Tag: featured

  • Ubuhamya bwa Perezida Kagame ku mpamvu FPR yagabye ibitero amasezerano ya Arusha arimbanyije –

    Nubwo hari hashize iminsi ingabo za FPR zemeye guhagarika imirwano ndetse ibiganiro by’amahoro bya Arusha birimbanyije, kwihangana byaranze maze zirenga agace kazitandukanyaga n’iza Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana, FAR, zikomeza zinjira mu mujyi wa Ruhengeri, zifata n’uduce tuhakikije turimo imirenge ibiri yahoze muri Byumba.

    Mu minsi micye yakurikiye, izi ngabo zakomeje urugendo zimanuka, zitsimbura ingabo za FAR mu birindiro hafi ya byose byari mu Majyaruguru, zifata ibice by’ingenzi nk’imihanda igana i Kigali n’ibiraro bikomeye, kugera ubwo zitungutse mu misozi ya Shyorongi n’inkengero zayo, zitegeye Kigali yari mu birometero 30 gusa.

    Nyuma y’ibitero FPR yari imaze kugaba kuri FAR, hirya no hino humvikanye amajwi y’abantu bashinja FPR kwica ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, yasabaga impande zombi guhagarika imirwano.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru Christian Science Monitor, Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye ingabo za FPR-Inkotanyi, yasobanuye ko FPR yafashe umwanzuro wo kurenga ku masezerano ya Arusha kuko na Leta itari ikiyubahiriza.

    Yagize ati “Intego zacu ni ugutanga ubutumwa kuri Leta bw’uko mu gihe turi gushakira hamwe amahoro [binyuze mu masezerano ya Arusha] bakwiye kuyubahiriza. Bakomeje kwica ibyo twemeranyijeho i Arusha. Ugomba kuba warumvise ubwicanyi buherutse kubera [mu duce twa Gisenyi na Ruhengeri] kandi bwakozwe na Leta”.

    Ubu bwicanyi Gen Maj Kagame yavugaga, bwanagaragajwe na Komisiyo ya FIDH, yari igizwe n’impuguke mu by’amategeko, ubuvuzi ndetse n’izindi nzego, bacukumbuye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu bihe bitandukanye kuva mu 1990.

    Ni ubwicanyi bwabereye mu bice bya Ruhengeri na Gisenyi, bukaza umurego cyane nyuma y’uko impuguke za FIDH zivuye mu Rwanda, maze abarimo ingabo za FAR bakadukira Abatutsi basaga 400, biganjemo abari batanze ubuhamya bw’ibyo babonye mu bice byabereyemo ubwicanyi.

    Gen Maj Kagame yasobanuye ko FPR yagombaga kugira icyo ikora mu kuburizamo ubwo bwicanyi, kuko atari ubwa mbere bwari bubayeho, dore ko mu bice bya Kibilira mu Ukwakira 1990 hiciwe Abatutsi, bongera kwicirwa mu mu Bigogwe mu 1991, ndetse na Bugesera muri Werurwe 1992.

    Yagize ati “[Abapfuye] bari hari hagati ya 300 na 400. Iyi si inshuro ya mbere babikora, bishe abantu mu Bugesera na Kibilira ndetse na Bigogwe hafi ya Gisenyi. Twatekereje ko ubwo bwicanyi buzahagarara ubwo twari mu biganiro bigamije gushaka amahoro ariko si ko byagenze. Rero ntitwari buhagarare gutyo gusa ngo tureberere”.

    Icyari kigamijwe muri ubu bwicanyi, nk’uko Gen Maj Kagame yabitangaje, kwari ukwihimura kuri FPR kuko yari yaranze ko ishyaka rya CDR, ryakoreraga mu kwaha kw’ishyaka rya MRND rya Perezida Habyarimana, rihabwa imyanya muri Guverinoma.

    Yaragize ati “[Icyari kigamijwe] ni ukudutera ubwoba. Mu bice by’amasezerano yo gusangira ubutegetsi i Arusha, ishyaka rya Perezida Habyarimana, MRND, ryari ririmo kugerageza gushyira ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, CDR muri Leta. Ibyo byari gutuma abashyigikiye Habyarimana bagira ubwiganze muri Leta, rero twarabyanze kuko tutari bwemere ko ishyaka ry’abahezanguni ryinjira muri Leta”.

    Yongeyeho ati “Ubwo rero amasezerano yasinywagwa hatarimo CDR, MRND yagerageje kutwihimuraho, ku buryo bafatanyije na CDR bashoboraga gutuma, ibintu bigenda nabi mu gihugu; bagateza ubwicanyi aho gushyigikira umutekano. Leta yashishikarije abanyamuryango ba MRND na CDR kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi”.

    Kuva Mutarama 1993, FPR yari yarakomeje kugaragaza ko ihangayikishijwe n’ubwicanyi bwarimo bukorerwa Abatutsi, kuko mu nama yahuje FPR na Ambasaderi Johnnie Carson wari uhagarariye Amerika muri Uganda, bamugaragarije ko “Amahitamo yo kureka intambara ari kurushaho kugabanuka urebeye mu bantu bari kwicwa. Turatekereza ko tutakomeza kureberera Leta ya Habyarimana yica abantu”.

    U Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta y’abicanyi

    Kuva mu 1990 ubwo FPR, u Bufaransa yakomeje kunamba cyane kuri Leta ya Habyarimana, ku buryo byageze mu 1993, iki gihugu gifite amakuru atandukanye ashimangira ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.

    Ibi byagaragajwe na Ambasaderi Georges Martres, wahagarariye u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1989 kugera mu 1993, wavuze ko raporo ya FIDH yari bumurikirwe mu Bubiligi, yari “Bwongere kwerekana amakuru y’incamugongo ku yo dusanzwe tuzi”.

    Uretse kumenya ko Leta ya Habyarimana yari ifite umugambi wo gutegura Jenoside, u Bufaransa bwari bunabizi ko ingabo za Leta, FAR, zidafite ubushobozi bwo guhangana na FPR, bityo biyemeza kuzitera inkunga yatuma batsinda urugamba.

    Ni inkunga yemewe na Perezida François Mitterrand wari wabyukiye mu nama na Gen Christian Quesnot wari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, ndetse na Bruno Delaye wari Ukuriye Ishami rishinzwe Afurika mu Biro bya Perezida Mitterrand.

    Nyuma yo kumva inkuru y’igitero cya FPR kuwa 8 Gashyantare 1993, aba bagabo bombi bahise bakora imbata y’ibyo u Bufaransa bukwiye gukora mu gutabara Habyarimana wari umaze kubura ayo acira n’ayo amira.

    Mu byo aba basabye Perezida Mitterrand gukora mu maguru mashya, harimo ko kwibutsa ko u Bufaransa bushyigikiye amasezerano ya Arusha ndetse no kumenyesha ibihugu birimo Amerika, u Bubiligi n’u Bwongereza uko ibintu biri kugenda mu Rwanda.

    Bamusabye kandi gutera inkunga ifatika ingabo z’u Rwanda, yaba mu bikoresho, ubumenyi ndetse no koherezayo abasirikare bakinjira mu rugamba nyirizina.

    Ibyo byose Perezida Mitterrand yarabyemeye. Bukeye bwaho, ku itariki 9 Mutarama, u Bufaransa bwavanye ingabo zabwo muri Centrafrique buzerekaza mu Rwanda, ingabo z’icyo gihugu mu Rwanda zigera kuri 291.

    Uretse ingabo, u Bufaransa bwanohereje intwaro zikomeye mu Rwanda, zirimo indege z’intambara n’imbunda zirasa kure, byose bigamije kurengera Perezida Habyarimana wari umaze kunanirwa kuko byagaragaraga ko FPR iri hafi kwinjira mu murwa.

    Leta ya Habyarimana yageze aho icisha make ntiyakomeza kwica abatutsi ku mugaragaro nubwo ibikorwa bibiba urwango byakomeje no kwica bigakorwa mu mayeri, kugira ngo idakora mu jisho FPR Inkotanyi ikabyutsa imirwano.

    Iyo Leta nubwo yasinye amasezerano ya Arusha, Habyarimana ntiyigeze yifuza ko ajya mu bikorwa dore ko yarinze yicwa muri Mata 1994 atarashyira mu bikorwa ibyo amasezerano yateganyaga, hakurikiraho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

    Mu masezerano ya Arusha, Ingabo za FPR Inkotanyi byari byemejwe ko zivangwa n’iza Habyarimana

    Uhereye ibumoso hari Tom Ndahiro, Andrew Rwigamba, Charles Muhire, Patrick Mazimhaka na Pasteur Bizimungu mu biganiro by’amahoro i Arusha mu 1992 bahagarariye FPR Inkotanyi

  • Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha byose by’abareganwa na Rusesabagina- Uko iburanisha ryagenze (Amafoto na Video) –

    Aba bose Ubushinjacyaha bubarega uruhare mu gushyigikira no gukorana n’imitwe y’iterabwoba hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Mu bihe bitandukanye, Umutwe w’Ingabo utemewe wa FLN ushamikiye kuri MRCD wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda byaguyemo abaturage icyenda, abandi barakomereka, imitungo irasahurwa, indi iratwikwa.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura imiterere y’ibyaha abaregwa bashinjwa n’ibimenyetso bushingiraho buhamya ko babikoze. Bwagaragaje imiterere y’ibyaha biregwa abagera kuri 12 biganjemo abari basirikare mu mitwe y’iterabwoba ya FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

    Mu basirikare bakuru bari muri iyi dosiye harimo Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred, wigeze no gushyirwa ku rutonde rw’abashakishwa n’Akanama k’Umutekano ka Loni, anashyirwa ku rutonde rw’abahigwaga na Polisi Mpuzamahanga, Interpol.

    Banarimo na Ndagijimana Jean Chrétien wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant. Uyu ni umuhungu wa Gen Irategeka Wilson washinze CNRD Ubwiyunge nyuma yo kwiyomora kuri FDLR-FOCA agahuza imbaraga n’andi mashyaka arimo PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na RRM ya Nsabimana Callixte “Sankara”, ari naho havukiye MRCD nk’ishyaka rifite umutwe w’ingabo wa FLN urishamikiyeho.

    Mu basivili bari muri iyi dosiye harimo umugore umwe witwa Mukandutiye Angelina, uyu ashinjwa uruhare mu gushishikariza no kwinjiza abakobwa mu gisirikare cya FLN.

    Nyuma yo kumva ibyo abaregwa bose bashinjwa, biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza biregura kuri ibyo byaha niba babyemera cyangwa batabyemera.

    Mu iburanisha ryo ku wa Kane, urubanza ruzatangira urukiko rwumva ukwiregura kwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN, asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” wari umaze gutabwa muri yombi.

    Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukabera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:55: Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rusoje iburanisha rya none. Urubanza ruzakomeza ku wa 29 Mata 2021, Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi w’Umutwe wa FLN atangira kwiregura.

    14:50: Ubushinjacyaha bwasoje kwereka urukiko ibigize ibyaha n’ibimenyetso byabyo ku bantu 21 bose baregwa muri dosiye imwe na Paul Rusesabagina.

    14:43: Nsabimana yahawe Pistolet, amasasu 11 na grenade umwe byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni we wambukije ibintu biturika no kubihisha ndetse anabijyana mu bitero bya Kamembe na Nyakarenzo.

    Uwamahoro Theodette yemeje ko umugabo we Nsabimana Motard hari ibikoresho biturika yashyize mu giti, ajya no kubyerekana.

    Umushinjacyaha Habarurema avuga ko ibyo Nsabimana Motard yakoze byari ku bushake bwe, nta wabimuhatiye.

    14:37: Icyaha cya nyuma kiregwa Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Nsabimana yatunze intwaro, grenade, amasasu n’imbunda kandi akaba yaragize uruhare mu kubyambutsa.

    14:30: Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni we watwaye Byukusenge Jean Claude kuri moto ku wa 19 Ukwakira 2019, ubwo bajyaga gutera grenade yakomerekeje abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

    Byukusenge yayiteye ku modoka y’ivatiri yari iparitse imbere y’akabari ka Stella gaherereye hafi y’umusigiti wo ku Rya Gatatu i Kamembe; yamennye ikirahuri cy’imbere. Icyo gihe yahise afatwa.

    Iyi grenade yakomerekeje abantu batandukanye ndetse mu buhamya bwa bamwe ndetse n’inyandiko zo kwa muganga zashimangiye ko bagizweho ingaruka.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko afite ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    14:20: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yasobanuye ko icyaha cya kabiri kiregwa Nsabimana Jean Damascène alias Motard ari ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Nsabimana yagize uruhare mu bitero bibiri birimo icya grenade yatewe mu Mujyi wa Kamembe igakomeretsa abantu n’icyo mu Karangiro ahatwikiwe imodoka, ndetse akaba yaranagize uruhare mu

    Yemeye ko yambukije imbunda eshatu zo mu bwoko bwa AK-47, Pistolet, amasasu na grenade, akanatwara uwateye grenade i Kamembe hagamijwe kwica abantu, ariko ku bw’amahirwe ntibapfa.

    Nsabimana kandi avuga ko bagabye igitero mu Nyakarenzo bashaka kugaragaza ko FLN ihari.

    14:20: Mu nyandikomvugo ya Ntibiramira Innocent yemeje ko yari kumwe na Nsabimana Motard [wari ufite imbunda nubwo atari azi kurasa]. Yasobanuye ko bahagaritse imodoka ikanga guhagarara ariko bakayirasaho. Ako kanya bahise baraswaho n’ingabo z’u Rwanda zari hafi aho bariruka.

    14:13: Nsabimana yemeye ko yambukije imbunda eshatu na grenade. Yavuze ko Byukusenge Claude ajya gutera grenade ku Rya Gatatu mu Mujyi wa Kamembe, yavuze ko ari we wamutwaye kuri moto ndetse yamara kuyitera akamusubiza iwe.

    Yasobanuye ko mu gitero cyagabwe ku Cyapa, mu Murenge wa Nyakarenzo ku ikamyo, cyagabye ahagana saa Tatu z’ijoro.

    Nsabimana na Matakamba bagiye kureba aho abasirikare bacungira umutekano, basanga ntibahari. Icyo ihe bahamagaye, Byukusenge Claude na Gisiga bafite imbunda eshatu za AK-47 na grenade ikoze mu giti.

    Haje gutambuka imodoka y’ikamyo, bayirasaho, banayitera grenade bahita bataha.

    -  Nsabimana yinjiye mu mutwe w’iterabwoba ashaka amafaranga yo kwishyura ideni rya koperative

    14:03: Nsabimana ubwo yari mu Bushinjacyaha yavuze ko yabaye muri MRCD/FLN, umutwe yabwiwe ko ugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Yagiye mu mutwe ashaka kwishyura ibihumbi 150 Frw yari yagurijwe mu ishyirahamwe Twizerane ndetse bitewe no kubura inyishyu yari agiye no guterezwa cyamunara.

    Matakamba Jean Berchmans [uregwa muri dosiye, akaba ari na we wahishaga intwaro zambukijwe zivanwa i Bukavu] ngo yamwemereye ko yamuha amadolari 100 akishyura ishyirahamwe, ariko na we akemera kujya mu mutwe wa FLN.

    14:03: Nsabimana Jean Damascène ashinjwa kuba mu Mutwe w’iterabwoba kubera uruhare rwe mu gutunda no kubika intwaro n’ibikoresho byifashishijwe mu kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi. Mu bihe bitandukanye, uyu mugabo watwaraga moto, yajyanaga n’abagiye gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bitero byagabwe muri Gicurasi na Ukwakira 2019.

    13:58: Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni we wa nyuma mu bantu 21 bakurikiranywe muri iyi dosiye.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre avuga ko Nsabimana akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba n’icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    13:55: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine avuga ko usibye kuba mu Mutwe w’Iterabwoba, Mukandutiye Angelina yanagize uruhare mu bikorwa byawo byo kwinjiza abakobwa mu gisirikare.

    13:50: Dushimimana Claudine yavuze ko hari abakobwa benshi barimo n’abafite imyaka iri munsi y’iy’ubukure bashishikarijwe kwinjira mu gisirikare cya FLN.

    Asifiwe Marie Claire uri mu binjijwe na Mukandutiye Angelina muri FLN yavuze ko ari uyu mugore yajyaga kubandika mu rugo hanyuma bakabajyana ahantu, bagahita babinjiza mu gisirikare.

    Mu buhamya yatangiye mu Bugenzacyaha, Nyirahabimana Donatille na we yavuze ko yinjijwe muri FLN bigizwemo uruhare na Angelina.

    Ati “Maze guca ubwenge natangiye ishuri i Masisi. Maze gutsinda nize icyumweru kimwe gusa, umubyeyi witwa Angelina ambwira kujya mu gisirikare, hari mu 2018.’’

    Mukandutiye uregwa muri iyi dosiye yanakatiwe na Gacaca

    Mukandutiye Angelina wahoze ari Umugenzuzi w’Uburezi [Inspectrice] muri Nyarugenge ni we mugore rukumbi uri muri dosiye y’abareganwa na Paul Rusesabagina.

    Uyu mukecuru yatahutse ku wa 21 Ukuboza 2019 ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n’abarwanyi bo mu Mutwe w’iterabwoba wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda.

    Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, naho abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.

    Mukandutiye afite igifungo cya burundu yakatiwe n’inkiko Gacaca kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mukandutiye yagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi afatanyije n’Interahamwe mu bice bitandukanye bya Kigali.

    Yari inspectrice mu yahoze ari Komini Nyarugenge, yakoze Jenoside ku Muhima mu bwicanyi bwakorewe Saint Paul, Saint Famille ariko no ku mitwe itoza Interahamwe yari umwe mu bayobozi ba MRND muri Komini ariko by’umwihariko mu Murenge wa Muhima.

    Mukandutiye ushinjwa kwica Abatutsi muri Nyarugenge bivugwa ko avuka mu yahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi, akaba yari umugore wa Sahunkuye Jean ufitanye isano na Habyarimana Juvénal wari Perezida w’u Rwanda.

    Yagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Nyarugenge nyuma yo guhabwa imyitozo ikomeye n’Interahamwe, akayobora ibitero ahantu hatandukanye nyuma akaza guhungira muri RDC n’umugabo n’izindi Nterahamwe Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zikimara gufata igihugu.

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21. Aregwa icyaha cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba

    -  Mukandutiye yemeye ko yakuze akunda igisirikare

    Mu mabazwa atandukanye, Mukandutiye Angelina yemeye ko ari we wari ushinzwe gukangurira abakobwa kwinjira mu gisirikare.

    Yagize ati “Nakuze nkunda igisirikare kandi kuko icyo gihe bitashobokaga, nashishikarije umukobwa wanjye na we ntibyakunda, byatumye nshishikariza abakobwa kwinjira mu gisirikare cya FLN.’’

    13:39: Mukandutiye yari Commissariat [urwego yagereranyije na Minisiteri ishinzwe Iterambere ry’Umwari n’Umutegarugori] muri MRCD/FLN. Nizeyimana Marc uregwa muri iyi dosiye na we yemeje ko uyu mugore yari umwe mu bayobozi bashinzwe iterambere ry’umugore.

    13:36: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Mukandutiye Angelina ashinjwa icyaha kimwe cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Mukandutiye ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

    13:36: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Mukandutiye Angelina ashinjwa icyaha kimwe cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Mukandutiye ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

    13:32: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko icyaha cya kabiri Ndagijimana Jean Chrétien aregwa ari ukuba mu Mutwe w’Iterabwoba. Yabaye muri FLN, umutwe wari ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD.

    Habimana yavuze ko ibyo byose yabikoze abishaka, anasaba urukiko kuzemeza ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba yagikoze.

    13:26: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yatangiye asobanura ibyaha biregwa Ndagijimana Jean Chrétien, uyu ni umwana wa Gen Irategeka Wilson alias Lumbago. Aregwa ibyaha bibiri birimo icyo kwinjira mu Mutwe w’Ingabo utemewe no kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Yabaye mu mutwe wa FLN kuva mu 2016 kugeza afashwe n’ingabo za FARDC ku wa 13 Gashyantare 2019.

    Mu 2016 ubwo yasozaga amashuri yisumbuye yahise ajya kwihugura mu gisirikare. Bagiye kwimenyereza umwuga aza guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu ngabo za FLN.

    13:22: Hakizimana Théogène anashinjwa kuba mu Ishyirahamwe ry’Umutwe utemewe. Ubushinjacyaha buvuga ko yanyuranyije n’itegeko ku bushake bwe akemera kuba mu mashyirahamwe y’iterabwoba na FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

    13:20: Hakizimana yageze mu Burasirazuba bwa Congo mu 2003, yari afite ipeti rya Sergeant, akaba yarakoraga akazi ko mu biro. Mu 2016 ni bwo yagiye muri CNRD ndetse nyuma yo guhugurwa abona ipeti rya Sous Lieutenant, ari naryo yafashwe afite.

    13:15: Hakizimana Théogène wahoze muri FLN na we akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu Mutwe w’Ingabo utemewe no kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Tariki ya 29 Gicurasi 2018 ni bwo Hakizimana yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC. Yabaye muri FDLR-FOCA kuva ishinzwe kugeza mu 2016 ubwo yacikagamo ibice bibiri, akajyana n’igice cya CNRD.

    13:13: Kwitonda André anashinjwa ko kuba mu Mutwe w’Iterabwoba. Ubushinjacyaha buvuga ko yabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN kandi ikaba ifatwa nk’imitwe y’iterabwoba. Mu mabazwa ye yemeye ko yabaye muri iyo mitwe y’iterabwoba.

    13:10: Kwitonda André yabaye muri FDLR hagati ya 1998 na 2016, ubwo yinjiraga muri CNRD. Yabaye muri iyi mitwe yombi nk’umurwanyi.

    Ku cyaha cyo kwinjira mu Mutwe w’Ingabo utemewe, Ubushinjacyaha buvuga ko yagikoze ku bushake kandi nta muntu wabimuhatiye.

    13:05: Iburanisha rirasubukuwe. Umushinjacyaha yakomeje asobanura ibyaha biregwa Kwitonda André wabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN. Yafashwe ku wa 8 Ukuboza 2019.

    12:01: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa saa Saba nyuma y’akaruhuko.

    11:52: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo Nshimiyimana Emmanuel yakoze bishimangira ko yabaye mu Mutwe w’iterabwoba, anasaba urukiko ko rwamuhamya icyo cyaha.

    11:48: Ku cyaha cya kabiri cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba, Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Nshimiyimana Emmanuel hari ibikorwa yakoze bishimangira ko yabaye mu mitwe y’iterabwoba ya FDLR-FOCA na CNRD, yaje kwihuza n’indi mitwe iba MRCD/FLN.

    Nshimiyimana yagize uruhare muri iyi mitwe nk’aho yabaye umuyobozi mu gisirikare cya MRCD/FLN.

    11:36: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuye ko uburyo Nshimiyimana Emmanuel yinjiye muri FDLR, akajya kwiga ariko ataha mu birindiro [position] zayo, byerekana ko muri iyo myaka irindwi yabaye muri ibyo bintu ku ngufu.

    Ati “Uburyo yagiye atera imbere byerekana ko yari afite ubushake n’ubushobozi kugeza ashinzwe imirimo idasanzwe irimo no gukurira ingabo zitabara aho rukomeye.’’

    11:31: Nshimiyimana Emmanuel mu bihe bitandukanye yavuze ko yinjijwe muri FDLR-FOCA na CNRD ku ngufu ndetse agatinya gutoroka kuko uwabigeragezaga yicwaga. Yafashwe mu 2019, afatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru.

    11:24: Ubwo yabazwaga mu Bushinjacyaha, Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko yemera ko yabaye mu mutwe witwaje intwaro bitemewe n’amategeko.

    Yavuze ko yabaye muri FDLR ariko akaba atarakoragamo imirimo ya gisirikare kuko yari yaremerewe kwiga amashuri ye yisumbuye. Akigera muri FLN, yahawe inshingano zitandukanye nka Commander muri Secteur ya Kabiri ndetse anayobora Unite yari ishinzwe kuyobora abayobozi.

    Abo bayobozi barimo Gen Irategeka Wilson washinze CNRD.

    11:21: Nshimiyimana Emmanuel yagiye kwiga muri Congo ahageze ahita yinjira muri FDLR mu 2012, ahita ahabwa amahugurwa ya gisirikare. Icyo gihe yarigaga anahasoreza amashuri yisumbuye.

    Yavuze ko muri icyo gihe barwaniye mu bice bitandukanye kugeza mu 2016 ubwo FDLR-FOCA yarimo yitandukanyaga na CNRD, akaba ari nayo bajyana kuko yiyumvagamo umurongo wayo.

    Muri Nzeri 2017 kugera muri Werurwe 2018, yagiye kwiga muri ESM, asohoka afite ipeti rya Sous Lieutenant, ari naryo yafashwe afite.

    11:16: Nshimiyimana Emmanuel yafatiwe muri Rutare, icyo gihe bahungiye mu Ishyamba rya Gahuzi. Yari mu gice cyari inyuma, agenda atega ibice ingabo za Congo. Igice cyari imbere cyarushijwe imbaraga, ingabo zicibwamo ibice ku buryo byasabye ko basubira inyuma.

    Yavuze ko we n’abasirikare be bari ku burinzi, aho ishyamba ritangirira, babaguyeho aza kugwa mu gihuru, ahita afatwa arafungwa mbere yo koherezwa mu Rwanda.

    Yari afite abasirikare 47, uwayitegekaga Appolinaire yahawe misiyo yo kuyobora ibitero muri Nyungwe, Nshimiyimana yahawe kumusimbura asigarana abandi 20, bari bashinzwe kurinda abayobozi bakuru no gukora opération zikomeye.

    11:12: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yakomeje avuga ibimenyetso by’ibyaha biregwa Nshimiyimana Emmanuel ushinjwa ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu Mutwe w’Ingabo utemewe no kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    11:09: Umushinjacyaha Muhima Antoine yabajije abashinjacyaha impamvu ku cyaha cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba, bavuga ko bitagombera ko umuntu aba abizi.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko kuba abarimo Lt Col Niyirora Marcel yarahawe inshingano zitandukanye, yari azi neza ko azi ko ari mu mutwe w’iterabwoba.

    11:03: Iburanisha ryasubukuwe, Ubushinjacyaha bugiye gukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha biregwa abahoze ari abarwanyi ba MRCD/FLN n’abo muri FDLR/FOCA.

    10:39: Iburanisha ribaye risubitswe mu kanya k’iminota 15, rirasubukurwa mu kanya.

    Umucamanza Muhima Antoine ni we Perezida w’Inteko Iburanisha

    Nsengimana Herman ni we wasimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ku buvugizi bwa MRCD/FLN

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashinjwe ibyaha 17 ndetse yaburanye byose abyemera

    10:36: Itegeko riteganya ko umuntu uba, ugira uruhare cyangwa wongerera ubushobozi umutwe w’iterabwoba aba akoze icyaha.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Lt Col Niyirora ashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba kuko itegeko ritagena niba uwujyamo agomba kuba abizi.

    Dushimimana yavuze ati “Ubwo bumenyi ntibwasabwe mu bigomba kuba byuzuye ngo umuntu akurikiranweho icyaha.’’

    10:32: Lt Col Niyirora Marcel yafashwe muri Nyakanga 2019, nyuma y’igihe akorana n’imitwe y’iterabwoba yombi. Yavuze ko yahagaritse kuba muri MRCD muri Mutarama 2019.

    Mu ibazwa rye yemeye kuba muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN ariko akavuga ko atemera ko yabaye mu mutwe w’iterabwoba.

    Ati “Iyo nza kuba nzi ko ari umutwe w’iterabwoba, nari kubyemera.’’

    10:28: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko icyaha cya kabiri Lt Col Niyirora akurikiranyweho ari ukuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha busanga Niyirora yaragize uruhare mu bikorwa by’imitwe y’iterabwoba ya FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

    10:23: Umushinjacyaha Dushimimana yabwiye urukiko ko Lt Col mu mabazwa atandukanye yemeye ko yabaye mu Mutwe w’Ingabo zitemewe ariko ahakana ko yabaye mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine

    10:19: Lt Col Niyirora yabaye mu Mutwe wa ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] mbere yo kwinjira muri FDLR. Ku wa 1 Gicurasi 2002, ALIR yahindutse FDLR, mu gihe FOCA (Force Combattante Abacunguzi) yari umutwe wa gisirikare uyishamikiyeho.

    Ubwo yafatwaga yavuze ko yari yarahagaritse kuba mu mitwe y’iterabwoba, avuga ko yari mu nzira zo gutaha ndetse ko yabaye muri FDLR avuga ko atari azi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    10:13: Abazwa mu Bugenzacyaha mu 2018, Niyirora wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel yavuze ko kuva mu 1999 kugeza mu 2002, yari umuyobozi muri FDLR-FOCA. Yasobanuye ko yahawe imyanya itandukanye muri uwo mutwe, aho yari afite ipeti rya Major.

    Yaje kuva muri uyu mutwe ajya muri CNRD; yafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru, aho avuga ko yari ashinzwe Protocole n’ibijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho muri CNRD.

    10:11: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we wasobanuye ibyaha biregwa undi muburanyi witwa Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, ushinjwa ibyaha bibiri.

    Niyirora ashinja kuba muri FDLR-FOCA, kuva yashingwa mu 2000 kugeza mu 2016 ubwo yacikagamo kabiri. Kimwe kigasigara muri FDLR, ikindi kikajya muri CNRD, yaje kuvamo MRCD.

    09:59: Iyamuremye ashinjwa kuba mu Mutwe w’Iterabwoba. Yabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ibimenyetso byerekana ko Iyamuremye yabaye mu mitwe y’iterabwoba bishingira ku nyandiko mvugo yakoreye mu Bushinjacyaha.

    Yavuze ko yinjiye muri FDLR-FOCA mu 2000, ayivamo mu 2016 ajya muri CNRD, aho yavuye mu 2019 ubwo yafatwaga.

    Habarurema avuga ko “kuba mu mutwe w’iterabwoba nk’umunyamuryango, ibyo bigize icyaha kuko yanyuranyije n’amategeko ubwo yemeraga kuba mu mutwe w’iterabwoba.’’

    09:49: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre ni we wagaragaje imiterere y’ibyaha biregwa Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba birimo kwinjira mu Mutwe w’Ingabo utemewe.

    Mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, Iyamuremye yemeye ko yafashe igice cy’ingabo yayoboraga gihuzwa n’ibindi mu kurema umutwe w’ingabo wa FLN. Mu ibazwa rye yavuze ko ingabo za CNRD, ubundi zari zifite izina rya FLN, ashimangira ko uyu mutwe wahozeho.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    09:44: Munyaneza Anastase anashinjwa kuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba kubera ko na we yiyemerera ko yabaye muri FDLR-FOCA kuva yashingwa mu 2000 kugera mu 2016 ubwo yatandukanaga.

    09:40: Munyaneza Anastase ashinjwa kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA no mu wa CNRD, wari ugizwe n’igice cyitandukanyije na FDLR-FOCA ariko akaza gufatwa mu mpera za 2017, ingabo za CNRD zitarahabwa izina rya FLN.

    09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje asobanura ibyaha bishinjwa Munyaneza Anastase alias Rukundo Job Kuramba.

    Munyaneza yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    Ni mwene Kanyandekwe Ladislas na Mukarubibi Belancille. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama ku wa 3 Gashyantare 1969.

    -  Nsanzubukire yashyizwe ku rutonde rw’abo Loni yafatiye ibihano

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien wahoze muri FDLR FOCA nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

    Nsanzubukire Félicien ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera ibyaha yakoze ari mu mitwe y’iterabwoba, rwasohotse ku wa 1 Mutarama 2012.

    Kuri urwo rutonde herekanywe ko afite ipeti rya Lt Col ndetse akaba ari Commander wa Sous Secteur.

    Ku rutonde rwa Interpol kandi Nsanzubukire yashyizwe mu bantu bashakishwa.

    -  Amafoto y’ababuranyi ubwo bageraga mu cyumba cy’iburanisha

    Sankara aganira n’umwe mu bunganira abo bareganwa muri uru rubanza

    Me Nkundabarashi Moïse aganira n’umukiliya we Nsabimana Callixte ’Sankara’ mbere y’uko iburanisha ritangira

    Ruberwa Bonaventure ari mu itsinda ry’abashinjacyaha muri uru rubanza

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ni we ukuriye itsinda ry’abashinjacyaha

    09:27: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cya kabiri kiregwa Nsanzubukire ari ukuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba.

    09:26: Nsanzubukire yavuye muri FDLR-FOCA afite ipeti rya Colonel, ariko ageze muri CNRD ahabwa irya Gen Major.

    09:23: Nsanzubukire yavuze ko yahawe imyanya itandukanye muri FDLR-FOCA irimo uw’Ubujyanama mu gutanga amahugurwa [Formation] n’ibindi.

    Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, Nsanzubukire yasobanuye uko yemeye kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA, umutwe w’Ingabo utemewe.

    09:19: Nsanzubukire yiyemereye ko yabaye mu Mutwe w’Ingabo utemewe wa FDLR-FOCA (Force Combattante Abacunguzi) mbere yo kuyivamo yinjira muri CNRD-Ubwiyunge yaje guhinduka FLN.

    -  Nsanzubukire Félicien ni mwene Rwamanywa Leopold na Nyirarubi Leocadie. Yavutse ku wa 1 Mutarama 1966. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari. Yashakanye na Mukarwesa Joyce.

    Nsanzubukire Félicien yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    09:16: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko nyuma yo kwerekana ibyaha byakozwe n’abari abasivili mu mitwe y’iterabwoba ya MRCD/FLN na FDLR-FOCA, hagiye gukurikiraho icyiciro cy’abahoze ari abasirikare. Yatangiriye kuri Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred.

    09:01: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ntabanganyimana ubwo yageraga mu Bushinjacyaha yahinduye imvugo avuga ko ubwato yabwiwe kugura bwari ubwo gutwara “matière”.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yasabye urukiko kuzahitamo gukoresha imvugo ye Ntabanganyimana yakoreye mu Bugenzacyaha.

    08:56: Ntabanganyimana ashinjwa gushakira ubwato bwatwaye abarwanyi ba FLN bava mu gace ka Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagombaga guhagararaho binjira mu Rwanda, aho bashyikiye mu Karere ka Nyamasheke.

    Ntabanganyimana yamenyanye na Bugingo Justin wari ushinzwe FLN muri Bukavu, aza kumubwira ko akeneye ubwato bwo kugura, amuhuza n’Abashi bo ku Ijwi.

    Yaje kumusaba ko yamufasha kubona ahantu baparika muri Kalehe, yagiye kureba aho hantu kuko yari asanzwe ahazi ariko ahahurira n’umuntu atamenye ariko aza kubona agarukanye n’abantu bitwaje intwaro baje kubwinjiramo.

    Mu mabazwa ye yavuze ko yemera icyaha “ko yahemutse, agafasha abo bantu gushaka inzira banyuzemo ariko nyuma ntatange amakuru.’’

    Ntabanganyimana yemera ko yatanze icyari ngombwa ngo aba barwanyi barengaga 100 babashe kwambuka, banakore ikigamije guhungabanya umutekano.

    -  Ibyihariye kuri Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    Ni mwene Balinda Yohana na Nyirakamana Espèrance. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Komini Gishyita mu 1965. Yashakanye na Murezi Rebecca bafitanye abana barindwi.

    Balinda yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    08:49: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yatangiye gusobanura ibyaha bishinjwa Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata.

    08:48: Nikuzwe Simeon ashinjwa ko mu bihe bitandukanye yifatanyije n’abarwanyi ba FLN ndetse akaba yarahishe grenade zifashishijwe mu kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi, byaje no gukomerekeramo abaturage b’inzirakarengane.

    -  Shabani Emmanuel ni we wahamagaye murumuna we Nikuzwe Simeon wari utuye mu Murenge wa Bumbogo, amuhuza na Bizimana Cassien ‘Paccy’ amubwira ko yifuza ko bafatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    08:41: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko Nikuzwe ashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba kuko yashishikarijwe kwinjira muri FLN kandi yari azi neza ko ikora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique

    Ibyo wamenya kuri Nikuzwe Simeon

    Nikuzwe ni mwene Gasamira Bernard na Sibomana Fortunée. Yavutse mu 1981. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Cyimbogo, Segiteri Mutongo, Selire ya Rwimbogo.

    Atuye mu Mudugudu wa Gatamba, Akagari ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

    Nikuzwe yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    08:30: Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza imiterere y’icyaha kiregwa Nikuzwe Simeon, ushinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bumaze kwerekana imiterere y’ibyaha n’uburyo byakozwemo ku bantu icyenda barimo Paul Rusesabagina washinze MRCD, Nsabimana Callixte “Sankara” na Nsengimana Herman babaye abavugizi ba FLN.

    Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bakoreye ku butaka bw’u Rwanda mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi; byaguyemo abaturage icyenda, abandi barakomereka, hasahurwa imitungo yabo ndetse indi iratwikwa.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura ibyaha biregwa Nikuzwe Simeon. Uyu ava inda imwe na Shabani Emmanuel na we uregwa muri iyi dosiye.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Shabani ari we winjije mwene nyina mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Amafoto menshi yerekana ababuranyi ubwo bageraga ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

    Abaregwa ubwo basohokaga mu modoka itwara imfungwa n’abagororwa

    Mbere yo kwinjira mu rukiko babanza gupimwa umuriro

    Mukandutiye Angelina apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko

    Abaregwa muri iyi dosiye bose uko ari 21 bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ahabwa umuti wo gukaraba intoki mu kwirinda Coronavirus

    Sankara yahise anapimwa umuriro

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuzwe Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Huye: SEDO w’Akagari arashinjwa gufatira inguzanyo ku cyangombwa cy’ubutaka cy’umukecuru utishoboye –

    Uwo mukecuru w’imyaka 68 y’amavuko avuga ko muri Gicurasi 2020 ari bwo SEDO w’Akagari ka Rusagara, Mutumwinka Angelique yamwatse icyangombwa cy’ubutaka, amubeshya ko hari ibyo agiye kugisuzumaho kandi azamushyira ku rutonde rw’abazahabwa amabati.

    Icyo cyangombwa ngo yarakimuhaye kuko yamwubashye kandi asanzwe azi ko ari we ushinzwe kwita ku baturage by’umwihariko abatishoboye.

    Ati “Naramwubashye. Yari ashinzwe nkatwe turi mu cyiciro cya mbere akatwandika ngo tujye gufata VUP, akabando umubyeyi yaduhaye gafasha abakecuru n’abasaza.”

    Icyo cyangombwa cy’ubutaka SEDO w’Akagari yaragifashe ajya kugitangaho ingwate mu Murenge Sacco wa Mbazi kugira ngo agurizwe amafaranga agera ku bihumbi 100 Frw.

    Kuri ubu ayo mafaranga amaze kugera mu bihumbi 120 Frw kubera inyungu ziyongereyeho, akaba ariyo mpamvu Umurenge Sacco wafatiriye icyo cyangombwa kuko uwo SEDO yananiwe kwishyura.

    Uwo mukecuru ati “Ubwo rero arakomeza arantereta ngo ‘niba uri no mu bwubatsi ngo kimpe, ngo nzakuzanira amabati kandi bagiye kuza kubaka ku Kagari ka Rusagara bazaguha n’isima’; ubwo ndakimuha.”

    Akomeza avuga ko yageze aho amujyana ku Murenge wa Mbazi amusaba kumusinyira ku mpapuro ariko ntiyamenya ibyo amusinyishije. Izo mpapuro yamusinyishijeho ni zo yafatiyeho inguzanyo mu Murenge Sacco, atanga cya cyangombwa cy’ubutaka nk’ingwate.

    Ati “Yanjyanye kwa Gitifu w’Umurenge wa Mbazi ndasinya ko mutije ariko ntazi ko agiye gufata amafaranga. Arambwira ngo ntabwo akimarana amezi atatu atakimpaye. Nasubiye kukimusaba nsanga yaragiye.”

    Amaze kubura SEDO w’Akagari no kumenya ko yafatiye inguzanyo ku cyangombwa cye cy’ubutaka, yasiragiye mu buyobozi bw’umurenge wa Mbazi no ku Karere ka Huye ngo afashwe kumushaka, bamugira inama yo kujya kurega mu rukiko.

    Arasaba ubuyobozi kumufasha muri icyo kibazo kuko atishoboye kandi nta bushobozi bwo kujya mu rukiko afite kandi atabasha gukurikirana uwo SEDO ngo amusubize icyangombwa cye.

    Afite impungenge ko amafaranga nakomeza kwiyongera isambuye ye izatezwa cyamunara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clemence, avuga ko icyo kibazo akizi ariko uwo SEDO w’Akagari yabuze akaba ari gushakishwa.

    Ati “Byarangiye Angelique [SEDO] afite utundi twenda twinshi tw’abaturage ata akazi aragenda. Twaramubuze ntabwo tuzi ahantu ari, twarashakishije.”

    Uwimabera avuga ko ikibazo cy’uwo mukecuru kibabaje cyane kuko asanzwe ari umukene, bityo ari gushaka uko yahamagaza ababyeyi ba SEDO w’Akagari kugira ngo abasabe kwishyura iryo deni.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko Mutumwinka Angelique yamaze kwirukanwa ku mwanya wa SEDO w’Akagari kuko yataye akazi ariko azakomeza gukurikiranwa. Akomeza avuga ko uwo mukecuru bamugiriye inama yo gutanga ikirego mu rukiko.

    Ati “Tumugira inama icya mbere yo gutanga ikirego niba harimo ubuhemu, icya kabiri niba hari amasezerano bagiranye akayagaragaza kuko ntabwo umuyobozi ashobora kugenda ku byangombwa by’umuturage ngo abifatire gutyo gusa.”

    Sebutege yakomeje avuga ko n’uwo mukecuru yakoze amakosa yo gutanga icyangombwa cye atazi icyo kigiye gukoreshwa, asaba abaturage muri rusange kujya bashishoza.

    Ati “Umuturage iyo abwira ubuyobozi ati dore byagenze gutya mbere yo kujya kugitanga abayobozi bari kumugira inama, ariko uko bigaragara hari amanyanga ashobora kuba yarabaye ku mpande zombi. Icyo tumwizeza ni uko tuzabikurikirana akabihanirwa aho yaba ari hose.”

    Amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi yemeza ko icyo cyangombwa cy’ubutaka bw’uwo mukecuru ari ku nshuro ya kabiri Mutumwinka Angelique yari agifatiyeho inguzanyo mu Murenge Sacco.

    Twagerageje kuvugana na Mutumwinka Angelique ariko dusanga telefone ye itari ku murongo.

    Ibiro by’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye

  • Ubushinjacyaha bwabwiye Byabagamba usaba kubarana n’uwo yibye ko kuba ntawamureze bitamukuraho ubujura –

    Tom Byabagamba waherukaga gukatirwa n’Urukiko rwibanze rwa Kicukiro imyaka 3, nyuma yo kumuhanya icyaha cy’ubujura bwa telefone, kuri uyu wa 28 Mata 2021 yaburanye ajurira kuri iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Urubanza rugitangira umucamanza yahaye ijambo Col Tom Byabagamba ngo agire icyo avuga ku mwanzuro wafashwe n’urukiko ko azaburana nk’umusivile aho kuburana nk’umusirikare nk’uko yari yabyifuje.

    Tom Byabagamba yahise avuga ko ntacyo yarenzaho ku cyemezo cy’urukiko, avuga ko ‘yemeranya narwo nta kundi.”

    Tom Byabagamba yakomeje avuga ko yahisemo kujurira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuko rwamuhamije icyaha cy’ubujura bwa telefone mu gihe nta bimenyetso bifatika rwashingiyeho.

    Uyu mugabo usanzwe yarakatiwe imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye birimo no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, yavuze ko iki cyaha cy’ubujura ashinjwa kimeze nko gushinjwa kwica umuntu kandi nta muntu wapfuye, aheraho asaba urukiko gusaba ubushinjacyaha kuzana umuntu buvuga ko yibye telefone.

    Byabagamba yavuze nta telefone yibye, avuga ko niba koko iki cyaha cyarabaye, uwo yibye yagaragazwa akaba ari we umurega ndetse akaba ariwe baburarana.

    Ati “Niba hari ikirego cy’umuntu mwakiriye wibwe Telefone ni we mwagaragaza nkanaba ari we mburana na we ariko ntaburana n’ubushinjacyaha”.

    Tom Byabagamba yakomeje asaba Umucamanza kutagwa mu mutego w’Ubushinjacyaha na we akamushinja icyaha cy’ubujura. Ibi yabivuze nyuma y’uko Umucamanza yari amubajije aho yaba yarakuye telefone yafatanywe niba atarayibye.

    Ati “Mucamanza ndabona nawe ugiye kugwa mu mutego w’Ubushinjacyaha, ibyo umbajije nabisobanuye kenshi, njye navuze ko nakuye telefone ku rukiko kandi gufata ikintu bitandukanye no kukiba kandi ibyo ntabwo bigize ubujura keretse hari uwandeze avuga ko yabuze iye Telefone na Charger yayo.”

    Byabagamba yavuze ko iyi telefone yasanganywe ubwo yasakwaga yayitoraguye mu rukiko aho kuyiba nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

    Abanyamategeko ba Tom Byabagamba, aribo Me Ntare Paul na Me Gakunzi Valerie basabye Inteko iburanisha kuvuguruza icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ikagira umukiliya wabo umwere ngo kuko nta cyaha cy’ubujura cyabayeho.

    Muri uru rubanza, uruhande rw’Ubushinjacyaha rwavuze ko ibyo urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakoze byose rwashingiye ku mategeko kandi ko n’ubwo nta wareze Tom Byabagamba ubwo bujura, bidakuraho ko yakoze icyo cyaha cyo kwiba Telefone.

    Ubushinjacyaha bwashingiye kuri ibi busaba Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwagumishaho icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gufunga imyaka itatu Col Tom Byabagamba.

    Ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ntibyishimwe na Tom Byabagamba maze asaba Inteko iburanisha ko mu gufata icyemezo ku rubanza rwe izirinda kugwa mu mutego w’Ubushinjacyaha.

    Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yapfundikira, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 25 Gicurasi 2021.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko Tom Byabagamba yagumishirizwaho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ku cyaha cy’ubujura aregwa

  • Gisagara: Impunzi z’Abanye-Congo zatangiye gufashwa gukora imishinga izibeshaho –

    Iyo nkambi iherereye ku gasozi kari mu Murenge wa Mugomba icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 10.

    Umwe mu mishinga bakora ni ubuhinzi bakorera mu gishanga cya Misizi cyatunganyirijwe ku buso busaga hegitari 50 aho bakunze guhinga ibigori n’imboga. Gihingwamo n’abahinzi basaga 1400 harimo impunzi zisaga 500.

    Bamwe muri izo mpunzi bavuze ko imishinga itandukanye bakora ndetse n’ibindi bikorwa bafatanya n’abaturage b’u Rwanda, bibafasha mu mibereho yabo, kuko amafaranga basanzwe bagenerwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) atabakemurira ibibazo byose baba bafite.

    Ruhumuriza Faustin yavuze ko kuba u Rwanda rwarabahaye ubutaka bwo guhingaho mu gishanga cya Misizi kiri hagati y’imirenge ya Mugombwa na Muganza, bibafasha mu mibereho bakabona ibyo kurya.

    Ati “Icya mbere ni uko byatumye twagura ibitekerezo biba ngombwa ko dushakisha uburyo twabaho. Icya kabiri ni imibanire myiza hagati y’impunzi n’abenegihugu, ndetse n’umusaruro tubona ukaba udufasha kongera bike duhabwa na PAM mu buryo bwo kwihaza mu biribwa.”

    Murwanashyaka Innocent ukora umushinga wo kudoda imyenda, yavuze ko akuramo amafaranga amufasha gukemura ibibazo bye n’umuryango we nubwo ari impunzi.

    Ati “Twaje duhunze iwacu hari hameze nabi nta kintu na kimwe umuntu yari yabashije kuzana, ariko tugeza muri uru Rwanda baratwakiriye tubasha gukomeza ubuzima. Nshingiye nko kuri uyu mwuga wanjye, nahunze ntawuzi ariko ubu nize kudoda kandi bimpa amafaranga nkemuza ibibazo byo mu muryango.”

    Bamwe mu bahinzi bemeye gusaranganya n’impunzi ubutaka bw’icyo gishanga, bavuga ko byatumye umusaruro wiyongera kuko binyuze mu mushinga wa ‘Misizi Marshland’ iki gishanga cyatunganyijwe n’abaterankunga batandukanye.

    Hari uwagize ati “Twahingaga mu kajagari ariko aho tuboneye aba bavandimwe bacu b’impunzi buri wese yagiye afatamo 30% tubahaho barahinga natwe turahinga duhita tubona abafatanyabikorwa batunganya igishanga. Ubu ku bufatanye twiboneye inyubako enye dushyiramo umusaruro wacu kugira ngo utangirika.”

    Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier yavuze ko Leta ifite imishinga migari yiganjemo ubuhinzi ifatanyije na Banki y’Isi yo gukomeza guteza imbere impunzi ziba ku butaka bw’u Rwanda.

    Ati “Guverinama y’u Rwanda ifite gahunda zo gufasha impunzi kugira ngo bashobore kwigira aho kugira ngo bakomeze bategereza inkunga z’amahanga muri iki gihe, kubera Covid-19 inkunga ziri kugabanuka.”

    “Ariko twabitekereje kare kuko dufite umushinga muri Banki y’Isi twise ‘Jya mbere’ ni wo tugenderaho kugira ngo dufashe impunzi ndetse n’abaturage baturiye inkambi y’impunzi kugira ngo bashobore kujya mu mishinga ibafasha kwigira.”

    Kayumba yavuze ko iyo mishinga ikorera muri Gisagara, Gatsibo na Nyamagabe ahari inkambi z’impunzi ariko izakomereza no mu Turere twa Kirehe na Karongi.

    Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubufatanye mu iterambere mu gihugu cya Danemark, Flemming Mortensen, na mugenzi we Minisitiri ushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Mattias Tesfaye, bagiriye mu Karere ka Gisagara ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021, bashimye imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kwita ku mpunzi, bavuga ko igihugu cyabo cyiteguye gutanga inkunga mu mishinga iteza imbere ubuzima bw’impunzi.

    Flemming ati “Turishimye kuko uyu mushinga ni mwiza cyane, ibi bigaragaza ibikorerwa muri aka gace n’uburyo abantu babishyigikira, cyane ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo twateramo inkunga ibikorwa nk’ibi kandi ni byiza cyane.”

    “Usibye uyu mushinga dufite n’indi mishinga itandukanye turimo gutera inkunga. Kuri ubu rero ubu turi mu Rwanda kugira ngo turebe uko bimeze kandi twiteguye gukomeza kubishyigikira.”

    Usibye ubuhinzi n’ubudozi, impunzi zo mu Nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara zikorana n’abaturage b’Abanyarwanda imyuga irimo ububaji n’ubwubatsi.

    Kuri ubu hafi y’iyo nkambi hari kubakwa ishuri rizigishirizwamo imyuga itandukanye bazajya bakora irimo kubaka, gusudira, kubaza, gutunganya imisatsi n’indi.

    Iki gishanga cya Misizi ni kimwe mu bice byahawe impunzi z’Abanye-Congo ngo zihakorere ubuhinzi buzifasha kwigira

    Uyu ni umusaruro w’ibigore izi mpunzi n’abandi baturage bejeje mu gihembwe gishize

    Kuri ubu hafi y’iyi nkambi hari kubakwa ishuri rizajya ryigishirizwamo imyuga itandukanye

    Minisitiri w’Ubufatanye mu iterambere muri Danemark, Flemming Mortensen na mugenzi we ushinzwe Abinjira n’Abasohoka. Mattias Tesfaye basuye iyi nkambi ya Mugombwa

    Umunyamabanga uhoraho muri Minema, Kayumba Olivier yavuze ko Leta ifite imishinga migari ifatanyije na Banki y Isi yo gukomeza guteza imbere impunzi ziba ku butaka bw’u Rwanda

    Kayumba Olivier aganira n’umwe mu bashyitsi basuye Akarere ka Gisagara

    [email protected]


  • Nyarugenge: Abantu umunani barimo n’Umukuru w’umududu bafashwe banywera inzoga mu rugo –

    Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021, nibwo polisi yaguye gitumo aba bantu uko ari umunani barimo abagore batatu bari kunywera inzoga mu rugo mu Mudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge,

    Abatawe muri yombi bemeye icyaha cy’uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 banabisabira imbabazi.

    Umukuru w’Umudugudu wa Ingenzi, Nshimiyumukiza Faustin, yagize ati “ Nagiyeyo ngiye kubabwira ngo batahe ariko nanjye ndicara, niryo kosa ryabaye kuko amasaha yari yageze nkaba mbisabira imbabazi.”

    Nshimiyumukiza Faustin yaboneyeho gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko bibabaje kuba mu bafashwe harimo n’Umukuru w’Umudugudu mu gihe yagakwiye kuba ari we ushishikariza abandi baturage amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Bafashwe barenze ku mabwiriza. Uburyo bafatwamo ni ubusanze kuko umuntu wese warenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo arafatwa akabibazwa, icya Kabiri umwihariko waba ni uko aho babasanze hari n’Umuyobozi w’Umudugudu ukwiye kuba arwanya ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza, abishishikariza abaturage ayobora cyangwa se n’abandi abonye.”

    CP Kabera yavuze ko uyu Mukuru w’Umudugudu yari afite akabari gakora kandi bitemewe ariko kakaza gufungwa, aboneraho gusaba abayobozi n’abaturage kumva no kugendera neza ku mabwiriza yasohotse batiriwe baruhanya kuko icyoherezo gihari.

    Uko ari umunani bafatiwe mu rugo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Uko ari umunani bafatiwe mu rugo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 {JPEG}

    JPEG - 320 kb
    Bemeye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 babisabira imbabazi

    Umukuru w’Umudugudu wa Ingenzi, Nshimiyumukiza Faustin ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Nyagatera: Urujijo n’agahinda ku mukobwa watewe inda na se –

    Ni ishyano gusambanya umwana koko ariko birenze ishyano gusambanya uwo wibyariye. Kugeza ubu mu mudugudu wa Kibuye mu Kagari ka Gitenga mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare hari umwana uri mu rungabangabo nyuma yo guterwa inda na se umubyara, ubu akaba yarabuze uburyo amwandikisha mu irangamimirere.

    Mu buhamya uyu mugore utifuje ko umwirondoro we utangazwa yahaye Flash Fm. Yavuze ko Se yamuteye inda ubwo yari afite imyaka 15. Ngo yamushutse amubwira ko agiye kumwigisha.

    Yavuze ko ko yamuteye ubwoba amubwira ko nahirahira akabivuga azamugirira nabi

    Ati “ Mfite imyaka 15, mama yansigaga mu rugo, uwari umugabo we akajya ambwira ngo nze anyigishe ubwenge, tukajya mu buriri. Arambwira ngo ni mbivuga nzagukubita umuhoro ku gikanu nigire mu Bugande. Bikomeza gutyo nza kubura imihango , bagiye kumpimisha nsanga ndatwite.”

    Yavuze ko nyuma y’aho asambanyijwe agaterwa inda na se, yamusabye ibyangombwa ngo yandikishe umwana mu gitabo cy’irangamimerere ariko arabimwima.

    Ati “Namwatse irangamuntu ngo njye kumwandikisha ariko irangamuntu arayinyima, na Mama aragerageza uburyo bwose nawe arayimwima, turarekera.”

    Kugeza ubu uyu mwana wavutse afite imyaka 12 ,gusa haribazwa uzamwandikisha mu gitabo cy’irangamimerere .

    Umugabo ushinjwa gutera inda umwana abereye se yabihakanye, avuga ko atigeze abyarana n’uwo mwana .Icyakora avuga ko yageze aho akemera kujya kwiyandikishaho maze umugore we ari we nyina w’uwatewe inda akamubera ibamba.

    Ngo uwo mubyeyi yavuze ko adashaka gusangira umugabo n’umwana we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe, bandora Emmanuel, yavuze ko hagiye gukurikizwa amategeko, umwana akandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.Yavuze ko uyu mwana amategeko ateganya ko yandikwa kuri nyina mu gihe se ataraboneka.

    Kugeza ubu uyu mwana wabyawe n’uwakabaye ari sekuru aracyarererwa kwa Se mu gihe nyina umubyara yishakiye undi mugabo.


  • Abakora mu butabera bw’u Rwanda bagiye guhabwa amasomo azabafasha guhangana n’ibyaha bigezweho –

    Ni amasomo azahabwa abasanzwe bakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera, hagamijwe gukarishya ubumenyi basanganywe, no kubujyanisha n’ibihe Isi igezemo.

    Amasomo azatangwa arimo gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka n’ingengabitekerezo ya Jenoside (ICGI), Gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu (DCPEC), Kuburanisha no gutanga ibihano (CPS), no Gushyira mu ngiro amategeko agenga abagirana amasezerano (DCTP).

    Hazatangwa kandi amasomo ku Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga umuryango (DFLP), Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga za banki (DBLP), Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano (DCPP), n’Itegeko ryerekeye ibihombo by’ibigo n’abantu ku giti cyabo (DCIP).

    Aya masomo kandi azagaruka ku ikoranabuhanga cyane, kuko risigaye ari umuyoboro ushobora no kunyuzwamo ibyaha biri muri ibi byashyiriweho amategeko.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin, witabiriye itangizwa ry’ibiganiro bigamije kwemeza aya masomo, yavuze ko abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera bakwiye kugira ubumenyi bwihariye mu mwuga wabo, kuko uko ubuzima buhinduka ari na ko imikorere iba ikwiye guhinduka.

    Ati “Birasaba ko tujyana n’ibihe tugezemo. Mu gihe umugenzacyaha, umushinjacyaha, umacamanza cyangwa umwavoka bafite ubumenyi buhagije ku byaha byakorewe ku ikoranabuhanga, bizatanga umusaruro ufatika mu butabera. Isi turimo irihuta cyane, kandi imanza ziri kuregerwa inkiko ziri kujyana n’uko ibintu bigenda bihinduka mu Isi.”

    Umuyobozi wa ILPD, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko aya masomo agamije guteza imbere ubumenyi abakora mu nzego z’ubutabera basanganywe, kandi hakibandwa ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

    Ati “Ubu hariho ibyaha by’inzaduka, nk’ibikorerwa ku ikoranabuhanga., Ndahamya ko umuntu twiganye abaye atarahawe andi mahugurwa, ntabwo yaba azi ibi byaha.

    Gukora ibyaha byambukiranya mipaka, byasabaga umuntu kujya mu kindi gihugu, ariko ubu umuntu uri mu rwanda yakwifashisha ikoranabuhanga agakora ibyo byaha hanze yarwo ataruvuyemo.”

    Biteganyijwe ko mu mpera za 2021, Inama y’Igihugu Ishinzwe Kaminuza n’Amashuri Makuru, HEC, izaba yamaze kwemeza aya masomo, maze ikigishwa abagenzacyaha, abacamanza, abavoka n’abandi basanzwe mu mu nzego zitandukanye z’ubutabera.

    Ibiganiro bigamije kwemeza amasomo umunani azahabwa abakora mu nzego z’ubutabera yitabiriwe n’abakuriye izo nzego muri rusange

    Abagore nabo bari bitabiriye ibi biganiro

    Abitabiriye ibiganiro bunguranye ibitekerezo ku buryo aya masomo azafasha abakora mu nzego z’ubutabera z’u Rwanda

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Dr. Ntezilyayo Faustin, yavuze ko abazahabwa aya masomo bazatanga umusanzu wisumbuye mu butabera bw’u Rwanda

    Polisi y’u Rwanda iri mu bafatanyabikorwa ba ILPD bari kuganira ku masomo yihariye azahabwa abo mu nzego z’ubutabera

    Ubi biganiro byitabiriwe n’abantu benshi bakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda

    Umuyobozi wa ILPD, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko aya masomo agamije gukarishya ubumenyi bw’abakora mu nzego z’ubutabera

  • Munyenyezi Béatrice yitabye Urukiko (Amafoto) –

    Munyenyezi Béatrice wavutse mu 1970, akurikiranyweho ibyaha birimo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wa Jenoside, gutegura Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu busambanyi.

    Yitabye Urukiko yunganiwe na Me Gatera Gashabana gusa Me Buhuru Pierre Célestin na we uri mu bunganizi be ntiyigeze agaragara mu rukiko.

    Me Gatera yabwiye urukiko ko bamenye ko urubanza ruri uyu munsi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata ku buryo inyandiko zijyanye n’ikirego atarazishyikiriza uwo yunganira ndetse ngo banahure baganire ku myiregurire ye.

    Gatera yabwiye urukiko ko kuva Munyenyezi yagezwa mu Rwanda, bahuye ku wa Kabiri kandi nabwo bamaranye iminota 20 gusa, asaba urubanza ko rwashyirwa ku yindi tariki n’umukiliya we agahabwa ibintu byose byamufasha mu kwiregura.

    Yavuze kandi ko uwo yunganira hari inyandiko yazanye zijyanye na dosiye ye atigeze yemererwa kubona, ndetse ko dosiye ye yaburanishijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mabazwa yashinjwaga n’abatangabuhamya bagaragaye muri dosiye y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ariko ntihagaragare isano bifitanye.

    Gatera yavuze ko bandikiye abamwunganiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo babashyikirize ibimenyetso bijyanye n’uko yireguye icyo gihe.

    Munyenyezi ahawe umwanya, yavuze ko na we atarabona dosiye, ndetse ko yahabwa uburenganzira bwo kubona inyandiko yazanye kandi akemererwa kuvugana n’umuryango we kuko kuva yagezwa mu Rwanda bataravugana.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ikirego bagishyikirije urukiko ku wa Mbere, ariko kuko kumenya dosiye ye ari uburenganzira umuburanyi agenerwa n’amategeko, nta kibazo kirimo mu gihe urukiko rwabisuzuma rukemeza indi tariki hanyuma Munyenyezi akabona umwanya wo kuvugana n’abunganizi be bagategura urubanza.

    Umucamanza yavuze ko urubanza rwimuriwe ku wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021 saa tatu za mu gitondo.

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Ubwo Umupolisi yari amuherekeje amujyanye mu cyumba cyabereyemo iburanisha

    Munyenyezi ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Ntara y’Amajyepfo

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda tariki ya 16 Mata 2021

    Munyenyezi yasabye ko yahabwa umwanya uhagije wo kubanza gusoma dosiye ye kuko ngo atarayibona

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Abagize komite z’ubutaka bahawe telefone zigezweho zizabafasha kwihutisha akazi kabo –

    Ni igikorwa cyateguwe n’ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda (RLMUA: Rwanda Land Management and Use Authority), mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya ‘Connect Rwanda’ no kunoza imicungire y’ubutaka binyuze mu ikoranabuhanga.

    Jean Baptiste Mukarage uhagarariye ishami ry’imicungire y’ubutaka muri RLMUA, yavuze ko ari telefone baguze nk’abakozi b’icyo kigo mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gutunga telefone kuri buri munyarwanda no koroshya ihanahanamakuru ku micungire y’ubutaka.

    Ati “Twashyize hamwe amafaranga kugira ngo dushyigikire nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri iyo gahunda, tukaba duteganya ko izo komite z’ubutaka zizakoresha izo telefone mu itumanaho. Zizabafasha mu gukemura ibibazo bahura nabyo mu micungire y’ubutaka, haba mu kubufotora kandi hari n’irindi koranabuhanga tugiye kubagezaho mu minsi iri mbere rizabafasha mu kazi kabo.”

    Mu Tugari dutanu twatoranyijwe mu ntara y’Iburengerazuba harimo Rugari mu Murenge wa Macuba na Banda mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke.

    Bamwe mu bagize komite z’ubutaka muri utwo tugari bavuze ko izi telefone zigiye kubafasha mu gukangurira abaturage kwandikisha ubutaka no kunoza imikorere yabo ya buri munsi.

    Munyeshaka Vienney wo mu kagari ka Banda yagize ati “Ndanezerewe cyane ku bw’iyi smart phone mbonye. Izadufasha mu gukora akazi. Dushobora kugera ahantu tukahabona ikibazo tukahafotora tukohereza kuri WhatsApp, izatworohereza mu itumanaho.”

    Banza Diane wo mu Kagari ka Rugari yunzemo ati “Twageragezaga tugakora ntazo ariko biba bigoye kuko biba bisaba ngo ujyane raporo. Niba ari isambu igomba gufotorwa ntubone uko uyifotora ukayitanga gusa ku munwa ariko kuba tumaze kubona izi telefone, bizajya bidufasha. Urayifotora ugahita uyitanga ku Kagari cyangwa ku Murenge ndetse no ku urwego rw’igihugu.”

    Mu Rwanda hose hagomba gutangwa telefone zigezweho (smart phone) 100 ku bagize komite z’ubutaka mu tugari. Muri buri kagari hatangwa telefone ku bantu bane muri batanu bagize komite z’ubutaka.

    Muri Nyamasheke hatoranyijwe utugari tubiri turi muri dutanu twahize utundi mu Ntara y’Iburengerazuba

    Abahawe telefone zigezweho biyemeje kuzibyaza umusaruro