Tag: featured

  • Mu guhashya abasambanya abana hasabwe imbaraga nk’izitabajwe hahashywa Covid-19 –

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, inama yabereye kuri Epic Hotel mu Karere ka Nyagatare, ikitabirwa n’inzego zitandukanye.

    Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), Rose Rwabuhihi, yavuze ko impamvu hakigaragara abangavu basambanywa bagaterwa inda, ari uko buri wese mu bagize umuryango Nyarwanda atarahaguruka ngo yumve ko kwangiza umwana n’iyo yaba umwe bimugiraho ingaruka.

    Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye gikwiriye kwitabwaho na buri wese. Buri muntu wese akwiriye kumva ko bimureba yaba umwana yaba umukuru, umugore cyangwa umuyobozi.”

    Rwabuhihi yavuze ko hashyizwemo imbaraga zo kurwanya abana basambanywa nk’izashyizwe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikibazo cyakemuka byihuse.

    Ati “Ubu dufite icyorezo cya Covid-19, twese turumva kitureba. Niduhagurukira kiriya kibazo nacyo tukakigira icyacu, buri wese akumva kimureba akumva ko ububi bwacyo bungeraho, bukugeraho, ko ari ikintu cyugarije igihugu, icyo gihe tuzagitsinda.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu gihugu, Rwanda Religious Initiative, Bishop John Rucyahana, yavuze ko amadini n’amatorero afite uruhare rukomeye mu guhashya isambanywa ry’abana kuko ababikora n’ababikorerwa ari abayoboke bayo.

    Yavuze ko habayeho kudohoka no kurangara kw’abayobora amadini n’amatorero kuko mu nshingano zabo harimo n’imibereho myiza y’abo bashinzwe.

    Ati “Abanyamadini bararangaye cyangwa se ntibakomeje guhishurirwa icyo Bibiliya ivuga. Gucungurwa ni ukwizera kugutera ubugingo kandi kwa gucungurwa kubamo gukora icyo Imana yakugeneye kugira ngo ukigereho. Gucungurwa k’umuryango Nyarwanda ni ugucungurwa n’urubyaro rwabo rugacungurwa. Abanyamadini ni no kutamenya inshingano zose ngo zihuzwe zizanire abo bayobora agakiza.”

    Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko icyuho gituma hari abana bagisambanywa n’abahohoterwa gituruka ku mbaraga nke z’inzego z’ibanze guhera mu miryango no ku midugudu.

    Yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga buzatuma mu kwezi kumwe hazaba hagize igikorwa kuri icyo kibazo.

    Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17.337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656. Iyo mibare yakomeje kwiyongera mu mwaka ushize ubwo Isi n’igihugu byarimo bihashya Covid-19.

    Guverineri Gasana yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ngo babe bagize icyo bakora ku kibazo cy’isambanywa ry’abana n’abahohoterwa

    Bishop Rucyahana yavuze ko abanyamadini bafite uruhare runini mu kuba abana bagisambanywa

  • One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40 –

    Iyi mishwi y’inkoko izatangwa binyuze mu mushinga wa One Acre Fund-Tubura wiswe ‘The Broiler chicken pilot’ izafatanyamo n’Umuryango Afrisol uzajya ugura izi nkoko zamaze gukura.

    Ni gahunda igiye kuba ku nshuro ya gatatu aho One Acre Fund-TUBURA, itanga imishwi y’inkoko iba imaze umunsi umwe, umuturage agahabwa imishwi, ibiryo byayo ndetse n’imiti nkenerwa kugira ngo itazagira ikibazo.

    Nyuma y’iminsi 42, ni ukuvuga ibyumweru bitandatu iyi mishwi iba imaze gukura ku buryo Afrisol iyigura. Umworozi ni we uhabwa amafaranga yose uvanyemo aba yaguzwe umushwi, ibiryo n’imiti.

    Imishwi y’umunsi umwe ishobora kongera ibilo byumubiri 400% mu byumweru bibiri bya mbere iyo yagaburiwe neza ndetse ikanywa amazi.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko muri One Acre Fund, Myles Ewen, yavuze ko izi nkoko zikura vuba ariko bisaba ubwitange mu kuzitaho.

    Yagize ati “Izi nkoko zishobora gukura no kororoka vuba ariko ntabwo bivuze ko byoroshye. Aborozi basabwa gukora cyane kandi bakitondera ibidasanzwe bijyanye n’imibereho y’inkoko.”

    Umuyobozi Mukuru wa Afrisol, Ruvimbo Chikwava, yavuze ko bishimiye gufatanya na One Acre Fund mu guteza imbere abahinzi borozi b’Abanyarwanda.

    One Acre Fund igiye gutanga inkoko zisaga ibihumbi 22 ku borozi 40

  • Guverineri Kayitesi yagarutse ku mwaka amaze mu nshingano n’ibikorwa byitezweho guhindura Amajyefo –

    Ni ibihe bitoroheye abayobozi ku buryo bw’umwihariko, kuko byabasabye kurara amajoro, kumvisha abaturage ko bagomba kwambara agapfukamunwa n’amazuru, abo mu bice by’icyaro nabo basobanurirwa uburyo bagomba gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse n’izindi mpinduka nyinshi kandi zidasanzwe zazanywe n’iki cyorezo.

    Ibi, Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo muri Gicurasi 2020, arabizi neza kuko yahawe izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu ubwo icyorezo cyari kimaze amezi abiri gusa kigeza mu Rwanda. Ni ibintu avuga ko byamusabye gukora cyane, akagendera ku cyerekezo gishyirwaho n’inzego nkuru z’igihugu zirangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yagarutse kuri bimwe mu byo yishimira amaze kugeza ku Ntara y’Amajyepfo mu gihe cy’umwaka amaze ayiyobora, ibikorwa by’iterambere biteganyijwe mu bihe biri imbere ndetse n’ubuzima bwe bwite.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko yishimira ko mu myaka yashize Intara y’Amajyepfo yazaga inyuma mu kwesa imihigo ariko ubu by’umwihariko ubwo haherukaga gutangazwa imihigo iyi yaje mu myanya y’imbere ndetse na tumwe mu turere twayo tuza mu myanya y’imbere.

    Mu mwaka w’imihigo wa 2020, Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu gihugu hose ndetse n’utundi dutatu tuza muri dutanu twa mbere mu gihugu. Uku kwesa imihigo ngo bijyana n’impinduka zigaragara mu iterambere ry’abaturage.

    Ati “Twishimira ko igipimo cy’uburyo abaturage bacu bashobora kwivuza, Intara y’Amajyepfo niyo iri imbere kandi n’uturere twayo utwinshi turi hejuru ya 90%, ni intambwe ishimishije kuko gutunga abaturage batabasha kurwara ngo bivuze biboroheye ni ikibazo ndetse rimwe na rimwe hari n’igihe bibakururira mu bukene kuko hari ubwo ashobora kurwara adafite ubwisungane mu kwivuza bikaba ngombwa ko agurisha ibyo atunze byose ngo yivuze.”

    Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko ibijyanye no kwizigamira mu kigega Ejo Heza, abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bakomeje kumva akamaro kabyo kuko nibura uturere tune twose twari tugeze kuri 85% mu mpera za Werurwe. Ni mu gihe akarere kari inyuma kari kageze hejuru ya 65%.

    Ati “Ariko kandi turakomeje turakataje ntabwo twari twahagarika.”

    Yakomeje avuga muri uyu mwaka ushize yibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibibazo birimo akarengane, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe no kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

    Guverineri Kayitesi avuga ko mu bindi bikorwa yibanzeho muri uyu mwaka harimo guhangana n’ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside aho hagiye hakorwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge byose bigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho Intara y’Amajyepfo yaje mu myanya y’imbere mu kugira abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262. Guverineri Kayitesi avuga ko imbaraga zashyizwemo mu kurwanya iyi ngengabitekerezo zitezweho umusaruro muri ibi bihe n’ibizaza.

    Ibikorwa birivugira…

    Mu Ugushyingo 2017, nibwo Kayitesi Alice yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, nyuma y’imyaka ibiri [Muri Gicurasi 2020] agirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu amushinga kuyobora Intara y’Amajyepfo ndetse muri Werurwe 2021, ubwo hakorwaga impinduka mu bayobozi b’Intara Kayitesi yongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora Amajyepfo.

    Ni inshingano zitari zoroshye kuri Kayitesi wabaye umwarimu ndetse agakora mu bijyanye n’umutekano mu Karere ka Muhanga, kuba yari avuye ku kuyobora akarere kamwe ka Kamonyi agahabwa Intara yose igizwe n’Uturere umunani [Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi na Ruhango].

    Mu gihe kigera hafi ku mwaka amaze ayobora Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi yavuze ko hari ibikorwa bikomeye yari afite nk’umuhigo w’ibyihutirwaga yagombaga kugeza ku baturage b’iyi ntara afatanyije n’izindi nzego kandi yishimira ko ibitararangira nabyo bigeze ku kigero gishimishije.

    Muri Kamonyi hubatswe umuhanda wa Kaburimbo Gihara- Nkoto aho imirimo yo kuwubaka igeze kuri 50%, mu gihe umuhanda wa Bishenyi- Charity Eye Hospital wo warangije kubakwa.

    Mu karere ka Muhanga hubatswe umuhanda Cyakabiri- Misizi – Ruvumera, mu gihe muri aka karere hari kubakwa Ibitaro bya Nyabikenke kuri ubu bigeze kuri 90%.

    Imibare itangwa n’Intara y’Amajyepfo igaragaza kandi ko mu Karere ka Nyanza hamaze kubakwa uruganda rw’insinga z’amashanyarazi aho kuri ubu imirimo yo igeze kuri 80%.

    Mu Karere ka Gisagara naho ntibasigajwe inyuma mu bikorwa by’iterambere umuhanda wa kaburimbo Huye- Gisagara wararangiye, uruganda rw’amashanyarazi akoresha Nyiramugengeri rugeze kuri 98% rwubakwa mu gihe gukora igerageza byatangiye mu mpera Werurwe 2021.

    Guverineri Kayitesi kandi yavuze ko hubatswe umuyoboro w’amazi ugeza amazi meza mu mirenge ya Nyanza, Kigeme, Kansi, Mugombwa na Mukindo, ndetse imirimo yo kubaka uwo muyoboro munini yararangiye hakaba hategerejwe ko hakemuka ibibazo biri mu muyoboro uturuka Nyaruguru undi ufatiraho ubundi abaturage bagatangira kuvoma amazi meza.

    Mu Karere ka Nyaruguru hari kubakwa Ibitaro bya Munini aho imirimo yo kubyuka igeze kuri 98% naho muri Nyamagabe ho umuhanda wa kaburimbo Huye-Kitabi ukaba wararangiye kubakwa.

    Guverineri Kayitesi avuga kandi ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage yashyizwemo imbaraga aho muri uyu mwaka ushize imirenge irindwi yose yari isigaye itarabona amashanyarazi mu ntara byararangiye, ubu baracana.

    Abaturage batuye mu gice kinini cy’Intara y’Amajyepfo batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse kuri ubu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, gisigaye gikorera muri iyi Ntara, Ibintu Guverineri Kayitesi abonamo amahirwe adasanzwe.

    Ati “N’ubwo ari ikigo kitureberera twese nk’igihugu ariko twe twungukiramo byinshi kuko ari abaturanyi bacu ba bugufi. Hari byinshi badufasha nk’inama bagiye batugira, kudufasha kubonera imbuto ku gihe, kureba igishobora kuzamura abaturage bacu. Tukaba tubona ibihembwe bibiri by’ihinga twasoje byagenze neza kandi abaturaga bacu bakaba bashishikarizwa kwitabira ubuhinzi Bizana amafaranga.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bihe biri imbere hari imishinga myinshi izongera ubukungu bw’Intara irimo umushinga w’Umuhora wa Kaduha-Gitwe, uhuza imirenge 10 mu turere dutatu ahazakorerwa ibikorwa bikomatanyije bigamije kuzamura ako gace.

    Mu bikorwa biteganyijwe kuhakorerwa harimo guhinga kijyambere, ubworozi bwa kijyambere kandi butanga umusaruro, gushyirayo inganda zitunganya ibizaba bihakorerwa, ibihingwa bibazanira amafaranga birimo za Makadamiya n’ibindi byinshi bizahindura imibereho myiza y’abaturage.

    Hari umushinga wiswe ‘Amayaga Green’ witezweho kongera gusubiranya igice cy’Amayaga cyari kimaze kuba ubutayu kubera kutagira amashyamba.

    Guverineri Kayitesi ati “Hari n’indi mishinga migari kandi iyo yose uko nyivuga niko itanga akazi ku baturage nabo bakagenda biteje imbere bahereye ku mafaranga bakorera muri iyo mishinga.”

    Ibi n’ibindi bikorwa byinshi bizajyana no kubungabunga umutekano w’abaturage kugira ngo ibyo bakora niba bahinze babashe gusarura mu mutekano, ni bimwe mu byo Guverineri Kayitesi avuga ko bizahindura imibereho y’abatuye Amajyepfo.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze kandi ko hari ibindi bikorwa bikomeye abaturage b’iyi ntara bemerewe na Perezida Kagame, byose nk’urwego rw’intara ngo bizakomeza gukurikiranwa ko bikorwa kandi bikagera ku baturage mu gihe cyagenwe.

    Incamake ku buzima bwa Guverineri Kayitesi

    Kayitesi Alice yavukiye mu Mudugudu wa Rwimbogo, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga. Amashuri abanza yayize muri uyu murenge, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire Remera Rukoma, asoreza muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi i Muhanga.

    Yize uburezi muri Kaminuza y’Abadivantisite izwi ku izina rya AUCA [Adventist University of Central Africa], aza kurangiriza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] muri Mount Kenya aho yigaga ibijyanye no gucunga imishinga.

    Ni umubyeyi w’Umukirisitu Gatolika, ukunda gusenga no gukora cyane. Akaba afite umugabo n’abana batatu kuri ubu akaba we n’umuryango we batuye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

    Ni umuntu utajya ucika intege ndetse ngo mu bimufasha mu rugendo rwe kuva akiri muto kandi bikomeje kumufasha ari ukurebera ku mpanuro ndetse n’ibikorwa by’Umukuru w’Igihugu.

    Ati “Impanuro ze nyinshi guturuka nkiri muto ziranyubaka, ni urugero rwiza cyane rwo gukurikira kandi rukaguha umurongo mwiza. Ikindi ntabwo njya nshika intege, biragoye ko mbona ko ikintu kidashoboka ahubwo nshakisha inzira nyinshi zishobora kuba zabasha kukingezaho. Ntabwo numva ko niba bidakunze mu nzira imwe mpita ncika intege ngo numve ko byose bidashoboka.”

    Guverineri Kayitesi agira inama urubyiruko by’umwihariko abakobwa bakiri mu myaka y’ubwangavu kumva ko bashoboye bityo bakaboneraho kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’igihugu cyabo gikomeje kwimakaza uburinganire no gutanga amahirwe angana ku bakobwa n’abahungu.

    Ati “Abana b’abakobwa barashoboye, umugore arashobora, ibyo musaza we ashobora gukora nabo babikora icya mbere ni ukutitinya, ni ukwitunyuka. Ariko kandi dufite amahirwe angana, ntawe ugihezwa ngo ni uko ari umukobwa ngo ni umugore, ngo ntabwo ashoboye. Ntawe ugipfukiranywa.”

    Iyo atari mu nshingano ze akora siporo yo kugenda ndetse undi mwanya muto abona akawuharira umuryango we no kuba hafi y’abana be n’abavandimwe.

    Guverineri Kayitesi yatangaje ko kuva kera, impanuro z’Umukuru w’Igihugu arizo zagiye zimufasha mu buzima bwe

    Video: Mucyo Serge


  • Kamonyi: Umusore w’imyaka 18 yaturikanywe na grenade –

    Iyi grenade yaturitse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 15 Mata 2021, aho bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y’iwabo agiye gusana ahantu hangiritse aho itegura ryari ryaravuyemo, bityo inzu ikaba yavaga mu gihe cy’imvura.

    Ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho akantu k’akuma aragafata arakamanukana, ubwo yari arimo kugakinisha mushiki we n’umubyeyi we baramubuza ndetse hashize akanya babona ako kuma gatangiye gucumba umwotsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n’igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy’iyo nzu.

    Gitifu Nyirandayisaba yavuze ko bagize amahirwe kuko n’ubundi hari n’ubwo iyo grenade yari kuzaturikira mu nzu noneho igaturikana abantu bose ndetse n’inzu igashya.

    Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru igihe babonye ikintu kidasanzwe.

    Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukubahumuriza ariko tukabasaba kujya birinda gukinisha ibintu byose babonye cyane cyane iyo babona ari icyuma.”

    Uyu musore wakomeretse ku rutugu yahise ajyanwa kwa muganga. Amakuru avuga ko ari umunyeshuri mu mwaka wa Kane mu Kigo cy’Amashuri cya TVT i Nyanza mu Ishami ry’Amashanyarazi akaba yakomeretse ku rutugu, munsi y’inda ahagana ku bugabo no ku kuboko ku buryo inyama zigaragara aho yamukomerekeje.

    Aka ni akagozi kari kaziritseho iyi grenade yari iri mu nzu y’uyu muryango

    Iki giti cyakomerekejwe na grenade

    Amafoto: Intyoza


  • #Kwibuka27: RIB yakiriye ibirego 87 by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyunamo –

    Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifite ishingiro mu byatanzwe byose.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye RBA ko mu birego bakiriye by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, ibyinshi bakiriye byakozwe n’abantu bakuze usanga bazi neza Jenoside.

    Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n’umubare munini w’abari hejuru y’imyaka 31.

    Dr Murangira yagize ati “Twakiriye ibirego 87 ariko dusanga 83 aribyo bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo. Iyo urebye ku kigero cy’imyaka y’abakora ibyo byaha cyane usanga abenshi bari hejuru y’imyaka 31 kuzamura aho bihariye 65,4%.”

    Yakomeje aburira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko RIB itazihanganira na rimwe umuntu wese izagaragaraho.

    Ati ” Iyo urebye usanga imibare y’abagaragaraho ibi byaha igabanuka ariko n’iyo yaba ari umwe agomba kubireka tukajya twibuka ibi byaha bitagihari. Ntabwo RIB izihanganira na rimwe ko ibi byaha bibaho kandi Leta yashyizemo imbaraga mu kubirwanya no kubikumira.’’

    Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bikunze kugaragara cyane mu cyumweru cyo kwibuka. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.

    Abantu bagiye mu murima wa Nsabimana André warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uri mu Mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga batemagura insina zose

  • Mageragere: Uko gutuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo byahinduye ubuzima bw’abarokotse Jenoside (Video) –

    Umudugudu w’Icyitegerezo wa Rugendabari umaze imyaka itatu utujwemo imiryango 80 irimo 58 yarokotse Jenoside mu 1994. Urimo ibikorwa remezo bitandukanye nk’ivuriro, amashuri y’incuke, amazi ndetse n’amashanyarazi.

    Bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu baganiriye na IGIHE, bavuze ko mbere yo kuwutuzwamo bari babayeho nabi kuko nta hantu ho kuba bari bafite.

    Mu buhamya bwabo bavuga ko mbere yo gutuzwa muri aka gace bahoraga birukanwa mu nzu kubera ko babaga babuze amafaranga yo kuzishyura bagashimangira ko iyi midugudu yababereye igisubizo cy’ubuzima bwabo.

    Umubyeyi w’abana babiri witwa Mukanziza Léa yavuze ko gutuzwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo byamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati “Wampinduriye byinshi mu rwego rw’imibereho no mu mibanire n’abandi kuko mbere ntarabona inzu nari mfite ibibazo byinshi harimo inzara kubera igihe cyo gushakisha imibereho twabaga turwana n’ibindi bibazo byinshi. Birimo kwiheba no guhorana agahinda twaterwaga n’imibereho yo kwishyura inzu no gucunaguzwa igihe amafaranga yo kuzishyura yabuze.”

    Bizimana Etienne yavuze ko kuba yarahawe inzu yo kubamo byamufashije gutunga umuryango we nk’uko bikwiye kuko mafaranga hafi ya yose yakoreraga yashiriraga mu bijyanye no kwishyura inzu yari atuyemo.

    Ati “Uyu mudugudu wangiriye akamaro kenshi kuko kuva Jenoside irangiye imyaka 23 yose nabayeho nkodesha kandi mfite abana batatu, nahembwaga ibihumbi 60 Frw nkishyura inzu ibihumbi 40 Frw noneho ibihumbi 20 Frw bisigaye nkaba aribyo mpahamo ku buryo wasangaga nyir’inzu buri gihe ari kunyishyuza kuko hari n’ubwo natindaga kuyamuha kugira ngo ngure ibintu byangombwa.”

    Kayitare Innocet na we avuga ko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo bakanigishwa kwikorera uturima tw’igikoni ubu babayeho neza.

    Ati “Uyu mudugudu waduhinduriye ubuzima bwacu pe kuko mbere twabagaho mu buzima bugoye bwo gukodesha ariko ubu byarahindutse twamenye kubaka uturima tw’igikoni. Iyo dukeneye ikintu cyo kurya ni ho tugikura ivuriro bararitwegereje yewe n’abana b’incuke aha bahafite ishuri mbese uyu mudugudu waduhinduriye ubuzima mu buryo bugaragara.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uyu mudugudu w’icyitegererezo hari icyo wahinduye ku mibereho y’abarokotse Jenoside bawutujwemo.

    Ati “Iyo witegereje usanga koko kubona inzu baturamo byarabafashije cyane, barimo bariyubaka biranumvikana nta wabura gushima ko hari bamwe ubona bashakishije utuntu two gukora hari n’abashakiwe uburyo bwo korora. Harimo batanu borojwe inka, umuntu yavuga kuba batari bafite aho kuba ubu bakaba bahafite heza banafite uburyo bwo kwivuza bigaragaza ko ubuzima buri kugenda neza.”

    Yongeyeho ko ubuzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe muri uyu mudugudu bwahindutse ugereranyije n’uko bari babayeho mbere kuko hari n’ababa bafite bibazo bitandukanye bahabwa inkunga y’ingoboka n’ubwo iba atari nyinshi n’abakora muri VUP kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Abarokotse Jenoside batujwe muri uyu mudugudu wa Rugendabari bavuze ko byabahinduriye imibereho

  • Rubavu: Abagabo babiri barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu baciye mu kibaya –

    Abarashwe ni Manirahari Innocent wahise yitaba Imana na Ndirinde Emmanuel wakomeretse ukuguru. Bose baturuka mu Kagari ka Kinyanzovu.

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa Yine, bibera mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe.

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo ibibazo.

    Ati “Ibintu byo guca mu mayira atemewe mubireke, hari abaduca mu jisho ariko ntituzabyihanganira, FDLR irahari murumva ko ari ikibazo kuko babonye muza uko mwiboneye nabo bazazamo. Mufite uburenganzira bwo kwambuka munyuze mu nzira zemewe, biriya bibangamiye umutekano mudufashe mubireke ntabwo twifuza kujya turasa abaturage bacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kwirinda kunyura mu kibaya kuko baba biyemeje gufatwa nk’abanzi.

    Ati “Ibibera hano hirya murabizi ubu umutekano uba wahungabanye bitewe n’aba bagenzi bacu ntabwo bikwiye. Hano hari abantu bazwi bakora magendu, ibibaye murabibonye ariko nimugoroba urumva hari abandi bagiye. Ubushize twaraganiriye twumvikana ko nta muntu uzongera, murabona umwe yapfuye undi araswa ukuguru ibi ni ibigaragaza ko igihugu kirinzwe biriya ntaho bitaniye no kwiyahura. Ni mu ijoro ntawe ukuzi, uraje bakwitiranya n’umwanzi, umuntu unyura mu kibaya ntaho ataniye n’umwanzi iyo wemeye kubikora uba wiyambitse umwambaro we.”

    Aho aba bantu babiri barasiwe muri Gicurasi 2020 hari harasiwe umugabo w’imyaka 38 n’umugore uri hagati y’imyaka 30 na 35. Barashwe n’Ingabo z’u Rwanda ubwo barimo kugerageza kwambutsa urumogi bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaherukaga kurasirwamo umuturage tariki 26 Ukwakira 2020.

    Aba baturage barasiwe muri iki kibaya bakekwaho kuba abanzi b’igihugu

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Lt Colonel Innocent Mpabuka, yasabye abaturage guca mu nzira zitemewe ngo kuko bishobora kubaviramo ibibazo

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yasabye abaturage kunyura mu nzira ziboneye

  • U Rwanda rwakiriye Ihuriro rya 13 ry’Amasoko yo muri Afurika y’Uburasirazuba –

    Iri huriro ritegerejwemo abagera kuri 300 bafite aho bahurira n’amasoko ya leta baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no ku Isi hose, rizamara iminsi ibiri kuva ku wa 15 kugeza 16 Mata 2021, rikazabera muri Kigali Convention Centre.

    Uyu mwaka iryo huriro rizatanga amahirwe ku baryitabiriye bungurane ibitekerezo ku bumenyi bw’amasoko yihutirwa mu bihe bya COVID-19 ndetse n’ingaruka yateje.

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n’amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19 no kurebera hamwe ibikwiye guhinduka mu mirimo yabo.

    Ati “Covid-19 yabaye umusemburo w’amasoko yihutirwa. Icyorezo cyaduhatiye gufata ibyemezo runaka bitari biteganyijwe. Hamwe n’ihuriro ry’amasoko yo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAPF), tuzaganira ku bibazo by’amasoko ya Leta ndetse n’ubunararibonye kandi tuzabasha gufata imyanzuro ifatika ishobora kugira ingaruka nziza ku murimo wacu.”

    The East Africa Public Procurement Forum (EAPF) ni inama iba buri mwaka guhera mu 2008, igahuriza hamwe abakora mu bijyanye no gutanga amasoko ya Leta mu bihugu bigize EAC.

    Yitabirwa n’abo mu nzego za Leta, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amashuri n’abandi. Ni umwanya wo guhanahana ubunararibonye ku bakora mu rwego rw’imitangire y’amasoko ya Leta mu karere, harebwa imbogamizi n’ibisubizo by’ibibazo bafite.

    Iri huriro ni ku nshuro ya gatatu rizaba ribereye mu Rwanda aho muri uyu mwaka rizagendera ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubunyangamugayo no kubazwa amasoko ya Leta mu gushaka ibisubizo byihuse.”

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko iri huriro rizarebera hamwe ibijyanye n’amasoko yihuta yabangamiwe na Covid-19

  • Musanze: Polisi yataye muri yombi abasore babiri bakurikiranyweho gushikuza umugore isakoshi –

    Abatawe muri yombi ni umusore w’imyaka 19 y’amavuko n’undi w’imyaka 20 bakurikiranyweho gushikuza isakoshi umugore w’imyaka 35.

    Uyu mugore usanzwe utuye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Kigombe Umudugudu wa Rucyereza yashikujwe isakoshi ye ubwo yari azindutse agiye aho akorera mu Karere ka Gakenke.

    Ubwo yari ageze mu nzira ngo yahuye n’abasore batanu bamwambura isakoshi yari irimo mudasobwa, telefone na 10.000 Frw.

    Nyuma yo guhabwa aya makuru, Polisi n’izindi nzego bihutiye gushakisha abakoze ubwo bujura haza gufatwamo babiri muri batanu bakekwaga.

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abishora mu byaha by’ubujura kubireka.

    Yagize ati “Ubujura ni kimwe n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko iyo ubifatiwemo urafungwa. Turasaba urubyiruko rukunze kugaragara muri ibi byaha gukoresha amahirwe igihugu kibaha bakiteza imbere.”

    “Bareke kwishora mu bujura kuko n’ubwo byatwara igihe bazafatwa. Kuri bo nta nyungu babigiramo ndetse no ku gihugu kibatunga badakora bityo abantu bakwiye kurushaho gukoresha ubwenge n’amaboko yabo bagakora imirimo ibateza imbere badakoze ibyaha bibagiraho ingaruka.”

    Yakomeje avuga ko mu makuru yatanzwe n’abasanzwe bazi aba basore batawe muri yombi, bemeza ko basanzwe bagaragara mu bikorwa by’ubwambuzi nk’ibi kuko atari ubwa mbere babikurikiranyweho.

    Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe bagikorerwa dosiye. Polisi yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha bagenzi babo batatu bigikomeje.

    Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 168 giteganya ko icyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu ariko itarenze miliyoni eshanu.


  • Umukozi wa Umwarimu Sacco n’uwayiyoboye batawe muri yombi –

    RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bantu uko ari babiri bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’umutungo.

    Iti “Aba bombi bafashwe nyuma y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’iyi koperative n’iperereza ry’ibanze. Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”