuba mu bice byarimo ingabo 2500 z’Abafaransa ndetse umugambi wa Opération Turquoise uza kumenyekana, kuko yari igamije gufasha abasirikare bari inkoramutima z’u Bufaransa guhunga ubutabera.

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.

    Alain Juppé ashingiye kuri Raporo ya Komisiyo ya Duclert asa n’utaravuye ku izima kuko avuga ko u Bufaransa bwasonewe uruhare rwimbitse mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside ndetse na Opération Turquoise ikaba yari igamije kurinda Abatutsi.

    Raporo Duclert yatunze agatoki abayobozi b’Abafaransa ko hari amakosa bakoze hagati ya 1990 na 1994.

    Alain Juppé yakomeje ati “Niba hari ibyo twakoze, ntabwo twakoze ibihagije. Hejuru ya byose, ntitwatekerezaga ko Jenoside yakumirwa n’ingamba zidahamye. Kubera ubukana bwa Jenoside, ubwicanyi bwakorewe abana, abagore n’abagabo ku mpamvu rukumbi y’uko bavutse ari Abatutsi, buri kimwe cyose cyagombaga gukorwa mu kubakiza. Mu myaka igera kuri 30, ndacyagendana igikomere cyo kunanirwa guhagarika Jenoside.’’

    Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu nyandiko zitandukanye yakunze kwerekana ko hari ibyemezo byinshi Alain Juppé yagiye afata, byagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu 2016, Alain Juppé yanditse kuri Twitter ko ‘‘gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside ari ipfunwe no kugoreka amateka.’’

    Ku wa 5 Mata 1994 iminsi ibiri mbere y’intangiro ya Jenoside, mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, dipolomasi y’u Bufaransa iyobowe na Alain Juppé yashigikiye ibyasabwaga n’ishyaka rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ko hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho mu gihe amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.

    Icyo cyemezo gifatwa nko gushyigikira ubuhezanguni bushingiye ku moko bwa CDR kwari ugushimangira ingengabitekerezo yayo ya Jenoside.

    Ku wa 8 Mata 1994 nabwo Alain Juppé yayoboye inama yahuje za minisiteri zinyuranye, ari naho yafatiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bamanukira mu mitaka n’ingabo zidasanzwe.

    Icyo gihe ngo yaniyemeje kubikora mu ibanga, atamenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Akanama gashinzwe Umutekano. Ni ‘Opération Amaryllis’ ifatwa nk’iyafashije u Bufaransa kugeza intwaro i Kigali, zari zigenewe ingabo zari zatangiye gukora Jenoside ku mugaragaro.’

    Ku wa 27 Mata 1994, Alain Juppé yakiriye intumwa za guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ‘‘rigizwe n’abahezanguni ruharwa, Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka.’’ Icyo gihe ngo Alain Juppé ntiyigeze yamagana ubwicanyi iyo cyangwa ngo avuge ku bufasha mu bya politiki n’igisirikare yari yarabasezeranyije.

    Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yasobanuye ko ‘bumvaga itakumirwa n’ingamba zidahamye’

  • Solid’Africa yiyemeje kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu barwayi ibaha inyongerantungamubiri –

    Solid’Africa yashinzwe hagamijwe ibikorwa by’urukundo. Yashinzwe na Isabelle Kamaliza, aho mu bikorwa byayo yibanda ku kugemurira abarwayi baba mu bitaro badafite kirengera.

    Ni ibintu avuga ko nawe yari abikuye ku nshuti ye yabikoraga, igihe kigeze batangira kwihuza n’abandi kugera bashinze uyu muryango mu 2010.

    Batangiye bagemurira abantu batarenze batanu none ubu bagemurira abantu 900 ku munsi kandi buri muntu bakamugeraho inshuro eshatu, bigakorwa iminsi yose y’icyumweru.

    Kuri ubu mu byo bagenera abarwayi bongeyemo inyongerantugamubiri yo mu bwoko bwa Plumpy Nut (RUTF) zizafasha cyane abarwayi bafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo barusheho kuyirwanya no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.

    Kuri uyu wa 9 Mata nibwo habaye umuhango wo gushyikiriza Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK izi nyongerantungamubiri zizajya ziyongera ku mafunguro Solid’Africa isanzwe igenera abarwayi.

