Tag: featured

  • Muhima: Imiryango 54 yarokotse Jenoside yasabiwe ubufasha ngo ibone aho kuba –

    Ibi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babisabye ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe mu Murenge wa Muhima.

    Bavuze ko iyi miryango ibayeho nabi kubera ko imaze imyaka 27 idafite aho kuba, bigatuma ihora yimuka.

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Muhima, Nizeyimana Olivier de Maurice, yabwiye IGIHE ko iyi miryango 54 ibayeho mu buzima bugoye.

    Ati “ Dufite imiryango 54 idafite amacumbi ku buryo usanga igenda iba mu mirenge itandukanye cyagwa se rimwe na rimwe hari n’abo Umurenge ukodeshereza kuko ubuzima bwo mu Mujyi burahenze. Hari ushobora kunanirwa mu Muhima akaba yajya ku Giticyinyoni cyangwa ahandi ariko ubuzima bwabo ntabwo buba bumeze neza ku buryo hari n’ubwo tubarihira mituweli kugira ngo basunike iminsi.”

    Yongeyeho ko yizeye ko inzego zibishinzwe zizabafasha kubera ko mbere bari bafite imiryango 120 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ifite, kuri ubu hakaba hasigaye iyi 54.

    Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko iyi miryango iri mu izahabwa inzu zagenewe abatishoboye ziri kubakwa muri aka Karere.

    Imiryango 54 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muhima yasabiwe ubufasha ngo ibone aho kuba

  • Rulindo: Babiri bafashwe bakekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano –

    Yafashwe ayajyanye mu iduka guhaha, afashwe avuga ko yayahawe na mugenzi we w’imyaka 25 ukorera mu gasantere ka Muyanza nawe ahita afatwa.

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Gakara Munyurase yavuze ko aba bombi bavuka mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Ndarage mu Mudugudu wa Karambi bakaba ari naho bakorera mu gasantere ka Muyanza. Gufatwa kwabo bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

    Yagize ati “Yagiye mu iduka ry’umwe mu bacuruzi bacururiza mu isantere ya Muyanza agurayo ibintu by’amafaranga ibihumbi bitanu y’amiganano. Bwarakeye tariki ya 25 Mata asubirayo ajyanye nanone inoti ya bitanu,ku nshuro ya kabiri umucuruzi yitegereje inoti abona ni inyiganano yibuka ko yari yaraye havuye nabwo yishyuye inoti y’ibihumbi bitanu, yarayirebye nayo asanga ni inyiganano niko guhita abimenyesha Polisi.”

    Ukekwaho gukora izo noti usanzwe acuruza papeterie yabwiye abapolisi ko ayo mafaranga ari inoti imwe ya bitanu nzima bamuzaniraga kugira ngo azibafotoreremo izindi nyinshi babone uko bazifashihsa bakina filime.

    CIP Munyurase yagize ati “Yemera ko bamuzaniraga inoti ya bitanu itari inyiganano akayibafotoreramo inoti nyinshi zihuje nimero bakajya kuzikinana filimi barangiza bakazizana bakazitwika ariko ngo umwe muri bo we hari izo yagumanye ari nazo bamufatanye yakwirakwizaga mu bacuruzi.”

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo yabwiye abacuruzi n’abaturage muri rusange kujya bashishoza ku noti bahabwa kuko hari abantu bagenda bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

    Yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru abo bombi bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye uyigana cyangwa uyakwirakwiza kimwe n’undi wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

    Aba bombi bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Bafashwe bakwirakwiza amafaranga y’amiganano

  • Komiseri Mukuru w’Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia yashenguwe n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, nibwo Dr Chisela Chileshe n’itsinda bazanye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali baherekejwe na Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, CG Marizamunda Juvénal.

    Nyuma yo gutambagizwa muri uru rwibutso bagasobanurirwa ibice birugize n’amateka yabyo by’umwihariko uko Abatutsi bagiye bicwa muri Jenoside, bunamiye inzirakarengane zihashyinguye ndetse bashyira indabo ku mva.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, yavuze ko bitumvikana uburyo Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100, bakicwa n’Abanyarwanda bagenzi babo.

    Kuri we ngo, ibyabaye mu Rwanda ni amahano Isi yose ndetse n’Abanyarwanda aho bari hose bakwiye kujya bahora baharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

    Yagize ati “Ubutumwa natanga ni uko urwango ntacyo rumaze, amacakubiri ntacyo amaze, ivangura iryo ariryo ryose naryo ntacyo rimaze.”

    Dr Chisela yaburiye abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abayigizemo uruhare bakaba barahungiye mu mahanga, ko bakwiye kugaruka mu Rwanda bakibonera ukuri kw’ibyo basize bakoze.

    Ati “Ntabwo bakwiye guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyabaye mu Rwanda ni amahano, ababigizemo uruhare bakica abavandimwe babo n’inshuti zabo bakaba barahunze bakwiye kugaruka hano bakirebera ibyo basize bakoze.”

    Yakomeje agira ati “Uyu munsi u Rwanda ni igihugu cyuje amahoro n’umutekano kandi kigendera ku matageko, baramutse baje bashobora gusaba imbabazi […] kandi ndabizi ko bazihabwa cyangwa bakanahabwa ubutabera. Ibyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byo njyewe ntabwo nemeranya n’ababikora nyuma y’amateka maze kubona hano.”

    Yakomeje avuga ko by’umwihariko abafunzwe bazira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye kugororwa by’umwihariko kugira ngo ubwo bazaba barangije igifungo bazabashe gusubira mu muryango barabaye abantu bazima ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye hagati ya RCS na ZCS mu gusangizanya ubumenyi bwo gukora ibikenewe.

    Dr Chisela yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Kagame uko bwongeye kunga Abanyarwanda no kongera kubaka igihugu cyari cyarashenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, n’itsinda bazanye bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda aho bari mu bikorwa byo gusangizanya ubumenyi n’ubushobozi hagati y’uru rwego rwo muri Zambia na RCS yo mu Rwanda.

    Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe, ubwo yunamiraga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Dr Chisela Chileshe yeretswe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, CG Marizamunda Juvénal, (iburyo) yari yaherekeje Dr Chisela Chileshe

    Dr Chisela Chileshe yashenguwe n’ubugome bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Video: Mushimiyimana Azeem

    Amafoto: Himbaza Pacifique


  • Uko Perezida Habyarimana yataye umutwe kugeza ubwo ashatse kwegura –

    Byarabaye mu 1993 nyuma y’impfu zitandukanye z’Abatutsi hirya no hino mu gihugu, nyuma y’igitutu cya FPR Inkotanyi yari yarabwiye ko igihugu cyuzuye. Muri icyo gihe, Habyarimana yamenyesheje u Bufaransa ko aho ibintu bigeze atagishoboye, asaba ko yakwegura gusa agaragaza ubwoba bw’ibishobora kumubaho nyuma kubera ibyaha yakoze.

    Ubwabyo ni ikindi kimenyetso cy’imyitwarire y’u Bufaransa muri Afurika nyuma y’ubwigenge, aho cyakunze gushinjwa kwinjira mu mikorere y’ibihugu cyaba cyita inshuti, kugeza ubwo kigira ijambo ku muntu ugiye kuba Perezida, uwo badashaka cyangwa uwatannye mu murongo wabo.

    U Rwanda mu manga mu 1993

    Umwaka wa 1993 wageze ubutegetsi bwa Habyarimana buri mu manga. Ku ruhande rumwe bwari buhanganye n’urugamba FPR Inkotanyi yari imaze imyaka itatu itangije rwo kwisubiza uburenganzira bwo gutaha mu gihugu Habyarimana yari yaravuze ko cyabaye nk’ikiruhuri cyuzuye, bityo ko kitashobora kubakira.

    Imbere mu gihugu Habyarimana yari ku kindi gitutu cy’amashyaka ataravugaga rumwe na we ndetse yasaga n’ayikururiye igice kinini cy’abaturage, ku buryo ijambo rye ritari rikijyana nkuko byahoze.

    Habyarimana kandi yari ku gitutu cy’amashyaka yari amushyigikiye by’umwihariko MRND yari yarashinze na CDR itarifuzaga umututsi mu gihugu. Iby’amasezerano ya Arusha babifataga nk’ubugambanyi mu bundi. Hejuru yabyo hari ingabo zari zaracitsemo ibice, igice kinini cy’abasirikare bakuru b’abahutu bakomoka mu Majyaruguru n’Iburengerazuba kidashaka kumva ibyo kwinjiza ingabo za FPR Inkotanyi mu gisirikare cya Leta cyangwa kugabana ubutegetsi.

    U Rwanda rwari rumaze igihe mu bibazo by’ubukungu byatangiye mu myaka ya 1988 ubwo ibiciro by’icyayi n’ikawa byagwaga cyane, amafaranga igihugu cyinjizaga akagabanyuka ubukene mu baturage buranuma aribwo hazaga politiki yo kwizirika umukanda. Hiyongeraho ibibazo by’amapfa adasanzwe yateye mu bice by’Amajyepfo y’igihugu, abaturage bagasonza bitavugwa, ubwivumbure burushaho kuba bwinshi.

    Raporo Muse ivuga ko Habyarimana ibibazo byageze aho bikamubana insobe, kugeza ubwo yabonaga umwanzuro ari ukwegura gusa akagira ubwoba bw’ahazaza he nyuma y’ubwicanyi bwari bumaze igihe bukorerwwa abatutsi hirya no hino mu gihugu, bikozwe n’ingabo zifatanyije n’Interahamwe.

    Kubera ubwicanyi bwari bumaze iminsi bukorwa na Leta hibasirwa abatutsi imbere mu gihugu mu guca intege FPR Inkotanyi, Uwo mutwe wari warahagaritse imirwano wiringiye imishyikirano y’amahoro ya Arusha, kwihangana byageze aho biranga imbere y’imirambo y’abatutsi bicwaga n’ingabo za Leta hamwe n’abahezanguni buri kanya.

    Tariki 8 Gashyantare 1993 FPR Inkotanyi yagabye ibitero byari bigamije guha gasopo Leta ku bwicanyi bwibasiye abatutsi bwari bukabije hirya no hino mu gihugu.

    Leta ya Habyarimana yatangiye kugira ubwoba, ishyira igitutu ku Bufaransa ngo bwongere ubufasha. Icyakora mu gukomeza gutinza, habayeho kwemera ibiganiro na FPR Inkotanyi. Ibyo biganiro byo muri Werurwe 1993 byabereye Dar es Salaam, mu by’ibanze FPR yasabye harimo guhagarika ubwicanyi no gusaba ko ngabo z’u Bufaransa ziva mu Rwanda.

    Nubwo Raporo Muse ivuga ko kwemera imishyikirano byasaga nk’amayeri ya Leta ya Habyarimana ngo abone uko yitegura neza gutsinsura FPR, mu mashyaka y’abahutu arimo MRND na CDR bari batewe umujinya n’ubwo bwumvikane.

    Byatunye tariki 10 Werurwe 1993 abarwanashyaka ba CDR na MRND bakora imyigaragambyo imbere ya ambasade y’Abafaransa, bamagana amasezerano ya Dar es Salaam, banasaba ko ingabo z’abafaransa ziguma mu Rwanda.

    Ayo mashyaka Habyarimana ubwe yagize uruhare mu gushinga, ahubwo yari asigaye amufata nk’umugambanyi. Nka CDR uwo munsi w’imyigaragambyo yasohoye itangazo ivuga ko “ Habyarimana Juvenal atagihangayikishijwe n’inyungu z’igihugu, ahubwo afite izindi nyungu ze bwite aharanira”.

    Aya magambo ntiyoroshye na mbe by’umwihariko guturuka mu kanwa k’abarwanashyaka ba CDR, ishyaka ryiyitaga iry’abahutu.

    Uko kutishimirwa mu bahutu b’abahezanguni ari nabo yari yishyingikirije, kwaje gutuma hatangitra gukwirakwizwa ibihuha by’uko Perezida Habyarimana ashobora guhirikwa ku butegetsi nubwo nta gihamya n’imwe yigeze itangwa kuri ayo makuru.

    Mu gisirikare naho umwuka ntiwari umeze neza kuko ingabo z’u Rwanda zitifuzaga ko iz’u Bufaransa zigenda ndetse nk’abasirikare babaga mu kigo cya Kanombe, bandikiye ibaruwa ubuyobozi bukuru bw’ingabo babwinubira no kuba ntacyo bukora ngo bwinjire mu bibazo igihugu gifite.

    Tekereza umugaba w’Ikirenga w’ingabo watangiye kujorwa n’ingabo ze, Perezida utakigira ijambo mu ishyaka rye, raporo Muse ivuga ko Habyarimana yasaga nk’umuntu unaniwe cyane. Ibyo bigaragararira mu kwegura kwe ku buyobozi bw’ishyaka rya MRND tariki 30 Werurwe 1993.

    Raporo igaragaza ko Habyarimana yasaga nk’umuntu wihebye utagifite ubushobozi bwo gushyira igihugu hamwe.

    Nyuma yo kwegura mu ishyaka, yabwiye uwari ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Georges Martres ko ashobora kwegura mu gihe amasezerano y’amahoro azaba arangiye hanashyizweho Guverinoma nshya.

    Nubwo yashakaga kwegura, umutima wa Habyarimana ntiwari hamwe kubera ibyo yari yarakoze. Telegaramu zagaragaye ambasaderi Martres yoherezaga i Paris zivuga ko yari afite ubwoba bw’uko aramutse yeguye, abatavuga rumwe na we bashoboraga gutera hejuru bamusaba kujyanwa mu nkiko kubw’ibyaha yakoze akiri ku butegetsi.

    Martres yandikiye Perezida Mitterrand w’u Bufaransa amubwira ko Habyarimana niyegura “icyo ashaka ari uburinzi bwo kuba mu gihugu nta we umukozeho”.

    Habyarimana ubwe ni we wasabye ko ubwo butumwa bw’icyifuzo cyo kwegura bugezwa kuri Perezida François Mitterrand, kugira ngo amwumvishirize abataravugaga rumwe na we ko naramuka avuye ku butegetsi “ntawe uzamukoraho cyangwa ngo akore ku muryango we”.

    Mu nyandiko zose za Mitterrand zazusumwe n’iza ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, ntaho bagaragaza niba Mitterrand yaragize icyo avuga ku busabe bwa Habyarimana, gusa icyumvikana ni uko bamugiriye inama yo kutarekura ubutegetsi.

    Ibyo bigaragazwa n’uburyo yakomeje kwigira ntibindeba ku bibazo igihugu cyari gifite, abatutsi bagakomeza kwicwa, Interahamwe zikomeza guhabwa intwaro n’imyitozo, ibinyamakuru byakwizaga urwango bikomeza gukora.

    Na nyuma yo gusinya amasezerano ya Arusha muri Kanama 1993, Habyarimana ntiyigeze yegura nkuko yari yabisezeranyije ahubwo yakomeje kunaniza ishyirwa mu bikorwa ryayo nko kwanga kurahiza Guverinoma nshya n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugeza ku munsi yapfiriyeho tariki 6 Mata 1994, bugacya Jenoside ishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.

    Habyarimana yigeze gushaka kwegura ariko agira ubwoba bw’ibizakurikiraho nyuma

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi –

    Filippo Grandi wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’umwihariko ibifite aho bihuriye n’impunzi.

    Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko ubwo Filippo Grandi yakirwaga na Perezida Kagame yari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, gusa ntibyigeze bitangaza icyo ibiganiro byabo byagarutseho.

    Uretse Fodé Ndiaye, Filippo Grandi yari ari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Filippo Grandi yabonanye na Perezida Kagame nyuma y’uko ku wa 25 Mata 2021 yari yasuye Inkambi ya Gashora iri mu Bugesera icumbikiwemo impunzi zaturutse muri Libya.

    Iki gihe Filippo Grandi yavuze ko yishimiye uko yasanze izi mpunzi zifashwe by’umwihariko agaragaza ko ashimira byimazeyo Perezida Kagame n’Abanyarwanda bemeye kuzakira ku butaka bwabo.

    Filippo Grandi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata yunamira inzirakarenga zihashyinguye. Byari biteganyijwe ko mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2021 yakira ikindi cyiciro cy’impunzi ziturutse muri Libya gusa iyi gahunda yasubitswe kugeza igihe kitaramenyakana.

    Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, Filippo Grandi azaherekeza impunzi z’Abarundi zari zicumbikiwe mu Rwanda zizasubira mu gihugu cyazo ari naho azahita akomereza uruzinduko.

    Filippo Grandi amaze iminsi ari mu ruzinduko mu bihugu byo mu Karere by’umwihariko ari kureba uko ibibazo by’impunzi bihagaze. Filippo Grandi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2018.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi

    Filippo Grandi yari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange n’Umuyobozi wa UN Rwanda, Fodé Ndiaye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Munyenyezi Béatrice yasabiwe gufungwa by’agateganyo –

    Dosiye ya Munyenyezi yaregewe urukiko nyuma y’iminsi itanu ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Bubinyujije ku rukuta rwa Twitter, Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwasabiye Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gufungwa by’agateganyo.

    Bwagize buti “Uyu munsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Béatrice busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo.’’

    Munyenyezi Béatrice yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Munyenyezi yahungiye muri Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

    Ku wa 21 Gashyantare 2013 ni bwo uyu mugore yambuwe ubwenegihugu nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

    Akigera mu Rwanda, RIB yatangaje ko imukurikiranyeho ibyaha birimo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibi byaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

    Munyenyezi w’imyaka 51 yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n’inkiko.

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi rya MRND.

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa by’agateganyo

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO UBWO MUNYENYEZI YAGEZWAGA MU RWANDA


  • Nyarugenge: Abagabo batatu bafatanywe kanyanga, hanavumburwa aho itarirwa –

    Aba bagabo bafashwe ku wa 24 Mata 2021, nyuma yo gutahurwa bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano mu rwego rwo gushaka abacuruza, abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko abantu bashaka ubukire buhutiyeho batazihanganirwa kuko inzego z’umutekano ziri maso.

    Yagize ati “Abafashwe ni abaturage ba hano ariko bahisemo gukora inzira zidakurikije amategeko rero inzego z’ubuyobozi zihora ziri maso igihe cyose. Bafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, Polisi n’irondo ry’umwuga.’’

    Yavuze ko umuntu uzagerageza gucuruza ibiyobyabwenge adashobora kwihanganirwa na gato kuko biba bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

    Ati “Ubuzima bw’abaturage n’umutekano wabo biri mu by’ibanze bituraje ishinga dufatanyije n’inzego z’umutekano. Uwabubangamira uwo ari we wese cyangwa n’uwakora ibikorwa bishobora kuba byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ntituzabyihanganira.”

    “Tuboneyeho kubwira abaturage bashaka gukira vuba, bica umutekano w’Abanyarwanda ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi turi maso, ntituzabyihanganira.”

    Ntirushwa yasabye abaturage kuvana amaboko mu mufuka bagakora, bagashaka ahari imirimo.

    Ati “Bajye mu mirimo irahari, imihanda irimo irubakwa, amashuri arimo arubakwa ako ni akazi. Harimo myinshi itanga akazi abantu bakora ariko kuyoboka inzira y’ibiyobyabwenge rwose ni iy’ubusamo idashobora kubahira, babyirinde.”

    Mu bindi byafashwe harimo amajerekani 13 arimo imyanda y’amazi y’ibisheke iva ku ruganda rukora kanyanga, merace ndetse hanavumbuwe ibitariro byayo bigera kuri bitanu.

    Abafashwe nibaramuka bahamijwe icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 Frw cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Hafashwe abagabo batatu bakekwaho gucuruza kanyanga mu Murenge wa Kimisagara

    Bafatanywe litiro 16 za kanyanga ndetse n’ijerekani 13 za merace

  • Abo mu miryango yita ku bidukikije bahuguwe ku masezerano mpuzamahanga ajyanye no kubirengera –

    RCCDN ifite abanyamuryango basaga 63 bagizwe n’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira kurengera ibidukikije. Abo ni bo bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri kugira ngo barusheho kumenya amasezerano u Rwanda rwasinye, icyo agamije ndetse n’uko ashyirwa mu bikorwa kugira ngo ibikorwa byabo barusheho kubikora mu murongo unoze.

    Mu masezerano basobanuriwe harimo amasezerano y’i Paris mu Bufaransa agamije kwirinda imihindagurikire y’ikirere yashyizweho mu 2016 n’u Rwanda rwasinye, amasezerano yashyiriweho i Kigali azwi nka Kigali amendment, agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere n’andi masezerano mpuzamahanga agamije kurengera ibidukikije.

    Gutanga ayo mahugurwa ku banyamuryango ba RCCDN byakozwe ku bufatanye uyu muryango usanzwe ugirana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA).

    Umuhuzabikorwa wa RCCDN mu Rwanda, Faustin Vuningoma, yavuze ko bahisemo guhugura abanyamuryango babo kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse ku masezerano mpuzamahanga aba yarasinywe mu kurengera ibidukikije arimo n’aba yaremejwe n’u Rwanda.

    Ati “Mu nshingano za RCCDN harimo no kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe babyumva neza. Ni muri urwo rwego rero twasanze kimwe mu byo badakurikirana neza ari ibiganiro n’amasezerano mpuzamahanga, aho ibihugu bihura bikaganiriramo ibintu bitandukanye ndetse bikanafata n’imyanzuro kandi iyo myanzuro ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu.”

    “Amasezerano mpuzamahanga hari n’ayo u Rwanda ruba rwarasinye rero biba ari byiza ko abanyamuryango bayamenya, kugira ngo bagire uruhare mu kuyashyira mu bikorwa nk’abanyamuryango no kugira ngo bamenye n’ibyo Leta yiyemeje kandi barebe ko iri kubishyira mu bikorwa.”

    Vuningoma yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa biteze ko abanyamuryango ba RCCDN bazagenda bagasangiza bagenzi babo ubumenyi bayungukiyemo.

    Ati “Icya mbere tubitezeho ko bagenda, ibyo bahuguwemo bakabisangira n’abandi Banyarwanda, aho bakorera mu miryango itandukanye, bafite abo bakorana nabo, bakwiye kubabwira iby’aya masezerano bakabimenya noneho tukagenda ku ntambwe imwe n’andi mahanga ariko Abanyarwanda bazi icyo ayo masezerano aba agamije.”

    Umukozi ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Tushabe Rachael, akaba n’umwe mu batanze amahugurwa yavuze ko kugira ubumenyi buhagije ku masezerano agaruka ku bidukikije ari ingenzi.

    Ati “Bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo ayo masezerano asaba mu gihugu ndetse kuganiriza aba bafatanyabikorwa biradufasha kugera ku Banyarwanda benshi kuko ni amaboko twungutse mu kubungabunga ibidukikije.”

    Abahuguwe mu minsi ibiri bavuga ko bigiye kubafasha mu mirimo yabo itandukanye ndetse no kurushaho gusobanukirwa ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko wita ku Bidukikije “Young Volunteers for Environment”, Honorine Isingizwe, yavuze ko ubumenyi bahawe ku masezerano yo kurengera ibidukikije agiye gutuma bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Yagize ati “Aya mahugurwa adufitiye umumaro cyane nk’abanyamuryango ba RCCDN, kuko bidufasha kumenya ayo masezerano. Nyuma yo kuyamenya tukamenya n’uburyo u Rwanda ruyashyira mu bikorwa, bidufasha kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.”

    Isingizwe yavuze ko bifuza ko ingamba zo ku kubungabunga ibidukikije zikwiye kujya zimenyekanishwa mu rurimi gakondo kugira ngo Abanyarwanda bose babashe gusobanukirwa nabyo, anasaba buri wese kumva ko kubungabunga ibidukikije bidafite ababishinzwe ahubwo ari ibya buri muntu.

    Umukozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imishinga mu Muryango uharanira Iterambere ry’Abanyarwanda, Rwanda Development Organization, Léon Fidèle Mugisha, yashimangiye ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko agiye kubaka ubushobozi bw’imiryango ifite aho ihurira no kubungabunga ibidukikije.

    Ati “Iyi miryango myinshi ikorana n’abaturage, twebwe icya mbere gikorwa ni ubuvugizi ku nzego bwite za Leta ku buryo ubumenyi baduhaye tububaha natwe nabo bakabugeza ku baturage. Nk’urugero niba hari uburyo umuntu akoresha mu buhinzi atangiza ibidukikije abimenye, wenda niba ari ukuvanga ifumbire y’imborera akabimenya. Umuturage rero biramugeraho kuko tugiye kubishyira muri gahunda zacu.”

    Abanyamuryango ba RCCDN bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwegera umuturage no kumugira inama ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kwirinda ihindagurika ry’ikirere kuko hari n’aho usanga bakora ibintu batazi kandi bishobora kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

    Abitabiriye aya mahugurwa banyuzagamo bakandika iby’ingezi byavuzwe kugira ngo bazabashe gusobanurira abandi

    Abanyamuryango ba RCCDN bahawe ubumenyi ku masezerano mpuzamahanga mu by’ibidukikije bagira n’umwanya wo gusobanuza neza aho batumvise

    Abitabiriye aya mahugurwa basabwe kuzageza ku bandi ubumenyi bayungukiyemo mu bijyanye n’amasezerano atandukanye yasinywe hagamijwe kubungabunga ibidukikije

    Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko wita ku Bidukikije “Young Volunteers for Environment”, Isingizwe Honorine

    Bagiye bagaragaza ko hakiri impungenge mu ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu bivugwa n’amasezerano

    Abitabiriye aya mahugurwa bafashwe ifoto y’urwibutso baniyemeza gusangiza abandi ubumenyi bungutse

  • Minisitiri Dr Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès –

    Ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa 26 Mata 2021, aho barebeye hamwe uko hakorwa ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cyugarije Isi, ndetse n’uko ubukungu bwahungabanye cyane bushobora kuzahurwa.

    Minisitiri Dr Biruta yaganiriye na Sophie Wilmès nyuma y’amasaha make ahuye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta y’Abanyarwanda ikorera muri icyo gihugu.

    Ni mu gihe ku wa 24 Mata 2021 yari yahuye n’abashoramari batandukanye b’Ababiligi, baganira ku mahirwe y’ishoramari no koroherezwa bihari ku bashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

    Uruzinduko rw’akazi Minisitiri Biruta ari kugirira mu Bubiligi kuva ku wa 23 Mata uyu mwaka rugamije kurushaho kubaka umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu aho u Rwanda rushishikariza abanyemari b’Ababiligi kubyaza umusaruro amahirwe rubaha bakaruzanamo imishinga.

    Umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka utangiye gusubira mu buryo, kuko no muri Werurwe 2016 uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yahuye n’Umwami Philippe Léopold Louis Marie bemeranya gukomeza kuwugira mwiza.

    Mu bihe bitandukanye, u Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyari zirenga 64 Frw yagiye yifashishwa mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi.

    Mu 2019, nabwo icyo gihugu cyemereye u Rwanda inkunga ya miliyali 121 Frw izatangwa kugeza mu 2024, ikoreshwe mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere imijyi no gucunga neza umutungo wa Leta.

    Abayobozi baganiriye ku kuzahura ubukungu hagati y’impande zombi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi

  • Ruhango: Imanza 500 zaciwe n’Inkiko Gacaca zananiranye kurangizwa –

    Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge gikomeze kuzamuka binyuze mu gutanga ubutabera.

    Ati “Hasigaye Imanza Gacaca zigera muri 500 zitujuje ibisabwa, zifite ibiburamo kuzirangiza ubona bigoye, ariko abakoze ibyaha baramutse babonetse dushobora no kubaganiriza tukagira ubundi buryo twazirangizamo mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge.”

    “Icya mbere bamaze kwiyemeza gusaba imbabazi hanyuma n’ikindi batanga bumvikanyeho n’abo bakoreye icyaha, nabyo iyo bigenze neza icyo gihe turabyandika urubanza rukaba rurangijwe. Turabahamagarira rero ngo bareke gukomeza kwinangira n’izo zisigaye zirangire.”

    Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Makomini ya Ntongwe, Masango, Kigoma, Murama, Mushubati, Mukingi na Tambwe yari agize igice cy’Amayaga mu Karere ka Ruhango, bavuga ko muri iki gihe abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bagabanutse ugereranyije no mu myaka yashize.

    Nkurunziza Jean Marie ati “Kuba abantu batangiye kugira umutima wo gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri, nacyo ni ikimenyetso cyiza. Nko mu myaka yashize twajya kwibuka ukabona hari ibimenyetso bibi batangiye gukora, ariko kugeza ubu nta kintu turumva. Ni ikimenyetso cyerekana n’uruhare ubuyobozi buri kugira mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne D’Arc, yavuze ko imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca nizimara kurangizwa ndetse n’abakoze Jenoside bakerekana aho bajugunye imibiri y’Abatutsi igashyingurwa mu cyubahiro, bizazamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge.

    [email protected]