Tag: featured

  • Imibiri 147 yari ishyinguye mu karere ka Rutsiro yimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo –

    Ni umuhango wakorewe hamwe no kwibuka imbaga y’abatutsi yiciwe muri Katedarari ya Nyundo tariki 9 Mata 1994.

    Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yavuze ko ibyabaye byatewe n’ubuyobozi bubi, gusa agashima ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.

    Yavuze ko by’umwihariko Nyundo Abatutsi bahiciwe mu buryo bubabaje, asaba ababishinzwe kubaka inzu yihariye izagaragaza amateka ya Jenoside muri ako gace.

    Ati “Hano Nyundo hamenetse amaraso atagira ingano, bicaga abatutsi batifuza ko hagira usigara,ibyabaye byose byatewe n’ubuyobozi bubi bwashyiraga imbere amacakubiri ariko ubu dufite ubuyobozi bwiza hamwe n’ingabo zahagaritse Jenoside. Ndasaba inzego zibishinzwe ko hakubakwa inzu yerekana amateka ya Jenoside yabereye ku Nyundo kuko yafasha benshi’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance yavuze ko kwimurwa byatewe n’uko aho aho imibiri yari iri hatameze neza, avuga ko ubu hagiye gushyirwa ikimenyetso cy’urwibutso.

    Ati “Ku bwumvikane hagati y’ubuyobozi bw’uturere twombi, twemeje ko iyi mibiri yakwimurwa kuko hariya itari ibungabunzwe neza kandi hano hari urwibutso rwujuje ibisabwa. Hariya yari ishyinguwe tugiye kuganira na Komisiyo yo kurwanya Jenoside kugira ngo turebere hamwe uko hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura imibiri ari ukongera icyubahiro ikwiriye kuko ubu ifashwe neza.

    Ati “Gahunda yo guhuza inzibutso igamije gukomeza guha agaciro abacu cyane cyane ababa barashyinguwe mu mva rusange kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro cyabo. Niyo mpamvu tuzamura urwego rw’inzibutso. Ndasaba abarokotse bo mu karere ka Rutsiro ko hano ari iwabo, ni urugo rurimo abantu. Ni ahantu heza amateka agiye kubungwabungwa neza, bazajya baza dufatanye kwibuka’’.

    Urwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri 1059 y’abatutsi bazize Jenoside muri ako gace no mu nkengero zaho muri bo hakaba harimo abihayimana 30.

    Bamwe mu barokotse bari baje gushyingura ababo mu cyubahiro bambuwe ubwo bicwaga

    Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059

    Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet,yasabye ababishinzwe kubaka inzu izagaragaza amateka ya Jenoside ku Nyundo

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emmerance,yavuze ko kwimurwa byatewe nuko aho aho imibiri yari iri hatari hameze neza

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura iyo mibiri ari ukongera icyubahiro kuko ubu ifashwe neza

    Cathedrale Gaturika ya Nyundo yaguyemo abatutsi 500

    Bumwe mu butumwa buri muri Katederali ya Nyundo kubera amahano yahabereye ubwo abatutsi bicirwagamo mu 1994

    Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059

  • Vincent Duclert uri i Kigali agiye gushyikiriza Perezida Kagame raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Iyi raporo y’amapaji 1222 yakozwe n’itsinda ry’abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Jeune Afrique yanditse ko Prof Vincent Duclert wayoboye ikorwa rya raporo yerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu nshingano yahawe kuva Mata 2019, yageze mu Mujyi wa Kigali ku Kane w’iki Cyumweru ndetse biteganyijwe ko azayishyikiriza Perezida Kagame.

    Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri ‘Raporo Duclert’ yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

    Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

    “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

    Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw’Imisozi 1000.

    Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w’iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

    Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Nyuma y’itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw’amateka y’ibyabaye.

    Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    Prof Duclert ari i Kigali aho byitezwe ko azashyikiriza Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye

  • Abacunga za ‘Postes de santé’ mu gihirahiro n’igihombo kubera kutishyurirwa igihe –

    Aya mavuriro ari mu maboko ya ba rwiyemezamirimo bayacunga ariko hakabaho gukorana n’inzego z’uturere abarizwamo ndetse n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ngo babashe kwishyurirwa amafaranga bivurijeho.

    Hirya no hino hamaze iminsi humvikana bombori bombori hagati y’abafite aya mavuriro ndetse n’Ikigo Gishinzwe Ubwishingizi RSSB, iki kigo gishinjwa kutishyura neza abafite aya mavuriro mu nshingano.