    Umukozi mu bitaro bya CHUK ukora muri serivise mbonezamirire, Uwiragiye Joseph, wakiriye izi nyongerantungamubiri, yavuze ko ziba zikenewe cyane ku muntu ugaragaza imirire mibi kuko zimufasha kubona intungamubiri mu gihe gito cyane.

    Ati “Urebye zikoranye ibikenewe byose mu kubaka umubiri, birimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri. Ni ingenzi cyane ku murwayi kuko bimufasha kubona intungamubiri mu gihe gito. Ikindi bifasha umurwayi gukira vuba izindi ndwara kuko byongerera umubiri ubudahangarwa.”

    Izi nyongerantungamubiri zikoze mu buryo umurwayi ashobora kuzirira aho cyangwa akazishyira mu gikoma. Ibitaro bya CHUK byahawe amakarito 150 y’izi nyongerantungamubiri aza asanga andi 75 Solid’Africa yari yahaye ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

    Solid’Africa yatangaje ko muri iyi gahunda ibitaro bya Kibagabaga nabyo bizahabwa amakarito 100 y’izi nyongerantungamubiri ndetse n’andi 75 azagenerwa Ibitaro bya Muhima.

    Uwiragiye yashimangiye ko Solid’Africa isanzwe ikorana n’ibi bitaro kandi ko imikorere yabo ari nta makemwa mu gufasha abarwayi batandukanye batagira imiryango ibitaho umunsi ku wundi.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Solid’Africa, Kamaliza Isabelle, yavuze ko intego yabo ari ukwita ku murwayi.

    Ati “Ubundi intego yacu nyamukuru ni ukwita ku murwayi. Uretse kugemura ibiryo, hari na gahunda yo kugeza amazi meza mu bitaro, kwishyura amafaranga y’abarwayi ku miti idatangirwa kuri mituweli ndetse no kwishyurira itike umurwayi wasezerewe ariko adafite uburyo bwo gutaha.”

    Mu myaka 10 ishize, Kamaliza avuga ko byabaye ingirakamaro mu gukora ibikorwa nk’ibi n’ubwo urugendo rutari rworoshye.

    Yagize ati “Nahuye n’umubyeyi witwa Mama Zouzou ufite abana umunani. Yahoraga iteka agemurira umuntu atazi, aza kunsaba ko twazajyana ku bitaro, mpageze nibwo nabonye ko hari abantu batagira ababitaho cyangwa ngo babone uko bigurira ibyo kurya. Uko niko igitekerezo cyaje.”

    N’ubwo hakiri imbogamizi z’amikoro, Kamaliza yatangaje ko bifuza kwagura ibikorwa byabo bikagera mu bitaro byose byo muri Kigali no ku bitaro biri hirya no hino mu gihugu.

    Solid’Africa yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Imbuto Foundation yanabahaye igikoni bakoresha, umuryango Child Relief International Foundation na Edesia Nutrition batanze izi nyongerantungamubiri n’abandi bakunze gukorana.

    Kugeza ubu Solid’Africa ikorana n’ibitaro bine byo mu mujyi wa Kigali birimo ibya CHUK, Kibagabaga, Muhima, na Masaka. Ku munsi bagemurira abarwayi bagera kuri 900.

    Umuyobozi wa Solid’Africa, Kamaliza Isabelle, ashyikiriza umukozi wo muri CHUK inyongerantungamubiri bageneye ibi bitaro

    Uwiragiye Joseph yavuze ko abarwayi bahawe inyongerantungamubiri bagira ubudahangarwa n’intungamubiri mu buryo bwihuse

    Kamaliza Isabelle yavuze ko n’ubwo ari urugendo rutoroshye Solid’Africa yifuza gufasha umubare munini w’abarwayi

    Izi nyongerantungamubiri zizafasha kurwanya imirire mibi mu barwayi

    Solid’Africa yubatse igikoni kigezweho cyifashishwa mu gutegura amafunguro y’abarwayi

    Mu mafunguro agenerwa abarwayi n’umugati ntushobora kubura

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Rwamagana: Umwana w’imyaka icumi yiyahuye nyuma yo kubuzwa gusura nyina wabo –

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hagana saa Mbili n’igice mu Mudugudu w’Akamasatura mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bikekwa ko uyu mwana yiyahuye nyuma y’uko nyina umubyara yamubujije kujyana na mushiki we gusura nyina wabo utuye i Kabuga bituma uyu mwana agira umujinya yimanika mu mugozi ku kiraro cy’inka.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu mwana wagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro nyina ngo akaba asobanura ko bamusanze amanitse ku kiraro.

