Tag: featured

  • Nyirabahire wigisha abagore koga mu Kivu yiteje imbere ahereye ku 3500 Frw – #rwanda #RwOT

    Nyirabahire w’imyaka 40 atuye mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Ni umugore ufite indangagaciro yo gukunda umurimo no gufasha bagenzi be kugira ubuzima bwiza, binyuze mu kubigisha koga mu Kiyaga cya Kivu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko gutera imbere uhereye ku mafaranga make bishoboka, akitangaho urugero.

    Yagize ati “Ikintu cya mbere ni ugutinyuka, ugakora. N’iyo yaba amafaranga make agira icyo akugezaho. Nagiye nkora utuntu twinshi dutandukanye, hari aho nize muri Kaminuza i Kibungo muri INATEK, nacuruzaga amakara, ngacuruza ifu, ngacuruza amabere y’ibitoki, kuko haba ibitoki byinshi.’’

    “Nabikoraga ndi umunyeshuri, ndi umudamu, mfite n’uruhinja. Byarandihiraga n’umugabo akanyunganira birumvikana ariko rwose byamfashije gukodesha inzu no gufotoza impapuro zitangwaho amasomo [Syllabus].’’

    Icyo gihe yabonaga abagore bagenzi be ntacyo bakora we yinjira muri ubwo bucuruzi ahereye mu mafaranga make.

    Ati “Natangije amafaranga 3500 mu 2004, umugabo wanjye yari ayanyoherereje mbona ninyarya mpita nyamara. Naranguye ibitoki kandi hari imbere ya kaminuza, ndadandaza. Uwo munsi ayo naranguje narayabonye hasigara ibitoki byo kurya.”

    Mu gihe umubare munini w’abarangiza kaminuza baba bahanze amaso Leta, n’abikorera bategereje guhabwa akazi, Nyirabahire we nyuma y’imyaka ibiri arangije kaminuza yaretse akazi ajya kwikorera.

    Ati “Ntabwo najya kwaka akazi kuko kwikorera ni ibya mbere. Nagiye mbona amafaranga menshi kandi nyakuye mu kwikorera, hari aho nakoreye Leta nk’imyaka ibiri ariko nabwo ayo yampaye igishoro gifatika cyo gukomeza kwikorera.”

    Nyuma yo kureka akazi ka Leta yacuruje inanasi, ari naho yaje guhurira n’abagore bacuruza isambaza akajya azirangura akazijyana i Kigali.

    Kugeza ubu aracyacuruza isambaza, abifatanya no kwambika abageni ndetse afite na Papeterie.

    -  Uko yinjiye muri siporo yo koga no kwigisha bagenzi be
    Nyirabahire avuga ko buri mugoroba we n’abagore bakorana siporo yo koga bahurira ku Kivu.

    Mu mpera z’icyumweru ni bwo iyi siporo yitabirwa cyane ku buryo aho bogera ushobora kuhasanga abantu bagera kuri 50 barimo abaje koga n’abaje kubyiga.

    Yagize ati “Gukora siporo yo koga byongera umuntu imbaraga. Ni yo siporo ya mbere ukoresha ingingo zose z’umubiri, urugingo rwose rurakora. Ba badamu bagira inda nini (ibinyenyanza) ziragabanuka, biruhura mu bwonko.’’

    Uyu mugore ugeze ku rwego rwo koga ahantu hareshya na kilometero, ashishikariza abantu kujya bakora siporo yo koga, kuko ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.

    Ati “Iyo ubitangiye uba ufite ubwoba, amazi araza ukumva uri kujyana nayo, ariko uko ugenda umenyera tukakwigisha kureremba, tukakwigisha koga, uhereye kuri metero nke, ukongera ukagaruka ku nkombe ugeraho ukajya woga nk’ifi.”

    Yasobanuye ko mu ikipe y’abo bogana hari abatanga ubuhamya usanga barahageze barwaye imigongo, ikaba yarakize kubera siporo yo koga, abagore bari barwaye amavi agakira ndetse n’abari bafite ibibyimba muri nyababyeyi bavuga ko bakize.

    Nyirabahire Thérèse avuga ko ibibikorwa bye byose iyo abiteranyije abibarira agaciro kari hagati ya miliyoni umunani na miliyoni 10 Frw.

    Nyirabahire Thérèse yigisha abagore koga mu Kiyaga cya Kivu

    Nyirabahire Thérèse yiteje imbere ahereye kuri 3500 Frw none ageze kuri miliyoni 10 Frw

    source : https://ift.tt/30FMcUx

  • Kigali: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bacuruza ’mukorogo’ – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo uwabwiye itangazamakuru ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka yatangiye ubucuruzi bw’amavuta atemewe, yafatanywe ubwoko 10 bw’ayiganjemo aya mukorogo.

    Yavuze ko amwe yayahabwaga n’abantu bayakura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, andi akayahabwa n’abayakura muri Uganda.

    Yagize ati ”Polisi yamfashe tariki ya 17 Ugushyingo mu gitondo insanze aho ncururiza mu Nyakabanda. Aya mavuta ya mukorogo nyazanirwa n’abagore bayakura muri Congo ariya ya Movit Jelly nyazanirwa n’umuntu uyakura muri Uganda, bose simbazi mbona bayazana nkayagura.”

    Undi na we yavuze ko abapolisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021 bamusanze aho yacururizaga mu Isoko rya Kimisagara bakamusaka bagasanga afite amoko atandatu y’amavuta ya Mukorogo na Movit.

    We avuga ko yari amaze umwaka wose acuruza ayo mavuta, yavuze ko hari abantu bagendaga bayamuzanira buhoro buhoro.

    Abafashwe bemera ko bashutswe n’inyungu iri muri ayo mavuta birengagiza ko barimo gukora icyaha.

    Umwe yagize ati ”Ndimo kwicuza, aya mavuta nayashoyemo amafaranga menshi ariko ubu nta kundi ndahombye. Ubutumwa naha abandi bacuruzi baba bacuruza aya mavuta ni uko babireka kuko byangiza ubuzima bw’abantu bikanaguteranya n’igihugu kuko ntabwo yemewe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yashimiye abaturage batanze amakuru, agatuma bariya bantu bafatwa. Yaburiye abakwirakwiza amavuta n’abayagura ko ibyo bakora ari icyaha.

    Ati ”Ibikorwa byo kurwanya aya mavuta bimaze igihe kandi ntibizigera bihagarara, turongera kwibutsa abacuruza aya mavuta ndetse n’abayabazanira ko bagomba kubireka mu rwego rwo kwirinda ibihano bizabafatirwa umunsi bafashwe. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru ari nayo adufasha gufata aba bantu.”

    CP Kabera yanakanguriye abantu kwirinda kwisiga amavuta yose yaciwe ku isoko ry’u Rwanda kuko biri mu nyungu z’ubuzima bwabo.

    Ati ”Ariya mavuta azwi ku izina rya mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura. Turasaba abaturarwanda kwirinda kuyisiga ahubwo bakatumenyesha aho acururizwa kugira twamagane abayacuruza.”

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 266 rivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi yataye muri yombi abagabo bafashwe bacuruza amavuta atemewe mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3FtoOsu

  • Karongi: Umworozi warogewe amafi ku nshuro ya kabiri aratabaza – #rwanda #RwOT

    Uyu muturage ni umworozi w’amafi ufite icyuzi ayororeramo, akaba ari n’umucuruzi wayo wari utangiye kugira isoko rifatika.

    Ubwo yari agiye mu bikorwa bye bisanzwe byo kwita ku mafi, yaje gutungurwa no gusanga yose yapfuye, ariko agenzuye mu mazi asangamo icupa ribamo umuti wica udukoko uzwi nka ‘kiyoda.’

    Mu gahinda kenshi, uyu mugabo witeguraga umusaruro yavuze ko yahombye nibura amafaranga arenga miliyoni, ariko ikibabaje akaba ari uko ubu bugizi bwa nabi bubaye ku nshuro ya kabiri kandi mu buryo bumwe, ahera aho asaba inzego z’umutekano kumufasha gukurikirana iki kibazo.

    Ati “Ndasaba ubuyobozi kumfasha gushaka uwanyiciye amafi, cyane ko atari ubwa mbere abikoze.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bari gushaka uwangije aya mafi kugira ngo abiryozwe.

    Yagize ati “Nibyo icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye, twatangiye gukurikirana kugira ngo tumenye uko bimeze, umuntu wabikoze turamutse tumumenye yabiryozwa. Iki ni igikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Abaturage bakwiye kubana neza no gufatanya muri gahunda zo kwiteza imbere, aho gusubiza inyuma ugerageje kwiteza imbere.”

    Amafi y’umuturage yarozwe yose arapfa

    source : https://ift.tt/3FxbVgK

  • Filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe igihembo muri Nigeria – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco ryatangijwe mu 2010, kenshi riba mu gihe cy’icyumweru aho hatangwa ibihembo ndetse n’amahugurwa.

    Uyu mwaka ‘Trees of Peace’ yahawe ibihembo mu byiciro birimo icya filime ndende nziza (Best Feature Film). Alanna Brown wanditse iyi filime akanayiyobora nawe yahawe igihembo cya ‘Best Screenplay’ bwa mbere muri Mata uyu mwaka, aho yerekanywe mu iserukiramuco rikomeye rya sinema ryitwa Santa Barbara International Film Festival ryabereye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi filime ivuga ku bagore bane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza uko babashije kwihisha iminsi 81 mu mwobo bakawuvanamo icyizere, kwiyunga n’imbaraga zidasanzwe zo guhindura Isi.

    Brown yigeze kubwira IGIHE ko yanditse iyi filime agendeye ku buhamya yahawe n’Umunyarwandakazi bahuriye muri Amerika, akavuga ko yumvise buremereye ahitamo kubukoramo filime.

    Mu kumenya byimbitse amateka ya Jenoside, Alanna yasomye ibitabo, areba filime ndetse aza no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ahura n’abantu batandukanye, amakuru yabonye ayakoramo filime imara isaha irenga.

    Mu 2019, Alanna Brown w’imyaka 37 yasuye u Rwanda ahura n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo yumve neza ukuri kw’ibyabaye.

    Avuga ko yakoze iyi filime ashaka kwerekana imbaraga no gukomera by’umugore ndetse n’imbaraga z’ubumwe no kubabarira. Yamaze imyaka irenga itandatu ayitekerezaho mbere yo kuyishyira hanze muri uyu mwaka.

    Amashusho yayo yafashwe na Barry Levine, Ron Ray na Vicky Petela. Mu bakinnyi bagaragaramo harimo Umunya-Zimbabwe Charmaine Bingwa, Ella Cannon wo muri Australie, Umunya-Nigeria Bola Koleosho n’umunyarwandakazi Umuhire Eliane. Iyi filime yakiniwe i Hollywood.

    Iyi filime itangira hagaragara umuntu uri kumva amakuru kuri radiyo avuga ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda, maze ubwicanyi bugahita butangira ari nabwo abagore bayigaragaramo batangira gushaka ubwihisho.

    Trees Of Peace yaherukaga kwegukana ibihembo birimo icya ‘Best Director’ cyahawe Alanna Brown wayiyoboye ndetse n’icya Best Picture mu iserukiramuco rya Phoenix Film Festival ryabereye muri Amerika.

    Umunyarwandakazi Eliane Umuhire agaragara muri iyi filime ari umwe muri abo bagore barokotse muri Jenoside. Ni we mukinnyi w’Umunyarwandakazi wenyine ukinamo akaba ari nawe ushyirwa ku kirango cy’iyi filime.

    Iyi filime ubu iri guhatana muri Amerika mu bihembo bizatangwa mu iserukiramuco rya American Black Film Festival [ABFF], ihatanye mu cyiciro cya ‘Narrative Features’ cyangwa se filime zikubiyemo inkuru ziganjemo ibikorwa byabayeho. Kuyiha amahirwe wanyura hano : https://www.surveymonkey.com/r/ABFF2021FanFavorites

    Abagize uruhare muri filime Trees of Peace yatsindiye ibihembo bikomeye muri Amerika

    source : https://ift.tt/3oK8NY7

  • Amb Diane Gashumba yavuze ku biganiro bye n’Umwami wa Suède n’imibereho y’abo areberera – #rwanda #RwOT

    Dr Diane Gashumba yahawe inshingano zo kuba Ambasaderi tariki ya 12 Kamena uyu mwaka. Suède yagombaga kumwemeza nk’uhagarariye u Rwanda, agerayo tariki 29 Kanama 2021.

    Yatangiye nyuma y’icyumweru amaze kubonana n’abashinzwe dipolomasi.

    Ati “Iyo umaze kubonana n’ababishinzwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ukabereka ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bugenewe umwami wa Suède buracya bakabugeza ku mwami ugahita ubona uburenganzira bwo gukora.”

    Icyari gisigaye kwari ugushyikiriza Umwami wa Suède, Carl XVI Gustaf, inyandiko zimwemererera guhagararira u Rwanda. Bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

    Ati “Nasanze Umwami wa Suède azi u Rwanda. Icya mbere twaganiriye, yabanje kunyibutsa neza ko azi neza amateka y’igihugu cyacu, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko ari ibihe bikomeye anibaza uburyo igihugu cyabashije kwiyubaka nyuma y’aho mahano.”

    Amb Gashumba yasobanuye ko yagaragarije uyu mwami intambwe u Rwanda rwateye mu kwiyubaka binyuze mu bumwe n’ubwiyunge, abahamwe n’ibyaha bya Jenoside bagahanwa, abasaba imbabazi bakazihabwa, ibikomere bikomorwa.

    Umwami Carl XVI Gustaf yashimye kandi ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu kurwanya Covid-19, byatumye ubu ruri mu bihugu bya mbere ku Isi byabashije guhashya ku buryo bugaragara iki cyorezo.

    Amb Gashumba ati “Ikindi twaganiriye ni ubufatanye hagati y’ibihugu byacu byombi, Suède n’u Rwanda mu byerekeye uburezi. Hari amahirwe ahabwa abanyeshuri ba Kaminuza, ubu bamaze kugera ku 100. Iyo gahunda imaze imyaka irenga 20 itangiye, abanyeshuri bava muri Kaminuza y’u Rwanda bakajya muri Suède kwiga.”

    Abanyarwanda bajya kwiga muri Suède ni mu cyiciro cya Masters na PhD. Hari n’abajyayo bagiye mu bushakashatsi mu bijyanye n’ingufu, amashanyarazi n’ibindi.

    Amb Gashumba ati “Hari n’andi mahirwe menshi ku bantu bize aha, bahakoreye, yo gukora imishinga iteza imbere igihugu kandi bakabona uburyo [inkunga] buvuye muri ibi bihugu bwo kugira ngo iyi mishinga ishyirwe mu bikorwa.”

    Yatanze urugero ku kibazo cy’imirire mibi mu bana kiri mu Rwanda, aho hari amahirwe ku mishinga y’abantu bize muri Suède cyangwa se mu bihugu byo muri Scandinavie, bakagaragaza impamvu zitera iyo mirire mibi.

    Ati “Ayo ni amahirwe ahari dushishikariza abize aha cyangwa abagihari gusangiza bagenzi babo bakiri mu Rwanda n’ibigo bishinzwe icyo kibazo kugira ngo bwa bushakashatsi bushyirwe mu bikorwa.”

    Itandukaniro ryo kuba Minisitiri no kuba Ambasaderi

    Mbere y’uko Dr Diane Gashumba agirwa Ambasaderi, yari yarayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubuzima n’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

    Igihe kinini cye yakimaze mu nzego z’ubuzima nk’umuyobozi w’ibitaro n’umuganga cyane ko ari byo yize.

    Yishimira ko yagiriwe icyizere cyo kuba mu nzego nkuru z’igihugu mu ngeri zitandukanye ubu akaba yarahawe guhagararira igihugu mu bihugu bitanu.

    Ati “Aba ari amahirwe kuba uhagarariye igihugu ahantu ushobora kuvoma ujyana mu gihugu cyawe. Usibye kuba ndi umuganga cyangwa se narayoboye ziriya minisiteri, Ambasaderi aba agomba kwihugura akamenya igihugu uko gihagaze, akamenya ibyo yakwiga mu gihugu arimo ariko akamenya n’ibyo yabasangiza kugira ngo izina ry’igihugu cyacu rimenyekane uko riri.”

    Ishusho y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Scandinavie

    Ibihingwa byinshi byera mu Rwanda bisigaye bicuruzwa mu bihugu byo muri Scandinavie. Urugero ni nk’ikawa.

    Hari Sosiyete icuruza Ikawa ya mbere ikomeye muri Scandinavie yitwa Löfbergs ikorana n’abahinzi b’ikawa mu Rwanda ku buryo bayitunganya bakayicuruza mu bihugu birenga 40.

    Usibye gucuruza iyo kawa, iyi sosiyete yashinzwe mu 1906 irateganya gutangiza mu Rwanda imishinga igamije guteza imbere abahinzi bayo mu gihugu.

    Ati “Barashaka kureba uburyo twafatanya tukareba iyo mishinga yafasha abo bahinzi b’ikawa.”

    Icyayi, indabo n’ubuki nabyo biragurwa cyane. Avoka zera mu Rwanda zishimirwa bidasanzwe ku isoko ryo muri ibyo bihugu nubwo zikiri nke.

    Ati “Ikindi kizwi cyane hano ni ingagi zacu. Baradusura, ejo Umwami yambwiraga ko Igikomangoma cya Suède cyasuye ingagi mu 2010, ndanamutumira nti ’yazagaruka mu gikorwa cyo Kwita Izina’, anyemerera ko ari bubimubwire.”

    Suède irateganya gufasha u Rwanda mu mishinga igamije kwinjiza ikoranabuhanga mu mashuri, kubyaza imyanda ingufu z’amashanyarazi, ubworozi bw’amafi n’ibindi.

    Ati “Nk’igihugu cya Iceland usanga ubworozi bw’amafi bwarateye imbere. Hari abo muri Norvège batangiye kuza kubikorera mu Rwanda no muri Finland […] turi no gushishikiza abo muri Iceland kuzana imishinga bakadufasha kugira ngo amafi yacu atere imbere kandi agirire akamaro Abanyarwanda.”

    Dr Diane Gashumba yasobanuye ko iyo umuntu avuye mu Rwanda, akenshi ari bwo abona ubwiza bwarwo. Atanga urugero ku buryo ikirere cyarwo kidatuma umuntu agorwa n’ubuzima.

    Ati “Iyo ugeze muri ibi bihugu ukabona ko uzongera kubona izuba amezi abiri gusa, nibwo ubona ubwiza bw’igihugu cyacu. Kubona imyaka umuntu afite agiye gutangira gufata Vitamine D kugira ngo atagire ikibazo cyo kubura izuba, nibwo ubona ko dufite igihugu cyiza ugatangira kugikumbura utaramara amezi atatu.”

    Yavuze ko ibihugu byo muri Scandinavie bifite abantu bagira urugwiro, batwara ibintu buhora ariko icyo bemeye bakagikora. Gusa nubwo bimeze bityo ntibimubuza gukumbura “ibitonore, igitoki cyo mu Rwanda n’imboga zivuye mu murima.”

    Ati “Ni akazi umuntu aba agomba kugakora ariko rwose u Rwanda ntako rusa umuntu ahita abibona umaze iminsi ibiri aha.”

    Amb Gashumba yatangaje ko Abanyarwanda baba muri Suède babayeho neza, bafite akazi bose.

    Ati “Nta mwana uri mu bibazo by’ubusinzi, mu bikorwa bigayitse. Bafite n’ishuri bigishirizamo abana Ikinyarwanda, baranakizi barakivuga […] babigisha kubyina, babigisha umuco nyarwanda.”

    Amb Gashumba mbere yo gushyikiriza Umwami wa Suède impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, yabonanye kandi n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, abasaba kurushaho guhesha isura nziza igihugu cyababyaye.

    Kurikira ikiganiro Amb Diane Gashumba yagiranye na IGIHE

    Ambasaderi Diane Gashumba yaganiriye n’Umwami wa Suède, Carl XVI Gustaf

    Amb Gashumba yatangiye inshingano zo guhagararira u Rwanda mu bihugu biri muri Scandinavie, afite icyicaro muri Suède

    Abanyarwanda baturutse hirya no hino muri Suède, baje kwakira Amb Gashumba

    source : https://ift.tt/2Z41nq4

  • #COVID19 yishe umuntu umwe, i Kigali habonetse abayanduye babiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, akaba ari umugabo w’imyaka 37 i Burera.

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe ni 1,339.

    source : https://ift.tt/3cpbuJd

  • Kigali: Babiri bakurikiranyweho gucuruza amavuta atemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bose baremera icyaha bakagisabira imbabazi bakavuga ko batazongera
    Bose baremera icyaha bakagisabira imbabazi bakavuga ko batazongera

    Ubwo berekwaga itangazamakuru ku wa kane tariki 18 Ugushyingo 2021, Nizeyimana yavuze ko muri Nyakanga muri uyu mwaka aribwo yatangiye gukora ubucuruzi bw’amavuta atemewe, akaba yarafatanywe ubwoko bugera ku icumi (10) bwiganjemo aya mukorogo, akaba yarayahabwaga n’abantu bayakura mu gihugu cya Repabulika iharanira Demokarasi ya Congo, andi akayahabwa n’abayakuraga mu gihugu cya Uganda.

    Jean Damascene Nizeyimana wafashwe tariki 17 Ugushyingo 2021, avuga ko yacuruzaga amavuta yo mu bwoko bwa Movit hamwe n’andi ya Mukorogo yavaga muri Congo baje kumusaka barayamusangana gusa ngo yamenye ko bitemewe yaramaze kurangura.

    Ati “Mukorogo nazihawe n’abadamu bavuye muri Congo ari mu gitondo bahita bagenda ntabwo twongeye kubonana, noneho ziriya Movit ni umuntu waje azimpa muri Taxi Voiture, amaze kuzimpa ahita agenda nta nimero ye nasigaranye, kubera ko yazimpaye mu kwa cyenda, mubwira ngo nzazicuruza ndeke kurangura izindi, bamfata rero ntarazimara, nabimenye ko bitemewe nararanguye izi mukorogo ni zo nari maranye igihe ariko ziriya Movit naziranguye vuba, ya nyungu ya 500 nafatagaho irankurura ituma ngwa mu cyaha nkaba mbisabira imbabazi”.

    Jackson Twiyongere avuga ko yafashwe kuri uyu wa kane afatirwa mu isoko rya Kimisagara aho asanzwe akorera ubucuruzi afatanwa amavuta atemewe y’amoko agera muri atandatu.

    Ati “Nari mbizi ko atemewe ariko mu rwego rwo gushakisha ubuzima rimwe na rimwe urakomeza ukayacuruza nyine kubera ko abantu baba bakomeza bayakubaza cyane. Ndimo ndicuza cyane kuko bigaragara ko ibintu bamfatanye birimo amafaranga menshi nashoyemo, iyo nyashora mu bindi wenda mba narungutse ndicuza rwose ni yo mpamvu ndimo kubisabira imbabazi”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ashimira abaturage badahwema gufatanya n’inzego z’umutekano bagatangira amakuru ku gihe ku buryo byatuma aba bacuruzi bafatwa, ari na ho ahera aburira abakwirakwiza aya mavuta n’abayagura ko ibyo bakora ari icyaha.

    Ati “Ibikorwa byo kurwanya aya mavuta bimaze igihe kandi ntibizigera bihagarara, turongera kwibutsa abacuruza aya mavuta ndetse n’abayabazanira ko bagomba kubireka mu rwego rwo kwirinda ibihano bizabafatirwa umunsi bafashwe”.

    Jean Damascene Nizeyimana yafatanywe amavuta afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 787.000 mu gihe mugenzi we Jackson Twiyongeze ayo yafatanywe afite agaciro kangana na 366,300.

    Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 266 rivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe ari byo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, cyangwa ibindi bikomoka ku bimera aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1), ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu (3.000.000), ariko atarenze Miliyoni eshanu (5.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source : https://ift.tt/3FrLhWK

  • Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yateye inkunga imishinga y’amakoperative 15 y’urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koperative 15 zatewe inkunga ya Miliyoni 50
    Koperative 15 zatewe inkunga ya Miliyoni 50

    Izo koperative ni iz’abakora ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo mu mushinga wiswe Ecobrigade, aho urubyiruko rukora imirimo irimo guca amaterasi ndinganire, gutera ibiti bivangwa n’imyaka no gutera imigano ku nkengero za Nyabarongo, mu rwego rwo kurinda isuri yangiza umugezi wa Nyabarongo.

    Minisitiri wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi avuga ko Leta yifuza ko urubyiruko rwagira umuco wo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka aho rutuye, ari na yo mpamvu imishinga nka Ecobrigade itekerezwa kandi ikajyanwa mu bice by’icyaro aho rutuye.

    Minisitiri Rosemary Mbabazi
    Minisitiri Rosemary Mbabazi

    Yongeraho ko hari na gahunda yo kunganira ubwizigame bw’urwo rubyiruko kugira ngo rubone igishoro mu mishinga yarwo itandukanye bakura mu mafaranga bakorera muri iyo mirimo.

    Avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 urubyiruko rwo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi bamaze guhanga imirimo hafi 10.000 kubera gukunda ibidukikije, mu Karere ka Muhanga honyine urwo rubyiruko rukaba rumaze kwizigamira miliyoni zisaga 20 ari na yo mpamvu Minisiteri yatekereje kubashyigikira ngo bakomeze gutera imbere.

    Agira ati “Dufite icyizere cy’uko imishinga y’urubyiruko izakomeza gutera imbere kandi turashaka kwagura ibikorwa kuko dufite abafatanyabikorwa batanga amafaranga yo gukomeza ayo makoperative”.

    Urubyiruko rwibumbiye muri ayo makoperative rusaga ibihumbi 12 mu gihe abakora akazi gahoraho basaga 9.000, abenshi bakaba babarizwa mu buhinzi. Urubyiruko rusaga 4.000 mu mishinga nibura isaga 150 rutunganya imihanda y’imigenderano nyuma yo kurangiza amashuri yigisha ibijyanye n’imihanda.

    Muragijimana Tharcisse wo mu Murenge wa Nyabinoni ahamya ko umushinga wa Ecobrigade watumye agera ku bindi birimo no kwigurira ibikoresho byo gusudira, n’isena ibyuma kubera amafaranga yizigamiraga.

    Agira ati “Hano nta muntu usudira wigeze ahaba ni njyewe wabitangije nyuma yo kwizigamira nkigurira imashini kuko nanabyize ariko nta gishoro nahise mbona, ubundi twacungiraga ku kazi k’ubuyede bukeya buboneka mu cyaro no guhingira abantu tugahembwa 700frw mu gihe ubu duhembwa agera ku 1200frw tukinjiza 900frw andi akajya muri Koperative yacu”.

    Umwe mu bakobwa bakoze mu mushinga wa Ecobrigade avuga ko inkunga ya Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yatumye babasha kwigurira ibikoresho by’ubwubatsi bwatumye ubu bageze ku gishoro hafi miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Agira ati “Hano hari abagannye ubucuruzi, hari abakanishi biguriye ibikoresho, ubu turi mu bworozi bw’ingurube aho dufite izigera ku icyenda ziri hafi yo kubwagura n’amapfizi atandatu, umwana w’umukobwa yapfapfanaga kubera kubura amafaranga none turakora tukabungabunga ibidukikije kandi tukiteza imbere”.

    Urubyiruko ruhamya ko kwirukira mu mijyi atari byo byihutirwa kuko iyo rukuye amaboko mu mifuka rugakoresha imbaraga mu bikorwa bibegereye baba bagejejweho na Leta, nabwo biteza imbere.

    source : https://ift.tt/3kKH7Bt

  • Abajyanama batowe barasabwa kurushaho kwegera abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi avuga ko abajyanama bahagarariye abaturage bakanaba ijwi ryabo, bityo ko bakwiye kurushaho kubegera ndetse bakanabavugira imbere y’amategeko n’ahandi.

    Ati “Umujanama aba ahagarariye abaturage, ni ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko, imbere ya gahunda za Leta z’iterambere ndetse babafashe kuko ni no muri bo hazavamo batatu bazayobora akarere na batatu bazayobora njyanama ariko bose bateranyirijwe hamwe ni bo abaturage bashinze iterambere ry’akarere mu myaka itanu.”

    Yabasabye kureba kure no gushishoza ariko by’umwihariko bakagira aho bahera, hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuturage.

    Yabasabye kutaza bakadamarara hitwajwe ko iterambere Igihugu kimaze kugeraho rihagije, ahubwo bagomba kuza bagamije kuryongera.

    By’umwihariko yabasabye kuba abajyanama b’abaturage, bakabegera bakamenya ibibazo bafite no kujya inama hashingiwe ku bibazo by’akarere yatorewemo no gusubira inyuma akamenyesha abaturage ibyemezo byafashwe muri njyanama.

    Yagize ati “Akwiye gufata umwanya wo kujya mu baturage kugira ngo abumve noneho najya no muri njyanama ajyane ibitekerezo yavanye mu baturage kandi nibafata n’ibyemezo ku bikorwa by’iterambere bagiye gukora abajyanama nibo bakwiye kujya kubwira ba baturage babatumye ibyemejwe bigiye gukorwa.”

    Yakomeje agira ati “Nta mpamvu meya w’akarere yajya kuvunika wenyine ajya gusobanurira abaturage rimwe na rimwe gahunda batayumvise neza kandi abajyanama barayigizemo uruhare mu gihe cyo kuyitegura.”

    Yavuze ko kugira ngo bazabashe gukora neza akazi, guhera ku wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, abajyanama bazaba batowe bazahabwa amahugurwa y’iminsi itandatu basobanurirwa imirongo migari Igihugu kigenderaho n’ibindi hagamijwe kuzamura iterambere ry’Igihugu.


    source : https://ift.tt/3coAzUE

  • Abanyarwanda 43 birukanywe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 17 Ugushyingo 2021, ni bwo aba Banyarwanda bakiriwe ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Barimo abagabo 25, abagore barindwi n’abana 11. Bari bafungiye muri Gereza zitandukanye zo muri Uganda.

    Bamwe muri aba Banyarwanda babwiye RBA ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibajyanye mu Rwanda, ariko bafungwa bazizwa ko nta byangombwa bya Uganda bafite.

    Mu gihe bamaze, ahantu bafungiwe ngo bakorewe ibikorwa bitandukanye bigamije kubababaza. Bavuze ko aho bari bafungiwe imfungwa zindi z’Abagande zabakaga amafaranga, abatayatanze bagakorerwa iyicarubozo.

    Mu Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye abandi baturage barwo 47 Uganda yirukanye ibashinja kuba bari ku butaka bwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Mbere y’uko ibi biba, Uganda yari yataye muri yombi Abanyarwanda babiri ibashinja kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bari basanzwe bafite ibyangombwa bibibemerera nk’abanyeshuri ba Kaminuza.

    Ibihumbi by’Abanyarwanda bamaze kwirukanwa muri Uganda mu myaka ine ishize, abo ni abagize amahirwe ntibafungwe bitwa intasi cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo.

    Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

    Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi muri bo babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

    U Rwanda rwo rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

    Aba Banyarwanda uko ari 43 birukanywe muri Uganda

    source : https://ift.tt/321wl35