Tag: featured

  • Abo mu miryango yita ku bidukikije bahuguwe ku masezerano mpuzamahanga ajyanye no kubirengera –

    RCCDN ifite abanyamuryango basaga 63 bagizwe n’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira kurengera ibidukikije. Abo ni bo bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri kugira ngo barusheho kumenya amasezerano u Rwanda rwasinye, icyo agamije ndetse n’uko ashyirwa mu bikorwa kugira ngo ibikorwa byabo barusheho kubikora mu murongo unoze.

    Mu masezerano basobanuriwe harimo amasezerano y’i Paris mu Bufaransa agamije kwirinda imihindagurikire y’ikirere yashyizweho mu 2016 n’u Rwanda rwasinye, amasezerano yashyiriweho i Kigali azwi nka Kigali amendment, agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere n’andi masezerano mpuzamahanga agamije kurengera ibidukikije.

    Gutanga ayo mahugurwa ku banyamuryango ba RCCDN byakozwe ku bufatanye uyu muryango usanzwe ugirana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA).

    Umuhuzabikorwa wa RCCDN mu Rwanda, Faustin Vuningoma, yavuze ko bahisemo guhugura abanyamuryango babo kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse ku masezerano mpuzamahanga aba yarasinywe mu kurengera ibidukikije arimo n’aba yaremejwe n’u Rwanda.

    Ati “Mu nshingano za RCCDN harimo no kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe babyumva neza. Ni muri urwo rwego rero twasanze kimwe mu byo badakurikirana neza ari ibiganiro n’amasezerano mpuzamahanga, aho ibihugu bihura bikaganiriramo ibintu bitandukanye ndetse bikanafata n’imyanzuro kandi iyo myanzuro ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu.”

    “Amasezerano mpuzamahanga hari n’ayo u Rwanda ruba rwarasinye rero biba ari byiza ko abanyamuryango bayamenya, kugira ngo bagire uruhare mu kuyashyira mu bikorwa nk’abanyamuryango no kugira ngo bamenye n’ibyo Leta yiyemeje kandi barebe ko iri kubishyira mu bikorwa.”

    Vuningoma yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa biteze ko abanyamuryango ba RCCDN bazagenda bagasangiza bagenzi babo ubumenyi bayungukiyemo.

    Ati “Icya mbere tubitezeho ko bagenda, ibyo bahuguwemo bakabisangira n’abandi Banyarwanda, aho bakorera mu miryango itandukanye, bafite abo bakorana nabo, bakwiye kubabwira iby’aya masezerano bakabimenya noneho tukagenda ku ntambwe imwe n’andi mahanga ariko Abanyarwanda bazi icyo ayo masezerano aba agamije.”

    Umukozi ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Tushabe Rachael, akaba n’umwe mu batanze amahugurwa yavuze ko kugira ubumenyi buhagije ku masezerano agaruka ku bidukikije ari ingenzi.

    Ati “Bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo ayo masezerano asaba mu gihugu ndetse kuganiriza aba bafatanyabikorwa biradufasha kugera ku Banyarwanda benshi kuko ni amaboko twungutse mu kubungabunga ibidukikije.”

    Abahuguwe mu minsi ibiri bavuga ko bigiye kubafasha mu mirimo yabo itandukanye ndetse no kurushaho gusobanukirwa ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko wita ku Bidukikije “Young Volunteers for Environment”, Honorine Isingizwe, yavuze ko ubumenyi bahawe ku masezerano yo kurengera ibidukikije agiye gutuma bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Yagize ati “Aya mahugurwa adufitiye umumaro cyane nk’abanyamuryango ba RCCDN, kuko bidufasha kumenya ayo masezerano. Nyuma yo kuyamenya tukamenya n’uburyo u Rwanda ruyashyira mu bikorwa, bidufasha kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.”

    Isingizwe yavuze ko bifuza ko ingamba zo ku kubungabunga ibidukikije zikwiye kujya zimenyekanishwa mu rurimi gakondo kugira ngo Abanyarwanda bose babashe gusobanukirwa nabyo, anasaba buri wese kumva ko kubungabunga ibidukikije bidafite ababishinzwe ahubwo ari ibya buri muntu.

    Umukozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imishinga mu Muryango uharanira Iterambere ry’Abanyarwanda, Rwanda Development Organization, Léon Fidèle Mugisha, yashimangiye ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko agiye kubaka ubushobozi bw’imiryango ifite aho ihurira no kubungabunga ibidukikije.

    Ati “Iyi miryango myinshi ikorana n’abaturage, twebwe icya mbere gikorwa ni ubuvugizi ku nzego bwite za Leta ku buryo ubumenyi baduhaye tububaha natwe nabo bakabugeza ku baturage. Nk’urugero niba hari uburyo umuntu akoresha mu buhinzi atangiza ibidukikije abimenye, wenda niba ari ukuvanga ifumbire y’imborera akabimenya. Umuturage rero biramugeraho kuko tugiye kubishyira muri gahunda zacu.”

    Abanyamuryango ba RCCDN bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwegera umuturage no kumugira inama ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kwirinda ihindagurika ry’ikirere kuko hari n’aho usanga bakora ibintu batazi kandi bishobora kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

    Abitabiriye aya mahugurwa banyuzagamo bakandika iby’ingezi byavuzwe kugira ngo bazabashe gusobanurira abandi

    Abanyamuryango ba RCCDN bahawe ubumenyi ku masezerano mpuzamahanga mu by’ibidukikije bagira n’umwanya wo gusobanuza neza aho batumvise

    Abitabiriye aya mahugurwa basabwe kuzageza ku bandi ubumenyi bayungukiyemo mu bijyanye n’amasezerano atandukanye yasinywe hagamijwe kubungabunga ibidukikije

    Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko wita ku Bidukikije “Young Volunteers for Environment”, Isingizwe Honorine

    Bagiye bagaragaza ko hakiri impungenge mu ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu bivugwa n’amasezerano

    Abitabiriye aya mahugurwa bafashwe ifoto y’urwibutso baniyemeza gusangiza abandi ubumenyi bungutse

  • Minisitiri Dr Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès –

    Ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa 26 Mata 2021, aho barebeye hamwe uko hakorwa ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cyugarije Isi, ndetse n’uko ubukungu bwahungabanye cyane bushobora kuzahurwa.

    Minisitiri Dr Biruta yaganiriye na Sophie Wilmès nyuma y’amasaha make ahuye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta y’Abanyarwanda ikorera muri icyo gihugu.

    Ni mu gihe ku wa 24 Mata 2021 yari yahuye n’abashoramari batandukanye b’Ababiligi, baganira ku mahirwe y’ishoramari no koroherezwa bihari ku bashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

    Uruzinduko rw’akazi Minisitiri Biruta ari kugirira mu Bubiligi kuva ku wa 23 Mata uyu mwaka rugamije kurushaho kubaka umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu aho u Rwanda rushishikariza abanyemari b’Ababiligi kubyaza umusaruro amahirwe rubaha bakaruzanamo imishinga.

    Umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka utangiye gusubira mu buryo, kuko no muri Werurwe 2016 uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yahuye n’Umwami Philippe Léopold Louis Marie bemeranya gukomeza kuwugira mwiza.

    Mu bihe bitandukanye, u Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyari zirenga 64 Frw yagiye yifashishwa mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi.

    Mu 2019, nabwo icyo gihugu cyemereye u Rwanda inkunga ya miliyali 121 Frw izatangwa kugeza mu 2024, ikoreshwe mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere imijyi no gucunga neza umutungo wa Leta.

    Abayobozi baganiriye ku kuzahura ubukungu hagati y’impande zombi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi

  • Ruhango: Imanza 500 zaciwe n’Inkiko Gacaca zananiranye kurangizwa –

    Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge gikomeze kuzamuka binyuze mu gutanga ubutabera.

    Ati “Hasigaye Imanza Gacaca zigera muri 500 zitujuje ibisabwa, zifite ibiburamo kuzirangiza ubona bigoye, ariko abakoze ibyaha baramutse babonetse dushobora no kubaganiriza tukagira ubundi buryo twazirangizamo mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge.”

    “Icya mbere bamaze kwiyemeza gusaba imbabazi hanyuma n’ikindi batanga bumvikanyeho n’abo bakoreye icyaha, nabyo iyo bigenze neza icyo gihe turabyandika urubanza rukaba rurangijwe. Turabahamagarira rero ngo bareke gukomeza kwinangira n’izo zisigaye zirangire.”

    Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Makomini ya Ntongwe, Masango, Kigoma, Murama, Mushubati, Mukingi na Tambwe yari agize igice cy’Amayaga mu Karere ka Ruhango, bavuga ko muri iki gihe abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bagabanutse ugereranyije no mu myaka yashize.

    Nkurunziza Jean Marie ati “Kuba abantu batangiye kugira umutima wo gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri, nacyo ni ikimenyetso cyiza. Nko mu myaka yashize twajya kwibuka ukabona hari ibimenyetso bibi batangiye gukora, ariko kugeza ubu nta kintu turumva. Ni ikimenyetso cyerekana n’uruhare ubuyobozi buri kugira mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne D’Arc, yavuze ko imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca nizimara kurangizwa ndetse n’abakoze Jenoside bakerekana aho bajugunye imibiri y’Abatutsi igashyingurwa mu cyubahiro, bizazamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge.

    [email protected]


  • U Rwanda na Zambia byemeranyije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kwita ku mfungwa –

    Mu bindi bikubiye muri aya masezerano harimo ubufatanye mu kuba u Rwanda rwakwigisha Zambia uburyo bwo gukoresha ubwisungane mu kwivuza aho abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kwivuza.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono mu Ukuboza 2020, hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, ZCS.

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na mugenzi we wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, ni bwo bashyize umukono ku masezerano ashyiraho imirongo y’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

    CG Marizamunda yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko wubakiye ku bucuti bw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu.

    Yagize ati “Aya masezerano yari asanzwe ariho muri uru rwego rwo kogorora yabashije gufasha mu gukomeza umubano n’ubufatanye hagati ya Zambia n’u Rwanda by’umwihariko ZCS na RCS.”

    Yakomeje agira ati “Agamije gusangizanya ubunaribonye n’imbogamizi dushobora guhura nazo hagamijwe kongera serivisi nziza duha imfungwa n’abagororwa.”

    U Rwanda ruri mu bihugu byimakaje ikoranabuhanga by’umwihariko mu rwego rw’ubutabera rizwi nka ‘IECMS [Rwanda Integrated Electronic Case Management System], aho kuri ubu umuntu ufungiye muri gereza afashwa gukurikirana ikibazo cye iyo kiri mu nkinko kandi akabikora.

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda yavuze ko biteguye gufasha Zambia gushyiraho iri koranabuhanga ryamaze kugaragaza ko ritanga umusaruro.

    Ku rundi ruhande ariko Zambia nk’igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’ubushakashatsi bukenerwa mu gucunga no gukurikirana abafunzwe n’abari kugororwa, iki gihugu cyemereye u Rwanda kurufasha mu guhugura abacungagereza.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, yavuze ko biteguye gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi no guharanira gukomeza kugorora abakoze ibyaha baba bafungiye muri gereza zitandukanye.

    CG Marizamunda yashimye umubano uri hagati y’u Rwanda na Zambia

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na Dr Chisela Chileshe uyobora ZCS mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho imirongo y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ahuriweho

    U Rwanda na Zambia byemeranyije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kwita ku mfungwa

    Abayobozi ku mpande zombi banagiranye ibiganiro byihariye

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na mugenzi we wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, bashyira umukono ku masezerano

    Leta y’u Rwanda n’iya Zambia zemeranyije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu kwita ku mfungwa n’abagororwa

    Mu bikubiye muri aya masezerano harimo ubufatanye mu kuba u Rwanda rwakwigisha Zambia uburyo bwo gukoresha ubwisungane mu kwivuza ku bagororwa

  • Iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye – Perezida Kagame –

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Mata 2021, mu muhango wo gusoza amasomo y’abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rw’abofisiye bato.

    Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera. Witabiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, abo mu nzego za Leta ndetse na bamwe mu bagize imiryango y’abasoje amasomo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kubaka ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda haba hagamijwe kurinda ubusugire bw’abaturarwanda, ariko ntawe rushaka gutera ubwoba.

    Yagize ati “Nta we dukwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we, ndavuga ahandi, ahubwo uhereye no ku baturanyi ukajya n’ahandi, twifuza umubano mwiza. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke duhereye ku baturanyi abo mu Majyepfo, Uburengerazuba, Uburasirazuba n’Amajyaruguru.’’

    Yashimangiye ko mu kubaka ubushobozi bw’ingabo ahanini binajyana no kwitegura guhangana n’uwo ari we wese wagerageza guhungabanya ituze ry’Abanyarwanda.

    Ati “Icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira ngo u Rwanda rugire umutekano ndetse tuwubakireho dutere imbere no kugira ngo twumve ko iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye.’’

    “Icyashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu, icyo aricyo cyose, ubwo bushobozi ni cyo twifuza kubukoresha, ntitwifuza kubukoresha hanze y’igihugu cyacu twifuza kugira uwo tugirira nabi. Uwashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu, ntibyamugendekera neza, byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje.’’

    Ubu butumwa yabutanze mu gihe bamwe mu bayobozi n’abarwanyi bahoze mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD, yashinzwe na Paul Rusesabagina batawe muri yombi ndetse bakaba bari imbere y’ubutabera.

    FLN yagabye ibitero bitandukanye mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, byaguyemo abantu icyenda, abandi barakomereka, ndetse hanangizwa imitungo itandukanye.

    Nyuma y’ibi bitero Ingabo z’u Rwanda zatabaye bwangu ndetse ababigizemo uruhare barakurikiranwa.

    Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yongeye kuburira imitwe y’iterabwoba, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k’imitwe y’iterabwoba.

    Icyo gihe yagize ati “Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w’igihugu cyacu imbere y’ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro”.

    Umukuru w’Igihugu yibukije abofisiye ko inshingano zabo z’ibanze ari ukurinda igihugu.

    Yakomeje ati “Mugomba guhora muzirikana ko mu murimo wanyu, mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, abavandimwe banyu n’abandi. Ni inshingano iremereye mukwiye guha agaciro gakwiye, RDF igakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa nkuko nabivuze.’’

    Perezida Kagame kandi yavuze ko umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro unarenga imbibi z’u Rwanda, ukanagera mu bindi bihugu.

    Ati “Aho hakongerwaho uko twafasha mu buryo bwo kubaka umutekano ahandi mu gihe twifashishijwe, ibi bigaragarira mu bikorwa byagiye bigaragara hanze aho twasabwe gukorana n’inshuti, ibindi bihugu ndetse na Loni kuzana amahoro cyangwa gushakisha amahoro mu bihugu bitayafite. Ibyo twagiye tubyitabira vuba na bwangu.’’

    U Rwanda kandi ni igihugu cya gatatu ku Isi gifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo buzwi nka ‘UNMISS’ ubwo kugarura amahoro muri Darfur buzwi nka ‘UNAMID’ n’ubwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka ‘MINUSCA’.

    Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw’u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye

    Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw’u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye

  • Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abofisiye 721 bashya mu Ngabo z’u Rwanda –

    Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako i Bugesera. Wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe cyugarije igihugu.

    Abasoje amasomo yabo uyu munsi uko ari 721 barimo abakobwa 74. Bose bari mu byiciro bitatu barimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

    Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe mu masomo ajyane n’ibya gisirikare gusa. Iki cyiciro kigizwe n’abari abasirikare bato mu ngabo 347 hamwe n’abari abasivile 159 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangije mu mashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.

    Umuyobozi w’iri shuri, Maj. Gen. Innocent Kabandana, yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye kuko hari abatangiranye n’aba basoje amasomo ariko batabashije kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye.

    Ati “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntabwo rwari rworoshye, 62 batangiranye ntibabashije kurangiza ku mpamvu zitandukanye zirimo gutsindwa amasomo, imyifatire ndetse n’uburwayi.”

    Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo guhora bazirikana ko umurimo wabo mbere na mbere ari ugukorera abanyarwanda, gusa ababwira ko ari inshingano iremereye ikwiriye guhabwa agaciro gakwiriye ku buryo RDF ikomeza kwiyubaka igakomeza no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa.

    Perezida Kagame yashimiye iri shuri rikomeje gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikare, ashimira abarimu, ubuyobozi bwaryo n’ubwa RDF muri rusange ku ntambwe nziza ikomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye.

    Ati “Abafite amahirwe yo kwiga no guhugurirwa hano bagomba gukoresha uko bikwiye ibyo ishuri ritanga bakanafasha guteza iri shuri ubwaryo imbere.”

    Abasoje amasomo yabo uyu munsi harimo abakobwa 71

    Perezida Kagame ubwo yagenzuraga akarasisi k’ingabo zisoje amasomo

    Abasoje amasomo barimo abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu

    Barahiriye kuzuzuza inshingano zabo uko bikwiriye

    Abasoje amasomo ubwo bambaraga ipeti rya Sous-Lieutenant bahawe

    Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo yabo kumva ko inshingano zabo z’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda

  • Abakozi ba AOS Ltd bashenguwe na Jenoside yakorewe i Ntarama, biyemeza guhangana n’abayipfobya –

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiliziya ya Ntarama yari isanzwe ari imwe muri santarare ( Centrale), ya Paruwasi ya Nyamata. Nubwo yari inzu ntagatifu, ntibyabujije kuyigabiza bakiciramo ibihumbi by’abatutsi bari bayihungiyemo babaziza uko bavutse.

    Kuri iyi nyubako yahinduwe urwibutso rwa Jenoside, abayobozi n’Abakozi ba AOS babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside, uburyo Abatutsi bishwe ndetse berekwa ibimenyetso by’amateka bibitswe mu rwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo guhangana n’abashobora kuyipfobya.

    Umuyobozi Mukuru wa AOS Ltd, Seong Woo Kim, yavuze ko AOS yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hibukwa abayizize, baharanira ko itazongera ukundi mu Rwanda no ku Isi yose.

    Seong Woo yavuze ko hashize imyaka 27 Jenoside ibaye ariko ko hakigaragara abayipfobya banayihakana, avuga ko abo bagomba kurwanywa hifashishijwe imbaraga zose zishoboka.

    Ati “Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko ibyabaye ntibizibagirana, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntibazibagirwa ibyabaye .”

    Yakomje ati “Twese dutewe inkeke n’abapfobya Jenoside bakomeje kwiyongera, tugomba kurwanya twivuye inyuma abafite iyo ngengabitekerezo.”

    Usibye kuba bunamiye bakanaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza miryango igera ku 1000 y’abarokotse Jenoside yo mu Karere ka Bugesera.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera Ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette, yavuze ko ibyo AOS Ltd yakoze ari ibyo gushima kuko ari uguha agaciro abakambuwe bazizwa uko baremwe.

    Ati “Ideni tubagomba ni ukubaha icyubahiro. Ikindi ni ukumenya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabitaho mu buryo bwose bwaba ubuzima, uburezi, ubuvuzi ndetse no mu iterambere ryabo”.

    Yavuze ko abantu bakwiye guharanira ubumwe n’ubwiyunge kuko arizo mbaraga z’igihugu.

    Yakomeje agira ati “Ikindi kandi tukaba umwe, kuko twahisemo kuba umwe. Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu. Ubumwe n’Ubwiyunge tubushyize imbere kugira ngo twubake u Rwanda ruzira amacakubiri, Jenoside ntizongere kuba ukundi.”

    Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 barenga 5000 bari bahahungiye, bari baturutse mu bice bihakikije.

    Abakozi ba AOS basobanuriwe amateka ya Jenoside ndetse n’uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa

    Abakozi ba AOS beretswe ibimenyesto by’amateka bifasha guhangana n’abashobora gupfobya Jenoside no kuyihakana

    Bamwe mu bakozi ba AOS bitegereza urukuta ruriho amazina y’abiciwe kuri Kiliziya ya Ntarama

    Bashyize indabo ndetse bunamira Abatutsi bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Ntarama

    Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso

    Umuyobozi Ushinzwe abakozi mu kigo, AOS ashyira indabo ku rwibutso

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Bugesera ashyikirizwa inkunga y’ubwisungane mu kwivuza igenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette yashimye igikorwa AOS yakoze cyo gushyigikira abarokotse Jenoside ibishyurira ubwisungane mu kwivuza

    Umuyobozi Mukuru wa AOS yagaragaje ko yashenguwe n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Gihembe na Kigeme zatangiye kwimurirwa i Mahama –

    Ibi bitangajwe nyuma yaho mu mpera z’icyumweru dushoje mu nkambi ya Mahama batangiye kwakira izi mpunzi ari nako izahabarizwaga zisaga ibihumbi 23 z’Abarundi zamaze kuyivamo zigataha.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho muri iyi Minisiteri, Twishime Jean Claude, yabwiye IGIHE ko impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Mahama guturana n’impunzi z’Abarundi ngo kuko aho zari zituye byagaragaye ko ari mu manegeka.

    Yagize ati “Ubushakashatsi ku mibereho y’impunzi no kubungabunga ibidukikije bwagaragaje ko hari impunzi ziri mu manegeka ashobora kuziteza ibibazo zikaba zigomba kuhava kugira ngo zidahura n’ibyo bibazo. Mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwazo mu kaga no kurengera ibidukikije, abari mu manegeka barimurwa haba Gihembe no mu zindi nkambi.”

    Twishime yavuze ko kuri ubu imiryango 833 igizwe n’abantu 3.728 mu nkambi ya Kigeme n’imiryango 244 igizwe n’abantu 1049 mu nkambi ya Gihembe ariyo miryango imaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama izanakomeza kwimurirwamo indi miryango bizagaragara ko iri mu manegeka.

    Twishime yavuze ko uretse imiryango ibarizwa mu nkambi izimurwa n’abandi banyarwanda batuye hirya no hino mu gihugu ahantu bigaragara ko ari mu manegeka bakwiriye kumva ko bakwiriye kwimuka mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora kubageraho.

    Ati “Turasaba abari mu manegeka ahariho hose kubyumva kuko bigamije kurengera ubuzima bwabo. Iki gikorwa cyo kwimuka mu manegeka ahashyira ubuzima mu kaga kireba buri wese, no ku bandi baturage mu gihugu birakorwa.”

    Kuri ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zirenga ibihumbi 130 ziganjemo izaturutse mu gihugu cy’u Burundi, izaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izaturutse mu gihugu cya Libya.

    Inkambi ya Mahama ni imwe mu zicumbikiye umubare munini w’impunzi mu gihugu

  • Ruhango: Imiryango 800 y’abarokotse Jenoside ikeneye kubakirwa kuko inzu ibamo zishaje –

    Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ubwo bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko uko ubushobozi buboneka buri mwaka hagenda hubakwa inzu mu midugudu ntangarugero zigahabwa abarokotse Jenoside batishoboye.

    Ati “Bijyana n’ubushobozi buhari kandi iyo bubonetse duhera ku banyantege nke, cyane cyane abarokotse Jenoside batishoboye. Buri mwaka tuba dufite nibura inzu nziza twubaka mu midugudu ntangarugero tugenda duha abatishoboye barokotse jenoside, buri mwaka tuyashyira mu mihigo.”

    Yakomeje avuga ko hari inzu zubatswe kera zatangiye gusaza, bityo bari kwegeranya ubushobozi bareba izasanwa ndetse n’izavugururwa.

    Ati “Uyu mwaka muri izo nshyashya twubaka mu midugudu ntangarugero tumaze kubaka inzu 20 ariko tuzi ko hari inzu zitameze neza ariko zitagwa nonaha zigera muri 800, ubwo rero izo dukomeza tureba uko ubushobozi bubonetse dusana tuvugurura ndetse dushobora no kubaka inshyanshya bitewe n’uko imeze.”

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bavuga ko bagenda biyubaka kandi imibereho yabo iri guhinduka myiza.

    Mugabo Seleman ati “Mbere ya Jenoside twabayeho mu buzima bubi bw’itotezwa twari tumeze nk’abagwingiye, ariko ubu turi kwiyubaka kandi tugerageza gukora ibikorwa biduteza imbere.”

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bishimira ko bafite umutekano kandi ko iyo hari uhuye n’ikibazo, ubuyobozi bumufasha kugikemura.

    Mugabo Seleman yavuze ko bakomeje kwiyubaka bitewe n’imiyoborere myiza iri mu gihugu

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko uko ubushobozi buboneka bagenda bubakira abarokotse jenoside bahereye ku bababaye kurusha abandi

    [email protected]


  • ICK yashyize hanze ubushakashatsi bwerekana ko umukanana w’igitoki waribwa –

    Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 23 Mata 2021 ku cyicaro gikuru cy’iri shuri rikuru giherereye mu Karere ka Muhanga, bwagaragaje kandi uko umutumba w’insina ukurwamo impapuro zishobora gukorwa ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa.

    Umwarimu muri ICK akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Nkiliye Ildephone, yavuze ko bibiri bya gatatu by’umukanana (umwanana) w’insina byose bishobora kuribwa kandi birimo intungamubiri nyinshi nk’iziba mu bindi biribwa, naho umutumba wo umutima wawo ukavamo impapuro zakoreshwa n’abanyabugeni cyangwa zigakorwamo ibikoresho byo gupfunyikwamo ibyaguzwe mu maduka.

    Yagize ati “Urebye uko umukanana w’igitoki ungana usanga 2/3 bikwiye kuribwa nyuma yo gukuramo amakakama aba arimo ndetse twasanze imikanana ya FHIA 17 na 25 ukongeraho inyamunyo igira ubusharire buke, kandi bigafasha mu bwirinzi bw’indwara zimwe na zimwe zabaye karande. Hari ibihugu byabigize umuco aho barya ibi bikomoka ku nsina”.

    Mu gutegura umukanana umuntu abanza gukuraho ibice by’inyuma bikomeye hagasigara igice cy’imbere

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igihe umuntu agiye guteka umukanana abanza kuwukuraho ibisa nk’ibiba by’inyuma bitukura kuko biba bimaze gukomera kandi bifite amakakama menshi hagasigare igice cy’imbere gifite ibara rijya gusa n’umweru.

    Iyo hasigaye iki gice umuntu afata intirima zisanzwe zibyara ibitoki bagakuramo ururabo rw’ikigabo kibangurira ikigore ari nacyo kibyara igitoki kuko ikigabo kiba gikomeye ku buryo kitaribwa, barangiza gutegura bagakata ibice bisigaye mo bito bigashyirwa mu isafuriya bigatekwa byabira bakamena amazi mu rwego rwo kugabanyamo amakakama.

    Bitewe n’urwego rw’amakakama avuyemo ushobora kongeramo amazi ugatereka ku ziko warangiza nayo ukayamena, bityo ubusharire buba bwagabanutse ku kigero cya 80% ukaba warya umukanana wawe.

    Ushobora kuwurya nka ’Salade’, ukawuteka mu bindi biryo bivanzwe cyangwa ukawuteka wonyine ushyizemo ibirungo.

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK wari ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, Padiri Dr Dushimimana Fidèle yavuze ko mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abanyabwenge bwerekanye ko mu mukanana w’igitoki harimo intungamubiri nyinshi ndetse zifasha mu buzima bwa buri munsi bw’abawuriye harimo kugabanya isukari ku barwayi ba Diabète.

    Padiri Dushimimana yavuze ko kandi izi ntungamubiri ziba mu mukanana zifasha mu kuvura ubwandu bw’udukoko two mu maraso, korohereza ububabare abagore n’abakobwa bari mu mihango, kongera amashereka abagore bonsa, kugabanya agahinda ku bagafite, kongera akanyamuneza no kugabanya ibinure n’umubyihuho ku bawufite.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK,Musenyeri Smaragde Mbonyintege nawe wari witabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ibindi bice by’insina byitabweho bibyazwe umusaruro kuko akenshi byagiye bigaragara ko byirengagizwa.

    Ati “Ubusanzwe abahinzi b’urutoki barya ibitoki gusa ariko murabizi ko ibisigaye byose bihabwa amatungo cyangwa bikabyazwa ifumbire, ariko ubu bushakashatsi butweretse ko igihe kigeze kugira ngo n’ibindi bice byitabweho kuko no mu bihe by’inzara byagiye byugariza igihugu cyacu n’inguri z’insina zararibwaga. Uko bazagenda bakora n’ibindi bice bizarebweho bityo insina yose tuyibyaze umusaruro kuko benshi barayihinga.”

    Umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Nama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC), Dr Christine Gasingirwa yavuze ko ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buzana impinduka mu mibereho y’abaturage kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Yavuze ko ubu bushakashatsi bushya bunyomoza abajyaga bavuga ko mashuri asohora abanyeshuri batagize icyo bazi.

    Yagize ati “Ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buhindura imibereho myiza ku baturage kugira ngo babashe kubuheraho biteza imbere banabone akazi. Hari igihe kigeze kugera abantu bakavuga ko Kaminuza zisohora abanyeshuri badafite icyo bazi, iyi ni intambwe ifatika idasubira inyuma kuko ntabwo tuzategereza ibivuye hanze ngo kuko aribyo byiza.”

    Umukozi ushinzwe igenzurabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) , Nkurikiye André nawe wari muri uyu muhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kuzamura imibereho y’abaturage.

    Yagize ati ” Leta y’u Rwanda igamije gufasha mu iterambere ry’umuturage akivana mu bukene bivuye mu bushakashatsi buba bwakozwe hagamijwe kubafasha nabo bakabiheraho bakiteza imbere kuko aba bafatanyabikorwa baba beretse Leta ahari ikibazo.”

    Ubu buhashakashatsi bwatangiye gukorwa mu Ukwakira 2019 bugomba kurangira muri Nzeri ariko kubera icyorezo cya COVID-19 byatumye bigera mu Ukuboza 2020. Bwakorewe mu turere dutatu turimo Ngorerero, Muhanga na Gisagara butwara miliyoni 45 Frw. Ni igice cya mbere cyamuritswe, ikindi kizamurikwa mu minsi iri imbere.

    ICK yashyize hanze ubushakashatsi bugaragaza uko umukanana ushobora gutegurwa ukaribwa

    Kugira ngo umukanana uribwe ubanza gukurwaho ibice by’inyuma bitukura

    Umutumba nawo ushobora kuvamo impapuro zikorwamo ibikoresho bapfunyikamo

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK wari ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, Padiri Dr Dushimimana Fidèle yavuze ko mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abanyabwenge bwerekanye ko mu mukanana w’igitoki harimo intungamubiri nyinshi

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK, Smaragde Mbonyintege yavuze ko igihe kigeze kugira ngo insina ibyazwe umusaruro mu buryo bwuzuye