Tag: featured

  • Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko –

    Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare 2020 nyuma yo gufatanwa n’umuhanzi Kizito Mihigo bagerageza kwambuka igihugu binyuranyije n’amategeko bagejejwe imbere y’Inteko Iburanisha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 29 Mata 2021.

    Uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kuba ‘icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko’, gusa Ngayabahiga na Nkundimana bo bakagira umwihariko wo kuba bakurikiranyweho ikindi cyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuri uyu wa Kane ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera Umucamanza yabajije kuri ibi byaha baregwa, Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko, ariko Innocent Harerimana we avuga ko atacyemera.

    Bigeze ku cyaha cyo gutanga ruswa Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo bavuze ko batacyemera.

    Muri uru rubanza rwabaye hifashijwe ikoranabuhanga aho ababurana bari muri Gereza ya Nyarugenge aho bafungiye, Jean Bosco Nkundimana yavuze ko yiteguye kwiburanira kuko ntawe afite umwunganira mu mategeko.

    Nyuma yo kugira icyo bavuga ku byo bakurikiranyweho, umunyamategeko wa Kubwimana na Ngayabiha yasabye ko urubanza rwasubikwa ngo ‘kuko atarabonana n’abo yunganira n’umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ibashinja’.

    Imaze kumva abaregwa, Inteko Iburanisha yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha ryimurirwa ku wa 13 Nyaka 2021.

    Aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kugerageza kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko k’Umuhanzi Kizito Mihigo, wafashwe na Polisi ku wa 13 Gashyantare 2020 hafi y’aho u Rwanda rugabanira n’u Burundi mu Karere ka Nyaruguru.

    Inyandiko zisobanura imiterere y’urubanza rw’aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo waje ’Kwiyahura agapfa’ yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

    Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n’umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha. Harerimana we yaje kwinjira muri iyi dosiye kuko ari we wari ubatwaye ubwo bari mu mugambi wo kwambuka umupaka.

    Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko

  • Biteye isoni – Minisitiri Bayisenge avuga ku buremere bw’icyaha cyo gusambanya abana –

    Nubwo Leta yashyize imbaraga mu guhashya no guhangana n’icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya abana, hagashyirwaho n’amategeko abihana, usanga gikomeje kuza imbere mu byaha by’ihohoterwa bikunze gukorwa mu Rwanda.

    Urugero ni nk’inkuru ivuga ku mwana wo mu Mudugudu wa Kibuye mu Kagari ka Gitenga mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, wafashwe ku ngufu na se afite imyaka 15 akamutera inda, akaba yarabuze uko yandikisha umwana babyaranye.

    Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Karere ka Musanze, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, rugamije kureba uko gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuryango zishyirwa mu bikorwa n’indi mirimo iteza imbere umuryango mu Karere ka Musanze.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko n’ubwo ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango bigabanyuka, icyo gusambanya abana kiza ku isonga agaragaza ko ari ikintu giteye isoni n’agahinda.

    Ati “Icyaha kiza ku isonga ni icyo gusambanya abana nabyo rwose bitari ibintu by’umuco nyarwanda, biteye isoni, biteye agahinda ni agahomamunwa kuba wabona umubyeyi yasambanyije umwana we, ukabona nyirarume yamusambanyije.”

    Minisitiri Prof Bayisenge akomeza avuga ko ari ngombwa ko abaturage bakemura amakimbirane yo mu miryango kuko asenya byinshi harimo n’iterambere baba bifuza kugeraho.

    Ati “Turifuza umuryango uteye imbere kandi utekanye, ni yo mpamvu twese dukwiriye gushyiramo imbaraga, niba tugamije kubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye tugomba no kwirinda tukanakumira amakimbirane yo mu miryango ariko uruhare rw’umuturage ni ntasimburwa kubera ko ari nawe uba muri bya bibazo, anabizi anabisobanukiwe anafite n’igisubizo kuko ni we bigiraho ingaruka.”

    Urugamba rwo kurandura ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abana kandi, rwagiye rugarukwaho n’abayobozi batandukanye nk’aho, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko gusambanya abana ari ishyano u Rwanda rwagushije kandi ko bidacunzwe neza u Rwanda rw’ejo rwazononekara.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya abakora icyaha cyo gusambanya abana, wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa kuwa 12 Ukwakira 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko 20, 5% by’abana baterwa inda baba bafite munsi y’imyaka 11.

    Ntabwo byoroshye kuba wabona imibare y’abana bafashwe ku ngufu n’abasambanyijwe ariko Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu 2016 Kugeza mu 2018.

    Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36,1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%, Intara y’Uburengerazuba ifite abana 15,2% batewe inda, Intara y’Amajyaruguru ifite 16,5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11,2%, ibintu Leta ivuga ko itazihanganira na rimwe ko abana bazakomeza guhohoterwa.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko gusambanya umwana ari ibintu biteye isoni n’agahinda

    Ababyeyi basabwe gukumira icyaha cyo gusambanya abana n’amakimbirane yo mu muryango

  • Hasobanuwe ibikurikizwa mu masezerano RSSB Ishami rya Mituweli rigirana n’amavuriro –

    Ubwisungane mu kwivuza bwashyizwe mu maboko ya RSSB mu 2015 kugira ngo imicungire ya Mituweli irusheho kugenda neza kuko ikigo cya RSSB cyari gisanganywe uburambe muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

    Kugeza ubu mu Rwanda ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, RSSB ikorana n’amavuriro yose ya Leta n’ayigenga yujuje ibisabwa 963 arimo n’amavuriro y’ibanze (Poste de Santé) arenga 400 akaba yaregerejwe abaturage hirya no hino mu tugari.

    Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Mituweli, Muziganyi Florence, aganira na IGIHE yagarutse ku bigenderwaho kugira ngo RSSB igirane amasezerano y’ubufatanye n’amavuriro.

    Ati “Inzira binyuramo navuga ko ari ebyiri: hari amavuriro asurwa na Minisiteri y’Ubuzima harimo ibigo nderabuzima n’ibitaro navuga ko ari ibya Leta. Ayo mavuriro aba afite ibyangombwa bitangwa na Minisante hanyuma ivuriro ryabiduha tukagirana amasezerano y’ubufatanye.”

    Yongeraho ko inzira ya kabiri ari amavuriro yigenga arimo Poste de santé n’amavuriro afite ubuvuzi bwihariye (amaso, kunyuza mu cyuma cyangwa ubundi buvuzi bwihariye), harebwa inyubako ivuriro rigiye gukoreramo, ibikoresho bikenerwa, imiti igomba kubamo, n’ibyangombwa nyir’ivuriro agomba kuba afite birimo impamyabumenyi.

    Hari kandi kuba yemerewe gukora umwuga w’ubuvuzi, afite icyangombwa gitangwa n’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza, icyemezo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse na raporo y’igenzura yakozwe n’abahagarariye akarere ivuriro riherereyemo, umukozi wa RSSB ku Karere, abahagarariye Ibitaro n’ikigo nderabuzima ivuriro risabirwa amasezerano riherereyemo.

    Iyo usaba yujuje ibisabwa, Akarere gatanga iyo dosiye ku Ishami rya RSSB gaherereyemo byagaragara ko ibisabwa byuzuye hagasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’uhagarariye ivuriro n’Ubuyobozi bwa RSSB.

    Ku ruhande rwa RSSB ivuga ko uko iminsi yagiye ihita imikoranire yabaye myiza cyane ko n’imbogamizi zakunze kugararagaramo arizo gutinda kwishyurwa kw’amavuriro byagiye bikemuka aho Leta yashyiriyeho uburyo bwo kongerera ubushobozi Mituweli.

    Mu bisubizo birambye byo kunoza iyi gahunda harimo n’ikoranabuhanga ryitezweho kuzatanga umusaruro mu bikorwa byo gukora ubugenzuzi bwihuse kandi mu gihe gito no kuziba icyuho cy’abakozi bake ugereranyije n’amavuriro agenda yiyongera umunsi ku wundi.

    Abakorana na RSSB bavuga ko hari byinshi byahindutse kuva aho batangiye gukoranira nayo kandi ko biri kuganisha imikorere n’imibereho yabo aheza.

    Umuyobozi Mukuru wa Poste de Santé ya Ngara iherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Mukagahizi Esperance, yabwiye IGIHE ko ugereranyije n’uko bakoraga mbere hari byinshi byahindutse.

    Ati “Mu myaka ya mbere dukorana na Mituweli twari dufite ibibazo byinshi, ntabwo twishyurwaga neza. Byageze mu 2015 aho ntangiriye gukoranira na RSSB twishyurirwa igihe bigatuma imikorere iba myiza, imiti ikabonekera igihe ndetse n’abakozi bagahembwa neza.”

    N’ubwo imikoranire n’amavuriro ari myiza ariko hari igihe mu bijyanye no kwishyura bishobora gutinda bitewe n’amakosa akorwa na bamwe mu bayobozi b’amavuriro nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Poste de Santé ya Kamuhoza iri mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara Mukabayizere Justine yabisobanuye.

    Ati “Bitewe n’uko Mituweli yajyaga itinda kwishyura ubanza ariyo shusho bamwe bakibibonamo ariko si ko bimeze. Iyo wujuje ibisabwa byose neza ukabyohereza ku gihe wishyurwa neza rwose. Icyakoze hari igihe uba wakoze amakosa nko mu kuzuza inyemezabwishyu igaragaza ko umuntu yivuje, ugashyiraho nk’amakuru atuzuye cyangwa ukayitanga igihe cyarenze bituma kwishyura bishobora gutinda.”

    RSSB ishobora guhagarika imikoranire

    RSSB ishobora guhagarika imikoranire hagati y’amavuriro yigenga mu gihe cyose ibikubiye mu masezerano nyir’ivuriro yabirengaho cyangwa agakora ibinyuranye na byo birimo uburiganya ndetse no kuba nyir’ivuriro atahaba bigatuma abo yasizemo batanga serivisi mbi.

    Muziganyi yakomeje avuga ati “Ntidutanga amasezerano ngo twicare, dushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko ya masezerano ashyirwa mu bikorwa. Akenshi twifashisha na za nyemezabuguzi yakoresheje tukareba niba ari gutanga imiti ijyanye n’uburwayi umuntu afite, ese ntari gutanga ibiri hasi y’ibyo umurwayi akeneye?”.

    “Ese ari kuvura abanyamuryango ba Mituweli koko? Ese arubahiriza ibiciro n’aho agomba kurangurira imiti? Ese aratanga serivisi zifite ireme n’ibindi. Icyo gihe tubasaba ibisobanuro byatunyura tugakomeza gukorana ariko iyo bitatunyuze hari igihe duhagarika amasezerano.”

    Ubundi ibikubiye mu masezerano ya RSSB na Poste de Santé bisaba ivuriro ko rivura umurwayi mu buryo bwiza hatabayeho uburiganya ubwo aribwo bwose hanyuma rigakora inyemezabuguzi kandi rikazitangira ku gihe muri RSSB kugira ngo hakorwe igenzura maze ivuriro rikishyurwa ibyakoreshejwe nk’uko bikubiye mu masezerano.

    Mukabayizere Justine uyobora Poste de Santeé ya Kamuhoza, yavuze ko iyo wakoze ibyo usabwa neza wishyurirwa ku gihe

    Mukagahizi Esperance yavuze ko ugererenyije n’uko byari bimeze mbere, imikoranire yahindutse kurushaho

    Poste de Santé ya Ngara yatangiye gukorana na RSSB ku ikubitiro

  • LIVE: Urubanza ruregwamo Rusesabagina rwakomeje, Nsengimana wabaye Umuvugizi wa FLN yatangiye yiregura (Amafoto na Video) –

    Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busoje kwerekana ibyaha byose abareganwa na Rusesabagina baregwa, kuri uyu wa Kane, batangiye kwiregura. Uwa mbere wahereweho ni Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” wari umaze gutabwa muri yombi.

    Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Nsengimana Herman yatangiye asobanura uko yinjiye muri FLN bigizwemo uruhare na Nsabimana Callixte “Sankara’’.

    Herman Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu Birwa bya Comores mu 2019.

    Tariki ya 5 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ari na ryo rifite umutwe w’Ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

    Ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi, akananyuzwa mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubijwe mu buzima busanzwe.

    Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.


  • Rutsiro: Polisi yafashe umugabo wishe umugore we bapfa inshoreke –

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu masaha ya saa tatu n’igice mu mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro.

    Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yemeje aya makuru ivuga ko uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murunda mu gihe iperereza riri gukorwa n’urwego rubishinzwe.

    Bivugwa ko uwo mugabo yarwanye n’umugore bapfa inshoreke nyakwigendera yashinjaga umugabo we kwangirizaho umutungo w’urugo.

    Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


  • Kayonza: Abayobozi b’Imidugudu basinyishijwe imihigo yo kuyobora ahatarangwa ibyaha –

    Ni igikorwa cyatangiriye mu Mudugudu wa Gasabo mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, ahahurijwe abayobozi b’Imidugudu itandukanye kugira ngo basinyane iyi mihigo n’ubuyobozi bw’akarere.

    Ku Cyumweru nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba, yasize avuze ko umuyobozi w’Umudugudu uzajya ufatirwamo ibiyobyabwenge nawe azajya abibazwa ngo kuko bitumvikana ukuntu abakora ibindi byaha babamenya byagera ku bacuruza ibiyobyabwenge bakicecekera.

    Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwahise buvuga ko bugiye gutangiza igikorwa cyo gusinyana imihigo n’abayobozi b’Imidugudu mu gukumira ibyaha cyane mu midugudu yegereye imipaka.

    Akarere ka Kayonza niko kahise kabimburira utundi mu gusinyisha imihigo abayobozi b’imidugudu bahiga kugira imidugudu itarangwamo ibyaha cyane ibiyobyabwenge.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye abaturage kimwe n’abayobozi b’Imidugudu gutanga amakuru ku bateza umutekano muke, buri wese akaba ijisho ry’umutekano mwiza.

    Yasabye abayobozi b’Imidugudu kwirinda ubufatanyacyaha n’abateza umutekano muke mu baturage, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bigaragara ko bazana ibyaha mu midugudu.

    Ati “Nitugira umuryango utekanye, tukagira Isibo itekanye, tukagira Umudugudu utekanye n’Akagari birumvikana n’Akarere tuzaba dutekanye, mureke dufatanye buri wese abe ijisho rya mugenzi we dukumire icyaha kitaraba kandi dutangire amakuru ku gihe.”

    Murwanashyaka Tharcisse utuye mu Mudugudu wa Gasabo, yavuze ko umutekano muke muri uyu Mudugudu uturuka ku bantu bamwe na bamwe banywa ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ubujura.

    Abayobozi b’Imidugudu ni bamwe mu minsi ishize bahawe telefone nziza zigezweho mu kubafasha kugendana n’igihe no gutunga itumanaho ryabafasha mu gutangira amakuru ku gihe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge

    Abayobozi b’imidugudu n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa basinyana imihigo

    Abayobozi b’imidugudu biyemeje kurwanya ibyaha byakorerwaga mu midugudu bayobora

  • Umuyobozi w’urwego rw’amagereza muri Zambia yashimye uburyo abagororwa mu Rwanda bigishwa imyuga –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda hamwe n’itsinda ayoboye aho basuye Gereza ya Nsinda ndetse n’Ishuri rikuru rya RCS byose biherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Umuyobozi wa Gereza ya Nsinda, CSP Elly Karangwa, yavuze ko iyi gereza iri kugororerwamo imfungwa 14 628, avuga ko kuba abagororwa bigishwa imyuga byaziye igihe kuko bibafasha mu kubagorora neza.

    CSP Karangwa yavuze ko hari abantu baza gufungwa bisa n’aho ubuzima bwananiranye ariko ngo iyo bahagejejwe bakigishwa umwuga basubira hanze babasha kuba bazi umwuga runaka kuburyo batongera gukora ibyaha.

    Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe yavuze ko yishimiye igikorwa cyo kwigisha abagororwa imyuga ndetse n’uburyo bakurikirana abo bagororwa.

    Yavuze ko Afurika ikeneye kwigisha buri muntu mu rwego rwo gutuma abantu bose bagira ubumenyi bw’ibanze ku myuga itandukanye.

    Ati “ Twize uburyo ibintu byanyu biri ku murongo n’uburyo mwigisha abagororwa banyu hagamijwe kubahindurira ubuzima. Buri mugororwa wigishijwe umwuga akabona ibikoresho bizagabanya abanyabyaha mu muryango, igihugu cyanyu kizabaho kidafite ibyaha kandi uko munigisha abagororwa benshi ni nako abeshi bashira muri gereza ahubwo bakabona umwuga ubafasha kwinjiza.”

    Intego ni zose ku bagororwa biga imyuga

    Bamwe mu bagororwa biga imyuga muri gereza ya Nsinda bavuga ko bafite intego yo kwiteza imbere mu gihe bazaba basoje igihano cyabo ngo kuko imyuga bari kwigishwa bizeye ko izabafasha mu kugira imibereho myiza.

    Bagabo Samuel wakatiwe imyaka itatu kuri ubu akaba amazemo umwaka n’igice, yavuze ko kuba ari kwiga umwuga wo gutunganya amazi bizamufasha kwiteza imbere mu gihe yasubiye hanze.

    Ati “ Uyu mwuga uzamfasha kwiteza imbere kuburyo ntakongera gukora amakosa ngo ngaruke gufungwa, ndashimira abayobozi bacu batekereje gushinga iri shuri.”

    Habanabakize Thomas wafunzwe mu mwaka wa 2018 aho yakatiwe imyaka itanu, yavuze ko umwuga yiga ujyanye no gukora amashanyarazi uzamufasha kwirinda kongera gukora ibyaha.

    Ati “ Intego yanjye ni uko nzasohoka nkagenda nkakoresha ubumenyi nkura hano sinsubire mu byaha nabagamo mbere. Ndashaka guteza imbere umuryango wanjye hamwe n’igihugu.”

    Kuri ubu Gereza eshanu nizo zigishirizwamo imyuga icumi yatoranyijwe mu rwego rwo gufasha abagororwa gusohoka hari umwuga bazi, izo ni gereza ya Rubavu yigishirizwamo gutunganya impu, Huye yigishirizwamo umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mbaho, Nyanza yigishirizwamo ikoranabuhanga n’ubudozi.

    Gereza ya Rwamagana yo yigishirizwamo gutunganya amazi, amashanyarazi, gusudira ndetse n’ubwubatsi naho muri gereza ya Nyarugenge ho higishirizwamo imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubundi bwiza bwo ku mubiri, gukanika imodoka ndetse n’ikoranabuhanga.

    Mu minsi ishize umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyi ngiro, Umukunzi Paul, yavuze ko impamyabushobozi zihabwa abagororwa bazajya banazikoresha mu buzima bwo hanze ngo kuko porogaramu bagenderaho biga ari isanzwe.

    Abacungagereza mu karasisi bakira Dr Chisela na CG Marizamunda

    Dr Chisela yatangaje ko kwigisha imyuga ku mfungwa n’abagororwa mu Rwanda ari umusingi mwiza wo kubaka umuryango utekanye

    Batambagijwe ahari ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri gereza ya Nsinda

    Abayobozi batandukanye muri RCS baje kwakira Dr Chisela muri gereza ya Nsinda

    Dr Chisela yeretswe uburyo abagororwa bigishwa imyuga kandi bakava muri gereza bayimenye

    CG Marizamunda ari kumwe na Dr Chisela berekwa ibikorerwa mu ishuri rikuru rya RCS

    Abayobozi bakuru basuye amashuri yigiramo abakora muri RCS banakurikirana inyigisho bahabwaga

    Bamwe mu bazanye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa muri Zambia bishimiye uburyo u Rwanda rwita ku mfungwa

    Batemberejwe ibice bigize gereza ya Nsinda

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


  • Ubuhamya bwa Perezida Kagame ku mpamvu FPR yagabye ibitero amasezerano ya Arusha arimbanyije –

    Nubwo hari hashize iminsi ingabo za FPR zemeye guhagarika imirwano ndetse ibiganiro by’amahoro bya Arusha birimbanyije, kwihangana byaranze maze zirenga agace kazitandukanyaga n’iza Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana, FAR, zikomeza zinjira mu mujyi wa Ruhengeri, zifata n’uduce tuhakikije turimo imirenge ibiri yahoze muri Byumba.

    Mu minsi micye yakurikiye, izi ngabo zakomeje urugendo zimanuka, zitsimbura ingabo za FAR mu birindiro hafi ya byose byari mu Majyaruguru, zifata ibice by’ingenzi nk’imihanda igana i Kigali n’ibiraro bikomeye, kugera ubwo zitungutse mu misozi ya Shyorongi n’inkengero zayo, zitegeye Kigali yari mu birometero 30 gusa.

    Nyuma y’ibitero FPR yari imaze kugaba kuri FAR, hirya no hino humvikanye amajwi y’abantu bashinja FPR kwica ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, yasabaga impande zombi guhagarika imirwano.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru Christian Science Monitor, Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye ingabo za FPR-Inkotanyi, yasobanuye ko FPR yafashe umwanzuro wo kurenga ku masezerano ya Arusha kuko na Leta itari ikiyubahiriza.

    Yagize ati “Intego zacu ni ugutanga ubutumwa kuri Leta bw’uko mu gihe turi gushakira hamwe amahoro [binyuze mu masezerano ya Arusha] bakwiye kuyubahiriza. Bakomeje kwica ibyo twemeranyijeho i Arusha. Ugomba kuba warumvise ubwicanyi buherutse kubera [mu duce twa Gisenyi na Ruhengeri] kandi bwakozwe na Leta”.

    Ubu bwicanyi Gen Maj Kagame yavugaga, bwanagaragajwe na Komisiyo ya FIDH, yari igizwe n’impuguke mu by’amategeko, ubuvuzi ndetse n’izindi nzego, bacukumbuye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu bihe bitandukanye kuva mu 1990.

    Ni ubwicanyi bwabereye mu bice bya Ruhengeri na Gisenyi, bukaza umurego cyane nyuma y’uko impuguke za FIDH zivuye mu Rwanda, maze abarimo ingabo za FAR bakadukira Abatutsi basaga 400, biganjemo abari batanze ubuhamya bw’ibyo babonye mu bice byabereyemo ubwicanyi.

    Gen Maj Kagame yasobanuye ko FPR yagombaga kugira icyo ikora mu kuburizamo ubwo bwicanyi, kuko atari ubwa mbere bwari bubayeho, dore ko mu bice bya Kibilira mu Ukwakira 1990 hiciwe Abatutsi, bongera kwicirwa mu mu Bigogwe mu 1991, ndetse na Bugesera muri Werurwe 1992.

    Yagize ati “[Abapfuye] bari hari hagati ya 300 na 400. Iyi si inshuro ya mbere babikora, bishe abantu mu Bugesera na Kibilira ndetse na Bigogwe hafi ya Gisenyi. Twatekereje ko ubwo bwicanyi buzahagarara ubwo twari mu biganiro bigamije gushaka amahoro ariko si ko byagenze. Rero ntitwari buhagarare gutyo gusa ngo tureberere”.

    Icyari kigamijwe muri ubu bwicanyi, nk’uko Gen Maj Kagame yabitangaje, kwari ukwihimura kuri FPR kuko yari yaranze ko ishyaka rya CDR, ryakoreraga mu kwaha kw’ishyaka rya MRND rya Perezida Habyarimana, rihabwa imyanya muri Guverinoma.

    Yaragize ati “[Icyari kigamijwe] ni ukudutera ubwoba. Mu bice by’amasezerano yo gusangira ubutegetsi i Arusha, ishyaka rya Perezida Habyarimana, MRND, ryari ririmo kugerageza gushyira ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, CDR muri Leta. Ibyo byari gutuma abashyigikiye Habyarimana bagira ubwiganze muri Leta, rero twarabyanze kuko tutari bwemere ko ishyaka ry’abahezanguni ryinjira muri Leta”.

    Yongeyeho ati “Ubwo rero amasezerano yasinywagwa hatarimo CDR, MRND yagerageje kutwihimuraho, ku buryo bafatanyije na CDR bashoboraga gutuma, ibintu bigenda nabi mu gihugu; bagateza ubwicanyi aho gushyigikira umutekano. Leta yashishikarije abanyamuryango ba MRND na CDR kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi”.

    Kuva Mutarama 1993, FPR yari yarakomeje kugaragaza ko ihangayikishijwe n’ubwicanyi bwarimo bukorerwa Abatutsi, kuko mu nama yahuje FPR na Ambasaderi Johnnie Carson wari uhagarariye Amerika muri Uganda, bamugaragarije ko “Amahitamo yo kureka intambara ari kurushaho kugabanuka urebeye mu bantu bari kwicwa. Turatekereza ko tutakomeza kureberera Leta ya Habyarimana yica abantu”.

    U Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta y’abicanyi

    Kuva mu 1990 ubwo FPR, u Bufaransa yakomeje kunamba cyane kuri Leta ya Habyarimana, ku buryo byageze mu 1993, iki gihugu gifite amakuru atandukanye ashimangira ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.

    Ibi byagaragajwe na Ambasaderi Georges Martres, wahagarariye u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1989 kugera mu 1993, wavuze ko raporo ya FIDH yari bumurikirwe mu Bubiligi, yari “Bwongere kwerekana amakuru y’incamugongo ku yo dusanzwe tuzi”.

    Uretse kumenya ko Leta ya Habyarimana yari ifite umugambi wo gutegura Jenoside, u Bufaransa bwari bunabizi ko ingabo za Leta, FAR, zidafite ubushobozi bwo guhangana na FPR, bityo biyemeza kuzitera inkunga yatuma batsinda urugamba.

    Ni inkunga yemewe na Perezida François Mitterrand wari wabyukiye mu nama na Gen Christian Quesnot wari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, ndetse na Bruno Delaye wari Ukuriye Ishami rishinzwe Afurika mu Biro bya Perezida Mitterrand.

    Nyuma yo kumva inkuru y’igitero cya FPR kuwa 8 Gashyantare 1993, aba bagabo bombi bahise bakora imbata y’ibyo u Bufaransa bukwiye gukora mu gutabara Habyarimana wari umaze kubura ayo acira n’ayo amira.

    Mu byo aba basabye Perezida Mitterrand gukora mu maguru mashya, harimo ko kwibutsa ko u Bufaransa bushyigikiye amasezerano ya Arusha ndetse no kumenyesha ibihugu birimo Amerika, u Bubiligi n’u Bwongereza uko ibintu biri kugenda mu Rwanda.

    Bamusabye kandi gutera inkunga ifatika ingabo z’u Rwanda, yaba mu bikoresho, ubumenyi ndetse no koherezayo abasirikare bakinjira mu rugamba nyirizina.

    Ibyo byose Perezida Mitterrand yarabyemeye. Bukeye bwaho, ku itariki 9 Mutarama, u Bufaransa bwavanye ingabo zabwo muri Centrafrique buzerekaza mu Rwanda, ingabo z’icyo gihugu mu Rwanda zigera kuri 291.

    Uretse ingabo, u Bufaransa bwanohereje intwaro zikomeye mu Rwanda, zirimo indege z’intambara n’imbunda zirasa kure, byose bigamije kurengera Perezida Habyarimana wari umaze kunanirwa kuko byagaragaraga ko FPR iri hafi kwinjira mu murwa.

    Leta ya Habyarimana yageze aho icisha make ntiyakomeza kwica abatutsi ku mugaragaro nubwo ibikorwa bibiba urwango byakomeje no kwica bigakorwa mu mayeri, kugira ngo idakora mu jisho FPR Inkotanyi ikabyutsa imirwano.

    Iyo Leta nubwo yasinye amasezerano ya Arusha, Habyarimana ntiyigeze yifuza ko ajya mu bikorwa dore ko yarinze yicwa muri Mata 1994 atarashyira mu bikorwa ibyo amasezerano yateganyaga, hakurikiraho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

    Mu masezerano ya Arusha, Ingabo za FPR Inkotanyi byari byemejwe ko zivangwa n’iza Habyarimana

    Uhereye ibumoso hari Tom Ndahiro, Andrew Rwigamba, Charles Muhire, Patrick Mazimhaka na Pasteur Bizimungu mu biganiro by’amahoro i Arusha mu 1992 bahagarariye FPR Inkotanyi

  • Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha byose by’abareganwa na Rusesabagina- Uko iburanisha ryagenze (Amafoto na Video) –

    Aba bose Ubushinjacyaha bubarega uruhare mu gushyigikira no gukorana n’imitwe y’iterabwoba hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Mu bihe bitandukanye, Umutwe w’Ingabo utemewe wa FLN ushamikiye kuri MRCD wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda byaguyemo abaturage icyenda, abandi barakomereka, imitungo irasahurwa, indi iratwikwa.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura imiterere y’ibyaha abaregwa bashinjwa n’ibimenyetso bushingiraho buhamya ko babikoze. Bwagaragaje imiterere y’ibyaha biregwa abagera kuri 12 biganjemo abari basirikare mu mitwe y’iterabwoba ya FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

    Mu basirikare bakuru bari muri iyi dosiye harimo Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred, wigeze no gushyirwa ku rutonde rw’abashakishwa n’Akanama k’Umutekano ka Loni, anashyirwa ku rutonde rw’abahigwaga na Polisi Mpuzamahanga, Interpol.

    Banarimo na Ndagijimana Jean Chrétien wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant. Uyu ni umuhungu wa Gen Irategeka Wilson washinze CNRD Ubwiyunge nyuma yo kwiyomora kuri FDLR-FOCA agahuza imbaraga n’andi mashyaka arimo PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na RRM ya Nsabimana Callixte “Sankara”, ari naho havukiye MRCD nk’ishyaka rifite umutwe w’ingabo wa FLN urishamikiyeho.

    Mu basivili bari muri iyi dosiye harimo umugore umwe witwa Mukandutiye Angelina, uyu ashinjwa uruhare mu gushishikariza no kwinjiza abakobwa mu gisirikare cya FLN.

    Nyuma yo kumva ibyo abaregwa bose bashinjwa, biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza biregura kuri ibyo byaha niba babyemera cyangwa batabyemera.

    Mu iburanisha ryo ku wa Kane, urubanza ruzatangira urukiko rwumva ukwiregura kwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN, asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” wari umaze gutabwa muri yombi.

    Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukabera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:55: Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rusoje iburanisha rya none. Urubanza ruzakomeza ku wa 29 Mata 2021, Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi w’Umutwe wa FLN atangira kwiregura.

    14:50: Ubushinjacyaha bwasoje kwereka urukiko ibigize ibyaha n’ibimenyetso byabyo ku bantu 21 bose baregwa muri dosiye imwe na Paul Rusesabagina.

    14:43: Nsabimana yahawe Pistolet, amasasu 11 na grenade umwe byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni we wambukije ibintu biturika no kubihisha ndetse anabijyana mu bitero bya Kamembe na Nyakarenzo.

    Uwamahoro Theodette yemeje ko umugabo we Nsabimana Motard hari ibikoresho biturika yashyize mu giti, ajya no kubyerekana.

    Umushinjacyaha Habarurema avuga ko ibyo Nsabimana Motard yakoze byari ku bushake bwe, nta wabimuhatiye.

    14:37: Icyaha cya nyuma kiregwa Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Nsabimana yatunze intwaro, grenade, amasasu n’imbunda kandi akaba yaragize uruhare mu kubyambutsa.

    14:30: Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni we watwaye Byukusenge Jean Claude kuri moto ku wa 19 Ukwakira 2019, ubwo bajyaga gutera grenade yakomerekeje abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

    Byukusenge yayiteye ku modoka y’ivatiri yari iparitse imbere y’akabari ka Stella gaherereye hafi y’umusigiti wo ku Rya Gatatu i Kamembe; yamennye ikirahuri cy’imbere. Icyo gihe yahise afatwa.

    Iyi grenade yakomerekeje abantu batandukanye ndetse mu buhamya bwa bamwe ndetse n’inyandiko zo kwa muganga zashimangiye ko bagizweho ingaruka.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko afite ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    14:20: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yasobanuye ko icyaha cya kabiri kiregwa Nsabimana Jean Damascène alias Motard ari ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Nsabimana yagize uruhare mu bitero bibiri birimo icya grenade yatewe mu Mujyi wa Kamembe igakomeretsa abantu n’icyo mu Karangiro ahatwikiwe imodoka, ndetse akaba yaranagize uruhare mu

    Yemeye ko yambukije imbunda eshatu zo mu bwoko bwa AK-47, Pistolet, amasasu na grenade, akanatwara uwateye grenade i Kamembe hagamijwe kwica abantu, ariko ku bw’amahirwe ntibapfa.

    Nsabimana kandi avuga ko bagabye igitero mu Nyakarenzo bashaka kugaragaza ko FLN ihari.

    14:20: Mu nyandikomvugo ya Ntibiramira Innocent yemeje ko yari kumwe na Nsabimana Motard [wari ufite imbunda nubwo atari azi kurasa]. Yasobanuye ko bahagaritse imodoka ikanga guhagarara ariko bakayirasaho. Ako kanya bahise baraswaho n’ingabo z’u Rwanda zari hafi aho bariruka.

    14:13: Nsabimana yemeye ko yambukije imbunda eshatu na grenade. Yavuze ko Byukusenge Claude ajya gutera grenade ku Rya Gatatu mu Mujyi wa Kamembe, yavuze ko ari we wamutwaye kuri moto ndetse yamara kuyitera akamusubiza iwe.

    Yasobanuye ko mu gitero cyagabwe ku Cyapa, mu Murenge wa Nyakarenzo ku ikamyo, cyagabye ahagana saa Tatu z’ijoro.

    Nsabimana na Matakamba bagiye kureba aho abasirikare bacungira umutekano, basanga ntibahari. Icyo ihe bahamagaye, Byukusenge Claude na Gisiga bafite imbunda eshatu za AK-47 na grenade ikoze mu giti.

    Haje gutambuka imodoka y’ikamyo, bayirasaho, banayitera grenade bahita bataha.

    -  Nsabimana yinjiye mu mutwe w’iterabwoba ashaka amafaranga yo kwishyura ideni rya koperative

    14:03: Nsabimana ubwo yari mu Bushinjacyaha yavuze ko yabaye muri MRCD/FLN, umutwe yabwiwe ko ugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Yagiye mu mutwe ashaka kwishyura ibihumbi 150 Frw yari yagurijwe mu ishyirahamwe Twizerane ndetse bitewe no kubura inyishyu yari agiye no guterezwa cyamunara.

    Matakamba Jean Berchmans [uregwa muri dosiye, akaba ari na we wahishaga intwaro zambukijwe zivanwa i Bukavu] ngo yamwemereye ko yamuha amadolari 100 akishyura ishyirahamwe, ariko na we akemera kujya mu mutwe wa FLN.

    14:03: Nsabimana Jean Damascène ashinjwa kuba mu Mutwe w’iterabwoba kubera uruhare rwe mu gutunda no kubika intwaro n’ibikoresho byifashishijwe mu kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi. Mu bihe bitandukanye, uyu mugabo watwaraga moto, yajyanaga n’abagiye gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bitero byagabwe muri Gicurasi na Ukwakira 2019.

    13:58: Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni we wa nyuma mu bantu 21 bakurikiranywe muri iyi dosiye.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre avuga ko Nsabimana akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba n’icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    13:55: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine avuga ko usibye kuba mu Mutwe w’Iterabwoba, Mukandutiye Angelina yanagize uruhare mu bikorwa byawo byo kwinjiza abakobwa mu gisirikare.

    13:50: Dushimimana Claudine yavuze ko hari abakobwa benshi barimo n’abafite imyaka iri munsi y’iy’ubukure bashishikarijwe kwinjira mu gisirikare cya FLN.

    Asifiwe Marie Claire uri mu binjijwe na Mukandutiye Angelina muri FLN yavuze ko ari uyu mugore yajyaga kubandika mu rugo hanyuma bakabajyana ahantu, bagahita babinjiza mu gisirikare.

    Mu buhamya yatangiye mu Bugenzacyaha, Nyirahabimana Donatille na we yavuze ko yinjijwe muri FLN bigizwemo uruhare na Angelina.

    Ati “Maze guca ubwenge natangiye ishuri i Masisi. Maze gutsinda nize icyumweru kimwe gusa, umubyeyi witwa Angelina ambwira kujya mu gisirikare, hari mu 2018.’’

    Mukandutiye uregwa muri iyi dosiye yanakatiwe na Gacaca

    Mukandutiye Angelina wahoze ari Umugenzuzi w’Uburezi [Inspectrice] muri Nyarugenge ni we mugore rukumbi uri muri dosiye y’abareganwa na Paul Rusesabagina.

    Uyu mukecuru yatahutse ku wa 21 Ukuboza 2019 ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n’abarwanyi bo mu Mutwe w’iterabwoba wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda.

    Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, naho abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.

    Mukandutiye afite igifungo cya burundu yakatiwe n’inkiko Gacaca kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mukandutiye yagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi afatanyije n’Interahamwe mu bice bitandukanye bya Kigali.

    Yari inspectrice mu yahoze ari Komini Nyarugenge, yakoze Jenoside ku Muhima mu bwicanyi bwakorewe Saint Paul, Saint Famille ariko no ku mitwe itoza Interahamwe yari umwe mu bayobozi ba MRND muri Komini ariko by’umwihariko mu Murenge wa Muhima.

    Mukandutiye ushinjwa kwica Abatutsi muri Nyarugenge bivugwa ko avuka mu yahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi, akaba yari umugore wa Sahunkuye Jean ufitanye isano na Habyarimana Juvénal wari Perezida w’u Rwanda.

    Yagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Nyarugenge nyuma yo guhabwa imyitozo ikomeye n’Interahamwe, akayobora ibitero ahantu hatandukanye nyuma akaza guhungira muri RDC n’umugabo n’izindi Nterahamwe Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zikimara gufata igihugu.

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21. Aregwa icyaha cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba

    -  Mukandutiye yemeye ko yakuze akunda igisirikare

    Mu mabazwa atandukanye, Mukandutiye Angelina yemeye ko ari we wari ushinzwe gukangurira abakobwa kwinjira mu gisirikare.

    Yagize ati “Nakuze nkunda igisirikare kandi kuko icyo gihe bitashobokaga, nashishikarije umukobwa wanjye na we ntibyakunda, byatumye nshishikariza abakobwa kwinjira mu gisirikare cya FLN.’’

    13:39: Mukandutiye yari Commissariat [urwego yagereranyije na Minisiteri ishinzwe Iterambere ry’Umwari n’Umutegarugori] muri MRCD/FLN. Nizeyimana Marc uregwa muri iyi dosiye na we yemeje ko uyu mugore yari umwe mu bayobozi bashinzwe iterambere ry’umugore.

    13:36: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Mukandutiye Angelina ashinjwa icyaha kimwe cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Mukandutiye ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

    13:36: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Mukandutiye Angelina ashinjwa icyaha kimwe cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Mukandutiye ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

    13:32: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko icyaha cya kabiri Ndagijimana Jean Chrétien aregwa ari ukuba mu Mutwe w’Iterabwoba. Yabaye muri FLN, umutwe wari ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD.

    Habimana yavuze ko ibyo byose yabikoze abishaka, anasaba urukiko kuzemeza ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba yagikoze.

    13:26: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yatangiye asobanura ibyaha biregwa Ndagijimana Jean Chrétien, uyu ni umwana wa Gen Irategeka Wilson alias Lumbago. Aregwa ibyaha bibiri birimo icyo kwinjira mu Mutwe w’Ingabo utemewe no kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Yabaye mu mutwe wa FLN kuva mu 2016 kugeza afashwe n’ingabo za FARDC ku wa 13 Gashyantare 2019.

    Mu 2016 ubwo yasozaga amashuri yisumbuye yahise ajya kwihugura mu gisirikare. Bagiye kwimenyereza umwuga aza guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu ngabo za FLN.

    13:22: Hakizimana Théogène anashinjwa kuba mu Ishyirahamwe ry’Umutwe utemewe. Ubushinjacyaha buvuga ko yanyuranyije n’itegeko ku bushake bwe akemera kuba mu mashyirahamwe y’iterabwoba na FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

    13:20: Hakizimana yageze mu Burasirazuba bwa Congo mu 2003, yari afite ipeti rya Sergeant, akaba yarakoraga akazi ko mu biro. Mu 2016 ni bwo yagiye muri CNRD ndetse nyuma yo guhugurwa abona ipeti rya Sous Lieutenant, ari naryo yafashwe afite.

    13:15: Hakizimana Théogène wahoze muri FLN na we akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu Mutwe w’Ingabo utemewe no kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Tariki ya 29 Gicurasi 2018 ni bwo Hakizimana yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC. Yabaye muri FDLR-FOCA kuva ishinzwe kugeza mu 2016 ubwo yacikagamo ibice bibiri, akajyana n’igice cya CNRD.

    13:13: Kwitonda André anashinjwa ko kuba mu Mutwe w’Iterabwoba. Ubushinjacyaha buvuga ko yabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN kandi ikaba ifatwa nk’imitwe y’iterabwoba. Mu mabazwa ye yemeye ko yabaye muri iyo mitwe y’iterabwoba.

    13:10: Kwitonda André yabaye muri FDLR hagati ya 1998 na 2016, ubwo yinjiraga muri CNRD. Yabaye muri iyi mitwe yombi nk’umurwanyi.

    Ku cyaha cyo kwinjira mu Mutwe w’Ingabo utemewe, Ubushinjacyaha buvuga ko yagikoze ku bushake kandi nta muntu wabimuhatiye.

    13:05: Iburanisha rirasubukuwe. Umushinjacyaha yakomeje asobanura ibyaha biregwa Kwitonda André wabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN. Yafashwe ku wa 8 Ukuboza 2019.

    12:01: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa saa Saba nyuma y’akaruhuko.

    11:52: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo Nshimiyimana Emmanuel yakoze bishimangira ko yabaye mu Mutwe w’iterabwoba, anasaba urukiko ko rwamuhamya icyo cyaha.

    11:48: Ku cyaha cya kabiri cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba, Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Nshimiyimana Emmanuel hari ibikorwa yakoze bishimangira ko yabaye mu mitwe y’iterabwoba ya FDLR-FOCA na CNRD, yaje kwihuza n’indi mitwe iba MRCD/FLN.

    Nshimiyimana yagize uruhare muri iyi mitwe nk’aho yabaye umuyobozi mu gisirikare cya MRCD/FLN.

    11:36: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuye ko uburyo Nshimiyimana Emmanuel yinjiye muri FDLR, akajya kwiga ariko ataha mu birindiro [position] zayo, byerekana ko muri iyo myaka irindwi yabaye muri ibyo bintu ku ngufu.

    Ati “Uburyo yagiye atera imbere byerekana ko yari afite ubushake n’ubushobozi kugeza ashinzwe imirimo idasanzwe irimo no gukurira ingabo zitabara aho rukomeye.’’

    11:31: Nshimiyimana Emmanuel mu bihe bitandukanye yavuze ko yinjijwe muri FDLR-FOCA na CNRD ku ngufu ndetse agatinya gutoroka kuko uwabigeragezaga yicwaga. Yafashwe mu 2019, afatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru.

    11:24: Ubwo yabazwaga mu Bushinjacyaha, Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko yemera ko yabaye mu mutwe witwaje intwaro bitemewe n’amategeko.

    Yavuze ko yabaye muri FDLR ariko akaba atarakoragamo imirimo ya gisirikare kuko yari yaremerewe kwiga amashuri ye yisumbuye. Akigera muri FLN, yahawe inshingano zitandukanye nka Commander muri Secteur ya Kabiri ndetse anayobora Unite yari ishinzwe kuyobora abayobozi.

    Abo bayobozi barimo Gen Irategeka Wilson washinze CNRD.

    11:21: Nshimiyimana Emmanuel yagiye kwiga muri Congo ahageze ahita yinjira muri FDLR mu 2012, ahita ahabwa amahugurwa ya gisirikare. Icyo gihe yarigaga anahasoreza amashuri yisumbuye.

    Yavuze ko muri icyo gihe barwaniye mu bice bitandukanye kugeza mu 2016 ubwo FDLR-FOCA yarimo yitandukanyaga na CNRD, akaba ari nayo bajyana kuko yiyumvagamo umurongo wayo.

    Muri Nzeri 2017 kugera muri Werurwe 2018, yagiye kwiga muri ESM, asohoka afite ipeti rya Sous Lieutenant, ari naryo yafashwe afite.

    11:16: Nshimiyimana Emmanuel yafatiwe muri Rutare, icyo gihe bahungiye mu Ishyamba rya Gahuzi. Yari mu gice cyari inyuma, agenda atega ibice ingabo za Congo. Igice cyari imbere cyarushijwe imbaraga, ingabo zicibwamo ibice ku buryo byasabye ko basubira inyuma.

    Yavuze ko we n’abasirikare be bari ku burinzi, aho ishyamba ritangirira, babaguyeho aza kugwa mu gihuru, ahita afatwa arafungwa mbere yo koherezwa mu Rwanda.

    Yari afite abasirikare 47, uwayitegekaga Appolinaire yahawe misiyo yo kuyobora ibitero muri Nyungwe, Nshimiyimana yahawe kumusimbura asigarana abandi 20, bari bashinzwe kurinda abayobozi bakuru no gukora opération zikomeye.

    11:12: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yakomeje avuga ibimenyetso by’ibyaha biregwa Nshimiyimana Emmanuel ushinjwa ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu Mutwe w’Ingabo utemewe no kuba mu Mutwe w’Iterabwoba.

    11:09: Umushinjacyaha Muhima Antoine yabajije abashinjacyaha impamvu ku cyaha cyo kuba mu Mutwe w’Iterabwoba, bavuga ko bitagombera ko umuntu aba abizi.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko kuba abarimo Lt Col Niyirora Marcel yarahawe inshingano zitandukanye, yari azi neza ko azi ko ari mu mutwe w’iterabwoba.

    11:03: Iburanisha ryasubukuwe, Ubushinjacyaha bugiye gukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha biregwa abahoze ari abarwanyi ba MRCD/FLN n’abo muri FDLR/FOCA.

    10:39: Iburanisha ribaye risubitswe mu kanya k’iminota 15, rirasubukurwa mu kanya.

    Umucamanza Muhima Antoine ni we Perezida w’Inteko Iburanisha

    Nsengimana Herman ni we wasimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ku buvugizi bwa MRCD/FLN

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashinjwe ibyaha 17 ndetse yaburanye byose abyemera

    10:36: Itegeko riteganya ko umuntu uba, ugira uruhare cyangwa wongerera ubushobozi umutwe w’iterabwoba aba akoze icyaha.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Lt Col Niyirora ashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba kuko itegeko ritagena niba uwujyamo agomba kuba abizi.

    Dushimimana yavuze ati “Ubwo bumenyi ntibwasabwe mu bigomba kuba byuzuye ngo umuntu akurikiranweho icyaha.’’

    10:32: Lt Col Niyirora Marcel yafashwe muri Nyakanga 2019, nyuma y’igihe akorana n’imitwe y’iterabwoba yombi. Yavuze ko yahagaritse kuba muri MRCD muri Mutarama 2019.

    Mu ibazwa rye yemeye kuba muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN ariko akavuga ko atemera ko yabaye mu mutwe w’iterabwoba.

    Ati “Iyo nza kuba nzi ko ari umutwe w’iterabwoba, nari kubyemera.’’

    10:28: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko icyaha cya kabiri Lt Col Niyirora akurikiranyweho ari ukuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha busanga Niyirora yaragize uruhare mu bikorwa by’imitwe y’iterabwoba ya FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

    10:23: Umushinjacyaha Dushimimana yabwiye urukiko ko Lt Col mu mabazwa atandukanye yemeye ko yabaye mu Mutwe w’Ingabo zitemewe ariko ahakana ko yabaye mu Mutwe w’Iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine

    10:19: Lt Col Niyirora yabaye mu Mutwe wa ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] mbere yo kwinjira muri FDLR. Ku wa 1 Gicurasi 2002, ALIR yahindutse FDLR, mu gihe FOCA (Force Combattante Abacunguzi) yari umutwe wa gisirikare uyishamikiyeho.

    Ubwo yafatwaga yavuze ko yari yarahagaritse kuba mu mitwe y’iterabwoba, avuga ko yari mu nzira zo gutaha ndetse ko yabaye muri FDLR avuga ko atari azi ko ari umutwe w’iterabwoba.

    10:13: Abazwa mu Bugenzacyaha mu 2018, Niyirora wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel yavuze ko kuva mu 1999 kugeza mu 2002, yari umuyobozi muri FDLR-FOCA. Yasobanuye ko yahawe imyanya itandukanye muri uwo mutwe, aho yari afite ipeti rya Major.

    Yaje kuva muri uyu mutwe ajya muri CNRD; yafatiwe muri Kivu y’Amajyaruguru, aho avuga ko yari ashinzwe Protocole n’ibijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho muri CNRD.

    10:11: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we wasobanuye ibyaha biregwa undi muburanyi witwa Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, ushinjwa ibyaha bibiri.

    Niyirora ashinja kuba muri FDLR-FOCA, kuva yashingwa mu 2000 kugeza mu 2016 ubwo yacikagamo kabiri. Kimwe kigasigara muri FDLR, ikindi kikajya muri CNRD, yaje kuvamo MRCD.

    09:59: Iyamuremye ashinjwa kuba mu Mutwe w’Iterabwoba. Yabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ibimenyetso byerekana ko Iyamuremye yabaye mu mitwe y’iterabwoba bishingira ku nyandiko mvugo yakoreye mu Bushinjacyaha.

    Yavuze ko yinjiye muri FDLR-FOCA mu 2000, ayivamo mu 2016 ajya muri CNRD, aho yavuye mu 2019 ubwo yafatwaga.

    Habarurema avuga ko “kuba mu mutwe w’iterabwoba nk’umunyamuryango, ibyo bigize icyaha kuko yanyuranyije n’amategeko ubwo yemeraga kuba mu mutwe w’iterabwoba.’’

    09:49: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre ni we wagaragaje imiterere y’ibyaha biregwa Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba birimo kwinjira mu Mutwe w’Ingabo utemewe.

    Mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, Iyamuremye yemeye ko yafashe igice cy’ingabo yayoboraga gihuzwa n’ibindi mu kurema umutwe w’ingabo wa FLN. Mu ibazwa rye yavuze ko ingabo za CNRD, ubundi zari zifite izina rya FLN, ashimangira ko uyu mutwe wahozeho.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    09:44: Munyaneza Anastase anashinjwa kuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba kubera ko na we yiyemerera ko yabaye muri FDLR-FOCA kuva yashingwa mu 2000 kugera mu 2016 ubwo yatandukanaga.

    09:40: Munyaneza Anastase ashinjwa kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA no mu wa CNRD, wari ugizwe n’igice cyitandukanyije na FDLR-FOCA ariko akaza gufatwa mu mpera za 2017, ingabo za CNRD zitarahabwa izina rya FLN.

    09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje asobanura ibyaha bishinjwa Munyaneza Anastase alias Rukundo Job Kuramba.

    Munyaneza yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    Ni mwene Kanyandekwe Ladislas na Mukarubibi Belancille. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama ku wa 3 Gashyantare 1969.

    -  Nsanzubukire yashyizwe ku rutonde rw’abo Loni yafatiye ibihano

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien wahoze muri FDLR FOCA nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

    Nsanzubukire Félicien ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera ibyaha yakoze ari mu mitwe y’iterabwoba, rwasohotse ku wa 1 Mutarama 2012.

    Kuri urwo rutonde herekanywe ko afite ipeti rya Lt Col ndetse akaba ari Commander wa Sous Secteur.

    Ku rutonde rwa Interpol kandi Nsanzubukire yashyizwe mu bantu bashakishwa.

    -  Amafoto y’ababuranyi ubwo bageraga mu cyumba cy’iburanisha

    Sankara aganira n’umwe mu bunganira abo bareganwa muri uru rubanza

    Me Nkundabarashi Moïse aganira n’umukiliya we Nsabimana Callixte ’Sankara’ mbere y’uko iburanisha ritangira

    Ruberwa Bonaventure ari mu itsinda ry’abashinjacyaha muri uru rubanza

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ni we ukuriye itsinda ry’abashinjacyaha

    09:27: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cya kabiri kiregwa Nsanzubukire ari ukuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba.

    09:26: Nsanzubukire yavuye muri FDLR-FOCA afite ipeti rya Colonel, ariko ageze muri CNRD ahabwa irya Gen Major.

    09:23: Nsanzubukire yavuze ko yahawe imyanya itandukanye muri FDLR-FOCA irimo uw’Ubujyanama mu gutanga amahugurwa [Formation] n’ibindi.

    Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, Nsanzubukire yasobanuye uko yemeye kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA, umutwe w’Ingabo utemewe.

    09:19: Nsanzubukire yiyemereye ko yabaye mu Mutwe w’Ingabo utemewe wa FDLR-FOCA (Force Combattante Abacunguzi) mbere yo kuyivamo yinjira muri CNRD-Ubwiyunge yaje guhinduka FLN.

    -  Nsanzubukire Félicien ni mwene Rwamanywa Leopold na Nyirarubi Leocadie. Yavutse ku wa 1 Mutarama 1966. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari. Yashakanye na Mukarwesa Joyce.

    Nsanzubukire Félicien yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

    09:16: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko nyuma yo kwerekana ibyaha byakozwe n’abari abasivili mu mitwe y’iterabwoba ya MRCD/FLN na FDLR-FOCA, hagiye gukurikiraho icyiciro cy’abahoze ari abasirikare. Yatangiriye kuri Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred.

    09:01: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ntabanganyimana ubwo yageraga mu Bushinjacyaha yahinduye imvugo avuga ko ubwato yabwiwe kugura bwari ubwo gutwara “matière”.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yasabye urukiko kuzahitamo gukoresha imvugo ye Ntabanganyimana yakoreye mu Bugenzacyaha.

    08:56: Ntabanganyimana ashinjwa gushakira ubwato bwatwaye abarwanyi ba FLN bava mu gace ka Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagombaga guhagararaho binjira mu Rwanda, aho bashyikiye mu Karere ka Nyamasheke.

    Ntabanganyimana yamenyanye na Bugingo Justin wari ushinzwe FLN muri Bukavu, aza kumubwira ko akeneye ubwato bwo kugura, amuhuza n’Abashi bo ku Ijwi.

    Yaje kumusaba ko yamufasha kubona ahantu baparika muri Kalehe, yagiye kureba aho hantu kuko yari asanzwe ahazi ariko ahahurira n’umuntu atamenye ariko aza kubona agarukanye n’abantu bitwaje intwaro baje kubwinjiramo.

    Mu mabazwa ye yavuze ko yemera icyaha “ko yahemutse, agafasha abo bantu gushaka inzira banyuzemo ariko nyuma ntatange amakuru.’’

    Ntabanganyimana yemera ko yatanze icyari ngombwa ngo aba barwanyi barengaga 100 babashe kwambuka, banakore ikigamije guhungabanya umutekano.

    -  Ibyihariye kuri Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    Ni mwene Balinda Yohana na Nyirakamana Espèrance. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Komini Gishyita mu 1965. Yashakanye na Murezi Rebecca bafitanye abana barindwi.

    Balinda yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    08:49: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yatangiye gusobanura ibyaha bishinjwa Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata.

    08:48: Nikuzwe Simeon ashinjwa ko mu bihe bitandukanye yifatanyije n’abarwanyi ba FLN ndetse akaba yarahishe grenade zifashishijwe mu kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi, byaje no gukomerekeramo abaturage b’inzirakarengane.

    -  Shabani Emmanuel ni we wahamagaye murumuna we Nikuzwe Simeon wari utuye mu Murenge wa Bumbogo, amuhuza na Bizimana Cassien ‘Paccy’ amubwira ko yifuza ko bafatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    08:41: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko Nikuzwe ashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba kuko yashishikarijwe kwinjira muri FLN kandi yari azi neza ko ikora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique

    Ibyo wamenya kuri Nikuzwe Simeon

    Nikuzwe ni mwene Gasamira Bernard na Sibomana Fortunée. Yavutse mu 1981. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Cyimbogo, Segiteri Mutongo, Selire ya Rwimbogo.

    Atuye mu Mudugudu wa Gatamba, Akagari ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

    Nikuzwe yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    08:30: Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza imiterere y’icyaha kiregwa Nikuzwe Simeon, ushinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bumaze kwerekana imiterere y’ibyaha n’uburyo byakozwemo ku bantu icyenda barimo Paul Rusesabagina washinze MRCD, Nsabimana Callixte “Sankara” na Nsengimana Herman babaye abavugizi ba FLN.

    Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bakoreye ku butaka bw’u Rwanda mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi; byaguyemo abaturage icyenda, abandi barakomereka, hasahurwa imitungo yabo ndetse indi iratwikwa.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura ibyaha biregwa Nikuzwe Simeon. Uyu ava inda imwe na Shabani Emmanuel na we uregwa muri iyi dosiye.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Shabani ari we winjije mwene nyina mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Amafoto menshi yerekana ababuranyi ubwo bageraga ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

    Abaregwa ubwo basohokaga mu modoka itwara imfungwa n’abagororwa

    Mbere yo kwinjira mu rukiko babanza gupimwa umuriro

    Mukandutiye Angelina apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko

    Abaregwa muri iyi dosiye bose uko ari 21 bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ahabwa umuti wo gukaraba intoki mu kwirinda Coronavirus

    Sankara yahise anapimwa umuriro

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuzwe Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Huye: SEDO w’Akagari arashinjwa gufatira inguzanyo ku cyangombwa cy’ubutaka cy’umukecuru utishoboye –

    Uwo mukecuru w’imyaka 68 y’amavuko avuga ko muri Gicurasi 2020 ari bwo SEDO w’Akagari ka Rusagara, Mutumwinka Angelique yamwatse icyangombwa cy’ubutaka, amubeshya ko hari ibyo agiye kugisuzumaho kandi azamushyira ku rutonde rw’abazahabwa amabati.

    Icyo cyangombwa ngo yarakimuhaye kuko yamwubashye kandi asanzwe azi ko ari we ushinzwe kwita ku baturage by’umwihariko abatishoboye.

    Ati “Naramwubashye. Yari ashinzwe nkatwe turi mu cyiciro cya mbere akatwandika ngo tujye gufata VUP, akabando umubyeyi yaduhaye gafasha abakecuru n’abasaza.”

    Icyo cyangombwa cy’ubutaka SEDO w’Akagari yaragifashe ajya kugitangaho ingwate mu Murenge Sacco wa Mbazi kugira ngo agurizwe amafaranga agera ku bihumbi 100 Frw.

    Kuri ubu ayo mafaranga amaze kugera mu bihumbi 120 Frw kubera inyungu ziyongereyeho, akaba ariyo mpamvu Umurenge Sacco wafatiriye icyo cyangombwa kuko uwo SEDO yananiwe kwishyura.

    Uwo mukecuru ati “Ubwo rero arakomeza arantereta ngo ‘niba uri no mu bwubatsi ngo kimpe, ngo nzakuzanira amabati kandi bagiye kuza kubaka ku Kagari ka Rusagara bazaguha n’isima’; ubwo ndakimuha.”

    Akomeza avuga ko yageze aho amujyana ku Murenge wa Mbazi amusaba kumusinyira ku mpapuro ariko ntiyamenya ibyo amusinyishije. Izo mpapuro yamusinyishijeho ni zo yafatiyeho inguzanyo mu Murenge Sacco, atanga cya cyangombwa cy’ubutaka nk’ingwate.

    Ati “Yanjyanye kwa Gitifu w’Umurenge wa Mbazi ndasinya ko mutije ariko ntazi ko agiye gufata amafaranga. Arambwira ngo ntabwo akimarana amezi atatu atakimpaye. Nasubiye kukimusaba nsanga yaragiye.”

    Amaze kubura SEDO w’Akagari no kumenya ko yafatiye inguzanyo ku cyangombwa cye cy’ubutaka, yasiragiye mu buyobozi bw’umurenge wa Mbazi no ku Karere ka Huye ngo afashwe kumushaka, bamugira inama yo kujya kurega mu rukiko.

    Arasaba ubuyobozi kumufasha muri icyo kibazo kuko atishoboye kandi nta bushobozi bwo kujya mu rukiko afite kandi atabasha gukurikirana uwo SEDO ngo amusubize icyangombwa cye.

    Afite impungenge ko amafaranga nakomeza kwiyongera isambuye ye izatezwa cyamunara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clemence, avuga ko icyo kibazo akizi ariko uwo SEDO w’Akagari yabuze akaba ari gushakishwa.

    Ati “Byarangiye Angelique [SEDO] afite utundi twenda twinshi tw’abaturage ata akazi aragenda. Twaramubuze ntabwo tuzi ahantu ari, twarashakishije.”

    Uwimabera avuga ko ikibazo cy’uwo mukecuru kibabaje cyane kuko asanzwe ari umukene, bityo ari gushaka uko yahamagaza ababyeyi ba SEDO w’Akagari kugira ngo abasabe kwishyura iryo deni.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko Mutumwinka Angelique yamaze kwirukanwa ku mwanya wa SEDO w’Akagari kuko yataye akazi ariko azakomeza gukurikiranwa. Akomeza avuga ko uwo mukecuru bamugiriye inama yo gutanga ikirego mu rukiko.

    Ati “Tumugira inama icya mbere yo gutanga ikirego niba harimo ubuhemu, icya kabiri niba hari amasezerano bagiranye akayagaragaza kuko ntabwo umuyobozi ashobora kugenda ku byangombwa by’umuturage ngo abifatire gutyo gusa.”

    Sebutege yakomeje avuga ko n’uwo mukecuru yakoze amakosa yo gutanga icyangombwa cye atazi icyo kigiye gukoreshwa, asaba abaturage muri rusange kujya bashishoza.

    Ati “Umuturage iyo abwira ubuyobozi ati dore byagenze gutya mbere yo kujya kugitanga abayobozi bari kumugira inama, ariko uko bigaragara hari amanyanga ashobora kuba yarabaye ku mpande zombi. Icyo tumwizeza ni uko tuzabikurikirana akabihanirwa aho yaba ari hose.”

    Amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi yemeza ko icyo cyangombwa cy’ubutaka bw’uwo mukecuru ari ku nshuro ya kabiri Mutumwinka Angelique yari agifatiyeho inguzanyo mu Murenge Sacco.

    Twagerageje kuvugana na Mutumwinka Angelique ariko dusanga telefone ye itari ku murongo.

    Ibiro by’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye