Tag: featured

  • Gatanya ziyongera n’igihombo giterwa n’ubuke bw’inzobere mu mategeko: Ikiganiro na Prof Sam Rugege – #rwanda #RwOT

    Nubwo bimeze gutyo, urwo rwego ruracyagaragaramo ibibazo byinshi birimo ruswa, ubwiyongere bw’imanza mu nkiko, ubumenyi budahagije ku bakora mu nkiko n’ibindi.

    Nta wamenya imizi y’ibyo bibazo n’umuti usharira wabitsirika kurusha uwabibayemo imyaka isaga 40 ari we Prof Sam Rugege wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, kuri ubu akaba ayoboye Akanama k’Abahuza bigenga.

    Abahuza bashinzwe kunganira inkiko n’abakozi bazo mu gushishikariza Abanyarwanda gukemura ibibazo bafitanye bakoresheje ubwumvikane, aho guhora bitabaza inkiko.

    Uyu mwanzuro washyigikiwe n’amategeko yashyizweho mu 2018 ajyanye n’ubuhuza mu nkiko, aho mu manza mbonezamubano n’iz’ubucuruzi, ababuranyi bemerewe guhagarika urubanza aho rwaba rugeze hose, bakitabaza ubuhuza.

    Rugege yaganiriye na IGIHE agaruka ku bibazo bitandukanye biri mu butabera bw’u Rwanda birimo gatanya, uruhare rw’ubuhuza mu gukemura amakimbirane n’ibindi.

    IGIHE: Umwaka urashize muhawe kuyobora Akanama Ngishwanama k’Abahuza mu Nkiko, ni iki cy’ingenzi mumaze kugeraho?

    Prof Rugege: Impamvu akanama kagiyeho ni ugushishikariza abaturage gukoresha ubuhuza mu mwanya wo kugana inkiko kugira ngo bagabanye amakimbirane, barusheho kubana neza. Ikindi akanama gashinzwe ni ugukurikirana imanza zoherezwa mu buhuza zivuye mu nkiko no kureba uko byakomeza gutera imbere.

    Tubona bitanga umusaruro kuko imanza nubwo atari nyinshi, ziragenda ziyongera gake gake. Nko mu 2019 imanza 550 zarangiriye mu buhuza, mu 2020 ziba 575, ubu mu 2021 nubwo umwaka utarashira, zimaze kugera kuri 514. Twiringiye ko zizakomeza kwiyongera nubwo bitaragera ku rwego umuntu yakwishimira kuko imanza zose zijya mu nkiko zirenze ibihumbi 70 buri mwaka.

    Kuba ubuhuza butaratangira kwitabirwa, ni uko Abanyarwanda bakunda kuburana?

    Prof Rugege: Ntabwo Abanyarwanda bakunda kuburana kurusha abandi bantu kuko tubisanga no mu bindi bihugu […] Nibwira ko u Rwanda ahubwo rwarushaho gukemura ibibazo mu bwumvikane kurusha ahandi kubera biri mu muco wacu.

    Kuva kera ibibazo byakemurwaga mu bwumvikane, abakoloni ni bo batuzaniye ibyo guhora mu nkiko. Ubundi umuntu yananirwaga kumvikana mu rwego rw’umuryango, bakajya ku Mutware byananirana bakajya ku Mwami. Ibibazo hafi ya byose byakemurwaga mu bwumvikane. Ntitubona impamvu bitakomeza tukava muri uyu muco mushya wo guhora mu nkiko.

    Hari ikibazo ko no mu mashuri yacu batwigisha kuburana, nk’abanyamategeko bakatwumvisha ko gutera imbere ari ugutsinda urubanza mu rukiko. Ibyo rero dukwiriye kongera kubisubiraho.

    Amategeko ntabeho ngo abantu bashwane burundu, ntibazongere kuvugana ahubwo abeho kugira ngo abantu bakemure ibibazo byabo.

    Hashize iminsi imibare ya gatanya mu Rwanda yiyongera, mubona biterwa n’iki?

    Prof Rugege: Hari impamvu zituma abantu batandukana cyangwa bemererwa gutandukana zirimo nk’ubusambanyi, guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, guhohotera uwo mwashakanye, guta urugo hagashira amezi 12 cyangwa kutabana hagashira imyaka ibiri.

    Kuri ibyo nta cyahindutse cyatuma abantu boroherezwa mu gukora gatanya. Ahubwo ngira ngo icyahindutse ni imibanire y’abantu muri iyi minsi bijyanye n’iterambere.

    Gutera imbere kw’abagore haba mu mashuri, mu mirimo, haba mu rwego rw’ubucuruzi, bituma babona amafaranga yababeshaho. Ndibwira ko bituma abagabo bagira kwitinya cyangwa impungenge, bakumva badatekanye kubera ko abagore babarusha amashuri, amafaranga cyangwa bafite imirimo iri ku rwego rwo hejuru kurusha iyabo.

    Uko kudatekana gutuma haba kutumvikana, hakaba amakimbirane ashobora gutuma umwe ahohotera undi, hakaba gatanya.

    Abagore na bo bamenye uburenganzira bwabo, ko batagomba gukomeza kubana n’ababahohotera, ko bashobora kwibeshaho nta mugabo. Ibyo kera ntibyabagaho. Ubundi umuco wasaga nk’aho ubahatira kuguma mu rugo kubera abana, kubera isura y’umuryango ariko abagore batangiye kumenya ko atari byo, ko afite uburenganzira bwo kwiteza imbere no gukora ibyo bashoboye bateza imbere igihugu.

    Imyumvire igomba guhinduka haba iy’abagabo n’ababyeyi kugira ngo bamenye ko muri iki gihe umugore atasigara inyuuma, agomba gukora ibyo ashoboye agateza igihugu imbere.

    Prof Sam Rugege yavuze ko gatanya zongerwa ahanini no kutumva neza ihame ry’uburinganire biteza ibibazo mu miryango

    Kuba inkiko zitanga gatanya nyinshi, ntibyaba bivuze gutsindwa k’ubuhuza n’umuryango?

    Prof Rugege: Ikibazo si ugutsindwa k’ubuhuza ahubwo wenda imishyikirano yo guhuza no kugira ngo abashakanye bongere batekereze ku bya gatanya, ntibikorwa nk’uko byagakozwe.

    Itegeko rivuga ko umucamanza mbere y’uko ajya mu rubanza rw’ubutane agomba kubanza guhuza abashakanye, akabashishikariza kongera kubisuzuma kugira ngo bongere babane. Abaha amezi atatu ngo bongere babitekerezeho ariko abacamanza ntabwo babihuguriwe cyane cyane abo mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye.

    Bimaze kuba nk’umuhango, abantu baraza bati ’tugende mu rukiko tuvugane n’umucamanza baduhe amezi atatu, twongere tugaruke baduhe gatanya’. Ntabwo bifasha.

    Ndibwira ko bakwiriye kongera gusuzuma iryo tegeko noneho umucamanza akabohereza mu bajyanama (counselors) babyigiye cyangwa mu bahuza.

    Abo bantu bakwiriye gufashwa kurangiza ikibazo cyabo mu bwumvikane, byaba ari ukubaha gatanya bakayibaha ari uko bumvikanye ku ngingo zose zirimo uko abana bazarerwa, uko bazagabanya imitungo, uko bazakomeza gusura abana. Numva aribyo byafasha kurusha ubu buryo bwabaye nk’ihame bwo kujya ku mucamanza nyuma y’amezi atatu bakagaruka.

    Hari imbaraga zashyizwe mu guhashya ruswa mu nkiko, nyamara ntibicika burundu. Mukurikije ibimaze gukorwa n’inzego bireba, ni he hakenewe izindi mbaraga?

    Prof Rugege: U Rwanda rugerageza cyane guhashya icyaha cya ruswa harimo n’inzego z’ubutabera. Ntacyo batakoze kugira ngo barandure ruswa ariko birakomeza. Gusa wibuke ko atari abacamanza gusa cyangwa abashinjacyaha bafite icyo kibazo, ahubwo abayitanga nabo ni ikibazo.

    Ingamba ziriho ndabona nta kibazo kirimo ahubwo ni ugukomeza gushishikariza abantu kudatanga ruswa. Hari abatanga ruswa y’ubwoko bubiri, hari abayitanga ari uko bazi ko bari mu makosa bazi ko badashobora gutsinda badashatse inzira za ruswa, hari abayitanga kubera ko babona inzira zaragoranye imanza ziratinda.

    Nibyo twavugaga by’ubuhuza, abantu bakwiriye gusobanukirwa ko mu buhuza aribo bifatira ibyemezo. Ntawe uzajya gutanga ruswa ngo urubanza rurangire. Muba mufite amahirwe angana yo kurangiza icyo kibazo. Niba utishimiye uko ubuhuza buri kugenda ufite uburenganizra bwo kubihagarika ugasubira mu rukiko ariko ni uburyo bwo kurwanya ruswa.

    Ni ugukomeza gutanga ibihano bikarishye kugira ngo abatanga ruswa n’abayirya bahanwe by’intangarugero, bamenye ko bidindiza iterambere.

    Mu bindi bihugu dukunze kubona impuguke mu mategeko runaka (specialists). Mu Rwanda abenshi ni abiga amategeko mu buryo bwa rusange (générale), habura iki?

    Prof Rugege: Nibyo nta mpuguke dufite uko bikenewe ariko amasomo nk’ayo yo kwihugura mu manza nka nshinjabyaha, ibidukikje, amategeko mpuzamahanga, yose arigishwa ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icya gatatu.

    Ubumenyi barabufite ahubwo kwihugura byihariye akenshi bikorerwa mu kazi. Abajya kwihugura byihariye muri Masters na Phd akenshi baba bashaka kujya kwigisha muri za Kaminuza cyangwa kwandika ibitabo ariko ntabwo aribo bakurikirana izo manza, n’ubundi bijya mu bavoka.

    Uburyo bwiza mbona ni uko abavoka bacu bagira urwego runaka bihuguramo by’umwihariko, bagashinga ibigo (Cabinet d’avocat) ireba ibintu runaka nk’amasosiyete y’ubucuruzi, Cabinet d’avocat ireba iby’imiryango, iy’iby’imanza nshinjacyabaha.

    Uko nabibonye mu nkiko, umwavoka aza kuburana urubanza nshinjabyaha umunsi umwe, uwo munsi akaba afite urubanza rw’ubucuruzi, yavayo akajya mu rubanza rw’umuryango mu izungura. Ntabwo byakunda gukora ibintu byose ngo ubikore neza nkuko bikwiye.

    Ni iki igihugu gihomba kuba kidafite impuguke zihariye mu mategeko zihagije?

    Prof Rugege: Usanga nk’iyo habaye urubanza rukomeye igihugu cyifashisha inzobere zo hanze, ugasanga mu gutegura amategeko yihariye urugero nk’ajyanye n’ikoranabuhanga, ugasanga ugomba gushaka inzobere yo hanze ngo aritegure kandi byashoboraga gukorerwa mu gihugu. Bigatuma dutanga amafaranga menshi bigatera igihombo.

    Hari n’abacuruzi baba bafite amasezerano n’abandi bacuruzi bo hanze, bakagira imanza hanyuma byagera mu kuburana bakarusha [abo mu Rwanda]. Mu bihugu byateye imbere bafite izo nzobere. Ukisanga uraburana n’umuntu ukora gusa mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga cyangwa amategeko y’ibigo by’ubucuruzi, ukaburana n’umuntu ukurusha cyane. Ni igihombo ku gihugu.

    Imyaka ibiri irashize mugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gihe mutari mu mirimo y’ubuhuza, muba muhugiye mu biki?

    Prof Rugege: Mfata umwanya wo kuruhuka ariko kandi nemerewe no gufasha ibigo, kubakorera inyigo ku bibazo bitandukanye, kujya mu nama, kungurana ibitekerezo ku bibazo ibi n’ibi cyangwa se kuvugurura imikorere, amategeko n’ibindi.

    Ni ukugira ngo ubwenge bukomeze gukora no gukomeza gushaka icyo umuntu yakora.

    Prof Sam Rugege yagaragaje ko ubuhuza ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya ubwinshi bw’imanza zijya mu nkiko

    source : https://ift.tt/3DvcGGC

  • Ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi birasabwa kubafatira ingamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi birasabwa kubafatira ingamba
    Ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi birasabwa kubafatira ingamba

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda, Dr Faustin Nteziryayo witabiriye iyo nama mpuzamahanga izamara iminsi ibiri yatangiye ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ari mu basabye ibihugu bicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside kubafatira ingamba.

    Dr Nteziryayo avuga ko barimo gusaba ibihugu bitandukanye byo ku isi kureba uko byakohereza mu Rwanda abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, byaba bidashobotse bakaburanishwa n’inkiko z’ibyo bihugu cyangwa bakoherezwa mu Rwego rwasigaranye imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

    Dr Nteziryayo agira ati “Ni inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abantu benshi baturutse imihanda yose, kandi kubera ikoranabuhanga ikaba irimo kwitabirwa n’abari ku isi yose. Ni ubukangurambaga bwo kugira ngo abantu babyumve, noneho n’abagiseta ibirenge iyo babyumvise bashobora gutanga ubufasha”.

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen na we wari mu bashyitsi bakuru muri iyo nama, avuga ko inzego zitandukanye z’igihugu cye hari ibyo zirimo gukora, kugira ngo abakorewe Jenoside bahabwe ubutabera.

    Bert yagize ati “Dufatanyije n’ibihugu bya Argentine, Mongolie, u Buholandi, Senegal na Siloveniya, twatangije umushinga w’amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha hamwe n’ubufatanye mu by’ubutabera ku bijyanye n’ibyaha bya Jenoside, ibyibasira inyokomuntu n’iby’intambara. Byatumye dutegura inama mpuzamahanga izaba mu mwaka utaha muri Gicurasi na Kamena mu gihugu cya Siloveniya, ubwo rero n’u Rwanda ruratumiwe”.

    I Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside
    I Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside

    Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko kuva mu mwaka wa 1998 kugera ubu, u Rwanda rumaze koherereza ibihugu 38 byo hirya no hino ku isi, impapuro zita muri yombi abantu 1,149 bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

    Umuyobozi w’Ishami rya MINIJUST rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko, Umurungi Providence akomeza avuga ko muri abo bose, abamaze koherezwa mu Rwanda ari 22 hamwe n’abaciriwe imanza n’ibihugu barimo batarenga 21.

    Umurungi avuga ko Umugabane wa Afurika ari wo ucumbikiye benshi mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside barenga 900, kandi bakaba ngo biganje mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

    Umuryango w’Ababiligi uharanira ubutabera mu Rwanda RCN Justice&Democratie wateguye iyi nama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko mu myaka 25 umaze ukorera mu Rwanda wahaye Leta amakuru ajyanye n’abashakishwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari hanze y’Igihugu, kuri ubu ukaba urimo gusoza ibikorwa byawo.

    Perezida wa RCN, Eric Gillet, avuga ko Leta y’u Rwanda niyifuza gukomezanya urugendo n’uwo muryango mu guharanira ko abaturage babona ubutabera, utazazuyaza mu kuvugurura amasezerano.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego z’ubucamanza mu Rwanda hamwe n’Imiryango mpuzamahanga yagize uruhare mu gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu biganiro bikorwa n’abateraniye i Kigali, abandi bakaba babikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rwaboneyeho kugaragaza ko iyo rutagira Inkiko Gacaca nta buryo imanza z’abaregwaga gukora Jenoside bageraga ku bihumbi 120 zari kuzaburanishwa.


    source : https://ift.tt/3CrHOpo

  • Abahinzi-borozi b’i Burasirazuba bongerewe arenga miliyari imwe yo guhangana n’amapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yafatanyije n’izindi nzego mu muganda wo kuhira imirima mu Karere ka Bugesera

    Hari abahinzi hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu bice by’iyo ntara bavuga ko igihembwe cy’ihinga A kitarimo kugenda neza, kuko hari aho imyaka yatangiye kuma itarera, bitewe n’imvura yatinze kugwa, ahandi bakaba batarahinze na busa.

    Umuyobozi wungiriije w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi, Dr Charles Bucagu, avuga ko amafaranga yiyongereye ku ngengo y’imari, azagurwamo utumashini dukurura amazi mu rwego rwo gufasha abahinzi batabonye imvura ihagije kuhira imirima yabo.

    Yavuze ko muri ayo mafaranga harimo n’ayagenewe gucukuza ibyuzi no kugura shitingi zo kubisasamo, mu rwego rwo gushakira inka amazi cyane cyane iz’i Nyagatare na Gatsibo, gukodesha imodoka zo kuvoma ayo mazi ndetse no kugura imbuto z’imyaka yera vuba n’izihanganira izuba.

    Dr Bucagu yagize ati “Dufite ikibazo cy’inka zabuze amazi, zimwe abaturage bazigurisha nka 50,000Frw, harimo n’impfu turimo kubona. Hari ugucukura ibyo byuzi no gukodesha imodoka zo kuvoma, kugira ngo inka zishobore kubona amazi ariko n’abaturage bashobore kuhira imyaka yabo, icya gatatu ni amafaranga yagiye kugura imbuto zizera mu gihe gito”.

    Dr Bucagu avuga ko imbuto zera vuba zigiye guhingwa muri iki gihe gisigaye kugira ngo igihembwe cy’ihinga A kirangire, ari imboga n’ibijumba, ariko n’imyumbati ikazaterwa kuko yo ibasha kwihanganira izuba.

    Ku wa Mbere Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yari yagiye mu Karere ka Bugesera kwifatanya n’abahinzi begereye amazi kuhira imirima yari igiye kuma kubera kubura imvura.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko Intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba kugeza ubu ari zo zirimo kubona imvura ihagije, ahandi mu duce tumwe na tumwe tw’izindi ntara bakaba bashobora kuzabona umusaruro muke cyane.

    Umuturage w’i Kinyinya mu Karere ka Gasabo witwa Julienne Mukabera ufite imyaka 62 y’ubukure, avuga ko ari ubwa mbere mu buzima bwe abonye habura imvura mu kwezi k’Ugushingo kugeza ubwo imyaka ikakara.

    Abahinzi bavuga ko umusaruro w
    Abahinzi bavuga ko umusaruro w’ibishyimbo ushobora kuzaba muke kuko byabuze imvura

    Ibishyimbo yateye ubu byamaze gukakara bikiri imiteja, ku buryo n’iyo imvura yagwa ntacyo yaba ibimariye, ibigori byo ngo nta na kimwe yiteze gusarura.

    Yagize ati “Hashize nk’ukwezi kose imvura itagwa, igihe twabagaraga ibi bishyimbo byari byiza pe bifite ururabo, twari twizeye ko ibishyimbo bizera, ubu n’ubwo imvura yagwa ntacyo bimaze, ntacyo yaramura”.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igira inama abahinzi babona imyaka yabo yaramaze kwangirika kubera kubura imvura, ko bashobora guhinga ibindi bihingwa byera vuba kugira ngo iki gihembwe kitazabapfira ubusa.

    Iyo Minisiteri ivuga ko ikomeje gukurikiranira ibintu hafi ku buryo abaturage batazabasha kugira icyo beza, hari uburyo bazafashwa kubona ibibatunga.


    source : https://ift.tt/3clW0FR

  • Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha gutanga amakuru ku by’ubumenyi bw’isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire

    Ni urubuga rwakozwe n’ishami ry’ikoranabuhanga ritanga amakuru ku bijyanye n’ubutaka (GIS), rimaze imyaka isaga 10 ritangiye gukorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.

    Uretse gucunga no kureba imikoreshereze y’ubutaka, ngo RLMUA ifite n’inshingano zo gukora amakarita y’amakuru ku byerekeranye n’ubumenyi bw’isi, ku buryo urubuga rwatangijwe ruzabafasha kubona amakuru bifashisha, ndetse n’andi ibindi bigo bya Leta na za Minisiteri bakenera bakazajya babihabona kuko byahurijwe hamwe kugira ngo byose bijye biboneka kuri urwo rubuga ruzajya ruba ruriho amakuru rwakuruye ku cyogajuru.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Esperance Mukamana, avuga ko mbere byagoranaga cyane kuba inzego zitandukanye zabona amakuru zifuza.

    Ati “Ni yo mpamvu rero twubatse iyi ‘portal’, kugira ngo ifashe Abanyarwanda kubaha amakuru yerekeranye n’ubumenyi bw’isi, yakwifashishwa mu nzego zitandukanye, mu mirimo itanduknaye, ndetse kubona amakarita atandukanye. Binadufasha mu byerekeranye n’ibishushanyo mbonera, imikoreshereze y’ubutaka, ibyo byose rero bizadufasha ndetse bifashe n’inzego zitandukanye ku buryo izi data zose zishobora kubonerwa ahantu hamwe”.

    Iryo koranabuhanga rizafasha ibigo ndetse na Minisiteri kubona amakuru akenerwa
    Iryo koranabuhanga rizafasha ibigo ndetse na Minisiteri kubona amakuru akenerwa

    Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujyawamariya, avuga ko uburyo bushya buzatuma imikoreshereze y’ubutaka itungana kurusha uko byari bimeze, kubera ko umutu wese utunze ubutaka cyangwa ushaka ku butunga azajya ajya kuri urwo rubuga ashakishe ubwo butaka icyo bwagenewe kugira ngo burusheho gukoreshwa neza hashyirwa mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka.

    Ati “Icyo bije gukemura ni uko ubundi umuntu yajyaga ashakisha amakuru mu nzego zibishinzwe, ariko ubu si ngombwa ko uva mu rugo iwawe igihe uzaba ufite murandasi (Internet), uzajya ushobora kwinjira kuri uru rubuga, ushakishe ikibanza runaka, ushyiremo nimero y’icyo kibanza, bakubwire imikoreshereze yacyo, bakubwire ibishobora kuhajya n’ibitemerewe kuhajya. Tuvuge niba inzu ari ifite etage eshanu, bakwereke bati iyo nzu ushaka kubaka aho ntabwo yemerewe kuri ubwo butaka”.

    Ngo bizafasha Abanyarwanda kwiyobora mu igenamigambi n’iterambere ryabo batarinze guhaguruka ngo bajye mu nzego zibishinzwe no kuborohereza kubona serivise nziza banabigizemo uruhare.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, avuga ko kuba ibikorwa by’ikoranabuhanga birimo kugenda byiyongera ari byiza ariko kandi ngo ibigo bifite mu nshingano gutanga sirivisi za murandasi bimaze iminsi birimo gukosora ibitagenda.

    Ati “Ibibazo biri mu buryo bubiri, ni ukugira ngo serivisi ijye iboneka ku baturage inoze, ibyo tujya twita ‘quality of service’, ariko n’ikindi gikurikiraho n’ukugira ngo ibiciro bijyanye n’izo serivisi z’itumanaho bishobore kuba byahendukira Abanyarwanda, kuko ibyo bihangano byose bigenda bikorwa biba bishaka ko baba bafite iyo serivisi ikarushaho kuboneka mu buryo bwihuse kandi bubanogeye ariko ikanabahendukira”.

    Ni uburyo buzajya bwifashisha amakuru bwakuye ku cyogajuru
    Ni uburyo buzajya bwifashisha amakuru bwakuye ku cyogajuru

    Abanyarwanda barashishikarizwa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kuko bworohereza ubukoresheje mu buryo butandukanye bitewe n’icyo ukeneye.


    source : https://ift.tt/3qKYgP5

  • Didier Gomes da Rosa wavugwaga mu makipe yo mu Rwanda yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, umufaransa Didier Gomes da Rosa yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Mauritanie, aho asimbuye umufaransa mugenzi we Gérard Buscher.

    Gomes da Rosa uheruka gusezererwa na Simba ubu ni umutoza wa Mauritanie
    Gomes da Rosa uheruka gusezererwa na Simba ubu ni umutoza wa Mauritanie

    Uyu Gérard Buscher yari yagizwe umutoza w’agateganyo wa Mauritanie tariki 28/10/2021, aho ubusanzwe yari Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritanie (Directeur technique national), akaba nawe yari asimbuye Corentin Martins wari wasezerewe mu kwezi gushize k’Ukwakira.

    Yahawe ikaze mu ikipe y
    Yahawe ikaze mu ikipe y’igihugu “Les Mourabitounes”

    Didier Gomes da Rosa wamenyekanye cyane bwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports ubwo yayifashaga kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 8 itagikoraho, yari amaze avugwa ko ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana muri AS Kigali, anavugwa kuba yakongera kuba umutoza wa Rayon Sports.

    Itsinda rizafatanya na Gomes mu kazi ke
    Itsinda rizafatanya na Gomes mu kazi ke


    source : https://ift.tt/3DscDeP

  • Muhanga: Minisitiri Mbabazi yakanguriye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite aho kwirukira mu mijyi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu muhango wo gutera inkunga amatsinda 15 y’urubyiruko rufite ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu cyogogo cya Nyabarongo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2021.

    Aya amatsinda yahawe inkunga ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe kwagura ibikorwa byayo.

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe bafite bakibumbira mu makoperative aho baterwa inkunga bakabona uko biteza imbere.

    Ati “Twabonye ko ibikorwa bashyizeho umutima bibazamura ariko tukanabibutsa ko mu cyaro hari amahirwe menshi yo kwiteza imbere. Ayo bajya gushaka mu mujyi no mu cyaro arahari.”

    Rumwe mu rubyiruko bavuga ko biteje imbere biturutse mu mishinga imwe n’imwe bakoze bityo amafaranga bakuyemo akaba yarabafashije guhindura ubuzima bwabo.

    Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwakoranye n’umushinga Ecobrigade, Umuhoza Solange, yemeza ko batangiye umushinga wo gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi bahereye ku bihumbi 700, baterwa inkunga ya miliyoni eshanu none bamaze kugera ahashimishije.

    Yagize ati “Twakoranye n’umushinga wa Ecobrigade mu kubungabunga ibidukikije kuko twakoze byinshi birimo gutera imigano no gukora amaterasi. Amafaranga twakuyemo yatumye duhera ku bihumbi 700 maze duterwa inkunga none tumaze kwizigama arenga miliyoni eshatu ndetse dufite ububiko bw’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni enye ku buryo tugikomeza kwiteza imbere dushishikaye.”

    MuragijimanaTharcisse, umwe mu rubyiruko, yavuze ko amahirwe yabo ahari ndetse bakwiye kurenga ibibazo bafite bagakura amaboko mu mufuka bakirinda kwirukira mu mujyi.

    Minisitiri w’uurbyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kwirukira mu Mijyi ahubwo rukabyaza umusaruro amahirwe bafite

    Urubyiruko rwibumbiye hamwe rwatewe inkunga yo kwagura ibikorwa

    source : https://ift.tt/3CsnLXV

  • Rema yageze mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yageze i Kigali aherekejwe n’itsinda ry’abantu bamufasha mu muziki. Yakiriwe n’abasore b’ibigango b’Abanyarwanda ahita ajya mu modoka imwerekeza kuri hoteli agiye kuba acumbitseho.

    Uyu muhanzi azatamira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena. Yageze mu Rwanda mbere y’iminsi ibiri kugira ngo igitaramo cye kibe, kuko biteganyijwe ko azasura ibice bitandukanye nyaburanga by’u Rwanda.

    Iki gitaramo azagihuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kivumbi, Mike Kayihura, Social Mula na Bull Dogg.

    Uyu muhanzi afite imyaka 21 y’amavuko. Yavutse tariki 1 Gicurasi 2000, muri Leta ya Edo muri Nigeria.

    Yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo “Iron man”. Iyi ndirimbo ye yanagaragaye mu z’impeshyi Barack Obama yakundaga kumva (playlist).

    Mu 2019 yasinye amasezerano na Jonzing World, Ikigo cya kabiri cya Mavin Records ya Don Jazzy yamamaye muri Afurika, cyanazamukiyemo abahanzi barimo Tiwa Savage.

    Rema yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Dumebi”, “Why”, “Corny”, “American Love”, “Spiderman”, “Trap Out the Submarine”, “Bad Commando”, “Lady”, “Dumebi” yanaje gusubiramo ari kumwe n’umuhanzikazi w’Umunyamerika Becky G, “Beamer (Bad Boys)”, “Ginger Me”, “Woman”, “Peace of Mind”, “Bounce”, “Soundgasm” n’izindi.

    Rema agezweho cyane mu rubyiruko

    Uyu muhanzi yakomeje gushishikariza abantu kuzitabira igitaramo afite mu Rwanda

    Uyu muhanzi yakomeje gushishikariza abantu kuzitabira igitaramo afite mu Rwanda

    Rema azaririmba mu gitaramo cya BK All Star Game

    Umuririmbyi Rema yageze mu Rwanda

    Uyu muhanzi yageze i Kigali aherekejwe n’itsinda ry’abantu bamufasha mu muziki

    source : https://ift.tt/3oCrcWU

  • Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 7.653 byafashwe, abantu 19 basanganywe Covid-19, mu gihe abakiri mu bitaro ari abantu babiri, nta n’umwe urembye muri bo.

    Abantu 47.451 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma umubare w’abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ugera kuri 5.227.250.

    Abahawe dose ya kabiri ni abantu 84.200, bituma umubare w’abamaze guhabwa dose ya kabiri ugera kuri 2.857.430.


    source : https://ift.tt/3DuDUNw

  • Camera zigenzura umuvuduko zateje impaka z’urudaca – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibiri iki kibazo ariyo ngingo nyamukuru mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hateraniye abantu. Byageze n’aho abantu mu nzira bagenda bikandagira, birinda kurenza umuvuduko cyangwa kuza gutungurwa ngo bandikirwe mu muhanda.

    Byageze n’aho ikiganiro kiva ku mbuga nkoranyambaga kijya no kuri Televiyo y’Igihugu mu kiganiro cyari cyatumiwemo Polisi y’Igihugu; Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA; abasesenguzi n’abaturage batangaga ibitekerezo.

    Ikibazo nyamukuru gishingiye kuri Camera zagiye zishyirwa mu byerekezo bitandukanye nka Rukiri na Kamutwe muri Remera ndetse na Nyakabanda muri Nyamirambo. Ahenshi byagaragajwe ko ibyapa byaho biba bidakurikije amategeko.

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, yatangaje ko ibyapa byose biri mu gihugu byashyizweho mu buryo bukurikije amategeko.

    Ibyo byapa bigena ko umuvuduko uba uri hagati y’ibilometero 80, 60, 40 ku isaha mu gihe uwo hasi cyane uri kuri kilometero 25 ku isaha.

    Ati “Dushyiraho icyapa ko winjiye kikakwereka ko ari 40, wasohoka kikakwereka ko ari 60.”

    Nikobisanzwe André umaze kuba impuguke mu mategeko y’umuhanda, we yavuze ko ibyapa byose biri mu gihugu atari ko bikurikije amategeko nk’uko bisobanurwa.

    Ati “Ntabwo byose bimeze neza nk’uko itegeko ribivuga, kubera ko hari ahantu hari ibyapa bishinze, ariko kigata agaciro muri metero imwe cyangwa ebyiri. Hari ahantu ugera ukabona icyapa ugasanga gishushanyije mu buryo budahuriweho, hari ahantu ugenda ugasanga icyapa cyakahabaye si cyo gihari, hari ubwo ubona icyo bashaka kubuza abantu kiri ku mpera y’icyo bashaka kubuza.”

    Nikobisanzwe yavuze ko bishoboka ko abantu bashinga ibyapa atari abantu bamwe cyangwa se ngo babe bazi amategeko uko bikwiriye.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko kuri we icyapa atari ikibazo, ahubwo icya mbere ari ukumva neza ko ikigamijwe ari umutekano wo mu muhanda, ibindi byose bikaba bishamikiyeho.

    Ati “Ngira ngo abantu bakoresha umuhanda, bumva ko Polisi yababera ijisho ryo kubarebera icyapa aho kiri. Uko giteye turaza kubigarukaho… abantu batwara ibinyabiziga batareba ibimenyetso byo mu muhanda uko bikwiriye ni yo mpamvu Camera imwandikira atazi n’aho imwandikiriye, atazi n’icyapa akavuga ati yanyandikiriye ku cyapa cya 60 kuko gusa yabitekereje, twajya kureba tugasanga ni ibyapa bya 40. Dufite ibimenyetso byinshi.”

    Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, we yavuze ko Camera n’ibindi bishyirwa mu muhanda biba bigamije gukumira impanuka.

    Yatanze imibare avuga imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.

    Ati “Bivuze ko iyo witegereje, iyi mibare igenda igabanuka. Ahanini biterwa n’ikoranabuhanga [camera, speed governor], ntekereza ko Abanyarwanda bakwiriye gushyigikira ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga kuko ibyo bintu si twe ba mbere tubikoze […] ahubwo twareba uko tubikora bigakorwa neza.”

    CP John Bosco Kabera yavuze ko atemeranya n’abantu bavuga ko bandikirwa amakosa yo mu muhanda bo batari mu makosa, ko iyo hagize ugira impungenge, hagenzurwa uko biba byagenze ariko ugasanga nta kurengana kwabayeho.

    Ati “Hari umuntu ejo bundi ku cyumweru, wanyoherereje message ko yandikiwe i Remera, akandikirwa i Rulindo, akandikirwa i Rubavu ariko ari ku Mulindi. Turagenda tumwereka amakuru y’aho yari ari, icyapa yarenzeho, isaha n’itariki. Aho yavugaga Rulindo turabimwereka, aravuga ati murakoze.”

    CP Kabera yavuze ko nk’icyapa cy’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, akenshi usanga abantu bakirengagije.

    Nikobisanzwe we yitanzeho urugero, avuga ko Camera zimaze kumwandikira amafaranga ibihumbi 75 Frw. Kuri we, ngo nta kibazo kwandikirwa, gusa ikibazo kiri mu kuba icyapa ishingiyeho cyaba kitubahirije amategeko.

    Ati “Kuri Yamaha uvuye muri Feux Rouge, hari icyapa cya 40 gihita gita agaciro aho. Umuntu bamwandikiye [ari kuri] 48 ngo yayirengeje kandi yinjiye muri 50. Iriya Camera ishingiye ku cyapa cyataye agaciro. Ku byerekeye kuri ibyo byapa, ubwo bashobora kubikemura nta kibazo, njye nzajya ndeba nti ni 40, 50 mbyubahirize, ariko niba gishingiye ku bintu bitari byo… si iki cyonyine gifite ikibazo, ni byinshi njye narabigenzuye.”

    Yatanze ingero z’ahantu hari Camera ariko nta byapa bihari, urugero rw’ahazwi nka Utexrwa.

    Ati “Haramutse hagiye Camera, ntabwo bishoboka. Binabaye byaba ari ikosa kubera ko iyo ushyize ahantu Camera nta cyapa gihari, buri modoka igira umuvuduko wayo nk’uko ingingo ya 29 ibivuga kandi Camera ntishoboka gutoranya ngo iriya ni ikamyo, ni moto, ni ivatiri.”

    Kuki Camera zihishwa?

    Ni henshi abantu bagiye bagaragaza ko Camera zigenzura umuvuduko ziba zihishe mu miyenzi, mu byatsi n’ahandi bakibaza niba ibyo bikorwa byubahirije amategeko.

    CP Kabera yasobanuye ko Camera zicunga umutekano ku muhanda, zidahishwa mu miyenzi no mu biti, ahubwo ababivuga gutyo baba bari mu “makabyankuru”.

    ACP Mpayimana yavuze ko Camera zitajya zihishwa. Yavuze ko muri iki gihe mu nkengero z’imihanda haba hari indabo, ibiti by’ubwiza n’inzira z’abanyamaguru.

    Ati “Ahantu mbona watereka Camera atari ku muhanda, utangije izo ndabo, utabangamiye abanyamaguru ntabwo byashoboka. Ni ukuvuga ngo kugira ngo uyicungire umutekano, ugomba kuyigiza hirya y’umuhanda hagati ya metero imwe na metero ebyiri.”

    Yakomeje avuga ko iyo ubirebye muri ubwo buryo, biba bigaragara ko Camera ihishe nubwo aba atari cyo kiba kigamijwe. Yavuze ko bakoze igerageza, bayishyira mu nzira y’abanyamaguru bigera n’aho umuntu umwe ayiterura ayigiza ku ruhande.

    Ati “I Gikondo haje umuntu utwara igare ahetse ibyuma bitambitse, Camera yegereye hafi y’indabo arayihitana. Ni ibintu tugomba kureba, umutekano wa Camera, uw’abagenda mu muhanda n’ibikorwa remezo byashyizwe ku muhanda.”

    Muri iki kiganiro hari abatanze ibitekerezo ko ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha byagabanuka bigasigwa mu nsisiro hanyuma ahandi hose hakaguma ibyapa bya 60.

    Umuyobozi wa RTDA, Munyampenda we yavuze ko ibyapa by’umuvuduko wa 40 biterwa hakurikijwe itegeko, gusa ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo byinshi bizarebwaho.

    Polisi yatangaje ko izakomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve amategeko y’umuhanda. Ku rundi ruhande, ahari ibyapa bitubahiriza amategeko bishobora gukosorwa ku buryo abantu bagenda batekanye.

    Iki kiganiro cyari cyatumiwemo Umusesenguzi mu by’amategeko, Nikobisanzwe André; Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana; Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera. Cyayobowe na Barore Cleophas

    Umusesenguzi mu by’amategeko y’umuhanda, Nikobisanzwe André, yavuze ko hari ibyapa bimwe na bimwe bitubahirije amategeko

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RDA, Munyampenda Imena, (ibumoso) yavuze ko hari itegeko riri kuvugururwa ku buryo hari impinduka zishobora kuzaba mu byapa

    Mumumbarize iki kibazo:
    1. Ibyapa bishyirwaho hagendewe kuki?
    Usanga imirambi (ahantu heza) hashyirwa 40 bwacya bakayikuraho ngo ni 60 cyangwa se n’ibindi. Ibi ni sciantifique?
    2. Umukuru wa Polisi ndamutumiye tuzajyane iRusizi nzamusaba kubahiriza ibyapa byose azatange ubuhamya.

    — NIYIGENA JEAN BAPTISTE (@nigebati) November 17, 2021

    Camera zirahishwa rwose ntago police yagombye kubihakana, kugirango bibe byiza police nimenye ko ikorera abaturage, igihe nataka yagombye kumva impamvu..
    Gute badashaka kumva nagato ko umutura ababaye???
    Bivuzeko camera zidakumira impanuka ahubwo ninyungu zo kwinjiza inyungu gusa

    — gatamkuda (@IsihakGatana) November 17, 2021

    @RTDARwanda , @RwandaInfra, @RwandaGov @Rwandapolice @RwandaParliamnt

    1/2

    Murakoze kuri iki kiganiro, ababishinzwe bakwiye kureba kuri izi ngingo zikurikira:

    1. To regulators: Gukereza abantu munzira bidindiza iterambere, ntawashyigikira ko abantu bakora impanuka ariko ….

    — Umwiza Doreen (@DoreenUmwiza) November 17, 2021

    Igitekerezo:Ni byiza ko @Rwandapolice ishimirwa service itanga ariko ikemera ko mu gihe hari amakosa ku ruhande rwayo akosorwa nta kuvuga ko abatwara ibinyabiziga batareba ibyapa. This is not true. This morning I spoke with an officer who heard my concern without being defensive

    — Didier Habimana (@DidierHabimana) November 17, 2021

    1. Ese ko ntawuvuga uburemere bw’aya amande? ndabyemera amakosa abaho ninayo mpamvu hagomba kubaho n’ibihano; ariko se mugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda n’ibyo binjiza (majority), mubona aya amande acibwa abantu mu muhanda adahanitse cyane? ibi bica intege mu iterambere

    — Eng. Welcome Ken Prosper (@Welloken) November 17, 2021

    Ese iyo motari bamuciye amafaranga arenga agaciro ka moto , iyo moto ifunzwe , ntibigera kuri benshi yari atunze ? . Ese mu bindi bihugu naho nuko ? Ese ntabwo inzira zo kujurira ku bihano byo mu muhanda zakoroha kuburyo in charge ku karere yagufasha? 2/2

    — Pierre HABIYAREMYE (@Picelestinhabiy) November 17, 2021

    Abantu bararira ngo babashyiriyeho 40 na camera! None se si umutekano wacu ngo zigende buhoro ntizitugonge?

    Iburuseli ni 30 ubu twaramenyereye ahari icyapa cya 50 wenda kugihobera😅

    Njye mbona twari dukwiriye kwiga kuzinduka kuko twiruka kuko twakererewe.

    — Victor C Nshuti (@nshuti_c) November 17, 2021

    Nubu sindabyemera ko hatarimo ikosa.
    Sindamenya aho ariho ngo ndebe icyapa cyaho.
    Ntegereje ko nyansubizwa! pic.twitter.com/PThAY6QX6D

    — Hon. Rutayisire Aaron (@AaronRutayisire) November 17, 2021

    Kubahiriza ibyapa ni ngombwa rwose kuko biteganwa n’itegeko nshinga.
    Ikibazo n’ugushyiraho icyapa cya 60h ariko camera ikandikira abantu guhera hejuru ya 40h.

    Ibyo bintu @Rwandapolice babikoreye iki?@RNPSpokesperson
    Abantu bandikiwe gutyo ni benshi cyane

    — Eric Nteziryayo (@erickind01) November 17, 2021

    Mwiriweho. Njye mfite message y’ikinyabiziga cyandikiwe amande ku cyapa cya 60 ariko nandikirwa ko ntunahirije icyapa nzishyura 25000Frw kuko nari mu muvuduko wa 53km/h hariya ku gishushu yo ku tariki ya12.11.2021. @rwandapolice niturenganure aya amande nayubusa. @TV1Rwanda

    — Alexis (@hitalexis) November 17, 2021


    source : https://ift.tt/2YXHGAf