Tag: featured

  • Ivumburamatsiko ku nyoni yitiriwe “Yesu” iboneka no mu Rwanda –

    Abantu benshi babasha kubona inyoni n’ibisiga by’amabara atandukanye biguruka hirya no hino bakifuza kubimenyaho byinshi cyangwa ntibabyiteho ariko burya inyoni n’ibisiga tubona hirya no hino hari ibintu byinshi biba bitandukaniyeho harimo: ibibiranga, ibibitunga, uburyo byororoka, ibibibangamira n’ibindi.

    Bumwe mu bwoko bw’inyoni bushobora kugutangaza cyane ni African Jacana. Iyi nyoni yitiriwe Yesu kubera uburyo ibasha kugenda hejuru y’amazi kandi ntirigite nk’uko Yesu yabigenje. Ni imwe mu nyoni ziboneka ahantu henshi mu Rwanda ahari amazi gusa nko mu bishanga, mu bizenga, ku biyaga n’ahandi.

    -  Ibiranga African Jacana

    African Jacana ni inyoni iba mu mazi ikaba ifite ijosi ryereruka, umunwa wayo ujya gusa n’ubururu, inyuma ku ijosi harirabura. Amababa yayo ajya gusa n’ikigina naho ku nda hajya gusa n’umukara.

    Iyi nyoni igira amaguru maremare kandi ikagira n’amajanja maremare cyane ayifasha kugenda hejuru y’amazi. Ingabo n’ingore zose zirasa uretse ko ingore ikunda kuba nini kuruta ingabo.

    Muri rusange ingabo ishobora gupima garama 137 naho ingore igapima garama 260. Uburebure bw’iyi nyoni buri hagati ya santimetero 23 na 31.

    Inyoni ya African Jacana izwi nka “Jesus Bird”, itungwa no kurya udusimba duto, iminyorogoto, ibinyamunjonjorerwa, ibitagangurirwa kandi rimwe na rimwe ibasha kurya imbuto.

    -  African Jacana, inyoni zororoka bidasanzwe

    Uburyo bwo kororoka bw’iyi nyoni butandukanye n’ubw’izindi kuko ubusanzwe tuzi ko haba ku bantu no ku bindi biremwa igitsina-gore ni cyo gifata iya mbere mu kwita ku bana cyangwa ku mishwi ariko kuri yo ho biratandukanye cyane kuko usanga akazi kenshi gakorwa n’ingabo.

    Ingabo yarika icyari kuri mabunga (igice cy’urufunzo kiba cyaracitse ku bindi kikajya kirirwa gitembera mu mazi bitewe n’aho umuyaga ucyerekeje), gusa ariko ntabwo buri gihe ingore itera mu cyari. Iyo kubaka icyari birangiye ingore itangira gutera amagi.

    Aho gutera amagi iyo hamaze kuboneka ingore itera amagi ane ariko iyo bigeze ku rya gatatu ingabo itangira kurarira. Amagi ararirwa hagati y’iminsi 20-26 akabona guturagwa.

    Iyo mu kirere hari ubushyuhe usanga ingabo itwikira amagi aho kuyararira. Icyo gihe kandi iba ishobora kwimura amagi ikayajyana mu kindi cyari binyuze mu kuyatwara mu mababa.

    Africana Jacana iyo ingore imaze gutera amagi irigendera kandi ibikurikiraho ntibiyireba; ahubwo iragenda igasanga indi ngabo nayo ikayiterera amagi yarangiza ikongera ikagenda gutyo gutyo.

    Iyi nyoni y’ingabo yo iyo imaze guturaga imishwi ikomeza kubana na se hagati y’iminsi 40- 70. Muri icyo gihe ntabwo ingabo iba igaburira iyo mishwi ahubwo irayiherekeza yo ubwayo ikishakira ibiyitunga.

    Muri iki gihe kandi iyo ingabo igize icyo ibona, yumva cyangwa yikanga iburira iyo mishwi bityo ikabasha kwihisha niba bishoboka kandi byaba bidashoboka igacubira mu mazi kugeza ubwo ibintu byongera kugenda neza.

    Muri iki gihe nabwo kandi ingabo ishobora gutwara udushwi mu mababa yayo nk’uko itwara amagi iyo bibaye ngombwa.