    Kuba batishyurwa neza byagiye bibateza igihombo ndetse amwe muri yo afunga imiryango, andi nayo yafashe gahunda yo kutakira abarwayi bakoresha mituelle de santé.

    Iki cyemezo kibangamiye umubare mwinshi w’Abakoresha ubu bwishingizi, urugero n’abo mu turere twa Ngoma na Nyarugenge bavuga ko batagihabwa ubuvuzi kuko bafite mituelle de santé .

    Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko babangamiwe no kutabona ubuvuzi kuko aya mavuriro mato atakira abafite ubwisungane mu kwivuza.

    Umwe yagize ati “ Twari tuziko aya mavuriro aje kudufasha ariko kuri ubu ntacyo akidufashije, iyo ugiye kwivuriza kuri mituweli ntibakwakira kandi nibwo bwishingizi dukoresha.”

    Undi ati “Turabangamiwe kuba tutavurirwa kuri mituelle de santé kandi aribwo bushobozi dufite. Nkanjye mba mu cyiciro cya mbere nta handi nakwivuriza.”

    Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bafite aya mavuriro, bo bavuga ko bifuza kuba baha ubuvuzi abaturage, ariko bakagorwa no kudahabwa ibyangombwa bikwiriye basanga bipfira hagati y’akarere na RSSB.

    Ibi byemezwa na rwiyemezamirimo ufite poste de santé ya Kibara iri mu Karere ka Ngoma, uvuga ko hashize amezi atatu atanze ibyangombwa byose bisabwa ngo atangire kwakira abivuriza kuri mituelle ariko amaso yaheze mu kirere.

    Ati “Ibyo nasabwaga byose narabitanze, hashize amezi atatu ndakora, nishyura abakozi n’imisoro byari bigeze ku munota wa nyuma bambwira ngo hasigaye gusinya amasezerano ntibyaba. Mbona bipfira hagati y’akarere na RSSB.”

    Ibivugwa n’uyu rwiyemezamirimo byamaganirwa kure n’ubuyobozi bw’aka karere ndetse na RSSB, bavuga ko hari ibisabwa ngo aya mavuriro ahabwe uburenganzira bwo gukorana nabo.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko imikoranire ya RSSB n’amavuriro ifite amabwiriza igenderaho, bibanza kubahirizwa.

    Mu butumwa bugufi yoherereje Radio 10 yagize ati “Hari ibisabwa kugira ngo ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro mato, amaguriro y’imiti n’ibindi bigo bitanga serivisi z’ubuzima ngo bibashe gukorana na mituelle de santé .”

    “Iyo bitujujwe bibanza kuzuzwa kugira ngo habe ubufatanye ndetse hari n’abafungirwa ibikorwa kuko bakoze ibinyuranyije n’amategeko, cyangwa batujuje amasezerano.”

    Amavuriro mato yagiye ashyirwa byibuze muri buri Kagali mu kwegereza abaturage ubuvuzi. Hari impungenge ko kuba amwe agenda afungwa andi agahura n’imbogamizi zitandukanye bishobora kubangamira gahunda y’ubuvuzi kuri bose.

    Amavuriro mato yubatswe hagamijwe kugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya kwivuza

  • Nyanza: Abagabo babiri baguye mu cyobo cy’umusarane bagiye kuviduramo ifumbire –

    Baguyemo ahagana saa Tatu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ariko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kubavanamo byari byagoranye.

    Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w’imyaka 37 y’amavuko na Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abo bagabo bari bari mu gikorwa cyo kuvidura ifumbire muri icyo cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarane, umwe aza kugwamo aratabaza, mugenzi we agiye kumutabara na we ahita agwamo.

    Uwitwa Nsabimana Eric yagize ati “Umwe yatabaje avuga ko yaheze umwuka mugenzi we amutabaye na we ahita apfa.”

    Bari bahawe ikiraka cyo kuvidura icyo cyobo ariko uwakibahaye kugeza ubu ntarabasha kuboneka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko batangiye igikorwa cyo kubakuramo ariko kubera uburebure bw’icyo cyobo batarababona.

    Ati “Turacyabashakisha kugeza ubu ntabwo turababona ariko hari icyizere ko baza kuboneka. Turi gufatanya n’inzego z’umutekano.”

    Yagiriye inama abaturage yo kwirinda kujya mu bikorwa byo kuvidura imisarane bakoresheje uburyo bwa gakondo kuko Akarere kaguze imashini yabigenewe, abasaba kujya ari yo bakoresha.

    Hari ibyago byinshi ko muri bo ntawe ugihumeka kuko icyobo baguyemo ari kirekire kandi kirimo gaz ikomoka ku mwanda kuko cyakoreshwaga nk’umusarane.

    Tuyizere Xavier afite abana batatu naho Mayira Thierry ni ingaragu.

    Iki cyobo abagabo baguyemo kimaze igihe gikoreshwa nk’umusarane

    Kubera uburyo icyobo ari kirekire birakekwa ko abagabo baguyemo bashizemo umwuka

  • Hahishuwe uko wa mugeni washyizwe muri Stade yambitswe agatimba mu kujijisha –

    Iyi nkuru yabo ni imwe mu zaciye igikuba yaba ku mbuga nkoranyambaga itera n’ishavu mu mitima y’abantu bijyanye ahanini n’uburyo ubukwe bufatwa mu muco nyarwanda. Wa munsi w’ibyishimo by’imbonekarimwe mu buzima.

    Ni bake mu by’ukuri bazi ibyabereye mu nyubako yo ku Kicukiro yagejeje aho aba bageni batabwa muri yombi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kimwe mu bitarigeze bimenyekana, ni uburyo umugeni yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi.

    Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.

    Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe; wakwibaza rero aho agatimba twabonye mu mafoto katurutse.

    Ati “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”

    Yongeyeho ati “Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.”

    Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.

    Ati “Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.”

    Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.

    Ati “Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.”

    “Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga?”

    Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.

    Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.

    Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.

    Ati “Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa?”

    “Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga?.”

    Uwatanze amakuru kuri Polisi nawe yavuze

    Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.

    Ati “Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.”

    “Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.”

    Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.

    Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.

    Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.

    Nubwo Bisengimana na Nsengimana bari mu maboko ya Polisi kuva bafatwa, hari amakuru ko bashobora guhabwa imbabazi bagafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata batiriwe bajyanwa mu nkiko.

    Uyu mugeni ngo yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi ku buryo yamugirira imbabazi

    Umukenyero usanzwe umenyerewe nk’umwambaro w’icyubahiro wambarwa mu birori, ababyeyi bari bawikinze mu maso

    Abari bitabiriye ubukwe bose bashyizwe muri stade nyuma yo kugaragara barenze ku mabwiriza yo kwirinda

    Izindi nkuru wasoma:

    - Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    - Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire


  • Ntabwo twakoze ibihagije – Alain Juppé avuga ku ruhare rw’u Bufaransa mu guhagarika Jenoside –

    Aya mateka ahanini agusha ku ruhare rw’u Bufaransa mu bihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo, byanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abasaga miliyoni mu minsi 100.

    Urwo ruhare no kureberera Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byagarutsweho na Raporo ya Komisiyo ya Duclert, yerekana ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Leta ya Habyarimana Juvénal, yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Raporo ya Komisiyo ya Duclert yakozwe n’abahanga mu by’Amateka 13 bayobowe na Prof. Vincent Duclert, yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Iyi raporo ikimara gutangazwa yasembuye ibitekerezo bya benshi barimo Abafaransa bashinjwa uruhare mu gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi nka Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa.

    Uyu musaza w’imyaka 75 yashimye Raporo ya Komisiyo ya Duclert yerekanye ko u Bufaransa nta ruhare rwimbitse rwagize muri Jenoside ahubwo ko abayobozi b’u Bufaransa bananiwe kumva ibyaberaga mu Rwanda byasabaga ko babikoraho bwangu.

    Mu nkuru ya Le Monde, Alain Juppé yagarutse ku rupfu rwa Kavaruganda Joseph wari Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga uri mu banyepolitiki bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana.

    Asobanura ko Kavaruganda ari umwe mu bantu barwaniye ishyaka demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse bikaba byaratumye ahigwa cyane. Icyo gihe abasirikare boherejwe mu Butumwa bwo kugarura Amahoro mu Rwanda (MINUAR) bari bashinzwe kumurinda ntacyo bamufashije.

    Yakomeje ati “Aba basirikare 2300 boherejwe mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha, bananiwe no guhagarika Jenoside. Ikibabaje, bavuye mu Rwanda nyuma y’umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano wo ku wa 21 Mata 1994, wakurikiye icyemezo cy’u Bubiligi cyo kuvana ingabo mu gihugu n’iyicwa ry’abasirikare benshi ryatumye hagabanywa ingabo zikagera kuri 270.’’

    “U Bufaransa bufatanyije n’inshuti zacu z’Ababiligi bwafashe iki cyemezo uyu munsi gifatwa nk’igikorwa cy’ubugwari ku rwego mpuzamahanga.’’

    U Bufaransa icyo gihe na bwo bwafashe icyemezo cyo gucyura abaturage babwo n’abandi bo mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi ubwo Jenoside yari itangiye. Kugeza ku wa 14 Mata, Abafaransa benshi bari bamaze gucyurwa kandi icyo gihe ibihumbi by’Abatutsi bari bamaze kwicwa.

    Inyandiko zitandukanye zagiye zohererezanywa hagati y’abari abayobozi b’Abafaransa mbere ya Jenoside zerekana ko byari bizwi ko hari gucurwa umugambi wo kurimbura Abatutsi ariko iki gihugu ntacyo cyabikozeho.

    Mu buryo busa no guhunga uko kuri, Alain Juppé yavuze ko batamenye ko hari gututumba Jenoside.

    Ati “Ntitwatekereje ko ingabo zacu zoherejwe kurinda umutekano w’abaturage bacu zari nke, zashoboraga guhangana n’abicanyi no kurinda inzirakarengane mu gihe nta bufasha bw’Aba-Commando b’Abataliyani, ingabo z’Abanyamerika zirwanira mu mazi zari mu Burundi kandi zose zari muri misiyo ya Loni. Nta ngabo na zimwe zigeze zibigiramo uruhare.’’

    Alain Juppé ku wa 18 Gicurasi yabwiye Inteko ko mu Rwanda hari kubera imirwano n’ubwicanyi ndengakamere mu gihe inyito y’ibyabaga yari ‘Jenoside’, ariko we yakomezaga gushimangira ko bwakajije umurego by’umwihariko mu gace kari kayobowe n’ingabo za Guverinoma.

    Ku wa 21 Mata 1994, mu biganiro byaberaga muri Loni mu kureba iyo nyito, Ambasaderi w’u Bufaransa Jean-Bernard Mérimée, ku mabwiriza ya Alain Juppé, ngo yakoze ibishoboka ngo Akanama k’Umutekano kadakoresha ijambo ‘Jenoside’.

    Alain Juppé yasobanuye ko we na Édourd Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa muri icyo gihe, banzuye ko batakomeza kureberera ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda.

    Ati “Twafashe icyemezo hashingiwe ku iteka rya Perezida ko hatangizwa Opération Turquoise igamije kurokora ubuzima bw’abari mu kaga.’’

    Intego nyamukuru ya Opération Turquoise yari igamije kurinda impunzi zari zahungiye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, mu duce twahoze ari Kibuye, Cyangugu na Gikongoro. Nyuma y’igihe gito ariko byagaragaye ko ubwicanyi bwakomeje kuba mu bice byarimo ingabo 2500 z’Abafaransa ndetse umugambi wa Opération Turquoise uza kumenyekana, kuko yari igamije gufasha abasirikare bari inkoramutima z’u Bufaransa guhunga ubutabera.

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.

    Alain Juppé ashingiye kuri Raporo ya Komisiyo ya Duclert asa n’utaravuye ku izima kuko avuga ko u Bufaransa bwasonewe uruhare rwimbitse mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside ndetse na Opération Turquoise ikaba yari igamije kurinda Abatutsi.

    Raporo Duclert yatunze agatoki abayobozi b’Abafaransa ko hari amakosa bakoze hagati ya 1990 na 1994.

    Alain Juppé yakomeje ati “Niba hari ibyo twakoze, ntabwo twakoze ibihagije. Hejuru ya byose, ntitwatekerezaga ko Jenoside yakumirwa n’ingamba zidahamye. Kubera ubukana bwa Jenoside, ubwicanyi bwakorewe abana, abagore n’abagabo ku mpamvu rukumbi y’uko bavutse ari Abatutsi, buri kimwe cyose cyagombaga gukorwa mu kubakiza. Mu myaka igera kuri 30, ndacyagendana igikomere cyo kunanirwa guhagarika Jenoside.’’

    Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu nyandiko zitandukanye yakunze kwerekana ko hari ibyemezo byinshi Alain Juppé yagiye afata, byagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu 2016, Alain Juppé yanditse kuri Twitter ko ‘‘gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside ari ipfunwe no kugoreka amateka.’’

    Ku wa 5 Mata 1994 iminsi ibiri mbere y’intangiro ya Jenoside, mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, dipolomasi y’u Bufaransa iyobowe na Alain Juppé yashigikiye ibyasabwaga n’ishyaka rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ko hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho mu gihe amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.

    Icyo cyemezo gifatwa nko gushyigikira ubuhezanguni bushingiye ku moko bwa CDR kwari ugushimangira ingengabitekerezo yayo ya Jenoside.

    Ku wa 8 Mata 1994 nabwo Alain Juppé yayoboye inama yahuje za minisiteri zinyuranye, ari naho yafatiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bamanukira mu mitaka n’ingabo zidasanzwe.

