Tag: featured

  • RDF yahishuye uko itoza abifuza kuba abofisiye (Video) –

    Inshingano z’ibanze z’ingabo ni ukurinda Abanyarwanda n’ibyabo binyuze mu kubacungira umutekano no kurinda amahoro. Kubera uyu mwihariko, abasirikare bategurirwa kwinjira mu gisirikare bahabwa umwihariko kugira ngo bazarangwe n’imyitwarire ikwiye muri uwo mwuga.

    Kuva ku basirikare bato kugera no ku bofisiye bitegura kwinjira mu ngabo bahabwa imyitozo iherekejwe n’amasomo atandukanye abatyaza mu ngeri zitandukanye.

    Muri iyi nkuru turagaruka by’umwihariko ku myitozo ihabwa abofisiye bitegura kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

    Imyitozo bahabwa ahanini iba ishingiye ku kudasobanya, kuvuduka mu byo bakora no guhuza intego byose bikorwa mu nyungu rusange z’igihugu n’abagituye.

    Ubusanzwe mu mwuga wa gisirikare, abofisiye baba ari abayobozi b’ingabo bashinzwe abasirikare n’ibikoresho mu gihe cy’amahoro n’icy’intambara.

    Muri izi nshingano, basabwa kumenya gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye ndetse n’ibikorwa binoze kugira ngo byihutishe ikigenderewe.

    Mu kubaka igisirikare cy’umwuga gishingiye ku bumenyi, RDF yashyize imbaraga mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako (RMA) riri mu Karere ka Bugesera rigira uruhare rukomeye mu gutoza abofisiye.

    Intego y’iri shuri ni ugutoza no kwigisha abitegura kuba abofisiye, indangagaciro z’umwuga wa gisirikare.

    Kuva mu 1999 kugeza mu 2015, RMA yatangaga amasomo y’umwaka umwe ku bitegura kuba abofisiye, ariko kuva muri uwo mwaka hatangijwe amasomo y’imyaka ine ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, aho kuri ubu iri shuri rifite amashami arindwi arimo Ubuvuzi, Ikoranabuhanga, Ubuhanga mu by’Ubukanishi, Ubumenyi mbonezamubano, Ubugenge, Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima.

    Abategurirwa kuba abofisiye banyura muri iri shuri batozwa mu buryo butandukanye aho bakora ibikorwa bigenda byuzuzanya, birimo imyitozo ngororamubiri, amasomo yo mu ishuri, imikino n’imyidagaduro ndetse n’umuco.

    Abanyeshuri bitegura kuba abofisiye bahuriza kuba urubyiruko arirwo rufite mu biganza byarwo kurinda igihugu ndetse bakanarushishikariza kwinjira mu gisirikare.

    Alice Mukashyaka yagize ati “Nanjye mbere numvaga bizangora cyane cyane nk’umukobwa. Ikintu cya mbere ni ubushake kuko iyo ushaka ikintu uragiharanira. Rubyiruko nimuze dukorere igihugu cyacu, nitwe mbaraga zacyo kuko abatubanjirije bakeneye abazaza nyuma yabo kugira ngo u Rwanda turusigasire.’’

    Jean de Dieu Gisa Gatsinzi yavuze ko igisirikare gifite inyungu nyinshi ziva ku muntu umwe zikagera ku gihugu cyose.

    Yagize ati “Ni umwuga mwiza cyane, ufasha ukagufungura mu mutwe, ukagufasha no kubaka umubiri bigufasha bikakugirira akamaro. Urubyiruko bagenzi banjye ndabashishikariza kwinjira mu mwuga w’igisirikare bakaza tugafatanya kubaka igihugu cyacu kuko aribo Rwanda rw’Ejo.’’

    Mu gihe cy’imyitozo ndetse na nyuma yayo, abitegura kuba abofisiye baganirizwa n’abasirikare bakuru, abagize guverinoma, intiti ziri mu ngeri zitandukanye ndetse n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame babashishikariza guhora biteguye kurinda no kurengera igihugu.

    Mu butumwa butandukanye, Perezida Kagame, yakunze kwerekana ko u Rwanda rukwiye kubaka ubushobozi mu kwigira, kwiteza imbere, kwihaza ndetse n’ubwo kurengera inyungu z’igihugu.

    Yagize ati “Tugomba kurengera inyungu zacu, tugomba kurengera iterambere ryacu, tugomba kurengera abaturage bacu.’’

    Mu mwaka ushize, ku wa 29 Ukwakira, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako.

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu birimo icy’ababa bararangije Kaminuza bahugurwa umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami atandukanye biga imyaka ine.

    Inyubako z’iri shuri zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

    Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu Gisirikare cya RPA. Mu 1999 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

    Amafoto y’abofisiye basoje amasomo ku wa 16 Ugushyingo 2019

    Abasoje amasomo ya gisirikare biyemeje kucyitangira no kwegera abaturage mu kugicungira umutekano

    Abasoje amasomo babwiwe ko kurinda umutekano w’igihugu n’abagituye ari umwuga mwiza, udateye ubwoba, ushimishije kandi ko kuwujyamo ari amahirwe atagira uko asa

    Mu basoje amasomo barimo abagera kuri 283 bamaze umwaka umwe, bane batorejwe hanze y’u Rwanda na 37 bari bamaze imyaka ine biga mu Ishuri rya Gisirikare i Gako

    Abasoje amasomo ya gisirikare babwiwe ko bahisemo neza kuko umwuga wabo ari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu

    Abakobwa 29 nibo basoje amasomo mu basirikare 320 bari bamaze igihe bari mu myitozo n’amahugurwa bya gisirikare i Gako

    Abofisiye 320 ni bo basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako

    Bagaragaje ko bahawe ubumenyi bukenewe mu gihe bamaze mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera

    Perezida Kagame ni we wahaye ipeti abofisiye bose uko ari 320 barimo abagera kuri bane bigiye amasomo ya gisirikare mu bihugu by’amahanga

    Mu mwaka ushize, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye i Gako

    Perezida Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ubwo bageraga mu Kigo cya Gisirikare i Gako

    Perezida Paul Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Bugesera

    Perezida Kagame yahaye impanuro abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako

    Bateze amatwi bumva impanuro zitandukanye bahawe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame

    Abofisiye batorezwa kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda basabwa guhora bari maso no guharanira inyungu z’abaturage

    -  Reba akarasisi k’abofisiye ubwo basozaga amasomo mu 2019

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Guverineri Habitegeko yasuye ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Rubavu (Amafoto) –

    Ni uruzinduko Guverineri Habitegeko ari kugirira mu turere dutandukanye tw’Intara y’Uburengerazuba agamije kureba uko bimwe mu bikorwa biri mu mihigo biri gushyirwa mu bikorwa.

    Kuri uyu wa Gatanu aherekejwe n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu, abayobozi ku rwego rw’Intara, abashinzwe Umutekano barimo Ingabo na Polisi basuye ibikorwa birimo ahari umuhanda Byahi-Karundo wa kilometero 5,8 ndetse n’inyubako zitandukanye zirimo amashuri, Poste de Sante n’inkuta zizafata umugezi wa Sebeya.

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’urugendo, Guverineri Habitegeko yavuze ko ibikorwa yasuye hari aho yabonye biri mu nzira nziza ariko ko hari n’ahakenewe gushyirwamo imbaraga.

    Ati “Twasuye imihanda irimo kubakwa mu gice cy’umujyi wa Rubavu. Twasuye ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi avuye muri Gaz methane, uruganda ruzatanga amazi mu mujyi no mu nkengero z’umujyi ndetse no mu karere ka Nyabihu, ibikorwa by’umushinga wa Sebeya, inyubako zirimo kubakirwa abatishoboye n’izirimo kubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.”

    “Muri rusange twasanze hari ibiri ku rugero rwiza ariko dusanga hari n’ibikwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo nabyo byihute byuzure bikore’’.

    Habitegeko yavuze ko muri rusange imihigo ihagaze neza, asaba ababishinzwe gushyiramo imbaraga kuko umuhigo urangira ari uko nyirawo ari we muturage arimo kuwubyaza umusaruro.

    Ati “Iyi Ntara ifite imihigo myiza izana impinduka mu buzima bw’abaturage. Muri rusange imihigo ihagaze neza ariko iki ni igihe abantu bagomba gukora cyane.”

    Uru rugendo rwatangiriye mu karere ka Karongi hakaba hatahiwe Nyabihu,Ngororero, Rusizi, Nyamasheke na Rutsiro.

    Guverineri Habitegeko yasobanuriwe ku iyubakwa ry’umuhanda Stade Byahi -Karundo uzahuza ibice by’umujyi

    Guverineri Habitegeko yashimye imikorere y’umushinga wo kubungabunga umugezi wa Sebeya

    Guverineri Habitegeko yasobanuriwe ko icyadindije iyubakwa ry’umudugudu w’abatishoboye ari ubuvumo wubatseho bikamenyekana nyuma

    Guverineri Habitegeko yasobanuriwe uko Gaz methane izabyazwamo amashanyarazi

    Shema Power Plant ni umushinga witezweho kuzatanga megawat 15 z’amashanyarazi avuye muri Gaz methane

    Umudugudu wubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi wa Mudende

    Umuhanda Stade Byahi Karundo wahuje umurenge wa Rubavu n’uwa Gisenyi bituma umujyi waguka

    Umuyobozi w akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yereka Guverineri Habitegeko aho umugezi wa Sebeya winjirira mu kiyaga cya Kivu

    Urukuta rugabanya ingufu z’umugezi wa Sebeya

    Guverineri Habitegeko yasabye ko imirimo yo kubaka amashuri ya Nyarubande yihutishwa

  • Abantu 12 barimo Umuraperi Jay Polly bafatiwe mu birori banywa ibiyobyabwenge –

    Aba bantu bafatiwe mu rugo rwa Jay Polly i Kibagabaga ku wa Gatanu w’iki cyumweru, aho basanzwe bari mu birori mu gihe bitemewe muri iki gihe mu kwirinda Coronavirus.

    Mu muhango wo kwereka itangazamakuru aba bantu wabereye ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera, Polisi yavuze ko aho bafatiwe i Kibagabaga ngo basanganywe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka “Puturi”.

    Mu bafashwe harimo na muganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.

    Uyu muganga ari mu itsinda ryabonye bwa mbere umurwayi wa Coronavirus mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.

    Yavuze ko yicuza kuba yaguye mu makosa akomeye kuko “Nakoze ibishoboka byose ngo ndwanye COVID-19 none mbabajwe ko nisanze mu cyaha nk’iki.’’

    Umuraperi Jay Polly yasobanuye ko ibyabaye we nta ruhare yabigizemo kuko yari yagiye muri gahunda ze z’umuziki.

    Yagize ati “Hari abantu bo muri Tanzania na Amerika bari baje kumpa ikiraka cyo kwamamaza. Twamaze kuvugana njya kuri studio nsize murumuna wanjye mu rugo, ngarutse nsanga abantu benshi ntazi mu rugo.’’

    Yavuze ko ibijyanye n’urumogi, impapuro z’uko bipimishije Coronavirus na puturi abyumva gutyo ariko nta makuru abifiteho.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitararika ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.

    Abantu 12 barimo Umuraperi Jay Polly bafatiwe mu birori banywa ibiyobyabwenge

    Aba bantu bose bafatiwe mu rugo kwa Jay Polly ruri i Kibagabaga

  • Gasabo: Abitegura gukora ikizamini cya Leta baraye ku biro by’umurenge bategereje gufotorwa –

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, nibwo ku biro by’umurenge wa Kinyinya haraye abanyeshuri batandukanye bari baje ngo bafotorwe amafoto azashyirwa ku ndangamuntu zabo.

    Ni abanyeshuri bari baturutse mu mirenge itandukanye, baba benshi kurusha ababahaga serivisi.

    Ibi bije nyuma y’aho hasohokeye amabwiriza y’uko buri munyeshuri wese uzakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye asabwa kugira indangamuntu.

    Umunyeshuri umwe mu baganiriye na Tv1 yagize ati “ Turi benshi cyane twaraye ku murenge bukeye batuzana hano ku kigo cy’amashuri cya Kagugu, twaraye duhagaze.”

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred yemereye IGIHE ko ibi byabaye ariko byatewe n’uko abanyeshuri bashaka kwifotoza baje ari benshi kandi ubaha iyo serivisi ari umwe.

    Ati “ Urebye ni abana baza bashaka kwifotoza noneho bakarara amajoro bagenda kuko iyo bamenye ko icyo gikorwa kizaba barara amajoro bagenda,Gatsata baraza Nduba baraza Bumbogo baraza na Jabana baraza bose kugira ngo barebe ko bahagera mbere.”

    Kubera ubwinshi bw’abo banyeshuri, byabaye ngombwa ko bamwe basabwa gusubira mu mirenge baturukamo bagategereza igihe bazaza kubafotora.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko basabye ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu kubaha abandi bakozi bane babafasha muri iki gikorwa.

    Ati “Ntabwo ari uko bisanzwe bimeze, muri iki cyumweru ni abana b’abanyeshuri bagejeje imyaka. Twatunguwe no kubona baje ari benshi ariko twasabye NIDA ko baduha abakozi babo bane baza gufasha umurenge kuko umurenge uba ufite umukozi umwe ubishinzwe.”

    Bivugwa ko abanyeshuri bagera kuri 400 aribo bari baje ku murenge wa Kinyinya kwifotoza.

    Aba banyeshuri baturutse mu mirenge itandukanye igize Gasabo bashaka amafoto yo gukoresha ku ndangamuntu

  • Hamuritswe ikoranabuhanga rishya rizafasha abakorana na CLECAM Ejo Heza kubitsa no kubikuza kuri telefone –

    Ni serivisi zisanzwe zizwi nk’izikoreshwa mu bigo by’imari bikomeye, ku buryo bamwe mu bahinzi n’aborozi babitsa mu kigo cy’imari cya CLECAM bavuga ko iyi serivise ije ari igisubizo kuri bo cyane kuko izabafasha mu gucunga neza imari yabo bitabasabye gukora ingendo no gutonda umurongo bajya ku cyicaro cya banki yabo.

    Habimana Damien, umwe mu banyamuryango ba CLECAM, yavuze ko iyi serivisi yo kubitsa no kubikuza kuri telefone izabafasha kudatakaza umwanya bajya kuri banki kubitsa cyangwa kubikuza.

    Yagize ati “Mbere wakeneraga amafaranga yo guhemba nk’abakozi wakoresheje ba nyakabyizi, bikagusaba kuza kuyareba kuri banki, rimwe na rimwe ukabikuza menshi wirinda kuzakora urundi rugendo, hagira asigara ukayakoresha ibyo utayateganirije. Kuri ubu bitewe n’uko uyabona mu buryo bworoshye kuri telefone, ubikuza ayo ugiye gukoresha gusa andi akaguma mu bwizagame bwacu.”

    Gahonzire Espérance na we avuga ko bigiye gutuma bagira umwete wo kwizigama.

    Yagize ati “Mbere washoboraga kugurisha nk’amata cyangwa agatebo k’inyanya, amafaranga ukayabika mu rugo uvuga ngo azabanze abe menshi aho gutega njya kuyabitsa, nkazasubirayo njyanye andi, rimwe na rimwe bikarangira uyakoresheje ibindi utateguye. Kuri ubu, aho tuboneye iyi serivisi urayabona ukayashyira kuri telefoni yawe, ukayabitsa cyangwa ukayabikuza.”

    Umuyobozi wa ADFinance Ltd, Mugabonake Bayingana Olivier, yavuze ko batekereje gukora uyu mushinga wa serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, nyuma yo gukora ubushakashatsi bagasanga umuturage atakaza amafaranga menshi ndetse n’umwanya mu gihe ajya kubitsa cyangwa kubikuza.

    Yagize ati “Hari ubushakashatsi twakoze dusanga umuturage atakaza nibura amafaranga arenga 780 Frw ku rugendo kandi bikamutwara amasaha abiri kugira ngo abashe kugera ku ishami rya banki ye. Twasanze umuturage ajyayo inshuro zirenga eshatu mu kwezi, ugasanga atakaza amafaranga menshi ndetse n’umwanya ku buryo abihomberamo cyane.”

    Yavuze ko Ubwo rero usanga ayo azasabwa ngo akoreshe iyi serivisi ari macye cyane ugereranyije ni gihombo yahuraga nacyo kugirango abone serivisi za banki. Ikindi Kandi bizafasha abaturage mu kubona inguzanyo kuko bizatuma bakoresha cyane konti zabo cyane nkuko biri mubirebwa mu kwiga ubusabe bw’inguzanyo. “

    Dusabumuremyi Merchias, Umuyobozi wa CLECAM Ejoheza yasobanuye zimwe mu nyungu zizagera ku banyamuryango bazitabira gukoresha iyi serivisi y’ikoranabunga mu kubitsa no kubikuza ya “Push and Pull”.

    Ati “Abakiliya bagiye koroherwa mu kubona serivisi za banki, aho batazongera gukora urugendo bajya kubitsa no kubikuza, ahubwo bakajya bayohereza kuri telefoni yabo bakegera umu-agent wa sosiyete y’itumanaho ubegereye akababikuriza bitagoranye. Iyi serivisi ya Mobile Banking rero izabafasha kubona serivisi za bank bari mu rugo.”

    Yavuze ko imbogamizi zigihari ari abanyamuryango badafite telefoni cyangwa se batarandikisha nimero ya telefon bakoresha ku buryo babasha gukoresha iyi serivisi, anaboneraho kubashishikariza kuyitabira cyane ko ugeze ku kigo cy’imari cyose cya CLECAM, bamufasha kuyikoresha.

    Kuri ubu hamaze kubitswa no kubikuzwa amafaranga arenga miliyoni 125 Frw hifashishijwe iyi serivisi nshya. Kuva yahagera kandi, abanyamuryango bamaze kugera ku bihumbi 26 batangiye kuyikoresha, ni ukuvuga hafi 45% by’abakiliya bose ba CLECAM Ejoheza.

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza serivisi ya Push and Pull

    Aimable Nkuranga, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse yashimye iyi serivisi nshya

    Gahonzire Esperance, umunyamuryango wa clecam ukoresha serivisi ya push and pull yavuze ko bigiye kuborohereza

    Mugabonake Bayingana Olivier yavuze ko batekereje gukora uyu mushinga wa serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, nyuma yo gukora ubushakashatsi bagasanga umuturage atakaza amafaranga menshi

    Ubuyobozi bwa IMSAR, umufatanyabikorwa wa CLECAM bwari buhagarariwe

    Dusabumuremyi Merchias, Umuyobozi wa CLECAM Ejo Heza

  • Perezida Touadéra yashimangiye ubufasha buzahabwa Abanyarwanda bifuza gushora imari muri Centrafrique –

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera, yayoboye itsinda rigari ry’abashoramari b’Abanyarwanda bari gushaka amahirwe bashoramo imari muri Centrafrique.

    Leta y’u Rwanda, nk’igihugu cyanyuze mu bibazo bijya gusa n’ibyo Centrafrique uri kunyuramo uyu munsi, yafashe iya mbere mu gushyigikira Perezida Touadéra, wamaze kwerekana neza ko yifuza kubyaza umusaruro ubukungu bw’icyo gihugu, bumaze imyaka myinshi bukungahaza amahanga nyamara abaturage miliyoni 5,6 ba Centrafrique bakaza mu bakennye cyane bari ku Isi.

    Perezida Touadéra yisunze u Rwanda mu kubaka ubukungu bwa Centrafrique

    Mu kubaka ubukungu bwa Centrafrique, Perezida Touadéra, usanzwe ari impuguke mu bukungu, yabanje gushakira umuti ikibazo cy’umutekano, maze agirana amasezerano n’u Rwanda mu by’umutekano, ari nayo yahereweho u Rwanda rwohereza umutwe w’ingabo udasanzwe muri icyo gihugu, kugira ngo ubungabunge umutekano mu bihe bikomeye by’amatora, nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

    Nyuma y’umutekano, n’ubwo utaragerwaho byuzuye, intambwe ikurikiyeho ni iyo kubaka ubukungu, binyuze mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi bigirwamo uruhare rufatika n’abashoramari.

    Nk’uko bimeze ku mutekano, u Rwanda runafitanye amasezerano na Centrafrique mu by’ubucuruzi, ndetse si ibanga ko ibihugu byombi biri gushyira imbaraga muri uru rwego, ushingiye ku bimenyetso birimo ingendo zitandukanye zirimo guhuza abadipolomate n’abacuruzi hagati y’ibihugu byombi ziyongereye cyane muri aya mezi ane ashize.

    Ni ingendo zorohejwe na RwandAir, yatangiye gukorera ingendo muri Centrafrique kuwa 3 Gashyantare uyu mwaka, aho yagabanyije amasaha y’urugendo akava kuri 15 akagera kuri atanu n’igice gusa, kandi ikazajya ihakorera ingendo ebyiri mu cyumweru.

    Mu byo Perezida Touadéra yemereye abanyarwanda harimo ko ibikorwa byabo bizasonerwa imisoro mu gihe gishobora kugera ku myaka 10.

    Nyuma y’ibiganiro, Ruzibiza Stephen wari muri uru ruzinduko yagize ati “Twashimangiraga ibyo abaperezida b’ibihugu byombi bari baraganiriye mu koroherezanya mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi. [Touadera] yavuze ko ari we wasabye Perezida mugenzi we kugira ngo abashoramari bo mu Rwanda baze muri Centrafrique bahateze imbere banasigire n’ubumenyi abaho.”

    Yongeyeho ko PerezidaTouadera yabasezeranyije ko agiye gukora ibishoboka byose agashyigikira ishoramari ryabo.

    Ati “Yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije Perezida mugenzi we […] ku buryo igihe dukeneye ubufasha bwose yemeye ko azabidukorera.”

    Centrafrique yuzuyemo amahirwe y’ishoramari

    Mu bikorwa byihutirwa Abanyarwanda bashobora gutangira gushoramo imari, harimo ubuhinzi kuko Centrafrique ifite hegitari miliyoni 30 zidahingwa.

    Perezida Touadéra arashaka ko abashoramari b’Abanyarwanda bamufasha kubyaza umusaruro ayo mahirwe y’iterambere, bagakora ubuhinzi bugezweho muri icyo gihugu kuko uretse kuba kitabona ibiribwa bihaza abaturage bacyo, ubutaka bwacyo bufite ubushobozi bwo kuba bwahaza ibindi bihugu cyane nk’ibituye mu bice by’ubutayu biri mu Majyaruguru ya Centrafrique, byaba ari isoko ryiza cyane ry’umusaruro w’ubuhinzi wakomokayo.

    Mu bindi Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko byakorwamo ishoramari ritanga umusaruro, harimo urwego rwa banki, ari na rwo nkingi ya mwamba yo guteza imbere urwego rw’abikorera muri rusange.

    Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko ishoramari muri banki za gisirikare, iz’abagore, iz’urubyiruko, iz’iterambere n’izindi zitandukanye z’ubucuruzi, rihawe ikaze muri icyo gihugu.

    Harimo kandi urwego rw’inganda, runakubiyemo urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka ku bwinshi muri icyo gihugu.

    Centrafrique ni kimwe mu bihugu bifite amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye harimo n’aboneka hacye cyane ku Isi nka ’rare earth’, umutungo ukenewe cyane ku Isi magingo aya ukorwamo ibirimo bateri z’imodoka n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rihambaye.

    Harimo kandi amabuye nka zahabu, diamant, coltan, peteroli n’ubundi bwoko bwinshi bw’amabuye y’agaciro, uretse ko amenshi agirira akamaro ba rusahurira mu nduru n’imitwe y’inyeshyamba, aho kuba abenegihugu bayakwiye. Nk’ubu 95% bya zahabu na 30% bya diamant icukurwa muri Centrafrique icuruzwa hanze y’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Gukorera ubucuruzi muri Centrafrique ntibizoroha, kuko ibikorwa by’ingenzi mu koroshya ishoramari nk’umuriro w’amashanyarazi, bisa nk’ibidahari burundu, kuko bifitwe na 3% gusa by’abatuye Centrafrique.

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ishoramari, Pascal Bida Koyagbele, aherutse kubwira IGIHE ko yizeye ko ishoramari ry’Abanyarwanda rizatanga umusanzu ukomeye ku iterambere n’amahoro by’iki gihugu cy’igituranyi.

    Ati “Ntekereza ko ari iterambere ry’ubukungu, bizateza imbere amahoro, bizatanga imirimo ku rubyiruko, izateza imbere ubukire, izatuma abantu batandukanye babona ibyo gukora mu guteza imbere igihugu ariko ibirenze iby’ubukungu, ingabo z’ibihugu byombi zigomba gukorana mu gushakira umutekano abaturage.”

    Ku Banyarwanda barimo Nsabumukiza Aimable, rwiyemezamirimo mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ubwo yakoreraga urugendo muri iki gihugu, yavuze ko ku Munyarwanda ushaka gukora, Centrafrique atari ahantu ho gushora imari mu mafaranga gusa ahubwo ko n’abafite ibyo bazi bashaka gukora, bashobora kugana iki gihugu.

    Abayobozi ba PSF bakiriwe mu Biro bya Perezida muri Centrafrique

    Perezida Touadéra yakiriye Robert Bapfakurera ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF

  • Amb. Mutsindashyaka yagaragaje ko kurwanya ipfobya rya Jenoside atari inshingano z’abanyarwanda gusa –

    Uyu muhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga wahuriyemo abayobozi bahagarariye ibihugu byabo muri Congo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba mu bihugu biri mu nshingano za Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville aribyo Gabon, Centrafrique, Cameroun na Repubulika ya Congo.

    Umujyanama mu by’amategeko wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bideri Diogène mu kiganiro yatanze yagarutse ku nshingano za buri wese mu kurwanya ihakana, ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu kwirinda ko yazongera kubaho ahariho hose.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Mutsindashyaka Théoneste, yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, atari inshingano y’abanyarwanda gusa, ahubwo bireba buri kiremwamuntu.

    Ati “Ni inshingano zacu twese, nk’ikiremwamuntu, nk’abaturage b’Isi. Tugomba gukoresha uburyo bwose kugira ngo guhakana no gupfobya Jenoside bitabona umwanya mu bihugu byacu kandi n’ababiguzemo uruhare bagahanwa.”

    Amb. Mutsindashyaka yashimiye ibihugu birimo gukora iperereza no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashishikariza ibindi bitarabikora gukora iperereza, guta muri yombi, gukurikirana cyangwa se kohereza mu Rwanda abakekwa.

    Ati “Nta cumbi rikwiye kubaho ku basize bakoze jenoside ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, kubera ko ubutabera bugomba kubakurikirana.”

    Ministiri w’Umuco n’Ubugeni muri Repubulika ya Congo, Dieudonné Moyongo, wari uhagarariye leta ya Congo muri uyu muhango, yavuze ko hagendewe ku mateka bikwiriye ko amahanga ahuza imbaraga mu kurwanya ipfobya, ihakana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yanashimiye kandi u Rwanda n’abanyarwanda kuba bataraheranywe n’agahinda k’ibyabaye, ahubwo bikaba byaratumye bagira imbaraga zo kongera kwiyubakira igihugu bashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.


  • Ndera: Agahinda k’umwana watewe inda afite imyaka 17 agashyirwa ku nkeke n’ababyeyi be –

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mwana, yavuze ko abayeho nabi dore ko ababyeyi be bari guha akato umwana we w’umwaka n’igice.

    Uyu mukobwa ubusanzwe uvuka mu Murenge wa Kanyinya, yavuze ko yatewe inda n’umumotari kandi kuva icyo gihe ntibarongera kubonana na rimwe.

    Ati “Umuryango wanjye ntabwo wemera uyu mwana, urabyumva ko akato katabura ku babyeyi.”

    Yakomeje avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we cyane ko n’umusore wamuteye inda batari bongera kubonana na rimwe.

    Ati “Natwise mfite imyaka 17 umwana afite umwaka umwe n’igice. Ikibazo mfite ni uko uwanteye inda tutari twongera kubonana kandi yari yanyijeje ko tuzabana tugasezerana ku buryo ari nabyo yagendaga anshukisha kugira ngo tujye turyamana.”

    Yemeza ko abayeho nabi kuko iwabo ntacyo bamufasha ahubwo bahora bamucunaguza banamucyurira ku buryo no kubona amashereka bimugora kubera kurya rimwe na rimwe.

    Uyu mwana yemeza ko aramutse abonye abagiraneza bamurihira amashuri yajya kwiga imyuga kugira ngo abashe gutunga umwana we.

    Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibibazo byisumbuyeho.

    Uyu mukobwa avuga ko ababyeyi be bamuhoza ku nkeke ijoro n’amanywa

  • RIB yafunze umuyobozi wa Poste de Santé ya Nsheke azira gukoresha inyandiko mpimbano –

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza Musa yagiye ahimba inyandiko, aho yasinyiraga abantu batigeze bivuza, ndetse agakoresha indangamuntu zabo kugira ngo abone uko yishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, amafaranga atubutse bishingiye ku masezerano RSSB kiba gifitanye na za Poste de Santé.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yagize ati “Tariki ya 23 Mata, 2021, RIB yataye muri yombi Musa Didace, Umuyobozi wa Poste de Santé ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bw’uburiganya. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

    Igenzura ryakozwe rigaragaza ko uyu mugabo yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 4 Frw muri ubu buryo. Amaze kumenya ko aya makuru yamenyekanye, yahise afunga PostE de Santé ubundi aratoroka, ariko aza gufatwa atabwa muri yombi.

    RIB kandi yari iherutse guta muri yombi abayobozi b’Ikigo Nderabuzima cya Kisaro nabo bakoze ibikorwa nk’ibi. Biyongeraho undi mugabo ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo, bikekwa ko hari amafishi y’abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n’ivuriro.

    RIB isaba abantu kwirinda ibyaha muri rusange, ariko abafite inshingano bakirinda ibikorwa by’uburiganya byo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Amategeko y’u Rwanda asaba ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iki cyaha gifite ibihano bikomeye kuko ugifatiwemo ahanishwa imyaka itanu kugera kuri irindwi, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu, nk’uko ingingo ya 276 mu gitabo cy’amategeko ibiteganya.

    Ingingo ya 174 nayo iteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’itatu.


  • Imyuka y’imodoka no gutekesha inkwi n’amakara byihariye 80% mu guhumanya ikirere cy’u Rwanda –

    Kuva mu 2012 mu Rwanda hatangiye gukorera umushinga upima imihindagurikire y’ibihe witwa ‘Rwanda Climate Change‘ hagamijwe kumenya uko ikirere cy’u Rwanda gihumanywa n’imyuka yanduye kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira ingaruka zayo hakiri kare.

    Uwo mushinga ukorera muri Minisiteri y’Uburezi washyizweho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Kaminuza yigisha iby’Ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Massachusetts Institute of Technology (MIT).

    Hashyizwe ibyuma n’imashini kabuhariwe ku musozi wa Mugogo ufite ubutumburuke bwa metero 2540, uherereye mu Kagari Rukondo mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu.

    Izindi zashyizwe mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge mu ishuri ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, zifasha mu gupima ibipimo bitandukanye by’umwuka unyura mu kirere cy’u Rwanda.

    Izo mashini zibafasha kubona ibipimo by’umwaka unyura mu kirere cy’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (East and Central African region).

    Dr Gasore Jimmy ushinzwe ibijyanye n’ubumenyi na tekinike muri uwo mushinga, yavuze ko ugamije gusobanukirwa no gutanga umusanzu ku bibazo u Rwanda n’Isi bifite mu bijyanye no guhumana k’umwuka, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba [Ozone].

    Yavuze ko iyo bamaze kubona ibipimo by’uko umwuka umeze, babimenyesha inzego z’ubuyobozi zigafata ibyemezo.

    Ati “Ibipimo dufata bigira akamaro kenshi; aka mbere ni ukumenyesha inzego zibishinzwe cyane cyane izishinzwe kurengera ibidukikije, hakabaho no kujya inama ku nzego zifata ibyemezo aho bashyira imbaraga mu kurwanya imyuka yanduza ikirere.”

    Akomeza avuga ko mu gihe bamaze bafata ibipimo, muri rusange basanze imyuka iva mu modoka ndetse n’imyotsi ikomoka ku gutekesha inkwi n’amakara bifite uruhare runini mu kwanduza ikirere cy’u Rwanda.

    Ati “N’ubwo bihinduka bigendanye n’amasaha, umunsi cyangwa igihembwe, tugereranyije nka 40% ni imodoka, 40% ni ibicanwa, iyindi 20% igahindagurika.”

    Dr Gasore yakomeje avuga ko imyuka yanduza ikirere ikunze kuboneka ku bwinshi mu gihe cy’impeshyi hava izuba ryinshi, ikagabanuka mu gihe cy’itumba hagwa imvura kuko iyo iguye isukura ikirere.

    Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Ndikubwimana Jean de Dieu, yavuze ko inama yatanga kuri Leta y’u Rwanda ari uko yashyira ingufu mu gukumira imyuka bituruka mu modoka n’imyotsi ikomoka ku nkwi n’amakara.

    Ati “Kugeza ubu yashyira imbaraga mu kurwanya imyuka ituruka mu modoka kubera ko ni zo zisohora imyuka myinshi ihumanya ikirere ndetse no kugabanya gukoresha inkwi n’amakara mu gucana, kuko kugeza ubu umubare munini w’Abanyarwanda baracyateka bakoresheje inkwi n’amakara.”

    Yatanze inama ko mu kugabanya imyuka ituruka mu modoka, u Rwanda rwashyiraho amategeko akumira imodoka zishaje zinjizwa mu gihugu ndetse n’ufite imodoka ishaje akajya ayisorera kugira ngo bamuce intege ayireke ntikomeza kwanduza ikirere.

    Ikindi ni ugushishikariza abaturage gukoresha imodoka zitwara abantu muri rusange aho kugira ngo buri wese yumve yatunga imodoka ye bwite, kuko zaba nyinshi mu gihugu.

    Avuga kandi ko abantu bashobora gukoresha amagare mu ngendo bakora kuko u Rwanda atari igihugu kikini ndetse hakongerwa n’ingufu mu kuzana mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi.

    Ndikubwimana yavuze ko mu kugabanya gutekesha inkwi n’amakara kuko bisohora imyotsi yanduza ikirere, hakwiye gushyirwa ingufu mu gutoza abaturage gutekesha gaz ariko bakagabanyirizwa n’igiciro cyayo kugira ngo boroherwe no kuyigondera. Ikindi ni ugukoresha imbabura zirondereza ibicanwa.

    Umusaruro umaze gutangwa n’uwo mushinga

    Ndikubwimana yavuze ko umushinga ujya gutangira abantu bari bajijukiwe n’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda bari bake ndetse n’ubushakashatsi bwakorwaga bwari buke.

    Yakomeje avuga ko uwo mushinga umaze gutanga umusaruro mu bice bitatu birimo uburezi, ubushakashatsi no kongerera abantu ubumenyi n’ubushobozi.

    Ati “Kugeza ubu abanyeshuri 20 barangije bakora mu bigo bitandukanye birimo Meteo Rwanda, REMA ndetse n’ahandi bakenewe. 13 nabo barenda kurangiza ndetse na 15 batangiye umwaka wa mbere.”

    Yavuze ko mu cyiciro cy’ubushakashaysi, hari butatu bwakozwe butangazwa mu bitangazamakuru bya siyansi ku rwego mpuzamahanga.

    Hari kandi n’ubundi bwakozwe n’Abanyarwanda barimo Dr Gasore Jimmy bumuhesha impamyabushobozi y’ikirenga.

    Abanyeshuri ba Kaminuza nabo bakoresha izo mashini kabuhariwe mu kwimenyereza umwuga no gukora ubushakashatsi ndetse no kwandika ibitabo bibemerera gusoza icyiciro barimo.

    Mu cyiciro cyo kongerera abantu ubumenyi n’ubushobozi, izo mashini zikenerwa n’abarimu bigisha muri za Kaminuza kugira ngo bakore ubushakashatsi ndetse bigishe n’abanyeshuri.

    Ati “Hari amahugurwa rero yagiye ategurwa agahuza abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda, Meteo Rwanda na REMA. Ayo mahugurwa yabongereye ubushobozi ku buryo bashobora gukoresha ibi byuma mu bushakashatsi bakora, kugira ngo ubushakashatsi butere imbere muri iki cyiciro cy’ihindagurika ry’ikirere.”

    Ikindi cyagezweho mu bushakashatsi bukorwa n’icyo kigo ni uko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) hashyizweho uburyo bwo gupima ibipimo byinshi mu gihugu mu mijyi no mu byaro byerekana uko umwuka uhagaze buri kanya kandi buri Munyarwanda wese akaba ashobora kuyabona binyuze mu itangazamakuru n’ahandi.

    Byatumye kandi isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga iba nziza kurushaho kuko ibipimo u Rwanda rutanga bigenderwaho n’ibihugu bitandukanye by’amahanga kuko biba byizewe ku rwego rwo hejuru.

    Ndikubwimana yavuze ko ibipimo bagiye bereka inzego z’ubuyobozi byagiye bituma hafatwa ingamba zigamije kugabanya imyuka yanduza ikirere, bituma indwara nyinshi zifata imyanya y’ubuhumekereo zigabanuka mu Rwanda.

    Zimwe mu ngamba zafashwe mu Rwanda harimo kubungabunga amashyamba, gukoresha imodoka rusange zitwara abantu hagabanywa imodoka nyinshi zigenda mu muhanda, kuzana moto zikoreshwa n’amashanyarazi, gutekesha gaz n’izindi.

    Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi, Habineza Theobard, avuga ko ari umwe mu musaruro w’uwo mushinga kuko wamwubakiye ubushobozi umwongerera n’ubumenyi.

    Ati “Muri gahunda yashyizweho y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni ho nagize amahirwe yo kongereramo ubumenyi bwanjye. Ubu nabashije kuzamura urwego aho noneho nshobora gufata bya bipimo dufata hano nkabibyazamo amakuru ashobora gusakazwa mu baturage biciye mu nzego z’ibishinzwe.”

    Imishini zatanzwe na MIT harimo iyitwa ‘Medusa’ ifite agaciro kangana n’ibihumbi 180 by’amadorali ipima imyuka igera kuri 50; hakaba n’izindi mashini ebyiri zitwa Picarro G2401 na ‘Picarro G5202’ zifite agaciro k’ibihumbi 30 by’amadolari.

    Guverinoma y’u Rwanda ihemba abakozi batandatu bakora mu mushinga kandi buri mwaka iteganya miliyoni zigera kuri 30 Frw zishobora kwifashishwa mu gusana icyuma cyangiritse cyangwa kugisimbuza

    Kugeza ubu muri Afurika ibigo bipima imihindagurikire y’ibihe biri ku rwego mpuzamahanga ni bibiri gusa; kimwe kiri mu Rwanda ikindi kiri muri Afrika y’Epfo.

    Inyigo iheruka gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ku bijyanye n’ubuziranenge bw’umwuka yagaragaje ko abaturage bangana na 92% baba mu duce tubonekamo ihumana ry’ikirere ryo ku rwego rwo hejuru.

    Imibare igaragaza ko buri mwaka ku Isi abantu miliyoni zirindwi bicwa n’indwara zituruka ku guhumana kw’ikirere.

    Imashini zashyizwe ku musozi wa Mugogo zifashishwa mu gupima umwuka wo mu kirere cy’u Rwanda

    Hashyizwe imashini kabuhariwe ku musozi wa Mugogo uherereye mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu zifasha gufata ibipimo

    Haboneka imashini kabuhariwe mu gupima umwuka no kumenya ibiwanduza

    Imwe mu mashini zikoreshwa mu gufata ibipimo by’umwaka unyura mu kirere cy’u Rwanda

    Zimwe mu mashini zikorershwa mu kigo gipima imihindagurikire y’ibihe

    Dr Gasore Jimmy yavuze ko imyuka y’imodoka no gutekesha inkwi n’amakara byihariye 80% mu guhumanya ikirere mu Rwanda

    Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Ndikubwimana Jean de Dieu, yavuze ko leta ikwiye gushyira ingufu mu gukumira imyuka ituruka mu modoka n’imyotsi ikomoka ku nkwi n’amakara

    Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi, Habineza Theobard, yavuze uyu mushinga wamwongereye ubushobozi n’ubumenyi

    [email protected]