Tag: featured

  • Ni gute inganda nto n’iziciriritse zageza ibitekerezo byazo ku isoko? –

    Uyu mwaka, insanganyamatsiko y’umunsi, yibanze ku gukoresha umutungo bwite mu by’ubwenge mu kuzahura ubukungu, hitabwa ku nganda nto n’iziciriritse (SMEs). Ikibazo cy’ingutu ni ukumenya uburyo inganda nto n’iziciriritse zageza ibitekerezo(imishinga) byazo ku isoko.

    Icyorezo cya COVID 19 cyahinduye imikorere isanzwe. Urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu rwabangamiwe cyane n’amabwiriza agamije gukumira no kurinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus; ibi bikaba byaragize ingaruka zikomeye cyane k’ubukungu bw’isi yose.

    Ibigo bito n’ibiciriritse byumwihariko, ari nabyo ubukungu bwubakiyeho, byarahungabanye cyane. Mu Rwanda ibigo bito n’ibiciriritse bigize 98% by’ubucuruzi na 41% by’imirimo y’abikorera ku giti cyabo; nyamara ubushakashatsi bwerekanye ko 57.5% by’ibigo bito n’ibiciriritse mu nzego zitandukanye byahagaritse ibikorwa mu mwaka wa 2020.

    Gushyira ibitekerezo ku isoko birasaba mbere na mbere gushyira imbaraga mu kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge wahimbwe cyangwa wahanzwe n’inganda nto n’iziciriritse. Kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge bifasha kandi inganda nto n’iziciriritse, guhesha agaciro umutungo wazo utagaragara; bikanashyiraho uburyo butandukanye bwihutisha kuzahura no kuzamura ubukungu bw’ibigo bito n’ibiciriritse.

    Hari ubwoko butandukanye bw’umutungo bwite mu by’ubwenge bushobora kurengerwa; ubuvumbuzi(patents), ubuvumbuzi buciriritse cyangwa bw’inyongera (utility models), ibirango by’ubucuruzi(Trademarks), ibishushanyo n’ibyitegererezo bikoreshwa mu nganda (Industrial Designs) ndetse n’ibihangano n’ubugeni bishobora kurengerwa n’uburenganzira bw’umuhanzi. Mu myaka mike ishize kuva hatangiwe kwandika umutungo bwite mu by’ubwenge mu buryo bugezweho, hagaragara inyongera igereranije ya 15% buri mwaka; hacyenewe gukomeza kwandikisha kuko inganda nto n’iziciriritse zikomeza kuvumbura no guhanga.

    Icya kabiri; mu ngamba rusange z’ubucuruzi, inganda nto n’iciriritse zikwiye kongeramo umutungo bwite mu by’ubwenge (ibi bikaba bikiri ikibazo mu Rwanda). Ibi by’umwihariko n’ingenzi cyane mukuzahura inganda nto n’iziciriritse nyuma ya covid 19; mu gihe afrika ikomeje gushaka koroshya urujya n’uruza rw’ubucuruzi, bizasaba inganda nto n’iziciriritse zohereza ibintu mu mahanga kwandikisha imitungo yazo mu by’ubwenge.

    Gushyira mu ngamba z’ubucuruzi umutungo bwite mu bwenge ntibifasha gusa mu gucunga no gukurikirana ibiwukomokaho; ahubwo bizifasha no guhitamo ubwoko bw’umutungo bwite mu by’ubwenge zikeneye ugereranyije n’ibyo abandi bakora, kugira ngo zimenye neza aho zikwiye kongera imbaraga mu ishoramari ryazo.

    Icya gatatu; iki n’igihe inganda nto n’iziciriritse zikwiye gutsura ubufatanye mu gukoresha umutungo bwite mu by’ubwenge, kugirango bongere imbaraga kubyo bifuza kugeraho. Inganda nto n’iziriritse zikwiye gusubira mu ngamba zabo kugirango zige uburyo zabyaza umutungo wazo mu by’ubwenge umusaruro, haba kuwutangaho uburenganzira cyangwa kuwegurira abandi.

    Inganda nto nto n’iziciriritse zikora ibikorwa bimwe by’ubucuruzi zikwiye gushyiraho amahuriro y’umutungo bwite mu by’ubwenge hagamijwe kuzamura umusaruro rusange gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo rusange; ndetse no kwihagararaho mu ruhando mpuzamahanga; zigaragaza ikoranabuhanga rikenewe, zishyiraho amahuriro yabakora ubucuruzi busa, amasezerano ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga risangiwe, icungwa ry’ibishingwe bikomoka ku ikoranabuhanga n’ikoranabuhanga ryose rifite aho rihuriye n’ubuzima.

    Kuri ibi hakongerwaho ko ku isoko ryagutse riteganywa n’amasezerano mpuzamahanga atandukanye, kumenyekanisha ibirango ni bimwe mu by’ingenzi byitabwaho n’abayagirana. U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano menshi atandukanye; twavuga nk’amaserano y’akarere ka Afurika mu korohereza urujya n’uruza rw’ubucuruzi ku mugabane (AfCFTA); inganda nto n’ziciriritse zo mu Rwanda zikaba zitarigeze zishyira imbaraga mukumenyekanisha ibirango byazo.

    Inganda nto n’iziciriritse zo mu Rwanda zishobora gukoresha ibirango bihuriweho ku bakora ubucuruzi busa, kugira ngo bubake izina mu ruhando rw’ubucuruzi rw’akarere ka Afrika mu korohereza urujya n’uruza ku mugabane (AfCFTA), zishobora no gukoresha ibirango ndangahantu; ibi bizatuma zimenyekana ndetse bihinduke igikoresho cyiza cyo kubonera hamwe isoko ku bafite ibyatunganyijwe bisa.

    Inganda nto n’iziciritse zikwiye gukoresha amahirwe zifite, aboneka mu mategeko zikihutisha kuzahura ibikorwa byazo. Urugero nk’itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge hamwe n’itegeko ryerekeye ubugwate ku mutungo wimukanwa; ateganya ko umutungo bwite mu by’ubwenge ari umutungo nk’indi mitungo, ukaba ushobora gutangwaho ingwate mu kwaka inguzanyo.

    Ni muri urwo rwego inganda nto n’iziciriritse zikwiye gukoresha imitungo yazo mu by’ubwenge mu kugera ku mari yazifasha kuzahuka. Ibigo by’imari nabyo bikwiye kurushaho kwakira ingwate zo mu buryo bw’umutungo bwite mu by’ubwenge mu gihe zitanga inguzanyo.

    Mu gusoza inganda nto n’iziciriritse zigomba gufata iya mbere muguharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge. Mu Rwanda itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryashyizeho uburyo bwo guhangana n’ababangamira ubwo burenganzira; harimo ubwo mu rwego rw’ubutegetsi, mpanabyaha na mbonezamubano; mu buryo bukoreshwa hari ubuhuza, inkiko, ingamba kuri gasutamo n’ibihano mpanabyaha.

    Ku rundi ruhande indishyi zikomoka mu makimbirane ku mutungo bwite mu by’ubwenge nazo n’inkomoko y’umutungo yakifashishwa n’izo nganda nto n’iziciriritse. Kubahiriza uburenganzira ku mutungo bwite bifasha ba nyirawo kurengera imigabane ku isoko. Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubahiriza uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, byracyakenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi cyane.

    Inganda nto n’iziciriritse zigomba gukoresha amategeko ariho kandi azirengera mu kurengera umutungo wazo mu by’ubwenge; zigomba kandi gushyira imbaraga mu kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge, akaba ari uburyo bwazifasha mu gucunga no kugenzura niba utabangamirwa.


  • Kayonza: Abangavu babyaye imburagihe n’abatwite bahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku –

    Ibi biribwa babihawe kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 mu Murenge wa Rukara uherereye mu Karere ka Kayonza aho abagera kuri 334 biganjemo abatewe inda n’abatwite batarengeje imyaka 18 aribo bafashijwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi kanoze ( LWD : Learn Work Develop).

    Mu byiciro bitanu birimo aba bana batewe inda imburagihe bataragira imyaka 18 byafashijwe harimo abana batwite bazitewe kuva ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda, abana babyaye imburagihe bibana n’abandi batandukanye barimo na ba masenge nka bamwe mu babakurikirana umunsi ku munsi.

    Mu byo bahawe harimo matola, akawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari , indobo, amabase ndetse n’ibikoresho bakwifashisha ku benda kujya kubyara birimo inkweto, imyenda y’umwana, imyenda y’umubyeyi n’utundi dukoresho tubafasha ibi bikoresho byose bahawe bikaba bifite agaciro k’asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi wa LWD ( Learn Work Develop) , Mwiseneza Jean Claude, watangije uyu mushinga, yavuze ko muri gahunda ya Masenge mba hafi bagiye basura abana bagasanga bafite ibibazo bitandukanye bagahitamo kubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho bitandukanye mu gusigasira umwana.

    Ati “Hari abatwite bavuga bati njyewe nta wundi muntu undi hafi mfite uzanamperekeza no kwa muganga, bivuze ko nta gikoresho na kimwe afite ndetse nta n’ibyo kurya afite rero ubufasha twatanze twabutanze kubera ibyo bibazo bitandukanye abana bafite.”

    Yavuze ko abana bari munsi y’imyaka 18 batwite ndetse n’ababyaye vuba babongereyeho ibikoresho byamufasha mu rugo mu kwita ku mwana we byatuma babasha nibura kubaho neza no kurinda umwana babyaye.

    Mwiseneza yavuze ko gufasha aba bana mu kubyara neza no gukomeza kubitaho ari ukugira ngo bo gutakaza icyizere nyuma yo kubyara kuko abenshi bahita basubizwa mu ishuri kugira ngo bagere ku nzozi zabo neza, yavuze ko muri aya mezi atandatu Masenge mba hafi imaze abana 53 bamaze gusubizwa mu ishuri muri 76 bari babaruwe.

    Hari abaterwa inda imiryango ikabanena

    Umwe mu bana bo mu Murenge wa Rukara wahawe ibikoresho yabwiye IGIHE ko ubwo yaterwaga inda abavandimwe be bahise bamwirukana akajya kwibana.

    Yavuze ko ubuzima butamworoheye kuko arya ari uko yahingiye abaturanyi be anavuga ko kuva bashyiraho Masenge mba hafi yabonye uwo kuririra no kumubwira ibibazo bye.

    Ati “Abavandimwe banjye tuvukana duhuje mama bahise banyirukana baranena njya kwibana mu yindi nzu dufite ku ruhande, ubu ndi umuhinzi mpingira abantu bakampa amafaranga akaba ariyo anyunga, nishimiye rero ubufasha nahawe n’uburyo bagiye kumfasha gusubira mu ishuri ni ibintu nkeneye cyane.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye aba bana kutitera icyizere nyuma yo guterwa inda imburagihe ahubwo bagashyira imbaraga mu gusubira mu ishuri bakagera ku nzozi zabo.

    Yasabye ababyeyi bafasha ubuyobozi muri gahunda ya Masenge mba hafi kuba hafi y’abana mu kugabanya imibare y’abana baterwa inda no kubafasha kumenya abazibatera kugira ngo bakurikiranwe.

    Ati “ Murabona ko iki kibazo cyo guterwa inda gikomeye niyo mpamvu dusaba ababyeyi babegereye ndetse na ba Masenge mba hafi ko badufasha kurwanya iki kibazo no kugikemura burundu.”

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Abana batewe inda imburagihe bahawe ibiribwa bitandukanye

    Umuyobozi wa LWD, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko mu mezi atandatu abangavu 53 batewe inda bamaze gusubira mu ishuri

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye aba bana gusubira mu ishuri bakagera ku nzozi zabo

  • Minisitiri Nshuti yasobanuye ubufasha bwihariye buhabwa abanyamahanga basaba gutura mu Rwanda –

    Ku wa 7 Ukuboza iri tsinda ry’abanyamahanga ryari rigizwe n’abantu 16 ryahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh kugira ngo baganire kuri iki cyifuzo cyabo anabahe ishusho y’imiterere y’igihugu.

    Uretse aba babonanye na Prof Nshuti Manasseh uwo munsi, amakuru atangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagarazaga ko hari n’abandi babarirwa mu 100 bahuje n’aba icyifuzo cyo gutura mu Rwanda.

    Iri tsinda ryakiriwe na Prof Nshuti ryari rigizwe n’abahanga mu bintu bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ubugeni abandi bakaba ba rwiyemezamirimo, bimutse bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza no mu Birwa bya Caraïbes.

    Mu biganiro bagiranye na Prof Nshuti Manasseh basabye ko bakoroherezwa mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo gutura ndetse no gutangira gukora. Prof Nshuti yabijeje ko u Rwanda rwiteguye kubakira anabereka amahirwe bagira umunsi baba batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda.

    Mu gushaka kumenya aho gahunda yo gufasha aba banyamahanga gutura no gukorera mu Rwanda igeze, IGIHE yagiranye ikiganiro na Prof Nshuti Manasseh.

    Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma y’uko guhura bakomeje kugirana ibiganiro bababaza impamvu by’umwihariko bahisemo gutura mu Rwanda nabo babagaragaza impamvu zitandukanye.

    Ati “Ni benshi barashaka kuba mu gihugu cyacu, duhura nabo twababajije impamvu bashatse kuba mu Rwanda tubabaza tuti kuki mutagiye muri Kenya cyangwa ahandi, baratubwira bati twashimye ubuyobozi bw’igihugu cyanyu niyo mpamvu turi aha twabisomye mu mateka dukora ubushakashatsi dusanga dukwiye kuba mu Rwanda hayobowe neza , hari n’amahoro .”

    Hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ubusabe bwabo

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro no kumva ibyifuzo byabo hashyizweho itsinda rigamije kugenzura no kugena uburyo bafashwa bikazagezwa ku Nama y’Abaminisitiri.

    Ati “Birangiye murabizi ko Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ari urwego rumwe mu gihugu cyacu, twahuye n’izindi nzego zirimo urushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abandi, dushyiraho itsinda ribikurikirana kugira ngo turebe uko dufasha bariya Banyamerika baza hano gutura mu gihugu cyacu.”

    “Twarumvikanye dushyiraho ingamba zizagera no mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo turebe ukuntu twabafasha kugira ngo babe mu gihugu cyacu nta kibazo.”

    Mu gihe hagitegerejwe imyanzuro izatangwa n’iri tsinda Nshuti Manasseh yavuze ko aba banyamahanga babaye bemerewe gutura mu gihugu no kugira ibyo bahakorera.

    Nshuti Manasseh yavuze ko kuba u Rwanda rwakwakira aba banyamahanga biri mu nyungu zarwo bishingiye ku ishoramari n’ubumenyi bazana, cyane ko amakuru babonye ari uko nibura uwari ufite amafaranga make yo gushora yari afite ibihumbi 100$.

    Ati “Biri no mu nyungu zacu nk’igihugu cy’u Rwanda kuko bamwe ni abahanzi, abandi ni abashoramari bakora mu bucuruzi abandi bafite ubundi bumenyi dukeneye nk’igihugu cyacu.”

    Yakomeje avuga ko kubakira biri no mu murongo wo kubaha ikaze iwabo muri Afurika.

    Ati “ Ariko niyo baba batanafite ubwo bumenyi ni abantu bavuye muri Amerika b’Abanyafurika batwibonamo nk’Abanyafurika benewabo, aho bavuga bati aho ndi ntabwo bandeba neza ndatashye iwacu, benshi nta nubwo bazi aho bavuye ntibashobora no kuhamenya ariko iyo bagarutse turabakira nk’igihugu kuko ni bene wacu.”

    Ku bijyanye no kuba babona ubwenegihugu, Nshuti yavuze ko baberetse uburyo butandukanye bashobora kubusabamo burimo ubugenwa n’uko umuntu ari umushoramari cyangwa akaba afite impano yihariye, mu gihe bagitegereje kureba niba hari ubundi buryo babifashwamo nk’itsinda ryihariye.

    Bamwe batangiye ishoramari

    Mu Ukuboza ubwo aba banyamahanga basuraga u Rwanda abenshi muri bo bagaragaje ubushake bwo kuhashora imari. Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu bamwe batangiye gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo bashora imari mu nzego zitandukanye.

    Ati “Yego barahari benshi cyane harimo abatangije ishoramari mu buhinzi, uburezi harimo n’abagiye bakora ishoramari mu mitungo itimukanwa abenshi baguze imitungo itimukanwa hano. Batangiye gukora ishoramari hano bahisanze nko mu rugo kuko aho bavaga hari ivanguraruhu bahungaga, bisanze hano kandi turabakurikirana ntakibazo.”

    Amakuru IGIHE ifite ni uko bamwe muri aba banyamahanga batangiye ishoramari mu Rwanda harimo Michel Jackson n’umugore we Ellen Jackson bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bamwe mu bitabiriye ibiganiro iri tsinda ry’abanyamahanga ryagiranye na Prof Nshuti Manasseh.

    Kuri uyu munsi uyu muryango watangiye ubucuruzi bwo kuranga inzu ubinyujije kuri Youtube aho bafite umubare munini ubakurikira, mu minsi ya vuba uyu muryango kandi uritegura gufungura restaurant n’akabari kitwa ‘Vibe Restaurant Kigali’.

    Aha hari mu Ukuboza mu 2020 ubwo iri tsinda ry’abanyamahanga ryabonanaga na Prof Nshuti Manasseh

    Iyi miryango yazanye n’abana babo biyemeza gutangira ubuzima bushya mu Rwanda

  • Urubyiruko rwa PAM Rwanda rwiyemeje kurwanya abahakana Jenoside –

    Uru rubyiruko rwatemberejwe ibyumba bigera kuri 11 bikubiyemo amateka yihariye y’urwo rugamba.

    Uwiringiyimana Jacqueline, wiga mu Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza ya Kigali (UoK) akaba n’umwe mu bagize PAM Rwanda, yavuze ko nyumayo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu byatumye yunguka byinshi birimo no kuba yirebeye ubwitange budasanzwe bw’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda.

    Yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa aya mateka agiye guharanira uburyo yafatanya na bagenzi be mu kurwanya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside.

    Ati “Mu by’ukuri nk’uko badusobanuriye, Jenoside yakozwe n’urubyiruko, kugeza ubu nitwe mbaraga z’igihugu zikenewe kugira ngo turwane nabo bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Njye na bagenzi banjye twiteguye kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagenzi banjye turi kumwe.”

    Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri kaminuza ya UTB, Maniraguha Lazaro, yavuze ko na we nyuma yo gusura iyi ngoro agasobanurirwa amateka, bigiye kumufasha kurushaho gukunda igihugu.

    Ati “Gukunda igihugu ni cyo cya mbere. Abenshi bahagaritse Jenoside bari mu myaka yacu, bari bato, ntabwo bikunze ahubwo bakunze igihugu muri rusange. Rero natwe kuri uyu munsi nanone hari byinshi igihugu kidukeneyeho kandi hari byinshi byadufasha kugera ku ntego zacu.”

    Umwe mu bagize Komisiyo y’Urubyiruko muri PAM Rwanda, Nsabimana Jean Marie, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko hategurwa iki gikorwa hari hagamijwe gushishikariza urubyiruko kumenya amateka y’igihugu cyabo.

    Ati “Ikigamijwe cyane ni ugukomeza kwigisha amateka yo kubohora igihugu ariko twiga cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo urubyiruko rwacu, ruyige ariko rudushyira muri wa murongo wo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi , ariko turukangurira kujya mu murongo wo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo yayo kugira ngo tube urubyiruko rwubaka.”

    Yasabye abanyamuryango ba PAM Rwanda ndetse n’urubyiruko muri rusange gusigasira ibyagezweho.

    Ati “Turasaba abanyamuryango ba PAM Rwanda, gukunda igihugu, gusigasira ibyagezweho, tukarwanya uwo ari we wese ushaka kudusubiza mu mateka mabi ushaka kuzana ivangura.”

    Umuryango Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda watangiye ku wa 8 Kanama 2015 n’Abanyarwanda bagamije gufatanya n’abandi Banyafurika guharanira agaciro no kwigira kw’abatuye uyu mugabane.

    Basobanuriwe igishushanyo cyerekana imwe mu misozi ingabo za RPA zagiye zifata zihangana n’interahamwe ndetse n’ingabo za FAR

    Basonaburiwe ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

    Aba banyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza bibumbiye muri PAM Rwanda bishimiye ko basobanuriwe amateka azabafasha kurwanya abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwiringiyimana Jacqueline yavuze ko yishimiye kumenya ubwitange bw’ababohoye Igihugu ndetse yemeza ko bigiye kumufasha kurushaho guhangana n’abahakana Jenoside

  • Urugendo rw’impunzi 122 zo muri Libya zari zitegerejwe i Kigali rwasubitswe –

    Ntihigeze hatangazwa impamvu iyi gahunda yo kugeza mu Rwanda impunzi 122 ziturutse mu bihugu bya Afurika bitandukanye yasubitswe, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko gahunda y’iyi ndege yagombaga kugera i Kigali saa Mbiri z’ijoro yabanje kwigizwa inyuma gusa bikaza kurangira byanzuwe ko itagihagurutse.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana niba no ku wa 26 Mata 2021, izi mpunzi zizabasha kugera mu Rwanda.

    Byari biteganyijwe ko izi mpunzi ziri bwakirwe mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Kugeza ubu mu mpunzi 515 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Libya, 257 zoherejwe mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Suède yakiriye 132, Norvège [46], Canada [66], u Bufaransa [11] n’u Bubiligi bwakiriye babiri.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Urugendo rw’impunzi 122 zo muri Libya zari zitegerejwe i Kigali rwasubitswe

  • Gicumbi: Nzahumunyurwa wishyuje 5000 Frw abagore yise ko “yapfakaje muri Jenoside’ yatawe muri yombi –

    Uyu mugabo w’imyaka 52 asanzwe ari umuhwituzi wibutsa abaturage ibyo bagomba gukora birimo gutanga imisanzu, kubahiriza amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo kubera COVID-19 n’ibindi.

    Nzahumunyurwa utuye mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi yatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021.

    Yafashwe nyuma y’amagambo ‘atoneka’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yababwiye ubwo yakusanyaga imisanzu.

    IGIHE yamenye ko aya magambo yayavuze nk’ubuhwituzi ubwo yari mu gasoko karemera muri Santere ya Kamasasa i Gicumbi.

    Yagize ati “Abo napfakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bansange imbere y’umuryango wo kwa Mvuyekure Onesphore, bitwaje amafaranga 5000 Frw mbabarure.’’

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Nzahumunyurwa yafashwe anashyikiriza Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

    Ati “Iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Nzahumunyurwa Clément yigeze gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho nyuma yo kugisoza ararekurwa.

    Mu gihe cyo kwibuka hakunze kuboneka ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa n’abantu batandukanye. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.

    Mu cyumweru cya mbere cy’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yakiriye ibirego 87 by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo hagati ya tariki 7 na 13 Mata 2021.

    Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifitanye isano n’ingengabitekerezo mu byatanzwe byose.

    Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n’umubare munini w’abari hejuru y’imyaka 31.

    Mu gihe yahamywa n’urukiko iki cyaha, Nzahumunyurwa Clément yahanishwa ingingo ya karindwi y’itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iteganya ko umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside no kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro aba akoze icyaha. Ukoze kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.


  • Perezida Kagame yashimiwe ku nshingano ‘ziremereye’ yafashe zo kwakira impunzi ziturutse Libya –

    Ibi Filippo Grandi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2021 ubwo yasuraga inkambi ya Gashora icumbikiye izi mpunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye birimo Somalia; Ethiopia, Eritrea, na Sudan.

    Filippo Grandi wari kumwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire yatambagijwe ibice bitandukanye by’iyi nkambi birimo ivuriro, inzu batuyemo n’inzu ikorerwamo imirimo y’ubukorikori itandukanye.

    Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’iyi nkambi, Filippo Grandi yavuze ko gushyiraho iyi Nkambi ya Gashora cyari igitekerezo cya Perezida Kagame kugira ngo abimukira bakorerwaga ibikorwa bibi muri Libya babone aho bajya hatekanye.

    Ati “Nishimiye kuba ndi hano muri iki kigo. Iki kigo cyavutse biturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame. Aha hari mu gihe Isi yose yabonaga mu itangazamakuru amashusho ateye ubwoba y’ibigo bifungirwamo abantu muri Libya aho abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye barimo bahura n’akaga.”

    “Icyo gihe Perezida Kagame yari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Mu ijambo yagejeje ku bantu yavuze ko u Rwanda rushaka gufasha, navuganye na we yemera ko dushobora gutangiza uburyo bwo gushyiraho ahantu abantu bavuye muri ibi bigo bashobora gushyirwa bakitabwaho akaba ari naho hashakirwa ibisubizo by’ibibazo bafite bijyanye no kujya mu bindi bihugu.”

    Filippo Grandi yavuze ko inkambi nk’izi zakirirwamo impunzi zaturutse muri Libya ari ebyiri zonyine ku Isi harimo n’iherereye muri Niger.

    Yavuze ko ashimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda kuba baremeye gufata inshingano zikomeye zo kwakira izi mpunzi ziturutse muri Libya.

    Ati “Ibi nibyo bihugu byaje biravuga biti turashaka gufatanya inshingano. Mu by’ukuri ndashaka kugaragaza ishimwe ryanjye kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku kuba baremeye gufata inshingano. Ni inshingano ziremereye, kugira abantu amagana hano ku butaka bwanyu no mu gihugu cyanyu mukabakira muri ibi bihe bikomeye, turi gushyira umuhate mu kubashakira ibisubizo.”

    Yashimye uburyo impunzi zifashwe

    Bitewe n’ubuzima yabonye babagamo muri Libya, Filippo Grandi yavuze ko yashimye uburyo yasanze izi mpunzi zifashwe mu Rwanda, aho zihabwa ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi, burimo n’ubw’indwara zo mu mutwe.

    Ati “Nanyuzwe cyane n’akazi kakozwe na Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR na sosiyete sivile kuko dufite imiryango ikora akazi k’ingirakamaro. Icyanshimishije ni ukuganira n’abantu bacumbikiwe hano, twabonye umuryango waturutse muri Somalia, abasore bavuye muri Eritrea na Ethiopia.”

    “Mu by’ukuri banyuze mu bibazo byinshi. Iki kigo kuri bo cyabarokoreye ubuzima bitari uko hano babasha kuhabonera ahazaza ku bijyanye n’ubuzima bwabo ahubwo ari ukubera ko bitabwaho, yaba mu bijyanze n’ubuzima busanzwe nk’abafite uburwayi, ibikomere cyangwa inzara bitabwaho ariko nanone bakitabwaho mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”

    “Nakubwira ko nasuye bimwe mu bigo bari bafungiyemo muri Libya, banyuze mu bibazo bikomeye, iyicarubuzo, ihohoterwa, gukoreshwa no gufatwa ku ngufu. Kuba babona ubufasha mu bijyanye n’ubuzima ni ingenzi cyane.”

    Bamwe muri izi mpunzi baganiriye na Filippo Grandi bamugaragarije ko bafashwa byihuse kugira ngo babone ibisabwa byose byabafasha kwimurirwa mu bindi bihugu. Yababwiye ko gahunda zo kubimurira mu bindi bihugu zagiye zidindizwa n’icyorezo cya COVID-19 ariko abizeza ko zigiye kwihutishwa ku bufatanye n’ibihugu byemeye kubakira.

    Minisitiri Kayisire yavuze ko bagize umwanya wo kuganira na Filippo Grandi ku bibazo byugarije impunzi birimo n’ikijyanye n’uko inkunga zagenerwaga yagabanutse.

    Uretse gusura Inkambi ya Gashora, biteganyijwe ko Grandi ari buhe ikaze irindi tsinda ry’impunzi 122 ziturutse muri Libya u Rwanda rwakira ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

    Mu gusoza urugendo rwe, azakomereza i Burundi aho azajyana n’impunzi z’Abarundi zizaba zitashye.

    U Rwanda rwatangiye kwakira bwa mbere impunzi ziturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, kugeza ubu rukaba rumaze kwakira abagera 515 barimo n’abamaze kwimurirwa mu bindi bihugu.

    Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono tariki ya 10 Nzeri 2019 hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

    Ibikubiye mu masezerano ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.

    Umwanzuro wo kuvana izi mpunzi muri Libya wafashwe nyuma y’uko aho ziri hari hatangiye kuraswa, ikibazo cyatijwe umurindi n’uko Libya yugarijwe n’umutekano muke nyuma y’ihirikwa rya Muammar Gaddafi, ku buryo igihugu kidafite ubutegetsi buhamye ngo buzirengere.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi(UNHCR) Filippo Grandi yatemberejwe ibice bitandukanye bigize iyi nkambi yatujwemo impunzi zavuye Libya

    Filippo Grandi na Minisitiri Kayisire basobanurirwa uko serivisi z’ubuvuzi zihagaze muri iyi nkambi

    Yagize umwanya wo gusura inzu zitandukanye izi mpunzi zatujwemo

    Filippo Grandi na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi baganira n’umwe mu miryango ikomoka muri Somalia

  • Abakozi 34 ba RIB bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho ruswa –

    Ibi uru rwego rwabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, mu kiganiro na RBA cyareberaga hamwe uko ruswa n’Akarengane birwanywa mu mujyi wa Kigali.

    Umunyamabaganga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Karihingabo Isabelle, yavuze ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa na gato ndetse ko hari abamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho iki cyaha.

    Ati “ Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo ari cyo cyose cyerekana ko ufite imyitwarire iganisha kuri ruswa, kuri RIB ni ikosa ridashobora kukugumisha mu kazi.”

    Yavuze ko muri RIB iyo hari umukozi wagaragayeho imyitwarire yo kurya ruswa, ahita yirukanwa nta yindi nteguza.

    Ati “Muri RIB iyo umukozi yaketsweho ruswa , icya mbere ahita ahagarara mu kazi, icya kabiri by’agatehanyo tugakora iperereza, tugakora dosiye , icyaha cyamufata agahita yirukanwa”.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, TI Rwanda, mu mwaka wa 2019, bwashyize RIB na Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu bigo byagaragayemo ruswa cyane muri uwo mwaka.

    Ubu bushakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index, bwagaragaje ko mu mwaka wa 2019 muri RIB ruswa yavuye ku kigero cya 6% ikagera ku 8%.

    RIB yagaragaje ko mu byo itihanganira na busa harimo ruswa kuko uwo igaragayeho ahita yirukanwa (Photo: Internet)

  • Impunzi 122 zivuye muri Libya zitegerejwe mu Rwanda –

    Icyiciro cya gatanu giheruka kwakirwa mu Rwanda cyageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 30 Ukuboza 2020, cyarimo impunzi 130.

    Biteganyijwe ko izi mpunzi zigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, saa Mbili zo kuri uyu wa 15 Mata 2021.

    Izi mpunzi zirakirwa mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu, aho azasura ibikorwa bitandukanye UNHCR itera inkunga. Araba aherekejwe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Nyuma yo kugera i Kigali barabanza gupimwa Coronavirus mbere yo kwerekeza mu Nkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera, icumbikiye abandi bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

    Igikorwa cyo kwakira izi mpunzi kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye na UNHCR ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Kugeza ubu mu mpunzi 515 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Libya, 257 zoherejwe mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Suède yakiriye 132, Norvège [46], Canada [66], u Bufaransa [11] n’u Bubiligi bwakiriye babiri.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

    Guverinoma y’u Rwanda yijeje ko izakomeza gufasha impunzi n’abimukira bari ku butaka bwayo kugeza habonetse igisubizo cy’ibibazo bafite.

    Icyiciro cya gatandatu cy’impunzi zivuye muri Libya kiragera mu Rwanda kuri iki Cyumweru

  • Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside irimo iherutse kuboneka mu Bitaro bya Gitwe –

    Igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ubwo mu Karere ka Ruhango bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko imibiri yashinguwe mu cyubahiro irimo iyakuwe mu cyobo kiri mu Bitaro bya Gitwe n’indi yari isanzwe ishyinguye mu mva.

    Ati “Uyu munsi twashyinguye imibiri 100, muri yo 20 twayikuye mu Bitaro bya Gitwe aho yari imaze igihe kuko amakuru yayo yari yarahishwe, hanyuma hari n’indi mibiri 68 twimuye mu mva yari ahitwa i Rubona mu Murenge wa Bweramana, ni imva twabonaga ko idahesha agaciro abayishyinguyemo.”

    “Indi mibiri yose isigaye ni iyagiye iboneka mu matongo hirya no hino aho abantu birwanyeho bagashyingura munsi y’urugo.”

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro bizakomeza igihe cyose bazabona imibiri yahishwe cyangwa se aho bazabona idashyinguye mu buryo bwiza.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo by’umwihariko abakuwe mu Bitaro bya Gitwe, bibaruhuye imitima.

    Mugabo Seleman ati “Mu by’ukuri iyo ushyinguye uwawe uba wishimye, igihe cyose utarabona uwawe kenshi unatekereza ko atapfuye, ugatekereza ko wenda hari igihe uzajya mu isoko cyangwa utembera mugahura, ariko iyo ushoboye kubona umubiri we ukawushyingura, birumvikana ntuba ubuze agahinda ko kuba warabuze uwawe, ariko ku rundi ruhande uba wishimye byibura uvuga uti ‘uwanjye nzi aho ari, nzi aho aruhukiye, igihe cyose byaba ngombwa namusura’.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d’Arc, yavuze ko kuba kugeza ubu hakiboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino aho yajugunywe, bigaragaza ko hari abantu bakinangiye imitima.

    Ati “Ibyo tubibonamo ko hari bamwe bakinangira; ni ukuvuga ngo Abatutsi bicwa ababicaga ntibifuzaga ko bazamenyekana, ndetse bifuzaga ko babamaraho kugira ngo hatazagira ubashinja. Kuba rero hashize imyaka 27 tukibona imibiri ni bwa buryo bwo guhisha amakuru.”

    Yakomeje asaba ababa bazi amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko babohoka bakayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 20244.

    Imibiri yashyinguwe kuri iki Cyumweru harimo iherutse gukurwa mu bitaro bya Gitwe

    Abantu batandukanye bifatanyije n’abatuye Ruhango kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo by’umwihariko abakuwe mu Bitaro bya Gitwe, bibaruhuye imitima

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’umufasha we bifatanyije n’Akarere ka Ruhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rw’akarere

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’umufasha we baje kwifatanya n’abatuye akarere ka Ruhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mugabo Seleman yatanze ubuhamya avuga ko kuba bashyinguye ababo bibaruhuye umutima

    Umuhanzi Bonhomme yifashishije indirimbo ze mu guhumuriza abarokotse Jenoside

    Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 20244.

    [email protected]