    -  Ibibangamira African Jacana

    Ingabo ya African Jacana nubwo ikora uko ishoboye kose kugira ngo ahantu hari amagi yayo cyangwa imishwi habe harinzwe bikomeye ariko inzoka ziba mu mazi, ibisiga n’izindi nyoni bizobereye mu guhiga bibasha kurya amagi yayo.

    Iyi nyandiko ngufi igaruka ku miterere y’inyoni yitiriwe “Yesu” yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste.

    Nzabonimpa ni umukozi ufite ubunararibonye kandi wahawe amahugurwa y’ubukerarugendo ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Amashuri yisumbuye yayarangirije muri G. S. St Joseph-Kabgayi (2009) mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, nyuma akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi (2011-2014) mu Ishami ry’Indimi n’Uburezi.

    Kuva 2016 ni bwo yinjiye mu bukerarugendo nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye.

    Inyoni yitiriwe “Yesu” ifite imiterere idasanzwe iri mu ziboneka no mu Rwanda

  • Intandaro y’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri Afurika mu mboni za Perezida Kagame –

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 29 Mata 2021 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ikiganiro ku kuvugurura uko ubuhinzi bukorwa muri Afurika n’uko uyu mugabane wakwihaza mu biribwa.

    Cyateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Buhinzi (IFAD) ndetse n’Ihuriro ry’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika, FARA.

    Uretse Perezida Kagame iki kiganiro cyanitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu batandukanye barimo Edgar Lungu wa Zambia Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Bah Ndaw uyoboye Mali mu nzibacyuho na Nana Akufo-Addo wa Ghana.

    Cyitabiriwe n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

    Iki kiganiro kibaye mu gihe hirya no hino ku Mugabane wa Afurika hakigaragara ikibazo mu bijyanye no kwihaza mu biribwa ahanini biturutse ku buryo butanoze umurimo w’ubuhinzi ukorwamo kuri uyu mugabane.

    Imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko 70% by’abaturage ba Afurika batabasha kubona indyo iboneye nyamara wihariye 60% by’ubutaka bushobora guhingwa mu Isi yose.

    Perezida Kagame yagaragaje ko intandaro y’uko kutabasha kwihaza mu biribwa kw’abatuye Afurika biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umusaruro muke mu buhinzi, inzitizi zikiri mu buhahirane n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

    Ati “Urwego rw’bijyanye n’ibyo kurya muri Afurika rurajegajega bitewe n’umusaruro muke n’inzitizi mu buhahirane ndetse ihindagurika ry’ibihe riri gutuma ikibazo kirushaho gukomera, uko kugwa kwimvura bigenda guhindagurika n’ikibazo cy’ubutayu kikarushaho kuba kibi ndetse birumvikana ko icyorezo cya COVID-19 ari umutwaro waje wiyongeraho, tugihanganye nawo.”

    Yakomeje avuga ko igisubizo kuri iki kibazo ari ukuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika.

    Ati “Ku rundi ruhande, ibisubizo kuri ibi bibazo birazwi kandi biri mu bushobozi bwacu. Kuvugurura uburyo ubuhinzi bukorwa muri Afurika birihutirwa. Nta n’umwe ushobora kwihaza binyuze mu buhinzi gakondo. Ubuhinzi bugamije ubucuruzi bushobora kuba inzira yo kugera ku burumbuke ku miryango y’Abanyafurika.”

    “Mbere na mbere, dukeneye kuzamura ubushobozi bwacu mu bijyanye n’ubushakashatsi. Birashaboka ko ubuhinzi ari wo murimo wa muntu mu by’ubukungu ukuze, ariko uburyo bwo kubona ibiribwa bugezweho bushingira kuri siyansi n’ikoranabuhanga, kimwe na telefone zigezweho twese dukoresha.”

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bufatanye kugira ngo Afurika ibashe kugera ku dushya tuyifasha kubona umusaruro w’ibiribwa wisumbuyeho, ku giciro gito kandi hatangijwe ibidukikije. Yavuze ko u Rwanda ruri muri uru rugendo rufatanyije n’ibigo bitandukanye byo mu karere, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abikorera.

