Tag: featured

  • Minisitiri Bamporiki yeretse urubyiruko ibyiciro bitatu bakwiye kumenyamo u Rwanda –

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA cyibandaga ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

    Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange biri mu cyumweru cyahariwe kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bamporiki Eduard yagarutse ku cyatumye abanyarwanda bangana, bagatatira igihango cy’ubunyarwanda bakicana ari abavandimwe.

    Abwira urubyiruko ko mu byo baba bakora byose bakwiye kuzirikana u Rwanda bakarwitaho bakarurwanirira.

    Ati “Mu bintu bikomeye umwana w’umunyarwanda akeneye, ni ukumenya u Rwanda. Kumenya u Rwanda mu bice bitatu, kumenya u Rwanda nk’igihugu cy’igihangange, kumenya u Rwanda rwabaye igihugu kiri gukinishwa rukajyanwa no ku manga y’urupfu nk’igihugu gipfa, no kumenya u Rwanda Inkotanyi zanze ko rupfa. Ibyo bintu uko ari bitatu ni impamba yafasha umunyarwanda mu rugamba cyangwa urugendo yaba afite urwo arirwo rwose.”

    Yongeyeho ko kenshi usanga muri iki gihe urubyiruko ruhugiye mu gushaka imibereho no kwiga amashuri menshi bakibagirwa u Rwanda kandi ari rwo rutuma babasha gutuza bagakora ibyo byose.

    Yabasabye ko nubwo ibyo byose babikora, badakwiye kwibagirwa urwababyaye kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

    Ati “Hari igihe ibyo dushyuhamo byose twibagirwa u Rwanda, ugushaka amashuri meza nibyo, ugashaka amafaranga menshi nibyo, ariko umunsi umwe uzaba perezida w’iki gihugu, uzaba minisitiri w’iki gihugu, uzaba umubyeyi ubyarire muri iki gihugu, uzaba umurezi muri iki gihugu uzaba umucuruzi muri iki gihugu.”

    Akomeza abwira urubyiruko ko umunsi bazaba aribo bayobozi b’igihugu, bazaba bafite umukoro wo gutoza abana babo no kubigisha inzira banyuramo. Kandi kugira ngo bazabigereho ari uko babanza kubitegura hakiri kare.

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, wari witabiriye ikiganiro yasabye urubyiruko bagenzi be guhorana ubunyarwanda muri bo bakirinda icyabatandukanya bakazirikana ikibahuje.

    Ati “Dukomeze izo gahunda zo gushaka amaramuko, dukomeze izo gahunda zo gushaka ejo hazaza hacu heza ariko dutekereze tuvuge tuti hari igihe cyagera aya mafaranga akaba ntacyo akitumariye igihe cyose ubunyarwanada bwaba bwatakaye, ariyo mpamvu tugomba gushaka amafaranga ariko tugashyira imbaraga mu kubaka ubunyarwanda tukabuha imbaraga zihagije kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

    Bamporiki yasoje asaba urubyiruko kudafatanya n’abasebya u Rwanda nk’aho hari icyo bapfa narwo ahubwo bakarushaho kurumenya no kurwubaka basigasira igihango cy’ubunyarwanda kizatuma rubaho neza mu mahoro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda, bakaruzirkana mu byo bahugiramo byose

  • Ubuhamya bw’abasore bashimuswe n’abasahuzi ba Rusesabagina –

    Ubu busahuzi bwabayeho nyuma y’amasaha macye aba bahungu ba Rusesabagina, bigaragara ko ari n’abasahuzi, babwiye abaturage bari basanze bari kureba umupira ko ikibagenza ari “Uguhindura Leta ya FPR, mwe mube abahamya b’ibyo dushaka”.

    Mu gihe rero izi nyeshyamba zatangiraga guhunga, ziraye mu nzu z’abaturage zisahura buri kimwe cyaose gishoboka, mbere y’uko zibyikoreza abaturage bari aho n’ubundi, kugira ngo babitware inzira yose.

