Tag: featured

  • Minema yasabye impunzi kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe inkunga yagabanutse –

    Ahagana muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo PAM yatangaje ko yiteguye kugabanya 60% by’inkunga y’ibiribwa yagenerwaga impunzi ziri mu Rwanda, bitewe n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Ibi byatumye inkunga yagenerwaga izi mpunzi iva kuri 7 600 Frw, igera kuri 3 400 atangwa buri kwezi, bivuze ko impunzi zikoresha amafaranga 110 Frw ku munsi.

    Ni amafaranga zivuga ko adahagije, nk’uko Uwamahoro Confiance ushinzwe Imibereho Myiza mu nkambi ya Kigeme yabibwiye BBC.

    Ati “Inzara irimo bitewe n’igabanuka ry’amafaranga tutari twiteze, mu by’ukuri amafaranga batugeneraga mbere ntacyo yari atumariye, yari macye ariko noneho aho bashyiriyeho ibihumbi 3 400 Frw, bijyanye n’ibiciro biri ku isoko, inzara yishe abantu cyane”.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minema, Olivier Kayumba, yavuze ko nta mpungenge impunzi zikwiye kugira kuko Leta yatangije gahunda izifasha kubona amikora ashobora kunganira imibereho yabo ya buri munsi.

    Ati “Impungenge ntazo, icyo turimo kubashishikariza, twari tunamaze iminsi tubabwira, ni ubufasha buhari bwo kugerageza kwifasha no kwibeshaho. Izo gahunda zirahari, hari iza nyuma zaje umwaka ushize, nko kugira imishinga y’ubuhinzi n’ubucuruzi n’ibindi byafasha gutunga umuntu’.

    Ku ruhande rwa PAM, Umuvugizi wayo mu Rwanda, Emily Fredenberg, yavuze ko igabanuka ry’inkunga igenerwa impunzi ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ariko ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneka inkunga ihagije.

    Ati “Twashoboye kubona imfashanyo yatanzwe na Leta na Canada, iyo mfashanyo yatumye PAM itagabanya kurushanyo imfashanyo igenewe impunzi, gusa ni imfashanyo yo gukoreshwa mu gihe gito. Turacyasaba imiryango mpuzamahanga kugira ngo igire icyo ikora, turakora ubutaruhuka kandi twizeye ko mu mezi ari imbere tuzabona inkunga ihagije”.

    Mu Rwanda habarurwa impunzi zigera ku 135 000 zikomoka mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, zituye mu nkambi za Kigeme, Mahama na Gihembe, aho PAM ivuga ko hakenewe nibura hafi miliyari 30 Frw yo gucyemura ibibazo by’ubucye bw’amafaranga agenerwa impunzi.

    Impunzi ziri mu Rwanda zirasabwa kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe inkunga zigenerwa yagabanutse

  • Gitifu w’Akarere ka Gicumbi yeguye “ku nyungu z’akazi” –

    Ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 ni bwo uyu mugabo yeguye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Nteziryayo Anastase, yavuze ko babonye ubusabe bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere bwo guhagarika akazi, ariko bategereje ko Inama Njyanama y’Akarere ibwemeza.

    Ati “Ku wa Gatatu twakiriye ibaruwa yashyikirije ubunyamabanga rusange ifite impamvu ivuga guhagarika imirimo ku nyungu z’akazi […] Ni we wabyiyandikiye sinamenya icyo yari ashaka kuvuga ku nyungu z’akazi, hari igihe umuntu areba akavuga ati uwaba mvuyemo kugira ngo ndebe ko hari ibyakwihuta.”

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya.

    Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Byiringiro Fidèle wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere na we yeguye ku mirimo ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque, yeguye ku mirimo ye avuga ari ku inyungu z’akazi

  • Gitufu w’Akarere ka Gicumbi yeguye “ku nyungu z’akazi” –

    Ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 nibwo uyu mugabo yeguye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Nteziryayo Anastase, yavuze ko babonye ubusabe bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere bwo guhagarika akazi, ariko bategereje ko Inama Njyanama y’Akarere ibwemeza.

    Ati “Ku wa Gatatu twakiriye ibaruwa yashyikirije ubunyamabanga rusange ifite impamvu ivuga guhagarika imirimo ku nyungu z’akazi […] Ni we wabyiyandikiye sinamenya icyo yari ashaka kuvuga ku nyungu z’akazi, hari igihe umuntu areba akavuga ati uwaba mvuyemo kugira ngo ndebe ko hari ibyakwihuta.”

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya.

    Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Byiringiro Fidèle wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere nawe yeguye ku mirimo ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque, yeguye ku mirimo ye avuga ari ku inyungu z’akazi

  • Camera za Polisi zitahura abakoresha umuvuduko urengeje igipimo zarikoroje muri Kigali –

    Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, hari igihe tuzajya tubona mu mihanda yo muri Kigali nta mupolisi n’umwe urimo ahubwo harimo za Camera gusa. Mu bindi bihugu aho ziri ku bwinshi, iyo imodoka ziri kwirukanka zarengeje umuvuduko, ubona imirabyo myinshi ku buryo utabizi wagira ngo ni nk’abantu bari gufotora. Uko ikubita umurabyo, ni ko iba yandikiye uwarengeje umuvuduko.

    Mu 2017 nibwo ibikorwa byo gushyira Radar zigenzura umuvuduko n’abica amategeko y’umuhanda zatangiye gushyirwa hirya no hino mu gihugu, zitangira guhana uwo ariwe wese.

    Kera twajyaga tubona nka V8 zimwe z’abakomeye ziri kunyaruka boshye zitwaye umurwayi ku buryo n’Umupolisi nayibona atari buyihagarike, gusa ubu byarahindutse. Ku wa 14 Kanama 2019, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yandikiwe na Camera amande y’ibihumbi 50 Frw kubera umuvuduko ukabije, icyo gihe yari ageze ahitwa Gihuta i Gatsibo.

    Izi Camera zahabuye abakoresha umuhanda ku buryo nta mahitamo basigarana usibye kugendera ku muvuduko wemewe. Gusa wa mugani ngo abahinzi bajya inama inyoni nazo zijya izindi, abakoresha imihanda nabo umunsi ku wundi bahimba amayeri abafasha gukwepa izi Camera.

    Imikorere y’izi Camera cyangwa se Radars

    Izi Camera zigenzura umuvuduko ziri ubwoko butandukanye, ububoneka mu Rwanda ni butatu. Harimo izishingwa ahantu hamwe ku buryo zidashobora kuhava, arizo mu Rwanda bahimbye akazina ka “Sofia” n’izindi ebyiri zimukanwa zirimo imwe ishobora guterekwa ahantu runaka n’indi umupolisi ashobora kuba afite mu ntoki izwi mu Cyongereza nka “Radar Gun”.

    Amateka agaragaza ko zatangiye gukoreshwa kera, nk’aho igerageza rya mbere ryazo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryabaye mu 1947, hanyuma mu 1949 abantu batangira kujya bahanwa hagendewe ku makuru zatanze.

    Mu Bwongereza, Camera ya mbere yashyizwe mu muhanda uri ku kiraro cya Twickenham mu 1992. Yitwaga Gatso, yakozwe n’Ikigo cyitwa Gatsometer BV, icyo gihe yari ifite ubushobozi bwo kureba umuntu warengeje ibilometero 60 mu isaha. Mu minsi 22 gusa, yafashe abashoferi ibihumbi 23 bafite umuvuduko urenze ibilometero 65 mu isaha.

    Izi Camera zishobora gufata ikinyabiziga mu ntera ya metero 500 gusa inyinshi zifata ikiri hagati ya metero 75 na 200.

    Zashyizweho kugira ngo zigabanye impanuka zo mu muhanda, dore ko ziri ku mwanya wa munani ku Isi mu bihitana abantu benshi. Nko mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu barenga 1000 bakirwa buri kwezi muri serivisi z’indembe, umubare munini ni ababa bakoze impanuka zo mu muhanda.

    Mu 2019 mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda 4661 zaguyemo abantu 537 mu gihe mu mezi 10 ya 2020, habaye impanuka zirenga 3000 zahitanye abantu 500 naho abarenga 2000 barakomereka.

    Abantu batangiye guhimba amayeri…

    Akenshi muri iki gihe, buri gitondo ku mbuga nkoranyambaga haba hacicikana ubutumwa bubwira abantu aho Camera ziteretse, ku buryo abahanyura bose bahagera bamaze kumenya ko zihari.

    Urugero rumwe ni urwaramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Ubutumwa bwagiraga buti “Ku bakoresha umuhanda wa Kanombe na 19 hashyizwe Camera ebyiri tumenyereye ku izina rya Sofia. Iya mbere yashyizwe ahitwa Sector urenze amasangano y’imihanda werekeza ku bitaro indi yashyizwe urenze amashuri ugana ku mudugudu w’abamugariye ku rugamba. Zose ziri mu ruhande rw’iburyo uturutse i Remera. Tuzirinde.”

    Ubu abantu bari gushyira imbaraga nyinshi mu gushaka uko bahunga Camera nk’uko bahungaga Abapolisi mu minsi yashize, bakibagirwa ko ibiri gukorwa ari mu nyungu z’ubuzima bwabo. Dusibije amaso inyuma, buri mpinduka zigira ibyazo kandi zakirwa bitandukanye.

    Mu 2015 nibwo Speed Governor zatangiye gukoreshwa mu modoka zitwara abagenzi rusange. Mbere yazo byari bimaze kuba ibintu bimenyerewe kumva bus iri kuva nk’i Muhanga yaguyemo abantu 18, gupfa umuntu yishwe n’impanuka ntabwo byari bikiri inkuru ariko kuva aho umuvuduko wagabanyirijwe, agahenge karabonetse.

    Mu minsi ya mbere ariko, Speed Governor zararwanyijwe, abashoferi bavuga ko zibakerereza kubera kugenda buhoro ko nibura umuvuduko wagirwa ibilometero 70 ku isaha, ba nyiri modoka bo bagaragaza ko bagiye kugwa mu bihombo.

    Amafaranga asigaye ari umurengera…

    Muri iki gihe hari abatwara ibinyabiziga bashobora kwandikirwa amafaranga aruta kure ayo binjiza ku kwezi. Urugero rwamamaye cyane mu minsi yashize, ni urw’umuntu wandikiwe amande angana n’ibihumbi 105 Frw ku munsi kandi mu gihe kitarenze amasaha ane.

    Ubu umuntu utambutse ku kinyabiziga kimuri imbere akabikorera ahatemewe, acibwa amande y’ibihumbi 25 Frw, ufashwe yarengeje umuvuduko acibwa ibihumbi 50 Frw, utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha acibwa ibihumbi 150 Frw.

    Kuvugira kuri telefoni utwaye nabyo ibihano byariyongereye aho byakubwe inshuro icumi bigera ku bihumbi 150 Frw.

    Umuti ni uwuhe?

    Hashize iminsi hari abantu binubira ko Polisi isigaye ishyira Camera ahantu hatagaragara ku buryo umuntu ashiduka yahanwe. Abenshi bahuriza ku kuvuga ko kuba zishyirwa ahihishe bidakwiye.

    Uwitwa Gasore Clement yifashishije urukuta rwa Twitter maze agira ati “Ziriya Camera zo ku mihanda zimurwa, twasabaga ko bibaye byiza zajya zishyirwa ahagarara kubera ko kuzihisha bitugiraho ingaruka zo kwandikirwa ntitubimenye.”

    Polisi yamusubije iti “Camera yo mu muhanda yashyirwa aho ari ho hose ishobora gukora akazi yagenewe. Abakoresha umuhanda basabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo”.

    Birumvikana ko ikintu cyose gikura amafaranga mu mufuka, kigora abantu, ubu igisabwa ni ukubahiriza ibyapa byo mu muhanda ku buryo umuntu nta hantu na hamwe azahurira na Polisi kuko amafaranga asigaye yishyurwa ari umurengera mu gihe yagakoze ibindi.

    Izi Camera zashyizwe mu muhanda kugira ngo zirengere ubuzima bw’abantu bwatikiriraga mu bintu bishobora kwirindwa n’ubumuga benshi bahuraga nabwo bukababuza kugira icyo bikorera kandi bari bafite ingufu.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aherutse kubwira Televiyo Rwanda ati “Zaje kunganira Abapolisi, Camera ikaba aho Umupolisi atari, ni ibikoresho bya Polisi. Niba warize amategeko y’umuhanda, ukiga gutwara ikinyabiziga, ugakorerwa ubukangurambaga, numva nta kindi gisigaye. Ahari Umupolisi azabikubaza, ahari Camera umupolisi adahari izatanga amakuru kuri Polisi.”

    Izi Camera zisigaye zishyirwa mu muhanda hirya no hino kugira ngo zifate abantu barengeje umuvuduko

    Mu 2017 nibwo igikorwa cyo gushyira izi Camera mu muhanda cyatangiye. Abantu bene iyi bayihimbye Sofia

    Umunsi ku wundi niko izi Camera zishyirwa hirya no hino muri Kigali

  • Minisitiri Gatabazi yamaze impungenge abaturiye Ikibuga cy’Indege cya Bugesera basaba ingurane aho kubakirwa –

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel n’abandi bayobozi babasuraga.

    Abaturage bazubakirwa ni abatuye mu Kagari ka Karera mu Murenge wa Rilima hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera. Ku ikubitiro hazubakirwa imiryango 44 ariko igumane ubutaka bwayo ibukoreraho ubuhinzi.

    Bamwe muri aba baturage bagaragaje ko badashaka kubakirwa na leta, bagaragaza ko nk’uko abandi bari batuye ahari kubakwa iki kibuga cy’indege bahawe amafaranga bakimuka bakajya gutura aho bashaka nabo ariko byakagenze aho kubakirwa inzu.

    Uwitwa Mugabo Jean Marie Vianney yagize ati “Hano mpafite inzu nyinshi, imitungo yanjye ubaze agaciro kayo ni miliyoni 40 Frw, urumva nibanyubakira iyo nzu imwe ntizaba ifite agaciro nk’ak’imitungo nari mfite hano.”

    Musabyeyezu Thérèse we yavuze ko niba bazahabwa inzu nziza ndetse bakagumana n’amasambu yabo nta kibazo abibonamo ngo ahubwo mbere bumvaga bazahabwa inzu gusa amasambu yabo bakayamburwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye aba baturage ko ari amahirwe babonye kuba leta igiye kububakira inzu nziza ikanabafasha kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bazagumana.

    Yavuze ko abaturage barebwa n’iki kibazo ari imiryango 84 ituriye imbago z’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, hakiyongeraho n’abandi benshi bagiye bagura ubutaka bizeye ko leta izababarira ikabaha amafaranga.

    Yabwiye aba baturage ko leta izabubakira inzu nziza zijyanye n’igihe zifite ibyangombwa byose hanyuma ubutaka bwabo bo babugumane babuhingemo kinyamwuga bafashijwe na leta.

    Ati “Icyo tugamije ni ugutuza abaturage, niba ufite umuturage ushaka inzu icyo yari afite ni inzu yo gutahamo, iyo nzu bazamwubakira nayo ifite agaciro, umuturage kumuha inzu nshya ijyanye n’igihe tugezemo bitwaye iki? Niba hari uwavuga ngo yubatse ikigega cy’amazi azakomeza agikoreshe ikitazakorerwa kuri ubu butaka ni ukubaka butike, utubari n’ibindi.”

    Hari abagize umwuga gushora aho leta igiye kubaka ibikorwaremezo

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari umuco abantu bamaze gufata wo kugura ahantu leta igiye gushyira ibikorwa remezo bagateramo imyaka kugira ngo izababarire ku mafaranga menshi. Yavuze ko urebye mu bari kwanga iyi gahunda ushobora gusanga abenshi ari bene aba bashoye imari hafi aho bizeye ko leta izabagurira.

    Ati “Ni umuco umaze kumenyererwa umuntu bamwimura mu Kiyovu akimukira Kimicanga yahava akimukira Batsinda ku buryo ushobora gusanga umuntu amaze kwimurwa inshuro esheshatu, hari ababigize umwuga guhora bagura ahantu leta igiye gushyira ibikorwaremezo kugira ngo bimurwe bahabwe amafaranga.”

    Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko hari abaturage bake bashaka kugumura abandi abo ngabo ngo sibo leta izagenderaho ahubwo izareba inyungu rusange ikorere abaturage ibikwiriye, yavuze ko ubu nta gIhe ntarengwa kirashyirwaho cyo kuba aba baturage bamaze kwimuka ngo kuko inzu bazubakirwa zitararangira ariko ahamya ko ubutaka bwabo bazabugumana bakabuhingaho.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage kumva ko leta ibifuriza ibyiza ari nayo mpamvu izabubakira inzu nziza zijyanye n’igihe

    Minisitiri Gatabazi yababwiye ko amasambu yabo bazayagumana

  • Nkundabanyanga wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Inkiko Gacaca yatawe muri yombi –

    Uyu mugore yahamijwe ibyaha nyuma y’uko bigaragaye ko yagabye Abatutsi bamuhungiyeho mu bihe bya Jenoside mu 1994, maze bamwe muri bo bakaza kwicwa n’Interahamwe.

    Kubera ibi byaha, Nkundabanyanga yaje guhamywa n’Urukiko Gacaca rwo mu Murenge Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze kuwa 24 Ugushyingo 2007, akatirwa igifungo cy’imyaka 30 adahari.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukecuru yari yarahungiye muri Kenya, aho bivugwa ko yamaze imyaka irindwi yihishe, nyuma akaza kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumva ko abana be bari kwitegura kugurisha isambu ye.

    Mu kwihisha ubutabera, uyu mukecuru yari yarahinduye umwirondoro we, kuko mbere yahoze yitwa Nyirankundabanyanga, ariko akaza kurihindura akiyita Nkundabanyanga.

    Uyu mukecuru wavutse mu 1948, ni mwene Kabujije Charles na Nyirambonera Suzanne, akaba yari atuye Gatenga ya Kicukiro, ari naho yahamirijwe ibyaha n’Urukiko Gacaca rwaho.


  • Abana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani bashyinguwe mu cyubahiro –

    Igikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mayaga ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 90.

    Imibiri y’abo bana bombi yakuwe mu musarani wo kwa Musabyuwera Madeleine mu 2018 mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza kuko bari bahahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi baza kuhicirwa.

    Abo bana bishwe ni Uwayezu Denis wari afite imyaka icyenda na Ufiteyezu Raymond wari afite imyaka irindwi y’amavuko. Imibiri yabo yakuwe muri uwo musarani iri kumwe n’indi ibiri kuko hasanzwemo imibiri ine.

    Mushiki wabo bana witwa Kayisire Devothe yavuze ko bishimira kuba babashije kubashyingura mu cyubahiro nyuma y’imyaka itatu bakuwe mu musarani.

    Ati “Ni ukuri kw’Imana imbere y’Imana ihoraho ndishimye; mu gihe cy’imyaka itatu tubakuye mu musarani duhirimbana, intsinzi ya mbere ni iyi kuba tubashije gushyingura iyi mibiri.”

    Yakomeje avuga ko bahuye n’ingorane z’uko imibiri yabo ikimara gukurwa mu musarani, habayeho gushaka kuyirigisa, ariko ko biri mu butabera kugira ngo abashinjwa kubigiramo uruhare babiryozwe.

    Muri uwo muhango hagarutswe kuri Habineza Jean Baptiste wahoze uyobora Umurenge wa Kibirizi ubu akaba ayobora uwa Nyagisozi ushinjwa gushaka kurigisa imibiri y’abo bana nyuma y’uko ikuwe mu musarani, agatanga amakuru atari yo mu rukiko.

    Umukozi mu Karere ka Nyanza, ushinzwe imirimo rusange, Nkurunziza Enock, yabuze ko ubwo icyo kibazo kiri mu nkiko, ubutabera buzagaragaza ukuri.

    Ati “Bimaze kugaragara ko habaye kuvuguruzanya kw’amakuru, ubutabera bwabyinjiyemo habaho ko iperereza rikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge arakurikiranwa, n’ubu biracyari mu butabera.”

    “Ngira ngo rero ntabwo dukwiye kumva ko ntakirakorwa kuko twese twizera ubutabera bw’igihugu cyacu kandi iyo ibintu byagiye mu nzira z’ubutabera n’ubundi bigomba guhabwa umwanya kugira ngo hatangwe ubutabera bukwiriye. Ndagira ngo mbizeze kandi tumare n’impungenge umuryango wa Disi Didace ko mu by’ukuri nta burangare ubwo ari bwo bwose buhari kuko twizera ko ubutabera buzafasha kugira ngo hatangwe ubutabera.”

    Depite Nyirabega Euthalie wari muri uwo muhango, yavuze ko avuka mu Murenge wa Kibirizi ndetse bahoze batuye hafi y’urugo rwa Kaberuka Euphrem na Musabyuwera Madeleine rwarimo umusarani wakuwemo abo bana.

    Yavuze ko kuba ikibazo abo mu muryango wa Disi Didace bafitanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge bamushinja gushaka kurigisa imibiri y’abo bana, kiri mu butabera, bakwiye gutegereza urukiko rugafata umwanzuro.

    Ati “Ubutabera burigenga icyo tuzi ni uko tubwizera kandi tukaba tutarigeze twumva bavuga ngo dosiye yarashyinguwe burundu. Ubwo rero niba hari ibimenyetso bizakomeza.”

    Muri Gicurasi 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cya burundu Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica abana babiri ba Disi Didace muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabajugunya mu musarani.

    Icyo gihano baje kukijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza ariko rutesha agaciro ubujurire bwabo, rutegeka ko igifungo cya burundu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kigumaho.

    Inkuru wasoma: Minisitiri Gatabazi yaregewe Gitifu ushinjwa gutanga amakuru y’ibinyoma ku bishwe muri Jenoside

    Abana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani bashyinguwe mu cyubahiro

    Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango wo gufata mu mugongo umuryango wa Disi Didace

    Bashyinguwe mu cyubahiro nyuma y’imyaka itatu imibiri yabo ikuwe mu musarani

    [email protected]


  • Uko Gen Maj Paul Kagame yemereye Bagosora ubufasha bwo guhagarika Jenoside, akamwima amatwi –

    Raporo nshya ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi [Muse Report], irimo ubuhamya bwa Perezida Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi watumye kuri Colonel Théoneste Bagosora ngo akoreshe ububasha bwe ahagarike abasirikare ba Leta n’Interahamwe bareke kwica abatutsi n’abatavuga rumwe na Leta, undi akamwima amatwi.

    Colonel Bagosora yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, akaba umwe mu bari abayobozi b’agatsiko k’intagondwa kitwaga Hutu Power kenyegeje ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

    Indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994, bwakeye abatutsi n’abandi batavugaga rumwa na Leta bicwa muri Kigali barimo na Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana.

    Raporo Muse igaragaza ko uwo munsi hishwe abatutsi 17 muri Centre Christus i Remera, abasaga 20 bicirwa ku musigiti i Kibagabaga. Muri Paruwasi ya Busogo mu Ruhengeri hiciwe abatutsi basaga 300.

    Hari ubuhamya bwatanzwe mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ko nibura kugeza saa kumi z’umugoroba tariki 7 Mata, abantu bari hagati ya 1000 na 1500 bari bamaze kwicwa mu gihugu.

    Ahagana saa yine n’iminota 50 z’ijoro ubwo hari hashize amasaha abiri indege ya Habyarimana ihanuwe, Lieutenant-General Roméo Dallaire wari Umuyobozi w’ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), yagiye ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’ingabo kureba Théoneste Bagosora.

    Dallaire avuga ko ubwo yahageraga, yasanze Bagosora ari mu nama yari ‘igamije gusubiza ibintu ku murongo’. Ni inama yari yitabiriwe n’abandi basirikare bakuru barimo Lieutenant Colonel Cyprien Kayumba, Lieutenant Colonel Ephrem Rwabalinda, na General Augustin Ndindiliyimana wayoboraga Gendarmerie (nka Polisi).

    Dallaire yahawe ikaze mu nama, aza gutanga igitekerezo ko Bagosora na bagenzi be bareka Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe akaba ari we uyobora gahunda zo gusubiza ibintu ku murongo.

    Dallaire yarababwiye ati “Nubwo Perezida yapfuye, haracyari Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Agathe”. Ngo Bagosora yahise ahaguruka mu ntebe “yegama areba Dallaire, intoki azishinze ku meza. Yashimangiye ashikamye ko Agathe nta buyobozi na buke afite.”

    Bagosora yongeyeho ko “We [Agathe] n’agatsiko ke ntabwo aribo Guverinoma.”

    Ingabo za FPR ziraswa, Kagame agatanga gasopo

    Hejuru y’ubwicanyi bwari buri gukorerwa abaturage b’abasivili bigizwemo uruhare n’abasirikare, mu rukerera ingabo zarindaga umukuru w’igihugu zari ziri mu kigo cyazo ku Kimihurura, zatangiye kurasa ku basirikare 600 ba FPR bari bari muri CND [Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri ubu].

    Abo basirikare bari barageze muri iyo nyubako bivuye mu masezerano ya Arusha, barinze abanyapolitiki ba FPR bari baraje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

    Raporo ‘Muse’ ivuga ko Tito Rutaremara wari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi ari umwe mu banyapolitiki bari bari muri CND. Mu gitondo cya tariki 7 Mata yahamagaye Gen Dallaire kuri telefone aramubwira ati “Ni ibiki biri kuba. Byagenze bite ko tubona ibintu birushaho kuba bibi?”

    Dallaire yabwiye Rutaremara ko Bagosora n’abandi basirikare ba FAR bashyizeho Komite yihariye yo gushyira ibintu ku murongo. Rutaremara yaratunguwe kuko ibyo Bagosora na bagenzi be bari bakoze ntaho byari biri mu masezerano y’Amahoro ya Arusha.

    Raporo ivuga ko Rutaremara yahise ahagamara Ndindiliyimana wari umuyobozi wa Gendarmerie, amubaza niba byashoboka bagahagarika ubwicanyi. Ndindiliyimana ngo yamubwiye ko Bagosora ari we ufite ubwo bushobozi, amugira inama yo kuba ari we ahamagara.

    Tito Rutaremara yahise ahamagara Bagosora, aramubwira ati “Nimudahagarika ubwicanyi, turasohoka muri CND, turwane.” Bagosora yamusubije agira ati “Ntimubikore. Tugiye kugerageza kubihagarika.”

    Kuko ibintu byarushagaho kuba bibi, Rutaremara hashize akanya yongera kugerageza guhamagara Bagosora kuri telefone, ariko asanga imiyoboro ya telefone zo muri CND yahagaritswe.

    Mu buhamya bwa Perezida Kagame muri iyo raporo, avuga ko yabwiye Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu Rwanda, ko nihatagira igikorwa barakora ibishoboka byose ubwicanyi bugahagarara.

    Ati “Namenye ko inzu z’abadushyigikiye zazengurutswe n’abasirikare ba [FAR]. Ikigamijwe kirumvikana. Turakumenyesha ko ingabo zacu ziraza kurwana ku bantu bacu.”

    Kagame yahaye Dallaire kuba ubwicanyi bwahagaritswe kuwa 7 Mata cyangwa se ingabo ze zikimanukira zigana i Kigali. Icyakora, Raporo ivuga ko Kagame yabwiye Dallaire ko FPR Inkotanyi yiteguye gutanga umusanzu umutekano n’amahoro bikagaruka mu gihugu hatabayeho imirwano.

    Yemeye gutanga batayo ebyiri z’ingabo za FPR Inkotanyi ngo zifashe ingabo za Leta gusubiza ibintu mu murongo, by’umwihariko abasirikare barindaga umukuru w’igihugu bari batangiye ubwicanyi.

    Amaze kuganira na Kagame, Dallaire yashyiriye ubwo butumwa Bagosora. Ngo Bagosora yararakaye cyane, yongera guhagaruka mu ntebe yuka inabi Dallaire.

    Dallaire agira ati “Yarambwiye ngo ngende mbwire FPR ngo ‘Mwakoze’, ariko ko adashobora kwemera ubwo bufasha. Ngo ikibazo niwe cyarebaga, yagombaga kukikemurira.”

    Nubwo Bagosora yemeye ko agiye gushyira ku murongo igisirikare n’Interahamwe, siko byagenze kuko Jenoside yahise ikwirakwira hirya no hino.

    FPR yasabye iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ifata n’ingamba

    Charles Kayonga wari uyoboye ingabo 600 za FPR zari ziri muri CND, yavuze ko indege ya Habyarimana imaze guhanurwa batangiye gushakisha amakuru ariko birinda guta umutwe, nubwo inzu bari barimo yari yari yatangiye kuraswaho n’ingabo zarindaga Habyarimana.

    Ibinyamakuru mpuzamahanga bimaze gutangaza ko indege ya Habyarimana yarashwe, Kayonga yahamagaye James Kabarebe wari mu birindiro bikuru by’ingabo za FPR ku Mulindi (Gicumbi).

    Kabarebe yabwiye Kayonga gukora iperereza bakamenya uwahanuye indege ya Perezida. Icyakora, raporo igaragaza ko nta bushobozi buhagije Kayonga n’ingabo ze bari bafite bwo gukora iperereza ku buryo bamenya uwahanuye indege ya Habyarimana.

    Maj Gen Kagame mu kiganiro yagiranye na Dallaire uwo munsi, yamusabye gukoresha ingabo ze bakarinda umutekano w’abanyarwanda kandi bakamenya neza ‘uwishe Habyarimana n’impamvu’.

    Raporo igaragaza ko abasirikare ba FPR muri Kigali batangiye guhamagarwa cyane n’abaturage babasaba ubutabazi, kuko inzu zabo zari zazengurutswe n’abicanyi.

    Ibintu bikomeje kuba bibi, Gen Maj Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR-Inkotanyi, yatumije inama y’abakuru b’Imitwe y’ingabo za FPR ku Mulindi. Mu ma saa cyenda z’uwo munsi wa tariki 7 Mata, yabategetse kujya guhagarika Jenoside barwanya abayikoraga bose ari na ko barokora abicwaga.

    Kuri uwo munsi yahuye n’ingabo zari mu Miyove zigizwe na Batayo eshatu azitegeka kwihutira gutabara Abanyapolitiki ba FPR n’Ingabo 600 zabarindaga i Kigali [CND] no gufatanya nazo mu rugamba rwo guhagarika Jenoside i Kigali.

    Izo batayo zabanjirije izindi kuva mu majyaruguru zerekeza i Kigali zihagera ku munsi wa kane [11 Mata 1994]. Izindi batayo ebyiri nazo zitegekwa kunyura iyo nzira iva mu majyaruguru ya Byumba igana i Kigali, zikagenda zihashya ingabo za Leta zari zihafite ibirindiro bikomeye ari na ko zikora ibikorwa by’ubutabazi.

    Kuri iyo tariki ya 7 Mata 1994, Gen Maj Paul Kagame yatangarije abanyamakuru ko FPR yafashe icyemezo cyo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, kugira ngo abihishe bagire icyizere cyo kuba barokoka, abicaga bagire igihunga cy’uko hari ubarwanya n’abashaka gufasha muri urwo rugamba rwo guhagarika jenoside bamenye uko babigenza.

    Colonel Bagosora wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, akaba umwe mu bari abayobozi b’agatsiko k’intagondwa kitwaga Hutu Power, ni umwe mu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside

  • Perezida Kagame yagaragaje ubwihutirwe bwo kwikorera ibikoresho byo kurwanya COVID-19 muri Afurika –

    Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 23 Mata 2021, ubwo habaga umuhango wo kwizihiza umwaka ushize hatangijwe gahunda y’ubufatanye Mpuzamahanga mu kongera ubushobozi bwo gupima, kuvura no gukora no gukwirakwiza urukingo rwa COVID-19 izwi nka “Access to COVID-19 Tools (ACT) Accelerator”.

    Umukuru w’Igihugu yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS n’Umuyobozi waryo, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku bw’umuhate bashyize muri iyi gahunda kugira ngo igende neza.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere byabashije kubona inkingo za COVID-19 kubera iyi gahunda ya ACT Accelerator ariko agaragaza ko hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo zigere ku bantu bose mu buryo bungana kandi zibahendukiye.

    Ati “Ku bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere ACT Accelerator yabaye uburyo bumwe rukumbi bwo kugera ku bikoresho byo gupima COVID-19, inkingo n’ubuvuzi.”

    “Mu gihe icyorezo gikomeje gufata indi ntera mu buryo buhoraho kandi bugoye kumenya ikizakurikira, byinshi biracyakenewe gukorwa mu gukuraho inzitizi mu kugera ku isakazwa ry’urukingo rihendutse kandi riri mu buryo bungana.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Afurika itangire kwikorera ibikoresho by’ingenzi byifashishwa mu kurwanya COVID-19.

    Ati “By’umwihariko Afurika iri inyuma mu gukora ibikoresho by’ingenzi bikoreshwa mu kwirinda COVID-19 no kuyirwanya, hari gushyirwa imbaraga mu kubaka ubu bushobozi.”

    Kugira ngo Afurika ibashe kugera kuri iyi ntego Perezida Kagame yavuze ko ikeneye ubufasha kugira ngo bikorwe neza kandi mu buryo bwihuse buzatuma ibasha guhangana na COVID-19 mu minsi iri imbere.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kugira ngo intego za Access to COVID-19 Tools (ACT) Accelerator zigerweho.

    Gahunda ya ACT Accelerator ijya gutangira hari hagamijwe intego ebyiri arizo ikorwa ryihuse ry’inkingo za COVID-19, gushyiraho serivisi zo gupima n’ubuvuzi bwihuse.

    Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko muri izi gahunda harimo izagezweho. Ati “Intego ya mbere (yo gukora inkingo) yagezweho, dufite inkingo nyinshi kandi zizewe mu kurinda COVID-19, dufite uburyo bwihuse bwo kuyipima ndetse tukagira umwuka wa oxygen n’imiti ikoreshwa mu kuyivura.”

    Dr Tedros yakomeje avuga ko ahakiri ikibazo ari mu bijyanye no kugeza inkingo n’ubuvuzi mu buryo bungana.

    Ati “Ariko nk’uko tubibona twese ku Isi, mwabyemera cyangwa mutabyemera abantu babasha kugera kuri ibi bikoresho hashingiwe ku ho batuye, abo baribo ndetse n’ingano y’ibyo binjiza.”

    “Akazi dufite kihutirwa ni ukwagura mu buryo bubangutse gahunda yo kugeza ku bantu mu buryo bungana ibikoresho byose bikenewe mu guhagarika ubwandu tukarokora ubuzima.”

    Dr Tedros yavuze ko iki gikorwa cyo kwizihiza umwaka ushize hatangijwe gahunda ya ACT Accelerator gihuriranye n’uko hashize ibyumweru umunani ubwandu bwa Coronavirus bwiyongera n’ibyumweru bitanu umubare w’abahitanwa nayo wiyongera.

    Mu cyumweru gishize ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasinyanye amasezerano na OMS agamije kubaka kuri uyu mugabane ibigo bitanu by’ubushakashatsi bizawufasha kugera ku ntego wihaye y’uko mu myaka 20 uzaba wikorera 60% by’inkingo ukenera zose.

    Perezida Kagame yagaragaje ubwihutirwe bwo kwikorera ibikoresho byo kurwanya COVID-19 muri Afurika

  • Bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko birengagije ingamba zo kwirinda Covid-19 –

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, nibwo herekanywe aba basore bafatiwe mu cyuho bari kubyina mu isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo kandi bitemewe muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Covid 19.

    Aba basore bafashwe bakaba barimo n’umusekirite wari ubacungiye umutekano ndetse bose bemera icyaha cy’uko barenze ku mabwiriza yokwirida Covid 19 banabisabira imbabazi.

    Umwe muri bo wari wagize isabukuru y’amavuko yagize ati “Ahagana saa munani twari Lavana Kimihurura. Twari tubizi ko bitemewe ahubwo ni uko twari twashyizemo metero kuko yari inzu nini noneho dukora icyo kirori birangira polisi ihageze iradufata.”

    Yongeyeho ko gufatirwa mu cyuho yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 byamuhaye isomo ndetse atazongera gukoresha ibirori cyangwa kubyitabira muri ibi bihe.

    Umusekirite wari wacungiye aba basore umutekano ,we agaragaza ko atari azi neza ko aba basore bari bukoreshe umunsi mukuru, gusa agasaba imbabazi z’uko atagize amakenga ngo ababuze.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yasabye urubyiruko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kimwe nk’abandi banyarwanda bose.

    Ati “Icyo twasaba ni uko urubyiruko rugomba kwirinda nk’abandi banyarwanda bose. Twagiye tugerageza gukora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakunda gukoresha tubaha ubutumwa bw’uko bakwiye kwitwara kandi tubasaba ko bakwiye kuba imbaraga zunganira izindi nzego zose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ababirenzeho barafatwa.”

    Yakomeje avuga ko abantu bose bakwiye kumenya ko abazajya barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bazajya bafatwa ndetse ko aba basore bagiye gupimwa Covid 19 bagacibwa n’amande.

    Yanaboneyeho kandi gusaba abashinzwe umutekano batari polisi cyane cyane abasekirite kujya batanga amakuru y’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kugira ngo bifatanye n’abayarengaho.

    Umwe mu bafashwe yavuze ko yahakuye isomo yo kutishora mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    CP John Bosco Kabera yasabye urubyiruko kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

    Abafashwe babanza kwipimisha Covid-19 ku kiguzi cyabo ndetse bagacibwa n’amande