Tag: featured

  • Ku Mupaka wa Nemba hujujwe ubwiherero n’ubukarabiro bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw –

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe, by’umwihariko mu rwego rwo guteza imbere serivisi zitangirwa ku Mupaka wa Nemba no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Turashimira abafatanyabikorwa bacu batuzirikana mu bihe bitandukanye. Kubera ko ibikorwa remezo mu rwego rw’isuku kuri uyu mupaka bitari bihagije, twahisemo kwegera umufatanyabikorwa wacu, WaterAid Rwanda. Bizafasha abakoresha uyu mupaka gukomeza kugira umuco w’isuku, no kwirinda Covid-19.”

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe ibikorwa bibyara Inyungu mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Havugimana Jean Baptiste, yavuze ko ibikorwa byatashywe none ari ingirakamaro.

    Yavuze ko kandi hari ubwiherero n’ubukarabiro bizubakwa ku ruhande rw’u Burundi.

    Ati “Turakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu, ku buryo mu minsi iri imbere hazubakwa ibikorwa nk’ibi ku ruhande rw’u Burundi. Mu rwego rwo korohereza abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka kandi turateganya kubaka ubukarabiro hafi y’aho babanza guhagarara mu gihe bageze hano ku mupaka.”

    Umuyobozi w’Umupaka wa Nemba, Nyaminani Alphonse, yavuze ko kuba ubwiherero n’ubukarabiro byari bike kuri uyu mupaka byagiraga ingaruka mbi kuri serivisi batanga.

    Ati “Ku nshuro ya mbere twakira impunzi zivuye i Burundi, twahuye n’ikibazo cy’ubukarabiro n’ubwiherero bidahagije. Twizeye neza ko uwaciye hano icyo gihe, arebye uko hameze yakwishima cyane. Ibi bikorwa biramutse byangiritse tureba, cyaba ari ikimwaro kuri twe. Tuzabifata neza, kandi ubushobozi bwo kubibungabunga turabufite.”

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima butandukanye bw’abanyagihugu, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri risange bihanganye n’icyorezo Covid-19.

    Yavuze ko mu nguni zose z’ubuzima nk’ubukungu, uburezi, n’izindi zitandukanye hakenerwa isuku idasigana no gukenera amazi meza.

    Yasezeranyije umusanzu uhoraho uzatangwa n’umuryango WaterAid ahagarariye, mu bikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza, isuku n’isukura.

    Ubwiherero n’ubukarabiro byubatswe ku Mupaka wa Nemba, byatwaye miliyoni 25 Frw. Mu bihe bisanzwe uyu mupaka wakira urujya n’uruza rw’abantu babarirwa hagati ya 300 na 500, ariko ubu imibare yariyongereye, kuko buri wa Gatatu hanyura impunzi z’Abarundi basubira mu gihugu cyabo baturutse mu Rwanda.

    Ku Mupaka wa Nemba hatashywe ubwiherero n’ubukarabiro bizifashishwa n’abawukoresha

    Ubwiherero bwatashywe buzakoreshwa n’abantu bo mu byiciro bitandukanye

    Olutayo Bankole Bolawole uhagarariye WaterAid muri EAC na Ethiopia ari mu batashye ubwiherero n’ubukarabiro bwubatswe ku Mupaka wa Nemba

    Ubwiherero bwatashye ku Mupaka wa Nemba burimo n’ubukarabiro

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe

    Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi

  • Perezida Kagame yatanze icyizere cyo kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi –

    Kuva mu 2015, hagati y’u Rwanda n’u Burundi hajemo agatotsi guhera ubwo muri iki gihugu cy’igituranyi hadukaga imvururu zakurikiye ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.

    Ibintu byaje kujya irudubi ubwo abitwaje intwaro baturutse mu Burundi batangiraga kujya bagaba ibitero mu Rwanda, maze narwo rushinja iki gihugu kuba indiri y’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

    Kuva u Burundi bwabona ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Evariste Ndayishimiye, hatangiye guterwa intambwe iganisha ku gusubiza ibintu mu buryo, haba ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ibyahuje abakuru b’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.

