Tag: featured

  • Icyo u Rwanda rwiteze kuri ‘Raporo ya Muse’ mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside –

    Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayihakanaga bari bakunze kuba ari abantu bakuru, abenshi baranayigizemo uruhare cyangwa se babifitemo izindi nyungu.

    Nyuma y’imyaka 27, ibintu byahinduye isura, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ntigihakanwa n’abakuru gusa, ahubwo usanga inapfobywa cyane n’urubyiruko, ndetse bamwe ugasanga bafitanye isano n’abagize uruhare muri Jenoside.

    Uretse urubyiruko rukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside, ikibazo cy’ihakana n’ipfobya rya Jenoside kigaragara no muri bamwe mu bayirokotse, hakiyongeraho abashakashatsi, abarimu muri kaminuza, abanyamakuru, abanyepolitiki ndetse n’abandi.

    Ibi byose ni ikibazo gikomeye ndetse ni yo mpamvu mu ijambo rifungura icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi “Kimaze kugera ku rwego rukomeye, ku buryo guhindura ingaruka zacyo bizatwara imyaka myinshi”.

    Ku munsi wa kabiri w’Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ikibazo cy’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyagarutsweho mu buryo bw’umwihariko, aho impande zitandukanye zunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu kugikemura burundu.

    Raporo ya Muse ihanzwe amaso mu guhangana n’abahakana Jenoside

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakoresha ‘Raporo ya Muse’ nk’igikoresho cyo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Mu bihe biri imbere, [Raporo ya Muse] izatubera igikoresho gikomeye mu kurwanya ibinyoma byakomeje gukwirakwizwa [kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994]. Ibikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi biri gukorwa n’igisekuru gishya (urubyiruko). Dukeneye kwifashisha ibikoresho nk’ibi [mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi]”.

    Imwe mu ntwaro zikomeye cyane zikoreshwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikoranabuhanga. Nk’urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Jambo asbl, rukunze gukora amahuriro rwifashishije ikoranabuhanga, ndetse rwanongereye umurego mu bikorwa byarwo muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, kandi rurushaho gukwirakwiza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ibyo bikajyana n’uko umubare w’abarukurikira ugenda wiyongera.

    Nyirahabimana yavuze ko ari ingenzi cyane ko mu bikorwa byo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hifashishwa ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Nk’abanyamuryango b’ishyaka, mureke twihe intego. Urugamba rwo kubohora igihugu ruracyakomeje. Ubu uru rugamba ntirukiri urw’amasasu, ahubwo rwahindutse urw’ikoranabuhanga. Abatuka igihugu cyacu ntibakwiye kugenda gutyo gusa ntawe ubavuze. Mureke dukoreshe iyi raporo mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Urubyiruko rukwiye guhagurukira abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nk’uko benshi mu bagaragara mu bikorwa byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko, urw’abazi amateka y’ukuri ku byabereye mu Rwanda mu 1994, barasabwa nabo guhaguruka bagakoresha ibirimo ikoranabuhanga mu kuvuga amateka yabo, ari nako bahashya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko ruzi amateka y’ukuri rudakwiye gutinya guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari rwinshi, kandi rukaba rufite ibyangombwa byose.

    Yagize ati “Dukwiye twese guhagurukira rimwe tukarwanira ukuri, tutitaye ku bukomere bw’abo duhanganye nabo. Abahakana Jenoside si benshi, kandi dufite ukuri ku ruhande rwacu, dufite ibikenewe byose [mu kubatsinda], turi benshi kubarusha; none ni ukubera iki tutarwanya izo mvugo [z’abahakana Jenoside]?”

    Minisitiri Gatabazi yitanzeho urugero rw’uburyo mu mwaka wa 2008 yemeye gutanga ubuhamya muri Raporo ya Komisiyo ya Mucyo, n’ubwo yatewe ubwoba mu buryo butandukanye.

    Yagize ati “Ubwo byatangazwaga ko nari ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n’Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ukuri gusa”.

    Raporo ’Muse’ ifatwa nk’intwaro yo guhangana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe n’Ikigo cy’abanyamategeko Levy Firestone Muse LLP gikorera i Washington DC gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Iyi raporo y’amapaji asaga 600 yiswe “Jenoside yagaragariraga buri wese: uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’. Yerekana ko iki gihugu ntacyo cyakoze ngo gihagarike Jenoside nyamara hari amakuru yerekana ko hacurwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhagurukira kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakoresha ‘Raporo ya Muse’ mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamaze iminsi ibiri mu Nama yaguye ya Komite Nyobozi yayo

    Amafoto: FPR Inkotanyi


  • Gasabo: Amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo yaremewe, abayagize bakangurirwa kutiyandarika –

    Uru rugaga rw’abagore bishyize hamwe ngo barwanye ihohoterwa by’umwihariko gusambanya abana n’inda ziterwa abangavu, rwanahaye ibikoresho by’isuku ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Gasabo, bizifashishwa mu Cyumba cy’Umukobwa, banasobanurira abangavu biga kuri ibyo bigo ingaruka zo gutwita imburagihe.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bo mu Karere ka Gasabo rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Rugera Jeannette, yabwiye IGIHE ko basanze akenshi iyo abangavu babyariye iwabo, ubuzima bubagora, hakaba n’abahita bishora mu buraya.

    Yagiriye inama ababyeyi b’abakobwa babyariye iwabo, kuko ngo hari abacunaguza abana babo nyuma yo kubyarira mu rugo.

    Ati “Icyo dushishikariza aba bana ni ugukora bakigira, kugira ngo hatazagira ubashuka yitwaje ko badafite amikoro. Hari ubwo umwana abyarira iwabo batari banishoboye agahita amera nk’umutwaro ku babyeyi be. Turakangurira umubyeyi waba afite umwana wabyariye mu rugo kuba hafi, akamwibigisha umuco wa Kinyarwanda, akamutoza kutiyandarika aho kumwinuba.”

    Binyuze mu bukangurambaga iri tsinda ry’abagore bo mu Karere ka Gasabo ryise ‘‘Opération Sigaho’’, rikangurira abakobwa babyariye iwabo gukora, kwigirira icyizere no kutiyandarika.

    Nyuma yo guhabwa ibikoresho bazajya bifashisha mu nzu itunganya imisatsi, n’inama zibakangurira kutiyandarika, Umuyobozi w’Itsinda Umucyo ry’abakobwa batunganya imisatsi ryo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Uwimana Claire, yashimiye ababahaye inkunga.

    Ati “Turishimye cyane kubera iyi nkunga baduhaye, kuko ubu amafaranga twari kuzagura ibi baduye tugiye kuyazigama, kandi tuzajya dukurikiza inama batugiriye. Inama nagira abakobwa ni ugukora, kugira ngo babashe kwirinda ababashuka.”

    Umwarimu ushinzwe Icyumba cy’Umukobwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagarama, Mukagahima Christine, yavuze ko ibikoresho bahawe byari bikenewe.

    Ati “Dushimiye abaduhaye ibi bikoresho, kuko abana babikenera cyane. Hari na bo dufite batabasha kubibona mu buryo buboroheye. Ibyari bihari byari bikeya, kandi dufite abana barenga ijana babikenera. Ibyo baduhaye turateganya kubyifashisha kugeza iki gihembwe kirangiye.”

    Mu bikorwa byo gutera inkunga amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo, abakobwa 44 bibumbiye mu matsinda ane ari mu Mirenge ya Kinyinya, Bumbogo, Ndera na Nduba bahawe ibikoresho bitandukanye, bitewe n’ibyo bakora.

    Hatanzwe imashini ebyiri zidoda bisanzwe n’ebyiri zifuma, ibitenge, ibikoresho byifashishwa mu gutunganya imisatsi, n’ibikoresho byo mu Cyumba cy’Umukobwa byahawe ibigo bibiri by’amashuri, byose hamwe byaguzwe miliyoni 1 Frw.

    Amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo yaremewe, abayagize bakangurirwa kutiyandarika

    Ibigo by’amashuri byahawe ibikoresho byo mu Cyumba cy’Umukobwa

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bo mu Karere ka Gasabo rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Rugera Jeannette

    Umwarimu ushinzwe Icyumba cy’Umukobwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagarama, Mukagahima Christine, yavuze ko ibikoresho bahawe byari bikenewe

    Uwimana Claire uhagarariye Itsinda Umucyo yagiriye abangavu inama yo kutiyandarika mu gihe bagifite amahirwe yo kwiga

    Abadozi bahawe imashini zidoda

    Abadozi ni bamwe mu baremewe

    Abatunganya imisatsi bahawe amavuta y’amoko atandukanye

  • Ruriba: Abafite ababo bajugunywe muri Nyabarongo muri Jenoside babibutse –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakozwe n’abo mu Murenge wa Kigali.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku Mugezi wa Nyabarongo unyura mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Ruriba, akaba ari ho interahamwe ziciraga Abatutsi zikabajugunya muri Nyabarongo.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge bavuga ko babangamiwe n’uko aho uru rwibutso rwubatse hadasakaye, ku buryo amazina y’ababo arwanditseho ari kugenda asibama kandi n’urwibutso rukaba ruri kwangirika.

    Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yagize ati “Nyakubahwa n’ubwo utari wahegera, hari imikori y’amazi amanuka hariya hejuru, amazina arimo gusiribangana ku buryo nka nyuma y’umwaka azaba yasibanganye burundu, nta muntu ushobora kumenya amazina y’umuntu we”.

    Yakomeje asaba ubufasha bwo kugira ngo uru rwibutso rwubakwe runazitirwe kuko bababazwa cyane n’uburyo usanga amatungo aza kurisha aho rwubatse, anashimangira ko basanze hakubakishwa ingengo y’imari ya miliyoni 3 Frw.

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basane uru rwibutso.

    Ati “Uhagarariye Ibuka hano hari icyo yakomojeho kijyanye n’ahashyinguwe imibiri, ikibazo yatugejejeho twacyakiriye kandi nk’Akarere turazirikana ko tugiye kubafasha kugira ngo abantu bacu bashyinguwe muri uru rwibutso bahabwe icyubahiro uko bikwiye.”

    Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, abibuka bashyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo nk’ikimenyetso cyo kwibuka abajugunywe muri uyu mugezi nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro.

    Bafite impungenge ko imvura izasiba Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Kigali

    Imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari igiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Iyo imvura iguye isiba amazina ari ku rwibutso

    Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyarugenge agiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Abahagarariye Ingabo na Polisi mu Karere ka Nyarugenge bajugunya indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yemeye ko Akarere ayobora kazafasha mu gusana uru rwibutso

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, ashyira indabo muri Nyabarongo

    Umugezi wa Nyabarongo wajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibisobanuro ku mpamvu gahunda yo kongera umubare w’abaforomo yadindiye –

    Mu rwego rw’ubuzima, mu myaka itatu n’igice ya manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hari byinshi byakozwe birimo kongera umubare w’abaganga. Imibare igaragaza ko mu 2017, byabarwaga ko mu Rwanda umuganga umwe yita ku barwayi 10.055; gahunda yari uko uwo mubare w’abo yitaho ugabanuka mu kurushaho gutanga ubuvuzi bufite ireme na serivisi nziza.

    Mu 2020, umuganga umwe yabarirwaga abantu 8.247 ndetse ni igipimo kiri hejuru y’icyari cyiyemejwe kuba cyagezweho mu 2021 kuko mu ntego harimo ko bizagera muri uyu mwaka umuganga umwe abarirwa abarwayi 9000, byumvikane ko byagezweho bikanarenga.

    Ku babyaza, naho imibare igaragaza ko hari intambwe yatewe. Mu 2017 byabarwaga ko umubyaza umwe yita ku babyeyi 4.064, mu 2020 hatewe intambwe ishimishije uwo mubare uramanuka ugera ku babyeyi 2.340.

    Gusa urwego rutigeze rugera ku ntego zari ziyemejwe ni urujyanye n’abaforomo kuko mu 2017 byabarwaga ko umwe yita ku bantu 1.095, mu 2020 uwo mubare wariyongereye aho kumanuka ugera ku bantu 1.198 mu gihe intego ari uko wagombaga kuba uri ku barwayi 900.

    Mu biganiro byatangiwe mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye ku buryo nubwo washyiramo amafaranga utabona abaforomo bahagije ku isoko ry’u Rwanda ibintu byageza ku kujya kubashakira mu mahanga.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yafashe umwanya asobanura ingamba zashyizweho mu gukemura iki kibazo. Yavuze ko muri iki gihe abari mu mwuga w’ubuforomo atari abantu babihisemo ahubwo ko bawugiyemo ku gisa n’impanuka.

    Yatanze urugero rw’abantu babaga bashaka kwiga ubuganga cyangwa ubumenyi mu bijyanye n’imiti ariko bakabura amanota asabwa, bakajya mu buforomo ku bw’amaburakindi.

    Imwe mu ngamba yagaragaje ni uko ubuforomo bugiye kwigishwa nk’uko byahoze kera, ku buryo abanyeshuri batangira mu wa kane w’amashuri yisumbuye babwiga nk’isomo, bakarangiza amashuri yisumbuye bashobora kujya mu kazi.

    Ati “Mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ubucye bw’abaforomo mu gihugu, tumaze gutegura gahunda yo kuvugurura umwuga w’abaforomo, binyuze mu kongeramo abaforomo b’abunganizi bazajya baba barangije amashuri yisumbuye”.

    Yavuze ko iyi gahunda yamaze gukorwaho hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburezi ku buryo mu gihe cya vuba amasomo azaba yatangiye kuko n’integanyanyigisho yamaze gutegurwa.

    Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe kuri iki kibazo, agaragaza ko n’ubundi ibyavuzwe ari ibintu bimaze imyaka n’imyaka bisubirwamo, yibaza impamvu gahunda nk’iyi idindira.

    Yavuze ko abyumva ko abaforomo batategurwa ijoro rimwe, ko ari ibintu bifata imyaka bari mu ishuri biga gusa ariko kuba uyu munsi aribwo hari kunozwa “gahunda yo kunoza uburyo bwo kubona abaforomo bahagije” ari ibintu bitumvikana kandi aricyo cyari gikwiriye kuba cyarakozwe ku munsi wa mbere.

    Ati “Igitinda gukorwa gitangirwa kare”.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakeneye serivisi zihuse, bityo abayobozi bakwiriye kwirinda guhora mu mvugo zimwe ahubwo bagakora ibyo bategerejweho. Yasabye ko gahunda nk’izi zikwiriye guhabwa igihe ntarengwa zigomba kuba zatangiye umusaruro kuko ziba zihanzwe amaso n’abanyarwanda benshi.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riteganya ko abaturage 1000 baba bakwiye guhabwa serivisi n’abaforomo batatu.

    Minisitiri w’Ubuzima, Ngamije Daniel, yavuze ko urwego rw’abunganizi b’abaforomo rugiye gutangira mu Rwanda

  • Ruriba: Abafite ababo bajugunywe muri Nyabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi babibutse –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakozwe n’abo mu Murenge wa Kigali.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo unyura mu Murenge wa Kigari mu Kagari ka Ruriba, akaba ari ho interahamwe ziciraga Abatutsi zikabajugunya muri Nyabarongo.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge bavuga ko babangamiwe n’uko aho uru rwubutso rwubatse hadasakaye, ku buryo amazina y’ababo arwanditseho ari kugenda asibama kandi n’urwibutso rukaba ruri kwangirika.

    Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yagize ati “Nyakubahwa n’ubwo utari wahegera, hari imikori y’amazi amanuka hariya hejuru, amazina arimo gusiribangana ku buryo nka nyuma y’umwaka azaba yasibanganye burundu, nta muntu ushobora kumenya amazina y’umuntu we”.

    Yakomeje asaba ubufasha bwo kugira ngo uru rwibutso rwubakwe runazitirwe kuko bababazwa cyane n’uburyo usanga amatungo aza kurisha aho rwubatse, anashimangira ko basanze hakubakishwa ingengo y’imari ya miliyoni 3 Frw.

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basane uru rwibutso.

    Ati “Uhagarariye Ibuka hano hari icyo yakomojeho kijyanye n’ahashyinguwe imibiri, ikibazo yatugejejeho twacyakiriye kandi nk’Akarere turazirikana ko tugiye kubafasha kugira ngo abantu bacu bashyinguwe muri uru rwibutso bahabwe icyubahiro uko bikwiye.”

    Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, abibuka bajugunya indabo mu mugezi wa Nyabarongo, nk’ikimenyetso cyo kwibuka abajugunywe muri uyu mugezi nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro.

    Bafite impungenge ko imvura izasiba Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Kigali

    Imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi igiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Iyo imvura inguye isiba amazina ari ku Rwibutso

    Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyarugenge agiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Abahagarariye Ingabo na Polisi mu Karere ka Nyarugenge bajugunya indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yemeye ko Akarere ayobora kazafasha mu gusana uru rwibutso

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, ashyira indabo muri Nyabarongo

    Umugezi wa Nyabarongo wajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Musanze: Inkuba yakubise umugabo ahita apfa –

    Iradukunda w’imyaka 28 yakubiswe n’inkuba ubwo yari aragiye intama yari avuye kugura mu isoko rya Byangabo.

    Ubwo uyu musore yari hafi y’urugo, haguye imvura nke yari ivanze n’inkuba zirimo n’iyo bikekwa ko yamukubise; ubwo abari mu rugo batonora ibigori bageraga aho nyakwigendera yari ari basanze imyenda yamucikiyeho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine, yemeje aya makuru avuga ko nyakwigendera yajyanywe kwa muganga ngo hakorwe ibizamini by’ubuzima.

    Yagize ati “Twamenye ko Iradukunda yakubiswe n’inkuba ahagana saa Cyenda. RIB yamujyanye ku bitaro ngo hakorwe ibizamini ku cyaba cyamuhitanye.’’

    Yakomeje ati “Turasaba abaturage kujya birinda kugama ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko munsi y’ibiti no kwirinda kwegera ibiziba mu mvura.’’

    Mu gihe hari kugwa imvura irimo n’inkuba, abantu bagomba kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho, kwirinda kugenda ku magare cyangwa amapikipiki, kwirinda gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura no kwihutira gushyira imirindankuba ku nyubako.


  • Nyamagabe: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwongerewe imbaraga mu rugamba rwo guhashya Covid-19 –

    Ibyo bikoresho birimo umwambaro ubaranga (gilet) zigera ku 1172 n’udupfukamunwa n’amazuru ndetse hiyongeraho no kubaka ubukarabiro butatu mu Mirenge ya Musange, Kaduha na Mugano.

    Inkunga y’ibikoresho yatanzwe bigizwemo uruhare n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, AEE Rwanda.

    Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda, Ishami rya Nyamagabe, Nzimurinda Emmanuel, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu muri ibyo bikorwa byo kurwanya Covid-19 nyuma y’uko babonye umubare w’abayandura ukomeje kwiyongera.

    Ati “Iki gikorwa twagitekereje nyuma yo kubona Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyamagabe kandi dufite n’abagenerwabikorwa benshi tugomba gukomeza gukorana na bo kugira ngo bakomeza kwirinda iki cyorezo.”

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga.

    Kwizera Ange yagize ati “Twari dusanzwe dukora akazi ko gukangurira abantu kwirinda Covid-19 ariko kuba duhawe uyu mwambaro biradufasha kurushaho kugakora neza kandi bitwongereye umurava.”

    Byukusenge Innocent we yavuze ko ubukarabiro bubakiwe bubafasha kwirinda Covid-19 no kugira isuku muri byose.

    Ati “Ubu bukarabiro twubakiwe budufasha kwisukura twirinda icyorezo cya Covid-19 ariko kandi bidutoza no kugira isuku muri byose kuko tubizi ko isuku ari isoko y’ubuzima.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Mujawayezu Prisca, yavuze ko ibikoresho byahawe urwo rubyiruko rw’abakorerabushake bizatanga umusanzu mu guhashya Covid-19.

    Ati “N’ubundi basanzwe badufasha gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, babikoraga ariko ibikoresho bari bafite byari bimaze kubasaziraho. Turashima AEE ko twayitakiye ikadutabara ikatugurira ibyo ngibyo tugiye kongera kubaha.”

    “Ni ukugira ngo igihe bari gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 bashishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, abaturage bazajye babona ko babikora ari abantu b’abanyamwuga, ari abantu babifitiye uburenganzira ku buryo bajya babubaha kandi bakumvira ubutumwa babagezaho.”

    Mujawayezu yasabye abaturage bose ubufatanye mu gukumira Covid-19 kuko muri iyi minsi hari kugaragara umubare munini w’abayandura.

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga

    Bishimira ko ubukarabiro bubakiwe buzabafasha kugira isuku

    Hubatswe n’ubukarabiro bufasha abaturage kugira isuku

    Ibikoresho byahawe urubyiruko rw’abakorerabushake birimo umwambaro ubaranga (gilet) 1172 n’udupfukamunwa n’amazuru

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyamagabe rwahawe ibikoresho birufasha mu kazi ko guhashya Covid-19

    Abaturage bose basabwe ubufatanye mu gukumira Covid-19 kuko muri iyi minsi mu Karere ka Nyamagabe hari kugaragara umubare munini w’abayandura

    Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda mu Karere ka Nyamagabe, Nzimurinda Emmanuel, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kurwanya Covid-19 nyuma yo kubona ubwiyongere bw’imibare y’abandura icyorezo

    [email protected]


  • Mureke kumera nk’isenene – Perezida Kagame avuga ku mahitamo akwiye kuranga abanyarwanda –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, atangiza Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yahuje abanyamuryango basaga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye urubyiruko.

    Perezida Kagame yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko akenshi politiki yarimbuye igice kinini cy’abanyarwanda, hari ibindi bibazo byinshi bifitanye isano nayo ariko biturutse hanze, ariko ko hanze abantu bajya bahareba nk’aho ikibazo cyose ariho gishingiye.

    Ati “Abo hanze, ntibashobora kugera ku ntego hano imbere mu gihugu nta bantu babafashije. Tujye tubimenya, nitwe dukwiye kubanza kwisuzuma mbere na mbere. Ni gute twemeye gucibwamo ibice bene ako kageni ku buryo umunyarwanda agera aho mu muryango imbere abantu batangira kugirana nabi, umunyarwanda, umugabo mu rugo akibona ko aturuka muri iki gice cy’u Rwanda, umugore we aturuka mu kindi gice cy’u Rwanda, bafitanye abana.”

    Yavuze ko ubwo bunyamaswa bwabaye budashobora kwitirirwa ko ari abantu bo hanze babuteye. Yavuze ko abantu bo hanze kuba baza bakabwira umuntu ngo “uri iki”, mbere na mbere nawe abanza kubyemera, akemera ibyo bamubwiye ko atandukanye na mugenzi we, kandi ko igisobanuro cyabyo ari uko bakwiye kugirirana nabi.

    Ati “Aho bibera bibi kurushaho, ni kuri abo bantu babiri kwemera kugirirana nabi. Ni gute dukemura icyo kibazo, uko dukemura ikibazo bwa mbere, ni ukumenya uwo uriwe, n’inyungu zawe. Iyo ubimenye neza, uba wakemuye ikibazo. Ese twe abanyarwanda, dushobora kuba abantu badashobora kumenya abo turibo, badashobora kumenya inyungu zacu izo arizo n’uko twabigeraho? Dushobora kwemera kuba abo bantu?”

    Umukuru w’Igihugu yavuze iyo umuntu ananiwe kumenya uwo ariwe n’icyo ashaka kugeraho, aribwo abantu bo hanze cyangwa abaharanira inyungu z’amahanga babona umwanya wo “kudukiniraho”.

    Yatanze urugero rw’isenene, avuga ko iyo abantu bamaze kuzifata kugira ngo zitabacika, aho ziba zigana ari ukuzishyira mu isafuriya bakazikaranga gusa zijya kugerayo zamaranye, ziryana, imwe icaho indi ukuguru.

    Ati “Zibagiwe ko ziza kujya mu isafuriya imwe bakazikaranga bakazirya. Reba rero ziri aho zitegereje ko bari buzishyire mu isafuriya bakazikaranga bakazirya, ariko zamaranye igihe zitaragerayo. Namwe rero, abanyafurika natwe twese, mureke kumera nk’isenene. Uriya ubategereje kubakaranga, arabihorera mukabanza buri umwe akabonamo umwanzi we, umuntu abategereje hariya ngo abakarange nyine.”

    Perezida Kagame yavuze ko igihugu kitari kizima kigira abantu bameze nk’isenene, baryana, uwo hanze akaza ‘akabakaranga akabarya’ bose cyo kimwe n’abaharanira inyungu z’abo bantu bo hanze.

    Ati “Ariko njye nabarokotse kera. Mbabwiza uko nshaka, bangira bate se? kuko ntabikoze mbese? Mumbwire. N’iyo wakurikiza icyo bakubwira cyangwa ibyo bagushakira, bazagukaranga. Hari ingero nyinshi zo kwigiraho, keretse udashaka kwiga.”

    Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko byatangiye kera, ko nta muntu n’umwe wabibuza ariko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora ibikwiriye bagakemura ibibazo bashobora gukemura ‘abo bo hanze ntacyo twabakorera’ ariko icyo umuntu yababwira, ni uko “nabo ni abantu, muri bo nta Mana irimo’. Ati “Ni ikiremwamuntu nkanjye”.

    Ati “Kuza kumbwira icyo u Rwanda rukwiriye kuba rukora, ndagutega amatwi. Icya kabiri niba hari ibibi u Rwanda rukora cyangwa abanyarwanda bakora, hari ibibi by’ubwoko bubiri, hari ibikorwa n’abantu muri buri gihugu cyose, nta gihugu na kimwe kidafite ikibazo, ndetse n’iyo Covid-19 ubwayo yarabitwetse.”

    Yavuze ko na mbere ya Covid-19, abantu birirwaga barasirwa ku mihanda muri ibyo bihugu kubera ko ngo birabura ‘bakamurasa’ kandi ko ari ibintu bimaze imyaka myinshi.

    Ati “Ibi ni ibintu biba mu gihugu icyo aricyo cyose cyangwa abagira batya bakaraswa ku mihanda ku mugaragaro kubera ko habaye amatora mu gihugu runaka, ushyigikiye ishyaka runaka rirwanya ubutegetsi buriho, bakarasana ku mugaragaro […] ibi byose biba byarenze urwego rwo kuvuga ngo ibi ni ibibazo by’iki gihugu kirabyirangiriza, biba byabaye mpuzamahanga.”

    “Ariko ibindi bibazo bisanzwe, bibaho ahantu hose ku isi biba mu bantu batumvikana, ubwicanyi busanzwe umuntu akica undi kubera ko yashakaga amafaranga ye, ibi ni ibyaha birangizwa n’igihugu ubwacyo, ariko bigera ku banyafurika cyangwa ku Rwanda, nta kibazo twe dukwiriye kuba twirangiriza, ikibazo ni nko kukubwira ngo ikibazo icyo aricyo cyose tuzajya tukubwira uko ukigenza, nitwe tukuyobora, tuzakubwira uko uzajya wifata, uko uzajya uvuga ndetse tuzajya tubahitiramo n’abayobozi banyu, abo dushaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu Kinyarwanda baca umugani ngo “utakwishe aragukerereza” ku buryo kuri bamwe babona u Rwanda na Afurika bakwiye kubisubizwa inyuma.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko ruri mu nzego z’ubuyobozi, ibyarutegura ku kuba abayobozi b’ejo hazaza, ari ibi biganiro nk’ibi ku buryo rukabyumva ubu hanyuma rugakora amahitamo.

    Ati “Ubanze wumve ugire imyumvire ihagije hanyuma uhitemo. Uvuge uti njye ndashaka kwibera nka ya senene ni amahitamo yawe.”

    Yavuze ko abanyarwanda bakwiriye kubyaza bike bihari umusaruro mwinshi, bakareba uko bawugeraho, bakareba imbere kurusha guhora bareba umunsi ku wundi.

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi ari kumwe na Visi Chairman, Bazivamo Christophe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe baririmba indirimbo yubahiriza umuryango

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Amb. Ngarambe yashyikirije Perezida Mattarella impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda mu Butaliyani –

    Dr François-Xavier Ngarambe usanzwe uhagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Portugal na Espagne yashyikirije Perezida Sergio Mattarela izi mpapuro ku wa 29 Mata 2021.

    Ambasaderi Ngarambe atanze izi mpapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa, nyuma y’uko mu Ukuboza yari yashyikirije Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

    Uretse kuba Ambasaderi mu bihugu bitanu, Ambasaderi Dr François-Xavier Ngarambe ahagarariye ku buryo buhoraho inyungu z’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga itandukanye, irimo Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

    Ahagarariye u Rwanda kandi mu Muryango uharanira ubufatanye mu bukungu n’iterambere (OECD), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi (FAO), Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

    Ambasaderi Dr François-Xavier Ngarambe ashyikiriza Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarela impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu

    Ambasaderi Ngarambe yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Butaliyani

    Amafoto: Presidenza della Repubblica Italiana