    Yagize ati ” Uwo mwana bamuzanye kwa muganga mukanya bamuhageza yapfuye, nyina aratubwira ko yamusabye uruhushya rwo kujya gusura nyina wabo abyuka amusaba ko ajyayo arongera aramwangira ni uko amubwira ko agiye kwahira hashize iminota mike ngo basanga yimanitse ku kiraro cy’inka niko kumukuraho bamujyana kwa muganga agerayo yashizemo umwuka.”

    Gitifu Muhigirwa yavuze ko kuri ubu RIB igiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko uwo mwana w’imyaka icumi yiyahuye cyangwa se niba hari ikindi yazize. Umurambo we kuri ubu ukaba uri ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro.


  • Ibyo wamenya ku Rwibutso rwa Gisuna rushyinguwemo abishwe nk’ibyitso mu 1990 rugiye kugirwa umwihariko –

    Ni urwibutso ruherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, rushyinguyemo Abatutsi bakuwe mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo mu zahoze ari Komine nka Muhura, Ngarama, Murambi, Muvumba, Kizinga, Buyoga na Tumba.

    Ubwo Inkotanyi zateraga tariki ya 1 Ukwakira mu 1990, bamwe mu batutsi bari batuye muri izi Komini batawe muri yombi bajya gufungirwa ahari urukiko rwa Perefegitura ya Byumba hafi y’ahari igisirikare n’ubu.

    Bamwe mu batanga ubuhamya bavuga ko aba batutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko uwahagezwaga wese yahitaga akorerwa dosiye akabwirwa ko azira kuba icyitso cy’Inkotanyi. Uretse kubica urw’agashinyaguro barabatemye hanarenzwagaho no kubatwikisha amakara n’amapine y’imodoka.

    Mupenzi Joseph ufite imyaka 61 ni umwe mu bafungiwe muri iyi gereza y’ibyitso, ubwo yakurwaga ku kazi k’ubushoferi bw’Imbangukiragutabara yatwaraga ku bitaro bya Byumba.

    Avuga ko abitwaga ibyitso batangiye gufatwa tariki ya 3 Ukwakira 1990 nyuma y’uko Inkotanyi zitangije urugamba, yavuze ko mu Mujyi wa Byumba hahise hatangira gufatwa Abatutsi.

    Ati “Njyewe ubwanjye nafashwe tari ya 8 Ukwakira, mfatwa n’imodoka ya Pariki yari irimo uwitwaga Rutobo, niwe wagendaga afata abantu, yaje kumfata ku bitaro baranzana.”

    Mupenzi yavuze ko bakimugeza muri gereza, yasanzemo se umubyara kuko yari yafashwe tariki ya 6 ndetse n’abandi batutsi bakoreraga kuri Perefegiture n’abandi bakoreraga mu Mujyi wa Byumba, yavuze ko abatoranywaga bakajyanwa mu kigo cya gisirikare bicwaga urw’agashinyuro.

    Yavuze ko hahise hanatangira kuzanwa abandi batutsi baturutse mu zindi Komine nka Murambi, Muhura abandi bakazanwa baturutse muri Komine Muvumba bo bitwa Inyenzi.

    Ati “ Njye nari umushoferi ariko naregwaga ko nafataga Imbangukiragutabara nkajya i Gatuna nkapakira Inyenzi nkazijyana muri komine Cyungo, Buyoga na Tumba kandi murumva ko ibyo bintu bidashoboka.”

    Mupenzi avuga ko muri iyi gereza haberagamo ubugome bw’indengakamere aho ngo bababwiraga gutega intoki bakabasukiraho igikoma gishyushye hagamijwe kubatwika, yavuze ko bafataga umuntu umwe umwe bakajya bamukorera iyicarubozo mbere yo kubajugunya mu cyobo.

