Tag: featured

  • Ubwiyongere bwa Covid-19 mu Buhinde buri kugira ingaruka zikomeye ku ikwirakwizwa ry’inkingo ku Isi –

    Bamwe mu bashakashatsi bemeza ko imibare iri kugaragazwa ari kimwe cya kabiri cyangwa munsi y’imiterere nyakuri y’aho icyorezo gihagaze mu Buhinde.

    Ibi byatumye u Buhinde, busanzwe ari ikigega cy’Isi mu ikorwa ry’imiti n’inkingo, butakaza ubushobozi bwo kwita ku baturage ibihumbi bari kugana ibitaro umusubirizo, ku buryo ibitaro bitagifite ibitanda byo kubashyiraho ndetse mu Murwa Mukuru wa New Delhi, ibirimo oxygen ya ngombwa cyane mu gufasha abarwayi ba Covid-19, yarashize, bituma benshi mu barwayi bapfa ariko byashobokaga ko bari buvurwe.

    Bitewe n’uburemere bw’icyorezo cya Covid-19, iki gihugu giherutse gufata ingamba zikomeye zo gukumira ko inkingo za AstraZeneca zikorerwa muri icyo gihugu, zisohoka zikajya gufasha abandi.

    Serum Institute of India (SII), uruganda rwa mbere runini ku Isi mu gukora inkingo, ruherutse gutangaza ko mu mezi abiri ari imbere, rutazatanga inkingo ku Isi, ahubwo zizakoreshwa na Leta y’u Buhinde mu kugerageza guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera.

    SII ni rwo ruganda rukora inkingo nyinshi ziri gushyirwa muri gahunda ya Covax, aho izirenga miliyoni 66 zatanzwe mu bihugu birimo u Rwanda.

    Rwanda Today yatangaje ko bitewe n’iri hagarikwa ryo kohereza inkingo hanze, ibihugu birimo u Rwanda bizagirwaho ingaruka n’iki cyemezo, kuko byari byitezwe ko mu cyiciro cya kabiri cyo kwakira inkingo, rwari buzabone 744.000 hagati ya Werurwe na Mata, ariko ibi bisa nk’ibitazashoboka muri rusange.

    Byari biteganyijwe ko icyiciro cya gatatu cy’inkingo cyari buzagere mu Rwanda hagati ya Mata na Kamena uyu mwaka, ku buryo intego y’uko u Rwanda rugomba kuba rwakingiye nibura 30% by’abaturage barwo bitarenze uyu mwaka, izagerwaho.

    Inkingo zikorwa n’Uruganda rwa SII zirimo iza AstraZeneca zikoreshwa muri gahunda ya Covax

  • Turinabo wari mu banyarwanda baregwa kubangamira IRMCT yapfiriye muri Kenya –

    Ku wa 3 Nzeri 2018 nibwo abanyarwanda barimo Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli bashyikirijwe IRMCT.

    Ibirego byabo bihuye n’urubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya Nyakanga 1990-Mata 1994. Afungiwe i Arusha kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside ndetse yakatiwe gufungwa imyaka 30.

    Turinabo na bagenzi be bashinjwa kubangamira imirimo y’urukiko no kubishishikariza abandi, kurenga ku myanzuro y’urukiko no kubangamira imikorere y’ubutabera mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urukiko rwarusigariye.

    IRMCT yatangaje ko ku wa 24 Werurwe 2021 aribwo Turinabo yashyizwe mu bitaro muri Kenya, aza kwitaba Imana ku wa 18 Mata, ndetse uru rwego rwatangaje ko kubera urupfu rwe ruhagaritse ibyo kumukurikirana gusa ko bitazigera bihungabanya kuba abandi bakurikiranwa.

    Itangazo rya IRMCT ryo ku wa 05 Nzeri 2018 rivuga ko “Ibiro by’Ubushinjacyaha bivuga ko Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma, ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanashyira igitutu bagamije guhindura ibimenyetso by’abatangabuhamya mu rubanza rwa Ngirabatware.”

    Rikomeza rigira riti “Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dick Prudence Munyeshuli na Maximilien Turinabo batangaje amakuru y’ibanga arebana n’abatangabuhamya b’ibanga, bazi neza ko ari ukurenga ku mategeko ya ICTR n’urwego rwayisigariyeho.”

    “Bikekwa ko intego y’aba yari ukugira ngo hahindurwe icyemezo ICTR yafatiye Augustin Ngirabatware nk’uko cyanashimangiwe mu bujurire n’urwego rwayisigariye kubera uruhare yagize muri Jenoside, hamwe n’igifungo yakatiwe cy’imyaka 30.”

    Ku wa 20 Ukuboza 2012 nibwo Ngirabatware yakatiwe na ICTR mu rw’ubujurire, gufungwa imyaka 35, nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside.

    Yaje kujuririra urwego rwasimbuye ICTR, maze ku wa 18 Ukuboza 2014, rugabanya igifungo kigirwa imyaka 30.

    Maximilien Turinabo yapfuye ku wa 18 Mata

  • Huye: Kuba hakomoka abacurabwenge ba Jenoside byabasigiye umukoro wo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge –

    Byavuzwe ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu Mujyi wa Butare; ubu ni mu Murenge wa Ngoma.

    Bamwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi bagarutsweho barimo Sindikubwabo Theodore wari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi; Kambanda Jean wayibereye Minisitiri w’Intebe; Gitera Joseph washyizeho amategeko 10 y’Abahutu; Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango n’abandi.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ngoma, Mbabazi Norbert, yavuze ko abo n’abandi bari bakomeye bakomoka i Butare bari mu batije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi batuma ikoranwa ubugome n’ubukana.

    Ati “Abo bose ni abantu navuga ngo bari bakomeye kandi bari bazi icyo gukora, aho uzanabibonera ni uko mu mugambi wa Jenoside abantu bari barize bakomokaga cyane muri iki gice cya Perefegitura ya Butare. Nyuma y’ijambo Sindikubwabo yavuze abo bantu bagiye babohereza muri bavukamo kuyobora Jenoside.”

    Yakomeje avuga ko imodoka ziturutse i Butare muri Kaminuza no mu Mujyi ari zo zatwaraga interahamwe zigiye kwica Abatutsi mu bindi bice.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko kuba bamwe mu bacurabwenge bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baraturukaga mu gice ubu kiri mu Mujyi wa Huye, byabasigiye umukoro wo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

    Ati “Turahumuriza abatuye aka karere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda zirimo Ndi Umunyarwanda. Ni iyo nzira dukwiye gukomezamo tukumva ko twese turi Abanyarwanda tukabana mu mahoro.”

    Mu Murenge wa Ngoma hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 45, biciwe mu bice by’Umujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma

    I Huye kuba hakomoka abacurabwenge ba Jenoside byabasigiye umukoro wo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

    Hibutswe Abatutsi biciwe mu Mujyi wa Butare muri Jenoside

    Mu Murenge wa Ngoma hari Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 45, biciwe mu bice by’Umujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside

  • Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba ibyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko –

    Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare 2020 nyuma yo gufatanwa n’umuhanzi Kizito Mihigo bagerageza kwambuka igihugu binyuranyije n’amategeko bagejejwe imbere y’Inteko Iburanisha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 29 Mata 2021.

    Uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kuba ‘icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko’, gusa Ngayabahiga na Nkundimana bo bakagira umwihariko wo kuba bakurikiranyweho ikindi cyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuri uyu wa Kane ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera Umucamanza yabajije kuri ibi byaha baregwa, Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko, ariko Innocent Harerimana we avuga ko atacyemera.

    Bigeze ku cyaha cyo gutanga ruswa Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo bavuze ko batacyemera.

    Muri uru rubanza rwabaye hifashijwe ikoranabuhanga aho ababurana bari muri Gereza ya Nyarugenge aho bafungiye, Jean Bosco Nkundimana yavuze ko yiteguye kwiburanira kuko ntawe afite umwunganira mu mategeko.

    Nyuma yo kugira icyo bavuga ku byo bakurikiranyweho, umunyamategeko wa Kubwimana na Ngayabiha yasabye ko urubanza rwasubikwa ngo ‘kuko atarabonana n’abo yunganira n’umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ibashinja’.

    Imaze kumva abaregwa, Inteko Iburanisha yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha ryimurirwa ku wa 13 Nyaka 2021.

    Aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kugerageza kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko k’Umuhanzi Kizito Mihigo, wafashwe na Polisi ku wa 13 Gashyantare 2020 hafi y’aho u Rwanda rugabanira n’u Burundi mu Karere ka Nyaruguru.

    Inyandiko zisobanura imiterere y’urubanza rw’aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo waje ’Kwiyahura agapfa’ yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

    Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n’umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha. Harerimana we yaje kwinjira muri iyi dosiye kuko ari we wari ubatwaye ubwo bari mu mugambi wo kwambuka umupaka.

    Babiri bafatanywe na Kizito bemeye kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa binyuranyije n’amategeko

  • Buri wese utaragize icyo akora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akwiye kubibazwa – Gen Roméo Dallaire –

    Ibi yabigarutseho mu “Ikiganiro [ku burangare] bw’ Umuryango w’Abibumbye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994”, cyahuje abayobozi mu nzego z’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abanditsi b’ibitabo n’abandi bantu b’inararibonye bagerageje kuburira umuryango mpuzamahanga kuri Jenoside yarimo kubera mu Rwanda mu 1994.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari “Umwanya wo kwibuka ibyemezo bikomeye byafashwe n’Umuryango w’Abibumbye, kandi bikagira uruhare mu byabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Umuryango w’Abibumbye wateye umugongo u Rwanda uzi ikigiye kubaho

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari gutegurwa mu buryo bugaragarira amaso, ndetse n’urugamba rwa FPR rwo kubohora igihugu rurimbanyije, mu gihe Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana yari yananiwe kubahiriza amasezerano ya Arusha, Loni yafashe icyemezo cyo kohereza umutwe w’ingabo mu Rwanda, UNAMIR, zahageze habura amezi atandatu kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itangire gushyirwa mu bikorwa, ziza ari ingabo 2 548.

    Izi ngabo ariko zari agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’uburemere bw’ikibazo zari zije guhangana nacyo, kuko uretse kuba zaraje zitinze, zari na nke cyane kuko zikigera mu Rwanda, Gen Roméo Dallaire wari uziyoboye, yabonye amakuru yizewe aturutse muri bamwe mu bari bagize Leta ya Habyarimana, bamuhamirije rwose ko mu minsi micye iri mbere bazatangira gusohoza umugambi wo gutsemba Abatutsi burundu, ndetse ko ibikorwa byo kuwutegura biri kugana ku musozo.

    Aya makuru ateye ubwoba yatumye Gen Dallaire ahinda umushyitsi, kuko yabonye neza ko ingabo yari yitwaje ntacyo zari bumare mu bibazo uruhuri byari mu gihugu. Ibi byatumye atangira gushaka icyakorwa mu maguru mashya, abanza gutanga ayo makuru ku Biro Bikuru by’Umuryango w’Abibumbye biri i New York, ndetse anasaba ko ingabo za UNAMIR zakongerwa nibura zikagera ku 5 000.

    Icyo gihe, Umunyamabanga Mukuru wa UN yari Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali, wari uherutse kohereza Umunya-Cameroon Jacques-Roger Booh-Booh mu Rwanda nk’Intumwa ye Yihariye, yagombaga kumugezaho amakuru na za raporo z’ibiri kubera mu Rwanda, ndese na Gen Dallaire niwe yanyuzagaho ubutumwa bumugenewe.

    N’ubwo mu maso ya Dallaire ibibazo byari mu Rwanda byari uruhuri, kuri Booh-Booh nta gikuba cyari bwacike, kuko uyu mugabo atigeze ashishikazwa no kumenyesha Boutros-Ghali uko ibintu byari bimeze mu Rwanda binyuze muri za raporo yagombaga kumuha, ahubwo yakoreshaga umwanya we mu gusangira agahiye na Perezida Habyarimana, nk’uko byagenze kuri Pasika yo muri Mata 1994.

    Uku kutabona raporo z’ibyaberaga mu Rwanda, n’ubwo byari mu makuru hirya no hino ku Isi, byatangaje cyane abarimo Karel Kovanda, wari uhagarariye Repubulika ya Tchèque muri Loni , akaba yari n’umutumirwa muri iki kiganiro, wavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo ibyaberaga mu Rwanda bitagaragaraga muri raporo Booh-Booh yakabaye yaroherereje Boutros-Ghali.

    Yagize ati “Icyankoze ku mutima cyane, ni uruhare rw’Ubunyamabanga Bukuru bwa Loni mu byaberaga mu Rwanda, ntabwo byahawe agaciro byari bikwiye”.

    Yongeyeho ko iyo “Booh-Booh aba yarakoze akazi ke neza, akandika raporo zigaragariza Umunyamabanga Mukuru wa Loni uko ibintu byari bimeze mu Rwanda, byarashobokaga ko hari icyari bukorwe. Njyewe ntabwo izo raporo nazibonye, byari kuba byiza iyo Boutros-Ghali aza kugira amakuru aruta ayo yari azi k’u Rwanda”.

    Ingabo zari mu butumwa bwa UNAMIR zatereranye Abanyarwanda mu 1994

    Loni yacitsemo ibice kubera u Rwanda

    Bimaze kugaragara ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi, ibihugu byacitsemo ibice, bimwe bishyigikiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda ingabo zunganira izari zisanzwe muri UNAMIR, ibindi, byiganjemo ibikomeye, bigahakana uwo mwanzuro.

    Ubwo indege ya Perezida Habyarimana yari imaze kuraswa, muri iryo joro ryo kuwa 6 Mata 1994, Gen Dallaire yandikiye Ibiro Bikuru bya Loni asaba kongererwa ingabo, nk’uko byagaragaye muri raporo yo 1999 y’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Kurengera Uburenganzira bwa Muntu, Human Right Watch.

    Kugira ngo ibi bigerweho, byasabaga ko ibihugu byitanga bikohereza ingabo mu Rwanda, ndetse ibihugu 68 byatoreye uwo mwanzuro, icyakora bine byonyine byo muri Afurika, nibyo byemeye kohereza ingabo mu Rwanda.

    Uretse ingabo zabuze, ikibazo cy’ibikoresho nacyo cyabaye ingorabahizi, kuko ibihugu byari bifite ubushobozi bwo gutanga uwo musanzu, nka Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Bubiligi, bitari bishyigikiye uwo mwanzuro. Ibihugu bya Afurika byari byiyemeje gutanga ingabo zongera umubare w’iziri muri UNAMIR, ntibyari bifite ibikoresho n’intwaro zihagije.

    Ibi byatumye icyifuzo cya Gen Dallaire giterwa utwatsi, maze hatorwa umwanzuro wa 902 wagabanyije umubare w’ingabo zari mu butumwa bwa UNAMIR, zikagera kuri 270 zivuye kuri 2 548.

    Kovanda wakurikiranaga iby’iyo kinamico yose yavuze ko rimwe Medeleine Albright wari uhagarariye Amerika muri Loni mu 1994, yigeze kurakara bikomeye bitewe n’uko abandi ba ambasaderi bamusabaga kugira inama igihugu cye yo gutanga ubufasha mu gucyemura ibibazo byari mu Rwanda, maze akadukira bagenzi ashaka kubafata mu mashingu, agatabarwa na Kofi Annan wari hafi aho, wahise akumira icyashoboraga kuba imirwano y’akataraboneka hagati y’abambasaderi muri Loni.

    Karel Kovanda wari uhagarariye Repubulika ya Tchèque mu Muryango w’Abibumbye yagerageje kuvuganira u Rwanda

    Amerika yifuzaga ibidashoboka mu Rwanda

    Muri uko kutumvikana kose, uruhande rwa Amerika rwavugaga ko kohereza izindi ngabo mu Rwanda bidakenewe, ahubwo ko byaba byiza “Hashyizweho agace karinzwe cyane kandi kataberamo imirwano, ku buryo kahungiramo abari mu kaga”.

    Iki cyifuzo ariko cyamaganywe na General Dallaire, wavugaga ko “Abatutsi bahigwaga batabona uko bagera muri ako gace kuko bari kwicirwa mu nzira baganayo”, bityo ko hakwiye gufatwa umwanzuro wo gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu hose, aho kwibanda ku gice kimwe.

    Ku rundi ruhande, Perezida Bill Clinton wari uyoboye Amerika muri icyo gihe, yari amaze kuvana ingabo z’icyo gihugu muri Somalia nyuma yo guseberayo bikomeye, ubwo imirambo y’abasirikare 18 ba Amerika yazengurutswaga n’inyeshyamba mu mujyi rwagati nyuma yo kwicwa yanashinyaguriwe.

    Ibi byatumye uyu muyobozi yirengagiza ibyaberaga mu Rwanda n’ubwo yari abizi neza, yirinda kohereza ingabo ze zitari zakamenya neza iby’intambara zo muri Afurika, yirinda ko zakongera guseba nk’uko byari byagenze muri Somalia. Aya makuru Gen Dallaire yayahawe na bamwe mu bahoze muri Leta ya Clinton, ubwo yababazaga impamvu Amerika yatereranye u Rwanda mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kovanda yavuze ko uyu mwanzuro wo kugabanya ingabo za UNAMIR mu Rwanda “Ari ryo kosa rikomeye ryakozwe n’Akanama Gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye”.

    Kuri Gen Dallaire wari wabuze amajyo n’amazi nyuma yo kugabanyirizwa ingabo, yavuze ko “Impamvu ibihugu bitatabaye u Rwanda mu bihe rwari rubikeneye atari uko byari bibuze ibikoresho n’uburyo bwo gufasha mu guhangana n’ibi bibazo, ahubwo icyabuze ni ubushake bwa politiki”.

    Yongeyeho ko kubura ubu bushake bwa politiki byasobanurwa n’uko mu 1992 kugera mu 1993, Loni yari ufite ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Cambodia, UNTAC, ndetse ikanagira izindi mu cyahoze ari Yugoslavia, UNPROFOR, yewe no kuwa 11 Werurwe 1994, Umunyamabanga Mukuru wa Loni , yari aherutse gusaba ko ingabo ziri mu butumwa bwa UNPROFOR zongererwa amazi 12 ku gihe zagombaga kumara, ndetse n’umubare wazo ukongerwaho izindi 8 500, mu rwego “Kongerera UNPROFOR amahirwe yo kugera ku nshingano zayo”.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, ari nawe wari wateguye ibi biganiro, Velentine Rugwabiza, yavuze ko “Ibi byerekana uburyo Umuryango w’Abibumbye wafashe ubuzima bw’Abanyarwanda nk’ubudafite agaciro ugereranyije n’ubw’abandi”.

    Gen Roméo Antonius Dallaire yagerageje gutabariza u Rwanda asaba ko ubutumwa bwa UNAMIR bwongererwa ingabo ariko ntibyakorwa

    Ntacyo amahanga yigiye k’u Rwanda

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye hashize imyaka 45 Umuryango w’Abibumbye utoye umwanzuro wa 260 wateganyaga ko nta yindi Jenoside ikwiye kongera kubaho, ndetse ko ikwiye gufatwa nk’icyaha ndengakamere, n’abayigizemo uruhare bose bakabiryozwa mu buryo bw’intangarugero.

    Kuba nyuma y’imyaka 45 Jenoside yarabaye kandi amahanga akanga gutabara u Rwanda “Ntabwo ari uko atari afite amakuru y’ibyarimo kubera mu Rwanda, ahubwo byatewe n’ubushake bucye bwa politiki”, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnson Busingye. Ibi kandi “Byari ugutsindwa gukomeye k’Umuryango w’Abibumbye mu nshingano ufite zo kubahisha ikiremwa muntu”, nk’uko byavuzwe na Linda Melvern, umwanditsi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ku bwa Gen Henry Kwame Anyidoho wari Umuyobozi Wungirije wa UNAMIR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igiteye impungenge kurushaho ni uko nta kigaragaza ko hagize ahandi hantu haba Jenoside ku rwego rw’Isi, cyane cyane muri Afurika, Umuryango w’Abibumbye utiteguye kuba watabara ukayikumira.

    Yagize ati “Nkurikije uko mbona ibintu, nshingiye no ku bunararibonye bwanjye, biragaragara Umuryango w’Abibumbye utiteguye gutabara mu gihe hari indi Jenoside yakongera kubaho ahandi ku Isi”.

    Ibi abishingira ku musaruro utangwa n’ubutumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bumaze igihe kinini cyane ariko n’ubundi ntibukumire intambara zirimo n’izihuza amoko, zikunzwe kwibasira icyo gihugu.

    Yananenze uburyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwem AU, udafata iya mbere mu gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano mucye mu bihugu nka Libya, Somalia, Sudan n’ibindi bitandukanye muri Afurika.

    Gusa Umujyanama Wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya Jenoside, UNSG, Alice Wairimu Nderitu, yavuze ko ibi bigoye kuko Ishami akoramo rishinzwe gukumira ko icyaha cya Jenoside cyakongera kubaho, ati “Jenoside yongeye kubaho ku Isi byaba ari igisebo gikomeye ku kiremwa muntu muri rusange”.

    Gen Henry Kwame Anyidoho wari Umuyobozi Wungirije wa UNAMIR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Loni ikwiye guhagurukira abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Kuwa 29 Mata mu 1994, mu cyumba kiberamo inama z’Umuryango w’Abibumbye, habereye inama rukokoma yari igamije kurebera hamwe izina rikwiye guhabwa ibikorwa byarimo kubera mu Rwanda, bishingiye ku makuru yari ahari icyo gihe.

    Muri iyo nama, ni bwo bwa mbere hagaragaye abantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyuma y’imyaka 27, hari ibihugu byanze kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi iryo hakana ari bumwe mu buryo bwo kuyitiza umurindi, kuko “Uko duha rugari abayigizemo uruhare ari nako barushaho gukwirakwiza ihakana ryayo”, nk’uko byatangajwe n’umushakashatsi Linda Melvern.

    Ibi ni byo Minisitiri Busingye yahereyeho asaba Umuryango w’Abibumbye, wamaze kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatira ingamba zikomeye abayihakana batangiye kuba benshi, nk’uko byakozwe ku bahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Kuri iyi ngingo, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Dr Serge Brammertz, kuri ubu uri mu Rwanda mu mirimo ya nyuma yo gutegura raporo azageza ku Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko ingingo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu byo azagaragaza k’inzitizi ikomeye mu gushakira ubutabera abayirokotse ndetse no gukumira ko itazongera kubaho ku Isi.

    Yavuze ko “Biteye impungenge kuba hari ba ruharwa batandatu (bagize uruhare rufatika mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi) bataraboneka kandi bari mu bihugu bitandukanye”.

    Ubushinjabyaha bw’u Rwanda nabwo bumaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abantu 1 146 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihugu 33 ku Isi, kandi “Bamwe bari mu bihugu bizwi, ndetse n’aho bari harazwi neza, ariko ubushake bwo kubafata ntabuhari”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko “Ibihugu barimo bikwiye kubafata bikabohereza mu Rwanda, cyangwa se bikababuranisha byifashishije ubutabera bwabyo”.

    U Rwanda rurasaba LONI guhagurukira abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Perezida Kagame yarahiriye kutazareberera mu gihe jenoside iri kuba ahandi ku Isi

    Kuwa 18 Nyakanga mu 1994, Perezida Paul Kagame wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo icyo gihe, nyuma yo kwitegereza ingaruka zikomeye Jenoside yagize k’u Rwanda, yarahiriye ‘kuzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwe’ agakumira ko hari ahandi hantu ku Isi hashobora kuzabaho indi jenoside.

    Gen Dallaire wamenye iby’iyo ndahiro, yemeza ko Perezida Kagame ari gukora ibyo yiyemeje muri icyo gihe, kuko u Rwanda ari urwa gatatu ku Isi n’ingabo 6 322, mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku Isi, aho rukurikira Bangladesh na Ethiopia.

    Uyu mugabo yavuze ko “Ibi byerekana ubushake bw’u Rwanda bwo gukumira ibyaha no kugarura amahoro ku Isi, kandi aho ingabo z’u Rwanda ziri hose zitanga umusaruro uri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu”.

    Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko n’ubwo ibyabaye mu Rwanda biteye agahinda, ariko ibyo igihugu kimaze kugeraho byerekana ubushobozi bwa muntu bwo kwiyubaka na nyuma yo gusenyuka mu buryo bukomeye.

    Perezida Kagame yiyemeje kuzakora uko ashoboye akarwanya ko hari ahandi ku Isi habaho jenoside

  • Umujyi wa Kigali wahawe ukwezi ngo ugaragaze uburyo imyanda yo mu kimoteri cya Nduba yatunganywa –

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabisabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuwa 28 Mata 2021, mu rugendo yagiriye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali harimo n’Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo urimo iki kimoteri.

    Uru rugendo rwakurikiwe n’ibiganiro yagiranye n’inzego z’ibanze harebwa uko imitangire ya serivisi ihagaze mu turere, imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage na gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane mu baturage .

    Ubusanzwe iki kimoteri cyahoze mu Karere ka Kicukiro ariko kiza kwimurirwa i Nduba hatabayeho inyigo .

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Umujyi wa Kigali mu gihe cy’ukwezi wakora inyigo ku buryo imyanda iri muri icyo kimoteri yatunganywa ikaba yabyazwamo ifumbire.

    Yavuze ko Umujyi wa Kigali wasabwe gukangurira abaturage no kubasobanurira ko bakwiye kuzana imyanda mu buryo bushobora kurengera ibidukikije.

    Ati “Icya mbere batubwiye ko hari ubushakashatsi bwakozwe, bakoze n’inyigo. Twabahaye igihe cy’ukwezi kugira ngo iyo nyigo babe bayizanye bayiganireho. Hanyuma tunabasaba kwiga uburyo iyo myanda yavamo ifumbire igakoreshwa mu baturage . Twabahaye igihe cy’ukwezi kugira ngo batugaragarize ibyo bagiye guhindura.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gukomeza kurengera ibidukikije, abaturage basabwe kujya bajyanayo imyanda bavanguye.

    Ati “Twasanze mu buryo bakusanya imyanda bayizana itavanguye ahubwo bakayitaba gusa, yaba amashashi, amacupa. Ni ukuvuga ngo bari kuzana imyanda bakayimena bakayirunda hariya , mu gihe kiri imbere bishobora gutera ingorane. Twasabye ko bakora ubukangurambaga mu baturage no kubasobanurira ko bakwiye kuzana imyanda ivanguye, n’abayivana mu baturage ikaza ivanguye.”

    Ikimoteri cya Nduba kimenwamo imyanda irenga toni 500 buri munsi. Kiri ku buso bwa hegitare 24,42 mu gihe biteganyijwe ko kizagurwa kikangana na hegitare 54, kikabyazwa umusaruro imyanda imenwa igakorwamo ifumbire.

    Hatanzwe ukwezi ngo hagaragazwe inyigo y’uburyo imyanda yo mu kimoteri cya Nduba yatunganywa ikabyazwa umusaruro

  • Abasaga 1600 basoje amasomo y’imyuga Iwawa, Bamporiki agaragaza ubuzererezi nk’igitutsi ku muco nyarwanda –

    Abarangije amasomo Iwawa biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ariko basaba ko bahabwa ibikoresho byabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo bashyira mu bikorwa imyuga bize irimo ubwubatsi, ububaji, ubuhinzi, ubworozi n’ubudozi.

    Rukundo Janvier umwe mu bagaruwe kugororera kuri iki kirwa cya Iwawa ku nshuro ya kabiri, avuga ko atazasubira mu buzererezi kubera umwuga yigishijwe.

    Ati “Navuye hano muri 2019 ariko mu gutaha ntabwo nagiye ngo ndeke ibiyobyabwenge burundu kuko nasanze abo twasangiraga twakomeje kugendana no kuganira birangira n’ubundi nongeye kubisubiramo ariko ubu nkurikije ubumenyi nkuye hano nzagenda negere bagenzi banjye bavuye hano bari mu makoperative mpite ntangira gukora ibyo nize ’’.

    Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yasabye uru urubyiruko kwishyira hamwe mu makoperative, kugira ngo baterwe inkunga.

    Ati’’Ku bijyanye n’ibikoresho byo twifuje ko bajya mu mirimo noneho ibikoresho bikaza nyuma. Kwinjira mu basanzwe kugira ngo yigire mu murimo,yigire aho abandi bakora ariko n’uzashaka gukora ku giti cye nawe azabifashwamo’.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko umuco nyarwanda utemera ubuzererezi, asaba urubyiruko kumenya kugira amahitamo meza.

    Ati “Ubundi kugira ngo aba bana bakomeze ubuzima badasubiye inyuma ndetse n’abandi basigaye aho baturutse ntibakomeze inzira yo kuyoba, ni umurimo rukomatanyo ntabwo ari umurimo w’abana. Ni inshingano ikomeye cyane ya twebwe abarezi, ababyeyi.”

    “Ntabwo twakagize abana b’inzererezi kuko urebye mu mateka y’u Rwanda kubagira ni igitutsi, hazereraga umunyamahanga ariko uw’u Rwanda yarerwaga na buri mukuru uhari’’.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane aribwo uru rubyiruko rutangira gusubira mu miryango yabo, bakazava kuri iki kirwa cy’Iwawa babisikana n’abandi basaga 1,600 bazakirwa kugira ngo batangire kugororwa.

    Uru rubyiruko rusaga 1600 rwasoje amasomo y’igororamuco ni icyiciro cya 21, mu gihe abarenga ibihumbi 25 aribo bamaze kugororwa kuva ikigo cya Iwawa cyatangira.

    Urubyiruko 1636 barangije amasomo mu myuga itandukanye

    Bahize kubyaza umusaruro ibyo bize

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko umuco nyarwanda utemera ubuzererezi, asaba urubyiruko kumenya kugira amahitamo meza.

    Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yasabye uru urubyiruko kwishyira hamwe mu makoperative, kugira ngo baterwe inkunga

    Akanyamuneza kari kose ku barangije amasomo

    Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne

  • Rubavu: Hari gushakishwa umurambo w’umugabo wagwiriwe n’ikirombe –

    Byabaye ahagana saa saba n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kane mu mudugudu wa Bisizi, akagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu ubwo nyakwigendera yajyanaga n’umugore we gucukura itaka mu kirombe, yageramo kikamugwaho.

    Nyiranzoga Chantal mushiki wa nyakwigendera yagize ati “Yaje aje gucukura umucanga noneho ikirombe kimuridukiraho umugore we ahamagara abashumba bagerageza kumukurura biranga kuko hahise hamanuka itaka ryinshi. Hano hakunze gupfira abantu ariko bakaboneka sinzi impamvu we akomeje kubura kuko bagerageje cyane ariko itaka ryabaye ryinshi’’.

    Nyuma y’uko abaturage bagerageje kumushakisha akabura, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu,Tuyisenge Anninciata yavuze ko kuri uyu wa Gatanu barakomeza gushakisha uwo mugabo.

    Ati ‘ Turihanganisha umuryango we ariko munadufasha kuko biriya mushaka ntabwo biruta ubuzima bwanyu. Mubanze mwikunde kuko ibyo mushaka ntabwo bibaruta. Umugisha twagize ni uko umugore n’abana ntacyo babaye ariko mujye munaduha amakuru mbere tubikumire’’.

    Iki kirombe Barihenda yaguyemo kimaze kugwamo abaturage benshi bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu kubera gushakisha itaka rizwi nk’ibicangarayi riteye nka kaburimbo rikunzwe cyane muri aka gace mu bwubatsi.

    Abaturage bagerageje gushakisha umurambo wa nyakwigendera ariko bakomeza kuwubura

    Iki kirombo gisanzwe gicukurwamo itaka rizwi nk’ibicangarayi rikoreshwa mu bwubatsi

    Abaturage basabwe kugaruka kuri uyu wa Gatanu bagakomeza gushakisha umurambo

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth –

    Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri Tariq Ahmad mu Biro bye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mata 2021.

    Ibiro bya Perezida Kagame bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byanditse ko Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri Tariq Ahmad ariko ntihasobanuwe birambuye ibikubiye mu biganiro bagiranye.

    Minisitiri Tariq Ahmad ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda hagamijwe kureba aho imyiteguro yo kwakira CHOGM [The Commonwealth Heads of Government Meeting] ihuza Abakuru b’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza igeze.

    Minisitiri Tariq Ahmad yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza bwishimira aho u Rwanda rugeze rutegura inama ya CHOGM.

    CHOGM nirangira, u Bwongereza buzaha ubuyobozi u Rwanda, umwanya ruzamaraho imyaka ibiri bitewe n’uko iyi nama iba buri myaka ibiri kandi ubuyobozi bugasigarana igihugu cyayakiriye.

    U Bwongereza bwo bwamaze imyaka itatu kuri uyu mwanya kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye inama yari kuba mu 2020 yimurirwa mu 2021.

    U Bwongereza bwafashije u Rwanda mu bikorwa bitandukanye kuva mu 2005, ndetse kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, Minisitiri Ahmad yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa bigana ku iterambere, cyane cyane mu kubaka ubukungu buhamye nyuma y’uko rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    CHOGM iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kubera mu Rwanda ku wa 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye.

    Nyuma yo gusuzuma imiterere ya COVID-19, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwanzuye ko iyi nama izaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth, Tariq Ahmad, uri mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba aho imyiteguro y’Inama ya CHOGM igeze

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Nyagashotsi warwanye Intambara ya Kabiri y’Isi yashyikirijwe inzu yahawe na Perezida Kagame –

    Iyi nzu yayihawe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021, yubatswe mu Mudugudu wa Gakunyu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge Kiziguro.

    Uyu musaza yahawe inzu irimo ibikoresho byose birimo intebe, ibitanda, matela n’ibindi. Yahawe kandi inka yenda kubyara ndetse n’ubutaka bungana n’igice cya hegitari cyo guhingaho ubwatsi, kigega cy’amazi n’umushumba mu rwego rwo kumufasha gusaza neza.

    Iyi nzu n’ibindi bikorwa byose bikaba byaratwaye arenga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda bikorwa n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda zari zihagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Gisirikare n’abaturage, Lt Col Vincent Mugisha.

    Nyagashotsi mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye gukurwa mu buzima bubi yabagamo, ashimira Umukuru w’Igihugu wumvise ubusabe bwe akamugabira inka, akanamuha n’inzu.

    Ati “Aragahorana amahirwe n’amahoro, aragahorana intsinzi. Mumubwire ko nishimye cyane kandi ko yongeye kunyoroza nkuko nahoranye inka kera. Ubu ngiye kunywa amata nkomeze kubaho neza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko ubundi kubakira abatishoboye biri mu nshingano z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Yavuze ko uyu musaza ari we wisabiye Umukuru w’Igihugu kumwubakira inzu, nyuma ngo babisabwe barayimwubakira, banamugabira inka yenda kubyara kugira ngo akomeze kunywa amata.

    Ati “Ibikorwa nk’ibi biduha isomo ryo gukomeza umugambi mwiza wo gufasha abatishoboye nk’abayobozi kugira ngo tujye tubikora abaturage batagombye kubisaba. Uyu ni umukoro dusigaranye aho tugomba kujya tubikora nta wugombye kutubwiriza.”

    Meya Gasana yavuze ko inzu yonyine yatwaye asaga miliyoni icyenda ubaze kugura ikibanza no kuyubaka, hajyaho ibigega, ikiraro cy’inka, inka, ubutaka, ibikoresho byo mu nzu, umurasire n’ibindi bigera kuri miliyoni 16 Frw.

    Nyagashotsi Epimaque ni umusaza warwanye Intambara ya Kabiri y’Isi, aho yakuwe mu Rwanda ari kumwe n’abandi basore bakajyanwa muri Kenya kujya kurwanya ingabo za Hitler. Nyuma yo kuvayo yagarutse mu Rwanda afite umudali ndetse n’amafaranga yahembwe n’Abongereza yarwaniraga.

    Yagarutse mu Rwanda akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abureka ahunga mu 1960 ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa mu Rwanda. Icyo gihe yahungiye muri Uganda aho ari mu bagize uruhare mu itangizwa ry’Umutwe w’Inyenzi wagiye ugaba udutero shuma tugamije guhangana n’abari babirukanye mu Rwanda.

    Uyu musaza yagarutse mu Rwanda mu 1994 afite akanyamuneza ko kongera kugaruka mu gihugu cye yari amaze imyaka 34 atageramo.

    Nyagashotsi avuga ko ubu yishimiye kuba mu gihugu kitarangwamo amoko.

    Mu byatumye aramba harimo kunywa amata, akunda kurya ibishyimbo, ibijumba, imyumbati ndetse n’umutsima w’amasaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, aganira na Nyagashotsi nyuma yo kumushyikiriza inzu ye

    Nyagashotsi Epimaque warwanye Intambara ya Kabiri y’Isi yashyikirijwe inzu yahawe na Perezida Kagame

    Nyagashotsi Epimaque w’imyaka 101 yarwanye Intambara ya Kabiri y’Isi

    Inzu yubakiwe uyu musaza

    Nyagashotsi Epimaque yanagabiwe inka n’Umukuru w’Igihugu