Tag: featured

  • FARG igiye gukora ubushakashatsi mu kureba inzu zubakiwe abarokotse Jenoside batishoboye ziri mu marembera –

    Muri gahunda ya FARG, ibikorwa byo gusana no kubaka amacumbi y’abatishoboye barokotse Jenoside, ni kimwe mu bishyizwemo imbaraga ndetse muri uyu mwaka imiryango 878 izubakirwa.

    Ubusanzwe FARG ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa birimo ubuzima, uburezi, ubukungu n’imibereho myiza.

    Mu ibarura ryakozwe mu 2012 na 2014, ryagaragaje ko hari inzu zubatswe zikeneye kuvugururwa ndetse bigaragara ko hari n’imiryango ikeneye kubakirwa inshya kuko izo yari ifite zikeneye kuvanwaho.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umukozi ushinzwe Porogaramu yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside muri FARG, Mukakigeli Daphy, yavuze ko hari inzu zigiye kuvugururwa muri uyu mwaka zigera kuri 878.

    Ati “Dukeneye gukora irindi barura tukamenya muri rusange inzu zikeneye gusanurwa no kuvugurura kuko hari inzu nyinshi zubatswe mbere zangiritse cyane. Iyo twifashishije isesengura ryakozwe mu 2012 na 2014 tubona ko hasigaye gusanurwa inzu 2000 ariko ibyo ntibihagije kuko bishobora kuba muri iyo myaka yose ishize hari izindi nzu zangiritse.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko hakwiye gukorwa inyigo igaragaza uburyo inzu zubatswe mbere zavugururwa kuko inyinshi bisaba ko zisenywa zikubakwa bundi bushya.

    Ati “Urebye mu igenzura twakoze uyu mwaka, twifuzaga nibura gusanura inzu 67 ariko si zo gusa zihari, birakwiye ko hashyirwamo imbaraga kandi hari gihe ujya kuvugurura ugasanga ari ngombwa ko izo nzu zubakwa bundi bushya kuko bazubatse mu buryo bwihuse. Twifuza ko hakorwa igenzura rya buri mwaka kandi bigashyirwa mu ngengo y’imari.”

    Byatangiye bisa no gupfundikanya…

    Ubwo Jenoside yari imaze guhagarikwa, ibice binini by’igihugu byari byarabaye amatongo, bitewe n’uko ahanini ahari hatuwe inzu zimwe zasenywe, izindi zigatwikwa.

    N’ubwo amahoro yari agarutse mu gihugu abantu bongeye kubona agahenge, byari bigoye gusubira mu miryango dore ko benshi batari bagifite aho kurambika umusaya.

    Uyu wabaye umukoro ukomeye kuri Leta, ni ko gushyiraho FARG ifite inshingano zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu buryo bunyuranye.

    Mukakigeri yavuze ko mu gutangira kubaka inzu byasaga no gupfundikanya kugira ngo umuntu abone aho arambika umusaya.

    Ati “Leta yafashe iya mbere kugira ngo [ifashe] abantu bari barasigaye iheruheru barasahuriwe ibyabo ntacyo bagifite. Abo bahawe inzu ngo babasha kubona aho begeka umusaya. Hari benshi bubakiwe ariko bubakirwa mu buryo bw’imiganda.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Dunia Sadi, yabwiye IGIHE ko inzu zubatswe muri icyo gihe arizo ziteje inkenke cyane kuko zubatswe mu buryo butatuma ziramba.

    Ati “Kugeza ubu nta muntu dufite uri hanze, ariko imbogamizi dufite zikomeye n’inzu zubatswe hagati ya 1996 na 2000. Dufite inzu 137 zikeneye kuvugururwa ariko kuko nta garuriro byasaba ko zubakwa bundi bushya kandi twabigejeje kuri FARG kugira ngo bishyirwe mu ngengo y’imari.”

    Haracyari imbogamizi

    FARG yagiye ihura n’imbogamizi zatumye ibikorwa byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside bikomwa mu nkokora. Muri zo harimo kuba hari aho buri muntu ugize umuryango yumva ko agomba kubakirwa kandi bitashoboka ko abagize umuryango bose bubakirwa umwe ku wundi.

    Mukakigeri yemeza ko mu kubaka bubakira abagize umuryango muri rusange aho kubakira buri wese ku giti cye.

    Ubu inzu imwe itwara asaga miliyoni 12 Frw bivuze ko bisaba ingengo y’imari ihagije kugira ngo abantu bose bubakirwe. Ibi bituma mu kubakira abantu bareba ubabaye cyane kurusha abandi kugira ngo abe ari we uherwaho.

    Hari bamwe mu bagenerwabikorwa ba FARG bavuga ko bakuwe ku rutonde rw’abagomba kubakirwa bitewe no gusabwa ibibanza ariko bakabibura.

    Mukakigeli yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kubuzwa ayo mahirwe kandi aricyo FARG ibereyeho.

    Ati “Kugira ngo umuntu yubakirwe tubifashwamo n’inzego z’ibanze. Nta mugenerwabikorwa ushobora kubura amahirwe yo kubakirwa kubera ko atabonye ikibanza cyangwa ingurane kuko inzego z’ibanze ni zo ziba zifite amakuru ku bushobozi bwa buri muntu.”

    Yakomeje agira ati “Ntekereza ko aricyo tubereyeho, hagize ukurwa ku rutonde rwo gufashwa natwe dukwiye kumenya ayo makuru kuko nicyo tuberaho twese kugira ngo dufatanye turebere hamwe igisubizo.”

    Kugeza ubu FARG imaze kubaka inzu 29000 mu gihe izasanywe ari 4050, irifuza gusana izindi zirenga 2000 no gukora ubushakashatsi hagamije kumenya niba hari izindi zikeneye kuvugururwa.

    Zimwe muri izi nzu zikeneye kubakwa bundi bushya zikajyanishwa n’igihe

    Inzu ziri kubakwa muri ibi bihe zubatse mu buryo bugezweho

  • Gasabo: Agahinda k’abarokotse Jenoside nyuma y’amafaranga y’imitungo yabo yanyerejwe na ba gitifu –

    Bavuga ko ibi byabayeho ubwo Akarere ka Gasabo kayoboragwa n’uwitwa Rwamurangwa Stephen ndetse ko yari yaramaze kugezwaho iki kibazo.

    Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE ko abagabo babiri bahoze bayobora Akagari ka Butare gaherereye mu Murenge wa Nduba aribo bariye amafaranga yabo agera kuri 1.800.000.

    Bavuga ko aya mafaranga bari barayishyuwe n’ababangirije imitungo muri Jenoside mu rwego rwo kwiyunga, ariko aba bayobozi bakaba barayariye cyane ko aribo bayishyurwaga nk’abahesha batari ab’umwuga kugira ngo bayashyikirize abo yari agenewe.

    Bemeza ko kuba aya mafaranga batarayabonye ari bimwe mu bishobora kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bitewe n’uko basa nk’aho batabonye ubutabera.

    Umwe mu barokotse yagize ati “Bo bahitaga bayikoreshereza noneho nyuma baza kubahindura bagenda bayajyanye.”

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, we ahamya ko kuba hari abarokotse batari babona ayo mafaranga bari bishyuwe n’ababahemukiye, yajyanywe n’abahoze ari abayobozi babo bishobora kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Nk’uko mubizi ba gitifu ni abahesha b’inkiko batari ab’umwuga rero bajyaga bishyuza amafaranga y’abarokotse mu kwishyura imitungo bityo baza kubahindura bajya gukorera ahandi bagenda bayajyanye ntibigera bayagarura, rero ku bumwe n’ubwiyunge urumva wakwiyunga n’umuntu utarabona ubutabera?.”

    Yakomeje agira ati “Ubutabera ntabwo bwigeze buboneka kuko iyo imanza zabaye zikanarangira ubutabera bugaragara ko bwabonetse iyo umuntu amaze guhabwa ibyo yatsindiye cyangwa ibyo urukiko rwamuhesheje.”

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogène, na we yemeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buzi iki kibazo akanashimangira ko bifuza ko abarokotse bakwishyurizwa amafaranga yabo.

    Ati “Ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa bagiye basimburana bayariye, twe twifuza ko abo baturage bakwishyurizwa abo babaririye ibyabo, ababyangije barishyuye baraniyunga ariko abari mu nzego bari bahagarariye ubuyobozi basa nk’aho bayigeneyemo ahari nk’igihembo cyangwa aribo bishyuwe imitungo yabo bangirijwe.”

    IGIHE yahamagaye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, imubaza ibijyanye n’aya mafaranga n’aho bigeze bakurikirana abayobozi bayariye, avuga ko iki kibazo atakizi.


  • Uburyo bwiza bwo kumenya u Rwanda ni ukururwanirira – Maj Gen Bayingana –

    Maj Gen Bayingana wigeze kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yavuze ko amasomo atangwa mu itorero afite umumaro ukomeye cyane kuko abaryitabira bigishwa impamvu bagomba kurwanirira igihugu cyabo.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, gifite insanganyamatsiko igira iti “Tuzirikane aho twavuye n’aho tugana”, Maj Gen Bayingana yavuze ko Ubunyarwanda butigishwa mu ishuri ahubwo buba ku mutima w’umuntu.

    Yagize ati “Kugira ngo utoze umuntu amenye u Rwanda, amenye Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe amateka yayo, burya ntabwo byigishwa mu ishuri ni ibyo mu mutima burya. Bivuze ko uburyo bwiza ni ukujya ahantu nakwita nka laboratwari y’ubunyarwanda kugira ngo uhajyanywe abashe kubyumva.”

    Yakomeje agira ati “Ntibazanakubeshye ngo wakwigisha umwana, ngo ufate integanyanyigisho ndende ngo umwigishe u Rwanda kuva mu myaka runaka kuzamuka […] ntabwo aribyo bikenewe, yanabikora bikanamurambira. Ahubwo muhe iby’ingenzi.”

    Maj Gen Bayingana asobanura ko nk’umuntu wavukiye ndetse agakurira mu buhungiro, atari azi igihugu cye ariko yamenye ubwenge bamubwira u Rwanda ku buryo igihe yinjiye mu rugamba rwo kururwanirira yahise arumenya.

    Ati “Uburyo bwiza bwo kugira ngo umenye u Rwanda ugomba kururwanirira. Wakoresha amasasu, wakoresha uburyo bwo kugira ngo uruteze imbere, uruvugire mu Rwanda no hanze, iyo ugiye muri urwo rugamba rwo kurwanirira u Rwanda uhita urumenya uwo mwanya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rutanga icyizere kuko ari narwo rusigaye rugaragara mu rugamba rwo kubaka igihugu rubinyujije mu kwihangira imirimo n’ibindi.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Maj Gen Bayingana Emmanuel

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rutanga icyizere kuko ari narwo rusigaye rugaragara mu rugamba rwo kubaka igihugu

    Amafoto: RBA


  • Rusizi: Abatuye ku musozi Padiri Nahimana avukaho bamugaragaje nk’uwahombeye igihugu –

    Padiri Nahimana yavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nzahaha mu Kagari ka Kigenge, Umudugudu wa Karangizwa mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

    Uyu mugabo akunze kumvikana mu magambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye aho aba mu mahanga.

    Mukuru wa Nahimana Thomas, Musabyimana Modetse, yabwiye RBA ko yitandukanyije n’ibitekerezo bya murumuna we ahubwo amusaba guca ukubiri nabyo agahitamo gutaha mu Rwanda.

    Ati “Ibyo ni ibitekerezo bye wenda Imana izabimukuremo kuko njye ntabwo napfobya Jenoside yarabaye ndi mukuru mbirebesha amaso. Njye nk’umuvandimwe ubwo uwo muntu namwumvaho iki, ntabwo nakumva ibyo avuga kuko si mba nkeneye no kubyumva, icyo mba nshaka ni amahoro.”

    Yakomeje agira ati “Akwiye gutaha, akitandukanya n’izo mbuga nkoranyambaga, agataha akubaka u Rwanda kimwe n’abandi banyarwanda bose dore ko tuba dufite amahoro asesuye. Ibyo abo hanze bavuga ntaho bihuriye, dufite amahoro ahoraho.”

    Uretse umuvandimwe we ariko abatuye kuri uwo musozi, baterwa ipfunwe n’ibikorwa bye byimakaza amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagashimangira ko yahombeye igihugu na Kiliziya.

    Umwe yagize ati “Byaduteye isoni cyane nk’umusaseridoti wakabaye yigisha abanyarwanda, akabigisha kubana neza mu bumwe n’ubwiyunge ahubwo ni we ufata iya mbere mu gutinyuka gahunda z’abanyarwanda.”

    Umuvandimwe we yunzemo ati “Yabereye ikirumbo igihugu […] byaduteye ipfunwe.”

    Umuyobozi w’umudugudu Nahimana avukamo, Mporayonzi Jean Baptiste, yavuze ko we n’abo bafatanyije kuyobora, barajwe inshinga n’iterambere ry’abaturage, ko nta mwanya babona wo kuvuga kuri Nahimana, ngo byaba bisa no guta igihe.

    Padiri Nahimana Thomas w’imyaka 50 yahungiye mu Bufaransa mu 2005. Ni umwe mu banyarwanda baba mu mahanga usigaye wifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwiza ibihuha no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yari umwe mu bahanga igihugu cyari gifite, yize mu Iseminari nto ya Nyundo, akomereza mu Nkuru ya Nyakibanda aho yarangirije mu 1996 aza kuba Padiri mu 1999.

    Mu 2017 ubwo habagaho amatora ya Perezida wa Repubulika, yatangaje ko aziyamamariza uyu mwanya gusa nyuma biza kugaragara ko cyari igihuha.

    Padiri Nahimana Thomas akunze kurangwa n’amagambo abiba amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Uburyo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yishwe urw’agashinyaguro n’ingabo za FAR –

    Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, byari bizwi na benshi ko Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yari mu mazi abira, kuko ari umwe mu bantu bari bararwanyije umugambi wo gutsemba Abatutsi wa Perezida Habyarimana na Leta ye.

    Ibi ni byo byatumye mu ijoro ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda, UNAMIR, zohereza ingabo kujya kurinda urugo rw’uyu wari Minisitiri w’Intebe, kugira ngo adaterwa n’abasirikare barindaga Habyarimana bari barahiriye kumwirenza.

    Mu ngabo zatabaye, harimo abasirikare batanu bakomokaga muri Ghana ndetse n’abandi 10 bakomokaga mu Bubiligi.

    Mu gitondo cyari bukurikireho, Minisitiri w’Intebe yari ateganyijwe kujya kuri Radio y’Igihugu agatanga amakuru ku rupfu rwa Perezida ndetse akanahumuriza abaturage.

    Mu myiteguro ya nyuma rero, uyu mubyeyi yafashe abana be abashyira se, nawe akomeza imyiteguro yo kujya gutanga ijambo kuri radio.

    Aha abasirikare barindaga Habyarimana batungutse, babanza kurasana bikomeye n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarindaga urugo rwa Uwilingiyimana, birangira zitsinzwe ndetse zinatakaje abasirikare barimo Ababiligi 10.

    Amaze kubona ko nta yandi mahitamo afite, Uwilingiyimana yasohokanye n’umugabo we, Barahira Ignace, bitanguranwa kugira ngo baticanwa n’abana babo.

    Uburyo Karamage yahishe umurambo wa Uwilingiyimana

    Mu kiganiro na IGIHE, Karamaga Thadée wari ufite ipeti rya Kaporali mu Ngabo za FAR, akaba yarakoraga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, ashinzwe gushyingura abasirikare bitabye Imana, yasobanuye ko gahunda yo kwica Uwilingiyimana yaterwaga n’uko atumvikanaga na Perezida ndetse n’abasirikare bakuru, kuko yari ashyigikiye ishyirwaho rya Leta ihuriweho n’ubwo abandi batari babishyigikiye.

    Yagize ati “Gahunda yo kwimica yatewe n’uko atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ntabwo abasirikare bakuru bari bamwishimiye, babonaga abangamiye umugambi wo kwica Abatutsi”.

    Yavuze ko nyuma yo kwicwa, yakiriye umurambo we “Muri icyo gitondo, bamuzanye mu mbangukiragutabara, bamuryamishije ku kamatora gashya, bari bamwambuye guhera ku myenda y’imbere asigarana umupira ufite amabara w’amaboko maremare ahandi hose ntacyo yambaye. Bari bamurashe amasasu abiri, iryo mu mutwe no ku ibere, bamuzanye akivirirana ari kumwe n’umugabo we”.

    Nyuma yo kumwakirana n’umugabo we bari bazanye mu modoka, Karamaga yasabwe n’umuyobozi we kumushyingura ako kanya, gusa ibi bimwanga mu nda.

    Ati “Minisitiri w’intebe ni umuntu ukomeye, uba uzwi nk’Isi yose, rero nagize umutimanama, nkavuga nti ‘umuntu uzwi gutya kugira ngo afatwe ashyingurwe [mu buryo budakwiye], ibintu bishobora kuzankururira ishyano”.

    Karamaga nibwo yafashe icyemezo cyo guhindura ikipe yakoreshaga, iyari bukore nijoro ayishyira ku manywa mu gihe iyo ku manywa yayishyize nijoro, kugira ngo hatagira umenya ibyo ari guteganya akaba yamuvamo.

    Ibi byakozwe kandi mu gihe Karamaga yari yasabye umuyobozi we ko yaza gushyingura Uwilingiyimana ku mugoroba saa Munani, byose kugira ngo abone uko ategura uburyo bwiza bwo guhisha umurambo we.

    Yagize ati “Tukimara kuva ku buruhukiro, nagiye ku isanduku nari namushyizemo, nyinjiza munsi y’ameza ndamuhisha, noneho nkurura indi sanduku yarimo imirambo y’abasirikare, aba ari yo nerekana ko tugiye kumushyingura n’umugabo we”.

    Karamaga afite urwibutso kuri Uwilingiyimana. Ati “Yangaga akarengane, akanga ivangura, yaraciye politiki y’iringaniza, bigatuma bamwanga bavuga ko asuzugura Perezida Habyarimana”.

    Ku rundi ruhande, urugamba rwari rukomeje ndetse rugeze mu mahina, kuko ingabo za FPR zari zateye ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Mu guhunga, Karamaga avuga ko yasize yanditse ku mva ya Uwilingiyimana kugira ngo n’abandi bazayisanga bazamumenye, banamushyingure mu cyubahiro.

    Iki gikorwa cya Karamaga, cyashimishije umuryango wasigaye wa Uwilingiyimana, kuko umukobwa we Umuhoza Marie Christine, yavuze ko “Uwo musaza akwiye gushimirwa ibikorwa yakoze, kuba yaramenye umurambo w’umubyeyi wanjye”.

    Inshamake y’ubuzima bwa Agathe Uwilingiyimana

    Agathe Uwilingiyimana, yavutse ku wa 23 Gicurasi 1953, avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

    Amaze gutsinda ikizamini cya Leta cy’ amashuri abanza, yagiye kwiga mu ishuri rya Lycée Notre Dame Des Citeaux. Mu 1976, yahawe impamyabumenyi mu mibare n’ubutabire, ahita agirwa umwarimu w’imibare muri Ecole Sociale de Butare.

    Muri uwo mwaka kandi, yasezeranye na Barahira Ignace bari bariganye, baza kubyarana abana bane.

    Mu 1983, ubwo Uwilingiyimana yari afite imyaka 30 y’ amavuko, yabaye umwarimu w’imibare n’ubutabire muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.

    Mu 1986, Uwilingiyimana yashinze koperative yo kuzigama no kuguriza mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga, ibi bikaba byaramuteye gushimwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, maze yoherezwa gukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu 1989.

    Mu 1992 yinjiye mi ishyaka riharanira Demorakasi (MDR) ritavugaga rumwe na Leta. Nyuma y’amezi ane, yahise agirwa Minisitiri w’Uburezi na Dr. Nsengiyaremye Dismas wari Minisitiri w’Intebe, nyuma y’imishyikirano hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atanu ataravugaga rumwe na Leta.

    Ari ku buyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, Uwilingiyimana yibukirwa cyane ku buryo yakuyeho politiki y’iringaniza rishingiye ku moko ryabaga mu mashuri, ibi bikaba byaratumye yangwa na benshi mu bayobozi bari bafite ingengabitekerezo y’ amacakubiri.

    Ku itariki 17 Nyakanga 1993, nyuma y’inama hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Uwiringiyimana yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore mu Rwanda, asimbuye Dr. Nsengimana wari Minisitiri w’Intebe.

    Perezida Habyarimana yatoranyije Uwilingiyimana ngo abe Minisitiri w’Intebe kuko yumvaga azajya amuvugiramo, n’ubwo batari basanzwe bumvikana na mbere y’igihe. Ibi ariko si ko byagenze kuko Uwilingiyimana yakunze kwihagararaho, ndetse akaba yarigeze kubuza Habyarimana kumwita ’umugore’, kuko ’atari umugore we’.

    Kugeza ubu, Uwilingiyimana abarwa nk’umwe mu ntwari z’u Rwanda, bitewe n’uruhare yagize mu kurwanya ikibi mu bihe byari bikomeye.

    Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe, yari umwe mu barwanya akarengane mu Rwanda, ndetse ntavuge rumwe na Perezida Habyarimana

    Uwilingiyimana yari umubyeyi w’abana bane, akaba yari azwi ku rugwiro yagiraga

  • Nyanza: Nyuma y’amasaha arenga 24, abagabo babiri baguye mu musarani bakuwemo bapfuye –

    Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w’imyaka 37 y’amavuko na Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko.

    Ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira ariko kubakuramo birananirana kuko uwo mwobo baguyemo ari muremure kandi urimo umwanda dore ko wahoze ukoreshwa nk’umusarani.

    Inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bamaze amasaha menshi bagerageza kubakuramo ariko kuri uyu wa Gatanu bwira batabibashije, basubika igikorwa biyemeza kugisubukura kuri uyu Gatandatu mu gitondo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 ahagana 11:30 ni bwo uwa mbere bamukuyemo bakoresheje uburyo bwo gusuka amazi muri uwo mwobo, bari babanje gukuramo umwanda wose.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko byabasabye kubanza gukura umwanda wose muri uwo mwobo, barangije basukamo amazi yuzuye kugira ngo imirambo irerembe hejuru.

    Ati “Twashyize amazi mu mwobo kugira ngo barerembe. Imodoka ya RIB igiye gutwara imirambo yabo kwa muganga.”

    Tuyizere Xavier apfuye asize abana batatu naho Mayira Thierry yari ingaragu.

    Inkuru wasoma: Nyanza: Abagabo babiri baguye mu cyobo cy’umusarane bagiye kuviduramo ifumbire

    Uyu mwobo abagabo baguyemo umaze igihe ukoreshwa nk’umusarane

    Bakuwe muri uyu mwobo bapfuye nyuma y’amasaha arenga 26

    [email protected]


  • Umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB yeguye –

    Bivugwa ko uyu muyobozi yamaze gushyikiriza ubwegure bwe Musenyeri Nzakamwita Servilien usanzwe ahagarariye iyi kaminuza mu mategeko.

    Musenyeri Nzakamwita yabwiye IGIHE ko hashize ibyumweru birenga bibiri yakiriye ubwegure bwa Dr Ndahayo ariko ko atarabushyikiriza abanyamuryango.

    Ati “Nibyo yarabunshyikirije hashize ibyumweru nka bibiri cyangwa bitatu, ntabwo ubwegure bwe ndabushyikiriza inama ya bene ikigo, yabonye indi mirimo, n’ubundi yari yarabitubwiye ko ashobora kuzahabwa indi mirimo ariko ko igihe atarayihabwa yadufasha.”

    Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ubu uyu muyobozi ariwe ukiri kuyobora iyi kaminuza ariko ko yabateguje ko vuba aha azagenda akaba ari nayo mpamvu bari gushakisha undi muyobozi wazamusimbura mu minsi ya vuba.

    Musenyeri Nzakamwita yavuze ko kandi uyu muyobozi ateguye kubera impamvu runaka nkuko byavugwaga ahubwo ko ari indi mirimo yahawe na leta bikaba ngombwa ko asezera. Yavuze ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazatumizwa inama y’abanyamuryango kugira ngo bemeze ubwegure bwe banashyireho undi muyobozi mushya.

    Yavuze ko uwari Umuyobozi w’iyi Kaminuza yari umukorerabushake ngo kuko n’ubundi asanzwe ari umunyamuryango wari waremeye kubafasha ubwo hakurwagaho abayobozi bayiyoboraga mu mpera z’umwaka wa 2019.

    Dr Ndahayo yagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza ya UTAB tariki ya 16 Gashyantare 2020, asimbuye undi w’agateganyo witwa Dr Niyonzima Eliezer wari washyizweho nyuma y’inkundura y’ibibazo byagaragaraga muri iyi Kaminuza yayoborwaga na Prof Nyombayire.

    Kaminuza ya UTAB yashinzwe n’abakomoka i Gicumbi

  • Hahishuwe uko wa mugeni washyizwe muri Stade yambitswe agatimba mu gushaka ko Polisi yabaha imbabazi –

    Iyi nkuru yabo ni imwe mu zaciye igikuba yaba ku mbuga nkoranyambaga itera n’ishavu mu mitima y’abantu bijyanye ahanini n’uburyo ubukwe bufatwa mu muco nyarwanda. Wa munsi w’ibyishimo by’imbonekarimwe mu buzima.

    Ni bake mu by’ukuri bazi ibyabereye mu nyubako yo ku Kicukiro yagejeje aho aba bageni batabwa muri yombi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kimwe mu bitarigeze bimenyekana, ni uburyo umugeni yagaragaye yambaye agatimba mu gihe aho ku Kicukiro hari hari kubera umuhango wo gusaba.

    Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.

    Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe; wakwibaza rero aho agatimba twabonye mu mafoto katurutse.

    Ati “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”

    Yongeyeho ati “Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.”

    Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.

    Ati “Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.”

    Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.

    Ati “Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.”

    “Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga?”

    Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.

    Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.

    Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.

    Ati “Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa?”

    “Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga?.”

    Uwatanze amakuru kuri Polisi nawe yavuze

    Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.

    Ati “Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.”

    “Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.”

    Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.

    Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.

    Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.

    Nubwo Bisengimana na Nsengimana bari mu maboko ya Polisi kuva bafatwa, hari amakuru ko bashobora guhabwa imbabazi bagafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata batiriwe bajyanwa mu nkiko.

    Uyu mugeni ngo yambitswe agatimba bashaka kureba ko Polisi yamugirira imbabazi

    Umukenyero usanzwe umenyerewe nk’umwambaro w’icyubahiro wambarwa mu birori, ababyeyi bari bawikinze mu maso

    Abari bitabiriye ubukwe bose bashyizwe muri stade nyuma yo kugaragara barenze ku mabwiriza yo kwirinda

    Izindi nkuru wasoma:

    - Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    - Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire


  • Kayonza: Hagaragaye umurambo w’umugabo utaramenyekana bikekwa ko yishwe akajugunywa mu Akagera –

    Uyu murambo wagaragaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021 mu Mudugudu wa Kibare mu Kagari ka Isangano mu Murenge wa Ndego, ukaba wabonywe n’abarobye bari bari kuroba muri icyo kiyaga cya Rwakibare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Léon, yabwiye IGIHE uwo murambo batazi aho waturutse.

    Ati “Ni umurambo wazanywe n’amazi y’umugezi wa Akagera umuyaga uwushyira mu kiyaga cya Rwakibare, si umuntu uturuka hano i Ndego, twayobewe aho aturuka kuko mu bigaragara amaze iminsi itanu mu mazi, isura ye yarangiritse cyane.”

    Gitifu Karuranga yakomeje avuga ko umurambo w’uwo mugabo basanze uhambiriye amaboko mu mugongo ndetse baranamutemye ku kaguru bigaragare ko ari nk’abantu banabanje kumukubita.

    Ati “Bamutemye ikirenge ku buryo cyendaga gucika, ikindi banamuhambirije umukoba mu mugongo ku buryo bigaragara ko babanje kumwirukankana bakamutema agatsinsino, wanareba ukuntu yari aziritse ugasanga bashobora kuba baramwishe bakamuta mu mazi.”

    Gitifu Karuranga yakomeje avuga ko ubu RIB yamaze gutangira iperereza kugira ngo imenye aho uwo muntu aturuka n’abamwishe, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera ubu wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu.


  • BPR yamuritse urukuta ruriho amazina y’abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Uru rukuta rwubatse ku cyicaro gikuru cy’iyi banki mu Mujyi wa Kigali. Rwanditseho amazina y’abakozi bayo babashije kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerega mu gihugu hose.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no mu guharanira ko batazibagirana.

    Ati “Nk’ibindi bigo twabuze abantu benshi, haba abakozi n’imiryango. Buri mwaka dufata umwanya wo kwibuka no guha agaciro abacu bazize jenoside. Uyu munsi hafunguwe ikimenyetso cy’urwibutso kiriho amazina y’abakozi 33 bahoze bakorera BPR Plc, ni ikimenyetso cy’ibyiringiro ku babuze ababo n’Abanyarwanda muri rusange ko abazize Jenoside bazahora bibukwa iteka.”

    Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, uyu muhango witabiriwe n’abantu bake bahagarariye abandi.

    Umukozi wa BPR, Nyirinkindi Donat, yatanze ubuhamya bw’inzira ikomeye yahuye nayo kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi azira uko Imana yamuremye.

    Yagize ati “Ndibuka ko kuva mu 1973 twahuye n’ibibazo bikomeye kuko icyo gihe baradutwikiye, baranaduhungabanya cyane. No kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ntabwo twigeze tubona amahoro.”

    Yakomeje avuga uko muri Jenoside yari agiye kwicwa we n’umuryango we Imana igakinga akaboko ariko umwana w’uruhinja yari afite agakubitwa bikabije bikaza kumuviramo ubumuga.

    Ati “Ubwo muri Jenoside twagiye duhungira ahantu hatandukanye, tuza kugera ahantu bagiye kutwica ariko ntibyaba gusa bafata umwana w’uruhinja twari dufite bamukubita hasi. Ntitwahise tumenya ko yangiritse ariko amaze gukura yaje kurwara baza gusanga yaragize ikibazo cy’umugongo n’ibindi bibazo biturutse kuri uko gukubitwa hasi.”

    Uhagararariye imiryango y’abari abakozi b’iyi banki bazize Jenoside, Ntabana Gaston, wari ufite mushiki we wayikoragamo, yavuze ko kubonaho izina rye byatumye yumva hari agaciro ahawe.

    Ati “Ndashimira cyane BPR Plc kuba yaratekereje gushyiraho uru rukuta, nageze hariya mbonye izina rya mushiki wanjye na muramu wanjye n’izindi nshuti nari nzi numva ndishimye cyane. Ni igikorwa cyiza cyo gusubiza agaciro abazize jenoside.”

    Uwari uhagarariye Ibuka muri uyu muhango, Ngabo Brave Olivier, yashimiye BPR uburyo idahwema gukora ibikorwa bishyigikira binakomeza abacitse ku icumu.

    Ati “Ibuka yantumye ngo mbashimire cyane kuko iyi ni inyikirizo ku ntero ivuga ngo ntukazime nararokotse. Nk’uko bigaragara ku nzibutso uwarokotse iyo abonye aho uwe yanditse bimwongerera imbaraga zo kubaho.”

    Yakomeje ashimira iyi banki uburyo idahwema gutanga umusanzu mu bikorwa bishyigikira abacitse ku icumu.

    Ati “Mwakoze ibikorwa byinshi tutareka kubashimira birimo nko gufasha abacitse ku icumu no kubagabira, gusigasira amateka birimo gusana inzibutso no kwiga amateka ku bakozi banyu, turabashimira cyane.”

    Ngabo yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abitabiriye uyu muhango ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Muri iyi minsi duhanganye n’abapfobya Jenoside cyane baciye ku mbuga nkoranyambaga kandi natwe turazikoresha. Ntidukwiriye kwicara ngo tubarebere tuzi ukuri, dukwiye gukora ibishoboka byose ngo duhangane nabo.”

    Banki y’Abaturage yatangiye mu 1975. Ubu ifite amashami agera ku 137 n’aba-agent ba BPR Hafi barenga 330 mu gihugu hose.

    Ubwo urukuta ruriho amazina 33 y’abari abakozi ba BPR rwamurikirwaga

    Uru rukuta ruriho amazina 33 y’abahoze bakorera BPR Plc bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba BPR bunamira bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    BPR yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa uko bavutse

    Uyu muhango witabiriwe n’abakozi bake mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Uhagarariye imiryango y’abakozi ba BPR Plc bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntabana Gaston, yashimiye iyi banki kuba yarahaye agaciro abarimo abo mu muryango we

    Umukozi wa BPR Plc, Nyirinkindi Donat, yatanze ubuhamya bw’inzira ikomeye yanyuzemo mbere ya Jenoside no mu gihe yabaga

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yari yitabiriye uyu muhango

    Uwari uhagarariye Ibuka, Ngabo Brave Olivier, yibukije ko buri wese agomba guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwari ahagarariye ubuyobozi bwa BPR Plc, Mugisha Shema Xvier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu gukomeza guha agaciro abazize Jenoside

    Amafoto: Igirubuntu Darcy