Tag: featured

  • Nyabihu: Imibiri 12 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, mu Karere ka Nyabihu mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu hashyinguwe imibiri 12 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi iheruka kuboneka mu Mirenge ya Mukamira, Jenda, Mulinga na Karago.

    Munyarugero Jean de Dieu wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo muri iki gikorwa yashimye abaje kubafata mu mugongo n’abagize ubutwari bwo gutanga amakuru yatumye iyi mibiri yashyinguwe iboneka.

    Yagize ati “Turashimira abaje kudufata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye. Turashimira n’abagize ubutwari bwo kuduha amakuru yatumye tubona iyi mibiri y’abacu, turibuka ku nshuro ya 27 ariko birabavaje kuba hari imibiri ikiri mu mirima y’abaturage. Turanenga cyane abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside badatanga amakuru n’abakigamije gukomeretsa abarokotse. Turasaba Akarere nk’uko katahwemye kutuba hafi ko na hano twibukira byibuze hasakarwa tukajya tuhahurira tutanyagirwa”.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Juru Anastase yashimiye ingabo za RPF zabahaye ihumure zihagarika Jenoside, n’urubyiruko rukomeje kugaragaza ubutwari mu gushyira igitutu ku baba bazi aho iyi mibiri yajugunywe.

    Yagize ati “Turashima cyane urubyiruko rwo mu Murenge wa Mulinga ubutwari rwagaragaje kuko rwashyize igitutu ku bakuru baba bazi amakuru y’ahaba hakiri imibiri kandi byadufashije no kubona iyi itanu yavuyeyo”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko muri aka Karere habayemo igeragezwa rwa Jenoside na mbere hose anenga ababa badatanga amakuru kuko hari abantu bakuru babirebaga ariko bakaba badatanga ayo makuru ndetse ko hari n’abayatanga nabi bagamije kuyobya.

    Yagize ati “Muri aka Karere niho hageragerejwe Jenoside na mbere hose, turacyafite imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka kandi hari abantu bakuru babonye uko bishwe n’aho biciwe ariko bakaba badatanga amakuru ndetse hari n’abayatanga nabi bagamije kuyobya ibimenyentso, tuzakomeza kuba hafi abarokotse kandi ntituzemera ko abakora ibi bikorwa bibi bizakomeza kubaho muri aka Karere”.

    Imibiri 12 yashyinguwe mu cyubahiro harimo itanu yabonetse mu Murenge wa Mulinga, umwe wabonetse mu Murenge wa Karago, umwe mu Murenge wa Jenda n’indi itanu yabonetse mu Murenge wa Mukamira.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira rwari ruruhukiyemo imibiri igera kuri 2190 hiyongeyeho iyi 12 yashyingiwe mu cyubahiro iba 2202 iharuhukiye.

    Imibiri 12 iherutse kuboneka niyo yashyinguwe mu cyubahiro

    Abarokotse Jenoside basabye ko abafite amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe bayatanga

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye

  • Gasabo: Abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside basabwe kuyatanga ubu –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021, ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 23 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nkuzuzu mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Muri iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro harimo 19 yabonetse mu ishuri rya Paruwasi Gaturika i Nkuzuzu n’indi yabonetse mu murima w’abaturage ikaba yose yashyinguwe mu Rwibutso aho isanze indi igera ku 1703 ihashyinguwe.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene, yatangarije IGIHE ko baruhutse nyuma yo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri ariko asaba abandi bazi amakuru y’ahiciwe abatutsi kugira ubumuntu bakayatanga.

    Ati “ Ku bafite amakuru ku bantu bacu banga kuduha, si ukubasaba twebwe kuko ntabwo batugirira impuhwe n’ubundi barishe umuzima n’uwapfuye ntibatugirira impuhwe. Nibagire ubumuntu nk’abantu bagarure umutima wa kimuntu bamenye ko abo bishe bari abantu nkabo.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yagaye abadatanga amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside, agaragaza ko ababikora nta bumuntu bifitemo.

    Ati “Kuba hakiboneka imibiri bigaragaza ko hari abantu badashaka gutanga amakuru. Tuboneyeho kubagaya kudatanga amakuru nta bumuntu burimo aho igihugu kigeze abantu turabasaba gutanga amakuru kugira ngo ahari imibiri tuyishyingure mu cyubahiro.”

    Yavuze ko gutanga amakuru y’ahiciwe abatutsi bifasha abarokotse gushira agahinda no kuruhuka mu mutima.

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 23

    Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

  • Imirimo yo kubaka Ubusitani bw’Urwibutso igeze kuri 90% –

    Ni iminsi 100 itangira ku wa 7 Mata, ubwo Jenoside yatangiraga ikarangira ku wa 7 Nyakanga, igihe FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Ubusitani bwiswe ‘Jardin de la Mémoire’ ni kimwe mu bice bigize Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 11 z’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bakicwa nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za Loni.

    Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy’ubu busitani bw’Urwibutso muri Mata 2019.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Times ko imirimo yo kubaka icyiciro cya nyuma igeze ku musozo.

    Ati “Ubusanzwe icyiciro cya nyuma cyagombaga kuba kigize nibura 20% by’imirimo yose yo kubaka ubu busitani. Icyiciro cya nyuma ubu kigeze kuri 50%, ibi bishatse kuvuga ko imirimo yose muri rusange igeze kuri 90%, kandi izarangira mu minsi 100 yo kwibuka.”

