Tag: featured

  • U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyoni 30$ azakoreshwa muri gahunda y’ikingira rya Covid-19 –

    Gahunda y’ikingira izatwara miliyoni 120$ muri rusange, ariko mu cyiciro cya mbere cyayo, miliyoni 47$ nizo zikenewe kugira ngo nibura 30% by’Abanyarwanda bazabe bahawe urukingo bitarenze uyu mwaka.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko “Banki y’Isi ishimishijwe no gutera inkunga u Rwanda mu gikorwa kitoroshye cyo gukingira 60% by’Abanyarwanda bitarenze umwaka wa 2022”.

    Yongeyeho ati “Ibikorwa byo gukingira ni ingenzi cyane mu kurengera ubuzima no gufungura ibikorwa by’ubukungu mu buryo bwagutse, ibizasubiza igihugu mu buzima busanzwe n’umurongo w’iterambere cyahozemo. Dutewe ishema no kugira uruhare muri uwo mugambi”.

    Iyi nguzanyo yujuje miliyoni 45$ mu mafaranga Banki y’Isi imaze guha u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Byitezwe ko mu bindi aya mafaranga azakoreshwa harimo kongera ubushobozi bw’ibitaro byo mu Rwanda mu buvuzi bwongerera umurwayi umwuka wa Oxygène, gusuzuma abafite indwara zidakira n’ibindi.

    U Rwanda rumaze gutanga inkingo 348 629, muri iyi minsi abahawe urukingo rwa Pfizer barimo guterwa urwa kabiri, mu gihe abahawe urwa AstraZeneca bazategereza nyuma y’amezi atatu, bakabona guterwa urwa kabiri.

    U Rwanda rufite intego yo gukingira 60% by’Abanyarwanda bitarenze umwaka utaha

  • Rubavu: Babiri bafatanywe udupfunyika 5000 tw’urumogi –

    Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Gakomero.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

    Ati “Abapolisi bo mu ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bafite amakuru ko abo bantu bakorana mu gukwirakwiza urumogi ndetse ko ari abacuruzi barwo banini baruranguza.”

    “Ku isaha ya saa mbili z’umugoroba nibwo hakozwe igikorwa cyo kubafata, bafashwe hari umuntu bagiye kuruha wo mu Kagari ka Gasiza, bafatiwe mu cyuho bafite turiya dupfunyika ibihumbi bitanu.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage uburyo bakomeje gufasha Polisi n’izindi nzego mu bikorwa byo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

    Ati “Abaturage bamwe bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge, kuri ubu nibo badufasha gufata abarukoresha mu buryo butandukanye. Baduha amakuru adufasha gukurikirana abacyekwa bose ndetse bagafatirwa mu cyuho barufite, abaturarwanda bagomba kumenya ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda bityo bagomba kwitandukanya nabyo.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo bakorerwe dosiye.

    Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku biyobyabwenge bihambaye.


  • Nyabihu: Abantu 62 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga –

    Bafatiwe mu buvumo buri mu ishyamba rya Gishwati buherereye mu mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Bigogwe.

    Abenshi muri bo bari bavuye mu mirenge ya Kanzenze, Mudende yo mu Karere ka Rubavu na Bigogwe muri Nyabihu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul, yemeje aya makuru avuga ko bagiye kuganirizwa hanyuma bagacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza ya Covid-19.

    Ati “Ni abantu bagiye gusengera mu buvumo, ngo kuri bo ni uko ariho babonera agakiza, ni bantu 62 barimo abagore 45 n’abagabo 14 n’abana batatu bafashwe na Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze, bigaragara ko harimo ubujiji turabaganiriza banacibwe amande nk’abantu bigometse ku mabwiriza ya Covid-19 kuko aho bari nta ntera yari iri hagati y’umuntu n’undi’’.

    Yashoje avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kuganiriza abaturage bakubahiriza amabwiriza nk’uko bayahawe kuko kujya gusenga mu buvumo bisa nko kwigomeka.

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, mu Karere ka Nyabihu ntabwo hakunze kugaragara abantu bafatwa barenze ku mabwiriza nko mu baturanyi babo ba Rubavu aho abenshi bagiye bafatirwa mu tubari cyangwa basengera mu misozi akaba ari nayo mpamvu abenshi mu bafashwe baturutse mu Karere ka Rubavu.


  • Umusaruro w’ibigo by’icyitegererezo bya Kaminuza y’u Rwanda –

    Ibi bigo by’Icyitegererezo mu Burezi Nyafurika [African Centers of Excellence], ni umushinga mugari watewe inkunga na Banki y’Isi aho muri rusange mu Rwanda hashyizwe bine birimo icyigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rya internet ariko ikoresha ibintu bitandukanye [African Center of Excellence in Internet of Things, ACEIoT].

    Ikindi kigo ni icyigisha ibijyanye no gutunganya ingufu hagamijwe iterambere rirambye [African Center of Excellence in Energy for Sustainable Development, ACEESD], Ikigo cyigisha Uburezi, Imibare na Siyansi [African Centre of Excellence for Innovative Teaching and Learning Mathematics and Science, ACEITLMS] n’Ikigo cyigisha gukusanya no gusesengura amakuru [African Center of Excellence in Data Science, ACE-DS].

    Ni ibigo bibarizwa muri Kaminuza 24 zo mu bihugu umunani birimo n’u Rwanda. Abanyeshuri biga muri ibi bigo ni abarangije kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza bafite amanota menshi aho baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Umunyeshuri wemerewe kwiga muri African Centers of Excellence afashwa ibintu byose, aho bishyurirwa ibijyanye n’aho kuba n’ibibatunga, bagafashwa byihariye mu bijyanye n’ubushakashatsi ndetse mbere y’icyorezo cya Covid-19, bahabwaga kujya gukorera ubushakashatsi hirya no hino ku Isi.

    Aha umunyeshuri yari ari gusobanurira abayobozi barimo na Papias Malimba Musafiri ubushakashatsi bwe

    Kwiga muri ‘African Centers of Excellence’ ni amahirwe adasanzwe

    Aho ibi bigo bitandukaniye n’izindi kaminuza, ni uko ibikorerwamo byose bikorwa ku bufatanye n’izindi kaminuza mpuzamahanga ku buryo ibijyanye no kwigisha, abarimu ubushakashatsi n’ibindi usanga hari abarimu baturuka muri za kaminuza zikomeye muri Amerika, i Burayi n’ahandi batanga amasomo muri ibi bigo.

    Undi mwihariko ariko, bitewe n’uko usanga hari abanyeshuri bavuye mu bihugu bitandukanye bifasha mu gusangizanya ubumenyi. Ibi byose bikiyongeraho ibikorwa remezo byose bikenerwa muri ayo masomo baba biga; urugero nka za laboratwari, za mudasobwa, internet igezweho n’ibindi bifasha mu koroshya itangwa ry’amasomo.

    Umuyobozi w’Ikigo cyigisha gukusanya no gusesengura amakuru [African Center of Excellence in Data Science, ACEDS], Dr Ruranga Charles, yabwiye IGIHE ko ibi bigo byaje gukemura ibibazo byose bijyanye n’ireme ry’uburezi byakunze kuvugwa ku burezi butangirwa muri Afurika.

    Ati “Iyo ushyizeho ibikorwa remezo bikenewe, za laboratwari, internet, ibitabo n’ibindi ariko n’abarimu bafite ubushobozi kandi barabyigiye.”

    Akomeza avuga ko ikindi kintu gikomeye gifasha mu ireme ry’uburezi ni ukuba abiga muri ibi bigo baba baturutse mu bihugu bitandukanye bityo hakabaho kungurana ubumenyi.

    Nk’urugero rw’abiga Masters muri iki kigo cya ACEDS [gifite ishami muri UR i Gikondo], Dr Ruranga abereye umuyobozi harimo abanyeshuri baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Malawi, Kenya n’ahandi muri Afurika.

    Muri iki kigo cya ACEDS, abanyeshuri bigamo ni 124 baturutse mu bihugu bitandukanye harimo 48 batangiranye n’icyiciro cya mbere mu 2017, icya kabiri kirimo 22, icya gatatu ni 54. Ni mu gihe muri PhD bose hamwe muri ibyo byiciro bitatu ari 40.

    Dr Ruranga asaba by’umwihariko abiga muri ibi bigo kubyaza umusaruro amahirwe n’ubumenyi bavoma muri ibi bigo ndetse n’abiga muri za kaminuza zisanzwe cyangwa abakiri mu mashuri yo hasi kwiga neza kugira ngo bagire amanota meza abemerera kuzajya muri ibi bigo.

    Dr Ruranga Charles yavuze ko ibi bigo by’icyitegererezo bigiye gukemura ibibazo byose bijyanye n’ireme ry’uburezi mu Rwanda na Afurika muri rusange

    Abavomye ubumenyi muri ibi bigo babivuga imyato

    Abanyeshuri batangiranye n’ibi bigo ubwo byatangizwaga mu Rwanda mu myaka ya 2017, muri bo abiga Masters bamaze kurangiza ndetse banamuritse ibitabo banditse igisigaye ni uguhabwa impamyabumenyi mu gihe abari kwiga PhD bageze mu mwaka wa nyuma.

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu barangije amasomo muri Masters bagaragaza amahirwe adasanzwe bagize yo kwiga muri ibi bigo, uko biteguye gukoresha ubumenyi bahavomye ku isoko ry’umurimo cyangwa kwihangira imirimo n’ishimwe bafite cyane ko bize bishyurirwa buri kimwe kugeza barangije.

    Muterampundu Jeannette arangije mu kigo cyigisha Uburezi, Imibare na Siyansi, ACEITLMS, giherereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi riri i Rukara mu Karere ka Kayonza. Nyuma yo kumara imyaka igera ku icumi ari umwarimu mu mashuri yisumbuye, yaje kubona bourse yo kujya kwiga muri iki kigo, aho yagiyeyo mu 2019.

    Muterampundu avuga ko ubumenyi yavomye muri iki kigo buzamufasha nk’umwarimu mu gushimangira ireme ry’uburezi ryifuzwa ariko akaba yiteguye no gusangiza ubumenyi bujyanye n’imyigishirize igezweho abandi barimu batagize amahirwe yo kwiga muri ibi bigo.

    Ati “Ni ubumenyi buzadufasha gushimangira ireme ry’uburezi n’ubundi cyane cyane umuntu yita ku myigire n’imyigishirize no mu baturage aho tuzaba tugenda n’ubwo utaba uri kwigisha hari ubundi buryo ushobora gufasha abantu. Ikindi ni ugufasha abarimu bagenzi bacu tubereka uburyo bugezweho bwo kwigisha.”

    Avuga ko ku rundi ruhande, kwiga muri iki kigo byamufunguye cyane mu bijyanye n’imyigire ariko nanone bitewe no kwigana n’abanyamahanga byatumye azamura urwego rw’ubumenyi.

    Yagize ati “Ikintu cya mbere nashishikariza abakiri muri kaminuza ni uko bakwiga baharanira kuzagera muri ibi bigo, bazabishobozwa no kwiga neza bakagira amanota menshi. Ibi bigo bibamo amahirwe menshi atandukanye, ikindi iyo uri kwiga ushyigikiwe, ubufasha turabuhabwa mu buryo bw’amafaranga, bituma udatangira kwiga uvuga uti ese amafaranga y’ishuri nzayakurahe?”

    “Ikindi nanone ni uko ibi bigo byita ku kintu cyitwa ubushakashatsi kuko tuba dufite umubare w’ibitabo ugomba kwandika. Nkanjye nanditse icya mbere mfite icya kabiri kandi nta n’ubwo nzahagarara gukora ubushakashatsi aho nzaba ndi hose.”

