Tag: featured

  • Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho nyamukuru mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarahitanye abasaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa, ni ikigaragaza ko yateguranywe ubuhanga bukomeye ndetse igategurwa mu ngeri zitandukanye.

    Umugambi mubisha wo kumaraho Abatutsi wateguwe kuva kera Abanyarwanda babibwamo urwango, ariko hibanzwe cyane ku rubyiruko mu gushaka imbaraga zizafasha kubarimbura.

    Mu gushaka uru rubyiruko, abateguye Jenoside bashakiye muri siporo n’imyidagaduro batangira kurubibamo kwanga Abatutsi, cyane cyane hibanzwe ku bakinnyi b’amakipe atandukanye.

    Urwango Abatutsi bagiriwe mu gice cya siporo n’imyidagaduro rugaragarira muri MIJEUMA, yari Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe (Ministère de la Jeunesse et du Mouvement associatif), ikaba yari ifite abakozi 544. Abatutsi bari 49 gusa bahwanye na 9% y’abakozi bose. 37 muri bo bishwe mu gihe cya Jenoside.

    Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Mata 2021 kigaruka ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho” mu gutegura umugambi wa Jenoside, hagaragajwe uburyo ivangura ryakozwe muri siporo n’imyidagaduro, ryakururiye rumwe mu rubyiruko kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uwahoze ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Senateri Uyisenga Charles, yavuze uburyo bajyaga babazwa abakinnyi bashyizwe mu makipe niba ari Abatutsi.

    Ati “Hari igihe twatanze Ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu 1992, bigiye ku muyobozi mukuru wa siporo [muri MIJEUMA] ati ntibyakunda iyi kipe irimo Abatutsi benshi, ibi abanyepolitiki ni bo babaga babifitemo uruhare.”

    Yakomeje agira ati “Ibi bigaragaza uruhare iyi minisiteri yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abayobozi bayo bashyize imbaraga nyinshi mu kubiba urwango nka Bikindi bamushyizemo imbaraga mu bihangano bye.”

    Minisiteri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yagaragaje urwango Abatutsi bagiye bagirirwa mu makipe atandukanye, atanga urugero rwa Mukura Victory Sports yakinishije umukinnyi witwaga Kayihura Camile, igafatirwa ibihano byo gukurwaho amanota 14.

    Ati “Mu bushakashatsi byagaragaye ko hari aho byabaye ngombwa ko Leta isa n’aho igiye mu makipe, cyangwa se ijya mu bakinnyi n’abafana kugira ngo ibumvishe ko noneho bagomba gukoresha cya gikoresho cya siporo mu bundi buryo bwo gusenya Abanyarwanda. Natanga urugero, mu bushakashatsi hari aho bavuze ko Mukura VS yigeze gukinisha umusore witwaga Camile Kayihura, noneho baza kubafatiraho umwanzuro wo kubambura amanota, bakuraho Mukura amanota 14, yari umusore wabaga inaha yaragiye kwiga mu Burundi, bavugaga ko ari inyenzi.”

    Yavuze kandi uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bahagarikiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe bagiye gukina muri Ethiopia, bashinjwa ko bari gushaka kujya mu Nkotanyi. Urundi rugero ni uburyo ubwo amakipe amwe yabaga yatsinze Panthères Noirs yari iya gisirikare, abafana bayo bakubitwaga n’abasirikare.

    Ibi byose bikubiye mu bushashatsi bwakozwe na Dr. Gakwenzire Philbert, wagaragaje urwango rwagiye rukorerwa Abatutsi mu mikino n’imyidagaduro itandukanye bikaba byaratumye no muri Jenoside bicwa.

    Yagize ati “Mu mikino no mu myidagaduro Abatutsi bagiye bangwa cyane aho abanyapolitiki bagiye bafata ibintu bikundwa n’abantu benshi bakabyifashisha mu gutegura Jenoside niho hafashwe siporo n’imyidagaduro.”

    Ibyo bikorwa byose bigaragaza ko urubyiruko rwashyizwemo ingengabitekerezo mbi ituma rwishora mu gukora Jenoside.

    Nyuma ya Jenoside, ibintu byarahindutse ahubwo urubyiruko rutozwa Ndi Umunyarwanda n’izindi ndangagaciro zituma rwibonamo Ubunyarwanda kurenza ibindi byose nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, wavuze ko kuri ubu urubyiruko ruri kwitabwaho mu buryo bwihariye kuko arirwo bukungu bw’igihugu.

    Ati “Leta y’ubumwe igitangira hashyizwe imbaraga nyinshi mu gutoza urubyiruko kuko niyo mizero yarwo, niho havuye kugarura itorero rukajyanwa kwiga indangagaciro z’Abanyarwanda kugira ngo bubake u Rwanda ruzira amacakubiri.”

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bigeze guhagarikirwa ku Kibuga cy’Indege i Kanombe bagiye gukina muri Ethiopia, bashinjwa ko bari gushaka kujya mu Nkotanyi

  • Muhanga: Umugabo ushinjwa gutega abantu abakatema akanabambura yafashwe, yatemye na Gitifu w’Akagari –

    Uwo mugabo ubusanzwe nta hantu abarizwa hazwi ariko abaturage bavuga ko yari afite umugore yinjiye mu Karere ka Nyanza.

    Yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga ahagana saa Cyenda z’amanywa ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021.

    Ashinjwa kuba yari amaze igihe yiba akanatega abaturage akabatema hanyuma akabambura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari amaze igihe ashakishwa kubera ibikorwa akora birimo gutega abantu akabatema ndetse akabambura ibyabo.

    Ati “Twari tumaze igihe tumushakisha kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi akora, noneho tukamubura kuko yabaga i Mpanga mu Karere ka Nyanza ahantu yakundaga kuba kuko hari umugore waho yinjiye.”

    Yakomeje avuga ko uwo mugabo avugwaho no gucuruza urumogi.

    Ati “Avugwaho no kugemura urumogi muri uyu Mujyi wa Muhanga. Twahanahanye amakuru kugira ngo niyongera kugaruka inaha azahite afatwa.’’

    Niyonzima avuga ko uwo mugabo yari aherutse gutega Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi akamutema ashaka kumwambura moto.

    Ati “Yamuteze mu gihe gishize ashaka kumwambura moto, ariko ntiyayimwambuye kuko hahise habaho gutabara. Yamutegeye inaha mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe. Yasize amutemye aramukomeretsa bikomeye ku buryo yajyanywe mu Bitaro bya Kanombe.”

    Uyu muyobozi yavuze ko mu Karere ka Muhanga hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by’urugomo n’ubwambuzi, yemeza ko uwo mugabo yafashwe nyuma y’abandi bagera kuri bane batawe muri yombi mu minsi ishize.

    Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

    Niyonzima yashimiye abaturage n’abanyerondo uruhare bagize mu gutahura uwo mugabo no kumutangaho amakuru kugeza igihe afatiwe.

    Yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi kugira ngo ibikorwa by’urugo, ubwambuzi, ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi bicike burundu.

    Ifoto yerekana kamwe mu duce twa Muhanga aho uyu mugabo yafatiwe

    [email protected]


  • Kuri Stade Amahoro hazubakwa urwibutso rwa Jenoside –

    Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 kigaruka ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho” mu gutegura umugambi wa Jenoside, Dr Gakwenzire Philbert wakoze Ubushashakatsi ku yahoze ari MIJEUMA, yavuze ko 75 % by’Abatutsi bayikoragamo bishwe muri Jenoside mu 1994.

    Yavuze ko mu bakozi 544 MIJEUMA yari ifite mbere ya Jenoside, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y’abakozi bose mu gihe 37 (bangana na 75%) bishwe muri Jenoside, 12 bararokoka.

    Dr Gakwenzire yikije kandi ku byo yatanze nk’ibyifuzo nama mu bushakashatsi yakoze kuri iyo Minisiteri, aho yasabye ko hakubakwa urwibutso rwa Jenoside kuri Stade Amahoro i Remera aho yakoreraga, rukandikwaho amazina y’Abatutsi bayikoragamo bishwe mu 1994.

    Ati “Mu bakozi 37 bazize Jenoside muri iyo yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe nta rwibutso rurajyaho, twari twatanze icyifuzo ko urwo rwibutso ruriho n’ayo mazina rwashyirwa kuri Stade Amahoro.”

    Yakomeje agira ati “Ariko na none kubera ko tuzi ko igihe kinini iriya Minisiteri yakundaga gukorera kuri Stade, tukibutsa ko atari ho icyicaro cyayo cyari kiri, ahubwo icyicaro cyayo cyari aho twita muri Quartier Commercial ubu ngubu [mu Mujyi rwagati], na byo twatanze icyifuzo ko iyo nzu yajyaho ikimenyetso nk’ahantu hacuriwe imigambi ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi kuko birazwi ko ariho mu kiruhuko ari ho itorero Irindiro rya [Simoni] Bikindi ryajyaga kwitoreza ryifashisha salle [icyumba mberabyombi] n’ubundi bushobozi Minisiteri yari ifite.”

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko urwo rwibutso ruzubakwa nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro ndetse rukazashyirwaho n’amazina y’aba-sportif bishwe muri Jenoside.

    Ati “Ni byo koko byagiye mu byasabwe ariko nk’uko tubizi, uyu munsi n’ahari Stade Amahoro hagiye gusanwa, hari ibikorwa bigiye kuhakorerwa, ni igitekerezo cyiza kandi twakiriye kigomba gushyirwa mu bikorwa, usibye gusa n’abari abakozi ba MIJEUMA, n’abari aba-sportif, n’abari mu mashyirahamwe cyangwa abari abafatanyabikorwa ba Minisiteri icyo gihe na bo babonewe amakuru bose bazajyaho.”

    Yakomeje agira ati “Ni igikorwa gihari giteganyijwe ariko tutavuga ngo kirakorwa uyu munsi kubera ko n’ubundi hateganywa kubakwa [urwibutso] hamaze kubakwa ibyateganyijwe [kuvugurura Stade Amahoro].”

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubushakashatsi bwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Amwe mu mateka ya MIJEUMA

    MIJEUMA yatangiye mu 1972, aho mbere yaho habagaho MINASODECO yari Minisiteri y’Imibereho myiza y’Abaturage na Minisiteri y’Ingabo yari ishinzwe Siporo n’Uburere Mboneragihugu by’umwihariko.

    Mu mpera za Werurwe 1994, MIJEUMA yari ifite abakozi 544. Muri aba bakozi, hari abakoreraga ku cyicaro cya minisiteri, abandi bagakorera kuri za Perefegitura, Su-Perefegitura na Komini no mu Bigo by’Amahugurwa y’Urubyiruko (CFJ) byari hirya no hino mu gihugu.

    Muri aba bakozi, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y’abakozi bose. Muri uyu mwaka, nta Mututsi n’umwe wari ukibarizwa mu mwanya w’ubuyobozi kubera umwuka mubi wa politiki. Muri aba bakozi, 37 (75%) ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 12 bararokoka.

    Mu 1994, MIJEUMA yari ifite amashami atatu ariyo: Ubuyobozi bukuru bushinzwe siporo n’imyidagaduro; Ubuyobozi bukuru bushinzwe amashyirahamwe n’Ubuyobozi bukuru bushinzwe Urubyiruko.

    Abaminisitiri bayoboye MIJEUMA harimo Kapiteni André Bizimana ( 1972-1973), Major Jean Népomuscène Munyandekwe (05-31/7/1973), Commandant Pierre Célestin Rwagafirita (1973-1975), Siméon Nteziryayo (1975-1979), Colonel Aloys Nsekalije (1979-1981), Félicien Gatabazi (1981-1982), Colonel BEM Augustin Ndindiriyimana (1982-1989) na Callixte Nzabonimana (1989-1994).

    Kuri Stade Amahoro hazubakwa urwibutso ruzandikwaho amazina y’Abatutsi bakoraga muri MIJEUMA bishwe kimwe n’abandi ba-sportifs bazize Jenoside mu 1994

    Dr. Gakwenzire Philbert wakoze ubushakashatsi yahoze ari MIJEUMA

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko urwibutso ruzubakwa nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro

  • YouTube n’imbuga nkoranyambaga mu bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside –

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 11 Mata 2021, mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kitabiriwe n’umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Cleophas Barore, nyiri Isango star na Isango TV, Mugabo Justin ndetse na Mbonimana Silas wakoze kuri Radiyo Rwanda na Radiyo Muhabura n’Umunyamakurukazi, Solange Ayanone.

    Iki kiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare itangazamakuru ryagize mu gucengeza politike y’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’uko ryashishikarije abantu gukora Jenoside.

    Mu bitangazamakuru byashyizwe mu majwi mu kugendera kuri iyi gahunda yari igamije gucamo Abanyarwanda ibice harimo Radiyo Rwanda yabikoraga kuko ariwo murongo Leta yari yarayihaye, Kangura na Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM).

    Barore yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibinyamakuru byari byaragize uruhare mu kubiba urwango byafunzwe ibindi bihindura umurongo, mu gihe abanyamakuru bamwe bahunze, abatari baragize icyo bakora kibi baguma mu gihugu.

    Ati “Jenoside imaze guhagarikwa igice kitari gito cy’itangazamakuru cyari cyarabaye aha cyaragiye, ibinyamakuru bimwe birazima, bizimijwe n’uko byari byarayobotse umurongo w’amacakubiri wivangura, w’ingengabitekerezo ya Jenoside nta Kangura ntiyongeye gusohoka nyuma y’uko Jenoside ihagaze iyo yaragiye ndetse na RTLM.”

    Barore yavuze ko hari ibitangazamakuru bimwe byahisemo guhindura amazina binafata umurongo mushya ujya n’icyerekezo gishya cy’igihugu.

    Ati “Imvaho yarongeye irandika ariko yitwa IMVAHO Nshya urumva byari ukwitandukanya n’amateka yatambutse la Nouvelle yitwa La nouvelle relève. Itangazamakuru ryakomerejeho ariko rifata noneho ikindi cyerekezo icyari Orinfor icyo gihe cyafashe umurongo mushya wa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Uretse kuba ibitangamazamakuru byarahinduye umurongo, Barore yavuze ko n’indirimbo zimakazaga ivangura zitongeye gutambutswa kuri radiyo.

    Nyuma yo guhindura umurongo, ibi bitangazamakuru byatangiye kugira uruhare mu kubaka no kunga Abanyarwanda, kugeza nubwo nyuma hagiye havuka televiziyo na radiyo nshya nabyo bigakomereza muri uwo murongo wo kubaka Abanyarwanda.

    YouTube n’imbuga nkoranyambaga biracyari imbogamizi

    Nubwo hashyizweho amategeko agenga itangazamakuru, hafi ya byose bigafata umurongo ugamije kubaka ubumwe mu Banyarwanda, abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko iyi ntego nshya y’itangazamakuru irogowa n’ibiganiro binyuzwa kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga.

    Umunyamakuru Richard Kwizera yavuze ko kuri uyu munsi hari abantu benshi basigaye bamenya amakuru binyuze kuri YouTube ari nayo mpamvu isigaye inifashishwa n’abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Muri iki gihe tuzi ko haje imbugankoranyambaga WhatsApp, Facebook, Twitter na Instagram burya na YouTube nayo irimo. Muri iki gihe abantu bafite telefone zigezweho iyo YouTube biroroshye rero kuyikoresha aho waba uri hose. Ni urubuga rugenda rutera imbere aho buri munsi abantu barukuraho amakuru.”

    “YouTube ni urubuga abantu benshi cyane cyane abahakana n’abapfobya Jenoside bifashisha mu kunyuzamo amakuru y’ibihuha cyane cyane nk’abantu baba hanze y’igihugu. Uru rubuga rero ubona muri iki gihe arirwo banyuzamo ibitekerezo byabo, amagambo mabi y’urwango ndetse n’andi makuru atandukanye yo gupfobya Jenoside.”

    Mu bituma YouTube ngo isigaye yifashishwa cyane n’aapfobya Jenoside harimo ko bigoye gutahura abanyuzaho ubutumwa ndetse ikaba nta mategeko igira igenderaho ku bijyanye no gupfobya.

    Barore yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko ubu buryo bushya bwo kugeza amakuru ku bantu bwayobya benshi, abantu bakwiye kumenya gutoranya ibyiza bakwiye kureba ibindi bakabyihorera.

    Muri iki kiganiro byagaragajwe ko YouTube n’imbugankoranyambaga bikibangamiye umurongo w’itangazamakuru ryo mu Rwanda wo kutarangwa n’amoko

  • Nyagatare: Guverineri Gasana yaburiye abayobozi bakingira ikibaba abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge –

    Yabigarutseho mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021, aho ari kumwe n’abagize inama itaguye y’umutekano y’Intara y’Iburasirazuba, bari kuganira n’abo mu nzego z’ibanze mu Mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyagatare ikora ku mupaka ariyo Kiyombe, Karama, Rwempasha,Musheri, Matimba na Tabagwe.

    Muri uru ruzinduko, aba bayobozi basuye ibikorwa by’iterambere ndetse banagirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego z’ibanze zegereye abaturage mu byiciro bitandukanye.

    Guverineri Gasana yavuze ko baganiriye n’abayobozi batandukanye kugira ngo barebere hamwe uburyo ibibazo biri ku mupaka birimo magendu, ibiyobyabwenge bishobora gucika biciye mu bukangurambaga bakora.

    Ati “ Ibyo turimo kumvikana aha ni ukuzamura imyumvire no kwihutisha amakuru kugira ngo tuyasangire ku gihe cyangombwa bidufashe gutabara dufate abantu binjiza magendu mu gihugu.”

    Guverineri Gasana yavuze ko Leta yubatse ibikorwaremezo bitandukanye hafi y’umupaka ku kigero cya 97% mu bikorwa byahubatswe birimo amashuri, amavuriro, imihanda, amazi, amasoko ndetse n’ibindi bitandukanye akaba ngo ariyo mpamvu abahaturiye bakwiriye kwiteza imbere bakava mu bikorwa bya magendu.

    Yabwiye abaturage ko Perezida Paul Kagame yifuza ko u Rwanda rugira umuturage utekanye, umuturage ufite amahirwe angana, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.

    Yashimiye abaturage ku ntera bamaze kugeraho mu iterambere, abasaba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikigaragara.

    Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali, Maj. Gen Mubaraka Muganga basabye abaturage kwirinda ibyaha birimo ibiyobyabwenge, magendu, amakimbirane mu miryango, kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi.

    Muri uru ruzinduko abo mu nzego z’ibanze bagaragarije aba bayobozi ko amavuriro y’ibanze bubakiwe hakiri ibikoresho byinshi biburamo basabwa kubyegereza kugira ngo bibarinde gukora ingendo ndende bajya kwaka serivisi zimwe na zimwe ahandi.

    Guverineri Gasana yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuba maso bakirinda abambutsa magendu

    Abaturage basabwe kwirinda ibyaha, bubahiriza ibyo amategeko ateganya

    CP Emmanuel Hatari yasabye abaturage kwirinda ibyaha byatuma bafungwa

  • Abanyamakuru basabwe imbaraga mu kumenya itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mata 2021.

    Yitabiriwe n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Imbuto Foundation, Avega Agahozo, CERULAR, Ambasade ya Amerika n’iya Suède mu Rwanda n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru binyuranye.

    Mu kiganiro cye, Gérard Ntashamaje wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yavuze ko itangazamakuru rifite inshingano zo gutana amakuru y’ukuri by’umwihariko abarikora bakirinda kuyobya ababakurikira.

    Yakomeje avuga ko itangazamakuru rigomba kumenya itegeko rirebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryashyizweho mu mwaka wa 2018.

    Ati “Abanyamakuru nibasobanukirwa neza n’itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bizabafasha kwirinda kugwa mu cyaha kuko uhamwe nacyo ahanwa.’’

    Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

    Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

    Ntashamaje yavuze ko abanyamakuru b’iki gihe bagomba no gusoma amateka ya Jenoside kugira ngo batangaze amakuru ya nyayo mu baturage kandi bagire uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Twizeyimana Albert Baudouin wari uhagarariye Umuryango PAX PRESS yavuze ko abanyamakuru bamwe badashyira ingufu mu gukusanya amakuru bayakuye ku isooko ahubwo bakunze kurangwa n’ubunebwe bwo kuyakura mu binyamakuru byo kuri internet.

    Ati “Ibi bishobora gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside. Abanyamakuru bo mu Rwanda bakwiriye kwitondera gutangaza inkuru ziva mu bitangazamakuru mpuzamahanga kuko akenshi muri zo ziba zibogamye.’’

    Twizeyimana yavuze ko hakenewe kugira integanyanyigisho yihariye yerekana amagambo akwiye gukoreshwa n’amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agomba gukumirwa.

    Iki kiganiro cyabaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

    Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi itatu ya mbere hatangiye ibikorwa byo kwibuka, nibura abantu 18 bafashwe n’inzego zibishinzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu Bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172.

    Gérard Ntashamaje wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yavuze ko itangazamakuru rigomba kumenya itegeko rirebana n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside

    Twizeyimana Albert Baudouin wari uhagarariye Umuryango PAX PRESS yavuze ko hakenewe integanyanyigisho yihariye yerekana amagambo akwiye gukoreshwa n’arimo ingengabitekerezo ya Jenoside agomba gukumirwa

  • Kigali: Babangamiwe n’abasengera abantu mu nzira basakuza –

    Bamwe muri aba baturage bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Quartier Matheus, hafi y’inyubako ya T2000 na Nyabugogo, bavuga ko aba bantu basengera babangamye kuko batangira abantu mu muhanda kandi bagasakuza cyane.

    Uwitwa Masumbuko Omar yagize ati “ Leta nidufashe idukurireho aba bantu badukanye ingeso yo kujya basengera ahantu hose babonye. Uzi ko umuntu aza akakwegera agahita atangira kagusengera yigize umuhanuzi ukomeye.”

    Umugwaneza Alice ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza, we yavuze ko yatunguwe n’uburyo yahuye n’umugore uri gusengera mu nzira akamubwira ibizamubaho mu gihe kiri imbere.

    Ati “Nakubwra se ko yambwiye iki ko ahubwo yaje akavuga ibintu ngo bizambaho ngo uburyo nzabaho neza, noneho akaza kwibeshya akavuga n’ibyambayeho nkumva bitandukanye na kure n’ubuzima naciyemo.”

    Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zagakwiye gukangurira aba bantu basengera mu nzira kujya babikorera mu nsengero.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge,Mukandahiro Hidayat yavuze ko abo bantu basengera mu nzira hari hashize igihe babaciye mu mujyi.

    Ati “ Iyo kibazo ntabwo cyari giherutse ariko ubwo tubimenye reka tubikurikirane tubafate tubaganirize kuko gusengera umuntu usakuriza abandi ntibyemewe.”

    Mu bihe bitandukanye Umujyi wa Kigali wagiye ushyiraho ingamba zigamije kubungabunga umutekano w’abawutuye zirimo gufunga insengero n’utubyiniro bidafite uburyo bwo gufata urusaku, hakaba hibazwa impamvu nta gikorwa ngo aba bantu basengera mu mihanda nabo bafatirwe ibyemezo.

    Mu bice bitandukanye bya Kigali hasigaye hakunze kugaragara abantu bagenda basengera abandi mu muhanda, ibintu bamwe mu bawukoreramo bavuga ko bibangamira

    Abatuye Umujyi wa Kigali barasaba ko hagira igikorwa ngo aba bantu bacike kuri iyi ngeso badukanye

  • U Rwanda rwihanganishije Abongereza bapfushije umugabo w’Umwamikazi Elizabeth II –

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021, nibwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace yatangaje ko Igikomangoma Prince yitabye Imana.

    Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yashyize hanze ku wa 10 Mata, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’amakuru y’urupfu rw’Umugabo w’Umwamikazi Elizabeth.

    Iti “Guverinoma y’u Rwanda iri mu gahinda gakomeye ku bwo kumenya amakuru y’urupfu rw’Igikomangoma, Philip, umugabo w’Umwamikazi, Elizabeth II.”

    “Guverinoma y’u Rwanda irihanganisha Guverinoma n’abaturage b’Ubwami bw’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru by’umwihariko umuryango w’ibwami ndetse ikabizeza kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.”

    Nyuma y’amakuru y’urupfu rw’Igikomangoma Philip wari ufite imyaka 99, ibihugu byinshi n’abayobozi batandukanye bakomeje kugenda bihanganisha u Bwongereza n’Umwamikazi Elizabeth II.

    Mu bayobozi bageneye Abongereza ubutumwa bw’ihumure harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, Barack Obama wahoze ayobora iki gihugu na Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin.

    Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II ari kumwe n’umugabo we, Igikomangoma Philip mbere y’uko yitaba Imana

  • Polisi yaburiye abahinduye ingo zabo insengero birengagije ubukana bwa Covid-19 –

    Bamwe mu bayoboke b’amadini atandukanye bagiye bafatirwa mu cyuho na Polisi basengera ahatemewe, bagiye bagaragaza ko barenze ku mabwiriza babizi, bamwe bakavuga ko batazasubira abandi bakinangira.

    Uwitwa Sibomana Eric wafatanwe n’abandi bari gusengera mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Kimisagara, yemeye amakosa ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati “Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo. Turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.”

    Karengera Jean Bosco we yavuze ko nta bwoba baba bafite bwo kwandura Covid-19 kuko ngo baba bari kumwe na Yesu.

    Ati “Turabizi ko bibujijwe ariko nta bwoba tuba dufite bwo kwandura Covid-19 kuko Yesu yavuze ngo aho nzaba ndi nzaba ndi kumwe namwe kandi nzabarinda ibyago n’amakuba bibasha kubageraho , rero no mu byago n’iyo ndwara irimo.”

    Mu kiganiro IGIHE yaginye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yongeye gusaba abayoboke b’amatorero kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bajya gusengera ahatemewe.

    CP Kabera yavuze ko Polisi itazahwema guhana abarenga kuri ayo mabwiriza.

    Ati “ Twababwira y’uko abasenga nibasenge mu buryo bwemewe, insengero ziremewe imibare ijyamo irazwi ku nsengero zujuje ibyangombwa zikemererwa kugira ngo zikore n’izitari zabyuzuza zizemererwa zikore nk’izindi ariko ntabwo bagomba guhindura ingo zabo insengero.”

    Kugeza kuwa Gatandatu tariki 10 Mata 2021, umubare w’abantu bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ni 23.343 barimo 21.072 bakize, 1.957 bakirwaye na 314 bapfuye.

    Aba baherutse gufatirwa mu karere ka Burera basengera mu rugo rw’umuturage bitemewe, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Musanze: Baratabaza kubera ubuzima bushaririye nyuma yo gukurwa mu kigo cy’imfubyi –

    Aba bana bahoze barererwa mu Kigo cya Caritas Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuko batagiraga imiryango bakomokamo izwi, baje gutuzwa mu Mudugudu wa Susa aho bavuga ko bugarijwe n’ibibazo by’imibereho kuko kuva batuzwa aho nta kindi kintu bigeze bongera gufashwa ndetse bakaba badafite n’uburenganzira ku nzu batujwemo nazo zituzuye ubona ko kuri ubu zangiritse cyane.

    Uwiringiyimana Théogène ni umwe muri bo, yavuze ko ubuzima babayemo burimo no guhabwa akato kuko iyo hagize ikintu kibura muri aka gace batuyemo, usanga babyitirira aba bana ngo nibo biba kuri uwo musozi.

    Yagize: “Uwagira ngo ubuyobozi bugere hano burebe uburyo turya, turyama n’uburyo twibereho nk’inyamaswa, turara hasi muri aya mazu mubona namwe atuzuye mu bitaka. Batuzanye hano ari nko kutujugunya, urabona izi nzu nta plafond ibamo ku buryo unyuze hejura ugwa mu nzu y’umuturanyi kuko zifatanye. Ntitugira akazi kurya ni ikibazo hari n’ubwo tuburara , ibi byose rero ni intandaro yo kuba dufatwa nk’abajura bo muri uyu mudugudu/

    “Iyo hibwe ikintu baza gusaka mu nzu zacu, twifuza rwose ko Caritas na Leta baza bakumva akababaro kacu kuko ntaho kujya handi dufite.”

    Sahoguteta Claude we yagize ati “Kuva twagezwa hano na Caritas mu 2013, nta funguro yaduhaye habe n’ikindi kintu na kimwe uretse kuhatugeza gusa, mbese ubuzima busanzwe tubayeho nabi kugeza n’ubwo hari mugenzi wacu witabye Imana ariko ugasanga ari inzara yazize.”

    “Iyaba twahabwaga amahirwe byibuze izi nzu zikatwandikwaho tugaheraho dushakisha ubuzima nk’abandi kuko n’iyo ubonye umugiraneza wayigusanira ntibikunda kuko ngo zifite bene zo, twibaza ibyacu bikatuyobera kuko mu buzima nanjye sinzi iyo naturutse kuko nta muntu wo mu muryango wacu n’umwe nzi.”

    Yakomeje avuga ko mu bibazo bibangamiye harimo no kuba batagira ubwisungane mu kwivuza no gufatwa nk’abatari abantu bitirirwa n’ibibi batakoze agasaba ko izi nzu zabandikwaho.

    Ati “Turiho mu buzima bubi iyo turwaye twinywera imiravumba kuko nta mituweli tugira, umusozi wose ntidufatwa nk’abantu bafite uburenganzira kuko iyo hari icyabuze nitwe byitirirwa bakaza no kudusaka, ikibazo cyacu kirazwi, kuva mu mudugudu kugera ku ntara. Twifuza ko izi nzu zatwandikwaho natwe tugatuzwa nk’abandi nk’uko Leta isanzwe ifasha abantu batishoboye kuko ubu dufatwa nk’abatujwe kandi ari nk’icumbi naryo ridashinga.”

    Abaturanyi b’aba bana nabo bahamya ko babayeho nabi bakabasabira ko bakwiye gufashwa muri ibi bibazo bafite.

    Dusabimana Beatrice yagize ati “Iyo urebye imibereho y’aba bana usanga ibabaje cyane kuko barabazanye babashyira aho gusa. Muri bo nta n’uzi niba agira umuryango, iyo hatobowe inzu y’umuntu usanga bavuga ngo ni ba bana kuko batagira ubitayeho. Inzu babamo urabona na we ko zubatswe nabi, zarasondetswe zikwiye kuvugururwa ndetse bakanazibaha kuko natwe aha turi twaratujwe.”

    Ubuyobozi bwa Caritas Diyoseze ya Ruhengeri bwo buvuga ko aba bana bakuwe mu kigo barererwagamo biturutse kuri gahunda ya Leta y’uko abana bose barererwa mu miryango, bakubakirwa inzu mu kibanza bari bahawe n’Akarere ka Musanze ariko inzu bubakiwe ntibazihabwa kuko zizakomeza kwifashishwa mu gihe haba habonetse abandi bantu batishoboye bo kwitabwaho.

    Ku kijyanye no kuvugurura izo nzu, ngo bazavugana n’Akarere barebe uko zavugururwa bigendeye ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi kuko aho naho ari mu mbago z’Umujyi wa Musanze.

    Umukozi wa Cartias Diyoseze ya Ruhengeri ukuriye ishami ry’ubutabazi,Bazasekabaruhe Jean Damascene yagize ati “Dushingiye kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo muri 2011, aho buri mwana agomba kugira umuryango arererwamo, nibwo bariya bana bavuye mu kigo barererwagamo tujya kububakira muri Susa. Twagerageje kubafasha mu kubabonera ibyo kurya, kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi ariko nabyo byaje guhagarara kuko twabigishije imyuga ngo nabo bagerageze gushaka imirimo bakore.”

    “Ntabwo rero twakomeza kubafasha kuko bamaze gukura ariko iyo hagize ugira ikibazo cyihariye araza tukamufasha nk’abandi bose bafashwa na Caritas. Ku byerekeye gusana ziriya nzu byo bisaba ko tubanza kwegera Akarere tukareba igishushanyo mbonera , tukabona kuhavugurura. Ubu turi gushaka icyangombwa cya buriya butaka , ikindi ni uko umwana wese uri muri iriya nzu atagomba kumva ko ari iye kuko iyo ageze mu gihe cyo gushaka ashaka aho kuba kuko ziriya nzu zishobora kuzifashishwa mu gihe haba habonetse abandi bantu bigaragara ko batishoboye kurusha abandi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ikibazo cy’abo bana bakizi, yemeza ko ku bufatanye na Caritas Diyosezi ya Ruhengeri bagiye kubegera bakareba uburyo bagikemura.

    Aba bana bavuga ko kuva batuzwa hano babayeho nabi

    Mu byo basaba harimo n’uko izi nzu babamo bafashwa kuzisana

    Meya w’Akarere ka Musanze yavuze ko bagiye gufatanya na Caritas kugira ngo aba bana bafashwe