Tag: featured

  • Abakobwa n’abagore babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro bya cotex – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa baganiriye na IGIHE, bavuze ko bakigorwa no kubona amafaranga yo kugura ‘cotex’ bitewe n’uko ipaki imwe iri kugurishwa 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo.

    Bahamya ko mbere ipaki ya cotex bayiguraga 700 Frw ariko ubu bari kuyigura 1000 Frw mu gihe bizwi neza ko ibi bikoresho bitagisora.

    Uwamahoro Liliane wo mu Murenge wa Gtsata yagize ati “Nimudukorere ubuvugizi kuko kuva bavuga ngo cotex ntizisora, ibiciro biracyari bya bindi hari n’aho usanga zigura 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo kandi tuzi neza ko zasorewe imisoro.”

    Mukandori Immaculée ufite abana batanu barimo bane b’abakobwa, nawe yemeza ko agorwa cyane no kubonera abakobwa be Cotex.

    Ati “Wenda badufashije bakazishyira nko kuri 700 Frw cyangwa 800 Frw ariko ntibigere kuri 1000 Frw byadufasha. Uzi uburyo kugira ngo abana banjye bose nzibabonere bingora, nonese waba ufite abana batanu bakeneye kurya ukanababonera n’amafaranga ya cotex.”

    Uwera Clementine yavuze ko kuva Cotex zasonerwa gusora nta mpinduka babona. Ati “Njye mbona ntacyahindutse ahubwo hari n’aho bazamura ibiciro byazo, numva badufasha kuko zidasora tukajya tuzibonera no ku mafaranga 500 Frw kubera ko zinjira gihugu nta misoro zitanze.”

    Umucuruzi ukorera ku Mashyirahamwe Nyabugogo, utarifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko impamvu ibiciro bya cotex bitagabanuka biterwa n’abo baziranguraho.

    Ati “Natwe mudukoreye ubuvugizi byadufasha kuko ujya nka hariya mu Mujyi aho turangurira umucuruzi akakubwira igiciro cyazo ariko ntabe aricyo ashyira kuri fagitire, ahubwo agashyira ikiri hasi y’amafaranga mwemeranyije noneho nawe wagera aho ukorera ugashyiraho igiciro wifuza kugira ngo wunguke.”

    Yakomeje avuga ko aba bacuruzi iyo umuntu yanze kwemera ibyo bamubwiye banga kuzimuha, anaboneraho gusaba Leta kubakurikirana kuko aribo batuma ibiciriro by’ibikoresho bitandukanye birimo na cotex bikomeza guhenda.

    Aba bakobwa n’abagore bakomeje gusaba ko ibiciro vya cotex bigabanuka mu gihe hashize imyaka ibiri hafashwe umwanzuro w’uko bitazongera gusoreshwa.

    Abakobwa n’abagore babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro bya cotex

    source : https://ift.tt/3Hwkzhn

  • Rulindo: RIB yafunze 5 muri dosiye y’umusore wishe umugore amutereye icyuma mu kabari – #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 11 Ugushyingo 2021 ahagana saa Tanu z’ijoro, biturutse ku makimbirane yabaye hagati y’abantu banyweraga mu kabari kari mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kijabangwe, Umurenge wa Shyorongi muri Rulindo.

    Muri ako kabari habereyemo imirwano yaje kugwamo uwitwa Nyiramayira Epiphanie w’imyaka 36 wishwe atewe icyuma.

    IGIHE yamenye ko mbere y’iyi mirwano umusore umwe yasohokanye umukobwa mu kabari, bajya gusangira na bagenzi babo.

    Mu gihe bari kumwe haje undi musore azabiranwa n’uburakari avuga ko umukobwa basohokanye mu kabari ari umukunzi we.

    Ibi byatumye bakimbirana hanavuka imirwano; ubwo umwe mu bagore bari mu kabari yageragezaga gukiza abarwanaga ni bwo yatewe icyuma, bimuviramo urupfu.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ukekwaho ubu bwicanyi yemeye ko ibyo yabikoze yabitewe n’ifuhe yagiriye mugenzi we yasanze yasohokanye n’uwo yita umukunzi we.

    Yagize ati “Aremera icyaha akavuga ko yabitewe no gufuha, nyuma yo gusanga umusore asangira n’abandi barimo umukobwa avuga ko bakundana.’’

    Iyi dosiye ikurikiranywemo abantu batanu bakekwaho ibyaha bitandukanye, barimo ucyekwa kuba yarateye nyakwigendera icyuma, batatu barwanye ndetse na nyir’akabari wahishiriye ibimenyetso.

    Nyir’akabari yafunzwe kuko nyuma yo kubona Nyiramayira atewe icyuma, yahise atangira guhanagura amaraso aho yagiye atarukira hose, ndetse ahisha na bimwe mu bimenyetso byatawe na nyakwigendera ubwo yahungaga.

    Dr Murangira ati “Ibi byose yabikoze agamije kuyobya uburari ko imirwano atari ho yabereye. Ni icyaha gihanwa n’amategeko ko umuntu yihutira gusibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha, kuko bibangamira itangwa ry’ubutabera ndetse bigatuma uwahohotewe adahabwa ubufasha bwihuse bigishoboka.”

    Yavuze ko icyihutirwa mu gihe habaye icyaha ari ugutabariza umuntu, abagikoze bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

    Ati “RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera. Gukubita no gukomeretsa ku bushake no kuzimanganya ibimenyetso no kudatabara umuntu uri mu kaga bihanwa n’amategeko. RIB irasaba abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.’’

    Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bine ari byo ubwicanyi, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso.

    Aba bose bemera ibyaha bakoze, kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yakanguriye abaturarwanda kubungabunga no kudasibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha no kwirinda kubisibanganya kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yabasabye kwirinda kubangamira imigendekere myiza y’iperereza no kwihutira gutanga amakuru yose yafasha kugira ngo umunyacyaha afatwe agezwe imbere y’amategeko.

    Abantu batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw’umugore wishwe aterewe icyuma mu kabari kamwe mu Karere ka Rulindo

    source : https://ift.tt/3FrvfvU

  • Abatalibani basabye Amerika kurekura amafaranga yabo yafatiriwe – #rwanda #RwOT

    Guhera muri Kanama uyu mwaka, ubwo Abatalibani bafataga ubutegetsi, Leta ya Amerika yahise ifatira amwe mu mafaranga yari ari kuri konti z’abaturage ba Afghanistan muri Amerika, harimo na miliyari 9 z’Amadolari ya Banki Nkuru ya Afghanistan.

    Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta y’Abatalibani, Amir Khan Muttaqi yanditse ibaruwa ifunguye igenewe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ayisaba gutora umwanzuro wo kurekura ayo mafaranga.

    Yagize ati “Turasaba ko kugira ngo imiryango y’umubano wo mu gihe kiri imbere ifungurwe, imitungo ya Banki Nkuru ya Afghanistan yafatiriwe ikuweho ndetse n’ibihano banki zacu zafatiwe bikwiriye kuvaho.”

    Yavuze ko kutarekura ayo mafaranga bishobora kuba intandaro y’ibindi bibazo by’ubukungu, bishobora gutera gusuhuka abaturage b’abimukira bakaba benshi.

    Mu Ukwakira uyu mwaka, Visi Perezida wa Banki ya Amerika, Wally Adeyemo yabwiye Abasenateri ko nta mpinduka barabona muri Afghanistan zatuma barekura ayo mafaranga yafatiriwe.

    Hashize iminsi ubukungu bwa Afghanistan bwaraguye mu mabanki nya mafaranga arimo, abakozi ntibishyurwa ndetse n’ibitumizwa mu mahanga nta mafaranga yo kubyishyura ahari.

    Amerika yafatiriye miliyari icyenda z’amadolari za Banki Nkuru ya Afghanistan

    source : https://ift.tt/3DuISKc

  • U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku guhanga udushya mu buvuzi – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yiswe ‘Rwanda Global HealthCare summit’ izatangira ku wa 18 Ugushyingo 2021 izamara iminsi itatu yiga ku mitangire ya serivisi z’ubuvuzi, guhanga udushya n’ibindi bigamije iterambere mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga.

    Ni inama ngarukamwaka itegurwa na Kompanyi y’Abanya-Zimbabwe ariko ikorera mu Rwanda ya “Be still Investment (BSI)”.

    BSI ni sosiyete yemewe ikorera mu Rwanda, igahuza inzobere mu buvuzi, sosiyete zikora imiti zikanayigurisha ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima kugira ngo bashake ibisubizo by’ibibazo bikunda kugaragara muri Afurika mu bijyanye n’ubuzima birimo imiti mike, ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga byiza kandi bihendutse.

    Rwanda HealthCare Summit kandi yibanda cyane ku ndwara zitandura n’indwara zandura.

    Ubusanzwe iyi nama yitabirwa n’abantu batandukanye barimo, Abaminisitiri, Abahagarariye za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika, inzobere mu buvuzi n’abayobozi b’ibitaro.

    Zimwe mu ngingo zizibandwaho ni izifitanye isano no kurebera hamwe ibibazo biri mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga no gutekereza ibisubizo bishoboka kuri byo.

    Inzobere mu buvuzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Stefan Jansen yabwiye IGIHE ko kwakira inama nk’iyi ari amahirwe akomeye ku gihugu nk’u Rwanda kuko birufasha kumenya uko ruhagaze mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Iyi nama ni ingenzi cyane, kuko igiye guhuza inzego z’abikorera n’abarwiyemezamirimo kandi ibyo ni ibintu byiza kuko hari byinshi bashobora kwiga.”

    “Icyo bivuze ni uko u Rwanda rwifuza kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi no guhanga udushya kandi ibyo kubigeraho, bisaba kugira urwego ruhamye mu mitangire ya serivisi. Hari nk’imiti dukoresha muri Afurika ariko tutabasha gukora kandi kugira ngo bikorwe bisaba gukomeza kungurana n’ibitekerezo by’abandi.”

    Yagaragaje kandi ko rushobora kubona amahirwe y’abashoramari bashya baturutse mu bazaba bitabiriye iyi nama kubera ko hari abashobora kubona inzira zo gushora imari mu Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.

    Ati “Ni isoko rigari kandi rifunguye, ni inama izahuza abantu benshi kandi bashobora gukururwa n’ishoramari. Birashoboka cyane ko abazitabira iyi nama bashobora guharanira kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mu Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.”

    Rwanda Global HealthCare summit igiye kuba ku nshuro ya Kabiri kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu 2019, icyakora umwaka ukurikiyeho ntabwo yabaye bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyavuzaga ubuhuha.

    Ni inama kandi izaberamo imurikabikorwa ry’ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi, rizafasha abakora imiti muri Afurika barimo Med Aditus na WaterAid kugaragaza ubushobozi bwabo n’ubuhanga bafite mu buvuzi.

    Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukugira ubuzima bwiza binyuze mu kuzamura ubumenyi no gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima mu nama zinyuranye, guhanga udushya no kuvumbura bikaba ku mutima w’ibigomba kwitabwaho mu bakora mu buvuzi.

    Hari kandi n’Imurikagurisha rizafasha abantu kubona ubumenye, gutanga umusanzu, gusangira ubunararibonye, guhuza abakora ibikoresho by’ubuvuzi, inganda z’imiti, ibigo bikora ibikoresho byifashishwa mu kubaga n’ababigura.

    Uzaba kandi ari umwanya mwiza wo guhuza umubano w’ubucuruzi n’ abafata ibyemezo ku Isi yose, utanga ibicuruzwa, ababikora n’ababigurisha.

    Ibi bizateza imbere abatanga ibicuruzwa byo mu buvuzi biturutse ku mugabane wa Afurika kuko bazahuzwa n’isoko ryagutse ry’ababikora baturutse muri Afurika, Amerika, Aziya, u Burayi n’ahandi.

    u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku guhanga udushya mu buvuzi

    source : https://ift.tt/3wUdRNw

  • Nyarugenge: Hafashwe abagore batatu bakekwaho gukoza isoni abanyamahanga – #rwanda #RwOT

    Aba bagore bafashwe nyuma y’uko hari abanyamahanga babasanze mu iduka bakoreramo, aho kugira ngo babahe serivisi bifuzaga ahubwo batangira kubavuga no kubaseka ndetse no ku bakwena bibatera isoni.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko bakurikiranyweho ibikorwa bikoza isoni undi umuntu ndetse ko hari n’uwo bakoze mu misatsi atabishaka.

    Ati “Hari abashyitsi bagiye aho bakoreraga mu iduka barimo kugura ibintu batangira kubavuga, barabaganira abantu bumva bakozwe n’isoni bagize ngo barabaza, barabaseka.”

    Yakomeje avuga ko hari n’undi munyamahanga muri abo bakoze mu musatsi atabishaka.

    Ati “Gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ukamukoraho gusa ntabwo ari byo, gukwena umuntu cyangwa gukora igikorwa bigaragara ko cyateye umuntu isoni ntabwo ari byo ngira ngo abatura-Rwanda benshi ntabwo babizi.”

    Yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda gukora ibikorwa nk’ibyo aba bagore bakekwaho kuko bihanwa n’amategeko.

    Aba bagore bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 135 y’itegeko riteganya ibyaha nibihano aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

    Hafashwe abagore batatu bakekwaho gukoza isoni abanyamahanga

    source : https://ift.tt/3CoCyCU

  • U Buhinde: Amashuri yabaye afunzwe kubera ihumana rikabije ry’ikirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    New Delhi ngo ni umwe mu Mijyi yo ku isi ifite ikibazo gikomeye cyo kugira umwuka uhumanye, kandi ukaba utuwe n’abantu bagera kuri miliyoni 20.

    Kubera izo mpamvu zo guhumana gukabije k’umwuka, ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, Guverinoma y’u Buhinde yategetse amashuri gufunga mu gihe cy’icyumweru, ndetse ihagarika n’ibikorwa bijyanye no kubaka. Icyakora ku wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Komisiyo ishinzwe kugenzura ubwiza bw’umwuka mu Kirere muri New Delhi, yatangaje ko amashuri yose azakomeza gufunga kugeza hasohotse amabwiriza mashya.

    Minisiteri y’ibidukikije mu Buhinde, yatangje ko hari n’inganda z’aho muri New Delhi, zasabwe kuba zifunze ibikorwa byazo kuko ibyo zikora bihumanya ikirere cyane. Imodoka zitwara imizigo zabujijwe kwinjira muri New Delhi, uretse izitwara ibikenewe cyane, ibyo bikazageza ku itariki 21 Ugushyingo 2021.

    Iyo Komisiyo kandi yavuze ko nibura 50% by’abakozi ba Leta bakorera mu ngo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2021, kandi n’abo mu bigo by’abikorera bikaba bityo.

    Icyo cyemezo kije nyuma y’uko Guverinoma ya Delhi yanze umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buhinde rwari rwatangaje “Guma mu rugo itewe no guhumana k’umwuka wo mu kirere”, ibyo bikaba byarasabaga ko abaturage baguma mu ngo zabo.

    Mu cyumweru gishize urugero rw’umwuka uhumanye mu kirere rwageze kuri 500, ibyo bikaba ngo ari inshuro 30 zikubye, ugereranyije n’urugero rwemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

    Raporo ya Lancet yo mu 2020, ivuga ko abantu bagera ku 17.500 bapfuye muri New Delhi mu 2019 bitewe no guhumana k’umwuka wo mu kirere. Indi raporo y’Umuryango wo mu Busuwisi ‘IQAir’ yo mu mwaka ushize wa 2020, yagaragaje ko imijyi 22 muri 30 ifite ikirere gihumanye kurusha indi ku Isi, iri mu Buhinde.

    source : https://ift.tt/3DrOuoI

  • Abagore batatu bafashwe bakekwaho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ubwo hari abashyitsi ba b’abanyamahanga bagiye mu iduka ritatangajwe izina, ariko ribarizwa mu Mujyi wa Kigali maze basangayo abo bagore batatu aho kubakira batangira kubavuga, babajije igituma babavuga umwe muri abo bagore akora umunyamahanga mu misatsi, ni uko bagira isoni n’ipfunwe maze nyuma bahita batanga ikirego kuri Polisi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ari icyaha gihanwa.

    Ati “Rimwe na rimwe abantu benshi ntibazi ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira bihanwa n’itegeko. Niba abashyitsi baje bakugana ni byiza ko murangwa n’umuco mukakira na yombi ababagana. Impamvu bishyizwe ku mugaragaro ni uko ari ubwa mbere twakiriye ikirego nk’icyo bigaragaza ko hari abantu bamwe basobanukiwe amategeko kurusha abandi, hakaba n’abandi batayazi”.

    Icyaha bakekwaho cyo gukora igikorwa gikoza isoni undi muntu, gihanwa n’ingingo ya 135, y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyo ugikekwaho agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu itari munsi y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000) ariko itarenze ibihumbi magana atatu (300,000).

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Ariko iyo cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifugo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu n’ihazabu atari munsi y’amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ariko itarenze miliyoni imwe (1,000,000Frw).

    Ibyo bihano bishobora kandi no kwikuba kabiri, urugero nk’iyo uwagikoze yagifashijwemo n’abandi (umwe cyangwa barenze) cyangwa uwagikoze yakoresheje agahato cyangwa ibikangisho n’ibindi.

    CP Kabera yongeraho ko iryo tegeko rireba abantu bose kandi aboneraho no gusaba abaturarwanda kurushaho kwihugura mu mategeko kugira ngo hatazagira ugongana n’itegeko yitwaza ko atarizi.


    source : https://ift.tt/3CrDTc7

  • STARTIMES WISHEYA: Poromosiyo ya Noheli n’Ubunani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi poromosiyo ya STARTIMES WISHEYA yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2021 izasozwa tariki 15 Mutarama 2022.

    Kugira ngo winjire muri iyi Poromosiyo:

    - Ku bafatabuguzi bashya: Ugura Package ya SABANA kuri 15,000 Rwf, ukareba ukwezi kose bouquet yo hejuru irimo shene zose za StarTimes, ugahabwa Antene na Dekoderi ku ubuntu ukaninjira muri tombola ishobora kuguhesha ibihembo bitandukanye, birimo amafaranga, Televiziyo, n’ibindi byinshi bishimishije bifite agaciro ka Miliyoni 100 byose hamwe.

    - Ku bafatabuguzi basanzwe, ugura abonma y’ukwezi ugahabwa amahirwe yo kwinjira muri Tombola ishobora kuguhesha ibihembo bitandukanye byose bifite agaciro ka Miliyoni 100.

    Abanyamahirwe bazajya bahamagarwa na call center yacu kuri 0788156600 ndetse tunabatangaze ku mbuga nkoranyambaga zacu ari zo Facebook @startimesrwanda, Instagram @rwandastartimes na Twitter @startimesrwanda.

    Ku bafatabuguzi batuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali bagiraga ikibazo ku bijyanye n’amashusho hamwe na hamwe (Signal), kuri ubu umunara wa Rebero wamaze gutunganywa ubu urakora neza, ikibazo cyarakemutse.

    Nyuma ya shene nshya z’Icyongereza n’Igifaransa mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2021, StarTimes ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) babashyiriyeho shene nshya ifite umwihariko wa Siporo yo mu Rwanda muri rusange yitwa MAGIC SPORTS iri kuri DTH (Igisahane) shene ya 251;DTT (Antene y’udushami) shene ya 265.

    StarTimes Ibifurije Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2022.

    source : https://ift.tt/3npd447

  • Cricket: U Rwanda rugiye kongera kwakira amakipe y’ibigugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya ni yo makipe yatangiye guhatana
    Aya ni yo makipe yatangiye guhatana

    Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, mu Rwanda haratangira imikino y’ikiciro cya 2 ihuza amakipe yabaye aya mbere mu matsinda 2, hakiyongeraho Nigeria na Kenya zo zitaciye mu matsinda.

    Uganda, Tanzania, Nigeria na Kenya ni zo kipe ziteraniye i Kigali, aho bagomba kwishakamo ikipe imwe na yo ikazajya guhura n’izaturuka mu zindi zone muri Afurika, zikishakamo izigomba kwerekeza muri Australia mu 2022.

    Aganira n’itangazamakuru, Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association (RCA), yavuze ko babona nta kibazo bazahura nacyo kuko bateguye neza amarushanwa yabanje.

    Ati “Nta kibazo tuzahura nacyo kuko n’amarushanwa yabanjirije iri yagenze neza kandi iri rushanwa ni Finali, rero tugomba gukora ibishoboka byose rikagenda neza, yewe n’ubwo dushobora kuzagira ikibazo cy’imvura n abyo turabyiteguye. Twateguye uburyo bwo kubyitwaramo igihe yaba iguye muri iyi minsi itatu y’irushanwa”.

    Yakomeje ashima Leta y’u Rwanda yo ituma amahanga abagirira ikizere kuko ngo ntibumvaga ko u Rwanda rwakwakira amarushanwa nk’aya kandi rufite ikibuga kimwe. Ubu rero ibibuga bikaba byaraniyongereye biba bibiri.

    Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association
    Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association

    Iyi mikino izatangira taliki ya 17 igeze taliki ya 21 Ugushyingo 2021, ikazakinwa mu buryo amakipe azahura yose hagati yayo (round robin), ikazabera ku bibuga bya Cricket biherereye i Gahanga no muri IPRC Kicukiro.


    source : https://ift.tt/30tYTl5