    Icyo gihe ngo yaniyemeje kubikora mu ibanga, atamenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Akanama gashinzwe Umutekano. Ni ‘Opération Amaryllis’ ifatwa nk’iyafashije u Bufaransa kugeza intwaro i Kigali, zari zigenewe ingabo zari zatangiye gukora Jenoside ku mugaragaro.’

    Ku wa 27 Mata 1994, Alain Juppé yakiriye intumwa za guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ‘‘rigizwe n’abahezanguni ruharwa, Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka.’’ Icyo gihe ngo Alain Juppé ntiyigeze yamagana ubwicanyi iyo cyangwa ngo avuge ku bufasha mu bya politiki n’igisirikare yari yarabasezeranyije.

    Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yasobanuye ko ‘bumvaga itakumirwa n’ingamba zidahamye’

  • Solid’Africa yiyemeje kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu barwayi ibaha inyongerantungamubiri –

    Solid’Africa yashinzwe hagamijwe ibikorwa by’urukundo. Yashinzwe na Isabelle Kamaliza, aho mu bikorwa byayo yibanda ku kugemurira abarwayi baba mu bitaro badafite kirengera.

    Ni ibintu avuga ko nawe yari abikuye ku nshuti ye yabikoraga, igihe kigeze batangira kwihuza n’abandi kugera bashinze uyu muryango mu 2010.

    Batangiye bagemurira abantu batarenze batanu none ubu bagemurira abantu 900 ku munsi kandi buri muntu bakamugeraho inshuro eshatu, bigakorwa iminsi yose y’icyumweru.

    Kuri ubu mu byo bagenera abarwayi bongeyemo inyongerantugamubiri yo mu bwoko bwa Plumpy Nut (RUTF) zizafasha cyane abarwayi bafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo barusheho kuyirwanya no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.

    Kuri uyu wa 9 Mata nibwo habaye umuhango wo gushyikiriza Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK izi nyongerantungamubiri zizajya ziyongera ku mafunguro Solid’Africa isanzwe igenera abarwayi.

    Umukozi mu bitaro bya CHUK ukora muri serivise mbonezamirire, Uwiragiye Joseph, wakiriye izi nyongerantungamubiri, yavuze ko ziba zikenewe cyane ku muntu ugaragaza imirire mibi kuko zimufasha kubona intungamubiri mu gihe gito cyane.

    Ati “Urebye zikoranye ibikenewe byose mu kubaka umubiri, birimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri. Ni ingenzi cyane ku murwayi kuko bimufasha kubona intungamubiri mu gihe gito. Ikindi bifasha umurwayi gukira vuba izindi ndwara kuko byongerera umubiri ubudahangarwa.”

    Izi nyongerantungamubiri zikoze mu buryo umurwayi ashobora kuzirira aho cyangwa akazishyira mu gikoma. Ibitaro bya CHUK byahawe amakarito 150 y’izi nyongerantungamubiri aza asanga andi 75 Solid’Africa yari yahaye ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

    Solid’Africa yatangaje ko muri iyi gahunda ibitaro bya Kibagabaga nabyo bizahabwa amakarito 100 y’izi nyongerantungamubiri ndetse n’andi 75 azagenerwa Ibitaro bya Muhima.

    Uwiragiye yashimangiye ko Solid’Africa isanzwe ikorana n’ibi bitaro kandi ko imikorere yabo ari nta makemwa mu gufasha abarwayi batandukanye batagira imiryango ibitaho umunsi ku wundi.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Solid’Africa, Kamaliza Isabelle, yavuze ko intego yabo ari ukwita ku murwayi.

    Ati “Ubundi intego yacu nyamukuru ni ukwita ku murwayi. Uretse kugemura ibiryo, hari na gahunda yo kugeza amazi meza mu bitaro, kwishyura amafaranga y’abarwayi ku miti idatangirwa kuri mituweli ndetse no kwishyurira itike umurwayi wasezerewe ariko adafite uburyo bwo gutaha.”

    Mu myaka 10 ishize, Kamaliza avuga ko byabaye ingirakamaro mu gukora ibikorwa nk’ibi n’ubwo urugendo rutari rworoshye.

    Yagize ati “Nahuye n’umubyeyi witwa Mama Zouzou ufite abana umunani. Yahoraga iteka agemurira umuntu atazi, aza kunsaba ko twazajyana ku bitaro, mpageze nibwo nabonye ko hari abantu batagira ababitaho cyangwa ngo babone uko bigurira ibyo kurya. Uko niko igitekerezo cyaje.”

