Tag: featured

  • Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko guhashya Kanseri y’Inkondo y’Umura atari iby’abagore gusa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwaga umwaka ushize hatangijwe Gahunda yo kongera umuvuduko mu bikorwa byo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura.

    Iyi gahunda yemerejwe mu Nteko rusange y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ya 2020, yahuriweho n’ibihugu 194. Yibanze ku gukingira, gupima ndetse no kuvura abafite iyi ndwara ku buryo ubwandu bushya bugabanukaho 40% ndetse na miliyoni eshanu z’abo ihitana bitarenze mu 2050.

    Igikorwa cyo kwizihiza umwaka iyi gahunda imaze ishyizweho cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Cyitabiriwe n’abarimo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS; Madamu Jeannette Kagame n’abandi badamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika birimo Sika Kaboré wa Burkina Faso; Tshepo Motsepe Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Neo Jane Masisi wa Botswana.

    Cyatekerejweho nk’uburyo bwo guhuza imbaraga no gushyiraho uburyo bwo guhangana na Kanseri y’Inkondo y’Umura ihitana abagore 300.000 buri mwaka.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwivuza kare ari bwo buryo buboneye bwo guhangana n’ubukana bwa Kanseri y’Inkondo y’Umura.

    Yagize ati “Ibikorwa byo kwisuzumisha ni ingenzi mu ntego yacu. Uburyo bwo kubikora mbere ni bwo bufasha mu guhangana n’iki cyorezo.’’

    Kuva ibikorwa byo gusuzuma Kanseri y’Inkondo y’Umura bitangiye mu Rwanda mu 2015, abagore barenga 170.000 barisuzumishije.

    Yakomeje avuga ko “Nizeye ko mu mwaka utaha nk’iki gihe, imikoranire n’izindi nzego izafasha kuzamura umubare w’abagore bitabira iyi gahunda.’’

    Madamu Jeannette Kagame yasabye ko mu gihe Isi yashyize imbaraga mu gukora inkingo bikwiye ko n’iza Kanseri y’Inkondo y’Umura zitibagirana.

    Kugeza ubu u Rwanda rwarenze intego ya OMS yo kugera ku mubare w’abakobwa 90% bari munsi y’imyaka 15 bakingiwe.

    Ati “Kuva mu 2011, abakobwa bari hejuru y’imyaka 12 bakingiwe mu buryo buhoraho ku kigero cya 90%.’’

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika byageze ku kigero cya 97% mu bijyanye no gukingira virusi ya HPV ari nayo itera kanseri y’inkondo y’umura.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko n’abasore bakeneye gukingirwa mu kugabanya ikigero cyo kwanduzanya.

    Ni ho ahera avuga ko u Rwanda rukeneye kubaka ubushobozi bugifasha gukwirakwiza inkingo.

    Ati “Ndahamagarira inganda, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa gukorana na Guverinoma mu kugabanya ibiciro by’inkingo za Kanseri y’Inkondo y’Umura, ibyo kwisuzumisha no guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryifashisha ubuhanga mu by’ubwenge bw’ubukorano, Artificial Intelligence.’’

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intego yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura itagerwaho bitagizwemo uruhare n’abantu bose.

    Ati “Tuzi ko iyi ntego itagerwaho hakiri umutwaro uremerereye abagore. Ndongera guhamagarira abagabo kwinjira muri uru rugamba. Ni ubufatanye bukwiye, ni ingenzi gusangira umutwaro, no kuruhura ibiremereye abagore mu gihe bahangana no kugera ku mpinduka zizagirira akamaro sosiyete yose.’’

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yizeye kubona Afurika nk’umugabane ukorerwamo inkingo zifasha mu guhangana na Kanseri y’Inkondo y’Umura

    Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Kanseri y’Inkondo y’Umura ari iya kane mu zibasira abagore benshi ku Isi, ariko ishobora kwirindwa mu gihe yavuwe kare.

    Imibare ya OMS igaragaza ko mu 2018 iyi kanseri yishe abagore n’abakobwa basaga ibihumbi 311 mu gihe abanduye bo barenga ibihumbi 570.

    Dr. Tedros avuga ko ‘hari ibikoresho byo kwirinda, kuvumbura no kuvura iki cyorezo.’

    Ati “Kimwe na COVID-19, abarwaye Kanseri y’Inkondo y’Umura ntibagerwaho n’ibikoresho byo kwivura.’’

    Madamu Sika Kaboré yavuze ko Kanseri y’Inkondo y’Umura ari ikibazo cyugarije Isi kandi gikwiye guhashywa.

    Ati “Kanseri y’inkondo y’umura iri mu zoroshye kuvura ariko kubera kutagira amakuru ahagije n’ibikorwaremezo by’ubuvuzi bike, abantu benshi bagirwaho ingaruka n’iyi kanseri by’umwihariko abo mu bihugu bikennye.’’

    Yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu guhangana n’iyi kanseri cyane ko ibihugu 194 byashyizeho umukono.

    Kanseri y’Inkondo y’Umura ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye gusa OMS igaragaza ko ku kigero cya 99% iterwa na Virusi yitwa Human Papilloma Virus (HPV), yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Nyuma yo kuyandura, kuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango no kuyijyamo nyuma yo gucura ni bimwe mu biyigaragaza.

    Nubwo iyi ndwara yica benshi muri Afurika kandi urukingo rwayo ruhari, ibihugu 10 gusa bya Afurika ni byo birufite.

    Ibihugu 97 ku Isi ntibiratangiza uburyo bwo gukingira ababituye kubera ibiciro bihanitse n’icyuho mu gusaranganya inkingo.

    Mu 2020, nibura 13% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 9-14 ni bo bari bamaze gukingirwa Kanseri y’Inkondo y’Umura ku Isi. Ni igabanuka rya 2% kuko iyi mibare yari kuri 15% mbere ya COVID-19.

    Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Kanseri y’Inkondo y’Umura nubwo ari iya kane mu zibasira abagore benshi ku Isi, ishobora gukira mu gihe yavuwe kare

    source : https://ift.tt/3Dn3C6J

  • Ba Rwiyemezamirimo bafite imishinga yahize indi muri ‘Tourism Inc’ bahemwe ibihumbi 50$ – #rwanda #RwOT

    Babihawe mu muhango wo gutanga impamyabushobozi kuri aba ba rwiyemezamirimo barangije amasomo mu mahugurwa yiswe Tourism Inc yateguwe n’ikigo cya ESP (Entrepreneurial Solutions Partners) ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation.

    Abahawe aya mahugurwa ni ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ubukerarugendo cyangwa ishamikiye ku bukerarugendo mu rwego rwo kubafasha gukomeza kuyiteza imbere aho bigishijwe uko bamenyekanisha ibikorwa byabo, uko batwara abakozi bakoresha, bigishwa uko bakoresha neza umutungo, bahabwa ubufashamyumvire n’ibindi.

    Umwe mu bahawe ibi bihembo, Ishimwe Marie Christelle, ufite umushinga wo gukora imyenda y’abana witwa Nish, yavuze ko aya mahugurwa yatumye we na mugenzi we bafatanyije batekereza ku mushinga wabo, ndetse ko amafaranga yahawe agiye kuyakoresha yamamaza ibikorwa bya Nish.

    Ati “Natunguwe cyane n’igihembo nahawe ndetse byanshimishije cyane, Natsindiye ibihumbi 10$, tukaba duteganya kuyakoresha muri bimwe twigishijwe nko kuyungurura igitekerezo cy’umushinga wacu neza. Amafaranga menshi turashaka kuyashyira mu kwamamaza kugira ngo abantu bakeneye ibintu byacu bamenye aho babisanga.”

    Karangwa Samuel ufite umushinga witwa Punda Group uhuza abakora mu bwubatsi (ba nyakabyizi) n’abenjeniyeri cyangwa abandi bubakisha, na we wahawe igihembo yavuze ko bagiye kugikoresha bashyira serivisi zabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ati “Guhabwa iki gihembo byari ibintu bishimishije cyane kuko twari turi kumwe na ba rwiyemezamirimo 24 bari bafite imishinga myiza cyane. Ntabwo twari tubyiteze.”

    “Icyo tugiye gukoresha aya mafaranga, ni mu kunoza imikorere yacu, kuko tukijya muri Tourism Inc ntabwo twakoreshaga ikoranabuhanga, umuntu wakeneraga serivisi zacu yaraduhamagaraga kuri telefone, ubu tugiye kubishyira ku ikoranabuhanga dushyireho ‘application’ izatuma abashaka serivisi zacu batubona byoroshye.”

    Ba rwiyemezamirimo 110 bagizwe na 67% by’abagore nibo bamaze guhabwa amahugurwa muri iyi porogaramu ya Tourism Inc yatangiye mu 2019, bakaba barahaye imirimo mishya abantu 168, aho aba 24 bahawe impamabushobozi bagize icyiciro cya kane.

    Mastercard ifite intego yo guhanga imirimo mishya 30.000 mu myaka itanu

    Umuyobozi w’Umuryango Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko iyi porogaramu ya Tourism Inc, iri muri gahunda y’uyu muryango ya Hanga Ahazaza yatangijwe mu 2018 ifite intego yo gufasha urubyiruko nibura 30.000 kubona imirimo mu myaka itanu ni ukuvuga kugeza mu 2023.

    Ati “Tourism Inc rero ni umwe mu mishinga dufite, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’ikigo ESP (Entrepreneurial Solutions Partners). Umwihariko w’uyu mushinga ni uko bakorana na ba rwiyemezamirimo bari mu bukerarugendo cyangwa n’abakora ibikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo.”

    “Tukaba tumaze hafi imyaka ibiri [dukorana muri iyi porogaramu] babashije kugira abantu barenga 100 bayirangijemo tukaba tugikomeje gukorana na bo kugeza mu myaka ibiri iri imbere.”

    Rica Rwigamba yavuze ko Mastercard ubu ifite abafatanyabikorwa 13 bakorana na yo mu mishinga itandukanye iteza imbere urubyiruko, aho bibanda cyane ku bagore n’abakobwa kuko usanga ari bo bakunda gusigara inyuma mu bijyanye no kwihangira imirimo.

    Umuyobozi ushinzwe imishinga muri ESP, Nima Yusuf, yavuze ko bakora ibishoboka ngo bahugure ba rwiyemezamirimo benshi b’abagore ndetse ko mu mahugurwa batanga bagenda babona umusaruro ufatika kuko benshi imishinga yabo igenda itera imbere nyuma yo gusoza amahugurwa muri Tourism Inc.

    Ati “Vuba aha hari rwiyemezamirimo uherutse guhembwa na Google n’abandi benshi barangiza muri Tourism Inc bikabafungurira imiryango yo guhura na ba rwiyemezamirimo bakomeye babafasha gutera imbere.”

    Iyi porogaramu n’izindi zitandukanye ziterwa inkunga na Mastercard Foundation, aho ifite gahunda yiswe ‘Young Africa Works’ ikorera muri Afurika hose igamije ko mu 2030, urubyiruko rungana na miliyoni 30 ruzaba rwarabonye imirimo.

    ESP ni iyo itanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo mu gihe cy’amezi atandatu binyuze muri Tourism Inc

    Hatangajwe ko iki cyiciro cya kane ari cyo cyari kirimo abantu bafite imishinga ikomeye kuruta abandi bose

    Ishimwe Marie Michelle ufite umushinga wa Nish avuga ko nyuma yo guhembwa agiye gushora amafaranga menshi mu kumenyekanisha ibikorwa

    Ishyo Foods bari mu bahawe ibihumbi 10$

    Punda Group bavuze ko igihembo bahawe bazagikoresha mu gushyira ibikorwa byabo ku ikoranabuhanga

    Ni umuhango wari witabiriwe na ba rwiyemezamirimo bose bahawe amahugurwa

    Nima ushinzwe ibikorwa muri ESP avuga ko aya mahugurwa ya Tourism Inc afasha abayahawe kugera ku rundi rwego

    Rica Rwigamba yashimye ba rwiyemezamirimo bose bitabiriye aya mahugurwa avuga ko Mastercard izakomeza gukora icyatuma urubyiruko rwinshi rubona imirimo

    Abarangije muri Toursim Inc ni icyiciro cya kane kuva yatangira gutanga amahugurwa mu 2019

    source : https://ift.tt/30Cf6Fa

  • Umwana w’imyaka 16 wirukanywe n’umukoresha wamuteye inda aratabaza – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana ubu ufite inda y’amezi arenga atatu, yabwiye IGIHE ko yaje i Kigali gukora akazi ko mu rugo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, akaza gukora mu rugo rw’umugabo w’imyaka 53.

    Uyu mugabo ngo yatangiye amwiyegereza, undi akagira ngo ni impuhwe za kibyeyi na cyane ko uwo mugabo yari mukuru kandi yubatse, afite umugore n’abana.

    Rimwe ubwo uyu mugore atari yaraye mu rugo, uyu mugabo yaje kwegera uyu mwana mu masaha y’ijoro, amuhengera asinziriye aramwiyegereza, undi ashidukira hejuru umugabo ari kumukorakora, amubajije ibyo arimo undi amusaga guceceka kuko nagira icyo avuga ‘azamwereka icyo ari cyo.’

    Yagize ati “Yaje kundeba abana basinziriye ari mu gicuku, atangira kunkorakora nshidukira hejuru, arambwira ngo arashaka ko turyamana ngo kandi nzabigire ibanga kuko nabyumvana umuntu azanyereka icyo ari cyo.”

    Bukeye bwaho umugore we yaje kugaruka, uyu mwana ahita yihutira kumubwira ibyamubayeho, gusa uyu mugore nawe amusaba ko abyihorera agaceceka. Hadaciye kabiri uyu muryango waje guhambiriza uyu mwana umujyana Nyabugogo uramutegera arataha, icyakora ntibamubera imfura kuko bamusigayemo amafaranga ibihumbi 12 Frw yari yakoreye uko kwezi.

    Akigera iwabo, umubyeyi ntabwo yamwakiriye neza kuko n’ubundi atifuzaga ko ajya gukorera amafaranga i Kigali, ari nayo mpamvu yabanje kumwirukana, ariko nyuma aza kugirwa inama yemera kumugarura mu rugo.

    Nyuma y’igihe gito, umubiri w’uyu mwana watangiye guhinduka, yagerageza kuvugana n’aho yahoze akora ntibamwitabe. Kuri ubu uyu mwana ari kuvuga ko abayeho mu buzima bubi, aho nta mikoro afite kandi akaba ari kwitegura kubyara, akibaza uburyo azakomeza kubaho muri ubu buzima.

    Uyu mwana kandi yavuze ko yamaze gutanga ikirego mu Murenge wa Kinazi, ariko agasaba n’izindi nzego zirimo Polisi kumufasha gukurikirana umugabo wamuhohoteye.


    source : https://ift.tt/3CqPcRC

  • RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana muri Angola – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’Umukozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Philip Lucky nyuma yo kuganira n’abashoramari baturutse muri Angola bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda, aho baje kurebera hamwe amahirwe ari mu gihugu bashobora kubyaza umusaruro.

    Philip Lucky yavuze ko mu rwego rwo korohereza abashoramari bo mu Rwanda no muri Angola mu ngendo, biri gutekerezwa ko RwandAir ishobora gutangira gukorera ingendo muri icyo gihugu.

    Yagize ati “Hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo turebe uko habaho ubworoherane mu ngendo hagati y’ibihugu byombi. Birumvikana ko RwandAir mu minsi iri imbere izatangiza ingendo i Luanda (Umurwa Mukuru wa Angola). Ibi ni ibintu twakomeje kuganiraho nabo kugira ngo turebe ukuntu twakorohereza abikorera n’abandi bantu muri rusange bakorera ingendo muri Angola.”

    Yakomeje agira ati “Muzi ko Abanyarwanda bajya muri Angola batabanza gusaba Visa kugira ngo bagereyo. Ibyo ni ibintu by’ibanze bigaragaza inyota yo kugira ngo habeho ubuhahirane ndetse n’ishoramari muri rusange hagati y’ibihugu byombi.”

    U Rwanda na Angola byasinye amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere mu 2018, ariko ingendo zerekeza muri iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere ntabwo ziratangira.

    Muri Afurika, RwandAir ikorera ingendo i Lubumbashi, Goma, Abuja, Accra, Bangui, Brazzaville, Bujumbura, Cape Town, Cotonou, Dar es Salaam, Douala, Entebbe, Harare, Johannesburg, Kilimanjaro, Lagos, Libreville, Lusaka na Nairobi.

    RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana muri Angola

    source : https://ift.tt/3DtVcKL

  • Camera zigenzura umuvuduko zateje impaka z’urudaca – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibiri iki kibazo ariyo ngingo nyamukuru mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hateraniye abantu. Byageze n’aho abantu mu nzira bagenda bikandagira, birinda kurenza umuvuduko cyangwa kuza gutungurwa ngo bandikirwe mu muhanda.

    Byageze n’aho ikiganiro kiva ku mbuga nkoranyambaga kijya no kuri Televiyo y’Igihugu mu kiganiro cyari cyatumiwemo Polisi y’Igihugu; Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA; abasesenguzi n’abaturage batangaga ibitekerezo.

    Ikibazo nyamukuru gishingiye kuri Camera zagiye zishyirwa mu byerekezo bitandukanye nka Rukiri na Kamutwe muri Remera ndetse na Nyakabanda muri Nyamirambo. Ahenshi byagaragajwe ko ibyapa byaho biba bidakurikije amategeko.

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, yatangaje ko ibyapa byose biri mu gihugu byashyizweho mu buryo bukurikije amategeko.

    Ibyo byapa bigena ko umuvuduko uba uri hagati y’ibilometero 80, 60, 40 ku isaha mu gihe uwo hasi cyane uri kuri kilometero 25 ku isaha.

    Ati “Dushyiraho icyapa ko winjiye kikakwereka ko ari 40, wasohoka kikakwereka ko ari 60.”

    Nikobisanzwe André umaze kuba impuguke mu mategeko y’umuhanda, we yavuze ko ibyapa byose biri mu gihugu atari ko bikurikije amategeko nk’uko bisobanurwa.

    Ati “Ntabwo byose bimeze neza nk’uko itegeko ribivuga, kubera ko hari ahantu hari ibyapa bishinze, ariko kigata agaciro muri metero imwe cyangwa ebyiri. Hari ahantu ugera ukabona icyapa ugasanga gishushanyije mu buryo budahuriweho, hari ahantu ugenda ugasanga icyapa cyakahabaye si cyo gihari, hari ubwo ubona icyo bashaka kubuza abantu kiri ku mpera y’icyo bashaka kubuza.”

    Nikobisanzwe yavuze ko bishoboka ko abantu bashinga ibyapa atari abantu bamwe cyangwa se ngo babe bazi amategeko uko bikwiriye.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko kuri we icyapa atari ikibazo, ahubwo icya mbere ari ukumva neza ko ikigamijwe ari umutekano wo mu muhanda, ibindi byose bikaba bishamikiyeho.

    Ati “Ngira ngo abantu bakoresha umuhanda, bumva ko Polisi yababera ijisho ryo kubarebera icyapa aho kiri. Uko giteye turaza kubigarukaho… abantu batwara ibinyabiziga batareba ibimenyetso byo mu muhanda uko bikwiriye ni yo mpamvu Camera imwandikira atazi n’aho imwandikiriye, atazi n’icyapa akavuga ati yanyandikiriye ku cyapa cya 60 kuko gusa yabitekereje, twajya kureba tugasanga ni ibyapa bya 40. Dufite ibimenyetso byinshi.”

    Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, we yavuze ko Camera n’ibindi bishyirwa mu muhanda biba bigamije gukumira impanuka.

    Yatanze imibare avuga imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.

    Ati “Bivuze ko iyo witegereje, iyi mibare igenda igabanuka. Ahanini biterwa n’ikoranabuhanga [camera, speed governor], ntekereza ko Abanyarwanda bakwiriye gushyigikira ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga kuko ibyo bintu si twe ba mbere tubikoze […] ahubwo twareba uko tubikora bigakorwa neza.”

    CP John Bosco Kabera yavuze ko atemeranya n’abantu bavuga ko bandikirwa amakosa yo mu muhanda bo batari mu makosa, ko iyo hagize ugira impungenge, hagenzurwa uko biba byagenze ariko ugasanga nta kurengana kwabayeho.

    Ati “Hari umuntu ejo bundi ku cyumweru, wanyoherereje message ko yandikiwe i Remera, akandikirwa i Rulindo, akandikirwa i Rubavu ariko ari ku Mulindi. Turagenda tumwereka amakuru y’aho yari ari, icyapa yarenzeho, isaha n’itariki. Aho yavugaga Rulindo turabimwereka, aravuga ati murakoze.”

    CP Kabera yavuze ko nk’icyapa cy’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, akenshi usanga abantu bakirengagije.

    Nikobisanzwe we yitanzeho urugero, avuga ko Camera zimaze kumwandikira amafaranga ibihumbi 75 Frw. Kuri we, ngo nta kibazo kwandikirwa, gusa ikibazo kiri mu kuba icyapa ishingiyeho cyaba kitubahirije amategeko.

    Ati “Kuri Yamaha uvuye muri Feux Rouge, hari icyapa cya 40 gihita gita agaciro aho. Umuntu bamwandikiye [ari kuri] 48 ngo yayirengeje kandi yinjiye muri 50. Iriya Camera ishingiye ku cyapa cyataye agaciro. Ku byerekeye kuri ibyo byapa, ubwo bashobora kubikemura nta kibazo, njye nzajya ndeba nti ni 40, 50 mbyubahirize, ariko niba gishingiye ku bintu bitari byo… si iki cyonyine gifite ikibazo, ni byinshi njye narabigenzuye.”

    Yatanze ingero z’ahantu hari Camera ariko nta byapa bihari, urugero rw’ahazwi nka Utexrwa.

    Ati “Haramutse hagiye Camera, ntabwo bishoboka. Binabaye byaba ari ikosa kubera ko iyo ushyize ahantu Camera nta cyapa gihari, buri modoka igira umuvuduko wayo nk’uko ingingo ya 29 ibivuga kandi Camera ntishoboka gutoranya ngo iriya ni ikamyo, ni moto, ni ivatiri.”

    Kuki Camera zihishwa?

    Ni henshi abantu bagiye bagaragaza ko Camera zigenzura umuvuduko ziba zihishe mu miyenzi, mu byatsi n’ahandi bakibaza niba ibyo bikorwa byubahirije amategeko.

    CP Kabera yasobanuye ko Camera zicunga umutekano ku muhanda, zidahishwa mu miyenzi no mu biti, ahubwo ababivuga gutyo baba bari mu “makabyankuru”.

    ACP Mpayimana yavuze ko Camera zitajya zihishwa. Yavuze ko muri iki gihe mu nkengero z’imihanda haba hari indabo, ibiti by’ubwiza n’inzira z’abanyamaguru.

    Ati “Ahantu mbona watereka Camera atari ku muhanda, utangije izo ndabo, utabangamiye abanyamaguru ntabwo byashoboka. Ni ukuvuga ngo kugira ngo uyicungire umutekano, ugomba kuyigiza hirya y’umuhanda hagati ya metero imwe na metero ebyiri.”

    Yakomeje avuga ko iyo ubirebye muri ubwo buryo, biba bigaragara ko Camera ihishe nubwo aba atari cyo kiba kigamijwe. Yavuze ko bakoze igerageza, bayishyira mu nzira y’abanyamaguru bigera n’aho umuntu umwe ayiterura ayigiza ku ruhande.

    Ati “I Gikondo haje umuntu utwara igare ahetse ibyuma bitambitse, Camera yegereye hafi y’indabo arayihitana. Ni ibintu tugomba kureba, umutekano wa Camera, uw’abagenda mu muhanda n’ibikorwa remezo byashyizwe ku muhanda.”

    Muri iki kiganiro hari abatanze ibitekerezo ko ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha byagabanuka bigasigwa mu nsisiro hanyuma ahandi hose hakaguma ibyapa bya 60.

    Umuyobozi wa RTDA, Munyampenda we yavuze ko ibyapa by’umuvuduko wa 40 biterwa hakurikijwe itegeko, gusa ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo byinshi bizarebwaho.

    Polisi yatangaje ko izakomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve amategeko y’umuhanda. Ku rundi ruhande, ahari ibyapa bitubahiriza amategeko bishobora gukosorwa ku buryo abantu bagenda batekanye.

    Iki kiganiro cyari cyatumiwemo Umusesenguzi mu by’amategeko, Nikobisanzwe André; Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana; Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera. Cyayobowe na Barore Cleophas

    Umusesenguzi mu by’amategeko y’umuhanda, Nikobisanzwe André, yavuze ko hari ibyapa bimwe na bimwe bitubahirije amategeko

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, (ibumoso) yavuze ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo hari impinduka zishobora kuzaba mu byapa

    Mumumbarize iki kibazo:
    1. Ibyapa bishyirwaho hagendewe kuki?
    Usanga imirambi (ahantu heza) hashyirwa 40 bwacya bakayikuraho ngo ni 60 cyangwa se n’ibindi. Ibi ni sciantifique?
    2. Umukuru wa Polisi ndamutumiye tuzajyane iRusizi nzamusaba kubahiriza ibyapa byose azatange ubuhamya.

    — NIYIGENA JEAN BAPTISTE (@nigebati) November 17, 2021

    Camera zirahishwa rwose ntago police yagombye kubihakana, kugirango bibe byiza police nimenye ko ikorera abaturage, igihe nataka yagombye kumva impamvu..
    Gute badashaka kumva nagato ko umutura ababaye???
    Bivuzeko camera zidakumira impanuka ahubwo ninyungu zo kwinjiza inyungu gusa

    — gatamkuda (@IsihakGatana) November 17, 2021

    @RTDARwanda , @RwandaInfra, @RwandaGov @Rwandapolice @RwandaParliamnt

    1/2

    Murakoze kuri iki kiganiro, ababishinzwe bakwiye kureba kuri izi ngingo zikurikira:

    1. To regulators: Gukereza abantu munzira bidindiza iterambere, ntawashyigikira ko abantu bakora impanuka ariko ….

    — Umwiza Doreen (@DoreenUmwiza) November 17, 2021

    Igitekerezo:Ni byiza ko @Rwandapolice ishimirwa service itanga ariko ikemera ko mu gihe hari amakosa ku ruhande rwayo akosorwa nta kuvuga ko abatwara ibinyabiziga batareba ibyapa. This is not true. This morning I spoke with an officer who heard my concern without being defensive

    — Didier Habimana (@DidierHabimana) November 17, 2021

    1. Ese ko ntawuvuga uburemere bw’aya amande? ndabyemera amakosa abaho ninayo mpamvu hagomba kubaho n’ibihano; ariko se mugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda n’ibyo binjiza (majority), mubona aya amande acibwa abantu mu muhanda adahanitse cyane? ibi bica intege mu iterambere

    — Eng. Welcome Ken Prosper (@Welloken) November 17, 2021

    Ese iyo motari bamuciye amafaranga arenga agaciro ka moto , iyo moto ifunzwe , ntibigera kuri benshi yari atunze ? . Ese mu bindi bihugu naho nuko ? Ese ntabwo inzira zo kujurira ku bihano byo mu muhanda zakoroha kuburyo in charge ku karere yagufasha? 2/2

    — Pierre HABIYAREMYE (@Picelestinhabiy) November 17, 2021

    Abantu bararira ngo babashyiriyeho 40 na camera! None se si umutekano wacu ngo zigende buhoro ntizitugonge?

    Iburuseli ni 30 ubu twaramenyereye ahari icyapa cya 50 wenda kugihobera😅

    Njye mbona twari dukwiriye kwiga kuzinduka kuko twiruka kuko twakererewe.

    — Victor C Nshuti (@nshuti_c) November 17, 2021

    Nubu sindabyemera ko hatarimo ikosa.
    Sindamenya aho ariho ngo ndebe icyapa cyaho.
    Ntegereje ko nyansubizwa! pic.twitter.com/PThAY6QX6D

    — Hon. Rutayisire Aaron (@AaronRutayisire) November 17, 2021

    Kubahiriza ibyapa ni ngombwa rwose kuko biteganwa n’itegeko nshinga.
    Ikibazo n’ugushyiraho icyapa cya 60h ariko camera ikandikira abantu guhera hejuru ya 40h.

    Ibyo bintu @Rwandapolice babikoreye iki?@RNPSpokesperson
    Abantu bandikiwe gutyo ni benshi cyane

    — Eric Nteziryayo (@erickind01) November 17, 2021

    Mwiriweho. Njye mfite message y’ikinyabiziga cyandikiwe amande ku cyapa cya 60 ariko nandikirwa ko ntunahirije icyapa nzishyura 25000Frw kuko nari mu muvuduko wa 53km/h hariya ku gishushu yo ku tariki ya12.11.2021. @rwandapolice niturenganure aya amande nayubusa. @TV1Rwanda

    — Alexis (@hitalexis) November 17, 2021


    source : https://ift.tt/3oAhGnj

  • Abakobwa n’abagore babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro bya cotex – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa baganiriye na IGIHE, bavuze ko bakigorwa no kubona amafaranga yo kugura ‘cotex’ bitewe n’uko ipaki imwe iri kugurishwa 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo.

    Bahamya ko mbere ipaki ya cotex bayiguraga 700 Frw ariko ubu bari kuyigura 1000 Frw mu gihe bizwi neza ko ibi bikoresho bitagisora.

    Uwamahoro Liliane wo mu Murenge wa Gtsata yagize ati “Nimudukorere ubuvugizi kuko kuva bavuga ngo cotex ntizisora, ibiciro biracyari bya bindi hari n’aho usanga zigura 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo kandi tuzi neza ko zasorewe imisoro.”

    Mukandori Immaculée ufite abana batanu barimo bane b’abakobwa, nawe yemeza ko agorwa cyane no kubonera abakobwa be Cotex.

    Ati “Wenda badufashije bakazishyira nko kuri 700 Frw cyangwa 800 Frw ariko ntibigere kuri 1000 Frw byadufasha. Uzi uburyo kugira ngo abana banjye bose nzibabonere bingora, nonese waba ufite abana batanu bakeneye kurya ukanababonera n’amafaranga ya cotex.”

    Uwera Clementine yavuze ko kuva Cotex zasonerwa gusora nta mpinduka babona. Ati “Njye mbona ntacyahindutse ahubwo hari n’aho bazamura ibiciro byazo, numva badufasha kuko zidasora tukajya tuzibonera no ku mafaranga 500 Frw kubera ko zinjira gihugu nta misoro zitanze.”

    Umucuruzi ukorera ku Mashyirahamwe Nyabugogo, utarifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko impamvu ibiciro bya cotex bitagabanuka biterwa n’abo baziranguraho.

    Ati “Natwe mudukoreye ubuvugizi byadufasha kuko ujya nka hariya mu Mujyi aho turangurira umucuruzi akakubwira igiciro cyazo ariko ntabe aricyo ashyira kuri fagitire, ahubwo agashyira ikiri hasi y’amafaranga mwemeranyije noneho nawe wagera aho ukorera ugashyiraho igiciro wifuza kugira ngo wunguke.”

    Yakomeje avuga ko aba bacuruzi iyo umuntu yanze kwemera ibyo bamubwiye banga kuzimuha, anaboneraho gusaba Leta kubakurikirana kuko aribo batuma ibiciriro by’ibikoresho bitandukanye birimo na cotex bikomeza guhenda.

    Aba bakobwa n’abagore bakomeje gusaba ko ibiciro vya cotex bigabanuka mu gihe hashize imyaka ibiri hafashwe umwanzuro w’uko bitazongera gusoreshwa.

    Abakobwa n’abagore babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro bya cotex

    source : https://ift.tt/3Hwkzhn

  • Rulindo: RIB yafunze 5 muri dosiye y’umusore wishe umugore amutereye icyuma mu kabari – #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 11 Ugushyingo 2021 ahagana saa Tanu z’ijoro, biturutse ku makimbirane yabaye hagati y’abantu banyweraga mu kabari kari mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kijabangwe, Umurenge wa Shyorongi muri Rulindo.

    Muri ako kabari habereyemo imirwano yaje kugwamo uwitwa Nyiramayira Epiphanie w’imyaka 36 wishwe atewe icyuma.

    IGIHE yamenye ko mbere y’iyi mirwano umusore umwe yasohokanye umukobwa mu kabari, bajya gusangira na bagenzi babo.

    Mu gihe bari kumwe haje undi musore azabiranwa n’uburakari avuga ko umukobwa basohokanye mu kabari ari umukunzi we.

    Ibi byatumye bakimbirana hanavuka imirwano; ubwo umwe mu bagore bari mu kabari yageragezaga gukiza abarwanaga ni bwo yatewe icyuma, bimuviramo urupfu.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ukekwaho ubu bwicanyi yemeye ko ibyo yabikoze yabitewe n’ifuhe yagiriye mugenzi we yasanze yasohokanye n’uwo yita umukunzi we.

    Yagize ati “Aremera icyaha akavuga ko yabitewe no gufuha, nyuma yo gusanga umusore asangira n’abandi barimo umukobwa avuga ko bakundana.’’

    Iyi dosiye ikurikiranywemo abantu batanu bakekwaho ibyaha bitandukanye, barimo ucyekwa kuba yarateye nyakwigendera icyuma, batatu barwanye ndetse na nyir’akabari wahishiriye ibimenyetso.

    Nyir’akabari yafunzwe kuko nyuma yo kubona Nyiramayira atewe icyuma, yahise atangira guhanagura amaraso aho yagiye atarukira hose, ndetse ahisha na bimwe mu bimenyetso byatawe na nyakwigendera ubwo yahungaga.

    Dr Murangira ati “Ibi byose yabikoze agamije kuyobya uburari ko imirwano atari ho yabereye. Ni icyaha gihanwa n’amategeko ko umuntu yihutira gusibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha, kuko bibangamira itangwa ry’ubutabera ndetse bigatuma uwahohotewe adahabwa ubufasha bwihuse bigishoboka.”

    Yavuze ko icyihutirwa mu gihe habaye icyaha ari ugutabariza umuntu, abagikoze bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

    Ati “RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera. Gukubita no gukomeretsa ku bushake no kuzimanganya ibimenyetso no kudatabara umuntu uri mu kaga bihanwa n’amategeko. RIB irasaba abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.’’

    Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bine ari byo ubwicanyi, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso.

    Aba bose bemera ibyaha bakoze, kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yakanguriye abaturarwanda kubungabunga no kudasibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha no kwirinda kubisibanganya kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yabasabye kwirinda kubangamira imigendekere myiza y’iperereza no kwihutira gutanga amakuru yose yafasha kugira ngo umunyacyaha afatwe agezwe imbere y’amategeko.

    Abantu batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw’umugore wishwe aterewe icyuma mu kabari kamwe mu Karere ka Rulindo

    source : https://ift.tt/3FrvfvU

  • Abatalibani basabye Amerika kurekura amafaranga yabo yafatiriwe – #rwanda #RwOT

    Guhera muri Kanama uyu mwaka, ubwo Abatalibani bafataga ubutegetsi, Leta ya Amerika yahise ifatira amwe mu mafaranga yari ari kuri konti z’abaturage ba Afghanistan muri Amerika, harimo na miliyari 9 z’Amadolari ya Banki Nkuru ya Afghanistan.

    Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta y’Abatalibani, Amir Khan Muttaqi yanditse ibaruwa ifunguye igenewe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ayisaba gutora umwanzuro wo kurekura ayo mafaranga.

    Yagize ati “Turasaba ko kugira ngo imiryango y’umubano wo mu gihe kiri imbere ifungurwe, imitungo ya Banki Nkuru ya Afghanistan yafatiriwe ikuweho ndetse n’ibihano banki zacu zafatiwe bikwiriye kuvaho.”

    Yavuze ko kutarekura ayo mafaranga bishobora kuba intandaro y’ibindi bibazo by’ubukungu, bishobora gutera gusuhuka abaturage b’abimukira bakaba benshi.

    Mu Ukwakira uyu mwaka, Visi Perezida wa Banki ya Amerika, Wally Adeyemo yabwiye Abasenateri ko nta mpinduka barabona muri Afghanistan zatuma barekura ayo mafaranga yafatiriwe.

    Hashize iminsi ubukungu bwa Afghanistan bwaraguye mu mabanki nya mafaranga arimo, abakozi ntibishyurwa ndetse n’ibitumizwa mu mahanga nta mafaranga yo kubyishyura ahari.

    Amerika yafatiriye miliyari icyenda z’amadolari za Banki Nkuru ya Afghanistan

    source : https://ift.tt/3DuISKc

  • U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku guhanga udushya mu buvuzi – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yiswe ‘Rwanda Global HealthCare summit’ izatangira ku wa 18 Ugushyingo 2021 izamara iminsi itatu yiga ku mitangire ya serivisi z’ubuvuzi, guhanga udushya n’ibindi bigamije iterambere mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga.

    Ni inama ngarukamwaka itegurwa na Kompanyi y’Abanya-Zimbabwe ariko ikorera mu Rwanda ya “Be still Investment (BSI)”.

    BSI ni sosiyete yemewe ikorera mu Rwanda, igahuza inzobere mu buvuzi, sosiyete zikora imiti zikanayigurisha ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima kugira ngo bashake ibisubizo by’ibibazo bikunda kugaragara muri Afurika mu bijyanye n’ubuzima birimo imiti mike, ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga byiza kandi bihendutse.

    Rwanda HealthCare Summit kandi yibanda cyane ku ndwara zitandura n’indwara zandura.

    Ubusanzwe iyi nama yitabirwa n’abantu batandukanye barimo, Abaminisitiri, Abahagarariye za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika, inzobere mu buvuzi n’abayobozi b’ibitaro.

    Zimwe mu ngingo zizibandwaho ni izifitanye isano no kurebera hamwe ibibazo biri mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga no gutekereza ibisubizo bishoboka kuri byo.

    Inzobere mu buvuzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Stefan Jansen yabwiye IGIHE ko kwakira inama nk’iyi ari amahirwe akomeye ku gihugu nk’u Rwanda kuko birufasha kumenya uko ruhagaze mu buvuzi ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati “Iyi nama ni ingenzi cyane, kuko igiye guhuza inzego z’abikorera n’abarwiyemezamirimo kandi ibyo ni ibintu byiza kuko hari byinshi bashobora kwiga.”

    “Icyo bivuze ni uko u Rwanda rwifuza kubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi no guhanga udushya kandi ibyo kubigeraho, bisaba kugira urwego ruhamye mu mitangire ya serivisi. Hari nk’imiti dukoresha muri Afurika ariko tutabasha gukora kandi kugira ngo bikorwe bisaba gukomeza kungurana n’ibitekerezo by’abandi.”

    Yagaragaje kandi ko rushobora kubona amahirwe y’abashoramari bashya baturutse mu bazaba bitabiriye iyi nama kubera ko hari abashobora kubona inzira zo gushora imari mu Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.

    Ati “Ni isoko rigari kandi rifunguye, ni inama izahuza abantu benshi kandi bashobora gukururwa n’ishoramari. Birashoboka cyane ko abazitabira iyi nama bashobora guharanira kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mu Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.”

    Rwanda Global HealthCare summit igiye kuba ku nshuro ya Kabiri kuko yatangiye kubera mu Rwanda mu 2019, icyakora umwaka ukurikiyeho ntabwo yabaye bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyavuzaga ubuhuha.

    Ni inama kandi izaberamo imurikabikorwa ry’ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi, rizafasha abakora imiti muri Afurika barimo Med Aditus na WaterAid kugaragaza ubushobozi bwabo n’ubuhanga bafite mu buvuzi.

    Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukugira ubuzima bwiza binyuze mu kuzamura ubumenyi no gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima mu nama zinyuranye, guhanga udushya no kuvumbura bikaba ku mutima w’ibigomba kwitabwaho mu bakora mu buvuzi.

    Hari kandi n’Imurikagurisha rizafasha abantu kubona ubumenye, gutanga umusanzu, gusangira ubunararibonye, guhuza abakora ibikoresho by’ubuvuzi, inganda z’imiti, ibigo bikora ibikoresho byifashishwa mu kubaga n’ababigura.

    Uzaba kandi ari umwanya mwiza wo guhuza umubano w’ubucuruzi n’ abafata ibyemezo ku Isi yose, utanga ibicuruzwa, ababikora n’ababigurisha.

    Ibi bizateza imbere abatanga ibicuruzwa byo mu buvuzi biturutse ku mugabane wa Afurika kuko bazahuzwa n’isoko ryagutse ry’ababikora baturutse muri Afurika, Amerika, Aziya, u Burayi n’ahandi.

    u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku guhanga udushya mu buvuzi

    source : https://ift.tt/3wUdRNw