    Ubusitani bw’Urwibutso bugizwe n’ibice bitandukanye birimo amabuye y’amakoro ashushanya abishwe muri Jenoside, uko ibidukikije byagize uruhare mu kurokora abahigwaga, imyobo ifunguye igaragaza aho bamwe bajugunywe, imigezi iri mu bishanga n’ibindi.

    Mu gice cyahariwe ishyamba ryo kwibuka hatewemo ibiti by’ingenzi nk’icy’Umuvumu cyerekana ‘umuryango’ ‘Umuko’ kigaragaza ‘ubwirinzi n’ubwiza’ n’icy’Umunyinya kigaragaza ‘ukwihangana no kwihagararaho’.

    Biteganyijwe ko ubu busitani bw’urwibutso bwubatse kuri hegitari hafi eshatu, buzuzura butwaye miliyoni zirenga 700 Frw.

    Uku niko uru rwibutso ruzaba rumeze

    Imirimo yo kubaka Ubusitani bw’Urwibutso igeze ku musozo

  • Urwibutso ku batutsi barokowe n’Inkotanyi mu Gatsata –

    Tariki 12 Mata 1994 abatuye mu Murenge wa Gatsata barayibuka cyane kuko aribwo Interahamwe ziraye mu Batutsi zikabica nubwo nyuma ingabo za FPR Inkotanyi zaje kurokora abari bagihumeka.

    Umutoni Nadine, ni umwe mu barokokeye Jenoside i Karuruma. Yavuze ko kuva tariki ya 7 kugeza tariki 12 Mata 1994 aribwo abatutsi benshi bishwe mbere y’uko Inkotanyi zitangira kubarokora.

    Ubwo Inkotanyi zabarokoraga, icyo gihe yari afite imyaka 12. Yibuka ko zabasanze mu nzu bikingiranyemo.

    Ati “ Badusanze ahantu twari twikingiranye ku nzu y’Interahamwe ikomeye cyane. Barakomanze babura ubakingurira kuko twese twari twagize ubwoba. Binjiyemo basanga bitandukanye n’uko babitekerezaga kuko Interahamwe zari zamaze gusohoka, basanga abasigayemo ari abari bahahungiye, baraduhumuriza, bagenda bazanayo n’abandi benshi nyuma baza kutujyana i Byumba ariko abari bafite imbaraga bagiye n’amaguru.”

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gatsata, Ngarambe Christian , yabwiye IGIHE ko ako gace gafite umwihariko kuko Interahamwe z’Umujyi wa Kigali ariho zahemberwaga mu ruganda rwakoraga ibiringiti rwa Rwantexo, ibyo bigatuma umugambi wa Jenoside ari naho ucurirwa.

    Yavuze ko ubusanzwe mbere hitwaga Komine Rouge kuko hari Abatusi benshi bishwe.

    Yavuze ko ku kiraro cya Gatsata ari hamwe mu hiciwe abatutsi benshi kuko babatangiraga bashakaga guhungira kuri Ste Famille.

    Ati “Ku kiraro cya Gatsata habayeho Jenoside, abantu bavaga mu Murenge wa Jali , na Jabana bashakaga kujya Sainte Famille niho hari bariyeri ebyiri zabakumiraga kuko hapfuye abantu benshi cyane. Ubu ntituzi ahantu bari, niba barabashyize muri Nyabarongo.”

    Ngarambe yavuze ko nubwo imiryango yabo yishwe urw’agashinyaguro, ubu bishimira ko Inkotanyi zabarokoye mu gihe byari bigoye bakaba batekanye.

    Kugeza ubu Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Gatsata bashyinguye ku rwibutso ruri muri uwo murenge barenga 550. Ni mu gihe abandi baguye muri uyu murenge bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali, Jali na Mvuzo.

    Abarokokeye mu Gatsata bashima ingabo z’Inkotanyi zahagobotse Interahamwe zigiye kubamara

  • Nta nkomoko ye azi! Agahinda ka Uwamahoro waburanye n’umuryango we muri Jenoside ubuzima bukamusharira –

    Ni umukobwa uzi kuganira kandi akagira urugwiro, n’ubwo agendana igikomere cyo kutamenya ababyeyi be, kuko ubwa nyuma abaheruka ari mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva icyo gihe kugera ubu, isura ya Uwamahoro irasuhererwa buri uko atekereje ko benshi mu bantu bamukikije bashobora kuba ari ababyeyi be, cyangwa se abandi bavukana nawe.

    Ijoro n’amanywa ahora abunza umutima, yibaza niba abo mu muryango we bariho cyangwa barapfuye, bikamutera agahinda ko kutagira uwo atura ibibazo, uwo aririra ndetse n’uwo yakwita umuvandimwe wamuba hafi, akareka kuba nyakamwe atanazi niba umuryango we ukiriho cyangwa warapfuye.

    Agahinda ko kutamenya inkomoko ye

    Uwamahoro yakuze yumva yitwa Kankindi, ariko aza kumenya ko atari izina yahawe n’ababyeyi be, ahitamo kwiyita Uwamahoro Rosine.

    Avuga ko ubwa nyuma aherukana n’ababyeyi be yari afite imyaka iri hagati ya itatu n’itanu, bari muri stade ya Kicukiro, ari naho baburaniye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye uko byagenze.

    Yagize ati “Nibuka ko Mama yitwaga Francine, papa akitwa François, murumuna wanjye yitwaga Mugwaneza naho basaza banjye umwe yitwaga Byuma undi Kiringi, hari n’umukozi watureraga witwaga Sibomana.”

    “Abo nibo twari turi kumwe aho muri Eto Kicukiro, nyuma haje igitero, abantu baricwa abandi bariruka turatatana, nibwo mperuka umuryango wanjye. Nakomeje kubashaka ariko sinagira n’umwe mbona.”

    Yakomeje avuga ko muri uko gusigara ari wenyine, yaje gushakisha uko yabona umuntu azi, ariko ntamubone nyuma akaza gufata umuntu wari mu bicanyi, aramujyana.

    Ati “Abantu bose nabonaga baryamye hasi kubera ubwana nkagira ngo barasinziriye. Naje kubona umuntu wari ufite ikintu cy’igiti ariko naje kumenya ko ari imbunda nyuma, namwiziritseho turajyana akajya ansiga mu nzu ye akagenda”.

    Yakomeje agira ati “Rimwe naje kugenda mbona abantu benshi bari kwiruka nanjye mbirukamo, tugeze ahantu turasinzira, kuko ntari mfite uwo turi kumwe naje gutorwa n’undi mubyeyi aza kunjyana muri Congo.”

    Uwamahoro yashaririwe n’ubuzima nyuma Jenoside, azenguruka mu miryango 14

    Muri cya gihiri, Uwamahoro yajyanye nacyo, akajya ahererekanywa n’imiryango ndetse n’abantu batandukanye, kugera ubwo agarutse mu Rwanda akisanga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Kuva icyo gihe, ubuzima bwarushijeho gusharira Uwamahoro, atangira kuzengurutswa mu miryango y’abaturanyi ayibamo igihe runaka, ariko bamwe bakamwima icumbi, abandi bakamuhohotera kugera igihe yibwirije akahava.

    Ibi byabaye Uwamahoro afite imyaka irindwi kugera ejo bundi akuze, agatangira kwiga kwitunga.

    Yagize ati “Kuva nkiri muto nagiye mpura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, nkaba mu miryango ikankoresha imirimo y’imvune, yego hari abangiriye neza nko kumpa aho kurara, byari ibintu byiza ariko ubuzima ntibwagiye bugenda neza.”

    Kutagira umuryango byamubujije amahirwe yo kwiga

    Mu myaka itarenze 22, Uwamahoro yabaye mu miryango 14, ibi byatumye atabasha kubona uburyo yiga, kuko yahoraga yimurwa, atotezwa kandi atanishyurirwa amafaranga y’ishuri, bituma ava mu ishuri kandi yararikundaga.

    Ati “Ahantu henshi nagiye mba banyangiraga ko nakundaga ishuri bakabona batazandihira, bakagenda banyirukana cyangwa bakarinkuramo kandi nararikundaga cyane.”

    Abandi bamuzanaga mu rugo kugira ngo akore nk’umukozi ariko utazishyurwa, ku buryo iyo yashakaga kujya kwiga, bahitagamo kumwirukana kuko icyo babaga bamushakaho cyabaga kitakigezweho.

    Kuba atazi inkomoko ye byatumye atabasha kubona amahirwe yo gufashwa n’ikigega gifasha abacitse ku icumi, FARG, kuko bisaba ubuhamya bw’abantu bakuzi kandi akaba atazwi.

    Uwamahoro wagarukiye mu wa kane w’amashuri yisumbuye kubera kubura ubushobozi, yavuze ko umuryango wari waramwemereye kumurihira waje kumwirukana inzozi zo kuminuza zikarangirira aho.

    Ati “Sinagize amahirwe yo kurihirwa na FARG kubera ko hasabwa icyemezo cy’aho warokokeye kandi nkaba nta bantu banzi bantangira ubuhamya, abantu bandihiraga baje kunkura mu ishuri ubwo kwiga kwanjye guhagarira aho.”

    Nyuma yo kubura amahirwe yo kwiga, yakomeje kugerageza ubuzima ajya mu bucuruzi buciritse biza kwanga, aza kujya kwiga umwuga mu bijyanye no gukora isuku no kurera abana ndetse anakora akazi kajyanye na byo, gusa kubera ibibazo by’uburwayi yahoranaga, yaje guhagarikwa muri ako kazi.

    Ubuzima ntibworoshye ariko afite icyizere cyo kubaho

    Kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamahoro yahuye n’ubuzima butigeze bworoha, bwaranzwe n’amarira n’agahinda, kuko atagiraga aho arara, akarazwa mu bihuru ndetse adafite icyizere cy’ejo hazaza.

    Nubwo bitari byoroshye, avuga ko afite icyizere cyo kubaho, kuko agerageza kwakira amateka ye n’ubuzima abayemo, ndetse ubu ntagikomangira abantu ngo bamuhe icumbi, kuko atunzwe no kuba agent wa MTN Rwanda.

    Avuga ko kimwe mu bimushimishije kuri ubu, ari uko afite aho amaze kwigeza, akaba abasha kwitunga ndetse no kwicumbikira atakigira uwo asaba.

    Ati “Ubuzima ntibwanyoroheye, ariko ubu nibura nishimiye ko mbasha kwitunga mu kazi nkora nkaba mbasha kwiyishyurira inzu, ubu ntabwo nakirukanwa nk’uko byari bimeze mbere, ni cyo kintu cyo kwishimira.”

    Uwamahoro yavuze ko afite inzozi zo kuzamenya amakuru y’umuryango we, n’iyo waba warapfuye kuko yakumva aruhutse mu mutima. Mu gihe yasanga ari bazima, bikaba byaba ari amahirwe akomeye.

    Yagize ati “Mbonye umuryango wanjye byaba ari ibitangaza, nta kintu cyiza ko kugira abantu wita abawe, byaba ari ibintu bitangaje kuko mu buzima bwanjye bwose, ntawe ngira nita umuvandimwe, kandi ndabizi ko nabigize. Nongeye kubabona ari bazima nashima Imana cyane”.

    Yavuze ko yageregeje kujya ku ivuko agahura n’abasaza bahari, ariko agasanga batamuzi, agahera aha asaba ko uwamumenya wese yamwegera kugira ngo amuhuze n’umuryango we.

    Yavuze kandi ko afite ikibanza yahawe, akaba ari kugerageza kucyubaka n’ubwo bigoye, ahera anasaba ko aramutse abonye ubufasha, byamushimisha.

    Yagize ati “Hari ikibanza bampaye cyera mu bana b’ipfumbyi kiri i Bumbogo, ariko nza kubura ubushobozi bwo kucyubaka, nasabaga ko inzego zubakira abandi zazamfasha nanjye nkubakirwa.”

    Habaye hari uwo mu muryango wa Uwamahoro wumvise amuzi ashobora kumuhamagara kuri 0789248733.

    Uwamahoro atunzwe no kuba umu—agent wa MTN Rwanda, akishimira ko byamuhinduriye ubuzima

    Uwamahoro ararangisha umuryango we yabuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Umwanditsi Ujeneza yagaragaje ko kudakoresha inyito ikwiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ‘ukurengera’ –

    Imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, Instagram na YouTube ziza ku isonga mu kwifashishwa n’abantu benshi bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100.

    Mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga bakunze kwifashisha imvugo zirimo izisesereza zikanakomeretsa abarokotse Jenoside aho bamwe badatinya no kwandika cyangwa kuvuga amagambo abiba amacakubiri mu Banyarwanda babizi neza ko ibyo bavuga atari ukuri.

    Ujeneza usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo wanditse ibirimo ‘De l’autre côté de l’Ecran, SIMBI’. Ni umukobwa wa Boniface Ngulinzira wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993 ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye.

    Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’Ishyaka ryari ku butegetsi, MRND. Yagize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro ya Arusha ubwo yari Minisitiri ndetse na nyuma yo kuva kuri uwo mwanya yakomeje kubikurikiranira hafi ku buryo byarakaje cyane Leta ya Habyarimana itarashakaga ko ayo masezerano asinywa.

    Ngulinzira nubwo atari mu batutsi bahigwaga, yiciwe ku musozi wa Nyanza ku Kicukiro ku mugoroba wa tariki 11 Mata 1994 azizwa uruhare yagize kugira ngo abanyarwanda babane mu mahoro.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ujeneza yanenze abiganjemo abakiri bato bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubiba urwango no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko iyo hari umuntu uvuze “Jenoside” yo mu Rwanda, abahakanyi bakirana ubwuzu imvugo ye.

    Akomeza agira ati “Ariko ni ibintu bisanzwe, muri kiriya gihe benshi muri aba bana ntibabuze ababyeyi cyangwa se abavandimwe babo. Nta muntu bafite bibuka ndetse nta wabahigaga ngo abavane mu nzu z’iwabo.”

    Yakomeje agira ati “Mu kutabasha guceceka, birara kuri Twitter bagamije gusesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ku Isi hose ubwoko bumwe ni bwo bwakorewe Jenoside: Abatutsi. Ntibishidikanywaho.”

    Jenoside yateguwe by’igihe kirekire kugeza n’aho gushyira mu bikorwa umugambi nta nkomyi, abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta na bo barishwe.

    Ujeneza ati “Abo bashinjwaga ubugambanyi ku mugambi ntakuka wategurwaga na Leta wo kurimbura Abatutsi. Abahutu benshi kandi bo mu byiciro bitandukanye bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, abize, abakozi mu nzego zitandukanye, abashoramari, abarimu, abanyamadini, abasirikare, abajandarume, abagabo, abagore n’abana.”

    Uyu mwanditsi avuga ko inkuru z’ibyabaye muri Jenoside atabivuga nk’inkuru mbarirano kuko yabibayemo ndetse abibonesha amaso ye akiri umwana w’imyaka 13.

    Ati “Narabyiboneye n’amaso yanjye. Aba ni abantu twari tuzi baje guhinduka nk’inyamaswa.”

    “Abatutsi bari bakuru mu 1994 bari barabonye ubwicanyi n’ihohoterwa byo mu myaka ya za 1950 kugera muri za 1960 na 1970 ubwo babuburaga abavandimwe, bakamburwa ubutaka, amatungo yabo n’indi mitungo. Ubwo bwicanyi n’ihohoterwa byabanjirije ibihe rurangiza bya 1994, hibasiriwe gusa abo mu bwoko bumwe gusa: Abatutsi. Muri iyo myaka, nta wahunze u Rwanda kuko ari Umuhutu.”

    Ujeneza yavuze ko kubera ibyo byose gukoresha imvugo ya ‘Jenoside yo mu Rwanda’ bihishe byinshi birimo kurengera, kuyipfobya, ndetse kuri we abibona nk’igitutsi.

    Ati “Mu 1994 nta muntu n’umwe wishwe azira kuba yari Umunyarwanda!”

    Mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwinjiramo buri wa 7 Mata kugeza ku wa 4 Nyakanga, hakunze kugaragara cyane ubwiyongere bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside barimo abayipfobya n’abayihakana; bigatoneka abayirokotse batarakira ibikomere batewe nayo.

