Tag: featured

  • Rusizi: Abantu 12 barimo uwagurishije inkwano akaguramo imbunda batawe muri yombi –

    Aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe mu Karere ka Rusizi. Ibi byaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye kuva mu Ukuboza 2020.

    Abakekwa bakoreye ibyaha mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi mbere yo gufatwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

    RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ubu bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.

    Umwe mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko amafaranga yaguze imbunda yifashishwaga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi yakuwe mu nkwano yatanzwe ku mukobwa we.

    Iyi mbunda yaguzwe ibihumbi 150 Frw, ikuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abandi bantu babiri bafunzwe barimo uri ku Mulindi n’uri muri Gereza Nkuru ya Rusizi bagize uruhare mu byaha bitanu abaregwa bakurikiranyweho ariko bo bakaba barafashwe ku ikubitiro.

    Yagize ati “Ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye mu Ukuboza 2020 no muri Gashyantare na Werurwe 2021, babikorera mu mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe. Ibi byaha kenshi byagiye byitirirwa inzego z’umutekano, kuko aba bagizi ba nabi iteka babaga bisanishije nazo.’’

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo abaregwa bakoze ubujura bwitwaje imbunda; icyo gihe abantu batatu bagiye kwiba moteri y’ubwato mu Mujyi wa Bukavu muri RDC ariko bahageze kuyifungura birabananira baragaruka.

    Dr Murangira yavuze ko mu ibazwa ry’ibanze, abaregwa ‘biyemereye icyo cyaha’ banavuga uwaguze iyo mbunda.

    Tariki ya 22 Ukuboza 2020, habaye ubundi bujura aho uwari ufite imbunda, yambaye n’imyenda ya gisirikare yafatanyije n’abandi bane bibye 705.000 Frw kwa Ntawukiriwabo Théogène [Gatibisi] wo mu Murenge wa Nkombo.

    Nyuma y’iminsi itanu, ku wa 27 Ukuboza 2020, umugabo wari ufite imbunda yajyanye n’abandi babiri kwiba mu rundi rugo ruri mu Murenge wa Gihundwe barasa umugore witwa Nyirandayisenga Olive baramwica, bamutwara 470.000 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko amakuru y’ibanze yerekana ko uwo mugore yagambaniwe n’umugabo we kubera amakimbirane yo mu ngo.

    Ati “Ya mafaranga 470.000 bayatwaye nk’igihembo. Mu kujijisha bumvikanye ko babikora nk’abaje kwiba kandi bikitirirwa ko byakozwe n’abasirikare, bityo uruhare rw’uwo mugabo mu rupfu rw’umugore we ntirumenyekane.’’

    Mu bindi bitero, aba bagizi ba nabi bakoze harimo icyo ku wa 11 Gashyantare 2021 aho babiri muri bo bambaye imyenda ya gisirikare, bakarasa bakanakomeretsa cyane Nsabimana Joël mu rubavu ku buryo isasu ritunguka mu mugongo. Icyo gihe bamutwaye 50.000 Frw na telefoni ngendanwa muri ubwo bujura bwabereye mu Murenge wa Mururu muri Rusizi.

    Mbere yo gutabwa muri yombi, ku wa 27 Werurwe 2021batatu mu bakekwa bibye 2.000.000 Frw mu rugo rwa Habimana Ezekiel wi Kamembe mu Karere ka Rusizi ndetse basiga we n’umugore bababoshye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B, yibukije ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, yasabye abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera.

    RIB yihanganishije ababuze ababo bazize ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, inashimira abantu bose bafashije inzego z’umutekano gutahura no kubafata.

    Abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro batawe muri yombi

    Ibikoresho bafatanywe harimo n’ibya gisirikare

  • RIB yerekanye abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro –

    Aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe muri Rusizi. Ibi byaha babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare bitwaje n’imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.

    RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ubu bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.