    Rumwe mu ngo bahereyeho muri ibyo bikorwa by’ubusahuzi, ni urwa Josephine Nyiragema, wasahuwe ibirimo imyenda, amafaranga ndetse n’ibigori yari abitse mu nzu.

    Mu kiganiro na Kivu Press Agency, Nyiragema yavuze ko aba basahuzi b’inyashyamba bamwibye buri kimwe cyose bashoboraga gutwara.

    Yagize ati “Baraje bahita banyaka amafaranga, bahita bajya mu nzu barasaka, batwara ibigori byari bihari n’imyenda y’abana yari ihari”.

    Muri uru rugo kandi, abasahuzi ba Rusesabagina banahakuye umusore w’imyaka 20, bamutegeka gutwara imizigo bari bamaze kwiba.

    Mu bandi basore batwaye imizigo y’izi nyeshyamba, barimo Damascene Habyarimana, wasobanuye uburyo bafashwemo.

    Yagize ati “Twagiye kubona tubona badusanze hano, icyo badokoreye, bahise badushyiraho ibiziriko, baratuboha”.

    Viateur Habimana nawe ni umusore watoranyijwe mu bagombaga gutwaza izi nyeshyamba, ndetse akaba anafite ibibazo by’ubuzima birimo gutitira bidasanzwe, aho avuga ko “Ari ingaruka z’ibyo [bitero]”.

    Igitero cya FLN cyatumye bamwe barara mu bihuru

    Bamwe mu baturage bavuze ko nyuma y’iki kigero, hari ubwo bamaze iminsi myinshi barara mu bihuru, kuko batinyaga ko FNL ishobora kugaruka ikabasanga mu nzu nk’uko byagenze mbere.

    Nyiragema yashimangiye ko iki gitero cyahungabanyije umusore wari wavanywe iwe akajya kwikorera imitwaro yibwe n’inyeshyamba.

    Yagize ati “Yagarutse yahahamutse, twese twari twahahamutse. Bwarakeye mu gitondo, abashinzwe umutekano n’abapolisi baje [tubona kugaruka mu buzima busanzwe]. Twamaze ibyumweru turara mu kigunda, tukirirwa mu rugo no kurya ntitubone uko turya, tukajya kurara mu kigunda”.

    Yavuze kandi ko ingabo z’u Rwanda zababaye hafi cyane, ku buryo ari zo zatumye basubira mu buzima busanzwe.

    Yagize ati “Twabonye uko ingabo zakomeje kuturinda, noneho turashinga dusubira mu nzu turaryama, ubwo umutima utangira gusubira mu gitereko”.

    Ab’i Nyabimata barifuza ko Rusesabagina azajya kuburanirayo ’bakamuhamya’

    Mu minsi ishize, Paul Rusesabagina uri kwiregura ku byaha byakozwe na FLN yari ishami rya gisirikare ry’impuzamashyirahamwe ya MRCD, n’ubwo yikuye mu rubanza, yavuze ko inkiko z’u Rwanda zidakwiye kumuburanisha kuko ’atari umunyarwanda’.

    Abaturage ba Nyabimata, nk’abantu bagizwe ingaruka zikomeye n’icyo gitero, bavuze ko bakishimira kubona Rusesabagina ari kuburanira i Nyabimata aho yakoreye ibyaha, kuko byabaha ubutabera bwuzuye.

    Josephine Nyirabaganwa yagize ati “Ni byo byiza yakagombye no kuburanira aha ngaha, tunamuhamya”.

    Undi yongeyeho ati “Kuburanishwa ari mu Rwanda ni byo byiza, ni byo twishimiye, areba nyine ibyo yakoze”.

    Aphrodis Rudasimbwa uyobora Umurenge wa Nyabimata, yavuze ko ibyo abaturage bavuga bifite ishingiro kubera icyaha gikomeye bakorewe.

    Yagize ati “Ibikorwa byakozwe n’inyeshyamba zari ziyobowe n’uriya mugabo (Rusesabagina), byahemukiye abaturage, biduhungabanyiriza umutekano, ku buryo n’ubu hari abagifte ibikomere. Rero umugizi wa nabi kumuburanyishiriza aho yakoreye icyaha ni byiza, bifasha abantu kumenya ko nta muntu uri hejuru y’amategeko”.

    Kuva mu myaka ya za 2005, Rusesabagina yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya Leta y’u Rwanda, binyuze mu gukwirakwizwa ibinyoma n’andi mayeri ataramuhire.

    Ibi byatumye uyu mugabo yiyemeza gukora ibishoboka byose agakuraho Leta y’u Rwanda “Binyuze mu nzira iyo ari yo yose”, kuko “ibiganiro by’amahoro bitatanze umusaruro”.

    Izo nzira rero kwari ukurema umutwe w’iterabwoba wa FLN, wari ushamikiye ku mpuzamashyirahamwe ya MRCD, akaba ari nawo wigambye ibitero byahitanye abantu icyenda mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, barimo Mutesi Jacqueline Diane witeguraga gushyingirwa, Atete Ornella w’imyaka 13, Mukabahizi Hilarie, Nteziryayo Samuel, Niyubuhungiro Jeannine, Niyonshuti Isaac, Maniraho Anathole, Habimana Joseph na Munyaneza Fidèle.

    Rusesabagina wari inyuma y’ibi bikorwa byose, kimwe n’abo bafatanyije barimo Callixte Sankara wari Umuvugizi wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18, bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.

    Inkovu ya Kayangabo Antoine wakubiswe ubuhiri n’inyeshyamba za FLN iracyagaragara

    Imodoka y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata yatwitswe n’inyeshyamba za FLN irakongoka

    Inzu yabagamo Umuyobozi Ushinzwe Amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata wishwe n’inyeshyamba za FLN

    Agasantere ko mu Rwerere, aho inyeshyamba za FLN zatwikiye imodoka ya Gitifu wa Nyabimata, zikanahicira abantu babiri

    Sebagima Simon utuye mu Mudugudu wa Mutobwe, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata ari mu baturage basahuriwe iduka n’inyeshyamba za FLN za Rusesabagina

    Inkovu z’amasasu ziracyagaragara ku mubiri wa Ntakirende warashwe n’inyeshyamba za FLN

    Rusesabagina yasabiwe kujya kuburanira aho abahungu be bakoreye ibyaha

  • #Kwibuka27: Abantu 18 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Buri mwaka iyo Abanyarwanda n’abatuye Isi bitegura cyangwa binjiye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abantu bakora ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye RBA, ko kuva ku wa Gatatu tariki 7 Mata ubwo hatangiraga ibikorwa byo kwibuka, hari abantu bakomeje kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Muri rusange hagaragaye ibikorwa 22 byose bigizwe n’amagambo asesereza yumvikanamo ingengabiterezo ya Jenoside. Abaturage uko bagomba kwitwara barakuzi bakwiye kureka ibyo bikorwa bisesereza.”

    Avuga ko mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingero z’ibyo bikorwa eshanu, mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragara birindwi, mu Majyepfo bitanu, mu Majyaruguru bitatu naho Iburengerazuba hagaragara bibiri.

    Ni ukuvuga ko bose hamwe ari 32, ariko Polisi y’Igihugu ivuga ko abatawe muri yombi ari 18 aho bacumbikiwe kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye mu gihe abandi bane bagishakishwa.

    Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo rivuga ko ‘umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakunze kugaragara abantu bakirangwa n’ingengabitekerezo mbi

  • Huye: Umugabo akekwaho kwica umukecuru baturanye akamutaba mu nzu –

    Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zasanze umurambo w’uwo mukecuru witwa Mukanyonga Thérèse mu nzu y’uwo mugabo bari baturanye yagerageje kumutaba kugira ngo asibanganye ibimenyetso.

