Tag: featured

  • Abakozi barenga 800 bakoreraga MINAGRI baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Mu byifuzo byatangiwe mu Nama y’Umushyikirano yo mu 2015, harimo ko za minisiteri n’ibigo bya Leta byazakora ubushakashatsi bwihariye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kumenyekanisha ukuri n’umwihariko wa buri gace n’ibigo.

    Ibyo byashingiwe ku kuba ubwinshi mu bushakashatsi bukorwa buba buri ku rwego rw’igihugu, bityo umwihariko wa buri kigo cyangwa minisiteri ntubashe kugaragara.

    Ni muri ubwo buryo MINAGRI yatangije ubwayo bushakashatsi, bwakozwe bukuriwe na Prof François Masabo, uhamya ko buzafasha kumenya ingaruka za Jenoside muri iyo minisiteri.

    Prof Masabo ysobanuye ko ubu bushakashatsi ari “Uburyo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside kuko kubamenya, kubibuka no kububakira inzibutso ni ukubaha icyubahiro. Ikindi kandi ni ugushyigikira abarokotse, bakabasha kubona ko ayo mateka yabo agaragara, ububi bwa Jenoside bukagaragara, ari naho buri wese afata ingamba zo kuyikumira.”

    Uwo mushakashatsi yavuze ko iyo nyigo ifite intego zo kugaragaza amateka n’imiterere by’iyo minisiteri, kwerekana imibereho y’Abatutsi n’imibanire yabo n’abandi bakozi n’inzego mbere ya 1990, kugaragaza itegurwa rya Jenoside n’uko yagenze muri iyo minisiteri no kwerekana imibereho y’Abatutsi muri minisiteri nyuma yo kubohora igihugu.

    Ubu bushakashatsi bwerekana “Urutonde n’imyirondoro by’abari abakozi ba MINAGRI bazize Jenoside n’abo mu miryango yabo bayirokotse”.

    Prof Masabo yakomeje ati “Muri ubu bushakashatsi habayeho no kugaragaza ubuhamya bw’abakoze muri iyi minisiteri barokotse Jenoside.”

    Abo bazafasha gusobanura uko abayobozi b’iyo minisiteri bitwaye muri ayo mateka, hanasobanurwe uburyo bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

    Magingo aya, hari amakuru menshi yamaze kuboneka muri ubwo bushakashatsi cyane cyane ashingiye ku buryo abayobozi b’ibigo n’imishinga byari bishamikiye kuri iyo minisiteri babibye urwango mu bakozi bakabateza umwiryane ndetse bagafatanya n’abasirikare gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside barema imitwe y’Interahamwe.

    Prof Masabo yagize ati “Abayobozi b’ibigo bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Twavuga nka Bagaragaza Michel, Ndabarinze Juvénal, Kamodoka Denis, Musema Alfred, Nsabimana Callixte, Komayombi Pascal, Kageruka n’abandi.”

    MINAGRI ni imwe muri minisiteri zari zikomeye mbere ya Jenoside cyane ko yari ifite n’ibigo byinshi biyishamikiyeho, ndetse ikagira imishinga myinshi hirya no hino mu gihugu. Mu 1993 abakozi bayo basagaga 5.900, Jenoside ihitana abarenga 800 muri bo.

    Abakozi ba MINAGRI barenga 800 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Barack Obama yapfushije mukase nyuma y’iminsi mike na nyirakuru apfuye –

    Kezia wari ufite imyaka 81, niwe mugore wa mbere wa Se wa Obama witwaga Barack Obama Snr. Babyaranye abana barimo Malik Obama, Auma Obama, Sadik Obama na Mustapha Abo.

    Urupfu rwe rwemejwe n’umwana we Auma Obama binyuze mu butumwa yatambukije kuri Twitter.

    Uyu mukecuru apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri na none undi muntu wo mu muryango we yitabye Imana, aho ku wa 29 Werurwe Sarah Obama wafatwaga nka nyirakuru wa Barack Obama yitabye Imana.

    Sarah yashyinguwe mu gace ka Kogello ku wa 30 Werurwe mu muhango ugendanye n’imyemerere y’idini ya Islam yabarizwagamo.

    Ntibiramenyekana niba uyu mukecuru aza gushyingurwa mu Bwongereza aho yari arwariye, gusa umuryango we watangaje ko wifuza ko yazashyingurwa ku ivuko.

    Se wa Barack Obama, Barack Obama Senior, yari afite abagore babiri bazwi aribo Stanley Ann Dunham wabyaye Barack Obama (wabaye Perezida wa Amerika) wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika n’undi witwa Keziah Aoko Obama ari nawe wapfuye.

    Kezia Obama ubwo yari kumwe na Michelle Obama, umugore wa Barack Obama

  • Mukangemanyi Adeline Rwigara azitaba RIB yunganiwe na Me Gashabana –

    RIB iheruka guhamagaza ku nshuro ya kabiri Mukangemanyi Adeline Rwigara ku cyicaro cyayo, inavuga ko ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa ahageze.

    Mukangemanyi yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa 8 Mata 2021 ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.

    Uyu mubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yongeye guhamagazwa.

    Yagize ati “Hari indi convocation yaje. Sinjye bahamagara buri gihe, bayicisha ku bayobozi b’imidugudu na ba gifitu. Bayicisha aho, bagahamagara umwana agasinya, bakayizana. Iya kabiri yoherejwe ku Cyumweru, nagombaga kwitaba ku wa Mbere.’’

    Mukangemanyi yahawe ubutumire bwa kabiri na RIB ku wa 9 Mata mu gihe yagombaga kwitaba ku wa 12 Mata 2021.

    IGIHE ifite amakuru yizewe ko nyuma yo guhamagazwa kwa Mukangemanyi ku nshuro ya kabiri, Umwunganizi we mu by’Amategeko, Gatera Gashabana yandikiye RIB asaba ko umukiliya we yazitaba tariki ya 20 Mata ku mpamvu z’uko atazaba ari mu Rwanda ngo amwunganire.

    RIB yarabimwemereye kuko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kubazwa mu Bugenzacyaha yunganiwe.

    Gatera Gashabana amaze igihe ari mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania. Uyu munyamategeko wari mu bunganira Rusesabagina Paul mu rubanza aregwamo iterabwoba, mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021 ntiyagaragaye mu rukiko ku mpamvu z’urwo rugendo.

    Ubwo Mukangemanyi aheruka guhamagazwa na RIB ntiyitabye ndetse Umuvugizi w’Umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

    Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

    Mukangemanyi Adeline Rwigara azitaba RIB yunganiwe na Me Gatera Gashabana

  • Nyarugenge: Abarokotse Jenoside basabwe gusigasira igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge –

    Ibi babisabwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarungege, Ngabonziza Emmy, ubwo hibukwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside baguye ku musozi wa kani, uherereye mu Murenge wa Kanyinya.

    Uyu musozi ufite umwihariko kuko nyuma y’aho indege ya Perezida Habyarimana Juvenal yamaraga guhanuka, mu Kagari ka Taba, hiciwe Abatutsi benshi bari baturutse mu bice bya Jali na Shyorongi bahungiye ku mukecuru witwaga Mukarumanzi wari umunyasengesho, maze bapfa batwitswe.

    Ku itariki ya 13 Mata 1994, nabwo hari Abatutsi babeshywe n’ubuyobozi bwariho, babwirwa ko bahungishijwe kuri segiteri ariko bakaza kwicirwa ku musozi wa Kani uherereye mu Kagari ka Nyamweru.

    Ngabonziza yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kugirana igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge hirindwa ko amateka mabi yasubira.

    Ati “Igihango dufite gikomeye cyane, ni uko tubona y’uko u Rwanda rwabuze ubumwe kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi ibeho.”

    Yakomeje ati “Uyu munsi turavuga Umunyarwanda, ntitukivuga amoko, uyu munsi u Rwanda rwongeye kuba igihangange kuko hashyizwe imbere Ubunyarwanda.”

    Yongeyeho ko kunga ubumwe ari cyo kizakomeza guteza imbere Igihugu.

    Ati ”Kunga Ubumwe ni ikimenyetso cyerekana ko ubumwe ari bwo bwadukura kure, kandi bukatugeza kure hashoboka kandi heza. Nicyo gihango dusaba kugira ngo twunge ubumwe kandi naho tugeze ubu ntidushidikanya ko u Rwanda ruzakomeza kuba rwiza”.

    Yasabye urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ikindi cyose gihembera urwango.

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kanyinya, Nsengiyumva Emmanuel, yavuze hari byinshi byakozwe mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ati “Ntabwo ubumwe n’ubwiyunge burafatika hano, cyane ko nta matsinda nk’uko ahandi bimeze, ariko nk’abahagariye IBUKA turashaka uko twakwegeranya abantu kuko ubona bagifitanye urwicyekwe, batisanzurana cyane. Abakoze Jenoside nibo bafite uruhare runini mu gusaba imbabazi abarokotse Jenoside.”

    Nsengiyumva yavuze n’ubwo banyuze mu bihe bigoye bya Jenoside, kuri ubu bamaze kwiyubaka mu rugamba rw’iterambere.

    Ati “Bateye imbere kuko bamaze kwiyubaka, benshi baroroye, abana b’icyo gihe babashije kwiga bafite imirimo, ariko hari n’abapfakazi bariho gusa babashije kwiyubaka.”

    Abatutsi barokotse Jenoside basaga 4000 baguye kuri uyu musozi wa Kani, bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi n’u rw’i Nyanza ya Kicukiro.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku musozi wa Kani

  • Ubuhezanguni buteye inkeke kuri YouTube n’imbuga nkoranyambaga; imwe mu miti ikwiye kuvugutwa hakibona –

    Muri ibyo bibi harimo nko kuba wa muntu uri i New York ashobora kugutuka akakwandagaza yibereye mu buriri bwe kandi bigakwira Isi nzima. Gukwiza ibihuha, gutukana, gukomeretsanya mu magambo n’ibindi, bisigaye byarorohejwe na murandasi. Ubwo simvuze ikwirakwizwa ry’amashusho y’urukozasoni mu maso y’abatarageza ku myaka n’ibindi byinshi bitari byiza.

    Nubwo ibyiza dukesha murandasi ari byo byinshi kuruta ibibi, hano ndifuza ko twibanda cyane ku ngaruka Youtube, Twitter, Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga ziri kugira ku baturarwanda ku gipimo giteye inkeke, ku buryo hatagize igikorwa byazanagera n’aho amazi arenga inkombe, hamwe twatangira guhura n’ingaruka nyazo kandi zitagwa benshi neza.

    Internet ni kimwe mu bintu benshi mu Banyarwanda babasha kugeraho mu buryo bworoshye. Muri Kamena umwaka ushize habarwaga ko ikoreshwa ryayo mu gihugu rigeze kuri 62,3%, mu gihe ari na kimwe mu bitwara amafaranga menshi nubwo abantu baba batabyitayeho.

    Raporo yo mu 2020 y’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho, ITU, yagaragaje ko nibura Umunyarwanda atanga 7% by’amafaranga yinjije ku mwaka agura internet. Ntabwo ari make na gato ni yo mpamvu ikoreshwa ryayo rikwiye kuba koko riciye mu mucyo, hato ikintu kidutwara amafaranga menshi tutazashiduka cyadusenyeye.

    Ikibuga cy’abahezanguni

    Dusubije amaso inyuma, nta munyarwanda utazi uburyo itangazamakuru rikoreshejwe nabi risenya. Amateka ashaririye y’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 27 muri iki gihe, iyo hataza kuba ah’itangazamakuru ryabibye urwango kugeza ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe, birashoboka ko kuri ubu twari kuba tuvuga indi nkuru.

    Uyu munsi nta RTLM na Kangura bigihari, ariko turebye neza wabona ko bishobora kuba byarazukiye ku mbuga nkoranyambaga na YouTube mu isura benshi tutigeze tumenya cyangwa ngo tuyihe agaciro. Ubu nta kintu kinini bisaba kugira ngo umuntu ajye kuri izi mbuga akorereho ibyo ashaka, bisaba internet gusa ari nabyo bituma ubu icengezamatwara ry’imyumvire y’ubuhezanguni risigaye riri kwigarurira izi mbuga ku buryo wagira ngo ni nka RTLM yagarutse.

    Ejo bundi aha, umuntu nka Padiri Nahimana yiyicariye muri apartment yishyurirwa n’abagiraneza i Le Havre mu Bufaransa, yifashishije YouTube akwiza igihuha ku Isi hose, bukeye abantu barakiyoboka, abandi bafata umwanya wo gutekereza ku byo avuze.

    Uburyo izi mbuga zikoramo nabwo ntibworoshye; niba urebye amashusho kuri YouTube arimo ibintu bijyanye n’icengezamatwara rya RNC cyangwa FDLR, uru rubuga rukumenyesha n’ibindi biganiro biri muri uwo mujyo utigeze ureba mbere ku buryo ushobora kwisanga utekereza ko nta kindi kitari izo ngingo kiba kuri YouTube.

    Ni ko bimeze no kuri Facebook cyangwa se Twitter, niba ukunda kureba ibijyanye n’imikino, iteka ni byo uru rubuga rukwereka, rugukusanyiriza amakuru ajyanye n’ibintu ukunda kureba ukayabona hafi. Uzajye kuri Instagram, niba ukunda kureba amashusho y’abakobwa b’ikimero, uzahora uyabona hafi buri gihe ku buryo ushobora kuzisanga wabaye imbata yayo.

    Aha izi mbuga zifashisha ibyo mu ikoranabuhanga bita algorithm bibasha kugenzura ibyo buri wese akunda kureba cyangwa gusoma, bityo agahora yerekwa ibisa nabyo biba bishobora kumugwa ku nzoka mu buryo buhoraho kandi buri automatic/automatique.

    Kugira ngo wumve neza ubukana buba mu mikorere ya algorithm zo ku mbuga nkoranyambaga na YouTube, reka dufate urundi rugero: Ushobora kubyuka wambaye neza warimbye, wahura n’umuntu utakwiyumvamo akakubwira ko utaberewe, wahura n’undi bafatanyije kutakwiyumvamo akakubwira atyo, nyuma byaza kurangira nawe ubwawe uri kwibaza niba koko imyambarire yawe ihwitse. No kuri YouTube cyangwa imbuga nkoranyambaga ibihabera bisa n’ibyo kuko ibyo urebye cyangwa usomyeho, ba bantu ukunda kureba cyangwa gusoma ibyo batangaza kuri konti na shene zabo, izi mbuga ziguhata ku bwinshi ibisa nabyo.

    Muri iki gihe rero ibihuha n’amakuru y’ibinyoma [fake news] byafashe indi ntera, usanga niba wasuye rumwe mu mbuga zikwiza bene ibyo birangira hari n’izindi mbuga zifite ibihuha bisa nabyo zikwizanira bidahagarara.

    Ibinyoma bisubiwemo kenshi, rimwe na rimwe bitananyomozwa, biba bishobora kurangira byafashwe nk’ukuri. Iyi ni imwe mu ngaruka za murandasi, cyane cyane nka YouTube n’imbuga nkoranyambaga.

    Nk’umuturage w’iriya mu cyaro uruhukira kuri YouTube avuye mu murima we, igihe cyose azajya ahingura akagwa ku biganiro by’imitwe ya FLN, RNC, FDLR, Jambo News, Nahimana na ba Rukokoma ejo bundi dushobora kuzashiduka atakijya guhinga cyangwa se yumva ko ibintu byacitse, byadogereye kubera guhora yumva ingengabitekerezo za bariya bahezanguni.

    Imbuga nkoranyambaga zangije benshi, bamwe bahinduka abiyahuzi

    Mu Ukwakira umwaka ushize, umwarimu Samuel Paty wo mu Bufaransa yishwe akaswe umutwe n’uwari umunyeshuri. Wakeka ko wenda mu byo umwarimu yigishaga umwana harimo no gukata ijosi, ariko si ko byari biri. Uwo mutima mubi umwana yawuvanye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yarebaga kuri Facebook, yinjirwamo n’imyumvire y’ubuhezanguni yo kwanga abantu batari Abayisilamu.

    Omar Mateen wagabye igitero mu kabari ko mu Mujyi wa Orlando muri Amerika akica abantu 14, icengezamatwara ry’umutwe wa ISIS yaryigiye kuri internet, ntiyigeze ajya na rimwe mu bihugu by’Abarabu. Uyu munsi, Facebook ni rwo rubuga rukoreshwa cyane mu icengezamatwara rya ISIS, Hamas n’indi mitwe y’iterabwoba, niho abantu binjirizwa muri iyi mitwe bavanwa. Al Qaeda, Hezbollah, Minbar al-Tawhid wal-Jihad n’indi mitwe y’iterabwoba nayo imaze kwica abantu benshi biturutse ku icengezamatwara inyuza kuri Twitter gusa.

    Kugira ngo wumve ubukana bw’izi mbuga mu icengezamatwara, uzabaze Abanya-Misiri. Iyi WhatsApp dukunda cyane yagize uruhare rukomeye mu mvururu zabaye mu 2011, cyane ahitwa Tahrir Square mu murwa mukuru wa Cairo, ni cyo kimwe n’ibyabaye muri Tunisia n’ahandi.

    Ejo bundi muri Amerika ku bwa Trump, internet n’imbuga nkoranyambaga byatumye abakunzi be baba ibiharamagara, biyemeza kwinjira mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo baburizemo umuhango wo kwemeza ko Joe Biden ariwe Perezida watowe.

    Muri make, ntabwo bigisaba ibintu byinshi ngo umuntu ahinduke intagondwa cyangwa umurakare. Ashobora kwicara mu ruganiriro iwe mu rugo, ubundi akirirwa yidudira ibyo bintu abona kuri za YouTube ejo akabyuka yabaye nk’umurwayi wo mu mutwe, umurakare, umuhezanguni n’ibindi nk’ibi.

    Badushumurije imbwa iryana?

    Mu Burayi na Amerika, umunsi ku wundi hashyirwaho amategeko ajyanye n’uburyo bwo guhangana n’ibihuha bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Ni yo mpamvu twabonye ejo bundi aha, imbuga nkoranyambaga za Trump zose zifungwa nyuma y’aho bigaragaye ko ibyo yandikaga byagumuraga abaturage.

    Mu kwezi gushize, Facebook yatangaje ko hagati ya Ukwakira na Ukuboza, yahagaritse konti miliyari 1,3 zakwirakwizaga ibihuha. Ni mu gihe yasibye ubutumwa miliyoni 12 bwavugaga amakuru atari ukuri kuri Covid-19. Gusa mu zasibwe harimo mbarwa zo muri Afurika.

    Mu 2015, Twitter yasibye konti 125.000 zakwizaga amakuru ajyanye n’iterabwoba y’umutwe wa ISIS mu gihe mu mezi atandatu ya 2018, imbuga zasibwe zikwirakwiza iterabwoba zari 166.153.

    Muri uyu mwaka, YouTube yasibye amashusho 30.000 yakwizaga ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 mu gihe mu mwaka ushize hasibwe shene 2.500 zari zifitanye isano n’u Bushinwa, kuko Amerika yashinjaga iki gihugu gukwiza ibihuha ku matora ya Amerika.

    Nyinshi muri izi nkonti na shene zifungwa, ziba zikoresha indimi mpuzamahanga nk’Icyongereza, Igifaransa, Icyarabu cyangwa Icyesipanyolo. Ntabwo uzabona konti ya Twitter yafunzwe yandika mu Kinyarwanda cyangwa muri izi ndimi zindi zizwi nka “langues bantoues”.

    Impamvu ni uko inzobere zishinzwe kugenzura ibinyuzwa kuri izi mbuga nkoranyambaga cyangwa se za Robot zikoreshwa mu gutahura amakuru y’ibihuha, zikoresha indimi mpuzamahanga zitarimo izi zacu. Ikindi n’ingingo twe zitubangamiye kuri bo ntacyo ziba zibatwaye.

    Nubwo Nahimana yakwandika mu Gifaransa cyangwa se mu Cyongereza, nta na rimwe ibyo avuga bireba u Rwanda bizahangayikisha abakozi ba Mark Zuckerberg wa Facebook cyangwa se aba Jack Dorsey wa Twitter.

    Rimwe na rimwe nibwo usanga habaho kuregera izi mbuga abantu baba batangaje ibintu birimo ubuhezanguni, amashusho y’urukozasoni, gusebanya n’ibindi, kubw’amahirwe ukajya kubona bamwe bashinzwe kugenzura ibica kuri izi mbuga bagize batya barabisibye cyangwa na za konti byaciyeho bakazifunga. Gusa ntibiba kenshi.

    Mu bihugu byo mu Burayi, Amerika na bimwe mu byo muri Aziya, ho usanga izi mbuga zishyira imbaraga mu byitwa “fact checking”, aho bagenzura byimbitse ibyo abazikoresha batangaza, ibihabanye n’ukuri bigasibwa cyangwa se konti byanyuzeho zigafungwa. Gusa iyi mikorere y’ubugenzuzi bw’imbitse muri Afurika ntabwo irashyirwamo imbaraga na ziriya mbuga.

    Ni nk’aho izi mbuga zadushumurije imbwa ziryana zarangiza zikinumira, ku buryo hatagize igikorwa, byazarangira ingaruka zibaye umurengera.

    Hakorwa iki?

    Hari abajya bavuga ngo izi mbuga zikwiye gufungwa, gusa mu Isi tugezemo umwanzuro si uwo. No kuzifunga umunsi umwe gusa, ibyo twahomba byaba ari byinshi. Sosiyete nziza, yoroshye kuyoborwa, ni ifite amakuru, isobanukiwe kandi izi mbuga nkoranyambaga zigira uruhare mu kujijura abantu, bityo rero kuzifunga byaba ahubwo bisa no kwisubiza mu bujiji.

    Gusa ariko ibibi byazo birasaba guhaguruka. Inshuro nyinshi, tubona mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika batumije Mark Zuckerberg wa Facebook, Jack Dorsey wa Twitter n’abandi, kugira ngo basobanura ingamba z’izi mbuga mu kurwanya ibihuha no gusigasira n’umutekano w’amakuru y’abantu bazikoresha.

    Iyo urebye imikorere y’izi mbuga, usanga zikwiye kongera imbaraga nyinshi mu bugenzuzi bw’ibizishyirwaho muri Afurika nk’uko bikorwa ahandi, gusa kugira ngo bishoboke bizasaba imbaraga nyinshi zizahera no mu kuba zafungura ibiro kuri uyu mugabane, ku buryo zigira inzobere ziwusobanukiwe zazajya zisesengura ibyandikwa.

    Ibi ntabwo byaba bigoranye kuko izi mbuga zisanzwe zigendera ku mategeko akarishye kandi arwanya ibintu byinshi bishobora kuba byagira ingaruka mbi kuri sosiyete nko gukwirakwiza ibihuha, ubuhezanguni, gusebanya, amashusho y’urukozasoni n’ibindi. Gusa aya mategeko ahanini akurikizwa mu bihugu bikize byo mu Burayi, Amerika na Aziya mu gihe Afurika isa n’aho ititaweho kandi abakoresha izi mbuga badasiba kwiyongera kuri uyu mugabane.

    Urugero rworoshye, Muri Afurika y’Amajyaruguru, bibarwa ko nibura 45% by’abaturage bose bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe muri Afurika y’Amajyepfo umubare w’abakoresha izi mbuga ari 41%.

    Abanyafurika bakoresha indimi gakondo cyane kurusha iziri mpuzamahanga nk’Icyongereza, Igifaransa, Icyesipanyolo ku buryo kugira ngo ubugenzuzi muri Afurika bushoboke, ni uko zagira abanyafurika babasha kumva neza ibiba bivugwa, bakabasha gukora ibikwiriye ku buryo niba hari ibisibwa, bisibwa.

    Nka Twitter yateye intambwe nziza, itangaza ko igiye gufungura ibiro muri Ghana, ariko nta watinya kuvuga ko yatinze urebye uburyo izi mbuga ziri guhindura ibintu.

    Ba nyirazo bafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga mu kugenzura ibizivugirwaho byakunda ariko mu gihe bitarakunda, leta za Afurika zikwiye gukora ibishoboka byose zikaganira na ba nyirazo, nka kumwe Sena ya Amerika itumiza abayobozi ba Facebook na Twitter, ni ko byagakwiye no kuri Afurika.

    Uko ba nyiri izi mbuga baha umwanya u Burayi na Amerika mu kurwanya ibihuha, ni ko byari bikwiye kugenda no muri Afurika. Bakwiye gusabwa gufata abakiliya babo bose kimwe, nta kuvuga ngo Afurika turayiha ibiyihitana abandi tubagaburire ibitarimo uburozi.

    Ikindi gikwiye kurebwa ni uburyo izi mbuga zishobora gusenya igihugu bitewe n’amateka yacyo. Urugero, amateka y’u Rwanda arihariye ugereranyije n’ibindi bihugu byose bya Afurika. Ni igihugu cyabayemo Jenoside ndetse kigwije abahezanguni bashaka gucamo abantu ibice, birakwiye ko ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga birebanwa ubushishozi mu kurinda Sosiyete nyarwanda.


  • Kayonza: Umurambo w’umugabo wasanzwe muri ruhurura –

    Umurambo w’uyu mugabo wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 mu Mudugudu w’Abemeramahoro mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uwo murambo wabonywe n’abana bari bari gutashya inkwi.

    Yagize ati “ Ni umurambo w’umuntu utazwi tutaramenya twasanze muri ruhurura.Urebye ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yabonywe n’abana bari bari gutashya imvura ihise, bahise baduhuruza tujya kureba.”

    Gitifu Murekezi yavuze ko kuri ubu hataramenyekana niba uyu mugabo yishwe n’amazi cyangwa ari abandi bagizi ba nabi bamwishe ngo kuko ibikomere afite ku mubiri bisanzwe kuburyo utapfa kumenya niba yishwe.

    Yavuze ko kuri ubu umurambo wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma ari nako RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri uyu murambo.

    Uyu murambo uje ukurikira uwabonetse mu mpera z’icyumweru gishize w’umugabo wakuwe mu mugezi w’Akagera.


  • Abarokotse basabye ko nyina wa Victoire Ingabire afatwa akabazwa abatutsi yishe muri Jenoside –

    Ibi abarokotse jenoside bo mu Murenge wa Mageragere babisabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Mu cyahoze ari Komine Butamwe ubu yahindutse Umurenge wa Mageragere hiciwe abatutsi ibihumbi 8 mu gihe cya Jenoside.

    Mu muhango wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside muri aka gace, abayirokotse basabye ko abayigizemo uruhare bakidegembya bashyikirizwa ubutabera bakabazwa amaraso y’inzirakarengane bishe.

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Mageragere,Murangwa Jean Bosco yasabye ko Dusabe yafatwa akazanwa mu Rwanda kugira ngo abaze amaraso y’inzirakarengane yishe.

    Ati “ Turasaba ko n’abakoze jenoside bakatiwe n’inkiko bagakwiye kubihanirwa bagakurikiranwa hanyuma niba barakatiwe bakaza bakarangiza ibihano bahawe kuko harimo abacyidegembya bakatiwe birirwa hanze bavuza induru bagaragaza Leta nabi kandi ari bo bakoze amahano nk’umukecuru Dusabe nyina wa Ingabire Victoire . Yishe abagore bari baje kubyara muri iki kigo Nderabuzima ubwo yari agikuriye.”

    Yongeyeho ko uyu mukecuru wanakatiwe burundu n’inkiko Gacaca ukidegembya mu Buholandi yagakwiye gushyikirizwa ubutabera akabazwa ibyo yakoze.

    Umwe mu batanze amakuru mu nkiko Gacaca yavuze ko Jenoside itaratangira “ Thérèse yatotezaga abagore b’abatutsi babyariraga abahungu ku kigo nderabuzima cya Butamwa, avuga ko abo bana bavutse ari amaboko mashya y’inyenzi.”

    Yanitabiraga inama zacurirwagamo imigambi yo kwica abatutsi, ndetse mu nkiko Gacaca yashinjwe kwica urubozo abagore b’abatutsikazi bamuganaga ku ivuriro rya Butamwa, akanabavanamo bimwe mu bice, ndetse ngo hari abagore n’abana baburirwaga irengero.

    Urukiko Gacaca mu 2009 rwaje kumukatira gufungwa burundu, ariko ngo ubu ni umugore wibereyeho mu mudendezo mu gace ka Zevenhuizen, mu majyepfo y’u Buholandi. Umukobwa we Ingabire Victoire ngo yagize uruhare mu kumuhungisha.

    Dusabe Thérèse yahamijwe n’inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yihishe mu Buholandi

    Abarokokeye i Mageragere bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Musanze: Abakekwaho kwica abana babatwikiye mu nzu bakatiwe igifungo cya burundu –

    Urubuga rw’ubushinjacyaha rwatangaje ko abaregwaga bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu uretse Hitimana Jean de Dieu wari umukuru w’Umudugudu we wahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe kubera ko we yahamwe gusa n’icyaha cy’ivangura.

    Ibi byaha aba bose bari bakurikiranweho byatangiriye ku cyaha cy’ivangura rishingiye ku bwoko cyakorerwaga Sifa Celestine utuye mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ubwo abagize umuryango wa Munyakazi Evariste bahoraga bamutoteza, babwira umugabo we ngo yashatse umututsikazi, bakamubwira amagambo akomeretsa, bakajya babatera amabuye, bakanajugunya amazirantokimu rugo ndetse bakaba barigeze no kubatangira barabakubita barabakomeretsa.

    Urwo rwango rwakomeje gukura kugeza ubwo Munyakazi Evariste yaje kwima uwo mugabo inzira y’imodoka ye, abonye amaze kuyinjiza mu gipangu, ahita azamura urukuta rw’amabuye aho imodoka yagombaga kunyura ngo isohoke bituma ihera mu gipangu.

    Ayo makimbirane yarushijeho gukomera kugeza ku wa 22 Gashyantare 2020, ubwo Sifa Celestine yari mu rugo ari kumwe n’abana bigeze mu gihe cya saa kumi n’ebyiri n’igice ajya guhaha, agarutse asanga abana be babatwikiye mu nzu bamennye ikirahuri cy’idirishya ry’icyumba yari yasize abaryamishijemo, maze umwana wari ufite imyaka ibiri ahita yitaba Imana, undi arashya bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga ubu bikaba byaramuviriyemo ubumuga bukomeye bwo gucibwa akaguru, ndetse n’umubiri wose ukaba wuzuye ibikomere by’ubushye.

    Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye igifungo cya burundu batanu muri batandatu baregwaga ibyaha byagejeje ku gutwikira abana babiri mu nzu

  • Rusizi: Abakubise umukecuru bamushinja amarozi bagiye gukurikiranwa mu mategeko –

    Umwe mu baturage bo muri aka kagari [Murya], yashyize ubutumwa kuri WhatsApp, avuga ko abaturage bo muri aka kagari bafashe umukecuru ushinjwa amarozi.

    Hasakakaje kandi amashusho agaragaramo abaturage benshi bari mu nyubako bivugwako ari iy’Akagari ka Murya, bashungereye umuntu ubari rwagati.

    Umuturage wafashe ayo mashusho, yabwiye IGIHE ko uwo mucekuru atari ubwa mbere afashwe ashinjwa amarozi.

    Ati “Hari hari abaturage benshi, barimo n’abamushinja ko ajya abashika, akabakoresha mu ijoro. Ngo baba baraye bamukurira imyumbati, ariko amafaranga aba yabemereye ntayabahe. Abakoresha mu ijoro gusa. Mu mwaka ushize, ubwo yazanwaga ku kagari, yari afite amazi asa n’icyatsi kibisi, inyama n’amaraso.”

    Undi umuturage utemeye ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko tariki 25 Ukuboza 2020 ubwo uyu mukecura yajyanwaga ku kagari, yemereye ubuyobozi ko agiye kubwereka abandi barozi bakomeye bakorana.

    Yavuze ko uyu mukecuru yari afite bimwe mu bikoresho akoresha aroga.

    Ati “Kuri Noheli ya 2020, bari bamufatanye urutaro avuga ko ari urwo agenderaho. Yari afite n’igicuma kirimo ibintu utamenya, n’inyama zaboze. Yari afite n’icyungu [isafuriya] kirimo amazi. Ayo mazi bagerageje kuyamena yanga kumeneka.

    Yemereye abayobozi ko hari n’abandi barozi bane bakomeye akorana na bo. Hari imyenda yasanganywe ya bamwe mu baturage bapfuye, bene bo babonye iyo myenda barayimenya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru agiye kujyanwa kwa muganga, na’ho abamufashe bakanamukubita bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, kuko bakekwaho urugomo.

    Ati “Uwo muturage bashinja kuroga bamukubise, biragaragara ko yabyimbye mu isura. Abamukubise ni abasore babiri n’umukobwa umwe. Umusore umwe muri aba yangije urugi rw’inyubako y’akagari. »

    Gitifu yavuze ko atari ubwa mbere uyu muturage ashinjwe amarozi abizi.

    Ati « Mu buyobozi ntabwo duhamya umuntu amarozi, kereka iyo ari uburozi busanzwe ku buryo abaganga babipima bakabibona.”

    Uyu muyobozi kandi yagiriye abaturage inama yo kugana ubuyobozi mu gihe hari ibyo batumvikaho, bakirinda kwihanira n’abindi byaha by’urugomo.

    Hafashwe amashusho agaragaza abafashe umukecuru bamwita umurozi bamujyanye mu kagari

  • Imyaka icumi ayobora Nyaruguru, umwanya wa mbere mu mihigo, ibitero bya FLN: Ikiganiro na Guverineri Habitegeko –

    Iyo uganira na Habitegeko akubwira ko mu myaka ya za 2016, ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yatangiye kujya arara amajoro asoma ibitabo ashaka aho yakura amasomo y’uburyo yayobora neza abatuye muri aka karere akabasha kugera kubyo uwamutumye yifuza.

    Umusaruro wavuye mu majoro yaraye, kumva abaturage yari abereye umuyobozi, gukorana n’abo ashinzwe ndetse no kugendera ku cyerekezo cy’umukuru w’igihugu wagaragariye mu iterambere amaze kugeza kuri aka karere kavuye ku mwanya wa 29 mu mihigo kakagera ku mwanya wa mbere.

    Nibyo koko ukora neza aragororerwa ari nabyo byabaye kuri Habitegeko ku wa 15 Werurwe 2021, ubwo Perezida Kagame yamugiraga Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

    Ni inkuru nawe yamutunguye kumva uburyo agiye kuyobora Uturere Turindwi avuye ku karere kamwe ka Nyaruguru yari abayemo imyaka 10. Kuri we, avuga ko yizeye kuzuza neza inshingano ze kugira ngo azabashe kujyana n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu wamugiriye iki cyizere.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n’uyu mugabo w’imyaka 47, agaruka ku myaka 10 ari mu nzego z’ibanze [Yabaye Meya wa Nyaruguru bwa mbere mu 2006, ubu yari amaze gusoza manda ebyiri], urugendo rwavanye akarere ku mwanya wa nyuma kagera ku wa mbere mu mihigo, ingamba zidasanzwe ajyanye mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’ubuzima bwe bwite.

    Kuyobora akarere ni urugendo rutoroshye…

    Inshingano z’inzego z’ibanze ahanini zishingira ku gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye ziba zashyizweho na leta. Kugira ngo bigerweho neza, Umuyobozi w’Akarere usanga akenshi asabwa kurara amajoro, gukorana n’abo bayoborana ndetse n’abaturage muri rusange.

    Nyaruguru ni akarere karanzwe n’inzara z’urudaca mu myaka yashize aho abaturage bahoze badafite n’ibyo kurya kuko nko mu 2006, nibura abaturage 85% babarizwaga munsi y’umurongo w’ubukene. Ni ukuvuga ko bari bakennye bikabije.

    Imiryango irenga ibihumbi 12 yabaga muri Nyakatsi, abana benshi cyane bari bafite ikibazo cy’imire mibi. Muri aka karere nta bikorwa remezo byarangwagamo kuko icyo gihe amashanyarazi kari gafite yari 0.8%.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ubwo yageraga i Nyaruguru nk’umuntu utari usanzwe akora ibijyanye n’ubuyobozi byamugoye cyane ariko kubwo gufatanya n’abandi bayobozi, abaturage ndetse no kugendera ku murongo washyizweho n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu yabashije kubishobora.

    Agaruka ku myaka 10 ishize ayobora akarere ka Nyaruguru yagize ati “Kuyobora akarere ntabwo ari ibintu byoroshye. Birakomeye, ni urugendo rusaba gukoresha imbaraga nyinshi z’umutima, ubwenge, umubiri… ni urugendo rusaba imbaraga z’abafanyabikorwa batandukanye, abaturage n’ibindi byinshi. Ntabwo ari ibintu byoroshye ariko Imana yaradufashije birakunda.”

    Yakomeje agira ati “Ntekereza ko ni akazi gakoreka, birashoboka ko umuntu yakora imyaka 10, ariko bisaba kutareba hirya hino, bisaba kugira ibyo wirinda […] hari imyobo benshi bakunze kugwamo, akenshi hari abagira gutya akaba yagwa mu bintu byo gukorakora, kwiyandarika, kutagira icyerekezo , bigusaba guhoza ijisho ku cyerekezo Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu ashaka guha igihugu n’abaturage.”

    Abanyarwanda bamaze kumenyera igihugu cyabo nk’icyimakaje umuco wo kubazwa inshingano aho buri wese aba agomba kubazwa ibyo akora.

    Ku bayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze, babazwa inshingano mu buryo butandukanye ndetse ibyo bakoze bigaragarira cyane cyane mu mihigo aho bagaragaza ibyo inzego bahagarariye zizakora mu gihe cy’umwaka.

    Mu kugaraga uko imihigo yeshejwe, Akarere ka Nyaruguru kari mu twavuye mu myanya y’inyuma kagera ku mwanya wa mbere ubwo hatangazwaga amanota y’imihigo y’umwaka wa 2019/2020.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ibanga bakoresheje rishingiye ku gukorana n’abaturage, bakumva ko aribo bagomba kugira uruhare mu mihigo.

    Uku kuza ku mwanya wa mbere bigaragarira mu bikorwa by’iterambere bihabwa abaturage ndetse n’impinduka zigaragara za buri muturage mu iterambere.

    Uyu munsi Akarere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93%. Harimo akomoka ku miyoboro migari ku rugero rwa 38.4% naho akomoka mu mirasire y’izuba ari ku rugero rwa 54,1%.

    Ku mazi meza, abaturage bayafite muri Nyaruguru ni 257.697 mu bagera kuri 318.832 batuye akarere bangana na 80,8%

    Guverineri Habitegeko ati “Urumva ntabwo waba uri kuri 0.8% by’amashanyarazi ngo ureke kuba uwa nyuma kuko iyo amashanyarazi aje azana n’izindi mpinduka, iterambere ry’abaturage, imirimo mishya, uko abaturage bishimira serivisi n’ibindi.”

    Umutekano i Nyaruguru, ibitero bya FLN

    Mu 2018, abaturage b’I Nyaruguru bagabweho ibitero n’abagizi ba nabi baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ya FLN. Abo barwanyi baraje bica abaturage, basahura ibyabo ndetse banashimuta abandi.

    Ni ibikorwa bitakozwe umunsi umwe n’ubwo nyuma ababiteguye n’ababigizemo uruhare barimo Paul Rusesabagina wari Umuyobozi w’Impuzamashyaka, MRCD ndetse na Nsabimana Callixte wiyise Sankara bakurikiranywe n’inkiko zo mu Rwanda.

    Guverineri Habitegeko wayoboraga akarere ka Nyaruguru icyo gihe avuga ko nyuma y’ibyo bitero byashegeshe abaturage, ubu umutekano wifashe neza ndetse n’abaturage basigaye bagira uruhare mu kuwubungabunga.

    Ati “Ishusho y’umutekano imeze neza, burya ngo utaribwa ntamenya kurinda, bariya bantu muri 2018 badushozaho intambara, baraza baduca mu rihumye bica abaturage hariya za Nyabimata, barabasahura za Kivu hose, za Muganza ariko Ingabo z’u Rwanda zihita zitabara zishyiraho uburyo bwo kurinda abaturage.”

    Yakomeje agira ati “Nubwo bahari bafite n’ibyo bitekerezo byo kuba bahungabanya umutekano ariko ubu nkeka ko bitaborohera, nubwo yabona aho aca agasesera nkeka ko atabona uko asubirayo […] ngire ngo ejo bundi barabigerageje murabizi uko byagenze hariya za Ruheru.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko kuri ubu abaturage bakangutse, aho mbere basaga n’abiraye.

    Avuga ko kuri ubu abaturage nabo bumva uruhare rwabo mu kubungabunga uwo mutekano, gutangira amakuru ku gihe mu kugenzura ibyinjira mu mudugudu.

    Ati “Mu by’ukuri ubu abaturage barafatanya n’ingabo mu kubungabunga umutekano. Ubu rero umutekano waragarutse 100%, abaturage bararyama bagasinzira bagakora ibikorwa bibateza imbere nta nkomyi bafite.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko uwamusimbuye icyo asabwa ari ugukora cyane, akita cyane ku gusigasira ibyagezweho birimo umutekano, ibikorwaremezo ariko akanibanda cyane ku gukora cyane kugira ngo agere kuri byinshi byiza.

    Ati “Tuvuye kure ariko nanone dufite umusingi twubakiyeho, ku buryo ari abantu bafite ubushake bwo gukora bashobora kubakira kuri ibyo bakaba batera intambwe nyinshi kuko turacyari kure. Ntabwo turagera aho abantu bifuza kugera ariko hari ibya ngombwa nk’uwo mutekano ugomba gukomeza kwitabwaho ukabungabungwa kuko nta mishinga mu bishirira.”

    Yakomeje agira ati “Hanyuma n’ibindi bikorwa, ubu dufite ibikorwaremezo, n’ibindi bikorwa Nyakubahwa Perezida Kagame yahaye abaturage, gahunda z’ubuhinzi zashyizwemo imbaraga n’ibindi bijyanye n’imyumvire y’abaturage yarazamutse ku buryo ibyo mwatekereza gukora muri kumwe n’abaturage mwatera imbere.”

    I Burengerazuba bashonje bahishiwe

    Uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho hakunze guturuka za magendu nyinshi zirimo ibiyobyabwenge. Ibi ariko bikiyongera ku mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera mu mashyamba ya RDC ndetse n’u Burundi [u Burundi buhana imbibi n’u Rwanda ku gice cya Rusizi].

    Guverineri Habitegeko avuga ko mubyo ashyize imbere ari ugukemura ibibazo byose bishobora kubangamira ituze rusange ry’abaturage birimo iby’umutekano muke uturuka ku bambutsa za magendu, ababa mu mitwe y’iterabwoba ikunze kugariza uturere tugize Uburengerazuba, ndetse n’ibindi.

    Ati “Magendu ihungabanya umutekano noneho hakiyongeraho na bariya bagizi ba nabi bari mu mitwe y’iterabwoba. Umutekano ufite uburemere muri kariya gace kuko hari umupaka muremure cyane kandi uri ku bihugu navuga, hashobora guturuka ibihungabanya umutekano w’igihugu.”

    “Kumenya izo nkiko n’uburyo abantu baharinda harimo akazi. Navuga ko ari nacyo kintu cya mbere rwose, kuko abanyarwanda bari gukora baratekanye, ibintu byaza kubahungabanya, icyo ngicyo ni ukukirinda cyane. Ni ugukora uko dushoboye kugira ngo tubikumire.”

    Imiterere y’akarere ka Nyaruguru ijya gusa cyane n’uturere twa Karongi n’utundi dutandukanye tw’Uburengerazuba ku buryo usanga ibibazo bitandukanye n’ibyiza byaho bihuye. Kuri Guverineri Habitegeko asanga ari amahirwe yagize kuko agiye kuyobora Intara n’ubundi isa n’akarere ka Nyaruguru amazemo imyaka 10.

    Ati “Ubunararibonye bwa Nyaruguru bwamfasha na hariya ku bijyanye no kubungabunga umutekano w’abaturage b’Intara n’ibintu byabo. Hari n’ibindi bibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage, birasa, aho naho tuzashyiramo imbaraga.”

    Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’abana bagwingira ibipimo biri hejuru, icyo tuzashyiramo imbaraga ndetse tugerageze no gukoresha zimwe mu ngamba twabonye zikora muri Nyaruguru, duhimbe n’izindi tunaganire […] ibyo tubikemure. Hari ibijyanye n’imiterere y’akarere ubwako gakunze guhura n’imyuzure nk’Uruzi rwa Sebeya.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko agace k’Isunzu rya Kongo Nil [Crete Congo-Nil], kabarizwamo ubutaka busharira ari nayo mpamvu mubyo ashyize imbere harimo kuvugurura ubuhinzi.

    Ati “Hari imijyi yunganira Kigali, dufite ibiri, hari imbaraga tugomba gushyiramo mu kuyitunganya n’ibindi bibazo bya ngombwa byihutirwa birimo gushyiraho umurongo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwita ku bikorwa by’ubukerarugendo.”

    “Ni byinshi, n’iyo rero abaturage bazatubwira kubera ko tugiye kwicarana nabo tuganire.”

    Mu bindi azibandaho harimo gufatanya n’izindi nzego by’umwihariko iz’abikorera muri gahunda leta yashyizeho zo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Ibyo wamenya ku buzima bwa Habigeteko François

    Habitegeko yavutse ari umwana wa munani ari nawe muhererezi mu muryango wabo, icyo gihe avuka hari mu 1980, mu yahoze ari Komini Nyakizu, ubu ni mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru.

    Ni umugabo ukunda kwiga cyane kuko n’ubu avuga ko akiri umunyeshuri. Amashuri abanza yayize ahitwa I Kibangu mu Murenge wa Ngoma [iwabo], ayisumbuye ayiga Iseminari Nto yo ku Karubanda, I Butare ahava ajya muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Avuga ko yize umwaka umwe wa EPLM, aba umwe mubo Leta y’u Rwanda yahaye buruse yo kujya kwiga ibijyanye na Engineering mu gihugu cy’u Buhinde [muri University of Agriculture Science and Technology].

    Yize ibijyanye no guteza imbere icyaro yibanda cyane ku byo kuhira, kubungabunga ubutaka n’amazi.Yize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s] ibijyanye n’imicungire y’amazi mu Buholandi.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabanje mu miryango itari iya leta, aho yakoraga ibijyanye n’ubuhinzi ariko yibanda ku gukoresha ikoranabuhanga. Mu 2005, yakoraga ibijyanye n’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi cyahoze cyitwa ISAR.

    Nyuma yaje kuba Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere ku rwego rw’Igihugu aho yaje kuva ajya kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.

    Guverineri Habitegeko kuri ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu.

    Uyu mugabo avuga ko mubyo akora byose, ubuzima yanyuzemo ndetse n’inshingano zitandukanye yagiye akora, yifashisha indangagaciro yo gukora cyane kandi akarangwa no kugira ukuri mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Video: Mushimiyimana Azeem