Tag: featured

  • #Kwibuka27: Akababaro gakubiye mu gitabo cya Dady de Maximo kivuga ku byabaye mu Rwanda muri Jenoside –

    Iki gitabo ugenekereje mu Kinyarwanda kigaruka ku rw’agashinyaguro abatutsi bakorewe mu 1994 bakarohwa mu biyaga, bakicwa nabi cyane, bagahohoterwa, bakangizwa umubiri mu buryo bukomeye.

    Kivuga kandi byimbitse ku mpfu nyinshi abantu bagiye bapfamo aho kwita ku mibare y’abatutsi bishwe mu 1994. Dady de Maximo yabwiye IGIHE ko yacyanditse kera, arakinoza neza agishyira hanze muri Mata uyu mwaka.

    Avuga ko icyamuteye kwandika iki gitabo ari uko akenshi iyo hari kuvugwa abishwe muri jenoside abantu bavuga imibare gusa ariko hakaba hari ibindi byinshi byagakwiye kuvugwa ariko bizinzikwa kenshi.

    Ati “Kenshi tugarukira ku mibare y’Abatutsi bishwe, hirengangijwe ko abo tubara bari abantu, bari bafite amazina, imishinga n’inzozi. Urupfu ni ijambo rusange, ariko se buri umwe yishwe ate? Buri murambo ku muhanda wabaga wakorewe irihe yicarubozo mbere yo kujugunywa? Imigezi n’ibiyaga ubu ntibyavuga kandi nabo ntibavuga, abariho ntitwavugira abapfuye, ariko se bicwaga bate? Baramutse bavuze ntitwababara, iki gitabo si iki mibare ahubwo ni icy’amajwi yazimijwe atavuze.”

    Arakomeza ati “Kandi ni igisobanura iyicarubozo n’urupfu aho rwatwaraga umuntu akarinda aborera ku muhanda n’ubutaka bukamira byose, imisozi ikanywa amaraso, umuntu akagenda burundu agahera atavuze n’intimba akayijyana, ntanashyingurwe muri make n’uko ahuhuwe akabijyana nta munyu umufunze amaso.”

    Dady de Maximo avuga ko kandi kivuga ku bikorwa bitandukanye by’ihohoterwa byagiye bikorerwa Abatutsi muri jenoside n’ibindi biteye agahinda byinshi.

    Ati “Hari kandi ibikorwa by’iyicarubozo n’ihohoterwa yaba irikoresheje gutukwa, gukubitwa, intwaro za gakondo, kwamburwa agaciro, kwambikwa ubusa ku gasozi, gufata ku ngufi, kwica nabi aho umuntu Abahutu bicaga icyo gihe bamusigaga aruka amaraso atarahwera bakigendera akamara iminsi ahirita kuva 1959-1994. Imibiri itarashyinguwe n’iyicarubozo ryasize uburwayi n’ingaruka y’ibitazakira.”

    Dady de Maximo yanditse paji 50 mu 2007 arahagarika muri Nyakanga 2019 aragisubukura ndetse mu bihe bya Guma mu rugo muri Werurwe 2020 agenda yongera paji agisoza neza ku wa 5 Ugushyingo 2020.

    Ashimira ababyeyi batatu barimo umwanditsi Antoine Mugesera wahoze ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wanditse umusozo w’igitabo , Dr Havugimana Emmanuel na Tatien Ndolimana-Miheto umwe mu bashinze ishyaka PL akanarokokera muri Mille Collines Hotel bamuganirije ku iyicarubozo barokotse mu 1963.

    Avuga ko iyo aba basaza batamufasha atari kwandika amateka ayahereye mu mizi cyane ko mu kwandika iki gitabo yahereye ku mateka yo mu Bufundu kuko Mwogo na Rukarara ari imigezi yigeze kuzura imibiri yambuwe ubuzima y’Abatutsi mu 1963.

    Ati “Sinari kwandika ntahereye kera ngo menye aho nkomereza mvuga ibyo noneho nabonye.”

    Iki gitabo kiboneka ku mbuga zitandukanye cyasohowe n’ inzu y’ibitabo Classiques-Garnier yashinzwe 1833 mu Bufaransa.

    Ugishaka wakanda hano

    https://classiques-garnier.com/rwanda-un-deuil-impossible-effacement-et-traces-en.html?fbclid=IwAR2k-9kPAOXDIFx-z9l_J9by57nvUJYxlvcYfhDRGJg2Y_4kNqwOzo1Hzac cyangwa aha https://www.amazon.fr/dp/2406113795/ref=cm_sw_r_cp_api_glc_i_WP8WFG7ZSNFYTF3Q6C6T?fbclid=IwAR0TJuQg-oQtSW44ABfKlbnBHGZaMLqEWWI3vrb8q2vNFPCU17qCjR8ziKs

    Dady de Maximo Mwicira-Mitali yamenyekanye mu itangazamakuru mu Rwanda no mu kumurika imideli

    Dady de Maximo yasobanuye ko iki gitabo gikubiyemo ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe

  • Bizasaba iki ngo ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke burundu mu Banyarwanda? –

    Ubwo buyobe bwagendeweho igihe kirekire, ababwiwe ko ari Abahutu bamenesha abiswe Abatutsi mu gihugu basangiye, barabatoteza abandi babica uruhongohongo kugeza ubwo mu minsi 100 yatangiye ku wa 7 Mata kugeza ku wa 4 Nyakanga 1994 hishwe Abatutsi barenga miliyoni.

    Jenoside yarahagaritswe ariko ibisigisigi byayo birimo n’ingengabitekerezo biracyahari nyuma y’imyaka 27. Ububi bwayo bwaragaragaye bihagije ku buryo nta wakwifuza no kurota yongeye kubaho aramutse afite umutima wa kimuntu.

    Nyamara hari ba ntamunoza batanyurwa n’amahoro n’umutekano biranga urwa Gasabo rukataje mu iterambere, rurangajwe imbere n’ubuyobozi buharanira icyari cyo cyose cyagarura ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Byatangiriye mu kubabarirana hagati y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe komora ibikomere by’abayirokotse batari bagifite icyizere cyo kubaho, ndetse no gukura mu isoni abari batewe ipfunwe n’amahano bakoze babagaho batabohotse kuko batatiye igihango.

    Ubu amahoro arahinda benshi bemeye gusubira mu buvandimwe bwaranze ba sogokuruza mbere y’umwaduko w’Abakoloni, ariko hari abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside banze kuva ku izima ngo bashyire hamwe n’abandi mu kubaka Urwababyaye, bagahora iteka mu ntekerezo zihembera urwango n’amacakubiri kandi bazi neza ishyano byakururiye igihugu mu 1994.

    Abenshi muri bo biganjemo abagize uruhare muri Jenoside (haba abafunzwe n’abari mu bwihisho batarafatwa ngo babiryozwe). Ikibabaje kurushaho, ni uko bagenda babicengeza no mu rubyiruko ku buryo umuntu ashobora kugira impungenge z’urungano rwitezweho kuzakomereza aho igihugu kigeze cyiyubaka, mu gihe rwaba ruhaye umwanya iyo ngengabitekerezo mu mitwe yarwo.

    Icyakora intambwe imaze guterwa mu kunga Abanyarwanda ni nziza kandi itanga icyizere cy’uko abagifite “iyo myumvire ipfuye” bazatsindwa. Imbaraga za buri wese zirakenewe mu kubamagana, ku buryo gusubiza inyuma inzira y’ubumwe bumaze kugerwaho bazahora babirota gusa.

    Wakwibaza uti “Bizasaba iki ngo ingengabitekerezo ya Jenoside icike burundu mu Banyarwanda; ubutsinzi buzatuma babaho batishishanya bagasenyera umugozi umwe?”

    Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’abo mu ngeri zitandukanye barimo abanyamadini, abanyamategeko, abarokotse Jenoside, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abahanga mu by’imitekerereze, abanyamakuru, umudepite ndetse n’umunyepolitiki; hari ibyo bagaragaje byafasha kugera ku iyo ntambwe.

    Imiyoborere myiza

    Kimwe mu biraje ishinga Guverinoma yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ikunga abayirokotse n’abayikoze ni imiyoborere myiza ituma buri wese yiyumvamo ko igihugu ari icye. Ni politiki yaje ihabanye n’iya guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside kuko yo yavugaga ko “Igihugu ari icy’Abahutu, Abatutsi batagomba kugituranamo na bo”.

    Umuyobozi w’Ishyaka riharana Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yavuze ko iyo politiki y’imiyoborere myiza nikomeza bizatuma ingengabitekerezo ya Jenoside icika kuko “buri wese azaba yibanamo ubuyobozi” kandi abona ko ahabwa uburenganzira busesuye mu byo akora n’ibyagenerwa.

    Yakomeje ati “Ariko ibyo bizanajyana no gukomeza kurandura ubukene mu Baturarwanda kuko ariho abajya gukwirakwiza ya ngengabitekerezo n’amacakubiri buririra.”

    Dr Habineza yavuze ko abanyepolitiki bashobora kumvisha umuturage ko “abayeho nabi kandi hari abandi bahabwa amahirwe yo kubaho neza kumurusha” bigatuma abagirira urwango, akaba yakumva ibyo bamubwira akagira ingengabitekerezo.

    Ati “Mu gihe Abanyarwanda bose bazaba bafatwa kimwe, bahabwa uburenganzira bungana muri gahunda zose, ‘ingengabitekerezo izacika”.

    Umuhanga mu by’Imitekerereze n’Imyitwarire bya muntu, Nsengiyumva Innocent, na we ahamya ko “guca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda bizasaba gukomeza gushyigikira imiyoborere myiza” kuko ari yo ikubiyemo byose.

    Yagize ati “Nituba dufite ubuyobozi bwiza buzabasha guca intege [abafite ingengabiteketrezo] no gusobanura neza ibintu uko biteye n’uko byagenze. Bizanafasha kwita ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    “Muri make ni wo muti kuko n’amahanga azabasha gusobanukirwa uko ibintu byabaye, bigende bihindura imyumvire y’abantu kuzageza ubwo ba bandi bavuga ibitari byo bagaragara nk’abanyabinyoma. Uko ni ko imitekerereze izagenda ihinduka, kera kabaye ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke mu mitwe y’abayifite.”

    Gushyira imbere Ubunyarwanda

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko urugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda ruzagirwamo uruhare na buri wese “akabanza kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere yo kwibona cyangwa akabona abandi mu ndorerwamo z’amoko”.

    Buri wese niyiyumvamo Ubunyarwanda, ya macakuriri yo kubona mugenzi wawe ugahita utekereza kumenya niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi bizahagarara, umubonemo Umunyarwanda musangiye igihugu, ururimi n’umuco.

    Yakomeje ati “Ushyize imbere Ubunyarwanda ntiwakomeretsa mugenzi wawe kandi ntiwakomereka, ahubwo byakomora ibikomere kuko buri Munyarwanda afite uko yagiye akomeretswa n’amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo.”

    Ndayisaba asanga nihimakazwa iyo gahunda nk’uko Leta yanabishyigikiye ikuraho ibitandukanya Abanyarwanda nk’indangamuntu z’amoko [zandikwagamo Hutu, Tutsi cyangwa Twa], ndetse buri wese akemererwa byose hatagenedewe ku bwoko ubu n’ubu, ingengabitekerezo ya Jenoside izatsindwa.

    Gukomeza kwigisha no gusobanura amateka, cyane cyane mu rubyiruko

    Umubare munini w’Abanyarwanda ubu ugizwe n’urubyiruko rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo yabaye bakiri bato. Ibyo bituma byoroha kubayobya kuko baba babarirwa ibyo batiboneye, bityo abafite ingengabitekerezo bikaborohera kurwigarurira barutekeramo ipfobya n’ihakana ryayo.

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Karemera Francis, yavuze ko urubyiruko rugomba kwigishwa cyane amateka y’u Rwanda, rugasobanurirwa neza “ko nta Jenoside ebyiri zabayeho”.

    Yavuze ko n’ubundi kwigishwa bisanzwe bikorwa mu mashuri ariko abana “bagera ku ishyiga ababyeyi babo bakabacengezamo andi matwara,” ibintu bibangamira iyo gahunda kuko bikomeza gushyira urubyiruko mu gihirahiro.

    Depite Karemera yongeyeho ko hari igitekerezo cyo gutegura izindi gahunda zo gutanga inyigisho ku mateka no ku rubyiruko rutiga, rukayasobanukirwa kurushaho.

    Yagize ati “Tukajya mu midugudu tugakomeza kwigisha abana uko Jenoside yatangiye, ukuntu amacakubiri yaje, ntitubereke ko se (ufunze yenda) ari we wabitekereje akabikora.”

    Iyo ngingo ayihurizaho na Pasiteri Rev Uwimana Jean Pierre usanzwe ari n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, uvuga ko niba abanyamadini bigisha urukundo rw’Imana bagomba no kwigisha abayoboke kubana neza nk’abavandimwe aho kwibonamo amoko atandukanye.

    Ibyo bizafasha kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayoboke bazajya bahurira mu nsengero ntibibonemo Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa ahubwo bakibonamo abahuje ukwemera basenga Imana imwe.

    Rev Uwimana yagize ati “Dusanzwe twigisha Abakirisitu tukabahugura ku kuri kwabayeho kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kugira igihe cyo kwibuka kugira ngo umuntu atazibagirwa kandi cya gishyika cyo mu mitima kiveho.”

    “Hanyuma tukabigisha ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge kuko ijambo ry’Imana rishingiye ku rukundo, ari narwo rutujyana mu kwiyunga no gushyira hamwe, rukadusaba kubabarira no kwihangana ku mutima ushengutse.”

    Rev Uwimana yavuze ko iyo ibyo bifatanyijwe n’amasengesho y’ukwizera, ‘bituma umuntu agira imbaraga zo kwihangana no kubabarira (ku wiciwe) n’izo guca bugufi agasaba imbabazi (ku wishe)”.

    Uko ibyo bizagenda bikorwa kenshi mu gihe kirekire, yizera ko bizatuma ingengabitekerezo ya Jenoside icika burundu.

    Impuguke mu by’Amategeko akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Me Kayitana Evode, yavuze ko amategeko atari yo akenewe mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ibera mu ntekerezo, ashimangira ko bizagerwaho binyuze mu kwigisha.

    Yagize ati “Kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside si ikibazo cy’amategeko. Ni ikibazo cyo kwigisha abantu kizakorwa n’abanyepolitiki n’abahanga mu by’imitekerereze. Ntabwo ari ukuvuga ngo hazashyirwaho amategeko akaze kuko ingengabitekerezo ni ibitekerezo kandi abantu ntibareka gutekereza kubera ibihano.”

    Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Uwimana Ferdinand, na we yemeje ko hakwiye gukomeza “kwigisha ububi bwa Jenoside” cyane cyane mu rubyiruko, ariko “n’abakuru bakigishwa ko bagomba gusigira umurage mwiza abakiri bato.”

    Yakomeje ati “Umunyamakuru na we ubwo bukangurambaga yabukora, akabwira abantu ko u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari rwo Rwanda dukwiye kuraga abazadukomokaho. Umunyamakuru ni ijwi rya rubanda kandi rigera ku bantu benshi icyarimwe, uwo mwanya nawo wakagombye kuba ari mwiza kuko ubutumwa atanze bufatwa nk’ukuri bukizerwa.”

    Uwimana yibukije ko itangazamakuru ribi ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigatuma benshi bayikora kuko baryizeye, avuga ko ubu ari cyo gihe cyo “gukoresha imbaraga dufite twubaka u Rwanda.”

    Yagaragaje ko gusobanura neza uko amateka mabi y’u Rwanda yagenze bizanakomeza gutera isoni abayagizemo uruhare, bikabaca intege ntibakomeze gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yakomeje avuga ko abashakashatsi n’abanditsi bashobora kubyandika kugira ngo bitazibagirana ndetse n’ibimenyetso byose biyagaragaza bikabungabungwa, kuko “uko abakoze jenoside bazajya babibona,bakabisoma cyangwa bakabyumva bizabaca intege”.

    Hari icyizere ko bizagerwaho

    Abarokotse Jenoside baganiye na IGIHE bavuze ko uko bimeze ubu hari icyizere cy’uko ingengabitekerezo izashira mu bayifite.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kintobo ho mu Karere ka Nyabihu, Ntawirinda Jean Damascène, yagize ati “Mbere nka za 2010 twageraga mu bihe byo kwibuka ugasanga hari nk’aho batemye inka y’umuntu warokotse Jenoside, ariko kugeza ubu [mu 2021] ntabyo twari twumva. Hari impinduka zagiye zigaragara uko imyaka ishira, icyizere kirahari.”

    Ntawirinda arabibona kimwe n’abandi benshi barimo na Ndayisaba Fidèle, wavuze ko “abasigaranye ingengabitekerezo ya Jenoside ari udutsiko duto twiganjemo abakorera mu mahanga”.

    Hashingiwe ku byagezweho mu myaka 27, abo bose bavuzwe haruguru batangaje ko babona hari icyizere cy’uko ingengabitekerezo ya Jenoside izaranduka burundu mu Banyarwanda.

    Raporo ya Komisoyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yo mu 2015 yerekanye ko mu 2011 habonetse dosiye zijyanye n’ingengabitekerezo 143, 2012 haboneka 190 naho hagati ya 2013 na 2014 haboneka 183.

    Icyegeranyo cy’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu myaka itatu ishize kigaragaza ko hagati ya 2017 na 2018 hari dosiye 333, mu 2018 na 2019 ziba 293, naho mu 2019 na 2020 haboneka izigera kuri 323.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera aheruka gutangariza RBA ko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze gutahurwa abarenga 30 bakoze ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi basabanye imbabazi ubu babana batishishanya

    Depite Karemera Francis yavuze ko kwigisha neza urubyiruko ko nta Jenoside ebyiri zabayeho bizafasha mu guhangana n’ingengabitekerezo

    Pasiteri Rev Uwimana Jean Pierre avuga ko abanyamadini nibigisha urukundo rw’Imana bagomba no kwigisha abayoboke kubana neza nk’abavandimwe aho kwibonamo amoko

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko urugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda ruzagirwamo uruhare na buri wese

  • Gisagara: Batatu bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa amabaro atandatu –

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo aba bantu bamenyekane ko bafite imyenda ya magendu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’uko hari abantu bafite imyenda ya caguwa bahise bategura igikorwa cyo kujya kubafata.

    Abafatanwe imyenda bavuze ko nabo hari abandi bantu bari bamaze kuyambura bayikuye mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.

    SP Kanamugire yagiriye inama abakora ubucuruzi bwa magendu kubicikaho kuko nta muntu n’umwe bizigera bihira.

    Yagize ati “Abenshi bakora ubu bucuruzi bwa magendu bibwira ko batazafatwa nyamara bakirengagiza ko Polisi y’u Rwanda ifitanye imikoranire myiza n’abaturage mu gukumira ibyaha. Umuntu wese wijandika muri ubu bucuruzi nta kindi buzamugezaho usibye gufungwa no gucibwa amande, ikiza ni uko babireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko.”

    Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko, aboneraho gusaba n’abandi kwimakaza umuco wogutanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko cyangwa abahungabanya umutekano.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika(US$5000).


  • Burera: Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bareganwa basabiwe gufungwa imyaka irindwi –

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze. Rwakomeje kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, nyuma y’uko rusubitswe inshuro eshatu.

    Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo, ubucuti bwihariye na Visi Meya Manirafasha.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko imanza zombi zihuzwa kuko Visi Meya Manirafasha yari afite imanza ebyiri ariko muri rumwe harimo ingingo yo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Iyi ngingo yateje impaka zamaze iminota 40 ariko zisoza urukiko rwanzuye ko imanza zihuzwa hirindwa imbogamizi zari zagaragajwe n’Ubushinjacyaha ko hashobora kuzabaho ko byabangamira ihame rivuga ko nta muntu uregwa cyangwa ngo ahanirwe icyaha kimwe inshuro ebyiri kuko n’ubusanzwe iyo ngingo bari bazi neza ko bazayiburanaho.

    Abaregwa bose uko ari batanu bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n’amategeko bitanyuze mu ipiganwa bavuga ko ibyo bakoze babisabwe n’Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.

    Visi Meya Manirafasha Jean dela Paix yagaragaje ko nta masoko yatanze ngo kuko byemezwaga n’akanama kayashinzwe, we akabisinya nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi ko nta bubasha yari afite bwo kubyanga.

    Ashinjwa guha Karemire Thierry isoko ryo kubaka isoko rito ku Ibanda rya miliyoni 24 n’igice bitanyuze mu ipiganwa, mu gihe ritagombaga kurenza miliyoni 10 Frw.

    Ubushinjacyaha buvuga ko iryo soko ryatanzwe mu buryo bwihutirwaga kandi Manirafasha yari yarabimenye mbere abihisha bagenzi be bari mu kanama k’amasoko ahubwo ahitamo kuritanga ntawe ubizi.

    Manirafasha yavuze ko ibikorwa byo kubaka isoko byihutishijwe kuko hari abaturage bajyaga guhahira muri Uganda bagahohoterwa haza gufatwa umwanzuro ko begerezwa ibikorwa remezo byihuse.

    Kuri iyi ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo hagiye gutangwa amasoko mu buryo bwihuse urwego ruritanga rwandikira ababishinzwe rukagisha inama aribyo Maniraguha yirengagije nkana ngo kubera inyungu bwite yari abitegerejemo.

    Buvuga ko uwahawe isoko atari ubwa mbere yari aribonye bitanyuze mu ipiganwa kuko hari n’irindi yahawe rya 16.554.524 ryo kugura ibikoresho birimo matela, amarido n’ibikoresho byo kubikamo amazi ku bari gutuzwa mu Mudugudu wa Gitesi Model Village naryo ryamuhawe bitanyuze mu ipiganwa.

    Kuri ibi byaha akurikiranyweho, Visi Meya Manirafasha, ayo mafaranga yayahembye abakozi bubatse amashuri kubera ko ngo bari basa n’abakoze imyigaragambyo bakajya ku Murenge yamara kubimenyesha Akarere kakamusubiza kamwemerera ko yayakoresha bakazaboherereza andi.

    Ku ngingo yo gutanga isoko ryo kugura ibikoresho byahawe abari gutuzwa muri Gitesi Model Village bitanyuze mu ipiganwa, Manirafasha yavuze ko yabikoze biciye mu myanzuro y’akanama k’amasoko.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirafasha avuga amagambo buri wese yabwira urukiko ndetse ko adakwiye gushingirwaho ahubwo hakagaragazwa ibimenyetso bifatika harimo n’ibyanditse kuko mu buhamya bwatanzwe n’abari mu kanama k’amasoko bagaragaje ko uregwa yimanye amakuru yose y’iri soko akaritanga ntawe amenyesheje.

    Kwizera Emannuel we akurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta bidaciye mu ipiganwa aho yatanze irya 5.420.596 Frw ryahawe Nzanzuwera Desire ryo kugura matela, amarido n’ibindi bikoresho by’amazi byo kujyana mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rurembo yatanze ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugarama.

    Yavuze ko byose yabikoze ahawe uburenganzira n’Akarere ka Burera kubera ukuntu byihutirwaga, ikintu Ubushinjacyaha bwasabiye ibimenyetso ariko ntibiboneke kuko yemezaga ko yabibwiwe kuri telefoni.

    Nyuma yo kumva ubwiregure bw’abaregwa Ubushinjacyaha bwasabwe kugira icyo buvuga maze busaba urukiko kwakira ikirego no kwemeza ko gifite ishingiro maze bubasabira ko bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri wese.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 11 Gicurasi 2021 saa Munani n’igice.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza bahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro, Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidèle ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.


  • Bugesera: Hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1992, IBUKA isaba abafite amakuru kuyatanga –

    Ibi Bankundiye yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021, ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri ibiri yabonetse mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

    Iyi mibiri yabonetse muri uyu Murenge ni iy’Abatutsi bishwe mu 1992 nk’uko abatanze amakuru babivuze, cyane ko muri Bugesera hari umubare munini w’Abatutsi bagiye bicwa na mbere y’uko Jenoside itangira.

    Bankundiye yavuze bibabaje kuba hashize imyaka irenga 20 hakigaragara imibiri itarashyingurwa asaba abantu bazi aho ikiri gutanga amakuru.

    Ati “Imibiri itarashyingurwa ni uko itabashije kuboneka, impamvu iri hejuru, ni uko abayijugunye batarabasha kuyiranga ngo bayigaragaze, ihakurwe kuko akenshi usanga yarajugunywe mu binogo byari mu masambu yabo. Aho rero usibye amahirwe ariko hari imibiri igihishwe, ku bw’isoni no ku bw’ipfunwe.”

    Yakomeje ati “Niba turi muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge bakagize impuhwe bakavuga ngo runaka uriya duturanye, yasigaye ku isambu y’iwabo, akagiramo abo ashyingura kuko hari abaguye muri aka gace, ni ukuri baba batanze umusanzu tukaruhuka.”

    Bankundiye yavuze ko gushyingura mu cyubahiro bifasha uwiciwe kuruhuka.

    Ati “Kuko iyo ushyinguye umuntu wawe, ukamushyiraho indabo uraryama ugasinzira, ukagira amagambo umubwira umusezeraho bwa nyuma. Badufasha umuntu wese uzi amakuru y’ahantu hari umubiri wishwe muri Jenoside akayatanga, tugafatanya gushyinguramu cyubahiro.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Gasirabo Gaspard, yavuze ko iyi mibiri yabonetse mu 2020 ariko itinda gushyingurwa kuko hari mu bihe bya COVID-19.

    Yavuze ko hari imibiri myinshi itaraboneka muri aka gace ahanini bitewe n’imiterere y’Umurenge wa Rweru kuko ukikijiwe n’inzuzi.

    Ati “Hari abantu benshi bigaragara ko bataraboneka ariko kuko ari agace gakikijwe n’inzuzi n’ibiyaga, imigezi ku buryo yabaye intwaro mbi yo kugira ngo abakoraga Jenoside bagende baburizamo ibimenyetso, baba bateganya no kuzabihakana, ku buryo hari n’impungenge y’uko abantu bose batazaboneka.”

    Tariki ya 11 Mata 1994, ni bwo mu yahoze ari Komini Gashora, yari igizwe n’Imirenge ya Rweru, Gashora, Juru , Rilima , Mayange habaye ibitero byagabwe ku Batutsi maze benshi baricwa mu buryo ndengakamere.

    Mu Karere ka Bugesera habaye igikorwa cyo gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1992

    Iyi mibiri yabonetse mu Murenge wa Rweru mu 2020 ariko itinda gushyingurwa kubera COVID-19

  • Ambasaderi Hategeka yagiranye ibiganiro na Ministiri w’Uburezi wa UAE –

    Ubutumwa Ambasade y’u Rwanda muri UAE yashyize ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa 12 Mata 2021, buragira buti “Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera ingufu ubufatanye mu rwego rw’uburezi, by’umwihariko kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’amashuri makuru.”

    Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko imikoranire na UAE mu burezi iri ku rwego ku rwego rushimishije, ibintu bizaba akarusho nyuma y’ibi biganiro.

    Mu butumwa bwayo yakomeje iti “Ahandi hazahuzwa imbaraga ni mu mikoranire ya za kaminuza, gahunda zo gusurana kw’abanyeshuri bareba ibyo abandi biga, ubushakashatsi no guterana inkunga mu buryo bw’amafaranga. Byose bizakorwa hubahirizwa amasezerano areba ibihugubyombi.”

    U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye andi amasezerano y’imikoranire byasinye mu 2017, ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w’ishoramari rya buri gihugu n’ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.

    Ibihugu byombi binafitanye umubano ushingiye ku bucuruzi kuko mu 2018 byahahiranye ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 750$. Mu Ukwakira 2019 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Sosiyete ya Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga, hakaba harafunguwe ububiko bw’ibicuruzwa bwiswe ‘Kigali Logistics Platform’.

    Ubu bubiko buzafasha abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam.

