Tag: featured

  • YouTube n’imbuga nkoranyambaga mu bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside –

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 11 Mata 2021, mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kitabiriwe n’umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Cleophas Barore, nyiri Isango star na Isango TV, Mugabo Justin ndetse na Mbonimana Silas wakoze kuri Radiyo Rwanda na Radiyo Muhabura n’Umunyamakurukazi, Solange Ayanone.

    Iki kiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare itangazamakuru ryagize mu gucengeza politike y’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’uko ryashishikarije abantu gukora Jenoside.

    Mu bitangazamakuru byashyizwe mu majwi mu kugendera kuri iyi gahunda yari igamije gucamo Abanyarwanda ibice harimo Radiyo Rwanda yabikoraga kuko ariwo murongo Leta yari yarayihaye, Kangura na Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM).

    Barore yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyamakuru byari byaragize uruhare mu kubiba urwango byafunzwe ibindi bihindura umurongo, mu gihe abanyamakuru bamwe bahunze, abatari baragize icyo bakora kibi baguma mu gihugu.

    Ati “Jenoside imaze guhagarikwa igice kitari gito cy’itangazamakuru cyari cyarabaye aha cyaragiye, ibinyamakuru bimwe birazima, bizimijwe n’uko byari byarayobotse umurongo w’amacakubiri wivangura, w’ingengabitekerezo ya Jenoside nta Kangura ntiyongeye gusohoka nyuma y’uko Jenoside ihagaze iyo yaragiye ndetse na RTLM.”

    Barore yavuze ko hari ibitangazamakuru bimwe byahisemo guhindura amazina binafata umurongo mushya ujya n’icyerekezo gishya cy’igihugu.

    Ati “Imvaho yarongeye irandika ariko yitwa IMVAHO Nshya urumva byari ukwitandukanya n’amateka yatambutse la Nouvelle yitwa La nouvelle relève. Itangazamakuru ryakomerejeho ariko rifata noneho ikindi cyerekezo icyari Orinfor icyo gihe cyafashe umurongo mushya wa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Uretse kuba ibitangamazamakuru byarahinduye umurongo, Barore yavuze ko n’indirimbo zimakazaga ivangura zitongeye gutambutswa kuri radiyo.

    Nyuma yo guhindura umurongo, ibi bitangazamakuru byatangiye kugira uruhare mu kubaka no kunga Abanyarwanda, kugeza nubwo nyuma hagiye havuka televiziyo na radiyo nshya nabyo bigakomereza muri uwo murongo wo kubaka Abanyarwanda.

    YouTube n’imbuga nkoranyambaga biracyari imbogamizi

    Nubwo hashyizweho amategeko agenga itangazamakuru, hafi ya byose bigafata umurongo ugamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda, abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko iyi ntego nshya y’itangazamakuru irogowa n’ibiganiro binyuzwa kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga.

    Umunyamakuru Richard Kwizera yavuze ko kuri uyu munsi hari abantu benshi basigaye bamenya amakuru binyuze kuri YouTube ari nayo mpamvu isigaye inifashishwa n’abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Muri iki gihe tuzi ko haje imbugankoranyambaga WhatsApp, Facebook, Twitter na Instagram burya na YouTube nayo irimo. Muri iki gihe abantu bafite telefone zigezweho iyo YouTube biroroshye rero kuyikoresha aho waba uri hose. Ni urubuga rugenda rutera imbere aho buri munsi abantu barukuraho amakuru.”

    “YouTube ni urubuga abantu benshi cyane cyane abahakana n’abapfobya Jenoside bifashisha mu kunyuzamo amakuru y’ibihuha cyane cyane nk’abantu baba hanze y’igihugu. Uru rubuga rero ubona muri iki gihe arirwo banyuzamo ibitekerezo byabo, amagambo mabi y’urwango ndetse n’andi makuru atandukanye yo gupfobya Jenoside.”

    Mu bituma YouTube ngo isigaye yifashishwa cyane n’aapfobya Jenoside harimo ko bigoye gutahura abanyuzaho ubutumwa ndetse ikaba nta mategeko igira igenderaho ku bijyanye no gupfobya.

    Barore yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko ubu buryo bushya bwo kugeza amakuru ku bantu bwayobya benshi, abantu bakwiye kumenya gutoranya ibyiza bakwiye kureba ibindi bakabyihorera.

    Muri iki kiganiro byagaragajwe ko YouTube n’imbugankoranyambaga bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru ryo mu Rwanda wo kutarangwa n’amoko

  • Nyagatare: Guverineri Gasana yaburiye abayobozi bakingira ikibaba abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge –

    Yabigarutseho mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021, aho ari kumwe n’abagize inama itaguye y’umutekano y’Intara y’Iburasirazuba, bari kuganira n’abo mu nzego z’ibanze mu Mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyagatare ikora ku mupaka ariyo Kiyombe, Karama, Rwempasha,Musheri, Matimba na Tabagwe.

    Muri uru ruzinduko, aba bayobozi basuye ibikorwa by’iterambere ndetse banagirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego z’ibanze zegereye abaturage mu byiciro bitandukanye.

    Guverineri Gasana yavuze ko baganiriye n’abayobozi batandukanye kugira ngo barebere hamwe uburyo ibibazo biri ku mupaka birimo magendu, ibiyobyabwenge bishobora gucika biciye mu bukangurambaga bakora.

    Ati “ Ibyo turimo kumvikana aha ni ukuzamura imyumvire no kwihutisha amakuru kugira ngo tuyasangire ku gihe cyangombwa bidufashe gutabara dufate abantu binjiza magendu mu gihugu.”

    Guverineri Gasana yavuze ko Leta yubatse ibikorwaremezo bitandukanye hafi y’umupaka ku kigero cya 97% mu bikorwa byahubatswe birimo amashuri, amavuriro, imihanda, amazi, amasoko ndetse n’ibindi bitandukanye akaba ngo ariyo mpamvu abahaturiye bakwiriye kwiteza imbere bakava mu bikorwa bya magendu.

    Yabwiye abaturage ko Perezida Paul Kagame yifuza ko u Rwanda rugira umuturage utekanye, umuturage ufite amahirwe angana, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.

    Yashimiye abaturage ku ntera bamaze kugeraho mu iterambere, abasaba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikigaragara.

    Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali, Maj. Gen Mubaraka Muganga basabye abaturage kwirinda ibyaha birimo ibiyobyabwenge, magendu, amakimbirane mu miryango, kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi.

    Muri uru ruzinduko abo mu nzego z’ibanze bagaragarije aba bayobozi ko amavuriro y’ibanze bubakiwe hakiri ibikoresho byinshi biburamo basabwa kubyegereza kugira ngo bibarinde gukora ingendo ndende bajya kwaka serivisi zimwe na zimwe ahandi.

    Guverineri Gasana yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuba maso bakirinda abambutsa magendu

    Abaturage basabwe kwirinda ibyaha, bubahiriza ibyo amategeko ateganya

    CP Emmanuel Hatari yasabye abaturage kwirinda ibyaha byatuma bafungwa

  • Abanyamakuru basabwe imbaraga mu kumenya itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mata 2021.

    Yitabiriwe n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Imbuto Foundation, Avega Agahozo, CERULAR, Ambasade ya Amerika n’iya Suède mu Rwanda n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru binyuranye.

    Mu kiganiro cye, Gérard Ntashamaje wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yavuze ko itangazamakuru rifite inshingano zo gutana amakuru y’ukuri by’umwihariko abarikora bakirinda kuyobya ababakurikira.

    Yakomeje avuga ko itangazamakuru rigomba kumenya itegeko rirebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryashyizweho mu mwaka wa 2018.

    Ati “Abanyamakuru nibasobanukirwa neza n’itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bizabafasha kwirinda kugwa mu cyaha kuko uhamwe nacyo ahanwa.’’

    Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

    Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

    Ntashamaje yavuze ko abanyamakuru b’iki gihe bagomba no gusoma amateka ya Jenoside kugira ngo batangaze amakuru ya nyayo mu baturage kandi bagire uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Twizeyimana Albert Baudouin wari uhagarariye Umuryango PAX PRESS yavuze ko abanyamakuru bamwe badashyira ingufu mu gukusanya amakuru bayakuye ku isooko ahubwo bakunze kurangwa n’ubunebwe bwo kuyakura mu binyamakuru byo kuri internet.

    Ati “Ibi bishobora gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside. Abanyamakuru bo mu Rwanda bakwiriye kwitondera gutangaza inkuru ziva mu bitangazamakuru mpuzamahanga kuko akenshi muri zo ziba zibogamye.’’

    Twizeyimana yavuze ko hakenewe kugira integanyanyigisho yihariye yerekana amagambo akwiye gukoreshwa n’amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agomba gukumirwa.

    Iki kiganiro cyabaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

    Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi itatu ya mbere hatangiye ibikorwa byo kwibuka, nibura abantu 18 bafashwe n’inzego zibishinzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu Bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172.

    Gérard Ntashamaje wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yavuze ko itangazamakuru rigomba kumenya itegeko rirebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside

    Twizeyimana Albert Baudouin wari uhagarariye Umuryango PAX PRESS yavuze ko hakenewe integanyanyigisho yihariye yerekana amagambo akwiye gukoreshwa n’arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agomba gukumirwa

  • Kigali: Babangamiwe n’abasengera abantu mu nzira basakuza –

    Bamwe muri aba baturage bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Quartier Matheus, hafi y’inyubako ya T2000 na Nyabugogo, bavuga ko aba bantu basengera babangamye kuko batangira abantu mu muhanda kandi bagasakuza cyane.

    Uwitwa Masumbuko Omar yagize ati “ Leta nidufashe idukurireho aba bantu badukanye ingeso yo kujya basengera ahantu hose babonye. Uzi ko umuntu aza akakwegera agahita atangira kagusengera yigize umuhanuzi ukomeye.”

    Umugwaneza Alice ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza, we yavuze ko yatunguwe n’uburyo yahuye n’umugore uri gusengera mu nzira akamubwira ibizamubaho mu gihe kiri imbere.

    Ati “Nakubwra se ko yambwiye iki ko ahubwo yaje akavuga ibintu ngo bizambaho ngo uburyo nzabaho neza, noneho akaza kwibeshya akavuga n’ibyambayeho nkumva bitandukanye na kure n’ubuzima naciyemo.”

    Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zagakwiye gukangurira aba bantu basengera mu nzira kujya babikorera mu nsengero.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge,Mukandahiro Hidayat yavuze ko abo bantu basengera mu nzira hari hashize igihe babaciye mu mujyi.

    Ati “ Iyo kibazo ntabwo cyari giherutse ariko ubwo tubimenye reka tubikurikirane tubafate tubaganirize kuko gusengera umuntu usakuriza abandi ntibyemewe.”

    Mu bihe bitandukanye Umujyi wa Kigali wagiye ushyiraho ingamba zigamije kubungabunga umutekano w’abawutuye zirimo gufunga insengero n’utubyiniro bidafite uburyo bwo gufata urusaku, hakaba hibazwa impamvu nta gikorwa ngo aba bantu basengera mu mihanda nabo bafatirwe ibyemezo.

    Mu bice bitandukanye bya Kigali hasigaye hakunze kugaragara abantu bagenda basengera abandi mu muhanda, ibintu bamwe mu bawukoreramo bavuga ko bibangamira

    Abatuye Umujyi wa Kigali barasaba ko hagira igikorwa ngo aba bantu bacike kuri iyi ngeso badukanye

  • U Rwanda rwihanganishije Abongereza bapfushije umugabo w’Umwamikazi Elizabeth II –

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021, nibwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace yatangaje ko Igikomangoma Prince yitabye Imana.

    Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yashyize hanze ku wa 10 Mata, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’amakuru y’urupfu rw’Umugabo w’Umwamikazi Elizabeth.

    Iti “Guverinoma y’u Rwanda iri mu gahinda gakomeye ku bwo kumenya amakuru y’urupfu rw’Igikomangoma, Philip, umugabo w’Umwamikazi, Elizabeth II.”

    “Guverinoma y’u Rwanda irihanganisha Guverinoma n’abaturage b’Ubwami bw’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru by’umwihariko umuryango w’ibwami ndetse ikabizeza kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.”

    Nyuma y’amakuru y’urupfu rw’Igikomangoma Philip wari ufite imyaka 99, ibihugu byinshi n’abayobozi batandukanye bakomeje kugenda bihanganisha u Bwongereza n’Umwamikazi Elizabeth II.

    Mu bayobozi bageneye Abongereza ubutumwa bw’ihumure harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, Barack Obama wahoze ayobora iki gihugu na Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin.

    Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II ari kumwe n’umugabo we, Igikomangoma Philip mbere y’uko yitaba Imana

  • Polisi yaburiye abahinduye ingo zabo insengero birengagije ubukana bwa Covid-19 –

    Bamwe mu bayoboke b’amadini atandukanye bagiye bafatirwa mu cyuho na Polisi basengera ahatemewe, bagiye bagaragaza ko barenze ku mabwiriza babizi, bamwe bakavuga ko batazasubira abandi bakinangira.

    Uwitwa Sibomana Eric wafatanwe n’abandi bari gusengera mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Kimisagara, yemeye amakosa ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati “Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo. Turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.”

    Karengera Jean Bosco we yavuze ko nta bwoba baba bafite bwo kwandura Covid-19 kuko ngo baba bari kumwe na Yesu.

    Ati “Turabizi ko bibujijwe ariko nta bwoba tuba dufite bwo kwandura Covid-19 kuko Yesu yavuze ngo aho nzaba ndi nzaba ndi kumwe namwe kandi nzabarinda ibyago n’amakuba bibasha kubageraho , rero no mu byago n’iyo ndwara irimo.”

    Mu kiganiro IGIHE yaginye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yongeye gusaba abayoboke b’amatorero kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bajya gusengera ahatemewe.

    CP Kabera yavuze ko Polisi itazahwema guhana abarenga kuri ayo mabwiriza.

    Ati “ Twababwira y’uko abasenga nibasenge mu buryo bwemewe, insengero ziremewe imibare ijyamo irazwi ku nsengero zujuje ibyangombwa zikemererwa kugira ngo zikore n’izitari zabyuzuza zizemererwa zikore nk’izindi ariko ntabwo bagomba guhindura ingo zabo insengero.”

    Kugeza kuwa Gatandatu tariki 10 Mata 2021, umubare w’abantu bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ni 23.343 barimo 21.072 bakize, 1.957 bakirwaye na 314 bapfuye.

    Aba baherutse gufatirwa mu karere ka Burera basengera mu rugo rw’umuturage bitemewe, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Musanze: Baratabaza kubera ubuzima bushaririye nyuma yo gukurwa mu kigo cy’imfubyi –

    Aba bana bahoze barererwa mu Kigo cya Caritas Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuko batagiraga imiryango bakomokamo izwi, baje gutuzwa mu Mudugudu wa Susa aho bavuga ko bugarijwe n’ibibazo by’imibereho kuko kuva batuzwa aho nta kindi kintu bigeze bongera gufashwa ndetse bakaba badafite n’uburenganzira ku nzu batujwemo nazo zituzuye ubona ko kuri ubu zangiritse cyane.

    Uwiringiyimana Théogène ni umwe muri bo, yavuze ko ubuzima babayemo burimo no guhabwa akato kuko iyo hagize ikintu kibura muri aka gace batuyemo, usanga babyitirira aba bana ngo nibo biba kuri uwo musozi.

    Yagize: “Uwagira ngo ubuyobozi bugere hano burebe uburyo turya, turyama n’uburyo twibereho nk’inyamaswa, turara hasi muri aya mazu mubona namwe atuzuye mu bitaka. Batuzanye hano ari nko kutujugunya, urabona izi nzu nta plafond ibamo ku buryo unyuze hejura ugwa mu nzu y’umuturanyi kuko zifatanye. Ntitugira akazi kurya ni ikibazo hari n’ubwo tuburara , ibi byose rero ni intandaro yo kuba dufatwa nk’abajura bo muri uyu mudugudu/

    “Iyo hibwe ikintu baza gusaka mu nzu zacu, twifuza rwose ko Caritas na Leta baza bakumva akababaro kacu kuko ntaho kujya handi dufite.”

    Sahoguteta Claude we yagize ati “Kuva twagezwa hano na Caritas mu 2013, nta funguro yaduhaye habe n’ikindi kintu na kimwe uretse kuhatugeza gusa, mbese ubuzima busanzwe tubayeho nabi kugeza n’ubwo hari mugenzi wacu witabye Imana ariko ugasanga ari inzara yazize.”

    “Iyaba twahabwaga amahirwe byibuze izi nzu zikatwandikwaho tugaheraho dushakisha ubuzima nk’abandi kuko n’iyo ubonye umugiraneza wayigusanira ntibikunda kuko ngo zifite bene zo, twibaza ibyacu bikatuyobera kuko mu buzima nanjye sinzi iyo naturutse kuko nta muntu wo mu muryango wacu n’umwe nzi.”

    Yakomeje avuga ko mu bibazo bibangamiye harimo no kuba batagira ubwisungane mu kwivuza no gufatwa nk’abatari abantu bitirirwa n’ibibi batakoze agasaba ko izi nzu zabandikwaho.

    Ati “Turiho mu buzima bubi iyo turwaye twinywera imiravumba kuko nta mituweli tugira, umusozi wose ntidufatwa nk’abantu bafite uburenganzira kuko iyo hari icyabuze nitwe byitirirwa bakaza no kudusaka, ikibazo cyacu kirazwi, kuva mu mudugudu kugera ku ntara. Twifuza ko izi nzu zatwandikwaho natwe tugatuzwa nk’abandi nk’uko Leta isanzwe ifasha abantu batishoboye kuko ubu dufatwa nk’abatujwe kandi ari nk’icumbi naryo ridashinga.”

    Abaturanyi b’aba bana nabo bahamya ko babayeho nabi bakabasabira ko bakwiye gufashwa muri ibi bibazo bafite.

    Dusabimana Beatrice yagize ati “Iyo urebye imibereho y’aba bana usanga ibabaje cyane kuko barabazanye babashyira aho gusa. Muri bo nta n’uzi niba agira umuryango, iyo hatobowe inzu y’umuntu usanga bavuga ngo ni ba bana kuko batagira ubitayeho. Inzu babamo urabona na we ko zubatswe nabi, zarasondetswe zikwiye kuvugururwa ndetse bakanazibaha kuko natwe aha turi twaratujwe.”

    Ubuyobozi bwa Caritas Diyoseze ya Ruhengeri bwo buvuga ko aba bana bakuwe mu kigo barererwagamo biturutse kuri gahunda ya Leta y’uko abana bose barererwa mu miryango, bakubakirwa inzu mu kibanza bari bahawe n’Akarere ka Musanze ariko inzu bubakiwe ntibazihabwa kuko zizakomeza kwifashishwa mu gihe haba habonetse abandi bantu batishoboye bo kwitabwaho.

    Ku kijyanye no kuvugurura izo nzu, ngo bazavugana n’Akarere barebe uko zavugururwa bigendeye ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi kuko aho naho ari mu mbago z’Umujyi wa Musanze.

    Umukozi wa Cartias Diyoseze ya Ruhengeri ukuriye ishami ry’ubutabazi,Bazasekabaruhe Jean Damascene yagize ati “Dushingiye kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo muri 2011, aho buri mwana agomba kugira umuryango arererwamo, nibwo bariya bana bavuye mu kigo barererwagamo tujya kububakira muri Susa. Twagerageje kubafasha mu kubabonera ibyo kurya, kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi ariko nabyo byaje guhagarara kuko twabigishije imyuga ngo nabo bagerageze gushaka imirimo bakore.”

    “Ntabwo rero twakomeza kubafasha kuko bamaze gukura ariko iyo hagize ugira ikibazo cyihariye araza tukamufasha nk’abandi bose bafashwa na Caritas. Ku byerekeye gusana ziriya nzu byo bisaba ko tubanza kwegera Akarere tukareba igishushanyo mbonera , tukabona kuhavugurura. Ubu turi gushaka icyangombwa cya buriya butaka , ikindi ni uko umwana wese uri muri iriya nzu atagomba kumva ko ari iye kuko iyo ageze mu gihe cyo gushaka ashaka aho kuba kuko ziriya nzu zishobora kuzifashishwa mu gihe haba habonetse abandi bantu bigaragara ko batishoboye kurusha abandi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ikibazo cy’abo bana bakizi, yemeza ko ku bufatanye na Caritas Diyosezi ya Ruhengeri bagiye kubegera bakareba uburyo bagikemura.

    Aba bana bavuga ko kuva batuzwa hano babayeho nabi

    Mu byo basaba harimo n’uko izi nzu babamo bafashwa kuzisana

    Meya w’Akarere ka Musanze yavuze ko bagiye gufatanya na Caritas kugira ngo aba bana bafashwe

  • Biciwe mu nsengero: Isomo amadini n’amatorero yigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ni ikimwaro gikomeye ku madini, ni ipfunwe ku banyamadini. Kugeza uyu munsi, hari abantu bigora kwiyumvisha uburyo amadini n’amatorero yemeye kuba igikoresho cy’ubuyobozi bubi, akemera kwigisha inyigisho z’amacakubiri n’ivanguramoko kugeza ubwo abayoboraga iyo miryango Nyobokamana n’abayibarizwagamo bahindukiranye abo basenganaga bakabica babaziza uko Imana yabaremye.

    Ubusanzwe mu muco w’Abanyarwanda cyangwa ahandi bemera Imana, bafataga urusengero nk’inzu ubwoko bw’Imana buhuriramo bugiye kuyisaba, kuyiramya, kuyisingiza no kuyishimira. Barufataga kandi nk’ahantu hera, ntavogerwa kandi hashinganywe.

    Ni byo koko kuko n’ubundi Urusengero cyangwa Ingoro y’Imana, nayo ubwayo irabyivugira mu gitabo cyayo cya Bibiliya ko babiri cyangwa batatu, iyo bateranye bavuga izina ryayo iba iri kumwe nabo.

    Igikomeye kandi giteye agahinda ni uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari insengero nyinshi abakirisitu bagiye bahungiramo bikarangira biciwemo, hamwe na hamwe amabwiriza agatangwa n’abayoboraga izo nsengero [Abapadiri cyangwa Abapasiteri].

    Ni icyasha ku madini n’amatorero

    Mu 2016, nibwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yemeye ku mugaragaro ko abihaye Imana n’abakiristo bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ibisabira imbabazi.

    Mu buryo bweruye, babinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi ba diyosezi zose zo mu Rwanda, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ivuga ko nubwo ntawe yatumye kugira nabi, basabye imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihaye Imana, n’abakristu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi kandi ni uko byagenze kuri ADEPR kuko nayo muri Mata 2016, yasabye imbabazi ku bw’uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    IGIHE yaganiriye n’Abayobozi b’amwe mu madini n’amatorero by’umwihariko Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali muri Kiliziya Gatolika, Antoine Cardinal Kambanda ndetse n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Pasiteri Ndayizeye Isaie.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndetse n’ibyago bikomeye ariko bikaba akarusho kuko yakozwe n’Abanyarwanda barimo n’Abakirisitu.

    Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni amahano akomeye, ni ibyago bikomeye. Ikibabaje rero ni uko yakozwe n’Abanyarwanda barimo n’abakirisitu, ibyo biratubabaza […], ibintu byabaye mu Rwanda bitabaye impuhwe z’Imana naho ubundi birenze urugero.”

    Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu natwe muri iki gihe kimwe n’abandi Banyarwanda tuba turi mu cyunamo tunasenga ngo Imana ijye idutsindira inabi n’urwango kugira ngo tuve mu rupfu tujye mu buzima. Nibyo Umwami wacu Yezu Kirisitu yaje kutwigisha we wemeye akarengane n’urupfu kugira ngo yifatanye n’abo bose bazize icyo bari cyo, barenganye.”

    Cardinal Kambanda yavuze ko biba bibabaje kugira ngo umuntu abe yavutsa undi ubuzima ariko noneho by’umwihariko Umukirisitu uzi neza ko impano ikomeye Imana yahaye abari mu Isi ari ‘Ubuzima’.

    Ati “Amaraso y’inzirakarengane ni amarira agera ku Mana. Muri aka kanya tuboneraho no gukomeza abasigajwe iheruheru na Jenoside, tugasabira abazize Jenoside kugira ngo Imana ibakire mu mahoro.”

    Pasiteri Ndayizeye Isaie yavuze ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi byabayemo umubabaro mwinshi, abayikorewe banyura mu majoro y’umubabaro nta muntu ubabwira ngo bahumure.

    Yagize ati “Ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibihe byabayemo umubabaro mwinshi cyane ku barokotse kandi banyuze mu majoro, mu minsi myinshi nta muntu ubabwira komera cyangwa humura. Icyo tubabwira ni uko Kirisitu ari umwami w’ihumure kandi arabahumuriza.”

    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahinyuje cyane Ubukirisitu bw’Abanyarwanda kuko babaye ba ‘Yuda’ bakicana.

    Ati “Jenoside yagaragaje Ubukirisitu bwacu nk’Abanyarwanda uko bwanganaga n’aho bwari bushingiye. Yaratugerageje cyane nk’Abanyarwanda cyangwa n’abakirisitu. Abanyarwanda babaye ba Yuda baragambanirana kandi baricana.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere numva dukwiye kwemera ko twaguye rwose pe, noneho twakwemera ko twaguye tukica umwana w’Imana. Urumva ko twahemukiye bagenzi bacu ariko sibo twahemukiye gusa twahemukiye n’Imana.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi, isomo ku nyigisho zihabwa Abakirisitu

    By’umwihariko abayoboke ba Kiliziya Gatolika, Kwibuka bifite agaciro gakomeye mu kwemera kwabo kuko Nyagasani Yezu yabwiye intumwa kujya zimwibuka ari nawo muco wo kwibuka abavandimwe, inshuti n’indi miryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

    Cardinal Kambanda yavuze ko inyigisho zikwiye gutangwa zigomba kwigisha abantu urukundo, kwirinda icyacamo ibice abantu.

    Yagize ati “Inyigisho zikwiye ubu ni ukwirinda icyacamo ibice abantu, isano yacu niyo ikomeye kurusha ibidutandukanya kandi n’ibyo tudahuje ni ubukungu, ariko nk’uko Bikiramariya w’i Kibeho yabivuze turi indabo. Ubwiza bw’indabo ni uko ziba zidasa zose zivanze, natwe rero abantu bose nibo bashobora kuba umuntu umwe.”

    “Ubudasa bwacu ni ubwiza kandi ni imbaraga zacu. Pawulo Mutagatifu abivuga neza, agatanga urugero rw’umubiri ufite ibice byinshi ariko ubwinshi bw’ibyo bice nizo mbaraga z’umubiri.”

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abanyamadini bakwiriye guhindura imyigishirize, bakigisha inyigisho zihindura abantu.

    Ati “Nk’amatorero dukwiye kwibaza ngo ese inyigisho zigishijwe zahinduye abenyetorero abigishwa ba Kirisitu cyangwa zagiye zibahindura abayoboke b’amadini n’amatorero? Rero amasomo dukwiye gukuramo, ni ayo kwita cyane ku nyigisho zihindura abantu bakaba abigishwa ba Kirisitu.”

    “Kuko icyagaragaye ni uko icyo cyabuze muri kiriya gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Rero ni byiza kwibaza ku nyigisho zigishwa uyu munsi wa none, impinduka zizana mu buzima bw’Abanyetorero, uburyo babasha kwanga ikibi bagakora icyiza bidatewe n’ikibiherekeje.”

    Bishop Rusengo ati “Ni habeho kwihana, noneho Abakirisitu dufate inshingano zacu za Gikirisitu turebe mugenzi wacu tumubonemo ishusho y’Imana.”

    Kuva tariki 7 Mata 2021, Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni. Abayobora amadini n’amatorero basaba abayoboke n’Abanyarwanda muri rusange kurangwa n’imyitwarire iboneye kandi bagafata mu mugongo ababuze ababo.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahinyuje cyane Ubukirisitu bw’Abanyarwanda

    Cardinal Kambanda yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndetse n’ibyago bikomeye byagwiririye u Rwanda

    Pasiteri Ndayizeye Isaie Uvugira ADEPR yavuze ko umuryango nyarwanda wateshutse mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Urukungu rwakuranye n’amasaka ni yo mpamvu abantu biciwe mu nsengero- Ntazinda Marcel –

    Mu 1994, ubwo habaga Jenoside, abatutsi benshi bari kwicwa bazira uko bavutse, hari umubare munini wabo wahungiye mu nsengero, muri kiliziya no mu misigiti nk’ahantu hizewe bashobora kurokokera.

    Biragoye kwiyumvisha ko umuntu yasanga mugenzi we mu rusengero akamwica kandi barahahuriraga bagiye gusenga ndetse bamwe barakoranye imirimo yo mu rusengero itandukanye.

    Bitandukanye n’ibyo muri uwo mwaka, benshi bari bateze amakiriro muri za kiliziya, insengero n’ahandi hantu hambarizwa Imana, ariko ntibyababujije kwicwa urw’agashinyaguro.

    Mu kiganiro Umwanditsi w’imivugo akaba n’umukozi mu Kigo gishinzwe Ihererekanyamakuru ku myenda mu Rwanda (CRB), Ntazinda Marcel, yagiranye na shene ya Youtube ya SINAI TV, yavuze ko intandaro yo kwicwa kw’abatutsi bahungiye mu nsengero kandi bikozwe n’abari abakirisitu, byatewe n’uko urukungu rwakuranye n’amasaka, ni ukuvuga ko urwango rwabibwe kera.

    Ati “Buriya ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kera, ku buryo yamunze imitima y’Abanyarwanda. Iyo urebye ibikorwa bya mbere nko muri 1957, icyo gihe ubukirisitu bwari butarasakara. Abasakazaga ubukirisitu rero babwubakanaga ya ngengabitekerezo y’urwango, aho wasangaga umuntu azi ko ari umuhutu kuruta uko ari umukirisitu.”

    Yakomeje ati “Ibyo bintu ni nka rwa rukungu rukurana n’amasaka, byarakuranye noneho amasaka akagenda aganzwa n’urukungu, ugasanga amasaka yaragwingiye ariko wabireba ukabona byose biri mu murima.”

    Ntazinda yagereranyije amatorero y’icyo gihe n’umurima w’amasaka wuzuyemo urukungu. Uyu ni umugani Yezu yaciriye abantu bari bamuteze amatwi ariko icyo gihe ababwira ko bakwiye kureka urukungu rugakurana n’amasaka.

    Ati “Mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa, mu isarura nzabwira abasaruzi ntimubanze mutoranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.”

    Uwo mwuka utari mwiza wakomeje gututumba no mu matorero ya Gikirisito bigeze mu 1994 bihumira ku murari.

    Ntazinda yakomeje asobanura ko icyo gihe byari bikiri mu mitima yabo ariko biza kujya ahagaragara.

    Ati “Bigeze muri 1994 biba nk’ikirahure kirimo amazi yacayutse hasi harimo ibyondo. Niho ubona umupasiteri abantu bamuhungiragaho akababwira ati mwe muri Inyenzi, ukibaza niba ari wa wundi mwasenganaga ukumirwa. Abapadiri hari benshi babahungiragaho bakabagambanira kandi aribo babahaye ukarisitiya.”

    Ibintu byakomeje kuba bibi ku bahungiye mu nsengero bigera n’aho babanza guhabwa za Penetensiya [kwicuza ibyaha] ngo babone kwicwa ndetse abandi baranabatizwa.

    Kubona abahungiye mu nsengero barahiciwe ntihagire ubundi butabazi bahabwa bigaragaza ikimwaro gikomeye cyashyizwe ku madini ndetse hari n’abari abakozi b’Imana bijanditse muri Jenoside kandi bari bafite inshingano zo kwigisha urukundo.

    Amadini akwiye gusaba imbabazi

    Ntazinda Marcel asanga amatorero akwiye kwicara agasasa inzobe, akemera gusubira ku mateka y’ahahise mu rwego rwo kurushaho kubaka no komora inguma abarokotse Jenoside aho gutwikira amazi avanze n’imyanda.

    Ku wa 20 Ugushyingo 2016 nibwo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda hose hatambutse ibaruwa yasomwe nyuma yo gusoza misa isaba imbabazi ku byo abari abakozi ba Kiliziya bakoze muri Jenoside ariko no mu 2000 yari yarasabye imbabazi ku byakozwe n’abakirisitu bayo.

    Amwe mu magambo yari yanditsemo yagiraga ati “Mutubabarire kubera ibyaha by’urwango mu gihugu ndetse no kugera ku rwego rwo kwanga bagenzi bacu kubera ubwoko bwabo.”

    Ibi ariko byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu bayobozi basaba ko kiliziya yari ikwiye gusaba imbabazi ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside. Ku ruhande rwa kiliziya, nayo yashimangiye ko nubwo isaba imbabazi itazisaba nka kiliziya ahubwo ko izisabira abari abayoboke bayo ndetse n’abihaye Imana bijanditse muri Jenoside.

    Itorero rya ADEPR na ryo muri uwo mwaka, ryareruye risaba imbabazi ubwo uwari umuvugizi waryo Sibomana Jean yari ari mu Karere ka Ruhango. Yagize ati “Mutubabarire, mutubabarire mutubabarire.”

    Icyo gihe Sibomana yagaragaje ko hari abayoboke ba ADEPR n’abayobozi muri iri torero bijanditse mu kwica Abatutsi muri Jenoside ari nayo mpamvu agomba gusaba imbabazi kandi ko bitazongera kubaho.

    Biragoye kubona amatorero yerura ngo asabe imbabazi ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo inyigisho z’urwango zagejeje kuri Jenoside yatumye abasaga miliyoni imwe bicwa mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

    I Kibeho ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi, aho basaga ibihumbi 25 bari bahahungiye bizeye kurokoka

    Ntazinda Marcel yasabye amadini gusasa inzobe agasaba imbabazi ku ruhare yagize muri Jenoside

  • Rusizi: RIB yataye muri yombi abayobozi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa leta –

    Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n’umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.

    RIB yagize iti “Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.”

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.