Tag: featured

  • Nyarugenge: Hafashwe abagore batatu bakekwaho gukoza isoni abanyamahanga – #rwanda #RwOT

    Aba bagore bafashwe nyuma y’uko hari abanyamahanga babasanze mu iduka bakoreramo, aho kugira ngo babahe serivisi bifuzaga ahubwo batangira kubavuga no kubaseka ndetse no ku bakwena bibatera isoni.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko bakurikiranyweho ibikorwa bikoza isoni undi umuntu ndetse ko hari n’uwo bakoze mu misatsi atabishaka.

    Ati “Hari abashyitsi bagiye aho bakoreraga mu iduka barimo kugura ibintu batangira kubavuga, barabaganira abantu bumva bakozwe n’isoni bagize ngo barabaza, barabaseka.”

    Yakomeje avuga ko hari n’undi munyamahanga muri abo bakoze mu musatsi atabishaka.

    Ati “Gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ukamukoraho gusa ntabwo ari byo, gukwena umuntu cyangwa gukora igikorwa bigaragara ko cyateye umuntu isoni ntabwo ari byo ngira ngo abatura-Rwanda benshi ntabwo babizi.”

    Yongeyeho ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda gukora ibikorwa nk’ibyo aba bagore bakekwaho kuko bihanwa n’amategeko.

    Aba bagore bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 135 y’itegeko riteganya ibyaha nibihano aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe ariko kitarenze ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

    Hafashwe abagore batatu bakekwaho gukoza isoni abanyamahanga

    source : https://ift.tt/3CoCyCU

  • U Buhinde: Amashuri yabaye afunzwe kubera ihumana rikabije ry’ikirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    New Delhi ngo ni umwe mu Mijyi yo ku isi ifite ikibazo gikomeye cyo kugira umwuka uhumanye, kandi ukaba utuwe n’abantu bagera kuri miliyoni 20.

    Kubera izo mpamvu zo guhumana gukabije k’umwuka, ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, Guverinoma y’u Buhinde yategetse amashuri gufunga mu gihe cy’icyumweru, ndetse ihagarika n’ibikorwa bijyanye no kubaka. Icyakora ku wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Komisiyo ishinzwe kugenzura ubwiza bw’umwuka mu Kirere muri New Delhi, yatangaje ko amashuri yose azakomeza gufunga kugeza hasohotse amabwiriza mashya.

    Minisiteri y’ibidukikije mu Buhinde, yatangje ko hari n’inganda z’aho muri New Delhi, zasabwe kuba zifunze ibikorwa byazo kuko ibyo zikora bihumanya ikirere cyane. Imodoka zitwara imizigo zabujijwe kwinjira muri New Delhi, uretse izitwara ibikenewe cyane, ibyo bikazageza ku itariki 21 Ugushyingo 2021.

    Iyo Komisiyo kandi yavuze ko nibura 50% by’abakozi ba Leta bakorera mu ngo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2021, kandi n’abo mu bigo by’abikorera bikaba bityo.

    Icyo cyemezo kije nyuma y’uko Guverinoma ya Delhi yanze umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buhinde rwari rwatangaje “Guma mu rugo itewe no guhumana k’umwuka wo mu kirere”, ibyo bikaba byarasabaga ko abaturage baguma mu ngo zabo.

    Mu cyumweru gishize urugero rw’umwuka uhumanye mu kirere rwageze kuri 500, ibyo bikaba ngo ari inshuro 30 zikubye, ugereranyije n’urugero rwemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).

    Raporo ya Lancet yo mu 2020, ivuga ko abantu bagera ku 17.500 bapfuye muri New Delhi mu 2019 bitewe no guhumana k’umwuka wo mu kirere. Indi raporo y’Umuryango wo mu Busuwisi ‘IQAir’ yo mu mwaka ushize wa 2020, yagaragaje ko imijyi 22 muri 30 ifite ikirere gihumanye kurusha indi ku Isi, iri mu Buhinde.

    source : https://ift.tt/3DrOuoI

  • Abagore batatu bafashwe bakekwaho icyaha cyo gukoza isoni undi muntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ubwo hari abashyitsi ba b’abanyamahanga bagiye mu iduka ritatangajwe izina, ariko ribarizwa mu Mujyi wa Kigali maze basangayo abo bagore batatu aho kubakira batangira kubavuga, babajije igituma babavuga umwe muri abo bagore akora umunyamahanga mu misatsi, ni uko bagira isoni n’ipfunwe maze nyuma bahita batanga ikirego kuri Polisi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira ari icyaha gihanwa.

    Ati “Rimwe na rimwe abantu benshi ntibazi ko gukora ku muntu atabiguhereye uburenganzira bihanwa n’itegeko. Niba abashyitsi baje bakugana ni byiza ko murangwa n’umuco mukakira na yombi ababagana. Impamvu bishyizwe ku mugaragaro ni uko ari ubwa mbere twakiriye ikirego nk’icyo bigaragaza ko hari abantu bamwe basobanukiwe amategeko kurusha abandi, hakaba n’abandi batayazi”.

    Icyaha bakekwaho cyo gukora igikorwa gikoza isoni undi muntu, gihanwa n’ingingo ya 135, y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyo ugikekwaho agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu itari munsi y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000) ariko itarenze ibihumbi magana atatu (300,000).

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Ariko iyo cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifugo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu n’ihazabu atari munsi y’amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) ariko itarenze miliyoni imwe (1,000,000Frw).

    Ibyo bihano bishobora kandi no kwikuba kabiri, urugero nk’iyo uwagikoze yagifashijwemo n’abandi (umwe cyangwa barenze) cyangwa uwagikoze yakoresheje agahato cyangwa ibikangisho n’ibindi.

    CP Kabera yongeraho ko iryo tegeko rireba abantu bose kandi aboneraho no gusaba abaturarwanda kurushaho kwihugura mu mategeko kugira ngo hatazagira ugongana n’itegeko yitwaza ko atarizi.


    source : https://ift.tt/3CrDTc7

  • STARTIMES WISHEYA: Poromosiyo ya Noheli n’Ubunani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi poromosiyo ya STARTIMES WISHEYA yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2021 izasozwa tariki 15 Mutarama 2022.

    Kugira ngo winjire muri iyi Poromosiyo:

    - Ku bafatabuguzi bashya: Ugura Package ya SABANA kuri 15,000 Rwf, ukareba ukwezi kose bouquet yo hejuru irimo shene zose za StarTimes, ugahabwa Antene na Dekoderi ku ubuntu ukaninjira muri tombola ishobora kuguhesha ibihembo bitandukanye, birimo amafaranga, Televiziyo, n’ibindi byinshi bishimishije bifite agaciro ka Miliyoni 100 byose hamwe.

    - Ku bafatabuguzi basanzwe, ugura abonma y’ukwezi ugahabwa amahirwe yo kwinjira muri Tombola ishobora kuguhesha ibihembo bitandukanye byose bifite agaciro ka Miliyoni 100.

    Abanyamahirwe bazajya bahamagarwa na call center yacu kuri 0788156600 ndetse tunabatangaze ku mbuga nkoranyambaga zacu ari zo Facebook @startimesrwanda, Instagram @rwandastartimes na Twitter @startimesrwanda.

    Ku bafatabuguzi batuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali bagiraga ikibazo ku bijyanye n’amashusho hamwe na hamwe (Signal), kuri ubu umunara wa Rebero wamaze gutunganywa ubu urakora neza, ikibazo cyarakemutse.

    Nyuma ya shene nshya z’Icyongereza n’Igifaransa mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2021, StarTimes ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) babashyiriyeho shene nshya ifite umwihariko wa Siporo yo mu Rwanda muri rusange yitwa MAGIC SPORTS iri kuri DTH (Igisahane) shene ya 251;DTT (Antene y’udushami) shene ya 265.

