Tag: featured

  • U Rwanda na Zambia byemeranyije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kwita ku mfungwa –

    Mu bindi bikubiye muri aya masezerano harimo ubufatanye mu kuba u Rwanda rwakwigisha Zambia uburyo bwo gukoresha ubwisungane mu kwivuza aho abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kwivuza.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono mu Ukuboza 2020, hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, ZCS.

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na mugenzi we wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, ni bwo bashyize umukono ku masezerano ashyiraho imirongo y’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

    CG Marizamunda yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko wubakiye ku bucuti bw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu.

    Yagize ati “Aya masezerano yari asanzwe ariho muri uru rwego rwo kogorora yabashije gufasha mu gukomeza umubano n’ubufatanye hagati ya Zambia n’u Rwanda by’umwihariko ZCS na RCS.”

    Yakomeje agira ati “Agamije gusangizanya ubunaribonye n’imbogamizi dushobora guhura nazo hagamijwe kongera serivisi nziza duha imfungwa n’abagororwa.”

    U Rwanda ruri mu bihugu byimakaje ikoranabuhanga by’umwihariko mu rwego rw’ubutabera rizwi nka ‘IECMS [Rwanda Integrated Electronic Case Management System], aho kuri ubu umuntu ufungiye muri gereza afashwa gukurikirana ikibazo cye iyo kiri mu nkinko kandi akabikora.

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda yavuze ko biteguye gufasha Zambia gushyiraho iri koranabuhanga ryamaze kugaragaza ko ritanga umusaruro.

    Ku rundi ruhande ariko Zambia nk’igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’ubushakashatsi bukenerwa mu gucunga no gukurikirana abafunzwe n’abari kugororwa, iki gihugu cyemereye u Rwanda kurufasha mu guhugura abacungagereza.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, yavuze ko biteguye gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi no guharanira gukomeza kugorora abakoze ibyaha baba bafungiye muri gereza zitandukanye.

    CG Marizamunda yashimye umubano uri hagati y’u Rwanda na Zambia

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na Dr Chisela Chileshe uyobora ZCS mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho imirongo y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ahuriweho

    U Rwanda na Zambia byemeranyije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kwita ku mfungwa

    Abayobozi ku mpande zombi banagiranye ibiganiro byihariye

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na mugenzi we wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, bashyira umukono ku masezerano

    Leta y’u Rwanda n’iya Zambia zemeranyije gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu kwita ku mfungwa n’abagororwa

    Mu bikubiye muri aya masezerano harimo ubufatanye mu kuba u Rwanda rwakwigisha Zambia uburyo bwo gukoresha ubwisungane mu kwivuza ku bagororwa

  • Iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye – Perezida Kagame –

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Mata 2021, mu muhango wo gusoza amasomo y’abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rw’abofisiye bato.

    Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera. Witabiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, abo mu nzego za Leta ndetse na bamwe mu bagize imiryango y’abasoje amasomo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kubaka ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda haba hagamijwe kurinda ubusugire bw’abaturarwanda, ariko ntawe rushaka gutera ubwoba.

    Yagize ati “Nta we dukwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we, ndavuga ahandi, ahubwo uhereye no ku baturanyi ukajya n’ahandi, twifuza umubano mwiza. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke duhereye ku baturanyi abo mu Majyepfo, Uburengerazuba, Uburasirazuba n’Amajyaruguru.’’

    Yashimangiye ko mu kubaka ubushobozi bw’ingabo ahanini binajyana no kwitegura guhangana n’uwo ari we wese wagerageza guhungabanya ituze ry’Abanyarwanda.

    Ati “Icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira ngo u Rwanda rugire umutekano ndetse tuwubakireho dutere imbere no kugira ngo twumve ko iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye.’’

    “Icyashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu, icyo aricyo cyose, ubwo bushobozi ni cyo twifuza kubukoresha, ntitwifuza kubukoresha hanze y’igihugu cyacu twifuza kugira uwo tugirira nabi. Uwashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu, ntibyamugendekera neza, byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje.’’

    Ubu butumwa yabutanze mu gihe bamwe mu bayobozi n’abarwanyi bahoze mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD, yashinzwe na Paul Rusesabagina batawe muri yombi ndetse bakaba bari imbere y’ubutabera.

    FLN yagabye ibitero bitandukanye mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, byaguyemo abantu icyenda, abandi barakomereka, ndetse hanangizwa imitungo itandukanye.

    Nyuma y’ibi bitero Ingabo z’u Rwanda zatabaye bwangu ndetse ababigizemo uruhare barakurikiranwa.

    Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yongeye kuburira imitwe y’iterabwoba, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k’imitwe y’iterabwoba.

    Icyo gihe yagize ati “Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w’igihugu cyacu imbere y’ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro”.

    Umukuru w’Igihugu yibukije abofisiye ko inshingano zabo z’ibanze ari ukurinda igihugu.

    Yakomeje ati “Mugomba guhora muzirikana ko mu murimo wanyu, mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, abavandimwe banyu n’abandi. Ni inshingano iremereye mukwiye guha agaciro gakwiye, RDF igakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa nkuko nabivuze.’’

    Perezida Kagame kandi yavuze ko umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro unarenga imbibi z’u Rwanda, ukanagera mu bindi bihugu.

    Ati “Aho hakongerwaho uko twafasha mu buryo bwo kubaka umutekano ahandi mu gihe twifashishijwe, ibi bigaragarira mu bikorwa byagiye bigaragara hanze aho twasabwe gukorana n’inshuti, ibindi bihugu ndetse na Loni kuzana amahoro cyangwa gushakisha amahoro mu bihugu bitayafite. Ibyo twagiye tubyitabira vuba na bwangu.’’

    U Rwanda kandi ni igihugu cya gatatu ku Isi gifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo buzwi nka ‘UNMISS’ ubwo kugarura amahoro muri Darfur buzwi nka ‘UNAMID’ n’ubwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka ‘MINUSCA’.

    Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw’u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye

    Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw’u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye

  • Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abofisiye 721 bashya mu Ngabo z’u Rwanda –

    Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako i Bugesera. Wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe cyugarije igihugu.

    Abasoje amasomo yabo uyu munsi uko ari 721 barimo abakobwa 74. Bose bari mu byiciro bitatu barimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

    Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe mu masomo ajyane n’ibya gisirikare gusa. Iki cyiciro kigizwe n’abari abasirikare bato mu ngabo 347 hamwe n’abari abasivile 159 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangije mu mashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.

    Umuyobozi w’iri shuri, Maj. Gen. Innocent Kabandana, yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye kuko hari abatangiranye n’aba basoje amasomo ariko batabashije kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye.

    Ati “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntabwo rwari rworoshye, 62 batangiranye ntibabashije kurangiza ku mpamvu zitandukanye zirimo gutsindwa amasomo, imyifatire ndetse n’uburwayi.”

    Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo guhora bazirikana ko umurimo wabo mbere na mbere ari ugukorera abanyarwanda, gusa ababwira ko ari inshingano iremereye ikwiriye guhabwa agaciro gakwiriye ku buryo RDF ikomeza kwiyubaka igakomeza no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa.

    Perezida Kagame yashimiye iri shuri rikomeje gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikare, ashimira abarimu, ubuyobozi bwaryo n’ubwa RDF muri rusange ku ntambwe nziza ikomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye.

    Ati “Abafite amahirwe yo kwiga no guhugurirwa hano bagomba gukoresha uko bikwiye ibyo ishuri ritanga bakanafasha guteza iri shuri ubwaryo imbere.”

    Abasoje amasomo yabo uyu munsi harimo abakobwa 71

    Perezida Kagame ubwo yagenzuraga akarasisi k’ingabo zisoje amasomo

    Abasoje amasomo barimo abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu

    Barahiriye kuzuzuza inshingano zabo uko bikwiriye

    Abasoje amasomo ubwo bambaraga ipeti rya Sous-Lieutenant bahawe

    Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo yabo kumva ko inshingano zabo z’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda

  • Abakozi ba AOS Ltd bashenguwe na Jenoside yakorewe i Ntarama, biyemeza guhangana n’abayipfobya –

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiliziya ya Ntarama yari isanzwe ari imwe muri santarare ( Centrale), ya Paruwasi ya Nyamata. Nubwo yari inzu ntagatifu, ntibyabujije kuyigabiza bakiciramo ibihumbi by’abatutsi bari bayihungiyemo babaziza uko bavutse.

    Kuri iyi nyubako yahinduwe urwibutso rwa Jenoside, abayobozi n’Abakozi ba AOS babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside, uburyo Abatutsi bishwe ndetse berekwa ibimenyetso by’amateka bibitswe mu rwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo guhangana n’abashobora kuyipfobya.

    Umuyobozi Mukuru wa AOS Ltd, Seong Woo Kim, yavuze ko AOS yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hibukwa abayizize, baharanira ko itazongera ukundi mu Rwanda no ku Isi yose.

    Seong Woo yavuze ko hashize imyaka 27 Jenoside ibaye ariko ko hakigaragara abayipfobya banayihakana, avuga ko abo bagomba kurwanywa hifashishijwe imbaraga zose zishoboka.

    Ati “Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko ibyabaye ntibizibagirana, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntibazibagirwa ibyabaye .”

    Yakomje ati “Twese dutewe inkeke n’abapfobya Jenoside bakomeje kwiyongera, tugomba kurwanya twivuye inyuma abafite iyo ngengabitekerezo.”

    Usibye kuba bunamiye bakanaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza miryango igera ku 1000 y’abarokotse Jenoside yo mu Karere ka Bugesera.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera Ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette, yavuze ko ibyo AOS Ltd yakoze ari ibyo gushima kuko ari uguha agaciro abakambuwe bazizwa uko baremwe.

    Ati “Ideni tubagomba ni ukubaha icyubahiro. Ikindi ni ukumenya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabitaho mu buryo bwose bwaba ubuzima, uburezi, ubuvuzi ndetse no mu iterambere ryabo”.

    Yavuze ko abantu bakwiye guharanira ubumwe n’ubwiyunge kuko arizo mbaraga z’igihugu.

    Yakomeje agira ati “Ikindi kandi tukaba umwe, kuko twahisemo kuba umwe. Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu. Ubumwe n’Ubwiyunge tubushyize imbere kugira ngo twubake u Rwanda ruzira amacakubiri, Jenoside ntizongere kuba ukundi.”

    Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 barenga 5000 bari bahahungiye, bari baturutse mu bice bihakikije.

    Abakozi ba AOS basobanuriwe amateka ya Jenoside ndetse n’uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa

    Abakozi ba AOS beretswe ibimenyesto by’amateka bifasha guhangana n’abashobora gupfobya Jenoside no kuyihakana

    Bamwe mu bakozi ba AOS bitegereza urukuta ruriho amazina y’abiciwe kuri Kiliziya ya Ntarama

    Bashyize indabo ndetse bunamira Abatutsi bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Ntarama

    Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso

    Umuyobozi Ushinzwe abakozi mu kigo, AOS ashyira indabo ku rwibutso

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Bugesera ashyikirizwa inkunga y’ubwisungane mu kwivuza igenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette yashimye igikorwa AOS yakoze cyo gushyigikira abarokotse Jenoside ibishyurira ubwisungane mu kwivuza

    Umuyobozi Mukuru wa AOS yagaragaje ko yashenguwe n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Gihembe na Kigeme zatangiye kwimurirwa i Mahama –

    Ibi bitangajwe nyuma yaho mu mpera z’icyumweru dushoje mu nkambi ya Mahama batangiye kwakira izi mpunzi ari nako izahabarizwaga zisaga ibihumbi 23 z’Abarundi zamaze kuyivamo zigataha.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho muri iyi Minisiteri, Twishime Jean Claude, yabwiye IGIHE ko impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Mahama guturana n’impunzi z’Abarundi ngo kuko aho zari zituye byagaragaye ko ari mu manegeka.

    Yagize ati “Ubushakashatsi ku mibereho y’impunzi no kubungabunga ibidukikije bwagaragaje ko hari impunzi ziri mu manegeka ashobora kuziteza ibibazo zikaba zigomba kuhava kugira ngo zidahura n’ibyo bibazo. Mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwazo mu kaga no kurengera ibidukikije, abari mu manegeka barimurwa haba Gihembe no mu zindi nkambi.”

    Twishime yavuze ko kuri ubu imiryango 833 igizwe n’abantu 3.728 mu nkambi ya Kigeme n’imiryango 244 igizwe n’abantu 1049 mu nkambi ya Gihembe ariyo miryango imaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama izanakomeza kwimurirwamo indi miryango bizagaragara ko iri mu manegeka.

    Twishime yavuze ko uretse imiryango ibarizwa mu nkambi izimurwa n’abandi banyarwanda batuye hirya no hino mu gihugu ahantu bigaragara ko ari mu manegeka bakwiriye kumva ko bakwiriye kwimuka mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora kubageraho.

    Ati “Turasaba abari mu manegeka ahariho hose kubyumva kuko bigamije kurengera ubuzima bwabo. Iki gikorwa cyo kwimuka mu manegeka ahashyira ubuzima mu kaga kireba buri wese, no ku bandi baturage mu gihugu birakorwa.”

    Kuri ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zirenga ibihumbi 130 ziganjemo izaturutse mu gihugu cy’u Burundi, izaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izaturutse mu gihugu cya Libya.

    Inkambi ya Mahama ni imwe mu zicumbikiye umubare munini w’impunzi mu gihugu

  • Ruhango: Imiryango 800 y’abarokotse Jenoside ikeneye kubakirwa kuko inzu ibamo zishaje –

    Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ubwo bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko uko ubushobozi buboneka buri mwaka hagenda hubakwa inzu mu midugudu ntangarugero zigahabwa abarokotse Jenoside batishoboye.

    Ati “Bijyana n’ubushobozi buhari kandi iyo bubonetse duhera ku banyantege nke, cyane cyane abarokotse Jenoside batishoboye. Buri mwaka tuba dufite nibura inzu nziza twubaka mu midugudu ntangarugero tugenda duha abatishoboye barokotse jenoside, buri mwaka tuyashyira mu mihigo.”

    Yakomeje avuga ko hari inzu zubatswe kera zatangiye gusaza, bityo bari kwegeranya ubushobozi bareba izasanwa ndetse n’izavugururwa.

    Ati “Uyu mwaka muri izo nshyashya twubaka mu midugudu ntangarugero tumaze kubaka inzu 20 ariko tuzi ko hari inzu zitameze neza ariko zitagwa nonaha zigera muri 800, ubwo rero izo dukomeza tureba uko ubushobozi bubonetse dusana tuvugurura ndetse dushobora no kubaka inshyanshya bitewe n’uko imeze.”

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bavuga ko bagenda biyubaka kandi imibereho yabo iri guhinduka myiza.

    Mugabo Seleman ati “Mbere ya Jenoside twabayeho mu buzima bubi bw’itotezwa twari tumeze nk’abagwingiye, ariko ubu turi kwiyubaka kandi tugerageza gukora ibikorwa biduteza imbere.”

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bishimira ko bafite umutekano kandi ko iyo hari uhuye n’ikibazo, ubuyobozi bumufasha kugikemura.

    Mugabo Seleman yavuze ko bakomeje kwiyubaka bitewe n’imiyoborere myiza iri mu gihugu

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko uko ubushobozi buboneka bagenda bubakira abarokotse jenoside bahereye ku bababaye kurusha abandi

    [email protected]


  • ICK yashyize hanze ubushakashatsi bwerekana ko umukanana w’igitoki waribwa –

    Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 23 Mata 2021 ku cyicaro gikuru cy’iri shuri rikuru giherereye mu Karere ka Muhanga, bwagaragaje kandi uko umutumba w’insina ukurwamo impapuro zishobora gukorwa ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa.

    Umwarimu muri ICK akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Nkiliye Ildephone, yavuze ko bibiri bya gatatu by’umukanana (umwanana) w’insina byose bishobora kuribwa kandi birimo intungamubiri nyinshi nk’iziba mu bindi biribwa, naho umutumba wo umutima wawo ukavamo impapuro zakoreshwa n’abanyabugeni cyangwa zigakorwamo ibikoresho byo gupfunyikwamo ibyaguzwe mu maduka.

    Yagize ati “Urebye uko umukanana w’igitoki ungana usanga 2/3 bikwiye kuribwa nyuma yo gukuramo amakakama aba arimo ndetse twasanze imikanana ya FHIA 17 na 25 ukongeraho inyamunyo igira ubusharire buke, kandi bigafasha mu bwirinzi bw’indwara zimwe na zimwe zabaye karande. Hari ibihugu byabigize umuco aho barya ibi bikomoka ku nsina”.

    Mu gutegura umukanana umuntu abanza gukuraho ibice by’inyuma bikomeye hagasigara igice cy’imbere

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igihe umuntu agiye guteka umukanana abanza kuwukuraho ibisa nk’ibiba by’inyuma bitukura kuko biba bimaze gukomera kandi bifite amakakama menshi hagasigare igice cy’imbere gifite ibara rijya gusa n’umweru.

    Iyo hasigaye iki gice umuntu afata intirima zisanzwe zibyara ibitoki bagakuramo ururabo rw’ikigabo kibangurira ikigore ari nacyo kibyara igitoki kuko ikigabo kiba gikomeye ku buryo kitaribwa, barangiza gutegura bagakata ibice bisigaye mo bito bigashyirwa mu isafuriya bigatekwa byabira bakamena amazi mu rwego rwo kugabanyamo amakakama.

    Bitewe n’urwego rw’amakakama avuyemo ushobora kongeramo amazi ugatereka ku ziko warangiza nayo ukayamena, bityo ubusharire buba bwagabanutse ku kigero cya 80% ukaba warya umukanana wawe.

    Ushobora kuwurya nka ’Salade’, ukawuteka mu bindi biryo bivanzwe cyangwa ukawuteka wonyine ushyizemo ibirungo.

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK wari ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, Padiri Dr Dushimimana Fidèle yavuze ko mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abanyabwenge bwerekanye ko mu mukanana w’igitoki harimo intungamubiri nyinshi ndetse zifasha mu buzima bwa buri munsi bw’abawuriye harimo kugabanya isukari ku barwayi ba Diabète.

    Padiri Dushimimana yavuze ko kandi izi ntungamubiri ziba mu mukanana zifasha mu kuvura ubwandu bw’udukoko two mu maraso, korohereza ububabare abagore n’abakobwa bari mu mihango, kongera amashereka abagore bonsa, kugabanya agahinda ku bagafite, kongera akanyamuneza no kugabanya ibinure n’umubyihuho ku bawufite.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK,Musenyeri Smaragde Mbonyintege nawe wari witabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ibindi bice by’insina byitabweho bibyazwe umusaruro kuko akenshi byagiye bigaragara ko byirengagizwa.

    Ati “Ubusanzwe abahinzi b’urutoki barya ibitoki gusa ariko murabizi ko ibisigaye byose bihabwa amatungo cyangwa bikabyazwa ifumbire, ariko ubu bushakashatsi butweretse ko igihe kigeze kugira ngo n’ibindi bice byitabweho kuko no mu bihe by’inzara byagiye byugariza igihugu cyacu n’inguri z’insina zararibwaga. Uko bazagenda bakora n’ibindi bice bizarebweho bityo insina yose tuyibyaze umusaruro kuko benshi barayihinga.”

    Umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Nama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC), Dr Christine Gasingirwa yavuze ko ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buzana impinduka mu mibereho y’abaturage kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Yavuze ko ubu bushakashatsi bushya bunyomoza abajyaga bavuga ko mashuri asohora abanyeshuri batagize icyo bazi.

    Yagize ati “Ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buhindura imibereho myiza ku baturage kugira ngo babashe kubuheraho biteza imbere banabone akazi. Hari igihe kigeze kugera abantu bakavuga ko Kaminuza zisohora abanyeshuri badafite icyo bazi, iyi ni intambwe ifatika idasubira inyuma kuko ntabwo tuzategereza ibivuye hanze ngo kuko aribyo byiza.”

    Umukozi ushinzwe igenzurabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) , Nkurikiye André nawe wari muri uyu muhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kuzamura imibereho y’abaturage.

    Yagize ati ” Leta y’u Rwanda igamije gufasha mu iterambere ry’umuturage akivana mu bukene bivuye mu bushakashatsi buba bwakozwe hagamijwe kubafasha nabo bakabiheraho bakiteza imbere kuko aba bafatanyabikorwa baba beretse Leta ahari ikibazo.”

    Ubu buhashakashatsi bwatangiye gukorwa mu Ukwakira 2019 bugomba kurangira muri Nzeri ariko kubera icyorezo cya COVID-19 byatumye bigera mu Ukuboza 2020. Bwakorewe mu turere dutatu turimo Ngorerero, Muhanga na Gisagara butwara miliyoni 45 Frw. Ni igice cya mbere cyamuritswe, ikindi kizamurikwa mu minsi iri imbere.

    ICK yashyize hanze ubushakashatsi bugaragaza uko umukanana ushobora gutegurwa ukaribwa

    Kugira ngo umukanana uribwe ubanza gukurwaho ibice by’inyuma bitukura

    Umutumba nawo ushobora kuvamo impapuro zikorwamo ibikoresho bapfunyikamo

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK wari ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, Padiri Dr Dushimimana Fidèle yavuze ko mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abanyabwenge bwerekanye ko mu mukanana w’igitoki harimo intungamubiri nyinshi

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK, Smaragde Mbonyintege yavuze ko igihe kigeze kugira ngo insina ibyazwe umusaruro mu buryo bwuzuye

  • Ni gute inganda nto n’iziciriritse zageza ibitekerezo byazo ku isoko? –

    Uyu mwaka, insanganyamatsiko y’umunsi, yibanze ku gukoresha umutungo bwite mu by’ubwenge mu kuzahura ubukungu, hitabwa ku nganda nto n’iziciriritse (SMEs). Ikibazo cy’ingutu ni ukumenya uburyo inganda nto n’iziciriritse zageza ibitekerezo(imishinga) byazo ku isoko.

    Icyorezo cya COVID 19 cyahinduye imikorere isanzwe. Urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu rwabangamiwe cyane n’amabwiriza agamije gukumira no kurinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus; ibi bikaba byaragize ingaruka zikomeye cyane k’ubukungu bw’isi yose.

    Ibigo bito n’ibiciriritse byumwihariko, ari nabyo ubukungu bwubakiyeho, byarahungabanye cyane. Mu Rwanda ibigo bito n’ibiciriritse bigize 98% by’ubucuruzi na 41% by’imirimo y’abikorera ku giti cyabo; nyamara ubushakashatsi bwerekanye ko 57.5% by’ibigo bito n’ibiciriritse mu nzego zitandukanye byahagaritse ibikorwa mu mwaka wa 2020.

    Gushyira ibitekerezo ku isoko birasaba mbere na mbere gushyira imbaraga mu kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge wahimbwe cyangwa wahanzwe n’inganda nto n’iziciriritse. Kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge bifasha kandi inganda nto n’iziciriritse, guhesha agaciro umutungo wazo utagaragara; bikanashyiraho uburyo butandukanye bwihutisha kuzahura no kuzamura ubukungu bw’ibigo bito n’ibiciriritse.

    Hari ubwoko butandukanye bw’umutungo bwite mu by’ubwenge bushobora kurengerwa; ubuvumbuzi(patents), ubuvumbuzi buciriritse cyangwa bw’inyongera (utility models), ibirango by’ubucuruzi(Trademarks), ibishushanyo n’ibyitegererezo bikoreshwa mu nganda (Industrial Designs) ndetse n’ibihangano n’ubugeni bishobora kurengerwa n’uburenganzira bw’umuhanzi. Mu myaka mike ishize kuva hatangiwe kwandika umutungo bwite mu by’ubwenge mu buryo bugezweho, hagaragara inyongera igereranije ya 15% buri mwaka; hacyenewe gukomeza kwandikisha kuko inganda nto n’iziciriritse zikomeza kuvumbura no guhanga.

    Icya kabiri; mu ngamba rusange z’ubucuruzi, inganda nto n’iciriritse zikwiye kongeramo umutungo bwite mu by’ubwenge (ibi bikaba bikiri ikibazo mu Rwanda). Ibi by’umwihariko n’ingenzi cyane mukuzahura inganda nto n’iziciriritse nyuma ya covid 19; mu gihe afrika ikomeje gushaka koroshya urujya n’uruza rw’ubucuruzi, bizasaba inganda nto n’iziciriritse zohereza ibintu mu mahanga kwandikisha imitungo yazo mu by’ubwenge.

    Gushyira mu ngamba z’ubucuruzi umutungo bwite mu bwenge ntibifasha gusa mu gucunga no gukurikirana ibiwukomokaho; ahubwo bizifasha no guhitamo ubwoko bw’umutungo bwite mu by’ubwenge zikeneye ugereranyije n’ibyo abandi bakora, kugira ngo zimenye neza aho zikwiye kongera imbaraga mu ishoramari ryazo.

    Icya gatatu; iki n’igihe inganda nto n’iziciriritse zikwiye gutsura ubufatanye mu gukoresha umutungo bwite mu by’ubwenge, kugirango bongere imbaraga kubyo bifuza kugeraho. Inganda nto n’iziriritse zikwiye gusubira mu ngamba zabo kugirango zige uburyo zabyaza umutungo wazo mu by’ubwenge umusaruro, haba kuwutangaho uburenganzira cyangwa kuwegurira abandi.

    Inganda nto nto n’iziciriritse zikora ibikorwa bimwe by’ubucuruzi zikwiye gushyiraho amahuriro y’umutungo bwite mu by’ubwenge hagamijwe kuzamura umusaruro rusange gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo rusange; ndetse no kwihagararaho mu ruhando mpuzamahanga; zigaragaza ikoranabuhanga rikenewe, zishyiraho amahuriro yabakora ubucuruzi busa, amasezerano ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga risangiwe, icungwa ry’ibishingwe bikomoka ku ikoranabuhanga n’ikoranabuhanga ryose rifite aho rihuriye n’ubuzima.

    Kuri ibi hakongerwaho ko ku isoko ryagutse riteganywa n’amasezerano mpuzamahanga atandukanye, kumenyekanisha ibirango ni bimwe mu by’ingenzi byitabwaho n’abayagirana. U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano menshi atandukanye; twavuga nk’amaserano y’akarere ka Afurika mu korohereza urujya n’uruza rw’ubucuruzi ku mugabane (AfCFTA); inganda nto n’ziciriritse zo mu Rwanda zikaba zitarigeze zishyira imbaraga mukumenyekanisha ibirango byazo.

    Inganda nto n’iziciriritse zo mu Rwanda zishobora gukoresha ibirango bihuriweho ku bakora ubucuruzi busa, kugira ngo bubake izina mu ruhando rw’ubucuruzi rw’akarere ka Afrika mu korohereza urujya n’uruza ku mugabane (AfCFTA), zishobora no gukoresha ibirango ndangahantu; ibi bizatuma zimenyekana ndetse bihinduke igikoresho cyiza cyo kubonera hamwe isoko ku bafite ibyatunganyijwe bisa.

    Inganda nto n’iziciritse zikwiye gukoresha amahirwe zifite, aboneka mu mategeko zikihutisha kuzahura ibikorwa byazo. Urugero nk’itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge hamwe n’itegeko ryerekeye ubugwate ku mutungo wimukanwa; ateganya ko umutungo bwite mu by’ubwenge ari umutungo nk’indi mitungo, ukaba ushobora gutangwaho ingwate mu kwaka inguzanyo.

    Ni muri urwo rwego inganda nto n’iziciriritse zikwiye gukoresha imitungo yazo mu by’ubwenge mu kugera ku mari yazifasha kuzahuka. Ibigo by’imari nabyo bikwiye kurushaho kwakira ingwate zo mu buryo bw’umutungo bwite mu by’ubwenge mu gihe zitanga inguzanyo.

    Mu gusoza inganda nto n’iziciriritse zigomba gufata iya mbere muguharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge. Mu Rwanda itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryashyizeho uburyo bwo guhangana n’ababangamira ubwo burenganzira; harimo ubwo mu rwego rw’ubutegetsi, mpanabyaha na mbonezamubano; mu buryo bukoreshwa hari ubuhuza, inkiko, ingamba kuri gasutamo n’ibihano mpanabyaha.

    Ku rundi ruhande indishyi zikomoka mu makimbirane ku mutungo bwite mu by’ubwenge nazo n’inkomoko y’umutungo yakifashishwa n’izo nganda nto n’iziciriritse. Kubahiriza uburenganzira ku mutungo bwite bifasha ba nyirawo kurengera imigabane ku isoko. Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubahiriza uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, byracyakenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi cyane.

    Inganda nto n’iziciriritse zigomba gukoresha amategeko ariho kandi azirengera mu kurengera umutungo wazo mu by’ubwenge; zigomba kandi gushyira imbaraga mu kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge, akaba ari uburyo bwazifasha mu gucunga no kugenzura niba utabangamirwa.


  • Kayonza: Abangavu babyaye imburagihe n’abatwite bahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku –

    Ibi biribwa babihawe kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 mu Murenge wa Rukara uherereye mu Karere ka Kayonza aho abagera kuri 334 biganjemo abatewe inda n’abatwite batarengeje imyaka 18 aribo bafashijwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi kanoze ( LWD : Learn Work Develop).

    Mu byiciro bitanu birimo aba bana batewe inda imburagihe bataragira imyaka 18 byafashijwe harimo abana batwite bazitewe kuva ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda, abana babyaye imburagihe bibana n’abandi batandukanye barimo na ba masenge nka bamwe mu babakurikirana umunsi ku munsi.

    Mu byo bahawe harimo matola, akawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari , indobo, amabase ndetse n’ibikoresho bakwifashisha ku benda kujya kubyara birimo inkweto, imyenda y’umwana, imyenda y’umubyeyi n’utundi dukoresho tubafasha ibi bikoresho byose bahawe bikaba bifite agaciro k’asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi wa LWD ( Learn Work Develop) , Mwiseneza Jean Claude, watangije uyu mushinga, yavuze ko muri gahunda ya Masenge mba hafi bagiye basura abana bagasanga bafite ibibazo bitandukanye bagahitamo kubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho bitandukanye mu gusigasira umwana.

    Ati “Hari abatwite bavuga bati njyewe nta wundi muntu undi hafi mfite uzanamperekeza no kwa muganga, bivuze ko nta gikoresho na kimwe afite ndetse nta n’ibyo kurya afite rero ubufasha twatanze twabutanze kubera ibyo bibazo bitandukanye abana bafite.”

    Yavuze ko abana bari munsi y’imyaka 18 batwite ndetse n’ababyaye vuba babongereyeho ibikoresho byamufasha mu rugo mu kwita ku mwana we byatuma babasha nibura kubaho neza no kurinda umwana babyaye.

    Mwiseneza yavuze ko gufasha aba bana mu kubyara neza no gukomeza kubitaho ari ukugira ngo bo gutakaza icyizere nyuma yo kubyara kuko abenshi bahita basubizwa mu ishuri kugira ngo bagere ku nzozi zabo neza, yavuze ko muri aya mezi atandatu Masenge mba hafi imaze abana 53 bamaze gusubizwa mu ishuri muri 76 bari babaruwe.

    Hari abaterwa inda imiryango ikabanena

    Umwe mu bana bo mu Murenge wa Rukara wahawe ibikoresho yabwiye IGIHE ko ubwo yaterwaga inda abavandimwe be bahise bamwirukana akajya kwibana.

    Yavuze ko ubuzima butamworoheye kuko arya ari uko yahingiye abaturanyi be anavuga ko kuva bashyiraho Masenge mba hafi yabonye uwo kuririra no kumubwira ibibazo bye.

    Ati “Abavandimwe banjye tuvukana duhuje mama bahise banyirukana baranena njya kwibana mu yindi nzu dufite ku ruhande, ubu ndi umuhinzi mpingira abantu bakampa amafaranga akaba ariyo anyunga, nishimiye rero ubufasha nahawe n’uburyo bagiye kumfasha gusubira mu ishuri ni ibintu nkeneye cyane.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye aba bana kutitera icyizere nyuma yo guterwa inda imburagihe ahubwo bagashyira imbaraga mu gusubira mu ishuri bakagera ku nzozi zabo.

    Yasabye ababyeyi bafasha ubuyobozi muri gahunda ya Masenge mba hafi kuba hafi y’abana mu kugabanya imibare y’abana baterwa inda no kubafasha kumenya abazibatera kugira ngo bakurikiranwe.

    Ati “ Murabona ko iki kibazo cyo guterwa inda gikomeye niyo mpamvu dusaba ababyeyi babegereye ndetse na ba Masenge mba hafi ko badufasha kurwanya iki kibazo no kugikemura burundu.”

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Abana batewe inda imburagihe bahawe ibiribwa bitandukanye

    Umuyobozi wa LWD, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko mu mezi atandatu abangavu 53 batewe inda bamaze gusubira mu ishuri

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye aba bana gusubira mu ishuri bakagera ku nzozi zabo

  • Minisitiri Nshuti yasobanuye ubufasha bwihariye buhabwa abanyamahanga basaba gutura mu Rwanda –

    Ku wa 7 Ukuboza iri tsinda ry’abanyamahanga ryari rigizwe n’abantu 16 ryahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh kugira ngo baganire kuri iki cyifuzo cyabo anabahe ishusho y’imiterere y’igihugu.

    Uretse aba babonanye na Prof Nshuti Manasseh uwo munsi, amakuru atangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagarazaga ko hari n’abandi babarirwa mu 100 bahuje n’aba icyifuzo cyo gutura mu Rwanda.

    Iri tsinda ryakiriwe na Prof Nshuti ryari rigizwe n’abahanga mu bintu bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ubugeni abandi bakaba ba rwiyemezamirimo, bimutse bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza no mu Birwa bya Caraïbes.

    Mu biganiro bagiranye na Prof Nshuti Manasseh basabye ko bakoroherezwa mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo gutura ndetse no gutangira gukora. Prof Nshuti yabijeje ko u Rwanda rwiteguye kubakira anabereka amahirwe bagira umunsi baba batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda.

    Mu gushaka kumenya aho gahunda yo gufasha aba banyamahanga gutura no gukorera mu Rwanda igeze, IGIHE yagiranye ikiganiro na Prof Nshuti Manasseh.

    Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma y’uko guhura bakomeje kugirana ibiganiro bababaza impamvu by’umwihariko bahisemo gutura mu Rwanda nabo babagaragaza impamvu zitandukanye.

    Ati “Ni benshi barashaka kuba mu gihugu cyacu, duhura nabo twababajije impamvu bashatse kuba mu Rwanda tubabaza tuti kuki mutagiye muri Kenya cyangwa ahandi, baratubwira bati twashimye ubuyobozi bw’igihugu cyanyu niyo mpamvu turi aha twabisomye mu mateka dukora ubushakashatsi dusanga dukwiye kuba mu Rwanda hayobowe neza , hari n’amahoro .”

    Hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ubusabe bwabo

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro no kumva ibyifuzo byabo hashyizweho itsinda rigamije kugenzura no kugena uburyo bafashwa bikazagezwa ku Nama y’Abaminisitiri.

    Ati “Birangiye murabizi ko Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ari urwego rumwe mu gihugu cyacu, twahuye n’izindi nzego zirimo urushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abandi, dushyiraho itsinda ribikurikirana kugira ngo turebe uko dufasha bariya Banyamerika baza hano gutura mu gihugu cyacu.”

    “Twarumvikanye dushyiraho ingamba zizagera no mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo turebe ukuntu twabafasha kugira ngo babe mu gihugu cyacu nta kibazo.”

    Mu gihe hagitegerejwe imyanzuro izatangwa n’iri tsinda Nshuti Manasseh yavuze ko aba banyamahanga babaye bemerewe gutura mu gihugu no kugira ibyo bahakorera.

    Nshuti Manasseh yavuze ko kuba u Rwanda rwakwakira aba banyamahanga biri mu nyungu zarwo bishingiye ku ishoramari n’ubumenyi bazana, cyane ko amakuru babonye ari uko nibura uwari ufite amafaranga make yo gushora yari afite ibihumbi 100$.

    Ati “Biri no mu nyungu zacu nk’igihugu cy’u Rwanda kuko bamwe ni abahanzi, abandi ni abashoramari bakora mu bucuruzi abandi bafite ubundi bumenyi dukeneye nk’igihugu cyacu.”

    Yakomeje avuga ko kubakira biri no mu murongo wo kubaha ikaze iwabo muri Afurika.

    Ati “ Ariko niyo baba batanafite ubwo bumenyi ni abantu bavuye muri Amerika b’Abanyafurika batwibonamo nk’Abanyafurika benewabo, aho bavuga bati aho ndi ntabwo bandeba neza ndatashye iwacu, benshi nta nubwo bazi aho bavuye ntibashobora no kuhamenya ariko iyo bagarutse turabakira nk’igihugu kuko ni bene wacu.”

    Ku bijyanye no kuba babona ubwenegihugu, Nshuti yavuze ko baberetse uburyo butandukanye bashobora kubusabamo burimo ubugenwa n’uko umuntu ari umushoramari cyangwa akaba afite impano yihariye, mu gihe bagitegereje kureba niba hari ubundi buryo babifashwamo nk’itsinda ryihariye.

    Bamwe batangiye ishoramari

    Mu Ukuboza ubwo aba banyamahanga basuraga u Rwanda abenshi muri bo bagaragaje ubushake bwo kuhashora imari. Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu bamwe batangiye gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo bashora imari mu nzego zitandukanye.

    Ati “Yego barahari benshi cyane harimo abatangije ishoramari mu buhinzi, uburezi harimo n’abagiye bakora ishoramari mu mitungo itimukanwa abenshi baguze imitungo itimukanwa hano. Batangiye gukora ishoramari hano bahisanze nko mu rugo kuko aho bavaga hari ivanguraruhu bahungaga, bisanze hano kandi turabakurikirana ntakibazo.”

    Amakuru IGIHE ifite ni uko bamwe muri aba banyamahanga batangiye ishoramari mu Rwanda harimo Michel Jackson n’umugore we Ellen Jackson bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bamwe mu bitabiriye ibiganiro iri tsinda ry’abanyamahanga ryagiranye na Prof Nshuti Manasseh.

    Kuri uyu munsi uyu muryango watangiye ubucuruzi bwo kuranga inzu ubinyujije kuri Youtube aho bafite umubare munini ubakurikira, mu minsi ya vuba uyu muryango kandi uritegura gufungura restaurant n’akabari kitwa ‘Vibe Restaurant Kigali’.

    Aha hari mu Ukuboza mu 2020 ubwo iri tsinda ry’abanyamahanga ryabonanaga na Prof Nshuti Manasseh

    Iyi miryango yazanye n’abana babo biyemeza gutangira ubuzima bushya mu Rwanda