Tag: featured

  • Umuhanzi Yverry n’urundi rubyiruko rwo muri Kigali bahaye ibitenge abarokotse Jenoside –

    Iki gikorwa cyo gushyikiriza ibitenge ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Rusheshe Umudugudu w’Umubano.

    Akagari ka Rusheshe karimo Umudugudu w’abarokotse Jenoside bubakiwe na Leta mu 2013, begerezwa ibikorwaremezo nk’amazi, umuriro, amashuri, ivuriro n’ibindi. Uyu mudugudu utujwemo imiryango 62 ugizwe n’inzu nziza aho imwe nibura ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw.

    Aba barokotse bo mu Murenge wa Masaka bahawe ibitenge 120 mu tugari dutanu; Akagari ka Rusheshe kahawe ibitenge 47, Akagari ka Gako kahawe ibitenge 31, Akagari ka Ayabaraya kahawe ibitenge 10, Akagari ka Cyimo kabonye ibitenge 16 naho Akagari ka Gitagara kahawe 16.

    Ibitenge 60 byahawe Umurenge wa Gahanga naho ibitenge 53 byahawe abo mu Murenge wa Gatenga. Ubuyobozi buzagenda bugeza kuri buri muryango watoranyijwe igitenge kimwe wagenewe.

    Igitenge kimwe kiri hagati y’amafaranga ibihumbi 15 Frw na 17 Frw, bivuze ko hakoreshejwe arenga miliyoni 4 Frw muri iki gikorwa.

    Uwera Carine yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko asanzwe akorera ibikorwa by’urukundo abantu, kandi ko biri no mu murongo wo kwifatanya n’abarokotse muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Nabitewe n’uko nsanzwe mfasha. Nishyize mu mwanya w’abo numva ngomba kubafasha nkabikora mu mwanya w’abana babo bari kuba bahari bakabibakorera kuko mu busanzwe umwana yaha Nyina igitenge cyo kwambara.”

    Umuhanzi Rugamba Yverry uri mu rubyiruko rwari ruri muri iki gikorwa yavuze ko ari igitekerezo cyiza ndetse bagenzi be bakimugejejeho akumva yakwifatanya nabo.

    Yasabye urubyiruko kwita kuri buri wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akamwereka urukundo, kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yavuze ko iki ari igihe cyo guhumuriza abarokotse ‘kuko imitima yabo ibabaye, bakabasura ndetse bakabaganiriza’.

    Hatanzwe ibitenge 233 ku barokotse Jenoside bo mu Murenge wa Masaka, Gahanga na Gatenga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yashimye uwagize iki gitekerezo cyo gutanga ibitenge kuri aba babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko urubyiruko nkawe bakwiye guharanira gukomeza kuba hafi abarokotse kandi bagakora ibikorwa by’urukundo.

    Ati “Ni igikorwa twakiriye neza. Twashimye umutima wo gufasha cyane cyane kwibuka abarokotse cyane ko tubisaba muri iyi minsi. Uyu munsi twasoje icyumweru cy’icyunamo ariko hari n’iminsi 100 igikomeza.”

    Mukabuzizi uri mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahawe ibitenge, yavuze ko amaze imyaka irindwi atujwe mu Kagari ka Rusheshe kandi ko we na bagenzi be baharanira gutwaza biteza imbere anashimira uru rubyiruko rwari rwabasuye.

    Buri mubyeyi yahawe igitenge kimwe gifite agaciro kari hagati y’ibihumbi 15 Frw na 17 Frw

    Byari ibyishimo kuri aba babyeyi bahawe imyambaro

    Uru rubyiruko rwahisemo gufasha aba babyeyi bari muri ibi bitoroshye mu kwishyira mu mwanya w’ibyo bakabaye bakorerwa n’abana babo bishwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yasabye urubyiruko kuba hafi abarokotse Jenoside

    Rugamba Yverry na bagenzi be bahuriye mu muryango w’urubyiruko wahisemo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

  • Nyarugenge: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukobwa bakorana –

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo w’imyaka 42 yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2021.

    Yavuze ko icyaha akekwaho cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Inyarurembo ku wa 7 Mata 2021.

    Yakomeje ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.’’

    Dr. Murangira yasabye abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kuko byangiza ubikorewe, atanga urugero ku cyaha nk’iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko gishobora gutera uwahohotewe ingaruka atazigera akira mu buzima bwe bwose.

    Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje ububasha amufiteho’’.

    Yavuze ko abantu badakwiye kureberera abashobora kubahohotera bitewe no kuba ari abakoresha babo babafiteho ububasha.

    Yagize ati “Hari abantu bakorerwa ihohotetwa rishingiye ku gitsina n’abakoresha cyangwa abandi bantu babafiteho ububasha bashobora kuba batinya kurega kubera imiterere y’icyaha baba bakorewe. RIB irasaba abantu bose gutanga amakuru cyangwa ikirego bishingiye ku ihohoterwa nk’iryo rishingiye gutsina. Bakwifashisha urubuga rwa e-menyesha bagatanga amakuru cyangwa ibirego mu ibanga.’’

    Dosiye iregwamo uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukobwa bakorana yoherejwe mu Bushinjacyaha ndetse iri gukorwaho iperereza mbere yo kuregerwa urukiko.

    Mu gihe uyu mugabo yahamwa n’icyaha, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.


  • Guverineri Kayitesi yagarutse ku mwaka amaze mu nshingano n’ibikorwa byitezweho guhindura Amajyefo –

    Ni ibihe bitoroheye abayobozi ku buryo bw’umwihariko, kuko byabasabye kurara amajoro, kumvisha abaturage ko bagomba kwambara agapfukamunwa n’amazuru, abo mu bice by’icyaro nabo basobanurirwa uburyo bagomba gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse n’izindi mpinduka nyinshi kandi zidasanzwe zazanywe n’iki cyorezo.

    Ibi, Kayitesi Alice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo muri Gicurasi 2020, arabizi neza kuko yahawe izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu ubwo icyorezo cyari kimaze amezi abiri gusa kigeza mu Rwanda. Ni ibintu avuga ko byamusabye gukora cyane, akagendera ku cyerekezo gishyirwaho n’inzego nkuru z’igihugu zirangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yagarutse kuri bimwe mu byo yishimira amaze kugeza ku Ntara y’Amajyepfo mu gihe cy’umwaka amaze ayiyobora, ibikorwa by’iterambere biteganyijwe mu bihe biri imbere ndetse n’ubuzima bwe bwite.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko yishimira ko mu myaka yashize Intara y’Amajyepfo yazaga inyuma mu kwesa imihigo ariko ubu by’umwihariko ubwo haherukaga gutangazwa imihigo iyi yaje mu myanya y’imbere ndetse na tumwe mu turere twayo tuza mu myanya y’imbere.

    Mu mwaka w’imihigo wa 2020, Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu gihugu hose ndetse n’utundi dutatu tuza muri dutanu twa mbere mu gihugu. Uku kwesa imihigo ngo bijyana n’impinduka zigaragara mu iterambere ry’abaturage.

    Ati “Twishimira ko igipimo cy’uburyo abaturage bacu bashobora kwivuza, Intara y’Amajyepfo niyo iri imbere kandi n’uturere twayo utwinshi turi hejuru ya 90%, ni intambwe ishimishije kuko gutunga abaturage batabasha kurwara ngo bivuze biboroheye ni ikibazo ndetse rimwe na rimwe hari n’igihe bibakururira mu bukene kuko hari ubwo ashobora kurwara adafite ubwisungane mu kwivuza bikaba ngombwa ko agurisha ibyo atunze byose ngo yivuze.”

    Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko ibijyanye no kwizigamira mu kigega Ejo Heza, abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bakomeje kumva akamaro kabyo kuko nibura uturere tune twose twari tugeze kuri 85% mu mpera za Werurwe. Ni mu gihe akarere kari inyuma kari kageze hejuru ya 65%.

    Ati “Ariko kandi turakomeje turakataje ntabwo twari twahagarika.”

    Yakomeje avuga muri uyu mwaka ushize yibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibibazo birimo akarengane, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe no kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

    Guverineri Kayitesi avuga ko mu bindi bikorwa yibanzeho muri uyu mwaka harimo guhangana n’ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside aho hagiye hakorwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge byose bigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho Intara y’Amajyepfo yaje mu myanya y’imbere mu kugira abantu benshi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside angana 262. Guverineri Kayitesi avuga ko imbaraga zashyizwemo mu kurwanya iyi ngengabitekerezo zitezweho umusaruro muri ibi bihe n’ibizaza.

    Ibikorwa birivugira…

    Mu Ugushyingo 2017, nibwo Kayitesi Alice yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, nyuma y’imyaka ibiri [Muri Gicurasi 2020] agirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu amushinga kuyobora Intara y’Amajyepfo ndetse muri Werurwe 2021, ubwo hakorwaga impinduka mu bayobozi b’Intara Kayitesi yongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora Amajyepfo.

    Ni inshingano zitari zoroshye kuri Kayitesi wabaye umwarimu ndetse agakora mu bijyanye n’umutekano mu Karere ka Muhanga, kuba yari avuye ku kuyobora akarere kamwe ka Kamonyi agahabwa Intara yose igizwe n’Uturere umunani [Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi na Ruhango].

    Mu gihe kigera hafi ku mwaka amaze ayobora Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi yavuze ko hari ibikorwa bikomeye yari afite nk’umuhigo w’ibyihutirwaga yagombaga kugeza ku baturage b’iyi ntara afatanyije n’izindi nzego kandi yishimira ko ibitararangira nabyo bigeze ku kigero gishimishije.

    Muri Kamonyi hubatswe umuhanda wa Kaburimbo Gihara- Nkoto aho imirimo yo kuwubaka igeze kuri 50%, mu gihe umuhanda wa Bishenyi- Charity Eye Hospital wo warangije kubakwa.

    Mu karere ka Muhanga hubatswe umuhanda Cyakabiri- Misizi – Ruvumera, mu gihe muri aka karere hari kubakwa Ibitaro bya Nyabikenke kuri ubu bigeze kuri 90%.

    Imibare itangwa n’Intara y’Amajyepfo igaragaza kandi ko mu Karere ka Nyanza hamaze kubakwa uruganda rw’insinga z’amashanyarazi aho kuri ubu imirimo yo igeze kuri 80%.

    Mu Karere ka Gisagara naho ntibasigajwe inyuma mu bikorwa by’iterambere umuhanda wa kaburimbo Huye- Gisagara wararangiye, uruganda rw’amashanyarazi akoresha Nyiramugengeri rugeze kuri 98% rwubakwa mu gihe gukora igerageza byatangiye mu mpera Werurwe 2021.

    Guverineri Kayitesi kandi yavuze ko hubatswe umuyoboro w’amazi ugeza amazi meza mu mirenge ya Nyanza, Kigeme, Kansi, Mugombwa na Mukindo, ndetse imirimo yo kubaka uwo muyoboro munini yararangiye hakaba hategerejwe ko hakemuka ibibazo biri mu muyoboro uturuka Nyaruguru undi ufatiraho ubundi abaturage bagatangira kuvoma amazi meza.

    Mu Karere ka Nyaruguru hari kubakwa Ibitaro bya Munini aho imirimo yo kubyuka igeze kuri 98% naho muri Nyamagabe ho umuhanda wa kaburimbo Huye-Kitabi ukaba wararangiye kubakwa.

    Guverineri Kayitesi avuga kandi ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage yashyizwemo imbaraga aho muri uyu mwaka ushize imirenge irindwi yose yari isigaye itarabona amashanyarazi mu ntara byararangiye, ubu baracana.

    Abaturage batuye mu gice kinini cy’Intara y’Amajyepfo batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse kuri ubu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, gisigaye gikorera muri iyi Ntara, Ibintu Guverineri Kayitesi abonamo amahirwe adasanzwe.

    Ati “N’ubwo ari ikigo kitureberera twese nk’igihugu ariko twe twungukiramo byinshi kuko ari abaturanyi bacu ba bugufi. Hari byinshi badufasha nk’inama bagiye batugira, kudufasha kubonera imbuto ku gihe, kureba igishobora kuzamura abaturage bacu. Tukaba tubona ibihembwe bibiri by’ihinga twasoje byagenze neza kandi abaturaga bacu bakaba bashishikarizwa kwitabira ubuhinzi Bizana amafaranga.”

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bihe biri imbere hari imishinga myinshi izongera ubukungu bw’Intara irimo umushinga w’Umuhora wa Kaduha-Gitwe, uhuza imirenge 10 mu turere dutatu ahazakorerwa ibikorwa bikomatanyije bigamije kuzamura ako gace.

    Mu bikorwa biteganyijwe kuhakorerwa harimo guhinga kijyambere, ubworozi bwa kijyambere kandi butanga umusaruro, gushyirayo inganda zitunganya ibizaba bihakorerwa, ibihingwa bibazanira amafaranga birimo za Makadamiya n’ibindi byinshi bizahindura imibereho myiza y’abaturage.

    Hari umushinga wiswe ‘Amayaga Green’ witezweho kongera gusubiranya igice cy’Amayaga cyari kimaze kuba ubutayu kubera kutagira amashyamba.

    Guverineri Kayitesi ati “Hari n’indi mishinga migari kandi iyo yose uko nyivuga niko itanga akazi ku baturage nabo bakagenda biteje imbere bahereye ku mafaranga bakorera muri iyo mishinga.”

    Ibi n’ibindi bikorwa byinshi bizajyana no kubungabunga umutekano w’abaturage kugira ngo ibyo bakora niba bahinze babashe gusarura mu mutekano, ni bimwe mu byo Guverineri Kayitesi avuga ko bizahindura imibereho y’abatuye Amajyepfo.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze kandi ko hari ibindi bikorwa bikomeye abaturage b’iyi ntara bemerewe na Perezida Kagame, byose nk’urwego rw’intara ngo bizakomeza gukurikiranwa ko bikorwa kandi bikagera ku baturage mu gihe cyagenwe.

    Incamake ku buzima bwa Guverineri Kayitesi

    Kayitesi Alice yavukiye mu Mudugudu wa Rwimbogo, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga. Amashuri abanza yayize muri uyu murenge, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire Remera Rukoma, asoreza muri Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi i Muhanga.

    Yize uburezi muri Kaminuza y’Abadivantisite izwi ku izina rya AUCA [Adventist University of Central Africa], aza kurangiriza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] muri Mount Kenya aho yigaga ibijyanye no gucunga imishinga.

    Ni umubyeyi w’Umukirisitu Gatolika, ukunda gusenga no gukora cyane. Akaba afite umugabo n’abana batatu kuri ubu akaba we n’umuryango we batuye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

    Ni umuntu utajya ucika intege ndetse ngo mu bimufasha mu rugendo rwe kuva akiri muto kandi bikomeje kumufasha ari ukurebera ku mpanuro ndetse n’ibikorwa by’Umukuru w’Igihugu.

    Ati “Impanuro ze nyinshi guturuka nkiri muto ziranyubaka, ni urugero rwiza cyane rwo gukurikira kandi rukaguha umurongo mwiza. Ikindi ntabwo njya nshika intege, biragoye ko mbona ko ikintu kidashoboka ahubwo nshakisha inzira nyinshi zishobora kuba zabasha kukingezaho. Ntabwo numva ko niba bidakunze mu nzira imwe mpita ncika intege ngo numve ko byose bidashoboka.”

    Guverineri Kayitesi agira inama urubyiruko by’umwihariko abakobwa bakiri mu myaka y’ubwangavu kumva ko bashoboye bityo bakaboneraho kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’igihugu cyabo gikomeje kwimakaza uburinganire no gutanga amahirwe angana ku bakobwa n’abahungu.

    Ati “Abana b’abakobwa barashoboye, umugore arashobora, ibyo musaza we ashobora gukora nabo babikora icya mbere ni ukutitinya, ni ukwitunyuka. Ariko kandi dufite amahirwe angana, ntawe ugihezwa ngo ni uko ari umukobwa ngo ni umugore, ngo ntabwo ashoboye. Ntawe ugipfukiranywa.”

    Iyo atari mu nshingano ze akora siporo yo kugenda ndetse undi mwanya muto abona akawuharira umuryango we no kuba hafi y’abana be n’abavandimwe.

    Guverineri Kayitesi yatangaje ko kuva kera, impanuro z’Umukuru w’Igihugu arizo zagiye zimufasha mu buzima bwe

    Video: Mucyo Serge


  • Marizamunda yagizwe Komiseri Mukuru wa RCS abisikana na Ujeneza wagizwe Umuyobozi wungirije muri Polisi y’Igihugu –

    Impinduka zakozwe mu buyobozi bwa Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Amagereza zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    DCGP Marizamunda Juvénal wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, yahawe izindi nshingano agirwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa umwanya wari uriho George Rwigamba kuva muri Werurwe 2016.

    Muri Kamena 2014 nibwo Marizamunda yimuriwe muri Polisi y’Igihugu avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

    Izindi mpinduka zabaye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu na none zifite aho zihuriye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

    Uyu mubyeyi w’abana babiri wavukiye mu Karere ka Rulindo ku itariki 30 Ukuboza 1967 yagiye mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Yinjiye mu gisirikare mu 1988.

    Mu bandi bahawe imyanya, harimo Mufulukye Fred wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Uyu hari hashize iminsi mike akuwe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

    Rtd CP Ntirushwa Faustin we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Ibindi bigo byakozwemo impinduka harimo nk’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB; Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC; Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego.

    Marizamunda Juvénal yakuwe muri Polisi y’Igihugu agirwa Komiseri Mukuru wa RCS

    DCG Jeanne Chantal Ujeneza ni umwe mu bategarugori bafite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda

  • Abarokokeye i Nyarubuye basabwe kwandika ku bugome bwo muri Jenoside burimo no gusekura abana mu mivure –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 20121 ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu kiliziya i Nyarubuye mu 1994.

    Tariki 14 kugera ku wa 16 Mata 1994 i Nyarubuye ku kiliziya habereye ubwicanyi bukomeye cyane buyobowe n’uwari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Rusumo, Gacumbitsi Sylvestre kuri ubu wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Rwanda rw’i Arusha muri Tanzania (TPIR). Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ibiri bwaguyemo Abatutsi ibihumbi 26 bari bahungiye ku kiliziya ndetse no mu nzu z’abihayimana.

    Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko ubwo yatangiraga yari ari mu biruhuko. Icyo gihe yageze i Nyarubuye tariki ya 9 Mata ahasanga abantu benshi bahahungiye.

    Yavuze ko mu minsi ya mbere abari bafite imbaraga bikusanyaga bakajya guhangana n’Interahamwe zazaga kubatera rimwe bakazirusha imbaraga zikagenda kugeza tariki ya 14 Mata ubwo noneho bagabwagaho igitero simusiga.

    Ati “Mu gihe cya Saa Tanu ni bwo twatangiye kumva amasasu yavugiraga ahitwa i Nyarutunga, bamwe babashyize hasi barabarasa abandi bariruka harokoka mbarwa.”

    Yavuze ko umwe mu barokokeye aho i Nyarutunga ngo yahise aza yiruka i Nyarubuye ababwira ibibaye asanga abapadiri bari bahari bamaze guhambira utwabo bagiye, tariki ya 15 Mata ahagana saa Sita ngo ni bwo haje Interahamwe zambaye ibyatsi n’ibindi bintu biteye ubwoba zifite intwaro zose zishoboka.

    Ati “Burugumesitiri Gacumbitsi yazanye n’imodoka ye y’umweru bahagarara imbere ya Paruwasi, tuvamo imbere tuza hanze. Twumvaga bagiye kuturengera ariko byahise bihinduka ukundi, Burugumesitiri yahise atanga amategeko ko igikorwa cyo kwica kigiye gutangira atanga imihoro ayikuye mu modoka ye.”

    Muhayemungu yavuze ko bahise babyigana basubira mu kigo cy’abapadiri basanga grenade zabatanzemo imbere ngo bazihateye nk’iminota 30 ari nako babarasa amasasu menshi.

    Ati “Nyuma rero Interahamwe zarinjiye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kiratangira aho bicaga ababyeyi babambuye ubusa, abandi ntibatinye kubasambanya abantu bose babireba, harimo umwe wari wararambagije umukobwa aramwanga yamwishe amaze no kumusambanya.”

    -  Abana babiciraga mu mivure

    Muhayemungu yavuze ko imivure yari iri hanze yicirwagamo abana bari mu myaka 11 kumanura bigakorwa mu buryo buteye agahinda.

    Ati “Iriya mivure bayishyiragamo abana guhera ku myaka nka 11 ujya hasi, abo bana babacucumiyemo abandi barababaga babakuramo inyama n’imitima.”

    Yavuze ko icyo gihe we bari bamutemye mu mutwe yicara ku ruhande nyuma ngo baza kumufata bamutema no ku ijosi bari banamurashe umwambi mu mugongo. Ku wa 15 Mata yavuze ko bahereye saa Sita bakageza saa Moya z’ijoro bacyica abantu kuko ngo hari hahungiye benshi.

    Muhayemungu yavuze ko ubwo yazanzamukaga ngo yasanze hari abandi basore bari kumukomanga baramusindagiza bamukura aho ngaho mu gihe Interahamwe zari zafashe akaruhuko.

    Mu kubara inkuru y’ubuhamya bwe avuga ko nyuma bahungiye ahantu mu rugo rw’umuturage ari naho Inkotanyi zabasanze ari abantu 11 mu gihe abandi benshi bari barapfuye.

    Muhayemungu yavuze ko akirokorwa n’Inkotanyi yagize umutima wo kwihorera abicishije mu kwinjira mu gisirikare ariko ngo inyigisho yahasanze zamukuyemo uwo mugambi yari afite ahubwo asubizwa mu ishuri ariga arangiza ayisumbuye na kaminuza afatanya n’abandi kubaka igihugu kizira kwihorera.

    Rwakayigamba Fedinand uhagarariye abafite ababo biciwe mu Rwibutso rwa Nyarubuye we yavuze ko abarokotse atari imbaraga z’abantu ahubwo ari iz’Imana zayoboye Inkotanyi zikahagera zikagira abo zirokora bose batarashira.

    Yasabye abarokokeye i Nyarubuye gushyira hamwe bakandika ibitabo by’amateka y’ibyahabereye kugira ngo atazazima ndetse n’abantu batabona umwanya wo kuvuga ubuhamya bwabo babone aho babucisha.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye ababuze ababo gukomera ngo kuko bafite igihugu kibitayeho.

    Yavuze ko kuri ubu hakiri urugamba rwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bamwe bagifite ingengabitekerezo ya yayo.

    Muzungu yashimiye abarokotse Jenoside ku ntambwe nziza bateye y’ubumwe n’ubwiyunge ngo kuko aribo bateye iya mbere mu kubabarira ababiciye no kwiyunga nabo.

    Urwibutso rwa Nyarubuye kuri ubu rwashyizwe mu nzibutso Nkuru z’Igihugu rushyinguyemo Abatutsi ibihumbi 58 barimo ibihumbi 26 byishwe mu minsi ibiri gusa ndetse n’indi mibiri yagiye ikurwa mu yindi mirenge igize Akarere ka Kirehe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye abakiri bato guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muhayemungu Abel yatanze ubuhamya bw’uburyo Interahamwe zicaga Abatutsi mu buryo bubabaje

    Umuhanzi Senderi yifatanije n’abandi mu kwibuka Abatutsi biciwe i Nyarubuye barimo n’abo mu muryango we

  • Nyabihu: Batakambiye ubuyobozi nyuma yo kubaka amashuri bagatinda guhembwa –

    Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera, ibi byatumye hongerwa ibyumba by’amashuri mu korohereza abanyeshuri kwiga muri ibi bihe kandi banirinda iki cyorezo.

    Imirimo yo kubaka aya mashuri yakozwe hirya no hino mu gihugu bituma abaturage babasha kubonamo akazi.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rugera na bo bagize uruhare mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ariko bakavuga ko bambuwe amafaranga y’iminsi 15 ya nyuma, bakoreye mu mirimo yo kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri byubakwaga ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko kuva muri Mutarama kugeza ubu batarahembwa amafaranga yabo bakoreye, bakaba babifata nko kurangaranwa n’ubuyobozi.

    Umwe yagize ati “Amasezerano yavugaga ko tugomba gukora iminsi 15 bagahita baduhemba ariko kuva mu kwa mbere kugeza ubu turangije amezi ane tutarahembwa.”

    Mugenzi we bahuje ikibazo asanga barangaranwe kuko bababwira ko amafaranga yabo yasohotse ariko ntibayabahe kandi baba bayakeneye.

    Ati “Gukora barabyemera ko twakoze ariko iyo tugiye kureba amafaranga baratubwira ngo bagiye kureba umubitsi ngo asinye ngo bari gutunganya urutonde. Ubuse rukorwa icyo gihe cyose? Urumva ko ari ukuturangarana kandi natwe tuba dufite ibibazo dushaka gukemura.”

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe no kuba iminsi 15 yari itaruzura ibikoresho bigahita bishira bagategereza ko byazaboneka ngo bahembwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yavuze ko nyuma yo kubona ko imirimo yo gusubukura kubaka yatinze bagiye guha aba baturage amafaranga yabo.

    Ati “Tugifunga iyo minsi 10 hari hasigaye imirimo y’iminsi nk’itatu, twumvaga tuzabanza kurangiza imirimo tukabishyurira rimwe ariko twabonye biri gutinda ubu urutonde rwabo turarufite mu gihe cy’icyumweru bazaba babonye amafaranga yabo.”

    Umushinga wo kubaka ibyumba bishya by’amashuri watangiye muri Kamena 2020 hakaba hari hateganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri 22.505 n’ubwiherero 31.932 mu gihugu hose.

    Abubatse ibyumba by’amashuri byo mu Murenge wa Rugera barashinja ubuyobozi bw’uyu kumara amezi ane batabishyura

  • Nyaruguru: Abarokotse Jenoside barenga 780 bakeneye gusanirwa inzu zabo zishaje –

    Ubwo ku wa 13 Mata 2021 hibukwaga Abatutsi biciwe i Kibeho muri Jenoside yabaye mu 1994, hagarutswe ku kibazo cy’abarokotse Jenoside batagira aho kuba heza.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko mu barenga 1000, hari abamaze kubakirwa.

    Ati “Uyu munsi tubarura abagenerwabikorwa ba FARG bafite inzu zishaje bagera ku 1009 ariko uko intambwe igenda iterwa hari izirimo kugabanuka, ubu tugeze ku bantu 784 ni bo bakeneye gusanirwa byihutirwa.”

    Yakomeje avuga ko hari icyizere cyo kububakira vuba ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

    Umwe mu barokotse Jenoside witwa Mukanyarwahi Annonciata wari uhagariye imiryango yagiye kwibuka, yavuze ko hari bamwe bahawe amacumbi mu 1997 yubatswe mu bihe bigoranye, ku buryo kuri ubu ashaje akaba akeneye gusimbuzwa.

    Ati “Amacumbi y’icyo gihe menshi yarashaje ku buryo hakenewe ko abayabamo bongera kubakirwa.”

    Yashimye ko hari benshi bubakiwe mu midugudu n’ahandi, asaba ko n’abataragerwaho byakwihutishwa kugira ngo babeho neza batuje.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Hari ibyamaze gukorwa, hari ukubashakira amacumbi, ubuvuzi, amatungo n’uburezi abana bakiga. Ibyo byarakozwe ariko kandi iterambere ni urugendo, na bo baracyafite byinshi byo kwitaho, hari abatarabona amacumbi meza abakwiriye, ariko ni urugendo turimo kandi ubushake bwo kubikemura burahari.”

    Mu Karere ka Nyaruguru, abarokotse Jenoside bishimira ko bafite umutekano kandi iyo bahuye n’ibibazo bakigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye 784 bakeneye kubakirwa byihuse

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye bazakomeza kwitabwaho uko bishokoba kose

    [email protected]


  • Huye: Imiryango 50 y’abasigajwe inyuma n’amateka ikeneye ubutabazi bwihuse –

    Iyo miryango ituye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Buhoro. Bamwe mu bayigize bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko inzu babamo ziva bigatuma mu gihe cy’imvura barara bahagaze.

    Muhawenima Claudine ati “Inzu zirasenyuka zikatugwaho dufite ubwoba ko abana bacu zizabagwira nijoro bagapfa. Iyo imvura iguye turara duhagaze kuko zirava.”

    Ikindi kibazo bafite ni uko umugabo n’umugore ndetse n’abana babo bakuru barimo abasore n’inkumi, bararana ku buriri bumwe kubera ko inzu babamo ari nto zifite icyumba kimwe.

    Hari umugore wagize ati “Mfite umugabo kandi maze kugira n’umwana w’umusore w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 17, twese ni ukuryama hamwe mu buriri bumwe.”

    Hari inzu imwe babyiganiramo ari imiryango itatu kandi buri muryango ugizwe n’umugore, umugabo n’abana.

    Mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi kubatabara bagashakirwa ahandi ho kuba kuko bahangayitse muri ibi bihe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, aherutse kugaragaza ikibazo cy’iyo miryango mu nama yari yahuje abayobora inzego z’ibanze mu Karere ka Huye n’abafatanyabikorwa.

    Ati “Mu Murenge wa Karama nyobora hari ikibazo gikomeye ku buryo nkeneye ubufasha bw’abafatanyabikorwa n’akarere. Mfite imiryango myinshi y’abahejwe inyuma n’amateka ikeneye inkunga ya buri wese kugira ngo nabo baze mu iterambere.”

    “Mfite imiryango igera kuri 50 ituye ahantu hamwe; kimwe mu byo mbona cyakemura ikibazo bafite ni uko habonetse ubushobozi twabubakira umudugudu ntangarugero (IDP Model Village) bagatuzwamo ariko tugashyiramo n’abandi Banyarwanda, hari aho byafasha kandi hari n’icyo byatanga.”

    Kabalisa yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Umurenge begereye iyo miryango barayiganiriza, yemera kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko abayigize babanaga batarasezeranye.

    Ati “Barabyemera ndabashyingira mbakorera ibirori, mbona icyo giciyemo kandi birashoboka. Baturanye rero n’abandi nibura bari mu nzu zimeze neza mwaba mubafashije natwe mudufashije.”

    Hari ababyeyi babana mu nzu n’abana babo bafite abagore

    Kabarisa asobanura ko ikibazo cy’iyo miryango gihangayikishije cyane kuko aho bigeze inzu imwe isigaye ibamo imiryango myinshi, aho usanga hari n’aho ababyeyi babana n’abana babo bashatse abagore.

    Ati “Uretse kuba inzu zabo zishaje zaranasenyutse, banabamo ari benshi. Inzu imwe ntabwo ari umuryango umwe uyibamo; babamo ari benshi, usanga umubyeyi abana mu nzu n’abana be bashatse abagore.”

    Akomeza avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bari kurebera hamwe uko icyo kibazo cyakemuka, iriya miryango ikabona aho kuba hameze neza.

    Ati “Ni ikibazo kiduhangayikishije kandi kidukomereye ariko tuzafatanya n’inzego zose, ku buryo nibura aho imvura igabanukira mu kwezi kwa karindwi n’ukwa Munani twafatanya n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’izindi nzego tukareba uko twakemura ikibazo cya bariya baturage.”

    Kabalisa yavuze ko bateganya kubikora mu buryo butatu, burimo gufatanya n’abaturage mu gutanga umuganda wo kububakira uko bashoboye no gukoresha uburyo bwa gahunda ya VUP yo gufasha abatishoboye.

    Hari kandi gukora ubuvugizi kugira ngo iyo miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, ituzwe mu mudugudu hamwe n’abandi Banyarwanda aho gukomeza gutura yonyine.

    Ati “Nabo babeho nk’uko abandi Banyarwanda babayeho, bareke gukomeza gutekereza mu myumvire yabo bonyine. Ibyo byazazamura imibereho yabo kuko n’imyumvire izahinduka.”

    Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Buhoro bavuga ko imibereho abo basigajwe inyuma n’amateka babayemo ibabaje, bityo hakwiye kugira igikorwa.

    Basanga ikindi gikwiye kwitabwaho ari ukubatuza hamwe n’abandi Banyarwanda kugira ngo imibereho yabo ihinduke, bave mu byo bahoramo by’umwuga w’ububumbyi gusa.

    Nyiraneza Cécile ati “Ikindi kibazo bafite ni kuriya gutura hamwe kwabo bakumva ko nta kindi bashoboye uretse kubumba. Byaba byiza batujwe hamwe n’abandi kugira ngo babigireho gukora no kugira isuku.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko mu gihe bagishaka ubushobozi bwo kububakira hari ubundi bufasha bahabwa.

    Ati “Hari imiryango umunani y’abasaza bahabwa inkunga y’ingoboka, bishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, imiryango ine yorojwe muri gahunda ya Girinka, imiryango 14 muri gahunda yo gutanga ubufasha bukomatanije yahawe ihene. Abadabwa inkunga y’ingoboka bose bahabwa akazi muri VUP.”

    Hirya no hino mu turere aho abasigajwe inyuma n’amateka bagiye batuzwa mu midugudu hamwe n’abandi Banyarwanda, byabafashije guhindura imyumvire ku buryo muri iki gihe ubona bakora akazi gatandukanye kabafasha kubaho kandi ukabona ko n’imibereho yabo yahindutse.

    Bakaneye kubakirwa kuko aho baba hameze gutya, hashyira ubuzima bwabo mu kaga

    Basaba ko ubuyobozi kubatabara kuko iyo imvura igiye mu masaha y’ijoro barara bahagaze

    [email protected]


  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 –

    Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro, yitabirwa n’abagize Guverinoma nk’uko biteganywa n’amategeko. Iyaherukaga yari yabaye ku wa 15 Werurwe uyu mwaka.

    Amategeko agena ko umuntu wese ugize Inama y’Abaminisitiri aba agomba kwitabira inama zayo, gusiba byemerwa iyo hari impamvu nko kuba umuntu arwaye bikomeye cyangwa se ari mu butumwa bwa Leta.

    Icyo gihe kandi nabwo umuntu utabonetse agomba kubanza kubisabira uruhushya rwa Perezida wa Repubulika abicishije kuri Minisitiri w’Intebe.

    Usibye abagize Guverinoma, abandi baba bagomba kwitabira iyi nama mu buryo buhoraho ni Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika. Undi uyitabira utari mu bagize Guverinoma ni Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri hamwe n’ Abanditsi b’Inama y’Abaminisitiri. Bitewe n’impamvu runaka, bishobora kuba ngombwa ko hatumirwa abandi bantu kugira ngo bagire icyo bungura Inama y’Abaminisitiri ku bibazo byihariye biri ku murongo w’ibyigwa.

    Inkuru wasoma:

    Ibyo wamenya ku mitegurire y’Inama y’Abaminisitiri n’uburyo ibyemezo bifatwa

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Gakenke: Ibitaro bya Gatonde Perezida Kagame yemereye abaturage byatangiye kwakira abarwayi –

    Ibyo bitaro byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017, bikaba byatangiye kwakira abarwayi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021, nyuma yo kuzura bitwaye miliyari 2,8 Frw.

    Ni ibitaro byubatse mu Murenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke bifite ubushobozi bwo gutanga serivise ku baturage barenga ibihumbi 100 baturuka mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Gakenke, bajyaga bakora ingendo ndende bagiye kwaka serivise z’ubuvuzi mu bitaro bya Nemba mu Gakenke no mu bitaro bya Shyira muri Nyabihu.

    Abo baturage baruhutse ingendo ni abo mu mirenge ya Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo. Ni ibitaro bihuza ibigo nderabuzima bya Nyundo, Rutake, Gatonde, Janja, Busengo na Rusoro.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gatonde, Dr Dukundane Dieudonné, yavuze ko bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 60 kuko ari byo bitanda bifite ariko hariho n’abazajya bivuza bataha.

    Yongeyeho ko ibi bitaro bizafasha abaturage kubona serivise z’ubuzima hafi yabo. Ati “Ubundi ibitaro twari dufite ni ibya Nemba ku buryo nk’umuturage byamutwaraga amasaha agera kuri atanu ngo agere i Nemba, abaturage bari bafite ikibazo gikomeye bivuze ko baruhutse imvune zikomeye.”

    Bizajya bivura indwara zirimo iz’amaso, amenyo, ubugorangingo n’izindi zitandukanye.

    Bamwe mu barwayi bakiriwe kuri ibyo bitaro bwa mbere bavuze ko baruhutse ingendo bakoraga bajya ku Bitaro bya Nemba n’ahandi kwivuza kandi bishimira serivise nziza bahawe bakigera kuri ibyo bitaro bishya bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

    Usibye kuba ibyo bitaro bigiye kujya biha abaturage serivise z’ubuzima, mu kubyubaka abiganjemo urubyiruko bahawe akazi k’imirimo y’amaboko kabinjirije amafaranga.

    Dr Dukundane yabwiye IGIHE ko kugeza ubu mu bakozi 127 bagenwe ko bazakora kuri ibyo bitaro, hamaze kugera 58 barimo abaforomo 25, ababyaza barindwi, abanganga bakuru (abadogiteri) bane, abavura izindi ndwara 11, abafasha mu miyoborere y’ibitaro 11.

    Ati “Ni ukuvuga ngo twemerewe abakozi 127, muri bo tukaba dufite 58. Ni ukuvuga ngo turi kubura abakozi 69.”

    Yashimangiye ko ari ibitaro byaje bikenewe kuko hari abavaga i Gatonde bakajya kwivuza ku Bitaro bya Nemba bakoze urugendo rwa kilometero zisaga 50, abandi bakajya ku bya Shyira aho babanza kwambuka uruzi rwa Mukungwa.

    Abarwayi batangiye kwakirwa kuri ibi bitaro

    Ibitaro bya Gatonde bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100 000

    Ni ibitaro Perezida wa Repubulika yari yaremereye abaturage

    Ni ibitaro bifite ibikoresho bigezweho

    Ibi bitaro bifite ibitanda 60 bizajya byakira abarwayi