    Ibyaha bakurikiranweho babikoze mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi aho bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

    RIB yibukije ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, isaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo abakekwa bafatwe.

    Uru rwego kandi rwihanganishije abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ubu bugizi bwa nabi.

    Abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro batawe muri yombi

    Ibikoresho bafatanywe harimo n’ibya gisirikare

  • Rutsiro: Mu mezi arindwi, abangavu 140 batewe inda –

    Ubuyobozi bwagaragaje ko buhangayikishijwe n’ iki kibazo cy’abangavu baterwa inda kuko abo bana basambanywa bahuriramo n’ingorane zitandukanye harimo no gutwara inda z’imburagihe.

    Ni mu gihe ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n’icyaha bagafungwa, ariko hakaba n’abatoroka ubutabera umwana agasigara amara masa ategereje ubufasha.

    Ayinkamiye Emerance, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iki kibazo cyizwi ndetse kibahangayikishije nk’uko gihangayikishije Igihugu cyose muri rusange.

    Ati “Iki kibazo kirazwi ndetse natwe ubwacu kiraduhangayikishije nk’uko Igihugu cyose gihangayitse. Abana barimo guterwa inda ku bwinshi, urebye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tumaze kubarura abarenga ho gato 140 basambanyijwe bakanaterwa inda, turimo kureba uko twakaza ingamba kuko usanga ahenshi hari amakimbirane yo mu miryango, ndetse mu bigo by’amashuri dukomeje ubukangurambaga.”

    Ayinkamiye yakomeje yihanangiriza abagabo bashyirwa mu majwi mu gusambanya aba bangavu,avuga ko uzafatwa azajya ahanwa bikomeye.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu, CLADHO Murwanashyaka Evariste yasabye ababyeyi gufata iki kibazo nk’ikibazo gikomeye aho kugifata nk’ikibazo gisanzwe.

    Ati “Ababyeyi bakwiriye gufata iki kibazo cyo gusambanya abana nk’ikibazo gikomeye aho kukibona nk’ikibazo gisanzwe, bakarushaho kwegera abana, bakabaganiriza no kubaha impanuro cyane cyane zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse ababyeyi bakarushaho kuba ijisho ry’umwana.”

    Yakomeje asaba ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kurushaho gukaza ubukangurambaga bugahera ku mudugudu, no gukurukirana abakora iki cyaha cyo gusambanya abana bagashyikirizwa ubutabera.

    Mu karere ka Rutsiro imibare y’Abangavu basambanywa bakanaterwa inda yiganje mu mirenge ya Mushonyi, Rusebeya, Boneza na Mushubati.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

    Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

    Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2020, Abangavu basaga 1,500 bari bamaze gusambanywa bakanaterwa inda.

    Mu karere ka Rutsiro, abangavu 140 batewe inda mu mezi arindwi ashize

  • Nyabihu: Imibiri 12 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, mu Karere ka Nyabihu mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu hashyinguwe imibiri 12 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi iheruka kuboneka mu Mirenge ya Mukamira, Jenda, Mulinga na Karago.

    Munyarugero Jean de Dieu wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo muri iki gikorwa yashimye abaje kubafata mu mugongo n’abagize ubutwari bwo gutanga amakuru yatumye iyi mibiri yashyinguwe iboneka.

    Yagize ati “Turashimira abaje kudufata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye. Turashimira n’abagize ubutwari bwo kuduha amakuru yatumye tubona iyi mibiri y’abacu, turibuka ku nshuro ya 27 ariko birabavaje kuba hari imibiri ikiri mu mirima y’abaturage. Turanenga cyane abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside badatanga amakuru n’abakigamije gukomeretsa abarokotse. Turasaba Akarere nk’uko katahwemye kutuba hafi ko na hano twibukira byibuze hasakarwa tukajya tuhahurira tutanyagirwa”.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Juru Anastase yashimiye ingabo za RPF zabahaye ihumure zihagarika Jenoside, n’urubyiruko rukomeje kugaragaza ubutwari mu gushyira igitutu ku baba bazi aho iyi mibiri yajugunywe.

    Yagize ati “Turashima cyane urubyiruko rwo mu Murenge wa Mulinga ubutwari rwagaragaje kuko rwashyize igitutu ku bakuru baba bazi amakuru y’ahaba hakiri imibiri kandi byadufashije no kubona iyi itanu yavuyeyo”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko muri aka Karere habayemo igeragezwa rwa Jenoside na mbere hose anenga ababa badatanga amakuru kuko hari abantu bakuru babirebaga ariko bakaba badatanga ayo makuru ndetse ko hari n’abayatanga nabi bagamije kuyobya.

    Yagize ati “Muri aka Karere niho hageragerejwe Jenoside na mbere hose, turacyafite imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka kandi hari abantu bakuru babonye uko bishwe n’aho biciwe ariko bakaba badatanga amakuru ndetse hari n’abayatanga nabi bagamije kuyobya ibimenyentso, tuzakomeza kuba hafi abarokotse kandi ntituzemera ko abakora ibi bikorwa bibi bizakomeza kubaho muri aka Karere”.

    Imibiri 12 yashyinguwe mu cyubahiro harimo itanu yabonetse mu Murenge wa Mulinga, umwe wabonetse mu Murenge wa Karago, umwe mu Murenge wa Jenda n’indi itanu yabonetse mu Murenge wa Mukamira.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira rwari ruruhukiyemo imibiri igera kuri 2190 hiyongeyeho iyi 12 yashyingiwe mu cyubahiro iba 2202 iharuhukiye.

    Imibiri 12 iherutse kuboneka niyo yashyinguwe mu cyubahiro

    Abarokotse Jenoside basabye ko abafite amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe bayatanga

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye

  • Gasabo: Abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside basabwe kuyatanga ubu –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021, ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 23 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nkuzuzu mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Muri iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro harimo 19 yabonetse mu ishuri rya Paruwasi Gaturika i Nkuzuzu n’indi yabonetse mu murima w’abaturage ikaba yose yashyinguwe mu Rwibutso aho isanze indi igera ku 1703 ihashyinguwe.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene, yatangarije IGIHE ko baruhutse nyuma yo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri ariko asaba abandi bazi amakuru y’ahiciwe abatutsi kugira ubumuntu bakayatanga.

    Ati “ Ku bafite amakuru ku bantu bacu banga kuduha, si ukubasaba twebwe kuko ntabwo batugirira impuhwe n’ubundi barishe umuzima n’uwapfuye ntibatugirira impuhwe. Nibagire ubumuntu nk’abantu bagarure umutima wa kimuntu bamenye ko abo bishe bari abantu nkabo.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yagaye abadatanga amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside, agaragaza ko ababikora nta bumuntu bifitemo.

    Ati “Kuba hakiboneka imibiri bigaragaza ko hari abantu badashaka gutanga amakuru. Tuboneyeho kubagaya kudatanga amakuru nta bumuntu burimo aho igihugu kigeze abantu turabasaba gutanga amakuru kugira ngo ahari imibiri tuyishyingure mu cyubahiro.”

    Yavuze ko gutanga amakuru y’ahiciwe abatutsi bifasha abarokotse gushira agahinda no kuruhuka mu mutima.

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 23

    Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

  • Imirimo yo kubaka Ubusitani bw’Urwibutso igeze kuri 90% –

    Ni iminsi 100 itangira ku wa 7 Mata, ubwo Jenoside yatangiraga ikarangira ku wa 7 Nyakanga, igihe FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Ubusitani bwiswe ‘Jardin de la Mémoire’ ni kimwe mu bice bigize Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 11 z’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bakicwa nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za Loni.

    Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy’ubu busitani bw’Urwibutso muri Mata 2019.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Times ko imirimo yo kubaka icyiciro cya nyuma igeze ku musozo.

    Ati “Ubusanzwe icyiciro cya nyuma cyagombaga kuba kigize nibura 20% by’imirimo yose yo kubaka ubu busitani. Icyiciro cya nyuma ubu kigeze kuri 50%, ibi bishatse kuvuga ko imirimo yose muri rusange igeze kuri 90%, kandi izarangira mu minsi 100 yo kwibuka.”

    Ubusitani bw’Urwibutso bugizwe n’ibice bitandukanye birimo amabuye y’amakoro ashushanya abishwe muri Jenoside, uko ibidukikije byagize uruhare mu kurokora abahigwaga, imyobo ifunguye igaragaza aho bamwe bajugunywe, imigezi iri mu bishanga n’ibindi.

    Mu gice cyahariwe ishyamba ryo kwibuka hatewemo ibiti by’ingenzi nk’icy’Umuvumu cyerekana ‘umuryango’ ‘Umuko’ kigaragaza ‘ubwirinzi n’ubwiza’ n’icy’Umunyinya kigaragaza ‘ukwihangana no kwihagararaho’.

    Biteganyijwe ko ubu busitani bw’urwibutso bwubatse kuri hegitari hafi eshatu, buzuzura butwaye miliyoni zirenga 700 Frw.

    Uku niko uru rwibutso ruzaba rumeze

    Imirimo yo kubaka Ubusitani bw’Urwibutso igeze ku musozo

  • Urwibutso ku batutsi barokowe n’Inkotanyi mu Gatsata –

    Tariki 12 Mata 1994 abatuye mu Murenge wa Gatsata barayibuka cyane kuko aribwo Interahamwe ziraye mu Batutsi zikabica nubwo nyuma ingabo za FPR Inkotanyi zaje kurokora abari bagihumeka.

    Umutoni Nadine, ni umwe mu barokokeye Jenoside i Karuruma. Yavuze ko kuva tariki ya 7 kugeza tariki 12 Mata 1994 aribwo abatutsi benshi bishwe mbere y’uko Inkotanyi zitangira kubarokora.

    Ubwo Inkotanyi zabarokoraga, icyo gihe yari afite imyaka 12. Yibuka ko zabasanze mu nzu bikingiranyemo.

    Ati “ Badusanze ahantu twari twikingiranye ku nzu y’Interahamwe ikomeye cyane. Barakomanze babura ubakingurira kuko twese twari twagize ubwoba. Binjiyemo basanga bitandukanye n’uko babitekerezaga kuko Interahamwe zari zamaze gusohoka, basanga abasigayemo ari abari bahahungiye, baraduhumuriza, bagenda bazanayo n’abandi benshi nyuma baza kutujyana i Byumba ariko abari bafite imbaraga bagiye n’amaguru.”

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gatsata, Ngarambe Christian , yabwiye IGIHE ko ako gace gafite umwihariko kuko Interahamwe z’Umujyi wa Kigali ariho zahemberwaga mu ruganda rwakoraga ibiringiti rwa Rwantexo, ibyo bigatuma umugambi wa Jenoside ari naho ucurirwa.

    Yavuze ko ubusanzwe mbere hitwaga Komine Rouge kuko hari Abatusi benshi bishwe.

    Yavuze ko ku kiraro cya Gatsata ari hamwe mu hiciwe abatutsi benshi kuko babatangiraga bashakaga guhungira kuri Ste Famille.

    Ati “Ku kiraro cya Gatsata habayeho Jenoside, abantu bavaga mu Murenge wa Jali , na Jabana bashakaga kujya Sainte Famille niho hari bariyeri ebyiri zabakumiraga kuko hapfuye abantu benshi cyane. Ubu ntituzi ahantu bari, niba barabashyize muri Nyabarongo.”