    Abayigizemo uruhare, abayihindurira inyito, abayikwirakwizaho amakuru y’ibinyoma n’abayikana bakoresha imvugo zihembera urwango cyangwa zikomeretsa abayirokotse, hagamijwe kuyobya abatarasobanukirwa ukuri no gusubiza inyuma Abanyarwanda bageze kure mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ujeneza yavuze ko akenshi abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari abatarahigwaga muri Jenoside, batumva uburemere bwo kubura ababo

    Yolande Ujeneza asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo

  • Ibivugwa ku nkuru y’umukecuru wagaragaye yatemwe –

    Uyu mukecuru wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako, mu Mudugudu wa Rugende, yagaragaye ku mafoto yuzuye amaraso bivugwa ko yatemwe.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukecuru witwa Nyiraneza Jeanne, atatemwe n’abantu bashakaga kumuhohotera ahubwo ko yagiranye amakimbirane n’umugore mugenzi we.

    Umuyobozi w’Isibo uyu mukecuru abarizwamo, Mbereyekure Sévèrine, yabwiye IGIHE, ko habaye amakimbirane haza umusore aje kubakiza mu kubatandukanya wa mukecuru agwa hasi ahita akomereka.

    Ati “Nari ndi kureba uko abaturage bifashe mu Isibo, nsanga ahantu habereye amakimbirane, ubwo umusore wari ari aho hafi asunika wa mukecuru gato ahita agwa ku ibuye ariko uwo musore ashobora kuba yari yasinze kuko ariko ahora.”

    Yakomeje avuga ko nta sano bifitanye no kuba yaratemwe kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko ari impanuka yamukomerekeje kandi ko yahise ajyanwa kwa muganga.

    Ati “Kuba yarahohotewe kuko yarokotse Jenoside ntabwo aribyo ni yo mpanuka yagize yo kugwa ku ibuye, kandi nyuma n’abandi bayobozi baraje, ushinzwe umutekano ahita amujyana kwa muganga.”

    Inkuru y’uyu mukecuru yamenyekanye mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi ibiri rutangiye igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyiraneza Jeanne wagaragaye yuzuye amaraso bivugwa ko yahohotewe kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe abari bahari bavuga ko gukomereka kwe kwaturutse ku makimbirane yagiranye n’undi muntu

  • #Kwibuka27: Akababaro gakubiye mu gitabo cya Dady de Maximo kivuga ku byabaye mu Rwanda muri Jenoside –

    Iki gitabo ugenekereje mu Kinyarwanda kigaruka ku rw’agashinyaguro abatutsi bakorewe mu 1994 bakarohwa mu biyaga, bakicwa nabi cyane, bagahohoterwa, bakangizwa umubiri mu buryo bukomeye.

    Kivuga kandi byimbitse ku mpfu nyinshi abantu bagiye bapfamo aho kwita ku mibare y’abatutsi bishwe mu 1994. Dady de Maximo yabwiye IGIHE ko yacyanditse kera, arakinoza neza agishyira hanze muri Mata uyu mwaka.

    Avuga ko icyamuteye kwandika iki gitabo ari uko akenshi iyo hari kuvugwa abishwe muri jenoside abantu bavuga imibare gusa ariko hakaba hari ibindi byinshi byagakwiye kuvugwa ariko bizinzikwa kenshi.

    Ati “Kenshi tugarukira ku mibare y’Abatutsi bishwe, hirengangijwe ko abo tubara bari abantu, bari bafite amazina, imishinga n’inzozi. Urupfu ni ijambo rusange, ariko se buri umwe yishwe ate? Buri murambo ku muhanda wabaga wakorewe irihe yicarubozo mbere yo kujugunywa? Imigezi n’ibiyaga ubu ntibyavuga kandi nabo ntibavuga, abariho ntitwavugira abapfuye, ariko se bicwaga bate? Baramutse bavuze ntitwababara, iki gitabo si iki mibare ahubwo ni icy’amajwi yazimijwe atavuze.”

    Arakomeza ati “Kandi ni igisobanura iyicarubozo n’urupfu aho rwatwaraga umuntu akarinda aborera ku muhanda n’ubutaka bukamira byose, imisozi ikanywa amaraso, umuntu akagenda burundu agahera atavuze n’intimba akayijyana, ntanashyingurwe muri make n’uko ahuhuwe akabijyana nta munyu umufunze amaso.”

    Dady de Maximo avuga ko kandi kivuga ku bikorwa bitandukanye by’ihohoterwa byagiye bikorerwa Abatutsi muri jenoside n’ibindi biteye agahinda byinshi.

    Ati “Hari kandi ibikorwa by’iyicarubozo n’ihohoterwa yaba irikoresheje gutukwa, gukubitwa, intwaro za gakondo, kwamburwa agaciro, kwambikwa ubusa ku gasozi, gufata ku ngufi, kwica nabi aho umuntu Abahutu bicaga icyo gihe bamusigaga aruka amaraso atarahwera bakigendera akamara iminsi ahirita kuva 1959-1994. Imibiri itarashyinguwe n’iyicarubozo ryasize uburwayi n’ingaruka y’ibitazakira.”

    Dady de Maximo yanditse paji 50 mu 2007 arahagarika muri Nyakanga 2019 aragisubukura ndetse mu bihe bya Guma mu rugo muri Werurwe 2020 agenda yongera paji agisoza neza ku wa 5 Ugushyingo 2020.

