Tag: featured

  • Ingendo z’indege, Buruse ku banyeshuri n’ishoramari: Imishinga iteganyijwe hagati y’u Rwanda na Hongrie – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari azanywe mu Rwanda mbere na mbere no gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo y’igihe kirekire igihugu cye cyageneye u Rwanda, ingana na miliyoni 52$ azakoreshwa mu bikorwa byo kongera ubushobozi bw’uruganda rutunganya amazi yoherezwa muri Kigali ndetse no kongera ubuziranenge bwayo.

    Uru rwego ni rumwe mu zo Hongrie iteyemo imbere ku Isi. Ni uruzinduko rwari urw’amateka mu ngeri nyinshi, kuko ari ubwa mbere Hongrie itanze inguzanyo ingana gutyo muri Afurika, umugabane iki gihugu kiri gukorana nawo cyane muri gahunda yacyo yo kuzamura iterambere mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, nka bumwe mu buryo bwo guhangana no gukumira ibibazo by’abimukira bimaze iminsi biyogoza u Burayi, harimo na Hungary by’umwihariko.

    Icyakora impamvu y’uruzinduko rwa Minisitiri Péter Szijjártó ntiyarangijwe gusa n’isinywa ry’amasezerano y’inguzanyo, ahubwo rwanabaye umwanya mwiza wo gukomeza kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse no kongera kuganira ku mishinga y’igihe kirekire bihuriyeho.

    Péter Szijjártó ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie kuva mu 2014

    Mu kiganiro cyihariye Minisitiri Péter Szijjártó yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko hari imwe mu mishinga migari igihugu cye cyifuza gukorana n’u Rwanda, irimo ishingiye ku ishoramari, ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, gusangira ubumenyi, gukorana mu bya dipolomasi n’ibindi bitandukanye.

    IGIHE: Mwasobanura imiterere y’inguzanyo yasinyiwe n’uburyo izakoreshwa?

    Szijjártó: Hongrie yateje imbere ibijyanye no gufata neza amazi, ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu bijyanye no kugenzura no gucunga imikoreshereze y’amazi. Dushobora gusangiza iryo koranabuhanga u Rwanda kugira ngo ruzamure ubuziranenge bw’amazi rutanga ashobora kunyobwa.

    Niyo mpamvu twemeranyije ku bufatanye bushingiye ku nguzanyo y’igihe kirekire, ari nayo nguzanyo nini Hongrie itanze muri Afurika, ingana na miliyoni 52$, agamije kongera ubushobozi bw’uruganda rutunganya amazi yoherezwa muri Kigali, aho ruzazamurirwa ubushobozi [bw’amazi rushobora gutanga] bukava kuri meterokibe ibihumbi 15, bukagera kuri meterokibe ibihumbi 36 buri munsi.

    Bivuze ko abahanga mu by’amazi bo muri Hongrie bagiye gusangiza ubumenyi Abanyarwanda?

    Inganda zitunganya amazi muri Hongrie ziteguye gutanga ubushobozi mu bijyanye n’ubuhanga [bukenewe mu kubaka ibyo bikorwaremezo], yaba mu bijyanye n’ubwubatsi, ibya tekiniki n’iryo koranabuhanga rizashyirwa hano, rizubakirwa muri Hongrie.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo hano yatubwiye ko isoko ry’uwo mushinga rizashyirwa hanze muri iki Cyumweru [icyumweru gishize] mu Rwanda, noneho rizakurikirwe no gutangazwa i Budapest (Umurwa Mukuru wa Hongrie).

    Ubwo umushinga uzashyirwa mu bikorwa ryari?

    Twiteze ko uyu mushinga uzatwara igihe kiva ku mwaka n’igice kugera ku myaka ibiri, nyuma y’icyo gihe, amazi yo kunywa muri Kigali azaba yazamuriwe urwego cyane.

    Twakwitega ko ishoramari riturutse muri Hongrie rizagera no mu zindi nzego?

    Turi kugirana ibiganiro na Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ku bijyanye n’uburyo ibigo by’ubucuruzi muri Hongrie byagira uruhare mu kubaka ibitaro mu Ntara y’Iburengerazuba bw’igihugu cyanyu, kandi hari ibigo by’ubucuruzi [byo muri Hongrie ] bifite inyota yo kuza gushora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, gukora imiti ndetse n’uburyo bwo gutanga ingufu z’amashanyarazi.

