Tag: featured

  • Marizamunda yagizwe Komiseri Mukuru wa RCS abisikana na Ujeneza wagizwe Umuyobozi wungirije muri Polisi y’Igihugu –

    Impinduka zakozwe mu buyobozi bwa Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Amagereza zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    DCGP Marizamunda Juvénal wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, yahawe izindi nshingano agirwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa umwanya wari uriho George Rwigamba kuva muri Werurwe 2016.

    Muri Kamena 2014 nibwo Marizamunda yimuriwe muri Polisi y’Igihugu avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

    Izindi mpinduka zabaye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu na none zifite aho zihuriye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

    Uyu mubyeyi w’abana babiri wavukiye mu Karere ka Rulindo ku itariki 30 Ukuboza 1967 yagiye mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Yinjiye mu gisirikare mu 1988.

    Mu bandi bahawe imyanya, harimo Mufulukye Fred wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Uyu hari hashize iminsi mike akuwe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

    Rtd CP Ntirushwa Faustin we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Ibindi bigo byakozwemo impinduka harimo nk’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB; Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC; Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego.

    Marizamunda Juvénal yakuwe muri Polisi y’Igihugu agirwa Komiseri Mukuru wa RCS

    DCG Jeanne Chantal Ujeneza ni umwe mu bategarugori bafite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda

  • Abarokokeye i Nyarubuye basabwe kwandika ku bugome bwo muri Jenoside burimo no gusekura abana mu mivure –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 20121 ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu kiliziya i Nyarubuye mu 1994.

    Tariki 14 kugera ku wa 16 Mata 1994 i Nyarubuye ku kiliziya habereye ubwicanyi bukomeye cyane buyobowe n’uwari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Rusumo, Gacumbitsi Sylvestre kuri ubu wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Rwanda rw’i Arusha muri Tanzania (TPIR). Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ibiri bwaguyemo Abatutsi ibihumbi 26 bari bahungiye ku kiliziya ndetse no mu nzu z’abihayimana.

    Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko ubwo yatangiraga yari ari mu biruhuko. Icyo gihe yageze i Nyarubuye tariki ya 9 Mata ahasanga abantu benshi bahahungiye.

    Yavuze ko mu minsi ya mbere abari bafite imbaraga bikusanyaga bakajya guhangana n’Interahamwe zazaga kubatera rimwe bakazirusha imbaraga zikagenda kugeza tariki ya 14 Mata ubwo noneho bagabwagaho igitero simusiga.

    Ati “Mu gihe cya Saa Tanu ni bwo twatangiye kumva amasasu yavugiraga ahitwa i Nyarutunga, bamwe babashyize hasi barabarasa abandi bariruka harokoka mbarwa.”

    Yavuze ko umwe mu barokokeye aho i Nyarutunga ngo yahise aza yiruka i Nyarubuye ababwira ibibaye asanga abapadiri bari bahari bamaze guhambira utwabo bagiye, tariki ya 15 Mata ahagana saa Sita ngo ni bwo haje Interahamwe zambaye ibyatsi n’ibindi bintu biteye ubwoba zifite intwaro zose zishoboka.

    Ati “Burugumesitiri Gacumbitsi yazanye n’imodoka ye y’umweru bahagarara imbere ya Paruwasi, tuvamo imbere tuza hanze. Twumvaga bagiye kuturengera ariko byahise bihinduka ukundi, Burugumesitiri yahise atanga amategeko ko igikorwa cyo kwica kigiye gutangira atanga imihoro ayikuye mu modoka ye.”

    Muhayemungu yavuze ko bahise babyigana basubira mu kigo cy’abapadiri basanga grenade zabatanzemo imbere ngo bazihateye nk’iminota 30 ari nako babarasa amasasu menshi.

    Ati “Nyuma rero Interahamwe zarinjiye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kiratangira aho bicaga ababyeyi babambuye ubusa, abandi ntibatinye kubasambanya abantu bose babireba, harimo umwe wari wararambagije umukobwa aramwanga yamwishe amaze no kumusambanya.”

    -  Abana babiciraga mu mivure

    Muhayemungu yavuze ko imivure yari iri hanze yicirwagamo abana bari mu myaka 11 kumanura bigakorwa mu buryo buteye agahinda.

    Ati “Iriya mivure bayishyiragamo abana guhera ku myaka nka 11 ujya hasi, abo bana babacucumiyemo abandi barababaga babakuramo inyama n’imitima.”

    Yavuze ko icyo gihe we bari bamutemye mu mutwe yicara ku ruhande nyuma ngo baza kumufata bamutema no ku ijosi bari banamurashe umwambi mu mugongo. Ku wa 15 Mata yavuze ko bahereye saa Sita bakageza saa Moya z’ijoro bacyica abantu kuko ngo hari hahungiye benshi.

    Muhayemungu yavuze ko ubwo yazanzamukaga ngo yasanze hari abandi basore bari kumukomanga baramusindagiza bamukura aho ngaho mu gihe Interahamwe zari zafashe akaruhuko.

    Mu kubara inkuru y’ubuhamya bwe avuga ko nyuma bahungiye ahantu mu rugo rw’umuturage ari naho Inkotanyi zabasanze ari abantu 11 mu gihe abandi benshi bari barapfuye.

    Muhayemungu yavuze ko akirokorwa n’Inkotanyi yagize umutima wo kwihorera abicishije mu kwinjira mu gisirikare ariko ngo inyigisho yahasanze zamukuyemo uwo mugambi yari afite ahubwo asubizwa mu ishuri ariga arangiza ayisumbuye na kaminuza afatanya n’abandi kubaka igihugu kizira kwihorera.

    Rwakayigamba Fedinand uhagarariye abafite ababo biciwe mu Rwibutso rwa Nyarubuye we yavuze ko abarokotse atari imbaraga z’abantu ahubwo ari iz’Imana zayoboye Inkotanyi zikahagera zikagira abo zirokora bose batarashira.

    Yasabye abarokokeye i Nyarubuye gushyira hamwe bakandika ibitabo by’amateka y’ibyahabereye kugira ngo atazazima ndetse n’abantu batabona umwanya wo kuvuga ubuhamya bwabo babone aho babucisha.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye ababuze ababo gukomera ngo kuko bafite igihugu kibitayeho.

    Yavuze ko kuri ubu hakiri urugamba rwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bamwe bagifite ingengabitekerezo ya yayo.

    Muzungu yashimiye abarokotse Jenoside ku ntambwe nziza bateye y’ubumwe n’ubwiyunge ngo kuko aribo bateye iya mbere mu kubabarira ababiciye no kwiyunga nabo.

    Urwibutso rwa Nyarubuye kuri ubu rwashyizwe mu nzibutso Nkuru z’Igihugu rushyinguyemo Abatutsi ibihumbi 58 barimo ibihumbi 26 byishwe mu minsi ibiri gusa ndetse n’indi mibiri yagiye ikurwa mu yindi mirenge igize Akarere ka Kirehe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye abakiri bato guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muhayemungu Abel yatanze ubuhamya bw’uburyo Interahamwe zicaga Abatutsi mu buryo bubabaje

    Umuhanzi Senderi yifatanije n’abandi mu kwibuka Abatutsi biciwe i Nyarubuye barimo n’abo mu muryango we

  • Nyabihu: Batakambiye ubuyobozi nyuma yo kubaka amashuri bagatinda guhembwa –

    Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera, ibi byatumye hongerwa ibyumba by’amashuri mu korohereza abanyeshuri kwiga muri ibi bihe kandi banirinda iki cyorezo.

    Imirimo yo kubaka aya mashuri yakozwe hirya no hino mu gihugu bituma abaturage babasha kubonamo akazi.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rugera na bo bagize uruhare mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ariko bakavuga ko bambuwe amafaranga y’iminsi 15 ya nyuma, bakoreye mu mirimo yo kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri byubakwaga ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko kuva muri Mutarama kugeza ubu batarahembwa amafaranga yabo bakoreye, bakaba babifata nko kurangaranwa n’ubuyobozi.

    Umwe yagize ati “Amasezerano yavugaga ko tugomba gukora iminsi 15 bagahita baduhemba ariko kuva mu kwa mbere kugeza ubu turangije amezi ane tutarahembwa.”

    Mugenzi we bahuje ikibazo asanga barangaranwe kuko bababwira ko amafaranga yabo yasohotse ariko ntibayabahe kandi baba bayakeneye.

    Ati “Gukora barabyemera ko twakoze ariko iyo tugiye kureba amafaranga baratubwira ngo bagiye kureba umubitsi ngo asinye ngo bari gutunganya urutonde. Ubuse rukorwa icyo gihe cyose? Urumva ko ari ukuturangarana kandi natwe tuba dufite ibibazo dushaka gukemura.”

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe no kuba iminsi 15 yari itaruzura ibikoresho bigahita bishira bagategereza ko byazaboneka ngo bahembwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yavuze ko nyuma yo kubona ko imirimo yo gusubukura kubaka yatinze bagiye guha aba baturage amafaranga yabo.

    Ati “Tugifunga iyo minsi 10 hari hasigaye imirimo y’iminsi nk’itatu, twumvaga tuzabanza kurangiza imirimo tukabishyurira rimwe ariko twabonye biri gutinda ubu urutonde rwabo turarufite mu gihe cy’icyumweru bazaba babonye amafaranga yabo.”

    Umushinga wo kubaka ibyumba bishya by’amashuri watangiye muri Kamena 2020 hakaba hari hateganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri 22.505 n’ubwiherero 31.932 mu gihugu hose.

    Abubatse ibyumba by’amashuri byo mu Murenge wa Rugera barashinja ubuyobozi bw’uyu kumara amezi ane batabishyura

  • Nyaruguru: Abarokotse Jenoside barenga 780 bakeneye gusanirwa inzu zabo zishaje –

    Ubwo ku wa 13 Mata 2021 hibukwaga Abatutsi biciwe i Kibeho muri Jenoside yabaye mu 1994, hagarutswe ku kibazo cy’abarokotse Jenoside batagira aho kuba heza.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko mu barenga 1000, hari abamaze kubakirwa.

    Ati “Uyu munsi tubarura abagenerwabikorwa ba FARG bafite inzu zishaje bagera ku 1009 ariko uko intambwe igenda iterwa hari izirimo kugabanuka, ubu tugeze ku bantu 784 ni bo bakeneye gusanirwa byihutirwa.”

    Yakomeje avuga ko hari icyizere cyo kububakira vuba ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

    Umwe mu barokotse Jenoside witwa Mukanyarwahi Annonciata wari uhagariye imiryango yagiye kwibuka, yavuze ko hari bamwe bahawe amacumbi mu 1997 yubatswe mu bihe bigoranye, ku buryo kuri ubu ashaje akaba akeneye gusimbuzwa.

    Ati “Amacumbi y’icyo gihe menshi yarashaje ku buryo hakenewe ko abayabamo bongera kubakirwa.”

    Yashimye ko hari benshi bubakiwe mu midugudu n’ahandi, asaba ko n’abataragerwaho byakwihutishwa kugira ngo babeho neza batuje.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Hari ibyamaze gukorwa, hari ukubashakira amacumbi, ubuvuzi, amatungo n’uburezi abana bakiga. Ibyo byarakozwe ariko kandi iterambere ni urugendo, na bo baracyafite byinshi byo kwitaho, hari abatarabona amacumbi meza abakwiriye, ariko ni urugendo turimo kandi ubushake bwo kubikemura burahari.”

    Mu Karere ka Nyaruguru, abarokotse Jenoside bishimira ko bafite umutekano kandi iyo bahuye n’ibibazo bakigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye 784 bakeneye kubakirwa byihuse

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye bazakomeza kwitabwaho uko bishokoba kose

    [email protected]


  • Huye: Imiryango 50 y’abasigajwe inyuma n’amateka ikeneye ubutabazi bwihuse –

    Iyo miryango ituye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Buhoro. Bamwe mu bayigize bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko inzu babamo ziva bigatuma mu gihe cy’imvura barara bahagaze.

    Muhawenima Claudine ati “Inzu zirasenyuka zikatugwaho dufite ubwoba ko abana bacu zizabagwira nijoro bagapfa. Iyo imvura iguye turara duhagaze kuko zirava.”

    Ikindi kibazo bafite ni uko umugabo n’umugore ndetse n’abana babo bakuru barimo abasore n’inkumi, bararana ku buriri bumwe kubera ko inzu babamo ari nto zifite icyumba kimwe.

    Hari umugore wagize ati “Mfite umugabo kandi maze kugira n’umwana w’umusore w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 17, twese ni ukuryama hamwe mu buriri bumwe.”

    Hari inzu imwe babyiganiramo ari imiryango itatu kandi buri muryango ugizwe n’umugore, umugabo n’abana.

    Mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi kubatabara bagashakirwa ahandi ho kuba kuko bahangayitse muri ibi bihe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, aherutse kugaragaza ikibazo cy’iyo miryango mu nama yari yahuje abayobora inzego z’ibanze mu Karere ka Huye n’abafatanyabikorwa.

    Ati “Mu Murenge wa Karama nyobora hari ikibazo gikomeye ku buryo nkeneye ubufasha bw’abafatanyabikorwa n’akarere. Mfite imiryango myinshi y’abahejwe inyuma n’amateka ikeneye inkunga ya buri wese kugira ngo nabo baze mu iterambere.”

    “Mfite imiryango igera kuri 50 ituye ahantu hamwe; kimwe mu byo mbona cyakemura ikibazo bafite ni uko habonetse ubushobozi twabubakira umudugudu ntangarugero (IDP Model Village) bagatuzwamo ariko tugashyiramo n’abandi Banyarwanda, hari aho byafasha kandi hari n’icyo byatanga.”

    Kabalisa yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Umurenge begereye iyo miryango barayiganiriza, yemera kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko abayigize babanaga batarasezeranye.

    Ati “Barabyemera ndabashyingira mbakorera ibirori, mbona icyo giciyemo kandi birashoboka. Baturanye rero n’abandi nibura bari mu nzu zimeze neza mwaba mubafashije natwe mudufashije.”

    Hari ababyeyi babana mu nzu n’abana babo bafite abagore

    Kabarisa asobanura ko ikibazo cy’iyo miryango gihangayikishije cyane kuko aho bigeze inzu imwe isigaye ibamo imiryango myinshi, aho usanga hari n’aho ababyeyi babana n’abana babo bashatse abagore.

    Ati “Uretse kuba inzu zabo zishaje zaranasenyutse, banabamo ari benshi. Inzu imwe ntabwo ari umuryango umwe uyibamo; babamo ari benshi, usanga umubyeyi abana mu nzu n’abana be bashatse abagore.”

    Akomeza avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bari kurebera hamwe uko icyo kibazo cyakemuka, iriya miryango ikabona aho kuba hameze neza.

    Ati “Ni ikibazo kiduhangayikishije kandi kidukomereye ariko tuzafatanya n’inzego zose, ku buryo nibura aho imvura igabanukira mu kwezi kwa karindwi n’ukwa Munani twafatanya n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’izindi nzego tukareba uko twakemura ikibazo cya bariya baturage.”

    Kabalisa yavuze ko bateganya kubikora mu buryo butatu, burimo gufatanya n’abaturage mu gutanga umuganda wo kububakira uko bashoboye no gukoresha uburyo bwa gahunda ya VUP yo gufasha abatishoboye.

    Hari kandi gukora ubuvugizi kugira ngo iyo miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, ituzwe mu mudugudu hamwe n’abandi Banyarwanda aho gukomeza gutura yonyine.

    Ati “Nabo babeho nk’uko abandi Banyarwanda babayeho, bareke gukomeza gutekereza mu myumvire yabo bonyine. Ibyo byazazamura imibereho yabo kuko n’imyumvire izahinduka.”

    Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Buhoro bavuga ko imibereho abo basigajwe inyuma n’amateka babayemo ibabaje, bityo hakwiye kugira igikorwa.

    Basanga ikindi gikwiye kwitabwaho ari ukubatuza hamwe n’abandi Banyarwanda kugira ngo imibereho yabo ihinduke, bave mu byo bahoramo by’umwuga w’ububumbyi gusa.

    Nyiraneza Cécile ati “Ikindi kibazo bafite ni kuriya gutura hamwe kwabo bakumva ko nta kindi bashoboye uretse kubumba. Byaba byiza batujwe hamwe n’abandi kugira ngo babigireho gukora no kugira isuku.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko mu gihe bagishaka ubushobozi bwo kububakira hari ubundi bufasha bahabwa.

    Ati “Hari imiryango umunani y’abasaza bahabwa inkunga y’ingoboka, bishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, imiryango ine yorojwe muri gahunda ya Girinka, imiryango 14 muri gahunda yo gutanga ubufasha bukomatanije yahawe ihene. Abadabwa inkunga y’ingoboka bose bahabwa akazi muri VUP.”

    Hirya no hino mu turere aho abasigajwe inyuma n’amateka bagiye batuzwa mu midugudu hamwe n’abandi Banyarwanda, byabafashije guhindura imyumvire ku buryo muri iki gihe ubona bakora akazi gatandukanye kabafasha kubaho kandi ukabona ko n’imibereho yabo yahindutse.

    Bakaneye kubakirwa kuko aho baba hameze gutya, hashyira ubuzima bwabo mu kaga

    Basaba ko ubuyobozi kubatabara kuko iyo imvura igiye mu masaha y’ijoro barara bahagaze

    [email protected]


  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 –

    Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro, yitabirwa n’abagize Guverinoma nk’uko biteganywa n’amategeko. Iyaherukaga yari yabaye ku wa 15 Werurwe uyu mwaka.

    Amategeko agena ko umuntu wese ugize Inama y’Abaminisitiri aba agomba kwitabira inama zayo, gusiba byemerwa iyo hari impamvu nko kuba umuntu arwaye bikomeye cyangwa se ari mu butumwa bwa Leta.

    Icyo gihe kandi nabwo umuntu utabonetse agomba kubanza kubisabira uruhushya rwa Perezida wa Repubulika abicishije kuri Minisitiri w’Intebe.

    Usibye abagize Guverinoma, abandi baba bagomba kwitabira iyi nama mu buryo buhoraho ni Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika. Undi uyitabira utari mu bagize Guverinoma ni Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri hamwe n’ Abanditsi b’Inama y’Abaminisitiri. Bitewe n’impamvu runaka, bishobora kuba ngombwa ko hatumirwa abandi bantu kugira ngo bagire icyo bungura Inama y’Abaminisitiri ku bibazo byihariye biri ku murongo w’ibyigwa.

    Inkuru wasoma:

    Ibyo wamenya ku mitegurire y’Inama y’Abaminisitiri n’uburyo ibyemezo bifatwa

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Gakenke: Ibitaro bya Gatonde Perezida Kagame yemereye abaturage byatangiye kwakira abarwayi –

    Ibyo bitaro byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017, bikaba byatangiye kwakira abarwayi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021, nyuma yo kuzura bitwaye miliyari 2,8 Frw.

    Ni ibitaro byubatse mu Murenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke bifite ubushobozi bwo gutanga serivise ku baturage barenga ibihumbi 100 baturuka mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Gakenke, bajyaga bakora ingendo ndende bagiye kwaka serivise z’ubuvuzi mu bitaro bya Nemba mu Gakenke no mu bitaro bya Shyira muri Nyabihu.

    Abo baturage baruhutse ingendo ni abo mu mirenge ya Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo. Ni ibitaro bihuza ibigo nderabuzima bya Nyundo, Rutake, Gatonde, Janja, Busengo na Rusoro.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gatonde, Dr Dukundane Dieudonné, yavuze ko bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 60 kuko ari byo bitanda bifite ariko hariho n’abazajya bivuza bataha.

    Yongeyeho ko ibi bitaro bizafasha abaturage kubona serivise z’ubuzima hafi yabo. Ati “Ubundi ibitaro twari dufite ni ibya Nemba ku buryo nk’umuturage byamutwaraga amasaha agera kuri atanu ngo agere i Nemba, abaturage bari bafite ikibazo gikomeye bivuze ko baruhutse imvune zikomeye.”

    Bizajya bivura indwara zirimo iz’amaso, amenyo, ubugorangingo n’izindi zitandukanye.

    Bamwe mu barwayi bakiriwe kuri ibyo bitaro bwa mbere bavuze ko baruhutse ingendo bakoraga bajya ku Bitaro bya Nemba n’ahandi kwivuza kandi bishimira serivise nziza bahawe bakigera kuri ibyo bitaro bishya bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

    Usibye kuba ibyo bitaro bigiye kujya biha abaturage serivise z’ubuzima, mu kubyubaka abiganjemo urubyiruko bahawe akazi k’imirimo y’amaboko kabinjirije amafaranga.

    Dr Dukundane yabwiye IGIHE ko kugeza ubu mu bakozi 127 bagenwe ko bazakora kuri ibyo bitaro, hamaze kugera 58 barimo abaforomo 25, ababyaza barindwi, abanganga bakuru (abadogiteri) bane, abavura izindi ndwara 11, abafasha mu miyoborere y’ibitaro 11.

    Ati “Ni ukuvuga ngo twemerewe abakozi 127, muri bo tukaba dufite 58. Ni ukuvuga ngo turi kubura abakozi 69.”

    Yashimangiye ko ari ibitaro byaje bikenewe kuko hari abavaga i Gatonde bakajya kwivuza ku Bitaro bya Nemba bakoze urugendo rwa kilometero zisaga 50, abandi bakajya ku bya Shyira aho babanza kwambuka uruzi rwa Mukungwa.

    Abarwayi batangiye kwakirwa kuri ibi bitaro

    Ibitaro bya Gatonde bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100 000

    Ni ibitaro Perezida wa Repubulika yari yaremereye abaturage

    Ni ibitaro bifite ibikoresho bigezweho

    Ibi bitaro bifite ibitanda 60 bizajya byakira abarwayi

  • Abakozi barenga 800 bakoreraga MINAGRI baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Mu byifuzo byatangiwe mu Nama y’Umushyikirano yo mu 2015, harimo ko za minisiteri n’ibigo bya Leta byazakora ubushakashatsi bwihariye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kumenyekanisha ukuri n’umwihariko wa buri gace n’ibigo.

    Ibyo byashingiwe ku kuba ubwinshi mu bushakashatsi bukorwa buba buri ku rwego rw’igihugu, bityo umwihariko wa buri kigo cyangwa minisiteri ntubashe kugaragara.

    Ni muri ubwo buryo MINAGRI yatangije ubwayo bushakashatsi, bwakozwe bukuriwe na Prof François Masabo, uhamya ko buzafasha kumenya ingaruka za Jenoside muri iyo minisiteri.

    Prof Masabo ysobanuye ko ubu bushakashatsi ari “Uburyo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside kuko kubamenya, kubibuka no kububakira inzibutso ni ukubaha icyubahiro. Ikindi kandi ni ugushyigikira abarokotse, bakabasha kubona ko ayo mateka yabo agaragara, ububi bwa Jenoside bukagaragara, ari naho buri wese afata ingamba zo kuyikumira.”

    Uwo mushakashatsi yavuze ko iyo nyigo ifite intego zo kugaragaza amateka n’imiterere by’iyo minisiteri, kwerekana imibereho y’Abatutsi n’imibanire yabo n’abandi bakozi n’inzego mbere ya 1990, kugaragaza itegurwa rya Jenoside n’uko yagenze muri iyo minisiteri no kwerekana imibereho y’Abatutsi muri minisiteri nyuma yo kubohora igihugu.

    Ubu bushakashatsi bwerekana “Urutonde n’imyirondoro by’abari abakozi ba MINAGRI bazize Jenoside n’abo mu miryango yabo bayirokotse”.

    Prof Masabo yakomeje ati “Muri ubu bushakashatsi habayeho no kugaragaza ubuhamya bw’abakoze muri iyi minisiteri barokotse Jenoside.”

    Abo bazafasha gusobanura uko abayobozi b’iyo minisiteri bitwaye muri ayo mateka, hanasobanurwe uburyo bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

    Magingo aya, hari amakuru menshi yamaze kuboneka muri ubwo bushakashatsi cyane cyane ashingiye ku buryo abayobozi b’ibigo n’imishinga byari bishamikiye kuri iyo minisiteri babibye urwango mu bakozi bakabateza umwiryane ndetse bagafatanya n’abasirikare gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside barema imitwe y’Interahamwe.

    Prof Masabo yagize ati “Abayobozi b’ibigo bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Twavuga nka Bagaragaza Michel, Ndabarinze Juvénal, Kamodoka Denis, Musema Alfred, Nsabimana Callixte, Komayombi Pascal, Kageruka n’abandi.”

    MINAGRI ni imwe muri minisiteri zari zikomeye mbere ya Jenoside cyane ko yari ifite n’ibigo byinshi biyishamikiyeho, ndetse ikagira imishinga myinshi hirya no hino mu gihugu. Mu 1993 abakozi bayo basagaga 5.900, Jenoside ihitana abarenga 800 muri bo.

    Abakozi ba MINAGRI barenga 800 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Barack Obama yapfushije mukase nyuma y’iminsi mike na nyirakuru apfuye –

    Kezia wari ufite imyaka 81, niwe mugore wa mbere wa Se wa Obama witwaga Barack Obama Snr. Babyaranye abana barimo Malik Obama, Auma Obama, Sadik Obama na Mustapha Abo.

    Urupfu rwe rwemejwe n’umwana we Auma Obama binyuze mu butumwa yatambukije kuri Twitter.

    Uyu mukecuru apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri na none undi muntu wo mu muryango we yitabye Imana, aho ku wa 29 Werurwe Sarah Obama wafatwaga nka nyirakuru wa Barack Obama yitabye Imana.

    Sarah yashyinguwe mu gace ka Kogello ku wa 30 Werurwe mu muhango ugendanye n’imyemerere y’idini ya Islam yabarizwagamo.

    Ntibiramenyekana niba uyu mukecuru aza gushyingurwa mu Bwongereza aho yari arwariye, gusa umuryango we watangaje ko wifuza ko yazashyingurwa ku ivuko.

    Se wa Barack Obama, Barack Obama Senior, yari afite abagore babiri bazwi aribo Stanley Ann Dunham wabyaye Barack Obama (wabaye Perezida wa Amerika) wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika n’undi witwa Keziah Aoko Obama ari nawe wapfuye.

    Kezia Obama ubwo yari kumwe na Michelle Obama, umugore wa Barack Obama

  • Mukangemanyi Adeline Rwigara azitaba RIB yunganiwe na Me Gashabana –

    RIB iheruka guhamagaza ku nshuro ya kabiri Mukangemanyi Adeline Rwigara ku cyicaro cyayo, inavuga ko ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa ahageze.

    Mukangemanyi yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa 8 Mata 2021 ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.

    Uyu mubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yongeye guhamagazwa.

    Yagize ati “Hari indi convocation yaje. Sinjye bahamagara buri gihe, bayicisha ku bayobozi b’imidugudu na ba gifitu. Bayicisha aho, bagahamagara umwana agasinya, bakayizana. Iya kabiri yoherejwe ku Cyumweru, nagombaga kwitaba ku wa Mbere.’’

    Mukangemanyi yahawe ubutumire bwa kabiri na RIB ku wa 9 Mata mu gihe yagombaga kwitaba ku wa 12 Mata 2021.

    IGIHE ifite amakuru yizewe ko nyuma yo guhamagazwa kwa Mukangemanyi ku nshuro ya kabiri, Umwunganizi we mu by’Amategeko, Gatera Gashabana yandikiye RIB asaba ko umukiliya we yazitaba tariki ya 20 Mata ku mpamvu z’uko atazaba ari mu Rwanda ngo amwunganire.

    RIB yarabimwemereye kuko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kubazwa mu Bugenzacyaha yunganiwe.

    Gatera Gashabana amaze igihe ari mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania. Uyu munyamategeko wari mu bunganira Rusesabagina Paul mu rubanza aregwamo iterabwoba, mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021 ntiyagaragaye mu rukiko ku mpamvu z’urwo rugendo.

    Ubwo Mukangemanyi aheruka guhamagazwa na RIB ntiyitabye ndetse Umuvugizi w’Umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

    Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

    Mukangemanyi Adeline Rwigara azitaba RIB yunganiwe na Me Gatera Gashabana