    Ashimira ababyeyi batatu barimo umwanditsi Antoine Mugesera wahoze ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wanditse umusozo w’igitabo , Dr Havugimana Emmanuel na Tatien Ndolimana-Miheto umwe mu bashinze ishyaka PL akanarokokera muri Mille Collines Hotel bamuganirije ku iyicarubozo barokotse mu 1963.

    Avuga ko iyo aba basaza batamufasha atari kwandika amateka ayahereye mu mizi cyane ko mu kwandika iki gitabo yahereye ku mateka yo mu Bufundu kuko Mwogo na Rukarara ari imigezi yigeze kuzura imibiri yambuwe ubuzima y’Abatutsi mu 1963.

    Ati “Sinari kwandika ntahereye kera ngo menye aho nkomereza mvuga ibyo noneho nabonye.”

    Iki gitabo kiboneka ku mbuga zitandukanye cyasohowe n’ inzu y’ibitabo Classiques-Garnier yashinzwe 1833 mu Bufaransa.

    Ugishaka wakanda hano

    https://classiques-garnier.com/rwanda-un-deuil-impossible-effacement-et-traces-en.html?fbclid=IwAR2k-9kPAOXDIFx-z9l_J9by57nvUJYxlvcYfhDRGJg2Y_4kNqwOzo1Hzac cyangwa aha https://www.amazon.fr/dp/2406113795/ref=cm_sw_r_cp_api_glc_i_WP8WFG7ZSNFYTF3Q6C6T?fbclid=IwAR0TJuQg-oQtSW44ABfKlbnBHGZaMLqEWWI3vrb8q2vNFPCU17qCjR8ziKs

    Dady de Maximo Mwicira-Mitali yamenyekanye mu itangazamakuru mu Rwanda no mu kumurika imideli

    Dady de Maximo yasobanuye ko iki gitabo gikubiyemo ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe

  • Bizasaba iki ngo ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke burundu mu Banyarwanda? –

    Ubwo buyobe bwagendeweho igihe kirekire, ababwiwe ko ari Abahutu bamenesha abiswe Abatutsi mu gihugu basangiye, barabatoteza abandi babica uruhongohongo kugeza ubwo mu minsi 100 yatangiye ku wa 7 Mata kugeza ku wa 4 Nyakanga 1994 hishwe Abatutsi barenga miliyoni.

    Jenoside yarahagaritswe ariko ibisigisigi byayo birimo n’ingengabitekerezo biracyahari nyuma y’imyaka 27. Ububi bwayo bwaragaragaye bihagije ku buryo nta wakwifuza no kurota yongeye kubaho aramutse afite umutima wa kimuntu.

    Nyamara hari ba ntamunoza batanyurwa n’amahoro n’umutekano biranga urwa Gasabo rukataje mu iterambere, rurangajwe imbere n’ubuyobozi buharanira icyari cyo cyose cyagarura ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Byatangiriye mu kubabarirana hagati y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe komora ibikomere by’abayirokotse batari bagifite icyizere cyo kubaho, ndetse no gukura mu isoni abari batewe ipfunwe n’amahano bakoze babagaho batabohotse kuko batatiye igihango.

    Ubu amahoro arahinda benshi bemeye gusubira mu buvandimwe bwaranze ba sogokuruza mbere y’umwaduko w’Abakoloni, ariko hari abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside banze kuva ku izima ngo bashyire hamwe n’abandi mu kubaka Urwababyaye, bagahora iteka mu ntekerezo zihembera urwango n’amacakubiri kandi bazi neza ishyano byakururiye igihugu mu 1994.

    Abenshi muri bo biganjemo abagize uruhare muri Jenoside (haba abafunzwe n’abari mu bwihisho batarafatwa ngo babiryozwe). Ikibabaje kurushaho, ni uko bagenda babicengeza no mu rubyiruko ku buryo umuntu ashobora kugira impungenge z’urungano rwitezweho kuzakomereza aho igihugu kigeze cyiyubaka, mu gihe rwaba ruhaye umwanya iyo ngengabitekerezo mu mitwe yarwo.

    Icyakora intambwe imaze guterwa mu kunga Abanyarwanda ni nziza kandi itanga icyizere cy’uko abagifite “iyo myumvire ipfuye” bazatsindwa. Imbaraga za buri wese zirakenewe mu kubamagana, ku buryo gusubiza inyuma inzira y’ubumwe bumaze kugerwaho bazahora babirota gusa.

    Wakwibaza uti “Bizasaba iki ngo ingengabitekerezo ya Jenoside icike burundu mu Banyarwanda; ubutsinzi buzatuma babaho batishishanya bagasenyera umugozi umwe?”

    Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’abo mu ngeri zitandukanye barimo abanyamadini, abanyamategeko, abarokotse Jenoside, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abahanga mu by’imitekerereze, abanyamakuru, umudepite ndetse n’umunyepolitiki; hari ibyo bagaragaje byafasha kugera ku iyo ntambwe.

    Imiyoborere myiza

    Kimwe mu biraje ishinga Guverinoma yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ikunga abayirokotse n’abayikoze ni imiyoborere myiza ituma buri wese yiyumvamo ko igihugu ari icye. Ni politiki yaje ihabanye n’iya guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside kuko yo yavugaga ko “Igihugu ari icy’Abahutu, Abatutsi batagomba kugituranamo na bo”.

    Umuyobozi w’Ishyaka riharana Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yavuze ko iyo politiki y’imiyoborere myiza nikomeza bizatuma ingengabitekerezo ya Jenoside icika kuko “buri wese azaba yibanamo ubuyobozi” kandi abona ko ahabwa uburenganzira busesuye mu byo akora n’ibyagenerwa.

    Yakomeje ati “Ariko ibyo bizanajyana no gukomeza kurandura ubukene mu Baturarwanda kuko ariho abajya gukwirakwiza ya ngengabitekerezo n’amacakubiri buririra.”

    Dr Habineza yavuze ko abanyepolitiki bashobora kumvisha umuturage ko “abayeho nabi kandi hari abandi bahabwa amahirwe yo kubaho neza kumurusha” bigatuma abagirira urwango, akaba yakumva ibyo bamubwira akagira ingengabitekerezo.

    Ati “Mu gihe Abanyarwanda bose bazaba bafatwa kimwe, bahabwa uburenganzira bungana muri gahunda zose, ‘ingengabitekerezo izacika”.

    Umuhanga mu by’Imitekerereze n’Imyitwarire bya muntu, Nsengiyumva Innocent, na we ahamya ko “guca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda bizasaba gukomeza gushyigikira imiyoborere myiza” kuko ari yo ikubiyemo byose.

    Yagize ati “Nituba dufite ubuyobozi bwiza buzabasha guca intege [abafite ingengabiteketrezo] no gusobanura neza ibintu uko biteye n’uko byagenze. Bizanafasha kwita ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    “Muri make ni wo muti kuko n’amahanga azabasha gusobanukirwa uko ibintu byabaye, bigende bihindura imyumvire y’abantu kuzageza ubwo ba bandi bavuga ibitari byo bagaragara nk’abanyabinyoma. Uko ni ko imitekerereze izagenda ihinduka, kera kabaye ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke mu mitwe y’abayifite.”

    Gushyira imbere Ubunyarwanda

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko urugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda ruzagirwamo uruhare na buri wese “akabanza kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere yo kwibona cyangwa akabona abandi mu ndorerwamo z’amoko”.

    Buri wese niyiyumvamo Ubunyarwanda, ya macakuriri yo kubona mugenzi wawe ugahita utekereza kumenya niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi bizahagarara, umubonemo Umunyarwanda musangiye igihugu, ururimi n’umuco.

    Yakomeje ati “Ushyize imbere Ubunyarwanda ntiwakomeretsa mugenzi wawe kandi ntiwakomereka, ahubwo byakomora ibikomere kuko buri Munyarwanda afite uko yagiye akomeretswa n’amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo.”

    Ndayisaba asanga nihimakazwa iyo gahunda nk’uko Leta yanabishyigikiye ikuraho ibitandukanya Abanyarwanda nk’indangamuntu z’amoko [zandikwagamo Hutu, Tutsi cyangwa Twa], ndetse buri wese akemererwa byose hatagenedewe ku bwoko ubu n’ubu, ingengabitekerezo ya Jenoside izatsindwa.

    Gukomeza kwigisha no gusobanura amateka, cyane cyane mu rubyiruko

    Umubare munini w’Abanyarwanda ubu ugizwe n’urubyiruko rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo yabaye bakiri bato. Ibyo bituma byoroha kubayobya kuko baba babarirwa ibyo batiboneye, bityo abafite ingengabitekerezo bikaborohera kurwigarurira barutekeramo ipfobya n’ihakana ryayo.

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Karemera Francis, yavuze ko urubyiruko rugomba kwigishwa cyane amateka y’u Rwanda, rugasobanurirwa neza “ko nta Jenoside ebyiri zabayeho”.

    Yavuze ko n’ubundi kwigishwa bisanzwe bikorwa mu mashuri ariko abana “bagera ku ishyiga ababyeyi babo bakabacengezamo andi matwara,” ibintu bibangamira iyo gahunda kuko bikomeza gushyira urubyiruko mu gihirahiro.

    Depite Karemera yongeyeho ko hari igitekerezo cyo gutegura izindi gahunda zo gutanga inyigisho ku mateka no ku rubyiruko rutiga, rukayasobanukirwa kurushaho.

    Yagize ati “Tukajya mu midugudu tugakomeza kwigisha abana uko Jenoside yatangiye, ukuntu amacakubiri yaje, ntitubereke ko se (ufunze yenda) ari we wabitekereje akabikora.”

    Iyo ngingo ayihurizaho na Pasiteri Rev Uwimana Jean Pierre usanzwe ari n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, uvuga ko niba abanyamadini bigisha urukundo rw’Imana bagomba no kwigisha abayoboke kubana neza nk’abavandimwe aho kwibonamo amoko atandukanye.

    Ibyo bizafasha kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayoboke bazajya bahurira mu nsengero ntibibonemo Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa ahubwo bakibonamo abahuje ukwemera basenga Imana imwe.

    Rev Uwimana yagize ati “Dusanzwe twigisha Abakirisitu tukabahugura ku kuri kwabayeho kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kugira igihe cyo kwibuka kugira ngo umuntu atazibagirwa kandi cya gishyika cyo mu mitima kiveho.”

    “Hanyuma tukabigisha ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge kuko ijambo ry’Imana rishingiye ku rukundo, ari narwo rutujyana mu kwiyunga no gushyira hamwe, rukadusaba kubabarira no kwihangana ku mutima ushengutse.”

    Rev Uwimana yavuze ko iyo ibyo bifatanyijwe n’amasengesho y’ukwizera, ‘bituma umuntu agira imbaraga zo kwihangana no kubabarira (ku wiciwe) n’izo guca bugufi agasaba imbabazi (ku wishe)”.