    Icyo cyaha cy’ubwicanyi cyamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, cyabereye mu Mudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiruhura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yagerageje gucika ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yafashwe.

    Ati “Icyaha akekwaho cyabaye ku itariki 8 Mata. Ubu yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira.”

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uwo mugabo kwica uwo mukecuru kuko bari baturanye kandi nta kintu kizwi bapfa cyangwa bahuriyeho.

    Yavuze ko RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyatumye amwica.

    Umurambo w’uwo mukecuru wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.


  • Minisitiri yeretse urubyiruko ibyiciro bitatu bakwiye kumenyamo u Rwanda –

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA cyibandaga ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

    Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange biri mu cyumweru cyahariwe kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bamporiki Eduard yagarutse ku cyatumye abanyarwanda bangana, bagatatira igihango cy’ubunyarwanda bakicana ari abavandimwe.

    Abwira urubyiruko ko mu byo baba bakora byose bakwiye kuzirikana u Rwanda bakarwitaho bakarurwanirira.

    Ati “Mu bintu bikomeye umwana w’umunyarwanda akeneye, ni ukumenya u Rwanda. Kumenya u Rwanda mu bice bitatu, kumenya u Rwanda nk’igihugu cy’igihangange, kumenya u Rwanda rwabaye igihugu kiri gukinishwa rukajyanwa no ku manga y’urupfu nk’igihugu gipfa, no kumenya u Rwanda Inkotanyi zanze ko rupfa. Ibyo bintu uko ari bitatu ni impamba yafasha umunyarwanda mu rugamba cyangwa urugendo yaba afite urwo arirwo rwose.”

    Yongeyeho ko kenshi usanga muri iki gihe urubyiruko ruhugiye mu gushaka imibereho no kwiga amashuri menshi bakibagirwa u Rwanda kandi ari rwo rutuma babasha gutuza bagakora ibyo byose.

    Yabasabye ko nubwo ibyo byose babikora, badakwiye kwibagirwa urwababyaye kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

    Ati “Hari igihe ibyo dushyuhamo byose twibagirwa u Rwanda, ugushaka amashuri meza nibyo, ugashaka amafaranga menshi nibyo, ariko umunsi umwe uzaba perezida w’iki gihugu, uzaba minisitiri w’iki gihugu, uzaba umubyeyi ubyarire muri iki gihugu, uzaba umurezi muri iki gihugu uzaba umucuruzi muri iki gihugu.”

    Akomeza abwira urubyiruko ko umunsi bazaba aribo bayobozi b’igihugu, bazaba bafite umukoro wo gutoza abana babo no kubigisha inzira banyuramo. Kandi kugira ngo bazabigereho ari uko babanza kubitegura hakiri kare.

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, wari witabiriye ikiganiro yasabye urubyiruko bagenzi be guhorana ubunyarwanda muri bo bakirinda icyabatandukanya bakazirikana ikibahuje.

    Ati “Dukomeze izo gahunda zo gushaka amaramuko, dukomeze izo gahunda zo gushaka ejo hazaza hacu heza ariko dutekereze tuvuge tuti hari igihe cyagera aya mafaranga akaba ntacyo akitumariye igihe cyose ubunyarwanada bwaba bwatakaye, ariyo mpamvu tugomba gushaka amafaranga ariko tugashyira imbaraga mu kubaka ubunyarwanda tukabuha imbaraga zihagije kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

    Bamporiki yasoje asaba urubyiruko kudafatanya n’abasebya u Rwanda nk’aho hari icyo bapfa narwo ahubwo bakarushaho kurumenya no kurwubaka basigasira igihango cy’ubunyarwanda kizatuma rubaho neza mu mahoro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda, bakaruzirkana mu byo bahugiramo byose

  • Perezida Kagame yashyikirijwe raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside (YAVUGURUWE) –

    Perezida Kagame yakiriye Prof Duclert muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Mata 2021.

    Prof Duclert wageze mu Rwanda ku wa 7 Mata 2021 yagiranye ibiganiro byiihariye n’Umukuru w’Igihugu; yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’uw’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston.

    Uyu muhanga mu by’Amateka yavuze ko yishimiye gushyikiriza Perezida Kagame raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Yagize ati “Wakoze cyane ku bushake bwo kwakira iyi raporo; ni wowe yagenewe.’’

    Duclert yavuze ko raporo yabo ishingiye ku nyandiko babonye ku Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside ariko zikaba zaranafunguriwe abantu bose.

    Uyu mushakashatsi yabwiye itangazamakuru ko mu byo babonye bishimangira ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi, bikuraho urujijo ku bavuga ko habaye Jenoside ebyiri.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko Raporo Duclert yerekana ubutwari Perezida Macron yagize kugira ngo ikorwe.

    Yagize ati “Iyi raporo yerekanye ibintu byinshi, yerekanye uruhare rutaziguye rw’abayobozi b’Abafaransa muri kiriya gihe, mu mateka y’igihugu cyacu by’umwihariko kuva mu 1990-1994. Ni raporo ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi kuko imibanire yubakiye ku kumenya amateka no kuyumva kimwe ni ikintu gikomeye, biba bivuze ngo amateka turayazi, tuyazi kimwe.’’

    Yavuze ko iyi raporo ari intambwe nziza kuko ibihugu byombi bishobora kuba umubano uhamye ushingiye ku kuri raporo yagaragaje.

    Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukorwaho kuva muri Mata 2019, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Iyi raporo y’amapaji 1222 yakozwe n’itsinda ry’abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri ‘Raporo Duclert’ yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

    Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

    “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

    Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw’Imisozi 1000.

    Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w’iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

    Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Nyuma y’itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw’amateka y’ibyabaye.

    Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida Kagame aheruka gushima Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, Prof Vincent Duclert, Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Hahishuwe uko wa mugeni washyizwe muri Stade yambitswe agatimba mu kujijisha –

    Iyi nkuru yabo ni imwe mu zaciye igikuba yaba ku mbuga nkoranyambaga itera n’ishavu mu mitima y’abantu bijyanye ahanini n’uburyo ubukwe bufatwa mu muco nyarwanda. Wa munsi w’ibyishimo by’imbonekarimwe mu buzima.

    Ni bake mu by’ukuri bazi ibyabereye mu nyubako yo ku Kicukiro yagejeje aho aba bageni batabwa muri yombi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kimwe mu bitarigeze bimenyekana, ni uburyo umugeni yagaragaye yambaye agatimba mu gihe aho ku Kicukiro hari hari kubera umuhango wo gusaba.

    Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.

    Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe; wakwibaza rero aho agatimba twabonye mu mafoto katurutse.

    Ati “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”

    Yongeyeho ati “Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.”

    Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.

    Ati “Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.”

    Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.

    Ati “Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.”

    “Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga?”

    Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.

    Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.

    Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.

    Ati “Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa?”

    “Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga?.”

    Uwatanze amakuru kuri Polisi nawe yavuze

    Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.

    Ati “Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.”

    “Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.”

    Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.

    Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.

    Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.

    Nubwo Bisengimana na Nsengimana bari mu maboko ya Polisi kuva bafatwa, hari amakuru ko bashobora guhabwa imbabazi bagafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata batiriwe bajyanwa mu nkiko.

    Uyu mugeni ngo yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi ku buryo yamugirira imbabazi

    Umukenyero usanzwe umenyerewe nk’umwambaro w’icyubahiro wambarwa mu birori, ababyeyi bari bawikinze mu maso

    Abari bitabiriye ubukwe bose bashyizwe muri stade nyuma yo kugaragara barenze ku mabwiriza yo kwirinda

    Izindi nkuru wasoma:

    - Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    - Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire


  • Imibiri 147 yari ishyinguye mu karere ka Rutsiro yimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo –

    Ni umuhango wakorewe hamwe no kwibuka imbaga y’abatutsi yiciwe muri Katedarari ya Nyundo tariki 9 Mata 1994.

    Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yavuze ko ibyabaye byatewe n’ubuyobozi bubi, gusa agashima ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.

    Yavuze ko by’umwihariko Nyundo Abatutsi bahiciwe mu buryo bubabaje, asaba ababishinzwe kubaka inzu yihariye izagaragaza amateka ya Jenoside muri ako gace.

    Ati “Hano Nyundo hamenetse amaraso atagira ingano, bicaga abatutsi batifuza ko hagira usigara,ibyabaye byose byatewe n’ubuyobozi bubi bwashyiraga imbere amacakubiri ariko ubu dufite ubuyobozi bwiza hamwe n’ingabo zahagaritse Jenoside. Ndasaba inzego zibishinzwe ko hakubakwa inzu yerekana amateka ya Jenoside yabereye ku Nyundo kuko yafasha benshi’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance yavuze ko kwimurwa byatewe n’uko aho aho imibiri yari iri hatameze neza, avuga ko ubu hagiye gushyirwa ikimenyetso cy’urwibutso.

    Ati “Ku bwumvikane hagati y’ubuyobozi bw’uturere twombi, twemeje ko iyi mibiri yakwimurwa kuko hariya itari ibungabunzwe neza kandi hano hari urwibutso rwujuje ibisabwa. Hariya yari ishyinguwe tugiye kuganira na Komisiyo yo kurwanya Jenoside kugira ngo turebere hamwe uko hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura imibiri ari ukongera icyubahiro ikwiriye kuko ubu ifashwe neza.

    Ati “Gahunda yo guhuza inzibutso igamije gukomeza guha agaciro abacu cyane cyane ababa barashyinguwe mu mva rusange kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro cyabo. Niyo mpamvu tuzamura urwego rw’inzibutso. Ndasaba abarokotse bo mu karere ka Rutsiro ko hano ari iwabo, ni urugo rurimo abantu. Ni ahantu heza amateka agiye kubungwabungwa neza, bazajya baza dufatanye kwibuka’’.

    Urwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri 1059 y’abatutsi bazize Jenoside muri ako gace no mu nkengero zaho muri bo hakaba harimo abihayimana 30.

    Bamwe mu barokotse bari baje gushyingura ababo mu cyubahiro bambuwe ubwo bicwaga

    Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059

    Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet,yasabye ababishinzwe kubaka inzu izagaragaza amateka ya Jenoside ku Nyundo

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emmerance,yavuze ko kwimurwa byatewe nuko aho aho imibiri yari iri hatari hameze neza

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura iyo mibiri ari ukongera icyubahiro kuko ubu ifashwe neza

    Cathedrale Gaturika ya Nyundo yaguyemo abatutsi 500

    Bumwe mu butumwa buri muri Katederali ya Nyundo kubera amahano yahabereye ubwo abatutsi bicirwagamo mu 1994

    Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059

  • Vincent Duclert uri i Kigali agiye gushyikiriza Perezida Kagame raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Iyi raporo y’amapaji 1222 yakozwe n’itsinda ry’abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Jeune Afrique yanditse ko Prof Vincent Duclert wayoboye ikorwa rya raporo yerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu nshingano yahawe kuva Mata 2019, yageze mu Mujyi wa Kigali ku Kane w’iki Cyumweru ndetse biteganyijwe ko azayishyikiriza Perezida Kagame.

    Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri ‘Raporo Duclert’ yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

    Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

    “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

    Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw’Imisozi 1000.

    Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w’iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

    Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Nyuma y’itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw’amateka y’ibyabaye.

    Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    Prof Duclert ari i Kigali aho byitezwe ko azashyikiriza Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye

  • Abacunga za ‘Postes de santé’ mu gihirahiro n’igihombo kubera kutishyurirwa igihe –

    Aya mavuriro ari mu maboko ya ba rwiyemezamirimo bayacunga ariko hakabaho gukorana n’inzego z’uturere abarizwamo ndetse n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ngo babashe kwishyurirwa amafaranga bivurijeho.

    Hirya no hino hamaze iminsi humvikana bombori bombori hagati y’abafite aya mavuriro ndetse n’Ikigo Gishinzwe Ubwishingizi RSSB, iki kigo gishinjwa kutishyura neza abafite aya mavuriro mu nshingano.

    Kuba batishyurwa neza byagiye bibateza igihombo ndetse amwe muri yo afunga imiryango, andi nayo yafashe gahunda yo kutakira abarwayi bakoresha mituelle de santé.

    Iki cyemezo kibangamiye umubare mwinshi w’Abakoresha ubu bwishingizi, urugero n’abo mu turere twa Ngoma na Nyarugenge bavuga ko batagihabwa ubuvuzi kuko bafite mituelle de santé .

    Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko babangamiwe no kutabona ubuvuzi kuko aya mavuriro mato atakira abafite ubwisungane mu kwivuza.

    Umwe yagize ati “ Twari tuziko aya mavuriro aje kudufasha ariko kuri ubu ntacyo akidufashije, iyo ugiye kwivuriza kuri mituweli ntibakwakira kandi nibwo bwishingizi dukoresha.”

    Undi ati “Turabangamiwe kuba tutavurirwa kuri mituelle de santé kandi aribwo bushobozi dufite. Nkanjye mba mu cyiciro cya mbere nta handi nakwivuriza.”

    Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bafite aya mavuriro, bo bavuga ko bifuza kuba baha ubuvuzi abaturage, ariko bakagorwa no kudahabwa ibyangombwa bikwiriye basanga bipfira hagati y’akarere na RSSB.

    Ibi byemezwa na rwiyemezamirimo ufite poste de santé ya Kibara iri mu Karere ka Ngoma, uvuga ko hashize amezi atatu atanze ibyangombwa byose bisabwa ngo atangire kwakira abivuriza kuri mituelle ariko amaso yaheze mu kirere.

    Ati “Ibyo nasabwaga byose narabitanze, hashize amezi atatu ndakora, nishyura abakozi n’imisoro byari bigeze ku munota wa nyuma bambwira ngo hasigaye gusinya amasezerano ntibyaba. Mbona bipfira hagati y’akarere na RSSB.”

    Ibivugwa n’uyu rwiyemezamirimo byamaganirwa kure n’ubuyobozi bw’aka karere ndetse na RSSB, bavuga ko hari ibisabwa ngo aya mavuriro ahabwe uburenganzira bwo gukorana nabo.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko imikoranire ya RSSB n’amavuriro ifite amabwiriza igenderaho, bibanza kubahirizwa.

    Mu butumwa bugufi yoherereje Radio 10 yagize ati “Hari ibisabwa kugira ngo ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro mato, amaguriro y’imiti n’ibindi bigo bitanga serivisi z’ubuzima ngo bibashe gukorana na mituelle de santé .”

    “Iyo bitujujwe bibanza kuzuzwa kugira ngo habe ubufatanye ndetse hari n’abafungirwa ibikorwa kuko bakoze ibinyuranyije n’amategeko, cyangwa batujuje amasezerano.”

    Amavuriro mato yagiye ashyirwa byibuze muri buri Kagali mu kwegereza abaturage ubuvuzi. Hari impungenge ko kuba amwe agenda afungwa andi agahura n’imbogamizi zitandukanye bishobora kubangamira gahunda y’ubuvuzi kuri bose.

    Amavuriro mato yubatswe hagamijwe kugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya kwivuza