Tag: featured

  • Ubwitabire bw’amatora y’Abajyanama rusange b’uturere bwari hejuru ya 94% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko mu turere uko ari 27 turi hanze y’Umujyi wa Kigali, hose amatora yagenze neza nk’uko byari biteganyijwe.

    Ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021 hatowe abajyanama 216 basangaga abandi 135 biganjemo abagore 5 batowe muri buri Karere bangana na 30% hamwe n’abandi 4 batowe muri buri karere barimo uhagarariye urubyiruko, uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore, uhagarariye abafite ubumuga ndetse n’uhagarariye abikorera.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza, avuga ko amatora yagenze neza cyane cyane ashingiye ku bwitabire.

    Charles Munyaneza
    Charles Munyaneza

    Ati “Amatora yagenze neza, yitabiriwe n’abaturage, abagombaga gutora, imibare ubu turimo tucyegeranya, iragaragaza ko ubwitabire buri hejuru ya 94%, twagize abakandida beza cyane, uretse kuba ari beza, umuntu ashingiye ku mashuri bize ku mirimo bakora cyangwa bakoze, kandi twari dufite n’abakandida benshi cyane, hari harimo ipiganwa riri ku rwego rwo hejuru, ibyo na none bikaba byahaye amahirwe abatoraga guhitamo, kandi bagahitamo koko abantu dutekereza ko bazaba bagize inama njyanama zikomeye zifite ubushobozi, tugereranyije n’izo twari dusanganywe”.

    NEC ivuga ko ubu irimo kwegeranya ibyavuye mu matora gusa ngo abajyanama bagombaga kuba batorwa uko ari umunani, mu turere 27 twabereyemo amatora batowe kandi bikaba byagenze neza.

    Ikindi kandi ni uko abiyamamaje bagatsindwa berekanye ko umuco wa Demokarasi umaze kugera mu Banyarwanda kuko babyakiriye neza kandi bagashimira na bagenzi babo babatsinze, ariko nyuma inzego z’ubuyobozi zibibutsa ko kuba batsinzwe bitabakuye mu buyobozi bw’Akarere ahubwo bagombye na bo kuba abajyanama ba bagenzi babo batowe.

    NEC ivuga ko hagiye gukurikiraho amatora y’abagize biro y’inama njyanama aho inama njyanama zatowe zizitoramo Perezida na visi Perezida ndetse n’umunyamabanga, hanyuma bahite batora komite nyobozi y’Akarere izaba igizwe n’umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije, amatora yose akazaba tariki 19 Ugushyingo 2021, ku buryo uwo munsi uturere twose uko ari 27 tuzarara dufite abayobozi ku buryo bose bazarara barahiye yaba abayobozi bashya ndetse n’abajyanama.

    source : https://ift.tt/3FmLmei

  • Umutwe w’abarwanyi wa Kiyisilamu wigambye igitero cyagabwe muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu (IS) ni wo wigambye kuba waturikije ibyo bisasu nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.

    Uwo mutwe watangaje iby’icyo gitero ku rubuga rwa Telegram, mu izina ry’icyitwa Intara yo muri Afurika yo hagati (ISCAP).

    Polisi ya Uganda yo ivuga ko muri ibyo bitero hapfuye Abanya-Uganda batatu, hagapfa n’abiyahuzi batatu bagabye igitero, na ho abandi bantu 33 bagakomereka, barimo batanu bakomeretse bikomeye, muri abo bapfuye hakaba harimo n’abapolisi babiri.

    Ibyo bisasu bibiri byaturitse bikurikiranye, kimwe saa yine n’iminota itatu (10h03), ikindi saa yine n’iminota itandatu (10h06) ku isaha y’i Kampala, nk’uko Polisi yabitangaje . Abayobozi bo muri icyo gihugu bavuze ko ibindi bisasu byasanzwe mu bindi bice by’uwo mujyi.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yagize ati “Impungenge ziracyahari ko hashobora guturitswa ibindi bisasu, cyane cyane bitewe n’abagaba ibitero by’ubwiyahuzi”.

    Mu gusobanura impamvu y’icyo gitero, ibiro ntaramakuru ‘Amaq’ bya IS byavuze ko Uganda ari “kimwe mu bihugu biri mu ntambara yo kurwanya abarwanyi b’uwo mutwe muri Afurika yo hagati”.

    Ibyo bisasu bikimara guturika, bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batangaje ko byaba byatewe n’umutwe wa ‘Allied Democratic Forces (ADF)’, umutwe w’inyeshyamba watangaje muri 2019 ko uyobotse IS.
    Uwo mutwe wa ADF watangiriye muri Uganda, ariko ubu ngo usigaye ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse warushijeho gukora ibitero mu izina rya IS nk’uko bitangazwa na BBC.

    N’ubwo IS yigambye ibyo bitero, Polisi ya Uganda ivuga ko byari bifitanye isano ya hafi n’umutwe wa ADF, kuko umwe muri abo biturikirijeho ibisasu, ngo yari ari ku rutonde rw’abo Polisi ishakisha bo muri uwo mutwe.

    Enanga avuga ko umubare w’abahitanywe n’ibyo bitero by’ubwiyahuzi byagabwe muri Kampala ku munsi w’ejo tariki 16 Ugushyingo ngo ushobora kuzamuka, kuko ngo muri 33 bakomerekejwe n’ibyo bisasu barimo 5 bakomeretse ku buryo bukabije, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘The New York Times’.

    source : https://ift.tt/3HoXq0x

  • Etincelles, Marines na Rutsiro Fc banze umwanzuro wa MINISPORTS wo gushaka ahandi bakinira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu mpera z’iki Cyumweru hagiye gusubukurwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho izaba igeze ku munsi wayo wa gatatu, amakipe akinira kuri Stade Umuganda ari yo Marines Fc, Etincelles Fc ndetse na Rutsiro FC ntaramenya neza aho azakirira imikino yayo.

    Stade Umuganda vuba aha yabereyeho umukino Rutsiro yari yakiriyemo Rayon Sports
    Stade Umuganda vuba aha yabereyeho umukino Rutsiro yari yakiriyemo Rayon Sports

    Ibi byaje nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda imenyeshereje aya makipe ko agomba gushaka ahandi akinira, aho impamvu yatanzwe ari ukuba iyi Stade yarangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 11 Ugushyingo 2021.

    Tariki 15/11/2021 aya makipe atatu yishyize hamwe yandikira akarere ka Rubavu asaba ko kabakorera ubuvugizi bakakirira imikino yabo kuri Stade Umuganda, aho bagaragaza ko iyi Stade nta bibazo yagize byayibuza kwakira imikino n’abafana.

    Kuri uyu wa Kabiri taliki 16/11/2021, Ferwafa yandikiye aya makipe atatu iyamenyesha ko ishingiye ku mabaruwa ya MINISPORTS mu bihe bitandukanye, isaba aya makipe gutangaza ibindi bibuga izakiriraho imikino bitarenze uyu munsi tariki 17/11/2021.

    Aya makipe yose uko ari atatu yaje kongera kwandikira Ferwafa bayimenyesha ko bashingiye ku kuba babona ikibuga kitarangiritse, ndetse n’ubushobozi bw’amakipe yabo nta handi bazakirira iyi mikino usibye kuri Stade Umuganda.

    source : https://ift.tt/30CTqsD

  • Abafite imyaka 12 kuzamura bagiye gutangira gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ubwo yagarukaga ku gikorwa cyo gukingira abanyeshuri n’abandi bacikanywe.

    Ni nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali abari bamaze gukingirwa babarirwa hejuru ya 93% by’abantu bafite imyaka 18 kuzamura, ariko guhera tariki 16 Ugushyingo 2021, abacikanywe n’inkingo muri icyo cyiciro bakaba bahawe andi bahirwe aho batangiye gukingirirwa muri za gare zitandukanye zirimo Nyabugogo, Remera, Kimironko, Nyanza na Nyarugenge ahazwi nka (Down Town).

    Ureste abatuye mu Mujyi wa Kigali kandi ku wa 16 kugera 21 Ugushyingo 2021, abanyeshuri bose baba aba Kaminuza, abo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbueye bo mu gihugu bafite imyaka 18 kuzamura, batangira guhabwa urukingo rwa Covid-19, basanzwe ku bigo byabo by’amashuri bakazajya babanza kubimenyeshwa.

    Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko uko inkingo zizagenda ziboneka bazatangira gukingira n’abo mu bindi byiciro birimo abafite imyaka 12 kuzamura.

    Ati “Uko inkingo ziboneka turamanuka, tube twanagera ku myaka 12 kuzamura, ubwo birumvikana y’uko na bo tuzabageraho kugira ngo dukingire umubare munini w’Abanyarwanda. Turavuga abari mu buzima busanzwe nk’abanyeshuri bajya kwiga, abakozi bo kwa muganga, abantu bose twumva bakeneye gukingirwa mbere y’abandi bose tuzabagezaho urukingo”.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu gihugu hose bigeze ku kigero cya 25%, mu gihe igihugu gifite intego yo gukingira abantu miliyoni 7 n’ibihumbi 800, aho byibuze biteganyijwe ko hagomba gukingirwa abantu 40% mbere y’uko uyu mwaka urangira.

    source : https://ift.tt/3HuuXGz

  • Nyagatare: Gitifu n’umuyobozi wa koperative bakurikiranyweho gutanga ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko bakekwaho gutanga iyo ruswa kugira ngo imodoka ya koperative irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.

    Habineza na Twiringiyimana bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye, isaba abantu gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo habeho ubufatanye mu kuyirwanya.

    source : https://ift.tt/3wVC2uI

  • Amajyepfo: Menya Abajyanama rusange b’uturere batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Huye
    Huye

    Kuri 39 biyamamaje, hatowe

    1. Sebutege Ange
    2. Kamana André
    3. Nyiramana Aïsha
    4. Gatari Egide
    5. Gasana Aimé Parfait
    6. Tuyishimire Consolation
    7. Rutayisire Pierre Calver
    8. Nyamihana Camille

    Abari muri Komite nyobozi bose bariyamamaje kandi batsinze amatora. Abo ni Sebutege Ange, Kamana André ndetse na Kankesha Annonciata watsinze amatora mu bajyanama b’abagore bagize 30%.

    Ruhango
    Ruhango

    Ku bakandida 32 bemerewe kandidatire, hatowe

    1. Habarurema Valens
    2. Mukangenzi Alphonsine
    3. Rusiribana J.M.V
    4. Ntaganda Peter
    5. Byabarumwanzi François
    6. Nsaziyinka Prosper
    7. Rutagengwa G Jérôme
    8. Nshimyumuremyi Jérôme

    Abari bagize komite nyobozi icyuye igihe bose bariyamamaje kandi bose batsinze amatora. Abo ni Habarurema Valens, Mukangenzi Alphonsine na Rusiribana J.M.V.

    Kamonyi
    Kamonyi

    Kuri 47 biyamamaje, hatowe

    1. Niyongira Uzziel
    2. Nyoni Emilien Lambert
    3. Ingangare Alex
    4. Mbabajende Said
    5. Uwiringiye M. Josée
    6. Zinarizima Diogène
    7. Nahayo Sylvère
    8. Ngirinshuti Fidèle

    Akarere kahoze kayoborwa na Alice Kayitesi wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Abayobozi bari bamwungirije bombi, ari na bo bari basigaye bayobora akarere, ntabwo bongeye kwiyamamaza n’ubwo bari barangije manda imwe.

    Muhanga
    Muhanga

    Kuri 32 biyamamaje hatowe

    1. Rudasingwa Jean Bosco
    2. Bizimana Eric
    3. Usengimana Emmanuel
    4. Habinshuti Philippe
    5. Nshimiyiman Gilbert
    6. Mugabo Gilbert
    7. Nshimiyimana Octave
    8. Nyiramajyambere Scolasticat

    Aba bajyanama bose ni bashyashya. Uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ntiyabashije gutsinda amatora, ariko uwari ushinzwe imibereho myiza we ntiyongeye kwiyamamaza. Icyakora uwari Umuyobozi w’Akarere, Kayitare Jacqueline, yiyamamaje mu bagore bagize 30% kandi aratsinda.

    Nyanza
    Nyanza

    Ku bakandida 21 bari biyamamaje, hatowe

    1. Ntazinda Erasme
    2. Kajyambere Patrick
    3. Ngabonziza Julien
    4. Ntawukuriryayo Ismael
    5. Dr Hakizimana Emmanuel
    6. Niyongira Wellars
    7. Ntabana Innocent
    8. Ruberangeyo Théophile

    Uwari umuyobozi w’Akarere, Ntazinda Erasme, hamwe n’uwungirije ushinzwe ubukungu, Kajyambere Patrick, bongeye kwiyamamaza kandi batsinda amatora. Aka karere kari kamaze igihe nta muyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza gafite, kuko uwakoraga iyi mirimo yari yahawe izindi nshingano (mu Kujyi wa Kigali).

    Gisagara
    Gisagara

    Kuri 30 biyamamaje, hatowe

    1. Rutaburingoga Jérôme
    2. Habineza Jean Paul
    3. Mbonirema Jérôme
    4. Uwimana Innocent
    5. Dusabe Denise
    6. Samvura Valens
    7. Karinganire Ignace Steven
    8. Nshimiyimana Alphonse Marie

    Rutaburingoga Jérôme n’ubundi yari asanzwe ari umuyobozi w’aka karere, na ho Habineza Jean Paul yari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu. Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, we ntiyabashije gutsinda amatora.

    Nyamagabe
    Nyamagabe

    Kuri 41 biyamamaje, hatowe

    1. Habimana Thaddée
    2. Uwamahoro Clothilde
    3. Munyemana Gatsimbanyi Pascal
    4. Niyomwungeri Hildebrand
    5. Nizeyimbabazi Jean de Dieu
    6. Bizimana Evariste
    7. Uwimana Abraham
    8. Mugisha Stephen

    Uwari umuyobozi w’akarere hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ntabwo bongeye kwiyamamaza, icyakora uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kabayiza Lambert, we yariyamamaje ariko ntiyabashije gutsinda amatora.

    Nyaruguru
    Nyaruguru

    Ku bakandida 26, hatowe

    1. Gashema Janvier
    2. Byukusenge Assumpta
    3. Murwanashyaka Emmanuel
    4. Ingabire Veneranda
    5. Mutiganda Innocent
    6. Turamwishimiye Marie Rose
    7. Nsengimana Emmanuel
    8. Rangira Innocent

    Umuyobozi w’Akarere, Gashema Janvier, yongeye kwiyamamaza kandi aratsinda. Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Colette, we ntiyabashije gutsinda amatora mu bajyanama b’abagore bagize 30%.


    source : https://ift.tt/3kK6UJZ

  • Abasaga 190 boherejwe kwiga ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere muri Israel – #rwanda #RwOT

    Aba boherejwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, bagiye binyuze mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’ibigo bibiri byigisha ubuhinzi muri Israel, AgroStudies na Kinneret Academic College. Biri kandi no mu ntego ngari y’Ikigo cya Israel Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (MASHAV).

    Mu gutoranya abajya kwiga, hashyirwaho gahunda abanyeshuri bagasaba hakazatoranywamo abujuje ibisabwa bagakoreshwa ibizamini na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Aba 195 batoranyijwe mu basaga 400 bari basabye kujya kwiga.

    Aba banyeshuri bazahabwa amasomo atandukanye ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho arimo ubworozi bw’amafi, ubworozi bw’inkoko, kuhira imyaka mu buryo bwa kijyambere, gukingira amatungo, ubuhinzi bwo mu mazu yabugenewe (Greenhouse farming) n’ibindi. Bazajya biga ariko banahembwa.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko gutanga amahirwe yo kongerera abantu ubumenyi biri mu ntego z’igihugu cye kandi ko aboherejwe bazatanga umusaruro mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

    Yagize ati “Kongera ubumenyi ni inkingi ikomeye mu mikoranire ya Israel n’ibihugu bitandukanye ku Isi, birimo n’u Rwanda. Twizeye ko aya mahugurwa atazagirira umumaro iri tsinda gusa ahubwo ko bazazana ubumenyi ino aha, bugafasha u Rwanda mu rugendo rurimo rwo gukora ubuhinzi bwa kijyambere.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yashimye Israel ku mahirwe itanga, anashimangira ko iki gikorwa gitanga umusaruro mu buhinzi n’ubworozi.

    Yagize ati “Turashima Leta ya Israel kuri aya mahirwe iha abarangije kwiga ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda. Kuva iyi gahunda yatangira imaze gutanga umusaruro ufatika, aho usanga abasoje aya mahugurwa baza bagatangiza ibigo bikora ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere kandi kinyamwuga.”

    “Ibi ni ingenzi kuko byongera ireme ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, bityo ibihingwa n’ibikomoka ku bworozi u Rwanda rwohereza mu mahanga bikiyongera.”

    Gahunda yo kohereza abanyeshuri kwihugura mu buhinzi n’ubworozi muri Israel yatangiye mu 2012, kuva icyo gihe kugeza ubu hamazwe koherezwa abagera 1200.

    Aba banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza bagiye kwiga ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere muri Israel

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam yavuze ko igikorwa gitanga umusanzu mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugezweho

    Abanyeshuri barimo kuganirizwa mbere y’uko batangira urugendo rugana muri Israel

    source : https://ift.tt/3HsSPKK

  • Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama b’uturere kumenya ibibazo by’abaturage bahagarariye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kugenzura uko amatora y’abajyanama rusange umunani bajya mu nama njyanama z’uturere ari kungenda.

    Ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu turere dutandukanye aho hari gutorwa abajyanama umunani buzuza abatowe mu mpera z’icyumweru gishize, barimo 30% by’abagore n’ab’ibindi byiciro birimo urubyiruko n’abamugaye. Abatowe baso hamwe bakazaba ari abajyanama 17 muri buri karere.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abatora gushishoza bagatora abajyanama bazegera abaturage bakababa hafi kandi bakabatumikira.

    Yakomeje agira ati “Abajyanama bari butorwe icyo tubasaba ni kimwe, turabasaba kwegera abaturage, bakumva ko bahagarariye abaturage, bakamenya ko ari ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko na gahunda za Leta z’iterambere.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abajyanama 17 bo muri buri Karere ari bo bagiye gushingwa iterambere ry’akarere mu myaka itanu iri imbere, abasaba kureba kure bagashishoza bakamenya uko akarere bahagarariye gahagaze mu bipimo binyuranye birimo ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi.

    Ati “Umujyanama ntatorwe hano aturutse i Kigali ngo azongere afate imodoka asubireyo ajye aza muri njyanama yongere asubireyo. Umujyanama watorewe Akarere ka Rwamagana, Ngoma, Rusizi, akwiriye kuba ari umuntu ugira uburyo akurikirana ako Karere yatorewemo, ku buryo azana ibitekerezo mu nama bidashingiye ku magambo cyangwa ibyo yumvise mu binyamakuru.”

    Abajyanama ni abantu bashinzwe gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gutegura igenamigambi ryako, nibo bemeza ingengo y’imari bakanemeza gahunda z’ibikorwa bitandukanye, ndetse bakanafata ibyemezo ku mishanga ikomeye igomba gukorerwa mu Karere, ibi byiyongeraho imicungire y’uturere bareberera.

    Biteganyijwe ko nyuma yo gutora abajyanama mu nama njyanama, ku wa Gatanu tariki ya 19 hazatorwa Komite Nyobozi y’Akarere ndetse na biro y’Inama Njyanama, nyuma yaho mu cyumweru gikurikiyeho hazakurikiraho amahugurwa y’iminsi itandatu ku bajyanama bose batowe mu turere dutandukanye berekwa gahunda za Leta.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama bazatorwa kwegera abaturage

    source : https://ift.tt/3qIoyS2

  • #COVID19: Abantu 16 banduye babonetse mu bipimo 8,082 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe bakomeza kuba 1,338.

    source : https://ift.tt/3nmTc1x

  • Minisitiri Gatabazi yanenze abajyanama biyamamariza mu turere badatuyemo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kugenzura uko amatora y’abajyanama rusange umunani bajya mu nama njyanama z’uturere ari kungenda.

    Ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu turere dutandukanye aho hari gutorwa abajyanama umunani buzuza abatowe mu mpera z’icyumweru gishize, barimo 30% by’abagore n’ab’ibindi byiciro birimo urubyiruko n’abamugaye. Abatowe baso hamwe bakazaba ari abajyanama 17 muri buri karere.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abatora gushishoza bagatora abajyanama bazegera abaturage bakababa hafi kandi bakabatumikira.

    Yakomeje agira ati “Abajyanama bari butorwe icyo tubasaba ni kimwe, turabasaba kwegera abaturage, bakumva ko bahagarariye abaturage, bakamenya ko ari ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko na gahunda za Leta z’iterambere.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abajyanama 17 bo muri buri Karere ari bo bagiye gushingwa iterambere ry’akarere mu myaka itanu iri imbere, abasaba kureba kure bagashishoza bakamenya uko akarere bahagarariye gahagaze mu bipimo binyuranye birimo ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi.

    Ati “Umujyanama ntatorwe hano aturutse i Kigali ngo azongere afate imodoka asubireyo ajye aza muri njyanama yongere asubireyo. Umujyanama watorewe Akarere ka Rwamagana, Ngoma, Rusizi, akwiriye kuba ari umuntu ugira uburyo akurikirana ako Karere yatorewemo, ku buryo azana ibitekerezo mu nama bidashingiye ku magambo cyangwa ibyo yumvise mu binyamakuru.”

    Abajyanama ni abantu bashinzwe gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gutegura igenamigambi ryako, nibo bemeza ingengo y’imari bakanemeza gahunda z’ibikorwa bitandukanye, ndetse bakanafata ibyemezo ku mishanga ikomeye igomba gukorerwa mu Karere, ibi byiyongeraho imicungire y’uturere bareberera.

    Biteganyijwe ko nyuma yo gutora abajyanama mu nama njyanama, ku wa Gatanu tariki ya 19 hazatorwa Komite Nyobozi y’Akarere ndetse na biro y’Inama Njyanama, nyuma yaho mu cyumweru gikurikiyeho hazakurikiraho amahugurwa y’iminsi itandatu ku bajyanama bose batowe mu turere dutandukanye berekwa gahunda za Leta.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama bazatorwa kwegera abaturage

    source : https://ift.tt/3Fl3RQj