Tag: featured

  • Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibisobanuro ku mpamvu gahunda yo kongera umubare w’abaforomo yadindiye –

    Mu rwego rw’ubuzima, mu myaka itatu n’igice ya manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hari byinshi byakozwe birimo kongera umubare w’abaganga. Imibare igaragaza ko mu 2017, byabarwaga ko mu Rwanda umuganga umwe yita ku barwayi 10.055; gahunda yari uko uwo mubare w’abo yitaho ugabanuka mu kurushaho gutanga ubuvuzi bufite ireme na serivisi nziza.

    Mu 2020, umuganga umwe yabarirwaga abantu 8.247 ndetse ni igipimo kiri hejuru y’icyari cyiyemejwe kuba cyagezweho mu 2021 kuko mu ntego harimo ko bizagera muri uyu mwaka umuganga umwe abarirwa abarwayi 9000, byumvikane ko byagezweho bikanarenga.

    Ku babyaza, naho imibare igaragaza ko hari intambwe yatewe. Mu 2017 byabarwaga ko umubyaza umwe yita ku babyeyi 4.064, mu 2020 hatewe intambwe ishimishije uwo mubare uramanuka ugera ku babyeyi 2.340.

    Gusa urwego rutigeze rugera ku ntego zari ziyemejwe ni urujyanye n’abaforomo kuko mu 2017 byabarwaga ko umwe yita ku bantu 1.095, mu 2020 uwo mubare wariyongereye aho kumanuka ugera ku bantu 1.198 mu gihe intego ari uko wagombaga kuba uri ku barwayi 900.

    Mu biganiro byatangiwe mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye ku buryo nubwo washyiramo amafaranga utabona abaforomo bahagije ku isoko ry’u Rwanda ibintu byageza ku kujya kubashakira mu mahanga.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yafashe umwanya asobanura ingamba zashyizweho mu gukemura iki kibazo. Yavuze ko muri iki gihe abari mu mwuga w’ubuforomo atari abantu babihisemo ahubwo ko bawugiyemo ku gisa n’impanuka.

    Yatanze urugero rw’abantu babaga bashaka kwiga ubuganga cyangwa ubumenyi mu bijyanye n’imiti ariko bakabura amanota asabwa, bakajya mu buforomo ku bw’amaburakindi.

    Imwe mu ngamba yagaragaje ni uko ubuforomo bugiye kwigishwa nk’uko byahoze kera, ku buryo abanyeshuri batangira mu wa kane w’amashuri yisumbuye babwiga nk’isomo, bakarangiza amashuri yisumbuye bashobora kujya mu kazi.

    Ati “Mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ubucye bw’abaforomo mu gihugu, tumaze gutegura gahunda yo kuvugurura umwuga w’abaforomo, binyuze mu kongeramo abaforomo b’abunganizi bazajya baba barangije amashuri yisumbuye”.

    Yavuze ko iyi gahunda yamaze gukorwaho hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburezi ku buryo mu gihe cya vuba amasomo azaba yatangiye kuko n’integanyanyigisho yamaze gutegurwa.

    Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe kuri iki kibazo, agaragaza ko n’ubundi ibyavuzwe ari ibintu bimaze imyaka n’imyaka bisubirwamo, yibaza impamvu gahunda nk’iyi idindira.

    Yavuze ko abyumva ko abaforomo batategurwa ijoro rimwe, ko ari ibintu bifata imyaka bari mu ishuri biga gusa ariko kuba uyu munsi aribwo hari kunozwa “gahunda yo kunoza uburyo bwo kubona abaforomo bahagije” ari ibintu bitumvikana kandi aricyo cyari gikwiriye kuba cyarakozwe ku munsi wa mbere.

    Ati “Igitinda gukorwa gitangirwa kare”.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakeneye serivisi zihuse, bityo abayobozi bakwiriye kwirinda guhora mu mvugo zimwe ahubwo bagakora ibyo bategerejweho. Yasabye ko gahunda nk’izi zikwiriye guhabwa igihe ntarengwa zigomba kuba zatangiye umusaruro kuko ziba zihanzwe amaso n’abanyarwanda benshi.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riteganya ko abaturage 1000 baba bakwiye guhabwa serivisi n’abaforomo batatu.

    Minisitiri w’Ubuzima, Ngamije Daniel, yavuze ko urwego rw’abunganizi b’abaforomo rugiye gutangira mu Rwanda

  • Ruriba: Abafite ababo bajugunywe muri Nyabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi babibutse –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakozwe n’abo mu Murenge wa Kigali.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo unyura mu Murenge wa Kigari mu Kagari ka Ruriba, akaba ari ho interahamwe ziciraga Abatutsi zikabajugunya muri Nyabarongo.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge bavuga ko babangamiwe n’uko aho uru rwubutso rwubatse hadasakaye, ku buryo amazina y’ababo arwanditseho ari kugenda asibama kandi n’urwibutso rukaba ruri kwangirika.

    Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yagize ati “Nyakubahwa n’ubwo utari wahegera, hari imikori y’amazi amanuka hariya hejuru, amazina arimo gusiribangana ku buryo nka nyuma y’umwaka azaba yasibanganye burundu, nta muntu ushobora kumenya amazina y’umuntu we”.

    Yakomeje asaba ubufasha bwo kugira ngo uru rwibutso rwubakwe runazitirwe kuko bababazwa cyane n’uburyo usanga amatungo aza kurisha aho rwubatse, anashimangira ko basanze hakubakishwa ingengo y’imari ya miliyoni 3 Frw.

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basane uru rwibutso.

    Ati “Uhagarariye Ibuka hano hari icyo yakomojeho kijyanye n’ahashyinguwe imibiri, ikibazo yatugejejeho twacyakiriye kandi nk’Akarere turazirikana ko tugiye kubafasha kugira ngo abantu bacu bashyinguwe muri uru rwibutso bahabwe icyubahiro uko bikwiye.”

    Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, abibuka bajugunya indabo mu mugezi wa Nyabarongo, nk’ikimenyetso cyo kwibuka abajugunywe muri uyu mugezi nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro.

    Bafite impungenge ko imvura izasiba Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Kigali

    Imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi igiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Iyo imvura inguye isiba amazina ari ku Rwibutso

    Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyarugenge agiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Abahagarariye Ingabo na Polisi mu Karere ka Nyarugenge bajugunya indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yemeye ko Akarere ayobora kazafasha mu gusana uru rwibutso

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, ashyira indabo muri Nyabarongo

    Umugezi wa Nyabarongo wajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Musanze: Inkuba yakubise umugabo ahita apfa –

    Iradukunda w’imyaka 28 yakubiswe n’inkuba ubwo yari aragiye intama yari avuye kugura mu isoko rya Byangabo.

    Ubwo uyu musore yari hafi y’urugo, haguye imvura nke yari ivanze n’inkuba zirimo n’iyo bikekwa ko yamukubise; ubwo abari mu rugo batonora ibigori bageraga aho nyakwigendera yari ari basanze imyenda yamucikiyeho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine, yemeje aya makuru avuga ko nyakwigendera yajyanywe kwa muganga ngo hakorwe ibizamini by’ubuzima.

    Yagize ati “Twamenye ko Iradukunda yakubiswe n’inkuba ahagana saa Cyenda. RIB yamujyanye ku bitaro ngo hakorwe ibizamini ku cyaba cyamuhitanye.’’

    Yakomeje ati “Turasaba abaturage kujya birinda kugama ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko munsi y’ibiti no kwirinda kwegera ibiziba mu mvura.’’

    Mu gihe hari kugwa imvura irimo n’inkuba, abantu bagomba kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho, kwirinda kugenda ku magare cyangwa amapikipiki, kwirinda gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura no kwihutira gushyira imirindankuba ku nyubako.


  • Nyamagabe: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwongerewe imbaraga mu rugamba rwo guhashya Covid-19 –

    Ibyo bikoresho birimo umwambaro ubaranga (gilet) zigera ku 1172 n’udupfukamunwa n’amazuru ndetse hiyongeraho no kubaka ubukarabiro butatu mu Mirenge ya Musange, Kaduha na Mugano.

    Inkunga y’ibikoresho yatanzwe bigizwemo uruhare n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, AEE Rwanda.

    Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda, Ishami rya Nyamagabe, Nzimurinda Emmanuel, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu muri ibyo bikorwa byo kurwanya Covid-19 nyuma y’uko babonye umubare w’abayandura ukomeje kwiyongera.

    Ati “Iki gikorwa twagitekereje nyuma yo kubona Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyamagabe kandi dufite n’abagenerwabikorwa benshi tugomba gukomeza gukorana na bo kugira ngo bakomeza kwirinda iki cyorezo.”

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga.

    Kwizera Ange yagize ati “Twari dusanzwe dukora akazi ko gukangurira abantu kwirinda Covid-19 ariko kuba duhawe uyu mwambaro biradufasha kurushaho kugakora neza kandi bitwongereye umurava.”

    Byukusenge Innocent we yavuze ko ubukarabiro bubakiwe bubafasha kwirinda Covid-19 no kugira isuku muri byose.

    Ati “Ubu bukarabiro twubakiwe budufasha kwisukura twirinda icyorezo cya Covid-19 ariko kandi bidutoza no kugira isuku muri byose kuko tubizi ko isuku ari isoko y’ubuzima.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Mujawayezu Prisca, yavuze ko ibikoresho byahawe urwo rubyiruko rw’abakorerabushake bizatanga umusanzu mu guhashya Covid-19.

    Ati “N’ubundi basanzwe badufasha gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, babikoraga ariko ibikoresho bari bafite byari bimaze kubasaziraho. Turashima AEE ko twayitakiye ikadutabara ikatugurira ibyo ngibyo tugiye kongera kubaha.”

    “Ni ukugira ngo igihe bari gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 bashishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, abaturage bazajye babona ko babikora ari abantu b’abanyamwuga, ari abantu babifitiye uburenganzira ku buryo bajya babubaha kandi bakumvira ubutumwa babagezaho.”

    Mujawayezu yasabye abaturage bose ubufatanye mu gukumira Covid-19 kuko muri iyi minsi hari kugaragara umubare munini w’abayandura.

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga

    Bishimira ko ubukarabiro bubakiwe buzabafasha kugira isuku

    Hubatswe n’ubukarabiro bufasha abaturage kugira isuku

    Ibikoresho byahawe urubyiruko rw’abakorerabushake birimo umwambaro ubaranga (gilet) 1172 n’udupfukamunwa n’amazuru

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyamagabe rwahawe ibikoresho birufasha mu kazi ko guhashya Covid-19

    Abaturage bose basabwe ubufatanye mu gukumira Covid-19 kuko muri iyi minsi mu Karere ka Nyamagabe hari kugaragara umubare munini w’abayandura

    Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda mu Karere ka Nyamagabe, Nzimurinda Emmanuel, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kurwanya Covid-19 nyuma yo kubona ubwiyongere bw’imibare y’abandura icyorezo

    [email protected]


  • Mureke kumera nk’isenene – Perezida Kagame avuga ku mahitamo akwiye kuranga abanyarwanda –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, atangiza Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yahuje abanyamuryango basaga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye urubyiruko.

    Perezida Kagame yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko akenshi politiki yarimbuye igice kinini cy’abanyarwanda, hari ibindi bibazo byinshi bifitanye isano nayo ariko biturutse hanze, ariko ko hanze abantu bajya bahareba nk’aho ikibazo cyose ariho gishingiye.

    Ati “Abo hanze, ntibashobora kugera ku ntego hano imbere mu gihugu nta bantu babafashije. Tujye tubimenya, nitwe dukwiye kubanza kwisuzuma mbere na mbere. Ni gute twemeye gucibwamo ibice bene ako kageni ku buryo umunyarwanda agera aho mu muryango imbere abantu batangira kugirana nabi, umunyarwanda, umugabo mu rugo akibona ko aturuka muri iki gice cy’u Rwanda, umugore we aturuka mu kindi gice cy’u Rwanda, bafitanye abana.”

    Yavuze ko ubwo bunyamaswa bwabaye budashobora kwitirirwa ko ari abantu bo hanze babuteye. Yavuze ko abantu bo hanze kuba baza bakabwira umuntu ngo “uri iki”, mbere na mbere nawe abanza kubyemera, akemera ibyo bamubwiye ko atandukanye na mugenzi we, kandi ko igisobanuro cyabyo ari uko bakwiye kugirirana nabi.

    Ati “Aho bibera bibi kurushaho, ni kuri abo bantu babiri kwemera kugirirana nabi. Ni gute dukemura icyo kibazo, uko dukemura ikibazo bwa mbere, ni ukumenya uwo uriwe, n’inyungu zawe. Iyo ubimenye neza, uba wakemuye ikibazo. Ese twe abanyarwanda, dushobora kuba abantu badashobora kumenya abo turibo, badashobora kumenya inyungu zacu izo arizo n’uko twabigeraho? Dushobora kwemera kuba abo bantu?”

    Umukuru w’Igihugu yavuze iyo umuntu ananiwe kumenya uwo ariwe n’icyo ashaka kugeraho, aribwo abantu bo hanze cyangwa abaharanira inyungu z’amahanga babona umwanya wo “kudukiniraho”.

    Yatanze urugero rw’isenene, avuga ko iyo abantu bamaze kuzifata kugira ngo zitabacika, aho ziba zigana ari ukuzishyira mu isafuriya bakazikaranga gusa zijya kugerayo zamaranye, ziryana, imwe icaho indi ukuguru.

    Ati “Zibagiwe ko ziza kujya mu isafuriya imwe bakazikaranga bakazirya. Reba rero ziri aho zitegereje ko bari buzishyire mu isafuriya bakazikaranga bakazirya, ariko zamaranye igihe zitaragerayo. Namwe rero, abanyafurika natwe twese, mureke kumera nk’isenene. Uriya ubategereje kubakaranga, arabihorera mukabanza buri umwe akabonamo umwanzi we, umuntu abategereje hariya ngo abakarange nyine.”

    Perezida Kagame yavuze ko igihugu kitari kizima kigira abantu bameze nk’isenene, baryana, uwo hanze akaza ‘akabakaranga akabarya’ bose cyo kimwe n’abaharanira inyungu z’abo bantu bo hanze.

    Ati “Ariko njye nabarokotse kera. Mbabwiza uko nshaka, bangira bate se? kuko ntabikoze mbese? Mumbwire. N’iyo wakurikiza icyo bakubwira cyangwa ibyo bagushakira, bazagukaranga. Hari ingero nyinshi zo kwigiraho, keretse udashaka kwiga.”

    Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko byatangiye kera, ko nta muntu n’umwe wabibuza ariko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora ibikwiriye bagakemura ibibazo bashobora gukemura ‘abo bo hanze ntacyo twabakorera’ ariko icyo umuntu yababwira, ni uko “nabo ni abantu, muri bo nta Mana irimo’. Ati “Ni ikiremwamuntu nkanjye”.

    Ati “Kuza kumbwira icyo u Rwanda rukwiriye kuba rukora, ndagutega amatwi. Icya kabiri niba hari ibibi u Rwanda rukora cyangwa abanyarwanda bakora, hari ibibi by’ubwoko bubiri, hari ibikorwa n’abantu muri buri gihugu cyose, nta gihugu na kimwe kidafite ikibazo, ndetse n’iyo Covid-19 ubwayo yarabitwetse.”

    Yavuze ko na mbere ya Covid-19, abantu birirwaga barasirwa ku mihanda muri ibyo bihugu kubera ko ngo birabura ‘bakamurasa’ kandi ko ari ibintu bimaze imyaka myinshi.

    Ati “Ibi ni ibintu biba mu gihugu icyo aricyo cyose cyangwa abagira batya bakaraswa ku mihanda ku mugaragaro kubera ko habaye amatora mu gihugu runaka, ushyigikiye ishyaka runaka rirwanya ubutegetsi buriho, bakarasana ku mugaragaro […] ibi byose biba byarenze urwego rwo kuvuga ngo ibi ni ibibazo by’iki gihugu kirabyirangiriza, biba byabaye mpuzamahanga.”

    “Ariko ibindi bibazo bisanzwe, bibaho ahantu hose ku isi biba mu bantu batumvikana, ubwicanyi busanzwe umuntu akica undi kubera ko yashakaga amafaranga ye, ibi ni ibyaha birangizwa n’igihugu ubwacyo, ariko bigera ku banyafurika cyangwa ku Rwanda, nta kibazo twe dukwiriye kuba twirangiriza, ikibazo ni nko kukubwira ngo ikibazo icyo aricyo cyose tuzajya tukubwira uko ukigenza, nitwe tukuyobora, tuzakubwira uko uzajya wifata, uko uzajya uvuga ndetse tuzajya tubahitiramo n’abayobozi banyu, abo dushaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu Kinyarwanda baca umugani ngo “utakwishe aragukerereza” ku buryo kuri bamwe babona u Rwanda na Afurika bakwiye kubisubizwa inyuma.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko ruri mu nzego z’ubuyobozi, ibyarutegura ku kuba abayobozi b’ejo hazaza, ari ibi biganiro nk’ibi ku buryo rukabyumva ubu hanyuma rugakora amahitamo.

    Ati “Ubanze wumve ugire imyumvire ihagije hanyuma uhitemo. Uvuge uti njye ndashaka kwibera nka ya senene ni amahitamo yawe.”

    Yavuze ko abanyarwanda bakwiriye kubyaza bike bihari umusaruro mwinshi, bakareba uko bawugeraho, bakareba imbere kurusha guhora bareba umunsi ku wundi.

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi ari kumwe na Visi Chairman, Bazivamo Christophe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe baririmba indirimbo yubahiriza umuryango

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Amb. Ngarambe yashyikirije Perezida Mattarella impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda mu Butaliyani –

    Dr François-Xavier Ngarambe usanzwe uhagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Portugal na Espagne yashyikirije Perezida Sergio Mattarela izi mpapuro ku wa 29 Mata 2021.

    Ambasaderi Ngarambe atanze izi mpapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa, nyuma y’uko mu Ukuboza yari yashyikirije Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

    Uretse kuba Ambasaderi mu bihugu bitanu, Ambasaderi Dr François-Xavier Ngarambe ahagarariye ku buryo buhoraho inyungu z’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga itandukanye, irimo Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

    Ahagarariye u Rwanda kandi mu Muryango uharanira ubufatanye mu bukungu n’iterambere (OECD), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi (FAO), Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

    Ambasaderi Dr François-Xavier Ngarambe ashyikiriza Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarela impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu

    Ambasaderi Ngarambe yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Butaliyani

    Amafoto: Presidenza della Repubblica Italiana


  • Covid-19: Perezida Kagame yavuze ku barajwe muri Stade n’abageni bavugishije benshi –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu yayoboraga Inama y’iminsi ibiri ya Komite yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bushobozi buke igihugu gifite, cyabashije guhangana na Covid-19 mu buryo bwose, bitari ku rwego rw’akarere ahubwo ku rwego rw’Isi muri rusange.

    Muri uru rugendo, hari abantu benshi bagiye bafatwa barenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo no kugikumira. Abo barafatwaga bagashyirwa muri Stade hirya no hino mu gihugu, bagasobanurirwa ingamba zo kwirinda, bagasabwa gupimwa, bagacibwa amande hanyuma bakarekurwa.

    Umunsi ku wundi ni ko abantu bahimbaga amayeri atuma bashaka uko baca mu rihumye Polisi y’Igihugu, kugeza n’aho hari abageni bafashwe bagashyirwa muri Stade umukobwa yambaye agatimba bigateza amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Perezida Kagame yavuze ko muri uru rugendo rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hari abakoraga ibitari byo.

    Ati “Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za gereza, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye hari n’abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby’ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga byacitse ngo mutinyuka gufata n’abageni?”

    “Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa cyagakwiye kuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko? Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje no kumbwira ko abo bantu byitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y’ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta nubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa.”

    Yavuze ko hari n’abandi barenga ku mabwiriza, bajya gufatwa bagahamagara ambulance bigize abarwayi, ndetse n’abayobozi yise ko “batwangiriza” bakarenga ku nshingano bafite bakajya muri ruswa n’ibindi.

    Perezida Kagame yavuze imikorere nk’iyo yatuma ntacyo igihugu kigeraho, atanga urugero nko ku nkingo ko mu gihe hatabayeho gukorera mu mucyo, zishobora nazo kwibwa, abantu bakazihereza bene wabo.

    Ati “Erega hari n’ushobora kuzifata akazambutsa umupaka akazigurisha abandi, birashoboka iyo hatari imikorere mizima zizagera hano bazipakire mwumve ngo zambutse umupaka zagurishijwe abantu bangahe bashyize mu mufuka wabo cyangwa kuzibona abafite ubushobozi, abayobozi, abajenerali, abaminisitiri mukirebera bene wanyu akaba aribo muziha rubanda bakagwa iyo baguye. Iyo mikorere yaba ari bwoko ki?”

    Yakomeje agira ati “Ibi ni ibintu umuntu akwiye kubibutsa buri munsi kugira ngo ibintu bikorwe ari bizima? Ni inde ufite inshingano zo guhora yibutsa buri wese ariko buri wese yiyicariye ategereje ko baza kumwibutsa, niba batamwibukije ntabwo ari bukore ikintu kizima. Gute, kuki? Iyo tuvuga ngo twese iki gihugu ni icyacu, kuki ineza y’icyo gihugu yagomba kuzuzwa n’abantu bake abandi bakikorera ibyo bashatse bibareba bitareba abanyarwanda muri rusange?”

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Hatanzwe ibiganiro birimo icya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wagaragaje aho u Rwanda rwavuye, aho rwiteze kwakira izindi nkingo zizafasha igihugu gukingira nibura miliyoni 7,8 by’abaturage, anagaragaza ko muri iki gihe uturere tw’Intara y’Amajyepfo aritwo twibasiwe cyane na Covid-19 nubwo hari ibigaragaza ko n’Akarere ka Karongi katangiye kugira ubwandu bwinshi.

    Amafoto: RPF Inkotanyi


  • Ntiwabuza abantu kuvuga – Perezida Kagame agaruka ku Banyarwanda baharabika urwababyaye –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, atangiza Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yahuje abanyamuryango basaga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye urubyiruko.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo iyi nama yabaye mu gihe Isi yugarijwe na COVID-19, Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurwana no guhangana n’iki cyorezo.

    Yavuze ko FPR Inkotanyi ifite inshingano zo gukomeza amahame yayo yo kubakira ku ndangagaciro y’ikinyabupfura kuko ariyo ituma umurongo yihaye kuva kera wa politiki ugerwaho uko bikwiriye.

    Ati “Iyo tuvuga FPR, inshingano zayo kuva kera, intambara ari iz’urugamba rw’amasasu, imibanire; ibitekerezo byayo bikwiye kurangwa no gukemura ibibazo bya benshi atari uguhitamo. FPR aho ishingiye ni ku banyarwanda bose, ni nayo mpamvu iki cyorezo cyatugaragarije intambwe tumaze gutera.”

    Perezida Kagame yavuze ku bibazo bikunda kugaragara mu miyoborere, avuga ko iyo abigaragaza aba atanenga gusa kuko hari n’ibindi byishimirwa n’abanyarwanda kimwe n’abandi batari bo.

    Ati “Iyo ntambwe twayishimira, twakwishimira ko hari ibimaze gukorwa. Shima iyo ntambwe imaze gukorwa, shima iyo ntambwe uteye ndende ariko niba narashoboraga gutera intambwe ebyiri ndende kuki ntabikora? Kuki bitabaye gutyo? […] niba ushobora kurengera abantu 1000, rengera 1000 aho gutegereza 300.”

    Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, mu mikoro make y’igihugu, hari byinshi byakozwe bishimwa bitari ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo ku rwego rw’Isi.

    Ati “Bishingiye ku mikorere, ku myifatire no gufatanya. Iby’uko hari abanyarwanda bake bateye uko bateye, bagira uko bavuga, ibyo bizahoraho ni ko Isi iteye […] Iyo hari abantu bake bahuriye hamwe birwa bandika, bavuga ngo mu Rwanda abantu barapfa, nta winyagambura, ibyo ntiwabuza abantu kuvuga.”

    “N’abavuga ibitari byo baravuga. Ahubwo mwe mwagakwiye kuba muvuga, mufite ibyo muvuga, kuki mutavuga? […] mukore ibizima, muvuge ibizima. Abakora ibizima mubuzwa n’iki kubivuga, iyo bitabaye ibyo ukora ibibi arakwangiriza. Ni nk’uko umuntu yaba afite amazi meza, undi akagenda ashyiramo igitonyanga cy’irangi.”

    Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye buri wese akamenya icyo ashaka akora mu nyungu z’abandi.

    Ati “Tugomba kumenya abo turi bo, inyungu dufite n’uburyo bwo kuzigeraho. Niba nta myitwarire myiza ufite, bizagorana gukorana no guhuza intego rusange.’’

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’uyu muryango

  • Musanze: Barishimira kwegerezwa irerero nyuma y’igihe abana babo biga bakuze –

    Muri uyu Murenge aho ingo nyinshi zitunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, bamwe mu bawutuye bavuga ko bishimiye kuba baregerejwe Urugo Mbonezamikurire ECD, kuko mbere abana benshi batindaga gutangira abandi bakajya mu mirimo ivunanye.

    Karimunda Stanslas ni umwe mu babyeyi wagize ati” Mbere ishuri ritaraboneka murabona ko duturiye ikiyaga abana benshi wasangaga batangira barengeje imyaka irindwi ari bakuru, abandi bagiye gushaka amafaranga mbese ugasanga icyitwa ishuri bataryitaho ndetse n’ababyeyi ntibabihaga agaciro.

    Twishimiye uru rugo rudufashiriza abana gukunda no kwimenyereza ishuri bakiri bato kandi burya ntabwo igihugu cyatera imbere tudafite abantu bize”

    Uwamahoro Françoise na we yagize ati ” Ubu byaradufashije kuko abana turabazana bakabakira n’abato cyane bakirirwa hano bakaruhuka, bakiga. Ubundi mu buzima busanzwe bw’inaha tuba turi mu mirimo itandukanye ku buryo kohereza umwana muto ku ishuri mbere byatugora kubera gutinya ko bamugonga. Ubu turanezarewe cyane”

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera iyi ECD yubatswemo, Sr Uwizeyimana Valentine yashimye ubufatanye bwaranze Akarere ka Musanze, Kiliziya Gatulika n’ababyeyi kugira ngo iyi ECD iboneke kandi ko bazakomeza gufasha abatuye ako gace bagamije guteza imbere uburezi ku bana bato.

    Yagize ati” Turashimira Akarere, Kiliziya Gatulika n’ababyeyi bitanze ngo iri rerero riboneke kandi tuzakomeza kwitanga ngo abana bacu bagire uburere babone n’uburezi bukwiye”

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette, yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku mikurire n’uburere bw’abana kuva bakiri bato, kugira ngo bazavemo abagira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko ari bo bubakiweho ejo hazaza.

    Yagize ati “Aba bana ni bo igihugu gitezeho ko bazagiteza imbere, muribizi ko dufite icyerekezo 2050, aba nibo bazaba bahagaze aha turi kuko bazakomerezaho. Gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato, Igihugu cyayishyizemo imbaraga, kubera ko iyo abana badateguwe bakiri batoya, ndetse no kuva bagisamwa, tuba dutakaje hafi 80% by’ibyakabaye bituma babaho, bafite ubwenge n’ubushobozi bwo gukorera igihugu”.

    Urugo mbonezamikurire y’abana bato Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangije, rurererwamo abana 109 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu aho abakobwa ari 52 n’abahungu 57.

    Urugo mbonezamikurire rwa Remera haboneka ibikinisho bifasha abana kuruhuka

    Mbere abana bo muri ako gace bishimiye ko abana babo basigaye batangira kwiga bakiri bato kandi ababyeyi bakabona umwanya wo gukora indi mirimo