    Uko ibyo bizagenda bikorwa kenshi mu gihe kirekire, yizera ko bizatuma ingengabitekerezo ya Jenoside icika burundu.

    Impuguke mu by’Amategeko akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Me Kayitana Evode, yavuze ko amategeko atari yo akenewe mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ibera mu ntekerezo, ashimangira ko bizagerwaho binyuze mu kwigisha.

    Yagize ati “Kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside si ikibazo cy’amategeko. Ni ikibazo cyo kwigisha abantu kizakorwa n’abanyepolitiki n’abahanga mu by’imitekerereze. Ntabwo ari ukuvuga ngo hazashyirwaho amategeko akaze kuko ingengabitekerezo ni ibitekerezo kandi abantu ntibareka gutekereza kubera ibihano.”

    Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Uwimana Ferdinand, na we yemeje ko hakwiye gukomeza “kwigisha ububi bwa Jenoside” cyane cyane mu rubyiruko, ariko “n’abakuru bakigishwa ko bagomba gusigira umurage mwiza abakiri bato.”

    Yakomeje ati “Umunyamakuru na we ubwo bukangurambaga yabukora, akabwira abantu ko u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari rwo Rwanda dukwiye kuraga abazadukomokaho. Umunyamakuru ni ijwi rya rubanda kandi rigera ku bantu benshi icyarimwe, uwo mwanya nawo wakagombye kuba ari mwiza kuko ubutumwa atanze bufatwa nk’ukuri bukizerwa.”

    Uwimana yibukije ko itangazamakuru ribi ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigatuma benshi bayikora kuko baryizeye, avuga ko ubu ari cyo gihe cyo “gukoresha imbaraga dufite twubaka u Rwanda.”

    Yagaragaje ko gusobanura neza uko amateka mabi y’u Rwanda yagenze bizanakomeza gutera isoni abayagizemo uruhare, bikabaca intege ntibakomeze gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yakomeje avuga ko abashakashatsi n’abanditsi bashobora kubyandika kugira ngo bitazibagirana ndetse n’ibimenyetso byose biyagaragaza bikabungabungwa, kuko “uko abakoze jenoside bazajya babibona,bakabisoma cyangwa bakabyumva bizabaca intege”.

    Hari icyizere ko bizagerwaho

    Abarokotse Jenoside baganiye na IGIHE bavuze ko uko bimeze ubu hari icyizere cy’uko ingengabitekerezo izashira mu bayifite.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kintobo ho mu Karere ka Nyabihu, Ntawirinda Jean Damascène, yagize ati “Mbere nka za 2010 twageraga mu bihe byo kwibuka ugasanga hari nk’aho batemye inka y’umuntu warokotse Jenoside, ariko kugeza ubu [mu 2021] ntabyo twari twumva. Hari impinduka zagiye zigaragara uko imyaka ishira, icyizere kirahari.”

    Ntawirinda arabibona kimwe n’abandi benshi barimo na Ndayisaba Fidèle, wavuze ko “abasigaranye ingengabitekerezo ya Jenoside ari udutsiko duto twiganjemo abakorera mu mahanga”.

    Hashingiwe ku byagezweho mu myaka 27, abo bose bavuzwe haruguru batangaje ko babona hari icyizere cy’uko ingengabitekerezo ya Jenoside izaranduka burundu mu Banyarwanda.

    Raporo ya Komisoyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yo mu 2015 yerekanye ko mu 2011 habonetse dosiye zijyanye n’ingengabitekerezo 143, 2012 haboneka 190 naho hagati ya 2013 na 2014 haboneka 183.

    Icyegeranyo cy’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu myaka itatu ishize kigaragaza ko hagati ya 2017 na 2018 hari dosiye 333, mu 2018 na 2019 ziba 293, naho mu 2019 na 2020 haboneka izigera kuri 323.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera aheruka gutangariza RBA ko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze gutahurwa abarenga 30 bakoze ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi basabanye imbabazi ubu babana batishishanya

    Depite Karemera Francis yavuze ko kwigisha neza urubyiruko ko nta Jenoside ebyiri zabayeho bizafasha mu guhangana n’ingengabitekerezo

    Pasiteri Rev Uwimana Jean Pierre avuga ko abanyamadini nibigisha urukundo rw’Imana bagomba no kwigisha abayoboke kubana neza nk’abavandimwe aho kwibonamo amoko

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko urugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda ruzagirwamo uruhare na buri wese

  • Gisagara: Batatu bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa amabaro atandatu –

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo aba bantu bamenyekane ko bafite imyenda ya magendu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’uko hari abantu bafite imyenda ya caguwa bahise bategura igikorwa cyo kujya kubafata.

    Abafatanwe imyenda bavuze ko nabo hari abandi bantu bari bamaze kuyambura bayikuye mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.

    SP Kanamugire yagiriye inama abakora ubucuruzi bwa magendu kubicikaho kuko nta muntu n’umwe bizigera bihira.

    Yagize ati “Abenshi bakora ubu bucuruzi bwa magendu bibwira ko batazafatwa nyamara bakirengagiza ko Polisi y’u Rwanda ifitanye imikoranire myiza n’abaturage mu gukumira ibyaha. Umuntu wese wijandika muri ubu bucuruzi nta kindi buzamugezaho usibye gufungwa no gucibwa amande, ikiza ni uko babireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko.”

    Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko, aboneraho gusaba n’abandi kwimakaza umuco wogutanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko cyangwa abahungabanya umutekano.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika(US$5000).