Mu masaha ya mbere ya saa saba z’amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n’ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.


source : https://ift.tt/3HEGLWI
Mu masaha ya mbere ya saa saba z’amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n’ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.


source : https://ift.tt/3HEGLWI

Bivugwa ko icyo gihe abantu bagera ku gihumbi bapfuye abandi benshi bagakomereka. Muri izo mvururu zo mu 2015, Abanyapolitiki bakomeye mu Burundi ndetse n’abashinzwe umutekano muri icyo gihugu, bashinjwe kugira uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Ku itariki 22 Ugushyingo 2015, Leta zunze Ubumwe za Amerika, zasohoye inyandiko ivuga ko u Burundi buri mu bihe bidasanzwe, ibyo byakurikiwe no gufatira imitungo y’abanyapolitiki bakuru byavugwaga ko bagize uruhare muri uko kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Inyandiko yasinyweho na Perezida Biden wa Amerika, igira iti “Ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’amatora yo mu 2020, ryagabanyije cyane imvururu, ubu rero nkaba nshyize iherezo ku bihe bidasanzwe byari byatangajwe, inyandiko yatangazaga iby’ibyo bihe bidasanzwe, nkaba nyitesheje agaciro”.
Amerika ikuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi, nyuma y’iminsi ibiri Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi, Ms Melanie H. Higgins, ahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, bakaba barahuriye i Gitega.
Ubwo Perezida Ndayishimiye yafunguraga ku mugaragaro icyiswe ‘National Development Forum’ i Bujumbura ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko umubano w’u Burundi na Amerika ugenda uba mwiza kurushaho.
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU) na wo wari wafatiye u Burundi ibihano mu 2015, nyuma y’uko LONI yari yatangaje ko u Burundi bubangimira uburenganzira bwa muntu.
Icyo gihe EU yahagaritse inkunga yahaga u Burundi, kandi muri icyo gihe ngo 50% by’ingengo y’imari y’u Burundi yashingiraga ku nkunga.
Kugeza ubu ibiganiro hagati ya EU na Leta y’u Burundi ku bijyanye no gukurirwaho ibihano ngo bigeze kure. Ni ibiganiro byatangiye nyuma y’uko Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, agiye ku butegetsi muri Kamena 2020.
Perezida Ndayishimiye kandi ngo arakora ibyo ashoboye byose ngo agarure umubano mwiza hagati y’ibihugu bituranye n’u Burundi harimo u Rwanda n’ibindi.

source : https://ift.tt/3oN3kQF

Muri Nzeri 2020 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na sosiyete y’ubucuruzi, Jali Investment, basinye amasezerano yo kubaka gare igezweho mu mujyi wa Gisenyi, igikorwa cyagombaga kumara imyaka ibiri ariko umwe washize nta gikozwe.
Mbere y’ibikorwa byo kubaka hari hateganyijwe kwimura imiryango 12 ifite ibikorwa ahazubakwa gare, ubutaka bwabo bukongerwa ku bwatanzwe n’Akarere ka Rubavu, icyakora ibikorwa uko byari biteganyijwe ntabwo byihuse nk’uko byari biteganyijwe.
Tariki ya 18 Ugushyingo 2021, ubuyobozi bwa Jali Investment nibwo bwashyikirije ingurane ingana na miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda abaturage bafite imitungo ahazubakwa gare ya Rubavu, bugatangaza ko gutinda kubishyura byatewe n’ingaruka za Covid-19.
Col Twahirwa Louis Dodo, Umuyobozi wa JALI Investment Ltd, avuga ko bizeye ko ubwo bashoboye kwishyura ingurane hasigaye gutangiza ibikorwa byo kubaka gare.
Akarere ka Rubavu gasanzwe katagira aho abagenzi bategera imodoka kuko ahakoreshwa hubatswe n’ikigo gitwara abagenzi cya KBS kigikorera mu ntara.
Gare izubakwa ahigeze gushyirwa gare n’ubundi hitwa Nyakabungo, hazaba hafite ubunini bungana na hegitare imwe, bitandukanye n’aho imodoka zitwara abagenzi zari zisanzwe zihagarara.
Col Dodo avuga ko uretse kubaka aho abagenze bategera imodoka, hazanatangirwa serivisi zitandukanye zirimo aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, uburiro, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

N’ubwo Col Dodo asinya amasezerano n’ubuyobozi bw’Akarere yavugaga ko nta muturage uzahendwa kuko ubutaka bwabo buzishyurwa ku giciro kiriho, ndetse ngo abaturage bazishyurwa ibikorwa byabo ku gaciro gakwiye, mu miryango 12 ifite ibikorwa ahazubakwa gare ya Gisenyi, hari abaturage batatu batarishyurwa banze igiciro bahawe bakavuga ko bahawe ingurane idakwiye.
Uwitwa Tigana utarishyuwe, avugana na Kigali Today yagize ati “Ntabwo twigometse twanga amafaranga, ahubwo twabasabye kuduha ingurane ikwiye kuko bakoze ibarura ry’ibyishyurwa n’agaciro kabyo, natwe dukoresha iryacu. Abagenagaciro babo n’abacu barahuye baraganira kandi basanga ibipimo ni Bimwe, kuki badahuza amafaranga kandi hagenderwa ku biciro byashyizweho na Leta.”
Abaturage icyenda bishyuwe ingurane bahawe miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe hari hateganyijwe kwishyurwa miliyari imwe na miliyoni 300 ariko hakaba hari imiryango itatu itarishyurwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, ashimira abaturage bemeye ingurane kugira ngo ibikorwa byo kubaka gare bitangire, agasaba abatarayemera guhuza ibyavuye mu igenagaciro kugira ngo bishyurwe.
Agira ati “Bakoresheje igenagaciro ryabo rizahuzwa n’iryakozwe na Jali, ni byanga bazahuzwa baganire ariko bidakunze hazubahirizwa amategeko.”
Abahawe ingurane bavuga ko bishimiye ingurane bahawe kuko batahenzwe, bakavuga ko bamwe babonye igishora bazaheraho mu kwikorera.

Ubuyobozi bwa Jali Investissement butangaza ko buzakoresha miliyari 6 na miliyoni 300 mu bikorwa byo kwimura abaturage no kubaka gare ya Gisenyi.
JALI Investment Ltd isanzwe ifite ibigo byubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi, mu Rwanda ikaba imaze kugira Gare zirindwi zirimo; Muhanga, Gicumbi, Kabuga, Kayonza, Bugesera, Musanze, na Nyagatare.

source : https://ift.tt/3HEeD6j

Uyu mwaka StarTimes yateguriye abafatafuguzi bayo poromosiyo yise ‘StarTimes We Share’ nk’uko byasobanuwe na Muvunyi. Muri iyo Poromosiyo umuntu ashobora kwishyura ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda(15.000 Frw) agahabwa dekoderi yihitiyemo, bitewe n’ubushake bwe, ikaba ifite na anteni yayo, hakaba n’indi iriho amasheni yose (ibyo ngo bikubiye muri ‘package’ yitwa Sabana).
Ikindi ni uko StarTimes yongereye iminara ifasha abafatabuguzi bayo kureba neza amashusho batavuga ko bicikagurika, ubu hakaba hari umunara mushya bubatse muri Kigali umaze ukwezi kumwe gusa, uwo ukaba ufasha abatuye muri Kigali no mu nkengero kureba amashusho neza.

Hari kandi Poromosiyo StarTimes yateguye mu rwego rwo kwizihiza Noheli neza (Christmas promotion), iyo ikaba yarayiteguye ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), harimo shene bise ‘Magic Sports’ yibanda cyane cyane kuri siporo yo mu Rwanda ndetse n’imyidagaduro.
StarTimes kandi yongereye ibyo abafatabuguzi bayo bashobora kureba (Content), harimo nk’iyitwa ‘Love Thy Woman’ iboneka kuri ‘Novela F + ‘ kuri StarTimes, hakiyongeraho n’indi yitwa ‘Wild Flower’/ ‘Ururabo rwo mu ishyamba’, iri kuri BTV.
Richard Dan Iraguha, Umuyobozi wa BTV, yasobanuye ko iyo ari Shene ya Televiziyo nshya ikorera mu Rwanda, ikaba ifite umwihariko mu gusemura Filimi mu Kinyarwanda. Yavuze ko ku bafatanye na StarTimes bakora uwo mushinga wo gusemura, kuko bibafasha mu kumva ubutumwa buba bukubiye muri filimi.
Ibihembo muri rusange, ngo bifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo za Firigo, televiziyo, amafaranga,… ibyo byose biteranye ngo ni byo bigize ako gaciro. Uhereye tariki 18 Ugushyingo 2021, buri cyumweru bazajya bahemba abatsinze.

Icyo bisaba, kugira ngo umuntu atsindire bimwe muri ibyo bihembo, ku bantu badasanganywe ifatabuguzi rya StarTimes, birabasaba kugura ‘package’ ya Sabana, ku bihumbi cumi na bitanu (15.000Fw). Iyo imara ukwezi, uyiguze akaba yinjiye mu banyamahirwe batsindira bimwe muri ibyo bihembo.
Ku basanzwe ari abafatabuguzi ba StarTimes bo, bibasaba kugura ‘abonema’ y’ukwezi iyo ari yo yose, iyo irahagije kugira ngo umuntu yinjire muri tombola. Iyo tombola ikubiye muri Poromosiyo ya ‘StarTimes We Share, yatangiye ku itariki 18 Ugushyingo 2021, ikaba izarangira ku itariki 15 Mutarama 2022. Intego y’iyo Poromosiyo ni ukugira ngo StarTimes ishobore gusangira n’abafatabuguzi bayo Noheli n’Ubunani, kuko nk’uko bisanzwe iyo minsi mikuru isangirwa mu muryango, kandi umuryango wa StarTimes ukaba ari abafatabuguzi bayo.


source : https://ift.tt/3FvqnGh

Yabibasabiye mu muganda wo kurwanya amapfa wabereye mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, aho abahinzi bijujutiye konesherezwa n’aborozi.
Guverineri Gasana avuga ko ubworozi bugezweho ari ubukorwa aborozi bagaburira amatungo yabo, aho kuyazerereza cyangwa kwizera ko ubwatsi buri mu rwuri buzayahaza.
Avuga ko ubuhinzi bugezweho ari ubukoreshwa ifumbire mborera n’imvaruganda, kuko aribwo birushaho gutanga umusaruro.
Asaba abahinzi n’aborozi kubana neza bagafashanya mu bikorwa byabo, bahanahana ibikomoka ku byo bakora.
Ati “Umuhinzi akenera ifumbire ndetse n’amata, akwiye kubikura ku mworozi hanyuma umworozi na we akabona ibisigazwa by’imyaka, kuko inka zirabirya kandi zigakamwa cyane. Urumva mubanye neza buri wese ibyo akora byarushaho gutanga umusaruro.”

Yibukije aborozi gukoresha neza inzuri icyo zagenewe, kuko nibidakorwa bashobora kuzazamburwa zigahabwa abashoboye kuzikoresha neza.
Yavuze ko mu minsi iri imbere hazasinywa amasezerano hagati y’aborozi n’ubuyobozi, agamije kunoza neza imikoreshereze y’ubutaka icyo bwagenewe.
Yibukije abaturage ko guhinga ibihingwa bitandukanye bitari ubwatsi bw’amatungo mu nzuri ko binyuranyije n’amabwiriza agenga imikoreshereze yazo.
Guverineri Gasana yihanangirije abahinzi basarura barangiza ibisigazwa by’imyaka bakabitwika, ko ahubwo bakwiye kubibika bakabigurisha aborozi kuko babikeneye cyane.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba wungirije, CSP Callixte Karisa, asaba aborozi kwirinda koneshereza abahinzi kuko bihanwa n’amategeko.
Ikindi yabasabye ni ukwirinda kuzerereza amatungo kuko nabyo bihanwa kandi ntawe wishimira guhanwa.

source : https://ift.tt/30EkeZ2

Ubundi iteme ryo ku mugezi wa Nkungu utandukanya imirenge ya Gasaka na Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, ryaritse mu minsi yashize, bituma umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe utaba nyabagendwa.
Icyakora mu gihe ririmo gusanwa, habaye hakozwe agahanda ko kuba kifashishwa n’imodoka, ariko iyi kamyo yaraye iguye aho abasana umuhanda bacukuye, bagatangira no kubaka iteme bundi bushya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yatangarije Kigali Today ko iyo kamyo yaraye ikoze impanuka ifite purake RAE012D ku gice cy’imbere ndetse na RL2521 ku gice cy’inyuma, kandi ko shoferi na kigingi bari bayirimo bayipfiriyemo.
Kuri ubu ngo barimo gushakisha uko abapfuye bakurwamo, ndetse n’ikamyo ubwayo ikazamurwa.
SP Kanamugire arasaba abatwara ibinyabiziga binyura muri kiriya gice cy’umuhanda Huye-Nyamagabe kwitonda, kuko bigaragara ko impanuka y’iriya kamyo ishobora kuba yatewe n’uko yihutaga, shoferi ntabashe kubona ibimenyetso by’uko umuhanda uri gukorwa, cyane ko hari na nijoro, hatabona neza.

source : https://ift.tt/3DN6Fpb

Korora ingurube, ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga ni imwe mu mishinga izashyirwa mu bikorwa n’amatsinda 15 agizwe n’abaturage barenga 300 bahuriye mu bikorwa by’isanamitima no kwimakaza imibanire myiza mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.
Ni inkunga bashyikirijwe n’umuryango ugamije isanamitima (CBS Rwanda) uzwi nka Mvura nkuvure.
Angela Jansen, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango CBS Rwanda, avuga ko inkunga yatanzwe igamije guteza imbere imishinga yatangijwe n’ayo matsinda.
Agira ati “Aya matsinda amaze igihe kinini akora kandi twayabaye hafi, afite ubunararibonye mu kwita ku bikorwa byayo. Amafaranga bahawe ni ayo guteza imbere ibikorwa batangiye.”
Ubushobozi buke ni imwe mu mbogamizi ituma imishinga imwe icumbagira cyangwa ntigere ku ntego.
Ubuyobozi bwa CBS Rwanda butangaza ko mbere yo gutanga inkunga kuri ayo matsinda yabanje guhabwa ubumenyi ku isanamitima hamwe no gutegura imishinga, kuyishyira mu bikorwa no kuyicunga.

Felibien Hirwa Tuzayisenga, umukozi wa CBS Rwanda agira ati “Twabanje kubaha ubumenyi bwo gukora imishinga no kuyicunga, kubera ari imishinga bari basanzwe baratangiye turizera ko ubushobozi bahawe buzihutisha ibikorwa.”
CBS Rwanda ikorana n’imiryango ifitanye amakimbirane n’abafungiye muri gereza, ukaba ukorana n’amatsinda 135 mu turere icyenda turimo: Gasabo, Nyamagabe, Muhanga, Nyanza, Gicumbi, Rulindo, Burera, Rubavu and Karongi.
Diogene Karangwa, umuhuzabikorwa wa CBS Rwanda, avuga ko abitabira ibikorwa bya Mvura nkuvure 60% bagira imibanire myiza nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge, badafite kwishishanya mu gihe benshi mu bahurira muri uyu mushinga ari abigeze kugirana amakimbirane, abakoze Jenoside n’abayirokotse.

source : https://ift.tt/3ctRMMi
Ku wa Kabiri tariki 23/11/2021, ni bwo hategerejwe umukino uba witezwe na benshi mu bakunzi ba siporo by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, umukino ikipe ya APR FC izakiramo rayon Sports.

Ikipe ya APR FC ifite umukino izahuramo na RS Berkane yo muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 28/11/2021 ubwo hazaba hashize iminsi itanu ihuye na Rayon Sports, yandikiye Ferwafa tariki 16/11 iyisaba ko umukino bagomba guhura na Rayon Sports usubikwe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ryandikiye APR FC riyimenyesha ko ubusabe bwayo butemewe kuko basanga nta shingiro bufite, bityo uyu mukino ukazaba nk’uko byari biteganyijwe.
Ibaruwa ya Ferwafa iragira iti “Tubandikiye tubamenyesha ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro bitewe n’uko iminsi yo kwitegura umukino wa ‘CAF Confederation Cup Total Energies 2021/2022’ mufitanye na RS Berkane yo muri Maroc tariki ya 28/11/2021 ihagije. Bityo uwo mukino wanyu uzakinwa nk’uko byari biteganyijwe.”

source : https://ift.tt/30DxBJ4
Ihohoterwa rishingiye k’ ubukungu ni ihohoterwa rikorwa n’umwe mu bashakanye bagakoresha nabi umutungo wo murugo no kuwusesagura bagamije gukenesha umugabo cyangwe umugore.
Akenshi iyo hatekerejwe ihohoterwa ryo murugo bibanda cyane ku magambo cyangwe ibikorwa bibi umwe mubashakanye ashobora gukorera undi. Ariko nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi 90% by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, zifite aho zihuriye n’ubukungu.
Cyane muri ibi bihe, isi yahuye n’akaga ka COVID19 yaturutse mu mujyi wa wuhan mu bushinwa, ubukungu bw’isi yose bugahungabana, aho biteganijwe ubwiyongere bwa za gatanya hagati y’abashakanye.
Abashakanye barakangurirwa kumenya no kw’iyita cyane ku bimenyetso bigaragaza guhohoterwa mu b’ukungu ku buryo byabarinda ingaruka mbi zirimo no gutandukana kwabo, gucana inyuma, n’izindi hohoterwa, Ibimenyetso by’ ihohotera rishingiye k’ubukungu ni ibikurikira :
1) Kudashaka gukora
Iyo umwe mubashakanye adashaka gukora ngo afashe mugenzi we kuzuza inshingano mu by’ubukungu z’urugo aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye k’ubukungu.
2) Gusesagura umutungo
Iyo umwe mu bashakanye ahisha cyangwa asesagura umuntugo w’urugo mu bihe bikomeye nk’ibi bya COVID19 kandi atabikoreye aba ari ikimenyetso cy’ihohoterwa rishingiye ku b’ukungu.
3) Kutazigamira umuryango
Kw’izigamira n ibisaba amafaranga menshi, niyo wazigama igiceri cy’ijana mu cyumweru ariko uwo muco urinda umuryango ibihe bikomeye. Iyo urugo rudafite kw/izigamira guhoraho ruba ruri mukaga rwo kuzatandukana igihe ubukungu bwazaba buhungabanye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bisaba by’ibuze umuryango kugira ubuzigame bungana na Miliyoni 2 z’amanyarwanda (zihoraho), kugirango ubashe guhangana n’imihindagurike y’ubukungu.
4) Kutita ku icungamutungo (Comptabilite)
Gukoresha amafaranga utitaye kuyasohotse n’ayinjiye, no kutagira budget bishira umuryango mu kaga ko guhungabanwa n’ibura ry’amafaranga.
Ibi ni ibimenyetso bine bikomeye mu bigomba kw’ ibandaho hagati y’abashakanye kugirango birinde ihohotera rishingiye k’ubukungu.
Source : godforabetterlife
Iyi nama iteganyijwe i Kigali hagati ya tariki 17 na 20 Nyakanga mu 2023 aho izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bitandatu baturutse hirya no hino ku isi.
Mu nama nk’iyi igiye kubera muri Afurika, haganirwa ku ngingo zitandukanye harebwa ibibazo bikibangamiye uburinganire bw’abagabo n’abagore, haba mu burenganzira bwabo, ubuzima bw’imyororokere, imibereho n’ibindi.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira iyo nama, nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na Women Deliver ribigaragaza.
Ati “Ni ishema ku Rwanda kuba rugiye kwakira iyi nama. Byerekana ko ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu guteza imbere uburinganire ziri gutanga umusaruro.”
Minisitiri Bayisenge yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye ku Isi buzagerwaho ari uko abantu bose bagize amahirwe ku butabera, uburenganzira bwa muntu, serivisi z’ubuzima n’andi mahirwe atuma abantu babaho batekanye.
Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Kigo cy’Abanya-Canada gishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Joshua Tabah, washyikirije Minisitiri Bayisenge inkoni igaragaza ko Women Deliver Conference izabera mu Rwanda, yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kuba abantu baturutse mu bihugu bisaga 165 hirya no hino ku Isi bazahurira i Kigali.
Yavuze ko ari undi mwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngingo ziteza imbere abagore.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umuryango Women Deliver, Kathleen Sherwin, yavuze ko iyi nama ije ikenewe cyane by’umwihariko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ingaruka zatewe na Covid-19.
Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyazanye ingorane zikomeye ku bagore n’abakobwa, kikaba gishobora gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho mu buringanire n’ubwuzuzanye. Twumva ko ubuvugizi n’ishoramari mu bijyanye n’uburinganire ari ingenzi cyane ngo ingamba zagiye zifatwa zishyirwe mu bikorwa”.
Women Deliver Conference 2023 izitabirwa n’abasaga 6.000 imbonankubone, mu gihe abandi bagera ku bihumbi 200 bazayikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni inama byitezwe ko hejuru y’ibibazo byugarije uburinganire n’iterambere ry’abagore, izanagaruka ku guha urubuga amatsinda y’abantu akunzwe guhezwa mu muryango.
Women Deliver yateguye iyi nama yijeje ko izakomeza gukurikiranira hafi ibijyanye n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo abazitabira inama bazayikorera mu mutekano.
source : https://ift.tt/3lbchlR