Tag: featured

  • Yiciwe ababyeyi mu maso ye, arara mu giti yihisha Interahamwe- Ubuhamya bwa Dr Mbarushimana uyobora REB –

    Nk’ahandi hose mu gihugu mu 1994 hagati ya Mata na Nyakanga, Abatutsi barimo kwicwa bazira uko bavutse, muri Perefegitura ya Gisenyi n’aho ni ko byari bimeze kuko bahigwaga bukware.

    Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko icyo gihe bari umuryango udafite icyo ukennye dore ko se umubyara yari umwarimu ariko akaba n’umucuruzi uzi kwiyitaho.

    Mu gihe cya Jenoside Dr Mbarushimana n’umuryango we baje guhigwa, bahereye kuri se bamwica kandi icyo gihe yabirebeshaga amaso ye. Baje kujya kwihisha n’uko nyina wari ufite n’umwana ukiri muto ahungira muri yorodani ku rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi dore ko ari naho basengeraga.

    Igiteye agahinda kuri bamwe mu bakozi b’Imana bijanditse muri Jenoside ni uko uwari Pasiteri we ari we watungiye agatoki interahamwe aho yihishe.

    Dr Mbarushimana yakomeje ati “Ng’uwo aho yihishe nimumwice n’ubundi Abatutsi Imana yamaze kubatanga.”

    Uko nyina na se bishwe yarabirebaga ibintu byatumye agira kwiheba gukomeye gusa kuko yasaga nk’aho ari mukuru yagerageje kwihisha mu giti, yakibayemo iminsi itatu akivanwamo n’inzara kuko yumvaga agiye kunogoka.

    Ati “Naraye mu giti iminsi itatu, nari mfite umukandara munini nari narahawe na data ni wo nizirikaga kugira ngo ntaza kugwa n’ijoro. Maze iminsi itatu nagiye nsa n’uwiyahura kuko numvaga n’ubundi inzara igiye kunyica. Icyo gihe nahungiye ku muryango w’inshuti twari twarahuye rimwe turi gukina umupira ariko nsangayo na mukuru wanjye baraduhisha.”

    Abahigaga Dr Mbarushimana n’umuryango we ntibatuje kuko bageze naho bihishe ariko uwo muryango uratsemba uvuga ko nta bahageze kandi ko ataribo bahisha abari guhigwa kandi bazi ko byaba ari ikibazo gikomeye.

    Ati “Uwo muryango waturyamyeho mu buryo bukomeye kuko twari turi mu nzu twihishe mu gisenge ariko twarabyumvaga kuko cyari igitero cy’abantu benshi bari gukubita imihoro hasi. Buriya n’ubwo hari abakoze Jenoside hari n’abandi bakoze ibikorwa by’ubutwari bagahisha abantu kandi babizi ko na bo bashobora kubigwamo.”

    Uwo munsi Imana yakinze akaboko igitero nticyinjira mu nzu ahari kiba cyarabatahuye n’abo bakicwa.

    Ku mugoroba uwo muryango wabonye ko babatahuye bigira inama yo kubafasha bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dore ko baturanye n’Umujyi wa Goma.

    Urugendo rwo kwerekeza muri congo rwagenze neza nubwo ntawe bari basanze mu gihugu cy’amahanga.

    Bashaririwe n’ubuzima muri icyo gihugu kuko ntacyo gukora bari bafite mbese babayeho mu buzima bugoye cyane gusa kuko Imana yari itarabakuraho amaboko bagarutse ari bazima.

    -  Ubuzima bw’ubupfubyi bwamwigishije kwishakamo ibisubizo

    Ubwo bagarukaga mu gihugu nyuma y’uko Inkotanyi zihagaritse Jenoside bagowe n’ubuzima gusa yaje kugira amahirwe akomeza kwiga ku nkunga y’Ikigega cya Leta gifasha abacitse ku Icumu batishoboye (FARG).

    Asoje amashuri yisumbuye nta kazi arabona ni bwo yatangiye gushakisha icyo yakora aza kubona ako kurara izamu kandi ntiyagasuzuguye.

    Ati “Njyewe nabayeho umuzamu kandi byaramfashije cyane kuko nakoraga nijoro, ibi nibyo njya mbwira abanyeshuri iyo ndi kubigisha, nta mpamvu n’imwe yo kugaya icyo ugiye gukora. Aho nahavuye ngiye gukomeza amashuri muri Kaminuza ariko nkomeza kwigira kuko natwaraga imodoka ya Kaminuza.”

    Muri uru rugamba rwo kwiyubaka asanga abarokotse bakwiye kubyaza ishavu bagize imbaraga zo gukora cyane no kwishakamo ibisubizo.

    Ati “No muri ibi bihe twibuka hari ukwigira, icyizere kirahari kuko na Leta iradushyigikiye nta guheranwa n’agahinda. Umuntu ku giti cye akwiye kugira icyo yifuza kugeraho mu gihe kirambye. Birakwiye ko umuntu agira igenamigambi rirambye nko kuvuga ngo mu myaka itanu nzaba maze kugera aha ngaha, kuko byaramfashishe.”

    Dr Mbarushimana Nelson w’imyaka 45 asaba Abanyarwanda bose kudaheranwa n’agahinda n’ubwigunge ahubwo bagaharanira icyabateza imbere kuko ari cyo gifite agaciro.

    Dr Mbarushimana yavuze ko yiciwe ababyeyi abireba, akanarara mu giti iminsi itatu yihishe

  • Muhanga: Abagizi ba nabi bataramenyekana batemaguye insina z’uwarokotse Jenoside –

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Mata 2021, nyuma y’aho Nsabimana agiye mu murima we agasanga insina zose bazitemaguye.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko izi nsina zatemwe zari mu Murima w’aho sekuru wa Nsabimana yari atuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Gakwerere Eraste, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu gutema izi nsina.

    Yagize ati “Ni byo koko ni ko byagenze, amakuru twayamenye muri iki gitondo nyuma y’uko umuturage wacu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari agiye ku isambu mu itongo ry’aho sekuru yari atuye bisanzwe nyine, yagezeyo asanga insina batemyemo izigera ku munani bazishyize hasi. Yahise abitumenyesha dutangira gushakisha ababigizemo uruhare dufatanyije n’inzego zibishinzwe.’’

    Yavuze ko hakiri gukusanywa amakuru ndetse bizeye ko uwatemye izo nsina aza kumenyekana.

    Yakomeje agira ati “Icyo navuga rero nubwo byagenze gutyo nta gikuba cyacitse kuko abarokotse mu Murenge wa Nyamabuye bameze neza, umutekano wabo ucunzwe neza. Ni abaturage biteje imbere n’ugize ikibazo akaba yafashwa kugira ngo gikemuke nk’uko abandi bafashwa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi.”

    Nyuma yo gutemerwa insina, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiye guhumuriza uyu muturage no kumubwira ko nta gikuba cyacitse.

    Gakwerere yavuze ko ibyakozwe bigaragaza ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bagomba hagomba kubaho imikoranire y’inzego kugira ngo batahure abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubunyamaswa.

    Abagizi ba nabi bataramenyekana batemaguye insina z’uwarokotse Jenoside mu Karere ka Muhanga

  • Abari barasabye akazi mu burezi bagaheba bashyizwe ku rutonde rw’abazagahabwa –

    Urutonde rwashyizwe ahagaragara ruriho abantu basabye akazi mu burezi bagatsinda ibizamini bamwe bagashyirwa ku ntonde zo gutegereza ariko bikarangira badashyizwe mu myanya REB aho ivuga ko bazashyirwa mu kazi uko imyanya izagenda iboneka.

    Mu minsi ishize humvikanye inkuru za bamwe mu basabye akazi ko kwigisha mu mashuri y’ibyiciro bitandukanye babogoza ko bashyizwe ku rutonde rwo gutegereza amaso agahera mu kirere, nyamara abasabye akazi nyuma baragahawe.

    Hari n’abataratinyaga kuvuga ko barenganyijwe cyane ko babaga barujije ibisabwa n’ibizamini barabitsinze bagatungurwa n’uko ababikoze nyuma bashyirwa mu kazi harimo n’abo barusha amanota.

    Ibi byagaragaje icyuho gikomeye mu mitangire y’akazi muri uru rwego aho bamwe barushinjaga kwimakaza ruswa.

    Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 nibwo REB yashyize ahagaragara urutonde rw’abasabye akazi ko kwigisha mu myaka yashize ntibagahabwe ivuga ko bagiye kukabona.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko abantu bashyizwe ku rutonde ari abagiye bamenyeshwa ko bemerewe akazi ariko bagomba gutegereza [waiting list] bikarangira batagahawe.

    Yagize ati “Hari abantu bari barasabye akazi mu myaka itandukanye bagashyirwa no ku rutonde ariko ntibagahabwe, nibo bagiye gushyirwa mu myanya kandi urutonde rwabo rwamaze kugera ku rubuga rwa REB twifuza ko abasabye bose bireba ko bariho n’amakuru bari batanze ko yuzuye.”

    Yakomeje agira ati “Amakuru twari tuyafite muri ikoranabuhanga ryacu kandi abari bujuje ibisabwa bose twabahaye amahirwe ndetse ni nabo bazaherwaho mu gutanga akazi muri iki cyiciro.”

    Uyu muyobozi yavuze ko umuntu wese waba warasabye akazi mu burezi ntagahabwe kandi yari yujuje ibisabwa utazisanga kuri urwo rutonde hari abakozi REB igiye kohereza muri buri karere kugira ngo bakurikirane ibyo bibazo byose mu gihe kitarenze iminsi itatu bizabe byarangiye burundu.

    Dr Mbarushimana yemeye ko habayemo amakosa mu mitangire y’akazi mu bihe byabanje ariko ko atazongera kubamo bitewe n’amavugurura yabayeho arimo no gukoresha ikoranabuhanga.

    Ati “Mu byagiye bigorana harimo no kudakoresha ikoranabuhanga, ugasanga hari umuntu wasabye mu turere dutandukanye kandi hose akemererwa umwanya bigatuma hari ugatakaza. Ibyo byarakemutse kuko ubutaha tuzajya dukoresha ikoranabuhanga ku buryo nta muntu ushobora guhabwa akazi mu turere dutandukanye.”

    “Ikindi ni uko abayobozi b’ibigo bazajya bifashisha urwo rubuga bagatanga amakuru ku byuho bihari tukamenya imyanya ikenewe hakiri kare kugira ngo ibashe gushyirwamo abakozi. Tuzanashyiraho uburyo buhoraho bwo gutanga akazi, ni ukuvuga inshuro runaka zizwi ku mwaka kandi mu buryo buhoraho”

    Uretse uru rutonde rw’abari barasabye akazi ntibagahabwe rwashyizwe ahagaragara, REB yahise isohora n’itangazo ry’akazi ku myanya 1475.

    Dr Mbarushimana yavuze ko ibikorwa byo gusaba akazi kuri iyo myanya bikwiye gukorwa vuba mu turere kugira ngo abanyeshuri bazasubire kwiga n’abarimu barabonetse.


  • Kigali: Abacitse ku icumu batujwe mu Mudugudu wa Kiberinka babangamiwe n’ubukode bw’ ubutaka bakwa –

    Aba baturage batujwe muri uyu mudugudu nyuma yo kurokoka Jenoside ariko bakisanga ntaho bafite ho gutura kuko ibyabo byari byarangijwe, kimwe n’abandi barokotse batishoboye barubakiwe mu kunganirwa.

    Ibi barabyishimiye cyane kuba bongeye kugira aho baba, gusa bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko babangamiwe no kwakwa ubukode bw’ubutaka bwaho bubakiwe kandi batishoboye.

    Umwe muri bo yavuze ko nubwo batujwe muri uyu mudugudu ariko bose badahuje ubushobozi, ku buryo hari abacungira amaramuko ku nkunga y’ingoboka bahabwa bikaba byagorana kuyishyuramo ubukode bw’ubutaka.

    Ati “Turabizi ko gusora byubaka igihugu ariko ntako tumeze kuko dutunzwe n’amafaranga y’ingoboka bamwe muri twe, ubuse wanayasoramo, abafite ubushobozi basore natwe nitububona tuzasora.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Kimenyi Burakari, yavuze ko iki kibazo cyabagezeho ariko bari gukora ubuvugizi ku rwego rw’akarere.

    Ati “Umurenge si wo uvuga ngo turagusoneye, ariko twatangiye gushaka uburyo dukora ubuvugizi bwabo cyane ko twashyizeho itsinda rigenda risura urugo ku rugo bareba izidafite ubushobozi.”

    “Ingo zizagaragara ko nta bushobozi zifite zizashyikirizwa akarere njyanama izikorere isuzumwa babe basonerwa mu gihe bigaragara ko nta bushobozi zifite, urumva ko turi gukora ubuvugizi.”

    Umudugu wa Kiberinka watujwemo imiryango 136 y’abarokotse Jenoside batishoboye, muri yo 21 nibo bamaze kugaragariza umurenge ko badafite ubushobozi bwo kwishyura imisoro.


  • Mu cyumweru kimwe, u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro ka miliyoni 197 Frw –

    Imibare yatangajwe na NAEB kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, igaragaza ko mu Cyumweru gishize nibura ikawa ingana n’ibiro 115.200 ariyo yoherejwe mu mahanga ifite agaciro ka 198.720$.

    Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko habayeho igabanyuka ku bijyanye n’agaciro k’ikawa yoherezwa mu mahanga kuko mu cyumweru cyabanje ikilo cy’ikawa cyaguraga amadolari 3.64 [US$3.64/Kg], mu gihe muri iki kirangiye yageze kuri US$1.7/Kg.

    Itangazo rya NAEB rikomeza rivuga ko ahantu ikawa yoherejwe cyane ari mu bihugu bya Afurika y’Epfo, U Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Igiciro cy’ikawa yoherezwa mu mahanga cyaragabanutse

  • Rwamagana: Amayobera ku murambo w’umujyanama w’ubuzima wasanzwe mu Kiyaga cya Muhazi –

    Uyu murambo wasanzwe ureremba hejuru y’amazi mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu w’Ikindi mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko uwo mugore uri mu myaka 50 kuwa Kane yiriwe iwe mu rugo aganira n’abaturanyi, bigeze ku mugoroba ngo yatangiye gukubura mu rugo umwana we w’umuhungu ufite imyaka 16 arinda ajya kuryama nyina akiri mu mirimo yo mu rugo.

    Uyu mwana ngo yabasobanuriye ko bigeze mu rukerera yabyutse akajya mu bwiherero hanze ageze ku rugi rufungura mu gikari asanga hararangaye, ngo yahise akomeza ajya hanze avuyeyo akatira mu cyumba cya nyina ngo arebe niba arimo asanga ntawuhari ndetse n’ibyangombwa bye yakabaye yitwaza wenda agiye kuvura umuntu bigihari.

    Ngo bigeze mu saa tanu z’amanywa, uyu mwana yagiye kubaza umuyobozi w’Umudugudu niba yaba azi aho nyina aherereye ni ko gutangira kumushakisha bigeze ku mugoroba baza gusanga umurambo we ureremba hejuru y’amazi mu kiyaga cya Muhazi.

    Kabera Miriam ushinzwe guhuza ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Munyiginya akaba n’inshuti ya nyakwigendera, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yari umujyanama w’ubuzima ukurikiza gahunda zose neza nk’uko babisabwa.

    Yavuze ko nta bantu bazi bari bafitanye ikibazo ku buryo bumva bamwishe agasaba leta gukora ibishoboka byose hakamenyekana icyamwishe.

    Ati “ Uko namubonaga yabanaga n’abandi neza, yari umuntu w’inyangamugayo ubana n’abantu bose amahoro, icyo dusaba ni ukugira ngo bakurikirane barebe ikintu cyamwishe kuko nka 90% turumva yarishwe atariyahuye, kuko bamusanze ahambiriye mu ijosi kandi ngo yanazanye amaraso mu mazuru.”

    Kabera yavuze ko iyo aba yiyahuye umurambo utari guhita uzamuka hejuru ngo urerembe hejuru y’amazi agasaba ko hakorwa iperereza hakamenyekana icyamwishe.

    Gitifu Niyomwungeri yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzumwa ku Kacyiru ngo hamenyekane icyamwishe, kandi ko RIB yatangiye iperereza.


  • Umukoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Twitter, Facebook, Instagram na Youtube biza ku isonga mu mbuga nkoranyambaga zifashishwa n’abantu benshi bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe badatinya no kwandika cyangwa kuvuga amagambo abiba amacakubiri mu banyarwanda babizi neza ko ibyo bavuga atari ukuri.

    Bitewe n’uko muri iki gihe abantu benshi basigaye bafite telefone ngendanwa zigezweho, biroroshye ko umuntu ashobora kwandika ikintu kikabonwa na benshi mu gihe gito.

    Iyo urebye abandika amagambo cyangwa inkuru zigoreka amateka y’ibyabaye, ukagererenya n’ababanyomoza ku mbuga nkoranyambaga zisigaye zihatse Isi muri iki gihe, usanga abatinyuka kugaragaza ukuri kw’ibyabaye bagahangana n’abahakana jenoside ari bo bake.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yabigarutseho tariki 7 Mata 2021 ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, agira ati “Niba abahakana amateka, ibyabaye, bitabatera isoni njye, wowe, twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga, bagarutse ku mpamvu zituma hari abapfobya jenoside n’impamvu benshi batinya guhangana nabo.

    Karangwa Sewase ukoresha cyane urubuga rwa Twitter, akaba umwe mu batinyuka guhangana n’abagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko abayipfobya ari abayikoze bafite ubwoba n’ikimwaro cy’ibyo bakoze, bagahitamo kuyipfobya nk’intwaro yo kugira ngo badakurikiranwaho ibyaha cyangwa se ngo bayobye abantu, bagoreke ukuri guhari.

    Yakomeje agira ati “Umubare munini w’abayihakana ni abatagira umutima wa kimuntu baba bagikoresha icyenewabo, kigatuma bamwe bakomeza muri uwo murongo wo guhakana jenoside no kuyipfobya kugira ngo barengere abo bene wabo, icya kabiri hari n’abo bayikoze bashaka ko ititwa jenoside kugira ngo badakurikiranwaho icyo cyaha.”

    Uwitwa Havugimana Uwera Francine nawe ukoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko imwe mu ntwaro abapfobya jenoside bakoresha ari ukuyitirira uwayihagaritse kandi ko bitewe n’uburyo imbuga nkoranyambaga ziteye bashobora gusakaza ibinyoma bikagera kuri benshi mu munota umwe.

    Ati “Iyo umuntu yanditse aba abwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ariko abo bamukurikira na bo bafite bafite abandi babakurikira, bivuga ngo umuntu ashobora kwandika inkuru ku mbuga nkoranyambaga bikagera ku mbaga irenga na miliyoni mu isegonda imwe. Harimo urubyiruko rutari rwakavuka icyo gihe biba harimo n’abanyamahanga bakurikiye ibyo uwo muntu avuga.”

    Uwera yakomeje avuga ko iyo hatagize uvuguruza ibyo abo bantu bavuga cyangwa banditse, hari abagira ngo ibyo bavuga ni ukuri bitewe n’amakuru make bafite, kubera ko rimwe na rimwe byandikwa n’abahanga baba bashatse ibinyoma bishyigikira ibyo byanditse.

    Asaba urubyiruko kuba maso rugasoma amateka, rukamenya ukuri rugahagurukira kurwanya abo bapfobya ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ari bo benshi bazikoresha ndetse banazisobanukiwe cyane.

    Gusubiza abapfobya jenoside ni uruhare rwa buri munyarwanda

    Karangwa yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga kimwe na buri munyarwanda wese agomba kugira uruhare mu gusubiza abapfobya jenoside, ntacyo atinya, cyangwa ngo yigire ntibindeba.

    Ati “Hari abantu kuri Twitter cyangwa kuri Facebook basoma ibyo abandi bandika ariko bo ntibabe babasubiza kandi bazi ukuri, kubera ko bafite isoni, cyangwa bavuga ngo batamvugaho, batantuka, batekereza ngo ese runaka yabibona gute. Hari n’ababyanga kubera kurinda inyungu zabo mu kazi bakora, akaba azi ukuri ariko akavuga ati nimvuga ukuri ba databuja baramfata gute.”

    “Kutabikora ngo usubize abantu, ubabwire ukuri kandi uzi ko ari ukuri ni ikosa. Abantu bakwiriye kwanga ko ikinyoma cyimikwa.”

    Yakomeje avuga ko abantu badakwiye kwibagirwa aho u Rwanda rwavuye, ngo bibagirwe amateka yarwo, aho abantu bubatse ikinyoma kikageza igihugu kuri jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.

    Agira inama abantu agira ati “Uruhare rwacu ndetse n’urwa buri munyarwanda niyo yaba udakoresha imbugankoranyambaga, ni uko uburyo bwose buhari ari ugusubiza ndetse tukagaragaza ukuri guhari ko jenoside yateguwe imyaka myinshi igashyirwa mu bikorwa mu 1994.”

    Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akaba umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, Dieudonné Nagiriwubuntu, yavuze ko iyo abantu bacecetse ukuri, ikinyoma kiganza.

    Ati “Umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga wese akwiye kumenya amakuru, amateka y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agahangana n’abayipfobya akoresheje ukuri. Hari igihe umuntu aba azi amateka agahitamo kuyaceceka. Icyo gihe ijwi ryabatanga ibinyoma riruta ijwi ry’abavuga ukuri.”

    Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha ifitanye isano na yo, risobanura ko umuntu ukoze icyaha cyo guhakana jenoside, ari ukorera mu ruhame igikorwa kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko umuntu ukoze icyaha cyo gupfobya ari umuntu wese ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake agamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside; koroshya uburyo Jenoside yakozwemo cyangwa kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside.

    Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze irindwi hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.


  • Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho nyamukuru mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarahitanye abasaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa, ni ikigaragaza ko yateguranywe ubuhanga bukomeye ndetse igategurwa mu ngeri zitandukanye.

    Umugambi mubisha wo kumaraho Abatutsi wateguwe kuva kera Abanyarwanda babibwamo urwango, ariko hibanzwe cyane ku rubyiruko mu gushaka imbaraga zizafasha kubarimbura.

    Mu gushaka uru rubyiruko, abateguye Jenoside bashakiye muri siporo n’imyidagaduro batangira kurubibamo kwanga Abatutsi, cyane cyane hibanzwe ku bakinnyi b’amakipe atandukanye.

    Urwango Abatutsi bagiriwe mu gice cya siporo n’imyidagaduro rugaragarira muri MIJEUMA, yari Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe (Ministère de la Jeunesse et du Mouvement associatif), ikaba yari ifite abakozi 544. Abatutsi bari 49 gusa bahwanye na 9% y’abakozi bose. 37 muri bo bishwe mu gihe cya Jenoside.

    Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Mata 2021 kigaruka ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho” mu gutegura umugambi wa Jenoside, hagaragajwe uburyo ivangura ryakozwe muri siporo n’imyidagaduro, ryakururiye rumwe mu rubyiruko kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uwahoze ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Senateri Uyisenga Charles, yavuze uburyo bajyaga babazwa abakinnyi bashyizwe mu makipe niba ari Abatutsi.

    Ati “Hari igihe twatanze Ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu 1992, bigiye ku muyobozi mukuru wa siporo [muri MIJEUMA] ati ntibyakunda iyi kipe irimo Abatutsi benshi, ibi abanyepolitiki ni bo babaga babifitemo uruhare.”

    Yakomeje agira ati “Ibi bigaragaza uruhare iyi minisiteri yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abayobozi bayo bashyize imbaraga nyinshi mu kubiba urwango nka Bikindi bamushyizemo imbaraga mu bihangano bye.”

    Minisiteri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yagaragaje urwango Abatutsi bagiye bagirirwa mu makipe atandukanye, atanga urugero rwa Mukura Victory Sports yakinishije umukinnyi witwaga Kayihura Camile, igafatirwa ibihano byo gukurwaho amanota 14.

    Ati “Mu bushakashatsi byagaragaye ko hari aho byabaye ngombwa ko Leta isa n’aho igiye mu makipe, cyangwa se ijya mu bakinnyi n’abafana kugira ngo ibumvishe ko noneho bagomba gukoresha cya gikoresho cya siporo mu bundi buryo bwo gusenya Abanyarwanda. Natanga urugero, mu bushakashatsi hari aho bavuze ko Mukura VS yigeze gukinisha umusore witwaga Camile Kayihura, noneho baza kubafatiraho umwanzuro wo kubambura amanota, bakuraho Mukura amanota 14, yari umusore wabaga inaha yaragiye kwiga mu Burundi, bavugaga ko ari inyenzi.”

    Yavuze kandi uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bahagarikiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe bagiye gukina muri Ethiopia, bashinjwa ko bari gushaka kujya mu Nkotanyi. Urundi rugero ni uburyo ubwo amakipe amwe yabaga yatsinze Panthères Noirs yari iya gisirikare, abafana bayo bakubitwaga n’abasirikare.

    Ibi byose bikubiye mu bushashatsi bwakozwe na Dr. Gakwenzire Philbert, wagaragaje urwango rwagiye rukorerwa Abatutsi mu mikino n’imyidagaduro itandukanye bikaba byaratumye no muri Jenoside bicwa.

    Yagize ati “Mu mikino no mu myidagaduro Abatutsi bagiye bangwa cyane aho abanyapolitiki bagiye bafata ibintu bikundwa n’abantu benshi bakabyifashisha mu gutegura Jenoside niho hafashwe siporo n’imyidagaduro.”

    Ibyo bikorwa byose bigaragaza ko urubyiruko rwashyizwemo ingengabitekerezo mbi ituma rwishora mu gukora Jenoside.

    Nyuma ya Jenoside, ibintu byarahindutse ahubwo urubyiruko rutozwa Ndi Umunyarwanda n’izindi ndangagaciro zituma rwibonamo Ubunyarwanda kurenza ibindi byose nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, wavuze ko kuri ubu urubyiruko ruri kwitabwaho mu buryo bwihariye kuko arirwo bukungu bw’igihugu.

    Ati “Leta y’ubumwe igitangira hashyizwe imbaraga nyinshi mu gutoza urubyiruko kuko niyo mizero yarwo, niho havuye kugarura itorero rukajyanwa kwiga indangagaciro z’Abanyarwanda kugira ngo bubake u Rwanda ruzira amacakubiri.”

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bigeze guhagarikirwa ku Kibuga cy’Indege i Kanombe bagiye gukina muri Ethiopia, bashinjwa ko bari gushaka kujya mu Nkotanyi

  • Muhanga: Umugabo ushinjwa gutega abantu abakatema akanabambura yafashwe, yatemye na Gitifu w’Akagari –

    Uwo mugabo ubusanzwe nta hantu abarizwa hazwi ariko abaturage bavuga ko yari afite umugore yinjiye mu Karere ka Nyanza.

    Yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga ahagana saa Cyenda z’amanywa ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021.

    Ashinjwa kuba yari amaze igihe yiba akanatega abaturage akabatema hanyuma akabambura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari amaze igihe ashakishwa kubera ibikorwa akora birimo gutega abantu akabatema ndetse akabambura ibyabo.

    Ati “Twari tumaze igihe tumushakisha kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi akora, noneho tukamubura kuko yabaga i Mpanga mu Karere ka Nyanza ahantu yakundaga kuba kuko hari umugore waho yinjiye.”

    Yakomeje avuga ko uwo mugabo avugwaho no gucuruza urumogi.

    Ati “Avugwaho no kugemura urumogi muri uyu Mujyi wa Muhanga. Twahanahanye amakuru kugira ngo niyongera kugaruka inaha azahite afatwa.’’

    Niyonzima avuga ko uwo mugabo yari aherutse gutega Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi akamutema ashaka kumwambura moto.

    Ati “Yamuteze mu gihe gishize ashaka kumwambura moto, ariko ntiyayimwambuye kuko hahise habaho gutabara. Yamutegeye inaha mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe. Yasize amutemye aramukomeretsa bikomeye ku buryo yajyanywe mu Bitaro bya Kanombe.”

    Uyu muyobozi yavuze ko mu Karere ka Muhanga hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by’urugomo n’ubwambuzi, yemeza ko uwo mugabo yafashwe nyuma y’abandi bagera kuri bane batawe muri yombi mu minsi ishize.

    Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

    Niyonzima yashimiye abaturage n’abanyerondo uruhare bagize mu gutahura uwo mugabo no kumutangaho amakuru kugeza igihe afatiwe.

    Yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi kugira ngo ibikorwa by’urugo, ubwambuzi, ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi bicike burundu.

    Ifoto yerekana kamwe mu duce twa Muhanga aho uyu mugabo yafatiwe

    [email protected]


  • Kuri Stade Amahoro hazubakwa urwibutso rwa Jenoside –

    Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 kigaruka ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho” mu gutegura umugambi wa Jenoside, Dr Gakwenzire Philbert wakoze Ubushashakatsi ku yahoze ari MIJEUMA, yavuze ko 75 % by’Abatutsi bayikoragamo bishwe muri Jenoside mu 1994.

    Yavuze ko mu bakozi 544 MIJEUMA yari ifite mbere ya Jenoside, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y’abakozi bose mu gihe 37 (bangana na 75%) bishwe muri Jenoside, 12 bararokoka.

    Dr Gakwenzire yikije kandi ku byo yatanze nk’ibyifuzo nama mu bushakashatsi yakoze kuri iyo Minisiteri, aho yasabye ko hakubakwa urwibutso rwa Jenoside kuri Stade Amahoro i Remera aho yakoreraga, rukandikwaho amazina y’Abatutsi bayikoragamo bishwe mu 1994.

    Ati “Mu bakozi 37 bazize Jenoside muri iyo yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe nta rwibutso rurajyaho, twari twatanze icyifuzo ko urwo rwibutso ruriho n’ayo mazina rwashyirwa kuri Stade Amahoro.”

    Yakomeje agira ati “Ariko na none kubera ko tuzi ko igihe kinini iriya Minisiteri yakundaga gukorera kuri Stade, tukibutsa ko atari ho icyicaro cyayo cyari kiri, ahubwo icyicaro cyayo cyari aho twita muri Quartier Commercial ubu ngubu [mu Mujyi rwagati], na byo twatanze icyifuzo ko iyo nzu yajyaho ikimenyetso nk’ahantu hacuriwe imigambi ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi kuko birazwi ko ariho mu kiruhuko ari ho itorero Irindiro rya [Simoni] Bikindi ryajyaga kwitoreza ryifashisha salle [icyumba mberabyombi] n’ubundi bushobozi Minisiteri yari ifite.”

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko urwo rwibutso ruzubakwa nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro ndetse rukazashyirwaho n’amazina y’aba-sportif bishwe muri Jenoside.

    Ati “Ni byo koko byagiye mu byasabwe ariko nk’uko tubizi, uyu munsi n’ahari Stade Amahoro hagiye gusanwa, hari ibikorwa bigiye kuhakorerwa, ni igitekerezo cyiza kandi twakiriye kigomba gushyirwa mu bikorwa, usibye gusa n’abari abakozi ba MIJEUMA, n’abari aba-sportif, n’abari mu mashyirahamwe cyangwa abari abafatanyabikorwa ba Minisiteri icyo gihe na bo babonewe amakuru bose bazajyaho.”

    Yakomeje agira ati “Ni igikorwa gihari giteganyijwe ariko tutavuga ngo kirakorwa uyu munsi kubera ko n’ubundi hateganywa kubakwa [urwibutso] hamaze kubakwa ibyateganyijwe [kuvugurura Stade Amahoro].”

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubushakashatsi bwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Amwe mu mateka ya MIJEUMA

    MIJEUMA yatangiye mu 1972, aho mbere yaho habagaho MINASODECO yari Minisiteri y’Imibereho myiza y’Abaturage na Minisiteri y’Ingabo yari ishinzwe Siporo n’Uburere Mboneragihugu by’umwihariko.

    Mu mpera za Werurwe 1994, MIJEUMA yari ifite abakozi 544. Muri aba bakozi, hari abakoreraga ku cyicaro cya minisiteri, abandi bagakorera kuri za Perefegitura, Su-Perefegitura na Komini no mu Bigo by’Amahugurwa y’Urubyiruko (CFJ) byari hirya no hino mu gihugu.

    Muri aba bakozi, Abatutsi bari 49 bahwanye na 9% y’abakozi bose. Muri uyu mwaka, nta Mututsi n’umwe wari ukibarizwa mu mwanya w’ubuyobozi kubera umwuka mubi wa politiki. Muri aba bakozi, 37 (75%) ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, 12 bararokoka.

    Mu 1994, MIJEUMA yari ifite amashami atatu ariyo: Ubuyobozi bukuru bushinzwe siporo n’imyidagaduro; Ubuyobozi bukuru bushinzwe amashyirahamwe n’Ubuyobozi bukuru bushinzwe Urubyiruko.

    Abaminisitiri bayoboye MIJEUMA harimo Kapiteni André Bizimana ( 1972-1973), Major Jean Népomuscène Munyandekwe (05-31/7/1973), Commandant Pierre Célestin Rwagafirita (1973-1975), Siméon Nteziryayo (1975-1979), Colonel Aloys Nsekalije (1979-1981), Félicien Gatabazi (1981-1982), Colonel BEM Augustin Ndindiriyimana (1982-1989) na Callixte Nzabonimana (1989-1994).

    Kuri Stade Amahoro hazubakwa urwibutso ruzandikwaho amazina y’Abatutsi bakoraga muri MIJEUMA bishwe kimwe n’abandi ba-sportifs bazize Jenoside mu 1994

    Dr. Gakwenzire Philbert wakoze ubushakashatsi yahoze ari MIJEUMA

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko urwibutso ruzubakwa nyuma yo kuvugurura Stade Amahoro