Tag: featured

  • Uburasirazuba: Abo mu ngo zisaga 2363 bishimiye umuyoboro mushya wakemuye ikibazo cy’umuriro –

    Mu Turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana hari uduce dutandukanye twahuraga n’ibibazo by’umuriro muke bigatuma abahatuye batabasha gukoresha amashanyarazi bafite uko babyifuza.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe (REG), ku nkunga y’u Bubiligi binyuze mu Muryango Nterankunga wa Enabel, yubatse imiyoboro mishya isimbura iyari isanzwe ku buryo ikibazo cy’umuriro muke ku ngo zigera ku 2363 ziherereye muri turiya turere ubu cyakemutse burundu.

    Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana, Stephen Igooma, avuga ko imiyoboro mishya igenda ivugururwa kugira ngo abahabwa amashanyarazi bayabone afite imbaraga.

    Ati “Hari aho usanga miyoboro yarubatswe kera, umubare w’abayifatiyeho warikubye inshuro nyinshi. Icyo gihe tuyongerera imbaraga, ndetse yaba iba itakijyanye n’igihe igasimbuzwa.”

    Avuga ko mu Karere ka Rwamagana, imiyoboro mishya yubatswe mu Mirenge ya Mwurire, Kigabiro na Muhazi. Uretse muri aka karere kandi, hari n’indi miyoboro mishya yubatswe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange ndetse no mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza.

    -  Abaturage bishimiye impinduka

    Abatuye mu duce twagiraga ibibazo by’umuriro muke, bavuga uyu muyoboro mushya wabikemuye kuko batari bakibasha kuwukoresha uko babyifuza.

    Mushayija Richard atuye mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana avuga ko impinduka zazanywe n’umuyoboro mushya ari nyinshi.

    Ati “Mbere hari umuriro muke cyane, ku buryo n’imashini yogosha kugira ngo amenyo yayo azakate umusatsi ntabwo byabaga byoroshye, byabaga ari ukwinginga. Na nimugoroba iyo abantu bose babaga bacanye amatara, wasanga yaka gake azima buri kanya.’’

    Yavuze ko hari icyuma gisya imyumbati hafi y’aho atuye, ngo iyo bacyatsaga nta kindi kintu yongeraga gucomeka ngo gikore.

    Ati “Aho haziye uyu muyoboro mushya, ubu nta kibazo tugifite, umuriro urahagije rwose. Abari barabitse amafirigo ubu bongeye kuyakoresha, abafite amapasi batera imyenda, mbese impinduka ziragaragara. Natwe byatumye ibitekerezo byaguka kuko twumva ko igikoresho cyose twakenera mu kwihangira imirimo twagikoresha nta mbogamizi yo kubura umuriro.”

    Munyehigiro Alphonse na we utuye mu Murenge wa Mwulire yavuze ko uyu muyoboro wasimbuwe washoboraga no kubateza impanuka kuko amapoto yawo yari yoroshye.

    Yagize ati “Umuyoboro twakoreshaga mbere wari ugizwe n’amapoto twari twariguriye, abaturage bishyize hamwe bishyiriraho amapoto. Yari yoroshye cyane ku buryo akenshi yagwaga mu muhanda no mu mirima bigatuma umuriro ubura kenshi ndetse bikaba byateza n’impanuka.”

    Ati “Wasangaga umuriro ari muke ku buryo za cash power zabaga zikocagurika umuriro ugenda ugaruka. Ubu rero kuva aho batwubakiye umuyoboro mwiza, ubu nta kibazo tukigira umuriro urahari mwinshi nta gace kakiburamo umuriro. Ubu uwashaka gusudira, kubaza ndetse n’ibindi bikorwa bikenera yabikora nta mbogamizi, ndetse hari n’abarimo kwitegura kuzana ibyuma bisya amasaka n’ibigori.”

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu ingo zisaga 60% mu Rwanda zamaze kugezwaho amashanyarazi.

    Munyehigiro Alphonse utuye mu Murenge wa Mwulire avuga ko uyu muyoboro wasimbuwe washoboraga no kubateza impanuka kuko amapoto yawo yari ashaje

    Mushayija Richard utuye mu Kagari ka Ntunga avuga ko impinduka zazanywe n’umuyoboro mushya ari nyinshi

    Imiyoboro mishya yubatswe igeza amashanyarazi ku ngo zirenga 2000

    Abatuye mu ngo zisaga 2363 mu Burasirazuba bishimiye umuyoboro mushya wakemuye ikibazo cy’umuriro cyari kimaze igihe kirekire kibabangamiye

  • Hibutswe abazize Jenoside biciwe muri ISAR, hanengwa abafatwaga nk’abahanga bishoye mu bwicanyi –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mta 2021; uyu muhango wahuriranye no gushyingurwa mu cyubahiro imibiri 13 iherutse kuboneka aho yari yarajugunywe mu Murenge wa Rusatira.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko tariki ya 26 n’iya 27 Mata 1994 ari bwo habaye ubwicanyi bukomeye hagamijwe gutsemba Abatutsi bakoraga muri ISAR n’abandi bari bahahungiye.

    Muri ISAR Jenoside yakozwe n’Interahamwe zifatanyije na bamwe mu bari abakozi b’icyo kigo.

    Dr Karangwa yavuze ko kuba abantu bafatwaga nk’abahanga n’abashakashatsi muri ISAR barishoye muri Jenoside bica Abatutsi babahungiyeho bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe.

    Ati “Ubukana bwa Jenoside bwari bwarageze ku gipimo cy’aho n’umuntu ibyo yize abyibagirwa agafata umuhoro afite amashuri y’ikirenga ahambaye akajya kuri bariyeri; ni ibintu ubona ko byari bigayitse cyane.’’

    Yakomeje asobanura ko Jenoside imaze guhagarikwa, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo Itorero ry’Igihugu n’izindi zigamije gufasha abantu kutiga ibyo mu bitabo gusa, ahubwo bakagira ubumenyi bwagutse bubafasha gutekereza neza.

    Umwe mu barokotse Jenoside witwa Rwandekwe Innocent yavuze ko mu bashyinguwe mu cyubahiro harimo bane bo mu muryango we.

    Ati “Icyatumye tubamenya nyuma y’imyaka 26 bishwe ni imyambaro bari bambaye kuko tuyizi. Ari iy’umugabo, umugore we n’abana, iyo myambaro yose tuba tukiyizi kandi n’ubu iragaragara kandi aho bari bahungiye ni ho babiciye.”

    Mukamugema Vestine yavuze ko kuba babashije gushyingura ababo mu cyubahiro byabaruhuye ku mutima.

    Ati “Mu by’ukuri twaranezerewe tumaze kubabona kuko tubaheruka turi kumwe hano muri ISAR twahahungiye bo baza kwicwa. Biratunejeje kuba uyu munsi tubashyinguye, tukimara kubabona twararize imitima iraruhuka.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yongeye gusaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Mu Kigo RAB i Rubona mu Karere ka Huye hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku 182. Hanze cy’icyo kigo i Songa naho hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga 43.280. Yose ni iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside ubwo bari bahungiye muri ISAR no mu mirima yayo ndetse no mu ishyamba rihakikije.

    Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu ISAR, hanengwa abafatwaga nk’abahanga bishoye mu bwicanyi

    Bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ko kuba babashije kubashyingura mu cyubahiro bibaruhuye ku mutima

    Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 iherutse kuboneka aho yari yarajugunywe mu Murenge wa Rusatira

    Hashyinguwe imibiri iheruka kuboneka nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe

    Bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside

    Hanze y’Ikigo RAB i Songa naho hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga 43.280

    Mu Kigo RAB i Rubona mu Karere ka Huye hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku 182

    Muri RAB hari urukuta rwanditseho abari abakozi ba ISAR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko kuba abantu bafatwaga nk’abahanga n’abashakashatsi muri ISAR barishoye muri Jenoside bica Abatutsi bigaragaza uburyo ari umugambi wari warateguwe

    [email protected]


  • Icyizere ku gutangira vuba k’urubanza rwa Kabuga; Mpiranya na Kayishema bakomeje guhigishwa uruhindu –

    Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Mata 2021, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

    Dr Serge Brammertz ari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura raporo ihoraho ashyikiriza Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kabiri mu mwaka.

    Asobanura aho dosiye ya Kabuga igeze, Dr Serge Brammertz yavuze ko hari itsinda bakorana ryaje mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize rikorana n’Ubushinjacyaha Bukuru mu gushakisha amakuru y’inyongera ahakorewe icyaha, azifashishwa mu gushinja Kabuga Félicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko intambwe imaze guterwa mu gukusanya ayo makuru ishimishije. Ati “Twatanze inyandiko y’ibirego ivuguruye ku itariki 15 Mutarama, kuko twashakaga kwerekana ingero nyinshi zemeza ibyaha Kabuga aregwa, kandi ibirego byemewe n’umucamanza uzaburanisha urubanza rwe.”

    “Ubu turi gutegura ibijyanye n’inyandiko ntegurarubanza ku buryo mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere umucamanza mukuru azatubwira itariki impande zombi zizatangira inyandiko ntegurarubanza maze nyuma dutegereze ko atubwira itariki nyir’izina urubanza ruzatangirira n’aho ruzabera.”

    Dr Serge yavuze kandi ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufata no kuzana abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko bamwe bamaze kumenya aho baherereye.

    Ati “Mpiranya Protais ni umwe mu bantu turi gushakisha bikomeye, kubera ko dosiye ye ni imwe muri eshatu z’ingenzi zagombaga kuburanishwa, zirimo iya Kabuga na Bizimana.”

    Yakomeje agira ati “Mu gihe cyashize nabwo kandi navuze kuri Kayishema Fulgence, aho navuze ko dufite amakuru ahagije y’aho aherereye. Mbwira Akanama k’Umutekano [ka Loni] ko ntumva impamvu hari igihugu cyacumbikira abantu nka Kayishema kikabafasha gutoroka ubutabera.”

    Mpiranya Protais ni umugabo w’imyaka 61 wahoze ari Umuyobozi w’Ingabo zarindaga Perezida Juvénal Habyarimana akaba yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kayishema Fulgence we yahoze ari Umugenzacyaha w’Igipolisi mu yahoze ari Komini Kivumu ya Kibuye, ashinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gutanga amabwiriza y’ubwicanyi bwakorewe i Nyange mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko hari icyizere ko abantu bose bagize uruhare muri Jenoside bakihishahisha hirya no hino bazagezwa mu Rwanda bakaryozwa ibyo bakoze.

    Ati “Nta rimwe tuzigera duhagarika kubakurikirana, tuzakomeza kubakurikirana aho bari hose, tuzakomeza gukorana n’ibihugu cyangwa se abandi bose bashobora kudufasha mu gushakisha amakuru y’abo bose bagiye bahunga ubutabera.”

    Uruzinduko rwa Dr Serge Brammertz ruba buri mezi atatu, aho agirana ibiganiro n’inzego zitandukanye ku cyakorwa kugira ngo abantu basize bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwe n’ubutabera.

    Dr Serge Brammertz yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo Kayishema, Mpiranya n’abandi batorotse ubutabera bafatwe baryozwe ibyo bakoze

    Umushinjacyaha Mukuru yemeje ko batazarambirwa gukurikirana abahunze ubutabera

    Amafoto: The New Times


  • Huye: Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakanzwe n’amande basabwe –

    Bose hamwe bafashwe ahagana saa Sita z’ijoro, basanzwe mu cyumba kiri mu rugo rwa Vuguziga Christine w’imyaka 52, utuye mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango B.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Ati “Tumaze kubafata twabajyanye ku murenge kugira ngo tubigishe. Nyuma yo kubigisha barahabwa ibihano bacibwe amande uko yashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.”

    Ibyo bihano birimo ko ‘kwitabira amakoraniro abujijwe bihanishwa gutanga ibihumbi 200 Frw ku muntu watumiye abandi, mu gihe na bo basabwa gutanga ibihumbi 25 Frw.

    Usibye kuba bafashwe bakoze amakoraniro atemewe, bakoze n’ikosa ryo kurenza amasaha yo gutaha rihanishwa amande ya 5000 Frw ndetse n’iryo kudahana intera naryo rihanishwa gutanga 5000 Frw. Kuri ayo mande hariyongeraho ibihumbi 10 Frw byo kwipimisha Covid-19.

    Vuguziga yabwiye IGIHE ko yari yatumiye abanyamasengesho ngo baze gusengera umwana we wafashwe n’amadayimoni.

    Yakomeje avuga ko agize amahirwe akababarirwa, atazongera gusubiramo iryo kosa, ati “Bambabariye ntabwo nazongera kurenga ku mabwiriza rwose, ahubwo nzajya nshishikariza n’abandi kuyubahiriza.”

    Umwe mu baturage bafatiwe muri urwo rugo bagiye gusenga, yavuze ko basanzwe basengera abantu batewe n’amadayimoni bagakira.

    Ati “Dusanzwe dukora uwo murimo tugasengera abantu bafashwe n’amadayimoni bagakira, ndetse n’uwo mwana twari tumaze kumusengera yorohewe. Ikosa ryabaye ni uko twahahuriye turi benshi.”

    Abafashwe bose nta dini ryihariye basengeramo ahubwo baturuka mu madini atandukanye.

    Abaturage bo mu Karere ka Huye bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Burera: Amazi aturuka mu Birunga yahitanye umuntu, anangiza ibikorwa remezo –

    Nubwo hakibarurwa ibyangijwe n’ibi biza, mu bimaze kumenyekana ni umuntu wahitanywe nabyo, imyaka yiganjemo ibishyimbo n’ibirayi byari ku buso bwa hegitari eshanu, intama eshatu n’inkoko 20 zapfuye, ibiraro bibiri n’umuhanda Gahunga-Kinigi byangiritse n’inzu z’abaturage n’ibizirimo bitaramenyekana kuko bikibarurwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal, yavuze ko usibye nyakwigendera wahitanywe n’ibi biza, bakiri gukusanya ibyangijwe n’iyi mvura.

    Yagize ati “Ni imvura yaguye muri iri joro noneho amazi aba menshi yiroha mu mirima y’abaturage yangiza ibihingwa byabo, inzu, amatungo n’umuhanda Gisizi werekeza Kinigi wacitse. Kugeza ubu hari n’umuntu tumaze kumenya ko yahitanywe nayo ari naho turi kwerekeza ubu. Ntituramenya neza ibyangiritse byose kuko turacyakusanya amakuru yabyo.”

    Habanabakize Alphonse wahitanywe n’ibi biza yari atuye mu Mudugudu wa Rusenyi, Akagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.

    Ibikorwa remezo birimo amatiyo y’amazi byangiritse

    Amazi yinjiye mu ngo z’abaturage

    Amazi yinjiye mu nzu z’abaturage, arengera ibikoresho bizirimo

  • Kayonza: Umwana w’imyaka 12 yiyahuye nyuma yo guhanwa n’ababyeyi be –

    Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu w’Agashikiri mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yiyahuye mu ijoro ryakeye ahagana saa Moya z’ijoro ubwo ababyeyi be bari bamaze kumunyuzaho akanyafu.

    Yagize ati “ Uwo mwana ngo yateye amabuye mugenzi we iwabo baramukubita, bakimara kumukubita aragenda yishyira mu mugozi ariyahura, yabikoreye mu nzu aho basanze yimanitse mu mugozi. Batubwiye ko yuriye ku kabati yimanika mu mugozi arangije aragasunika karagwa asigara yinaganitse.”

    Gitifu Kagabo yavuze ko bikimara kuba ngo ababyeyi be bahise bamugeraho bamujyana ku bitaro bamugezayo yapfuye.

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwitondera ibihano baha abana babo kandi nyuma yo kubahana hakabaho no kubakurikirana bakagenzura umujinya umwana aba afite.

    Ati “ Ni ibintu bitunguranye ariko ababyeyi nibarebe ibihano baha abana niba bitababaza cyane ngo babe batekereza nabi.”

    Kuri ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha na Polisi bahise batangira iperereza ku babyeyi b’uyu mwana.

    Si ubwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba umwana yiyahura mu minsi mike ishize kuko mu tariki 9 Mata uyu mwaka mu Karere ka Rwamagana naho habonetse umurambo w’umwana w’imyaka icumi wari wiyahuye nyuma yo kubuzwa kujya gusura nyina wabo.


  • Tuzabakumbura! Urwibutso Abarundi bari bamaze igihe mu Rwanda nk’impunzi basubiranye iwabo (Video) –

    Aba Barundi 159, basubiye iwabo bambukiye ku Mupaka wa Nemba, uhuza Akarere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda, n’Intara ya Kirundo mu Burundi.

    Abatashye none, ni abari batuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda nko mu mu Mujyi wa Kigali, i Nyamata mu Bugesera n’ahandi. Abenshi muri bo bari mu Rwanda kuva mu 2015 ubwo mu gihugu cyabo havukaga imvururu zakurikiye amatora ya Perezida.

    Abaganiriye n’itangamakuru mbere yo gusubira mu Burundi, bavuze ko bishimiye gusubira mu gihugu cyababyaye, ariko hari n’ibyo bumva bazakumbura mu Rwanda.

    Uwimana Nadine wari umaze imyaka itandatu atuye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko yumva nyuma y’igihe gito ageze i Burundi, hari ibyo azakumbura mu Rwanda.

    Ati “Nishimiye gusubira ku ivuko i Bujumbura. Turishimye cyane kuko twari dukumbuye ku ivuko. Nzakumbura imvange n’ibishyimbo, kuko iwacu turya isamake (amafi).”

    Undi wari utuye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yishimiye umutekano uri mu Rwanda, n’uburyo abayobozi bo mu Rwanda bita ku baturage.

    Yavuze ko yishimiye ubwisanzure bw’amadini yasanze mu Rwanda, kandi ngo yahagiriye n’amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu iyobokamana.

    Ati “Kuva ku rwego rw’umudugudu kugera aho amaso atagera, umutekano wari mwiza. Nashimishijwe no kubona Perezida Paul Kagame agera i Nyamata agahagarara akaturamutsa. Mu Rwanda baramfashije nongera ubumenyi mu iyobokamana muri Africa Mission Bible College. Nzakumbura insengero.”

    Icyakora na none asanga abayobozi b’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi bakwiye gukemura ikibazo cy’imigenderanire, imipaka igafungurwa, kuko ngo abaturage bo mu gihugu kimwe bahombywa bikomeye no kutagenderanira n’abo mu kindi gihugu baturanye.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), Kayumba Olivier, yavuze ko amarembo y’u Rwanda yuguruye ku muntu wese ushaka ubuhungiro mu Rwanda, ndetse no ku baruhungiyemo bifuza gusubira mu bihugu byabo.

    Ati “Nubwo imipaka ifunze, uwaba afite impamvu yatuma ahunga, mu Rwanda twiteguye kumwakira nta kibazo. Abarundi ni bo bafata icyemezo cyo gutaha, cyangwa kuguma mu Rwanda.”

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yashimye uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi zigira mu bikorwa byo gucyura impunzi, anagaragaza inyungu Abarundi bazakura mu kuba bari gutaha.

    Ati “Turashimira Leta z’ibihugu byombi. U Rwanda rwitwaye neza mu gukumira Covid-19. Abasubiye i Burundi bose babanje gupimwa, kandi nta n’umwe wayanduye. Kuba batashye ni byiza, kuko nk’ubu hari abagiye gusubira mu kazi.”

    “Hari abana nabonye batigaga, kandi nibagera ku ivuko bari bubashe kubona serivisi bakenera zose. Tugiye gufatanya na Leta y’u Burundi kurebera hamwe uko basubizwa mu buzima busanzwe.”

    Igikorwa cyo gucyura Abarundi bahungiye mu Rwanda, gihuriweho na Leta y’u Rwanda, Leta y’u Burundi n’Ishami rya Loni Ryita ku Mpunzi (UNHCR).

    Kuva muri Kanama 2020 ubwo Abarundi batangiraga gutaha, abarenga ibihumbi 23 ni bo bamaze gutaha, mu gihe biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira abagera ku bihumbi 40 barasubiye iwabo.

    Impunzi z’Abarundi 159 zasubiye iwabo ku bushake zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera

    Umuyobozi wa UNHCR ku Isi, Filippo Grandi asuhuza umwana w’Umurundi wari uri mu batashye iwabo

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) Kayumba Olivier yavuze ko amarembo yuguruye ku muntu wese ushaka ubuhungiro mu Rwanda

    Grandi yashimye imbaraga Leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda zashyize mu bikorwa byo gucyura impunzi ku bushake

    Amafoto: MINEMA


  • Abakozi ba Ecobank bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso rwa Kamonyi –

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 47 by’Abatutsi biciwe mu mirenge umunani muri 12 igize Akarere ka Kamonyi.

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakigera kuri uru rwibutso babanje gusobanurirwa amateka yaranze aka gace n’ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe muri Kamonyi.

    Uyu muhango wo kwibuka wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru ndetse hitabiriye abakozi bahagarariye abandi.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze uru rwibutso, abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakozwe ku mutima n’ibyo bahabonye ndetse banahiga guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Umuyobozi wa Ecobank Rwanda Plc, Alice Kilonzo-Zulu, yavuze ko iyi banki yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka, ariyo mpamvu bifuje kugira umusanzu batanga kuri uru rwibutso.

    Ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari umusanzu twabageneye twizeye ko uzabafasha.”

    Ecobank Rwanda Plc yashyikirije Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye byo kurubungabunga.

    Ku ruhande rwa Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yavuze ko banejejwe n’iki gikorwa, kuko hari byinshi bateganya gukora kandi inkunga bagenewe izaborohereza muri iyo mirimo.

    Yagize ati “Turishimye cyane kubera iyi ngabo Ecobank iduteye mu bitugu, kuko izadufasha mu bikorwa turi gutegura nko kubaka étagère, turashaka gushyiraho amazina n’indi mirimo yindi yo kubungabunga iyi mibiri. Aya mafaranga rero azadufasha byinshi.”

    Ecobank Rwanda Plc yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakozwe ku mutima n’amateka basanze mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi wa IBUKA muri Kamonyi, Benedata Zacharie yashimye Ecobank Plc yagize igitekerezo cyo gusura Urwibutso rwa Kamonyi

    Ecobank Rwanda Plc yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ecobank Rwanda Plc yageneye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi miliyoni 5Frw

    Umuyobozi wa Ecobank Rwanda Plc, Alice Kilonzo Zulu yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu muhango witabiriwe n’abakozi bahagarariye abandi mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 47

  • Munyenyezi aragezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere –

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Uyu mugore w’imyaka 51 akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2021 nibwo bwa mbere azagezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agomba gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Iburanisha rizatangira saa munani z’amanywa ndetse amakuru IGIHE yabonye ni uko ashobora kuba yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

    Musoni Callixte wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza no kwirega akemera icyaha agakatirwa n’Inkiko Gacaca, yabwiye IGIHE ko azi Munyenyezi Béatrice kuko bakoranye kuri bariyeri yafatirwagaho Abatutsi bakanicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze kandi ko Munyenyezi yakundaga kuba ari kuri bariyeri yari iri haruguru ya Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.

    Ati “Bikimara kumenyekana [ko ubwicanyi bwatangiye] Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye, hajyaho bariyeri mu nkengero z’umujyi no mu mujyi hagati. Bariyeri zari mu mujyi hose. Uva kuri ESO ujya kuri Kaminuza hari indi bariyeri yariho Munyenyezi Béatrice, yashyizweho na Nyiramasuhuko Pauline.”

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari ari gusoza amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yabaga mu Ishyaka ryari ku Butegetsi, MRND.

    Mbaraga Clement warokokeye Jenoside i Butare mu Mujyi yabwiye IGIHE ko n’ubwo bari bihishe, bagiye bamenya amakuru ko Nyiramasuhuko Pauline, Arsène Shalom Ntahobali na Munyenyezi Béatrice ari bo bayoboye ubwicanyi muri Butare.

    Ati “Bivugwa ko mu gushakisha abanyeshuri cyane cyane b’abakobwa, Munyenyezi ni we wabigiragamo uruhare rukomeye; ni we wabatangaga ni we wagenaga urupfu buri wese agomba gupfa. Byagiye bivugwa ko babanzaga gusambanya abana b’abakobwa no kubica impfu mbi yabigiragamo uruhare rikomeye cyane we na nyirabukwe [Nyiramasuhuko].”

    Abatangabuhamya bavuga ko Munyenyezi n’umugabo we Ntahobali ndetse na nyirabukwe Nyiramasuhuko bakoze amahano i Butare kuko bishe banicisha Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


  • Kayonza: Umugore yateye icyuma umugabo we aramukomeretsa –

    Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Gakurazo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri ubwo umugabo yatangaga umugore gutaha, umugore ataha atinze cyane anataha yasinze umugabo amubajije aho yari ari undi amutera icyuma.

    Ati “ Ni ibintu by’amakimbirane. Babanaga batarasezeranye ariko bafitanye abana babiri, umugabo rero yageze mu rugo atangayo umugore, umugore ataha yasinze undi amubajije aho yari ari undi afata iyuma ngo atangira kumubwira ngo ntamwegere, undi akomeza kumwegera amutera icyuma kimukomeretsa ku nda.”

    Gitifu Murekezi yavuze ko nyuma yo kumutera icyuma umugabo ngo yahise ajya kwa muganga mu gihe uwo mugore we yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu.

    Yasabye abashakanye kwirinda gukemuza amakimbirane kurwana cyangwa gukomeretsanya abasaba kujya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura mu biganiro.

    Ati “ Iyo bashatse kuyakemura ukundi birangira bitagize ingaruka nziza ku buryo umwe ashobora no gufungwa imyaka myinshi, turabasaba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakirinda gukemura amakimbira ukundi kutari mu biganiro.”

    Kuri ubu uyu mugabo watewe icyuma n’umugore we arwariye ku kigo Nderabuzima cya Mukarange mu gihe umugore agishakishwa n’inzego z’umutekano.

    Ibiro by’akarere ka Kayonza