Tag: featured

  • Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’.

    Bob Muse ukorera Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko cya Levy Firestone Muse cyakoze iyi raporo ni we wayimurikiye Guverinoma binyuze mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe iteraniye muri Village Urugwiro.

    IGIHE yamenye ko iyi raporo yakozwe na Levy Firestone Muse, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Raporo y’u Rwanda yibanze ku bihe bitandukanye kuva mbere ya Jenoside, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo. Yakozwe hifashishijwe inyandiko zitandukanye ndetse n’ibiganiro byatanzwe n’abantu banyuranye barimo abakada ba FPR Inkotanyi, abahoze muri FDLR, abayobozi bakuru, abakoraga muri Loni n’abandi.

    Igiye gushyirwa hanze nyuma y’uko ku wa 26 Werurwe, Umunyamateka Prof. Vincent Duclert yashyikirije Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, raporo yerekana uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri iyi raporo, Prof. Duclert na bagenzi be bagaragaje ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Raporo Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “Uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2018.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe u Rwanda rwashyikirijwemo raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bob Muse ukorera Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko cya Levy Firestone Muse yamurikiye abaminisitiri iyi raporo hifashishijwe ikoranabuhanga

    Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ubwo bamurikirwaga raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Ruhango: Umusore yasanzwe yapfiriye hagati y’amatanura atwikirwamo amatafari –

    Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yakoraga mu kirombe gitwikirwamo amatafari mu Mudugudu wa Karama mu Kagari ka Muhororo. Ubusanzwe akomoka mu Karere ka Nyamagabe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musore wabonywe n’umukecuru wari ugiye gutwikira amatafari, asanga utwikiriye mu mahema, ahita abimenyesha ubuyobozi.

    Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyishe uwo musore kuko nta bikomere yari afite yemeza ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.

    Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo turabimenya kuko nta bikomere yari afite, ariko yari yavuye uturaso duke mu mazuru no mu kanwa. RIB iri guperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”

    Kuri icyo kirombe hari umuzamu waharariraga ndetse n’abandi bagabo batatu bari bacaniriye itanura. Bose bavuze ko batazi uko uwo musore yahageze, kuko ngo nabo batunguwe no kubona umurambo we muri iryo hema ryari rihari. Bahise batabwa muri yombi na RIB kugira ngo hakorwe iperereza

    Umurambo wa Niyomusaba wajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru gupimwa kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Niyomusaba Elie yasanzwe yapfiriye mu kirombe gitwikirwamo amatafari mu Murenge wa Byimana / Ifoto: Umuseke

    [email protected]gihe.rw


  • Hagiye kwandikwa igitabo ku mateka ya Jenoside muri Caraes Ndera ahiciwe abarwayi bo mu mutwe –

    Ibyi byatangajwe n’umuyobozi w’ibi bitaro by’Indwara zo mu mutwe, Charles Nkubiri, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 ubwo bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri ibi bitaro nta mubare nyir’izina uzwi w’abarwayi bo mu mutwe bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitewe n’uko n’amadosiye yose yariho amazina yabo yatwitswe akanangizwA n’amasasu yakoreshwagwa mu kwica abari bahahungiye.

    Charles Nkubiri yabwiye IGIHE ko bigoye kumenya umubare w’Abatutsi biciwe muri iki kigo bitewe n’abantu benshi bahiciwe anashimangira ko ariyo mpamvu bagiye gusohora igitabo cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki kigo.

    Ati “Imibare no kuyimenya biragoye bitewe n’uko uko dukora ntabwo tubaza umuntu ngo ese uri Umuhutu cyangwa uri Umututsi kandi kuva na kera ikiganga niko gikora.”

    “Umuntu ureba uburwayi bumuzanye nta kindi ureba, haguye abantu benshi ntashobora kumenya cyane cyane umubare kubera ko iyo bicwagwa bajugunywaga ahantu hatandukanye ku buryo kubimenya byari binagoye cyane ko amafishi y’abarwayi icyo gihe yahise anatwikwa.”

    Yakomeje avuga ko kuba bigoye kumenya imibare y’abazizize Jenoside muri ibi bitaro aribyo byatumye bahitamo gukora ubushakashatsi ku mateka y’Abatutsi babyiciwemo.

    Ati “ Twarabitangiye, hari abo dufite n’amazina yabo twarayanditse hariya ku rwibutso ku buryo turacyakomeje ubushakashatsi, duteganya no kwandika igitabo kirimo amateka ya Jenoside hano ku bitaro ni inzira igikomeza kuko hari umushakashatsi uhugukiwe cyane ku by’amateka isoko yararisindiye ndetse nkeka ko uyu mwaka agomba gutangira.”

    Komiseri ushinzwe kwibuka no kwita ku nzibutso muri Ndera, Murenzi Télesphore yavuze ko iki gitabo nigisohoka kizafasha abantu benshi kumenya amateka y’ubwicanyi bwahabereye muri ibi bitaro.

    Ati “ Hano habereye ubwicanyi ndengakamere kandi turacyafite ikibazo cyo kumenya aho abacu bashyinguwe kuko no mu minsi ishize hari imibiri twagiye tubona ku nkengero za Ndera rero nihasohoka igitabo kigaragaza uburyo ubwicanyi burenze bwakorewe muri ibi bitaro bizafasha abantu benshi kumenya amateka ye Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro.”

    Ntihigeze hatangazwa igihe iki gitabo kizashyirirwa hanze gusa imirimo yo ku cyandika izatangira muri uyu mwaka.

    Ibitaro bya Caraes Ndera bicumbikira abarwayi bagera kuri 400 mu gihe byivurizwamo abagera kuri 250 ku munsi. U Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ndera rubiherereyemo rushinguwemo imibiri irenga ibihumbi 21.

    Umuyobozi wa Caraes Ndera, Charles Nkubiri yavuze ko bagiye kwandika igitabo kuri Jenoside yakorewe muri ibi bitaro

    Nkubiri Charles ashyira indabo ku bashyinguye mu rwibutso rwubatse muri ibi bitaro

    Komiseri ushinzwe kwibuka no kwita ku nzibutso muri Ndera, Murenzi Télesphore, yavuze ko iki gitabo nigisohoka kizafasha abantu kumenya ubukana bwa Jenoside yakorewe muri Ndera

  • Umushinjacyaha wa IRMCT yagaragaje icyatuma abahakana Jenoside batsindwa –

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize tariki 17 Mata, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 27 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi: Ni gute twashyira iherezo ku bayihakana?”

    Dr Brammertz yavuze ko abakekwaho uruhare muri Jenoside baramutse bagejejwe imbere y’ubutabera, abayikana batsindwa.

    Ati “Kurwanya abahakana Jenoside, tugomba gukomeza guharanira ubutabera. Ubushinjacyaha kuri buri wese ukekwaho uruhare muri Jenoside ni ukwamagana abayihakana no kwibutsa ukuri. Ntabwo twakongera gutsindwa uyu munsi ngo twemere ko guhakana Jenoside bikwirakwira.”

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hakiri imbogamizi zibangamiye ibikorwa byo gufata, guta muri yombi no kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside ngo babiryozwe.

    Amb. Nduhungirehe yavuze ko ikintu gikomeye kibura kugeza ubu ari ubushake bwa politiki by’umwihariko mu bihugu biba bicumbikiye aba bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

    Ati “Ikibazo gikomeye gihari ni ukubura ubushake bwa politiki bwo guhangana n’iki kibazo. Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, haracyari ibihugu bidashaka kuburanisha cyangwa kohereza abakekwaho uruhare muri Jenoside.”

    Yakomeje avuga ko mu kuganira n’ibyo bihugu bibacumbikiye ngo bikore ibikwiye, aho ibyo bihugu bikwiye kutirengagiza ko ubutabera bugomba gutangwa ku gihe.

    Abagize uruhare muri Jenoside barakidegembya

    Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda itangaza ko kuva mu 2007, ubwo hashyirwagaho ishami rishinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside, hamaze gutangwa inyandiko zo guta muri yombi abagera ku 1146 bari mu bihugu 33.

    Ku rundi ruhande ariko biratangaje kuko kugeza ubu abamaze kuzanwa mu Rwanda bari gukurikiranwa n’ubutabera ari 46.