    Ibyo bigo biri gukoresha gahunda ya Exim Bank muri Hongrie (yashyizeho uburyo bwo gufasha ibigo by’ubucuruzi muri Hongrie byifuza gushora imari mu bindi bice bya Afurika), yatanze inguzanyo ya miliyoni 46$ kugira ngo ibyo bigo bishore imari ku isoko ry’u Rwanda.

    Haba hari icyizere ko ishoramari ry’u Rwanda rishobora kwiyongera muri Hongrie ?

    Twakwishimira guha ikaze ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda mu Burayi bwo Hagati.

    Kugira ngo ibi bigerweho, twasinye amasezerano ajyanye n’imikoranire mu bwikorezi bwo mu kirere, aho urugendo ruhuza u Rwanda n’u Burayi bwo Hagati rushobora kuzatangirira muri Hongrie (hagati ya Kigali na Budapest).

    Twemeranyije kandi kujya twohererezanya abadipolomate, kugira ngo dutume Hongrie imenyekana hano mu bakiri bato, ndetse twanatanze buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda, izajya itangwa buri mwaka, ikazajya iba ikubiyemo byose bizishyurwa na Leta ya Hongrie .

    Ni buruse zingahe zatanzwe?

    Uyu mwaka abagera kuri 319 bayisabye kandi hakenewe imyanya 20 gusa, ibi byerekana ko Abanyarwanda bifuza kuza kumenya Hongrie , kandi ayo ni amakuru meza kuri twe.

    Kuki umubano n’u Rwanda na Hongrie usa nk’uwatinze gutangizwa?

    Iki ni ikibazo cyiza, mbere ya 2010, ubwo abatavuga rumwe na Leta muri Hongrie uyu munsi, bari ku butegetsi [mbere yo gutsindwa amatora], bashyize imbaraga mu gukorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi ndetse na Amerika muri gahunda yabo y’ububanyi n’amahanga.

    Kuva twagera ku butegetsi, twashyizeho ingamba ebyiri, gukorana na Aziya cyane ndetse no gukorana n’ibihugu biri mu Majyepfo y’Isi, twibanda ku bihugu biri ku Mugabane wa Afurika.

    Twumva ko imishinga minini y’iterambere ikwiye kuzanwa muri Afurika kugira ngo twirinde ihunga ry’abantu bava kuri uyu Mugabane riteye inkeke.

    Urabizi ko Hongrie ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri rusange byahuye n’ibibazo bikomeye by’impunzi ziza mu buryo butemewe n’amategeko, twizera ko kugira ngo twirinde ibindi bibazo nk’ibyo, tugomba kuzana imishinga y’iterambere muri ibi bihugu ari nabyo byohereza impunzi nyinshi, niyo mpamvu twishimiye ubufatanye n’u Rwanda, Seychelles, Misiri, Maroc na Cape Verde buzarushaho gutuma habaho iterambere muri ibyo bihugu.

    Nubwo tutatangiye mbere, ariko ubu turi kwihutisha ibikorwa kugira ngo tugerageze [kugira uruhare mu iterambere rya Afurika].

    Ni irihe banga ry’iterambere ry’ubukungu bwa Hongrie ?

    Icyabaye intandaro y’iterambere ry’ubukungu bwacu ni ugushyiraho uburyo bwo kugabanya imisoro. Umusoro muto mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi uba muri Hongrie , ibi bigafasha abashoramari kuzana ibikorwa byabo mu gihugu, kandi ibi bigafasha mu gutuma abaturage babona akazi.

    Muri gahunda zacu z’iterambere ry’ubukungu, twibanda mu guhanga imirimo cyane kuko turabizi ko iyo ushobora guha abaturage akazi, uba ubahaye ahazaza heza.

    [Rero iterambere ryacu] rishingiye ku gushyira imbaraga mu guhanga imirimo, korohereza abashoramari gukomeza kuzana imari yabo kugira ngo bakomeze batange imirimo, ntekereza ko ubwo ari bwo buryo bwiza ubukungu bushobora kubakwa.

    Ibi nibyo twakomeje gukora mu myaka 11 ishize kandi biragaragara ko biri gutanga umusaruro. Mu myaka 11 ishize, ubukungu bwa Hongrie bwari mu bihe bibi cyane, ariko kubera kugabanya imisoro no gushishikariza abashoramari kuzana imari yabo mu gihugu, turi mu bihugu bifite iterambere rizamuka ku muvuduko uri hejuru mu Burayi no ku rwego rw’Isi.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, ubwo yahuraga na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Beatrice Habyarimana

    source : https://ift.tt/3nmCdwj

  • Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ishuri ry’abakobwa muri Afghanistan ryimukiye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yakiriye Shabana Basij-Rasikh muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021.

    Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, bibinyujije ku rukuta rwa Twitter rwanditse ko aba bombi bahuye, banagirana ibiganiro byihariye ariko nta makuru arambuye abyerekeye yigeze atangazwa.

    Shabana Basij-Rasikh w’imyaka 31 yasuye u Rwanda nyuma y’amezi agera kuri abiri ibikorwa by’ishuri rye abyimuriye mu rw’Imisozi 1000 nyuma y’inkubiri yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi kw’Abataliban.

    Abakobwa 250 bo mu Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA)’ bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kanama 2021.

    Bahisemo kuhakomereza amasomo mu gihe igihugu cyabo cyarimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

    Urugendo rwabo rwagizwemo uruhare n’ibihugu bitandukanye birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda rwabakiriye.

    Icyo gihe Shabana Basij-Rasikh washinze SOLA, abinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bakobwa bazakomereza amasomo mu Rwanda by’igihe gito mu gihe bategereje ko amahoro agaruka mu gihugu cyabo.

    Yagize ati “SOLA iri kwimuka ariko kwimuka kwacu ntabwo ari ukw’iteka ryose. Igihembwe hanze y’igihugu ni cyo twateganyije. Mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo, twizeye ko tuzasubira muri Afghanistan.”

    Tariki ya 15 Kanama 2021, ni bwo Aba-Taliban bongeye gufata ubutegetsi, nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi nkuru ikimara gutangazwa abaturage b’iki gihugu n’abanyamahanga batangiye guhunga ku bwinshi bikanga ko hashobora kuvuka imvururu zikomeye.

    Mu bahunze harimo n’ab’igitsinagore by’umwihariko abiga mu ishuri rukumbi ryigisha abakobwa bacumbikirwa, School of Leadership Afghanistan.

    Shabana Basij-Rasikh yagaragaje ko ahangayikishijwe n’abagore bo mu gihugu cye kandi agomba gukomeza guharanira n’uburenganzira bwabo kuko ari intego yihaye.

    SOLA yateganyaga ko abanyeshuri bazamara igihembwe [kingana n’amezi atandatu] mu Rwanda, bakazasubira muri Afghanistan ibintu byasubiye ku murongo.

    Mbere yo kohereza mu Rwanda abakobwa biga muri SOLA, Shabana Basij-Rasikh, yatwitse inyandiko zose ziberekeye agamije kubarinda bo n’imiryango yabo.

    Ni ishyaka yatewe no kuba muri Werurwe 2002, ubwo Abataliban bamburwaga ubutegetsi, ibihumbi by’abakobwa bo muri Afghanistan bahamagariwe kugana ibigo bya Leta bagahabwa ibizamini bisimbura ibyatwitswe n’Abataliban, icyo gihe yari umwe muri bo.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) ryimuriye ibikorwa byaryo mu Rwanda mu buryo bw’agateganyo

    Perezida Kagame yakiriye Shabana Basij-Rasikh aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

    Perezida Paul Kagame na Shabana Basij-Rasikh bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3oC6gPH

  • Iburengerazuba: Bane mu bayoboraga uturere ntibongeye gutorwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatowe muri Rusizi
    Abatowe muri Rusizi

    Ni amatora yitabiriwe n’abashaka kujya mu Nama Njyanama benshi kandi bafite byinshi bashaka guhindura, umubare w’abitabiriye kwinjirana mu nama njyanama uyu mwaka ukaba uruta abahatanye mu matora yabaye mu bihe byashize.

    Buri Karere byari biteganyijwe ko gatora abakandida umunani (8) bagomba kwiyongeramo abavuye muri 30% by’abagore hamwe n’uhagarariye urubyiruko, abafite ubumuga hamwe n’abikorera bakuzura 17.

    Mu Karere Rubavu kwiyamamaza mu matora rusange byitabiriwe n’abakandida 41, mu gihe abari basabye kujya mu matora rusange bari 48.

    Mu Karere ka Nyamasheke abari bashatse guhatana mu matora rusange y’abazajya mu nama njyanama bari 52 hagomba gutorwamo umunani.

    Rusizi abagize ubushake bwo kwiyamamaza bari 52 nabo bagomba gutorwamo umunani, mu gihe Karongi bari 25, Rutsiro bari 38, Nyabihu bari 41 na ho Ngororero bari 35.

    Umunsi w’itora nyiriza wari witabiriwe n’abakandida bagomba gutorwa, hamwe n’abagomba kubatora bavuye mu nteko itora igizwe n’Inama Njyanama z’Imirenge, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, inama y’igihugu y’Urubyiruko, inama y’igihugu y’Abafite ubumuga na Komite y’Abikorere ku rwego rw’Akarere, bagombaga kugezwaho imigabo n’imigambi y’abiyamamaza bagaragaza ibyo bagezeho n’ibyo bateganya kugeza ku batuye Akarere n’Igihugu muri rusange.

    Dore urutonde rw’abatowe muri buri Karere:

    Ngororero

    Abatowe mu Ngororero
    Abatowe mu Ngororero

    1. Tuyisingize Anastase
    2. Nkusi Christophe
    3. Uwihoreye Patrick
    4. Budengeri Elad
    5. Sebazungu Modeste
    6. Shyerezo Norbert
    7. Nyiramasengesho Jeannette
    8. Bakunzibake Emmanuel

    Mu bakandida bari biyamamarije gutorwa harimo n’uwari umuyobozi w’Akarere Ndayambaje Godefroid utashoboye gutsinda, icyakora uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashoboye gutambuka.

    Rutsiro

    Abatowe mu Rutsiro
    Abatowe mu Rutsiro

    1. Murekatete Triphose
    2. Habumugisha Olivier
    3. Iyakaremye Venant
    4. Munyaneza Jean Maurice
    5. Murenzi Phanuel
    6. Mwiseneza Emmanuel
    7. Havugimana Etienne
    8. Umutoni Clemence

    Mu Karere ka Rutsiro abari muri Nyobozi biyamamaje ntibashoboye gutsinda, abo ni Ayinkamiye Emerance wari Mayor na Gakuru Munyakazi Innocent wari ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.

    Karongi

    Abatowe i Karongi
    Abatowe i Karongi

    1. Mukarutesi Vestine
    2. Niragire Théophile
    3. Nyamurindi Protais
    4. Ntakirutimana Julienne
    5. Mwiza Ernest
    6. Ngarambe Vedaste
    7. Umukunzi Paul
    8. Byabagabo Nzoyibona Claude

    Mu Karere ka Karongi abari muri Nyobozi biyamamaje bashoboye gutambuka, aribo Mukarutesi Vestine wari umuyobozi w’Akarere na Niragire Théophile wari ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.

    Rubavu

    Abatowe i Rubavu
    Abatowe i Rubavu

    1. Nzabonimpa Deo
    2. Habimana Kabano Ignace
    3. Iraguha Thierry
    4. Mbarushimana Sefu
    5. Buhendwa Miradji
    6. Nizeyimana Bitero Patrick
    7. Munyaneza J Claude
    8. Ndabarinze Ezekiel

    Uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ntiyiyamamaje, icyakora uwari umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ubukungu wari wiyamamaje yongeye kugaruka.

    Nyabihu

    Abatowe muri Nyabihu
    Abatowe muri Nyabihu

    1. Simpenzwe Pascal
    2. Habanabakize Jean Claude
    3. Rusaro Julien
    4. Ngororano Damien
    5. Nkiko Jean De Dieu
    6. Mutuyimana Olivier
    7. Habanabakize Protais
    8. Munyaneza Charles

    Nyabihu abari muri Nyobozi biyamamaje bongeye kugirirwa ikizere, aribo Simpenzwe Pascal na Habanabakize Jean Claude, mu gihe uwari umuyobozi w’Akarere we yinjiriye muri 30% by’abagore.

    Rusizi

    1. Dr Kibiriga Anicet
    2. Twagiramungu Jonas
    3. Kwizera Géovani Fidèle
    4. Uwumukiza M. Jeanne
    5. Habiyakare J. Damascène
    6. Uwumukiza Béatrice
    7. Gisore Eric
    8. Ndagijimana Louis Munyemanzi

    Mu biyamamaje mu Karere ka Rusizi harimo umuyobozi w’Akarere Kayumba Ephrem, ariko ntiyashoboye kongera kugirirwa ikizere ngo atorwe.

    Nyamasheke

    Abatowe muri Nyamasheke
    Abatowe muri Nyamasheke

    1. Iyamuremye Yassin
    2. Mugabonake Bayingana Olivier
    3. Muhayeyezu Joseph Desiré
    4. Mukamasabo Appolonie
    5. Ntaganira Josue Michel
    6. Renzaho Jean Giovani
    7. Rugira Amandin Jean Paul
    8. Uzarama Fausta

    Uwari Umuyobozi w’Akarere Mukamasabo Appolonie yongeye kugirirwa icyizere hamwe na Ntaganira Josue Michel wari Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu


    source : https://ift.tt/3wRXUHr

  • Nuwumuremyi wayoboraga Musanze ntiyagarutse mu Bajyanama batowe mu Majyaruguru (Urutonde) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abajyanama rusange batowe i Musanze
    Abajyanama rusange batowe i Musanze

    Ahabereye iki gikorwa cy’amatora mu Karere ka Musanze, abakandida 42 ku myanya y’Abajyanama rusange b’Akarere, babanje kwiyamamariza imbere y’inteko itora, igizwe n’abantu 305 muri 332 bari bateganyijwe gutora.

    Abajyanama rusange batowe uko ari 8 muri aka Karere, ni abiyongera ku bajyanama 5 baherukaga gutorwa muri 30% mu cyiciro cy’abagore, na cyo cyari cyarabanjirijwe n’abajyanama batowe 4 mu byiciro byihariye birimo uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga n’uhagarariye Urugaga rw’Abikorera.

    Abatowe umunani ni abuzuza umubare w’Abajyanama b’Akarere uko ari 17.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, bagaruka ku cyo biteze ku batorerwa ubujyanama bw’Akarere, bashimangiye ko hari ibikorwa byinshi bakeneye ko bazabagezaho ibyo badashoboye bakabikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke.

    Umwe mu bavuganye na Kigali Today amaze gutora yagize ati: “Icyo twiteze ku bajyanama b’Akarere, ni ukwakira ibyifuzo byacu nk’abaturage, no kubishyira mu ngiro, kugira ngo tugere ku iterambere ry’igihugu twifuza”.

    Undi muturage, avuga ko hakenewe Abajyanama bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo biteguye kubatumikira, kugira ngo umuturage agere ku iterambere.

    Yagize ati: “Iterambere ry’umuturage ntiryashoboka mu gihe adafite ibikorwa remezo bihagije. Yaba amazi meza, imihanda, amashanyarazi, n’ibindi bitandukanye, ibyo byose tubikeneye kugira ngo bitubere imbarutso yo kubaho twumva dutekanye kandi dufite imibereho myiza. Ibyo biri muri byinshi dukeneye ko aba bajyanama twitoreye bazadukemurira”.

    Yongera ati: “Dukeneye inyangamugayo Kandi zitubereye, ziteguye kwihutisha bimwe mu bikorwa birimo imihanda itarakorwa, ibitaro bitarubakwa bya Ruhengeri, hari ibigo by’amashuri bigikenewe kongerwa ngo abana bacu babone aho kwigira. Ikindi ni ukwita ku bikorwa remezo byegereye ahakorerwa ubukerarugendo, kugira ngo abanyamahanga bahasura basange hameze neza”.

    Abatorewe kuba abajyanama rusange b’Akarere ka Musanze ni Andrew Rucyahanampuhwe, Abayisenga Emile, Ramuri Janvier, Gasirabo Athanase, Kamanzi Axelle, Gasana Vedaste, Safari Djumapili, Ndayambaje Michel.

    Iki gikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’Akarere cyanabereye mu Karere ka Burera. Inteko itora igizwe n’abantu 320 ni bo batoye mu gihe hari hateganyijwe abatora 358.

    Abakandida uko ari 44 batowe ni bo biyamamarije kuba Abajyanama rusange b’ako Karere.

    Kimwe no mu Karere ka Gakenke na ho igikorwa cyo gutora Abajyanama rusange b’abakarere, hiyamamaje abakandida 43 batowe n’inteko itora igizwe n’abantu 409.

    Mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru abatorwa buzuza umubare w’Abajyanama rusange 17 muri buri Karere, bikaba biteganyijwe ko aribo bazavamo abagize Komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize Bureau ya Njyanama ya buri Karere mu matora ateganyijwe kuwa gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.


    source : https://ift.tt/3oDggIH

  • Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwagize uruhare runini mu bikorwa by’iterambere – Minisitiri Dr Edouard Ngirente #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente

    Muri iyo nama yateguwe n’Umuryango w’Abashinwa ugamije gutsura umubano w’ibihugu by’amahanga (CPAFFC), Minisitiri Ngirente yavuze ko ubufatanye n’u Bushinwa bwagize uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo bitandukanye.

    Yagize ati “Ubufatanye bwacu n’u Bushinwa bwagize uruhare runini mu iterambere ry’inzego zitandukanye, harimo kubaka ibikorwa remezo, uburezi, ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ubukerarugendo. Ubushinwa na Afurika byafatanyije mu rugendo rw’iterambere mu kuzamura umubano ushingiye kuri politike n’imibereho myiza, none ubu u Bushinwa n’umwe mu bashoramari bari kw’isonga muri Africa”.

    Ibi Minisitiri w’Intebe abitangaje nyuma y’uko tariki ya 08 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, na we yari yashimiye uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, ubwo yifatanyaga n’abahagarariye u Bushinwa mu Rwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

    Yagize ati “Ikoranabuhanga, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ingendo zo mu kirere, Uburezi, Kubaka ubushobozi, Ubuzima, Ubucuruzi, Ubukerarugendo, Ubuhinzi ndetse n’umutekano uhamye, umubano wacu n’ukuva mu kwezi kwa 11 mu 1971, by’umwihariko kuri twe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twakoranye cyane mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage no mu guteza imbere ibya politike. U Bushinwa buza mu myanya y’imbere mu gushora imari mu Rwanda, rikaba ryarahanze imirimo itandukanye ibihumbi n’ibihumbi”.

    Icyo gihe Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko kuva mu mwaka wa 1971 umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza.

    Yagize ati “Ubufatanye mu iterambere n’ubucuruzi tubihuriyeho, u Bushinwa bunejejwe n’uko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi ndetse no mu mishinga minini, ubufatanye mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2020 bwageze ku Madorari ya Amerika Miliyoni 321 n’ubwo habayemo icyorezo cya Covid-19. Hari imishinga minini y’ibikorwa remezo u Bushinwa bwagizemo uruhare mu kubyubaka, bituma u Rwanda rurushaho kuzamuka mu iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage”.

    Mu mpera z’umwaka wa 2020 ishoramari ry’u Bushinwa ryari amadorari ya America Miliyoni 191, ni ukuvuga asaga Miliyari 190 z’Amafaranga y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo ibikorwa remezo, Ubuzima, Kungurana ubumenyi mu by’uburezi, Ikoranabuhanga n’Ubugeni.

    source : https://ift.tt/3ckKEln

  • Dore abagore batowe muri 30% mu Nama Njyanama z’Uturere (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muhanga
    Muhanga

    Ni amatora yabaye aho abagore biyamamazaga imbere y’inteko itora igizwe n’abagize Njyama z’Imirenge igize Akarere, ndetse n’abagize komite nyobozi y’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere, abahagarariye urubyiruko n’abahagaragariye abafite ubumuga.

    Kamonyi
    Kamonyi

    Nyuma yo gutora abajyanama bahagarariye 30% by’abagore ku rwego rw’uturere, hazakurikiraho gutora abajyanama rusange 12 muri buri karere kugira ngo buzuze inama Njyanama y’abantu 17 muri buri karere, bose hamwe bakaba Abajyanama 459.

    Ruhango
    Ruhango
    Nyanza
    Nyanza
    Huye
    Huye
    Nyamagabe
    Nyamagabe
    Gisagara
    Gisagara
    Rulindo
    Rulindo
    Gicumbi
    Gicumbi
    Nyabihu
    Nyabihu
    Rwamagana
    Rwamagana
    Gatsibo
    Gatsibo
    Nyagatare
    Nyagatare
    Rutsiro
    Rutsiro
    Nyamasheke
    Nyamasheke
    Rusizi
    Rusizi

    Andi mafoto aracyaza


    source : https://ift.tt/3osTjI2

  • Rubavu: Umuturage yafunzwe azira gukwirakwiza ibihuha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Manishimwe Elode
    Manishimwe Elode

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko tariki ya 14 Ugushyingo Manishimwe amaze gutangaza icyo gihuha yabimenyesheje Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Polisi yatangiye gukurikirana icyo kibazo cy’umutekano mucye kivugwa mu Kagari ka Byahi. Muri iryo perereza byaje kugaragara ko Manishimwe yabeshyaga ndetse n’ifoto yakoresheje ni iy’umuntu hashize iminsi akomerekeye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.

    CIP Karekezi yagize ati” Akimara kumenyesha Polisi akoresheje twitter ko mu Kagari ka Byahi hari ibibazo by’umutekano mucye ndetse agashyiraho ifoto twatangiye kubikurikirana. Twagiye muri ako Kagari dusanga nta kibazo kidasanzwe gihari ndetse n’abaturage batubwira ko batekanye bakora imirimo yabo amanywa n’ijoro, twatangiye gushaka Manishimwe turamufata atwemerera ko ariwe wabikoze akoresheje ifoto ayikuye muri telefoni ya mukuru we. Twakomeje gukurikirana iyo foto dusanga ni umuntu uherutse gukomerekera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.”

    Manishimwe ubundi akomoka mu Karere ka Musanze, atuye mu Karere ka Rubavu mu buryo bwo gucumbika kuko yiteguraga kujya kwiga muri imwe muri Kaminuza ziri muri aka Karere. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga, abibutsa ko kurikoresha nabi bishobora kubagusha mu byaha bakaba bakurikiranwa mu mategeko.

    Ati” Duhora dukangurira abantu ko mbere yo gukwirakwiza ibintu ku mbuga nkoranyambaga bagomba kubanza bakamenya ukuri kwabyo. Imbuga nkoranyambaga iyo zikoreshejwe nabi nka kuriya Manishimwe yakwirakwije ibihuha ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda iyo bimuhamye.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko imbuga nkoranyambaga ari bumwe mu buryo bwo gutanga amakuru ariko y’ukuri, yakanguriye abantu kujya batanga amakuru ariko bizeye neza ko ayo makuru ari ukuri.

    Manishimwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3ciukkY

  • Banki y’Abaturage yahembye abanyeshuri babaye indashyikirwa muri Kaminuza y’Abadiventisiti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe mu banyeshuri yakira igihembo cya BPR
    Umwe mu banyeshuri yakira igihembo cya BPR

    Muri ibyo birori, BPR yahembye abanyeshuri batanu (5) baturuka mu mashami atandukanye, buri wese akaba yarahembwe mudasobwa igendanwa.

    Uretse izo mudasobwa zigendanwa, BPR yanemereye buri munyeshuri muri abo batanu, kuza kwimenyereza umwuga muri iyo Banki mu gihe cy’amezi 12, kugira ngo babone ubumenyi buhagije bwo kujyana ku isoko ry’umurimo.

    Mu ijambo rye muri uwo muhango, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri BPR, Mugisha Shema Xavier yagize ati “Uburezi ni imwe mu nkingi z’icyerekezo cy’u Rwanda muri 2050, nka Banki tugira uruhare mu guteza imbere abanyamuryango bacu, binyuze mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza, gutera inkunga, aho dufasha abantu kubona uburezi bifuza no kuzamura abagore n’abakobwa. Kujya kuri Kaminuza tugahemba abanyeshuri batanu ba mbere uyu munsi, bigaragaza uruhare rwacu mu guteza imbere uburezi mu Rwanda”.

    Shema yavuze kandi ko nka BPR bazakomeza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi, kugira ngo bazamure ireme ry’uburezi mu gihugu.

    Yagize ati “Mu izina ry’ubuyobozi bwa Banki y’abaturage, ndabizeza ko tuzakomeza gutanga umusanzu wacu, dukorana n’abafatanyabikorwa bo mu nzego za Leta n’izigenga, tukagira uruhare mu burezi no mu bindi bikorwa bigira uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, no muri sosiyete Nyarwanda muri rusange”.

    source : https://ift.tt/3ouSjDn

  • Kampala: Ibisasu byaturitse bihitana babiri binangiza imodoka nyinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bisasu bibiri, kimwe kigaturikira hafi y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko, ikindi giturikira hafi ya sitasiyo ya Polisi aho muri Kampala, Inteko ikaba yahise itangira guhungishwa nk’uko NTV Uganda yabitangaje.

    Umunyamakuru wa ‘NTV Uganda’ yavuze ko yabonye imirambo ibiri nyuma y’uko ibyo bisasu bituritse, ariko impamvu y’iturika ryabyo ngo ntiyahise imenyekana.

    Ku rubuga rwa Twitter rw’icyo gitangazamakuru yagize iti “Mu ba mbere bahise batabara, harimo abo mu Muryango utabara imbabare ‘Red Cross’, bifashishaga ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi ‘fire extinguishers ‘ kugira ngo bazimye umuriro aho hafi y’Inteko ishinga amategeko”.

    Abasirikare ba Uganda bari muri Somalia, aho barimo kurwanya umutwe wa al Shabab, ushamikiye kuri al Qaeda, bakaba bari muri Somalia mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bw’Afurika yunze Ubumwe.

    Al Shabaab ngo imaze gutera ibisasu byinshi muri Uganda kandi bigahitana ubuzima bw’abantu. Mu kwezi gushize k’Ukwakira 2021, ni bwo umutwe wa ‘Islamic State’ ngo wigambye bwa mbere kuba waraturikije igisasu muri Uganda, cyahitanye umukozi wa Resitora aho cyaturikiye.

    Mu kwezi k’Ukwakira 2021 kandi, ni bwo Polisi ya Uganda yatangaje ko umuntu w’umwiyahuzi yaturikirije igisasu mu modoka itwara abagenzi kiramuhitana ubwe, ariko ngo gikomeretsa n’abandi bantu.

    source : https://ift.tt/3Dn188u

  • Abayobozi bose b’imidugudu bagiye guhabwa telefoni – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu muhango wo kugeza ku banyagicumbi telefoni zisaga 1000 bagenewe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021 mu gihe mu turere turindwi hatanzwe telefoni 4144 mu zisaga ibihumbi 16 zigomba gutangwa kugeza ku wa 5 Ukuboza uyu mwaka.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vienney yavuze muri gahunda yo kugeza ku banyarwanda smartphones, abayobozi b’imidugudu batowe nabo bari mu bagiye kuzihabwa kandi mu bihe bya vuba.

    Yagize ati “Turifuza ko abakuru b’imidugudu bose batowe bazibona kugira ngo zikomeze kubafasha gukora raporo zabo, gutanga amakuru ndetse nabo babashe kubona raporo zituruka ku rwego rw’igihugu n’abandi bazaba bari mu nzego zimwe na zimwe zigenda zitorwa bitewe n’ubushobozi uko buboneka.”

    Yakomeje agira ati “Abakuru b’imidugudu bo batangiye akazi rero tugomba kubyihutisha vuba bishoboka kugira ngo ibikoresho biboneke. Hari abatowe bari basanzwemo bazifite hari n’abashobora kuba baratowe bazifite. Ubu turi gukusanya amakuru kugira ngo turebe abatazifite ariko bose bagomba kuzibona mu gihe cya vuba.”

    Yavuze ko guhabwa izo telefoni biri mu nyungu za Leta ndetse n’abayobozi batorewe izo nshingano kuko zabafasha mu migengekere myiza y’akazi no kuzuza inshingano.

    Ati “Ni mu nyungu zabo nk’abantu batorewe izo nshingano ariko biri no mu nyungu za Leta kubera ko tugomba gusangira nabo amakuru. Ari amakuru y’umutekano, ibibazo by’abaturage, arebana n’ibyo abaturage bakeneye ndetse no guhererekanya amakuru mu buryo bwafasha kwihutisha iterambere ry’igihugu cyacu.”

    U Rwanda rugizwe n’imidugudu 14837 kandi abayobozi b’imidugudu bariho ubu ni bashya kuko batangiye manda zabo mu Ukwakira 2021 nyuma yo gutorwa.

    Nubwo hari ibice byari byaratangiye gutanga Smartphones ku bayobozi b’imidugudu nk’Intara y’Amajyepfo yari yaramaze guha abayobozi bose b’imidugudu telefoni ariko birashoboka ko bamwe batongeye gutorwa muri iyi manda.

    Kuri ubu hari gukorwa isuzuma rigamije kumenya abayobozi b’imidugudu bakigorwa no gutanga raporo, amakuru, ibyifuzo by’abaturage no kwakira amakuru avuye mu nzego zo hejuru kubera kutagira telefoni.

    Ibi bizaba bije bisanga gahunda yashyiriweho abayobozi b’imidugudu igamije kuborohereza mu buryo bwo guhana amakuru aho umuyobozi w’umudugudu yemerewe guhamagara mugenzi we wo mu wundi mudugudu aho ari hose mu gihugu ku buntu.

    Telefoni zitangwa zishobora kwifashishwa mu bikorwa by’iterambere

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abayobozi b’imidugudu bakwiye guhabwa telefoni mu gihe cya vuba

    source : https://ift.tt/3qHyjzX