    N’ubwo hakiri imbogamizi z’amikoro, Kamaliza yatangaje ko bifuza kwagura ibikorwa byabo bikagera mu bitaro byose byo muri Kigali no ku bitaro biri hirya no hino mu gihugu.

    Solid’Africa yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Imbuto Foundation yanabahaye igikoni bakoresha, umuryango Child Relief International Foundation na Edesia Nutrition batanze izi nyongerantungamubiri n’abandi bakunze gukorana.

    Kugeza ubu Solid’Africa ikorana n’ibitaro bine byo mu mujyi wa Kigali birimo ibya CHUK, Kibagabaga, Muhima, na Masaka. Ku munsi bagemurira abarwayi bagera kuri 900.

    Umuyobozi wa Solid’Africa, Kamaliza Isabelle, ashyikiriza umukozi wo muri CHUK inyongerantungamubiri bageneye ibi bitaro

    Uwiragiye Joseph yavuze ko abarwayi bahawe inyongerantungamubiri bagira ubudahangarwa n’intungamubiri mu buryo bwihuse

    Kamaliza Isabelle yavuze ko n’ubwo ari urugendo rutoroshye Solid’Africa yifuza gufasha umubare munini w’abarwayi

    Izi nyongerantungamubiri zizafasha kurwanya imirire mibi mu barwayi

    Solid’Africa yubatse igikoni kigezweho cyifashishwa mu gutegura amafunguro y’abarwayi

    Mu mafunguro agenerwa abarwayi n’umugati ntushobora kubura

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Rwamagana: Umwana w’imyaka icumi yiyahuye nyuma yo kubuzwa gusura nyina wabo –

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hagana saa Mbili n’igice mu Mudugudu w’Akamasatura mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bikekwa ko uyu mwana yiyahuye nyuma y’uko nyina umubyara yamubujije kujyana na mushiki we gusura nyina wabo utuye i Kabuga bituma uyu mwana agira umujinya yimanika mu mugozi ku kiraro cy’inka.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu mwana wagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro nyina ngo akaba asobanura ko bamusanze amanitse ku kiraro.

    Yagize ati ” Uwo mwana bamuzanye kwa muganga mukanya bamuhageza yapfuye, nyina aratubwira ko yamusabye uruhushya rwo kujya gusura nyina wabo abyuka amusaba ko ajyayo arongera aramwangira ni uko amubwira ko agiye kwahira hashize iminota mike ngo basanga yimanitse ku kiraro cy’inka niko kumukuraho bamujyana kwa muganga agerayo yashizemo umwuka.”

    Gitifu Muhigirwa yavuze ko kuri ubu RIB igiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko uwo mwana w’imyaka icumi yiyahuye cyangwa se niba hari ikindi yazize. Umurambo we kuri ubu ukaba uri ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro.


  • Ibyo wamenya ku Rwibutso rwa Gisuna rushyinguwemo abishwe nk’ibyitso mu 1990 rugiye kugirwa umwihariko –

    Ni urwibutso ruherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, rushyinguyemo Abatutsi bakuwe mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo mu zahoze ari Komine nka Muhura, Ngarama, Murambi, Muvumba, Kizinga, Buyoga na Tumba.

    Ubwo Inkotanyi zateraga tariki ya 1 Ukwakira mu 1990, bamwe mu batutsi bari batuye muri izi Komini batawe muri yombi bajya gufungirwa ahari urukiko rwa Perefegitura ya Byumba hafi y’ahari igisirikare n’ubu.

    Bamwe mu batanga ubuhamya bavuga ko aba batutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko uwahagezwaga wese yahitaga akorerwa dosiye akabwirwa ko azira kuba icyitso cy’Inkotanyi. Uretse kubica urw’agashinyaguro barabatemye hanarenzwagaho no kubatwikisha amakara n’amapine y’imodoka.

    Mupenzi Joseph ufite imyaka 61 ni umwe mu bafungiwe muri iyi gereza y’ibyitso, ubwo yakurwaga ku kazi k’ubushoferi bw’Imbangukiragutabara yatwaraga ku bitaro bya Byumba.

    Avuga ko abitwaga ibyitso batangiye gufatwa tariki ya 3 Ukwakira 1990 nyuma y’uko Inkotanyi zitangije urugamba, yavuze ko mu Mujyi wa Byumba hahise hatangira gufatwa Abatutsi.

    Ati “Njyewe ubwanjye nafashwe tari ya 8 Ukwakira, mfatwa n’imodoka ya Pariki yari irimo uwitwaga Rutobo, niwe wagendaga afata abantu, yaje kumfata ku bitaro baranzana.”

    Mupenzi yavuze ko bakimugeza muri gereza, yasanzemo se umubyara kuko yari yafashwe tariki ya 6 ndetse n’abandi batutsi bakoreraga kuri Perefegiture n’abandi bakoreraga mu Mujyi wa Byumba, yavuze ko abatoranywaga bakajyanwa mu kigo cya gisirikare bicwaga urw’agashinyuro.

    Yavuze ko hahise hanatangira kuzanwa abandi batutsi baturutse mu zindi Komine nka Murambi, Muhura abandi bakazanwa baturutse muri Komine Muvumba bo bitwa Inyenzi.

    Ati “ Njye nari umushoferi ariko naregwaga ko nafataga Imbangukiragutabara nkajya i Gatuna nkapakira Inyenzi nkazijyana muri komine Cyungo, Buyoga na Tumba kandi murumva ko ibyo bintu bidashoboka.”

    Mupenzi avuga ko muri iyi gereza haberagamo ubugome bw’indengakamere aho ngo bababwiraga gutega intoki bakabasukiraho igikoma gishyushye hagamijwe kubatwika, yavuze ko bafataga umuntu umwe umwe bakajya bamukorera iyicarubozo mbere yo kubajugunya mu cyobo.

    Mupenzi yavuze ko hari akanama kari gakuriwe na superefe hamwe na Burugumesitiri kasuzumaga abataha, nyuma y’amezi abiri ngo karamuhamagaje karamurekura we n’abandi bari batuye mu Mujyi wa Byumba ariko ngo abandi baturukaga mu zindi komini abenshi barishwe kandi bicwa by’agashinyaguro.

    Undi utanga ubuhamya wafungiwe muri iyi gereza ni Burakari Jean Bosco uvuka mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro. Aheruka kubwira IGIHE ko tariki ya 5 Ukwakira we n’abandi 18 batawe muri yombi bajyanwa gufungirwa kuri Komini Murambi nyuma ngo bajyanwe gufungirwa i Byumba hashize iminsi 16 muri bo barahicirwa.

    Baracyategereje ubutabera

    Mupenzi Joseph warokotse ubwicwanyi bwakorerwaga abatutsi bitwaga ibyitso by’Inkotanyi, kuri uyu wa Kane ubwo hibukwaga abatutsi bishwe nk’ibyitso mu 1990 bakicirwa i Byumba, yavuze ko kuri ubu bakibabazwa n’uko hari bamwe mu bagize uruhare muri ubu bwicanyi batarabiryozwa.

    Yavuze ko buri muntu wese wagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1990 akwiriye kubihanirwa avuga ko nubwo hashira imyaka myinshi yizeye ko nkuko hari n’abandi babihaniwe abatarafatwa nabo bazafatwa bakabihanirwa.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, yigeze kuvuga ko nk’abacitse ku icumu bafite ababo bishwe mu byitso bakicirwa i Byumba bakibabazwa n’uko hari abantu bakidegembya batarahanirwa ubu bwicanyi bakoze.

    Yavuze ko nka Ibuka bifuza gushyiraho itsinda ribicukumbura rigatanga inama ku babishinzwe kugira ngo abishwe mu 1990 nabo bahabwe ubutabera bibere n’abandi isomo rikomeye ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

    Urwibutso rwa Gisuna rugiye guhabwa umwihariko

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko uru rwibutso rwa Gisuna rugiye guhabwa umwihariko mu ku rwubaka nkuko babiganiriyeho na CNLG. Yavuze ko bagomba kugira urwibutso rw’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi rw’Akarere, bakanagira n’urwibutso rw’umwihariko rw’abatutsi bazize kuba ibyitso.

    Ati “ Ni urwibutso twemerewe ko rwaba rufite amateka yihariye ubu rwanakorewe inyigo aho yagaragaje ko ruzatwara miliyoni 857 Frw aya akaba ariyo ruzatwara kugira ngo rwubakwe mu buryo bujyanye n’igihe.”

    Meya Ndayambaje yakomeje avuga ko imbogamizi bagifite ari uko abahiciwe bishwe nabi cyane aho kuri ubu hataramenyekana imibare y’abahapfiriye bose, yakomeje avuga ko ubu ku bufatanye n’umuryango wa Ibuka mu turere twa Nyagatare, Rulindo na Gatsibo bari gukusanya amazina y’abantu bahiciwe ku buryo umunsi imirimo yo kubaka urwibutso rushya yakuzura hashyirwaho amazina y’abahiciwe bose.

    Bamwe mu barokotse ubwicanyi bwo mu 1990 i Byumba batunga agatoki Maj. Ngira wari Umukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Byumba, Rutobo wari Umugenzacyaha mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Byumba ufungiye muri Gereza ya Miyove na Muhire Aloys wari perefe w’Umusigire wa Perefegitura ya Byumba kuba ku isonga mu kwica abatutsi babita ibyitso.

    Mupenzi Joseph avuga ko abatutsi bajyanwaga i Byumba abenshi bishwe urw’agashinyaguro hakoreshejwe kubatwika n’amakara, kubatwikisha amapine n’ibindi

    Meya Ndayambaje yavuze ko urwibutso rwa Gisuna rugiye kubakwa mu buryo bugezweho

  • Nyarugenge: Agahinda ku barokotse Jenoside nyuma y’aho inkoko 2500 borojwe zishwe n’icyorezo –

    Bamwe mu barokotse Jenoside bari no mu bagize iyi Koperative ‘Tuzamurane Rugendabari’ babwiye IGIHE, ko bahangayikishijwe n’uburyo nta magi abana babo bakibona nyuma y’aho inkoko 2500 bari boroye zimaze amezi agera kuri atanu zarapfuye.

    Bemeza ko izi nkoko zishwe n’icyorezo cyica inkoko cyibasiriye uyu Murenge wa Mageragere wose kuko hari n’abandi baturage batuye hafi y’uyu mudugudu bahuye n’iki kibazo.

    Bavuze ko mbere y’uko zipfa bari babayeho neza kuko bo n’abana babo ntawaburaga amagi yo kurya. Bifuza ko bagobokwa bakaba babona izindi kugira ngo bakomeza uyu mushinga w’ubworozi bari batangiye.

    Bizimana Stéphane, uri mu bagize iyi koperative yavuze ko inkoko zabo zapfuye mu gihe ubworozi bwari bugeze ahantu heza kandi butangiye no kubaha umusaruro.

    Ati “Batangiye kutworoza inkoko 2500 ziraza ziroroka zitera n’amagi menshi ku buryo tukiyabona abana barishimye cyane kuko baryaga imireti noneho zimaze gupfa nta kindi cyongeye kuboneka kandi zimaze nk’amazi atanu zipfuye.”

    Yakomeje asaba ubuyobozi n’abagiraneza kubafasha bakongera kubona inkoko zo korora kuko byari byaramaze kubahindurira ubuzima.

    Mugenzi we, Kayitare Innocent, we yemeza ko ubuyobozi bwose buzi iki kibazo akaboneraho kubusaba kubafasha kugira ngo bongere babone izindi nkoko borora.

    Ati “Twabanje korora inkoko 2500 nyuma zimaze gusaza tugenda tuzigurisha tuzana izindi hamaze kuza izindi nshya ziza guhura n’icyorezo zirapfa, ubuyobozi bwose burabizi no mu Karere barabizi. Byaduteje ingorane kuko nta mwana ukibona amagi kandi namwe muzi uburyo iyo umwana yamenyereye ikintu akakibura bigenda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage ko akizi ndetse ko mu gihe izi nkoko zari zimaze gufatwa n’iki cyorezo hafashwe icyemezo cyo kugurisha izari zisigaye.

    Ntirushwa yavuze ko amafaranga miliyoni 4 Frw yavuye mu zagurishijwe yashyizwe kuri konti aba baturage bahuriyeho mu gihe bategereje kubona andi miliyoni 4 Frw ngo basubukure uyu mushinga wabo.

    Ati “Inkoko zari zagize ikibazo cy’icyorezo, hano hateye icyorezo mu nkoko zirwara indwara idakira hanyuma izari zihari ziragurishwa. Miliyoni 4 Frw yazivuyemo yageze kuri konti, twe icyo twakoze ku bufatanye n’Umujyi n’Akarere ni ubuvugizi twabakoreye noneho hakorwa umushinga wa miliyoni 8 Frw gusa n’uko Covid-19 yadukomye mu nkokora byari kuba byararangiye.”

    Yongeyeho ko hari abantu 20 bazaza kwiga iby’uyumushinga anashimangira ko nibasanga nta kibazo ufite bazahita baha iyi koperative amafaranga yo kuyishumbusha kugira ngo ikomeze ubu bworozi bw’inkoko yari yaratangiye.

    Benshi bashavuzwa n’uburyo inkoko zabo zapfuye ntibafashwe kubona izindi

    Kugeza ubu aho aba baturage bororega nta nkoko n’imwe isigayemo

    Mukanziza Léa wari umunyamuryango w’iyi koperative yavuze ko gupfusha izi nkoko byabasubije inyuma

    Ifumbire bakuraga mu nkoko bayishyiraga mu murima wa hegitari eshatu bahawe bikabafasha kweza neza