Tag: featured

  • Burera: Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bareganwa basabiwe gufungwa imyaka irindwi –

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze. Rwakomeje kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, nyuma y’uko rusubitswe inshuro eshatu.

    Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo, ubucuti bwihariye na Visi Meya Manirafasha.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko imanza zombi zihuzwa kuko Visi Meya Manirafasha yari afite imanza ebyiri ariko muri rumwe harimo ingingo yo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Iyi ngingo yateje impaka zamaze iminota 40 ariko zisoza urukiko rwanzuye ko imanza zihuzwa hirindwa imbogamizi zari zagaragajwe n’Ubushinjacyaha ko hashobora kuzabaho ko byabangamira ihame rivuga ko nta muntu uregwa cyangwa ngo ahanirwe icyaha kimwe inshuro ebyiri kuko n’ubusanzwe iyo ngingo bari bazi neza ko bazayiburanaho.

    Abaregwa bose uko ari batanu bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n’amategeko bitanyuze mu ipiganwa bavuga ko ibyo bakoze babisabwe n’Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.

    Visi Meya Manirafasha Jean dela Paix yagaragaje ko nta masoko yatanze ngo kuko byemezwaga n’akanama kayashinzwe, we akabisinya nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi ko nta bubasha yari afite bwo kubyanga.

    Ashinjwa guha Karemire Thierry isoko ryo kubaka isoko rito ku Ibanda rya miliyoni 24 n’igice bitanyuze mu ipiganwa, mu gihe ritagombaga kurenza miliyoni 10 Frw.

    Ubushinjacyaha buvuga ko iryo soko ryatanzwe mu buryo bwihutirwaga kandi Manirafasha yari yarabimenye mbere abihisha bagenzi be bari mu kanama k’amasoko ahubwo ahitamo kuritanga ntawe ubizi.

    Manirafasha yavuze ko ibikorwa byo kubaka isoko byihutishijwe kuko hari abaturage bajyaga guhahira muri Uganda bagahohoterwa haza gufatwa umwanzuro ko begerezwa ibikorwa remezo byihuse.

    Kuri iyi ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo hagiye gutangwa amasoko mu buryo bwihuse urwego ruritanga rwandikira ababishinzwe rukagisha inama aribyo Maniraguha yirengagije nkana ngo kubera inyungu bwite yari abitegerejemo.

    Buvuga ko uwahawe isoko atari ubwa mbere yari aribonye bitanyuze mu ipiganwa kuko hari n’irindi yahawe rya 16.554.524 ryo kugura ibikoresho birimo matela, amarido n’ibikoresho byo kubikamo amazi ku bari gutuzwa mu Mudugudu wa Gitesi Model Village naryo ryamuhawe bitanyuze mu ipiganwa.

    Kuri ibi byaha akurikiranyweho, Visi Meya Manirafasha, ayo mafaranga yayahembye abakozi bubatse amashuri kubera ko ngo bari basa n’abakoze imyigaragambyo bakajya ku Murenge yamara kubimenyesha Akarere kakamusubiza kamwemerera ko yayakoresha bakazaboherereza andi.

    Ku ngingo yo gutanga isoko ryo kugura ibikoresho byahawe abari gutuzwa muri Gitesi Model Village bitanyuze mu ipiganwa, Manirafasha yavuze ko yabikoze biciye mu myanzuro y’akanama k’amasoko.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirafasha avuga amagambo buri wese yabwira urukiko ndetse ko adakwiye gushingirwaho ahubwo hakagaragazwa ibimenyetso bifatika harimo n’ibyanditse kuko mu buhamya bwatanzwe n’abari mu kanama k’amasoko bagaragaje ko uregwa yimanye amakuru yose y’iri soko akaritanga ntawe amenyesheje.

    Kwizera Emannuel we akurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta bidaciye mu ipiganwa aho yatanze irya 5.420.596 Frw ryahawe Nzanzuwera Desire ryo kugura matela, amarido n’ibindi bikoresho by’amazi byo kujyana mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rurembo yatanze ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugarama.

    Yavuze ko byose yabikoze ahawe uburenganzira n’Akarere ka Burera kubera ukuntu byihutirwaga, ikintu Ubushinjacyaha bwasabiye ibimenyetso ariko ntibiboneke kuko yemezaga ko yabibwiwe kuri telefoni.

    Nyuma yo kumva ubwiregure bw’abaregwa Ubushinjacyaha bwasabwe kugira icyo buvuga maze busaba urukiko kwakira ikirego no kwemeza ko gifite ishingiro maze bubasabira ko bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri wese.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 11 Gicurasi 2021 saa Munani n’igice.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza bahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro, Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidèle ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.


  • Bugesera: Hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1992, IBUKA isaba abafite amakuru kuyatanga –

    Ibi Bankundiye yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021, ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri ibiri yabonetse mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

    Iyi mibiri yabonetse muri uyu Murenge ni iy’Abatutsi bishwe mu 1992 nk’uko abatanze amakuru babivuze, cyane ko muri Bugesera hari umubare munini w’Abatutsi bagiye bicwa na mbere y’uko Jenoside itangira.

    Bankundiye yavuze bibabaje kuba hashize imyaka irenga 20 hakigaragara imibiri itarashyingurwa asaba abantu bazi aho ikiri gutanga amakuru.

    Ati “Imibiri itarashyingurwa ni uko itabashije kuboneka, impamvu iri hejuru, ni uko abayijugunye batarabasha kuyiranga ngo bayigaragaze, ihakurwe kuko akenshi usanga yarajugunywe mu binogo byari mu masambu yabo. Aho rero usibye amahirwe ariko hari imibiri igihishwe, ku bw’isoni no ku bw’ipfunwe.”

    Yakomeje ati “Niba turi muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge bakagize impuhwe bakavuga ngo runaka uriya duturanye, yasigaye ku isambu y’iwabo, akagiramo abo ashyingura kuko hari abaguye muri aka gace, ni ukuri baba batanze umusanzu tukaruhuka.”

    Bankundiye yavuze ko gushyingura mu cyubahiro bifasha uwiciwe kuruhuka.

    Ati “Kuko iyo ushyinguye umuntu wawe, ukamushyiraho indabo uraryama ugasinzira, ukagira amagambo umubwira umusezeraho bwa nyuma. Badufasha umuntu wese uzi amakuru y’ahantu hari umubiri wishwe muri Jenoside akayatanga, tugafatanya gushyinguramu cyubahiro.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Gasirabo Gaspard, yavuze ko iyi mibiri yabonetse mu 2020 ariko itinda gushyingurwa kuko hari mu bihe bya COVID-19.

    Yavuze ko hari imibiri myinshi itaraboneka muri aka gace ahanini bitewe n’imiterere y’Umurenge wa Rweru kuko ukikijiwe n’inzuzi.

    Ati “Hari abantu benshi bigaragara ko bataraboneka ariko kuko ari agace gakikijwe n’inzuzi n’ibiyaga, imigezi ku buryo yabaye intwaro mbi yo kugira ngo abakoraga Jenoside bagende baburizamo ibimenyetso, baba bateganya no kuzabihakana, ku buryo hari n’impungenge y’uko abantu bose batazaboneka.”

    Tariki ya 11 Mata 1994, ni bwo mu yahoze ari Komini Gashora, yari igizwe n’Imirenge ya Rweru, Gashora, Juru , Rilima , Mayange habaye ibitero byagabwe ku Batutsi maze benshi baricwa mu buryo ndengakamere.

    Mu Karere ka Bugesera habaye igikorwa cyo gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1992

    Iyi mibiri yabonetse mu Murenge wa Rweru mu 2020 ariko itinda gushyingurwa kubera COVID-19

  • Ambasaderi Hategeka yagiranye ibiganiro na Ministiri w’Uburezi wa UAE –

    Ubutumwa Ambasade y’u Rwanda muri UAE yashyize ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa 12 Mata 2021, buragira buti “Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera ingufu ubufatanye mu rwego rw’uburezi, by’umwihariko kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’amashuri makuru.”

    Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko imikoranire na UAE mu burezi iri ku rwego ku rwego rushimishije, ibintu bizaba akarusho nyuma y’ibi biganiro.

    Mu butumwa bwayo yakomeje iti “Ahandi hazahuzwa imbaraga ni mu mikoranire ya za kaminuza, gahunda zo gusurana kw’abanyeshuri bareba ibyo abandi biga, ubushakashatsi no guterana inkunga mu buryo bw’amafaranga. Byose bizakorwa hubahirizwa amasezerano areba ibihugubyombi.”

    U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye andi amasezerano y’imikoranire byasinye mu 2017, ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w’ishoramari rya buri gihugu n’ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.

    Ibihugu byombi binafitanye umubano ushingiye ku bucuruzi kuko mu 2018 byahahiranye ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 750$. Mu Ukwakira 2019 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Sosiyete ya Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga, hakaba harafunguwe ububiko bw’ibicuruzwa bwiswe ‘Kigali Logistics Platform’.

    Ubu bubiko buzafasha abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam.

    Ibiganiro byibanze ku guteza imbere uburezi, aho buri ruhande hari ibyo rusabwa kuzakora mu gushyigikira urundi

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka (ibumoso) na Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu, Hussain Ibrahim Al Hammadi nyuma y’ibiganiro

  • Rubavu: Abantu batandatu bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa amata –

    Abantu batandatu bo mu muryango utuye mu Mudugudu wa Buhuru, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa amata bikekwa ko yari ahumanye.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2020. Abajyanywe kwa muganga bivugwa ko banyoye amata yazanywe n’umugabo muri uru rugo ayavanye

    iwabo mu Karere ka Rutsiro aho yari yagiye gushyingura.

    Abajyanywe mu bitaro barimo ababyeyi babiri bo muri uyu muryango n’abana babo batatu n’umwe wo mu baturanyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu, yemeje aya makuru avuga ko aba bantu bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati “Bafashwe bose mu masaha ya saa Sita baribwa mu nda banaruka, bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Byahi kuko bari bameze nabi boherezwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bitabweho byisumbuyeho. Biravugwa ko byaba byatewe n’amata banyweye. Turacyakurikirana.’’

    Yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya bakira ibinyobwa batazi neza aho byaturutse.

    Ku wa 17 Nyakanga 2017 abana babiri bavukana n’umwe w’umuturanyi bo mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bitabye Imana bazize imyumbati bariye.

    Iyi foto irerekana Centre ya Buhuru mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Gisenyi mu gace uyu muryango utuyemo

    [email protected]


  • Se yahambwe ari muzima- Ubuhamya bukomeye bwo kurokoka kwa Uwizeyimana Josiane –

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati “Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.”

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati “Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n’ababyeyi banjye n’abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.”

    “Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n’abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.”

    Yavuze ko na we aho we n’abavandimwe be na nyina n’abari babahishe batwawe n’Interahamwe ariko ku bw’amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y’abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw’umukobwa waraye asambanywa n’Interahamwe bukamukeraho n’ibindi bibi byinshi.

    Ati “Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n’abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.”

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n’umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati “Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.”

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n’umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk’ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n’Inkotanyi.

    Uwizeyimana yanyuze mu bihe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwizeyimana na bagenzi bari kwibuka abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwamukwaya Blaise uvukana na Uwizeyimana avuga ko afite intimba yatewe no kuba yaravutse ntabashe kubona se

  • Rulindo: Bane barimo abayobozi bo kwa muganga bakurikiranyweho kuzuza amafishi y’abarwayi batavuwe –

    Abakurikiranywe barimo Uwera Judith uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kisaro, Uzamushaka Béatrice ushinzwe Icungamutungo n’umuforomo muri iki kigo, Bahati Adolphe. Biyongeraho Kabana Samson ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo.

    Icyaha aba bose bakurikiranyweho bikekwa ko bagikoze mu mwaka ushize.

    IGIHE yamenye ko aba bantu bakurikiranywe bikekwa ko hari amafishi y’abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n’ivuriro.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bari gukurikiranwa.

    Yagize ati “Bari gukurikiranwa ngo hamenyekane uruhare bagize mu gukoresha impapuro zitavugisha ukuri. Aba bantu bari gukurikiranwa badafunze.’’

    Abaregwa baramutse bahamijwe icyaha bakurikiranyweho bahanishwa ingingo ya 276 iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Se yahambwe ari muzima- Ubuhamya bukomeye bwo burokoka kwa Uwizeyimana Josiane –

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati “Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.”

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati “Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n’ababyeyi banjye n’abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.”

    “Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n’abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.”

    Yavuze ko na we aho we n’abavandimwe be na nyina n’abari babahishe batwawe n’Interahamwe ariko ku bw’amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y’abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw’umukobwa waraye asambanywa n’Interahamwe bukamukeraho n’ibindi bibi byinshi.

    Ati “Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n’abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.”

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n’umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati “Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.”

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n’umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk’ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n’Inkotanyi.

    Uwizeyimana yanyuze mu bihe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwizeyimana na bagenzi bari kwibuka abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwamukwaya Blaise uvukana na Uwizeyimana avuga ko afite intimba yatewe no kuba yaravutse ntabashe kubona se

  • Ukugoreka indimi kwa Amerika no kubusanya mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi –

    Ku wa 7 Mata ubwo u Rwanda rwatangiraga iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wahuriranye n’uko hibukwaga iyakorewe Abayahudi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yatanze ubutumwa bubiri usesenguye bugaragaza neza uko igihugu cye gifata u Rwanda.

    Ubutumwa bwihanganishaga u Rwanda muri ibi bihe, bwakurikiwe n’ubwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abayahudi. Bwo bwagiraga buti “Duhaye agaciro ubuzima bw’abagabo, abagore n’abana miliyoni esheshatu b’Abayahudi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abayahudi”.

    Ku Kwibuka27, Linda bwo yagize ati “Turibuka abantu barenga ibihumbi 800 bishwe mu minsi ijana y’iterabwoba ryabaye mu Rwanda mu 1994”. Mu butumwa bw’ibika bibiri bigizwe n’amagambo 97, nta hantu na hamwe uyu Ambasaderi wa Amerika yigeze avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo yabyise ko ari iterabwoba.

    Ni mu gihe ku mvugo ijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi, nta kugoreka imvugo kwabayeho ahubwo yakoresheje inyito yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ariko bigeze ku Rwanda yandika uko abyumva. Ni nka bimwe George Orwell yanditse mu gitabo cye “Animal Farm” ngo inyamaswa zose zirareshya, ariko zimwe zireshya kurusha izindi.

    Jenoside yakorewe Abayahudi ntikinishwa ariko byagera ku yakorewe Abatutsi hakaba impaka

    Kimwe mu bishyirwa imbere mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho, ni ukurwanya abayipfobya, abayita uko itari cyo kimwe n’abayiha igisobanuro gitandukanye n’uko yo iri. Ni byo byatumye, Umuryango w’Abibumbye wemeza ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iyakorewe Abayahudi.

    Nubwo bimeze bityo ariko ibihugu bimwe byahejeje inguni ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, byanga kuyemera, biyiha andi mazina, ariko iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, ho hari umurongo bidashobora kurenga ibintu biteye ukwibaza impamvu y’uwo murongo uheza inguni.

    Kenshi abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi n’abashaka kuyipfobya usanga bavuga ko hari ingabo zari zishinzwe kurinda amahoro, abanyamahanga n’Abahutu bishwe bityo ko ibyo bituma Jenoside ikwiye guhindurirwa inyito ikitwa ubwicanyi bwabereye mu Rwanda.

    Aha baba birengagije ko Intambara ya Kabiri y’Isi ari nayo yiciwemo Abayahudi miliyoni esheshatu, muri rusange yaguyemo abantu miliyoni 75. Ni ukuvuga ko yiciwemo abantu miliyoni 69 batari Abayahudi.

    Nubwo Abayahudi aribo bari bagenderewe mu mugambi w’Aba-Nazi wo kubarimbura, hari abandi bishwe ku mpamvu za Politiki n’iz’uruhu. Abo barimo ababana bahuje igitsina, abafite ubumuga, Aba-Roma bafite inkomoko mu Majyaruguru y’u Buhinde, abo mu bwoko bw’aba-Slavs, Abahamya ba Yehova n’abanyapolitiki batavugaga rumwe n’Aba-Nazi n’abandi bazize imyemerere yabo.

    Gusa nubwo aba batari Abayahudi bishwe, ntabwo babarwa nk’abazize Jenoside yakorewe Abayahudi kuko yo ubwayo isobanurwa nk’ubwicanyi bwakorewe Abayahudi bukozwe n’Aba-Nazi bashakaga kubarimbura ngo babamareho.

    Linda wari mu Rwanda mu 1994 kuki yahejeje inguni?

    Linda Thomas-Greenfield ni Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, umwanya yagiyeho mu ntangiriro z’uyu mwaka atangirana na manda ya Joe Biden. Mbere ku ngoma ya Barack Obama, yabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika ndetse icyo gihe yaje mu Rwanda asura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

    Mu Ugushyingo 2018 ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Leta ya Virginia, yagarutse ku buzima bwe, kuva mu buto, anavuga uburyo yari agiye kwicirwa mu Rwanda muri Mata 1994 ubwo Interahamwe yari imwitiranyije n’Umututsikazi.

    Ati “Muri Mata 1994 nageze i Kigali mu Rwanda. Kandi ngira ngo mwibuka ko muri Mata 1994 mu Rwanda habaye Jenoside.”

    Linda yavuze ko icyo gihe umwe mu Nterahamwe yamubonye amwitiranya n’Umututsikazi ashaka kumwica. Ati “Nasatiriwe n’umusore muto wari wahawe amabwiriza yo kwica umugore witwa Agathe, yatekereje ko ari njye. Igitangaje ntabwo nigeze ngira umutima uhagaze, ntimunyumve nabi nari mfite ubwoba, ariko sinigeze ngira umutima uhagaze. Narebye uwo musore muto mu maso mubaza izina rye, hanyuma mubwira iryanjye. Nashakaga ko amenya izina ryanjye, kuko nashakaga ko nanyica asigara azi izina ry’umuntu yishe.”

    Nyuma yo kumenya ko atari Umunyarwandakazi, iyo Nterahamwe yaramuretse ntiyamwica.

    Kuba uyu mugore wari mu Rwanda mu 1994 akibonera uburyo Abatutsi bicwaga ariwe utinyuka kugoreka imvugo akanga gukoresha inyito nyayo ya Jenoside, ni ikimenyetso nyacyo cy’ukwinangira kwa Amerika iyo bigeze ku kwemera amateka y’u Rwanda.

    Thomas Greenfield ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

    Abanyarwanda bamubwije ukuri

    Abanyarwanda bakoresha Twitter banze guceceka maze bibutsa Linda ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka myinshi hagamijwe kubarimbura, bityo ko adakwiye kugoreka amateka n’imvugo.

    Uwitwa Christelle yagize ati “Mujye mwandika imvugo nyayo ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994! Agasuzuguro kanyu kararambiranye mukagabanye, murekere aho kudutobera amateka. Burya bwose byarutwa mugaceceka aho kwandika ubusa #Kwibuka27 #GenocideAgainstTutsi.”

    Uwitwa Nkotanyi Francis yagize ati “Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutaha niba udashobora kubyandika mu buryo bukwiriye, ntuzatinyuke kugerageza kohereza ubutumwa bwawe. Tuzi satani ukorera.”

    Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza yagize ati “Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bigaragara ko ari politiki y’ubutegetsi bushya bwa Amerika… Dore umuyobozi mushya, mubi kurusha umutware we… Biteye Isoni.”

    Uwitwa Musoni Edwin yagize ati “Ambasaderi, warahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Wanaje mu Rwanda kwibuka abazize Jenoside, ariko unaniwe kwibuka ko yari Jenoside yakorewe Abatutsi. Amateka azacira urubanza ibikorwa n’amagambo yacu.”

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku wa 7 Mata 2021, ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahaye gasopo abagoreka n’abakoresha nabi inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr Biruta yavuze ko koherereza u Rwanda ubutumwa burutoneka muri ibi bihe ntacyo byarumarira ndetse yongeyeho ati “Ku bakigorwa no gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bo ibyiza ni uko batakwigora batwoherereza ubutumwa uyu munsi. Ntacyo bidutwaye.”

    Perezida Kagame ati “ni akumiro”

    Mu myaka 27 ishize, ntabwo u Rwanda rwigeze ruhirwa n’ingoma y’Aba-Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni bo bayoboraga igihugu mu gihe habaga Jenoside, kuva icyo gihe baciye umurongo banga kwemera ko ibyabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bill Clinton wayoboraga Amerika icyo gihe, yanze gukoresha ijambo Jenoside ngo yamagane ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Abamusimbuye bose na bo bagendeye ku murage we ku buryo n’imyanzuro yose ireba u Rwanda itorwa nko mu Muryango w’Abibumbye iki gihugu kiyamagana.

    Ubwo u Rwanda rwari mu Kanama ka Loni gashinzwe Amahoro, Amerika yayoborwaga na Obama nawe w’Umu- Démocrates, igihugu cye ni cyo cyari inyuma yo kurwanya inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa 23 Mutarama 2018 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100.

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ikibazo cy’inyito ya Jenoside atari icy’ubu, kuko cyatangiye kera mu 1994, ibihugu bimwe binanirwa kwita ibyabaga mu Rwanda uko biri.

    Ati “Hari umuntu – ndakeka ari umunyamakuru – wabazaga ati: “Ese ibirimo kuba ni Jenoside?” Bakamusubiza bati oya, ko ahubwo ari ‘ibyaha bya Jenoside’. Hanyuma uwo munyamakuru arongera arabaza ati “Bisaba ibyaha bya Jenoside bingana bite kugira ngo byitwe ko ari Jenoside?” Ibyo murabyibuka? Biratangaje kuba tukiri mu mpaka nk’izo nyuma y’imyaka 27. Ni akumiro!”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko bisa n’aho gukoresha inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri bamwe ari nk’igihembo baba bahaye Abanyarwanda, avuga ko ibyo u Rwanda rudashobora kubyemera.


  • Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu ngo Afurika ikore inkingo za Covid-19 –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2021, mu nama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abayobora ibigo bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga, yiga ku buryo Umugabane wa Afurika wakwikorera inkingo za Covid-19.

    Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikorwa ry’inkingo muri Afurika mu kurinda ubuzima”.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yateguwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC).

    Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda ya Afurika yo kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima, ari ingenzi ko hashyirwaho uburyo bw’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu gukora inkingo ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Gukora inkingo bijyana no kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima no kubaka ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo gikomeye, gikora neza kandi kigenga, kandi nkeka ko ariho tugana. U Rwanda rwiteguye kubigiramo uruhare hamwe n’ibindi bihugu binyamuryango ndetse n’abafanyabikorwa.”

    Yakomeje avuga ko Afurika ikeneye kwagura ubushobozi bwo gukora inkingo n’ibindi bikoresho nkenerwa bya ngombwa mu buvuzi.

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko mu mezi ashize hari abantu bafite inganda zikora inkingo za Covid-19, yaganiriye na bo ndetse bamweretse ko hari ibishoboka Afurika yageraho.

    Ati “Twagiranye ibiganiro ndetse mbibwira bagenzi banjye ku mugabane wacu, ariko dushaka ko ibi biganiro bigera no ku bandi. Hari ikigo gifite ubushobozi bwa tekinike zisanzwe zikoreshwa na Moderna, Pfizer, kiriteguye kandi gifite n’ubushake. Nzabaha igisubizo mu gihe cya vuba, mumbabarire kuba ntarabikoze mbere y’uko tugirana ibi biganiro.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubu bushobozi bwo kwifashisha uburyo bukoreshwa n’izo nganda bikaba byuzuzanya n’ubundi buryo burimo Adenovirus bukoreshwa na Johnson& Johnson ndetse na AstraZeneca mu gutunganya inkingo.

    Yakomeje agira ati “Kandi rero kugira ngo Afurika ive mubyo kumva twibabariye twebwe ubwacu, ari nako bimeze muri iki gihe. Kandi ndatekereza ko nta muntu n’umwe ukwiye kubiryozwa. Tugomba kubiryozwa twese kandi tukava mu byo tuzi ko byiza kuri Afurika tukajya ku byo twe dushobora gukora.”

    Perezida Kagame yagaragaje isoko rusange rya Afurika nk’inzira izafasha mu kugira ngo iryo shomari rigerweho kandi ritange umusaruro wifuzwa, anaboneraho gusaba ibihugu bya Afurika kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti cya AMA [The African Medicines Agency].

    Uretse Perezida Kagame, iyi nama yanitabiriwe n’abarimo Perezida Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe ndetse na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko icyerekezo gikomeye cy’urwego rw’ubuvuzi muri Afurika ndetse n’ubushobozi bwo gukora inkingo mu gusubiza ibibazo by’abaturage ba Afurika bigoye ariko bishoboka mu gihe habayeho ubufatanye.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kugira ngo Afurika ikore inkingo za Covid-19

    Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha gahunda y’iyemezwa ry’amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti

    Perezida Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na we yitabiriye iyi nama

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabye ubufatanye mu kubaka urwego rw’ubuvuzi rukomeye muri Afurika

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Rulindo: 4 barimo abayobozi bo kwa muganga bakurikiranyweho kuzuza amafishi y’abarwayi batavuwe –

    Abakurikiranywe barimo Uwera Judith uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kisaro, Uzamushaka Béatrice ushinzwe Icungamutungo n’umuforomo muri iki kigo, Bahati Adolphe. Biyongeraho Kabana Samson ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo.

    Icyaha aba bose bakurikiranyweho bikekwa ko bagikoze mu mwaka ushize.

    IGIHE yamenye ko aba bantu bakurikiranywe bikekwa ko hari amafishi y’abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n’ivuriro.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bari gukurikiranwa.

    Yagize ati “Bari gukurikiranwa ngo hamenyekane uruhare bagize mu gukoresha impapuro zitavugisha ukuri. Aba bantu bari gukurikiranwa badafunze.’’

    Abaregwa baramutse bahamijwe icyaha bakurikiranyweho bahanishwa ingingo ya 276 iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.