Tag: featured

  • Umushinjacyaha wa IRMCT yagaragaje icyatuma abahakana Jenoside batsindwa –

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize tariki 17 Mata, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 27 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi: Ni gute twashyira iherezo ku bayihakana?”

    Dr Brammertz yavuze ko abakekwaho uruhare muri Jenoside baramutse bagejejwe imbere y’ubutabera, abayikana batsindwa.

    Ati “Kurwanya abahakana Jenoside, tugomba gukomeza guharanira ubutabera. Ubushinjacyaha kuri buri wese ukekwaho uruhare muri Jenoside ni ukwamagana abayihakana no kwibutsa ukuri. Ntabwo twakongera gutsindwa uyu munsi ngo twemere ko guhakana Jenoside bikwirakwira.”

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hakiri imbogamizi zibangamiye ibikorwa byo gufata, guta muri yombi no kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside ngo babiryozwe.

    Amb. Nduhungirehe yavuze ko ikintu gikomeye kibura kugeza ubu ari ubushake bwa politiki by’umwihariko mu bihugu biba bicumbikiye aba bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

    Ati “Ikibazo gikomeye gihari ni ukubura ubushake bwa politiki bwo guhangana n’iki kibazo. Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, haracyari ibihugu bidashaka kuburanisha cyangwa kohereza abakekwaho uruhare muri Jenoside.”

    Yakomeje avuga ko mu kuganira n’ibyo bihugu bibacumbikiye ngo bikore ibikwiye, aho ibyo bihugu bikwiye kutirengagiza ko ubutabera bugomba gutangwa ku gihe.

    Abagize uruhare muri Jenoside barakidegembya

    Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda itangaza ko kuva mu 2007, ubwo hashyirwagaho ishami rishinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside, hamaze gutangwa inyandiko zo guta muri yombi abagera ku 1146 bari mu bihugu 33.

    Ku rundi ruhande ariko biratangaje kuko kugeza ubu abamaze kuzanwa mu Rwanda bari gukurikiranwa n’ubutabera ari 46.

    Ni ukuvuga ko abandi 1.100 bose bakekwaho uruhare muri Jenoside batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera abenshi muri bo bibereye mu bihugu by’amahanga bidegembya.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe urwego rw’ubufatanye mpuzamahanga mu Butabera, Umurungi Providence, yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira bake cyane ugereranyije n’abo rwasabye bose.

    Ati “Ibihugu byose bigomba gukora ibishoboka byose mu kurwanya umuco wo kudahana no kurwanya abahakaba Jenoside hashyirwa mu bikorwa amategeko ahana Jenoside n’abayihakana.”

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko mu bibangamira ifatwa ry’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kuba ibihugu bihishemo byanga kubatanga ariko hakabamo n’ababigezemo bagahindura imyirondoro ku buryo kubafata ari ingorabahizi.

    Muri iyi nama kandi hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo icyatanzwe na Dr. Roland Moeland, Umwarimu muri Kaminuza ya Maastrict, Mutanguha Freddy uyobora Umuryango Aegis Trust n’urwibutso rwa Kigali.

    Dr Serge Brammertz yavuze ko kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatuma abahakana bakanayipfobya batsindwa

  • Umubare w’ibihugu Umunyarwanda ashobora kujyamo adasabwe visa wageze kuri 61 –

    Ibi bisobanuye ko agaciro ka Pasiporo y’u Rwanda kari kwiyongera, ndetse iyi raporo yerekanye ko iri ku mwanya wa 81 muri uyu mwaka, ivuye kuwa 83 muri pasiporo 110 zifite agaciro gakomeye kurusha izindi ku Isi.

    Kwiyongera kw’agaciro ka pasiporo biterwa n’umubare w’ibihugu uyifite ashobora kujyamo bitamusabye visa. U Rwanda ruri mu bihugu bifite pasiporo iri kuzamura agaciro kayo kurusha izindi ku Isi, bitewe n’uko umubare w’ibihugu uyifite ashobora kujyamo nawo uri kwiyongera. Mu 2010, uyu mubare wari ibihugu 39, ariko umaze kugera kuri 61.

    U Rwanda ruherutse kugirana amasezerano n’ibihugu birimo Qatar, Indonesia, Singapore n’ibindi bitandukanye, afasha Abanyarwanda kuba bajya muri ibyo bihugu bakoresheje pasiporo gusa.

    U Rwanda kandi rumaze igihe muri gahunda zo kongera umutekano wa pasiporo zarwo, cyane cyane zirushaho kujyanishwa n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kuzongerera umutekano n’ubwizerwe ku rwego mpuzamahanga.

    Ku rwego rw’Isi, u Buyapani ni cyo gihugu cya mbere ku Isi mu bifite pasiporo ifite agaciro kurusha ibindi, kuko uyitunze ashobora kujya mu bihugu 193 bitamusabye visa.

    Bukurikirwa na Singapore ishoboza uyifite kujya mu bihugu 192, u Budage na Koreya y’Epfo bikaza ku mwanya wa gatatu n’ibihugu 191.

    Finland, Luxemburg, Espagne n’u Butaliyani biza ku mwanya wa kane aho ufite pasiporo yabyo ashobora kujya mu bihugu 190, mu gihe Denmark na Autriche biza ku mwanya wa gatanu n’ibihugu 189.

    Amerika n’u Bwongereza biza ku mwanya wa 7 n’ibihugu 187, mu gihe u Bushinwa buza ku mwanya wa 68 n’ibihugu 77.

    Muri Afurika, Seychelles ni cyo gihugu cya mbere, kikaza ku mwanya wa 27 ku Isi, aho ufite pasiporo yacyo ajya mu bihugu 151 bitamusabye visa, igakurikirwa n’Ibirwa bya Maurice iza ku mwaka wa 30 ku rwego rw’Isi n’ibihugu 146.

    Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kenya niyo iza ku mwanya wa mbere n’ibihugu 72, ikaba iri no ku mwanya wa 72 ku rwego rw’Isi.

    Agaciro ka pasiporo y’u Rwanda gakomeje kuzamuka ku rwego rw’Isi, ubu ni iya 81

  • Kayonza: Umugabo w’imyaka 30 wari uherutse kwinjira umugore w’abana batatu birakekwa ko yiyahuye –

    Amakuru y’urupfu y’uyu mugabo yamenyekanye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere. Yasanzwe mu Mudugudu wa Ruvumu mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Nyirabizeyimana Immaculée, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye yari amaze umwaka urenga yinjiye umugore w’abana batatu akaba ari nawe babanaga.

    Yagize ati “ Birakekwa ko yiyahuye nijoro mu ma saa Yine, amakuru twayamenye ahagana saa Tanu duhamagawe n’umuvandimwe we, yari afite umugore yinjiye kuko yabagana n’uwo mugore iwe ufite abana batatu, uwo mugore rero niwe wagiye guhamagara mukuru we n’umuyobozi w’Umudugudu.”

    Gitifu Nyirabizeyimana yavuze ko uwo mugabo ejo yiriwe akora akazi bisanzwe, ngo hari n’ahantu hari akabari gakora mu buryo butemewe yagiyeyo gufatayo inzoga arayinywa nyuma ajya iwabo kwa nyina akurayo ikiziriko ari nacyo yakoresheje yiyahura.

    Gitifu yavuze ko ibivugwa by’uko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo guhozwa ku nkeke n’uwo mugore atabizi, ahamya ko Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe uwo mugabo niba yaniyahuye hamenyekane icyabiteye.

    Kuri ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


  • Kinazi: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baracyashengurwa n’ababiciye bakidegembya –

    Ibi byatangajwe n’Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi, Ntakirutimana Marie Jose, ubwo uruganda Kinazi Cassava Plant rwasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi rwa Kinazi.

    Ntakirutimana yasabye ko hagira ibikorwa, hakaranginzwa imanza z’abahawe ibihano n’Inkiko Gacaca.

    Ati “Twumvise ko uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Kagabo Charles, ari muri Congo-Kinshasa, kandi ntiturumva nibura ashakishwa. Hari na Nsabimana Jacques tujya twumva ko ari i Nyamagabe, ubundi tukumva ngo ari i Rusizi.”

    “Hari n’abakatiwe n’Inkiko Gacaca, bo duhura ino aha rwose. Hari n’abandi bidegembya mu bihugu nka Uganda, Tanzania, u Burundi n’ibindi.”

    Mu kiganiro Ntakirutimana yagiranye na IGIHE, yavuze ko bamaze gukora urutonde rw’abatarakoze ibihano bahawe n’Inkiko Gacaca bakidegembya barushyikiriza Umurenge wa Kinazi.

    Ati “Hashize igihe gito dushyikirije urutonde rw’abo bantu Umurenge wa Kinazi. Turasaba ko Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza dosiye z’aba bantu, hanyuma inzego zibishinzwe zikabakurikirana, nk’uko amategeko abiteganya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, yabwiye IGIHE ko bari gufatanya na CNLG ibitse dosiye z’abagize, abahamijwe n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gushaka uko hatangwa ubutabera bwuzuye.

    Ati “Hari imbogamizi ko hari abaciriwe imaza badahari. Abo barahunze ntibagaruka. Abo twabonye dufatanyje na CNLG bari gukurikiranwa. Turasaba ko uwabona abo bantu yaduha amakuru hakihutishwa ibikorwa byo kubakurikirana, kandi inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo.”

    Nsanzabandi yavuze ko imyirondoro ituzuye iri mu bituma hari abakatiwe n’inkiko bakibasha kwihisha ubutabera.

    Ati “Hari nk’uwo usanga yitwa Kibwa, Rudomoro, n’andi mazina adahura n’imyirondoro nyakuri yabo, bikabafasha kwihisha. Iyo hagize uboneka, tumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Batatu baherutse kuva muri Congo-Kinshasa twabashyikirije RIB.”

    Umurenge wa Kinazi, ufite dosiye 147 z’abahamijwe n’inkiko kugira uruhare muri Jenoside yakore Abatutsi, bari gushakishwa, kugirango barangize ibihano bakatiwe n’inkiko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal yavuze ko bari gufatanya na CNLG kugira ngo abakoze Jenoside bakidegembya bafatwe

  • Ku myaka itatu, yafashwe ku ngufu n’uwamureraga amutera ubumuga –

    Gakobwa (izina twahinduriye) we nta rukundo rwa kibyeyi yigeze abona ahubwo yatewe agahinda n’uwamwitagaho. Ubwo yari afite imyaka itatu, yahuye n’akaga afatwa ku ngufu n’uwo yafataga nka se amutera ubumuga, amaguru ye yose n’igice kimwe cy’ukuboko ntibyongera gukora.

    Uko byagenze…}}

    Gakobwa yabyawe n’ababyeyi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Nyina amaze gutandukana na se, yashatse undi mugabo witwa Mukarurinda Jérôme nawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko baza nawe gutandukana.

    Mu 2014, nyina yaje gufata umwanzuro ava mu Mujyi wa Kigali asubira mu Karere ka Gisagara aho avuka ariko Gakobwa amusigira umugabo wa kabiri.

    Umwana agize imyaka itatu, Mukarurinda yaje kumufata ku ngufu aramusambanya. Birangiye, umugabo yagerageje gusibanganya ibimenyetso amuta mu mukoki, aza gukurwamo n’abaturanyi bumvise ijwi ry’umwana urira.

    Uwari uyoboye Umudugudu wa Kagugu uyu mwana yari atuyemo, Nzamurambaho Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko uyu mwana afashwe ku ngufu, umugabo yaje gutabwa muri yombi anafungirwa muri Gereza ya Mageragere.

    Yakatiwe igifungo cya burundu ariko nyuma aza kwitaba Imana.

    Uyu mwana ufite imyaka 11 ubu, yaje kujyanwa kwa muganga, ariko kubera ukuntu yari yangiritse, aza gukuramo ubumuga.

    Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga Kibagabaga, nabo bamwohereza ku bitaro bya CHUK, hanyuma bagerageza ibyashoboka nk’abaganga ariko babona ko yari yarangijwe, dukomeza tumukorera ubuvugizi.”

    Nyuma umwana yajyanywe mu kigo cyita ku bana bafite uburwayi bw’ingingo cya AVEH Umurerwa giherereye mu Karere ka Bugesera ari naho magingo aya ari.

    Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko akigera muri iki kigo, yabanje kwitabwaho kuko yari yarahungabanye.

    Ati “Yageze muri iki kigo afite imyaka 11, mu kuhagera dusanga afite ikibazo kuko ntabwo agenda, akuruza ikibuno, igice cyo hepfo n’igice cyo ku kuboko ntibikora.”

    Yavuze ko ahantu ashobora kuvurirwa ari mu Bitaro bya Gatagara. AVEH Umurerwa yamujyanyeyo ngo avurwe maze basanga hakenewe miliyoni 2,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati “I Gatagara baduhaye icyizere ko ashobora kuzagenda, ko yaba mu bitaro nibura iminsi 65, akabagwa agakorerwa ibikenewe byose akabasha gutangira kwigishwa kugenda.”

    Umuntu wifuza gufasha uyu mwana yahamagara kuri izi nimero: 0788492713

    Uyu mwana yafashwe ku ngufu afite imyaka itatu, ubu afite imyaka 11

  • BK yorohereje abashaka gutunga inzu ziciriritse binyuze mu nguzanyo y’igihe kirekire –

    N’ubwo muri iki gihe gutunga inzu bikiri inzozi kuri bamwe, birashoboka ko hari uwaba agiye kuzikabya afashijwe na BK, kuko bidasaba kuba ahembwa amafaranga y’umurengera, ahubwo umuntu wese ufite umushahara uri hagati y’ibihumbi 200 na 700 Frw ku kwezi afite amahirwe yo kubona iyo nguzanyo.

    Inguzanyo ya ‘Affordable House Scheme’ igenewe abantu batigeze batunga inzu na rimwe ariko bifuza kuyitunga, aho uzayihabwa azajya yishyura inyungu y’amafaranga make ingana na 11% ku mwaka, akishyura iyo nguzanyo kugeza ku imyaka 20.

    Kubera umwihariko w’iyi nguzanyo Banki ya Kigali itanga, abakiliya bifuza kuyihabwa ariko badasanzwe bakorana nayo bakangurirwa kuyigana bagafunguza konti ubundi bakamenyeshwa ibisabwa kugira ngo bahabwe inguzanyo ya Affordable House Scheme. Hakubiyemo n’amakuru agaragaza imikoranire bari basanganywe n’ikindi kigo cy’imari mu gihe cy’amezi atandatu.

    Uwaka iyi nguzanyo yemerewe kwaka amafaranga yose ashaka atarangeje miliyoni 35 Frw, ariko nanone akaguza amafaranga ku buryo ayo agomba kwishyura ku kwezi atagomba kurenga 50% y’umushahara we.

    Mu korohereza abakiliya n’abandi bazafata iyi nguzanyo, ingwate izagirwa inzu bazaba bashaka gutunga kugira ngo bagabanyirizwe umutwaro wabo.

    Avuga kuri iyi nguzanyo ya Affordable House Scheme, Bonaventure Ntabwoba, Umuyobozi ukuriye Ubucuruzi mu Mashami ya BK yagize ati “Muri Banki ya Kigali dufite intego yo gufasha abafite ubushobozi bucye n’uburinganiye kubona icumbi ryiza ku giciro kijyanye n’ubushobozi bwabo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiturire mu Rwanda.”

    “Turakangurira Abanyarwanda bakeneye gutunga inzu bwa mbere kutugana, kugira ngo tubafashe kumenya uburyo bagera ku ndoto zabo.”

    Iby’ingenzi umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo ahabwe inguzanyo, harimo kwandika ibaruwa iyisaba, kuba ari Umunyarwanda cyangwa ari umuturage w’u Rwanda, kuba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu. Ibi byiyongeraho ibindi byangombwa usaba inguzanyo yamenya agannye Ishami rya BK rimwegereye cyangwa agahamagara 4455.

    Kugeza ubu, mu nzu zimaze kubakwa, harimo izubatswe n’ibigo bitanga inzu zatungwa n’uwatse inguzanyo ya Affordable House Scheme, aribyo Riverside City Estate, NextGen Developers Ltd, n’inzu zo mu bwoko bwa apartments ya Semugaza Alphonse, ariko hakaba hari n’izindi zateganyijwe kubakwa n’ibindi bigo bitandukanye.

    Hamwe na BK Affordable House Scheme ushobora kugera ku nzozi zawe zo gutunga inzu

    Apartment za Semugaza Alphonse ziherereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro

    Inzu za NextGen Developers Ltd ziherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Nyabikenke mu Mudugudu wa Karama

    Inzu za Riverside City Estate House ziherereye mu Kicukiro mu Murenge wa Gahanga ho mu Mudugudu wa Kagasa

  • Bugesera: Sheikh Nshimiyimana ‘Omar Joseph’ akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga –

    Sheikh Nshimiyimana w’imyaka 50 yafunzwe ku wa 14 Mata 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 16.

    IGIHE yamenye ko Sheikh Nshimiyimana yashukishaga uwo mwana ibintu bitandukanye kugira ngo amusambanye. Amakuru avuga ko yamusambanyije mu bihe binyuranye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Sheikh Nshimiyimana yafashwe ndetse ari gukorwaho iperereza.

    Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Umwana bikekwa ko yasambanyije yajyanywe ku Bitaro bya Nyamata ngo akorerwe isuzuma, ndetse hafatwe n’ibimenyetso bizakoreshwa mu rukiko’’.

    Mu butumwa yatanze, yavuze ko RIB itazihanganira abasambanya abana ndetse inasaba abantu gutanga amakuru kugira ngo icyo cyaha gikumirwe.

    Dr Murangira yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko icyaha cyo gusambanya umwana kidakwiriye guhishirwa, uwo ariwe wese wagikoze amategeko aba agomba kumushyira aho agomba kujya. Buri Munyarwanda afite inshingamo zo kurwanya icyaha byimazeyo icyaha cyo gusambanya umwana. Iki cyaha nticyacika buri Munyarwanda atibigizemo uruhare.’’

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko Sheikh Nshimiyimana yabaye Imamu w’Umusigiti wa Ngoma mu Karere ka Huye mu 2014, mbere y’uko yongera kuba Imamu w’Umusigiti w’Akarere ka Bugesera mu 2019.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Sheikh Nshimiyimana ‘Omar Joseph’ yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga

  • Byari amarira y’ibyishimo, ubwo Uwamahoro yabonanaga n’umuryango we nyuma y’imyaka 27 –

    Ku wa 12 Mata 2021 ni bwo inkuru ya Uwamahoro Rosine yaciye ku IGIHE arangisha umuryango yaburanye nawo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’amasaha make yahise abona abo mu muryango we yari yarabuze.

    Inkuru nziza yamugezeho ko nyina n’abavandimwe bakibaho batuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, kuva icyo gihe umutima we wuzuye ibyishimo ko agiye kongera kubona umuryango we.

    Kuri iki Cyumweru ni bwo sosiyete y’itumanaho ya MTN Uwamahoro asanzwe akorera nka agent, yongeye kumuhuza n’umuryango we ubarizwa muri Gisagara.

    Haba ku ruhande rwa Uwamahoro ndetse nabo yasanze i Gisagara basazwe n’ibyishimo byo kongera kubonana nyuma y’imyaka 27, ntawe uca undi iryera.

    Umuryango wa Uwamahoro wari wararize warihanaguye, nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Uwamahoro bitaga Kankindi ari i Kigali aho yari yaragiye gusura nyirasenge.

    Mu gihe cya Jenoside yari i Kigali ndetse aza guhungana n’abandi muri Eto Kicukiro kuko hari hafi yo kwa nyirasenge, aho niho abo bari kumwe baguye we aza kurokoka. Nyuma yo kumva ko abari aho bapfuye umuryango we watekereje ko nawe yapfuye ndetse bagahora bamwibuka buri mwaka kuko izina rye ryari ryashyizwe ku rwibutso rwa Save.

    Nyuma y’iki gihe cyose cy’umubabaro n’agahinda bongeye kubonana ari bazima, Uwamahoro yasanze nyina ndetse n’abavandimwe be bane bararokotse.

    Mu marira menshi y’ibyishimo Uwamahoro yabwiye IGIHE ko afite umunezero atari yarigeze agira mu buzima bwe, kandi ko anejejwe no kubona amaraso ye nyuma y’igihe kirekire.

    Yagize ati “Nkibona umuntu umpamagara ambwira ko ari mubyara wanjye nagize ngo ndi kurota ariko nsanga ni impamo. Uyu munsi rero ni ibyishimo n’umunezero kuko namaze igihe kinini ntagira uwo nita mama, nahoraga nifuza kugira uwo dufitanye isano y’ukuri none ndababonye ndishimye cyane.”

    “Ikindi kandi ndashima Imana ko nongeye guhura n’umuryango wanjye turi bazima, Imana yaraturinze, ubu ibyishimo byacu ni bwo bitangiye.”

    Yakomeje ashimira abamufashije bose mu rugendo rw’ubuzima butoroshye yanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Ati “Ndashimira buri wese wamfashije muri uru rugendo cyane AVEGA, ndetse na MTN ko twabashije gukorana neza kandi ndashimira n’itangazamakuru ko ryabashije kumpuza n’umuryango.”

    Uyu munezero awuhuje n’umubyeyi we, Mukaruzima Francine, wavuze ko yari amaranye agahinda imyaka 27 none ubu Imana ikaba imuhojeje amarira.

    Ati “Nishimye cyane, ubu ibyishimo byandenze uyu mwana twaherukanaga afite imyaka itatu none dore uko angana uku, nari nararize narihanaguye none dore Imana idukoreye ibitangaza nta munezero urenze uyu nzigera mbona.”

    Mukuru we, Umuhoza Floriane, we yavuze ko ibi ari inzozi kuri we kuko ntiyumva uburyo umuntu bajyaga bibuka ubu bari kumwe baganira.

    Ati “Ndikumva ibi ari ibintu bitabaho mu buzima bwanjye sindabyuma pe, aha iwacu twibuka ku wa 25 Mata izina rye riri ku rwibutso ndetse bashyizeho n’umwanya w’ifoto ye nuko tutari tuyifite ngo tuyishyire mu rwibutso. Urumva ko uyu munezero ntacyo twawunganya.”

    -  MTN yamuherekeje kubonana n’umubyeyi we

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Uwamahoro yahuye n’ibibazo byinshi by’ubuzima ndetse ntiyabasha no kwiga ngo arangize amashuri, yagiye ashaka ubuzima mu buryo butandukanye ubu akaba ari agent wa MTN.

    Nk’umufatanyabikorwa wabo na bo bakiranye urugwiro inkuru yo kuba yongeye kubona umuryango ndetse banamuherekeza gusura umubyeyi.

    Mu kumuherekeza bamugeneye impano ashyira umubyeyi we ndetse nawe bamwongerera igishoro mu kazi ke, banagabira uyu muryango inka.

    Umukozi muri MTN, Alain Numa, yavuze ko nyuma yo kumva inkuru ko uyu mukobwa yabonye umuryango byabashimishije, nabo bifuza kumuherekeza kugira ngo bishimane n’umufatanyabikorwa wabo.

    Ati “MTN dukora ubucuruzi uyu rero ni umufatanyabikorwa wacu, byaradushimishije rero kubona yabonye umuryango iki ni igikorwa kidasanzwe kubona nyuma y’imyaka 27 umuntu abona umuryango.”

    Yakomeje avuga ko kuba uyu mukobwa yarahisemo gukorera MTN byamwubakiye ubuzima aho ageze ubu, nabo bakaba bifuje kumushyigikira.

    Ati “Uyu mwana yishakiye ubuzima akorana na MTN rero natwe mu kumushyigikira twamwongerereye igishoro cy’ibihumbi 200 Frw, ndetse tugenera umubyeyi we inka mu gukomeza kwishimana nabo.”

    Uwamahoro yahuye n’umuryango we nyuma y’imyaka 27 aburanye nawo bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, aza kunyura mu buzima butoroshye n’agahinda ko kutagira uwo bafitanye isano.

    Ubwo Uwamahoro yahuraga n’umubyeyi we bagwanye mu byano bishyira kera cyane ko mbere yo guhura aba bombi babanje gupimwa Coronavirus, bagasangwa ari bazima.

    Uwamahoro yasuhuzanyaga na mukuru we baherukanaga kera

    Byari ibyishimo ubwo Uwamahoro Rosine yongeraga kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 27

    Amarira y’ibyishimo…

    Umugana ugana iwabo wa Uwamahoro Rosine wari warimbishijwe hitegurwa kumwakira

  • Prof Egide Karuranga wayoboraga INATEK yagizwe umwere –

    Prof. Karuranga yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020. Yafashwe nyuma y’uko ku wa 30 Kamena 2020 Minisiteri y’Uburezi yari imaze gufunga Kaminuza ya INATEK yari amaze igihe abereye umuyobozi.

    Urukiko rwagize umwere uyu mugabo w’imyaka 65 ku wa 16 Mata 2021, nyuma y’amezi agera ku icyenda yari amaze afunze.

    Prof. Karuranga yari akurikiranyweho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yayoboraga INATEK/UNIK kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 yemereye abanyeshuri b’aho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye amafaranga y’ishuri. Icyo cyemezo ngo cyateye Kaminuza igihombo cya 77.520.000 Frw.

    Bukomeza buvuga ko atanubahirije amabwiriza agenga imitangire y’amasoko mu kubaka, gusana, kugura ibikoresho n’imishinga y’ubuhinzi birengeje agaciro ka miliyoni 1 Frw kandi yahaye akazi uwitwa Gatesi Florence adakoze ikizamini.

    Yanashinjwe gukodesha imirima n’inshuti ye no kuba yaraguze imodoka za Kaminuza n’inshuti ye bitanyuze mu isoko.

    Ubushinjacyaha bwashingiye ikirego cyabwo kuri raporo y’igenzura igaragaza ibibazo byari muri INIK, kuba hari urutonde rw’abanyeshuri yazanye bakigira ubuntu, kuba hari amasoko yatanze bidaciye mu kanama gashinzwe amasoko no kuba hari abamushinja ko Kaminuza ya Kibungo yagaragayemo ibibazo by’imicungire y’umutungo n’ikorwa ry’imishinga iremereye.

    Prof Karuranga na Me Kayigire François na Me Kayiranga Rukumbi Bernard baburanye bahakana ibyaha umukiliya wabo aregwa, bavuga ko nta bimenyetso bihari byemeza ko yabikoze Ubushinjacyaha bushingiraho, banasaba ko agirwa umwere.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Prof Karuranga igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw ku cyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda.

    Nyuma yo gusuzuma ukwiregura kw’impande zombi, Urukiko rwanzuye ko ibiregwa Prof Karuranga nta shingiro bifite ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

    Rwavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko Prof Karuranga yashyize abanyeshuri muri INIK bakigira ubuntu ariko kandi nk’uko abivuga hamwe n’abamwunganira ko bigaga ku mwenda, muri dosiye harimo umushinga wo korora inkoko bari barakoze babifashijwemo na Kaminuza wo kuzajya uvamo amafaranga y’ishuri ndetse bukaba butagaragaje ko abo banyeshuri ari we wahabajyanye.

    Ku cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, Urukiko rwavuze ko byitwa ko wakoreshejwe nabi mu byo utateganyijwe cyangwa kuwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bigakorwa n’ufite ububasha bwo kuwucunga. Rwavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amafaranga yasohowe na INATEK mu kugura imodoka, gukodesha amasambu, gusana inzu no kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bitari biteganyijwe cyangwa ko agakoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Urukiko rwemeje ko Prof Karuranga adahamwa n’icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itoneshwa, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Rwategetse ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomerwa mu ruhame, keretse afungiwe ikindi cyaha.

    Prof. Karuranga yatangiye kuyobora Kaminuza ya Kibungo mu Ukwakira 2017. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Laval muri Canada. Mbere y’uko aba Umuyobozi wa UNIK, yamaze imyaka itanu akora muri Kaminuza ya Laval (2012- 2017) aho yigishaga amasomo atandukanye arimo ajyanye n’imicungire y’ibijyanye n’Ubukungu.

    Mbere yaho (2006-2007), yabaye Umwarimu muri Virginia State University yigisha ibijyanye no gucunga ndetse no kwamamaza ibikorwa.

    Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwagize umwere Prof. Karuranga Gahima Egide wayoboraga iyahoze ari Kaminuza ya Kibungo (INATEK)

  • Gasabo: Imiryango 250 yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku –

    Imiryango izashyikirizwa iyo nkunga irimo abagize amatsinda y’abafite na Virusi itera Sida basanzwe bakurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye cyo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo ndetse basanzwe ari abagenerwabikorwa ba CSDI.

    Umuyobozi wa CSDI, Rusanganwa Léon Pierre, yavuze ko ayo matsinda bakorana kuva mu 2016 yari amaze gutera intambwe ikomeye yo kwiteza imbere ku buryo hari n’abari batangiye gukora imishinga ariko ikaza gukomwa mu nkokora na COVID-19.

    Yagize ati “Abantu barazigamye ndetse batangira n’imishinga, wasangaga itsinda rifite miliyoni 2 Frw cyangwa miliyoni 3 Frw ariko mu gihe cya COVID-19 abantu bagumye mu rugo badakora ayo mafaranga bagombaga kuyifashisha. Niyo mpamvu turimo dushyiramo ingufu cyane kugira ngo turebe yuko twababonera ibibatunga muri iyi minsi noneho abahinga bahinge, aborora borore noneho turebe ko twasunika iminsi.”

    Abahawe ibiribwa basabwe kumva ko atari igikorwa ngarukabihe, ahubwo ari inyunganizi yo kugira ngo bongere bagaruke mu buzima busanzwe.

    Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Murenge wa Jabana, Mukaminega Jeannette, yabasabye kurushaho gukora cyane kugira ngo bazahure ubukungu bwabo.

    Ati “Icya ngombwa ni ukubabwira ngo abagizweho ingaruka na COVID-19 bose bagomba guhaguruka bagakora kuko ubu nta Guma mu rugo turimo. Buri muntu wese ugifite umwuka [ubuzima] agomba guhaguruka agakora.”

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida, AHF, Ishami ry’u Rwanda, ukaba ari na wo utera inkunga CSDI muri icyo gikorwa, Dr. Brenda Kateera Asiimwe, yasabye ayo matsinda gukomeza ibikorwa akazakomera ku buryo abera ay’ahandi intangarugero.

    Yavuze ubusanzwe umuryango ahagarariye wita ku bikorwa byo kurwanya Sida ariko ko no mu bihe bikomeye nk’ibya COVID-19 bagira icyo bakora kugira ngo amatsinda y’abafite n’ubwandu bwa Virusi itera Sida adasubira inyuma. Ubu AHF imaze gukoresha miliyoni zirenga 100 Frw ajya mu gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ati “Ubundi dukora muri gahunda zo kurwanya Virusi itera SIDA, gufasha imiryango rero ni ukugira ngo tuzamure imibereho myiza y’abaturage; turashaka ngo ibyiza twagezeho ntibizasubire inyuma.”

    Uretse iyi nkunga y’ibiribwa, mu buryo burambye CSDI irateganya kongerera abagize ayo matsinda ubumenyi n’ubushobozi mu gukora no gukurikirana imishinga ndetse ikayitera inkunga.

    Umuyobozi w’Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage (CSDI), Leon Pierre Rusanganwa, n’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida, AHF, Ishami ry’u Rwanda, Dr Brenda Kateera Asiimwe ubwo bafashaga imiryango yagizweho ingaruka na COVID-19

    Inkunga yatanzwe igizwe n’umuceri, amavuta yo guteka, kawunga, isukari, umunyu, isabune, udupfukamunwa n’impapuro z’isuku abagore bakoresha bari mu mihango

    Imiryango 250 yo mu Karere ka Gasabo yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku