Tag: featured

  • U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na politiki no guca ubuhunzi –

    Ni amasezerano magari azatuma ibihugu byombi bishyiraho umurongo ngenderwaho uzatuma byungurana ibitekerezo ku bibazo by’impunzi ku Isi.

    U Rwanda rwitezweho kuzasangiza Denmark ubunararibonye bwarwo ku buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi ku rwego mpuzamahanga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ko aya masezerano azagera no mu zindi nzego z’ubufatanye.

    Yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller, yavuze ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo byugarije ibihugu byombi.

    Yagize ati “Tugiye gufatanya mu ngeri zitandukanye, kandi ikigiye gukurikiraho ni ukurebera hamwe uko twatangira gushyira mu bikorwa ibyo twasinye.”

    Yongeyeho ko bahisemo gukorana n’u Rwanda kuko ari igihugu cyihatira guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya.

    Ati “Dushyira imbaraga no mu guteza imbere Afurika, kandi twabonye u Rwanda rushyira imbere ikoranabuhanga n’udushya, rero twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza ku mpande zombi.”

    Moller yavuze ko urebye aho Isi igana, ubufatanye ari yo ntwaro izatuma ibihugu bibasha guhashya ibibazo bibyugarije, birimo iterabwoba, ihindagurika ry’ikirere, ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

    Yagize ati “Tugomba gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo ku bibazo rusange byugarije Isi kuri uyu munsi ndetse no mu myaka iri imbere. Dukeneye gusangira ubunararibonye, dukeneye gukorana ishoramari, tukajya inama mu bintu bikeneye ubuhanga budasanzwe, niyo mpamvu rero twasinye amasezerano n’u Rwanda”.

    Ibihugu byombi bisanganywe umubano ushingiye kuri za ambasade, ihagarariye u Rwanda muri Denmark ikaba ifite icyicaro muri Suede, mu gihe ihagarariye Denmark mu Rwanda ifite icyicaro muri Kenya.

    Mu mwaka wa 2014, Denmark yohereje mu Rwanda Emmanuel Dushimiyimana, ndetse iza kohereza Wenceslas Twagirayezu mu mwaka wa 2018, bose bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aya masezerano azafasha ibihugu byombi kubaka ubufatanye mu bya politiki no guhangana n’ibibazo by’impunzi

    Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Mattias Tesfaye, Minisitiri Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Denmark yasinye amasezerano ku ruhande rwa Denmark

    Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller yavuze ko aya masezerano ari intambwe nziza

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh yishimiye isinywa ry’aya masezerano

  • Huye: Umugabo afungiye guhohotera umugore we warokotse Jenoside no kumuhoza ku nkeke –

    Uyu mugabo w’imyaka 57 yatawe muri yombi ku wa 24 Mata 2021, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma.

    Sindambiwe akekwaho gukoresha amagambo avuga ko yicuza impamvu atishe umugore we nk’abandi, ko Abatutsi ari abagome, ko imitwe yabo bazayihondagura bakabamara.

    Yongeyeho ko azamwica nk’uko yishe bene wabo ndetse ko abana babyaranye ari abagome.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Sindambiwe yatawe muri yombi, mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byo ashinjwa.

    Yakomeje ati “Afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.’’

    RIB yibukije Abanyarwanda ko icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guhoza ku nkeke uwo mwashakanye bidakwiye kwihanganirwa.

    Dr Murangira yakomeje ati “Buri Munyarwanda akwiye kumva ko ari inshingano ze kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose hagati y’abashakanye. RIB iri maso kandi buri wese uzijandika muri ibi byaha azakurikiranwa n’amategeko.’’

    Yakomeje ati “Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 27 ihagaritswe. Ntibikwiye ko hari abantu bakomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ababyeyi bafite inshingamo zo kurinda abana ingengabitekerezo ya Jenoside.’’

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko uwahohotewe yabanye n’uregwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Baje guhungira mu Burundi hanyuma baza gutahuka.