    Perezida Ndayishimiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, yavuze ko afite icyizere ko mu gihe gito ibihugu byombi bizongera kubana neza.

    Ati “Rero njye mfite icyizere gikomeye cyane ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa kuko turakizi, ni ukuvuga ngo ejo bundi muzasanga tubazanya ngo ubundi twapfaga iki? Kariya gusa ni ko kaduteranyije? [U Rwanda] Ntirwaba mu karere kose, ku Isi hose aricyo gihugu cyonyine kivuga ngo kirangana n’u Burundi kandi tuvuga ururimi rumwe, turi abavandimwe.”

    Mugenzi we w’u Rwanda na we yagarutse kuri iyi ngingo, agaragaza uko umubano n’ibihugu by’ibituranyi wifashe, avuga ko mu minsi yashize u Rwanda rutari rubanye neza n’u Burundi ariko ko ibintu biri kujya mu buryo.

    Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Yagize ati “Abaturanyi bacu, ni bane gusa tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n’Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo u Rwanda rwari rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihugu byombi biri gufatanya kubikemura, aho yavuze ko “ubu ibintu bimeze neza” kurusha uko byari biri mbere.

    Tanzania yo yavuze ko nta kibazo yigeze igirana n’u Rwanda, ko ibihugu byombi bikorana neza ahubwo ahari ikibazo ari mu Majyaruguru kuri Uganda.

    Ati “Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo, njye nabayeyo, nabanye nabo, nakoranye nabo, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije. Ariko njye nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye kugira ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye. Wanyinjiranye kandi nzagusohokana, hanyuma tubane, dushyire twizane, uwizanye nabi nawe azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.”

    Mbere y’uko u Rwanda rugirana amahari n’u Burundi, ibihugu byombi byari bibanye neza, bifashanya. Urugero rwa vuba ni urwo mu 2009, icyo gihe u Rwanda rwishyuriye u Burundi miliyoni 550 Frw z’imyenda y’imisanzu iki gihugu cyari kibereyemo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Nyuma mu 2013, ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi, indege ya Kajugujugu y’Igisirikare cy’u Rwanda niyo yahise isimbuka ijya gutabara izimya iyo nkongi.

    Perezida Kagame yatanze icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka itandatu warajemo agatotsi uri gusubira mu buryo

  • RwandAir yahagaritse ingendo zijya mu Buhinde –

    RwandAir yatangaje ko icyo cyemezo cyatangiye gukurikizwa kuri iyi tariki ya 1 Gicurasi 2021, ariko igihe kizamara nticyatangajwe, kuko kizaterwa n’uko ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 buzaba bumeze mu Buhinde.

    Itangazo RwandAir yashyize hanze ryemeza ko abakiliya bari baraguze amatike y’indege agana i Mumbai bazayakoresha nyuma y’uko ingendo zikomorewe kandi bakabikora nta kindi kiguzi basabwe.

    Ryagize riti “Abakiliya bagizweho ingaruka n’iki cyemezo, bashobora kuzongera gusaba tike y’urugendo igihe ingendo zizaba zakomorewe kandi nta kindi giciro bazasabwa kwishyura. Bashobora kandi no gusaba gusubizwa amafaranga bari baraguze tike zabo”.

    RwandAir yafashe iki cyemezo nyuma y’uko umubare w’abanduye Covid-19 mu Buhinde urenze 400.000 ku munsi umwe, ari nawo munini wa mbere ugaragaye w’abantu banduye Covid-19 mu gihugu kimwe.

    Mu bantu batatu barimo gusangwamo Covid-19, umwe ari kuboneka mu Buhinde, kandi nabwo bikavugwa ko abarenga miliyoni 200 bashobora kuba baranduye iki cyorezo, n’ubwo Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko batarenze miliyoni 20.

    RwandAir yahagaritse ingendo zijya mu Buhinde

  • Gicumbi: Polisi yafashe abantu 25 bari gusengera mu rugo rw’umuturage –

    Abafashwe ni abo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bazwi nk’Abagorozi bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, abasaba kurushaho kwitwararika birinda kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwanduza no guhitana abantu benshi.

    Ati “Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari kandi kiri kwica abaturage bagenzi babo. Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk’ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo.”

    Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Mu bafashwe harekuwemo abana icyenda n’abagore babiri bonsa, abandi 13 batwarwa kuri Stade ya Byumba kugira ngo bigishwe banacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya. Umuturage wari uyoboye amasengesho mu rugo iwe yajyanwe gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 30 Mata 2021, ryerekanye ko mu Karere ka Gicumbi habonetse abantu 29 banduye Covid-19 aho abaturage basabwe kutirara kuko iki cyorezo kitaracika burundu.

    Abaturage 25 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

  • Bugesera: Akanyamuneza ku barokotse Jenoside bishyuriwe mituweli n’ihuriro ry’abacungamutungo mu mabanki –

    Ku wa 1 Gicurasi 2021 ni bwo abagize Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki yo mu Rwanda bagera kuri 42 bashyikirije ubufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 208 batuye mu Murenge wa Ntarama.

    Nyuma yo gushyikiriza aba baturage ubwisungane mu kwivuza abagize iri huriro basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

    Abaturage bishyuriwe mituweli bavuze ko bibakoze ku mutima kubera igikorwa cy’urukundo aba bakozi bagizemo uruhare biturutse mu mbaraga zabo no ku mutima ushyira mu gaciro.

    Ndagijimana Faustin wari uhagarariye abandi dore ko hari abaturage bake muri gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma yo gushyikirizwa sheki y’ayo mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza batangiwe yavuze ko bigiye kongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima.

    Ati “Biratunejeje, mbega ntiwareba ku mutima wacu ariko tuguwe neza. Ibi biraduha icyizere ko ubuzima bwacu bugiye kuba bwiza kubera ineza tugiriwe kandi tugiye kujya twivuza tumererwe neza tugire ubuzima bwiza.”

    Yavuze ko hari aho byabagoraga kubona amafaranga yo kwishyura mituweli bigatuma bamwe muri bo barembera mu rugo ariko ashimangira ko ibyo bigiye kuba umugani kuko bahawe inkunga yo kubafasha.

    Umubyeyi w’abana batanu akaba n’umupfakazi, Nyirabagesera Francine, n’ibinezaneza byinshi yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko bafite abakibatekerezaho bityo badakwiye kuguma mu bwigunge.

    Yagize ati “Dushimiye abadutekerejeho kuko kwivuza biratugora ku buryo umuntu abura n’uko yashaka imiti. Tukimara kumva ko dufite inkunga ya mituweli twumvise ko tugifite abadutekereza kandi n’Imana ikitwibuka. Mbasabiye umugisha rwose Imana isubize aho bakuye.”

    Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje mu rwego rwo kubaka ubumwe nk’abantu bakora mu mabanki atandukanye.

    Yagize ati “Nibyo duhurira mu mabanki atandukanye, rimwe na rimwe tuba duhanganiye abakiliya ariko twaratekereje ko nk’abantu duhuriye mu itsinda dushaka icyo twakora muri ibi bihe byo kwibuka bityo mu bushobozi bwacu tubasha kubona amafaranga yo kwishyurira iyi miryango mituweli. Ni igikorwa dutangiye ariko twifuza ko cyakomeza kubaho kandi tunashishikariza n’abandi gukomeza kugira uruhari mu iterambere ry’igihugu.”

    N’ubwo iri huriro rigizwe n’abantu 42 bakora mu mabanki atandukanye bari bahagarariwe n’abantu batandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Nyuma yo gukora icyo gikorwa basuye Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari kiliziya, mu 1994 Abatutsi benshi bakaza kuhicirwa ruza kugirwa urwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo gusigasira ayo mateka. Kuri ubu habarurwa ko rushyinguyemo abasaga 5000 barimo abahiciwe ndetse n’abakurwa mu nkengero zo hafi yaho bakazanwa gushyingurwa mu buryo bw’icyubahiro.

    Abaturage bake ni bo bari bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    Ndagijimana Faustin yavuze ko iki gikorwa cyongeye kubaremamo icyizere cyo kubaho

    Kamanzi Ferinand yavuze ko iki gikorwa kigamije ubumwe nk’abakozi bakora mu bigo by’imari bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, ashyikiriza uhagarariye abandi sheki y’amafaranga azishyurwamo izo mituweli zagenewe abaturage bo mu Karere ka Bugesera

    Basobanuriwe uko icyari urusengero cyabaye ahantu ho kwicira bahiga ko bitazongera kubaho ukundi

    Aba bakozi bashyize indabo ku mva rusange mu Rwibutso rwa Ntarama

    Ibiro by’Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera

  • U Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba– Perezida Kagame –

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umunsi wa kabiri wayo wibanze ku biganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa cyane kuri Raporo ya Leta y’u Rwanda izwi nka “Muse Report” ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko muri raporo zose zimaze gukorwa, bijyanye n’amateka, bigaragaza ko u Rwanda hari ibihugu ruhanganye nabyo ariko igikwiriye kuvamo ari uko rubona amahoro rwifuza arubashisha kugera ku iterambere.

    Ati “Nk’u Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba bijyanye no guteza igihugu imbere, ntawe twifuza kubangamira, nta n’uwo twifuza ko atubangamira.”

    Perezida Kagame yavuze ko umuntu ushaka amahoro mu rugo rwe, yubaka inzu akayiha umusingi ukomeye, akubaka uruzitiro ku buryo bitazamusaba kurara araririye imitungo ye ngo hato hatagira umuntu uyimutwara.

    Ati “Niba ushaka amahoro mu nzu yawe wubatse, ntunyagirwe, ntawugushimutira inka, aho kwirirwa urara ijoro urinze izamu ry’urugo rwawe, wubaka urugo rukomeye, inzu ikomeye n’urugo rufite imyugariro ikomeye cyangwa kugira ngo utanyagirwa ugasakaza ibikomeye.”

    Yasabye Abanyarwanda guharanira ko u Rwanda rumera nk’urugo rukomeye rutigabizwa na ba rushimusi cyangwa rudasenywa n’imvura ahubwo rufite umusingi ukomeye.

    Ati “Ibyo dukora, ni byo bibanza bikaturinda umwanzi. Ibyo ukora iyo ari bizima, nibyo bigukingira umwanzi.”

    Mu kiganiro cyatanzwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagarutse kuri raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yajyaga gutanga ubuhamya mu ikorwa rya Raporo yitiriwe Mucyo.

    Iyo raporo yari ifite inshingano zo kwegeranya ibimenyetso ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Yarangiye mu 2008 ishyirwa ku mugaragaro ndetse ni yo ya mbere yari ikozwe n’u Rwanda iri muri uwo mujyo.

    Ati “Ubwo byatangazwaga kuri Radio ko ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, narabaze, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n’Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ibyo nabonye.”

    Gatabazi yavuze ko azi Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari i Byumba, icyo gihe ngo yari umusore w’imyaka 22 utangiye akazi ko kuba Agronome. Yari azi Igifaransa ku buryo ngo byamworoheraga kuvugana n’Abasirikare b’Abafaransa mu Gifaransa.

    Ngo mu 1990, Abasirikare b’u Bufaransa bageze muri Komine Kiyombe, bahashyira imbunda nini zikomeye zirimo izari zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu menshi nka 12 icya rimwe.

    Izo mbunda z’ubwoko butandukanye ngo zarasaga mu cyerekezo Ingabo za RPA zaturukagamo mu rugamba rwo kubohora igihugu ku buryo “abari ku rugamba icyo gihe mushobora kuba mwarahuye n’akaga gakomeye”.

    Yakomeje avuga ko Abafaransa aribo bigishije interahamwe uko bashobora kwifashisha “udushoka duto” mu kwica Abatutsi mu gihe zaba zidafite imbunda. Agaragaza ko icyo bari baje gukora atari akazi ko mu biro cyangwa se ubundi bufasha nk’uko bivugwa ahubwo bari mu mugambi wo gushyigikira Guverinoma ya Habyarimana mu kurwanya FPR Inkotanyi.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, we yavuze hashize imyaka 27 u Rwanda ruhanganye n’u Bufaransa, rwaranze kuva ku kuri. Agaragaza ko kuba uyu munsi u Bufaransa bugeze aho bwemera muri Raporo ya Duclert ko hari uruhare “bwagize” mu mateka ashaririye y’u Rwanda ari intsinzi.

    Ati “Hari uwavuga ko u Bufaransa bwafataga u Rwanda nk’urushishi bwo bukaba inzovu […] hari igihe rero inzovu ishobora guhangana n’urushishi, rushobora kuyijya mu izuru igasanga imaze imyaka 27 ihanganye narwo.”

    Yagaragaje ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 27 ishize, harimo raporo zakozwe, imanza zari zigendereye gushyira ibyaha ku bayobozi barwo n’ibindi ariko ko icyo gihe cyose nta gutsindwa ahubwo rwakomeje gutsimbarara ku kuri.

    Ashingiye kuri raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko idashingiye ku kurega umuntu, yaba Mitterand wayoboraga u Bufaransa, abasirikare be, abandi bantu ku giti cyabo cyangwa inzego z’u Bufaransa.

    Yavuze ko ibyakorwaga n’u Bufaransa bitari bishingiye ku muntu umwe ku giti cye, ahubwo ari ko inzego zabwo zabonaga ibintu ku buryo kugira uwo urega kwaba ari ukutareba kure ndetse nta nubwo umusaruro wabyo watanga inyishyu y’ibyangiritse.

    Yagaragaje ko ahubwo iyi raporo y’u Rwanda n’iya Duclert icyo zitanga ari “amahirwe yo kubaka ubwubahane”. Ati “ Ibyo tuzubakira kuri ibi bigezweho, bizaramba”.

    Mu bandi batanze ibiganiro harimo Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, umukobwa w’uwahoze ari umusirikare ukomeye mu Ngabo za Habyarimana usigaye utuye mu Bubiligi.

    Uwimbabazi yavuze ko yakuriye mu Bubiligi, abwirwa ko adakwiriye kuza mu Rwanda, ko aramutse arugezemo yakwicwa, ko n’icyo bamuha cyo kunywa, cyamuhitana ako kanya cyangwa buhoro buhoro.

    Ngo uko yagiye akura, yakomeje kwibaza byinshi biza gufata indi ntera ubwo yajyaga kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahageze abanyeshuri biganaga bakajya bamubaza aho akomoka ariko akagira ipfunwe ryo kuvuga ko ari Umunyarwanda.

    Igihe kimwe ngo yakomeje kumva ukuntu u Rwanda rutangarirwa, aza gushira ubwoba nawe avuga ko ariho akomoka ariko agorwa no kuba nta makuru afatika yari afite yo kuruvugaho.

    Aho niho yatangiriye urugendo rwo gushaka kumenya ibijyanye n’u Rwanda, atangira kuganiriza abantu bamuha ishusho itandukanye n’iyo ababyeyi be yakuze bamuha, aza kwitabira Rwanda Day ari kumwe n’abari urungano rwe ariko bavuka ku babyeyi bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda, ariko bo banga kwinjira mu cyumba cyaberagamo ibiganiro mu Buholandi bahitamo kujya kwigaragambiriza hanze we arinjira atangira kubona isura itandukanye n’ibyo yajyaga abwirwa.

    Yaje gufata umwanzuro agaruka mu Rwanda, ariko nabwo ari intambara ikomeye kuko byari bihabanye n’ibyo ababyeyi be bashaka. Yavuze ko yageze i Kigali akabona nta n’umuntu umwitayeho ahubwo buri wese ari mu bye, aharanira iterambere, yiyemeza kurugumamo yifashisha ubumenyi bwe mu kuruteza imbere. Ubu amaze imyaka ibiri mu Rwanda.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo binjiraga mu cyumba cyaberagamo ibiganiro

    Madamu Jeannette Kagame akurikiye ibiganiro byatanzwe ku munsi wa kabiri w’iyi nama

    Perezida Kagame yagaragaje ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari amahoro arubashisha kugera ku iterambere rwifuza

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 650 nibo bari batumiwe muri iyi nama y’iminsi ibiri

    Sandrine Uwimbabazi Maziyateke yatanze ubuhamya bw’uburyo yari yarapfukiranywe n’ababyeyi be bakamwangisha u Rwanda

  • Icyo u Rwanda rwiteze kuri ‘Raporo ya Muse’ mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside –

    Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayihakanaga bari bakunze kuba ari abantu bakuru, abenshi baranayigizemo uruhare cyangwa se babifitemo izindi nyungu.

    Nyuma y’imyaka 27, ibintu byahinduye isura, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ntigihakanwa n’abakuru gusa, ahubwo usanga inapfobywa cyane n’urubyiruko, ndetse bamwe ugasanga bafitanye isano n’abagize uruhare muri Jenoside.

    Uretse urubyiruko rukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside, ikibazo cy’ihakana n’ipfobya rya Jenoside kigaragara no muri bamwe mu bayirokotse, hakiyongeraho abashakashatsi, abarimu muri kaminuza, abanyamakuru, abanyepolitiki ndetse n’abandi.

    Ibi byose ni ikibazo gikomeye ndetse ni yo mpamvu mu ijambo rifungura icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi “Kimaze kugera ku rwego rukomeye, ku buryo guhindura ingaruka zacyo bizatwara imyaka myinshi”.

    Ku munsi wa kabiri w’Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ikibazo cy’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyagarutsweho mu buryo bw’umwihariko, aho impande zitandukanye zunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu kugikemura burundu.

    Raporo ya Muse ihanzwe amaso mu guhangana n’abahakana Jenoside

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakoresha ‘Raporo ya Muse’ nk’igikoresho cyo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Mu bihe biri imbere, [Raporo ya Muse] izatubera igikoresho gikomeye mu kurwanya ibinyoma byakomeje gukwirakwizwa [kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ibikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi biri gukorwa n’igisekuru gishya (urubyiruko). Dukeneye kwifashisha ibikoresho nk’ibi [mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi]”.

    Imwe mu ntwaro zikomeye cyane zikoreshwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikoranabuhanga. Nk’urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Jambo asbl, rukunze gukora amahuriro rwifashishije ikoranabuhanga, ndetse rwanongereye umurego mu bikorwa byarwo muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, kandi rurushaho gukwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ibyo bikajyana n’uko umubare w’abarukurikira ugenda wiyongera.

    Nyirahabimana yavuze ko ari ingenzi cyane ko mu bikorwa byo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hifashishwa ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Nk’abanyamuryango b’ishyaka, mureke twihe intego. Urugamba rwo kubohora igihugu ruracyakomeje. Ubu uru rugamba ntirukiri urw’amasasu, ahubwo rwahindutse urw’ikoranabuhanga. Abatuka igihugu cyacu ntibakwiye kugenda gutyo gusa ntawe ubavuze. Mureke dukoreshe iyi raporo mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Urubyiruko rukwiye guhagurukira abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nk’uko benshi mu bagaragara mu bikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko, urw’abazi amateka y’ukuri ku byabereye mu Rwanda mu 1994, barasabwa nabo guhaguruka bagakoresha ibirimo ikoranabuhanga mu kuvuga amateka yabo, ari nako bahashya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko ruzi amateka y’ukuri rudakwiye gutinya guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari rwinshi, kandi rukaba rufite ibyangombwa byose.

    Yagize ati “Dukwiye twese guhagurukira rimwe tukarwanira ukuri, tutitaye ku bukomere bw’abo duhanganye nabo. Abahakana Jenoside si benshi, kandi dufite ukuri ku ruhande rwacu, dufite ibikenewe byose [mu kubatsinda], turi benshi kubarusha; none ni ukubera iki tutarwanya izo mvugo [z’abahakana Jenoside]?”

    Minisitiri Gatabazi yitanzeho urugero rw’uburyo mu mwaka wa 2008 yemeye gutanga ubuhamya muri Raporo ya Komisiyo ya Mucyo, n’ubwo yatewe ubwoba mu buryo butandukanye.

    Yagize ati “Ubwo byatangazwaga ko nari ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n’Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ukuri gusa”.

    Raporo ’Muse’ ifatwa nk’intwaro yo guhangana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe n’Ikigo cy’abanyamategeko Levy Firestone Muse LLP gikorera i Washington DC gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Iyi raporo y’amapaji asaga 600 yiswe “Jenoside yagaragariraga buri wese: uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’. Yerekana ko iki gihugu ntacyo cyakoze ngo gihagarike Jenoside nyamara hari amakuru yerekana ko hacurwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhagurukira kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakoresha ‘Raporo ya Muse’ mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamaze iminsi ibiri mu Nama yaguye ya Komite Nyobozi yayo

    Amafoto: FPR Inkotanyi


  • Gasabo: Amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo yaremewe, abayagize bakangurirwa kutiyandarika –

    Uru rugaga rw’abagore bishyize hamwe ngo barwanye ihohoterwa by’umwihariko gusambanya abana n’inda ziterwa abangavu, rwanahaye ibikoresho by’isuku ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Gasabo, bizifashishwa mu Cyumba cy’Umukobwa, banasobanurira abangavu biga kuri ibyo bigo ingaruka zo gutwita imburagihe.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bo mu Karere ka Gasabo rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Rugera Jeannette, yabwiye IGIHE ko basanze akenshi iyo abangavu babyariye iwabo, ubuzima bubagora, hakaba n’abahita bishora mu buraya.

    Yagiriye inama ababyeyi b’abakobwa babyariye iwabo, kuko ngo hari abacunaguza abana babo nyuma yo kubyarira mu rugo.

    Ati “Icyo dushishikariza aba bana ni ugukora bakigira, kugira ngo hatazagira ubashuka yitwaje ko badafite amikoro. Hari ubwo umwana abyarira iwabo batari banishoboye agahita amera nk’umutwaro ku babyeyi be. Turakangurira umubyeyi waba afite umwana wabyariye mu rugo kuba hafi, akamwibigisha umuco wa Kinyarwanda, akamutoza kutiyandarika aho kumwinuba.”

    Binyuze mu bukangurambaga iri tsinda ry’abagore bo mu Karere ka Gasabo ryise ‘‘Opération Sigaho’’, rikangurira abakobwa babyariye iwabo gukora, kwigirira icyizere no kutiyandarika.

    Nyuma yo guhabwa ibikoresho bazajya bifashisha mu nzu itunganya imisatsi, n’inama zibakangurira kutiyandarika, Umuyobozi w’Itsinda Umucyo ry’abakobwa batunganya imisatsi ryo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Uwimana Claire, yashimiye ababahaye inkunga.

    Ati “Turishimye cyane kubera iyi nkunga baduhaye, kuko ubu amafaranga twari kuzagura ibi baduye tugiye kuyazigama, kandi tuzajya dukurikiza inama batugiriye. Inama nagira abakobwa ni ugukora, kugira ngo babashe kwirinda ababashuka.”

    Umwarimu ushinzwe Icyumba cy’Umukobwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagarama, Mukagahima Christine, yavuze ko ibikoresho bahawe byari bikenewe.

    Ati “Dushimiye abaduhaye ibi bikoresho, kuko abana babikenera cyane. Hari na bo dufite batabasha kubibona mu buryo buboroheye. Ibyari bihari byari bikeya, kandi dufite abana barenga ijana babikenera. Ibyo baduhaye turateganya kubyifashisha kugeza iki gihembwe kirangiye.”

    Mu bikorwa byo gutera inkunga amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo, abakobwa 44 bibumbiye mu matsinda ane ari mu Mirenge ya Kinyinya, Bumbogo, Ndera na Nduba bahawe ibikoresho bitandukanye, bitewe n’ibyo bakora.

    Hatanzwe imashini ebyiri zidoda bisanzwe n’ebyiri zifuma, ibitenge, ibikoresho byifashishwa mu gutunganya imisatsi, n’ibikoresho byo mu Cyumba cy’Umukobwa byahawe ibigo bibiri by’amashuri, byose hamwe byaguzwe miliyoni 1 Frw.

    Amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo yaremewe, abayagize bakangurirwa kutiyandarika

    Ibigo by’amashuri byahawe ibikoresho byo mu Cyumba cy’Umukobwa

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bo mu Karere ka Gasabo rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Rugera Jeannette

    Umwarimu ushinzwe Icyumba cy’Umukobwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagarama, Mukagahima Christine, yavuze ko ibikoresho bahawe byari bikenewe

    Uwimana Claire uhagarariye Itsinda Umucyo yagiriye abangavu inama yo kutiyandarika mu gihe bagifite amahirwe yo kwiga

    Abadozi bahawe imashini zidoda

    Abadozi ni bamwe mu baremewe

    Abatunganya imisatsi bahawe amavuta y’amoko atandukanye

  • Ruriba: Abafite ababo bajugunywe muri Nyabarongo muri Jenoside babibutse –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakozwe n’abo mu Murenge wa Kigali.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku Mugezi wa Nyabarongo unyura mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Ruriba, akaba ari ho interahamwe ziciraga Abatutsi zikabajugunya muri Nyabarongo.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge bavuga ko babangamiwe n’uko aho uru rwibutso rwubatse hadasakaye, ku buryo amazina y’ababo arwanditseho ari kugenda asibama kandi n’urwibutso rukaba ruri kwangirika.

    Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yagize ati “Nyakubahwa n’ubwo utari wahegera, hari imikori y’amazi amanuka hariya hejuru, amazina arimo gusiribangana ku buryo nka nyuma y’umwaka azaba yasibanganye burundu, nta muntu ushobora kumenya amazina y’umuntu we”.

    Yakomeje asaba ubufasha bwo kugira ngo uru rwibutso rwubakwe runazitirwe kuko bababazwa cyane n’uburyo usanga amatungo aza kurisha aho rwubatse, anashimangira ko basanze hakubakishwa ingengo y’imari ya miliyoni 3 Frw.

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basane uru rwibutso.

    Ati “Uhagarariye Ibuka hano hari icyo yakomojeho kijyanye n’ahashyinguwe imibiri, ikibazo yatugejejeho twacyakiriye kandi nk’Akarere turazirikana ko tugiye kubafasha kugira ngo abantu bacu bashyinguwe muri uru rwibutso bahabwe icyubahiro uko bikwiye.”

    Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, abibuka bashyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo nk’ikimenyetso cyo kwibuka abajugunywe muri uyu mugezi nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro.

    Bafite impungenge ko imvura izasiba Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Kigali

    Imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari igiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Iyo imvura iguye isiba amazina ari ku rwibutso

    Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyarugenge agiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Abahagarariye Ingabo na Polisi mu Karere ka Nyarugenge bajugunya indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yemeye ko Akarere ayobora kazafasha mu gusana uru rwibutso

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, ashyira indabo muri Nyabarongo

    Umugezi wa Nyabarongo wajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994