    Ni ukuvuga ko abandi 1.100 bose bakekwaho uruhare muri Jenoside batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera abenshi muri bo bibereye mu bihugu by’amahanga bidegembya.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe urwego rw’ubufatanye mpuzamahanga mu Butabera, Umurungi Providence, yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira bake cyane ugereranyije n’abo rwasabye bose.

    Ati “Ibihugu byose bigomba gukora ibishoboka byose mu kurwanya umuco wo kudahana no kurwanya abahakaba Jenoside hashyirwa mu bikorwa amategeko ahana Jenoside n’abayihakana.”

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko mu bibangamira ifatwa ry’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kuba ibihugu bihishemo byanga kubatanga ariko hakabamo n’ababigezemo bagahindura imyirondoro ku buryo kubafata ari ingorabahizi.

    Muri iyi nama kandi hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo icyatanzwe na Dr. Roland Moeland, Umwarimu muri Kaminuza ya Maastrict, Mutanguha Freddy uyobora Umuryango Aegis Trust n’urwibutso rwa Kigali.

    Dr Serge Brammertz yavuze ko kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatuma abahakana bakanayipfobya batsindwa

  • Umubare w’ibihugu Umunyarwanda ashobora kujyamo adasabwe visa wageze kuri 61 –

    Ibi bisobanuye ko agaciro ka Pasiporo y’u Rwanda kari kwiyongera, ndetse iyi raporo yerekanye ko iri ku mwanya wa 81 muri uyu mwaka, ivuye kuwa 83 muri pasiporo 110 zifite agaciro gakomeye kurusha izindi ku Isi.

    Kwiyongera kw’agaciro ka pasiporo biterwa n’umubare w’ibihugu uyifite ashobora kujyamo bitamusabye visa. U Rwanda ruri mu bihugu bifite pasiporo iri kuzamura agaciro kayo kurusha izindi ku Isi, bitewe n’uko umubare w’ibihugu uyifite ashobora kujyamo nawo uri kwiyongera. Mu 2010, uyu mubare wari ibihugu 39, ariko umaze kugera kuri 61.

    U Rwanda ruherutse kugirana amasezerano n’ibihugu birimo Qatar, Indonesia, Singapore n’ibindi bitandukanye, afasha Abanyarwanda kuba bajya muri ibyo bihugu bakoresheje pasiporo gusa.

    U Rwanda kandi rumaze igihe muri gahunda zo kongera umutekano wa pasiporo zarwo, cyane cyane zirushaho kujyanishwa n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kuzongerera umutekano n’ubwizerwe ku rwego mpuzamahanga.

    Ku rwego rw’Isi, u Buyapani ni cyo gihugu cya mbere ku Isi mu bifite pasiporo ifite agaciro kurusha ibindi, kuko uyitunze ashobora kujya mu bihugu 193 bitamusabye visa.

    Bukurikirwa na Singapore ishoboza uyifite kujya mu bihugu 192, u Budage na Koreya y’Epfo bikaza ku mwanya wa gatatu n’ibihugu 191.

    Finland, Luxemburg, Espagne n’u Butaliyani biza ku mwanya wa kane aho ufite pasiporo yabyo ashobora kujya mu bihugu 190, mu gihe Denmark na Autriche biza ku mwanya wa gatanu n’ibihugu 189.

    Amerika n’u Bwongereza biza ku mwanya wa 7 n’ibihugu 187, mu gihe u Bushinwa buza ku mwanya wa 68 n’ibihugu 77.

    Muri Afurika, Seychelles ni cyo gihugu cya mbere, kikaza ku mwanya wa 27 ku Isi, aho ufite pasiporo yacyo ajya mu bihugu 151 bitamusabye visa, igakurikirwa n’Ibirwa bya Maurice iza ku mwaka wa 30 ku rwego rw’Isi n’ibihugu 146.

    Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kenya niyo iza ku mwanya wa mbere n’ibihugu 72, ikaba iri no ku mwanya wa 72 ku rwego rw’Isi.

    Agaciro ka pasiporo y’u Rwanda gakomeje kuzamuka ku rwego rw’Isi, ubu ni iya 81

  • Kayonza: Umugabo w’imyaka 30 wari uherutse kwinjira umugore w’abana batatu birakekwa ko yiyahuye –

    Amakuru y’urupfu y’uyu mugabo yamenyekanye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere. Yasanzwe mu Mudugudu wa Ruvumu mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Nyirabizeyimana Immaculée, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye yari amaze umwaka urenga yinjiye umugore w’abana batatu akaba ari nawe babanaga.

    Yagize ati “ Birakekwa ko yiyahuye nijoro mu ma saa Yine, amakuru twayamenye ahagana saa Tanu duhamagawe n’umuvandimwe we, yari afite umugore yinjiye kuko yabagana n’uwo mugore iwe ufite abana batatu, uwo mugore rero niwe wagiye guhamagara mukuru we n’umuyobozi w’Umudugudu.”

    Gitifu Nyirabizeyimana yavuze ko uwo mugabo ejo yiriwe akora akazi bisanzwe, ngo hari n’ahantu hari akabari gakora mu buryo butemewe yagiyeyo gufatayo inzoga arayinywa nyuma ajya iwabo kwa nyina akurayo ikiziriko ari nacyo yakoresheje yiyahura.

    Gitifu yavuze ko ibivugwa by’uko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo guhozwa ku nkeke n’uwo mugore atabizi, ahamya ko Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe uwo mugabo niba yaniyahuye hamenyekane icyabiteye.

    Kuri ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


  • Kinazi: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baracyashengurwa n’ababiciye bakidegembya –

    Ibi byatangajwe n’Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi, Ntakirutimana Marie Jose, ubwo uruganda Kinazi Cassava Plant rwasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi rwa Kinazi.

    Ntakirutimana yasabye ko hagira ibikorwa, hakaranginzwa imanza z’abahawe ibihano n’Inkiko Gacaca.

    Ati “Twumvise ko uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Kagabo Charles, ari muri Congo-Kinshasa, kandi ntiturumva nibura ashakishwa. Hari na Nsabimana Jacques tujya twumva ko ari i Nyamagabe, ubundi tukumva ngo ari i Rusizi.”

    “Hari n’abakatiwe n’Inkiko Gacaca, bo duhura ino aha rwose. Hari n’abandi bidegembya mu bihugu nka Uganda, Tanzania, u Burundi n’ibindi.”

    Mu kiganiro Ntakirutimana yagiranye na IGIHE, yavuze ko bamaze gukora urutonde rw’abatarakoze ibihano bahawe n’Inkiko Gacaca bakidegembya barushyikiriza Umurenge wa Kinazi.

    Ati “Hashize igihe gito dushyikirije urutonde rw’abo bantu Umurenge wa Kinazi. Turasaba ko Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza dosiye z’aba bantu, hanyuma inzego zibishinzwe zikabakurikirana, nk’uko amategeko abiteganya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, yabwiye IGIHE ko bari gufatanya na CNLG ibitse dosiye z’abagize, abahamijwe n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gushaka uko hatangwa ubutabera bwuzuye.

    Ati “Hari imbogamizi ko hari abaciriwe imaza badahari. Abo barahunze ntibagaruka. Abo twabonye dufatanyje na CNLG bari gukurikiranwa. Turasaba ko uwabona abo bantu yaduha amakuru hakihutishwa ibikorwa byo kubakurikirana, kandi inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo.”

    Nsanzabandi yavuze ko imyirondoro ituzuye iri mu bituma hari abakatiwe n’inkiko bakibasha kwihisha ubutabera.

    Ati “Hari nk’uwo usanga yitwa Kibwa, Rudomoro, n’andi mazina adahura n’imyirondoro nyakuri yabo, bikabafasha kwihisha. Iyo hagize uboneka, tumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Batatu baherutse kuva muri Congo-Kinshasa twabashyikirije RIB.”

    Umurenge wa Kinazi, ufite dosiye 147 z’abahamijwe n’inkiko kugira uruhare muri Jenoside yakore Abatutsi, bari gushakishwa, kugirango barangize ibihano bakatiwe n’inkiko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal yavuze ko bari gufatanya na CNLG kugira ngo abakoze Jenoside bakidegembya bafatwe

  • Ku myaka itatu, yafashwe ku ngufu n’uwamureraga amutera ubumuga –

    Gakobwa (izina twahinduriye) we nta rukundo rwa kibyeyi yigeze abona ahubwo yatewe agahinda n’uwamwitagaho. Ubwo yari afite imyaka itatu, yahuye n’akaga afatwa ku ngufu n’uwo yafataga nka se amutera ubumuga, amaguru ye yose n’igice kimwe cy’ukuboko ntibyongera gukora.

    Uko byagenze…}}

    Gakobwa yabyawe n’ababyeyi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Nyina amaze gutandukana na se, yashatse undi mugabo witwa Mukarurinda Jérôme nawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko baza nawe gutandukana.

    Mu 2014, nyina yaje gufata umwanzuro ava mu Mujyi wa Kigali asubira mu Karere ka Gisagara aho avuka ariko Gakobwa amusigira umugabo wa kabiri.

    Umwana agize imyaka itatu, Mukarurinda yaje kumufata ku ngufu aramusambanya. Birangiye, umugabo yagerageje gusibanganya ibimenyetso amuta mu mukoki, aza gukurwamo n’abaturanyi bumvise ijwi ry’umwana urira.

    Uwari uyoboye Umudugudu wa Kagugu uyu mwana yari atuyemo, Nzamurambaho Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko uyu mwana afashwe ku ngufu, umugabo yaje gutabwa muri yombi anafungirwa muri Gereza ya Mageragere.

    Yakatiwe igifungo cya burundu ariko nyuma aza kwitaba Imana.

    Uyu mwana ufite imyaka 11 ubu, yaje kujyanwa kwa muganga, ariko kubera ukuntu yari yangiritse, aza gukuramo ubumuga.

    Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga Kibagabaga, nabo bamwohereza ku bitaro bya CHUK, hanyuma bagerageza ibyashoboka nk’abaganga ariko babona ko yari yarangijwe, dukomeza tumukorera ubuvugizi.”

    Nyuma umwana yajyanywe mu kigo cyita ku bana bafite uburwayi bw’ingingo cya AVEH Umurerwa giherereye mu Karere ka Bugesera ari naho magingo aya ari.

    Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko akigera muri iki kigo, yabanje kwitabwaho kuko yari yarahungabanye.

    Ati “Yageze muri iki kigo afite imyaka 11, mu kuhagera dusanga afite ikibazo kuko ntabwo agenda, akuruza ikibuno, igice cyo hepfo n’igice cyo ku kuboko ntibikora.”

    Yavuze ko ahantu ashobora kuvurirwa ari mu Bitaro bya Gatagara. AVEH Umurerwa yamujyanyeyo ngo avurwe maze basanga hakenewe miliyoni 2,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati “I Gatagara baduhaye icyizere ko ashobora kuzagenda, ko yaba mu bitaro nibura iminsi 65, akabagwa agakorerwa ibikenewe byose akabasha gutangira kwigishwa kugenda.”

    Umuntu wifuza gufasha uyu mwana yahamagara kuri izi nimero: 0788492713

    Uyu mwana yafashwe ku ngufu afite imyaka itatu, ubu afite imyaka 11

  • BK yorohereje abashaka gutunga inzu ziciriritse binyuze mu nguzanyo y’igihe kirekire –

    N’ubwo muri iki gihe gutunga inzu bikiri inzozi kuri bamwe, birashoboka ko hari uwaba agiye kuzikabya afashijwe na BK, kuko bidasaba kuba ahembwa amafaranga y’umurengera, ahubwo umuntu wese ufite umushahara uri hagati y’ibihumbi 200 na 700 Frw ku kwezi afite amahirwe yo kubona iyo nguzanyo.

    Inguzanyo ya ‘Affordable House Scheme’ igenewe abantu batigeze batunga inzu na rimwe ariko bifuza kuyitunga, aho uzayihabwa azajya yishyura inyungu y’amafaranga make ingana na 11% ku mwaka, akishyura iyo nguzanyo kugeza ku imyaka 20.

    Kubera umwihariko w’iyi nguzanyo Banki ya Kigali itanga, abakiliya bifuza kuyihabwa ariko badasanzwe bakorana nayo bakangurirwa kuyigana bagafunguza konti ubundi bakamenyeshwa ibisabwa kugira ngo bahabwe inguzanyo ya Affordable House Scheme. Hakubiyemo n’amakuru agaragaza imikoranire bari basanganywe n’ikindi kigo cy’imari mu gihe cy’amezi atandatu.

    Uwaka iyi nguzanyo yemerewe kwaka amafaranga yose ashaka atarangeje miliyoni 35 Frw, ariko nanone akaguza amafaranga ku buryo ayo agomba kwishyura ku kwezi atagomba kurenga 50% y’umushahara we.

    Mu korohereza abakiliya n’abandi bazafata iyi nguzanyo, ingwate izagirwa inzu bazaba bashaka gutunga kugira ngo bagabanyirizwe umutwaro wabo.

    Avuga kuri iyi nguzanyo ya Affordable House Scheme, Bonaventure Ntabwoba, Umuyobozi ukuriye Ubucuruzi mu Mashami ya BK yagize ati “Muri Banki ya Kigali dufite intego yo gufasha abafite ubushobozi bucye n’uburinganiye kubona icumbi ryiza ku giciro kijyanye n’ubushobozi bwabo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiturire mu Rwanda.”

    “Turakangurira Abanyarwanda bakeneye gutunga inzu bwa mbere kutugana, kugira ngo tubafashe kumenya uburyo bagera ku ndoto zabo.”

    Iby’ingenzi umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo ahabwe inguzanyo, harimo kwandika ibaruwa iyisaba, kuba ari Umunyarwanda cyangwa ari umuturage w’u Rwanda, kuba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu. Ibi byiyongeraho ibindi byangombwa usaba inguzanyo yamenya agannye Ishami rya BK rimwegereye cyangwa agahamagara 4455.

    Kugeza ubu, mu nzu zimaze kubakwa, harimo izubatswe n’ibigo bitanga inzu zatungwa n’uwatse inguzanyo ya Affordable House Scheme, aribyo Riverside City Estate, NextGen Developers Ltd, n’inzu zo mu bwoko bwa apartments ya Semugaza Alphonse, ariko hakaba hari n’izindi zateganyijwe kubakwa n’ibindi bigo bitandukanye.

    Hamwe na BK Affordable House Scheme ushobora kugera ku nzozi zawe zo gutunga inzu

    Apartment za Semugaza Alphonse ziherereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro

    Inzu za NextGen Developers Ltd ziherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Nyabikenke mu Mudugudu wa Karama

    Inzu za Riverside City Estate House ziherereye mu Kicukiro mu Murenge wa Gahanga ho mu Mudugudu wa Kagasa

  • Bugesera: Sheikh Nshimiyimana ‘Omar Joseph’ akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga –

    Sheikh Nshimiyimana w’imyaka 50 yafunzwe ku wa 14 Mata 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 16.

    IGIHE yamenye ko Sheikh Nshimiyimana yashukishaga uwo mwana ibintu bitandukanye kugira ngo amusambanye. Amakuru avuga ko yamusambanyije mu bihe binyuranye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Sheikh Nshimiyimana yafashwe ndetse ari gukorwaho iperereza.

    Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Umwana bikekwa ko yasambanyije yajyanywe ku Bitaro bya Nyamata ngo akorerwe isuzuma, ndetse hafatwe n’ibimenyetso bizakoreshwa mu rukiko’’.

    Mu butumwa yatanze, yavuze ko RIB itazihanganira abasambanya abana ndetse inasaba abantu gutanga amakuru kugira ngo icyo cyaha gikumirwe.

    Dr Murangira yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko icyaha cyo gusambanya umwana kidakwiriye guhishirwa, uwo ariwe wese wagikoze amategeko aba agomba kumushyira aho agomba kujya. Buri Munyarwanda afite inshingamo zo kurwanya icyaha byimazeyo icyaha cyo gusambanya umwana. Iki cyaha nticyacika buri Munyarwanda atibigizemo uruhare.’’

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko Sheikh Nshimiyimana yabaye Imamu w’Umusigiti wa Ngoma mu Karere ka Huye mu 2014, mbere y’uko yongera kuba Imamu w’Umusigiti w’Akarere ka Bugesera mu 2019.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Sheikh Nshimiyimana ‘Omar Joseph’ yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga