Tag: featured

  • Huye: Abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basabwe guhagarika gutoneka abayirokotse –

    Iya 12 n’iya 13 Mata 1994, ni amatariki abatuye mu yahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro [ubu ni mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye], bemeza ko atazibagirana kuko habereye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi muri ako gace.

    Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigoma, habaye n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri itatu iherutse kuboneka, irimo umutwe wa Sebagabo (Se wabo wa Nyamucahakomeye Eliel) kuko bari barashyinguye igihimba umutwe bakabanza kuwubura ukaboneka nyuma.

    Nyamucahakomeye warokokeye muri uwo murenge, ababazwa no kuba kugeza ubu hari abadashaka kugaragaza ukuri ku hakiri imibiri kuko nibura ngo iyo umuntu ashyinguye uwe bimuruhura.

    Yagize ati “Icyo dusaba abaturage ni ukutugaragariza aho imibiri y’abacu iri kuko iracyahari, cyane cyane mu yari Kinyamakara rwose abantu barahari benshi.”

    Yakomeje avuga ko kuba bashyinguye mu cyubahiro umubyeyi wabo baruhutse ku mutima n’ubwo bamushyinguye kabiri.

    Ati “Nk’umuryango twaruhutse ku mitima, kuba twamubonye kandi twari twamubonye igihimba gusa, ikindi gice cyari kitubabaje cyane. Yabonetse rero, kuba twamushyinguye turumva twaruhutse.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “Ntabwo kuri iyi nshuro ya 27 twagakwiye kuba dushyingura ariko ni ibibazo bishingiye ku mateka, ariko ni umwanya wo gutanga ubutumwa kugira ngo abafite amakuru bayatange kugira ngo abarokotse babashe kuruhuka, kubohoka bashyingura ababo ariko tubashe no kumenya amakuru kugira ngo imibiri yose ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.”

    Muri Mata 1994 Abatutsi bagera ku bihumbi bitatu b’iyari komini Kinyamakara n’abari bavuye ku Gikongoro mu mujyi n’ahandi n’umusozi wose wa Mbogo muri rusange biciwe ku mashuri ya Mbogo, mu yahoze ari Komini Kinyamakara. Imibiri yabo yabonetse iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigoma.

    Abarokotse Jenoside bagaragaje ko iyo bashyinguye ababo mu cyubahiro bibafasha kuruhuka ku mutima

    Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigoma, habaye n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri itatu iherutse kuboneka

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigoma

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigoma

    [email protected]


  • Perezida Kagame yagaragaje ko Covid-19 yabangamiye ubufatanye mpuzamahanga –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Mata 2021, ubwo hatangizwaga ibiganiro ngarukamwaka byiswe ‘Raisina Dialogue’ bibaye ku nshuro ya gatandatu yiga ku bibazo bitandukanye bibangamiye abatuye Isi.

    Ni ibiganiro bitegurwa n’Umuryango Observer Research Foundation ku bufatanye na Guverinoma y’u Buhinde, muri uyu mwaka bikaba bizamara iminsi ine bikaba byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi wa mbere w’ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19, atari ikibazo cyugarije urwego rw’ubuzima gusa ahubwo cyanagize ingaruka ku bufatanye mpuzamahanga.

    Yakomeje agira ati “Covid-19 ni ikibazo cyugarije Isi mu bijyanye n’ubuzima ariko kandi ni ikibazo kibangamiye ubufatanye mpuzamahanga.”

    “Mu bihe nk’ibi ibintu bibaye bike, imbaraga n’ubukungu ni byo bigena uko ibintu bigenda ariko u Buhinde usibye kuba bufite ibindi bibazo byabwo, bwakoze inkingo nyinshi zoherejwe muri Afurika binyuze muri gahunda ya Covax n’izindi gahunda.”

    By’umwihariko muri Werurwe 2021, Leta y’u Buhinde, yahaye u Rwanda inkunga y’inkingo 50.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo hatabaho ubufatanye bw’u Buhinde mu gukora inkingo ndetse n’umutima wo gufatanya n’abandi byari gushoboka ko Afurika iba itarabona inkingo nk’izo imaze kubona.

    Ibintu avuga ko byerekanye amahirwe ahari akwiye kubyazwa umusaruro agashorwamo imari ku bufatanye n’abikorera ku ruhande rw’u Buhinde na Afurika cyane cyane mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti.

    Perezida Kagame kandi yashimye umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje kugenda neza.

    Yagize ati “Umubano hagati y’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje kugenda neza kandi intego yacu ni ugushimangira ubwo bufatanye n’umubano. U Rwanda n’u Buhinde bikomeje gufatanya mu bikorwa remezo ndetse n’ibikorwa by’iterambere.”

    Yakomeje agira ati “Intego ni ukongera amahirwe yo kwiga no kubona akazi ku rubyiruko rwo mu Buhinde ndetse n’u Rwanda. Ubumenyi, guhanga udushya n’ubukungu bubungabunga ibidukikije ni byo bizadufasha mu gutera imbere nyuma y’icyorezo cya Covid-19.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibiganiro ngarukamwaka byiswe Kigali Global Dialogue, na byo bitegurwa n’Umuryango Observer Research Foundation wo mu Buhinde nabyo ari urugero rw’ubufatanye bwiza buri hagati y’ibihugu byombi.

    Ni ibiganiro bitangirwamo ibitekerezo bishya kandi bitanga icyizere ku gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’ubukungu kandi bigashimangira uburinganire ku Isi.

    Perezida Kagame yaboneyeho guha ikaze mu Rwanda abazitabira inama ya ‘Raisina Dialogue’ y’umwaka utaha iteganyijwe kubera i Kigali mu 2022.

    Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yo guharanira amahoro muri Afghanistan, Zalmay Khalizad, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Australia, Marise Ann Payne. Biyongeraho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, akaba anashinzwe ibihugu by’u Burayi, Jean-Yves Le Drian, Umujyanama mu by’Umutekano wa Afghanistan, Hamdullah Mohib.

    Perezida Kagame yashimye umubano n’ubufatanye bukomeje kuba hagati y’u Rwanda n’u Buhinde

  • Mukangemanyi Adeline Rwigara yongeye guhamagazwa na RIB –

    Mukangemanyi yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa Kane, tariki 8 Mata 2021, ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.

    Uyu mubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yongeye kumvikana avuga ko yahamagajwe.

    Mu kiganiro yumvikanyemo ku rubuga rwa YouTube ya vquick Tv, Mukangemanyi Adeline Rwigara, yavuze ko yongeye guhamagarwa.

    Yagize ati “Hari indi convocation yaje. Sinjye bahamagara buri gihe, bayicisha ku bayobozi b’imidugudu na ba gifitu. Bayicisha aho, bagahamagara umwana agasinya, bakayizana. Iya kabiri yoherejwe ku Cyumweru, nagombaga kwitaba ku wa Mbere.’’

    Muri icyo kiganiro yumvikana avuga ko we n’abana be bakomeye kandi bashima Imana.

    Ubwo aheruka guhamagazwa na RIB, ntiyitabye ndetse Umuvugizi w’Umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Ubusanzwe iyo umuntu ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.

    ‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

    IGIHE yamenye ko ibijyanye n’ibazwa rya Mukangemanyi bishobora kuba byegejwe inyuma, bihabwa indi tariki itaramenyekana.

    Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

    Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

    Indi nkuru wasoma: Mukangemanyi Adeline Rwigara yanze kwitaba RIB (YAVUGURUWE)

    Mukangemanyi Adeline Rwigara yongeye guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB

  • Nyaruguru: Hibutswe Abatutsi biciwe i Kibeho bizeye ko bashobora kurokokera ku Butaka Butagatifu –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 mu Murenge wa Kibeho ahari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 30 y’abahiciwe ubwo bari bahahungiye.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko muri Mata 1994 i Kibeho hari hahungiye Abatutsi benshi baturutse mu bice bitandukanye bihakikije, Interahamwe zibagabaho ibitero bikomeye ku matariki ya 12, 13 na 14 Mata 1994 zigamije kubarimbura.

    Ati “Igitero cyo ku itariki 13 cyaje gikomeye barara bica; ku itariki 14 bafashe lisansi basuka ku Kiliziya hejuru bafunga imiryango batwikiramo Abatutsi bari barimo, barayitobora bakajya bacishamo n’amasasu barasamo imbere.”

    Muhizi avuga ko ku Kiliziya i Kibeho hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 41 ariko abaharokokeye batagera ku bantu 50.

    Umwe mu barokokeye i Kibeho witwa Gakwaya Kivengeri Faustin yavuze ko bahahungiye baturutse muri Komini enye za Mubuga, Rwamiko, Kivu na Runyinya.

    Ati “Twahungiye hano turi benshi, abicanyi baraje bakinga inzugi barangije bafata lisansi n’ibiti bayirundaho baratwika. Hariya hari imyobo ni ho batoboye bakajya banyuzamo gerenade bateramo imbere ndetse bakarasamo n’amasasu.”

    Gakwaya avuga ko barashe bamwe mu bo bari kumwe bamugwa hejuru, bigeze nijoro abicanyi bagiye arahaguruka arahunga, abasha kurokoka atyo.

    Mukanyarwahi Annonciata ufite abo mu muryango we biciwe i Kibeho, yavuze ko iyo hafashwe umwanya wo kwibuka akaza ku rwibutso aho abe bashyinguye, yumva bimuruhuye ku mutima.

    Ati “Ku mutima hari ibikomere byinshi ariko iyo tuje hano numva hari icyo binduhuraho kuko kubibuka ni ukubaha agaciro kandi mba mbona nsa nk’ubabona nibuka uko bagiye.”

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko mu gihe cya Jenoside Abatutsi bari batuye mu bice bikikije Kibeho bahungiye mu Kiliziya bahizeye amakiriro nk’ahantu habonekeye Bikira Mariya, ariko baza kuhicirwa.

    Ati “Abemera Kiliziya Gatolika bemera ko umubyeyi Bikira Mariya yigaragarije hano i Kibeho, ku buryo rero mu gihe cya Jenoside abavandimwe bari batuye mu bice bikikije Kibeho bumvaga bahizeye amakiriro; ariko kubera inyigisho z’amacakubiri ndetse ari ku bukana buri hejuru, icyo bari bahizeye ntabwo ari cyo babonye kuko barahaje barahicirwa ndetse bamwe babicira no mu kiliziya.”

    Yakomeje avuga ko ibyo bigaragaza politiki mbi yari mu gihugu icyo gihe, aho umuntu ajya kwica mugenzi we bari basanzwe bahurira mu rusengero.

    Kwibuka Abatutsi biciwe i Kibeho byitabiriwe n’abantu bake bahagarariye abandi kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange kandi amabwiriza yo kucyirinda akaba atemerera abantu benshi guhurira hamwe.

    Abitabiriye kwibuka Abatutsi biciwe i Kibeho bafashe umunota wo kwibuka

    Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abantu bakeya bahagarariye abandi kubera ko muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 kitemerera abantu benshi guhurira hamwe

    Mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Kabiri babaye igikorwa cyo kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe mu Kiliziya i Kibeho aho bari bahungiye muri Jenosise

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko ku Kiliziya i Kibeho hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 41 ariko abaharokokeye batagera ku bantu 50

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yunamira Abatutsi biciwe i Kibeho

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yunamira abaruhukiye muri uru rwibutso

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 30

    Ikarita ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kibeho

    Kiliziya y’i Kibeho yatwikiwemo Abatutsi yongeye gusanwa

    Kiliziya ya Kibeho iriho icyapa cyerekana ko yiciwemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    [email protected]


  • Urwibutso ku batutsi barokowe n’Inkotanyi mu Gatsata –

    Tariki 12 Mata 1994 abatuye mu Murenge wa Gatsata barayibuka cyane kuko aribwo Interahamwe ziraye mu Batutsi zikabica nubwo nyuma ingabo za FPR Inkotanyi zaje kurokora abari bagihumeka.

    Umutoni Denise, ni umwe mu barokokeye Jenoside i Karuruma. Yavuze ko kuva tariki ya 7 kugeza tariki 12 Mata 1994 aribwo abatutsi benshi bishwe mbere y’uko Inkotanyi zitangira kubarokora.

    Ubwo Inkotanyi zabarokoraga, icyo gihe yari afite imyaka 12. Yibuka ko zabasanze mu nzu bikingiranyemo.

    Ati “ Badusanze ahantu twari twikingiranye ku nzu y’Interahamwe ikomeye cyane. Barakomanze babura ubakingurira kuko twese twari twagize ubwoba. Binjiyemo basanga bitandukanye n’uko babitekerezaga kuko Interahamwe zari zamaze gusohoka, basanga abasigayemo ari abari bahahungiye, baraduhumuriza, bagenda bazanayo n’abandi benshi nyuma baza kutujyana i Byumba ariko abari bafite imbaraga bagiye n’amaguru.”

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gatsata, Ngarambe Christian , yabwiye IGIHE ko ako gace gafite umwihariko kuko Interahamwe z’Umujyi wa Kigali ariho zahemberwaga mu ruganda rwakoraga ibiringiti rwa Rwantexo, ibyo bigatuma umugambi wa Jenoside ari naho ucurirwa.

    Yavuze ko ubusanzwe mbere hitwaga Komine Rouge kuko hari Abatusi benshi bishwe.

    Yavuze ko ku kiraro cya Gatsata ari hamwe mu hiciwe abatutsi benshi kuko babatangiraga bashakaga guhungira kuri Ste Famille.

    Ati “Ku kiraro cya Gatsata habayeho Jenoside, abantu bavaga mu Murenge wa Jali , na Jabana bashakaga kujya Sainte Famille niho hari bariyeri ebyiri zabakumiraga kuko hapfuye abantu benshi cyane. Ubu ntituzi ahantu bari, niba barabashyize muri Nyabarongo.”

    Ngarambe yavuze ko nubwo imiryango yabo yishwe urw’agashinyaguro, ubu bishimira ko Inkotanyi zabarokoye mu gihe byari bigoye bakaba batekanye.

    Kugeza ubu Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Gatsata bashyinguye ku rwibutso ruri muri uwo murenge barenga 550. Ni mu gihe abandi baguye muri uyu murenge bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali, Jali na Mvuzo.

    Abarokokeye mu Gatsata bashima ingabo z’Inkotanyi zahagobotse Interahamwe zigiye kubamara

  • Minisitiri Bamporiki yagarutse ku isano muzi Abanyarwanda bafitanye itagakwiriye gutuma bicana –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 ubwo hibukwaga abari abayobozi mu bice byahujwe bigakora Intara y’Iburasirazuba birimo Perefegiture za Byumba, Kigali- Ngali na Kibungo ndetse na Su-Perefegiture za Rwamagana, Rusumo na Kanazi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Kuri ubu hamaze kubarurwa abari abakozi b’izi Perefegiture 19 barimo n’uwari Perefe wa Kibungo, Ruzindana Godfroid, wicanwe n’abana be 11 ndetse n’abandi bakozi batandukanye.

    Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yahaye abitabiriye uyu muhango yise ‘Isano Muzi’ yagarutse ku isano abanyarwanda bafitanye n’uburyo bari babanye mbere y’umwaduko w’abazungu, yavuze ko mbere abanyarwanda bagiraga amoko menshi ariko abazungu baza kuyahinduramo amoko y’Abahutu n’Abatutsi ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Bamporiki yavuze ko ufashe buri munyarwanda akagenda asubira kwa se, se na we agasubira kwa sekuru bishobora kugera ku gisekuru cya cumi abanyarwanda benshi barimo abiyitaga abahutu n’abiyitaga abatutsi bahuje isano.

    Yavuze ko iyo ibyo buri wese amaze kubimenya bihita bigaragaza ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi bikoze mu nda abandi bakihekura ngo kuko bicaga abo bahuje isano.

    Minisitiri Bamporiki yasabye abayobozi batandukanye kwigisha abakiri bato kubana nk’abafitanye isano bakirinda kubacamo ibice ahubwo bakabigisha gukunda u Rwanda no gushyira hamwe bagamije kuruteza imbere.

    Ati “Isano muzi mureke tuyitinyuke turerere abana bacu nk’abafitanye isano nibwo tuzubaka u Rwanda ruzaramba igihe kirekire.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , avuga ko kubibuka kwiza ari ukwiyubaka no gukora neza inshingano buri muntu wese afite.

    Gasana yakomeje yihanganisha buri umwe wese wabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko “nubwo twabuze abacu ariko dufite u Rwanda, dufite igihugu kitavangura, gitanga amahirwe angana ku bantu bose, igihugu gifite politiki nziza y’iterambere. Igihugu gifite ubutabera bwunga.”

    Bucyeye Ignatienne wavuze mu izina ry’imiryango y’abakoreraga Perefegiture na za superefegiture zahujwe, yavuze ko abacitse ku icumu bo muri iyi miryango bateye intambwe mu kwiyubaka, barenze ibikomere bitandukanye ngo kuri ubu bari mu nzira y’iterambere.

    Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kuko kuba harubatswe urwibutso rwanditseho amazina y’abacu, biratunezeza cyane, iyo turebye uko imiryango y’abarokotse muri iyi miryango borojwe inka za kijyambere ni ibintu duha agaciro cyane.”

    Yashimiye kandi abandi bantu batahigwaga bemeye kwitandukanya n’abicanyi bagahisha abahigwaga, yatanze urugero ko ubwo umugabo we yamaraga kwicwa abana be hari umuntu wabahishe kugeza Jenoside irangiye.

    Bucyeye yasabye ubuyobozi bw’Intara kubafasha gukomeza gushakisha imiryango icyenda yaburiwe irengero mu miryango 19 imaze kumenyekana, anabasaba gushakisha abandi bantu bari abakozi b’izi perefegiture na superefegiture zahujwe.

    Minisitiri Bamporiki yasabye abayobozi kwigisha abakiri bato uburyo bakurira mu kubana neza

    Guverineri Gasana Emmanuel yibukije abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko bafite igihugu kibakunda kandi kibitayeho

    CP Emmanuel Hatari yunamiye abari abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ku isano muzi ihuza abanyarwanda bose

  • “Isata yo mu mazi” mu Kiyaga cya Ruhondo yatunguye benshi –

    Aya mazi yo mu Kiyaga cya Ruhondo yazamutse mu kirere ahagana saa munani zo kuri uyu Kabiri. Ni ayo ku ruhande rwo mu Murenge wa Gashaki mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Birwa.

    Umuturage wabonye ibi biba, Hafashimana Gervais, yavuze ko bisanzwe n’ubwo bidakunze kuba cyane kuko mu myaka irenga 40 amaze kubibona nka kane.

    Ati “Ibi byabaye tubireba nka saa tanu na mirongo itanu ariko bijya bibaho kuko mu myaka irenga mirongo ine mfite maze kubibona inshuro enye ariko biheruka nko mu myaka itanu ishize. Kuri uyu munsi byamaze nk’iminota 30.”

    “Isata yo mu mazi” isobanurwa nk’ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga, umayaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi y’ikiyaga; bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biremeye biri.


  • Rusizi: Abantu 12 barimo uwagurishije inkwano akaguramo imbunda batawe muri yombi –

    Aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe mu Karere ka Rusizi. Ibi byaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye kuva mu Ukuboza 2020.

    Abakekwa bakoreye ibyaha mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi mbere yo gufatwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

    RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ubu bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.

    Umwe mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko amafaranga yaguze imbunda yifashishwaga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi yakuwe mu nkwano yatanzwe ku mukobwa we.

    Iyi mbunda yaguzwe ibihumbi 150 Frw, ikuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abandi bantu babiri bafunzwe barimo uri ku Mulindi n’uri muri Gereza Nkuru ya Rusizi bagize uruhare mu byaha bitanu abaregwa bakurikiranyweho ariko bo bakaba barafashwe ku ikubitiro.

    Yagize ati “Ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye mu Ukuboza 2020 no muri Gashyantare na Werurwe 2021, babikorera mu mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe. Ibi byaha kenshi byagiye byitirirwa inzego z’umutekano, kuko aba bagizi ba nabi iteka babaga bisanishije nazo.’’

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo abaregwa bakoze ubujura bwitwaje imbunda; icyo gihe abantu batatu bagiye kwiba moteri y’ubwato mu Mujyi wa Bukavu muri RDC ariko bahageze kuyifungura birabananira baragaruka.

    Dr Murangira yavuze ko mu ibazwa ry’ibanze, abaregwa ‘biyemereye icyo cyaha’ banavuga uwaguze iyo mbunda.

    Tariki ya 22 Ukuboza 2020, habaye ubundi bujura aho uwari ufite imbunda, yambaye n’imyenda ya gisirikare yafatanyije n’abandi bane bibye 705.000 Frw kwa Ntawukiriwabo Théogène [Gatibisi] wo mu Murenge wa Nkombo.

    Nyuma y’iminsi itanu, ku wa 27 Ukuboza 2020, umugabo wari ufite imbunda yajyanye n’abandi babiri kwiba mu rundi rugo ruri mu Murenge wa Gihundwe barasa umugore witwa Nyirandayisenga Olive baramwica, bamutwara 470.000 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko amakuru y’ibanze yerekana ko uwo mugore yagambaniwe n’umugabo we kubera amakimbirane yo mu ngo.

    Ati “Ya mafaranga 470.000 bayatwaye nk’igihembo. Mu kujijisha bumvikanye ko babikora nk’abaje kwiba kandi bikitirirwa ko byakozwe n’abasirikare, bityo uruhare rw’uwo mugabo mu rupfu rw’umugore we ntirumenyekane.’’

    Mu bindi bitero, aba bagizi ba nabi bakoze harimo icyo ku wa 11 Gashyantare 2021 aho babiri muri bo bambaye imyenda ya gisirikare, bakarasa bakanakomeretsa cyane Nsabimana Joël mu rubavu ku buryo isasu ritunguka mu mugongo. Icyo gihe bamutwaye 50.000 Frw na telefoni ngendanwa muri ubwo bujura bwabereye mu Murenge wa Mururu muri Rusizi.

    Mbere yo gutabwa muri yombi, ku wa 27 Werurwe 2021batatu mu bakekwa bibye 2.000.000 Frw mu rugo rwa Habimana Ezekiel wi Kamembe mu Karere ka Rusizi ndetse basiga we n’umugore bababoshye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B, yibukije ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, yasabye abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera.

    RIB yihanganishije ababuze ababo bazize ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, inashimira abantu bose bafashije inzego z’umutekano gutahura no kubafata.

    Abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro batawe muri yombi

    Ibikoresho bafatanywe harimo n’ibya gisirikare

  • RIB yerekanye abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro –

    Aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe muri Rusizi. Ibi byaha babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare bitwaje n’imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.

    RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ubu bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.

    Ibyaha bakurikiranweho babikoze mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi aho bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

    RIB yibukije ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, isaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo abakekwa bafatwe.

    Uru rwego kandi rwihanganishije abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ubu bugizi bwa nabi.

    Abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro batawe muri yombi

    Ibikoresho bafatanywe harimo n’ibya gisirikare

  • Rutsiro: Mu mezi arindwi, abangavu 140 batewe inda –

    Ubuyobozi bwagaragaje ko buhangayikishijwe n’ iki kibazo cy’abangavu baterwa inda kuko abo bana basambanywa bahuriramo n’ingorane zitandukanye harimo no gutwara inda z’imburagihe.

    Ni mu gihe ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n’icyaha bagafungwa, ariko hakaba n’abatoroka ubutabera umwana agasigara amara masa ategereje ubufasha.

    Ayinkamiye Emerance, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iki kibazo cyizwi ndetse kibahangayikishije nk’uko gihangayikishije Igihugu cyose muri rusange.

    Ati “Iki kibazo kirazwi ndetse natwe ubwacu kiraduhangayikishije nk’uko Igihugu cyose gihangayitse. Abana barimo guterwa inda ku bwinshi, urebye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tumaze kubarura abarenga ho gato 140 basambanyijwe bakanaterwa inda, turimo kureba uko twakaza ingamba kuko usanga ahenshi hari amakimbirane yo mu miryango, ndetse mu bigo by’amashuri dukomeje ubukangurambaga.”

    Ayinkamiye yakomeje yihanangiriza abagabo bashyirwa mu majwi mu gusambanya aba bangavu,avuga ko uzafatwa azajya ahanwa bikomeye.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu, CLADHO Murwanashyaka Evariste yasabye ababyeyi gufata iki kibazo nk’ikibazo gikomeye aho kugifata nk’ikibazo gisanzwe.

    Ati “Ababyeyi bakwiriye gufata iki kibazo cyo gusambanya abana nk’ikibazo gikomeye aho kukibona nk’ikibazo gisanzwe, bakarushaho kwegera abana, bakabaganiriza no kubaha impanuro cyane cyane zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse ababyeyi bakarushaho kuba ijisho ry’umwana.”

    Yakomeje asaba ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kurushaho gukaza ubukangurambaga bugahera ku mudugudu, no gukurukirana abakora iki cyaha cyo gusambanya abana bagashyikirizwa ubutabera.

    Mu karere ka Rutsiro imibare y’Abangavu basambanywa bakanaterwa inda yiganje mu mirenge ya Mushonyi, Rusebeya, Boneza na Mushubati.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

    Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

    Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2020, Abangavu basaga 1,500 bari bamaze gusambanywa bakanaterwa inda.

    Mu karere ka Rutsiro, abangavu 140 batewe inda mu mezi arindwi ashize