    Mupenzi yavuze ko hari akanama kari gakuriwe na superefe hamwe na Burugumesitiri kasuzumaga abataha, nyuma y’amezi abiri ngo karamuhamagaje karamurekura we n’abandi bari batuye mu Mujyi wa Byumba ariko ngo abandi baturukaga mu zindi komini abenshi barishwe kandi bicwa by’agashinyaguro.

    Undi utanga ubuhamya wafungiwe muri iyi gereza ni Burakari Jean Bosco uvuka mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro. Aheruka kubwira IGIHE ko tariki ya 5 Ukwakira we n’abandi 18 batawe muri yombi bajyanwa gufungirwa kuri Komini Murambi nyuma ngo bajyanwe gufungirwa i Byumba hashize iminsi 16 muri bo barahicirwa.

    Baracyategereje ubutabera

    Mupenzi Joseph warokotse ubwicwanyi bwakorerwaga abatutsi bitwaga ibyitso by’Inkotanyi, kuri uyu wa Kane ubwo hibukwaga abatutsi bishwe nk’ibyitso mu 1990 bakicirwa i Byumba, yavuze ko kuri ubu bakibabazwa n’uko hari bamwe mu bagize uruhare muri ubu bwicanyi batarabiryozwa.

    Yavuze ko buri muntu wese wagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1990 akwiriye kubihanirwa avuga ko nubwo hashira imyaka myinshi yizeye ko nkuko hari n’abandi babihaniwe abatarafatwa nabo bazafatwa bakabihanirwa.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, yigeze kuvuga ko nk’abacitse ku icumu bafite ababo bishwe mu byitso bakicirwa i Byumba bakibabazwa n’uko hari abantu bakidegembya batarahanirwa ubu bwicanyi bakoze.

    Yavuze ko nka Ibuka bifuza gushyiraho itsinda ribicukumbura rigatanga inama ku babishinzwe kugira ngo abishwe mu 1990 nabo bahabwe ubutabera bibere n’abandi isomo rikomeye ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

    Urwibutso rwa Gisuna rugiye guhabwa umwihariko

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko uru rwibutso rwa Gisuna rugiye guhabwa umwihariko mu ku rwubaka nkuko babiganiriyeho na CNLG. Yavuze ko bagomba kugira urwibutso rw’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi rw’Akarere, bakanagira n’urwibutso rw’umwihariko rw’abatutsi bazize kuba ibyitso.

    Ati “ Ni urwibutso twemerewe ko rwaba rufite amateka yihariye ubu rwanakorewe inyigo aho yagaragaje ko ruzatwara miliyoni 857 Frw aya akaba ariyo ruzatwara kugira ngo rwubakwe mu buryo bujyanye n’igihe.”

    Meya Ndayambaje yakomeje avuga ko imbogamizi bagifite ari uko abahiciwe bishwe nabi cyane aho kuri ubu hataramenyekana imibare y’abahapfiriye bose, yakomeje avuga ko ubu ku bufatanye n’umuryango wa Ibuka mu turere twa Nyagatare, Rulindo na Gatsibo bari gukusanya amazina y’abantu bahiciwe ku buryo umunsi imirimo yo kubaka urwibutso rushya yakuzura hashyirwaho amazina y’abahiciwe bose.

    Bamwe mu barokotse ubwicanyi bwo mu 1990 i Byumba batunga agatoki Maj. Ngira wari Umukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Byumba, Rutobo wari Umugenzacyaha mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Byumba ufungiye muri Gereza ya Miyove na Muhire Aloys wari perefe w’Umusigire wa Perefegitura ya Byumba kuba ku isonga mu kwica abatutsi babita ibyitso.

    Mupenzi Joseph avuga ko abatutsi bajyanwaga i Byumba abenshi bishwe urw’agashinyaguro hakoreshejwe kubatwika n’amakara, kubatwikisha amapine n’ibindi

    Meya Ndayambaje yavuze ko urwibutso rwa Gisuna rugiye kubakwa mu buryo bugezweho

  • Nyarugenge: Agahinda ku barokotse Jenoside nyuma y’aho inkoko 2500 borojwe zishwe n’icyorezo –

    Bamwe mu barokotse Jenoside bari no mu bagize iyi Koperative ‘Tuzamurane Rugendabari’ babwiye IGIHE, ko bahangayikishijwe n’uburyo nta magi abana babo bakibona nyuma y’aho inkoko 2500 bari boroye zimaze amezi agera kuri atanu zarapfuye.

    Bemeza ko izi nkoko zishwe n’icyorezo cyica inkoko cyibasiriye uyu Murenge wa Mageragere wose kuko hari n’abandi baturage batuye hafi y’uyu mudugudu bahuye n’iki kibazo.

    Bavuze ko mbere y’uko zipfa bari babayeho neza kuko bo n’abana babo ntawaburaga amagi yo kurya. Bifuza ko bagobokwa bakaba babona izindi kugira ngo bakomeza uyu mushinga w’ubworozi bari batangiye.

    Bizimana Stéphane, uri mu bagize iyi koperative yavuze ko inkoko zabo zapfuye mu gihe ubworozi bwari bugeze ahantu heza kandi butangiye no kubaha umusaruro.

    Ati “Batangiye kutworoza inkoko 2500 ziraza ziroroka zitera n’amagi menshi ku buryo tukiyabona abana barishimye cyane kuko baryaga imireti noneho zimaze gupfa nta kindi cyongeye kuboneka kandi zimaze nk’amazi atanu zipfuye.”

    Yakomeje asaba ubuyobozi n’abagiraneza kubafasha bakongera kubona inkoko zo korora kuko byari byaramaze kubahindurira ubuzima.

    Mugenzi we, Kayitare Innocent, we yemeza ko ubuyobozi bwose buzi iki kibazo akaboneraho kubusaba kubafasha kugira ngo bongere babone izindi nkoko borora.

    Ati “Twabanje korora inkoko 2500 nyuma zimaze gusaza tugenda tuzigurisha tuzana izindi hamaze kuza izindi nshya ziza guhura n’icyorezo zirapfa, ubuyobozi bwose burabizi no mu Karere barabizi. Byaduteje ingorane kuko nta mwana ukibona amagi kandi namwe muzi uburyo iyo umwana yamenyereye ikintu akakibura bigenda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage ko akizi ndetse ko mu gihe izi nkoko zari zimaze gufatwa n’iki cyorezo hafashwe icyemezo cyo kugurisha izari zisigaye.

    Ntirushwa yavuze ko amafaranga miliyoni 4 Frw yavuye mu zagurishijwe yashyizwe kuri konti aba baturage bahuriyeho mu gihe bategereje kubona andi miliyoni 4 Frw ngo basubukure uyu mushinga wabo.

    Ati “Inkoko zari zagize ikibazo cy’icyorezo, hano hateye icyorezo mu nkoko zirwara indwara idakira hanyuma izari zihari ziragurishwa. Miliyoni 4 Frw yazivuyemo yageze kuri konti, twe icyo twakoze ku bufatanye n’Umujyi n’Akarere ni ubuvugizi twabakoreye noneho hakorwa umushinga wa miliyoni 8 Frw gusa n’uko Covid-19 yadukomye mu nkokora byari kuba byararangiye.”

    Yongeyeho ko hari abantu 20 bazaza kwiga iby’uyumushinga anashimangira ko nibasanga nta kibazo ufite bazahita baha iyi koperative amafaranga yo kuyishumbusha kugira ngo ikomeze ubu bworozi bw’inkoko yari yaratangiye.

    Benshi bashavuzwa n’uburyo inkoko zabo zapfuye ntibafashwe kubona izindi

    Kugeza ubu aho aba baturage bororega nta nkoko n’imwe isigayemo

    Mukanziza Léa wari umunyamuryango w’iyi koperative yavuze ko gupfusha izi nkoko byabasubije inyuma

    Ifumbire bakuraga mu nkoko bayishyiraga mu murima wa hegitari eshatu bahawe bikabafasha kweza neza

  • Abarimu ntibumva uburyo bakwa inyungu ya 16% ku nguzanyo –

    Umwarimu Sacco ni koperative yashyizweho hagamijwe guteza imbere imibereho y’abarimu akaba ariho bahembererwa, aho bagenda bakatwa 5% ku mushahara wabo ukaba ubwizigame bwabo.

    Aya mafaranga y’ubwizigame bakatwa ni yo uwamaze kugiramo imigabane ihagije ahabwamo inguzanyo. Kuba aba yabaturutsemo ni cyo bashingiraho bavuga ko kwakwa inyungu ya 16% ari ukubasubiza inyuma aho kubateza imbere.

    Bamwe mu barimu baganiriye na Radio 1, bayibwiye ko bitumvikana uburyo basabwa inyungu ya 16% kandi aya mafaranga aba yavuye mu bwizigame bwabo. Bifuza ko nibura inyungu yashyirwa kuri 5%.

    Umwe yagize ati “Birabangamye, kuko ntibyumvikana uburyo umuntu ahabwa amafaranga ye ariko hakajyaho n’inyungu y’umurengera, kandi ari amwe twizigamye.”

    Yakomeje avuga ko hashyizeho Umwarimu Sacco ngo ufashe abarimu n’abarezi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye nabo babashe kwiteza imbere, ariko igiciro babasaba kikaba kitatuma batera imbere.

    Ati “Ibi ntaho byaba bitaniye no kujya muri bya bigo by’imari bindi, kandi Umwarimu Sacco yaje ari ukuzamura iterambere rya mwarimu ariko iyi nyungu batwaka ntiyatuma hari aho wigeza.”

    Mugenzi we yavuze ko bitewe n’ubuzima mwarimu abamo n’umushahara we, kwakwa inyungu ingana kuriya biba ari ukumusubiza inyuma aho kumuteza imbere.

    Ati “Ubuzima mwarimu abamo namwe murabuzi, reba n’umushahara we, iyo yafashe iyi nguzanyo ajya guhembwa ugasanga abonye bitanu, udufaranga duke turi aho, bakwiye kutugabanyiriza byibuze bikagera kuri 5% bitabaye ibyo aho kujya imbere twasubira inyuma.”

    Nubwo abarimu bemeza ko amafaranga bahabwa mu nguzanyo aba yaravuye mu bwizigame bwabo, ubuyobozi bw’iyi koperative bwo buvuga ko ibyo aba barimu batekereza bibeshya.

    Umuyobozi wa Umwarimu Sacco, Uwambaje Laurence, yavuze ko aba barimu badasobanukiwe uburyo inguzanyo itangwa.

    Ati “Inguzanyo tubaha si amafaranga yabo tubasubiza, kuko yamaze gutangwamo inguzanyo ararangira biba ngombwa ko leta ishyiramo inkunga nayo irarangira, biba ngombwa ko n’amafaranga twunguka ku mwaka nayo tuyarekera muri koperative kugira ngo tuyongerere ubushobozi.”

    Yakomeje avuga ko icyatumye inyungu yiyongera ari uko ubwizigame bwarangiye, ubu amafaranga babaha nabo bakaba baba bayafashe ahandi.

    Ati “Inyungu tubaca iterwa n’uko amafaranga twayaranguye hakajyaho n’izindi nyungu zitandukanye, iyo byose biteranyijwe nibyo bituma ubona inyungu ubaca.”

    Abarimu ntibemera ibivugwa n’uyu muyobozi kuko ngo kuva mbere hose bakwaga inyungu ya 16%.


  • Ibintu bishobora gufata indi ntera – Ikiganiro na Dr Kimonyo kuri Raporo ya Komisiyo Duclert (video) –

    Dr Kimonyo agaragaza ko ari ubwa mbere raporo y’urwego rwa Leta mu Bufaransa yemeje ko icyo gihugu cyagize uruhare mu gutera inkunga Leta yateguye ikanakora Jenoside, ibintu asanga ari intambwe iganisha aheza kandi ishobora gutuma n’ibindi bitari bizwi bimenyekana.

    Kuwa 26 Werurwe nibwo inzobere mu mateka 13 zashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu myaka ibiri ishize ngo zicukumbure uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zamushyikirije raporo yazo ya paji hafi 1000.

    Izo nzobere zari ziyobowe na Dr Vincent Duclert zanzuye ko hagati ya 1990 na 1994, u Bufaransa bwayoborwaga na François Marie Adrien Maurice Mitterrand bwafashije Leta ya Juvénal Habyarimana bukica amatwi ku makuru bwagendaga buhabwa n’inzego zirimo iz’ubutasi y’uko Leta ya Habyarimana iri kwibasira Abatutsi b’abasivile kandi ko hari umugambi wo kubarimbura.

    Raporo ivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora ikavuga ko nta bufatanyacyaha u Bufaransa nk’igihugu bwagize muri iyo Jenoside.

    Dr Kimonyo Jean Paul, inararibonye mu bijyanye na Politiki n’amateka y’u Rwanda akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yabwiye IGIHE ko uburemere bw’iyo raporo buri mu myanzuro yayo.

    Afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu bijyanye n’ubumenyi mu bya Politiki yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.

    Ni umwanditsi w’ibitabo, aho amaze gushyira hanze ibitabo bibiri birimo icyo yise ‘Rwanda, un génocide populaire ‘ n’icyitwa ‘Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation’.

    Yagize ati “Urebye raporo uburemere bwayo buri mu myanzuro. Ifite imyanzuro ibiri. Umwanzuro wa mbere uvuga ko Abafaransa bagize uruhare rukomeye cyane mu byabaye mu Rwanda hagati yo mu 1990 -1994. Ikindi ni ubwa mbere urwego rwo mu Bufaransa rubivuze gutyo, ibyo ni intambwe ikomeye cyane.”

    Dr Kimonyo yavuze ko kuba Komisiyo Duclert yarashyizweho na Perezida Macron, hanyuma ikanzura igaragaza ko hari uruhare u Bufaransa bwagize mu gufasha Leta yateguraga Jenoside, ubwabyo ari intambwe ikomeye kuko nta kindi gihe byari byarigeze byemerwa ku mugaragaro.

    Ati “Umuntu asubiye inyuma nk’imyaka itanu, akabaza abayobozi bayoboye kera, akagerageza kubaza niba u Bufaransa bushobora kuba bwarafatanyije icyaha na Habyarimana cyangwa Guverinoma y’Abatabazi muri Jenoside, baragusekaga. Muri iyi raporo bavuga ko u Bufaransa butigeze bufatanya icyaha n’abakoze Jenoside ariko kubaza icyo kibazo ubwabyo bigiha agaciro.”

    Uyu mugabo wahoze ari umujyanama mu bya politiki mu biro bya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nubwo raporo ibererekera iby’ubufatanyacyaha bweruye bwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside, ngo usomye raporo ubufatanyacyaha ahita abubonamo cyane cyane ubw’abahoze mu butegetsi bwa Mitterrand.

    Dr Kimonyo yavuze ko kuba bwa mbere urwego rwemewe na Leta y’u Bufaransa rwaremeje ko icyo gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikintu gikomeye

    Mu myaka 27 ishize, u Bufaransa nk’igihugu bwakunze kugendera kure ingingo ibushyiraho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamakuru, abashakashatsi n’abandi bo mu Bufaransa akenshi nibo bagiye bakomeza kotsa Leta igitutu ngo igaragaze ukuri kw’ibyo ikekwaho.

    Dr Kimonyo avuga ko abo Bafaransa bagize uruhare mu gushyira igitutu kuri Leta yabo, ubu ngo nibwo babonye ishingiro rikomeye ryo gukomeza guharanira ko amakosa y’igihugu cyabo amenyekana.

    Ati “Ubu hari aba-Jenerali batatu bamaze kwandika mu binyamakuru bavuga ko bitandukanyije n’ibintu babategetse gukora kandi bashinja Abanya-Politiki babashyize mu bintu batumvaga. Bavuga ko abayobozi babo bari babizi neza ukuntu byari bimeze. Uburemere bw’abagize icyo bavuga kuri raporo butangiye kuremera kurusha raporo ubwayo kandi imaze icyumweru gusa isohotse.”

    Yakomeje agira ati “Ukuntu gushinja u Bufaransa byagiye bizamuka, njye ntabwo niteze ko bizahagararira aha[…] Iriya raporo bazayuriraho, bashake kugera kure kurusha.”

    Ashingiye kuri ayo makuru y’abahoze mu ngabo z’u Bufaransa no mu buyobozi akomeje kujya hanze nyuma ya raporo kandi ashimangira uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Kimonyo avuga ko ‘ibintu bishobora gufata indi ntera”, hakamenyekana ibindi bikorwa birenze ibyari bizwi bigaragaza uruhare rukomeye rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Avuga ko ibyo abantu batangiye kugaragaza nyuma ya raporo ‘bitangiye kurusha uburemere raporo ubwayo”.

    Komisiyo Duclert ivuga ko nubwo yemerewe kwinjira mu nyandiko zo ku butegetsi bwa Mitterrand, ngo hari ibigo birimo Inteko Ishinga Amategeko byanze ko binjira mu nyandiko zayo, dore ko Inteko nayo mu 1998 hari Komisiyo yashyizeho yari ishinzwe gucukumbura ku byo u Bufaransa bwakoze byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyo Komisiyo ivuga ko hari n’inyandiko basanze zaratwitswe nk’izari zigenewe Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa Mitterrand wari umujyanama we wihariye kuri Afurika.

    Dr Kimonyo yabwiye IGIHE ko ibyo bigaragaza ko hari abahoze mu buyobozi bwagize uruhare muri Jenoside, bagishaka guhisha uruhare rwabo.

    Nyuma y’iyi raporo kandi, benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho. Hari abasabye ko raporo yakwifashishwa nk’igihamya u Bufaransa bukajyanwa mu nkiko ku mabi bwakoreye u Rwanda.

    Dr Kimonyo siko abibona ahubwo asanga icy’ingenzi ari umubano mwiza w’ibihugu byombi nyuma y’imyaka 27 birebana ay’ingwe.

    Ati “ Sinzi ko gukurikirana u Bufaransa mu butabera aribyo u Rwanda rugamije, bagomba kumenya uko ibihugu bibiri bibana. Hari ibibi byabaye ariko abantu bagerageza kubikemura neza, ukuri kukamenyekana, abakoze amakosa bakayemera. Ibyo gukurikira Igihugu kandi icyo gihugu cyerekanye ko gishaka kubana neza namwe, sinzi ko hari inyungu.”

    Dr Kimonyo, asanga raporo Duclert ari intambwe ikomeye ku kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, kubera ubushake bukomeye Perezida Macron yagaragaje kuva yajya ku butegetsi mu 2017.

    Ati “Iyi raporo ntabwo ari cyo gikorwa cya mbere Macron akoze ngo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ube mwiza kurusha, hari ibindi bintu u Bufaransa bwari bwarakoze. Komisiyo itangira bari batangiye gukurikirana abakoze Jenoside baba mu Bufaransa. Hari icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uzarushaho gukomeza no gukomera.”

    Raporo Duclert ivuga ko guhera mu 1990 u Bufaransa bwatanze inkunga ya gisirikare, ibikoresho no kongerera umurava Leta ya Habyarimana, kugeza ubwo ibaye nk’ihagarika ibyo kurwana n’ingabo za FPR Inkotanyi, inkunga u Bufaransa bwateraga igakoreshwa mu kwica no gutoteza abasivili b’abatutsi bafatwaga nk’abanzi batiza umurindi FPR.

    Guhera mu 1991 ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yamenyesheje Guverinoma y’u Bufaransa umugambi wo kurimbura abatutsi wari uri gutegurwa ariko Leta ya Mitterrand yica amatwi nkuko byatangajwe na Colonel René Galinié wari ushinzwe Umutekano wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’u Bufaransa bya Gisirikare mu gihugu.

    Dr Kimonyo yizeye ko raporo Duclert izatuma umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ujya mu buryo nyuma y’igihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe

  • Karongi: Umugabo akurikiranyweho kwica mushiki we amunize –

    Icyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 ahagana tanu z’ijoro mu mu Mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Mubuga.

    Amakuru y’ibanze yamenyakanye avuga ko uwo mugabo yishe mushiki we witwa Ukurikiyineza Esperance abaturage batabaye basanga amuri hejuru yamaze kumuniga yamwishe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yavuze ko bakeka ko bapfuye imitungo irimo amasambu kuko Ukurikiyineza Esperance yari yarapfushije umugabo bituma asubira iwabo aho avuka, musaza we ntiyabyishimira kuko bagombaga kugabana amasambu basigiwe n’ababyeyi.

    Ati “Amakuru dufite ni uko bari bavanye mu kabari bombi, akaba yamunize batashye. Hatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y’ukuri.”

    Uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Birambo kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane amakuru nyayo ku rupfu rwe.

    Uwimana yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi mu gihe bagiranye ibibazo bagaharanira kubikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubisohokamo neza.

    [email protected]