Tag: featured

  • Huye: Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakanzwe n’amande basabwe –

    Bose hamwe bafashwe ahagana saa Sita z’ijoro, basanzwe mu cyumba kiri mu rugo rwa Vuguziga Christine w’imyaka 52, utuye mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango B.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Ati “Tumaze kubafata twabajyanye ku murenge kugira ngo tubigishe. Nyuma yo kubigisha barahabwa ibihano bacibwe amande uko yashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.”

    Ibyo bihano birimo ko ‘kwitabira amakoraniro abujijwe bihanishwa gutanga ibihumbi 200 Frw ku muntu watumiye abandi, mu gihe na bo basabwa gutanga ibihumbi 25 Frw.

    Usibye kuba bafashwe bakoze amakoraniro atemewe, bakoze n’ikosa ryo kurenza amasaha yo gutaha rihanishwa amande ya 5000 Frw ndetse n’iryo kudahana intera naryo rihanishwa gutanga 5000 Frw. Kuri ayo mande hariyongeraho ibihumbi 10 Frw byo kwipimisha Covid-19.

    Vuguziga yabwiye IGIHE ko yari yatumiye abanyamasengesho ngo baze gusengera umwana we wafashwe n’amadayimoni.

    Yakomeje avuga ko agize amahirwe akababarirwa, atazongera gusubiramo iryo kosa, ati “Bambabariye ntabwo nazongera kurenga ku mabwiriza rwose, ahubwo nzajya nshishikariza n’abandi kuyubahiriza.”

    Umwe mu baturage bafatiwe muri urwo rugo bagiye gusenga, yavuze ko basanzwe basengera abantu batewe n’amadayimoni bagakira.

    Ati “Dusanzwe dukora uwo murimo tugasengera abantu bafashwe n’amadayimoni bagakira, ndetse n’uwo mwana twari tumaze kumusengera yorohewe. Ikosa ryabaye ni uko twahahuriye turi benshi.”

    Abafashwe bose nta dini ryihariye basengeramo ahubwo baturuka mu madini atandukanye.

    Abaturage bo mu Karere ka Huye bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Burera: Amazi aturuka mu Birunga yahitanye umuntu, anangiza ibikorwa remezo –

    Nubwo hakibarurwa ibyangijwe n’ibi biza, mu bimaze kumenyekana ni umuntu wahitanywe nabyo, imyaka yiganjemo ibishyimbo n’ibirayi byari ku buso bwa hegitari eshanu, intama eshatu n’inkoko 20 zapfuye, ibiraro bibiri n’umuhanda Gahunga-Kinigi byangiritse n’inzu z’abaturage n’ibizirimo bitaramenyekana kuko bikibarurwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal, yavuze ko usibye nyakwigendera wahitanywe n’ibi biza, bakiri gukusanya ibyangijwe n’iyi mvura.

    Yagize ati “Ni imvura yaguye muri iri joro noneho amazi aba menshi yiroha mu mirima y’abaturage yangiza ibihingwa byabo, inzu, amatungo n’umuhanda Gisizi werekeza Kinigi wacitse. Kugeza ubu hari n’umuntu tumaze kumenya ko yahitanywe nayo ari naho turi kwerekeza ubu. Ntituramenya neza ibyangiritse byose kuko turacyakusanya amakuru yabyo.”

    Habanabakize Alphonse wahitanywe n’ibi biza yari atuye mu Mudugudu wa Rusenyi, Akagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.

    Ibikorwa remezo birimo amatiyo y’amazi byangiritse

    Amazi yinjiye mu ngo z’abaturage

    Amazi yinjiye mu nzu z’abaturage, arengera ibikoresho bizirimo

  • Kayonza: Umwana w’imyaka 12 yiyahuye nyuma yo guhanwa n’ababyeyi be –

    Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu w’Agashikiri mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yiyahuye mu ijoro ryakeye ahagana saa Moya z’ijoro ubwo ababyeyi be bari bamaze kumunyuzaho akanyafu.

    Yagize ati “ Uwo mwana ngo yateye amabuye mugenzi we iwabo baramukubita, bakimara kumukubita aragenda yishyira mu mugozi ariyahura, yabikoreye mu nzu aho basanze yimanitse mu mugozi. Batubwiye ko yuriye ku kabati yimanika mu mugozi arangije aragasunika karagwa asigara yinaganitse.”

    Gitifu Kagabo yavuze ko bikimara kuba ngo ababyeyi be bahise bamugeraho bamujyana ku bitaro bamugezayo yapfuye.

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwitondera ibihano baha abana babo kandi nyuma yo kubahana hakabaho no kubakurikirana bakagenzura umujinya umwana aba afite.

    Ati “ Ni ibintu bitunguranye ariko ababyeyi nibarebe ibihano baha abana niba bitababaza cyane ngo babe batekereza nabi.”

    Kuri ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha na Polisi bahise batangira iperereza ku babyeyi b’uyu mwana.

    Si ubwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba umwana yiyahura mu minsi mike ishize kuko mu tariki 9 Mata uyu mwaka mu Karere ka Rwamagana naho habonetse umurambo w’umwana w’imyaka icumi wari wiyahuye nyuma yo kubuzwa kujya gusura nyina wabo.


  • Tuzabakumbura! Urwibutso Abarundi bari bamaze igihe mu Rwanda nk’impunzi basubiranye iwabo (Video) –

    Aba Barundi 159, basubiye iwabo bambukiye ku Mupaka wa Nemba, uhuza Akarere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda, n’Intara ya Kirundo mu Burundi.

    Abatashye none, ni abari batuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda nko mu mu Mujyi wa Kigali, i Nyamata mu Bugesera n’ahandi. Abenshi muri bo bari mu Rwanda kuva mu 2015 ubwo mu gihugu cyabo havukaga imvururu zakurikiye amatora ya Perezida.

    Abaganiriye n’itangamakuru mbere yo gusubira mu Burundi, bavuze ko bishimiye gusubira mu gihugu cyababyaye, ariko hari n’ibyo bumva bazakumbura mu Rwanda.

    Uwimana Nadine wari umaze imyaka itandatu atuye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko yumva nyuma y’igihe gito ageze i Burundi, hari ibyo azakumbura mu Rwanda.

    Ati “Nishimiye gusubira ku ivuko i Bujumbura. Turishimye cyane kuko twari dukumbuye ku ivuko. Nzakumbura imvange n’ibishyimbo, kuko iwacu turya isamake (amafi).”

    Undi wari utuye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yishimiye umutekano uri mu Rwanda, n’uburyo abayobozi bo mu Rwanda bita ku baturage.

    Yavuze ko yishimiye ubwisanzure bw’amadini yasanze mu Rwanda, kandi ngo yahagiriye n’amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu iyobokamana.

    Ati “Kuva ku rwego rw’umudugudu kugera aho amaso atagera, umutekano wari mwiza. Nashimishijwe no kubona Perezida Paul Kagame agera i Nyamata agahagarara akaturamutsa. Mu Rwanda baramfashije nongera ubumenyi mu iyobokamana muri Africa Mission Bible College. Nzakumbura insengero.”

    Icyakora na none asanga abayobozi b’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi bakwiye gukemura ikibazo cy’imigenderanire, imipaka igafungurwa, kuko ngo abaturage bo mu gihugu kimwe bahombywa bikomeye no kutagenderanira n’abo mu kindi gihugu baturanye.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), Kayumba Olivier, yavuze ko amarembo y’u Rwanda yuguruye ku muntu wese ushaka ubuhungiro mu Rwanda, ndetse no ku baruhungiyemo bifuza gusubira mu bihugu byabo.

    Ati “Nubwo imipaka ifunze, uwaba afite impamvu yatuma ahunga, mu Rwanda twiteguye kumwakira nta kibazo. Abarundi ni bo bafata icyemezo cyo gutaha, cyangwa kuguma mu Rwanda.”

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yashimye uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi zigira mu bikorwa byo gucyura impunzi, anagaragaza inyungu Abarundi bazakura mu kuba bari gutaha.

    Ati “Turashimira Leta z’ibihugu byombi. U Rwanda rwitwaye neza mu gukumira Covid-19. Abasubiye i Burundi bose babanje gupimwa, kandi nta n’umwe wayanduye. Kuba batashye ni byiza, kuko nk’ubu hari abagiye gusubira mu kazi.”

    “Hari abana nabonye batigaga, kandi nibagera ku ivuko bari bubashe kubona serivisi bakenera zose. Tugiye gufatanya na Leta y’u Burundi kurebera hamwe uko basubizwa mu buzima busanzwe.”

    Igikorwa cyo gucyura Abarundi bahungiye mu Rwanda, gihuriweho na Leta y’u Rwanda, Leta y’u Burundi n’Ishami rya Loni Ryita ku Mpunzi (UNHCR).

    Kuva muri Kanama 2020 ubwo Abarundi batangiraga gutaha, abarenga ibihumbi 23 ni bo bamaze gutaha, mu gihe biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira abagera ku bihumbi 40 barasubiye iwabo.

    Impunzi z’Abarundi 159 zasubiye iwabo ku bushake zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera

    Umuyobozi wa UNHCR ku Isi, Filippo Grandi asuhuza umwana w’Umurundi wari uri mu batashye iwabo

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) Kayumba Olivier yavuze ko amarembo yuguruye ku muntu wese ushaka ubuhungiro mu Rwanda

    Grandi yashimye imbaraga Leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda zashyize mu bikorwa byo gucyura impunzi ku bushake

    Amafoto: MINEMA


  • Abakozi ba Ecobank bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso rwa Kamonyi –

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 47 by’Abatutsi biciwe mu mirenge umunani muri 12 igize Akarere ka Kamonyi.

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakigera kuri uru rwibutso babanje gusobanurirwa amateka yaranze aka gace n’ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe muri Kamonyi.

    Uyu muhango wo kwibuka wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru ndetse hitabiriye abakozi bahagarariye abandi.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze uru rwibutso, abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakozwe ku mutima n’ibyo bahabonye ndetse banahiga guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Umuyobozi wa Ecobank Rwanda Plc, Alice Kilonzo-Zulu, yavuze ko iyi banki yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka, ariyo mpamvu bifuje kugira umusanzu batanga kuri uru rwibutso.

    Ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari umusanzu twabageneye twizeye ko uzabafasha.”

    Ecobank Rwanda Plc yashyikirije Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye byo kurubungabunga.

    Ku ruhande rwa Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yavuze ko banejejwe n’iki gikorwa, kuko hari byinshi bateganya gukora kandi inkunga bagenewe izaborohereza muri iyo mirimo.

    Yagize ati “Turishimye cyane kubera iyi ngabo Ecobank iduteye mu bitugu, kuko izadufasha mu bikorwa turi gutegura nko kubaka étagère, turashaka gushyiraho amazina n’indi mirimo yindi yo kubungabunga iyi mibiri. Aya mafaranga rero azadufasha byinshi.”

    Ecobank Rwanda Plc yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakozwe ku mutima n’amateka basanze mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi wa IBUKA muri Kamonyi, Benedata Zacharie yashimye Ecobank Plc yagize igitekerezo cyo gusura Urwibutso rwa Kamonyi

    Ecobank Rwanda Plc yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ecobank Rwanda Plc yageneye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi miliyoni 5Frw

    Umuyobozi wa Ecobank Rwanda Plc, Alice Kilonzo Zulu yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu muhango witabiriwe n’abakozi bahagarariye abandi mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 47

  • Munyenyezi aragezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere –

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Uyu mugore w’imyaka 51 akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2021 nibwo bwa mbere azagezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agomba gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Iburanisha rizatangira saa munani z’amanywa ndetse amakuru IGIHE yabonye ni uko ashobora kuba yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

    Musoni Callixte wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza no kwirega akemera icyaha agakatirwa n’Inkiko Gacaca, yabwiye IGIHE ko azi Munyenyezi Béatrice kuko bakoranye kuri bariyeri yafatirwagaho Abatutsi bakanicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze kandi ko Munyenyezi yakundaga kuba ari kuri bariyeri yari iri haruguru ya Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.

    Ati “Bikimara kumenyekana [ko ubwicanyi bwatangiye] Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye, hajyaho bariyeri mu nkengero z’umujyi no mu mujyi hagati. Bariyeri zari mu mujyi hose. Uva kuri ESO ujya kuri Kaminuza hari indi bariyeri yariho Munyenyezi Béatrice, yashyizweho na Nyiramasuhuko Pauline.”

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari ari gusoza amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yabaga mu Ishyaka ryari ku Butegetsi, MRND.

    Mbaraga Clement warokokeye Jenoside i Butare mu Mujyi yabwiye IGIHE ko n’ubwo bari bihishe, bagiye bamenya amakuru ko Nyiramasuhuko Pauline, Arsène Shalom Ntahobali na Munyenyezi Béatrice ari bo bayoboye ubwicanyi muri Butare.

    Ati “Bivugwa ko mu gushakisha abanyeshuri cyane cyane b’abakobwa, Munyenyezi ni we wabigiragamo uruhare rukomeye; ni we wabatangaga ni we wagenaga urupfu buri wese agomba gupfa. Byagiye bivugwa ko babanzaga gusambanya abana b’abakobwa no kubica impfu mbi yabigiragamo uruhare rikomeye cyane we na nyirabukwe [Nyiramasuhuko].”

    Abatangabuhamya bavuga ko Munyenyezi n’umugabo we Ntahobali ndetse na nyirabukwe Nyiramasuhuko bakoze amahano i Butare kuko bishe banicisha Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


  • Kayonza: Umugore yateye icyuma umugabo we aramukomeretsa –

    Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Gakurazo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri ubwo umugabo yatangaga umugore gutaha, umugore ataha atinze cyane anataha yasinze umugabo amubajije aho yari ari undi amutera icyuma.

    Ati “ Ni ibintu by’amakimbirane. Babanaga batarasezeranye ariko bafitanye abana babiri, umugabo rero yageze mu rugo atangayo umugore, umugore ataha yasinze undi amubajije aho yari ari undi afata iyuma ngo atangira kumubwira ngo ntamwegere, undi akomeza kumwegera amutera icyuma kimukomeretsa ku nda.”

    Gitifu Murekezi yavuze ko nyuma yo kumutera icyuma umugabo ngo yahise ajya kwa muganga mu gihe uwo mugore we yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu.

    Yasabye abashakanye kwirinda gukemuza amakimbirane kurwana cyangwa gukomeretsanya abasaba kujya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura mu biganiro.

    Ati “ Iyo bashatse kuyakemura ukundi birangira bitagize ingaruka nziza ku buryo umwe ashobora no gufungwa imyaka myinshi, turabasaba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakirinda gukemura amakimbira ukundi kutari mu biganiro.”

    Kuri ubu uyu mugabo watewe icyuma n’umugore we arwariye ku kigo Nderabuzima cya Mukarange mu gihe umugore agishakishwa n’inzego z’umutekano.

    Ibiro by’akarere ka Kayonza

  • U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na politiki no guca ubuhunzi –

    Ni amasezerano magari azatuma ibihugu byombi bishyiraho umurongo ngenderwaho uzatuma byungurana ibitekerezo ku bibazo by’impunzi ku Isi.

    U Rwanda rwitezweho kuzasangiza Denmark ubunararibonye bwarwo ku buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi ku rwego mpuzamahanga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ko aya masezerano azagera no mu zindi nzego z’ubufatanye.

    Yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller, yavuze ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo byugarije ibihugu byombi.

    Yagize ati “Tugiye gufatanya mu ngeri zitandukanye, kandi ikigiye gukurikiraho ni ukurebera hamwe uko twatangira gushyira mu bikorwa ibyo twasinye.”

    Yongeyeho ko bahisemo gukorana n’u Rwanda kuko ari igihugu cyihatira guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya.

    Ati “Dushyira imbaraga no mu guteza imbere Afurika, kandi twabonye u Rwanda rushyira imbere ikoranabuhanga n’udushya, rero twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza ku mpande zombi.”

    Moller yavuze ko urebye aho Isi igana, ubufatanye ari yo ntwaro izatuma ibihugu bibasha guhashya ibibazo bibyugarije, birimo iterabwoba, ihindagurika ry’ikirere, ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

    Yagize ati “Tugomba gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo ku bibazo rusange byugarije Isi kuri uyu munsi ndetse no mu myaka iri imbere. Dukeneye gusangira ubunararibonye, dukeneye gukorana ishoramari, tukajya inama mu bintu bikeneye ubuhanga budasanzwe, niyo mpamvu rero twasinye amasezerano n’u Rwanda”.

    Ibihugu byombi bisanganywe umubano ushingiye kuri za ambasade, ihagarariye u Rwanda muri Denmark ikaba ifite icyicaro muri Suede, mu gihe ihagarariye Denmark mu Rwanda ifite icyicaro muri Kenya.

    Mu mwaka wa 2014, Denmark yohereje mu Rwanda Emmanuel Dushimiyimana, ndetse iza kohereza Wenceslas Twagirayezu mu mwaka wa 2018, bose bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aya masezerano azafasha ibihugu byombi kubaka ubufatanye mu bya politiki no guhangana n’ibibazo by’impunzi

    Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Mattias Tesfaye, Minisitiri Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Denmark yasinye amasezerano ku ruhande rwa Denmark

    Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller yavuze ko aya masezerano ari intambwe nziza

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh yishimiye isinywa ry’aya masezerano

  • Huye: Umugabo afungiye guhohotera umugore we warokotse Jenoside no kumuhoza ku nkeke –

    Uyu mugabo w’imyaka 57 yatawe muri yombi ku wa 24 Mata 2021, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma.

    Sindambiwe akekwaho gukoresha amagambo avuga ko yicuza impamvu atishe umugore we nk’abandi, ko Abatutsi ari abagome, ko imitwe yabo bazayihondagura bakabamara.

    Yongeyeho ko azamwica nk’uko yishe bene wabo ndetse ko abana babyaranye ari abagome.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Sindambiwe yatawe muri yombi, mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byo ashinjwa.

    Yakomeje ati “Afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.’’

    RIB yibukije Abanyarwanda ko icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guhoza ku nkeke uwo mwashakanye bidakwiye kwihanganirwa.

    Dr Murangira yakomeje ati “Buri Munyarwanda akwiye kumva ko ari inshingano ze kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose hagati y’abashakanye. RIB iri maso kandi buri wese uzijandika muri ibi byaha azakurikiranwa n’amategeko.’’

    Yakomeje ati “Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 27 ihagaritswe. Ntibikwiye ko hari abantu bakomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ababyeyi bafite inshingamo zo kurinda abana ingengabitekerezo ya Jenoside.’’

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko uwahohotewe yabanye n’uregwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Baje guhungira mu Burundi hanyuma baza gutahuka.

    Sindambiwe akigera mu Rwanda yatawe muri yombi arafungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside, akatirwa imyaka 11.

    Nyuma yo gufungurwa yakomeje kujya atoteza umugore we, anamuhoza ku nkeke.

    Sindambiwe aramutse ahamijwe icyaha cyo guhohotera umugore we warokotse Jenoside no kumuhoza ku nkeke yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.


  • Masoro: Bahangayikishijwe n’abakora uburaya bakomeje kwiyongera –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bitewe n’umubare w’abakozi benshi bakora mu nganda ziherereye muri aka gace aribyo bituma abakora uburaya benshi.

    Kubera ubwinshi bw’izo ndaya, ngo hatangiye kugaragara ibikorwa biteza umutekano muke nk’ubusinzi, kurwana n’ibindi.

    Umwe yagize ati “Mudufashije mwadukorera ubuvugizi kuko i Masoro noneho indaya zabaye nyinshi. Nijoro ziratega, ntawe umenya ko turi muri Covid-19 bitewe n’uburyo ziba zihagaze ku mihanda,”

    Butera Patrick na we avuga ko indaya nyinshi ziri kwimukira i Masoro kuko hatuwe n’abantu benshi bakora imirimo iciriritse mu nganda.

    Ati “ Nta kindi ziba zikurikiye ni abagabo bakora mu nganda batuye hano hafi. None se wavuga ko ziba zikurikiye bande aha ko mbere y’uko hubakwa inganda zitahabaga?”

    Yongeyeho ko ubuyobozi bukwiriye kurwanya inzoga zi’nkorano zikigaragara muri aka gace no kuganiriza abakora uburaya cyane ko usanga na nijoro barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Iki kibazo cyanatumye ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ubwo bwari mu bukangurambaa bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwise “Sigaho”, busura aka gace buganiriza abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masoro, Urayeneza Consolée yavuze ko indaya nyinshi ziza muri aka gace bitewe n’uko hari inganda nyinshi.

    Yagize ati “Aka kagari gatuwe n’abantu benshi kubera inganda zihari, rero ni muri urwo rwego abasore baza gutura aha ari benshi baje gushaka imibereho noneho hakaziramo n’indaya nazo ziba zije gushaka abagabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Kampundu Jeannette yavuze ko batangije ubukangurambaga no kugira inama abakora uburaya, ku buryo abenshi batangiye kubivamo.

    Ati “ Nibyo koko ibijyanye n’uburaya byari bihari mu minsi ishize ariko twarabaganirije hanyuma tugerageza no kubaremera. Kugeza ubu abenshi bavuye mu kwicuruza batangiye kwihangira imirimo. Hari abakora ubudozi no muri za salon de Coiffure, hari n’abandi bagiye gukora mu masoko atandukanye.”

    Kugeza ubu akagari ka Masoro gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 12 .

    Abatuye i Masoro bavuga ko hashize iminsi abakora uburaya biyongera (Ifoto:Internet)