Tag: featured

  • Hasobanuwe impamvu urubuga Irembo rumaze iminsi rukora nabi –

    Muri iyi minsi abakoresha serivise za Irembo bakomeje kumvikana bijujutira serivisi zitangwa naryo, kuko zimwe muri zo zitakundaga ndetse n’izemeye ntizikore neza.

    Mugisha Aman wakoresheje uru rubuga ashaka gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, yabwiye RBA ko yiyandikishije maze ategereza ubutumwa bumwerera gukora ikizamini akabubura.

    Ati “Kwiyandikisha ku rubuga rwa Irembo biragoye cyane kuko turiyandikisha ariko nta kode (Code) tubona. Tumaze igihe kirekire twiga ariko twabuze amakode, urumva biratubangamiye.”

    Niyontagorama Vestine na we yavuze ko amaze kugerageza inshuro nyinshi ashaka serivisi kuri uru rubuga akazibura.

    Yagize ati “Irembo baba bafite serivisi nyinshi kuko hari aho ugera bikanga. Hari igihe bakubwira ngo jya kwishyura hariya bikanga, wajya n’ahandi nabwo bikanga, tugasaba ko badukorera ikintu gishoboka tukishyura bitatugoye.”

    Ibi bibazo babihuriyeho na ba rwiyemezamirimo batanga izi serivisi z’Irembo, aho bavuga ko batarasobanukirwa impamvu uru rubuga rusigaye rwarahinduye imikorere bigatuma abaturage binubira serivisi batanga.

    Ngendahayo Dominique yagize ati “Serivisi z’Irembo sinzi ikibazo kirimo gikomeye, kuko serivisi iba yakunze, ejo ikanga, bugacya noneho zigakwamira icya rimwe. Hari ibyangombwa bya Polisi byari byaranze, controle technique nayo yari yaranze yemeye ejo bundi, n’ibyangombwa by’ubutaka nabyo kugira ngo bikore ni gahoro gahoro. Bituma abaturage bijujuta kandi niba ari ikintu umuntu agomba gusora ugasanga aciwe amande kubera imbogamizi zigenda zizamo.”

    Umuyobozi ushinzwe Abafatanyabikorwa muri Irembo, Ntabwoba Jules, yavuze ko impamvu serivisi z’Irembo ziri kugira ibibazo, biterwa n’uko bari kuvugurura mu buryo burambye imikorere y’ikoranabuhanga bakoresha, akizeza abaturage ko kuva muri Gicurasi uyu mwaka nta kibazo bazongera guhura na cyo kuri serivisi z’Irembo.

    Ati “Uru rubuga [rukoresha ikoranabuhanga rya Irembo2.0], ni urubuga rushya, hari byinshi turi kugenda tunoza, bijyanye n’ibyangombwa ku buryo abibona atarinze kuva aho ari, ibyo bikaba ari zimwe mu mpamvu zituma utu tubazo twa hato na hato tugenda tugaragara”.

    Yongeyeho ko “Ikindi hariho guhuza imiyoboro n’ibindi bigo dukorana, ibyo bigaterwa n’uko uru urubuga ari rushya. Ariko turi ku musozo kugira ibyo bibazo bihagarare ku buryo twizera ko nko muri Gicurasi ibi bibazo bizaba byagabanutse mu buryo bugaragara.”

    Ubusanzwe Irembo ni serivisi yatangijwe n’ikigo ‘Rwanda Online Platform Ltd’ ku bufatanye na Leta y’u Rwanda . Ifasha abaturage gusaba ibyangombwa bitandukanye byaba iby’irangamimerere, iby’ubutaka, ibyo gutwara ibinyabiziga n’ibindi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Internet cyangwa telefoni igendanwa.

    Kuri ubu urubuga Irembo ruriho serivisi zitandukanye 100. Buri munsi abaturage 7 000 barusabaho serivisi.

    Abakoresha Irembo bamaze iminsi binubira serivisi mbi rutanga, ziri guterwa n’amavugurura ruri gukora mu ikoranabuhanga ryarwo

  • Yatewe inda afite imyaka 16 ashyirwa ku nkeke n’ababyeyi bituma ajya mu buraya –

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mwana, yavuze ko abayeho nabi bitewe n’uko ubu asigaye yikodeshereza nyuma y’aho ababyeyi be bamuhaye akato bakamwirukana.

    Uyu mwana avuga ko yatewe inda n’umusore uvuka mu Karere ka Rubavu wari waje gutemberera i Kigali, ku buryo bimutera agahinda cyane, kuko umwana we atigeze amenya se.

    Yemeza ko kugira ngo uwo musore amutere inda, yamushukishije inzoga bituma baryamana atabyiteguye.

    Ati “Njye twarahuye mvuye kuvoma ambwira ko ankunda ansaba kuzamusura, ubwo hashize iminsi njyayo ari kunywa inzoga bita nguvu, ampaho ndayanga noneho arampendahenda ndemera, nibwo nabaye nk’utaye ubwenge nza gushiduka yabirangije.”

    Akomeza avuga akimenya ko atwite yatangiye kugira ubwoba, abibwiye ababyeyi be baramwirukana.

    Ati “Nkibura imihango nahise menya ko yanteye inda mbibwira mu rugo, ariko papa ahita anyirukana njya kwa mushiki we na we angurira mituweli gusa, ahita anyirukana ngo ntazigisha abana be ingeso mbi.”

    Kuva ubwo yatangiye kuba mu buzima bubi cyane, bituma ajya mu buraya kugira ngo ajye abona ikimutunga we n’umwana we.

    Yavuze ko n’ubwo yicuruza, abikora atabikunze ahubwo ari ukugira ngo abone amafaranga yo kwishyura inzu n’ayo guhahisha kuko umwana we akeneye byinshi kandi akiri muto.

    Uyu mukobwa umaze kuzuza imyaka 18, arasaba abagiraneza kumufasha kugira ngo ave mu buraya yagiyemo atabigambiriye.

    Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibindi bibazo byinshi kurushaho.

    Uyu mukobwa yatawe inda afite imyaka 16 gusa

  • Kirehe: Polisi yarashe imfungwa eshanu zageragezaga gutoroka –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, nibwo izi mfungwa uko ari eshanu zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba, abapolisi bari babarinze bahita babarasa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yagize ati “ Amakuru y’ibanze dufite ni uko abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi baranga, nibwo barashemo abo batanu.”

    Birashoboka ko izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitegerejwe kugezwa mu bushinjacyaha.

    CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iryo raswa.

    Ifoto ya satellite igaragaza Umurenge wa Nyarubuye aho izo mfungwa zarasiwe

  • Amb. Karabaranga yashyikirije Perezida Guinea Bissau impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda –

    Uwo muhango wabaye ku wa kabiri tariki 27 Mata 2021.

    Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yari aherekejwe n’umugore we Viviane Uwicyeza n’Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal Anitha Kamariza.

    Muri uyu muhango wo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau, Ambasaderi Karabaranga yagejeje indamukanyo ya kivandimwe ya Perezida Paul Kagame kuri Perezida Umaro Sissoco Embalo.

    Mu biganiro bagiranye, Perezida wa Guinea Bissau, yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bwagejeje Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza n’iterambere rirambye, ndetse avuga ko basangiye icyerekerezo cy’iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

    Perezida Umaro Sissoco Embalo yasabye Ambasaderi Karabaranga ko yamugereza indamukanyo ye kuri Perezida Kagame ndetse ko yiyemeje gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

    Ambasaderi Karabaranga ku ruhande rwe yavuze ko amahirwe n’icyizere cyo guhagararira u Rwanda na Perezida Kagame muri Guinea Bissau azabikoresha mu guteza imbere ubutwererane no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre ahagarariye u Rwanda muri Guinea Bissau no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Sénégal.

    Ambasaderi Karabaranga ubwo yakirwaga mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea Bissau

    Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Guinea Bissau no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Sénégal

    Ambasaderi Karabaranga ashyikiriza Perezida Umaro Sissoco Embalo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau

    Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre yagejeje kuri Perezida Umaro Sissoco Embalo indamukanyo za mugenzi we w’u Rwanda

    Ambasaderi Karabaranga hamwe n’abari bamuherekeje ubwo bafataga ifoto y’urwibutso na Perezida Umaro Sissoco Embalo

  • LIVE: Hasobanuwe imiterere y’ibyaha biregwa abarimo Gen Nsanzubukire wa FLN washyiriweho ibihano na Loni (Amafoto na Video) –

    Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bumaze kwerekana imiterere y’ibyaha n’uburyo byakozwemo ku bantu icyenda barimo Paul Rusesabagina washinze MRCD, Nsabimana Callixte “Sankara” na Nsengimana Herman babaye abavugizi ba FLN.

    Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bakoreye ku butaka bw’u Rwanda mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi; byaguyemo abaturage icyenda, abandi barakomereka, hasahurwa imitungo yabo ndetse indi iratwikwa.

    Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu munsi, Ubushinjacyaha butangira busobanura ibyaha biregwa Nikuzwe Simeon.

    Uyu ava inda imwe na Shabani Emmanuel na we uregwa muri iyi dosiye. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Shabani ari winjije mwene nyina mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    10:23: Umushinjacyaha Dushimimana yabwiye urukiko ko Lt Col mu mabazwa atandukanye yemeye ko yabaye mu Mutwe w’Ingabo zitemewe ariko ahakana ko yabaye mu Mutwe w’Iterabwoba.

    10:19: Lt Col Niyirora yabaye mu Mutwe wa ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] mbere yo kwinjira muri FDLR. Ku wa 1 Gicurasi 2002, ALIR yahindutse FDLR, mu gihe FOCA (Force Combattante Abacunguzi) yari umutwe wa gisirikare uyishamikiyeho.

    Ubwo yafatwaga yavuze ko yari yarahagaritse kuba mu mitwe y’iterabwoba, avuga ko yari mu nzira zo gutaha ndetse ko yabaye muri FDLR avuga ko atari azi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    10:13: Abazwa mu Bugenzacyaha mu 2018, Niyirora wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel yavuze ko kuva mu 1999 kugeza mu 2002, yari umuyobozi muri FDLR-FOCA. Yasobanuye ko yahawe imyanya itandukanye muri uwo mutwe, aho yari afite ipeti rya Major.

    Yaje kuva muri uyu mutwe ajya muri CNRD; yafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru, aho avuga ko yari ashinzwe Protocole n’ibijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho muri CNRD.

    10:11: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we wasobanuye ibyaha biregwa undi muburanyi witwa Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, ushinjwa ibyaha bibiri.

    Niyirora ashinja kuba muri FDLR-FOCA, kuva yashingwa mu 2000 kugeza mu 2016 ubwo yacikagamo kabiri. Kimwe kigasigara muri FDLR, ikindi kikajya muri CNRD, yaje kuvamo MRCD.

    09:59: Iyamuremye ashinjwa kuba mu Mutwe w’Iterabwoba. Yabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ibimenyetso byerekana ko Iyamuremye yabaye mu mitwe y’iterabwoba bishingira ku nyandiko mvugo yakoreye mu Bushinjacyaha.

    Yavuze ko yinjiye muri FDLR-FOCA mu 2000, ayivamo mu 2016 ajya muri CNRD, aho yavuye mu 2019 ubwo yafatwaga.

    Habarurema avuga ko “kuba mu mutwe w’iterabwoba nk’umunyamuryango, ibyo bigize icyaha kuko yanyuranyije n’amategeko ubwo yemeraga kuba mu mutwe w’iterabwoba.’’

    09:49: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre ni we wagaragaje imiterere y’ibyaha biregwa Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba birimo kwinjira mu Mutwe w’Ingabo utemewe.

    Mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, Iyamuremye yemeye ko yafashe igice cy’ingabo yayoboraga gihuzwa n’ibindi mu kurema umutwe w’ingabo wa FLN. Mu ibazwa rye yavuze ko ingabo za CNRD, ubundi zari zifite izina rya FLN, ashimangira ko uyu mutwe wahozeho.

    09:44: Munyaneza Anastase anashinjwa kuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba kubera ko na we yiyemerera ko yabaye muri FDLR-FOCA kuva yashingwa mu 2000 kugera mu 2016 ubwo yatandukanaga.

    09:40: Munyaneza Anastase ashinjwa kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA no mu wa CNRD, wari ugizwe n’igice cyitandukanyije na FDLR-FOCA ariko akaza gufatwa mu mpera za 2017, ingabo za CNRD zitarahabwa izina rya FLN.

    09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje asobanura ibyaha bishinjwa Munyaneza Anastase alias Rukundo Job Kuramba.

    Munyaneza yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    Ni mwene Kanyandekwe Ladislas na Mukarubibi Belancille. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama ku wa 3 Gashyantare 1969.

    -  Nsanzubukire yashyizwe ku rutonde rw’abo Loni yafatiye ibihano

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien wahoze muri FDLR FOCA nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

    Nsanzubukire Félicien ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera ibyaha yakoze ari mu mitwe y’iterabwoba, rwasohotse ku wa 1 Mutarama 2012.

    Kuri urwo rutonde herekanywe ko afite ipeti rya Lt Col ndetse akaba ari Commander wa Sous Secteur.

    Ku rutonde rwa Interpol kandi Nsanzubukire yashyizwe mu bantu bashakishwa.

    -  Amafoto y’ababuranyi ubwo bageraga mu cyumba cy’iburanisha

    09:27: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cya kabiri kiregwa Nsanzubukire ari ukuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba.

    09:26: Nsanzubukire yavuye muri FDLR-FOCA afite ipeti rya Colonel, ariko ageze muri CNRD ahabwa irya Gen Major.

    09:23: Nsanzubukire yavuze ko yahawe imyanya itandukanye muri FDLR-FOCA irimo uw’Ubujyanama mu gutanga amahugurwa [Formation] n’ibindi.

    Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, Nsanzubukire yasobanuye uko yemeye kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA, umutwe w’Ingabo utemewe.

    09:19: Nsanzubukire yiyemereye ko yabaye mu Mutwe w’Ingabo utemewe wa FDLR-FOCA (Force Combattante Abacunguzi) mbere yo kuyivamo yinjira muri CNRD-Ubwiyunge yaje guhinduka FLN.

    -  Nsanzubukire Félicien ni mwene Rwamanywa Leopold na Nyirarubi Leocadie. Yavutse ku wa 1 Mutarama 1966. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari. Yashakanye na Mukarwesa Joyce.

    Nsanzubukire Félicien yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    09:16: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko nyuma yo kwerekana ibyaha byakozwe n’abari abasivili mu mitwe y’iterabwoba ya MRCD/FLN na FDLR-FOCA, hagiye gukurikiraho icyiciro cy’abahoze ari abasirikare. Yatangiriye kuri Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred.

    09:01: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ntabanganyimana ubwo yageraga mu Bushinjacyaha yahinduye imvugo avuga ko ubwato yabwiwe kugura bwari ubwo gutwara “matière”.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yasabye urukiko kuzahitamo gukoresha imvugo ye Ntabanganyimana yakoreye mu Bugenzacyaha.

    08:56: Ntabanganyimana ashinjwa gushakira ubwato bwatwaye abarwanyi ba FLN bava mu gace ka Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagombaga guhagararaho binjira mu Rwanda, aho bashyikiye mu Karere ka Nyamasheke.

    Ntabanganyimana yamenyanye na Bugingo Justin wari ushinzwe FLN muri Bukavu, aza kumubwira ko akeneye ubwato bwo kugura, amuhuza n’Abashi bo ku Ijwi.

    Yaje kumusaba ko yamufasha kubona ahantu baparika muri Kalehe, yagiye kureba aho hantu kuko yari asanzwe ahazi ariko ahahurira n’umuntu atamenye ariko aza kubona agarukanye n’abantu bitwaje intwaro baje kubwinjiramo.

    Mu mabazwa ye yavuze ko yemera icyaha “ko yahemutse, agafasha abo bantu gushaka inzira banyuzemo ariko nyuma ntatange amakuru.’’

    Ntabanganyimana yemera ko yatanze icyari ngombwa ngo aba barwanyi barengaga 100 babashe kwambuka, banakore ikigamije guhungabanya umutekano.

    -  Ibyihariye kuri Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    Ni mwene Balinda Yohana na Nyirakamana Espèrance. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Komini Gishyita mu 1965. Yashakanye na Murezi Rebecca bafitanye abana barindwi.

    Balinda yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    08:49: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yatangiye gusobanura ibyaha bishinjwa Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata.

    08:48: Nikuzwe Simeon ashinjwa ko mu bihe bitandukanye yifatanyije n’abarwanyi ba FLN ndetse akaba yarahishe grenade zifashishijwe mu kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi, byaje no gukomerekeramo abaturage b’inzirakarengane.

    -  Shabani Emmanuel ni we wahamagaye murumuna we Nikuzwe Simeon wari utuye mu Murenge wa Bumbogo, amuhuza na Bizimana Cassien ‘Paccy’ amubwira ko yifuza ko bafatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    08:41: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko Nikuzwe ashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba kuko yashishikarijwe kwinjira muri FLN kandi yari azi neza ko ikora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique

    Ibyo wamenya kuri Nikuzwe Simeon

    Nikuzwe ni mwene Gasamira Bernard na Sibomana Fortunée. Yavutse mu 1981. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Cyimbogo, Segiteri Mutongo, Selire ya Rwimbogo.

    Atuye mu Mudugudu wa Gatamba, Akagari ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

    Nikuzwe yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    08:30: Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza imiterere y’icyaha kiregwa Nikuzwe Simeon, ushinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Amafoto menshi yerekana ababuranyi ubwo bageraga ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuzwe Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza igiye gufungura ishami mu Rwanda –

    Iyi kaminuza izafungura muri Kanama uyu mwaka mu kwezi kumwe n’uk’u Rwanda ruzakiramo inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, CHOGM.

    Coventry University igiye gutangira gukorera mu Rwanda, itanga amasomo atandukanye arimo ay’ubucuruzi, ajyanye n’imari, icungamutungo, amabanki, imenyekanishabikorwa, ubukerarugendo n’amahoteli, siporo, amategeko n’ibindi.

    Ishami ryayo rizaba riherereye mu nyubako ya Kigali Heights hafi ya Kigali Convention Centre.

    Umuyobozi wungirije wa Coventry Univeristy, Prof. John Latham, yavuze ko ari iby’ingenzi kwegereza amahirwe umugabane wa Afurika kuko ufite umubare munini w’urubyiruko ndetse ukaba ari umwe mu migabane iri kwihuta cyane mu iterambere.

    Ati “Nishimiye iyi ntambwe twateye yo gutangiza ishami (mu Rwanda), kuko rizatera ingabo mu bitugu ibikorwa byacu biri mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Iri shami kandi rizafatanya n’uburezi mpuzamahanga bw’u Bwongereza mu kongera amahirwe twabonye kuri uyu mugabane (Afurika.)”

    “Afurika ifite abaturage bagizwe ahanini n’urubyiruko ndetse ifite n’ubukungu buri mu bwihuta cyane ku isi. Izafatanya n’andi mashami yacu aherereye Singapore na Dubai kugera ku ntego yacu yo kuba kaminuza itanga amasomo hirya no hino ku isi.”

    Umuyobozi uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Bwongereza mu Rwanda, John Uwayezu, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kubera ubu bufatanye na Kaminuza yo mu Bwongereza, agaragaza ko bizatanga umusaruro mu by’ubwenge ndetse no mu bukungu mu Rwanda.

    Ati “Iri shami rizafasha mu guteza imbere imikorere y’abantu. Gushyira imbaraga mu bwenge bitanga umusaruro mwiza igihe cyose, bikaba akarusho iyo bigeze mu guteza imbere ubukungu no guhanga ibikorwa. Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda kuri ubu bufatanye bukomeye bwo gushyira imbaraga mu guteza imbere ubumenyi mu bantu.”

    Urutonge rwakozwe na The Guardian mu 2019 rwashyize Kaminuza ya Coventry ku mwanya 13 mu nziza mu Bwongereza, mu gihe urwakozwe mu 2020 rugaragaza uko Kaminuza zihagaze ku Isi rwashyize iyi kaminuza hagati y’umwanya wa 531 na 540 muri kaminuza 1400 zikomeye ku Isi.

    Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza izafungura ishami ryayo mu Rwanda muri Kanama

    Ishami rya Coventry University mu Rwanda rizakorera mu nyubako ya Kigali Heights

  • Inyandiko igenewe Uganda: Rwigema ni uwacu, si uwanyu –

    Muri iyi nkuru, umwanditsi atangira agerageza gupfobya akamaro abo basirikare bagize muri urwo rugamba, akagira ati “Nta gushidikanya ko hari Abanyarwanda bari mu barwanyi ba NRA, nk’uko hari harimo Abagande batandukanye baturuka mu moko atandukanye.”

    Bisa nk’aho uyu mwanditsi yiteguye gupfobya ibitambo by’abantu benshi baguye ku rugamba, barimo impunzi z’Abanyarwanda n’Abagande basanzwe, ndetse akanapfobya ababyeyi bohereje abahungu n’abakobwa babo ku rugamba, kuko bizeraga ko ariyo nzira yonyine yabageza ku kubohoza igihugu cyabo, ndetse ku Banyarwanda, igashyira iherezo ku ihohoterwa bakorerwaga. Benshi barapfuye kandi ntibazongera kubabona ukundi.

    Ikibabaje ariko, ni uko abantu bungukiye muri ibyo bitambo, ari bo bafata iya mbere mu gusebya ububabare bw’ababuze ababo bakundaga, bakanatesha agaciro abapfuye. Ni ubwibone gutesha agaciro mu buryo budasobanutse umusanzu w’abasirikare bato, baba bazwiho kugira ubutwari n’umuhate ku rugamba.

    Mu by’ukuri, mbere na nyuma yo gufatwa kwa Kampala, batayo za 1, 7, 11, 13, 19, n’iya 35 zari zigizwe ahanini n’Abanyarwanda bigaragara ko “Bagomba kuba bararwanye mu buryo butazwi,” kuko abategetsi i Kampala ubu bahisemo kubibuka.

    Ntabwo birengagiza gusa abasirikare bato, ahubwo n’abayobozi babo barirengagizwa. “Nk’ubu se abo barwanyi bakaze b’Abanyarwanda bari muri NRA, bakaba mu myanya myiza y’ubuyobozi uwo Museveni yagenderagaho, ni abahe?”

    Mu biganiro n’abarwanyi batanu bari kumwe na NRA ku rugamba mu 1981, natunguwe n’uburyo bashobora kwibuka mu buryo bworoshye, bitabaye ngombwa ko basubira mu nyandiko, abarwanyi 80 b’Abanyarwanda bari mu bayobozi bakuru mu ntambara ya NRA.

    Abo barwanyi bagarutse ku nkuru z’uburyo bagenzi babo bari indwanyi zikomeye bakiriho, ndetse banibuka abaguye ku rugamba bari kurwanira NRA, ari nako basobanura uburyo abo barwanyi batabarutse bari ku ruhembe rw’umuheto.

    Ikindi kandi, bavuze ko bumva bafite inshingano zo kwibutsa ubutegetsi bw’i Kampala ubutwari bw’abo barwanyi, kuko basa nk’abibagiwe uruhare bagize kugira ngo Museveni agere ku butegetsi.

    “Urifuza kumenya abasirikare bakuru b’Abanyarwanda bari muri NRA, cyangwa urifuza kumenya abari mu nzego nkuru gusa?”, umwe mu barwanye mu ntambara ya NRA ndetse n’iya APR, kuri ubu wamaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yarambajije, mbere y’uko atangira kurondora abo basirikare bakuru barimo LT Col Adam Wasswa, Major Chris Bunyenyezi, Major Stephen Ndungutse na Major Sam Kaka, wari Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imyitwarire mu Gisirikare.

    Yarongeye ati “Ntibakwibagirwa Captain Ndamage. Yayoboye batayo eshatu aza kwicwa n’umwanzi i Gulu”, mbere y’uko atangira gusobanura ubutwari bwaranze Abanyarwanda muri ntambara ya NRA.

    Ahagana ku mugoroba, nahuye n’undi murwanyi nawe watunguwe n’uburyo inzego z’ubutegetsi za Kampala zitibuka abasirikare bakuru b’Abanyarwanda.

    Yaribajije ati “Ntibibuka abasirikare bakuru [bari muri NRA]?”, mbere y’uko nawe arondora amazina y’abo basirikare bakuru ndetse na batayo bari barimo muri NRA. Abo basirikare barimo Captain Tadeo Gashugi, wari muri batayo ya cyenda, Dodo Twahirwa, wari muri batayo ya 21, Mico Edison wari muri batayo ya 35, Wilson Bagire wari muri batayo ya 13, Edward Karangwa wari muri batayo ya 95, Sam Byaruhanga wari muri batayo ya gatandatu, Wahabu wari muri batayo ya 55 na Lt. Fred Nyamurangwa wari Umuyobozi wa batayo ya 27.

    Si abo gusa kandi, kuko muri ibyo biganiro, undi musirikare warwanye intambara ya NRA, yarondoye abarimo Cyiza Willex, Boniface Bitamazire, Thadeo Gashumba, John Gashumba, Vedaste Kayitare, Paul Katabarwa, Fred Maregenya, John Gashugi, Emmanuel Kanamugire, Matayo Twagirumukiza, Nathan Ngumbayingwe, n’abandi benshi Kampala yirengagije.

    Nyuma y’ibyo biganiro, nasohotse numva ko iyo nza kuba navuganye n’abasirikare 10 bahoze muri NRA, urutonde rw’abasirikare b’Abanyarwanda bari muri NRA rwari kugera ku 100, n’ubwo ubutegetsi buvuga ko “Batazwi”.

    Kwibagirwa ni ikintu kimwe, bikaba ikindi kuvuga ko abasirikare b’Abanyarwanda bakugejeje ku butegetsi baje urugamba rwenda kurangira. Ariko ibaze igisirikare cyazamura mu ntera abasirikare bashya, bageze ku rugamba rwenda kurangira, aho guhitamo mu basirikare bafite uburambe.

    Icy’ukuri rero, ni uko aba basirikare babaye abayobozi kuko bari bafite ubushobozi ku rugamba. Uruhande rwa Uganda ntirwanagize ikimwaro cyo kwirengagiza Col Charles Musitu wabanye nabo kuva muri za 1970 muri za Fronasa. Niba rero baramwibagiwe, byaba ari ikibazo cy’uburwayi bwo kwibagirwa bwanatuma batibuka uwafashe Kampala, nk’uko tugiye kubireba.

    Ibaze Leta ifite inyota yo kwirengagiza uruhare rw’abarwanyi bayigejeje ku butegetsi, ku buryo bavuga ko Abanyarwanda bageze ku mapeti nka Colonel, Major na Captain mu 1986 ari bwo bari bakinjira mu gisirikare. Ese ubundi ni ikihe gisirikare cyemerera abantu bakinjira mu ngabo kugira amapeti nka Colonel, cyangwa wenda Abanyarwanda bari bafite umwihariko tutazi?

    Birumvikana ko impamvu bageze kuri izo nzego zose ari uko bari abarwanyi bashoboye urugamba, bidatewe gusa n’uko bari Abanyarwanda. Ntibigeze bazamurwa n’ubwoko bwabo nk’uko byagendaga kuri bamwe.

    Ni gute bakwibagirwa ubutwari bwa Captain Ngoga wari uyoboye igitero cyafashe Kololo Summit View, yaje kuba ingirakamaro cyane kuko abasirikare ba Leta bari kuri uyu musozi bahungabanyije cyane ingabo za NRA zari muri batayo ya 1 n’iya 7 zarimo ziva kuri Clock Tower zigana mu mujyi rwagati gufata Inteko Ishinga Amategeko ndetse na Radio ya Uganda?

    Ni nyuma y’iki gikorwa cy’Umunyarwanda, cyatumye ingabo za NRA zishobora gufata umujyi wa Kampala. Ni ibintu bitakwibagirana gutyo gusa.

    Ni inde wakwibagirwa igitero cyo mu 1984 i Singo, cyendaga guhitana Gen David Tinyefunza n’abandi bayobozi b’ingabo muri NRA, barimo Gen Henry Tumukunde, ubwo itsinda rito ry’Abanyarwanda, barimo Kangaho na Gatsinzi bazaga kubatabara?

    Tinyefunza yari Umuyobozi w’Ubutasi akaba ari nawe wari wasigaye ayoboye ibiro bya NRA i Singo na Sick Bay. Muri Sick Bay hari Tumukunde wari warashwe mu kuguru, ndetse n’abandi bayobozi b’ingabo bagizwe abanyabitangaza mu mwanya w’Abanyarwanda. Uretse itsinda rito ryari ku biro bikuru, abandi bari bagiye kurwana i Hoima.

    Tinyefunza yakiriye amakuru y’igitero gikomeye cy’umwanzi ku Biro Bikuru, ayashingiraho afata umwanzuro wo kwimura ibiro n’ivuriro ry’abasirikare abikura i Singo. Mu nzira agenda ari kumwe n’ingabo ze n’ibyo avurisha, baguye mu gico cy’umwanzi. Muri icyo gihe, ubwo ubuzima bw’abo barwanyi bwari mu kaga, haje agatsiko k’Abanyarwanda babyivangamo, barwana baca intege umwanzi baramutsimbura.

    Ikibabaje ni uko nyuma y’aho, abo basirikare b’abanyamurava bagiye bicirwa mu mirwano itandukanye.

    Nka Gatsinzi yaguye muri Gulu mu gihe Kangaho yaguye i Birembo hafi ya Kabamba muri Mubende, nabwo apfa ari gukora iyo bwabaga kugira ngo asubize inyuma umwanzi wari ufite mashinigani, yazonze ingabo za NRA ku rwego rukomeye.

    Byari nyuma gato yo kugaba igitero kuri Kambanda II, ubwo rwari rwambikanye hagati ya NRA na UNLF (ingabo za Leta). Ibi byose byumvikanisha ko aba barwanyi bari intarumikwa, ku buryo ubutegetsi bwa Kampala butakabaye buri kubirengagiza buvuga ko “bagombaga kurwana hatamenyekanye abo bari bo”.

    Abagasuzuguwe ni aba batagira isoni batesha agaciro abakiriho aho kugatesha bene wabo bapfuye. Birengagije yewe ko hari n’ubwo baririmbye “indirimbo y’agahinda baha icyubahiro abo bagenzi babo b’abanyamurava bapfuye bari kumwe ku rugamba,” nka Nyakwigendera Rwamukaga na Kangaho.

    Ubwo urugamba rwari rushyushye n’Abanyamurava b’Abanyarwanda nka Kangaho bari kwicwa n’umwanzi, Museveni yahungiye muri Suède. No muri uko guhunga kwe, ni Abanyarwanda bari bamurinze.

    ”Twamunyujije muri Kiwanguzi tumurinze, Mpora, Mabira mpaka ku Kiyaga cya Victoria” aho yafashe ubwato bumujyana muri Kenya maze agahita yerekeza muri Suède.

    Tumwine yabaye mu ivuriro rya gisirikare kuva mu 1981 nyuma yo kuraswa mu jisho ari i Kabamba, mu 1983 ahungishirizwa i Nairobi aba ari naho avurizwa. Mu gitabo kigaruka ku buzima bwe yise “Abarwanyi: Inkuru y’intambara mu ishyamba n’itangazamakuru muri Uganda,” umunyamakuru wa NRA, William Pike, ahishura uburyo Tumwine yabaye i Nairobi kuva mu 1983 kugeza mu 1986 ubwo intambara yari irangiye na Museveni amaze kuba Perezida wa Uganda.

    Ku rundi ruhande, Tumwine yagarutse aje gufata umwanya w’Umugaba w’Ingabo wahoze urimo Fred Rwigema muri icyo gihe cyose cy’intambara ndetse akabyitwaramo neza, n’ubwo we [Rwigema] yari agifatwa nk’Umugaba Wungirije muri iyo ntambara yose.

    Nko kuri Rwigema, niba baha agaciro umusanzu we, abanditsi bashoboraga gutangira bagaragaza ko bazirikana uburyo mu 1980, yarokoye Museveni mu rupfu ubwo yari mu maboko y’abasirikare ba Obote kuri bariyeri y’ahitwa Kireka.

    No muri iyi nkuru, nk’uko babikoze inshuro nyinshi, Janet Museveni agerageza gutwerera ubutwari bwa Rwigema kuri Salim Saleh (nk’uko biri mu Gitabo cye yise “My Life’s Journey” kuri paji ya 106).

    Ibi ariko binyomozwa na Muhoozi Kainerugaba [umwana wa Museveni] wibuka ibyo yanyuzemo ku myaka itandatu, [agahamya ko] Rwigema ari we wabaye intwari y’uwo munsi. (Gen Muhoozi Kainerugaba yibuka ko yari hafi gupfa).

    Janet yari umugore ukuze ubwo umugabo we yarokorwaga urupfu ariko ubwonko bw’umwana w’imyaka itandatu, bwibuka neza nta guca ku ruhande ibyabaye kuri uwo munsi.

    Iyo baba bashima umusanzu wa Rwigema, aho kumukoresha mu icengezamatwara bari kumushimira nk’umuntu bakesha ubuzima; kuko nta muntu uzirikana wakwibagirwa ibihe yanyuzemo ubwo yari hafi y’urupfu.

    Icyiyongeraho, bashoboraga kwemera ko yari Umugaba w’Ingabo wa NRA mu rugamba rwose, kuko igihe kinini Museveni yari hanze n’umugore we n’abana bari muri Suède.

    Intambara ya NRA itandukanye n’iya RPA

    Ukwirengagiza k’umwanditsi kugaragarira muri iyi nyandiko, ivuga ko “Mu 1991, izi mbaraga zitagaragara za NRA, zatangije igitero ku Rwanda aho Rwigema wafatwaga nk’intwari yishwe ku munsi wa mbere w’urugamba.’’

    Iyo abasirikare bakuru ba RPF baba abanyantege nke mu gutangiza ‘igitero’, NRA yo yari imeze ite ku buryo igaba igitero ku birindiro bya Kabamba, n’intwaro 27 bahanganye n’ingabo zikomeye, mu gitero cy’aho Elly Tumwime yakomerekeyemo? Urebye aho hantu, wasanga Singo ari ahantu h’umurambi nka Mutara.

    Ukwisuganya kwa RPA kwari gufite intego yihariye. Urugamba rwa RPA rwo kubohora igihugu rwari rukomeye cyane kurusha urwa NRA kubera impamvu zitandukanye. Imwe ni uko mu gihe intambara ya Luwero yari igizwe n’uduteroshuma, kandi tukagabwa ahantu hizwe neza, bigaragara ko habereye kurasana.

    Nyamara mu ntambara ya RPA, ingamba zari nyinshi kubera ko yari intambara yeruye, yiyongeraho ko “Twarwanyaga umwanzi wahabwaga ubufasha n’ingabo z’amahanga, [zirimo] Abafaransa, Ababiligi, AbanyA-Zaïre ndetse bamwe muri bo bafatiwe ku irasaniro.’’

    Mu yandi magambo, RPA ntiyarwanaga n’igisirikare wavuga ko cyaciwe intege, kidahembwa cyangwa kitifitiye icyizere. Rwari urugamba rukomeye rw’aho ingabo zarwanaga n’izindi kugeza intsinzi ibonetse.

    Intamenyekana zizakumburwa iteka

    Intumwa ya Uganda yigeze kwandika iti “Nananiwe kumenya umuhate udasanzwe w’Abanyarwanda bari muri NRA, bigaragara ko bagomba kuba bararwanye mu ibanga rikomeye.’’

    Rero ntiwavuga ko Abanyarwanda bavuye muri Uganda mu 1990 bari abantu b’intege nke, kuko icyakurikiyeho [cyo kubohora u Rwanda] cyerekanye ukundi kuri.

    Abenshi mu basirikare barindaga Perezida Museveni mu 1986 bari Abanyarwanda. Umutwe urinda Perezida [Presidential Protection Unit-PPU] wongeye kuvugururwa ubwo bari bahavuye mu 1990. Mu barindaga Perezida Museveni, barimo Captain Charles Muhire, wari Ushinzwe Ibikorwa n’Amahugurwa ndetse na Captain Charles Ngoga, wari umuyobozi wa PPU.

    Kuri ubu, abayobozi ba Uganda barashaka kumvisha abaturage babo ko igihugu cyabo cyari cyaravuye mu ntambara [ubwo Abanyarwanda bavaga muri Uganda], kandi Amajyaruguru yacyo yari mu midugararo ndetse n’Umutwe urinda Umukuru w’Igihugu ntiwari ufite ingabo zikomeye, ku buryo batoranyije mu ngabo zisanzwe abagombaga kurinda Perezida.

    Mu ntambara yo mu Majyaruguru ya Uganda, ingabo nyinshi zoherejwe kurwana muri aka gace zarimo Abanyarwanda. Abofisiye bake b’Abahima bari boherejweyo bavuye ku ruhembe rw’igitero, bahitamo kwirira ubuzima mu Mujyi wa Kampala.

    Mu yandi magambo, iyo umwanditsi ashaka kuvuga ku basirikare bavuye ku rugamba bucece, abo ba bofisiye b’Abahima ni bo bakabonetse kuri uru rutonde.

    Mu buryo ubwo ari bwo bwose, icyuho cyasizwe no kugenda kw’Abanyarwanda cyashegeshe mu buryo bumwe cyangwa ubundi iyi ntambara, yashyizweho iherezo mu myaka 20 ishize.

    Igenda ry’Abofisiye b’Abanyarwanda ryakangaranyije Uganda, kugeza ubwo mu 1995, Ishami ry’Abofisiye ryayoborwaga na Major [ubu ni Maj Gen] Andrew Kagame, ryoherejwe muri Uganda bisabwe na Museveni, kugira ngo hagenwe umurongo w’imikorere muri Entebbe, Jinja na Kampala.

    Mu mezi 12, ingabo zari ziyobowe na Maj. Kagame zarwanye inkundura kugeza zifashe Ikibuga cy’Indege cya Entebbe, radar igenzura ibikorwa bitandukanye y’i Nsamizi (yari i Entebbe hafi y’Ibiro bya Perezida), urugomero rwa Owen Falls Dam n’inganda zikomeye z’isukari muri Lugazi zirimo Madvhani.

    Icyari gihanzwe amaso cyane mu bikorwa remezo by’ubukungu, harimo Ikibuga cy’Indege cya Entebbe na Owen Falls Dam, byafashwe n’ingabo za RPA nk’ahantu hari hafite agaciro gakomeye cyane.

    Museveni yari yarakiriye amakuru ko hari igihugu cy’igituranyi cyiteguraga kugaba igitero kuri Uganda, kandi kigasenya Uganda binyuze mu bitero by’indege, mu gihe umutwe wa Joseph Kony wari kunyura mu Majyepfo winjiriye muri Jinja ugana Kampala.

    Museveni ntiyashatse kwitesha amahirwe yo gukoresha Abanyarwanda, ndetse yari azi neza aho yakura igisirikare gikakaye ndetse yaragisabye.

    Uwahoze mu gisirikare cya NRA na RPA yagize ati “Iyo bashaka kuvuga ku nkuru z’intambara mu ishyamba, dufite nyinshi kandi ziruta izabo. Bagomba kwitonda. Bari gufungura agaseke kuko tuzavuga ibi bintu kandi ntibazamenya aho kwihisha.’’

    Fred Rwigyema yagize uruhare rukomeye mu ntambara yagejeje Museveni ku butegetsi

  • Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi –

    The New Times yatangaje ko Gen Ibingira usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara na Lt Gen (Rtd) Muhire wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ariko akaza gusezererwa mu ngabo mu 2014 bombi bafunzwe.

    Amakuru avuga ko Gen Ibingira yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata nyuma y’aho bigaragariye ko yagerageje gukoresha umuhango wo gusaba mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Huye, iminsi itatu mbere y’uko afatwa.

    Gusaba no kwiyakira muri iki gihe birabujijwe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coviv-19, ubukwe bwemewe ni ubw’imbere y’amategeko no mu rusengero ariko bwombi nta birori byemewe kandi nabwo bukorwa hubahirijwe ingamba zo kwirinda iki cyorezo zagenwe.

    Bivugwa ko Lt Gen Muhire yatawe muri yombi tariki ya 24 Mata ahitwa Pegase Resort Inn ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro aho bivugwa ko we n’abandi bantu 33 bari bari kunywera inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda.

    Bombi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye na Polisi y’Igihugu ibashyikirizwa Igisirikare.

    Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki ya 27 Mata, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemeye ko aba bagabo bafunzwe. Ati “Ni ukuri ko abo bajenerali bombi batawe muri yombi ku bikorwa bifitanye isano n’imyitwarire mibi.”

    Yashimangiye ko ifungwa ryabo ryaturutse ku kuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu gihe RDF isaba abasirikare bayo kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

    Lt Col Rwivanga yavuze ko aba basirikare bakuru bombi ibyo bakoze ari ibikorwa by’imyitwarire mibi bihanwa n’amategeko y’imbere muri RDF, bityo ko inzego zibifitiye ububasha zizagena igihe bagomba kumara bafunzwe.

    Hagati aho, hari abapolisi babiri bakuru nabo batawe muri yombi biturutse ku bikorwa bifitanye isano n’iby’aba basirikare.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye The NewTimes ko hari abandi bantu bafatanywe na Lt Gen (Rtd) Muhire mu gihe iperereza ryakozwe ku kurenga ku mabwiriza kwabereye i Huye aho Gen Ibingira yari ari ryavuyemo ko hari abapolisi babiri bakuru bo muri kariya gace batabwa muri yombi.

    Abo ni CSP Francis Muheto, ukuriye Polisi mu Majyepfo na SSP Gaton Karagire ukuriye Polisi mu Karere ka Huye.

    Kabera yavuze ko abo bapolisi babiri batawe muri yombi nyuma y’aho bigaragariye ko bari bazi ko ibyo bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biri kuba.

    Undi watawe muri yombi ni uwitwa Fidel Rugomwa, nyiri ahantu ibirori Gen Ibingira yari yakoresheje. We yafunzwe icyumweru ariko nyuma ararekurwa amaze gucibwa amande.

    Ku rundi ruhande kandi, abasivile bafatanywe na Muhire nabo bararekuwe nyuma yo gucibwa amande nk’uko bisanzwe, bamaze kujyanwa muri stade bakigishwa bakanipimisha Covid-19.

    Kabera ati “Nk’uko twakomeje kubivuga, nta muntu uri hejuru y’amategeko.”


  • Batatu barimo umugore bafatiwe ku Gisozi bafite udupfunyika tw’urumogi turenga 2000 –

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa 24 Mata 2021, bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, aho barimo bacururiza urumogi. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi.

    Abafashwe ni abasore babiri barimo uw’imyaka 18, ufite imyaka 20 n’umugore ufite imyaka 37.

    Uwavuganye na IGIHE yavuze ko yafatanywe udupfunyika tubiri agiye kudushakira umukiliya ariko atari azi ibyo aribyo.

    Ati “Nahuye n’uyu mugenzi wanjye afite biriya bipfunyika ariko ntazi ibyo aribyo, nari ngiye kumurangira ahantu maze kumuhuza n’uwo yarebaga bampaho udupfunyika tubiri, ndi kutwereka umumotari ngo andangire umukiliya bahita badufata, ariko sinsanzwe nducuruza.”

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro na IGIHE, yibukije abantu bose ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gikomeye kandi gihanwa n’amategeko.

    Ati “Uramutse ufashwe utunda, uhinga, ubika, cyangwa uhindura urumogi igihano ahabwa ni ugufungwa burundu. Ni ibihano bikomeye, ndabwira abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko ibihano byakajijwe.”

    Yakebuye urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge bikomeye cyane icyitwa shisha ko uzafatwa agikoresha azakurikiranwa n’amategeko.

    Yakomeje ati “Urubyiruko usanga rukora ibirori rukazanamo shisha, iki nacyo ni ikiyobyabwenge gikomeye kimwe na mayirungi na Electronic cigarette. Ibi nabyo ubifatanywe ahabwa igihano cy’imyaka 25 muri gereza.’’

    “RIB ntizihanganira umuntu unywera shisha ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ibindi biyobyabwenge byose, uzafatwa azashyikirizwa ubutabera ubundi akatirwe urumukwiye.”

    Abafatanywe urumogi urukiko nirubahamya icyaha bazahanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 11, rivuga ko ukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 30 Frw.

    RIB yerekanye abantu batatu barimo umugore bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi

  • Isuzuma ryerekanye ko bane mu bafatanywe na Jay Polly bafite urumogi mu maraso yabo –

    Jay Polly n’abandi 11 batawe muri yombi ku wa Gatanu, tariki 23 Mata 2021 berekwa itangazamakuru ku Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu, bashyikirijwe RIB nayo itangira kubakoraho iperereza.

    Mu gukusanya ibimenyetso, abatawe muri yombi barimo Jay Polly, murumuna we Iyamuremye Jean Clement, barafashwe boherezwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizifashishwa mu butabera.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry abajijwe icyakurikiyeho nyuma yo gushyikirizwa RIB, yagize ati “Uko ari 12 bamaze gushyikirizwa RIB, iperereza ryaratangiye, bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo byagaragaje ko abagera kuri bane byagaragaye ko bafite ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.”

    Mu batawe muri yombi harimo kandi umuganga witwa Maniriho Rodrigue ushinzwe kurwanya indwara z’ibiza mu Bitaro bya Kibagabaga, ukekwaho guhimba inyandiko itari iy’ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID 19, kandi atari byo.

    Maniriho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo guhimba inyandiko no kwakira indonke.

    Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3-5 Frw.

    Uyu muganga ahamijwe icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke yahanishwa ingingo ya kane iteganya ko igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenze 10 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko zitarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Jay Polly na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, babihamijwe bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

    Mu butumwa bwayo RIB yibutsa abaturarwanda ko ifatanyije n’izindi nzego itazihanganira abantu bose bishora mu biyobyabwenge, ababicuruza cyangwa ababinywa.

    Dr Murangira yakomeje ati “Ibihano byarakajijwe cyane aho urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gutunda, kubika, guhinga, ahabwa igihano cya burundu.’’

    Urumogi rugaragara mu mubiri y’umuntu warunyoye mu gihe gito amaze kurunywa kugeza mu minsi igera 90.

    Ati “U Rwanda rufite laboratwari ishobora gupima ingano y’ibiyobyabwenge biri mu maraso n’ibyo umuntu yanyoye mu minsi 90 ishize. Tubyirinde tubirinde n’abandi.’’

    Dr Murangira avuga ko abakeka ko bashobora kunywa urumogi ntibafatwe, bibeshya kuko igihe kizagera bagatabwa muri yombi.

    Isuzuma ryerekanye ko abantu bane mu bafatanywe na Jay Polly bafite urumogi mu maraso yabo