Tag: featured

  • Covid-19: Perezida Kagame yavuze ku barajwe muri Stade n’abageni bavugishije benshi –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu yayoboraga Inama y’iminsi ibiri ya Komite yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bushobozi buke igihugu gifite, cyabashije guhangana na Covid-19 mu buryo bwose, bitari ku rwego rw’akarere ahubwo ku rwego rw’Isi muri rusange.

    Muri uru rugendo, hari abantu benshi bagiye bafatwa barenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo no kugikumira. Abo barafatwaga bagashyirwa muri Stade hirya no hino mu gihugu, bagasobanurirwa ingamba zo kwirinda, bagasabwa gupimwa, bagacibwa amande hanyuma bakarekurwa.

    Umunsi ku wundi ni ko abantu bahimbaga amayeri atuma bashaka uko baca mu rihumye Polisi y’Igihugu, kugeza n’aho hari abageni bafashwe bagashyirwa muri Stade umukobwa yambaye agatimba bigateza amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Perezida Kagame yavuze ko muri uru rugendo rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hari abakoraga ibitari byo.

    Ati “Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za gereza, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye hari n’abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby’ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga byacitse ngo mutinyuka gufata n’abageni?”

    “Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa cyagakwiye kuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko? Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje no kumbwira ko abo bantu byitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y’ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta nubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa.”

    Yavuze ko hari n’abandi barenga ku mabwiriza, bajya gufatwa bagahamagara ambulance bigize abarwayi, ndetse n’abayobozi yise ko “batwangiriza” bakarenga ku nshingano bafite bakajya muri ruswa n’ibindi.

    Perezida Kagame yavuze imikorere nk’iyo yatuma ntacyo igihugu kigeraho, atanga urugero nko ku nkingo ko mu gihe hatabayeho gukorera mu mucyo, zishobora nazo kwibwa, abantu bakazihereza bene wabo.

    Ati “Erega hari n’ushobora kuzifata akazambutsa umupaka akazigurisha abandi, birashoboka iyo hatari imikorere mizima zizagera hano bazipakire mwumve ngo zambutse umupaka zagurishijwe abantu bangahe bashyize mu mufuka wabo cyangwa kuzibona abafite ubushobozi, abayobozi, abajenerali, abaminisitiri mukirebera bene wanyu akaba aribo muziha rubanda bakagwa iyo baguye. Iyo mikorere yaba ari bwoko ki?”

    Yakomeje agira ati “Ibi ni ibintu umuntu akwiye kubibutsa buri munsi kugira ngo ibintu bikorwe ari bizima? Ni inde ufite inshingano zo guhora yibutsa buri wese ariko buri wese yiyicariye ategereje ko baza kumwibutsa, niba batamwibukije ntabwo ari bukore ikintu kizima. Gute, kuki? Iyo tuvuga ngo twese iki gihugu ni icyacu, kuki ineza y’icyo gihugu yagomba kuzuzwa n’abantu bake abandi bakikorera ibyo bashatse bibareba bitareba abanyarwanda muri rusange?”

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Hatanzwe ibiganiro birimo icya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wagaragaje aho u Rwanda rwavuye, aho rwiteze kwakira izindi nkingo zizafasha igihugu gukingira nibura miliyoni 7,8 by’abaturage, anagaragaza ko muri iki gihe uturere tw’Intara y’Amajyepfo aritwo twibasiwe cyane na Covid-19 nubwo hari ibigaragaza ko n’Akarere ka Karongi katangiye kugira ubwandu bwinshi.

    Amafoto: RPF Inkotanyi


  • Ntiwabuza abantu kuvuga – Perezida Kagame agaruka ku Banyarwanda baharabika urwababyaye –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, atangiza Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yahuje abanyamuryango basaga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye urubyiruko.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo iyi nama yabaye mu gihe Isi yugarijwe na COVID-19, Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurwana no guhangana n’iki cyorezo.

    Yavuze ko FPR Inkotanyi ifite inshingano zo gukomeza amahame yayo yo kubakira ku ndangagaciro y’ikinyabupfura kuko ariyo ituma umurongo yihaye kuva kera wa politiki ugerwaho uko bikwiriye.

    Ati “Iyo tuvuga FPR, inshingano zayo kuva kera, intambara ari iz’urugamba rw’amasasu, imibanire; ibitekerezo byayo bikwiye kurangwa no gukemura ibibazo bya benshi atari uguhitamo. FPR aho ishingiye ni ku banyarwanda bose, ni nayo mpamvu iki cyorezo cyatugaragarije intambwe tumaze gutera.”

    Perezida Kagame yavuze ku bibazo bikunda kugaragara mu miyoborere, avuga ko iyo abigaragaza aba atanenga gusa kuko hari n’ibindi byishimirwa n’abanyarwanda kimwe n’abandi batari bo.

    Ati “Iyo ntambwe twayishimira, twakwishimira ko hari ibimaze gukorwa. Shima iyo ntambwe imaze gukorwa, shima iyo ntambwe uteye ndende ariko niba narashoboraga gutera intambwe ebyiri ndende kuki ntabikora? Kuki bitabaye gutyo? […] niba ushobora kurengera abantu 1000, rengera 1000 aho gutegereza 300.”

    Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, mu mikoro make y’igihugu, hari byinshi byakozwe bishimwa bitari ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo ku rwego rw’Isi.

    Ati “Bishingiye ku mikorere, ku myifatire no gufatanya. Iby’uko hari abanyarwanda bake bateye uko bateye, bagira uko bavuga, ibyo bizahoraho ni ko Isi iteye […] Iyo hari abantu bake bahuriye hamwe birwa bandika, bavuga ngo mu Rwanda abantu barapfa, nta winyagambura, ibyo ntiwabuza abantu kuvuga.”

    “N’abavuga ibitari byo baravuga. Ahubwo mwe mwagakwiye kuba muvuga, mufite ibyo muvuga, kuki mutavuga? […] mukore ibizima, muvuge ibizima. Abakora ibizima mubuzwa n’iki kubivuga, iyo bitabaye ibyo ukora ibibi arakwangiriza. Ni nk’uko umuntu yaba afite amazi meza, undi akagenda ashyiramo igitonyanga cy’irangi.”

    Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye buri wese akamenya icyo ashaka akora mu nyungu z’abandi.

    Ati “Tugomba kumenya abo turi bo, inyungu dufite n’uburyo bwo kuzigeraho. Niba nta myitwarire myiza ufite, bizagorana gukorana no guhuza intego rusange.’’

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’uyu muryango

  • Musanze: Barishimira kwegerezwa irerero nyuma y’igihe abana babo biga bakuze –

    Muri uyu Murenge aho ingo nyinshi zitunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, bamwe mu bawutuye bavuga ko bishimiye kuba baregerejwe Urugo Mbonezamikurire ECD, kuko mbere abana benshi batindaga gutangira abandi bakajya mu mirimo ivunanye.

    Karimunda Stanslas ni umwe mu babyeyi wagize ati” Mbere ishuri ritaraboneka murabona ko duturiye ikiyaga abana benshi wasangaga batangira barengeje imyaka irindwi ari bakuru, abandi bagiye gushaka amafaranga mbese ugasanga icyitwa ishuri bataryitaho ndetse n’ababyeyi ntibabihaga agaciro.

    Twishimiye uru rugo rudufashiriza abana gukunda no kwimenyereza ishuri bakiri bato kandi burya ntabwo igihugu cyatera imbere tudafite abantu bize”

    Uwamahoro Françoise na we yagize ati ” Ubu byaradufashije kuko abana turabazana bakabakira n’abato cyane bakirirwa hano bakaruhuka, bakiga. Ubundi mu buzima busanzwe bw’inaha tuba turi mu mirimo itandukanye ku buryo kohereza umwana muto ku ishuri mbere byatugora kubera gutinya ko bamugonga. Ubu turanezarewe cyane”

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera iyi ECD yubatswemo, Sr Uwizeyimana Valentine yashimye ubufatanye bwaranze Akarere ka Musanze, Kiliziya Gatulika n’ababyeyi kugira ngo iyi ECD iboneke kandi ko bazakomeza gufasha abatuye ako gace bagamije guteza imbere uburezi ku bana bato.

    Yagize ati” Turashimira Akarere, Kiliziya Gatulika n’ababyeyi bitanze ngo iri rerero riboneke kandi tuzakomeza kwitanga ngo abana bacu bagire uburere babone n’uburezi bukwiye”

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette, yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku mikurire n’uburere bw’abana kuva bakiri bato, kugira ngo bazavemo abagira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko ari bo bubakiweho ejo hazaza.

    Yagize ati “Aba bana ni bo igihugu gitezeho ko bazagiteza imbere, muribizi ko dufite icyerekezo 2050, aba nibo bazaba bahagaze aha turi kuko bazakomerezaho. Gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato, Igihugu cyayishyizemo imbaraga, kubera ko iyo abana badateguwe bakiri batoya, ndetse no kuva bagisamwa, tuba dutakaje hafi 80% by’ibyakabaye bituma babaho, bafite ubwenge n’ubushobozi bwo gukorera igihugu”.

    Urugo mbonezamikurire y’abana bato Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangije, rurererwamo abana 109 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu aho abakobwa ari 52 n’abahungu 57.

    Urugo mbonezamikurire rwa Remera haboneka ibikinisho bifasha abana kuruhuka

    Mbere abana bo muri ako gace bishimiye ko abana babo basigaye batangira kwiga bakiri bato kandi ababyeyi bakabona umwanya wo gukora indi mirimo

  • Clare Akamanzi yagaragaje icyerekezo gishya cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga –

    Medical Tourism ni bumwe mu buryo ibihugu byateye imbere byinjizamo amafaranga ahanini biturutse ku banyamahanga bajya kubyivurizamo bitewe na serivisi z’ubuvuzi biba bifite zateye imbere.

    Kimwe mu bihugu byamenyekanye muri ubu buryo bw’ubucuruzi ni u Buhinde aho mu mezi atandatu ya mbere ya 2020 iki gihugu kinjije ari hagati ya miliyari 5-6$ biturutse muri serivisi z’ubuvuzi giha abanyamahanga.

    Nka Afurika, ikoresha amafaranga menshi yohereza abarwayi mu mahanga. Bibarwa ko nibura ku mwaka uyu mugabane usohora miliyari 6 z’amadolari ya Amerika mu kujya kwivuriza mu mahanga mu bihugu nk’u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Afurika nka Kenya ni kimwe mu bihugu byoherezwamo abarwayi barimo n’abaturutse mu Rwanda.

    Uretse u Buhinde hari n’ibindi bihugu byiyemeje gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere serivisi z’ubuvuzi kugira ngo bijye byakira abanyamahanga benshi baza kubyivurizamo, bityo babasigire akayabo. Muri ibi bihugu harimo Malaysia, Thailand na Singapore.

    Kuri uyu wa 30 Mata 2020 ubwo hateranaga Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi, Clare Akamanzi, yagaragarije abayitabiriye ko u Rwanda narwo rufite gahunda yo kwinjira muri ‘medical Tourism’

    Ati “Turi kureba uko twabyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu kugabanya umubare w’abantu bajya mu mahanga gushaka serivisi z’ubuvuzi. Turashaka gufasha abatari Abanyarwanda gusa ahubwo n’abantu baturutse mu Karere.”

    Akamanzi yagaragaje ko hari amavuriro yo mu Rwanda yatangiye kwagura ibikorwa kugira ngo ajyanishe n’iyi gahunda aho yatanze urugero rw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibya Gisirikare biri i Kanombe, n’iby’abikorera nka Legacy Clinic.

    Yavuze ko nka Legacy Clinic iri muri gahunda zo gukora ishoramari rya miliyoni 10 $ mu kwagura ibikorwa na serivisi itanga ku buryo byaba ibitaro biganwa n’abanyamahanga benshi.

    Ku yindi mishinga yo mu rwego rw’ubuzima itegerejwe, muri iyi nama hatangiwemo urugero rw’uruganda ruteganyijwe kubakwa ruzaba rukora inkingo hifashishijwe ubuhanga bwa mRNA nk’ubwifashishijwe mu gukora urukingo rwa Phizer/BionTech rukingira Covid-19.

    Havuzwe kandi uruganda rw’imiti ruri kubakwa na Sosiyete yo muri Maroc aho ubu rugeze kuri 80%, ndetse n’urundi ruhuriweho n’u Rwanda na Bangladesh ruri mu mishinga.

    Ibijyanye no kuba u Rwanda rwakubaka urwego rwarwo rw’ubuvuzi hagamijwe kongera umubare w’abanyamahanga baza kurwivurizamo byanagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ku wa 19 Ugushyingo 2020 ubwo yatahaga uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kuvura umutima.

    Ubwo yatahaga iri koranabuhanga ryashyizwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yavuze ko ubuvuzi buteye imbere buzaba amahirwe k’u Rwanda kuko ruzajya rwakira n’abarwayi bavuye mu bindi bihugu cyane cyane ibyo mu Karere.

    Ubuvuzi ni rumwe mu nzego u Rwanda rwashyizemo imbaraga haba mu kongera ubushobozi bw’ibitaro hagurwa imashini kabuhariwe mu buvuzi bw’indwara zitandukanye, kubaka ibishya ndetse no gushaka abaganga b’inzobere.

    Clare Akamanzi yagaragaje ko u Rwanda rushaka kuba igicumbi cy’ubuvuzi bwinjiriza igihugu amafaranga

  • Bugesera: Aratabariza uruhinja rw’ukwezi kumwe rwasambanyijwe rugakurizamo ubumuga –

    Biragatsindwa kubona uwo wibarutse akorerwa ibyamfurambi maze bikamusigira ubumuga. Nta gushidikanya usigarana ishavu n’agahinda.

    Iri shavu niryo Mugorewishyaka Maritha wo mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Kagenge mu mudugudu wa Biryogo mu Karere ka Bugesera afite.

    Umwana we w’umukobwa ubwo yari afite ukwezi kumwe, yasabanyijwe na Nshimiyimana Samuel w’imyaka 18 amusigira uburwayi bwo kujojoba ndetse n’uburwayi bw’amaguru .

    Umwana yasambanyijwe umubyeyi agiye hanze…

    Mugorewishyaka yabwiye IGIHE ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020 ku manywa y’ihangu aribwo uyu mwana wavutse kuwa 20 Nzeri 2020, yasambanyijwe na Nshimiyimana Samuel wo mu Karere a Bugesera mu Murenge wa Ruhuha.

    Ubusanzwe uyu musore yabanaga na Mugorewishyaka amurera kuko nyina umubyara yari yaritabye Imana.

    Mugorewishyaka yavuze ko yasigiye umwana uyu musore ubwo yari agiye kuri butiki agiye guhaha, avuyeye ahubirana n’uyu musore avuye kumusambanyiriza umwana.

    Ati “Ubwo ninjiye mu nzu, nsanga umwana ari kurira cyane, udutako tutagihura ari kuva amaraso ”

    Yavuze ko nyuma yayo marorerwa, yahise ashaka uburyo uwo musore yatabwa muri yombi niko kumusaba kujya kumuzanira amazi.

    Ati “Naramubwiye ngo agende azane amazi, aragenda nange mpamagaza abaturanyi,ndabibereka, ndangije njya kuri Poste de Sante naho bahita bambwira ngo njye ku kigo nderabuzima , mpageze bahita banjyana ku bitaro bikuru bya Nyamata.”

    Tariki 2 Ugushyingo 2020 nibwo yagiye ku bitaro bya Nyamata agaruka kuya 27 Ugushyingo 2020, nyuma y’aho yaje gusubirayo amarayo iminsi itatu ubundi akajya ajyayo mu bihe bitandukanye kugira ngo umwana avurwe.

    Mugorewishyaka yavuze ko nyuma y’aho umwana we asambanyijwe,yasigaranye uburwayi bukomeye aho kuri ubu arwaye kuva, ndetse n’amatako ye akaba yarahuye n’ibibazo.

    Ati “Ikibazo umwana wange afite aratonyanga amazi, simenya ngo aranyaye ndetse ahora ajojoba. Ubu afite akaguru katabasha guhagarara neza.”

    Umwana amaze gusambanywa, Nshimiyimana yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Rilima. Mugorewishyaka yavuze ko yamenye amakuru y’uko uwo musore yakatiwe igifungo cya burundu dore ko iburanisha ryagiye riba adahari.

    Uyu mubyeyi usanzwe uri mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe ndetse urya ari uko yabonye uwo ahingira, yavuze ko kubera ubushobozi buke atabasha kugura imiti yandikirwa na Muganga kuko ihenze cyane.

    Ati “Iyo ngiye kwa Muganga, bamutera inshinge nkaba namara nk’ibyumweru bitatu ariko nyuma ya bya byumweru n’ubundi bikongera bikagaruka.”

    Kugeza ubu uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko akeneye ubufashwa bw’abagiraneza ngo umwana avurwe.

    Ushaka kugera kuri uyu mubyeyi yakwifashisha nimero +250 789 229 822

    Umwana wasambanyijwe umuryango we utuye mu kagali ka Kagenge, Umurenge wa Mayange

  • U Burayi bwagaragaje ubushake bwo guhindura umubano wabwo na Afurika ushingiye kuri ‘humiriza nkutegeke’ –

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 30 Mata 2021 ubwo habaga umuhango wo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe ishami rya EU rishinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga.

    Uyu muhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo n’Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye.

    Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Dr. Ron Adam wa Israel na Johanna Teague wa Suède.

    Mu biganiro byatanzwe hibanzwe ku kugaragaza uko umubano w’u Burayi na Afurika uhagaze, ibimaze kugerwaho, ahakiri ibibazo n’ibishobora gukorwa kugira ngo bikosore.

    Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Eric Ndushabandi mu kiganiro yatanze yagaragaje ko Umubano w’u Burayi na Afurika wagiye utera imbere ariko yemeza ko ugihengamiye mu ruhande rumwe, aho Afurika idahabwa ijambo cyane.

    Ati ”Imibanire ya Afurika n’u Burayi yagiye yigaragaza mu buryo butandukanye ariko bishingiye ku ntekerezo zijyana no kumva ko hari bamwe bagomba gushyiraho amategeko na za gahunda ndetse bakanagena n’uburyo bizakorwa.”

    “Turacyafite uburemere bw’ubukoloni, buracyaturemereye, imyumvite iracyari hasi ariko n’ibisigisigi bya za gashakabuhake biracyarimo”

    Ndushabandi yavuze ko hakigaragara inkunga zitangwa n’ibihugu by’i Burayi ariko zigaherekezwa n’amabwiriza yo kwereka ibihugu bya Afurika uko bikwiye kuzikoresha.

    Ati “Yego inkunga zijyana n’amananiza ziracyahari, ni ya mibanire navugaga itaringaniye ku mpande zombi, aho bamwe kenshi batekereza ko bashyizeho amategeko, bashyizeho n’amahame yo kugenderaho bakumva ko bagomba no kuza gutegeka Afurika kubikoresha.

    “Mu gihe rero Afurika rero izamenya ubukungu ifite bazatuma Abanyaburayi nabo bumva ko hakenewe ubufatanye.”

    Ndushabandi wemeza ko kuba Afurika itagira cyane ijambo mu mubano igirana n’u Burayi biterwa no kwikubira kw’ibihugu by’u Burayi n’intege nke z’ibyo muri Afurika yavuze ko hari icyizere cy’uko uyu mubano udafitwemo inyungu mu buryo bungana uzahinduka bitewe n’uko Abanyafurika bari kujijuka.

    Ati “Icyizere gihari ni uko Afurika igenda ikura mu myumvire, mu mikorere mu miyoborere ariko nanone ikoranabuhanga riri kudufasha kumenya n’umutungo kamere uri muri Afurika, bikongeraho ko urujya n’uruza hagati ya Afurika n’u Burayi rusigaye rubangikanye n’ubuhahirane hagati ya Aziya na Afurika ibyo rero bigaha amahirwe Afurika, gushyiraho imiryango ihuza ibihugu byo kuri uyu mugabane biri guha amahirwe Afurika, ibyo byose bizatuma Afurika igira ijwi rimwe.”

    U Burayi bwiteguye guhindura uburyo bw’imibanire

    Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo yavuze ko umubane w’u Burayi na Afurika ugenda urushaho kuba mwiza, ndetse yemeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo imiterere yawo ihinduke.

    Ati “Turashaka kugeza uyu mubano ku rundi rwego kugira ngo harusheho kubaho ubufatanye bunoze, ubufatanye bushingiye ku nyungu zisangiwe kandi zingana tukava mu buryo bw’abaterankunga n’abaterwa inkunga tukajya mu bufatanye bushya bushingiye ku nyungu zisangiwe n’indangagaciro.”

    “Yego uru ni urugendo […] turashaka ko ubu bufatanye buba bwubatse buhereye ku bantu bo hasi, turashaka ko abantu baba izingiro ry’ubu bufatanye kandi turizera ko binyuze muri ubu bufatanye twagira ibyo duhindura ndetse tukaba twatanga n’umusanzu ku bibazo byugarije Isi.”

    Yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyerekanye ko abatuye Isi babasha guhanga n’ibibazo bibugarije igihe bafatanyije gusa. Ati “Ndetse n’icyorezo giheruka cya COVID-19 cyerekanye ko ntawe ushobora gukemura ibibazo by’isi ari wenyine, dukoranye nibwo buryo bwonyine twagera ku bisubizo.”

    Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko mu gihe umubano w’u Burayi na Afurika uzaba ushingiye ku bufatanye n’ubutwererane bizafasha ibihugu byo muri Afurika gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye na gahunda yabyo y’iterambere.

    Ati “Dutekereza ko hagendewe ku miterere y’Isi muri iki gihe ari ingenzi ko uko imigabane ikomeje kugenda iva mu bijyanye n’inkunga z’ibikorwa by’iterambere ishyira imbaraga mu bufatanye no gukorana, ibi bizaba bivuze ko ibihugu bya Afurika bizafata inshingano zikwiye mu gushyira mu bikorwa gahunda n’imishinga ihura neza na gahunda z’iterambere ryabyo.”

    Yavuze ko mu myaka 10 ishize umubano n’ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi byagiye bitera imbere cyane cyane mu bijyanye n’umutekano no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo yavuze ko umubano w’u Burayi na Afurika ugenda urushaho kuba mwiza, ndetse yemeza ko hari gukorwa ibishoka byose ngo imiterere yawo ihinduke.

    Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Eric Ndushabandi yagaragaje ko hari ibitaratungana mu miterere y’umubano Afurika igirana n’u Burayi

    Muri uyu muhango hatanzwemo ikiganiro kigaruka ku mubano wa Afurika n’u Burayi

    Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye akurikiranye ibiganiro byatangwaga

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko mu gihe umubano w’u Burayi na Afurika uzaba ushingiye ku bufatanye n’ubutwererane bizafasha ibihugu byo muri Afurika gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye na gahunda yabyo y’iterambere.

  • Abakiri bato bahawe rugari muri CHOGM: Buri gihugu kizahagararirwa n’umuntu umwe uri munsi y’imyaka 30 –

    Ibi Minisitiri Ahmad yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mata 2021,ubwo yari muri ‘African Leadership University’ i Kigali aho yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika biga muri iyo kaminuza, byibanze ku iterambere rya demokarasi mu bihugu bigize Commonwealth, uburenganzira bwa muntu, ihindagurika ry’ikirere ndetse iterambere ry’urubyiruko.

    Minisitiri Ahmad uri mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko Commonwealth yashyize imbaraga mu iterambere ry’urubyiruko, kuko ari rwo rugize 60% by’abaturage miliyari 2,4 bari muri uwo Muryango.

    Yagize ati “Commonwealth ni Umuryango ugizwe n’abakiri bato, 60% by’abaturage bacu ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30. Birumvikana ko ari amahirwe ku Muryango wose kuko ufite amaboko y’abakiri bato azakomeza kuwuteza imbere, ariko birasaba ko tubategura kugira ngo bazagire ubushobozi bwo gukomeza guteza imbere Umuryango wa Commonwealth.”

    Yavuze ko mu biri gukorwa byo gutegura urubyiruko harimo kubafasha kubona uburezi bakeneye, binyuze mu gushyiraho amahirwe yo kurufasha gukomeza amashuri.

    Ati “Nka Commonwealth twashyizeho amahirwe yo gufasha urubyiruko rwacu kubona ubumenyi bujyanye n’igihe tugezemo kandi buzatuma urwo rubyiruko rubasha guhangana n’ibibazo byugarije uyu Muryango wacu birimo nk’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ubukene”.

    Uretse gufasha urubyiruko kubona ubumenyi rukeneye kugira ngo rwubake iterambere rirambye, Minisitiri Ahmad yavuze ko urubyiruko rukwiye gutangira guhabwa inshingano z’ubuyobozi hakiri kare, kugira ngo rwitoze imirimo irutegereje mu myaka iri imbere.

    Yavuze ko kubera iyi mpamvu, ku bufatanye n’u Rwanda, mu nama ihuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi mu bihugu bigize Commonwealth, CHOGM, itegerejwe i Kigali muri Kamena uyu mwaka, buri gihugu mu bigize Commonwealth cyasabwe kuzahagararirwa nibura n’umuntu umwe uri munsi y’imyaka 30.

    Ati “Mu nama turi kwitegura ya CHOGM, nibura buri gihugu mu bigize Commonwealth cyasabwe kuzazana umuntu umwe mu bazagihagararira muri iyi nama ariko ukiri urubyiruko, kuko agomba kuba ari munsi y’imyaka 30”.

    Uyu muyobozi yasobanuye ko impamvu iki cyemezo cyafashwe, ari uko iterambere ry’urubyiruko ari ingingo ikomeye izaganirwaho muri iyi nama.

    Uretse iterambere ry’urubyiruko, byitezwe ko umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga (cyber security), uburinganire bw’abagore n’abagabo, ihindagurika ry’ikirere, uburezi ndetse n’iterambere rya demokarasi ari bimwe mu bizaganirwaho muri iyi nama.

    Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu muryango ari ingenzi cyane mu iterambere ry’Isi muri rusange, ndetse ko ubu bufatanye bunagaragarira mu byo ubuyobozi bw’uyu Muryango bukora, birimo nko kurwanya icuruzwa ry’abantu, ruswa n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

    Minisitiri Ahmad ari mu Rwanda mu kurebera hamwe aho igihugu kigeze imyiteguro ya nyuma mbere yo kwakira inama ya CHOGM, aho byitezwe ko ishobora kuzakira abantu bari hagati ya 7 000 na 10 000.

    Uyu muyobozi kandi yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse mbere hari haje Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, wemeje ko “Imyiteguro ya CHOGAM iri kugenda neza”.

    Inama ya CHOGM itegerejwe hagati ya 21 na 26 Kamena 2021. Uyu muryango ufite ibigo n’ibikorwa 80 biwushamikiyeho, bikawufasha gushyira mu bikorwa inshingano ufite zirimo kurwanya ihindagurika ry’ikirere, aho umaze gutanga inkunga ya miliyoni 42,7$ ku imishinga 27 iri mu bihugu bitandatu.

    Uyu Muryango kandi uri gusuzuma imishinga 63 iri mu bihugu umunani, izaterwa inkunga ya miliyoni 767$.

    Umwe mu babonye buruse yo kujya kwiga ayihawe na Commonwealth yavuze ko uyu Muryango ufite amahirwe azateza imbere urubyiruko

    Abanyeshuri ba ALU bari bitabiriye iki kiganiro ku bwinshi

    Abitabiriye iki kiganiro bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri Ushinzwe Umuryango wa Commonwealth mu Bwongereza, Ahmad Tariq, yavuze ko Commonwealth ishyigikiye urubyiruko cyane

    ALU yigamo abanyeshuri bakomoka hanze y’u Rwanda

    Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bari baturutse hanze y’u Rwanda

    Abanyeshuri ba ALU bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo

    Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, yavuze ko uyu Muryango ukwiye gukomeza gufatanya

    Abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Abarimo Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, Minisitiri Tariq Ahmad na Joanne Lomas, batanze ikiganiro muri ALU

    Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yari yitabiriye ibi biganiro

    Ubwo abitabiriye ibi biganiro bari basohotse

  • Olusegun Ogunsanya yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa –

    Ogunsanya yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Airtel ishami rya Nigeria kuva mu mwaka wa 2012, ari naryo shami rinini rya Airtel ku Mugabane wa Afurika. Uyu mugabo afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu by’imikorere ya banki, kwita ku bakiliya ndetse n’ibigo by’itumanaho.

    Yayoboye mu bigo bikomeye birimo nka Coca-Cola mu bihugu nka Ghana, Nigeria ndetse na Kenya. Muri Nigeria kandi uyu mugabo yayoboye ikigo cya Nigeria Bottling Company Ltd, ndetse anaba Umuyobozi muri Ecobank Transnational Inc. Yize amasomo atandukanye arimo n’icungamutungo.

    Nyuma yo kuva ku mirimo ye, Mandava azakomeza gutanga ubujyanama ku barimo Umuyobozi Mukuru mushya wa Airtel Africa, ndetse n’Inama Nkuru ya Airtel Africa.

    Sunil Bharti Mittal Ukuriye Inama Nkuru ya Airtel avuga kuri Ongusanya yagize ati “Yagize uruhare rufatika mu guhindura ubucuruzi bwa Airtel Nigeria, binyuze mu kuvugurura imirongo, gukwirakwiza itumanaho rya Airtel ndetse no kunoza imikorere. Ubu bwitange bwe, ndetse n’uburambe asanganywe mu nshingano ze, kwita ku bakiliya ndetse n’ubushobozi yagaragaje bwo gutanga umusaruro aba yitezweho, ni bwo buzakomeza gutuma atugeza ku ntego dufite”.

    Ongusanya yagize ati “Nk’Umunyafurika, ntewe ishema no kubona aya mahirwe yo kuyobora Ikigo cya Airtel gikomeje guhindura ubuzima bwa miliyoni z’abantu ndetse no kuba ikiraro mu ikoreshwa ry’itumanaho ndetse na serivisi z’imari”.

    Airtel ni ikigo cy’itumanaho gifite amashami mu bihugu 14 bya Afurika, aho uretse serivisi z’itumanaho, iki kigo kinatanga serivisi zo kubitsa mu buryo buzwi nka mobile money.

    Olusegun Ogunsanya agiye kuyobora Airtel Africa

  • Gatsibo: Umugabo yagiye kwaka serivisi ku kagari atabwa muri yombi –

    Uyu mugabo usanzwe utuye mu Mudugudu wa Bishenyi mu Kagari k’Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro yari umwe mu bamaze igihe kinini bashakishwa muri gahunda yo guhiga abagabo basambanyije abangavu bakanabatera inda ariko bagatoroka.

    Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane ni bwo uyu mugabo yagiye gusaba serivisi ku buyobozi bw’ibanze bw’Akagari k’Agakomeye yihinduranyije akeka ko batari bumumenye ariko ahageze atabwa muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Mukamana Marceline, yabwiye IGIHE ko ubwo uyu mugabo yajyaga gusaba serivisi ku kagari abaturage bamubonye bagahita babwira ubuyobozi ibyaha yakoze.

    Ati “Uriya mugabo twamufashe kubera amakuru twari duhawe n’abaturage ko yasambanyije umwana w’umukobwa akanamutera inda kuri ubu imaze kugera mu mezi atatu. Twamufashe nk’umuntu ukekwa tumushyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza.”

    Gitifu yasobanuye ko uwo mugabo yateye inda umukobwa w’imyaka 15 ahita aburirwa irengero ariko ku bufatanye n’abaturage akomeza gushakishwa kimwe n’abandi.

    Yavuze ko abantu bakuru batera abana inda leta itazigera ihagarara mu kubashakisha no kubaryoza iki cyaha baba bakoze.

    Ati “Abubahuka abangavu bakabatera inda nabasaba kubireka kuko leta ntizigera ibaha agahenge rwose, tuzakomeza kubakurikirana tubahane kuko bangiza ejo hazaza h’umwana.”

    Kuri ubu uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza nibasanga ari byo ashyikirizwe urukiko.