Tag: featured

  • MTN Rwanda igiye gutangiza gahunda izatera inkunga urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere –

    Ni gahunda ngari izamara amezi 10, ikazahuza urubyiruko rufite ibigo by’ubucuruzi bimaze nibura umwaka byanditswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB kandi byifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yabyo ya buri munsi, yaba ari mu rwego rwo gucuruza, kwamamaza, kwishyuza no kwishyura n’ubundi.

    Ibikorwa byo kwiyandikisha byatangijwe uyu munsi, bizageza ku wa 7 Gicurasi uyu mwaka, nyuma MTN Rwanda na Inkomoko bakazatoranya imishinga itanga icyizere, ubundi itandatu ya nyuma ikazinjira mu kindi cyiciro aho ba nyirayo bazahabwa amahugurwa azibanda ku icungamutungo, kwishyura imisoro no kwagura ubucuruzi.

    Bitewe n’uko ba nyir’imishinga bazakoresha amasomo bahawe muri ayo mahugurwa azamara amezi atanu, MTN Rwanda na Inkomoko bazatoranyamo indi mishinga itatu, noneho yinjire mu cyiciro cya nyuma cyo guterwa inkunga y’amafaranga, aho buri mushinga uzahabwa miliyoni 1 Frw.

    Icy’ingenzi muri iyi gahunda si ubucuruzi bwo mu cyiciro runaka, ahubwo ni uburyo rwiyemezamirimo azashobora kuwusobanura neza, akereka akanama nkemurampaka ko umushinga we ufite icyo uzamarira umuryango Nyarwanda, yaba mu kongera imirimo, kwigisha abandi, gufasha abayishoboye n’ibindi.

    Umuyobozi ushinzwe Ihuzabikorwa muri Inkomoko, Sara Leedom, yavuze ko bishimiye kugira uruhare muri uyu mushinga.

    Ati ”Twebwe muri Inkomoko tureba ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu Rwanda tukabashyira mu ihangana rituma barushaho kuyoboka ikoranabuhanga, bagakoresha ubucuruzi bwo kuri internet, ndetse bagahanga udushya. Inkomoko yishimiye ubufatanye bwayo na MTN mu gufasha ba rwiyemezamirimo bato guhangana n’imbogamizi bahura nazo, ku buryo bakura byisumbuye.”

    Yongeyeho ko “’Level Up your Biz’ ni amahirwe yo kugira ubumenyi bwisumbuye mu miyoborere kuri ba rwiyemezamirimo bafite imikoranire mu ikoranabuhanga, bakazayakura muri Inkomoko n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bya MTN Rwanda”.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya n’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Yaw

    Ankoma Agyapong, yavuze ko MTN Rwanda irajwe ishinga n’iterambere ry’urubyiruko.

    Ati “Turi urubuga rufasha urubyiruko rw’u Rwanda guteza imbere impano zarwo kugira ngo rugere ku bintu bihambaye. Turajwe ishinga no gushora mu bikorwa by’urubyiruko kugira ngo imishinga yabo yagurwe nk’uko biri mu ntego za MTN Rwanda zo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ari nabyo bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu muri rusange”.

    Ritah Umurungi Ushinzwe Itumanaho no kumenyekanisha MTN Rwanda yavuze ko uyu mushinga ari amahirwe ku rubyiruko yo kwiteza imbere.

    Ati “Turashishikariza urubyiruko gukoresha aya mahirwe bakerekana imishinga bafite ifite igihugu akamaro. Uretse ibihembo, urubyiruko ruzatoranywa ruzigishwa uko bategura ibitabo by’ibaruramutungo, uko bakwishyura imisoro n’uko bamenyekanisha ibikorwa byabo, kandi byose bizarushaho kuzamura ubucuruzi bwabo”.

    Umurungi yasobanuye ko “Imishinga izakirwa izanamamazwa ku mbuga nkoranyambaga za MTN Rwanda, ku buryo bizayifasha kumenyekana vuba ku rwego rw’igihugu. Abazatoranywa kandi bazahabwa ibirimo internet y’ubuntu izabafasha mu mahugurwa azamara amezi atanu, kandi bakayihabwa buri kwezi”.

    Ku rubyiruko rwifuza kwiyandikisha muri iyi gahunda, rushobora kunyura kuri https://www.mtn.co.rw/yolo/sme/. bakandikisha imishinga yabo.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya n’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko MTN Rwanda irajwe ishinga n’iterambere ry’urubyiruko

    Abayobozi ku mpande zombi bishimiye itangizwa ry’iki gikorwa

    Umuyobozi ushinzwe Ihuzabikorwa muri Inkomoko, Sara Leedom, yavuze ko bazagira uruhare muri aya mahugurwa binyuze mu kongera ubumenyi

    Umurungi yashishikarije urubyiruko kwitabira gutanga imishinga yarwo

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza iki gikorwa bari bambaye udupfukamunwa nk’uburyo bwo kwirinda COVID-19

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho no kumenyekanisha MTN Rwanda, Teta Mpyisi

    Abitabiriye uyu muhango bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Wibabara Gisèle Fanny ukora muri MTN ni we wari umusangiza w’amagambo

    Amafoto: Ihorindeba Lewis


  • Gasabo: Ishavu ku barokotse Jenoside bananiwe gushyingura ababo bajugunywe mu cyobo kirekire (Video) –

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri aka gace, babwiye IGIHE ko bababazwa cyane n’uko ubuyobozi butajya bubafasha ngo bashyingure imibiri y’ababo yajugunywe mu cyobo cya Rwabayanga.

    Bemeza ko iki cyobo cyatangiye kwicirwamo abantu guhera mu 1959 kugeza no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba barabuze uko bakuramo imibiri y’ababo kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro bitewe n’imiterere y’icyo cyobo n’uburebure bwacyo.

    Mukanyandwi Yuriyana yagize ati “Kuba tutarashyingura abacu biradukomeretsa cyane. Turasaba y’uko baduha ubutabazi kugira ngo bariya bantu bavemo tubashyingure mu cyubahiro nk’uko abandi bashyinguwe kugira ngo imitima yacu ituze ni bwo twakumva tunezerewe.”

    Yakomeje avuga ko icyobo cya Rwabayanga cyiciwemo Abatutsi benshi barimo muramu we witwa Kabirigi n’abasore babiri bari kumwe.

    Uwitwa Mukashyaka Dativa yagize ati “Ni ko bimeze bahiciraga abantu muri Jenoside ariko batubwiye ko impamvu batajya babakuramo ari uko kiriya cyobo ari kirekire.”

    Sendekezi Stanislas na we yavuze ko hari abantu bane azi ko bishwe bakajugunywa muri iki cyobo.

    Ati “Amakuru nzi kuri kiriya cyobo ni uko hari abahungu bageze kuri bane bajugunywemo, abandi simbibuka ariko hari uwitwa Makuza. Baje kumanura abantu hano imvura iri kugwa, baragenda barabica babashyira muri kiriya cyobo, kiriya cyobo cyacukurwaga n’abazungu bakuragamo amabuye y’agaciro.”

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, yabwiye IGIHE ko afite amakuru y’uko muri iki cyobo hari abantu batanu bajugunywemo ariko bakaba barananiwe kubakuramo kuko icyobo ari kirekire.

    Ati “Abantu rero banazwe aha twamenye hari umugabo witwa Kabirigi wari utuye aha haruguru n’abana be babiri, ayo makuru twayahawe na Sinamenye Christophe wireze akemera icyaha, ni we watubwiye ko babishe hari n’abandi basore babiri bavanye kuri bariyeri yari hano ku muhanda. Muri make abiciwe hano twamenye ni batanu ariko haramutse hari abandi ntabwo twapfa kubimenya.”

    Yongeyeho ko kuba batarashyingura ababo bibakomeretsa cyane, anaboneraho gusaba inzego zibishinzwe kubafasha kugira ngo iriya mibiri ikurwe mu cyobo kugira ngo imitima yabo ituze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko hagikorwa ubuvugizi kugira ngo imibiri yajugunywe muri iki cyobo ikurwemo.

    Ati “Koko icyo cyobo harimo imibiri y’abazize Jenoside, ni icyobo kirekire gifite amateka yo guhera mu 1959. Icyatumye abo bantu batarakurwamo si ikindi ahubwo turacyashaka uburyo bwo kubakuramo kuko ni icyobo kirekire cyakorerwagamo na sosiyete y’abantu bacukuraga amabuye y’agaciro.’’

    Kugeza ubu haracyashakwa amikoro yo gukura imibiri irimo kugira ngo izashyingurwe neza mu cyubahiro kimwe n’ahandi.

    Iki cyobo cya Rwabayanga bivugwa ko cyatangiye kujugunywamo abantu kuva mu 1959

    Inzego z’ubuyobozi zivuga ko abajugunywe muri iki cyobo batarakurwamo bitewe n’imiterere yacyo

    Sendekezi Stanislas yavuze ko hari abantu azi bajugunywe muri iki cyobo

    Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, ahamya ko azi neza ko harimo imibiri y’abantu batanu muri iki cyobo

  • RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bakambura abaturage –

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Mata 2021, ni bwo aba bagabo batatu beretswe itangazamakuru.

    RIB ibakurikiranyeho kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya, ni ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye.

    Abagabo batawe muri yombi nyuma yo kurema itsinda ryiyita abatekinisiye ba zimwe muri kompanyi z’itumanaho zikorera mu Rwanda noneho bagahamagara abaturage bafite ibibanza bakababeshya ko byashimwe ndetse bigiye gushyirwamo iminara ku buryo birangira batangiye kubaka amafaranga make make.

    Ni ibyaha bahakana ariko bakemera ko bishinja ko bajyaga kubikuza amafaranga bahabwagwa n’abaturage batekeye umutwe ku bacuruza Me2U mu bice bitandukanye.

    Umwe yagize ati “Ndashinjwa amafaranga nabikuje, Valens ni we wanyoherereje amafaranga ngo nyabikuze ntazi ko ari amibano. Nageze aho nayabikurije, abayabikura baramfata.”

    Undi yagize ati “Ndashinjwa ubujura bwo kubikuza amafaranga yibwe; umuntu yarampamagaye arambwira ngo ndagira ngo nkohereze amafaranga ku mu-agent maze kuyabikuza ndayamuha. Hashize igihe aba-agents baramfata bambwira ko ayo mafaranga nabikuje ari amibano.”

    Yakomeje avuga ko icyaha yemera ari uko atagize amakenga yo kumva ko umuntu wanyoherereje amafaranga ngo ayabikuze kandi nawe yari kuyibikuriza.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya.

    Ati “Barabanza bakiyita abatekinisiye ba zimwe muri kompanyi z’itumanaho bakagenda bagashaka amakuru y’ibibanza by’abantu; iyo bamaze kumenya ba nyirabyo na telefoni zabo, barabahamagara bakababwira ngo ni mwe muri kompanyi y’itumanaho yashimye ikibanza cyanyu, irashaka kugishyiramo umunara bakamubwira ko bazagikodesha imyaka myinshi bakamubwira amafaranga y’umurengera.”

    Yakomeje avuga ko iyo umuntu adashishoje agatwarwa n’ayo marangamutima y’ayo mafaranga ashobora kuzavamo batangira kumusaba kubohereza amafaranga make make.

    Ati “Batangira kumushukisha kumusaba amafaranga make make mu kanya gato undi hakagira uwiyita umuyobozi w’iyo kompanyi akaba aramuhamagaye ndetse agasa nk’ugoreka ururimi kugira ngo yumvikanishe ko ari umunyamahanga kugira ngo wa muntu abagirire icyizere. Ayo mafaranga bakamubwira ko azajya yishyurwa ku kwezi nka miliyoni 5 Frw cyangwa 10 Frw. Bakongera bati ngo hirya yawe na cya kibanza muturanye bagishimye, akaba amushyize nko mu guhangana bakamubwira ko kugira ngo yegukane iri soko agomba kugira amafaranga utanga.”

    Dr Murangira yongeyeho ko bahita batangira kwaka uwo batekeye imitwe amafaranga bikarangira bamubwiye ko bagiye kumwoherereza amasezerano ariko babikora ari uko abahaye amafaranga.

    Yakomeje avuga ko aba bagabo atari ubwa mbere bafatiwe muri iki cyaha kuko n’ubundi bari barafungiwe ibyaha nk’ibi n’ibyo gukora amafaranga.

    Aba bagabo nibahamwa n’icyaha gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10 mu gihe nibahamwa n’icyo kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya bazahanisha igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu.

    RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bambura abaturage

  • Gatsibo: Abana bafite ubumuga bujurijwe ishuri ry’incuke rifite agaciro ka miliyoni 100 Frw –

    Ni ishuri ryubatswe mu Murenge wa Ngarama hagamijwe ahanini kwita cyane cyane ku bana bafite ubumuga. Ryubatswe ku bufatanye bw’ishyirahamwe rya ‘Wikwiheba mwana’, ‘Hope and Homes for Children’, Komisiyo y’Uburenganzira bw’Abana (NCC) ndetse n’Akarere ka Gatsibo.

    Umuhango wo gutaha iri shuri wabaye ku wa 22 Mata 2021 ariko rikaba ryari rimaze igihe rikorerwamo mu buryo bw’igerageza ngo harebwe niba koko rizabasha gufasha aba bana bafite ubumuga.

    Ni ishuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana 100 rikaba ryaranahawe imodoka izajya yifashishwa mu kujya kwigisha no kwita ku bandi bana bafite ubumuga babarurwa hirya no hino mu ngo.

    Mukasharangabo Médiatrice watangije iri shuri, yavuze ko yaritangije bwa mbere mu mwaka wa 2007 nyuma yaho umwana we w’umuhungu yavukanye ubumuga akiyemeza gushinga ishuri kugira ngo yite ku bandi bana bameze nkawe.

    Yavuze ko iri shuri kuri ubu ryigamo abana 76 barimo 26 bafite ubumuga n’abandi 50 badafite ubumuga. Yavuze ko bafite intego yo kongeramo abandi bana 24 bafite ubumuga kugira ngo buzuze abana 100 kuko aribwo bushobozi iri shuri rifite.

    Uyu mubyeyi yavuze ko hari abandi bana barenga 100 babaruye mu mirenge ihana imbibi n’Umurenge wa Ngarama na bo bazajya bigishiriza aho batuye ngo kuko babonye imodoka izabibafashamo.

    Ababyeyi b’aba bana bafite ubumuga bavuze ko kuva abana babo batangira kwiga byabahinduriye ubuzima.

    Nakabonye Janvier utuye mu Murenge wa Ngarama mu Mudugudu wa Kiyovu ni umwe mu babyeyi barera umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe muri iki kigo.

    Yavuze ko yishimiye ishuri aba bana bubakiwe ngo kuko rituma hari byinshi bahungukira.

    Ati “Impinduka yagize yari wa mwana wirirwa arira, wa mwana usohoka ntamenye aho yinjirira ariko iyi saha, iyo mvuze ngo mumwohereze duhurire aha n’aha araza akahansanga mu gihe mbere atamenyaga aho ajya, ikindi iyo agiye kuvoma amenya aho aributahe.”

    Nakabonye yavuze ko atatekerezaga ko uwo mwana yazigera ajya mu ishuri akiga ariko ngo ubu arashimira leta yarishyizeho irituma nabo biga bakiyungura ubumenyi.

    Mushumba Jean Bosco we yavuze ko akurikije ubumuga abana benshi bari bafite atari yiteze ko bagera mu ishuri bakwiga.

    Yakomeje ati “ Ni igisubizo ku bana bacu kuko abatabasha kugenda hari imodoka izajya iza kubafata nabo bige nk’abandi bana.”

    Umuyobozi wa Hope and Homes for Children, Habimfura Innocent, wagize uruhare mu gusubiza mu miryango abana no gushakira abatari bafite imiryango indi ibakira, yasabye ababyeyi kudafungirana abana ngo ni uko bafite ubumuga

    Yavuze ko bishimira umusaruro w’iri shuri ry’incuke ridaheza, avuga ko abana bafite ubumuga iyo bitaweho bakigishwa hari ubumenyi bunguka ngo kuko bakina n’abandi bana kandi bakagira n’ibindi bungukira mu miryango.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko kubaka amashuri nk’aya y’uburezi budaheza Leta yatangiye kubitekereza mu myaka itatu ishize akaba yishimiye ko aho amariye kuzura yatangiye gutanga umusaruro.

    Yavuze ko kuri ubu bari kwibanda cyane ku gufasha ibigo bisanzwe bifasha aba bana bafite ubumuga, aho babyongerera imbaraga n’ubushobozi kugira ngo bibashe kwakira abana benshi.

    Yasabye ababyeyi kwibuka inshingano zabo bakagira uruhare mu kwita ku bana babo.

    Ati “Turabasaba gufata inshingano zabo bakamenya ko kubyara ari kimwe ndetse no kurera bikaba ikindi kandi noneho nta wakurerera neza ngo akunde umwana wawe nkawe bamenye ko umwana mwiza akurira mu muryango.”

    Inyubako z’iri shuri zatwaye asaga miliyoni 100 Frw hakiyongeraho ibikoresho byatwaye miliyoni zirenga 20 Frw ndetse n’imodoka itwara abana bafite ubumuga nayo ifite agaciro ka miliyoni 29 Frw.

    Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 100 Frw rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abana bafite ubumuga 100

    Iri shuri rifite ibyangombwa byose birimo n’aho abana bazajya bakinira

    Iri shuri ryahawe n’imodoka izajya ifasha abarimu kugera ku bana bafite ubumuga ngo babigishirize mu ngo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kongerera ubushobozi ibigo byita ku bana bafite ubumuga kugira ngo bibashe gufasha benshi

  • Gitifu w’Akarere ka Nyabihu yeguye –

    Bivugwa ko Ndizeye Emmanuel yari yaranze kwegura nk’uko yari yabisabwe n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba kuko ngo bitari binyuze mu nzira z’amategeko ndetse we akabibonamo akarengane.

    Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yemeje amakuru y’ubwegure bwe avuga ko bagiye gutegura Inama Njyanama yo kwiga ku busabe bwe.

    Ati “Ni byo ibaruwa yatugezeho yanditse asaba guhagarika akazi natwe ubu tugiye gutegura Inama Njyanama iziga ku busabe bwe kuko ariyo ifite ububasha bwo kumwemerera cyangwa kumuhakanira.”

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Cyumweru gishize, abajijwe ku mwuka mubi uvugwa mu buyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, Guverineri Habitegeko yari yavuze ko Gitifu yasabwe ibisobanuro kandi ari ibintu bisanzwe ku mukozi uwo ari we wese kuba yasabwa gusobanura ibijyanye n’inshingano ze.

    Ati “Icyo numvise ni uko yasabwe ibisobanuro. Ni uburenganzira bw’umukoresha gusaba umukozi ibisobanuro ku makosa acyekwaho kandi abuhabwa n’amategeko. Ayo mategeko kandi ni yo aha umukozi uburenganzira bwo kwisobanura ku makosa yasabweho ibisobanuro.”

    Guverineri Habitegeko yasabye by’umwihariko abayobozi bo muri iyi ntara kuzuza inshingano ze ariko nanone utabashije kuzubahiriza akaba yasabwa kubisobanura agatanga impamvu zabimuteye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, yeguye

  • Gicumbi: Abayobozi batatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta –

    Abakurikiranywe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rukomo, Niyitegeka Alphonse, Ushinzwe Uburezi muri uyu murenge, Niyonzima Wellars na Tumurere Christian wakoraga nk’Umubaruramari bo muri uyu murenge.

    Aba bayobozi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ku wa 20 Mata 2021.

    Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, aho banyereje umutungo usaga million 25Frw bavuga ko bishyuye ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuli kandi bitarigeze bigemurwa.

    Uretse iki cyaha banakoze ikosa ryo kwishyura nkana amafaranga arenze ku yateganyijwe mu masezerano ndetse banishyura rwiyemezamirimo bashingiye ku masezerano yarangiye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

    Ati “Iperereza rirkomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Yavuze ko abantu bakwiye kwirinda gusesagura cyangwa kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro kuko uzabigerageza atazihanganirwa.

    Yagize ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese unyereza umutungo wa rubanda ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite ndetse no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.’’

    Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 Frw.


  • Mukangemanyi Adeline “Rwigara” akurikiranyweho gukwirakwiza amagambo y’amacakubiri –

    Kuri uyu wa Kane nibwo Mukangemanyi yitabye RIB kugira ngo asubize ibibazo mu magambo mu iperereza ku byo akekwaho. Yari yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa 8 Mata 2021 ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.

    Nyuma Me Gatera Gashabana yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko umukiliya we Mukangemanyi, yakwemererwa kuzarwitaba amwunganiye mu buryo bw’amategeko.

    RIB yarabimwemereye kuko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kubazwa mu Bugenzacyaha yunganiwe.

    Ibyaha byo gukwirakwiza amagambo y’amacakubiri akurikiranyweho IGIHE yamenye ko byakozwe binyuze kuri internet ku miyoboro ya Youtube.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Yabajijwe arataha, iperereza rirakomeje.”

    Mu 2017 uyu mugore yarezwe ibyaha byo kubiba amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda. Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

    Mukangemanyi Adeline “Rwigara” akurikiranyweho gukwirakwiza amagambo y’amacakubiri

  • Kaminuza y’u Rwanda yihaye umukoro wo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside –

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwasabye abanyeshuri bayigamo, abarimu n’abakozi bayo kuba aba mbere mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abari abanyeshuri, abarimu ndetse n’abakozi b’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ni hamwe mu hantu hari hazwi ko haba abanyabwenge ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe muri bo bishoye mu bwicanyi bica bagenzi babo.

    Amateka yerekana ko ari naho hagaragaye abacurabwenge bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yavuze ko umuryango mugari wa Kaminuza y’u Rwanda ukwiye gufata iya mbere mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu kwigisha ndetse no guhugura abakigaragarwaho n’ibikorwa nk’ibyo bigayitse.

    Ati “By’umwihariko ndashishikariza urubyiruko rurimo n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, kugira uruhare ku buryo butomoye mu kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    “Ndabakangurira kurwanya mwivuye inyuma umugambi mubisha ugaragara muri iki gihe mu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, wo kwinjiza ubwo burozi mu mitwe y’urubyiruko. Mureke tube maso kugira ngo hatazagira uwongera kuduca mu rihumye mu buryo ubwo ari bwo bwose butatwubaka nk’Abanyarwanda.”

    Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bavuze ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mutijima Venuste ati “Izo mbuga nkoranyambaga bakoresha natwe nk’urubyiruko turazikoresha, dukwiye kuzijyaho tutagiye kureba amakuru gusa, ahubwo tukajyaho tugiye no kugaragaza ukuri kuri ba bantu bapfobya cyangwa bagoreka amateka kandi bayazi.”

    Mukashyaka Ange Umwali we asanga bakwiye no gushyira ingufu mu kwandika ibitabo bivuga amateka y’ukuri y’u Rwanda.

    Ati “Tukarushaho kwandika ibitabo bivuga ukuri tukarushaho gusobanurira barumuna bacu amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.”

    Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari urwibutso rwa Jenoside ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y’abanyeshuri, abakozi n’abarimu biciwe mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje (iburyo) yasabye abanyeshuri b’iyi kaminuza, abarimu n’abayobozi kuba aba mbere mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside

    Prof Lyambabaje ashyira indabo kumva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake bahagarariye abandi kubera ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atemerera abantu benshi guteranira hamwe

    Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

    [email protected]


  • Biriya ni ukwiyahura- Fidèle Ndayisaba avuga ku rubyiruko rwishora mu mitwe y’iterabwoba –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yamurikiraga itangazamakuru ubushakashatsi bwagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda [Rwanda Reconciliation Barometer 2020], kiri ku kigero cya 94,7%.

    Mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi harimo kuba abanyarwanda bamaze kugira imitekerereze isesengura ku kigero cya 97%, bishatse kuvuga ko nta wapfa kubajyamo ngo abashuke abajyane mu bikorwa bibi.

    Ndayisaba ati “Impamvu bitari 100%, ni uko hari bake bajya bagaragara iyo bavuga nk’ibyo wabonye muri bimwe abanyarwanda bavuga bibahangayikishije nko kuba hari abakwiza ibihuha by’intambara itanariho, abajya mu mitwe y’iterabwoba bakayoba, abo ngabo baba babuze imitekerereze isesengura.”

    NURC yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe yatewe ariko hari ibikibangamiye urugendo rugana ku bwiyunge bwuzuye birimo imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro itera igihugu aho ibangamye ku kigero cya 4,56%.

    Ndayisaba yavuze ko ubwo babazaga abaturage mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi, benshi bahurije ku kuba bishimira umutekano bafite ariko bahangayikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro itera u Rwanda.

    Ati “Abaturage batubwiye ko muri rusange, banyuzwe n’umutekano igihugu gifite, ariko batewe impungenge n’abitwaje intwaro batera igihugu, baturutse mu bihugu bituranyi.”

    Ni kenshi urubyiruko rw’u Rwanda rurimo n’ababa barangije kwiga amashuri makuru na za kaminuza bashukwa n’abagambiriye kugirira nabi u Rwanda bakabajyana mu mitwe yitwaje intwaro irimo P5 na RUD Urunana, FLN n’indi itandukanye. Bamwe muri bo barafatwa bagezwa mu Rwanda bakavuga ko bashutswe.

    Ndayisaba ati “Nk’ingero mujya mubona akaba arangije kaminuza, yarize ngo agire atya ahaguruke agende ajye kwiyahura. Kuko biriya ni ukwiyahura, iyo agira imitekerereze isesengura ntabwo yari kwiyahura.”

    Yakomeje agira ati “N’aba bari mu rukiko bari kuburana mwumva, hari uwanze kuburana [Rusesabagina] kuko ngira ngo yabonye ntacyo yavuga […] sindi umucamanza ariko ngira ngo hari igihe umuntu areba akabona ntacyo yavuga agahitamo kureka ati abandi babivuge ndahebera urwaje.”

    “Hari abahisemo kubivuga barabyerura basaba n’imbabazi, iyo bagira imitekerereze isesengura ntibaba barishoye muri biriya. Niyo mpamvu nyine bitaraba 100%, hari abajya mu buyobe kubera ko babuze imitekerereze isesengura, ariko abanyarwanda babashima ko abenshi barasesengura bakagaye ikibi bakitandukanya nacyo.”

    Mu bindi bibangamiye ubwiyunge mu banyarwanda harimo kandi ibihuha by’intambara bibangamira umutekano aho biri ku kigero cya 1,18%.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda cyazamutse mu myaka itanu ishize

  • Abahinga ibirayi hafi ya Gishwati bahangayikishijwe n’agatsiko k’abashumba kaboneshereza –

    Aba bahinzi b’ibirayi bavuga ko bagerageje kubigeza ku buyobozi ariko bikaba byarananiranye.

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe buvuga ko bwabaciye amande ngo batazongera, gusa bukizeza ko niba byongeye bagiye kubihagurukira.

    Ruganintwari Modeste uri mu bahinzi, yavuze ko batumva uburyo bonesherezwa kandi nta matungo acyemererwa kwinjira muri Pariki.

    Ati “Imirima yacu ihana imbibe n’ishyamba rya Leta, amasambu ni ayacu yubatse mu materasi ariko twayobewe ibitwonera niba ari imbogo cyangwa inka ntitubizi. Tuvuga imbogo kuko duturanye na Pariki ya Gishwati si inzuri z’abaturage kandi leta yarahagaritse ko amatungo yinjiramo. Ubwange navuganye n’ubuyobozi buratubwira ngo tuzafate izo nka kandi nta bushobozi’’.

    Muhire Etienne avuga ko ikibazo cyo kubonera bagerageje kukigeza ku buyobozi ariko nta gisubizo babonye. Ababazwa n’uko abafashwe amande bacibwa ajya muri leta bo ntihagire icyo babona.

    Ati “Dufite ikibazo cy’inka zitwonera imyaka twegereye ubuyobozi ariko bananiwe kudukemurira aka karengane. Nanagerageje kurega abanyoneshereje ku kagari babatumaho banga kwitaba . N’iyo bagerageje kuza bagafata izo nka ba nyirazo babaca amande akajya muri leta twebwe ntihagire icyo tubona.”

    Gapanda Mpumuro we yavuze ko bamaze kugira igihombo gikomeye kubera izo nka zibonera, asaba Leta gukurikirana impamvu inka ziba muri pariki ya Gishwati.

    Ati “Twonerwa n’inka zivuye mu ishyamba rya Gishwati tugashaka bene zo tukababura. Ziraza zikona zikananyukanyuka ibirayi, ugasanga umuntu ahombye n’ahantu hagombaga kuvamo nka toni ebyiri. Ubaze nko ku birayi bya Kinigi ukongeraho n’indi dukenera birimo n’abakozi usanga umuntu aba ahombye nka miliyoni ebyiri”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe , Gahutu Tebuka Jean Paul yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi ko ababikora bagiye bafatirwa ibihano.

    Ati “Umuturage iyo bamwoneshereje avuga ko ubuyobozi ntacyo bwakoze ariko kiriya ni ikibazo duhangana nacyo umunsi ku munsi. Umworozi aba ashaka ubwatsi bw’inka ze hakabaho ikintu cyo konesha. Iyo batabaje turatabara tukabafata bagacibwa amande n’ibihano. Twarabikajije ubu inka ifashwe iri mu materasi no mu mashyamba ya leta kuko ari ukwangiza ibidukikije turayifata tukayica amande y’ibihumbi 200 Frw”.

    Yakomeje agira ati “Abo twahannye ntabwo bagaruka nyuma haza irindi tsinda kuko kubafata kenshi bagira ibihombo bakagenda bacika intege bitabujije ko ikintu cyo kuragira ku gasozi no mu mashyamba gihari,ubu tugiye gukomeza ubukangurambaga tubakangurira kuragirira mu biraro.”

    Mu 2015 nibwo Leta yagize ishyamba rya Gishwati-Mukura pariki, iza yiyongera kuri Pariki ya Nyungwe, Akagera n’Ibirunga.

    Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ifite ubuso bungana na hegitari 3558. Irimo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’ibimera gakondo, inyamaswa n’ibiguruka. Habonekamo kandi ubwoko busaga 60 bw’ibiti gakondo.

    Abahinga hafi ya Gishwati barinubira konesherezwa ibirayi

    Ibirayi by’abaturage bavuga ko byonwa n’inka zituruka mu ishyamba rya Gishwati kandi bitemewe kuriragiramo

    Aya ni amase y’inka ziza konera abaturage mu Bigogwe