Tag: featured

  • Biciwe mu nsengero: Isomo amadini n’amatorero yigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ni ikimwaro gikomeye ku madini, ni ipfunwe ku banyamadini. Kugeza uyu munsi, hari abantu bigora kwiyumvisha uburyo amadini n’amatorero yemeye kuba igikoresho cy’ubuyobozi bubi, akemera kwigisha inyigisho z’amacakubiri n’ivanguramoko kugeza ubwo abayoboraga iyo miryango Nyobokamana n’abayibarizwagamo bahindukiranye abo basenganaga bakabica babaziza uko Imana yabaremye.

    Ubusanzwe mu muco w’Abanyarwanda cyangwa ahandi bemera Imana, bafataga urusengero nk’inzu ubwoko bw’Imana buhuriramo bugiye kuyisaba, kuyiramya, kuyisingiza no kuyishimira. Barufataga kandi nk’ahantu hera, ntavogerwa kandi hashinganywe.

    Ni byo koko kuko n’ubundi Urusengero cyangwa Ingoro y’Imana, nayo ubwayo irabyivugira mu gitabo cyayo cya Bibiliya ko babiri cyangwa batatu, iyo bateranye bavuga izina ryayo iba iri kumwe nabo.

    Igikomeye kandi giteye agahinda ni uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari insengero nyinshi abakirisitu bagiye bahungiramo bikarangira biciwemo, hamwe na hamwe amabwiriza agatangwa n’abayoboraga izo nsengero [Abapadiri cyangwa Abapasiteri].

    Ni icyasha ku madini n’amatorero

    Mu 2016, nibwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yemeye ku mugaragaro ko abihaye Imana n’abakiristo bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ibisabira imbabazi.

    Mu buryo bweruye, babinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi ba diyosezi zose zo mu Rwanda, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ivuga ko nubwo ntawe yatumye kugira nabi, basabye imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihaye Imana, n’abakristu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi kandi ni uko byagenze kuri ADEPR kuko nayo muri Mata 2016, yasabye imbabazi ku bw’uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    IGIHE yaganiriye n’Abayobozi b’amwe mu madini n’amatorero by’umwihariko Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali muri Kiliziya Gatolika, Antoine Cardinal Kambanda ndetse n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Pasiteri Ndayizeye Isaie.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndetse n’ibyago bikomeye ariko bikaba akarusho kuko yakozwe n’Abanyarwanda barimo n’Abakirisitu.

    Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni amahano akomeye, ni ibyago bikomeye. Ikibabaje rero ni uko yakozwe n’Abanyarwanda barimo n’abakirisitu, ibyo biratubabaza […], ibintu byabaye mu Rwanda bitabaye impuhwe z’Imana naho ubundi birenze urugero.”

    Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu natwe muri iki gihe kimwe n’abandi Banyarwanda tuba turi mu cyunamo tunasenga ngo Imana ijye idutsindira inabi n’urwango kugira ngo tuve mu rupfu tujye mu buzima. Nibyo Umwami wacu Yezu Kirisitu yaje kutwigisha we wemeye akarengane n’urupfu kugira ngo yifatanye n’abo bose bazize icyo bari cyo, barenganye.”

    Cardinal Kambanda yavuze ko biba bibabaje kugira ngo umuntu abe yavutsa undi ubuzima ariko noneho by’umwihariko Umukirisitu uzi neza ko impano ikomeye Imana yahaye abari mu Isi ari ‘Ubuzima’.

    Ati “Amaraso y’inzirakarengane ni amarira agera ku Mana. Muri aka kanya tuboneraho no gukomeza abasigajwe iheruheru na Jenoside, tugasabira abazize Jenoside kugira ngo Imana ibakire mu mahoro.”

    Pasiteri Ndayizeye Isaie yavuze ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi byabayemo umubabaro mwinshi, abayikorewe banyura mu majoro y’umubabaro nta muntu ubabwira ngo bahumure.

    Yagize ati “Ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibihe byabayemo umubabaro mwinshi cyane ku barokotse kandi banyuze mu majoro, mu minsi myinshi nta muntu ubabwira komera cyangwa humura. Icyo tubabwira ni uko Kirisitu ari umwami w’ihumure kandi arabahumuriza.”

    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahinyuje cyane Ubukirisitu bw’Abanyarwanda kuko babaye ba ‘Yuda’ bakicana.

    Ati “Jenoside yagaragaje Ubukirisitu bwacu nk’Abanyarwanda uko bwanganaga n’aho bwari bushingiye. Yaratugerageje cyane nk’Abanyarwanda cyangwa n’abakirisitu. Abanyarwanda babaye ba Yuda baragambanirana kandi baricana.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere numva dukwiye kwemera ko twaguye rwose pe, noneho twakwemera ko twaguye tukica umwana w’Imana. Urumva ko twahemukiye bagenzi bacu ariko sibo twahemukiye gusa twahemukiye n’Imana.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi, isomo ku nyigisho zihabwa Abakirisitu

    By’umwihariko abayoboke ba Kiliziya Gatolika, Kwibuka bifite agaciro gakomeye mu kwemera kwabo kuko Nyagasani Yezu yabwiye intumwa kujya zimwibuka ari nawo muco wo kwibuka abavandimwe, inshuti n’indi miryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

    Cardinal Kambanda yavuze ko inyigisho zikwiye gutangwa zigomba kwigisha abantu urukundo, kwirinda icyacamo ibice abantu.

