Tag: featured

  • Musanze: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba ko basanirwa amacumbi yenda kubagwaho –

    Bamwe muri bo, ni abatuye mu Midugudu ya Susa, Nduruma, Karwasa, Kinigi na Kimonyi bagaragaza ko inzu zabo zamaze kwangirika bikomeye kuko inyinshi zubakishijwe ibikoresho bitaramba izindi zikaba zarashaje kugeza n’ubwo amazi yatangiye kujya azinjiramo.

    Mujawamariya Agnes ni umwe muri bo usaba ubufasha kuko ubu amazi yamaze gutobora akaba yisuka mu nzu agasohokera ahandi.

    Ati “Iyi nzu nyimazemo igihe kirekire ariko ni uku nyituze, amazi yatangiye yinjira buhoro buhoro none murabona ko yakoze umugenda mu nzu agasohokera hariya, mfite impungenge ko izangwaho kuko iyo imvura iguye ibintu byose turabimanika kuko amazi ahita yuzura mu nzu.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, yavuze ko ikibazo cy’amacumbi ashaje akenewe gusanwa n’icyabatarayabona byamaze gushyikirizwa inzego bireba ngo zibikemure ariko nabo bategereje ibisubizo.

    Ati “Turashimira Leta kuko yagerageje gushaka byibuze aho abantu bakinga umusaya mu bihe bitari byoroshye. Ibibazo by’amacumbi yamaze kwangirika n’abatarayabona byose twabishyikirije Akarere ngo bishakirwe ibisubizo kuko usanga bene ayo macumbi bafite ibindi bibazo nk’ibyo kuba bakuze, bafite ubumuga n’ibindi by’imibereho itatuma babona ubushobozi bwo kwisanira, ubu natwe turategereje.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine, yavuze ko ku bufatanye na Ibuka hamaze gukorwa urutonde rw’inzu zimeze nabi zikeneye gusanwa ndetse n’abakeneye kubakirwa bundi bushya bitarenze umwaka utaha bizaba byakozwe.

    Ati ” Dufatanyije na Ibuka twamaze kubarura inzu zikeneye gusanwa kuko hari izagiye zubakwa mu buryo bwihuse ngo abantu babone aho kuba bakinze umusaya, hari n’iziba zimaze igihe kinini, ubu zose zirazwi hari n’abatarubakirwa kandi ubona ko bakeneye ubufasha, birumvikana natwe tubanza kubishakira ubushobozi ariko icyo tubizeza ni uko bitarenze umwaka utaha bazaba basaniwe abandi bubakiwe.”

    Inzu zigera ku 151 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Musanze ni zo zikenewe gusanwa naho indi miryango igera kuri 27 ni yo ikeneye kubakirwa amacumbi.

    N’ubwo ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gikomeje kuba imbogamizi ku mibereho myiza yabo, bishimira aho bageze mu bikorwa byo kwiyubaka mu iterambere ry’igihugu kuko bataheranwe n’agahinda.

    Amafoto agaragaza uko izi nzu zimeze muri iki gihe


  • Polisi yasubukuye kwandika abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga –

    Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Polisi yamenyesheje abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu ko kwiyandikisha bizatangira ku wa Mbere.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo impushya zabo z’agateganyo zari zararangiye muri iki gihe cya Coronavirus, bemerewe kuziyandikisha bakazakorera iza burundu.


  • Gicumbi: Umugabo ukekwaho kwica agatoroka yatawe muri yombi –

    Icyaha cyakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata aho ukekwa bivugwa ko yishe Narame Delphine w’imyaka 49 bikabera mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagali ka Musenyi, Umudugudu wa Rurama.

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter, RIB yashimiye abaturage batanze amakuru n’abandi bagize uruhare rwatumye uwashakishwaga afatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba.


  • Gasabo: Abarokotse Jenoside batishoboye basabye gufashwa inzu zishaje zigasanwa –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhango wabimburiwe no gushyingura imibiri 98 y’abazize Jenoside mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo yagaragaye mu bice bitandukanye by’aka Karere ka Gasabo.

    Abarokotse Jenoside bahawe inzu bashimira Leta kuko byabafashe cyane ariko bakagaragaza ko hari na bamwe muri bo bafite impungenge z’uko inzu bahawe zishobora kubagwaho bitewe n’uko zimaze gusaza cyane.

    Umwe mu barokotse jenoside muri aka Karere yagize ati “Hari uburyo ubona inzu ukabona ko yamaze gusaza cyane ubona ko isatagurika mbese ubona ko isaha n’isaha yagwa.”

    Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo , Kabagambire Théogène, yavuze ko bishimira ubufasha bagiye bahabwa bwatumye abatari bafite aho kuba bahabona, gusa akemeza ko hari abahawe inzu mu myaka yatambutse zashaje zikeneye gusanwa.

    Ati “Muri aka Karere ka Gasabo nakubwira ko hafi na 40% y’abatari bafite amacumbi bamaze kuyabona, abandi n’ubwo batayafite si ukuvuga ko badafite aho baba, ahubwo ni bamwe amacumbi yabo yamaze gushwanyagurika kubera ko nyuma ya Jenoside kubera ubushobozi bwari buke, bubakiraga udafite na kamwe ufite ka kandi gahengamye agapfa kubamo.”

    Yongeyeho ko Ibuka ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere bari kugenda bareba ibisigara bya Leta bitari bituwemo kugira ngo abadafite inzu bubakirwe.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko gushakira amacumbi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye babishyize mu byihutirwa.

    Ati “ Gushakira amacumbi abarokotse nacyo ni igikorwa cyacu nk’Akarere tuba tubifite no mu mihigo ku buryo buri mwaka twubaka inzu z’abarokotse jenoside batishoboye. Nk’ubu uyu mwaka turimo twubaka inzu 32 tuzabatuzamo muri uku Kwezi cyangwa ugutaha, ni gahunda duhorana yo gufasha abarokotse batishoboye.”

    Hirya no hino mu gihugu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bubakiwe inzu mu myaka yatambutse, bakunze kumvikana basaba ko bafashwa gusana kuko zimwe zatangiye kwangirika, bikaba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline (ibumoso) ari kumwe n’uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene

  • RRA yahawe ubwato buzayifasha kurwanya magendu mu kiyaga cya Kivu –

    Uretse ubwato RRA yahawe n’imodoka ebyiri zizajya zifashishwa mu kugeza ahabugenewe ibi bicuruzwa bizajya bifatwa. Ibikoresho byose byatanzwe bifite agaciro k’ibihumbi 760$.

    Ubu bwato buzajya bugenda mu Kiyaga cya Kivu bucunga ko haba hari abari gukura magendu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu mazi, naho imodoka zizajya zicunga abayinyuza ku butaka.

    Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko ibikoresho bakiriye bigiye kubafasha guhangana n’abakora magendu mu Kiyaga cya Kivu, bitume babasha gukusanya amafaranga y’imisoro ajya kubaka igihugu.

    Ati “Magendu isanzwe iriho haba ku mipaka yo ku butaka ndetse no ku mazi, amazi ya Kivu rero ni manini irahaca cyane. Kuba twabonye buriya bwato ni ikintu gikomeye kizadufasha guhangana nayo.”

    “Ibi rero bizongerera ubushobozi RRA, nayo ibashe gutunganya inshingano zayo zo gukusanya amafaranga y’imisoro ajya gufasha ingengo y’imari.”

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, IMAI Masahiro, yavuze ko bahisemo gutera u Rwanda iyi nkunga mu rwego rwo kurufasha kuzamura ubukungu bwarwo.

    Ati “Tubona u Rwanda ari igihugu kiri hagati mu karere ku buryo gishobora guhura na magendu cyane. Twahisemo kubaha iyi nkunga ngo babashe guhangana n’abakora magendu ubukungu burusheho gutera imbere.”

    Uretse imodoka n’ubwato RRA yanahawe ibikoresho bitandukanye bizafasha abakozi bayo kwirinda COVID-19.

    RRA yatangiye gukorana na JICA kuva mu2007, ubwo yayifashaga mu mirimo yo kubaka One Stop border Post ku mupaka wa Rusumo, ndetse no kubaka umuhanda Rusumo-Kayonza.

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Imai Masahiro, yavuze ko bazakomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda

    Herekanwe amashusho agaragaza uko ubwato buzajya bukora

    Imodoka zizajya zifasha mu kurwanya magendu ku mipaka yo ku butaka

    Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko iyi nkunga izabasha kurwanya magendu mu Kiyaga cya Kivu

    RRA yashyikirijwe imodoka n’ubwato bizayifasha mu kurwanya magendu

    Ubwato buzakoreshwa mu kurwanya magendu mu kiyaga cya Kivu

  • Gicumbi: Abafite inzu z’ubucuruzi zimaze imyaka ibiri zifunzwe barataka igihombo –

    Mu myaka ibiri n’igice ishize nibwo ubuyobozi bw’Akarere bwanzuye ko abafite inzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Gicumbi zitageretse bazafungirwa imiryango kugira ngo babanze kubaka izigeretse.

    Bamwe mu bafite izi nzu z’ubucuruzi zafunzwe baganiriye na IGIHE, bavuze ko bababajwe no gusabwa kubaka inzu zigeretse mu gihe hari haciyeho imyaka umunani basabwe kuvugurura bakubaka izizwi nka “konoshi”.

    Ntamugabumwe Valens wari wihuje na bagenzi be mu 2010 bakaka inguzanyo bakubaka inzu yo gukoreramo, yavuze ko kuva inzu bakoreragamo yafungwa ngo byamuteje igihombo cy’amafaranga menshi binatuma asubira inyuma mu bucuruzi bwe.

    Ati “ Izo nzu twakoreragamo ubucuruzi, twari twarazubatse mu 2010 ubwo batubwiraga ko tugomba kubaka inzu za konoshi ari Akarere kabitegetse, turazubaka tunakoreramo ejo bundi baragaruka baratubwira ngo barashaka inzu zijyanye n’igihe zigeretse kandi n’inguzanyo twafashe mbere twubaka ntizirashiramo.”

    Yavuze ko bakibivuga bahise bafunga izo nzu zabo bahita bimuka batangira gukodesha ahantu hatandukanye ari nako bahindura iseta bacururizagamo.

    Ati “ Ubu aho nkodesha mpakodesha ibihumbi ijana kandi nari mfite umuryango nkoreramo ntakodesha, twandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, twandikira Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Akarere amabaruwa barayafite ariko ntibigeze badufasha.”

    Ntamugabumwe yavuze ko bababwiye ko umuntu utazabasha kubaka inzu igeretse bazahasenya bagashaka undi uhubaka inzu zijyanye n’igihe.

    Kabera Jean de Dieu ufite inzu y’imiryango itatu yari yubatse mu 2010, we yavuze ko basabye ubuyobozi bw’Akarere kureka inzu nshya za konoshi zari zimaze imyaka mike zubatswe, ba nyirazo bakazikorera amasuku bifashishije amakaro ngo barabyanga.

    Ati “Urebye nka Kigali-Remera bari gushyiraho konoshi na Nyamirambo, mu Mujyi na Nyamata ni uko, natwe rero twabasabaga ko twakoresha amakaro ku nzu nshya wenda mu gihe runaka bakazadutegeka kubaka inzu zigeretse ariko nibura bitadutunguye.”

    Kabera yavuze ko nabo bifuza ko umujyi wabo watera imbere ariko ngo bikagendana n’amikoro y’abawukoreramo. Yavuze ko hari uburyo bwinshi bashobora gukoresha ku nyubako zabo zikaba nziza, zikanagendana n’igihe ariko inzu zikongera gufungurwa ngo kuko bari kwishyura banki zo zidakora.

    Ati “Ubu maze guhomba ibintu byinshi ntabara, ikindi abakiliya aho bari bamenyereye barambuze aho nimukiye bimeze nko gutangira bundi bushya.”

    Yasabye ubuyobozi kubumva bagafungura inzu bigaragara ko zikiri nshya zikaba zikorerwamo bakabona uburyo bishyura imyenda bari baratse banki.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Fidèle, yabwiye IGIHE ko abo bacuruzi babanje kuganirizwa n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Abaminisitiri batandukanye bakabasaba kwishyira hamwe kugira ngo bubake inzu zijyanye n’igihe.

    Ati “Hari icyo igishushanyo mbonera cy’Akarere kivuga, hari igihe bahawe ngo izo nzu bazikoreremo, hari inama nyinshi bagiye bagirana n’Akarere, icyo gihe bahawe cyarararenze mu Mujyi hariya hari inzu ziteganyijwe kuhubaka kandi hari n’abatangiye kuzubaka tunashimira.”

    Yavuze ko mbere yo kugira ngo bakinge izi nzu, ba nyirazo babanje guhura n’ubuyobozi bukabaha igihe gihagije cyo kwimuka abatsembera ko batazigera bazifungura.

    Ati “Hariya mu Mujyi hagati ntabwo byemera rwose ni ugukurikiza igishushanyo mbonera abantu twabashishikarije kwishyira hamwe, abaminisitiri batandukanye baraje babagira inama, banki zitandukanye ziteguye kubaguriza amafaranga ni wo murongo turimo kandi tunashimira abandi bari kugenda bashyira mu bikorwa ibyo twemeranyijwe.”

    Mu Karere ka Gicumbi hari kubakwa inzu zigeretse nyinshi mu gusukura uyu Mujyi no kuwujyanisha n’igishushanyo mbonera, uturutse ku Karere ukanyura mu mihanda itandukanye yegereye Umujyi wa Gicumbi hari kuzamurwa imiturirwa myinshi mu gihe hari n’abandi bacuruzi benshi bafungiwe imiryango.

    Abacuruzi basabwe kubaka bijyanye n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera

    Kuva zafungwa, abakorera muri izi nyubako bavuga ko bahuye n’igihombo

    Mu Mujyi wa Gicumbi hari inzu nyinshi zimaze imyaka ibiri zidakorerwamo bitewe n’uko zitubatse mu buryo bujyanye n’igihe

    Hari inzu zigeretse ziri kubakwa nubwo zitaruvura

  • Kigali: Polisi yerekanye abahimba impushya zo gutwara ibinyabiziga –

    Bose hamwe cyo kimwe n’ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y’u Rwanda, berekaniwe kuri Station ya Polisi i Remera hamwe n’impushya mpimbano eshatu.

    Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu buryo bwa burundu, mugenzi we yamurangiye umuntu warumubonera atiriwe yongera kujya gukora ikizamini.

    Ati “Uwo muntu namuhaye ibihumbi 550 Frw, ampa impimbano ntabizi yo ku rwego rwa mbere (Categorie A).”

    Ukurikiranyweho kwiyitirira Polisi y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakoze yabitewe n’inzara ndetse ko abyicuza.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagiriye abantu inama yo guca mu nzira zemewe n’amategeko, bakirinda kwifuza gutunga ibyo batavunikiye.

    Ati “Iyo ugiye mu muhanda, utazi amategeko y’umuhanda no gutwara ikinyabiziga, uhasiga ubuzima cyangwa ukagonga abandi bakahasiga ubuzima. Abantu bashaka guca iy’ibusamo, ni abazi ko ibintu byoroshye […] ababeshya abaturage bakabiba amafaranga, bagomba kumenya ko nta kintu cyoroshye.”

    CP Kabera yavuze ko aberekanywe bafashwe ku bufatanye n’abaturage ndetse ko hagiye gushyirwa imbaraga nyinshi no mu gushaka abandi bagira uruhare muri ibi bikorwa.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uhamijwe n’urukiko kwiyitirira urwego rw’umwuga rwemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarengeje amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw, ariko atarenga miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibi bihano.

    Hateganywa kandi ko uhamijwe n’urukiko guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu icyenda barimo abakurikiranyweho guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga n’abasabye abazihimba kuzibakorera

  • U Rwanda rwagabanyije imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi –

    Raporo y’Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu gihugu, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka muri Kigali no mu yindi mijyi.

    Ibi byatumye rutangira gutekereza ku modoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya umubare w’izifashisha lisansi na mazutu.

    Mu gushyigikira uyu murongo, Leta y’u Rwanda yagabanyije igiciro cy’amashanyarazi n’imisoro ku modoka zifashisha amashanyarazi z’abantu n’ibigo bitandukanye.

    Uyu mwanzuro uri mu yatangajwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata 2021; wemeje Politiki nshya yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda n’ingamba zerekeye ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

    Iki cyemezo kandi kinajyanye no kugabanya ibyago bishobora guterwa n’imyuka ihumanya ikirere n’izindi ndwara zo mu buhumekero bitewe n’ubwiyongere bw’imodoka zinjizwa mu gihugu, aho nibura buri mwaka ziyongeraho 12%.

    Ubushakashatsi bwa REMA bwo mu 2017 bwerekanye ko 95,2% y’imodoka ziri mu gihugu zimaze imyaka irenga 10 zikozwe, 56,6 % ni iza mbere ya 1999 mu gihe 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

    -  Igabanuka ry’igiciro cy’amashanyarazi

    U Rwanda rwagennye ko ibiciro by’amashanyarazi kuri sitasiyo z’imodoka bizaba bingana n’ibisanzwe byifashishwa n’inganda.

    Kuva mu 2020, inganda nini zishyura 94 Frw kuri kilowatt imwe ku isaha mu gihe mu rugo rw’umuturage kilowatt imwe ku isaha ari 212 Frw.

    Kugeza ubu mu gihugu hari sitasiyo enye zikoreshwa mu gushyira umuriro mu modoka z’amashanyarazi, zirimo iyubatswe kuri Kigali Convention Centre, iyo ku cyicaro cya Volkswagen Rwanda mu Cyanya cy’Inganda i Masoro. Hari iri mu Kanogo yatangijwe na Vivo Energy Rwanda n’indi iri ku Cyicaro cya REMA.

    Mu korohereza abafite imodoka zifashisha amashanyarazi, biteganyijwe ko zizagabanyirizwa ibiciro mu masaha adakoreshwa cyane.

    Muri izi mpinduka kandi imodoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibyangiritse [spare parts], batiri n’ibikoresho bya sitasiyo zo gushyira umuriro mu modoka byakomorewe umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

    Imodoka n’ibyo bikoresho kandi byasonewe umusoro ungana na 5% k’utangwa ku bintu byatumijwe mu mahanga iyo bigeze muri gasutamo.

    Guverinoma y’u Rwanda kandi yateganyije ko ubutaka bwa Leta buzashyirwaho sitasiyo zishyira umuriro mu modoka z’amashanyarazi butazajya butangirwa ubukode.

    Inyandiko ishyiraho aya mabwiriza ivuga ko ibi bijyana no guteganya mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali aho sitasiyo zigomba kubakwa no gutanga ibyemezo byo kuzubaka ku buntu.

    U Rwanda ntirworohereje imodoka z’amashanyarazi ziva hanze gusa kuko iryo gabanuka rizanagera kuri sosiyete zashoye imari cyangwa ziziteranyiriza mu Rwanda, aho zisonerwa umusoro mu gihe runaka ndetse zikanagabanyirizwa umusoro ku nyungu ku bigo binini kugera kuri 15% [ubusanzwe byishyura 30%].

    Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye kugezwa mu Rwanda mu 2019, ubu rufite izigera kuri 20 zakozwe na Volkswagen.

    Ku isoko ry’u Rwanda kandi hasanzwe moto zikoresha amashanyarazi. Mu kurushaho kuzikwirakwiza mu minsi ishize, Sosiyete ya Ampersand Rwanda izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ikaba iya mbere muri Afurika itanga serivisi za moto zikoresha ubu bwoko bw’ingufu, yashowemo miliyoni 3,5$.

    Kuva Ampersand yatangira ibikorwa byayo muri Gicurasi mu 2019, imaze kugira abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi bagera kuri 35, bakoze ingendo za kilometero miliyoni 1.4 ndetse hari n’abandi 7000 bifuza gukorana n’abo.

    U Rwanda rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Guverinoma y’u Rwanda yagabanyije imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi

    Moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda; zirahendutse ndetse ntizangiza ikirere

  • Amerika yohereje mu Rwanda Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside –

    Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021.

    Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

    Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Muri urwo rubanza umucamanza yasobanuye ko nubwo Munyenyezi atigeze agira umuntu yica yagize uruhare mu kugaragaza abicwa kuri bariyeri yari inyuma ya hoteli yo kwa sebukwe.

    Ubucamanza bwamugaragaje nk’umuyoboke ukomeye w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND] ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi n’abana be bahungiye muri Kenya. Mu 1995, nibwo yanditse urwandiko rusaba ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside.

    Muri urwo rwandiko, yagize ati “Kuva muri Mata 1994, igihugu cyanjye [cy’u Rwanda] kiri kunyura mu bihe bikomeye […] Bitewe n’urwego rw’ubu bwicanyi, ndumva ntagifite umutekano uhagije wo gusubirayo”.

    Munyenyezi ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali na we wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse akaba umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994.

    Yinjiye muri Amerika mu 1998 nyuma biza kugaragara ko acyekwaho uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi mu wahoze ari Umujyi wa Butare.

    Uyu mugore yagize uruhare muri Jenoside cyane kuri bariyeri yari hafi y’iwabo yakoragaho Interahamwe zari ziyobowe na Nyiramasuhuko Pauline, Ntahobari n’uwari Burugumesitiri wa Ngoma muri Butare, Kanyabashi Joseph n’abandi.

    Urwo ruhare rumaze kugaragara ni bwo yafashwe arafungwa kuko yabeshye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2013 ni bwo yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kubera yabeshye. Iki gihano yaje kukijuririra ariko urukiko rukigumishaho.

    Munyenyezi si we wa mbere wahamijwe iki cyaha muri Amerika nubwo hatabaye urubanza nyir’izina rurebana n’uruhare rwe muri Jenoside.

    Byari biteganyijwe ko nyuma yo gusoza icyo gihano agomba koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho uruhare rwe muri Jenoside.

    Uko Munyenyezi yatawe muri yombi

    Munyenyezi yahaswe ibibazo birimo niba yaragize uruhare muri Jenoside rujyanye no kwica no gukomeretsa abantu arabihakana, ndetse aza guhabwa ubuhungiro muri Amerika we n’abana be batatu.

    Yaje gutura muri Leta ya New Hampshire, mu gace ka Manchester, akabwira abaturanyi be ko ‘umugabo we afungiye ibyaha by’intambara’.

    Mu 2004, mukuru we witwa Prudence Kantengwa na we yashatse ubuhungiro mu Amerika, yongeye kubazwa ku ruhare yagize mu bwicanyi mu bihe bya Jenoside, arabihakana ariko avuga ko umugabo we yayoboraga ibitero by’Interahamwe.

    Ibi byatumye Brian Andersen wari ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana abakoze ibyaha mu bihugu by’amahanga ariko bagahungira muri Amerika, mu Kigo Gishinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, atangira gukurikirana Kantengwa na murumuna we Munyenyezi yari amaze kumenya ko atuye muri Amerika.

    Mu iperereza ryamaze imyaka itandatu, ndetse ryanatumye Anderson asura u Rwanda inshuro nyinshi, byemejwe ko uyu mugore azoherezwa mu Rwanda ku bw’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Munyenyezi aragezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe Saa Moya za nimugoroba.

    Uyu mugore yabaye uwa gatanu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011] na Dr Léopold Munyakazi [2016].

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobari nawe wahamijwe ibyaha bya Jenoside

  • Abakozi ba Kinazi Cassava Plant basuye urwibutso rwa Jenoside, bihanganisha abarokotse –

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo abakozi b’uruganda Kinazi Cassava Plant basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 63 bishwe muri Jenoside.

    Nyuma yo gusura ibice bigize urwo rwibutso no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kinazi Cassava Plant, Michel Kayihura Makolo, yihanganishije abarokotse, abashishikariza gukomera no gutanga ubuhamya bw’inzira igoye banyuzemo.

    Ati “Turabifuriza gukomera, kandi mukabona imbaraga zo gutanga ubuhamya. Nimubasha gutanga ubuhamya bizadufasha kwigisha abana bacu, na bo bamenye uko byagenze. Ubuhamya iyo butanzwe dukuramo amasomo yo kwiyubaka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, na we yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera no gusigasira amateka.

    Ati “Mukomere kandi mudadire. Gukomera ni ukugira imbaraga zo kwibuka, amateka nta gukomeretsanya kandi akaba amateka yawe. Kudadira, ni ijambo risobanura ngo ‘ntibizongera’. Ni ugufunga, ugashyiraho umurongo ntarengwa. Jenoside ntizongera ukundi. Ibi bizashoboka nidushyiraho ingamba zima urwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi, Ntakirutimana Marie José, yavuze ko nubwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bajya baterwa intimba no kubura ababo bishwe muri Mata 1994, badaheranwa n’agahinda kuko babona hari icyizere.

    Ati “Abatutsi bishwe mu gihugu hose, by’umwihariko ibihumbi 63 baruhukiye hano, bazize uko bavutse. Duterwa intimba no kuba twarabuze imiryango migari twari dufite kandi tugasigara ihereheru twari twifashije. Tubona hari icyizere cy’ubuzima.”

    Yavuze ko icyizere bafite bagikomora ku buyobozi bwiza igihugu gifite n’uburyo cyitaye ku barokotse Jenoside.

    Kinazi Cassava Plant yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango

    Abakozi ba Kinazi Cassava Plant basobanuriwe amateka ya Jenoside, bari kumwe n’abayobozi batandukanye muri iki gikorwa

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso birebera ubukana Jenoside yakoranywe muri Kinazi

    Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi,Ntakirutimana Marie José yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batazaheranwa n’agahinda

    Umuyobozi Mukuru wa Kinazi Cassava Plant,Michel Kayihura Makolo yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Michel Kayihura Makolo na bagenzi be bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy