Tag: featured

  • Imbamutima z’Abanyeshuri ba ASOME binjiye mu mwuga w’ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye i Masoro, witabiriwe n’ababyeyi, abarezi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima.

    Igikorwa cyo guhabwa umwambaro w’akazi kizwi nka ‘White Coat Ceremony’ ni umuhango watangijwe na Arnold P. Gold Foundation mu 1993. Abanyeshuri bahabwa amataburiya bakanarahira indahiro y’uko binjiye mu mwuga w’ubuvuzi.

    Umuyobozi w’Icyubahiro wa ASOME, Dr. Ruguri Blasious , yasabye aba banyeshuri kuzakora akazi ko kuvura nk’umuhamagaro badakurikiye amafaranga.

    Ati “Uyu ni umuhamagaro uva ku Mana muzawukoreshe mu gutanga ubuzima ntimuzawukoreshe mushaka amafaranga. Kubambika uyu mwambaro ni ikimenyetso ariko igihe cyose muzajya muwambara mujye mubasha kwita ku babagana neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, yasabye aba banyeshuri kuzarangwa no gukunda imirimo yabo.

    Ati “Iyi ni intangiriro y’ubuzima bushya busaba kwihangana mu minsi iri imbere muzaba abaganga; aka si akazi gusa ahubwo ni umuhamagaro. Mugiye gutangira amasomo, mugomba kwitegura mu mutwe, ku mubiri ahakomeye ni ugushyiraho umutima.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri bavuze ko ubu inzozi zabo zabaye impamo kuko kuba bahawe uyu mwambaro, bagiye gukurikira amasomo yabo neza bikabafasha gutanga umusanzu mu buvuzi.

    Umuyobozi wungirijwe w’Umuryango w’Abanyeshuri muri ASOME, Rwiyamirira Akariza Orla, yavuze ko yakuze yifuza kuzaba umuganga bityo kuba yahawe uyu mwambaro inzozi ze zabaye impamo.

    Ati “Ni inzozi zabaye impamo, kuva nkiri umwana nahoze nifuza kuzaba umuganga.”

    Ibi abihuje n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri, Alafi Samuel Jino Pere, waturutse muri Sudani kugira ngo ashyigikire ashaka ubumenyi mu Rwanda, wavuze ko ubu yamaze kubona icyerekezo arimo.

    Yagize ati “Sinabona ijambo risobanura uko niyumva ubu kuba nambaye uyu mwambaro ndi kwibona ahandi hantu, ntabwo najyaga mbasha kwibona ariko kuva none mfite icyizere ko bizagenda neza.”

    Bakomeje bavuga ko nibarangiza amasomo, bazashyira imbere kugira umutima ukunda akazi n’ababagana bizatuma baba intangarugero mu bandi.
    Ababyeyi na bo bavuze ko banejejwe no kuba abana babo bari kwiga mu ishuri nk’iri rizatuma bahinduka abanyamwuga.

    Dr. Margaret Sekkidde wo muri Uganda yashimishijwe n’uko uburezi umwana we ahabwa burimo no gukurikira Imana.

    Ati “Ntewe ishema no kuba narazanye umwana wanjye muri iyi kaminuza. Yari yaratangiye kwiga muri Makerere nza kumuzana maze kumva iri shuri. Uyu munsi ntabwo wari usanzwe kubona abayobozi bigisha abanyeshuri kuba abaganga ariko banayobowe n’Imana bizatuma abo bazavura bazakira kuko bazabikorana ukwizera.”

    Rwiyamirira Sarah ufite umwana wiga muri ASOME yarimujyanyemo amuvanye aho yigaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yishimiye uburezi abana babo bahabwa.

    Aba banyeshuri bahawe umwambaro bazarangiza amasomo yabo mu 2027.

    Aba banyeshuri barahiriye ko nibaramuka barangije amasomo yabo bazakora umwuga w’ubuvuzi neza

    Abanyeshuri 34 bahawe umwambaro w’akazi nk’ikimenyetso cy’uko bari kwiga ubuvuzi

    Bishimira ko bakabije inzozi zabo zo kwiga ubuvuzi

    Basabwe kuziga neza no kurangwa n’indangagaciro zo kwita ku babagana mu gihe bazaba batangiye akazi

    Dr. Ruguri Blasious yasabye abanyeshuri kuzarangwa n’ubunyamwuga no kwiyambaza Imana mu kazi kabo

    Muri uyu muhango abanyeshuri bahawe umwambaro w’akazi

    Ubuyobozi bwa ASOME bwari bwabukereye muri uyu muhango

    Guhabwa uyu mwambaro aba ari ikimenyetso cy’uko batangiye urugendo rwo gukora ubuvuzi nk’umwuga

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3DxNP4U

  • Ibyo wamenya ku midali n’ibimenyetso by’ishimwe bihabwa abasirikare b’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibyishimo by’umusirikare bya mbere abigira iyo igihugu arinze cyangwa se abagituye babayeho batekanye nta muntu n’umwe ubahungabanyiriza umutekano.

    N’iyo bibaye ngombwa ko ajya ku rugamba, nta kimunyura nko kuba yanesha umwanzi, biri mu muco w’igisirikare ku buryo ari ishema ku muntu wese ukirimo cyane ko ibyo aba akoze bigirira akamaro benshi imyaka uruhumbirajana.

    Abanyarwanda bari mu bantu ba mbere bazi agaciro k’umusirikare. Benshi bararaga umutima uhagaze, bumva ko isaha n’isaha inka zabo n’intama biza kwibwa, ko umuntu runaka ari buze yatyaje umuhoro akabakata amajosi abaziza uko bavutse, ko nibaramuka bari mu muhanda baza guhura n’inkonkobotsi ikabamerera nabi.

    Inkuru mbarirano iratuba! Uyu munsi ndakwifuriza ko wazahura n’umusirikare mu masaha y’ijoro utashye bwije. Iyo bibaye ngombwa ko aguhagarika, akubwira mu kinyabupfura, akakubaza aho ujya yarangiza akakwifuriza urugendo rwiza.

    Uzibeshye wenda uyobe unyure mu Kiyovu mu masaha akuze, hari imihanda myinshi pe kandi yose ijya gusa. Hari iyo abantu bose bemerewe kunyuramo n’indi bibujijwe. Abamotari bageze i Kigali bwa mbere, bajya bahura n’iryo hurizo wenda akibeshya ntarebe neza icyapa akisanga yanyuze inzira itariyo.

    Abahungu “ba muzehe” barakuyobora bakakwereka inzira ukagenda rwose uzi aho uri bunyure mu gihe undi muntu ushobora no kumuyoboza ku manywa akakureba gusa akakureka.

    Ni byinshi byo kwishimirwa ku basirikare ariko nabo iyo bakoze neza barabishimirwa. Ishimwe rikomeye babona ni ukuzamurwa mu ntera no guhabwa imidali y’ishimwe.

    Ipeti rya nyuma mu Rwanda ni irya General, rifitwe n’abantu bane; munsi yaho naho hariho abandi bane bafite irya Lieutenant General.

    Hejuru y’amapeti, abasirikare bahabwa imidali ifite igisobanuro gitandukanye kandi ikajya mu bigwi bya buri wese.

    Ibyo wamenya ku midali itangwa ku basirikare mu Rwanda

    Hambere imidali yatangwaga ni itatu harimo Umudende. Wambarwaga mu ijosi ugahabwa umuntu wishe ababisha barindwi ku rugamba.

    Undi ni Impotore wahabwaga umusirikare wishe ababisha 14 cyangwa se wagize uruhare mu kwagura ubwami.

    Ni mu gihe umusirikare wishe ababisha 21 we yashimirwaga mu ruhame mu birori byitwaga “Gucana uruti”. Iyo ni yo yari imidali y’ishimwe yatangwaga ku basirikare.

    Ubu mu gisirikare cy’u Rwanda hari ubwoko 15 bw’imidali ihabwa abasirikare, ihera ku mudali w’icyubahiro mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF Order of Honour).

    Kugira ngo umusirikare ahabwe umudali, byemezwa n’Umugaba w’Ikirenga, abisabwe na Minisitiri ufite ingabo z’Igihugu mu nshingano ze. Icyo gihe umusirikare ubaye intangarugero mu kazi ahabwa imidali n’ibindi bimenyetso by’ishimwe bitangwa muri RDF.

    Ashobora kubihabwa akiri mu kazi, yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa yaritabye Imana.

    Umudali w’Icyubahiro w’Ingabo z’u Rwanda

    Ufite ishusho y’igi rihagaritse rifite impeta ebyiri zitandukanye. Inyuma h’iyo mpeta hariho amagambo “Rwanda Defence Forceˮ na “Defence Order of Honourˮ.

    Impeta y’imbere iriho ikirango cya RDF. Umudali ufashwe n’urufatiro rwa zahabu rurimo inkota hagati, iri ku mwenda w’ubururu n’umweru.

    Intare ishushanyije ku ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere igaragaza Ingabo zirwanira ku Butaka; kagoma irimo iguruka ishushanyije ku ibara ry’ubururu bw’ikirere bigaragaza Ingabo zirwanira mu Kirere, mu gihe urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije byombi mu ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere bigaragaza Inkeragutabara.

    Imbunda isobekeranye na misile bigaragaza ingufu z’igihugu, mu gihe inkota igaragaza ubwitange mu kukirinda.

    Umudali w’Icyubahiro w’Ingabo ni wo w’ikirenga utangwa mu Ngabo z’u Rwanda uhabwa umusirikare ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru wakoreye igikorwa cy’indashyikirwa igihugu, byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

    Uruti: Umudali wo Kubohora Igihugu

    Uruti ni uruziga kandi ufite ibara rya zahabu. Igice cyawo cy’imbere kigizwe n’ikarita y’u Rwanda, ruri mu minyururu n’ibiganza biri kuyishwanyaguza.

    Handitseho amagambo “National Liberation Medalˮ n’inyenyeri eshatu hasi. Iminyururu ifashe ikarita y’u Rwanda igaragaza ibiganza by’igitugu no gukandamizwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda bw’icyo gihe. Ibiganza bishwanyaguza iminyururu n’inyenyeri eshatu bihagarariye ukunga ubumwe kw’imbaraga zibohoza igihugu.

    Uhabwa umusirikare ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ku itariki 4 Nyakanga 1994. Ushobora guhabwa umuntu utakiriho ukakirwa n’umwe mu bazungura be ku rwego rwa mbere.

    Umudali wo guhagarika Jenoside: Umurinzi

    Ni uruziga rw’ibara rya zahabu ukagira kandi n’ikarita y’u Rwanda ku ruhande rw’imbere. Mu ikarita harimo icumu, inanjoro, umuhoro n’ubuhiri burimo imisumari, zari zimwe mu “ntwaroˮ zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byashwanyagujwe kandi bivunwa na bote ya gisirikare igaragaza imbaraga zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uhabwa umusirikare wari muri RPA kugeza tariki ya 4 Nyakanga 1994 kandi wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umudali w’Ubutwari

    Ufite ishusho y’inyenyeri ifite imitwe itanu yo mu ibara rya zahabu. Ufite uruziga ku ruhande rw’imbere rurimo umuheto gakondo n’imyambi ibiri isobekeranyije.

    Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali handitse amagambo “FOR BRAVERYˮ. Umuheto gakondo n’imyambi ibiri isobekeranyije bigaragaza amateka y’imiterere y’intambara y’u Rwanda.

    Uhabwa umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda waranzwe n’ibikorwa by’ubutwari buhebuje, cyangwa ubwitange buhebuje aho rukomeye byashoboraga gutuma ahatakariza ubuzima, kandi akaba yaragaragaje ubutwari bwo mu rwego rwo hejuru.

    Umudali w’Imikorere y’Intangarugero (EPM)

    Ni inyenyeri y’imitwe itanu y’ibara rya zahabu. Ku ruhande rw’imbere hari impeta ya zahabu ifite inyenyeri imwe itukura ikikijwe n’inyenyeri esheshatu za zahabu.

    Inyenyeri itukura igaragaza icyitegererezo cy’umusirikare abandi bareberaho. Izindi nyenyeri zigaragaza abo bakorana. Ku mudali inyuma handitse amagambo “For Exemplary Performance”.

    Uhabwa umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda wakoze mu buryo bw’intangarugero imirimo ye ya gisirikare; uwagaragaje igihe cyose ubwitange ku murimo, ubushake bwo gufata inshingano n’icyifuzo gihoraho cyo kuba indashyikirwa byiganwa n’abandi basirikare bo mu mutwe we.

    Umudali w’Ikirenga w’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo bukomatanyije

    Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari Intare ishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi isobanura Ingabo Zirwanira ku Butaka, kagoma iri kuguruka ishushanyije ku ibara ry’ubururu bw’ikirere isobanura Ingabo Zirwanira mu Kirere, naho urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma byombi bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere rusobanura Inkeragutabara.

    Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali handitse amagambo “Joint Command Superior Medal”. Uwuhabwa agomba kuba ari Ofisiye ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru yarabaye indashyikirwa mu buyobozi bukuru bw’Ingabo no ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo bukomatanyije.

    Agomba kuba yararanzwe no guharanira no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda Igihugu n’ubutwari mu gihe yari akiri mu mirimo ye.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo zirwanira ku Butaka

    Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso by’Ingabo zirwanira ku Butaka. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari intare n’intwaro z’Ingabo Zirwanira ku Butaka.

    Ibimenyetso bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi bigaragaza imiterere y’ahantu Ingabo Zirwanira ku Butaka zikorera. Uruhande rw’inyuma rw’umudali rufite ibara rya zahabu kandi rwanditseho amagambo “Army Superior Service Medal”.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo zirwanira mu Kirere

    Ufite ishusho y’uruziga n’ibimenyetso by’ingabo zirwanira mu Kirere. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari kagoma ifashe missile, iri kuguruka mu ibara ry’ubururu bw’ikirere bigaragaza imiterere y’ahantu ibikorwa by’Ingabo Zirwanira mu Kirere bikorerwa.

    Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali hafite ibara rya zahabu kandi handitseho amagambo “Air Force Superior Service Medal”.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo Zirwanira mu Kirere uhabwa Ofisiye wabaye indashyikirwa mu buyobozi no mu buyobozi bw’Ingabo Zirwanira mu Kirere kandi akaba yararanzwe no gukurikirana no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda igihugu n’ubutwari igihe yari akiri mu mirimo ye.

    Umudali wo gutabarira igihugu hanze yacyo

    Ufite ishusho y’igi n’ibara rya zahabu. Ushushanyijemo inyenyeri y’imitwe itanu n’ibishushanyo by’abasirikare bari mu kazi bari kugenda. Ahagana hasi h’umudali handitseho amagambo “Foreign Campaign Medalˮ.

    Inyenyeri y’imitwe itanu n’abasirikare babiri bafite imbunda bisobanura imbaraga zirenga imipaka zirinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Umubare wometsweho ugaragaza inshuro umusirikare yatabariye igihugu.

    Uhabwa umusirikare wari mu Ngabo z’u Rwanda wagize uruhare mu ntsinzi cyangwa mu gikorwa cya nyuma mu rugamba rwo gutabarira Igihugu hanze yacyo.

    Umudali w’Irahira rya Perezida

    Ni umudali ufite ibara rya zahabu mu ishusho y’igi rihagaritse. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hashushanyije imisozi imeze nk’inyeganyega yakwaho n’izuba rirashe ikikijwe n’amashami abiri y’umunzenze.

    Izuba rirashe rigaragaza icyizere cy’Igihugu, imisozi isa nk’inyeganyega igaragaza ubwiza bw’Igihugu, mu gihe amashami abiri y’umunzenze agaragaza ubusugire n’ubumwe bw’u Rwanda. Hejuru hawo handitseho amagambo y’Ikinyarwanda: “Irahira Rya Perezida Wa Repubulika”.

    Uhabwa umusikare wari mu Ngabo z’u Rwanda igihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Umusirikare wari mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika inshuro zirenze imwe, ahabwa umudali we uriho ikimenyetso kigaragaza izo nshuro.

    Umudali wo kubungabunga Amahoro

    Ufite ishusho y’uruziga n’ibara rya zahabu. Uriho umubumbe w’Isi n’inuma ifashe ikibabi mu kanwa byose bikikijwe n’amashami abiri y’umunzenze.

    Inuma ifashe ikibabi mu kanwa bigaragaza amahoro naho amashami y’umunzenze akikije umubumbe w’Isi agaragaza kubumbatira umutekano ku Isi.

    Uhabwa umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda wagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa mu Ngabo

    Ni uruziga kandi ufite ibara rya zahabu. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hariho urukomatane rw’ikarita y’u Rwanda, aho uwawuhawe akorera, ikirango cya RDF kigaragaza imbaraga, buri kimenyetso gishushanyije ku ikarita y’u Rwanda, n’ingabo ebyiri ku mpande zombi z’ikarita zisobanura Ingabo z’Igihugu.

    Uhabwa ba Ofisiye Bakuru nk’abo mu Nama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo.

    Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Inkeragutabara

    Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso by’Inkeragutabara. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije mu ibara ry’ubururu bukeye n’iry’icyatsi kibisi.

    Uhabwa Ofisiye wabaye indashyikirwa mu buyobozi no mu buyobozi bw’Inkeragutabara kandi kuba yararanzwe no gukurikirana no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda Igihugu n’ubutwari igihe yari akiri mu mirimo ye.

    Umudari w’Ikirenga w’Ubuyobozi bw’Ingabo

    Ukoze mu ishusho y’uruziga kandi ufite ibara rya feza ukaba uriho ibimenyetso bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda.

    Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari intare ishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi igaragaza Ingabo zirwanira ku butaka, kagoma iri kuguruka ishushanyije mu bururu bw’ikirere bigaragaza Ingabo zirwanira mu Kirere, naho urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi n’iry’ubururu bw’ikirere bigaragaza Inkeragutabara.

    Umudali w’uburambe mu kazi n’imyitwarire

    Ufite ishusho y’uruziga n’inyenyeri eshatu zigerekeranye, inini muri zo ikaba ifite imitwe icumi isongoye. Iyo hagati ni inyenyeri ifite imitwe itanu naho into cyane ni inyenyeri y’imitwe itanu izengurutswe n’amashami abiri y’umunzenze.

    Umudali w’Imyitwarire y’Indashyikirwa

    Ufite ishusho y’inyenyeri ya zahabu y’imitwe irindwi. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hashushanyije abasirikare batatu n’umuyobozi wabo. Abasirikare batatu bambaye ingofero zitwa “songa mbere” bahagarariye itsinda ry’abasirikare naho umusirikare wambaye ingofero y’uruziga ni umuyobozi wabo. Inyenyeri y’imitwe irindwi ihagarariye iminsi irindwi y’icyumweru bigaragaza akazi gahoraho.

    Uhabwa Su-ofisiye mukuru cyangwa undi musirikare muto waranzwe n’ikinyabupfura n’imyitwarire by’intangarugero mu mirimo ye kandi ubunyamwuga bwe no kwitangira abandi kwe bikaba bitagibwaho impaka.

    Abasirikare b’u Rwanda kandi banahabwa ibimenyetso by’ishimwe (ribbons) zambikwa umusirikare mu rwego rw’icyubahiro hagamijwe kumushimira ibikorwa byihariye yakoze.

    Ribbons zambarwa ku mufuka w’ishati ibumoso zirimo iyo kurwana ku rugamba, iy’Ubuyobozi bw’Ingabo, iy’Umutwe w’Ingabo Udasanzwe, iyo guhanga ibishya, iy’Umwarimu w’Indashyikirwa, itangwa bisabwe n’Umuyobozi w’Ingabo, iy’Utegurirwa kuba Ofisiye w’Umwaka, iy’Umukurutu w’Umwaka, iy’Inzobere mu by’Intwaro no kuba Mudahusha na ribbon y’Umuganda.


    source : https://ift.tt/3cnmkix

  • Iburasirazuba: Ubuyobozi burimo gushaka igisubizo ku mirenge 25 ishobora kwibasirwa n’amapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana yifatanyije n
    Guverineri Gasana yifatanyije n’abaturage gutera imbuto zihanganira izuba anabakangurira kuhira

    Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, ubwo yatangizaga umuganda wo guhangana n’amapfa, mu kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, ahatewe ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari ebyiri.

    Guverineri Gasana avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kwishakamo ibisubizo mu kuhira imyaka ahegereye ibishanga n’ahandi hashobora kuboneka amazi, ariko hatibagiwe no gufata aturuka ku mvura.

    Hari kandi gukangurira abahinzi guhinga imbuto zihanganira izuba harimo imyumbati n’ibijumba.

    Ku matungo ho ngo hagomba guterwa ubwatsi bwa Cloris Gayana kuko bwihanganira izuba, bikajyana no gutera ibiti kuko nabyo bikurura imvura.

    Ati “Turagira ngo dukangurire abaturage gutera ibiti ariko na none no gufata amazi aturuka ku mazu kugira ngo ashobore kuramira inka kuko bikomeye.”

    Imirenge ishobora guhura n’amapfa imvura ikomeje kubura n’ibikorwa byo kuhira bidashyizwemo imbaraga nyinshi ni 25 mu turere twa Bugesera, Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.

    Guverineri Gasana avuga ko ubu barimo kureba abahinzi n’aborozi bababaye cyane kugira ngo bafashwe mu kubona uko bakuhira imyaka, no kubona imbuto zihanganira ibihe bibi.

    Agira ati “Turimo kureba abababaye cyane no gusuzuma uburyo twashobora kubafasha bitewe n’ubushobozi buhari, ariko Leta ku ikubitiro yafashije gutera inkunga uburyo bwo kugura ibikoresho byo kuhira n’imbuto zitandukanye kugira ngo muri iki gihe ibishoboka tubikore nonaha kuri za mbuto zihanganira ibihe bibi.”

    Gasana Damas ni umworozi mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko izuba bahuye naryo rimusigiye isomo rikomeye cyane kuko inka ze zashonje bikabije.

    Umuganda witabiriwe ku bwinshi
    Umuganda witabiriwe ku bwinshi

    Avuga ko aborozi bagenzi be bahinze ubwatsi ku buso bunini batigeze bahura n’ikibazo, ari nayo mpamvu ubu yiyemeje kuzatera hegitari 10 z’ubwatsi.

    Ati “Burya kwiga si ukubwirwa ahubwo ni ukwirebera nanjye njya gutekereza gutera ubwatsi ni ahandi nabibonye kandi n’iri zuba ryampaye isomo rikomeye, kuko nasonjesheje inka zibura umukamo nyamara abateye ubwatsi inka zabo zimeze neza.”

    Uretse mu Murenge wa Rwimiyaga hatewe ubwatsi bw’amatungo, mu Murenge wa Nyagatare akagari ka Nsheke hUhiwe imyaka irimo ibigori kimwe no mu Murenge wa Karangazi.

    Ibikorwa nk’ibi bikaba byanakozwe mu turere tundi dufite ikibazo cyo kubura imvura mu ntara y’Iburasirazuba.


    source : https://ift.tt/2YPI9UW

  • #Covid-19: Gukingira bikomereje mu mashuri no muri za gare muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RBC ivuga ko ikipe y’abaganga izajya ibasanga ku bigo by’amashuri babarizwaho kandi ikigo kikazajya kibimenyeshwa mbere.

    Ureste gahunda yo gukingira abanyeshuri, RBC iramenyesha kandi abatuye mu Mujyi wa Kigali bose bacikanywe, ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, batangira gukingirirwa muri za Gare zitandukanye.

    Ni gahunda ireba buri wese wacikanywe n’inkingo zombi za Covid-19, cyangwa se akaba atarafashe urwa kabiri, aho bari bukingirirwe muri Gare ya Nyabugogo, Kimironko, Remera, Nyanza na Nyarugenge ahazwi nka Down Town, mu rwego rwo kugira ngo buri wese agerweho n’urukingo muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima yise #KingirauRwanda.

    Abacikanywe bagiye gukingirwa nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 90% bamaze gukingirwa, ibintu byatumye ubwandu bushya bwa Covid-19 budakomeza kwiyongera mu bahatuye, kuko imibare igaragaza ko igipimo kiri munsi ya 0.5%.

    Ni mu gihe mu gihugu hose na ho byagabanutse kubera imbaraga Leta y’u Rwanda ikomeje gushira mu gushakira inkingo Abanyarwanda ndetse n’abarutuye mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorozo cya Covid-19.

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko ishusho ya Covid-19 ku rwego rw’igihugu iri munsi ya 1% y’ubwandu bushya, ibintu byatumye gahunda nyinshi zari zarafunzwe zongera gukomorerwa, abantu bagasubira gukora nk’uko byari bisanzwe.

    Iyo Minisiteri iributsa abantu bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yose nk’uko yakabaye yo kwirinda Covid-19 kuko gukingirwa bidakuraho ko uwahawe urukingo ashobora kwandura cyangwa ngo yanduze abandi.

    Leta y’u Rwanda ifite intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze 40% by’abagomba gukingirwa bamaze gukingirwa, mu gihe umwaka utaha wa 2022 biteganyijwe y’uko byibuze 60% bazaba bamaze guhabwa doze zombi.

    source : https://ift.tt/3oADu1Y

  • Niyonzima Olivier Sefu yahagaritswe mu Mavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima Olivier Sefu kugeza igihe kitazwi, aho ashinjwa kugira imyitwarire idahwitse.

    Kugeza ubu Ferwafa ntiyigeze itangaza izo mpamvu zidahwitse Niyonzima Olivier Sefu ashinjwa, gusa akaba ari we watsinze igitego rukumbi ku munsi w’ejo Amavubi yatsinze Kenya, aho batsinzwe ibitego 2-1.

    FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse.

    Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu @AmavubiStars pic.twitter.com/AEghmGRLDW

    — Rwanda FA (@FERWAFA) November 16, 2021

    Umunyamabanga mukuru w’umusigire Iraguha David yatangaje ko impamvu yatumye Niyonzima Olivier Sefu ari uko yataye ikipe akajya kunywa inzoga ndetse bakaba banamubuze kugeza ubu mbere y’uko ikipe igaruka mu Rwanda

    Yagize ati “Umukinnyi witwa Niyonzima Olivier ubwo yajyaga mu kabari, abayobozi bamwegereye baramubuza arabyanga arabasuzugura, uwo mwanya yamaze aho byaje kurangira banamubuze”

    Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya
    Sefu ni we watsinze igitego kimwe Amavubi yatsinze Kenya

    source : https://ift.tt/3wOnf5g

  • Huye: Abantu 506 bahawe telefone zigezweho bemeza ko zigiye kubahindurira imibereho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ingabire ashyikiriza umuturage telefone
    Minisitiri Ingabire ashyikiriza umuturage telefone

    Abahawe izo telefone barimo abantu batabasha kuzigurira nyamara bafite ibyo bafashamo abaturanyi babo, bavuga ko zizabafasha guhindura imibereho ku giti cyabo, mu ngo iwabo ndetse zikazanababashisha gukora neza imirimo basanzwe bakorera abaturanyi babo.

    Séraphine Nyiraminani w’ahitwa mu Muyogoro mu Murenge wa Huye, ni umuhinzi akaba na Mutwarasibo, nyuma yo kwakira telefone igezweho yagize ati “Iyi telefone izamfasha kureba amakuru menye aho ibihe bigeze, no gukorana n’inzego nyobozi mu buryo bworoshye.”

    Fortunée Mutegwaraba w’i Gishamvu we avuga ko yajyaga ajya kwizigamira muri Ejo Heza akarinda gushaka abamufasha, ariko ko telefone igezweho yahawe izamufasha kubyikorera, kandi ku gihe.

    Yunzemo ati “Hari ubwo umuntu yakubwiraga ngo abandi bageze kuri uru rwego nko mu buhinzi cyangwa se mu bworozi, urugero nko guhunika ubwatsi bw’inka, ukibaza uko babikora. Iyi telefone nizera ko izamfasha gukurikirana amakuru, kugira ngo mbashe kugera ku iterambere.”

    Pascal Karengera w’i Gishamvu, ni umujyanama w’ubuhinzi. Avuga ko telefone yahawe izamufasha kuzajya atanga raporo y’inama yagiranye n’abahinzi yicaye iwe, atarinze kujya ku murenge. Ibi ngo bizatuma umwanya yataga mu nzira awifashisha mu bindi.

    Ati “Mfite n’umwana wiga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ndatekereza ko iyi telefone izamufasha mu myigire ye.”

    Valens Nsengiyumva wo mu Murenge wa Karama, akaba n’umukorerabushake, yumva ko aho azabona ikibazo bizamworohera kukigeza ku bagikemura.

    Ati “Nk’umuntu ashobora gukomereka, kubimenyesha umurenge bikoroha kubera gukoresha amafoto.”

    Mu Karere ka Huye hatanzwe izo telefone 506, nyuma y’uko hari hatanzwe izindi 184 ku bamamazabuhinzi no ku bagore b’intangarugero.

    Assoumpta Ingabire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu wari waje kwifatanya n’Akarere ka Huye mu gutanga izo telefone, yabwiye abazihawe ko ari izabo, anabasaba kuzazifata neza ndetse bakanazifashisha mu bikorwa bibateza imbere.

    Abantu 506 ni bo bagenewe telefone
    Abantu 506 ni bo bagenewe telefone

    Yagize ati “Muyifate nk’igikoresho cy’iterambere, ntimuyifate nk’aho ari iyo guhamagara cyangwa kwandikira umuntu gusa. Abafite abana biga bashobora kuzifashisha mu bushakashatsi.”

    Yanavuze ko iyi gahunda yo gutanga telefone zigezweho yatangijwe mu kwezi k’Ukuboza 2019. Ni nyuma y’uko hari ubushakashatsi bwari bwagaragaje ko Abanyarwanda 67% bafite telefone, ariko ko abafite izigezweho ari bakeya cyane.

    Icyo gihe habonetse abafatanyabikorwa biyemeza kuzatanga telefone ibihumbi 44, kandi ngo mbere yo gutanga iz’uyu munsi hari hamaze gutangwa ibihumbi birindwi gusa.

    Gahunda ihari kandi ni uko ngo nyuma yo gutanga izo ibihumbi 44 hazazaho n’ibindi byiciro.
    Marie Claire Joyeuse


    source : https://ift.tt/3Cpk1pL

  • Nahuje ababyeyi banjye bari bamaze imyaka 20 batandukanye – Ngarambe François-Xavier #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngarambe François-Xavier
    Ngarambe François-Xavier

    Ngarambe ati: “Ni byo pe, mba numva ndi mu mwana umwana na we andimo, nkumva ndanezerewe kuko akenshi igihe ndi kumwe n’abana numva ndi mu ijuru, hafi y’Imana, mbese numva ndi hafi ya jyewe ubwanjye. Rero guhura n’umwana no kumuririmba bituma mba jyewe. Igihe rero uri wowe urisanzura”.

    Kimwe mu bintu biranga Ngarambe François-Xavier umubonye amaso ku maso, ni imvi z’uruyenzi cyane abantu bakunze kwibazaho kubera ko ugereranyije n’imyaka afite ubona ko zaje akiri muto. Kugira imvi akiri muto ariko ngo ntibyigeze bimubangamira na rimwe.

    Ngarambe ati: “Imvi zanjye zaje hagati y’imyaka 25 na 30, kandi ntizigeze zimbangamira na buhoro kuko uwankunze yankunze nzifite, urukundo rwacu rukurana na zo kugeza magingo aya.”

    Ngarambe yavukiye muri Zaire (RDC) mu 1962 muri Kivu y’Amajyaruguru ariko yaje kugarukana n’ababyeyi be mu Rwanda mu 1964, ku myaka 10 asubira muri Zaire muri Kivu y’Amajyepfo ajyanye na nyina wari umaze gutandukana na se.

    Yavutse ari ikinege, ashakana na Yvonne Solange Kagoyire, mu bana bafitanye harimo Ngarambe Rwiru Nganzo na we w’umuhanzi nka se.

    Reba ikiganiro uyu muhungu we yagiranye na KT Radio

    Ngarambe yize Amateka muri Kaminuza i Bujumbura, arangije yigishayo imyaka ibiri mu mashuri yisumbuye, agaruka mu Rwanda mu 1986 akora muri Institut de Formation Apostolique de Kimihurura (IFAK), nyuma ya Jenoside we n’umuryango we bajya mu Bubiligi akorayo umwaka umwe muri Radio yitwa Amahoro bagaruka mu Rwanda mu 1995 ayobora imishinga itandukanye yita ku bana b’impfubyi n’abana bo mu muhanda (FidesCo Rwanda) kugeza mu 1998, nyuma aza gusubira muri IFAK kugeza muri 2018.

    Ubu umwanya we wose yawuhariye kwita ku bihangano bye no kugira uruhare mu kubaka umuryango, biciye mu ndirimbo, mu biganiro no mu nyandiko ateganya kuzandika.

    Mu Kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Ngarambe François-Xavier yatubwiye ko ababyeyi be bigeze gutandukana mu 1972 abasha kongera kubahuza hashize imyaka 20 batabana.

    Bikurikire muri iki kiganiro Ngarambe François-Xavier yagiranye n’umunyamakuru Ben Nganji kuri KT Radio:

    source : https://ift.tt/3oBig4b

  • Volleyball: RRA igiye gushora asaga miliyoni 25 mu irushanwa ngarukamwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi muri icyo gikorwa baganira n
    Abayobozi muri icyo gikorwa baganira n’itangazamakuru

    Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, habaye ikiganiro hagati y’abayobozi ba Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda barimo visi Perezida wa mbere, Nsabimana Eric n’umunyamabanga Mucyo Philbert ndetse n’uwari uhagarariye RRA, Uwitonze Jean Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri icyo kigo.

    Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku itegurwa ry’iryo rushanwa riteganyijwe gutangira hagati ya taliki 27 na 28 Ugushyingo 2021.

    Ikirango cy
    Ikirango cy’iryo rushanwa

    Asobanura byinshi ku bijyanye n’irushanwa, Nsabimana yavuze ko bifuje ko rizajya riba buri mwaka ndetse rikazajya riba muri uku kwezi.

    Ati “Ni irushanwa twifuje ko rizajya riba buri mwaka muri uku kwezi, akaba rizajya riba mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, rikazajya riba ari irushanwa rifunguye (Open Tournament), gusa bidakuyeho ko hari ikipe yindi yumva yashobora guhatana n’izo zo mu kiciro cya mbere na yo yakwiyandikisha. Ni irushanwa rizaba rikurikije amategeko ya Volleyball, ibijyanye n’amatsinda azaba abarizwamo bikazagenwa n’inama itegura irushanwa (Technical meeting) izaba mbere ho umunsi umwe w’irushanwa nyirizina.”

    Abajijwe ku makipe yamaze kugaragaza ubushake bwo kwitabirra iri rushanwa, Mucyo Philbert yasubije ko amakipe yose asanzwe akina ikiciro cya mbere ko yiteguye, yewe hakaziyongeraho Kigaki Volleyball Club (KVC) na IPRC Musanze na zo zizagaragara mu kiciro cya mbere uyu mwaka, ndetse na ST Aloys (abakobwa) nta gihindutse na yo izitabira iri rushanwa.

    Uwitonze yasobanuriye itangazamakuru ko bahisemo gukorana na Volleyball kuko babonye ko ariwo mukino ukunzwe.

    Ati “Twumva ko imikino yose mu Rwanda yatera imbere, gusa mu marushanwa ashize Abanyarwanda bagaragaje ko bakunda umukino wa Volleyball ku buryo tubona ko ari ahantu heza abasora bagaragarira, kuko ni abanyacyubahiro, ni abantu mu by’ukuri badutunze twese. Ni abantu batunze igihugu binyuze mu misoro batanga, ni abantu b’agaciro ku buryo twumva ko bakwiriye kujya mu mukino Abanyarwanda barimo kurushaho gukunda”.

    Ubusanze ikiciro cya mbere kigizwe n’amakipe umunani (8) mu bagabo ndetse n’amakipe atandatu (6) mu bagore.

    Iri rushanwa rizabera i Kigali ku bibuga bya Petit Stade na Maison des Jeunes ku Kimisagara, na ho imikino ya nyuma biteganyijwe ko ishobora kubera muri Kigali Arena.

    source : https://ift.tt/3CessnW

  • Polisi irahakana kurenganya abandikirwa na ‘Cameras’ zo ku mihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Kabera avuga ko ntawe Camera yarenganyije ahubwo abantu baba bishe amategeko agenga ikoreshwa ry
    CP Kabera avuga ko ntawe Camera yarenganyije ahubwo abantu baba bishe amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda

    CP Kabera avuga ko impinduka ziri gutera igihunga abatwara ibinyabiziga ari ubushobozi n’ibikoresho birimo kwiyongera kuri Polisi y’Igihugu, aho za Camera zishinzwe kugenzura umuvuduko w’imodoka zirimo kwiyongera haba izigendanwa n’izishinze, kandi n’abapolisi bakaba biyongera.

    CP Kabera avuga ko iteka rya Perezida No 85/01 ryo ku 02 Nzeri 2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda no kuyigendamo, mu ngingo ya 29 mu gika cya mbere ivuga ko umuyobozi wese w’ikinyabiziga atagomba kurenza umuvuduko washyizweho byemewe n’amategeko.

    Na ho igika cya kabiri kikaba kivuga ko iyo nta mategeko yashyizweho agenga umuvuduko ushyirwaho, hakurikizwa kutarenza 80km/h, kutarenza km60/h, kutarenza 50km/h, kutarenza 40km/h, hakaba n’ibyapa bisaba utwaye ikinyabiziga kutarenza 25km/h.

    CP Kabera asaba abatwaye ibinyabiziga kutibaza ngo icyapa kijya he, ahubwo bagakurikiza amabwiriza ashyirwaho n’inzego zibishinzwe kuko iyo amategeko yamaze kujyaho Polisi na yo ni ho ihera ishyiraho uburyo bwo kugenzura abatayubahiriza.

    Agira ati “Ibyo abantu bakwiye kubyumva nta tegeko ryigeze ryirengagizwa. Na ho abavuga ko babandikira inshuro nyinshi, igihe cyose uzarenga ku mategeko Camera izakwandikira inshuro zose wishe amategeko n’iyo waba wayarenze inshuro zirenze 10”.

    Ku bavuga ko bandikirwa ubutumwa bugatinda kubageraho amande akiyongera, CP Kabera avuga ko icyo gihe uwakererewe kubona ubutumwa iyo agiye kwishyura adacibwa amande, na ho ugize ikibazo akaba asabwa kwegera Polisi bakamusobanurira.

    Hari kandi abatwara ibinyabiziga bagaragaza ko Camera zibandikira inshuro nyinshi zikurikiranye nta n’igihe gishize, hakaba n’abavuga ko abapolisi bashobora gutanga uburenganzira bwo gutambuka mu buryo bwihuse kandi Camera zikabandikira.

    Kuri ibyo bibazo CP Kabera avuga ko umupolisi iyo aguhaye uburenganzira bwo gutambuka atagutwarira imodoka, kandi utwaye agomba kwibuka ko guhabwa uburenganzira atari ukwica amategeko.

    Agira ati “Abantu babyuke batekereza kureba ibyapa biri ku mihanda, kuko usanga babyuka bareba aho Camera ziri, izo si inshingano zabo kuko ntabwo bashinzwe kumenya aho Camera ziri bashinzwe gukurikiza amategeko. N’iyo waba warashyizemo ibikwereka ko Camera iri imbere ,ibyo ntaho bihuriye n’icyapa, icyapa nukirenza Camera izakwandikira”.

    Ku bijyanye n’abandikiwe inshuro nyinshi zikurikiranya, CP Kabera avuga ko ufite bene icyo kibazo agana Polisi bakareba niba ari byo koko, ariko ngo nta rujijo rurimo usibye kuba abantu batubahiriza amategko.

    Avuga ko ibyapa byinshi bya 40km/h, n’ibya 60km/h bimaze imyaka myinshi hirya no hino ariko ubu hongewemo ibindi ari nabyo birimo kugora abantu cyane ukubyubahiriza, kuko baba batarebye neza.

    Agira ati “Njyewe umuntu yanyoherereje ubutumwa ko nandikiwe narengeje 40km/h kandi hari icyapa cya 60km/h, ariko ntabwo yari yigeze amenya igihe yerengeye icyapa cya 40, yinjira mu cya 60 ni yo mpamvu abantu bakwiye kujya bagenda bareba”.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko nta bwinyagamburiro bwinshi ku bakeka ko bazakomeza kuyobya uburari bahunga ibihano, gusa akavuga ko bizagenda bimenyerwa nk’uko utugabanya muvuduko mu modoka twamenyerewe.


    source : https://ift.tt/3qKJQyu

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ubwihutirwe mu gushyigikira ubucuruzi mu bihugu bya Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro IATF, izasozwa ku wa 21 Ugushyingo 2021.

    Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryitabiriwe n’abasaga 10.000, riri kubera mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo, ahateraniye abamurika 1.000 bo mu bice bitandukanye bya Afurika.

    Itangizwa ry’iri murikagurisha ryitabiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, uyoboye Inama Ngishwanama ya IATF n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma.

    Iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya kabiri ryateguwe na Banki ya Afreximbank, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uhagarariye Perezida Kagame yavuze ko iri murikagurisha ry’ubucuruzi ryabaye mu gihe gikwiye.

    Ati “Ryaje nk’amahirwe yo kubakira ku byagezweho mu Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryabereye mu Misiri mu 2018, aho ishoramari rya Afurika ryanditse ubushabitsi bufite agaciro ka miliyoni zirenga miliyari 32$.’’

    Umwe mu mishinga migari Afurika ihanze amaso mu cyerekezo 2063 ni ishyirwaho rya AfCFTA mu kwihutisha ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu bya Afurika no gufasha umugabane kwisanga ku isoko mpuzamahanga.

    Muri uyu mwaka, IATF yibanze ku ntego yo gushyira mu bikorwa AfCFTA nk’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika.

    Imibare yerekana ko ubukungu bwa Afurika buzava kuri 2.1% bwariho mu 2020 bukagera kuri 3.4% mu 2021 ndetse na 4.6% mu 2022.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ati “Usibye izahuka ryitezwe, indi mibare yerekana ko Afurika ikiri inyuma y’indi migabane. Iki ni cyo gihe cyiza cyo gushyigikira ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.’’

    Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuba igihugu gitera imbere mu nzego zose; bizafasha mu kuzamura guhanga udushya, ubushakashatsi, ibikorwaremezo n’ahantu habereye gukorera ishoramari.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bari mu cyiciro cya nyuma cyo gushyiraho uruganda rw’inkingo zizafasha mu guhangana na COVID-19 n’ibindi byorezo.
    Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko muri Mutarama, ibihugu bya Afurika byashyize hamwe mu kwishakamo ibisubizo mu by’ubukungu.

    Yagize ati “Ibicuruzwa na serivisi byerekanwa muri iri murikagurisha, byerekana umuco wa buri gihugu muri Afurika. Ibi bifasha abacuruzi bo muri Afurika kubona amasoko no hanze y’Umugabane.’’

    Yasobanuye ko Abanyafurika bakeneye kubyaza umusaruro umutungo kamere uri ku Mugabane, ukavanwamo ibifite akamaro.

    Ati “Twizeye ko iri murika rizaha Afurika uburyo Abanyafurika bakora mu nganda bashobora gukora no gucuruza ibicuruzwa byinshi byakorewe ku Mugabane. Ndumva buri wese yifuza kuzabona ibyakorewe muri Afurika, atari ahandi.’’

    IATF iri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya mbere yabereye mu Mujyi wa Cairo mu Misiri mu 2018. Iri murikagurisha riba buri myaka ibiri rigamije guhuriza hamwe sosiyete, inganda, ibihugu n’abandi bacuruzi Nyafurika bagasangira amakuru ku bucuruzi, ishoramari no kunguka abakiliya bashya hagamijwe kongera ubuhahirane hagati y’abatuye Umugabane wa Afurika.

    Olusegun Obasanjo yagize ati “Iri murikagurisha rizatanga amahirwe ku bamurika, bashobore kwerekana ibicuruzwa na serivisi zabo no kuganira ku ishoramari ryabo, byose bigamije gushyira mu bikorwa AfCFTA.’’

    Isoko rusange rya Afurika ryemejewe n’ibihugu bitandukanye ku mugabane, rizahuriza hamwe abaturage miliyari 1.3 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe tiliyari 2.6$.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ubwihutirwe mu gushyigikira ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika

    Itangizwa ry’Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi riri kubera muri Afurika y’Epfo

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente (ibumoso) uhagarariye Perezida Kagame yanahuye na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bagirana ibiganiro byihariye

    Bahise basuzuhuzanya nyuma yo kuganira

    Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria akaba ayoboye Inama Ngishwanama ya IATF

    source : https://ift.tt/3qDHbXh