    Ibiganiro byibanze ku guteza imbere uburezi, aho buri ruhande hari ibyo rusabwa kuzakora mu gushyigikira urundi

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka (ibumoso) na Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu, Hussain Ibrahim Al Hammadi nyuma y’ibiganiro

  • Rubavu: Abantu batandatu bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa amata –

    Abantu batandatu bo mu muryango utuye mu Mudugudu wa Buhuru, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa amata bikekwa ko yari ahumanye.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2020. Abajyanywe kwa muganga bivugwa ko banyoye amata yazanywe n’umugabo muri uru rugo ayavanye

    iwabo mu Karere ka Rutsiro aho yari yagiye gushyingura.

    Abajyanywe mu bitaro barimo ababyeyi babiri bo muri uyu muryango n’abana babo batatu n’umwe wo mu baturanyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu, yemeje aya makuru avuga ko aba bantu bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati “Bafashwe bose mu masaha ya saa Sita baribwa mu nda banaruka, bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Byahi kuko bari bameze nabi boherezwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bitabweho byisumbuyeho. Biravugwa ko byaba byatewe n’amata banyweye. Turacyakurikirana.’’

    Yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya bakira ibinyobwa batazi neza aho byaturutse.

    Ku wa 17 Nyakanga 2017 abana babiri bavukana n’umwe w’umuturanyi bo mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bitabye Imana bazize imyumbati bariye.

    Iyi foto irerekana Centre ya Buhuru mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Gisenyi mu gace uyu muryango utuyemo

    [email protected]


  • Se yahambwe ari muzima- Ubuhamya bukomeye bwo kurokoka kwa Uwizeyimana Josiane –

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati “Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.”

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati “Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n’ababyeyi banjye n’abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.”

    “Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n’abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.”

    Yavuze ko na we aho we n’abavandimwe be na nyina n’abari babahishe batwawe n’Interahamwe ariko ku bw’amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y’abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw’umukobwa waraye asambanywa n’Interahamwe bukamukeraho n’ibindi bibi byinshi.

    Ati “Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n’abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.”

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n’umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati “Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.”

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n’umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk’ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n’Inkotanyi.

    Uwizeyimana yanyuze mu bihe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwizeyimana na bagenzi bari kwibuka abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwamukwaya Blaise uvukana na Uwizeyimana avuga ko afite intimba yatewe no kuba yaravutse ntabashe kubona se

  • Rulindo: Bane barimo abayobozi bo kwa muganga bakurikiranyweho kuzuza amafishi y’abarwayi batavuwe –

    Abakurikiranywe barimo Uwera Judith uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kisaro, Uzamushaka Béatrice ushinzwe Icungamutungo n’umuforomo muri iki kigo, Bahati Adolphe. Biyongeraho Kabana Samson ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo.

    Icyaha aba bose bakurikiranyweho bikekwa ko bagikoze mu mwaka ushize.

    IGIHE yamenye ko aba bantu bakurikiranywe bikekwa ko hari amafishi y’abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n’ivuriro.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bari gukurikiranwa.

    Yagize ati “Bari gukurikiranwa ngo hamenyekane uruhare bagize mu gukoresha impapuro zitavugisha ukuri. Aba bantu bari gukurikiranwa badafunze.’’

    Abaregwa baramutse bahamijwe icyaha bakurikiranyweho bahanishwa ingingo ya 276 iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Se yahambwe ari muzima- Ubuhamya bukomeye bwo burokoka kwa Uwizeyimana Josiane –

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati “Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.”

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati “Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n’ababyeyi banjye n’abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.”

    “Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n’abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.”

    Yavuze ko na we aho we n’abavandimwe be na nyina n’abari babahishe batwawe n’Interahamwe ariko ku bw’amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y’abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw’umukobwa waraye asambanywa n’Interahamwe bukamukeraho n’ibindi bibi byinshi.

    Ati “Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n’abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.”

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n’umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati “Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.”

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n’umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk’ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n’Inkotanyi.

    Uwizeyimana yanyuze mu bihe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwizeyimana na bagenzi bari kwibuka abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwamukwaya Blaise uvukana na Uwizeyimana avuga ko afite intimba yatewe no kuba yaravutse ntabashe kubona se