    Urubyiruko rukwiye kumvishwa ko ubuhinzi ari akazi keza

    Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko ubuhahirane buri mu bizafasha Afurika kwihaza mu biribwa, ashimangira ko Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ari intambwe ishimishije iganisha kuri uru rugendo yatewe.

    Ati “Icya kabiri, dukeneye kurushaho guhahirana hagati yacu. Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryagura amahirwe y’ibigo by’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi byo muri Afurika kugera kuri byinshi bishoboka. Mu gihe kinini, umugabane wacu wagiye ukura hanze ibyo kurya dufitiye ubushobozi bwo kwibonera , kubera inzitizi ziri mu buhahirane bw’imbere n’ibindi.”

    “Icya gatatu, dukeneye kumvisha urubyiruko rwacu ko ubucuruzi bushingiye ku buhinzi ari umwuga mwiza. Mu Rwanda n’ahandi hose muri Afurika, twatewe akanyabugabo no kubona umubare w’urubyiruko rurangiza amashuri rukiyegurira ubuhinzi wiyongera kandi rukabikuramo amafaranga menshi. Kugira ngo ibi bikomeze birasaba uruhare rw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse no koroherezwa kugera kuri serivisi z’imari n’ubwishingizi.”

    Perezida Kagame yavuze ko guharanira ko habaho ubufatanye bwa Afurika binyuze mu biganiro nk’ibi no gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi biri mu bizatuma ubukungu bushingiye ku buhinzi buba umusingi w’iterambere ry’uyu mugabane.

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje umusaruro muke, inzitizi mu buhahirane, ihindagurika ry’ibihe n’icyorezo cya COVID-19 nk’itandaro y’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ku batuye Umugabane wa Afurika

  • MTN Rwanda yatanze umusanzu wa miliyari 3,7 Frw wo gutera inkunga Mutuelle de Santé –

    Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza riteganya ko ibigo by’itumanaho mu Rwanda bizajya bitanga 2,5% by’amafaranga byinjiza buri mwaka mu gihe cy’imyaka ibiri naho ku mwaka wa gatatu bigatanga 3%.

    Muri iyo gahunda, MTN Rwanda yashyikirije RSSB inkunga yayo mu mwaka wa Mutuelle de Santé wa 2020 ingana na 3.790.595.500 Frw agamije kongerera ingufu iyi gahunda.

    Visi Perezida ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, yavuze ko bishimiye gutera inkunga abanyarwanda kandi ko ari igikorwa kigamije kubungabunga ubuzima bw’abenegihugu.

    Ati “Turifuza ko abanyarwanda bose bagira icyo bungukira ku kuba MTN ikorera hano mu Rwanda. Kuri twe kandi iki ni ikintu kiduha agaciro cyane ndetse twifuza gukorana byinshi na RSSB, cyane ko buri wese akwiye kungukira ku bikorwa by’umuyoboro nka MTN.”

    Yakomeje agira ati “Guverinoma y’u Rwanda yasabye ko twajya dutanga ku byo twinjiza rero ni ikintu dushyigikiye twivuye inyuma kandi turasaba uwo ari we wese ufite ibikorwa by’iterambere kugira uruhare muri iki gikorwa.”

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu mu bikorwa by’ubuvuzi kandi bishimangira uruhare rukomeye MTN igira muri gahunda za Leta.

    Ati “Bigaragaza umurava mu kugira uruhare mu iterambere no guteza imbere imibereho myiza. Uyu munsi rero twashyikirijwe amafaranga arenga miliyari 3,7 Frw agiye kudufasha mu bikorwa by’ubuvuzi by’umwihariko mu bwisungane mu kwivuza. Turashimira MTN ko idushyikirije ayo mafaranga agiye gutanga umusanzu muri serivisi z’ubuvuzi, dusanzwe dukorana na MTN kandi twishimira iteka umurava wabo.”

    Uretse ibigo by’itumanaho mu Rwanda birebwa n’itegeko rigena ahakomoka amafaranga yunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, 10% by’amafaranga Polisi yinjiza nk’amande ku makosa yo mu muhanda na 50% by’ayinjira ku gikorwa cyo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga bizwi nka Controle technique.

    Inkunga ya MTN igamije guteza imbere ibikorwa bya Mutuelle de Santé

    Visi Perezida ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo muri MTN, Yoland Cuba, ashyikiriza ubuyobozi bwa RSSB sheki y’inkunga

    Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko aya mafaranga agiye kongera imbaraga muri serivisi z’ubuzima

    MTN yashimiwe umusanzu wayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda

  • Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko –

    Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare 2020 nyuma yo gufatanwa n’umuhanzi Kizito Mihigo bagerageza kwambuka igihugu binyuranyije n’amategeko bagejejwe imbere y’Inteko Iburanisha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 29 Mata 2021.

    Uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kuba ‘icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko’, gusa Ngayabahiga na Nkundimana bo bakagira umwihariko wo kuba bakurikiranyweho ikindi cyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuri uyu wa Kane ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera Umucamanza yabajije kuri ibi byaha baregwa, Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko, ariko Innocent Harerimana we avuga ko atacyemera.

    Bigeze ku cyaha cyo gutanga ruswa Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo bavuze ko batacyemera.

    Muri uru rubanza rwabaye hifashijwe ikoranabuhanga aho ababurana bari muri Gereza ya Nyarugenge aho bafungiye, Jean Bosco Nkundimana yavuze ko yiteguye kwiburanira kuko ntawe afite umwunganira mu mategeko.

    Nyuma yo kugira icyo bavuga ku byo bakurikiranyweho, umunyamategeko wa Kubwimana na Ngayabiha yasabye ko urubanza rwasubikwa ngo ‘kuko atarabonana n’abo yunganira n’umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ibashinja’.

    Imaze kumva abaregwa, Inteko Iburanisha yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha ryimurirwa ku wa 13 Nyaka 2021.

    Aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kugerageza kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko k’Umuhanzi Kizito Mihigo, wafashwe na Polisi ku wa 13 Gashyantare 2020 hafi y’aho u Rwanda rugabanira n’u Burundi mu Karere ka Nyaruguru.

    Inyandiko zisobanura imiterere y’urubanza rw’aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo waje ’Kwiyahura agapfa’ yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

    Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n’umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha. Harerimana we yaje kwinjira muri iyi dosiye kuko ari we wari ubatwaye ubwo bari mu mugambi wo kwambuka umupaka.

    Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko

  • Biteye isoni – Minisitiri Bayisenge avuga ku buremere bw’icyaha cyo gusambanya abana –

    Nubwo Leta yashyize imbaraga mu guhashya no guhangana n’icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya abana, hagashyirwaho n’amategeko abihana, usanga gikomeje kuza imbere mu byaha by’ihohoterwa bikunze gukorwa mu Rwanda.

    Urugero ni nk’inkuru ivuga ku mwana wo mu Mudugudu wa Kibuye mu Kagari ka Gitenga mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, wafashwe ku ngufu na se afite imyaka 15 akamutera inda, akaba yarabuze uko yandikisha umwana babyaranye.

    Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Karere ka Musanze, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, rugamije kureba uko gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuryango zishyirwa mu bikorwa n’indi mirimo iteza imbere umuryango mu Karere ka Musanze.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko n’ubwo ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango bigabanyuka, icyo gusambanya abana kiza ku isonga agaragaza ko ari ikintu giteye isoni n’agahinda.

    Ati “Icyaha kiza ku isonga ni icyo gusambanya abana nabyo rwose bitari ibintu by’umuco nyarwanda, biteye isoni, biteye agahinda ni agahomamunwa kuba wabona umubyeyi yasambanyije umwana we, ukabona nyirarume yamusambanyije.”

    Minisitiri Prof Bayisenge akomeza avuga ko ari ngombwa ko abaturage bakemura amakimbirane yo mu miryango kuko asenya byinshi harimo n’iterambere baba bifuza kugeraho.

    Ati “Turifuza umuryango uteye imbere kandi utekanye, ni yo mpamvu twese dukwiriye gushyiramo imbaraga, niba tugamije kubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye tugomba no kwirinda tukanakumira amakimbirane yo mu miryango ariko uruhare rw’umuturage ni ntasimburwa kubera ko ari nawe uba muri bya bibazo, anabizi anabisobanukiwe anafite n’igisubizo kuko ni we bigiraho ingaruka.”

    Urugamba rwo kurandura ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abana kandi, rwagiye rugarukwaho n’abayobozi batandukanye nk’aho, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko gusambanya abana ari ishyano u Rwanda rwagushije kandi ko bidacunzwe neza u Rwanda rw’ejo rwazononekara.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya abakora icyaha cyo gusambanya abana, wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa kuwa 12 Ukwakira 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko 20, 5% by’abana baterwa inda baba bafite munsi y’imyaka 11.

    Ntabwo byoroshye kuba wabona imibare y’abana bafashwe ku ngufu n’abasambanyijwe ariko Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda kuva mu 2016 Kugeza mu 2018.

    Iyi mibare y’ubushakashatsi igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba ifite abana benshi batewe inda bangana na 19.838 bangana na 36,1%, Intara y’Amajyepfo ifite abana batewe inda bangana na 21%, Intara y’Uburengerazuba ifite abana 15,2% batewe inda, Intara y’Amajyaruguru ifite 16,5% naho Umujyi wa Kigali ukagira abagera kuri 11,2%, ibintu Leta ivuga ko itazihanganira na rimwe ko abana bazakomeza guhohoterwa.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko gusambanya umwana ari ibintu biteye isoni n’agahinda

    Ababyeyi basabwe gukumira icyaha cyo gusambanya abana n’amakimbirane yo mu muryango

  • Hasobanuwe ibikurikizwa mu masezerano RSSB Ishami rya Mituweli rigirana n’amavuriro –

    Ubwisungane mu kwivuza bwashyizwe mu maboko ya RSSB mu 2015 kugira ngo imicungire ya Mituweli irusheho kugenda neza kuko ikigo cya RSSB cyari gisanganywe uburambe muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

    Kugeza ubu mu Rwanda ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, RSSB ikorana n’amavuriro yose ya Leta n’ayigenga yujuje ibisabwa 963 arimo n’amavuriro y’ibanze (Poste de Santé) arenga 400 akaba yaregerejwe abaturage hirya no hino mu tugari.

    Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Mituweli, Muziganyi Florence, aganira na IGIHE yagarutse ku bigenderwaho kugira ngo RSSB igirane amasezerano y’ubufatanye n’amavuriro.

    Ati “Inzira binyuramo navuga ko ari ebyiri: hari amavuriro asurwa na Minisiteri y’Ubuzima harimo ibigo nderabuzima n’ibitaro navuga ko ari ibya Leta. Ayo mavuriro aba afite ibyangombwa bitangwa na Minisante hanyuma ivuriro ryabiduha tukagirana amasezerano y’ubufatanye.”

    Yongeraho ko inzira ya kabiri ari amavuriro yigenga arimo Poste de santé n’amavuriro afite ubuvuzi bwihariye (amaso, kunyuza mu cyuma cyangwa ubundi buvuzi bwihariye), harebwa inyubako ivuriro rigiye gukoreramo, ibikoresho bikenerwa, imiti igomba kubamo, n’ibyangombwa nyir’ivuriro agomba kuba afite birimo impamyabumenyi.

    Hari kandi kuba yemerewe gukora umwuga w’ubuvuzi, afite icyangombwa gitangwa n’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza, icyemezo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ndetse na raporo y’igenzura yakozwe n’abahagarariye akarere ivuriro riherereyemo, umukozi wa RSSB ku Karere, abahagarariye Ibitaro n’ikigo nderabuzima ivuriro risabirwa amasezerano riherereyemo.

    Iyo usaba yujuje ibisabwa, Akarere gatanga iyo dosiye ku Ishami rya RSSB gaherereyemo byagaragara ko ibisabwa byuzuye hagasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’uhagarariye ivuriro n’Ubuyobozi bwa RSSB.

    Ku ruhande rwa RSSB ivuga ko uko iminsi yagiye ihita imikoranire yabaye myiza cyane ko n’imbogamizi zakunze kugararagaramo arizo gutinda kwishyurwa kw’amavuriro byagiye bikemuka aho Leta yashyiriyeho uburyo bwo kongerera ubushobozi Mituweli.

    Mu bisubizo birambye byo kunoza iyi gahunda harimo n’ikoranabuhanga ryitezweho kuzatanga umusaruro mu bikorwa byo gukora ubugenzuzi bwihuse kandi mu gihe gito no kuziba icyuho cy’abakozi bake ugereranyije n’amavuriro agenda yiyongera umunsi ku wundi.

    Abakorana na RSSB bavuga ko hari byinshi byahindutse kuva aho batangiye gukoranira nayo kandi ko biri kuganisha imikorere n’imibereho yabo aheza.

    Umuyobozi Mukuru wa Poste de Santé ya Ngara iherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Mukagahizi Esperance, yabwiye IGIHE ko ugereranyije n’uko bakoraga mbere hari byinshi byahindutse.

    Ati “Mu myaka ya mbere dukorana na Mituweli twari dufite ibibazo byinshi, ntabwo twishyurwaga neza. Byageze mu 2015 aho ntangiriye gukoranira na RSSB twishyurirwa igihe bigatuma imikorere iba myiza, imiti ikabonekera igihe ndetse n’abakozi bagahembwa neza.”

    N’ubwo imikoranire n’amavuriro ari myiza ariko hari igihe mu bijyanye no kwishyura bishobora gutinda bitewe n’amakosa akorwa na bamwe mu bayobozi b’amavuriro nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Poste de Santé ya Kamuhoza iri mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara Mukabayizere Justine yabisobanuye.

    Ati “Bitewe n’uko Mituweli yajyaga itinda kwishyura ubanza ariyo shusho bamwe bakibibonamo ariko si ko bimeze. Iyo wujuje ibisabwa byose neza ukabyohereza ku gihe wishyurwa neza rwose. Icyakoze hari igihe uba wakoze amakosa nko mu kuzuza inyemezabwishyu igaragaza ko umuntu yivuje, ugashyiraho nk’amakuru atuzuye cyangwa ukayitanga igihe cyarenze bituma kwishyura bishobora gutinda.”

    RSSB ishobora guhagarika imikoranire

    RSSB ishobora guhagarika imikoranire hagati y’amavuriro yigenga mu gihe cyose ibikubiye mu masezerano nyir’ivuriro yabirengaho cyangwa agakora ibinyuranye na byo birimo uburiganya ndetse no kuba nyir’ivuriro atahaba bigatuma abo yasizemo batanga serivisi mbi.

    Muziganyi yakomeje avuga ati “Ntidutanga amasezerano ngo twicare, dushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko ya masezerano ashyirwa mu bikorwa. Akenshi twifashisha na za nyemezabuguzi yakoresheje tukareba niba ari gutanga imiti ijyanye n’uburwayi umuntu afite, ese ntari gutanga ibiri hasi y’ibyo umurwayi akeneye?”.

    “Ese ari kuvura abanyamuryango ba Mituweli koko? Ese arubahiriza ibiciro n’aho agomba kurangurira imiti? Ese aratanga serivisi zifite ireme n’ibindi. Icyo gihe tubasaba ibisobanuro byatunyura tugakomeza gukorana ariko iyo bitatunyuze hari igihe duhagarika amasezerano.”

    Ubundi ibikubiye mu masezerano ya RSSB na Poste de Santé bisaba ivuriro ko rivura umurwayi mu buryo bwiza hatabayeho uburiganya ubwo aribwo bwose hanyuma rigakora inyemezabuguzi kandi rikazitangira ku gihe muri RSSB kugira ngo hakorwe igenzura maze ivuriro rikishyurwa ibyakoreshejwe nk’uko bikubiye mu masezerano.

    Mukabayizere Justine uyobora Poste de Santeé ya Kamuhoza, yavuze ko iyo wakoze ibyo usabwa neza wishyurirwa ku gihe

    Mukagahizi Esperance yavuze ko ugererenyije n’uko byari bimeze mbere, imikoranire yahindutse kurushaho

    Poste de Santé ya Ngara yatangiye gukorana na RSSB ku ikubitiro

  • LIVE: Urubanza ruregwamo Rusesabagina rwakomeje, Nsengimana wabaye Umuvugizi wa FLN yatangiye yiregura (Amafoto na Video) –

    Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busoje kwerekana ibyaha byose abareganwa na Rusesabagina baregwa, kuri uyu wa Kane, batangiye kwiregura. Uwa mbere wahereweho ni Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” wari umaze gutabwa muri yombi.

    Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    -  Nsengimana Herman yatangiye asobanura uko yinjiye muri FLN bigizwemo uruhare na Nsabimana Callixte “Sankara’’.

    Herman Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu Birwa bya Comores mu 2019.

    Tariki ya 5 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ari na ryo rifite umutwe w’Ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

    Ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi, akananyuzwa mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubijwe mu buzima busanzwe.

    Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.


  • Rutsiro: Polisi yafashe umugabo wishe umugore we bapfa inshoreke –

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu masaha ya saa tatu n’igice mu mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro.

    Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yemeje aya makuru ivuga ko uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murunda mu gihe iperereza riri gukorwa n’urwego rubishinzwe.

    Bivugwa ko uwo mugabo yarwanye n’umugore bapfa inshoreke nyakwigendera yashinjaga umugabo we kwangirizaho umutungo w’urugo.

    Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


  • Kayonza: Abayobozi b’Imidugudu basinyishijwe imihigo yo kuyobora ahatarangwa ibyaha –

    Ni igikorwa cyatangiriye mu Mudugudu wa Gasabo mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, ahahurijwe abayobozi b’Imidugudu itandukanye kugira ngo basinyane iyi mihigo n’ubuyobozi bw’akarere.

    Ku Cyumweru nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba, yasize avuze ko umuyobozi w’Umudugudu uzajya ufatirwamo ibiyobyabwenge nawe azajya abibazwa ngo kuko bitumvikana ukuntu abakora ibindi byaha babamenya byagera ku bacuruza ibiyobyabwenge bakicecekera.

    Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwahise buvuga ko bugiye gutangiza igikorwa cyo gusinyana imihigo n’abayobozi b’Imidugudu mu gukumira ibyaha cyane mu midugudu yegereye imipaka.

    Akarere ka Kayonza niko kahise kabimburira utundi mu gusinyisha imihigo abayobozi b’imidugudu bahiga kugira imidugudu itarangwamo ibyaha cyane ibiyobyabwenge.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye abaturage kimwe n’abayobozi b’Imidugudu gutanga amakuru ku bateza umutekano muke, buri wese akaba ijisho ry’umutekano mwiza.

    Yasabye abayobozi b’Imidugudu kwirinda ubufatanyacyaha n’abateza umutekano muke mu baturage, abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bigaragara ko bazana ibyaha mu midugudu.

    Ati “Nitugira umuryango utekanye, tukagira Isibo itekanye, tukagira Umudugudu utekanye n’Akagari birumvikana n’Akarere tuzaba dutekanye, mureke dufatanye buri wese abe ijisho rya mugenzi we dukumire icyaha kitaraba kandi dutangire amakuru ku gihe.”

    Murwanashyaka Tharcisse utuye mu Mudugudu wa Gasabo, yavuze ko umutekano muke muri uyu Mudugudu uturuka ku bantu bamwe na bamwe banywa ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ubujura.

    Abayobozi b’Imidugudu ni bamwe mu minsi ishize bahawe telefone nziza zigezweho mu kubafasha kugendana n’igihe no gutunga itumanaho ryabafasha mu gutangira amakuru ku gihe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge

    Abayobozi b’imidugudu n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa basinyana imihigo

    Abayobozi b’imidugudu biyemeje kurwanya ibyaha byakorerwaga mu midugudu bayobora

  • Umuyobozi w’urwego rw’amagereza muri Zambia yashimye uburyo abagororwa mu Rwanda bigishwa imyuga –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda hamwe n’itsinda ayoboye aho basuye Gereza ya Nsinda ndetse n’Ishuri rikuru rya RCS byose biherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Umuyobozi wa Gereza ya Nsinda, CSP Elly Karangwa, yavuze ko iyi gereza iri kugororerwamo imfungwa 14 628, avuga ko kuba abagororwa bigishwa imyuga byaziye igihe kuko bibafasha mu kubagorora neza.

    CSP Karangwa yavuze ko hari abantu baza gufungwa bisa n’aho ubuzima bwananiranye ariko ngo iyo bahagejejwe bakigishwa umwuga basubira hanze babasha kuba bazi umwuga runaka kuburyo batongera gukora ibyaha.

    Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe yavuze ko yishimiye igikorwa cyo kwigisha abagororwa imyuga ndetse n’uburyo bakurikirana abo bagororwa.

    Yavuze ko Afurika ikeneye kwigisha buri muntu mu rwego rwo gutuma abantu bose bagira ubumenyi bw’ibanze ku myuga itandukanye.

    Ati “ Twize uburyo ibintu byanyu biri ku murongo n’uburyo mwigisha abagororwa banyu hagamijwe kubahindurira ubuzima. Buri mugororwa wigishijwe umwuga akabona ibikoresho bizagabanya abanyabyaha mu muryango, igihugu cyanyu kizabaho kidafite ibyaha kandi uko munigisha abagororwa benshi ni nako abeshi bashira muri gereza ahubwo bakabona umwuga ubafasha kwinjiza.”

    Intego ni zose ku bagororwa biga imyuga

    Bamwe mu bagororwa biga imyuga muri gereza ya Nsinda bavuga ko bafite intego yo kwiteza imbere mu gihe bazaba basoje igihano cyabo ngo kuko imyuga bari kwigishwa bizeye ko izabafasha mu kugira imibereho myiza.

    Bagabo Samuel wakatiwe imyaka itatu kuri ubu akaba amazemo umwaka n’igice, yavuze ko kuba ari kwiga umwuga wo gutunganya amazi bizamufasha kwiteza imbere mu gihe yasubiye hanze.

    Ati “ Uyu mwuga uzamfasha kwiteza imbere kuburyo ntakongera gukora amakosa ngo ngaruke gufungwa, ndashimira abayobozi bacu batekereje gushinga iri shuri.”

    Habanabakize Thomas wafunzwe mu mwaka wa 2018 aho yakatiwe imyaka itanu, yavuze ko umwuga yiga ujyanye no gukora amashanyarazi uzamufasha kwirinda kongera gukora ibyaha.

    Ati “ Intego yanjye ni uko nzasohoka nkagenda nkakoresha ubumenyi nkura hano sinsubire mu byaha nabagamo mbere. Ndashaka guteza imbere umuryango wanjye hamwe n’igihugu.”

    Kuri ubu Gereza eshanu nizo zigishirizwamo imyuga icumi yatoranyijwe mu rwego rwo gufasha abagororwa gusohoka hari umwuga bazi, izo ni gereza ya Rubavu yigishirizwamo gutunganya impu, Huye yigishirizwamo umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mbaho, Nyanza yigishirizwamo ikoranabuhanga n’ubudozi.

    Gereza ya Rwamagana yo yigishirizwamo gutunganya amazi, amashanyarazi, gusudira ndetse n’ubwubatsi naho muri gereza ya Nyarugenge ho higishirizwamo imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubundi bwiza bwo ku mubiri, gukanika imodoka ndetse n’ikoranabuhanga.

    Mu minsi ishize umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyi ngiro, Umukunzi Paul, yavuze ko impamyabushobozi zihabwa abagororwa bazajya banazikoresha mu buzima bwo hanze ngo kuko porogaramu bagenderaho biga ari isanzwe.

    Abacungagereza mu karasisi bakira Dr Chisela na CG Marizamunda

    Dr Chisela yatangaje ko kwigisha imyuga ku mfungwa n’abagororwa mu Rwanda ari umusingi mwiza wo kubaka umuryango utekanye

    Batambagijwe ahari ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri gereza ya Nsinda

    Abayobozi batandukanye muri RCS baje kwakira Dr Chisela muri gereza ya Nsinda

    Dr Chisela yeretswe uburyo abagororwa bigishwa imyuga kandi bakava muri gereza bayimenye

    CG Marizamunda ari kumwe na Dr Chisela berekwa ibikorerwa mu ishuri rikuru rya RCS

    Abayobozi bakuru basuye amashuri yigiramo abakora muri RCS banakurikirana inyigisho bahabwaga

    Bamwe mu bazanye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa muri Zambia bishimiye uburyo u Rwanda rwita ku mfungwa

    Batemberejwe ibice bigize gereza ya Nsinda

    Amafoto: Uwumukiza Nanie