Tag: featured

  • Byari amarira y’ibyishimo, ubwo Uwamahoro yabonanaga n’umuryango we nyuma y’imyaka 27 –

    Ku wa 12 Mata 2021 ni bwo inkuru ya Uwamahoro Rosine yaciye ku IGIHE arangisha umuryango yaburanye nawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’amasaha make yahise abona abo mu muryango we yari yarabuze.

    Inkuru nziza yamugezeho ko nyina n’abavandimwe bakibaho batuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, kuva icyo gihe umutima we wuzuye ibyishimo ko agiye kongera kubona umuryango we.

    Kuri iki Cyumweru ni bwo sosiyete y’itumanaho ya MTN Uwamahoro asanzwe akorera nka agent, yongeye kumuhuza n’umuryango we ubarizwa muri Gisagara.

    Haba ku ruhande rwa Uwamahoro ndetse nabo yasanze i Gisagara basazwe n’ibyishimo byo kongera kubonana nyuma y’imyaka 27, ntawe uca undi iryera.

    Umuryango wa Uwamahoro wari wararize warihanaguye, nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Uwamahoro bitaga Kankindi ari i Kigali aho yari yaragiye gusura nyirasenge.

    Mu gihe cya Jenoside yari i Kigali ndetse aza guhungana n’abandi muri Eto Kicukiro kuko hari hafi yo kwa nyirasenge, aho niho abo bari kumwe baguye we aza kurokoka. Nyuma yo kumva ko abari aho bapfuye umuryango we watekereje ko nawe yapfuye ndetse bagahora bamwibuka buri mwaka kuko izina rye ryari ryashyizwe ku rwibutso rwa Save.

    Nyuma y’iki gihe cyose cy’umubabaro n’agahinda bongeye kubonana ari bazima, Uwamahoro yasanze nyina ndetse n’abavandimwe be bane bararokotse.

    Mu marira menshi y’ibyishimo Uwamahoro yabwiye IGIHE ko afite umunezero atari yarigeze agira mu buzima bwe, kandi ko anejejwe no kubona amaraso ye nyuma y’igihe kirekire.

    Yagize ati “Nkibona umuntu umpamagara ambwira ko ari mubyara wanjye nagize ngo ndi kurota ariko nsanga ni impamo. Uyu munsi rero ni ibyishimo n’umunezero kuko namaze igihe kinini ntagira uwo nita mama, nahoraga nifuza kugira uwo dufitanye isano y’ukuri none ndababonye ndishimye cyane.”

    “Ikindi kandi ndashima Imana ko nongeye guhura n’umuryango wanjye turi bazima, Imana yaraturinze, ubu ibyishimo byacu ni bwo bitangiye.”

    Yakomeje ashimira abamufashije bose mu rugendo rw’ubuzima butoroshye yanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Ati “Ndashimira buri wese wamfashije muri uru rugendo cyane AVEGA, ndetse na MTN ko twabashije gukorana neza kandi ndashimira n’itangazamakuru ko ryabashije kumpuza n’umuryango.”

    Uyu munezero awuhuje n’umubyeyi we, Mukaruzima Francine, wavuze ko yari amaranye agahinda imyaka 27 none ubu Imana ikaba imuhojeje amarira.

    Ati “Nishimye cyane, ubu ibyishimo byandenze uyu mwana twaherukanaga afite imyaka itatu none dore uko angana uku, nari nararize narihanaguye none dore Imana idukoreye ibitangaza nta munezero urenze uyu nzigera mbona.”

    Mukuru we, Umuhoza Floriane, we yavuze ko ibi ari inzozi kuri we kuko ntiyumva uburyo umuntu bajyaga bibuka ubu bari kumwe baganira.

    Ati “Ndikumva ibi ari ibintu bitabaho mu buzima bwanjye sindabyuma pe, aha iwacu twibuka ku wa 25 Mata izina rye riri ku rwibutso ndetse bashyizeho n’umwanya w’ifoto ye nuko tutari tuyifite ngo tuyishyire mu rwibutso. Urumva ko uyu munezero ntacyo twawunganya.”

    -  MTN yamuherekeje kubonana n’umubyeyi we

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Uwamahoro yahuye n’ibibazo byinshi by’ubuzima ndetse ntiyabasha no kwiga ngo arangize amashuri, yagiye ashaka ubuzima mu buryo butandukanye ubu akaba ari agent wa MTN.

    Nk’umufatanyabikorwa wabo na bo bakiranye urugwiro inkuru yo kuba yongeye kubona umuryango ndetse banamuherekeza gusura umubyeyi.

    Mu kumuherekeza bamugeneye impano ashyira umubyeyi we ndetse nawe bamwongerera igishoro mu kazi ke, banagabira uyu muryango inka.

    Umukozi muri MTN, Alain Numa, yavuze ko nyuma yo kumva inkuru ko uyu mukobwa yabonye umuryango byabashimishije, nabo bifuza kumuherekeza kugira ngo bishimane n’umufatanyabikorwa wabo.

    Ati “MTN dukora ubucuruzi uyu rero ni umufatanyabikorwa wacu, byaradushimishije rero kubona yabonye umuryango iki ni igikorwa kidasanzwe kubona nyuma y’imyaka 27 umuntu abona umuryango.”

    Yakomeje avuga ko kuba uyu mukobwa yarahisemo gukorera MTN byamwubakiye ubuzima aho ageze ubu, nabo bakaba bifuje kumushyigikira.

    Ati “Uyu mwana yishakiye ubuzima akorana na MTN rero natwe mu kumushyigikira twamwongerereye igishoro cy’ibihumbi 200 Frw, ndetse tugenera umubyeyi we inka mu gukomeza kwishimana nabo.”

    Uwamahoro yahuye n’umuryango we nyuma y’imyaka 27 aburanye nawo bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, aza kunyura mu buzima butoroshye n’agahinda ko kutagira uwo bafitanye isano.

    Ubwo Uwamahoro yahuraga n’umubyeyi we bagwanye mu byano bishyira kera cyane ko mbere yo guhura aba bombi babanje gupimwa Coronavirus, bagasangwa ari bazima.

    Uwamahoro yasuhuzanyaga na mukuru we baherukanaga kera

    Byari ibyishimo ubwo Uwamahoro Rosine yongeraga kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 27

    Amarira y’ibyishimo…

    Umugana ugana iwabo wa Uwamahoro Rosine wari warimbishijwe hitegurwa kumwakira

  • Prof Egide Karuranga wayoboraga INATEK yagizwe umwere –

    Prof. Karuranga yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020. Yafashwe nyuma y’uko ku wa 30 Kamena 2020 Minisiteri y’Uburezi yari imaze gufunga Kaminuza ya INATEK yari amaze igihe abereye umuyobozi.

    Urukiko rwagize umwere uyu mugabo w’imyaka 65 ku wa 16 Mata 2021, nyuma y’amezi agera ku icyenda yari amaze afunze.

    Prof. Karuranga yari akurikiranyweho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yayoboraga INATEK/UNIK kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 yemereye abanyeshuri b’aho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye amafaranga y’ishuri. Icyo cyemezo ngo cyateye Kaminuza igihombo cya 77.520.000 Frw.

    Bukomeza buvuga ko atanubahirije amabwiriza agenga imitangire y’amasoko mu kubaka, gusana, kugura ibikoresho n’imishinga y’ubuhinzi birengeje agaciro ka miliyoni 1 Frw kandi yahaye akazi uwitwa Gatesi Florence adakoze ikizamini.

    Yanashinjwe gukodesha imirima n’inshuti ye no kuba yaraguze imodoka za Kaminuza n’inshuti ye bitanyuze mu isoko.

    Ubushinjacyaha bwashingiye ikirego cyabwo kuri raporo y’igenzura igaragaza ibibazo byari muri INIK, kuba hari urutonde rw’abanyeshuri yazanye bakigira ubuntu, kuba hari amasoko yatanze bidaciye mu kanama gashinzwe amasoko no kuba hari abamushinja ko Kaminuza ya Kibungo yagaragayemo ibibazo by’imicungire y’umutungo n’ikorwa ry’imishinga iremereye.

    Prof Karuranga na Me Kayigire François na Me Kayiranga Rukumbi Bernard baburanye bahakana ibyaha umukiliya wabo aregwa, bavuga ko nta bimenyetso bihari byemeza ko yabikoze Ubushinjacyaha bushingiraho, banasaba ko agirwa umwere.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Prof Karuranga igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw ku cyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda.

    Nyuma yo gusuzuma ukwiregura kw’impande zombi, Urukiko rwanzuye ko ibiregwa Prof Karuranga nta shingiro bifite ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

    Rwavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko Prof Karuranga yashyize abanyeshuri muri INIK bakigira ubuntu ariko kandi nk’uko abivuga hamwe n’abamwunganira ko bigaga ku mwenda, muri dosiye harimo umushinga wo korora inkoko bari barakoze babifashijwemo na Kaminuza wo kuzajya uvamo amafaranga y’ishuri ndetse bukaba butagaragaje ko abo banyeshuri ari we wahabajyanye.

    Ku cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, Urukiko rwavuze ko byitwa ko wakoreshejwe nabi mu byo utateganyijwe cyangwa kuwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bigakorwa n’ufite ububasha bwo kuwucunga. Rwavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amafaranga yasohowe na INATEK mu kugura imodoka, gukodesha amasambu, gusana inzu no kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bitari biteganyijwe cyangwa ko agakoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Urukiko rwemeje ko Prof Karuranga adahamwa n’icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itoneshwa, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Rwategetse ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomerwa mu ruhame, keretse afungiwe ikindi cyaha.

    Prof. Karuranga yatangiye kuyobora Kaminuza ya Kibungo mu Ukwakira 2017. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Laval muri Canada. Mbere y’uko aba Umuyobozi wa UNIK, yamaze imyaka itanu akora muri Kaminuza ya Laval (2012- 2017) aho yigishaga amasomo atandukanye arimo ajyanye n’imicungire y’ibijyanye n’Ubukungu.

    Mbere yaho (2006-2007), yabaye Umwarimu muri Virginia State University yigisha ibijyanye no gucunga ndetse no kwamamaza ibikorwa.

    Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwagize umwere Prof. Karuranga Gahima Egide wayoboraga iyahoze ari Kaminuza ya Kibungo (INATEK)

  • Gasabo: Imiryango 250 yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku –

    Imiryango izashyikirizwa iyo nkunga irimo abagize amatsinda y’abafite na Virusi itera Sida basanzwe bakurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye cyo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo ndetse basanzwe ari abagenerwabikorwa ba CSDI.

    Umuyobozi wa CSDI, Rusanganwa Léon Pierre, yavuze ko ayo matsinda bakorana kuva mu 2016 yari amaze gutera intambwe ikomeye yo kwiteza imbere ku buryo hari n’abari batangiye gukora imishinga ariko ikaza gukomwa mu nkokora na COVID-19.

    Yagize ati “Abantu barazigamye ndetse batangira n’imishinga, wasangaga itsinda rifite miliyoni 2 Frw cyangwa miliyoni 3 Frw ariko mu gihe cya COVID-19 abantu bagumye mu rugo badakora ayo mafaranga bagombaga kuyifashisha. Niyo mpamvu turimo dushyiramo ingufu cyane kugira ngo turebe yuko twababonera ibibatunga muri iyi minsi noneho abahinga bahinge, aborora borore noneho turebe ko twasunika iminsi.”

    Abahawe ibiribwa basabwe kumva ko atari igikorwa ngarukabihe, ahubwo ari inyunganizi yo kugira ngo bongere bagaruke mu buzima busanzwe.

    Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Murenge wa Jabana, Mukaminega Jeannette, yabasabye kurushaho gukora cyane kugira ngo bazahure ubukungu bwabo.

    Ati “Icya ngombwa ni ukubabwira ngo abagizweho ingaruka na COVID-19 bose bagomba guhaguruka bagakora kuko ubu nta Guma mu rugo turimo. Buri muntu wese ugifite umwuka [ubuzima] agomba guhaguruka agakora.”

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida, AHF, Ishami ry’u Rwanda, ukaba ari na wo utera inkunga CSDI muri icyo gikorwa, Dr. Brenda Kateera Asiimwe, yasabye ayo matsinda gukomeza ibikorwa akazakomera ku buryo abera ay’ahandi intangarugero.

    Yavuze ubusanzwe umuryango ahagarariye wita ku bikorwa byo kurwanya Sida ariko ko no mu bihe bikomeye nk’ibya COVID-19 bagira icyo bakora kugira ngo amatsinda y’abafite n’ubwandu bwa Virusi itera Sida adasubira inyuma. Ubu AHF imaze gukoresha miliyoni zirenga 100 Frw ajya mu gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ati “Ubundi dukora muri gahunda zo kurwanya Virusi itera SIDA, gufasha imiryango rero ni ukugira ngo tuzamure imibereho myiza y’abaturage; turashaka ngo ibyiza twagezeho ntibizasubire inyuma.”

    Uretse iyi nkunga y’ibiribwa, mu buryo burambye CSDI irateganya kongerera abagize ayo matsinda ubumenyi n’ubushobozi mu gukora no gukurikirana imishinga ndetse ikayitera inkunga.

    Umuyobozi w’Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage (CSDI), Leon Pierre Rusanganwa, n’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida, AHF, Ishami ry’u Rwanda, Dr Brenda Kateera Asiimwe ubwo bafashaga imiryango yagizweho ingaruka na COVID-19

    Inkunga yatanzwe igizwe n’umuceri, amavuta yo guteka, kawunga, isukari, umunyu, isabune, udupfukamunwa n’impapuro z’isuku abagore bakoresha bari mu mihango

    Imiryango 250 yo mu Karere ka Gasabo yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho gutema insina z’uwarokotse Jenoside no kumubwira amagambo asesereza –

    Akurikiranyweho gutema insina z’umugore baturanye witwa Mukantwali Ancilla warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kumubwira amagambo asesereza.

    Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Akamahinda mu Kagari ka Akacyeru mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021.

    Umwe mu baturage batuye muri uwo Mudugudu yabwiye IGIHE ko uwo mugabo amaze iminsi abwira uwo muturanyi we warokotse Jenoside amagambo mabi.

    Yagize ati “Yaramubwiye ngo ntabwo amwiyumvamo ngo ntabwo ari umuvandimwe. Ngo iyo abimenya mbere ntiyari gutuma agura aho atuye ngo aze kuhatura.”

    Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatandatu uwo mugabo yaje atema insina z’uwo muturanyi we, amubwira ko na we arebye nabi yamutema.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gutabwa muri yombi na RIB kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Ati “Akurikiranyweho gutema insina z’umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gikorwa ashinjwa cyakurikiwe n’andi magambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside. Tukimara kubimenya twafatanyije n’inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo bakore iperereza hakorwe dosiye abe yakurikiranwa ku byaha ari kuregwa.”

    Akimara gutemerwa insina no kubwirwa amagambo amusesereza, uwarokotse Jenoside yahuye n’ihungabana, ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare. Kuri ubu yamaze kuva kwa muganga ariko akomeje kwitabwaho n’abajyanama mu by’ihungabana.

    Kuri ubu uwo mugabo wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.

    Ngabo yavuze ko abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside badakunze kuboneka mu murenge ayoboye kuko ari bwo bwa mbere bigaragaye muri uyu mwaka wa 2021.

    Yasabye abaturage guharanira kubana neza mu mahoro, birinda amagambo mabi n’ibikorwa bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ku gushaka gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Zimwe mu nsina uwo mugabo ashinjwa gutema

    Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabwiwe amagambo asesereza yahungabanye ajyanwa kwa muganga

    [email protected]


  • Abavuga ko Jenoside itateguwe ni abashinyaguzi- Ubuhamya bwa Nkurunziza warokokeye mu Burundi (Video) –

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nkurunziza afite imyaka 17. Iyo abara iyo nkuru avuga neza uko byamugendekeye muri icyo gihe, kuko yari mukuru uzi icyatsi n’ururo.

    Mu kiganiro kirambuye Nkurunziza yagiranye na IGIHE yavuze ku buzima bugoye we n’umuryango we baciyemo kuva aho abari batuye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, uko bahungiye i Burundi n’uko bagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside.

    Yavuze ko nyuma y’ihirikwa ry’Ingoma ya Cyami n’iya Gikoloni, Abatutsi bagiye batotezwa mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati “Data umbyara Semukunzi Philemon, yagiye afungwa inshuro nyinshi nko mu 1963, 1966 no mu 1967. Icyo gihe yari afite bashiki be bari barahungiye mu Burundi na Tanzania, bamushinjaga kuba icyitso cy’Inyenzi. Baramukubitaga cyane, ku buryo yaje gukuramo ubumuga, aza no gupfa Jenoside yegereje. Bigaragare ko byari babyarateguwe.”

    Nkurunziza avuga ko itotezwa Abatutsi bakorerwaga kuva mu myaka yo hambere ryerekana ko hategurwaga umugambi wo kubarimbura.

    Ati “Jenoside yarateguwe mu by’ukuri, abavuga ko itateguwe ni amatakirangoyi no gushinyagura. Iyo ubona ikintu kiba, kikaba mu gihugu hose, ugasanga nta muryango w’Abatutsi utarakorewe Jenoside. Ubona ko byateguwe.’’

    Mu 1994, Nkurunziza yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko tariki ya 6 Mata 1994, ubwo indege ya Habyarimana Juvénal yahanurwaga hari bamwe batangiye kwibeshya ko hagiye kuboneka agahenge.

    Ati “Abantu bamwe baravugaga bati ‘noneho bagiye kutumara, abandi bakavuga ko ubwo Habyarimana apfuye agahenge kagiye kuboneka.’ Bwacyeye ku Gikongoro abaturage batwikira Abatutsi. Twarabibonaga, kuko komini yacu yahanaga imbibi na komini ebyiri zo muri Perefegitura ya Gikongoro [Nyamagabe y’ubu]. Mu gitondo twabonaga inzu zishya muri Komini za Rwamiko na Mubuga, ho muri Perefegitura ya Gikongoro.”

    Nkurunziza yavuze ko Abatutsi bo ku Gikongoro bari bizeye kuharokokera, kuko Perefe wa Butare yari Umututsi.

    Ati “Muri Perefegitura ya Butare twari dufite umwihariko. Hari Perefe [Guverineri w’ubu] w’Umututsi, witwaga Habyarimana Jean Baptiste. Uwo mwanya Perezida Habyarimana yari yarawumuhaye mu buryo bwo kwikiza, avuga ati ‘reka turebe ko baduha amahoro.’ Abatutsi bo ku Gikongoro bahungiye i Butare bibwira ko ubwo hari Perefe w’Umututsi azabarinda.”

    Mu buhamya bwe avuga ko ibyo bibwiraga atari ko byagenze kuko uwo Perefe bari biringiye yaje kuvanwaho. Icyo gihe Abatutsi benshi batangiye guhungira kuri kiliziya ariko bahageze ubuzima burabagora.

    Ati “Byageze aho duhungira kuri Paruwasi Gatolika ya Karama. Nyuma huzuye impunzi z’Abatutsi, inka zabo n’utuntu duke babaga babashije kuvana ku Gikongoro. Hari Umupadiri witwaga Ngomirakiza wadufashije cyane. Icyo gihe yabaruye Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya, kugira ngo ajye abona uko abaha ibyo kurya, asanga basaga ibihumbi 100.”

    Yavuze ko umwe mu minsi iteye ubwoba ari igihe hicwaga Abatutsi basaga ibihumbi 75 ku munsi umwe kuri iyi kiliziya bari bahungiyeho.

    Nkurunziza yasobanuye ko nubwo icyo gitero cyagabwe n’Interahamwe cyari gikomeye ariko hari abakirokotse.

    Yagize ati “Tariki 13 Mata 1994, twavuye i Karama tujya ahitwa i Kiruri. Twajyanye n’inka zacu. Interahamwe twari duturanye yitwaga Ngarambe yaje mu rugo ifite inkota iriho amaraso. Yabajije mama impamvu tutarahunga. Yatubwiye ko Interahamwe zimeze nabi, atugira inama yo guhunga, ariko byari urwiyerurutso.”

    “Nkibona inkota yari afite, nahise nsimbuka urugo ndagenda. Ubwo mama na bashiki banjye biteguraga kugenda hahise hatunguka igitero cy’Interahamwe. Ku bw’amahirwe barazicitse, bihisha mu mubyuko w’amasaka. Interahamwe zishe iriba twavomagaho, zifata uburozi bwica uburondwe zibumena mu isoko y’amazi, zishaka ko nituyakoresha tuza gupfa.”

    Nkurunziza yavuzeko iriba rimaze kwangizwa bahuye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi bikabakomerana cyane, kuko ibyo kurya padiri yabahaga batabonaga uko babiteka. Icyo gihe kubona inkwi byari ingutu kuko uwajyaga gutashya baramutemaga.

    Hashize icyumweru Interahamwe zateraga buri joro, zigamije kwiba inka, ariko Abatutsi bakirwanaho. Mu kubacogoza, umunsi umwe Interahamwe zateye ziri kumwe n’abasirikare zirasa ku mpunzi, zinaziteramo grenade.

    Nkurunziza yavuze ko uko babarasaga, birwanagaho babatera amabuye ariko bigera aho abo basirikare bari bifatanyije n’Interahamwe amasasu abashirana.

    Yakomeje ati “Abagabo b’ingufu twari kumwe barabasatiriye. Twaravuze tuti n’ubundi batwishe reka tubasatire. Abo basirikare babonye ko twarakaye na bo bariruka, dukomeza urugendo tujya i Burundi.”

    “Mu kujya i Burundi na bwo twagiye baturasa. Twageze ku Kanyaru mu rukerera nka saa Kumi n’imwe twananiwe, bamwe barambuka, abandi amazi arabatwara. Hari abaciye ku mupaka, Burugumesitiri Deogratias arabakurikira ashaka kubagarura. Yabwiye abasirikare b’Abarundi ko duhunze inzara ngo nibatwohereze tugaruke. Baramusetse, bamubaza ubwoko bw’iyo nzara itema abantu, kuko bari batahuye ko turi guhunga abashaka kutwica.”

    Mu rugendo rugana mu Burundi, Abatutsi bakorewe ubwicanyi n’abarimo impunzi z’Abahutu b’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda.

    Nkurunziza yakomeje avuga ko tariki 21 Mata 1994, ari bwo i Karama habaye ubwicanyi bukabije cyane.

    Ati “Hari abana bari basigaye i Karama, kuko ababyeyi babo bari bishwe. Abagore b’Abahutu baragiye barabafata babatekera igikoma ariko mbere yo kukibaha babanje gushyiramo bwa buro bwica uburondwe. Abo bana barenga 1000 twasanze barapfuye. Amakuru y’uko aba bana bagaburiwe igiko kirimo uburozi, yatangiwe mu Nkiko Gacaca.”

    Yasobanuye uko byabagendekeye ubwo bageraga i Burundi, bakahahurira n’inzara yaje gutuma agurisha imwe mu myenda yari yambaye.

    Ati “Twagiye i Burundi nagondetse ipantaro, ebyiri muri eshatu ndazigurisha. Udufaranga duke bampaye, nahise njya kuguriramo mushiki wanjye na murumuna wanjye uburobe n’utunyobwa ngo barye kuko bari bashonje cyane. Twe batujyanye ahitwa ku Mubuga. Baduhaye amahema turayashinga ngo turyame, ariko hari ahantu habi cyane. Hari umusaza warayemo bucya yapfuye.”

    Icyakora kuko Nkurunziza yari afite nyina wabo i Ngozi, nyuma yaho yabatwaye iwe. Babaye i Burundi, baza kuhava Inkotanyi zimaze gufata igihugu.

    Nkurunziza yishimira ko nyuma ya Jenoside leta yashyizeho uburyo bwo gufasha abaturage. Yabashije kwiga aranaminuza, ashaka umugore bamaze kubyarana abana bane.

    Nkurunziza Jean Baptiste yavuze ku buhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside n’uko yiyubatse

  • Igitabo cya Wrong cyabereye Kampala inkota y’amugi abiri –

    Gusa ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kampala bwisanze mu mwanya utari mwiza, aho busabwa gufata icyemezo kigoye cyo gushyigikira no kwamamaza iki gitabo, cyangwa se bakabyihorera.

    Mu cyumweru gishize, kuwa 15 Mata, ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision, cyatangaje inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Michela Wrong yibeshye ku Banyarwanda bari muri NRA”. Ni inkuru yari ifite intego yo gutesha agaciro igitabo cya Michela, cyane cyane ku ngingo y’uruhare Abanyarwanda bagize mu ntambara yatangiye mu 1981, ikarangira muri Mutarama 1986, imaze kugeza Perezida Museveni ku butegetsi.

    Mu gitabo cye, Wrong agaragaza Abanyarwanda muri NRA, nk’inkingi ya mwamba yatumye urugamba rwo kubohora Uganda rugera ku ntego zarwo, ndetse no guha Museveni, ugaragazwa nk’uwari ubashingiyeho mu buryo bwa gisirikare, ubutegetsi akiriho magingo aya.

    Inkuru ya The New Vision rero igaragaza iki gice cy’igitabo nk’aho ari cyo cyonyine kitari ukuri. Bisa nk’aho abayobozi ba Uganda baraye amajoro bibaza kuri iki gice cy’igitabo, urebye n’uburyo bagerageje kwerekana ko atari Abanyarwanda.

    Uruhare rw’Abanyarwanda muri NRA rurazwi neza, ndetse kwandika amazina kugira ugaragaze ko umuntu ari Umunyarwanda, Umugande, Umusoga cyangwa Umunyankole ni ubujiji. Nk’urugero, hari amajwi yafashwe y’aho Museveni avuga ko yatunguwe n’uko benshi mu basirikare bavuye muri Uganda bagatera u Rwanda mu Ukwakira 1990 bari Abanyarwanda.

    Hari nk’aho avuga ko yatunguwe no kumva ko abantu nka Gen Sam Kaka, wari ukuriye ingabo za APR, yari Umugande, cyangwa ko Col. Adam Waswa waguye ku rugamba mu Mutara yari Umunyarwanda. Niba rero na Museveni ubwe yitiranya Abanyarwanda n’Abagande, ni inde noneho wavuga ko azi umwirondoro w’abasirikare bari muri NRA? Bivuze rero ko n’urwo rutonde rw’abasirikare ba nyabo b’Abagande rutakwizerwa.

    Ubwo yari akubutse mu nama y’Umuryango w’Abibumbye mu 1990, ingabo za FPR zamaze gutera igihugu, yaragize ati “Mu buryo bwose, ntitwamenye ko bariya basirikare bari Abanyarwanda, kuko bakundaga guhisha umwirondoro wabo”.

    Yongeyeho ati “Ndifuza kubisobanura neza rwose ko tutari tuzi ko bariya barwanyi bazava mu gisirikare, ndetse ntitunabatera inkunga”.

    N’ubwo Museveni avuga atyo ariko, muri rusange Abanyarwanda n’Abagande bagiye bashyingirana bitewe no gusuhuka cyangwa kwimukira mu kindi gice, kuva mu bihe by’ubukoloni mu myaka ya za 1930, ku buryo byigeze gutuma umujyanama wa Museveni mu bya politiki, David Mafabi, yandika ko bigoye cyane kuba wabona umuryango w’Abagande udafite mwene wabo w’Umunyarwanda.

    Ikindi kandi, bitewe no kumara imyaka myinshi batotezwa, Abanyarwanda muri Uganda bakunze guhindura inkomoko yabo kugira ngo bigire nk’Abagande, ndetse abenshi baracyanafite uwo mwirondoro bihaye kugeza ubu. Uramutse unitegereje neza, usanga benshi muri abo Banyarwanda bahinduye umwirondoro wabo, baragiye muri NRA kugira ngo bahunge iryo hohoterwa.

    Perezida Museveni na we ubwe yahuye n’iri hohoterwa. Mu 1980, ubwo yiyamamarizaga umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye agace ka Mbarara, yasebejwe n’abataravugaga rumwe nawe bamusabaga kwerekana imva ya ba sekuru nk’ikimenyetso cy’uko ari Umugande.

    Si ibanga kandi ko kugeza magingo aya, hakiri Abagande benshi batekereza ko Museveni ari umwe muri za miliyoni z’Abanyarwanda bahinduye inkomoko yabo. Mu gihe cy’urugamba rwa NRA, Perezida Obote yabwiye BBC ko Museveni ari impunzi.

    Biteye agahinda rero kuba ingengabitekerezo yatumye Abanyarwanda bameneshwa bakanahohoterwa muri Uganda igikomeje na magingo aya, ndetse kugeza ubwo bamwe mu bagizweho ingaruka n’iyo ngengabitekerezo ari bo bayikoresha kandi mu guhohotera Abanyarwanda, binyuze mu kubafunga ntacyo bashinjwa, kubakorera iyicarubozo ndetse no kubirukana mu gihugu.

    Ahagana muri za 1980, Obote na we yirukanye abantu benshi yaketse ko bari Abanyarwanda, barimo na bamwe bumvaga ko mu by’ukuri babashije kwihindura Abagande burundu.

    Mu mateka ya Uganda, abantu bose bakoresheje itsinda ry’abandi bantu barimo n’Abanyarwanda, nk’igikoresho cya politiki gikwiriye ingamba zikomeye, babikoze bamaze kubura ibitekerezo byo kuyobora igihugu. Ni politiki iciriritse cyane itakabaye ibarizwa mu kinyejana cya 21.

    Tugarutse ku gitabo cya Michela Wrong, biratangaje kuba inzego z’ubuyobozi muri Uganda zibifata nk’ibintu bitumvikana kuba umwanditsi yaravuze ko Museveni atari bugere ku butegetsi bitagizwemo uruhare rufatika n’Abanyarwanda.

    Kuba se bari “Indwanyi zitava ku izima muri NRA”, nk’uko Wrong abivuga, abayobozi ba Kampala bari kugorwa no kubihakana, gusa ibyo biganiro mpaka ni ibyabo birabareba, kuko n’ubundi indwanyi zitava ku izima zirangwa no kuvuga make, zigashyira imbaraga nyinshi mu bikorwa kurusha amagambo.

    Nk’uko Andrew Mwenda yabyanditse, igitabo cya Wrong ni ikinyoma kidakwiye no kwibazwaho. Ariko nanone, nta wabura kuvuga ko n’isaha yapfuye iba iri ku gihe inshuro ebyiri ku munsi. Umuntu rero ntiyabura kuvuga ko hari ingingo nk’ebyiri cyangwa eshatu ziri mu gitabo, zerekana neza nyine ko Abanyarwanda ari abarwanyi batava ku izima, bakomeye kandi badatsindwa.

    Uganda yateye inkunga iyandikwa ry’igitabo cya Michela Wrong

  • Ifoto nshya ya Perezida Kagame yemewe izajya ishyirwa ahantu hatandukanye yishimiwe –

    Iyi foto nshya igaragaza Perezida kagame yambaye amadarubindi, ishati y’umweru, karuvati y’ubururu n’ikote ry’umukara ije isimbura iyari imaze imyaka itandatu ikoreshwa kuko yatanzwe mu 2015.

    Mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto harimo uwitwa Mwene Munana wagize ati “ifoto nshya yemewe ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Rudasumbwa mu mihigo, Umugaba mukuru akaba indongozi, indakemwa kandi ni umudatenguha w’Abanyarwanda.”

    Umunyamakuru wa siporo, David Bayingana ari mu bagaragaje ko iyi foto ari nziza mu buryo budasanzwe agira ati “Fresheur Za Cent Millions”.

    Uwitwa Kirabo Mary we yagaragaje ko Imana ikwiye gushimwa kuba yarahaye Perezida Kagame Abanyarwanda. Ati “ Bagore n’abagabo, uyu ni Perezida wanjye Paul Kagame. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mana ushimwe.”

    Umurungi Cynthia nawe yagaragaje ko yakunze iyi foto agira ati “Iyi ni nshya ? Niyo zajya ikoreshwa byemewe ? Twayikunze.”

    Abantu benshi bagaragaje ko bakunze iyi foto nshya ya Perezida Kagame yemewe nk’izajya ishyirwa ahantu hatandukanye

    Mu biro by’inzego za Leta n’ahandi, iyi niyo foto yakoreshwaga

  • Uko AERG na GAERG byababereye umubyeyi nyuma yo gusigara ari impfubyi kubera Jenoside –

    Ibyo barabivuga mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibuka twiyubaka”.

    Gukura uri wenyine hari abo muvukana mwakabaye musangira byinshi mugirana n’inama, ni agahinda gakomeye bigoye kukikuramo ugasubira mu buzima busanzwe. Bigorana kukakira cyane iyo umenye ko kuba batariho bitatewe n’uburwayi cyangwa impanuka, ahubwo ko “bishwe bigambiriwe”.

    Uko iminsi ihita indi igataha, guheranwa n’agahinda no kwiburira icyizere bikubaho, ukumva ntacyo umaze ku Isi kuko nta muvandimwe uhafite. Iyo abandi bari kwerekwa urukundo n’ababyeyi babo wowe ntabo ubona iruhande rwawe biragushengura, rimwe na rimwe ukibaza impamvu byabayeho.

    Bumwe mu butwari bubaho mu buzima ni ukwikura muri ibyo bihe, ukibohora izo ntekerezo ziguheza mu mateka ahubwo ugaharanira ahazaza heza h’igihugu cyawe, wiyubaka mu bushobozi bw’intekerezo n’ubw’amikoro. Bisaba imbaraga nyinshi ariko birashoboka, kuko hari ababigezeho barimo na Rutanga Leonard David.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside bitari byoroshye kwiyakira, ariko uko yagiye ahurira n’abandi bahuje ibibazo muri AERG na GAERG byagiye bimufasha kumva atari wenyine.

    Ku myaka ine y’amavuko yari afite Jenoside iba, ntabwo yahise amenya ububi bwayo kubera ubwana ahubwo yagendaga abibona uko imyaka yicuma.

    Yagize ati “Ikirangira, gutekereza iby’ahazaza ntabyo twagiraga kuko twari abana; ariko tumaze gukura, kubona icyo twatakaje n’imbogamizi, twiburiye icyizere tubona ahazaza hazatugora cyane.”

    Ni ubuhamya ahuje na Ingabire Assumpta warokotse wenyine mu muryango w’abantu batanu, wavuze ko atari asobanukiwe ibyamubayeho cyane ko byabaye afite imyaka itatu.

    Kuri Ingabire icyizere cy’ubuzima cyavuye ku gukundishwa ishuri n’umuryango wamureze, wamubwiraga ko “natiga azabaho nabi”. Ibyo byamuteye imbaraga zo kwiga ashyizeho umwete abasha kurangiza ayisumbuye ndetse araminuza, atangira gushaka uko yibeshaho.

    Rutanga we asobanura ko umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside(AERG) yabayemo kuva mu mashuri yisumbuye ari wo wamugaruriye icyizere akumva ko afite ubuzima, kubera ukuntu abawubamo bisungana bagahumurizanya bagirana n’inama.

    Yakomeje ati “Muri AERG twahabonye data, tubonamo mama, tubonamo abavandimwe, na ba sogokuru na nyogokuru batuganiriza ibintu bitandukanye, bituma dusubirana icyizere cyo kubaho.”

    Yakomeje avuga ko inyigisho zitandukanye zitangwa n’ubuyobozi bw’Igihugu cyane cyane mu bihe byo kwibuka na zo zagize uruhare rukomeye mu kumuremamo icyizere.

    Urugendo rwo kwiyubaka rwari rugoye

    Ingabire arangije Kaminuza yatangiye urugendo rushya rwo kwishakamo ibisubizo yubaka ahazaza he neza cyane ko noneho yiyumvagamo icyizere cyo kubaho.

    Avuga ko yabanje gukora ibiraka ahantu hatandukanye, nyuma afata umwanzuro wo kwikorera ku giti cye aho acuruza ibikoresho by’ubwubatsi.

    Bijyanye n’uko yatangiye kwikorera mu bihe bya COVID-19, yari afite ubwoba ko bitazamuhira ariko akomeza kugerageza.

    Yagize ati “Natangiye mfite ubwoba, hari n’abantu bambwiraga bati ‘urahombye’ nanjye nkumva koko ndahombye ariko kugeza ubu ndashima Imana. Mbona bigenda bikunda.”

    Rutanga yavuze ko na we yari atewe ubwoba no gutangira ubucuruzi akora bwa telefoni, ariko akumva ko “bizagenda neza”.

    Yakomeje ati “Intangiriro burya iteka ziragora ariko numvaga bizagenda buhoro buhoro, gusa sinakubeshya ngo aho ngeze aha narabiteganyaga.”

    Babamya ko gusenga Imana ari ikintu cyabagiriye umumaro haba mu kwigarurira icyizere no kwiyubaka bakagira ubushobozi, bakanaboneraho kubishishikariza abandi barokotse Jenoside batarabasha kwiyakira ngo baniteze imbere.

    Nubwo kwihangana byabaranze mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bavuga ko bagiye bahura n’imbogamizi zirimo kutabona abantu bakuru babagira inama no “kwakira ko umuryango udahari koko”.

    Kumva ko ari bo ubwabo bagomba kwiyitaho bakirengagiza ibishobora kubaca intege byose, byababereye inkingi muri uko kwiyubaka.

    Ingabire ubu afite intego yo kuzamura byisumbuye urwego ariho akabasha guha akazi n’abandi benshi, mu gihe Rutanga ashaka kuzajya yirangurira hanze telefoni acuruza kuko ubu bazimuzanira.

    U Rwanda rubereye Abanyarwanda

    Nyuma y’ubuzima bushaririye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo, mu myaka 27 ishize, barabona u Rwanda nk’igihugu gituje kandi kibereye abagituye.

    Rutanga yavuze ko “imiyoborere myiza irangwa na demokarasi ndetse n’imyumvire y’urungano itandukanye n’urw’ahahise” byerekana ko ahazaza h’u Rwanda hazaba hari ubuyobozi bwiza, abaturage beza n’iterambere ryihuse ku buryo “kizaba ari Igihugu kibereye Abanyarwanda”.

    Mu mboni za Ingabire, u Rwanda ruri ahantu heza kuko “twese duhabwa uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwiga hatagendewe ku nkomoko, no kwemererwa byose hatarebwe ko umuntu ari Umuhutu cyangwa Umututsi.”

    Yakomeje ati “Mbona rwaravuye kure kandi rugeze aheza, aho buri wese yiga n’utatsinze akajya mu Burezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12, agatangira umushinga yifuza ku gishoro icyo ari cyo cyose. Ariko ikintu nshima cya mbere, ni uko Abanyarwandsa bose bahabwa uburenganzira bungana.”

    Urugamba rukomeye barwanye ngo bagere aho bari uyu munsi, rutuma bashishikariza abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 batarabasha kwiyubaka ko bakwiye kudaheranwa n’agahinda, bakishakamo icyizere kibashoboza kumva ko bafite ubuzima kandi bwaba bwiza.

    Ingabire ati “Ibintu byadukorewe kubyakira biragoye bisaba izindi mbaraga.[…] Nubwo gukira ari urugendo, bagomba gusenga Imana ikabashoboza ariko bakanumva ko kutabaho ari ko gutsindwa kwa mbere. Ni ukwakira ibyatubayeho kuko tuzabana nabyo n’abana bacu bazabana nabyo,ariko icya mbere ni ukwishakamo ibisubizo cyane ko amateka ari ayacu tugomba kubana nayo.”

    Rutanga asanga Abarokotse Jenoside bakwiye kwitinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe atandukanye Leta itanga arimo no gukorana n’ibigo by’imari, bakareka “kumva ko ntacyo baharanira” ahubwo bakiyemeza guhindura ubuzima barimo.

    Rutanga Leonard David ni umwe mu barokotse Jenoside witeje imbere nyuma yo gusubirana icyizere cyo kubaho

  • Ifoto y’Umunsi: Doze ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer yatangiye gutangirwa ku muhanda –

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC kibinyujije kuri Twitter, cyatangaje ko ubwo iyi gahunda yatangiraga ku wa 17 Mata, hamwe mu ho yatangiriye ari mu bice bya Stade Amahoro i Remera.

    Kiti “Turi kuri Stade Amahoro mu gikorwa cyo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer binyuze mu buryo bwa drive through. Abakingirwa ntibasabwa kuva mu modoka zabo.”

    Ubu buryo bwa Drive through ni bushya kuko hari hasanzwe hakoreshwa uburyo bwo koherereza umuntu ubutumwa bugufi kuri telefoni, bumumenyesha igihe azafatira doze ya kabiri n’aho azajya kuyifatira.

    Uhawe urukingo muri ubu buryo bushya abanza kwitabwaho iminota 15 mbere yo gusubira mu mirimo ye nk’uko n’abajya kuruhererwa ahandi bigenda.

    Kuva gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19 yatangira mu Rwanda hamaze gukingirwa abarenga ibihumbi 349 barimo abahawe urwa AstraZeneca na Pfizer.

    Abagenzi bahabwa urukingo bitabaye ngombwa ko bava mu modoka zabo

    Kimwe n’uko bisanzwe bigenda abahabwaga urukingo basabwaga gutegereza iminota 15 kugira ngo barebe niba hari ingaruka bibagiraho

  • Nyarugenge: Abakarani batanze ibiribwa ku miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye –

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, nibwo koperative 17 z’abakora akazi ko guterura imizigo bazwi nk’abakarani zikorera muri uyu murenge wa Nyarugenge zaremeye imiryango 15 yarokotse Jenoside.

    Buri muryango wahawe ibiro 25 by’umuceri , ikarito y’isabuni n’’ibiro 10 by’isukari na litiro 3 z’amavuta ndetse n’akawuga ibiro 10 . Ni igikorwa cyatwaye asaga ibihumbi 600 Frw.

    Umuyobozi wa Koperative z’abakarani bakorera mu Murenge wa Nyarugenge, Twagirayezu Augustin, yabwiye IGIHE ko bashakishije ikintu bafasha igihugu muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi.

    Yagize ati “Nk’abakarani bo mu Murenge muri iyi minsi 100 yo kwibuka twaricaye turaganira turebera hamwe icyo twakora ngo dufashe natwe igihugu cyacu cyaduhaye umutekano, duhitamo kuremera abarokotse kugira ngo tubereke ko twifatanyije nabo muri ibi bihe byokwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

    Mukagasana Florence w’imyaka 61 warokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, ahamya ko kubafata mu mugongo nk’abarokotse bibaha icyizere cyo kubaho.

    Ati “Njye biranshimisha cyane kuko hari igihe cyageze ugasanga nta muntu utwitayeho tudashobora gusohoka ngo tugere aha hanze, biranshimishije kuko bingaragariza ko hari abakidutekereza kandi biduha icyizere cyo kubaho kubera ko twari tuzi ko nta muntu uzatureba nta n’umuntu uzatugirira impuhwe bitewe n’uko twari twarabuze abazatugirira impuhwe kuko bose bashize.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, we yatangaje ko iki ari igikorwa cyiza cyane kigaragaza ko abakarani bakomeje kwibuka jenoside yakorewe abatutsi no guhangana n’abashaka bose kuyipfobya.

    Ati “Kuba baremewe n’abakarani ni muri gahunda yo gukomeza kwifatanya n’abarokotse jenoside ku nshuro ya 27 ariko by’umwihariko muzi ko neza mu bihe bya Jenoside abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , ni urubyiuko rwari rwiganjemo bariya bakora imirimo nk’iriya y’ubukarani.”

    Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari cyiza ndetse kigaragaza ko aba bakarani bashyigikiye gukomeza gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gukomeza kwibuka no guhangana n’abayipfobya.

    Hatanzwe ibiribwa by’ubwoko butandukanye

    Abarokotse bishimiye ubufasha bahawe n’urubyiruko no kuba rwemeye kwifatanya nabo muri ibi bihe