Tag: featured

  • Urubyiruko rwa PAM Rwanda rwiyemeje kurwanya abahakana Jenoside –

    Uru rubyiruko rwatemberejwe ibyumba bigera kuri 11 bikubiyemo amateka yihariye y’urwo rugamba.

    Uwiringiyimana Jacqueline, wiga mu Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza ya Kigali (UoK) akaba n’umwe mu bagize PAM Rwanda, yavuze ko nyumayo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu byatumye yunguka byinshi birimo no kuba yirebeye ubwitange budasanzwe bw’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda.

    Yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa aya mateka agiye guharanira uburyo yafatanya na bagenzi be mu kurwanya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside.

    Ati “Mu by’ukuri nk’uko badusobanuriye, Jenoside yakozwe n’urubyiruko, kugeza ubu nitwe mbaraga z’igihugu zikenewe kugira ngo turwane nabo bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Njye na bagenzi banjye twiteguye kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagenzi banjye turi kumwe.”

    Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri kaminuza ya UTB, Maniraguha Lazaro, yavuze ko na we nyuma yo gusura iyi ngoro agasobanurirwa amateka, bigiye kumufasha kurushaho gukunda igihugu.

    Ati “Gukunda igihugu ni cyo cya mbere. Abenshi bahagaritse Jenoside bari mu myaka yacu, bari bato, ntabwo bikunze ahubwo bakunze igihugu muri rusange. Rero natwe kuri uyu munsi nanone hari byinshi igihugu kidukeneyeho kandi hari byinshi byadufasha kugera ku ntego zacu.”

    Umwe mu bagize Komisiyo y’Urubyiruko muri PAM Rwanda, Nsabimana Jean Marie, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko hategurwa iki gikorwa hari hagamijwe gushishikariza urubyiruko kumenya amateka y’igihugu cyabo.

    Ati “Ikigamijwe cyane ni ugukomeza kwigisha amateka yo kubohora igihugu ariko twiga cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo urubyiruko rwacu, ruyige ariko rudushyira muri wa murongo wo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi , ariko turukangurira kujya mu murongo wo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo yayo kugira ngo tube urubyiruko rwubaka.”

    Yasabye abanyamuryango ba PAM Rwanda ndetse n’urubyiruko muri rusange gusigasira ibyagezweho.

    Ati “Turasaba abanyamuryango ba PAM Rwanda, gukunda igihugu, gusigasira ibyagezweho, tukarwanya uwo ari we wese ushaka kudusubiza mu mateka mabi ushaka kuzana ivangura.”

    Umuryango Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda watangiye ku wa 8 Kanama 2015 n’Abanyarwanda bagamije gufatanya n’abandi Banyafurika guharanira agaciro no kwigira kw’abatuye uyu mugabane.

    Basobanuriwe igishushanyo cyerekana imwe mu misozi ingabo za RPA zagiye zifata zihangana n’interahamwe ndetse n’ingabo za FAR

    Basonaburiwe ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

    Aba banyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza bibumbiye muri PAM Rwanda bishimiye ko basobanuriwe amateka azabafasha kurwanya abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwiringiyimana Jacqueline yavuze ko yishimiye kumenya ubwitange bw’ababohoye Igihugu ndetse yemeza ko bigiye kumufasha kurushaho guhangana n’abahakana Jenoside

  • Urugendo rw’impunzi 122 zo muri Libya zari zitegerejwe i Kigali rwasubitswe –

    Ntihigeze hatangazwa impamvu iyi gahunda yo kugeza mu Rwanda impunzi 122 ziturutse mu bihugu bya Afurika bitandukanye yasubitswe, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko gahunda y’iyi ndege yagombaga kugera i Kigali saa Mbiri z’ijoro yabanje kwigizwa inyuma gusa bikaza kurangira byanzuwe ko itagihagurutse.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana niba no ku wa 26 Mata 2021, izi mpunzi zizabasha kugera mu Rwanda.

    Byari biteganyijwe ko izi mpunzi ziri bwakirwe mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Kugeza ubu mu mpunzi 515 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Libya, 257 zoherejwe mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Suède yakiriye 132, Norvège [46], Canada [66], u Bufaransa [11] n’u Bubiligi bwakiriye babiri.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Urugendo rw’impunzi 122 zo muri Libya zari zitegerejwe i Kigali rwasubitswe

  • Gicumbi: Nzahumunyurwa wishyuje 5000 Frw abagore yise ko “yapfakaje muri Jenoside’ yatawe muri yombi –

    Uyu mugabo w’imyaka 52 asanzwe ari umuhwituzi wibutsa abaturage ibyo bagomba gukora birimo gutanga imisanzu, kubahiriza amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo kubera COVID-19 n’ibindi.

    Nzahumunyurwa utuye mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi yatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021.

    Yafashwe nyuma y’amagambo ‘atoneka’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yababwiye ubwo yakusanyaga imisanzu.

    IGIHE yamenye ko aya magambo yayavuze nk’ubuhwituzi ubwo yari mu gasoko karemera muri Santere ya Kamasasa i Gicumbi.

    Yagize ati “Abo napfakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bansange imbere y’umuryango wo kwa Mvuyekure Onesphore, bitwaje amafaranga 5000 Frw mbabarure.’’

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Nzahumunyurwa yafashwe anashyikiriza Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

    Ati “Iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Nzahumunyurwa Clément yigeze gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho nyuma yo kugisoza ararekurwa.

    Mu gihe cyo kwibuka hakunze kuboneka ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa n’abantu batandukanye. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.

    Mu cyumweru cya mbere cy’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yakiriye ibirego 87 by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo hagati ya tariki 7 na 13 Mata 2021.

    Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifitanye isano n’ingengabitekerezo mu byatanzwe byose.

    Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n’umubare munini w’abari hejuru y’imyaka 31.

    Mu gihe yahamywa n’urukiko iki cyaha, Nzahumunyurwa Clément yahanishwa ingingo ya karindwi y’itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iteganya ko umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside no kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro aba akoze icyaha. Ukoze kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.


  • Perezida Kagame yashimiwe ku nshingano ‘ziremereye’ yafashe zo kwakira impunzi ziturutse Libya –

    Ibi Filippo Grandi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2021 ubwo yasuraga inkambi ya Gashora icumbikiye izi mpunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye birimo Somalia; Ethiopia, Eritrea, na Sudan.

    Filippo Grandi wari kumwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire yatambagijwe ibice bitandukanye by’iyi nkambi birimo ivuriro, inzu batuyemo n’inzu ikorerwamo imirimo y’ubukorikori itandukanye.

    Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’iyi nkambi, Filippo Grandi yavuze ko gushyiraho iyi Nkambi ya Gashora cyari igitekerezo cya Perezida Kagame kugira ngo abimukira bakorerwaga ibikorwa bibi muri Libya babone aho bajya hatekanye.

    Ati “Nishimiye kuba ndi hano muri iki kigo. Iki kigo cyavutse biturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame. Aha hari mu gihe Isi yose yabonaga mu itangazamakuru amashusho ateye ubwoba y’ibigo bifungirwamo abantu muri Libya aho abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye barimo bahura n’akaga.”

    “Icyo gihe Perezida Kagame yari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Mu ijambo yagejeje ku bantu yavuze ko u Rwanda rushaka gufasha, navuganye na we yemera ko dushobora gutangiza uburyo bwo gushyiraho ahantu abantu bavuye muri ibi bigo bashobora gushyirwa bakitabwaho akaba ari naho hashakirwa ibisubizo by’ibibazo bafite bijyanye no kujya mu bindi bihugu.”

    Filippo Grandi yavuze ko inkambi nk’izi zakirirwamo impunzi zaturutse muri Libya ari ebyiri zonyine ku Isi harimo n’iherereye muri Niger.

    Yavuze ko ashimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda kuba baremeye gufata inshingano zikomeye zo kwakira izi mpunzi ziturutse muri Libya.

    Ati “Ibi nibyo bihugu byaje biravuga biti turashaka gufatanya inshingano. Mu by’ukuri ndashaka kugaragaza ishimwe ryanjye kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku kuba baremeye gufata inshingano. Ni inshingano ziremereye, kugira abantu amagana hano ku butaka bwanyu no mu gihugu cyanyu mukabakira muri ibi bihe bikomeye, turi gushyira umuhate mu kubashakira ibisubizo.”

    Yashimye uburyo impunzi zifashwe

    Bitewe n’ubuzima yabonye babagamo muri Libya, Filippo Grandi yavuze ko yashimye uburyo yasanze izi mpunzi zifashwe mu Rwanda, aho zihabwa ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi, burimo n’ubw’indwara zo mu mutwe.

    Ati “Nanyuzwe cyane n’akazi kakozwe na Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR na sosiyete sivile kuko dufite imiryango ikora akazi k’ingirakamaro. Icyanshimishije ni ukuganira n’abantu bacumbikiwe hano, twabonye umuryango waturutse muri Somalia, abasore bavuye muri Eritrea na Ethiopia.”

    “Mu by’ukuri banyuze mu bibazo byinshi. Iki kigo kuri bo cyabarokoreye ubuzima bitari uko hano babasha kuhabonera ahazaza ku bijyanye n’ubuzima bwabo ahubwo ari ukubera ko bitabwaho, yaba mu bijyanze n’ubuzima busanzwe nk’abafite uburwayi, ibikomere cyangwa inzara bitabwaho ariko nanone bakitabwaho mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”

    “Nakubwira ko nasuye bimwe mu bigo bari bafungiyemo muri Libya, banyuze mu bibazo bikomeye, iyicarubuzo, ihohoterwa, gukoreshwa no gufatwa ku ngufu. Kuba babona ubufasha mu bijyanye n’ubuzima ni ingenzi cyane.”

    Bamwe muri izi mpunzi baganiriye na Filippo Grandi bamugaragarije ko bafashwa byihuse kugira ngo babone ibisabwa byose byabafasha kwimurirwa mu bindi bihugu. Yababwiye ko gahunda zo kubimurira mu bindi bihugu zagiye zidindizwa n’icyorezo cya COVID-19 ariko abizeza ko zigiye kwihutishwa ku bufatanye n’ibihugu byemeye kubakira.

    Minisitiri Kayisire yavuze ko bagize umwanya wo kuganira na Filippo Grandi ku bibazo byugarije impunzi birimo n’ikijyanye n’uko inkunga zagenerwaga yagabanutse.

    Uretse gusura Inkambi ya Gashora, biteganyijwe ko Grandi ari buhe ikaze irindi tsinda ry’impunzi 122 ziturutse muri Libya u Rwanda rwakira ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

    Mu gusoza urugendo rwe, azakomereza i Burundi aho azajyana n’impunzi z’Abarundi zizaba zitashye.

    U Rwanda rwatangiye kwakira bwa mbere impunzi ziturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, kugeza ubu rukaba rumaze kwakira abagera 515 barimo n’abamaze kwimurirwa mu bindi bihugu.

    Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono tariki ya 10 Nzeri 2019 hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

    Ibikubiye mu masezerano ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.

    Umwanzuro wo kuvana izi mpunzi muri Libya wafashwe nyuma y’uko aho ziri hari hatangiye kuraswa, ikibazo cyatijwe umurindi n’uko Libya yugarijwe n’umutekano muke nyuma y’ihirikwa rya Muammar Gaddafi, ku buryo igihugu kidafite ubutegetsi buhamye ngo buzirengere.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi(UNHCR) Filippo Grandi yatemberejwe ibice bitandukanye bigize iyi nkambi yatujwemo impunzi zavuye Libya

    Filippo Grandi na Minisitiri Kayisire basobanurirwa uko serivisi z’ubuvuzi zihagaze muri iyi nkambi

    Yagize umwanya wo gusura inzu zitandukanye izi mpunzi zatujwemo

    Filippo Grandi na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi baganira n’umwe mu miryango ikomoka muri Somalia

  • Abakozi 34 ba RIB bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho ruswa –

    Ibi uru rwego rwabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, mu kiganiro na RBA cyareberaga hamwe uko ruswa n’Akarengane birwanywa mu mujyi wa Kigali.

    Umunyamabaganga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Karihingabo Isabelle, yavuze ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa na gato ndetse ko hari abamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho iki cyaha.

    Ati “ Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo ari cyo cyose cyerekana ko ufite imyitwarire iganisha kuri ruswa, kuri RIB ni ikosa ridashobora kukugumisha mu kazi.”

    Yavuze ko muri RIB iyo hari umukozi wagaragayeho imyitwarire yo kurya ruswa, ahita yirukanwa nta yindi nteguza.

    Ati “Muri RIB iyo umukozi yaketsweho ruswa , icya mbere ahita ahagarara mu kazi, icya kabiri by’agatehanyo tugakora iperereza, tugakora dosiye , icyaha cyamufata agahita yirukanwa”.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, TI Rwanda, mu mwaka wa 2019, bwashyize RIB na Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu bigo byagaragayemo ruswa cyane muri uwo mwaka.

    Ubu bushakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index, bwagaragaje ko mu mwaka wa 2019 muri RIB ruswa yavuye ku kigero cya 6% ikagera ku 8%.

    RIB yagaragaje ko mu byo itihanganira na busa harimo ruswa kuko uwo igaragayeho ahita yirukanwa (Photo: Internet)

  • Impunzi 122 zivuye muri Libya zitegerejwe mu Rwanda –

    Icyiciro cya gatanu giheruka kwakirwa mu Rwanda cyageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 30 Ukuboza 2020, cyarimo impunzi 130.

    Biteganyijwe ko izi mpunzi zigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, saa Mbili zo kuri uyu wa 15 Mata 2021.

    Izi mpunzi zirakirwa mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu, aho azasura ibikorwa bitandukanye UNHCR itera inkunga. Araba aherekejwe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Nyuma yo kugera i Kigali barabanza gupimwa Coronavirus mbere yo kwerekeza mu Nkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera, icumbikiye abandi bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

    Igikorwa cyo kwakira izi mpunzi kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye na UNHCR ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Kugeza ubu mu mpunzi 515 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Libya, 257 zoherejwe mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Suède yakiriye 132, Norvège [46], Canada [66], u Bufaransa [11] n’u Bubiligi bwakiriye babiri.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

    Guverinoma y’u Rwanda yijeje ko izakomeza gufasha impunzi n’abimukira bari ku butaka bwayo kugeza habonetse igisubizo cy’ibibazo bafite.

    Icyiciro cya gatandatu cy’impunzi zivuye muri Libya kiragera mu Rwanda kuri iki Cyumweru

  • Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside irimo iherutse kuboneka mu Bitaro bya Gitwe –

    Igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ubwo mu Karere ka Ruhango bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko imibiri yashinguwe mu cyubahiro irimo iyakuwe mu cyobo kiri mu Bitaro bya Gitwe n’indi yari isanzwe ishyinguye mu mva.

    Ati “Uyu munsi twashyinguye imibiri 100, muri yo 20 twayikuye mu Bitaro bya Gitwe aho yari imaze igihe kuko amakuru yayo yari yarahishwe, hanyuma hari n’indi mibiri 68 twimuye mu mva yari ahitwa i Rubona mu Murenge wa Bweramana, ni imva twabonaga ko idahesha agaciro abayishyinguyemo.”

    “Indi mibiri yose isigaye ni iyagiye iboneka mu matongo hirya no hino aho abantu birwanyeho bagashyingura munsi y’urugo.”

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro bizakomeza igihe cyose bazabona imibiri yahishwe cyangwa se aho bazabona idashyinguye mu buryo bwiza.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo by’umwihariko abakuwe mu Bitaro bya Gitwe, bibaruhuye imitima.

    Mugabo Seleman ati “Mu by’ukuri iyo ushyinguye uwawe uba wishimye, igihe cyose utarabona uwawe kenshi unatekereza ko atapfuye, ugatekereza ko wenda hari igihe uzajya mu isoko cyangwa utembera mugahura, ariko iyo ushoboye kubona umubiri we ukawushyingura, birumvikana ntuba ubuze agahinda ko kuba warabuze uwawe, ariko ku rundi ruhande uba wishimye byibura uvuga uti ‘uwanjye nzi aho ari, nzi aho aruhukiye, igihe cyose byaba ngombwa namusura’.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d’Arc, yavuze ko kuba kugeza ubu hakiboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino aho yajugunywe, bigaragaza ko hari abantu bakinangiye imitima.

    Ati “Ibyo tubibonamo ko hari bamwe bakinangira; ni ukuvuga ngo Abatutsi bicwa ababicaga ntibifuzaga ko bazamenyekana, ndetse bifuzaga ko babamaraho kugira ngo hatazagira ubashinja. Kuba rero hashize imyaka 27 tukibona imibiri ni bwa buryo bwo guhisha amakuru.”

    Yakomeje asaba ababa bazi amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko babohoka bakayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 20244.

    Imibiri yashyinguwe kuri iki Cyumweru harimo iherutse gukurwa mu bitaro bya Gitwe

    Abantu batandukanye bifatanyije n’abatuye Ruhango kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo by’umwihariko abakuwe mu Bitaro bya Gitwe, bibaruhuye imitima

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’umufasha we bifatanyije n’Akarere ka Ruhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rw’akarere

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’umufasha we baje kwifatanya n’abatuye akarere ka Ruhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mugabo Seleman yatanze ubuhamya avuga ko kuba bashyinguye ababo bibaruhuye umutima

    Umuhanzi Bonhomme yifashishije indirimbo ze mu guhumuriza abarokotse Jenoside

    Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 20244.

    [email protected]


  • RDF yahishuye uko itoza abifuza kuba abofisiye (Video) –

    Inshingano z’ibanze z’ingabo ni ukurinda Abanyarwanda n’ibyabo binyuze mu kubacungira umutekano no kurinda amahoro. Kubera uyu mwihariko, abasirikare bategurirwa kwinjira mu gisirikare bahabwa umwihariko kugira ngo bazarangwe n’imyitwarire ikwiye muri uwo mwuga.

    Kuva ku basirikare bato kugera no ku bofisiye bitegura kwinjira mu ngabo bahabwa imyitozo iherekejwe n’amasomo atandukanye abatyaza mu ngeri zitandukanye.

    Muri iyi nkuru turagaruka by’umwihariko ku myitozo ihabwa abofisiye bitegura kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

    Imyitozo bahabwa ahanini iba ishingiye ku kudasobanya, kuvuduka mu byo bakora no guhuza intego byose bikorwa mu nyungu rusange z’igihugu n’abagituye.

    Ubusanzwe mu mwuga wa gisirikare, abofisiye baba ari abayobozi b’ingabo bashinzwe abasirikare n’ibikoresho mu gihe cy’amahoro n’icy’intambara.

    Muri izi nshingano, basabwa kumenya gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye ndetse n’ibikorwa binoze kugira ngo byihutishe ikigenderewe.

    Mu kubaka igisirikare cy’umwuga gishingiye ku bumenyi, RDF yashyize imbaraga mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako (RMA) riri mu Karere ka Bugesera rigira uruhare rukomeye mu gutoza abofisiye.

    Intego y’iri shuri ni ugutoza no kwigisha abitegura kuba abofisiye, indangagaciro z’umwuga wa gisirikare.

    Kuva mu 1999 kugeza mu 2015, RMA yatangaga amasomo y’umwaka umwe ku bitegura kuba abofisiye, ariko kuva muri uwo mwaka hatangijwe amasomo y’imyaka ine ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, aho kuri ubu iri shuri rifite amashami arindwi arimo Ubuvuzi, Ikoranabuhanga, Ubuhanga mu by’Ubukanishi, Ubumenyi mbonezamubano, Ubugenge, Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima.

    Abategurirwa kuba abofisiye banyura muri iri shuri batozwa mu buryo butandukanye aho bakora ibikorwa bigenda byuzuzanya, birimo imyitozo ngororamubiri, amasomo yo mu ishuri, imikino n’imyidagaduro ndetse n’umuco.

    Abanyeshuri bitegura kuba abofisiye bahuriza kuba urubyiruko arirwo rufite mu biganza byarwo kurinda igihugu ndetse bakanarushishikariza kwinjira mu gisirikare.

    Alice Mukashyaka yagize ati “Nanjye mbere numvaga bizangora cyane cyane nk’umukobwa. Ikintu cya mbere ni ubushake kuko iyo ushaka ikintu uragiharanira. Rubyiruko nimuze dukorere igihugu cyacu, nitwe mbaraga zacyo kuko abatubanjirije bakeneye abazaza nyuma yabo kugira ngo u Rwanda turusigasire.’’

    Jean de Dieu Gisa Gatsinzi yavuze ko igisirikare gifite inyungu nyinshi ziva ku muntu umwe zikagera ku gihugu cyose.

    Yagize ati “Ni umwuga mwiza cyane, ufasha ukagufungura mu mutwe, ukagufasha no kubaka umubiri bigufasha bikakugirira akamaro. Urubyiruko bagenzi banjye ndabashishikariza kwinjira mu mwuga w’igisirikare bakaza tugafatanya kubaka igihugu cyacu kuko aribo Rwanda rw’Ejo.’’

    Mu gihe cy’imyitozo ndetse na nyuma yayo, abitegura kuba abofisiye baganirizwa n’abasirikare bakuru, abagize guverinoma, intiti ziri mu ngeri zitandukanye ndetse n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame babashishikariza guhora biteguye kurinda no kurengera igihugu.

    Mu butumwa butandukanye, Perezida Kagame, yakunze kwerekana ko u Rwanda rukwiye kubaka ubushobozi mu kwigira, kwiteza imbere, kwihaza ndetse n’ubwo kurengera inyungu z’igihugu.

    Yagize ati “Tugomba kurengera inyungu zacu, tugomba kurengera iterambere ryacu, tugomba kurengera abaturage bacu.’’

    Mu mwaka ushize, ku wa 29 Ukwakira, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako.

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu birimo icy’ababa bararangije Kaminuza bahugurwa umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami atandukanye biga imyaka ine.

    Inyubako z’iri shuri zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

    Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu Gisirikare cya RPA. Mu 1999 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

    Amafoto y’abofisiye basoje amasomo ku wa 16 Ugushyingo 2019

    Abasoje amasomo ya gisirikare biyemeje kucyitangira no kwegera abaturage mu kugicungira umutekano

    Abasoje amasomo babwiwe ko kurinda umutekano w’igihugu n’abagituye ari umwuga mwiza, udateye ubwoba, ushimishije kandi ko kuwujyamo ari amahirwe atagira uko asa

    Mu basoje amasomo barimo abagera kuri 283 bamaze umwaka umwe, bane batorejwe hanze y’u Rwanda na 37 bari bamaze imyaka ine biga mu Ishuri rya Gisirikare i Gako

    Abasoje amasomo ya gisirikare babwiwe ko bahisemo neza kuko umwuga wabo ari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu

    Abakobwa 29 nibo basoje amasomo mu basirikare 320 bari bamaze igihe bari mu myitozo n’amahugurwa bya gisirikare i Gako

    Abofisiye 320 ni bo basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako

    Bagaragaje ko bahawe ubumenyi bukenewe mu gihe bamaze mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera

    Perezida Kagame ni we wahaye ipeti abofisiye bose uko ari 320 barimo abagera kuri bane bigiye amasomo ya gisirikare mu bihugu by’amahanga

    Mu mwaka ushize, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye i Gako

    Perezida Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ubwo bageraga mu Kigo cya Gisirikare i Gako

    Perezida Paul Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Bugesera

    Perezida Kagame yahaye impanuro abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako

    Bateze amatwi bumva impanuro zitandukanye bahawe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame

    Abofisiye batorezwa kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda basabwa guhora bari maso no guharanira inyungu z’abaturage

    -  Reba akarasisi k’abofisiye ubwo basozaga amasomo mu 2019

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Guverineri Habitegeko yasuye ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Rubavu (Amafoto) –

    Ni uruzinduko Guverineri Habitegeko ari kugirira mu turere dutandukanye tw’Intara y’Uburengerazuba agamije kureba uko bimwe mu bikorwa biri mu mihigo biri gushyirwa mu bikorwa.

    Kuri uyu wa Gatanu aherekejwe n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu, abayobozi ku rwego rw’Intara, abashinzwe Umutekano barimo Ingabo na Polisi basuye ibikorwa birimo ahari umuhanda Byahi-Karundo wa kilometero 5,8 ndetse n’inyubako zitandukanye zirimo amashuri, Poste de Sante n’inkuta zizafata umugezi wa Sebeya.

    Aganira n’itangazamakuru nyuma y’urugendo, Guverineri Habitegeko yavuze ko ibikorwa yasuye hari aho yabonye biri mu nzira nziza ariko ko hari n’ahakenewe gushyirwamo imbaraga.

    Ati “Twasuye imihanda irimo kubakwa mu gice cy’umujyi wa Rubavu. Twasuye ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi avuye muri Gaz methane, uruganda ruzatanga amazi mu mujyi no mu nkengero z’umujyi ndetse no mu karere ka Nyabihu, ibikorwa by’umushinga wa Sebeya, inyubako zirimo kubakirwa abatishoboye n’izirimo kubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.”

    “Muri rusange twasanze hari ibiri ku rugero rwiza ariko dusanga hari n’ibikwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo nabyo byihute byuzure bikore’’.

    Habitegeko yavuze ko muri rusange imihigo ihagaze neza, asaba ababishinzwe gushyiramo imbaraga kuko umuhigo urangira ari uko nyirawo ari we muturage arimo kuwubyaza umusaruro.

    Ati “Iyi Ntara ifite imihigo myiza izana impinduka mu buzima bw’abaturage. Muri rusange imihigo ihagaze neza ariko iki ni igihe abantu bagomba gukora cyane.”

    Uru rugendo rwatangiriye mu karere ka Karongi hakaba hatahiwe Nyabihu,Ngororero, Rusizi, Nyamasheke na Rutsiro.

    Guverineri Habitegeko yasobanuriwe ku iyubakwa ry’umuhanda Stade Byahi -Karundo uzahuza ibice by’umujyi

    Guverineri Habitegeko yashimye imikorere y’umushinga wo kubungabunga umugezi wa Sebeya

    Guverineri Habitegeko yasobanuriwe ko icyadindije iyubakwa ry’umudugudu w’abatishoboye ari ubuvumo wubatseho bikamenyekana nyuma

    Guverineri Habitegeko yasobanuriwe uko Gaz methane izabyazwamo amashanyarazi

    Shema Power Plant ni umushinga witezweho kuzatanga megawat 15 z’amashanyarazi avuye muri Gaz methane

    Umudugudu wubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi wa Mudende

    Umuhanda Stade Byahi Karundo wahuje umurenge wa Rubavu n’uwa Gisenyi bituma umujyi waguka

    Umuyobozi w akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yereka Guverineri Habitegeko aho umugezi wa Sebeya winjirira mu kiyaga cya Kivu

    Urukuta rugabanya ingufu z’umugezi wa Sebeya

    Guverineri Habitegeko yasabye ko imirimo yo kubaka amashuri ya Nyarubande yihutishwa

  • Abantu 12 barimo Umuraperi Jay Polly bafatiwe mu birori banywa ibiyobyabwenge –

    Aba bantu bafatiwe mu rugo rwa Jay Polly i Kibagabaga ku wa Gatanu w’iki cyumweru, aho basanzwe bari mu birori mu gihe bitemewe muri iki gihe mu kwirinda Coronavirus.

    Mu muhango wo kwereka itangazamakuru aba bantu wabereye ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera, Polisi yavuze ko aho bafatiwe i Kibagabaga ngo basanganywe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka “Puturi”.

    Mu bafashwe harimo na muganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.

    Uyu muganga ari mu itsinda ryabonye bwa mbere umurwayi wa Coronavirus mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.

    Yavuze ko yicuza kuba yaguye mu makosa akomeye kuko “Nakoze ibishoboka byose ngo ndwanye COVID-19 none mbabajwe ko nisanze mu cyaha nk’iki.’’

    Umuraperi Jay Polly yasobanuye ko ibyabaye we nta ruhare yabigizemo kuko yari yagiye muri gahunda ze z’umuziki.

    Yagize ati “Hari abantu bo muri Tanzania na Amerika bari baje kumpa ikiraka cyo kwamamaza. Twamaze kuvugana njya kuri studio nsize murumuna wanjye mu rugo, ngarutse nsanga abantu benshi ntazi mu rugo.’’

    Yavuze ko ibijyanye n’urumogi, impapuro z’uko bipimishije Coronavirus na puturi abyumva gutyo ariko nta makuru abifiteho.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitararika ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.

    Abantu 12 barimo Umuraperi Jay Polly bafatiwe mu birori banywa ibiyobyabwenge

    Aba bantu bose bafatiwe mu rugo kwa Jay Polly ruri i Kibagabaga