    Muterampundu yavuze ko kuri ubu we n’abandi banyeshuri biganye bahise bakora Ihuriro Nyafurika rihuriyemo abashakashatsi ku bijyanye n’imibare na siyansi aho bagira umunsi bahura bakaganira bareba aho buri wese ageze ubushakashatsi bwe, bakamuha ibitekerezo ndetse bafite intego yo kuzicara bagakora ubushakashatsi ku bihugu bitandukanye bakaba babuhuriza hamwe.

    Niyitegeka Janvier, arangije Masters muri African Centers of Excellence aho we yari mu bigaga mu kigo cyigisha ibijyanye na murandasi ikoresha ibintu, ACEIoT.

    Avuga ko yungutse ubumenyi bwo gukoresha internet mu bikorwa byinshi abantu bari basanzwe bakora kandi bigatwara umwanya muto n’amafaranga make. Ni uburyo kandi ushobora gukoresha mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuvuzi, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

    Atanga ingero z’uko nko muri ibi bihe bya Covid-19, hashobora kuboneka abarwayi benshi kandi ubushobozi bwo kubakira cyangwa aho kubakirira hakaba hato bikaba ngombwa ko barwarira mu ngo zabo akaba ariho inzego zishinzwe ubuzima zibakurikiranira.

    Ati “Ubwo rero dukoresheje nk’iryo koranabuhanga, dushobora gukora nk’agakoresho umuntu ashobora kuba arwariye mu rugo, akambara ako gakoresho gashobora kujya gatanga amakuru ajyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze noneho umuganga uri ku bitaro akaba yamenya ayo makuru akaba yagira inama uwo murwayi yo kuba yajya ku kigo nderabuzima cyangwa ibitaro bimwegereye agahabwa ubufasha.”

    Niyitanga avuga ko nko mu byo gutwara abantu n’ibintu, hari ikoranabuhanga rishobora gufasha nk’imodoka ziri muri gare gutanga amakuru ku mugenzi akaba yamenya niba hari imodoka iri ku murongo irimo imyanya cyangwa akaba yibereye nko mu rugo iwe akamenya umubare w’imodoka ziri muri gare zijya mu cyerekezo ashaka kuza kujyamo bityo akaza kuva mu rugo yagera muri gare agahita yicara mu modoka atabanje gutonda umurongo.

    Inzozi zabaye impamo ku banyamahanga

    Abanyamahanga biga muri ibi bigo babivuga imyato ndetse ni bamwe mu bafite icyizere cyo kuzana impinduka muri Afurika nk’uko byasobanuwe na Joseph Chikaphonya Phiri ukomoka muri Malawi.

    Arangije kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amashanyarazi aho yigaga mu kigo cyigisha ibijyanye no gutunganya ingufu hagamijwe iterambere rirambye.

    Joseph Chikaphonya Phiri yabwiye IGIHE ko yaje kwiga muri iki kigo kubera impamvu ebyiri z’ingenzi kandi yishimira ko ibyo yari yiteze yabonye ibirushijeho.

    Ati “Impamvu ya mbere ni ukubera ko namenye ko iki kigo gifite ibikoresho bihagije bikora ibijyanye n’ingufu zisubira muri laboratwari. Nari nzi ko ninza muri iki kigo, nzahabona ikoranabuhanga rigezweho muri ayo masomo.”

    Yakomeje agira ati “Icya kabiri ariko kuba nturuka muri Afurika y’Amajyepfo, nakundaga gusoma amakuru nkabona iterambere ry’u Rwanda nkumva igihe cyose nshaka kuhaza ngo mbashe kuryibonera ubwanjye.”

    Kuri we, uburyo porogaramu cyangwa amasomo biga aba ateguye, byamuhaga umwanya munini wo gukora ubushakashatsi, kandi ngo byaramufashije cyane mu kugira ubumenyi bwo kuba yakemura ibibazo bitandukanye byugarije we ubwe cyangwa aho ahereye.

    Ati “Integanyanyigisho nayo ituma duhura n’abarimu baturutse muri kaminuza zitandukanye muri Afurika nka Ethiopia, Kenya, Rwanda na Zambia ndetse n’izindi kaminuza zo ku mugabane w’u Burayi na Amerika.”

    “Muri uko gusangizanya ibibazo n’ibisubizo muri uru rwego rw’ingufu byatumye tugira ubumenyi tubona uko dushobora kubona ibisubizo by’ibibazo abaturage ba Afurika bafite by’umwihariko muri uru rwego rw’ingufu.”

    Chikaphonya yavuze ko amasomo bize azamufasha gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ry’ingufu zisubira byamufashije mu gukemura ibibazo birimo kugeza amashanyarazi ku baturage b’igihugu cye cya Malawi by’umwihariko hifashishijwe umuriro udakomoka ku mashanyarazi.

    Imibare ya Kaminuza y’u Rwanda igaragaza ko kugeza uyu munsi abanyeshuri bo mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri ibi bigo basaga 500 mu gihe abasaga 170 bari kwiga icyiciro gihanitse, PhD.

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kandi butangaza ko nibura mu mwaka umwe buri kigo kigenerwa ingengo y’imari ya miliyari 1 Frw akoreshwa mu bikorwa byose birimo n’ubushakashatsi.

    Umuyobozi wa ACEDS, Dr Ruranga Charles, ari kuganira n’abanyeshuri

    Kuri ACEDS batanga n’amasomo y’igihe gito ku bakozi bari mu kazi

    Kuri ACEIoT bahabwa amahugurwa ku kugurutsa utudege duto (Drones)

    Kuri ACEITLMS, abarimu bigisha imibare na siyansi mu mashuri yisumbuye nabo bahabwa amahugurwa y’igihe gito

    Muterampundu Jeannette warangije Masters muri ACEITLMS UR- CE i Rukara. Yavuze imyato ubumenyi yavomye muri iki kigo cy’icyitegererezo mu burezi bw’u Rwanda

  • Kicukiro: Hamuritswe ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace –

    Kuri uyu uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2021, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamuritse ubu bushakashatsi bwakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka karere.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda rigari ry’abashakashatsi riyobowe na Prof. Déo Mbonyinkebe, bwarakusanyije amakuru yo guhera mbere ya 1959, mu gusobanura imvano y’amacakubiri n’ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko muri komine zaje guhinduka Akarere ka Kicukiro.

    Muri iki gitabo, hagaragamo amazina y’abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, mu mirenge igize Akarere ka Kicukiro, n’uburyo Jenoside yateguwe mu buryo bwihariye, bitewe n’uko aka Karere kari gatuwemo na Perezida Habyarimana Juvenal, abayobozi bakomeye ba MRND ndetse n’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko intengo nyamukuru y’ubu bushakashatsi ari ukwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro, kugira ngo ukuri kumenyekane mu rwego rwo kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Dukoresha ubu bushakashatsi nk’Akarere ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro, tugamije kureba uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

    Yongeyeho ati “Mbere na mbere kwari ukugira ngo ukuri gukomeze kujye ahagaragara, kuko umuntu ashobora kuba afite amateka mu mutwe ariko iyo abantu bishyizwe mu nyandiko, amateka akomeza kwibukwa ndetse n’abadukomokaho bakazagira aho bayavoma, aho bayasoma igihe abayabayemo mu gihe nyacyo bazaba batagihari.”

    Yavuze kandi ko amateka mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo ndetse n’abahakana Jenoside.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Ahishakiye Naftal, yavuze ko kwandika amateka bizafasha urubyiruko kuyiga ku buryo atazongera gusubira.

    Ati “Mu by’ukuri, urebye nyuma y’icyaha gikomeye cya Jenoside yabaye muri iki gihugu, yarategurwa ishyirwa mu bikorwa kugeza ku ndunduro yayo”.

    “Nyuma yayo ikiba gikenewe ni ukuri ku mitegurire yayo, n’ukuri ku mikorerwe yayo no ku ngaruka zayo. Ni byiza rero ko hakorwa ubushakashatsi nk’ubu bwimbitse, bugakorwa mu turere twose, hanyuma bukazafasha ababyiruka bakiri bato kumenya amateka nyayo y‘Igihugu.”

    Yongeyeho ko iyo urubyiruko n’abana bato bamaze kumenya amakuru nk’aya ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bumva ububi bwayo, bikabubakamo imbaraga zo gukunda ubuzima n‘izo gukunda igihugu.

    Muri ubu bushakashatsi bwashyizwe muri iki gitabo cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro, hagaragaramo ukuntu muri aka gace kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuva mu 1959, Abatutsi bari bahatuye bahohotewe bakanavanwa mu mashuri, mu kazi, mu gisirikare no mu nzego z’imirimo ya Leta n’iy’abikorera.

    Kigaruka kandi ku buryo ubwo inkotanyi zatangiraga kugaba ibitero byo kubohora igihugu mu 1990, Abatutsi bari bagatuyemo bishwe ku mugaragaro baranasahurwa, basenyerwa inyubako bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.

    Akarere ka Kicukiro kamuritse igitabo kirimo ubushakashatsi bw’amateka yabereye muri ako karere

  • Kayonza: Abasaga 7500 bahawe amazi meza na World Vision Rwanda –

    Uyu muyoboro wubatswe mu 2020 na World Vision Rwanda, ku bufatanye n’Akarere ka Kayonza ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, Isuku n’Isukura, Wasac.

    Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 500 Frw. Abaturage bagerwaho n’amazi meza babikesha uyu muyoboro bangana na 7500. World Vison Rwanda ifite uruhare rwa 48% mu gihe Akarere ka Kayonza gafite uruhare 52%.

    Mukandayisenga Julienne utuye mu Murenge wa Murundi, akaba umwe mu bahawe amazi, yavuze ko mbere batarabona uyu muyoboro, bavomaga amazi y’ibishanga akabatera uburwayi ariko bishimira ko babonye amazi meza.

    Ati “Twavomaga mu Karuruma, akaba ari amazi atemba, gusa twaje kubivuga nyuma yo kubona ko adutera indwara nyinshi, baza kuduha amazi ubu niyo tuvoma. Ubu turamesa, turanywa, isuku ni yose muri Murundi.”

    Ugirirwineza Janvier yavuze ko ikibazo cy’amazi cyari kibahangayikishije cyane.

    Ati “Twavomaga amazi mabi yo mu bishanga akatugiraho ingaruka ariko aho tuboneye amazi meza nta ndwara tukibona mu bana”.

    Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1) yo kuva mu 2017 kugera mu 2024, u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagezweho n’amazi meza.

    World vision Rwanda, ifite intego ko mu mwaka wa 2022, abagera kuri miliyoni bazaba bafashijwe kubona amazi.

    Umuyobozi Mukuru wa Word Vision Rwanda, Sean Kerrigan, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo Akarere ka Kayonza, ari mu rwego rwo kujyana n’icyerekezo cy’Igihugu cyo kugeza amazi meza ku Banyarwanda.

    Ati “ Twahisemo gukorana n’Akarere ka Kayonza mu rwego rwo kujyana n’icyerekezo cy’Igihugu, aho buri munyarwanda agomba kuba afite amazi meza.”

    Yasabye abatuye muri aka Karere kubungabunga ibi bikorwaremezo, bakabifata neza kuko ayo mazi azatuma abana bakura nta ndwara z’umwanda bafite.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko mu Karere ka Kayonza, abaturage bagera kuri 82% bafite amazi, bityo ko bakwiye gusigasira ibyagezweho.

    Ati “Icyo dusaba abaturage mu rwego rwo kugira ngo bayakurikirane, nabo babigiremo uruhare. Aho babona umuyoboro w’ itiyo wapfuye nabo bafatanye kuwikorera. Icyo tubasaba ni uruhare runini aho gutegereza ko Akarere kazabibakorera.”

    Usibye kuba hatashywe umuyoboro w’amazi, ku ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Rukara (GS Rukara), hubatswe ubwiherero bugezweho butandatu bw’abahungu n’abakobwa ndetse n’ubwiherero bw’abafite ubumuga.

    Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza isuku, World Vision Rwanda yubatse kandi Kandagira Ukarabe eshanu ku mashuri abanza ya Kawagire Protestant, GS Kawagire Catholic, GS Muzizi, GS Rukara Catholic na GS Rukara Protestant.

    Hubatswe kandi ivuriro ry’ibanze (Poste de santé) mu Murenge wa Rukara, ryuzuye rifite agaciro ka miliyoni zirenga 28 Frw, aho uruhare rw’Akarere rungana na 60%, naho urwa World Vision Rwanda rukaba rungana na 40%.

    World Vision international ni Umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu, ukora ibikorwa by’ubumuntu birimo gukora ubuvugizi no gutanga ubufasha ku bana n’imiryango mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurandura ubukene no kurwanya akarengane. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994. Ibikorwa byawo bimaze kugera ku barenga miliyoni 1,5 mu gihugu.

    Abashinzwe imikorere w’uyu muyoboro basobanuriye abayobozi b’Akarere, abakozi b’Intara y’Iburasirazuba ndetse na World Vision imikorere yawo

    Abatuye mu Murenge wa Murundi bishimiye ko begerejwe amazi meza

    Aya mavomo yabafashije kubona amazi meza nyuma y’aho bavomaga mu gishanga

    Umuyobozi wa World Vision Sean Kerrigan, ari kumwe n’Uw’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude

    Igikorwa cyabaye hubarizwa ingamba zo kwirinda COVID-19

    Mu Murenge wa Murundi hatashywe amavomo mashya

    Umuyoboro uzageza amazi ku baturage basaga basaga 7500

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision Sean Kerrigan yitegereza uko uyu muyoboro ukora

    Amatiyo afasha kuzamura amazi ku mavomo ngo abaturage babashe kuvoma

  • Impinduka mu myigishirize y’isomo ry’amateka: Abaritinyaga n’abarigenderaga kure bahawe umwihariko –

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe, kubaka no kwigisha ubumwe mu banyarwanda nibyo byimakajwe kugira ngo hirindwe ko hakongera kuba amacakubiri.

    Nubwo ari ibyahise ariko umunyarwanda yagize ati “utazi iyo ava nta menya iyo ajya” ibi bivuze ko kugira ngo ugire icyo ugeraho cyangwa aho ugera ubanza kureba inyuma aho wavuye bitewe n’aho ugamije kugera.

    Nta gushidikanya ko u Rwanda rwifuzaga kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abaturarwanda, ni yo mpamvu bagombaga kubanza kumenya ikibateza amacakubiri mu kuvugutira hamwe umuti urambye.

    Amateka yakomeje kwigishwa mu mashuri ndetse mu bitabo by’amateka hongerwamo n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    REB ivuga ko impamvu yo kongera iri somo mu mashuri ari ukugira ngo harebwe uburyo uburezi bwakoreshejwe mu gucamo Abanyarwanda ibice bwaba umuyoboro mwiza wo kongera kubaka umuryango nyarwanda wunze ubumwe.

    Ati “Twifuza ko abana barangiza amashuri yisumbuye baba basobanukiwe neza impamvu zatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, uburyo yakozwe kandi igakoranwa ubugome ndengakamere, ingaruka yagize ku gihugu no ku banyarwanda muri rusange. Kumenya inzira itoroshye u Rwanda rwanyuzemo rwongera kwiyubaka haba mu mibanire yari yarasenyutse kugera kuri zeru, mu bukungu nabwo bwari bwarasenywe kugera ku gipimo cyo hasi.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse gutangariza RBA ko amateka yigishwa mu mashuri hashingiwe ku myaka y’abana.

    Yagize ati “Hari amateka akakaye, amateka ya Jenoside ntiwayigisha abana b’imyaka itanu itandatu, ni uguhera ku myaka 12 bamaze gusobanukirwa. Rero imikoranire hagati y’inzego irahari […] twari twatangiye guhugura abarimu, kandi tuzabikomeza kugira ngo nabo habe icyo kintu cyo kuganira tumenye aho bafite imbogamizi aho bafite ibibazo noneho za nzego zifatanye kugira ngo za mbogamizi zikemuke. ”

    Yongeye gukomoza ku burezi abana bahabwa bari mu ngo avuga ko hakwiye ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire; Unity Club; Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, amadini n’amatorero, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’uruhari rw’ababyeyi.

    Nubwo amateka yigishwa mu byiciro bitandukanye by’amashuri hagendewe ku myaka y’abana, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko hagiye habamo imbogamizi zirimo n’abarimu bagorwa no gusobanura byimbitse ayo mateka.

    Ati “Twasanze kwigisha isomo rya Jenoside bitaroroheraga abarimu. Impamvu zo ni nynshi ariko iz’ingenzi zishingiye ku mateka abarimu babayemo, abayirokotse ntibyoroshye gusubira muri ariya mateka, naho abandi ugasanga hari abafite abo mu miryango yabo bayigizemo uruhare bagira ipfunwe kubisobanura neza no kuyivugaho batabogamye.”

    Hari n’imbogamizi zo kutigirira icyizere, ubumenyi buke ku barimu benshi bagaragazaga ko hari ibibazo bimwe batabasha gusubiza abana iyo bari kwigisha isomo rya Jenoside, hakaba n’abandi bahabwa kwigisha amateka batarayize bityo bikaba imbogamizi.

    Abarimu bigisha amateka bashyiriweho uburyo buhoraho bw’amahugurwa

    Abarenga 1500 bamaze guhugurwa…

    Mu kurandura burundu izo mbogamizi zikigaragara mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwimbitse, hateguwe gahunda zitandukanye zigamije kubakira abarimu ubushobozi no kubongerera ubumenyi.

    Nko mu 2016, habayeho amahugurwa agamije kwigisha amahoro, gukemura amakimbirane no gukumira Jenoside, mu 2008 nabwo hari habayeho guhugura abarimu uko bigisha amateka y’u Rwanda, naho mu 2017 abarimu b’amateka bongeye guhugurwa ku mahoro n’uburezi bufite ireme.

    N’ubwo ibyo byose byabayeho bigamije kongerera ubumenyi abigisha amateka mu mashuri, Dr Mbarushimana yavuze ko basanze bidahagije bityo bifashisha ku bahuriza hamwe.

    Ati “Twasanze kandi n’iyo twabahugura bose, bitatanga umusaruro mwiza kuko baba badahuguriwe mu buryo bumwe bituma mu 2020 dufatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero twarateguye itorero ry’abarimu bigisha amateka mu Rwanda hahugurwa abasaga 1617.”

    Ku ruhande rwa CNLG, Dr Bizimana yavuze ko aya mahugurwa n’ibindi biganiro bihoraho n’abarimu bigisha amateka hagamijwe guhugura no gutinyura abarimu bakigisha ayo mateka bashize amanga.

    Dr Mbarushimana yavuze ko bitewe n’uko intenganyanyigisho ihinduka buri myaka itanu hazarebwa uko isomo ry’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ryarekwa kwigishwa nk’igice cyo mu isomo ry’amateka ahubwo naryo rikaba isomo ukwaryo.

    Ati “Ni ibyo tuzabirebaho mu kuvugurura, tuzabirebaho turebe koko niba bitagenda gutyo cyane ko iyo integanyanyigisho itangiye kuvugururwa harebwa ibibazo byaba bihari, ibitekerezo bitangwa uko abanyeshuri biga cyangwa bigishwa ubwo hakagakorwa igikwiriye, ibyo tuzabirebaho ko bishobora gukorwa muri ubwo buryo.”

    Yavuze ko mu gutegura integanyanyigisho kuri aya mateka, bakorana bya hafi na CNLG ibafasha kubona amateka acukumbuye cyane ko bo bakora ubushakashatsi kandi bandika n’ibitabo byinshi bivuga ku mateka ya Jenoside ndetse hakifashishwa n’inzobere mu mateka kandi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

    Dr Mbarushimana ashimangira ko buri mwarimu wigisha amateka akwiye kugenzurwa ko yigisha neza kandi ko afite ubwo bumenyi bwo kwigisha iryo somo bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi mu bice bitandukanye.

    Ibi byongeye gushimangirwa na Dr Bizimana Jean Damascène wavuze ko mu mfashanyigisho hashobora kongerwamo ibintu runaka birimo kunoza imfashanyigisho bitewe n’ibintu bishya byaba byaje nyuma yo kuganirwaho n’impuguke muri izo nzego zose.

    Abarimu bashyiriweho amahugurwa mu isomo ry’amateka kugira ngo barusheho kwigisha bashize amanga

  • Muri Washington Post, Baldwin yashimangiye uburyo Amerika n’u Bwongereza byahinduye Jenoside yakorewe Abatutsi umukino wa Politiki –

    Bigitangira, ikinyamakuru cya Washington Post cyatangaje inkuru ya Gretchen Baldwin, yari ifite umutwe uvuga ko “Leta y’u Rwanda iri gukoresha kwibuka Jenoside mu nyungu za politiki”.

    Abongereza n’Abanyamerika, kimwe n’itangazamakuru ryabo ‘ryigenga’, basa nk’abiyemeje ko guhakana Jenoside ari imwe mu nzira zo kubaka ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Banza ufate umwanya ubitekerezeho.

    Nka Baldwin, ashingiye ku ‘bushakashatsi’ avuga ko yikoreye, yashimangiye imvugo ze ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, aho yatangiranye inkuru y’ikinyoma cy’uko “Nyuma ya y’intambara iteye ubwoba yabaye mu minsi 100 ya jenoside mu 1994, u Rwanda rwakuye amoko mu mategeko yarwo”, n’ubwo atigeze atangaza amategeko yahereyeho mu kwemeza uwo mwanzuro.

    Impamvu atabigarutseho ni uko ‘nta tegeko mu Rwanda rikuraho amako’, nk’uko umushakashatsi ufite inkomoko mu Rwanda na Uganda, Frederick Golooba-Mutebi yabitangaje, ko ‘kuba Umuhutu cyangwa Umututsi mu Rwanda bidahanwa n’amategeko’.

    Yaranditse ati “Ubu ikitemewe mu Rwanda ni uko uwo ari we wese yakore ubwoko bwe mu gushyira mu muhezo cyangwa gutesha agaciro abandi bantu. Cyangwa kuba umuntu yakoreshwa ubwoko bwe nk’icyatuma yumva ko afite ibyo akwiriye kurusha abandi, cyangwa afite uburenganzira bw’umwihariko, budafitwe n’ubundi bwoko bw’abantu”.

    Kimwe mu bintu biteye agahinda u Rwanda ruzakomeza guhangana na byo, ni abantu bavuga ko ari inararibonye ku bibera mu bihugu byabo, bihaye no kwigira intyoza mu mateka y’u Rwanda badasobanukiwe, bagashaka kwinjiza mu Banyarwanda ibitekerezo bipfuye. Gusa Baldwin ntiyarekeye aho mu kwishyira hanze.

    Mu nkuru ye, yageze ubwo anavuga ko kwibuka Jenoside ndetse no gutanga ubuhamya kw’abayirokotse, ari ukugambanira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, kuko “Ubwoko ari bwo mutima w’ubuhamya, amakinamico ndetse n’imbwirwaruhame” [bitambutswa mu biganiro byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994].

    Ibi nanone ni ikindi kimenyetso cy’ubumenyi bucye Baldwin afite ku Rwanda. ‘Ndi Umunyarwanda’ ntiyigeze igenderera gukuraho amoko; ahubwo igamije gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ari nabwo bazaheraho bongera kubaka igihugu cyabo.

    Tekereza ubujiji buri mu cyifuzo cya Baldwin cy’uko abarokotse bazajya batanga ubuhamya bwabo batagaragaje impamvu itsinda ryabo ryahigwaga ngo rimarweho, bitagenda gutyo bakinumira kugira ngo ‘ubwiyunge’ bugerweho.

    Ikindi gitangaje ni uko Baldwin atekereza ko hari ikintu kitagenda neza mu Rwanda kubera amahitamo y’Abanyarwanda yo kwanga gukoresha ijambo ‘Abahutu’, ahubwo hagakoreshwa ijambo ‘ry’abagize uruhare muri Jenoside’.

    Bisa nk’aho atumva ko amahitamo yo gukoresha imvugo itandukanya abagize uruhare muri Jenoside n’Abahutu, ari kimwe mu bintu bisobanura neza Jenoside, kandi bikaba na kimwe mu bishyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko byereka buri wese ko atari Abahutu bose bagize uruhare muri Jenoside.

    Baldwin kandi nyiyumva ko Leta za Amerika n’u Bwongereza, yanamaze kugaragaza imigambi yazo, zishobora kuba zifite uruhare mu bitero bigabwa ku bacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka, binyuze mu gukwirakwiza ndetse no guha rugari ibikorwa byo guhakana Jenoside bicishwa mu nyandiko zo kwifatanya [n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka], ndetse n’itangazamakuru, cyane cyane BBC y’u Bwongereza n’Ijwi rya Amerika ku ruhande rwa Amerika.

    Jenoside ni ingingo ikomeye cyane ku buryo abantu badafite ubushobozi bwo kuyumva badakwiye kuyigarukaho, kugira ngo birinde kwijandika mu binyoma by’ubujiji birushaho kuyobya ababumva aho kubasobanurira neza uko ibintu byagenze.

    Ariko icy’ingenzi cyane, ni uko umuntu udafite ubushobozi bwo kumva amahitamo y’Abanyarwanda adakwiye guhabwa urubuga rwo kuyasobanurira abantu batayazi.

    Bimaze kugaragara ko ibyo Baldwin avuga bitumvikana, yagerageje guhindagura ibintu kugira ngo arebe ko hari aho byahurira. Nk’urugero, hari aho agira ati “Ibyo bikorwa byo kwibuka bigaragaza Abatutsi nk’abahigwaga ndetse n’abarokotse, akenshi byirengagiza Abahutu batari bashyigikiye Jenoside, [banahoze mu byiciro by’abibukwa], bakanicwa”.

    Birumvikana ko nk’umushakashatsi, nk’uko abyiyita, yakabaye yaramenye imyanzuro y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ndetse n’imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye ku miterere n’imitegurire ya Jenoside hashingiwe ku bantu bahizwe ngo bicwe bamarweho.

    Nk’uko tubyibuka mu ibaruwa yanditswe n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), ayandikira Umunyamabanga Mukuru wa UN kuwa 28 Mata 2020, Inteko y’ijurira ya ICTR, nko mu gihe ubushinjacyaha bwaburanaga na Karemera, Ngirumpatse na Nzirorera (mu rubanza rufite nimero ICTR-98-44-AR73 ©) yemeje ko “Ari ukuri kutagibwaho impaka ndetse ko bidasaba ibindi bimenyetso bidasanzwe” kugira ngo umuntu amenye ko “Hagati y’itariki ya 6 Mata na 17 Nyakanga, hari Jenoside mu Rwanda igamije kurandura ubwoko bw’Abatutsi”.

    Bigomba rero kuba byumvikana neza kuri buri wese ushaka kwizerwa, akwiye kwemera ko nta bandi bagizweho ingaruka cyangwa abarokotse Jenoside batari mu itsinda ryari rigenderewe kugira ngo rimarweho.

    Byongeye kandi, iyi baruwa igaragaza ko “U Rwanda rwagennye itariki ya 13 Mata nk’umunsi wo kwibuka abandi banyapolitiki kimwe n’abandi bantu batari mu itsinda ryahigwaga, ariko bishwe kuko barwanyije iyicwa ry’Abatutsi”. Muri macye, izi ngingo zombi ziruzuzanya.

    Kwemera ko Jenoside yabayeho mu Rwanda yakorewe Abatutsi, ni ibihamya bikumira ko yazasubira kimwe no kugaragaza abandi bantu batari mu itsinda ryahigwaga, ariko umurava bagize wo kwitandukanya n’abagize uruhare muri Jenoside ukaba ukwiye kugarukwaho mu nzira yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

    U Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Baldwin ntibumva aya mahame yoroshye kumva, ahubwo ubujiji bwabo kuri iyi ngingo buri gutiza umurindi abahakana Jenoside.

    Niba itsinda Baldwin yita ‘Abahutu batagize uruhare muri Jenoside’ ryari rigambiriwe kwicwa, ntihari kubaho filime igaragaza Paul Rusesabagina, bivugwa ko atari ashyigikiye iyicwa ry’Abatutsi muri ibyo bihe, ari kurwana ku buzima bw’Abatutsi bari bahishe muri Hotel Milles Collines. Nawe ubwe yakabaye yarishwe bakimubona. Mu by’ukuri [abahakana] Jenoside si uko badafite ubwenge bwo gusobanukirwa ibyabayeho, gusa ntitwumva icyo bagamije muri ibyo bikorwa.

    Ni ingenzi kwibukiranya ko ibi bikorwa byo guhakana Jenoside ari igice cya nyuma kigize icyaha cya Jenoside. Nk’uko abagize uruhare muri Jenoside bashinja RPF nayo kuyigiramo uruhare, na Baldwin ashinja Leta y’u Rwanda guhindura Jenoside yakorewe Abatutsi igikoresho cya politiki kandi mu by’ukuri Imiryango Mpuzamahanga n’ibihugu, uretse u Bwongereza, Amerika n’ibinyakuru byabo, bigira uruhare mu kuniga ukuri ku mateka ya Jenoside ndetse no kwibuka, nk’uburyo bakoresha mu kwirinda isubirwamo rya Jenoside.

    Mu yandi magambo, abafite umugambi wo guhakana Jenoside, nibo bayikoresha mu nyungu za politiki kandi ari ‘Ari ukuri kutagibwaho impaka ndetse ko bidasaba ibindi bimenyetso bidasanzwe, nk’uko inkiko mpuzamahanga zabyemeje. Rero abashyigikira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, bakagombye kumenya imyanzuro yafashwe n’inkiko ku birebana nayo.

    Mu buryo bw’urwenya, nk’ubu u Bufaransa, buri kugarukwaho cyane ku ruhare bwagize muri Jenoside, busa nk’ubwasanzwe ibindi bihugu byiyemeje kurwanya ihakana rya Jenoside. Bitewe rero n’uko u Bwongereza na Amerika bihora byifuza kuziba icyuho cyashyizwe n’abandi, [kuri iyi nshuro bikaba ari u Bufaransa], basa nk’abiyemeje kongera kuziba icyo cyuho.

    Impamvu ibi bihugu byafashe uyu murongo yakagombye kuzaba insanganyamatsiko y’ubushakashatsi bwa Baldwin mu bihe biri imbere.

    U Bwongereza na Amerika bikomeje guhindura Jenoside yakorewe Abatutsi imikino wa politiki

  • U Bushinwa bwemeye amasezerano ya Kigali yo kurwanya iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba –

    U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere ku Isi mu kohereza mu kirere umwuka wa HFC, kuko bwonyine bwohereza mu kirere 70% by’uwo mwuka, mu gihe ibindi bihugu byo ku Isi byohereza 30%.

    Amazerano ya Kigali yasinywe mu 2016, avugurura amazerano ya Montreal yari yasinywe mu 1987 muri Canada, agamije guteza imbere imibereho myiza ya muntu binyuze mu kugabanya iyangirika rya Ozone.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zari zimaze iminsi zitangaje ko zizasinya ayo masezerano, agamije kugabanya umwuka wa HFC woherezwa mu kirere ku kigero cya 80% mu myaka 30 iri imbere, ibyazagira ingaruka nziza kuko byazagabanya dogere Celsius 0.5 z’ubushyuhe ku Isi kugera nibura mu mpera z’iki kinyejana.

    Ubusanzwe, umwuka wa HFC ukoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha, ku buryo byitezwe ko kugira ngo ugabanywe, bizasaba ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu byuma bikonjesha ritezwa imbere.

    Ibi nabyo bizagira ingaruka nziza ku kirere kuko ibi byuma biri mu bikoresha umuriro w’amashanyarazi menshi, ku buryo rero nibihindurirwa ikoranabuhanga, bizatuma uwo muriro ugabanukaho 15% by’ukoreshwa wose ku Isi, bikagira ingaruka nziza ku Isi kuko bizatuma igiciro cyawo kigabanuka, ndetse n’umwuka wangiza ikirere uboneka mu ikorwa ry’amashanyarazi ukagabanuka cyane.

    Amasezerano ya Kigali amaze kwemezwa n’ibihugu birenga 100 birimo n’u Rwanda rwayemeje rugikubita mu 2017. Ni amasezerano y’ingenzi cyane mu gukumira iyangirika ry’ikirere riterwa n’umwuka wa HFC, uza ku isonga mu kwangiza akayunguruzo ka Ozone.

    Ibyuma bikonjesha biri mu bikoresho byohereza mu kirere umwuka mwinshi wa HFC

  • Guverineri Kayitesi yagaragaje ingamba zikomeye zo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje mu Majyepfo –

    Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu myaka itatu ishize kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri abo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n’abagabo 884 bangana na 75,5%.

    Intara y’Amajyepfo ni yo yagaragayemo amadosiye menshi y’Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yihariye 262, muri dosiye zose zakurikiranywe n’Ubushinjacyaha.

    Uturere twa Huye, Nyanza, Kamonyi, Nyamagabe na Ruhango turi mu 10 twa mbere mu kugira amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iyo myaka itatu.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko iyi ntara iri mu zashegeshwe cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu usanga hari benshi mu bayigize bagifite ingengabitekerezo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Kayitesi yavuze ko binyuze mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ubukangurambaga butandukanye, batangiye kubona ko hari icyizere cy’uko abantu basobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibibi by’ingengabitekerezo yayo.

    Ati “Twashyize imbaraga cyane mu bijyanye no gushishikariza […] n’ubwo twakomwe mu nkokora n’iki cyorezo ariko hakoreshejwe amahuriro atandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga twakoze ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ubundi buryo bugamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    Muri iyi ntara kandi hari ikindi kibazo kijyanye n’imanza za Gacaca aho nk’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze yishyurwa. Ibintu nabyo bizana urwicyekwe mu mibanire umuntu akumva atanyuzwe, atishimye yibaza uko ashobora kubana n’uwamwangirije, wamuhemukiye kandi ataramwishyuye.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko mu manza zisaga ibihumbi 340, izirenga ibihumbi 338 zararangijwe mu gihe imanza zigera muri 258 arizo zishobora kurangizwa mu bihe bya vuba kuko abishyurwa bahari n’abishyura.

    Ati “Twumva kurangiza izo manza ari ikintu kizadufasha koko gukomeza gushishikariza abaturage bacu kubana neza bakabana mu mahoro ndetse na bya bibazo by’ingengabitekerezo bikagabanyuka.”

    Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside.

    Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda biri gukorwa byitezweho gutanga umusanzu mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside