Tag: featured

  • Nyaruguru: Hagaragajwe ibituma abaturiye umupaka bambuka bakajya gushakira imibereho ahandi –

    Mu gukemura icyo kibazo hashyizweho itsinda ry’abantu 10 ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye.

    Sibomana Saidi, umwe mu bagize iryo tsinda mu ntangiriro za Mata 2021, yagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari wasuye Akarere ka Nyaruguru, bimwe mu bibazo bakusanyije bikeneye gukemurwa byihuse mu mirenge yo muri ako karere ihana imbibi n’u Burundi.

    Yavuze ko mu Karere ka Nyaruguru bazengurutse mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Kivu, Nyagisozi na Cyahinda bagamije kureba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe, abaturage bareke kurarikira ibintu bitandukanye biva hakurya y’igihugu.

    Kimwe mu bibazo Sibomana yagaragaje ni icyo kutagira ibyo kurya bihagije biturutse mu bibazo bikigaragara mu buhinzi.

    Ati “Hano batubwiye ko bafite ibibazo bitatu mu buhinzi ku buryo uwabishyiramo imbaraga bahinga bakeza bakihaza mu biribwa. Icya mbere ni ugukora amatarasi kandi agashyirwamo ifumbire n’ishwagara kuko ubutaka busharira. Hano hari ubutaka bwinshi, igisigaye ni ukububyaza umusaruro.”

    Yavuze ko kugeza ubu n’ubwo ishwagara iri muri ‘nkunganire’ igera muri ako gace ihenze kubera ikibazo cy’ikiguzi cy’urugendo ndetse n’imihanda itameze neza, ku buryo bigora abaturage kuyigurira.

    Icya kabiri ni uko hari uduce tutarakorwamo amatarasi y’indinganire bigatuma isuri itwara ubutaka, abahinzi bahinga ntibeze.

    Ati “Ikindi batubwiye turimo gukorana n’akarere ni ayo materasi kugira ngo tubarure ayakorwa, ariko tugamije no guhanga akazi kandi bikagendana n’ubushobozi buhari.”

    Icya gagatu yagaragaje ni icy’imidugudu n’utugari byegereye umupaka bitarabona amazi n’amashanyarazi.

    Ati “Twarabikusanyije ku buryo byibuze utwo tugari n’imidugudu, tugiye gukorana n’inzego zitandukanye bigakemuka. Hano inkeragutabara zifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) hari aho bari kugenda bageza amashanyarazi kandi turasaba ko byihuta, ariko ahatari amazi n’amashanyarazi turakomeza kubikurikirana kugira ngo iyi midugudu ikora ku mipaka no ku ishyamba ibibone.”

    Sibomana yavuze ko ikindi kibazo babonye ari uko muri ako gace hakiri ibicuruzwa bihenze bituma hari abashaka kujya guhahira mu Burundi.

    Ati “Hano haracyari ibicuruzwa bihenze, aho twagiye muri santere y’ubucuruzi, kubera nyine ikibazo cy’imihanda turacyabona ibicuruzwa bihenze cyane. Hari ibyo bavanaga hakurya ariko bishobora kuba byaboneka hano kandi bikabageraho bidahenze.”

    Yavuze ko icyo bari gukora ari ugushyira hamwe abacuruzi bo muri ako gace kugira ngo bajye bagezwaho ibicuruzwa bidahenze, hagashyirwa ‘nkunganire’ mu kiguzi cy’urugendo.

    Ikindi kibazo babonye ni icya bimwe mu bishanga bidatunganyije kandi byagombye guhingwa bikabyazwa umusaruro hakaboneka ibiribwa bihagije.

    Ati “Hari ibishanga nka bibiri bidatunganyije, hari kandi n’ikindi gishanga cyagize ikibazo kirangirika kubera ikorwa ry’umuhanda, nacyo twari twakiganiriyeho na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi kandi yiteguye kuza gufasha igatunganya aho hantu.”

    Mu bindi bibazo babonye muri ako gace ni icy’imbuto y’ibirayi ihenze kuko iva kure mu turere twa Burera, Musanze n’agace kamwe ka Nyamagabe.

    Sibomana yavuze ko icyo kibazo bakiganiriyeho n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) bemeranya ko bagiye kongera ingufu mu kunoza ubutubuzi bw’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru kugira ngo amakoperative y’abahinzi ajye abyikorera.

    Ikindi cyagaragajwe kitaranozwa neza ni Poste de Santé zo mu tugari twegereye umupaka no ku ishyamba rya Nyungwe zidakora bigatuma abaturage bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivise z’ubuzima.

    Abahagarariye abandi mu mirenge yo mu Karere ka Nyaruguru ihana imbibi n’umupaka ndetse n’ishyamba rya Nyungwe baganiriye n’inzego z’ubuyobozi ku kibazo cy’abaturage bacyambuka umupaka bagiye gushaka serivisi zitandukanye

    Sibomana Saidi uri mu bagize itsinda ry’abantu 10 ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye yagaragaje ibikwiriye gukorwa ngo abaturage bareke kwambuka imipaka

    [email protected]


  • Bisaba iki kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga irandurwe burundu? –

    Ababyeyi nibo zingiro rya byose kuko bafite ubushobozi bwo kurera umwana agakura afite umuco n’indangagagaciro cyangwa bakamuraga ingengabitekerezo bifitemo.

    Kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga ibe imwe mu bintu bitazongera kuvugwa kuko bitakibaho, birasaba uruhare rukomeye n’ubufatanye bw’ababyeyi n’abakuru babonye amahano yagwiriye u Rwanda ubwo Abahutu bicaga Abatutsi nta kintu babahora.

    Mu butumwa Jeannette Kagame yageneye Abanyarwanda bujyanye n’igihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 27, yagarutse ku musanzu abakuze babaye mu mateka yaranze u Rwanda bakwiye gutanga kugira ngo bubake ejo hazaza heza h’abana babo.

    Ati “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda. Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose nawe yabigarutseho mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya RBA, aho yabwiye ababyeyi ko aribo bakwiye gufata iya mbere mu kwigisha abana babo ukuri kw’amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

    Ati “Icya mbere ni ukubwiza abana ukuri, icya kabiri tukabatoza urukundo, tukabatoza Ndi Umunyarwanda umwana agakura azi ko ari umunyarwanda kuruta uko yaba ikindi cyose. Ibyo ndibwira ko nitubikora dufatanyije, bigahera mu babyeyi, mu muryango mugari abana b’abanyarwanda bazakurana uburere bumva neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

    Icyo ababyeyi bavuga ku kwigisha abana babo ibyerekeye amateka ya jenoside

    Uwarokotse Jenoside akaba n’umubyeyi w’abana bane, Karenzi Théonèste, yavuze ko bitoroshye kuganiriza umwana ibyerekeye amateka ya jenoside bitewe n’ibikomere bamwe batewe nayo ndetse ko hari n’ibyo batabasha kuvuga.

    Nk’umubyeyi yavuze ko we ababwiza ukuri akababwira ibyo babasha kumva ku myaka yabo, akababwira ko ibyo bakorewe ari amahano kandi ababikoze bahanwe bityo bikaba byatuma nta mwana watinyuka kubikora.

    Ati “Abana babaza ibibazo byinshi bati papa abakwiciye abantu bite byabo? Nkababwira nti abatwiciye abantu barahanwa, barakurikiranwa, […] ubwo rero ngerageza kubasobanurira igikorwa twakorewe ko ari kibi kandi gihanwa. Rero iyo umuntu umubwiye ko ikintu ari icyaha kandi gihanwa nawe aravuga ati uwagikora uwo ari wese yahanwa.”

    Mudakikwa Pamela umubyeyi akaba n’umwe mu bakora ibijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikintu cya mbere ababyeyi bakwiriye gukora mbere yo kuganiriza abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubanza gukira ibikomere bafite kugira ngo birinde kubiha abana babo.

    Ati “Umubyeyi akwiriye kumenya ibikomere afite noneho akamenya kubirinda abana. Impamvu bikwiriye ni ukugira ngo abashe kumenya ati nimbwira umwana amateka ndamuha iki? Biragoye rero ko umubyeyi yabwira amateka umwana atarakira ibikomere yatewe na Jenoside kuko ashobora kumuha agahinda yatewe nayo cyangwa se izindi ngaruka yamugizeho zigatuma abwira abwira umwana ibihabanye n’ukuri.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jacqueline, yavuze ko Umuryango ari ishingiro kamere y’imbaga y’abanyarwanda, kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga iranduke bisaba ko ababyeyi bumva ko barerera u Rwanda n’Isi muri rusange.

    Ati “Nk’umubyeyi ushyira mu gaciro ukwiye kwigisha umwana ikintu kizamugirira akamaro, waba uhari waba utanahari. Ukamwigisha amahame mpuzamahanga cyangwa rusange atuma aba umuntu, atuma aba umuturage w’u Rwanda ariko atuma ashobora kuba n’umuturage w’isi.”

    “Ingengabitekerezo iganisha mu byaha mpuzamahanga, isi yarayihagurukiye. Kubyigisha umwana wawe rero we mubyeyi uba umuhemukira kuko uhari cyangwa utanahari ibi bintu umuhaye ni bibi cyane bishobora kumugiraho ingaruka.”

    Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye kubona ko kurema ingengabitekerezo mu bana babo nta nyungu ibirimo ahubwo ari ukubahemukira. Abasaba kubatoza ibyiza, cyane ibijyanye na gahunda z’igihugu nka Ndi Umunyarwanda cyangwa Ubumwe n’Ubwiyunge.

    Senateri Mureshyankwano yagiriye inama abana n’urubyiruko muri rusange ko bakwiriye kwitandukanya n’ikibi igihe bagitojwe n’ababyeyi, bakareka ingengabitekerezo ya jenoside kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga bakaba banabifungirwa kandi atari bo bakoze amarorerwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye ababyeyi kubwira abana babo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Pamela Mudakikwa yasabye ababyeyi kubanza gukira ibikomere mbere yo kuganiriza abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Karenzi Théonèste yavuze ko bikigoye ababyeyi kubwira abana babo amateka yose ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Kamanzi Jacqueline, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, yavuze abayeyi barema ingengabitekerezo mu bana baba babahemukira

  • Amerika yohereje mu Rwanda Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside –

    Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021.

    Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

    Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Muri urwo rubanza umucamanza yasobanuye ko nubwo Munyenyezi atigeze agira umuntu yica yagize uruhare mu kugaragaza abicwa kuri bariyeri yari inyuma ya hoteli yo kwa sebukwe.

    Ubucamanza bwamugaragaje nk’umuyoboke ukomeye w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND] ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi n’abana be bahungiye muri Kenya. Mu 1995, nibwo yanditse urwandiko rusaba ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside.

    Muri urwo rwandiko, yagize ati “Kuva muri Mata 1994, igihugu cyanjye [cy’u Rwanda] kiri kunyura mu bihe bikomeye […] Bitewe n’urwego rw’ubu bwicanyi, ndumva ntagifite umutekano uhagije wo gusubirayo”.

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobari nawe wahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse ni umukwe wa Nyiramasuhuko Pauline nawe wahamwe n’ibyaha bya Jenoside. Yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1998

  • Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaganye ikiganiro Judi Rever azatanga muri Kaminuza ya Cambridge –

    Ni ikiganiro kizaba kuri uyu wa 21 Mata 2021, aho byitezwe ko Judi Rever usanzwe uzwiho imvugo n’inyandiko zipfobya n’izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azahabwa urubuga agakomeza kumvikanisha ko mu Rwanda ‘habaye Jenoside ebyiri’ ndetse ko FPR Inkotanyi yarokoye u Rwanda nayo ‘yagize uruhare mu kwica Abatutsi’.

    Abarokotse barimo Umuryango Ibuka n’indi miryango itandukanye, bavuze ko bitumvikana ukuntu kaminuza y’ikirangirire nka Cambridge ari yo izatanga umwanya ku muntu wiyita umushakashatsi, abamuha amakuru bakaba ari ‘ibanga rye’ kandi akavuguruza ibyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuko wahamije ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe kandi yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bavuze ko amagambo ya Rever ‘akomeretsa Abanyarwanda’ kandi ‘agatesha agaciro ukuri kw’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, nk’uko byagaragajwe muri iyo baruwa yandikiwe Prof. Stephen J. Toope.

    Bongeyeho ko biteye isoni kuba amateka y’ibyabereye mu Rwanda adafatwa uko ari kandi bigakorwa n’abantu batayagizemo uruhare, nyamara “mu 1994 twaratereranywe Isi yose ikadutera umugongo kuko nta cyakozwe kugira ngo ubwo bwicanyi ndengakamere buhagarikwe. Twe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dutewe impungenge cyane n’uko gutumira Judi Rever [kuko] bizagaragaza ko Kaminuza ya Cambridge ititaye ku kababaro n’ihungabana twanyuzemo icyo gihe, ndetse icyo gikorwa ubwacyo kikaba cyakongera kuridutera.”

    Basobanuye ko nka Kaminuza yigaragaza nk’irajwe ishinga no gushyigikira ukuri ndetse no guteza imbere ubuzima bwa muntu, bibabaje kuba ari yo yahindukiye igatanga umwanya ku bakora ibyo bikorwa bigamije inyungu za politiki.

    Banditse bati “Mata ni ko kwezi dutangira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, tugaha icyubahiro abacu twakundaga, tugasubiza amaso inyuma tubazirikana kugira ngo urwibutso rwabo rukomeze rubeho Jenoside itazongera kubaho ukundi. Birababaje cyane kubona Kaminuza ya Cambridge yarahisemo igihe nk’iki akaba ari cyo itumiramo umuntu ukora ibidukomeretsa nk’Abarokotse.”

    Bongeyeho ko bitumvikana uburyo Kaminuza ifite abahanga kandi izi ibigenderwaho mu gukora ubushakashatsi bwuzuye, ari yo yatinyutse gutanga umwanya ku muntu ukora ibinyuranye n’ukuri kuzwi na bose.

    Bati “Kumenyekanisha ibyo Judi Rever akora no kumvikanisha ijwi rye, Kaminuza ya Cambridge izaba iri kongera kubabaza abashegeshwe [na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ese ibyo ni byo ntego za Kaminuza ya Cambridge?”

    Bongeyeho kwibaza bati “Iyo tuba turi Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi se tuba tugombye kwandika iyi baruwa? Cyangwa ni uko nk’Abanyarwanda (n’Abanyafurika) twakorewe iby’ubunyamaswa amajwi yacu, ibitekerezo, akababaro n’uburibwe twanyuzemo byoroshye kubitesha agaciro?”

    Abarokotse Jenoside bavuze ko guha Judi Rever umwanya atari ukubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ugukomeza gushyigikira ibitekerezo bidafite ishingiro.

    Basabye ko Judi Rever yakwimwa umwanya kuko ibyo akora ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugamije guhinyuza amateka yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

    Umuryango uharanira Inyungo z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, wumvikanye kenshi wamagana Judi Rever wiyita umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, bitewe n’uburyo ayagoreka agamije inyungu ze za politiki.

    Rever yari aherutse kutanga ikiganiro kuri Radio ya Canada muri Mutarama uyu mwaka, ariko Umuvunyi w’iyo radio aza kwemeza icyo kiganiro cyari kibogamye kandi kitubahirije amahame y’itangazamakuru ndetse ko Rever atari akwiye guhabwa umwanya wo kugitambutsa.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabye Kaminuza ya Cambridge kudaha umwanya Judi Rever uyipfobya

    Uru rwandiko rwasinyweho n’abakuriye imiryango itandukanye iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje inyungu mu kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe mu Mijyi ya Huye na Muhanga –

    Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 14 w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, ahari hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

    Ubusanzwe ibyicaro by’inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n’ibindi bya leta, iby’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, biba mu Murwa Mukuru wa Kigali, ibintu benshi bemeza ko bituma ibikorwa by’iterambere byirundira ahantu hamwe.

    Muri Nyakanga 2019, nibwo Guverinoma yemeje iyimurwa ry’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu Mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n’uturere dutandukanye

    Mu Mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) n’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

    I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

    Mu Mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibigo nka RAB na RCA bikomeje gufasha haba mu bujyanama ndetse no korohereza abatuye muri iyi mijyi bikoreramo n’intara muri rusange.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Icyo byadufashije iterambere muri iyo mijyi birimo ririhuta, ariko ni no guhindura imibereho y’abahatuye, ibikorwa by’ubucuruzi byahakorerwaga byariyongereye n’ibindi.”

    Guverineri Kayitesi yatanze urugero rwa Kaminuza y’u Rwanda, aho kuva yajyanwa gukorera i Huye byatumye n’umubare w’abanyeshuri wiyongera bituma n’abaturage babyungukiramo cyane.

    Ati “Dufate urugero, niba Kaminuza yiyongereyeho abanyeshuri ibihumbi bitatu cyangwa bitanu, ni abaguzi tuba twongereye, ni abantu baje kudufasha mu iterambere.”

    Yakomeje agira ati “Ariko kandi n’ubwo ibyo bigo bireberera ku rwego rw’igihugu buriya hari umwihariko mugira nk’abantu bahegereye.”

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko nka RAB, ikimara kugera muri iyi ntara yafashije mu bijyanye no kuvugurura ubworozi ndetse no kwita ku bigaburirwa amatungo aho nibura muri buri Mudugudu w’Intara y’Amajyepfo, hari umurima shuri w’ubwatsi.

    Ni imirima yakozwe imeze nk’imirimo y’ubutubuzi abahinzi bareberaho ariko bakanakuramo imbuto yo gutera iwabo bityo umusaruro ukabasha kwiyongera.

    Ati “Ibijyanye n’ubufasha mu bya tekiniki dukenera mu buhinzi turabibona kandi ku buryo bwihuse kubera ko duturanye na RAB. Banadufasha mu bijyanye n’ubukangurambaga haba mu turere bakoreramo n’utundi two mu Ntara y’Amajyepfo.”

    Ati “Ariko n’imibereho y’abahatuye, ni ukuvuga ngo uko abantu binjiye muri uwo mujyi ari benshi ubuzima burahinduka n’abucuruzi bukiyongera, imirimo ikaboneka n’abafite inzu bakabona abazikodesha. Hari byinshi byahindutse muri utu turere kubera ibyo bigo byaje gukoreramo.”

    Uretse kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe gukorera muri iyi mijyi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaza ko hari gutekerezwa uburyo inama nini zajya zoherezwa muri iyi mijyi yunganira Kigali.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko kuzana ibigo bya Leta mu Mijyi yunganira Kigali bikomeje kuzamura iterambere ry’abayituye

    I Huye hari ibigo byajyanywe gukorerayo birimo RAB, HEC n’ibindi

    Umujyi wa Muhanga wajyanywemo ibigo birimo RIM na RCA

  • Dr Kayumba Christopher yirukanywe mu nzu yakoreragamo –

    Dr Kayumba ni umugabo wubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ry’u Rwanda binyuze ku busesenguzi akora no mu kuba yaramaze igihe kinini ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Gusa mu minsi mike ishize, izina rye ryakunze guhuzwa n’inkuru zivuga ku myitwarire ye nyuma y’uko yagiranye amakimbirane na Polisi mu 2018, agakurikirwa n’uko yaje gutabwa muri yombi azira guteza akaduruvayo ku Kibuga cy’Indege akanabifungirwa umwaka. Ubu ibiheruka ni inkuru z’abakobwa benshi bamushinja kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Ikinyamakuru cye, The Chronicles, cyanditse ku rukuta rwacyo rwa Twitter ko inyubako ya mubyara we yari yarakodeshejemo ibiro yayisohowemo kandi bigakorwa nta kirarane cy’ubukode afite.

    Iyo nyubako yitwa Yyussa Plaza iherereye i Remera ahazwi nko kwa Lando, ni yo Kayumba yari afitemo ibiro bya Sosiyete ye itanga serivisi z’ubujyanama ari naho ihuriro rye rya Politiki yise “Rwandese Platform for Democracy (RPD)” yari yarashinze mu kwezi gushize ryakoreraga.

    Iyi nyubako icungwa na murumuna wa Kayumba, byumvikane neza ko ari ubushabitsi bw’abantu bo mu muryango umwe. Nta mpamvu n’imwe yigeze ivugwa yaba yaratumye Kayumba akurwa mu nyubako akoreramo, nawe ubwe mu butumwa ikinyamakuru cye cyatambukije ntihigeze havugwa uko byagenze.

    Nyuma yo gushinga uru rubuga rwa Politiki, hatangiye gusakara amakuru menshi ku buzima bwite bwa Dr Kayumba, uhereye ku wari umunyeshuri we Fiona Muthoni Ntarindwa wamushinje kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ubwo inkuru y’iri hohoterwa yajyaga hanze, uwitwa Kamaraba Salva wabisakaje, yavuze ko inkuru ya mugenzi we ushinja Dr Kayumba kumufata ku ngufu yasembuwe n’umurongo uyu mugabo yatangaje ko ihuriro rye rya politiki rishingiyeho.

    Mu mirongo migari ya politiki ye, avuga ko RPD yimakaje u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rutekanye kandi rwuje ubwisanzure. Mu butumwa bwa Kamaraba agira ati “Ibi bihabanye n’ibikorwa bye. Nta kimwe muri ibyo yimakaza kabone n’umutuzo w’abandi.”

    Byahise bibyutsa inkuru y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2018 ya Kayumba ubwo hari ku wa Gatandatu mu gitondo ku munsi w’umuganda, Polisi ikamufatira ku muhanda wa Rwandex imushinja gutwara ikinyabiziga yasinze.

    Uwo munsi Kayumba yifashishije Twitter, yandika ubutumwa bukomeye avuga ko kuva mu 2012, buri gihe iyo atwaye imodoka, Polisi imuhagarika ‘ikamuhimbira ibyaha’.

    Polisi yaje kumusubiza, iti “Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Nta gusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.”

    Imyitwarire nk’iyi inengwa na benshi yaje gukomeza mu mwaka wakurikiyeho ubwo yafatirwaga ku Kibuga cy’Indege bikavugwa ko yateye hejuru inzego z’umutekano azibwira ko agiye kugishwanyaguza.

    Byaje gutuma afungwa amara umwaka muri Gereza ya Mageragere ari nabwo yavagamo agatangira ibikorwa bya politiki byatumye noneho bongera kwitsa ku myitwarire ye.

    Umwe muri bo yagize ati “Ni umuntu wabaye imbata z’inzoga kugeza n’ubu. Ni umuntu wananirwaga kwicyura ngo yigeze mu rugo mu gitondo, umuntu wahanganye na Polisi y’Igihugu, ubu arumva ko ashobora kuyobora u Rwanda. Ni ugukomeza inzira y’ubusinzi. Uko ukomeza kunywa, ni uko inzoga ikwinjira wese. None ubu arashaka kuyobora abantu mu cyerekezo cya politiki? Ni urwenya.”

    Ku rundi ruhande, hari abahuje imyitwarire ye no kuba muramu we yarafashe umwanzuro wo kumukura mu nzu byaba bifitanye isano n’ibikorwa bye.

    Mu nkuru ikubiyemo ibitekerezo bye ku myitwarire ya Kayumba, Sebisaho Laurien yagize ati “Hazagire umuntu wibutsa Dr Kayumba ko muramu we wafunze inzu yakodeshaga muri Yyussa Plaza ari Umunyarwanda. Niba umusinzi wifitemo no gufata ku ngufu atagira isoni zo kuyobya abantu abahamagarira kwinjira muri RPD, ni kuki nyir’inzu yatinya kuyimusohoramo?”.

    Ikindi cyavuzwe ku myitwarire ya Kayumba nyuma yo gushinga ishyaka, ni uko ari umugabo wakunze kugirana ibibazo n’uwari umugore we wamushinjaga kumuhoza ku nkeke no kumukubita kugeza ubwo batandukanye.

    Kayumba aherutse kubwira itangazamakuru ko abavuga ku myitwarire ye muri iyi minsi, bafite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo.

    Ati “Njye ibyo nkora n’ibyo nigishaga, harimo uburenganzira bw’umuntu bwo gutekereza akanavuga icyo atekereza. Iyo ubyemera gutyo, ntabwo bivuga ko bazajya bakubwira ibyo ushaka gusa, uburenganzira bwo kuba umuntu yavuga icyo ashaka, babushyiriyeho ko hari ibyo umuntu azavuga ntibigushimishe. Njye nta kibazo mbibonamo, uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.”

    Imyitwarire y’abantu bashya muri Politiki ikunze gushyirwa ku karubanda

    Kugaruka ku myitwarire y’umuntu utangiye urugendo rwa Politiki si bishya mu Rwanda, kuko na henshi ku Isi byagiye biba. No mu buzima busanzwe, usanga abantu bakunda kugaruka ku mateka ya muntu, nubwo hari ababifata nko kwibasira umuntu.

    Muri Politiki ho, ni ibisanzwe. Urugero, mu gihe François Hollande yari atangiye gahunda yo kwiyamamariza u Bufaransa, hatangiye gukwira inkuru zivuga ku rukundo rwo hagati y’amaguru rwe n’umukinnyi wa filimi witwa Julie Gayet.

    Ibinyamakuru byinshi byo mu Bufaransa, byakwije inkuru zivuga ko Hollande yacaga inyuma umugore we Valerie Trierweiler kugeza n’aho umunsi umwe yamusize mu bitaro akajya kugira uko yigenza ku ruhande.

    Nibura urebye nko mu baperezida bayoboye u Bufaransa kuva mu 1974, barindwi muri bo bavuzweho ibikorwa by’ubusambanyi no guca inyuma abo bashakanye, kandi byose byagiye hanze mu minsi babaga batangiye urugendo rubinjiza muri Politiki.

    Donald Trump na we ibintu nk’ibi byamuvuzweho mu 2016 ubwo yiyamamazaga, maze mu itangazamakuru rya Amerika hakwiramo inkuru zivuga ku bikorwa bye byaba iby’ubusambanyi, kugura indaya, gufata ku ngufu no guhohotera igitsina gore.

    Icyo gihe nibura abagore 26 bamushinje kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina guhera mu 1970.

    Benshi mwibuka ibyabaye kuri Brett Kavanaugh, umunyamategeko w’umunyamerika wakirijwe ibirego byo gufata ku ngufu abagore barenga batatu mu mwaka ushize mu gihe yari akimara gutoranyirizwa kuba umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ikirenga rwa Amerika.

    Katie Hill, Roy Moore n’abandi benshi ni abanyepolitiki bo muri Amerika bagiye baregwa ibikorwa bifitanye isano n’imyitwarire idahwitse, kandi byose bikazamuka mu gihe bitegura kwiyamamariza umwanya runaka muri politiki.

    Umusesenguzi Robert Mugabe mu kiganiro aherutse kugirana na Shene ya Youtube ya Real Talk Channel, yavuze ko umuntu ugiye muri politiki ashaka kujya ku butegetsi aba akwiriye kwitegura kunyura mu bikomeye.

    Ati “Niba ushaka kugera ku butegetsi, garagaza ko wanyura mu itanura.”

    Uku kugaruka ku mateka y’umuntu winjiye muri Politiki, byakunze kugaragazwa nk’uburyo bwo gusesengura imyitwarire ye, kugira ngo niba hari n’abamuyoboka, babikore bazi neza uwo ari we, hato ejo n’ejo bundi batazasanga ibyo yigisha bitandukanye n’uwo ariwe.

    Mu 2018, Dr Kayumba yagaragaye mu muhanda ari kujya impaka na Polisi yari imufashe imushinja gutwara imodoka yasinze

  • U Rwanda rugiye kongera gukora ibarura rusange ry’abaturage –

    Iribarura riteganyijwe gutangira mu mwaka utaha wa 2022, nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, iyobowe na Perezida Kagame.

    Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

    Ibarura Rusange riheruka muri Kanama 2012, ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 10, 537,222 abantu biyongereryeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

    Kugeza ubu ikigereranyo cy’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13.

    Ni ibarura ryagaragaje ko uburyo abaturage bagenda biyongera ku mwaka, Intara y’Iburasirazuba igaragaza igipimo cya 4,3%, ikurukirwa n’Umujyi wa Kigali ufite igipimo cya 4%, Intara y’Amajyepfo ifite 2,3%. I Ntara y’Uburengerazuba ifite 1,9%, iza ku mwanya wa nyuma n’Intara y’Amajyaruguru ifite 1%.

    Biteganyijwe ko ibarura rusange ry’abaturage rizakorwa mu 2022

  • Mu guhashya abasambanya abana hasabwe imbaraga nk’izitabajwe hahashywa Covid-19 –

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, inama yabereye kuri Epic Hotel mu Karere ka Nyagatare, ikitabirwa n’inzego zitandukanye.

    Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rose Rwabuhihi, yavuze ko impamvu hakigaragara abangavu basambanywa bagaterwa inda, ari uko buri wese mu bagize umuryango Nyarwanda atarahaguruka ngo yumve ko kwangiza umwana n’iyo yaba umwe bimugiraho ingaruka.

    Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye gikwiriye kwitabwaho na buri wese. Buri muntu wese akwiriye kumva ko bimureba yaba umwana yaba umukuru, umugore cyangwa umuyobozi.”

    Rwabuhihi yavuze ko hashyizwemo imbaraga zo kurwanya abana basambanywa nk’izashyizwe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikibazo cyakemuka byihuse.

    Ati “Ubu dufite icyorezo cya Covid-19, twese turumva kitureba. Niduhagurukira kiriya kibazo nacyo tukakigira icyacu, buri wese akumva kimureba akumva ko ububi bwacyo bungeraho, bukugeraho, ko ari ikintu cyugarije igihugu, icyo gihe tuzagitsinda.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Initiative, Bishop John Rucyahana, yavuze ko amadini n’amatorero afite uruhare rukomeye mu guhashya isambanywa ry’abana kuko ababikora n’ababikorerwa ari abayoboke bayo.

    Yavuze ko habayeho kudohoka no kurangara kw’abayobora amadini n’amatorero kuko mu nshingano zabo harimo n’imibereho myiza y’abo bashinzwe.

    Ati “Abanyamadini bararangaye cyangwa se ntibakomeje guhishurirwa icyo Bibiliya ivuga. Gucungurwa ni ukwizera kugutera ubugingo kandi kwa gucungurwa kubamo gukora icyo Imana yakugeneye kugira ngo ukigereho. Gucungurwa k’umuryango Nyarwanda ni ugucungurwa n’urubyaro rwabo rugacungurwa. Abanyamadini ni no kutamenya inshingano zose ngo zihuzwe zizanire abo bayobora agakiza.”

    Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko icyuho gituma hari abana bagisambanywa n’abahohoterwa gituruka ku mbaraga nke z’inzego z’ibanze guhera mu miryango no ku midugudu.

    Yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga buzatuma mu kwezi kumwe hazaba hagize igikorwa kuri icyo kibazo.

    Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17.337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656. Iyo mibare yakomeje kwiyongera mu mwaka ushize ubwo Isi n’igihugu byarimo bihashya Covid-19.

    Guverineri Gasana yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ngo babe bagize icyo bakora ku kibazo cy’isambanywa ry’abana n’abahohoterwa

    Bishop Rucyahana yavuze ko abanyamadini bafite uruhare runini mu kuba abana bagisambanywa

  • One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40 –

    Iyi mishwi y’inkoko izatangwa binyuze mu mushinga wa One Acre Fund-Tubura wiswe ‘The Broiler chicken pilot’ izafatanyamo n’Umuryango Afrisol uzajya ugura izi nkoko zamaze gukura.

    Ni gahunda igiye kuba ku nshuro ya gatatu aho One Acre Fund-TUBURA, itanga imishwi y’inkoko iba imaze umunsi umwe, umuturage agahabwa imishwi, ibiryo byayo ndetse n’imiti nkenerwa kugira ngo itazagira ikibazo.

    Nyuma y’iminsi 42, ni ukuvuga ibyumweru bitandatu iyi mishwi iba imaze gukura ku buryo Afrisol iyigura. Umworozi ni we uhabwa amafaranga yose uvanyemo aba yaguzwe umushwi, ibiryo n’imiti.

    Imishwi y’umunsi umwe ishobora kongera ibilo byumubiri 400% mu byumweru bibiri bya mbere iyo yagaburiwe neza ndetse ikanywa amazi.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko muri One Acre Fund, Myles Ewen, yavuze ko izi nkoko zikura vuba ariko bisaba ubwitange mu kuzitaho.

    Yagize ati “Izi nkoko zishobora gukura no kororoka vuba ariko ntabwo bivuze ko byoroshye. Aborozi basabwa gukora cyane kandi bakitondera ibidasanzwe bijyanye n’imibereho y’inkoko.”

    Umuyobozi Mukuru wa Afrisol, Ruvimbo Chikwava, yavuze ko bishimiye gufatanya na One Acre Fund mu guteza imbere abahinzi borozi b’Abanyarwanda.

    One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40

  • Guverineri Kayitesi yagarutse ku mwaka amaze mu nshingano n’ibikorwa byitezweho guhindura Amajyefo –

    Ni ibihe bitoroheye abayobozi ku buryo bw’umwihariko, kuko byabasabye kurara amajoro, kumvisha abaturage ko bagomba kwambara agapfukamunwa n’amazuru, abo mu bice by’icyaro nabo basobanurirwa uburyo bagomba gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse n’izindi mpinduka nyinshi kandi zidasanzwe zazanywe n’iki cyorezo.

    Ibi, Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo muri Gicurasi 2020, arabizi neza kuko yahawe izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu ubwo icyorezo cyari kimaze amezi abiri gusa kigeza mu Rwanda. Ni ibintu avuga ko byamusabye gukora cyane, akagendera ku cyerekezo gishyirwaho n’inzego nkuru z’igihugu zirangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yagarutse kuri bimwe mu byo yishimira amaze kugeza ku Ntara y’Amajyepfo mu gihe cy’umwaka amaze ayiyobora, ibikorwa by’iterambere biteganyijwe mu bihe biri imbere ndetse n’ubuzima bwe bwite.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko yishimira ko mu myaka yashize Intara y’Amajyepfo yazaga inyuma mu kwesa imihigo ariko ubu by’umwihariko ubwo haherukaga gutangazwa imihigo iyi yaje mu myanya y’imbere ndetse na tumwe mu turere twayo tuza mu myanya y’imbere.

    Mu mwaka w’imihigo wa 2020, Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu gihugu hose ndetse n’utundi dutatu tuza muri dutanu twa mbere mu gihugu. Uku kwesa imihigo ngo bijyana n’impinduka zigaragara mu iterambere ry’abaturage.

    Ati “Twishimira ko igipimo cy’uburyo abaturage bacu bashobora kwivuza, Intara y’Amajyepfo niyo iri imbere kandi n’uturere twayo utwinshi turi hejuru ya 90%, ni intambwe ishimishije kuko gutunga abaturage batabasha kurwara ngo bivuze biboroheye ni ikibazo ndetse rimwe na rimwe hari n’igihe bibakururira mu bukene kuko hari ubwo ashobora kurwara adafite ubwisungane mu kwivuza bikaba ngombwa ko agurisha ibyo atunze byose ngo yivuze.”

    Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko ibijyanye no kwizigamira mu kigega Ejo Heza, abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bakomeje kumva akamaro kabyo kuko nibura uturere tune twose twari tugeze kuri 85% mu mpera za Werurwe. Ni mu gihe akarere kari inyuma kari kageze hejuru ya 65%.

    Ati “Ariko kandi turakomeje turakataje ntabwo twari twahagarika.”

    Yakomeje avuga muri uyu mwaka ushize yibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibibazo birimo akarengane, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe no kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

    Guverineri Kayitesi avuga ko mu bindi bikorwa yibanzeho muri uyu mwaka harimo guhangana n’ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside aho hagiye hakorwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge byose bigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho Intara y’Amajyepfo yaje mu myanya y’imbere mu kugira abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262. Guverineri Kayitesi avuga ko imbaraga zashyizwemo mu kurwanya iyi ngengabitekerezo zitezweho umusaruro muri ibi bihe n’ibizaza.

    Ibikorwa birivugira…

    Mu Ugushyingo 2017, nibwo Kayitesi Alice yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, nyuma y’imyaka ibiri [Muri Gicurasi 2020] agirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu amushinga kuyobora Intara y’Amajyepfo ndetse muri Werurwe 2021, ubwo hakorwaga impinduka mu bayobozi b’Intara Kayitesi yongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora Amajyepfo.

    Ni inshingano zitari zoroshye kuri Kayitesi wabaye umwarimu ndetse agakora mu bijyanye n’umutekano mu Karere ka Muhanga, kuba yari avuye ku kuyobora akarere kamwe ka Kamonyi agahabwa Intara yose igizwe n’Uturere umunani [Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi na Ruhango].

    Mu gihe kigera hafi ku mwaka amaze ayobora Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi yavuze ko hari ibikorwa bikomeye yari afite nk’umuhigo w’ibyihutirwaga yagombaga kugeza ku baturage b’iyi ntara afatanyije n’izindi nzego kandi yishimira ko ibitararangira nabyo bigeze ku kigero gishimishije.

    Muri Kamonyi hubatswe umuhanda wa Kaburimbo Gihara- Nkoto aho imirimo yo kuwubaka igeze kuri 50%, mu gihe umuhanda wa Bishenyi- Charity Eye Hospital wo warangije kubakwa.

    Mu karere ka Muhanga hubatswe umuhanda Cyakabiri- Misizi – Ruvumera, mu gihe muri aka karere hari kubakwa Ibitaro bya Nyabikenke kuri ubu bigeze kuri 90%.

    Imibare itangwa n’Intara y’Amajyepfo igaragaza kandi ko mu Karere ka Nyanza hamaze kubakwa uruganda rw’insinga z’amashanyarazi aho kuri ubu imirimo yo igeze kuri 80%.

    Mu Karere ka Gisagara naho ntibasigajwe inyuma mu bikorwa by’iterambere umuhanda wa kaburimbo Huye- Gisagara wararangiye, uruganda rw’amashanyarazi akoresha Nyiramugengeri rugeze kuri 98% rwubakwa mu gihe gukora igerageza byatangiye mu mpera Werurwe 2021.

    Guverineri Kayitesi kandi yavuze ko hubatswe umuyoboro w’amazi ugeza amazi meza mu mirenge ya Nyanza, Kigeme, Kansi, Mugombwa na Mukindo, ndetse imirimo yo kubaka uwo muyoboro munini yararangiye hakaba hategerejwe ko hakemuka ibibazo biri mu muyoboro uturuka Nyaruguru undi ufatiraho ubundi abaturage bagatangira kuvoma amazi meza.

    Mu Karere ka Nyaruguru hari kubakwa Ibitaro bya Munini aho imirimo yo kubyuka igeze kuri 98% naho muri Nyamagabe ho umuhanda wa kaburimbo Huye-Kitabi ukaba wararangiye kubakwa.

    Guverineri Kayitesi avuga kandi ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage yashyizwemo imbaraga aho muri uyu mwaka ushize imirenge irindwi yose yari isigaye itarabona amashanyarazi mu ntara byararangiye, ubu baracana.

    Abaturage batuye mu gice kinini cy’Intara y’Amajyepfo batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse kuri ubu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, gisigaye gikorera muri iyi Ntara, Ibintu Guverineri Kayitesi abonamo amahirwe adasanzwe.

    Ati “N’ubwo ari ikigo kitureberera twese nk’igihugu ariko twe twungukiramo byinshi kuko ari abaturanyi bacu ba bugufi. Hari byinshi badufasha nk’inama bagiye batugira, kudufasha kubonera imbuto ku gihe, kureba igishobora kuzamura abaturage bacu. Tukaba tubona ibihembwe bibiri by’ihinga twasoje byagenze neza kandi abaturaga bacu bakaba bashishikarizwa kwitabira ubuhinzi Bizana amafaranga.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bihe biri imbere hari imishinga myinshi izongera ubukungu bw’Intara irimo umushinga w’Umuhora wa Kaduha-Gitwe, uhuza imirenge 10 mu turere dutatu ahazakorerwa ibikorwa bikomatanyije bigamije kuzamura ako gace.

    Mu bikorwa biteganyijwe kuhakorerwa harimo guhinga kijyambere, ubworozi bwa kijyambere kandi butanga umusaruro, gushyirayo inganda zitunganya ibizaba bihakorerwa, ibihingwa bibazanira amafaranga birimo za Makadamiya n’ibindi byinshi bizahindura imibereho myiza y’abaturage.

    Hari umushinga wiswe ‘Amayaga Green’ witezweho kongera gusubiranya igice cy’Amayaga cyari kimaze kuba ubutayu kubera kutagira amashyamba.

    Guverineri Kayitesi ati “Hari n’indi mishinga migari kandi iyo yose uko nyivuga niko itanga akazi ku baturage nabo bakagenda biteje imbere bahereye ku mafaranga bakorera muri iyo mishinga.”

    Ibi n’ibindi bikorwa byinshi bizajyana no kubungabunga umutekano w’abaturage kugira ngo ibyo bakora niba bahinze babashe gusarura mu mutekano, ni bimwe mu byo Guverineri Kayitesi avuga ko bizahindura imibereho y’abatuye Amajyepfo.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze kandi ko hari ibindi bikorwa bikomeye abaturage b’iyi ntara bemerewe na Perezida Kagame, byose nk’urwego rw’intara ngo bizakomeza gukurikiranwa ko bikorwa kandi bikagera ku baturage mu gihe cyagenwe.

    Incamake ku buzima bwa Guverineri Kayitesi

    Kayitesi Alice yavukiye mu Mudugudu wa Rwimbogo, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga. Amashuri abanza yayize muri uyu murenge, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire Remera Rukoma, asoreza muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi i Muhanga.

    Yize uburezi muri Kaminuza y’Abadivantisite izwi ku izina rya AUCA [Adventist University of Central Africa], aza kurangiriza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] muri Mount Kenya aho yigaga ibijyanye no gucunga imishinga.

    Ni umubyeyi w’Umukirisitu Gatolika, ukunda gusenga no gukora cyane. Akaba afite umugabo n’abana batatu kuri ubu akaba we n’umuryango we batuye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

    Ni umuntu utajya ucika intege ndetse ngo mu bimufasha mu rugendo rwe kuva akiri muto kandi bikomeje kumufasha ari ukurebera ku mpanuro ndetse n’ibikorwa by’Umukuru w’Igihugu.

    Ati “Impanuro ze nyinshi guturuka nkiri muto ziranyubaka, ni urugero rwiza cyane rwo gukurikira kandi rukaguha umurongo mwiza. Ikindi ntabwo njya nshika intege, biragoye ko mbona ko ikintu kidashoboka ahubwo nshakisha inzira nyinshi zishobora kuba zabasha kukingezaho. Ntabwo numva ko niba bidakunze mu nzira imwe mpita ncika intege ngo numve ko byose bidashoboka.”

    Guverineri Kayitesi agira inama urubyiruko by’umwihariko abakobwa bakiri mu myaka y’ubwangavu kumva ko bashoboye bityo bakaboneraho kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’igihugu cyabo gikomeje kwimakaza uburinganire no gutanga amahirwe angana ku bakobwa n’abahungu.

    Ati “Abana b’abakobwa barashoboye, umugore arashobora, ibyo musaza we ashobora gukora nabo babikora icya mbere ni ukutitinya, ni ukwitunyuka. Ariko kandi dufite amahirwe angana, ntawe ugihezwa ngo ni uko ari umukobwa ngo ni umugore, ngo ntabwo ashoboye. Ntawe ugipfukiranywa.”

    Iyo atari mu nshingano ze akora siporo yo kugenda ndetse undi mwanya muto abona akawuharira umuryango we no kuba hafi y’abana be n’abavandimwe.

    Guverineri Kayitesi yatangaje ko kuva kera, impanuro z’Umukuru w’Igihugu arizo zagiye zimufasha mu buzima bwe

    Video: Mucyo Serge