    Yagize ati “Inyigisho zikwiye ubu ni ukwirinda icyacamo ibice abantu, isano yacu niyo ikomeye kurusha ibidutandukanya kandi n’ibyo tudahuje ni ubukungu, ariko nk’uko Bikiramariya w’i Kibeho yabivuze turi indabo. Ubwiza bw’indabo ni uko ziba zidasa zose zivanze, natwe rero abantu bose nibo bashobora kuba umuntu umwe.”

    “Ubudasa bwacu ni ubwiza kandi ni imbaraga zacu. Pawulo Mutagatifu abivuga neza, agatanga urugero rw’umubiri ufite ibice byinshi ariko ubwinshi bw’ibyo bice nizo mbaraga z’umubiri.”

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abanyamadini bakwiriye guhindura imyigishirize, bakigisha inyigisho zihindura abantu.

    Ati “Nk’amatorero dukwiye kwibaza ngo ese inyigisho zigishijwe zahinduye abenyetorero abigishwa ba Kirisitu cyangwa zagiye zibahindura abayoboke b’amadini n’amatorero? Rero amasomo dukwiye gukuramo, ni ayo kwita cyane ku nyigisho zihindura abantu bakaba abigishwa ba Kirisitu.”

    “Kuko icyagaragaye ni uko icyo cyabuze muri kiriya gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Rero ni byiza kwibaza ku nyigisho zigishwa uyu munsi wa none, impinduka zizana mu buzima bw’Abanyetorero, uburyo babasha kwanga ikibi bagakora icyiza bidatewe n’ikibiherekeje.”

    Bishop Rusengo ati “Ni habeho kwihana, noneho Abakirisitu dufate inshingano zacu za Gikirisitu turebe mugenzi wacu tumubonemo ishusho y’Imana.”

    Kuva tariki 7 Mata 2021, Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni. Abayobora amadini n’amatorero basaba abayoboke n’Abanyarwanda muri rusange kurangwa n’imyitwarire iboneye kandi bagafata mu mugongo ababuze ababo.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahinyuje cyane Ubukirisitu bw’Abanyarwanda

    Cardinal Kambanda yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndetse n’ibyago bikomeye byagwiririye u Rwanda

    Pasiteri Ndayizeye Isaie Uvugira ADEPR yavuze ko umuryango nyarwanda wateshutse mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Urukungu rwakuranye n’amasaka ni yo mpamvu abantu biciwe mu nsengero- Ntazinda Marcel –

    Mu 1994, ubwo habaga Jenoside, abatutsi benshi bari kwicwa bazira uko bavutse, hari umubare munini wabo wahungiye mu nsengero, muri kiliziya no mu misigiti nk’ahantu hizewe bashobora kurokokera.

    Biragoye kwiyumvisha ko umuntu yasanga mugenzi we mu rusengero akamwica kandi barahahuriraga bagiye gusenga ndetse bamwe barakoranye imirimo yo mu rusengero itandukanye.

    Bitandukanye n’ibyo muri uwo mwaka, benshi bari bateze amakiriro muri za kiliziya, insengero n’ahandi hantu hambarizwa Imana, ariko ntibyababujije kwicwa urw’agashinyaguro.

    Mu kiganiro Umwanditsi w’imivugo akaba n’umukozi mu Kigo gishinzwe Ihererekanyamakuru ku myenda mu Rwanda (CRB), Ntazinda Marcel, yagiranye na shene ya Youtube ya SINAI TV, yavuze ko intandaro yo kwicwa kw’abatutsi bahungiye mu nsengero kandi bikozwe n’abari abakirisitu, byatewe n’uko urukungu rwakuranye n’amasaka, ni ukuvuga ko urwango rwabibwe kera.

    Ati “Buriya ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kera, ku buryo yamunze imitima y’Abanyarwanda. Iyo urebye ibikorwa bya mbere nko muri 1957, icyo gihe ubukirisitu bwari butarasakara. Abasakazaga ubukirisitu rero babwubakanaga ya ngengabitekerezo y’urwango, aho wasangaga umuntu azi ko ari umuhutu kuruta uko ari umukirisitu.”

    Yakomeje ati “Ibyo bintu ni nka rwa rukungu rukurana n’amasaka, byarakuranye noneho amasaka akagenda aganzwa n’urukungu, ugasanga amasaka yaragwingiye ariko wabireba ukabona byose biri mu murima.”

    Ntazinda yagereranyije amatorero y’icyo gihe n’umurima w’amasaka wuzuyemo urukungu. Uyu ni umugani Yezu yaciriye abantu bari bamuteze amatwi ariko icyo gihe ababwira ko bakwiye kureka urukungu rugakurana n’amasaka.

    Ati “Mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa, mu isarura nzabwira abasaruzi ntimubanze mutoranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.”

    Uwo mwuka utari mwiza wakomeje gututumba no mu matorero ya Gikirisito bigeze mu 1994 bihumira ku murari.

    Ntazinda yakomeje asobanura ko icyo gihe byari bikiri mu mitima yabo ariko biza kujya ahagaragara.

    Ati “Bigeze muri 1994 biba nk’ikirahure kirimo amazi yacayutse hasi harimo ibyondo. Niho ubona umupasiteri abantu bamuhungiragaho akababwira ati mwe muri Inyenzi, ukibaza niba ari wa wundi mwasenganaga ukumirwa. Abapadiri hari benshi babahungiragaho bakabagambanira kandi aribo babahaye ukarisitiya.”

    Ibintu byakomeje kuba bibi ku bahungiye mu nsengero bigera n’aho babanza guhabwa za Penetensiya [kwicuza ibyaha] ngo babone kwicwa ndetse abandi baranabatizwa.

    Kubona abahungiye mu nsengero barahiciwe ntihagire ubundi butabazi bahabwa bigaragaza ikimwaro gikomeye cyashyizwe ku madini ndetse hari n’abari abakozi b’Imana bijanditse muri Jenoside kandi bari bafite inshingano zo kwigisha urukundo.

    Amadini akwiye gusaba imbabazi

    Ntazinda Marcel asanga amatorero akwiye kwicara agasasa inzobe, akemera gusubira ku mateka y’ahahise mu rwego rwo kurushaho kubaka no komora inguma abarokotse Jenoside aho gutwikira amazi avanze n’imyanda.

    Ku wa 20 Ugushyingo 2016 nibwo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda hose hatambutse ibaruwa yasomwe nyuma yo gusoza misa isaba imbabazi ku byo abari abakozi ba Kiliziya bakoze muri Jenoside ariko no mu 2000 yari yarasabye imbabazi ku byakozwe n’abakirisitu bayo.

    Amwe mu magambo yari yanditsemo yagiraga ati “Mutubabarire kubera ibyaha by’urwango mu gihugu ndetse no kugera ku rwego rwo kwanga bagenzi bacu kubera ubwoko bwabo.”

    Ibi ariko byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu bayobozi basaba ko kiliziya yari ikwiye gusaba imbabazi ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside. Ku ruhande rwa kiliziya, nayo yashimangiye ko nubwo isaba imbabazi itazisaba nka kiliziya ahubwo ko izisabira abari abayoboke bayo ndetse n’abihaye Imana bijanditse muri Jenoside.

    Itorero rya ADEPR na ryo muri uwo mwaka, ryareruye risaba imbabazi ubwo uwari umuvugizi waryo Sibomana Jean yari ari mu Karere ka Ruhango. Yagize ati “Mutubabarire, mutubabarire mutubabarire.”

    Icyo gihe Sibomana yagaragaje ko hari abayoboke ba ADEPR n’abayobozi muri iri torero bijanditse mu kwica Abatutsi muri Jenoside ari nayo mpamvu agomba gusaba imbabazi kandi ko bitazongera kubaho.

    Biragoye kubona amatorero yerura ngo asabe imbabazi ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo inyigisho z’urwango zagejeje kuri Jenoside yatumye abasaga miliyoni imwe bicwa mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

    I Kibeho ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi, aho basaga ibihumbi 25 bari bahahungiye bizeye kurokoka

    Ntazinda Marcel yasabye amadini gusasa inzobe agasaba imbabazi ku ruhare yagize muri Jenoside

  • Rusizi: RIB yataye muri yombi abayobozi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa leta –

    Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n’umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.

    RIB yagize iti “Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.”

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.


  • FARG igiye gukora ubushakashatsi mu kureba inzu zubakiwe abarokotse Jenoside batishoboye ziri mu marembera –

    Muri gahunda ya FARG, ibikorwa byo gusana no kubaka amacumbi y’abatishoboye barokotse Jenoside, ni kimwe mu bishyizwemo imbaraga ndetse muri uyu mwaka imiryango 878 izubakirwa.

    Ubusanzwe FARG ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa birimo ubuzima, uburezi, ubukungu n’imibereho myiza.

    Mu ibarura ryakozwe mu 2012 na 2014, ryagaragaje ko hari inzu zubatswe zikeneye kuvugururwa ndetse bigaragara ko hari n’imiryango ikeneye kubakirwa inshya kuko izo yari ifite zikeneye kuvanwaho.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umukozi ushinzwe Porogaramu yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside muri FARG, Mukakigeli Daphy, yavuze ko hari inzu zigiye kuvugururwa muri uyu mwaka zigera kuri 878.

    Ati “Dukeneye gukora irindi barura tukamenya muri rusange inzu zikeneye gusanurwa no kuvugurura kuko hari inzu nyinshi zubatswe mbere zangiritse cyane. Iyo twifashishije isesengura ryakozwe mu 2012 na 2014 tubona ko hasigaye gusanurwa inzu 2000 ariko ibyo ntibihagije kuko bishobora kuba muri iyo myaka yose ishize hari izindi nzu zangiritse.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko hakwiye gukorwa inyigo igaragaza uburyo inzu zubatswe mbere zavugururwa kuko inyinshi bisaba ko zisenywa zikubakwa bundi bushya.

    Ati “Urebye mu igenzura twakoze uyu mwaka, twifuzaga nibura gusanura inzu 67 ariko si zo gusa zihari, birakwiye ko hashyirwamo imbaraga kandi hari gihe ujya kuvugurura ugasanga ari ngombwa ko izo nzu zubakwa bundi bushya kuko bazubatse mu buryo bwihuse. Twifuza ko hakorwa igenzura rya buri mwaka kandi bigashyirwa mu ngengo y’imari.”

    Byatangiye bisa no gupfundikanya…

    Ubwo Jenoside yari imaze guhagarikwa, ibice binini by’igihugu byari byarabaye amatongo, bitewe n’uko ahanini ahari hatuwe inzu zimwe zasenywe, izindi zigatwikwa.

    N’ubwo amahoro yari agarutse mu gihugu abantu bongeye kubona agahenge, byari bigoye gusubira mu miryango dore ko benshi batari bagifite aho kurambika umusaya.

    Uyu wabaye umukoro ukomeye kuri Leta, ni ko gushyiraho FARG ifite inshingano zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu buryo bunyuranye.

    Mukakigeri yavuze ko mu gutangira kubaka inzu byasaga no gupfundikanya kugira ngo umuntu abone aho arambika umusaya.

    Ati “Leta yafashe iya mbere kugira ngo [ifashe] abantu bari barasigaye iheruheru barasahuriwe ibyabo ntacyo bagifite. Abo bahawe inzu ngo babasha kubona aho begeka umusaya. Hari benshi bubakiwe ariko bubakirwa mu buryo bw’imiganda.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Dunia Sadi, yabwiye IGIHE ko inzu zubatswe muri icyo gihe arizo ziteje inkenke cyane kuko zubatswe mu buryo butatuma ziramba.

    Ati “Kugeza ubu nta muntu dufite uri hanze, ariko imbogamizi dufite zikomeye n’inzu zubatswe hagati ya 1996 na 2000. Dufite inzu 137 zikeneye kuvugururwa ariko kuko nta garuriro byasaba ko zubakwa bundi bushya kandi twabigejeje kuri FARG kugira ngo bishyirwe mu ngengo y’imari.”

    Haracyari imbogamizi

    FARG yagiye ihura n’imbogamizi zatumye ibikorwa byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside bikomwa mu nkokora. Muri zo harimo kuba hari aho buri muntu ugize umuryango yumva ko agomba kubakirwa kandi bitashoboka ko abagize umuryango bose bubakirwa umwe ku wundi.

    Mukakigeri yemeza ko mu kubaka bubakira abagize umuryango muri rusange aho kubakira buri wese ku giti cye.

    Ubu inzu imwe itwara asaga miliyoni 12 Frw bivuze ko bisaba ingengo y’imari ihagije kugira ngo abantu bose bubakirwe. Ibi bituma mu kubakira abantu bareba ubabaye cyane kurusha abandi kugira ngo abe ari we uherwaho.

    Hari bamwe mu bagenerwabikorwa ba FARG bavuga ko bakuwe ku rutonde rw’abagomba kubakirwa bitewe no gusabwa ibibanza ariko bakabibura.

    Mukakigeli yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kubuzwa ayo mahirwe kandi aricyo FARG ibereyeho.

    Ati “Kugira ngo umuntu yubakirwe tubifashwamo n’inzego z’ibanze. Nta mugenerwabikorwa ushobora kubura amahirwe yo kubakirwa kubera ko atabonye ikibanza cyangwa ingurane kuko inzego z’ibanze ni zo ziba zifite amakuru ku bushobozi bwa buri muntu.”

    Yakomeje agira ati “Ntekereza ko aricyo tubereyeho, hagize ukurwa ku rutonde rwo gufashwa natwe dukwiye kumenya ayo makuru kuko nicyo tuberaho twese kugira ngo dufatanye turebere hamwe igisubizo.”

    Kugeza ubu FARG imaze kubaka inzu 29000 mu gihe izasanywe ari 4050, irifuza gusana izindi zirenga 2000 no gukora ubushakashatsi hagamije kumenya niba hari izindi zikeneye kuvugururwa.

    Zimwe muri izi nzu zikeneye kubakwa bundi bushya zikajyanishwa n’igihe

    Inzu ziri kubakwa muri ibi bihe zubatse mu buryo bugezweho

  • Gasabo: Agahinda k’abarokotse Jenoside nyuma y’amafaranga y’imitungo yabo yanyerejwe na ba gitifu –

    Bavuga ko ibi byabayeho ubwo Akarere ka Gasabo kayoboragwa n’uwitwa Rwamurangwa Stephen ndetse ko yari yaramaze kugezwaho iki kibazo.

    Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE ko abagabo babiri bahoze bayobora Akagari ka Butare gaherereye mu Murenge wa Nduba aribo bariye amafaranga yabo agera kuri 1.800.000.

    Bavuga ko aya mafaranga bari barayishyuwe n’ababangirije imitungo muri Jenoside mu rwego rwo kwiyunga, ariko aba bayobozi bakaba barayariye cyane ko aribo bayishyurwaga nk’abahesha batari ab’umwuga kugira ngo bayashyikirize abo yari agenewe.

    Bemeza ko kuba aya mafaranga batarayabonye ari bimwe mu bishobora kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bitewe n’uko basa nk’aho batabonye ubutabera.

    Umwe mu barokotse yagize ati “Bo bahitaga bayikoreshereza noneho nyuma baza kubahindura bagenda bayajyanye.”

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, we ahamya ko kuba hari abarokotse batari babona ayo mafaranga bari bishyuwe n’ababahemukiye, yajyanywe n’abahoze ari abayobozi babo bishobora kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Nk’uko mubizi ba gitifu ni abahesha b’inkiko batari ab’umwuga rero bajyaga bishyuza amafaranga y’abarokotse mu kwishyura imitungo bityo baza kubahindura bajya gukorera ahandi bagenda bayajyanye ntibigera bayagarura, rero ku bumwe n’ubwiyunge urumva wakwiyunga n’umuntu utarabona ubutabera?.”

    Yakomeje agira ati “Ubutabera ntabwo bwigeze buboneka kuko iyo imanza zabaye zikanarangira ubutabera bugaragara ko bwabonetse iyo umuntu amaze guhabwa ibyo yatsindiye cyangwa ibyo urukiko rwamuhesheje.”

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogène, na we yemeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buzi iki kibazo akanashimangira ko bifuza ko abarokotse bakwishyurizwa amafaranga yabo.

    Ati “Ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa bagiye basimburana bayariye, twe twifuza ko abo baturage bakwishyurizwa abo babaririye ibyabo, ababyangije barishyuye baraniyunga ariko abari mu nzego bari bahagarariye ubuyobozi basa nk’aho bayigeneyemo ahari nk’igihembo cyangwa aribo bishyuwe imitungo yabo bangirijwe.”

    IGIHE yahamagaye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, imubaza ibijyanye n’aya mafaranga n’aho bigeze bakurikirana abayobozi bayariye, avuga ko iki kibazo atakizi.


  • Uburyo bwiza bwo kumenya u Rwanda ni ukururwanirira – Maj Gen Bayingana –

    Maj Gen Bayingana wigeze kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yavuze ko amasomo atangwa mu itorero afite umumaro ukomeye cyane kuko abaryitabira bigishwa impamvu bagomba kurwanirira igihugu cyabo.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, gifite insanganyamatsiko igira iti “Tuzirikane aho twavuye n’aho tugana”, Maj Gen Bayingana yavuze ko Ubunyarwanda butigishwa mu ishuri ahubwo buba ku mutima w’umuntu.

    Yagize ati “Kugira ngo utoze umuntu amenye u Rwanda, amenye Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe amateka yayo, burya ntabwo byigishwa mu ishuri ni ibyo mu mutima burya. Bivuze ko uburyo bwiza ni ukujya ahantu nakwita nka laboratwari y’ubunyarwanda kugira ngo uhajyanywe abashe kubyumva.”

    Yakomeje agira ati “Ntibazanakubeshye ngo wakwigisha umwana, ngo ufate integanyanyigisho ndende ngo umwigishe u Rwanda kuva mu myaka runaka kuzamuka […] ntabwo aribyo bikenewe, yanabikora bikanamurambira. Ahubwo muhe iby’ingenzi.”

    Maj Gen Bayingana asobanura ko nk’umuntu wavukiye ndetse agakurira mu buhungiro, atari azi igihugu cye ariko yamenye ubwenge bamubwira u Rwanda ku buryo igihe yinjiye mu rugamba rwo kururwanirira yahise arumenya.

    Ati “Uburyo bwiza bwo kugira ngo umenye u Rwanda ugomba kururwanirira. Wakoresha amasasu, wakoresha uburyo bwo kugira ngo uruteze imbere, uruvugire mu Rwanda no hanze, iyo ugiye muri urwo rugamba rwo kurwanirira u Rwanda uhita urumenya uwo mwanya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rutanga icyizere kuko ari narwo rusigaye rugaragara mu rugamba rwo kubaka igihugu rubinyujije mu kwihangira imirimo n’ibindi.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Maj Gen Bayingana Emmanuel

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rutanga icyizere kuko ari narwo rusigaye rugaragara mu rugamba rwo kubaka igihugu

    Amafoto: RBA


  • Rusizi: Abatuye ku musozi Padiri Nahimana avukaho bamugaragaje nk’uwahombeye igihugu –

    Padiri Nahimana yavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nzahaha mu Kagari ka Kigenge, Umudugudu wa Karangizwa mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

    Uyu mugabo akunze kumvikana mu magambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye aho aba mu mahanga.

    Mukuru wa Nahimana Thomas, Musabyimana Modetse, yabwiye RBA ko yitandukanyije n’ibitekerezo bya murumuna we ahubwo amusaba guca ukubiri nabyo agahitamo gutaha mu Rwanda.

    Ati “Ibyo ni ibitekerezo bye wenda Imana izabimukuremo kuko njye ntabwo napfobya Jenoside yarabaye ndi mukuru mbirebesha amaso. Njye nk’umuvandimwe ubwo uwo muntu namwumvaho iki, ntabwo nakumva ibyo avuga kuko si mba nkeneye no kubyumva, icyo mba nshaka ni amahoro.”

    Yakomeje agira ati “Akwiye gutaha, akitandukanya n’izo mbuga nkoranyambaga, agataha akubaka u Rwanda kimwe n’abandi banyarwanda bose dore ko tuba dufite amahoro asesuye. Ibyo abo hanze bavuga ntaho bihuriye, dufite amahoro ahoraho.”

    Uretse umuvandimwe we ariko abatuye kuri uwo musozi, baterwa ipfunwe n’ibikorwa bye byimakaza amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagashimangira ko yahombeye igihugu na Kiliziya.

    Umwe yagize ati “Byaduteye isoni cyane nk’umusaseridoti wakabaye yigisha abanyarwanda, akabigisha kubana neza mu bumwe n’ubwiyunge ahubwo ni we ufata iya mbere mu gutinyuka gahunda z’abanyarwanda.”

    Umuvandimwe we yunzemo ati “Yabereye ikirumbo igihugu […] byaduteye ipfunwe.”

    Umuyobozi w’umudugudu Nahimana avukamo, Mporayonzi Jean Baptiste, yavuze ko we n’abo bafatanyije kuyobora, barajwe inshinga n’iterambere ry’abaturage, ko nta mwanya babona wo kuvuga kuri Nahimana, ngo byaba bisa no guta igihe.

    Padiri Nahimana Thomas w’imyaka 50 yahungiye mu Bufaransa mu 2005. Ni umwe mu banyarwanda baba mu mahanga usigaye wifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwiza ibihuha no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yari umwe mu bahanga igihugu cyari gifite, yize mu Iseminari nto ya Nyundo, akomereza mu Nkuru ya Nyakibanda aho yarangirije mu 1996 aza kuba Padiri mu 1999.

    Mu 2017 ubwo habagaho amatora ya Perezida wa Repubulika, yatangaje ko aziyamamariza uyu mwanya gusa nyuma biza kugaragara ko cyari igihuha.

    Padiri Nahimana Thomas akunze kurangwa n’amagambo abiba amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Uburyo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yishwe urw’agashinyaguro n’ingabo za FAR –

    Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, byari bizwi na benshi ko Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yari mu mazi abira, kuko ari umwe mu bantu bari bararwanyije umugambi wo gutsemba Abatutsi wa Perezida Habyarimana na Leta ye.

    Ibi ni byo byatumye mu ijoro ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda, UNAMIR, zohereza ingabo kujya kurinda urugo rw’uyu wari Minisitiri w’Intebe, kugira ngo adaterwa n’abasirikare barindaga Habyarimana bari barahiriye kumwirenza.

    Mu ngabo zatabaye, harimo abasirikare batanu bakomokaga muri Ghana ndetse n’abandi 10 bakomokaga mu Bubiligi.

    Mu gitondo cyari bukurikireho, Minisitiri w’Intebe yari ateganyijwe kujya kuri Radio y’Igihugu agatanga amakuru ku rupfu rwa Perezida ndetse akanahumuriza abaturage.

    Mu myiteguro ya nyuma rero, uyu mubyeyi yafashe abana be abashyira se, nawe akomeza imyiteguro yo kujya gutanga ijambo kuri radio.

    Aha abasirikare barindaga Habyarimana batungutse, babanza kurasana bikomeye n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarindaga urugo rwa Uwilingiyimana, birangira zitsinzwe ndetse zinatakaje abasirikare barimo Ababiligi 10.

    Amaze kubona ko nta yandi mahitamo afite, Uwilingiyimana yasohokanye n’umugabo we, Barahira Ignace, bitanguranwa kugira ngo baticanwa n’abana babo.

    Uburyo Karamage yahishe umurambo wa Uwilingiyimana

    Mu kiganiro na IGIHE, Karamaga Thadée wari ufite ipeti rya Kaporali mu Ngabo za FAR, akaba yarakoraga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, ashinzwe gushyingura abasirikare bitabye Imana, yasobanuye ko gahunda yo kwica Uwilingiyimana yaterwaga n’uko atumvikanaga na Perezida ndetse n’abasirikare bakuru, kuko yari ashyigikiye ishyirwaho rya Leta ihuriweho n’ubwo abandi batari babishyigikiye.

    Yagize ati “Gahunda yo kwimica yatewe n’uko atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ntabwo abasirikare bakuru bari bamwishimiye, babonaga abangamiye umugambi wo kwica Abatutsi”.

    Yavuze ko nyuma yo kwicwa, yakiriye umurambo we “Muri icyo gitondo, bamuzanye mu mbangukiragutabara, bamuryamishije ku kamatora gashya, bari bamwambuye guhera ku myenda y’imbere asigarana umupira ufite amabara w’amaboko maremare ahandi hose ntacyo yambaye. Bari bamurashe amasasu abiri, iryo mu mutwe no ku ibere, bamuzanye akivirirana ari kumwe n’umugabo we”.

    Nyuma yo kumwakirana n’umugabo we bari bazanye mu modoka, Karamaga yasabwe n’umuyobozi we kumushyingura ako kanya, gusa ibi bimwanga mu nda.

    Ati “Minisitiri w’intebe ni umuntu ukomeye, uba uzwi nk’Isi yose, rero nagize umutimanama, nkavuga nti ‘umuntu uzwi gutya kugira ngo afatwe ashyingurwe [mu buryo budakwiye], ibintu bishobora kuzankururira ishyano”.

    Karamaga nibwo yafashe icyemezo cyo guhindura ikipe yakoreshaga, iyari bukore nijoro ayishyira ku manywa mu gihe iyo ku manywa yayishyize nijoro, kugira ngo hatagira umenya ibyo ari guteganya akaba yamuvamo.

    Ibi byakozwe kandi mu gihe Karamaga yari yasabye umuyobozi we ko yaza gushyingura Uwilingiyimana ku mugoroba saa Munani, byose kugira ngo abone uko ategura uburyo bwiza bwo guhisha umurambo we.

    Yagize ati “Tukimara kuva ku buruhukiro, nagiye ku isanduku nari namushyizemo, nyinjiza munsi y’ameza ndamuhisha, noneho nkurura indi sanduku yarimo imirambo y’abasirikare, aba ari yo nerekana ko tugiye kumushyingura n’umugabo we”.

    Karamaga afite urwibutso kuri Uwilingiyimana. Ati “Yangaga akarengane, akanga ivangura, yaraciye politiki y’iringaniza, bigatuma bamwanga bavuga ko asuzugura Perezida Habyarimana”.

    Ku rundi ruhande, urugamba rwari rukomeje ndetse rugeze mu mahina, kuko ingabo za FPR zari zateye ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Mu guhunga, Karamaga avuga ko yasize yanditse ku mva ya Uwilingiyimana kugira ngo n’abandi bazayisanga bazamumenye, banamushyingure mu cyubahiro.

    Iki gikorwa cya Karamaga, cyashimishije umuryango wasigaye wa Uwilingiyimana, kuko umukobwa we Umuhoza Marie Christine, yavuze ko “Uwo musaza akwiye gushimirwa ibikorwa yakoze, kuba yaramenye umurambo w’umubyeyi wanjye”.

    Inshamake y’ubuzima bwa Agathe Uwilingiyimana

    Agathe Uwilingiyimana, yavutse ku wa 23 Gicurasi 1953, avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

    Amaze gutsinda ikizamini cya Leta cy’ amashuri abanza, yagiye kwiga mu ishuri rya Lycée Notre Dame Des Citeaux. Mu 1976, yahawe impamyabumenyi mu mibare n’ubutabire, ahita agirwa umwarimu w’imibare muri Ecole Sociale de Butare.

    Muri uwo mwaka kandi, yasezeranye na Barahira Ignace bari bariganye, baza kubyarana abana bane.

    Mu 1983, ubwo Uwilingiyimana yari afite imyaka 30 y’ amavuko, yabaye umwarimu w’imibare n’ubutabire muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.

    Mu 1986, Uwilingiyimana yashinze koperative yo kuzigama no kuguriza mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga, ibi bikaba byaramuteye gushimwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, maze yoherezwa gukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu 1989.

    Mu 1992 yinjiye mi ishyaka riharanira Demorakasi (MDR) ritavugaga rumwe na Leta. Nyuma y’amezi ane, yahise agirwa Minisitiri w’Uburezi na Dr. Nsengiyaremye Dismas wari Minisitiri w’Intebe, nyuma y’imishyikirano hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atanu ataravugaga rumwe na Leta.

    Ari ku buyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, Uwilingiyimana yibukirwa cyane ku buryo yakuyeho politiki y’iringaniza rishingiye ku moko ryabaga mu mashuri, ibi bikaba byaratumye yangwa na benshi mu bayobozi bari bafite ingengabitekerezo y’ amacakubiri.

    Ku itariki 17 Nyakanga 1993, nyuma y’inama hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Uwiringiyimana yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore mu Rwanda, asimbuye Dr. Nsengimana wari Minisitiri w’Intebe.

    Perezida Habyarimana yatoranyije Uwilingiyimana ngo abe Minisitiri w’Intebe kuko yumvaga azajya amuvugiramo, n’ubwo batari basanzwe bumvikana na mbere y’igihe. Ibi ariko si ko byagenze kuko Uwilingiyimana yakunze kwihagararaho, ndetse akaba yarigeze kubuza Habyarimana kumwita ’umugore’, kuko ’atari umugore we’.

    Kugeza ubu, Uwilingiyimana abarwa nk’umwe mu ntwari z’u Rwanda, bitewe n’uruhare yagize mu kurwanya ikibi mu bihe byari bikomeye.

    Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe, yari umwe mu barwanya akarengane mu Rwanda, ndetse ntavuge rumwe na Perezida Habyarimana

    Uwilingiyimana yari umubyeyi w’abana bane, akaba yari azwi ku rugwiro yagiraga

  • Nyanza: Nyuma y’amasaha arenga 24, abagabo babiri baguye mu musarani bakuwemo bapfuye –

    Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w’imyaka 37 y’amavuko na Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko.

    Ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira ariko kubakuramo birananirana kuko uwo mwobo baguyemo ari muremure kandi urimo umwanda dore ko wahoze ukoreshwa nk’umusarani.

    Inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bamaze amasaha menshi bagerageza kubakuramo ariko kuri uyu wa Gatanu bwira batabibashije, basubika igikorwa biyemeza kugisubukura kuri uyu Gatandatu mu gitondo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 ahagana 11:30 ni bwo uwa mbere bamukuyemo bakoresheje uburyo bwo gusuka amazi muri uwo mwobo, bari babanje gukuramo umwanda wose.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko byabasabye kubanza gukura umwanda wose muri uwo mwobo, barangije basukamo amazi yuzuye kugira ngo imirambo irerembe hejuru.

    Ati “Twashyize amazi mu mwobo kugira ngo barerembe. Imodoka ya RIB igiye gutwara imirambo yabo kwa muganga.”

    Tuyizere Xavier apfuye asize abana batatu naho Mayira Thierry yari ingaragu.

    Inkuru wasoma: Nyanza: Abagabo babiri baguye mu cyobo cy’umusarane bagiye kuviduramo ifumbire

    Uyu mwobo abagabo baguyemo umaze igihe ukoreshwa nk’umusarane

    Bakuwe muri uyu mwobo bapfuye nyuma y’amasaha arenga 26

    [email protected]


  • Umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB yeguye –

    Bivugwa ko uyu muyobozi yamaze gushyikiriza ubwegure bwe Musenyeri Nzakamwita Servilien usanzwe ahagarariye iyi kaminuza mu mategeko.

    Musenyeri Nzakamwita yabwiye IGIHE ko hashize ibyumweru birenga bibiri yakiriye ubwegure bwa Dr Ndahayo ariko ko atarabushyikiriza abanyamuryango.

    Ati “Nibyo yarabunshyikirije hashize ibyumweru nka bibiri cyangwa bitatu, ntabwo ubwegure bwe ndabushyikiriza inama ya bene ikigo, yabonye indi mirimo, n’ubundi yari yarabitubwiye ko ashobora kuzahabwa indi mirimo ariko ko igihe atarayihabwa yadufasha.”

    Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ubu uyu muyobozi ariwe ukiri kuyobora iyi kaminuza ariko ko yabateguje ko vuba aha azagenda akaba ari nayo mpamvu bari gushakisha undi muyobozi wazamusimbura mu minsi ya vuba.

    Musenyeri Nzakamwita yavuze ko kandi uyu muyobozi ateguye kubera impamvu runaka nkuko byavugwaga ahubwo ko ari indi mirimo yahawe na leta bikaba ngombwa ko asezera. Yavuze ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazatumizwa inama y’abanyamuryango kugira ngo bemeze ubwegure bwe banashyireho undi muyobozi mushya.

    Yavuze ko uwari Umuyobozi w’iyi Kaminuza yari umukorerabushake ngo kuko n’ubundi asanzwe ari umunyamuryango wari waremeye kubafasha ubwo hakurwagaho abayobozi bayiyoboraga mu mpera z’umwaka wa 2019.

    Dr Ndahayo yagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza ya UTAB tariki ya 16 Gashyantare 2020, asimbuye undi w’agateganyo witwa Dr Niyonzima Eliezer wari washyizweho nyuma y’inkundura y’ibibazo byagaragaraga muri iyi Kaminuza yayoborwaga na Prof Nyombayire.

    Kaminuza ya UTAB yashinzwe n’abakomoka i Gicumbi