    Ngarambe yavuze ko nubwo imiryango yabo yishwe urw’agashinyaguro, ubu bishimira ko Inkotanyi zabarokoye mu gihe byari bigoye bakaba batekanye.

    Kugeza ubu Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Gatsata bashyinguye ku rwibutso ruri muri uwo murenge barenga 550. Ni mu gihe abandi baguye muri uyu murenge bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali, Jali na Mvuzo.

    Abarokokeye mu Gatsata bashima ingabo z’Inkotanyi zahagobotse Interahamwe zigiye kubamara

  • Nta nkomoko ye azi! Agahinda ka Uwamahoro waburanye n’umuryango we muri Jenoside ubuzima bukamusharira –

    Ni umukobwa uzi kuganira kandi akagira urugwiro, n’ubwo agendana igikomere cyo kutamenya ababyeyi be, kuko ubwa nyuma abaheruka ari mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva icyo gihe kugera ubu, isura ya Uwamahoro irasuhererwa buri uko atekereje ko benshi mu bantu bamukikije bashobora kuba ari ababyeyi be, cyangwa se abandi bavukana nawe.

    Ijoro n’amanywa ahora abunza umutima, yibaza niba abo mu muryango we bariho cyangwa barapfuye, bikamutera agahinda ko kutagira uwo atura ibibazo, uwo aririra ndetse n’uwo yakwita umuvandimwe wamuba hafi, akareka kuba nyakamwe atanazi niba umuryango we ukiriho cyangwa warapfuye.

    Agahinda ko kutamenya inkomoko ye

    Uwamahoro yakuze yumva yitwa Kankindi, ariko aza kumenya ko atari izina yahawe n’ababyeyi be, ahitamo kwiyita Uwamahoro Rosine.

    Avuga ko ubwa nyuma aherukana n’ababyeyi be yari afite imyaka iri hagati ya itatu n’itanu, bari muri stade ya Kicukiro, ari naho baburaniye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye uko byagenze.

    Yagize ati “Nibuka ko Mama yitwaga Francine, papa akitwa François, murumuna wanjye yitwaga Mugwaneza naho basaza banjye umwe yitwaga Byuma undi Kiringi, hari n’umukozi watureraga witwaga Sibomana.”

    “Abo nibo twari turi kumwe aho muri Eto Kicukiro, nyuma haje igitero, abantu baricwa abandi bariruka turatatana, nibwo mperuka umuryango wanjye. Nakomeje kubashaka ariko sinagira n’umwe mbona.”

    Yakomeje avuga ko muri uko gusigara ari wenyine, yaje gushakisha uko yabona umuntu azi, ariko ntamubone nyuma akaza gufata umuntu wari mu bicanyi, aramujyana.

    Ati “Abantu bose nabonaga baryamye hasi kubera ubwana nkagira ngo barasinziriye. Naje kubona umuntu wari ufite ikintu cy’igiti ariko naje kumenya ko ari imbunda nyuma, namwiziritseho turajyana akajya ansiga mu nzu ye akagenda”.

    Yakomeje agira ati “Rimwe naje kugenda mbona abantu benshi bari kwiruka nanjye mbirukamo, tugeze ahantu turasinzira, kuko ntari mfite uwo turi kumwe naje gutorwa n’undi mubyeyi aza kunjyana muri Congo.”

    Uwamahoro yashaririwe n’ubuzima nyuma Jenoside, azenguruka mu miryango 14

    Muri cya gihiri, Uwamahoro yajyanye nacyo, akajya ahererekanywa n’imiryango ndetse n’abantu batandukanye, kugera ubwo agarutse mu Rwanda akisanga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Kuva icyo gihe, ubuzima bwarushijeho gusharira Uwamahoro, atangira kuzengurutswa mu miryango y’abaturanyi ayibamo igihe runaka, ariko bamwe bakamwima icumbi, abandi bakamuhohotera kugera igihe yibwirije akahava.

    Ibi byabaye Uwamahoro afite imyaka irindwi kugera ejo bundi akuze, agatangira kwiga kwitunga.

    Yagize ati “Kuva nkiri muto nagiye mpura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, nkaba mu miryango ikankoresha imirimo y’imvune, yego hari abangiriye neza nko kumpa aho kurara, byari ibintu byiza ariko ubuzima ntibwagiye bugenda neza.”

    Kutagira umuryango byamubujije amahirwe yo kwiga

    Mu myaka itarenze 22, Uwamahoro yabaye mu miryango 14, ibi byatumye atabasha kubona uburyo yiga, kuko yahoraga yimurwa, atotezwa kandi atanishyurirwa amafaranga y’ishuri, bituma ava mu ishuri kandi yararikundaga.

    Ati “Ahantu henshi nagiye mba banyangiraga ko nakundaga ishuri bakabona batazandihira, bakagenda banyirukana cyangwa bakarinkuramo kandi nararikundaga cyane.”

    Abandi bamuzanaga mu rugo kugira ngo akore nk’umukozi ariko utazishyurwa, ku buryo iyo yashakaga kujya kwiga, bahitagamo kumwirukana kuko icyo babaga bamushakaho cyabaga kitakigezweho.

    Kuba atazi inkomoko ye byatumye atabasha kubona amahirwe yo gufashwa n’ikigega gifasha abacitse ku icumi, FARG, kuko bisaba ubuhamya bw’abantu bakuzi kandi akaba atazwi.

    Uwamahoro wagarukiye mu wa kane w’amashuri yisumbuye kubera kubura ubushobozi, yavuze ko umuryango wari waramwemereye kumurihira waje kumwirukana inzozi zo kuminuza zikarangirira aho.

    Ati “Sinagize amahirwe yo kurihirwa na FARG kubera ko hasabwa icyemezo cy’aho warokokeye kandi nkaba nta bantu banzi bantangira ubuhamya, abantu bandihiraga baje kunkura mu ishuri ubwo kwiga kwanjye guhagarira aho.”

    Nyuma yo kubura amahirwe yo kwiga, yakomeje kugerageza ubuzima ajya mu bucuruzi buciritse biza kwanga, aza kujya kwiga umwuga mu bijyanye no gukora isuku no kurera abana ndetse anakora akazi kajyanye na byo, gusa kubera ibibazo by’uburwayi yahoranaga, yaje guhagarikwa muri ako kazi.

    Ubuzima ntibworoshye ariko afite icyizere cyo kubaho

    Kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamahoro yahuye n’ubuzima butigeze bworoha, bwaranzwe n’amarira n’agahinda, kuko atagiraga aho arara, akarazwa mu bihuru ndetse adafite icyizere cy’ejo hazaza.

    Nubwo bitari byoroshye, avuga ko afite icyizere cyo kubaho, kuko agerageza kwakira amateka ye n’ubuzima abayemo, ndetse ubu ntagikomangira abantu ngo bamuhe icumbi, kuko atunzwe no kuba agent wa MTN Rwanda.

    Avuga ko kimwe mu bimushimishije kuri ubu, ari uko afite aho amaze kwigeza, akaba abasha kwitunga ndetse no kwicumbikira atakigira uwo asaba.

    Ati “Ubuzima ntibwanyoroheye, ariko ubu nibura nishimiye ko mbasha kwitunga mu kazi nkora nkaba mbasha kwiyishyurira inzu, ubu ntabwo nakirukanwa nk’uko byari bimeze mbere, ni cyo kintu cyo kwishimira.”

    Uwamahoro yavuze ko afite inzozi zo kuzamenya amakuru y’umuryango we, n’iyo waba warapfuye kuko yakumva aruhutse mu mutima. Mu gihe yasanga ari bazima, bikaba byaba ari amahirwe akomeye.

    Yagize ati “Mbonye umuryango wanjye byaba ari ibitangaza, nta kintu cyiza ko kugira abantu wita abawe, byaba ari ibintu bitangaje kuko mu buzima bwanjye bwose, ntawe ngira nita umuvandimwe, kandi ndabizi ko nabigize. Nongeye kubabona ari bazima nashima Imana cyane”.

    Yavuze ko yageregeje kujya ku ivuko agahura n’abasaza bahari, ariko agasanga batamuzi, agahera aha asaba ko uwamumenya wese yamwegera kugira ngo amuhuze n’umuryango we.

    Yavuze kandi ko afite ikibanza yahawe, akaba ari kugerageza kucyubaka n’ubwo bigoye, ahera anasaba ko aramutse abonye ubufasha, byamushimisha.

    Yagize ati “Hari ikibanza bampaye cyera mu bana b’ipfumbyi kiri i Bumbogo, ariko nza kubura ubushobozi bwo kucyubaka, nasabaga ko inzego zubakira abandi zazamfasha nanjye nkubakirwa.”

    Habaye hari uwo mu muryango wa Uwamahoro wumvise amuzi ashobora kumuhamagara kuri 0789248733.

    Uwamahoro atunzwe no kuba umu—agent wa MTN Rwanda, akishimira ko byamuhinduriye ubuzima

    Uwamahoro ararangisha umuryango we yabuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Umwanditsi Ujeneza yagaragaje ko kudakoresha inyito ikwiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ‘ukurengera’ –

    Imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, Instagram na YouTube ziza ku isonga mu kwifashishwa n’abantu benshi bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100.

    Mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga bakunze kwifashisha imvugo zirimo izisesereza zikanakomeretsa abarokotse Jenoside aho bamwe badatinya no kwandika cyangwa kuvuga amagambo abiba amacakubiri mu Banyarwanda babizi neza ko ibyo bavuga atari ukuri.

    Ujeneza usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo wanditse ibirimo ‘De l’autre côté de l’Ecran, SIMBI’. Ni umukobwa wa Boniface Ngulinzira wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993 ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye.

    Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’Ishyaka ryari ku butegetsi, MRND. Yagize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro ya Arusha ubwo yari Minisitiri ndetse na nyuma yo kuva kuri uwo mwanya yakomeje kubikurikiranira hafi ku buryo byarakaje cyane Leta ya Habyarimana itarashakaga ko ayo masezerano asinywa.

    Ngulinzira nubwo atari mu batutsi bahigwaga, yiciwe ku musozi wa Nyanza ku Kicukiro ku mugoroba wa tariki 11 Mata 1994 azizwa uruhare yagize kugira ngo abanyarwanda babane mu mahoro.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ujeneza yanenze abiganjemo abakiri bato bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubiba urwango no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko iyo hari umuntu uvuze “Jenoside” yo mu Rwanda, abahakanyi bakirana ubwuzu imvugo ye.

    Akomeza agira ati “Ariko ni ibintu bisanzwe, muri kiriya gihe benshi muri aba bana ntibabuze ababyeyi cyangwa se abavandimwe babo. Nta muntu bafite bibuka ndetse nta wabahigaga ngo abavane mu nzu z’iwabo.”

    Yakomeje agira ati “Mu kutabasha guceceka, birara kuri Twitter bagamije gusesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ku Isi hose ubwoko bumwe ni bwo bwakorewe Jenoside: Abatutsi. Ntibishidikanywaho.”

    Jenoside yateguwe by’igihe kirekire kugeza n’aho gushyira mu bikorwa umugambi nta nkomyi, abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta na bo barishwe.

    Ujeneza ati “Abo bashinjwaga ubugambanyi ku mugambi ntakuka wategurwaga na Leta wo kurimbura Abatutsi. Abahutu benshi kandi bo mu byiciro bitandukanye bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, abize, abakozi mu nzego zitandukanye, abashoramari, abarimu, abanyamadini, abasirikare, abajandarume, abagabo, abagore n’abana.”

    Uyu mwanditsi avuga ko inkuru z’ibyabaye muri Jenoside atabivuga nk’inkuru mbarirano kuko yabibayemo ndetse abibonesha amaso ye akiri umwana w’imyaka 13.

    Ati “Narabyiboneye n’amaso yanjye. Aba ni abantu twari tuzi baje guhinduka nk’inyamaswa.”

    “Abatutsi bari bakuru mu 1994 bari barabonye ubwicanyi n’ihohoterwa byo mu myaka ya za 1950 kugera muri za 1960 na 1970 ubwo babuburaga abavandimwe, bakamburwa ubutaka, amatungo yabo n’indi mitungo. Ubwo bwicanyi n’ihohoterwa byabanjirije ibihe rurangiza bya 1994, hibasiriwe gusa abo mu bwoko bumwe gusa: Abatutsi. Muri iyo myaka, nta wahunze u Rwanda kuko ari Umuhutu.”

    Ujeneza yavuze ko kubera ibyo byose gukoresha imvugo ya ‘Jenoside yo mu Rwanda’ bihishe byinshi birimo kurengera, kuyipfobya, ndetse kuri we abibona nk’igitutsi.

    Ati “Mu 1994 nta muntu n’umwe wishwe azira kuba yari Umunyarwanda!”

    Mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwinjiramo buri wa 7 Mata kugeza ku wa 4 Nyakanga, hakunze kugaragara cyane ubwiyongere bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside barimo abayipfobya n’abayihakana; bigatoneka abayirokotse batarakira ibikomere batewe nayo.

    Abayigizemo uruhare, abayihindurira inyito, abayikwirakwizaho amakuru y’ibinyoma n’abayikana bakoresha imvugo zihembera urwango cyangwa zikomeretsa abayirokotse, hagamijwe kuyobya abatarasobanukirwa ukuri no gusubiza inyuma Abanyarwanda bageze kure mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ujeneza yavuze ko akenshi abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari abatarahigwaga muri Jenoside, batumva uburemere bwo kubura ababo

    Yolande Ujeneza asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo

  • Ibivugwa ku nkuru y’umukecuru wagaragaye yatemwe –

    Uyu mukecuru wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako, mu Mudugudu wa Rugende, yagaragaye ku mafoto yuzuye amaraso bivugwa ko yatemwe.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukecuru witwa Nyiraneza Jeanne, atatemwe n’abantu bashakaga kumuhohotera ahubwo ko yagiranye amakimbirane n’umugore mugenzi we.

    Umuyobozi w’Isibo uyu mukecuru abarizwamo, Mbereyekure Sévèrine, yabwiye IGIHE, ko habaye amakimbirane haza umusore aje kubakiza mu kubatandukanya wa mukecuru agwa hasi ahita akomereka.

    Ati “Nari ndi kureba uko abaturage bifashe mu Isibo, nsanga ahantu habereye amakimbirane, ubwo umusore wari ari aho hafi asunika wa mukecuru gato ahita agwa ku ibuye ariko uwo musore ashobora kuba yari yasinze kuko ariko ahora.”

    Yakomeje avuga ko nta sano bifitanye no kuba yaratemwe kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko ari impanuka yamukomerekeje kandi ko yahise ajyanwa kwa muganga.

    Ati “Kuba yarahohotewe kuko yarokotse Jenoside ntabwo aribyo ni yo mpanuka yagize yo kugwa ku ibuye, kandi nyuma n’abandi bayobozi baraje, ushinzwe umutekano ahita amujyana kwa muganga.”

    Inkuru y’uyu mukecuru yamenyekanye mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi ibiri rutangiye igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyiraneza Jeanne wagaragaye yuzuye amaraso bivugwa ko yahohotewe kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe abari bahari bavuga ko gukomereka kwe kwaturutse ku makimbirane yagiranye n’undi muntu