    StarTimes Ibifurije Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2022.

    source : https://ift.tt/3npd447

  • Cricket: U Rwanda rugiye kongera kwakira amakipe y’ibigugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya ni yo makipe yatangiye guhatana
    Aya ni yo makipe yatangiye guhatana

    Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, mu Rwanda haratangira imikino y’ikiciro cya 2 ihuza amakipe yabaye aya mbere mu matsinda 2, hakiyongeraho Nigeria na Kenya zo zitaciye mu matsinda.

    Uganda, Tanzania, Nigeria na Kenya ni zo kipe ziteraniye i Kigali, aho bagomba kwishakamo ikipe imwe na yo ikazajya guhura n’izaturuka mu zindi zone muri Afurika, zikishakamo izigomba kwerekeza muri Australia mu 2022.

    Aganira n’itangazamakuru, Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association (RCA), yavuze ko babona nta kibazo bazahura nacyo kuko bateguye neza amarushanwa yabanje.

    Ati “Nta kibazo tuzahura nacyo kuko n’amarushanwa yabanjirije iri yagenze neza kandi iri rushanwa ni Finali, rero tugomba gukora ibishoboka byose rikagenda neza, yewe n’ubwo dushobora kuzagira ikibazo cy’imvura n abyo turabyiteguye. Twateguye uburyo bwo kubyitwaramo igihe yaba iguye muri iyi minsi itatu y’irushanwa”.

    Yakomeje ashima Leta y’u Rwanda yo ituma amahanga abagirira ikizere kuko ngo ntibumvaga ko u Rwanda rwakwakira amarushanwa nk’aya kandi rufite ikibuga kimwe. Ubu rero ibibuga bikaba byaraniyongereye biba bibiri.

    Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association
    Byiringiro Emma ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Cricket Association

    Iyi mikino izatangira taliki ya 17 igeze taliki ya 21 Ugushyingo 2021, ikazakinwa mu buryo amakipe azahura yose hagati yayo (round robin), ikazabera ku bibuga bya Cricket biherereye i Gahanga no muri IPRC Kicukiro.


    source : https://ift.tt/30tYTl5

  • Aba ni bo bajyanama rusange batowe mu Burasirazuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru ni urutonde rw’abajyanama rusange batowe:

    Mu Karere ka Bugesera hatowe:

    1. Mutabazi Richard wari usanzwe ari umuyobozi w’ako karere
    2. Ntamwiza Jean Marie Vianney
    3. Bicamumpaka Ildephonse
    4. Uwubutatu Marie Therese
    5. Umwali Angelique
    6. Dushime Olive
    7. Kabeza Robert Kelly
    8. Munyazikwiye Faustin

    Mu Karere ka Gatsibo hatowe:

    1. Gasana Richard wari usanzwe ayobora akarere
    2. Kapiteni Athar Eliazar
    3. Mukamana Marceline
    4. Sekanyange Jean Leonard
    5. Musiime Murungi Florence
    6. Sibomana Said
    7. Nyirindekwe Pierre Clever
    8. Niyomugabo Romalis

    Mu Karere ka Kayonza hatowe:

    1. Munganyinka Hope
    2. Harelimana Jean Damascene
    3. Nyemezi Jean Bosco
    4. Zigira Alphonse
    5. Gakumba Geoffrey
    6. Basiime Kalimba Doreen
    7. Rwomushana Augustin
    8. Sikubwabo Benoit

    Mu Karere ka Kirehe hatowe:

    1. Nzabatinya Modeste
    2. Rangira Bruno
    3. Muhire Alexis
    4. Iturere Liliose
    5. Kabera Callixte
    6. Muvunyi Jerome
    7. Murasira Gerald
    8. Rwangalinde Paul

    Mu Karere ka Nyagatare hatowe:

    1. Gasana Stephen
    2. Matsiko Gonzague
    3. Murekatete Juliet
    4. Mutangana Eugene
    5. Shyaka Kazora Amos
    6. Kabagamba Wilson
    7. Rubasha Hubert
    8. Rurangwa Wilson

    Mu Karere ka Ngoma hatowe:

    1. Banamwana Bernald
    2. Bushayija Francis
    3. Mapambano Nyiridandi Cyriaque
    4. Mukayiranga Marie Gloriose
    5. Musonera Ephrem
    6. Niyitugize David
    7. Niyonagira Nathalie
    8. Ntibiringirwa Olivier

    Mu Karere ka Rwamagana hatowe:

    1. Mbonyumuvunyi Radjab wari usanzwe ayobora ako karere
    2. Umutoni Jeanne
    3. Nyirabihogo Jeanne d’arc
    4. Rangira Lambert
    5. Kamugisha Patrick
    6. Kayiranga Jean Baptiste
    7. Rushisha Charles
    8. Mwanga Flavier

    Abari basanzwe ari abayobozi babashije gutorwa bashobora kuzongera kuyobora uturere ni Mutabazi Richard wa Bugesera, Gasana Richard wa Gatsibo na Mbonyumvunyi Radjab wa Rwamagana batari bagasoje manda ebyiri bemererwa n’amategeko ariko abari bungirije bamwe muri bo ntibazagaruka.

    Uturere tuzabona abayobozi bashya nyamara abari bahari bari bakemerewe gukora indi manda ni Kayonza na Nyagatare gusa Kayonza abari abayobozi bungirije bongeye kugirirwa ikizere mu bajyanama batowe ariko Nyagatare hagarutse umwe wari ushinzwe imibereho myiza.

    Naho uturere twa Kirehe na Ngoma, tuzayoborwa n’abayobozi bashya kuko abari basanzwe bayoboye muri manda ebyiri bemererwa, ikibazwa ni bande bazayobora utu turere?

    Haranibazwa niba igihe kitageze ngo mu Ntara y’Iburasirazuba yakunzwe kuyoborwa na ba Guverineri b’abagore ariko byagera mu turere hakabura n’umwe, niba igihe kitageze ngo uturere tubiri cyangwa kamwe kayoborwe n’umugore.

    source : https://ift.tt/2YYbpJi

  • Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya arashima intambwe abajyanama b’ubuzima mu Rwanda bagezeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minsitiri Kagwe (iburyo) yashimye uburyo abajyanama b
    Minsitiri Kagwe (iburyo) yashimye uburyo abajyanama b’ubuzima bahangana na malariya

    Yabitangarije muri ako karere ku wa 16 Ugushyingo 2021, aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Dr. Daniel Ngamije, basuraga abajyanama b’ubuzima muri ako karere, barebera hamwe intambwe bamaze gutera mu guhashya malariya n’ibindi bikorwa by’ubwitange birimo guhangana na Covid-19.

    Ni uruzinduko rwari rugamije kureba uko ibihugu biherereye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba harimo na Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, byagira uruhare mu gufatanyiriza hamwe kurwanya malariya.

    Abajyanama b’ubuzima bagaragaje ko malariya yakunze kubatwara ubuzima bw’ababo no gukenesha imiryango, kuko urugo yagezemo benshi bayandura, hakitabazwa inzitiramibu ariko ikanga ikigakaza umurego.

    Umuyobozi w’impuzamakoperatove y’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Karongi yagaragarije abo bayobozi ko abafatanyabikorwa mu kurwanya malariya muri ako karere bakoranye na Leta mu kubona imiti bisiga umubu ugahunga, n’imiti bacana nijoro umubu ntiwinjire mu nzu bakaba bayihabwa n’Umuryango wita ku buzima (SFH), na bo bakayigeza ku baturage ku giciro kidahanitse ku buryo byagabanyije cyane ubwandu bwa malariya.

    Barareba ubwoko bw
    Barareba ubwoko bw’imibu iri mu biziba niba harimo itera malaria

    Agira ati “Imiti twahawe na (SFH) tuyigurisha abaturage bigatuma aho inzitiramubu utabashije gukora neza imiti ihagoboka, natwe kandi dukuraho inyungu nkeya idufasha mu kazi kacu ka buri munsi”.

    Senateri akaba na Minisitiri w’Ubuzima mu Gihugu cya Kenya, Kagwe Mutahi, avuga ko ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu gufasha abaturage ari umurimo bakora bafatanyije n’Imana kuko birenze kuba ibikorwa bya muntu kubera ubwitange babikorana.

    Minisitiri Kagwe avuga ko mu rwego rwo kuganira n’ibindi bihugu ibyagezweho n’ibikeneye gukorwa mu guhangana n’indwara ya marariya, hakenewe imbaraga za buri wese kandi ibihugu bituranyi bigatahiriza umugozi umwe kugira ngo icyorezo gicike.

    Agira ati “Akazi mukora ni ak’igiciro gikomeye, muri Kenya dufite abajyanama b’ubuzima benshi kandi akazi musangiye ni ak’ubwitange, Imana ibahe umugisha kuko muri indashyikirwa mu gutabara ubuzima bwa benshi”.

    Minisitiri Ngamije (ibumoso) Minisitiri Kagwe, bashimye ibikorwa by
    Minisitiri Ngamije (ibumoso) Minisitiri Kagwe, bashimye ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima

    Mu bindi Minisitiri Kagwe yashimye ni uburyo abajyanama b’ubuzima bafatanya n’abakozi ku bigo nderabuzima gushakisha aho imibu iterera amajyi ngo hafatwe ingamba zo kuyirinda hakiri kare, aho bamenya imibu y’ingabo n’iy’ingore kandi bikabafasha kumenya imibu ishobora gutera malariya muri iyo yombi.

    Ku kijyanye n’ubufatanye bw’ibihgu mu kurwanya malariya, Minisitiri Kagwe yavuze ko imibu itagira umupaka kandi iyo itembera hirya no hino inakwirakwiza malariye, bityo ko kuyirwanyiriza hamwe ari bwo buryo bwo kuyirandura burundu.

    Agira ati “Umubu nta mpapuro z’inzira waka ngo utembere, nta mupaka ugira ni yo mpamvu kuwurwanya bisaba ubufatanye bw’aho wagera hose kugira ngo tubashe kurandura malariya”.

    Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko mu rwego rwo guhangana na malariya mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburengerazuba u Rwanda ruherereyemo, ari byiza ko Igihugu nka Kenya gisura ibikorwa bishingirwaho mu guhashya malariya, kugira ngo ibyo ashima bibe byaha umurongo ngenderwaho washyigikirwa n’ibindi bihugu kugira ngo bagire imyumvire imwe mu kurwanya iyo ndwara.

    Bismiye ko ibiganiro biva mu nama ihuje ibihugu umunani bya EAC biza gufata imyanzuro ifatika
    Bismiye ko ibiganiro biva mu nama ihuje ibihugu umunani bya EAC biza gufata imyanzuro ifatika

    Agira ati “Bifuje kureba uko dukorana n’abajyanama b’ubuzima, uko tubitaho, uko dukorana na bo, uko abajyanama b’ubizima n’abakozi bo mu bigo nderabuzima bafatanya kurwanya malariya, aho bajya kureba aho imibu iterera amagi, bakamenya uko imibu itera marlriya imeze noneho bagafatanyiriza hamwe gusiba ibiziba by’aho yororokera. Babishimye kandi ni ibikorwa byivugira kuruta kubivuga gusa mu magambo”.

    Umuyobozi mukuru wa SFH Rwanda, Manase Gihana Wandera, ufasha kubonera imiti n’amahugurwa abajyanama b’ubuzima mu kurwanya malariya avuga ko ubu hari kwigwa ubutyo bahana ubumenyi n’ibindi bihugu ku bikorwa byahurirwaho mu kurwanya iyo ndwara ku buryo bwagutse.

    Agira ati “Ni byiza ko dufatanyiriza hamwe guhangana na malariya mu bihugu duturanye, kuko ari urugamba rutari urw’umuntu umwe, ruhuriweho n’abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa, kuko guha abaturage ubumenyi n’ubushobozi bituma bamenya hakiri kare uko bakwirwanyiriza malariya, uburyo yakwirinda, n’uburyo yatanga raporo ku gihe ngo tuze kumufasha aho atabishoboye.

    Mu Rwanda habarurwa abajyanama b’ubuzima ibihumbi 60 bitanga mu mirimo yabo yo gukurikirana ubuzima bw’abaturage, igihugu cya Kenya kikaba kimaze imyaka 20 gitangije uburyo bwo kwifashisha abajyanama b’ubuzima, mu rwego rwo guhangana n’indwara ziganje cyane mu bice by’icyaro.

    source : https://ift.tt/3HyutPB

  • Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 03/10/2021 ni bwo Sam Karenzi yatorewe manda ya kabiri yo kuba Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Bugesera, ndetse akanayibera Umuvugizi.

    Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC
    Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC

    Kuri uyu wa Kane Sam Karenzi yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Bugesera. Muri iyi baruwa yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko atigeze atangaza.

    Sam Karenzi usanzwe ari n’umunyamakuru wa Radio Fine Fm yatangaje ko inshingano afite muri iyi minsi zitamwereraga gukorera ikipe ya Bugesera nk’uko bikwiye, hakiyongeraho no kuba atagituye mu karere ka Bugesera.


    source : https://ift.tt/3oAV5H1

  • MINISANTE yategetse abakora mu by’ubuzima bose kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kopi y’ibaruwa Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yashyizeho umukono ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, yahawe Minisiteri ishinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Abayobozi b’Uturere bose.

    Iyi baruwa igamije kwibutsa bwa nyuma abakora mu by’ubuzima bose guhabwa Urukingo rwa Covid-19, mu rwego rwo kwirinda no kurinda abo bashinzwe guha serivisi.

    Muri iyo baruwa Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yanditse agira ati “Mboneyeho gusaba abakozi bose bakora mu bigo by’ubuvuzi mushinzwe, gufata urukingo rwa Covid-19,…Nibutsa abakozi bose batarafata urwo rukingo ko bagomba kuruhabwa bitarenze iminsi 10 kuva igihe mwakiririye uru rwandiko”.

    Minisitiri w’Ubuzima yasabye inzego yandikiye ko nyuma y’iyo minsi 10 zamwoherereza urutonde rw’abantu bose banze gufata urukingo rwa Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko inkingo z’icyorezo Covid-19 zigenda ziboneka, zikaba zaragenewe abantu bose kugeza ubu guhera ku bafite imyaka 12 y’ubukure.

    Kugeza ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021 Abaturarwanda barengeje imyaka 18 y’ubukure bamaze guhabwa doze ya mbere y’Urukingo rwa Covid-19 bararenga miliyoni eshanu n’ibihumbi 179.

    source : https://ift.tt/30uQ3nk

  • Lionel Sentore na Bijoux wo muri Bamenya bagiye gukora ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Lionel na Bijoux baritegura kurushinga
    Lionel na Bijoux baritegura kurushinga

    Izina Bijoux uretse kumenyekana muri filime Bamenya, ntiyari mushya mu makuru y’imyidagaduro kuko yakunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi Nyarwanda, mu gihe Lionel Sentore ari umuhanzi nyarwanda ukora injyana gakondo ndetse akaba ari umwuzukuru wa Sentore Athanase.

    Lionel Sentore yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Mahoro Anesie, wagaragaye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014 ndetse aza kumwambika impeta, ariko hadaciye kabiri umubano wabo urahagarara.

    Munezero Aline (Bijoux) kandi na we yaherukaga kuvugwa mu rukundo hamwe na Abijura Benjamin, wanamwambitse impeta amusaba kumubera umufasha, muri Kanama 2020 gusa bidaciye kabiri na we baba baratandukanye.

    Kuri ubu Lionel Sentore na Munezero Aline bakaba basangije imbaga ibakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, ko biteguye kurushinga ku itariki 8 Mutarama 2022.

    Lionel Sentore akora umuziki uri mu njyana gakondo nyarwanda, abarizwa mu itsinda Ingangare ahuriyemo na mugenzi we Charles Uwizihiwe, iryo tsinda rikaba ryarifashishijwe na Cecile Kayirebwa mu itunganywa rya alubumu riherutse gusohora yitwa Urukumbuzi.

    Munezero Aline we aracyari umukinnyi wa filime nyarwanda y’uruhererekane ica ku rubuga rwa Youtube yitwa Bamenya.

    source : https://ift.tt/3ovsx1K