    Sindambiwe akigera mu Rwanda yatawe muri yombi arafungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside, akatirwa imyaka 11.

    Nyuma yo gufungurwa yakomeje kujya atoteza umugore we, anamuhoza ku nkeke.

    Sindambiwe aramutse ahamijwe icyaha cyo guhohotera umugore we warokotse Jenoside no kumuhoza ku nkeke yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.


  • Masoro: Bahangayikishijwe n’abakora uburaya bakomeje kwiyongera –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bitewe n’umubare w’abakozi benshi bakora mu nganda ziherereye muri aka gace aribyo bituma abakora uburaya benshi.

    Kubera ubwinshi bw’izo ndaya, ngo hatangiye kugaragara ibikorwa biteza umutekano muke nk’ubusinzi, kurwana n’ibindi.

    Umwe yagize ati “Mudufashije mwadukorera ubuvugizi kuko i Masoro noneho indaya zabaye nyinshi. Nijoro ziratega, ntawe umenya ko turi muri Covid-19 bitewe n’uburyo ziba zihagaze ku mihanda,”

    Butera Patrick na we avuga ko indaya nyinshi ziri kwimukira i Masoro kuko hatuwe n’abantu benshi bakora imirimo iciriritse mu nganda.

    Ati “ Nta kindi ziba zikurikiye ni abagabo bakora mu nganda batuye hano hafi. None se wavuga ko ziba zikurikiye bande aha ko mbere y’uko hubakwa inganda zitahabaga?”

    Yongeyeho ko ubuyobozi bukwiriye kurwanya inzoga zi’nkorano zikigaragara muri aka gace no kuganiriza abakora uburaya cyane ko usanga na nijoro barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Iki kibazo cyanatumye ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ubwo bwari mu bukangurambaa bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwise “Sigaho”, busura aka gace buganiriza abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masoro, Urayeneza Consolée yavuze ko indaya nyinshi ziza muri aka gace bitewe n’uko hari inganda nyinshi.

    Yagize ati “Aka kagari gatuwe n’abantu benshi kubera inganda zihari, rero ni muri urwo rwego abasore baza gutura aha ari benshi baje gushaka imibereho noneho hakaziramo n’indaya nazo ziba zije gushaka abagabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Kampundu Jeannette yavuze ko batangije ubukangurambaga no kugira inama abakora uburaya, ku buryo abenshi batangiye kubivamo.

    Ati “ Nibyo koko ibijyanye n’uburaya byari bihari mu minsi ishize ariko twarabaganirije hanyuma tugerageza no kubaremera. Kugeza ubu abenshi bavuye mu kwicuruza batangiye kwihangira imirimo. Hari abakora ubudozi no muri za salon de Coiffure, hari n’abandi bagiye gukora mu masoko atandukanye.”

    Kugeza ubu akagari ka Masoro gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 12 .

    Abatuye i Masoro bavuga ko hashize iminsi abakora uburaya biyongera (Ifoto:Internet)

  • Muhima: Imiryango 54 yarokotse Jenoside yasabiwe ubufasha ngo ibone aho kuba –

    Ibi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babisabye ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe mu Murenge wa Muhima.

    Bavuze ko iyi miryango ibayeho nabi kubera ko imaze imyaka 27 idafite aho kuba, bigatuma ihora yimuka.

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Muhima, Nizeyimana Olivier de Maurice, yabwiye IGIHE ko iyi miryango 54 ibayeho mu buzima bugoye.

    Ati “ Dufite imiryango 54 idafite amacumbi ku buryo usanga igenda iba mu mirenge itandukanye cyagwa se rimwe na rimwe hari n’abo Umurenge ukodeshereza kuko ubuzima bwo mu Mujyi burahenze. Hari ushobora kunanirwa mu Muhima akaba yajya ku Giticyinyoni cyangwa ahandi ariko ubuzima bwabo ntabwo buba bumeze neza ku buryo hari n’ubwo tubarihira mituweli kugira ngo basunike iminsi.”

    Yongeyeho ko yizeye ko inzego zibishinzwe zizabafasha kubera ko mbere bari bafite imiryango 120 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ifite, kuri ubu hakaba hasigaye iyi 54.

    Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko iyi miryango iri mu izahabwa inzu zagenewe abatishoboye ziri kubakwa muri aka Karere.

    Imiryango 54 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muhima yasabiwe ubufasha ngo ibone aho kuba

  • Rulindo: Babiri bafashwe bakekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano –

    Yafashwe ayajyanye mu iduka guhaha, afashwe avuga ko yayahawe na mugenzi we w’imyaka 25 ukorera mu gasantere ka Muyanza nawe ahita afatwa.

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Gakara Munyurase yavuze ko aba bombi bavuka mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Ndarage mu Mudugudu wa Karambi bakaba ari naho bakorera mu gasantere ka Muyanza. Gufatwa kwabo bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

    Yagize ati “Yagiye mu iduka ry’umwe mu bacuruzi bacururiza mu isantere ya Muyanza agurayo ibintu by’amafaranga ibihumbi bitanu y’amiganano. Bwarakeye tariki ya 25 Mata asubirayo ajyanye nanone inoti ya bitanu,ku nshuro ya kabiri umucuruzi yitegereje inoti abona ni inyiganano yibuka ko yari yaraye havuye nabwo yishyuye inoti y’ibihumbi bitanu, yarayirebye nayo asanga ni inyiganano niko guhita abimenyesha Polisi.”

    Ukekwaho gukora izo noti usanzwe acuruza papeterie yabwiye abapolisi ko ayo mafaranga ari inoti imwe ya bitanu nzima bamuzaniraga kugira ngo azibafotoreremo izindi nyinshi babone uko bazifashihsa bakina filime.

    CIP Munyurase yagize ati “Yemera ko bamuzaniraga inoti ya bitanu itari inyiganano akayibafotoreramo inoti nyinshi zihuje nimero bakajya kuzikinana filimi barangiza bakazizana bakazitwika ariko ngo umwe muri bo we hari izo yagumanye ari nazo bamufatanye yakwirakwizaga mu bacuruzi.”

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo yabwiye abacuruzi n’abaturage muri rusange kujya bashishoza ku noti bahabwa kuko hari abantu bagenda bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

    Yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru abo bombi bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye uyigana cyangwa uyakwirakwiza kimwe n’undi wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

    Aba bombi bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Bafashwe bakwirakwiza amafaranga y’amiganano

  • Komiseri Mukuru w’Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia yashenguwe n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, nibwo Dr Chisela Chileshe n’itsinda bazanye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali baherekejwe na Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, CG Marizamunda Juvénal.

    Nyuma yo gutambagizwa muri uru rwibutso bagasobanurirwa ibice birugize n’amateka yabyo by’umwihariko uko Abatutsi bagiye bicwa muri Jenoside, bunamiye inzirakarengane zihashyinguye ndetse bashyira indabo ku mva.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, yavuze ko bitumvikana uburyo Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100, bakicwa n’Abanyarwanda bagenzi babo.

    Kuri we ngo, ibyabaye mu Rwanda ni amahano Isi yose ndetse n’Abanyarwanda aho bari hose bakwiye kujya bahora baharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

    Yagize ati “Ubutumwa natanga ni uko urwango ntacyo rumaze, amacakubiri ntacyo amaze, ivangura iryo ariryo ryose naryo ntacyo rimaze.”

    Dr Chisela yaburiye abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abayigizemo uruhare bakaba barahungiye mu mahanga, ko bakwiye kugaruka mu Rwanda bakibonera ukuri kw’ibyo basize bakoze.

    Ati “Ntabwo bakwiye guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyabaye mu Rwanda ni amahano, ababigizemo uruhare bakica abavandimwe babo n’inshuti zabo bakaba barahunze bakwiye kugaruka hano bakirebera ibyo basize bakoze.”

    Yakomeje agira ati “Uyu munsi u Rwanda ni igihugu cyuje amahoro n’umutekano kandi kigendera ku matageko, baramutse baje bashobora gusaba imbabazi […] kandi ndabizi ko bazihabwa cyangwa bakanahabwa ubutabera. Ibyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byo njyewe ntabwo nemeranya n’ababikora nyuma y’amateka maze kubona hano.”

    Yakomeje avuga ko by’umwihariko abafunzwe bazira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye kugororwa by’umwihariko kugira ngo ubwo bazaba barangije igifungo bazabashe gusubira mu muryango barabaye abantu bazima ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye hagati ya RCS na ZCS mu gusangizanya ubumenyi bwo gukora ibikenewe.

    Dr Chisela yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Kagame uko bwongeye kunga Abanyarwanda no kongera kubaka igihugu cyari cyarashenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, n’itsinda bazanye bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda aho bari mu bikorwa byo gusangizanya ubumenyi n’ubushobozi hagati y’uru rwego rwo muri Zambia na RCS yo mu Rwanda.

    Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe, ubwo yunamiraga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Dr Chisela Chileshe yeretswe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, CG Marizamunda Juvénal, (iburyo) yari yaherekeje Dr Chisela Chileshe

    Dr Chisela Chileshe yashenguwe n’ubugome bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Video: Mushimiyimana Azeem

    Amafoto: Himbaza Pacifique


  • Uko Perezida Habyarimana yataye umutwe kugeza ubwo ashatse kwegura –

    Byarabaye mu 1993 nyuma y’impfu zitandukanye z’Abatutsi hirya no hino mu gihugu, nyuma y’igitutu cya FPR Inkotanyi yari yarabwiye ko igihugu cyuzuye. Muri icyo gihe, Habyarimana yamenyesheje u Bufaransa ko aho ibintu bigeze atagishoboye, asaba ko yakwegura gusa agaragaza ubwoba bw’ibishobora kumubaho nyuma kubera ibyaha yakoze.

    Ubwabyo ni ikindi kimenyetso cy’imyitwarire y’u Bufaransa muri Afurika nyuma y’ubwigenge, aho cyakunze gushinjwa kwinjira mu mikorere y’ibihugu cyaba cyita inshuti, kugeza ubwo kigira ijambo ku muntu ugiye kuba Perezida, uwo badashaka cyangwa uwatannye mu murongo wabo.

    U Rwanda mu manga mu 1993

    Umwaka wa 1993 wageze ubutegetsi bwa Habyarimana buri mu manga. Ku ruhande rumwe bwari buhanganye n’urugamba FPR Inkotanyi yari imaze imyaka itatu itangije rwo kwisubiza uburenganzira bwo gutaha mu gihugu Habyarimana yari yaravuze ko cyabaye nk’ikiruhuri cyuzuye, bityo ko kitashobora kubakira.

    Imbere mu gihugu Habyarimana yari ku kindi gitutu cy’amashyaka ataravugaga rumwe na we ndetse yasaga n’ayikururiye igice kinini cy’abaturage, ku buryo ijambo rye ritari rikijyana nkuko byahoze.

    Habyarimana kandi yari ku gitutu cy’amashyaka yari amushyigikiye by’umwihariko MRND yari yarashinze na CDR itarifuzaga umututsi mu gihugu. Iby’amasezerano ya Arusha babifataga nk’ubugambanyi mu bundi. Hejuru yabyo hari ingabo zari zaracitsemo ibice, igice kinini cy’abasirikare bakuru b’abahutu bakomoka mu Majyaruguru n’Iburengerazuba kidashaka kumva ibyo kwinjiza ingabo za FPR Inkotanyi mu gisirikare cya Leta cyangwa kugabana ubutegetsi.

    U Rwanda rwari rumaze igihe mu bibazo by’ubukungu byatangiye mu myaka ya 1988 ubwo ibiciro by’icyayi n’ikawa byagwaga cyane, amafaranga igihugu cyinjizaga akagabanyuka ubukene mu baturage buranuma aribwo hazaga politiki yo kwizirika umukanda. Hiyongeraho ibibazo by’amapfa adasanzwe yateye mu bice by’Amajyepfo y’igihugu, abaturage bagasonza bitavugwa, ubwivumbure burushaho kuba bwinshi.

    Raporo Muse ivuga ko Habyarimana ibibazo byageze aho bikamubana insobe, kugeza ubwo yabonaga umwanzuro ari ukwegura gusa akagira ubwoba bw’ahazaza he nyuma y’ubwicanyi bwari bumaze igihe bukorerwwa abatutsi hirya no hino mu gihugu, bikozwe n’ingabo zifatanyije n’Interahamwe.

    Kubera ubwicanyi bwari bumaze iminsi bukorwa na Leta hibasirwa abatutsi imbere mu gihugu mu guca intege FPR Inkotanyi, Uwo mutwe wari warahagaritse imirwano wiringiye imishyikirano y’amahoro ya Arusha, kwihangana byageze aho biranga imbere y’imirambo y’abatutsi bicwaga n’ingabo za Leta hamwe n’abahezanguni buri kanya.

    Tariki 8 Gashyantare 1993 FPR Inkotanyi yagabye ibitero byari bigamije guha gasopo Leta ku bwicanyi bwibasiye abatutsi bwari bukabije hirya no hino mu gihugu.

    Leta ya Habyarimana yatangiye kugira ubwoba, ishyira igitutu ku Bufaransa ngo bwongere ubufasha. Icyakora mu gukomeza gutinza, habayeho kwemera ibiganiro na FPR Inkotanyi. Ibyo biganiro byo muri Werurwe 1993 byabereye Dar es Salaam, mu by’ibanze FPR yasabye harimo guhagarika ubwicanyi no gusaba ko ngabo z’u Bufaransa ziva mu Rwanda.

    Nubwo Raporo Muse ivuga ko kwemera imishyikirano byasaga nk’amayeri ya Leta ya Habyarimana ngo abone uko yitegura neza gutsinsura FPR, mu mashyaka y’abahutu arimo MRND na CDR bari batewe umujinya n’ubwo bwumvikane.

    Byatunye tariki 10 Werurwe 1993 abarwanashyaka ba CDR na MRND bakora imyigaragambyo imbere ya ambasade y’Abafaransa, bamagana amasezerano ya Dar es Salaam, banasaba ko ingabo z’abafaransa ziguma mu Rwanda.

    Ayo mashyaka Habyarimana ubwe yagize uruhare mu gushinga, ahubwo yari asigaye amufata nk’umugambanyi. Nka CDR uwo munsi w’imyigaragambyo yasohoye itangazo ivuga ko “ Habyarimana Juvenal atagihangayikishijwe n’inyungu z’igihugu, ahubwo afite izindi nyungu ze bwite aharanira”.

    Aya magambo ntiyoroshye na mbe by’umwihariko guturuka mu kanwa k’abarwanashyaka ba CDR, ishyaka ryiyitaga iry’abahutu.

    Uko kutishimirwa mu bahutu b’abahezanguni ari nabo yari yishyingikirije, kwaje gutuma hatangitra gukwirakwizwa ibihuha by’uko Perezida Habyarimana ashobora guhirikwa ku butegetsi nubwo nta gihamya n’imwe yigeze itangwa kuri ayo makuru.

    Mu gisirikare naho umwuka ntiwari umeze neza kuko ingabo z’u Rwanda zitifuzaga ko iz’u Bufaransa zigenda ndetse nk’abasirikare babaga mu kigo cya Kanombe, bandikiye ibaruwa ubuyobozi bukuru bw’ingabo babwinubira no kuba ntacyo bukora ngo bwinjire mu bibazo igihugu gifite.

    Tekereza umugaba w’Ikirenga w’ingabo watangiye kujorwa n’ingabo ze, Perezida utakigira ijambo mu ishyaka rye, raporo Muse ivuga ko Habyarimana yasaga nk’umuntu unaniwe cyane. Ibyo bigaragararira mu kwegura kwe ku buyobozi bw’ishyaka rya MRND tariki 30 Werurwe 1993.

    Raporo igaragaza ko Habyarimana yasaga nk’umuntu wihebye utagifite ubushobozi bwo gushyira igihugu hamwe.

    Nyuma yo kwegura mu ishyaka, yabwiye uwari ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Georges Martres ko ashobora kwegura mu gihe amasezerano y’amahoro azaba arangiye hanashyizweho Guverinoma nshya.

    Nubwo yashakaga kwegura, umutima wa Habyarimana ntiwari hamwe kubera ibyo yari yarakoze. Telegaramu zagaragaye ambasaderi Martres yoherezaga i Paris zivuga ko yari afite ubwoba bw’uko aramutse yeguye, abatavuga rumwe na we bashoboraga gutera hejuru bamusaba kujyanwa mu nkiko kubw’ibyaha yakoze akiri ku butegetsi.

    Martres yandikiye Perezida Mitterrand w’u Bufaransa amubwira ko Habyarimana niyegura “icyo ashaka ari uburinzi bwo kuba mu gihugu nta we umukozeho”.

    Habyarimana ubwe ni we wasabye ko ubwo butumwa bw’icyifuzo cyo kwegura bugezwa kuri Perezida François Mitterrand, kugira ngo amwumvishirize abataravugaga rumwe na we ko naramuka avuye ku butegetsi “ntawe uzamukoraho cyangwa ngo akore ku muryango we”.

    Mu nyandiko zose za Mitterrand zazusumwe n’iza ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, ntaho bagaragaza niba Mitterrand yaragize icyo avuga ku busabe bwa Habyarimana, gusa icyumvikana ni uko bamugiriye inama yo kutarekura ubutegetsi.

    Ibyo bigaragazwa n’uburyo yakomeje kwigira ntibindeba ku bibazo igihugu cyari gifite, abatutsi bagakomeza kwicwa, Interahamwe zikomeza guhabwa intwaro n’imyitozo, ibinyamakuru byakwizaga urwango bikomeza gukora.

    Na nyuma yo gusinya amasezerano ya Arusha muri Kanama 1993, Habyarimana ntiyigeze yegura nkuko yari yabisezeranyije ahubwo yakomeje kunaniza ishyirwa mu bikorwa ryayo nko kwanga kurahiza Guverinoma nshya n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugeza ku munsi yapfiriyeho tariki 6 Mata 1994, bugacya Jenoside ishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.

    Habyarimana yigeze gushaka kwegura ariko agira ubwoba bw’ibizakurikiraho nyuma

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi –

    Filippo Grandi wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’umwihariko ibifite aho bihuriye n’impunzi.

    Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko ubwo Filippo Grandi yakirwaga na Perezida Kagame yari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, gusa ntibyigeze bitangaza icyo ibiganiro byabo byagarutseho.

    Uretse Fodé Ndiaye, Filippo Grandi yari ari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Filippo Grandi yabonanye na Perezida Kagame nyuma y’uko ku wa 25 Mata 2021 yari yasuye Inkambi ya Gashora iri mu Bugesera icumbikiwemo impunzi zaturutse muri Libya.

    Iki gihe Filippo Grandi yavuze ko yishimiye uko yasanze izi mpunzi zifashwe by’umwihariko agaragaza ko ashimira byimazeyo Perezida Kagame n’Abanyarwanda bemeye kuzakira ku butaka bwabo.

    Filippo Grandi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata yunamira inzirakarenga zihashyinguye. Byari biteganyijwe ko mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2021 yakira ikindi cyiciro cy’impunzi ziturutse muri Libya gusa iyi gahunda yasubitswe kugeza igihe kitaramenyakana.

    Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, Filippo Grandi azaherekeza impunzi z’Abarundi zari zicumbikiwe mu Rwanda zizasubira mu gihugu cyazo ari naho azahita akomereza uruzinduko.

    Filippo Grandi amaze iminsi ari mu ruzinduko mu bihugu byo mu Karere by’umwihariko ari kureba uko ibibazo by’impunzi bihagaze. Filippo Grandi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2018.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi

    Filippo Grandi yari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange n’Umuyobozi wa UN Rwanda, Fodé Ndiaye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Munyenyezi Béatrice yasabiwe gufungwa by’agateganyo –

    Dosiye ya Munyenyezi yaregewe urukiko nyuma y’iminsi itanu ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Bubinyujije ku rukuta rwa Twitter, Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwasabiye Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gufungwa by’agateganyo.

    Bwagize buti “Uyu munsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Béatrice busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo.’’

    Munyenyezi Béatrice yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Munyenyezi yahungiye muri Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

    Ku wa 21 Gashyantare 2013 ni bwo uyu mugore yambuwe ubwenegihugu nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

    Akigera mu Rwanda, RIB yatangaje ko imukurikiranyeho ibyaha birimo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibi byaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

    Munyenyezi w’imyaka 51 yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n’inkiko.

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi rya MRND.

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa by’agateganyo

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO UBWO MUNYENYEZI YAGEZWAGA MU RWANDA


  • Nyarugenge: Abagabo batatu bafatanywe kanyanga, hanavumburwa aho itarirwa –

    Aba bagabo bafashwe ku wa 24 Mata 2021, nyuma yo gutahurwa bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano mu rwego rwo gushaka abacuruza, abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko abantu bashaka ubukire buhutiyeho batazihanganirwa kuko inzego z’umutekano ziri maso.

    Yagize ati “Abafashwe ni abaturage ba hano ariko bahisemo gukora inzira zidakurikije amategeko rero inzego z’ubuyobozi zihora ziri maso igihe cyose. Bafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, Polisi n’irondo ry’umwuga.’’

    Yavuze ko umuntu uzagerageza gucuruza ibiyobyabwenge adashobora kwihanganirwa na gato kuko biba bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

    Ati “Ubuzima bw’abaturage n’umutekano wabo biri mu by’ibanze bituraje ishinga dufatanyije n’inzego z’umutekano. Uwabubangamira uwo ari we wese cyangwa n’uwakora ibikorwa bishobora kuba byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ntituzabyihanganira.”

    “Tuboneyeho kubwira abaturage bashaka gukira vuba, bica umutekano w’Abanyarwanda ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi turi maso, ntituzabyihanganira.”

    Ntirushwa yasabye abaturage kuvana amaboko mu mufuka bagakora, bagashaka ahari imirimo.

    Ati “Bajye mu mirimo irahari, imihanda irimo irubakwa, amashuri arimo arubakwa ako ni akazi. Harimo myinshi itanga akazi abantu bakora ariko kuyoboka inzira y’ibiyobyabwenge rwose ni iy’ubusamo idashobora kubahira, babyirinde.”

    Mu bindi byafashwe harimo amajerekani 13 arimo imyanda y’amazi y’ibisheke iva ku ruganda rukora kanyanga, merace ndetse hanavumbuwe ibitariro byayo bigera kuri bitanu.

    Abafashwe nibaramuka bahamijwe icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 Frw cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Hafashwe abagabo batatu bakekwaho gucuruza kanyanga mu Murenge wa Kimisagara

    Bafatanywe litiro 16 za kanyanga ndetse n’ijerekani 13 za merace