Tag: featured

  • Tom Byabagamba yasubiye imbere y’urukiko ajuririra igihano yahawe ku cyaha cy’ubujura –

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, nibwo Tom Byabagamba yahamijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro icyaha cy’ubujura, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu.

    Uyu mugabo wigeze kuba Umusirikare ukomeye afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda mbere y’uko yamburwa impeta za gisirikare zose, yahamijwe icyaha cy’ubujura ashinjwa ko yakoreye mu Rukiko rw’Ubujurire aho yibye telefoni.

    Igihano yahawe ntabwo yacyishimiye, ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Urubanza rwe rwasubukuwe kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gusubikwa muri Werurwe uyu mwaka.

    Kuri iyi nshuro, Byabagamba n’abamwunganira barimo Me Paul Ntare na Me Gakunzi Valery baburanaga bari muri gereza ya gisirikare i Kanombe mu gihe abashinjacyaha bari bari mu biro byabo.

    Iburanisha rigitangira, Byabagamba yazamuye inzitizi z’uko atabonye umwanya wo kuganira n’abanyamategeko be ngo bitegure urubanza, umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko iburanisha risubikwa gato Byabagamba akabanza kuvugana n’abunganizi be.

    Muri Kanama 2014, Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by’igihugu.

    Nyuma y’imyaka ibiri aburana, mu 2016 yakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yaje kujuririra iki gihano maze ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rumukatira imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

    Byagamba yajuririye igihano yahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gufungwa imyaka itatu ashinjwa kwiba telefone

  • Bugesera: Umugabo w’imyaka 60 akurikiranyweho gusambanya umwana we –

    Uyu mugabo w’imyaka 60 yafunzwe ku wa 12 Mata 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we yibyariye.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yahohoteye umwana we inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye mu 2019, ubwo yari agifite imyaka 17.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa.

    Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Yavuze ko uru rwego ruri maso kandi rwiteguye gukurikira abasambanya abana.

    Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk’iki cyo guhohotera umwana. Abantu bakwiye gukomeza kucyirinda kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    Ibyaha by’abasambanya abana mu Rwanda bigenda byiyongera kuko imibare yerekana ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849, mu 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17.337, mu 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19.832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


  • Rusororo: Abarokotse Jenoside basabye gushyirirwaho urukuta rwanditseho amazina y’ababo bishwe –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushyingura imibiri 98 y’abazize Jenoside mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo yagaragaye mu bice bitandukanye by’aka Karere ka Gasabo.

    Kuri uyu musozi wa Ruhanga, ni hamwe mu hafite amateka yihariye ya Jenoside kuko Abatutsi baho bagerageje kurwana n’interahamwe zari zigiye kubica bakoreshje intwaro gakondo zirimo n’amacumu ku buryo byazisabye gusubira inyuma noneho ziza bukeye bwaho ziri kumwe n’ingabo za Leta.

    Nyuma y’uko izi ngabo zihageze zajyanye Abatutsi mu rusengero rw’Abangilikani zibiciramo zikoresheje intwaro zikomeye zinabatwikishije risansi.

    Muri uyu muhango uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo yasabye inzego z’ubuyobozi kubashyiriraho urukuta rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo bijye bibafasha kubibuka neza kandi amateka y’ibyabaye ntazibagirane.

    Ati “Urukuta ruriho amazina y’abacu bishwe icyo ruzadufasha iyo tubonye amazina y’abantu bacu ntidushobora kubibagirwa n’umwana udukomokaho cyangwa n’inshuti yacu yumva amazina ariko iyo iyasanze yanditse ahantu biba ari amateka akomeye. Urabizi amateka uyazi iyo atakiriho birarangira.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, we yabwiye IGIHE ko kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka gace basabye ko hakubakwa urukuta rwajyaho amazina y’ababo bishwe babyumvise ndetse bagiye kubyigaho kugira ngo bakemure iki kibazo.

    Ati “ Gahunda y’inzibutso no kuzisukura no gutegura gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihe cyose ni nshingano z’ubuyobozi kuba rero babisabye natwe twabyumvise tugiye kugenda turebe mu bushobozi dufite igishoboka cyose […] ikizaba kidushobokeye tuzagikora mu gihe cyacyo gikwiye.”

    Muri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ruhanga ruherereye ahahoze urusengero rw’Abangilikani hashyinguwemo imibiri 37 747 yiyongeraho indi 98 yashyinguwe.

    Muri uru rwibutso rwa Ruhanga hashyinguwemo indi mibiri 98 yabonetse mu Karere ka Gasabo

    Uyu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abantu batandukanye

    Ni umuhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abafite ababo baguye muri aka gace basabye ko hakubwa urukuta ruriho amazina yabo

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko bagiye gusuzuma iki cyifuzo cyo kubaka urukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside muri aka gace

  • Nyaruguru: Hagaragajwe ibituma abaturiye umupaka bambuka bakajya gushakira imibereho ahandi –

    Mu gukemura icyo kibazo hashyizweho itsinda ry’abantu 10 ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye.

    Sibomana Saidi, umwe mu bagize iryo tsinda mu ntangiriro za Mata 2021, yagaragarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari wasuye Akarere ka Nyaruguru, bimwe mu bibazo bakusanyije bikeneye gukemurwa byihuse mu mirenge yo muri ako karere ihana imbibi n’u Burundi.

    Yavuze ko mu Karere ka Nyaruguru bazengurutse mu Mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Kivu, Nyagisozi na Cyahinda bagamije kureba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe, abaturage bareke kurarikira ibintu bitandukanye biva hakurya y’igihugu.

    Kimwe mu bibazo Sibomana yagaragaje ni icyo kutagira ibyo kurya bihagije biturutse mu bibazo bikigaragara mu buhinzi.

    Ati “Hano batubwiye ko bafite ibibazo bitatu mu buhinzi ku buryo uwabishyiramo imbaraga bahinga bakeza bakihaza mu biribwa. Icya mbere ni ugukora amatarasi kandi agashyirwamo ifumbire n’ishwagara kuko ubutaka busharira. Hano hari ubutaka bwinshi, igisigaye ni ukububyaza umusaruro.”

    Yavuze ko kugeza ubu n’ubwo ishwagara iri muri ‘nkunganire’ igera muri ako gace ihenze kubera ikibazo cy’ikiguzi cy’urugendo ndetse n’imihanda itameze neza, ku buryo bigora abaturage kuyigurira.

    Icya kabiri ni uko hari uduce tutarakorwamo amatarasi y’indinganire bigatuma isuri itwara ubutaka, abahinzi bahinga ntibeze.

    Ati “Ikindi batubwiye turimo gukorana n’akarere ni ayo materasi kugira ngo tubarure ayakorwa, ariko tugamije no guhanga akazi kandi bikagendana n’ubushobozi buhari.”

    Icya gagatu yagaragaje ni icy’imidugudu n’utugari byegereye umupaka bitarabona amazi n’amashanyarazi.

    Ati “Twarabikusanyije ku buryo byibuze utwo tugari n’imidugudu, tugiye gukorana n’inzego zitandukanye bigakemuka. Hano inkeragutabara zifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) hari aho bari kugenda bageza amashanyarazi kandi turasaba ko byihuta, ariko ahatari amazi n’amashanyarazi turakomeza kubikurikirana kugira ngo iyi midugudu ikora ku mipaka no ku ishyamba ibibone.”

    Sibomana yavuze ko ikindi kibazo babonye ari uko muri ako gace hakiri ibicuruzwa bihenze bituma hari abashaka kujya guhahira mu Burundi.

    Ati “Hano haracyari ibicuruzwa bihenze, aho twagiye muri santere y’ubucuruzi, kubera nyine ikibazo cy’imihanda turacyabona ibicuruzwa bihenze cyane. Hari ibyo bavanaga hakurya ariko bishobora kuba byaboneka hano kandi bikabageraho bidahenze.”

    Yavuze ko icyo bari gukora ari ugushyira hamwe abacuruzi bo muri ako gace kugira ngo bajye bagezwaho ibicuruzwa bidahenze, hagashyirwa ‘nkunganire’ mu kiguzi cy’urugendo.

    Ikindi kibazo babonye ni icya bimwe mu bishanga bidatunganyije kandi byagombye guhingwa bikabyazwa umusaruro hakaboneka ibiribwa bihagije.

    Ati “Hari ibishanga nka bibiri bidatunganyije, hari kandi n’ikindi gishanga cyagize ikibazo kirangirika kubera ikorwa ry’umuhanda, nacyo twari twakiganiriyeho na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi kandi yiteguye kuza gufasha igatunganya aho hantu.”

    Mu bindi bibazo babonye muri ako gace ni icy’imbuto y’ibirayi ihenze kuko iva kure mu turere twa Burera, Musanze n’agace kamwe ka Nyamagabe.

    Sibomana yavuze ko icyo kibazo bakiganiriyeho n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) bemeranya ko bagiye kongera ingufu mu kunoza ubutubuzi bw’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru kugira ngo amakoperative y’abahinzi ajye abyikorera.

    Ikindi cyagaragajwe kitaranozwa neza ni Poste de Santé zo mu tugari twegereye umupaka no ku ishyamba rya Nyungwe zidakora bigatuma abaturage bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivise z’ubuzima.

    Abahagarariye abandi mu mirenge yo mu Karere ka Nyaruguru ihana imbibi n’umupaka ndetse n’ishyamba rya Nyungwe baganiriye n’inzego z’ubuyobozi ku kibazo cy’abaturage bacyambuka umupaka bagiye gushaka serivisi zitandukanye

    Sibomana Saidi uri mu bagize itsinda ry’abantu 10 ku rwego rw’igihugu rishinzwe gufasha abaturage baturiye imipaka kubona ibikorwa remezo bakeneye yagaragaje ibikwiriye gukorwa ngo abaturage bareke kwambuka imipaka

    [email protected]


  • Bisaba iki kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga irandurwe burundu? –

    Ababyeyi nibo zingiro rya byose kuko bafite ubushobozi bwo kurera umwana agakura afite umuco n’indangagagaciro cyangwa bakamuraga ingengabitekerezo bifitemo.

    Kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga ibe imwe mu bintu bitazongera kuvugwa kuko bitakibaho, birasaba uruhare rukomeye n’ubufatanye bw’ababyeyi n’abakuru babonye amahano yagwiriye u Rwanda ubwo Abahutu bicaga Abatutsi nta kintu babahora.

    Mu butumwa Jeannette Kagame yageneye Abanyarwanda bujyanye n’igihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 27, yagarutse ku musanzu abakuze babaye mu mateka yaranze u Rwanda bakwiye gutanga kugira ngo bubake ejo hazaza heza h’abana babo.

    Ati “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda. Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose nawe yabigarutseho mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya RBA, aho yabwiye ababyeyi ko aribo bakwiye gufata iya mbere mu kwigisha abana babo ukuri kw’amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

    Ati “Icya mbere ni ukubwiza abana ukuri, icya kabiri tukabatoza urukundo, tukabatoza Ndi Umunyarwanda umwana agakura azi ko ari umunyarwanda kuruta uko yaba ikindi cyose. Ibyo ndibwira ko nitubikora dufatanyije, bigahera mu babyeyi, mu muryango mugari abana b’abanyarwanda bazakurana uburere bumva neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

    Icyo ababyeyi bavuga ku kwigisha abana babo ibyerekeye amateka ya jenoside

    Uwarokotse Jenoside akaba n’umubyeyi w’abana bane, Karenzi Théonèste, yavuze ko bitoroshye kuganiriza umwana ibyerekeye amateka ya jenoside bitewe n’ibikomere bamwe batewe nayo ndetse ko hari n’ibyo batabasha kuvuga.

    Nk’umubyeyi yavuze ko we ababwiza ukuri akababwira ibyo babasha kumva ku myaka yabo, akababwira ko ibyo bakorewe ari amahano kandi ababikoze bahanwe bityo bikaba byatuma nta mwana watinyuka kubikora.

    Ati “Abana babaza ibibazo byinshi bati papa abakwiciye abantu bite byabo? Nkababwira nti abatwiciye abantu barahanwa, barakurikiranwa, […] ubwo rero ngerageza kubasobanurira igikorwa twakorewe ko ari kibi kandi gihanwa. Rero iyo umuntu umubwiye ko ikintu ari icyaha kandi gihanwa nawe aravuga ati uwagikora uwo ari wese yahanwa.”

    Mudakikwa Pamela umubyeyi akaba n’umwe mu bakora ibijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ikintu cya mbere ababyeyi bakwiriye gukora mbere yo kuganiriza abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubanza gukira ibikomere bafite kugira ngo birinde kubiha abana babo.

    Ati “Umubyeyi akwiriye kumenya ibikomere afite noneho akamenya kubirinda abana. Impamvu bikwiriye ni ukugira ngo abashe kumenya ati nimbwira umwana amateka ndamuha iki? Biragoye rero ko umubyeyi yabwira amateka umwana atarakira ibikomere yatewe na Jenoside kuko ashobora kumuha agahinda yatewe nayo cyangwa se izindi ngaruka yamugizeho zigatuma abwira abwira umwana ibihabanye n’ukuri.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jacqueline, yavuze ko Umuryango ari ishingiro kamere y’imbaga y’abanyarwanda, kugira ngo ingengabitekerezo yo ku ishyiga iranduke bisaba ko ababyeyi bumva ko barerera u Rwanda n’Isi muri rusange.

    Ati “Nk’umubyeyi ushyira mu gaciro ukwiye kwigisha umwana ikintu kizamugirira akamaro, waba uhari waba utanahari. Ukamwigisha amahame mpuzamahanga cyangwa rusange atuma aba umuntu, atuma aba umuturage w’u Rwanda ariko atuma ashobora kuba n’umuturage w’isi.”

    “Ingengabitekerezo iganisha mu byaha mpuzamahanga, isi yarayihagurukiye. Kubyigisha umwana wawe rero we mubyeyi uba umuhemukira kuko uhari cyangwa utanahari ibi bintu umuhaye ni bibi cyane bishobora kumugiraho ingaruka.”

    Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye kubona ko kurema ingengabitekerezo mu bana babo nta nyungu ibirimo ahubwo ari ukubahemukira. Abasaba kubatoza ibyiza, cyane ibijyanye na gahunda z’igihugu nka Ndi Umunyarwanda cyangwa Ubumwe n’Ubwiyunge.

    Senateri Mureshyankwano yagiriye inama abana n’urubyiruko muri rusange ko bakwiriye kwitandukanya n’ikibi igihe bagitojwe n’ababyeyi, bakareka ingengabitekerezo ya jenoside kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga bakaba banabifungirwa kandi atari bo bakoze amarorerwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye ababyeyi kubwira abana babo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Pamela Mudakikwa yasabye ababyeyi kubanza gukira ibikomere mbere yo kuganiriza abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Karenzi Théonèste yavuze ko bikigoye ababyeyi kubwira abana babo amateka yose ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Kamanzi Jacqueline, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, yavuze abayeyi barema ingengabitekerezo mu bana baba babahemukira

  • Amerika yohereje mu Rwanda Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside –

    Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021.

    Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

    Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Muri urwo rubanza umucamanza yasobanuye ko nubwo Munyenyezi atigeze agira umuntu yica yagize uruhare mu kugaragaza abicwa kuri bariyeri yari inyuma ya hoteli yo kwa sebukwe.

    Ubucamanza bwamugaragaje nk’umuyoboke ukomeye w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND] ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi n’abana be bahungiye muri Kenya. Mu 1995, nibwo yanditse urwandiko rusaba ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside.

    Muri urwo rwandiko, yagize ati “Kuva muri Mata 1994, igihugu cyanjye [cy’u Rwanda] kiri kunyura mu bihe bikomeye […] Bitewe n’urwego rw’ubu bwicanyi, ndumva ntagifite umutekano uhagije wo gusubirayo”.

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobari nawe wahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse ni umukwe wa Nyiramasuhuko Pauline nawe wahamwe n’ibyaha bya Jenoside. Yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1998

  • Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaganye ikiganiro Judi Rever azatanga muri Kaminuza ya Cambridge –

    Ni ikiganiro kizaba kuri uyu wa 21 Mata 2021, aho byitezwe ko Judi Rever usanzwe uzwiho imvugo n’inyandiko zipfobya n’izihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azahabwa urubuga agakomeza kumvikanisha ko mu Rwanda ‘habaye Jenoside ebyiri’ ndetse ko FPR Inkotanyi yarokoye u Rwanda nayo ‘yagize uruhare mu kwica Abatutsi’.

    Abarokotse barimo Umuryango Ibuka n’indi miryango itandukanye, bavuze ko bitumvikana ukuntu kaminuza y’ikirangirire nka Cambridge ari yo izatanga umwanya ku muntu wiyita umushakashatsi, abamuha amakuru bakaba ari ‘ibanga rye’ kandi akavuguruza ibyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuko wahamije ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe kandi yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bavuze ko amagambo ya Rever ‘akomeretsa Abanyarwanda’ kandi ‘agatesha agaciro ukuri kw’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, nk’uko byagaragajwe muri iyo baruwa yandikiwe Prof. Stephen J. Toope.

    Bongeyeho ko biteye isoni kuba amateka y’ibyabereye mu Rwanda adafatwa uko ari kandi bigakorwa n’abantu batayagizemo uruhare, nyamara “mu 1994 twaratereranywe Isi yose ikadutera umugongo kuko nta cyakozwe kugira ngo ubwo bwicanyi ndengakamere buhagarikwe. Twe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dutewe impungenge cyane n’uko gutumira Judi Rever [kuko] bizagaragaza ko Kaminuza ya Cambridge ititaye ku kababaro n’ihungabana twanyuzemo icyo gihe, ndetse icyo gikorwa ubwacyo kikaba cyakongera kuridutera.”

    Basobanuye ko nka Kaminuza yigaragaza nk’irajwe ishinga no gushyigikira ukuri ndetse no guteza imbere ubuzima bwa muntu, bibabaje kuba ari yo yahindukiye igatanga umwanya ku bakora ibyo bikorwa bigamije inyungu za politiki.

    Banditse bati “Mata ni ko kwezi dutangira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, tugaha icyubahiro abacu twakundaga, tugasubiza amaso inyuma tubazirikana kugira ngo urwibutso rwabo rukomeze rubeho Jenoside itazongera kubaho ukundi. Birababaje cyane kubona Kaminuza ya Cambridge yarahisemo igihe nk’iki akaba ari cyo itumiramo umuntu ukora ibidukomeretsa nk’Abarokotse.”

    Bongeyeho ko bitumvikana uburyo Kaminuza ifite abahanga kandi izi ibigenderwaho mu gukora ubushakashatsi bwuzuye, ari yo yatinyutse gutanga umwanya ku muntu ukora ibinyuranye n’ukuri kuzwi na bose.

    Bati “Kumenyekanisha ibyo Judi Rever akora no kumvikanisha ijwi rye, Kaminuza ya Cambridge izaba iri kongera kubabaza abashegeshwe [na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ese ibyo ni byo ntego za Kaminuza ya Cambridge?”

    Bongeyeho kwibaza bati “Iyo tuba turi Abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi se tuba tugombye kwandika iyi baruwa? Cyangwa ni uko nk’Abanyarwanda (n’Abanyafurika) twakorewe iby’ubunyamaswa amajwi yacu, ibitekerezo, akababaro n’uburibwe twanyuzemo byoroshye kubitesha agaciro?”

    Abarokotse Jenoside bavuze ko guha Judi Rever umwanya atari ukubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ugukomeza gushyigikira ibitekerezo bidafite ishingiro.

    Basabye ko Judi Rever yakwimwa umwanya kuko ibyo akora ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugamije guhinyuza amateka yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

    Umuryango uharanira Inyungo z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, wumvikanye kenshi wamagana Judi Rever wiyita umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, bitewe n’uburyo ayagoreka agamije inyungu ze za politiki.

    Rever yari aherutse kutanga ikiganiro kuri Radio ya Canada muri Mutarama uyu mwaka, ariko Umuvunyi w’iyo radio aza kwemeza icyo kiganiro cyari kibogamye kandi kitubahirije amahame y’itangazamakuru ndetse ko Rever atari akwiye guhabwa umwanya wo kugitambutsa.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabye Kaminuza ya Cambridge kudaha umwanya Judi Rever uyipfobya

    Uru rwandiko rwasinyweho n’abakuriye imiryango itandukanye iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje inyungu mu kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe mu Mijyi ya Huye na Muhanga –

    Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 14 w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, ahari hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

    Ubusanzwe ibyicaro by’inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n’ibindi bya leta, iby’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, biba mu Murwa Mukuru wa Kigali, ibintu benshi bemeza ko bituma ibikorwa by’iterambere byirundira ahantu hamwe.

    Muri Nyakanga 2019, nibwo Guverinoma yemeje iyimurwa ry’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu Mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n’uturere dutandukanye

    Mu Mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) n’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

    I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

    Mu Mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibigo nka RAB na RCA bikomeje gufasha haba mu bujyanama ndetse no korohereza abatuye muri iyi mijyi bikoreramo n’intara muri rusange.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Icyo byadufashije iterambere muri iyo mijyi birimo ririhuta, ariko ni no guhindura imibereho y’abahatuye, ibikorwa by’ubucuruzi byahakorerwaga byariyongereye n’ibindi.”

    Guverineri Kayitesi yatanze urugero rwa Kaminuza y’u Rwanda, aho kuva yajyanwa gukorera i Huye byatumye n’umubare w’abanyeshuri wiyongera bituma n’abaturage babyungukiramo cyane.

    Ati “Dufate urugero, niba Kaminuza yiyongereyeho abanyeshuri ibihumbi bitatu cyangwa bitanu, ni abaguzi tuba twongereye, ni abantu baje kudufasha mu iterambere.”

    Yakomeje agira ati “Ariko kandi n’ubwo ibyo bigo bireberera ku rwego rw’igihugu buriya hari umwihariko mugira nk’abantu bahegereye.”

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko nka RAB, ikimara kugera muri iyi ntara yafashije mu bijyanye no kuvugurura ubworozi ndetse no kwita ku bigaburirwa amatungo aho nibura muri buri Mudugudu w’Intara y’Amajyepfo, hari umurima shuri w’ubwatsi.

    Ni imirima yakozwe imeze nk’imirimo y’ubutubuzi abahinzi bareberaho ariko bakanakuramo imbuto yo gutera iwabo bityo umusaruro ukabasha kwiyongera.

    Ati “Ibijyanye n’ubufasha mu bya tekiniki dukenera mu buhinzi turabibona kandi ku buryo bwihuse kubera ko duturanye na RAB. Banadufasha mu bijyanye n’ubukangurambaga haba mu turere bakoreramo n’utundi two mu Ntara y’Amajyepfo.”

    Ati “Ariko n’imibereho y’abahatuye, ni ukuvuga ngo uko abantu binjiye muri uwo mujyi ari benshi ubuzima burahinduka n’abucuruzi bukiyongera, imirimo ikaboneka n’abafite inzu bakabona abazikodesha. Hari byinshi byahindutse muri utu turere kubera ibyo bigo byaje gukoreramo.”

    Uretse kuba hari ibigo bya Leta byajyanywe gukorera muri iyi mijyi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangaza ko hari gutekerezwa uburyo inama nini zajya zoherezwa muri iyi mijyi yunganira Kigali.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko kuzana ibigo bya Leta mu Mijyi yunganira Kigali bikomeje kuzamura iterambere ry’abayituye

    I Huye hari ibigo byajyanywe gukorerayo birimo RAB, HEC n’ibindi

    Umujyi wa Muhanga wajyanywemo ibigo birimo RIM na RCA

  • Dr Kayumba Christopher yirukanywe mu nzu yakoreragamo –

    Dr Kayumba ni umugabo wubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ry’u Rwanda binyuze ku busesenguzi akora no mu kuba yaramaze igihe kinini ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Gusa mu minsi mike ishize, izina rye ryakunze guhuzwa n’inkuru zivuga ku myitwarire ye nyuma y’uko yagiranye amakimbirane na Polisi mu 2018, agakurikirwa n’uko yaje gutabwa muri yombi azira guteza akaduruvayo ku Kibuga cy’Indege akanabifungirwa umwaka. Ubu ibiheruka ni inkuru z’abakobwa benshi bamushinja kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Ikinyamakuru cye, The Chronicles, cyanditse ku rukuta rwacyo rwa Twitter ko inyubako ya mubyara we yari yarakodeshejemo ibiro yayisohowemo kandi bigakorwa nta kirarane cy’ubukode afite.

    Iyo nyubako yitwa Yyussa Plaza iherereye i Remera ahazwi nko kwa Lando, ni yo Kayumba yari afitemo ibiro bya Sosiyete ye itanga serivisi z’ubujyanama ari naho ihuriro rye rya Politiki yise “Rwandese Platform for Democracy (RPD)” yari yarashinze mu kwezi gushize ryakoreraga.

    Iyi nyubako icungwa na murumuna wa Kayumba, byumvikane neza ko ari ubushabitsi bw’abantu bo mu muryango umwe. Nta mpamvu n’imwe yigeze ivugwa yaba yaratumye Kayumba akurwa mu nyubako akoreramo, nawe ubwe mu butumwa ikinyamakuru cye cyatambukije ntihigeze havugwa uko byagenze.

    Nyuma yo gushinga uru rubuga rwa Politiki, hatangiye gusakara amakuru menshi ku buzima bwite bwa Dr Kayumba, uhereye ku wari umunyeshuri we Fiona Muthoni Ntarindwa wamushinje kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ubwo inkuru y’iri hohoterwa yajyaga hanze, uwitwa Kamaraba Salva wabisakaje, yavuze ko inkuru ya mugenzi we ushinja Dr Kayumba kumufata ku ngufu yasembuwe n’umurongo uyu mugabo yatangaje ko ihuriro rye rya politiki rishingiyeho.

    Mu mirongo migari ya politiki ye, avuga ko RPD yimakaje u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rutekanye kandi rwuje ubwisanzure. Mu butumwa bwa Kamaraba agira ati “Ibi bihabanye n’ibikorwa bye. Nta kimwe muri ibyo yimakaza kabone n’umutuzo w’abandi.”

    Byahise bibyutsa inkuru y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2018 ya Kayumba ubwo hari ku wa Gatandatu mu gitondo ku munsi w’umuganda, Polisi ikamufatira ku muhanda wa Rwandex imushinja gutwara ikinyabiziga yasinze.

    Uwo munsi Kayumba yifashishije Twitter, yandika ubutumwa bukomeye avuga ko kuva mu 2012, buri gihe iyo atwaye imodoka, Polisi imuhagarika ‘ikamuhimbira ibyaha’.

    Polisi yaje kumusubiza, iti “Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Nta gusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.”

    Imyitwarire nk’iyi inengwa na benshi yaje gukomeza mu mwaka wakurikiyeho ubwo yafatirwaga ku Kibuga cy’Indege bikavugwa ko yateye hejuru inzego z’umutekano azibwira ko agiye kugishwanyaguza.

    Byaje gutuma afungwa amara umwaka muri Gereza ya Mageragere ari nabwo yavagamo agatangira ibikorwa bya politiki byatumye noneho bongera kwitsa ku myitwarire ye.

    Umwe muri bo yagize ati “Ni umuntu wabaye imbata z’inzoga kugeza n’ubu. Ni umuntu wananirwaga kwicyura ngo yigeze mu rugo mu gitondo, umuntu wahanganye na Polisi y’Igihugu, ubu arumva ko ashobora kuyobora u Rwanda. Ni ugukomeza inzira y’ubusinzi. Uko ukomeza kunywa, ni uko inzoga ikwinjira wese. None ubu arashaka kuyobora abantu mu cyerekezo cya politiki? Ni urwenya.”

    Ku rundi ruhande, hari abahuje imyitwarire ye no kuba muramu we yarafashe umwanzuro wo kumukura mu nzu byaba bifitanye isano n’ibikorwa bye.

    Mu nkuru ikubiyemo ibitekerezo bye ku myitwarire ya Kayumba, Sebisaho Laurien yagize ati “Hazagire umuntu wibutsa Dr Kayumba ko muramu we wafunze inzu yakodeshaga muri Yyussa Plaza ari Umunyarwanda. Niba umusinzi wifitemo no gufata ku ngufu atagira isoni zo kuyobya abantu abahamagarira kwinjira muri RPD, ni kuki nyir’inzu yatinya kuyimusohoramo?”.

    Ikindi cyavuzwe ku myitwarire ya Kayumba nyuma yo gushinga ishyaka, ni uko ari umugabo wakunze kugirana ibibazo n’uwari umugore we wamushinjaga kumuhoza ku nkeke no kumukubita kugeza ubwo batandukanye.

    Kayumba aherutse kubwira itangazamakuru ko abavuga ku myitwarire ye muri iyi minsi, bafite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo.

    Ati “Njye ibyo nkora n’ibyo nigishaga, harimo uburenganzira bw’umuntu bwo gutekereza akanavuga icyo atekereza. Iyo ubyemera gutyo, ntabwo bivuga ko bazajya bakubwira ibyo ushaka gusa, uburenganzira bwo kuba umuntu yavuga icyo ashaka, babushyiriyeho ko hari ibyo umuntu azavuga ntibigushimishe. Njye nta kibazo mbibonamo, uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.”

    Imyitwarire y’abantu bashya muri Politiki ikunze gushyirwa ku karubanda

    Kugaruka ku myitwarire y’umuntu utangiye urugendo rwa Politiki si bishya mu Rwanda, kuko na henshi ku Isi byagiye biba. No mu buzima busanzwe, usanga abantu bakunda kugaruka ku mateka ya muntu, nubwo hari ababifata nko kwibasira umuntu.

    Muri Politiki ho, ni ibisanzwe. Urugero, mu gihe François Hollande yari atangiye gahunda yo kwiyamamariza u Bufaransa, hatangiye gukwira inkuru zivuga ku rukundo rwo hagati y’amaguru rwe n’umukinnyi wa filimi witwa Julie Gayet.

    Ibinyamakuru byinshi byo mu Bufaransa, byakwije inkuru zivuga ko Hollande yacaga inyuma umugore we Valerie Trierweiler kugeza n’aho umunsi umwe yamusize mu bitaro akajya kugira uko yigenza ku ruhande.

    Nibura urebye nko mu baperezida bayoboye u Bufaransa kuva mu 1974, barindwi muri bo bavuzweho ibikorwa by’ubusambanyi no guca inyuma abo bashakanye, kandi byose byagiye hanze mu minsi babaga batangiye urugendo rubinjiza muri Politiki.

    Donald Trump na we ibintu nk’ibi byamuvuzweho mu 2016 ubwo yiyamamazaga, maze mu itangazamakuru rya Amerika hakwiramo inkuru zivuga ku bikorwa bye byaba iby’ubusambanyi, kugura indaya, gufata ku ngufu no guhohotera igitsina gore.

    Icyo gihe nibura abagore 26 bamushinje kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina guhera mu 1970.

    Benshi mwibuka ibyabaye kuri Brett Kavanaugh, umunyamategeko w’umunyamerika wakirijwe ibirego byo gufata ku ngufu abagore barenga batatu mu mwaka ushize mu gihe yari akimara gutoranyirizwa kuba umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ikirenga rwa Amerika.

    Katie Hill, Roy Moore n’abandi benshi ni abanyepolitiki bo muri Amerika bagiye baregwa ibikorwa bifitanye isano n’imyitwarire idahwitse, kandi byose bikazamuka mu gihe bitegura kwiyamamariza umwanya runaka muri politiki.

    Umusesenguzi Robert Mugabe mu kiganiro aherutse kugirana na Shene ya Youtube ya Real Talk Channel, yavuze ko umuntu ugiye muri politiki ashaka kujya ku butegetsi aba akwiriye kwitegura kunyura mu bikomeye.

    Ati “Niba ushaka kugera ku butegetsi, garagaza ko wanyura mu itanura.”

    Uku kugaruka ku mateka y’umuntu winjiye muri Politiki, byakunze kugaragazwa nk’uburyo bwo gusesengura imyitwarire ye, kugira ngo niba hari n’abamuyoboka, babikore bazi neza uwo ari we, hato ejo n’ejo bundi batazasanga ibyo yigisha bitandukanye n’uwo ariwe.

    Mu 2018, Dr Kayumba yagaragaye mu muhanda ari kujya impaka na Polisi yari imufashe imushinja gutwara imodoka yasinze

  • U Rwanda rugiye kongera gukora ibarura rusange ry’abaturage –

    Iribarura riteganyijwe gutangira mu mwaka utaha wa 2022, nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, iyobowe na Perezida Kagame.

    Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

    Ibarura Rusange riheruka muri Kanama 2012, ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 10, 537,222 abantu biyongereryeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

    Kugeza ubu ikigereranyo cy’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13.

    Ni ibarura ryagaragaje ko uburyo abaturage bagenda biyongera ku mwaka, Intara y’Iburasirazuba igaragaza igipimo cya 4,3%, ikurukirwa n’Umujyi wa Kigali ufite igipimo cya 4%, Intara y’Amajyepfo ifite 2,3%. I Ntara y’Uburengerazuba ifite 1,9%, iza ku mwanya wa nyuma n’Intara y’Amajyaruguru ifite 1%.

    Biteganyijwe ko ibarura rusange ry’abaturage rizakorwa mu 2022